mar.

30

août

2011

Nyakubahwa Donald KABERUKA na Maître RWANGAMPUHWE François nibo Balideri bakura Abanyarwanda mu rwobo Agatsiko katuroshyemo. Mpakaniye Jean Bosco.

Donald Kaberuka ni we muyobozi ukwiye uru Rwanda
Donald Kaberuka ni we muyobozi ukwiye uru Rwanda

Muri iyi minsi, kuri uru rubuga hanyuzeho ibitekerezo byinshi bishya  nakunze gusoma. Ariko icyo nahaye agaciro kurusha ibindi ni ubushake bwagaragaye bwo kwerekana amazina y'abantu bashobora gufasha Abanyarwanda kuzahura iki gihugu bakagikura mu rwobo FPR ya Kagame yagitayemo. Nanjye ndifuza kwerekana abagabo babiri nzi neza kandi bakunzwe bihagije n'Abanyarwanda. Aba bombi, niba ari intwari nk'uko tubazi, ndabasaba gutinyuka bakinjira mu kibuga cya politiki, ibihato bibabuza gukorera Abanyarwanda bigakurwaho, bakajya imbere, tukababona  maze tukabakurikira. Abo bagabo bombi b'ingirakamaro cyane ni Nyakubahwa Donald Kaberuka na Maître Rwangampuhwe François.

 

 I. KABERUKA Donald

 

1.Yavutse taliki ya 5/10/1951. N'ubwo arengeje ya myaka 50 Zelote yavuze akaba ubu afite imyaka 60 y'amavuko, Donald Kaberuka ni umuntu ucyifitemo ubusore butangaje mu mutwe no ku mubiri kandi mu by'ukuri ibyerekeye gukorera igihugu akaba yarabitangiye kera.

 

2. Donald Kaberuka Arajijutse cyane, yize amashuri yo mu rwego rwa kaminuza muri Tanzania no mu Bwongereza. Afite impamyabushobozi y'ikirenga , Doctorat en Sciences économiques yakuye muri Kaminuza y'i Glaslow muri Ecosse. Ni specialiste de la finance internationale.

 

3.Donald Kaberuka yakoreye  Urwanda byinshi byiza ariko cyane cyane kuva yaba Ministre des finances et de la plannification économique(1997-2005) yakoze uko ashoboye ngo ateze igihugu imbere mu by'ubukungu: gusana igihugu nyuma y'intambara na jenoside, kugabanya ubukene no kongera iterambere.

 

4.Nyamara kuva Donald Kaberuka yakurwa ku mwanya wa Ministre akoherezwa guteza imbere Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), nibwo iterambere ry'u Rwanda ryatangiye gukendera, Agatsiko kayobowe na Paul Kagame gatangira gusahura igihugu no kwikubira ibyiza byacyo katitaye ku bukene bw'abaturage.

 

5.Donald Kaberuka arakunzwe cyane muri BAD abereye Perezida kuva muri 2005(uwo mwanya yarahutorewe) , kandi koko birazwi ko ari umuntu w'imico myiza, utaranganwa umuco mubi wo KWIKUBIRA, akaba umugabo ushishikajwe n'icyateza abaturage ba Afurika yose intambwe igaragara u majyambere.

 

6. Donald Kaberuka ntashinjwa kunyereza ibya rubanda ahubwo yaranzwe no kurwanya cyane abarangwaga n'ako kageso , aho yayoboye hose. Iyo ikaba ari n'imwe mu mpamvu z'ingenzi zatumye akurwa ku mwanya wa Ministiriri mu Rwanda akoherezwa hanze y'igihugu kugira ngo adakomeza kubangamira Paul Kagame n'Agatsiko ke , kuko bo gusahura ibya rubanda babigize umwuga.

 

7. Donald Kaberuka ntiyijanditse mu bwicanyi.

 

Iyi ngingo irakomeye. Mu gihe bimaze kwemerwa na bose ko nta muntu ufite ibiganza bijejeta amaraso y'Abanyarwanda uzongera kwishyira imbere ngo aratuyobora, Donald Kaberuka we afite ibiganza byera de ! Niba hari uwo yaba yariciye azamvuguruze ku mugaragaro.

 

8.Donald Kaberuka afite ubunararibonye mu byerekeye ubukungu mpuzamahanga. Aho gukomeza kuyoborwa n'impumyi zituvana mu bukene zitwerekeza mu butindi, Donald Kaberuka afite inzira nyinshi yanyuramo, azi imiryango yose yakomangaho , igihugu cyacu kikazamuka mu bukungu butarundanije mu biganza by'Agatsiko konyine ahubwo  busaranganyijwe n'Abanyarwanda bose.

 

9.Donald Kaberuka azi neza Paul Kagame n'Agatsiko ke: azi aho ibintu bipfira kandi ntayobewe uko byakosorwa, iterabwoba rigashira mu gihugu, abanyarwanda bakongera guhumeka umwuka w'ubwigenge mu Rwagasabo.

 

 

Muri make, Donald Kaberuka rwose ni we Muyobozi ukwiye U Rwanda, turi benshi hano i Kigali, tumusaba ko umurimo mwiza akora  muri BAD yawusoza bwangu akagaruka mu gihugu cyamwibarutse, akadufasha kukizahura. Aramutse yemeye agafatanya n'abandi banyarwanda b'indakemwa mu mico no myifatire, bajijutse, batishoye mu bwicanyi, bafite ubushake bwo kubaka iki gihugu, nta kabuza, Urwanda rwahatorera agatege, rukayoboka inzira y'amajyambere.

 

II. Maître RWANGAMPUHWE François

 

Uyu mugabo ashobora kuba ari we ukunzwe n'Abanyarwanda benshi muri iki gihugu. Rwangampuhwe yavukiye mu cyahoze ari Komine ya Rukondo,paruwasi ya Cyanika mu BUFUNDU (Gikongoro), ahanga mu 1945. Yahungiye muri Kongo Kinshasa ahagana 1963 aba ariho yigira amashuri yisumbuye na Kaminuza.

 

Kuva FPR yatangira, Maître Rwangampuhwe yarayikoreye cyane, aho imariye gufata ubutegetsi muri 1994, atahuka mu Rwanda.

 

 

1. Rwangampuhwe ni umuntu ujijutse  akagira n'ubumenyi buhanitse mu byerekeye kuyobora igihugu. Afite impamyabushobozi mu by'amategeko(Droit).

 

2.Rwangampuhwe yanga urunuka akarengane  : icyo agaya cyane ubutegetsi bwa FPR ni akarengane karenze urugero Agatsiko gakorera Abanyarwanda. Iyo akaba ari yo mpamvu yahisemo kutamaranira gufata imyanya y'ubutegesti nk'abandi akaba yarihitiyemo umurimo wo kunganira Abanyarwanda imbere y'inkiko (Avocat).

 

3.Yunganiye benshi mu manza zinyuranye kandi bagatsinda..Kubera iyo mpamvu, Maître Rwangampuhwe afite umwanya ukomeye mu mitima y'Abanyarwanda benshi cyane. 

 

Icyo tumusaba ni uko yamenya ko igihe cye kigeze cyo kujya ahagaragara agatabara iki gihugu kuko akarengane gakomeje kuba kenshi. Imiborogo y'Abana b'U  Rwanda bari ku ngoyi y'Agatsiko yageze mu bushoroshori bw'ijuru: Barasenyerwa utururi twabo izuba riva, baramburwa udusambu twabo, barafungwa bazira imitungo yabo, baricwa kubera ko ari abakene bakaba basigaye bafatwa nk'umwanda mu mujyi wa Kigali, hari benshi bamaze imyaka irenga 17 bafunze nta madosiye bagira....ako karengane kose nta wundi wakadukiza atari wose Maître Rwangampuhwe François.

 

Fatanya n'abandi bagabo bashishikajwe no kubaka u Rwanda rubereye abenegihugu bose, Abatwa ,Abahutu n'Abatutsi. Kandi rero birashoboka . Uko byamera kose, Abanyarwanda turi benshi twiteguye kugushyigikira. Jya mbere, turi kumwe.

 

Mpakaniye Jean Bosco, Kigali

 

Commentaires: 73

  • loading
  • #73

    Primodels Review (vendredi, 11 avril 2014 07:10)

    Submit your high-quality, original articles for more exposure, credibility and traffic back to your website. Becoming a full-time artist isn't something that happens overnight. Being able to make a living from being an artist takes a lot of time, dedication and motivation.

  • #72

    taylor hampton solictiors (vendredi, 28 mars 2014 10:39)

    If you dread going to work every day or have ever wanted to do the kind of work that made you feel good about what you do then this article is for you. Working in a career that helps others is the difference between looking forward to your job and forcing yourself to go to work each day.

  • #71

    Nyirandengeye (mercredi, 07 septembre 2011 15:36)

    Rwose na njye uriya mugabo ngo ni Kaberuka numva bamurahirira.
    Ariko se, ingorane z'abanyarwanda bivurugutamo kuva ryariiiii, kuki atazamagana? Dore ko we atanikanga. Afite ijwi ryakumvikana ariko miru!!! Aruce arumire, barumire areba aceceke. Keretse niba kureba akaga k'u Rwanda bigombera computer aka wa wundi ngo utegereje ko computer izamwogereza amasahani.
    Buriya se iyaba na we byamukorerwagaho yaba yaracecetse ra? Ubwo bwenge bwe se butareba ngo bubone, butegereje iki? Tuvuge ko adashaka kwivuruguta muri politike ! Ariko nibura natange umuganda w'ibitekerezo. Cyangwa si umunyarwanda ni umugande na we!
    Nave muri silence, twumve akamuvamo.
    Ego mwa basindi mwe.

  • #70

    A. Ngiruwonsanga (lundi, 05 septembre 2011 03:38)

    Donald Kaberuka ni umuhanga cyane. Nahuye n'abazungu yiganye nabo, bambwiye ko ari computer. Ni umwe mu bahanga ISI ifite muli Economics. I would like to see him as the President of United States of Africa.

  • #69

    Mukamana (samedi, 03 septembre 2011 03:45)

    Nkunda umugabo ntacyo ampaye. Izina niryo muntu, Rwangampuhwe ati ni mutumire Makuza mukibuga. Reka nkubaze ko uli umunyamategeko ubona makuza akora akazi ashinzwe. Ubundi Misitiri wintebe amaze iki mu Rwanda nawe ulimo. none se umugabo utagira ijambo niwe uduhitiyemo koko ngo atuyobore. Sinkuzi neza aliko nkulikije iyi nyandiko yawe wagirango uli muli babandi bagiye babona amadiploma baguze
    Ego ko mana yirwanda ngo uli maitre, Na Rwigema PC yahungutse avuga ko azanye impamya bumenyi avanye muli Congo aho yaramaze imyaka ibili gusa, ntawe nufuza gusebya aliko ibitekerezo byanyu birerekana aho izo degree mwazikuye
    Komera

  • #68

    Ngezahaga Cyprien (jeudi, 01 septembre 2011 19:28)

    Muvandimwe ibyo ushima aba bagabo nibyo ariko barabura ikintu cy'ingenzi :Nta n'umwe muribo wari watinyuka ngo yamagane akarengane rubanda rw'abanyarwanda rugirirwa na kariya gatsiko !Nonese Rwangampuhwe ko ari avocat ayobewe amarorerwa yakozwe na Gacaca cyangwa ukwivanga kw'abayobozi mu bucamanza!Nyamara numva ngo hari ihame mu butabera rivuga ngo akarengane ubona ugaceceka nawe uba ugakora!Nonese Donald ayobewe ko ubukungu bwose bw'u Rwanda buri mu maboko ya ka gatsiko,ayobewe se ko abakene basenyerwa amazu yabo hitwajwe impamvu z'ibinyoma ngo zo gutunganya umugi cyangwa guca Nyakatsi?Ko ataratinyuka ngo abyamagane?Umulideri dukeneye ni uwanga akarengane iyo kava kakagera kandi agahaguruka akakarwanya, ubundi abasigaye bakamufasha kubaka igihugu kizira akarengane, ubwikubire,ivangura iryariryo ryose, igitugu cy'abayobozi, cyimakaza demokarasi n'uburenganzira bwa muntu.

  • #67

    Rwangampuhwe (jeudi, 01 septembre 2011 02:19)

    Mugire amahoro! Ndabona mwanyanditseho byinshi,..ubutegetsi simbwifuza rwose, njye mburanira abantu, ngashaka n'akanyuzo iyo nshaka kwambika anbantu ubusa! Kandi iyo uburana biterwa n'uruhande uherereyemo,...uretse se ubuswa bw'abakurikira imanza, nerekana umwe mu mihoro ngahamya ko ari Misago wayitumije kandi akayikoresha,..iyo haba ahageze amajyambere bari gusuzuma niba uwo mupanga warakoreshejwe, kandi byangwagaho kuko nari nawuguze ari mushya,..nagira abantu inama ariko kuyobora u Rwanda munkure ku rutonde, uko Barutobye ntacyo nakwishoborera!
    Ahubwo uwo nabasha kugira inama kandi nkamushyira aho nshaka yaba Makuza,...mumushyireho, ni umuhanga kandi azi gukina umupira w'intoki,....uwo bahuje ubugenge ni Joe Habineza, umwe muri bo niwe wasimbura Pawulo kandi azi ko bashoboye, kandi ntibazamujyana imbere ya Sentare byakomeye! Mukomere, akanjye karenge ngakuyemo! Mpariye abandi niryo Data yashakaga kunyita ariko mu rwego rwo kwihimura ampa irinkujije!

  • #66

    akumiro (mercredi, 31 août 2011 19:11)

    Ngo rwangampuhwe? mwisetsa abantu. Ise yamwise ahari azi uko azamera. Izina niryo muntu. Ntacyo yamarira igihugu, uretse kubuza abantu amahoro. Nta mpuhwe agira, uzabaze ab'iwabo bamuzi. ibyo afite biramuhagije nagumane ibyo niba ari aho anyongera abantu

  • #65

    Alerte (mercredi, 31 août 2011 18:19)

    Agatsiko kananiwe gusenya uru urubuga, none gatangiye kurwoherezaho ama VIRUS aza yiyambitse impu z'intama. *Ngizo za Kaberuka. *Ngizo za Rwangampuhwe, etc. Ninde se uyobewe ko Donald Kaberuka ali umwe mubashakira Paulo Kagame abinjizwa mu gatsiko; siwe washakiye Kagame Louise Mushikiwabo? Naho Rwangampuhwe ni Rwangampuhwe nyine; ni umuhezanguni; uyu se yazahuza abanyarwanda ate?

  • #64

    akumiro (mercredi, 31 août 2011 17:12)

    nta rwanagmpuhwe mu bantu, pu. Ni umugome ni shitani yamara abantu

  • #63

    Mugenzi (mercredi, 31 août 2011 06:09)

    http://www.youtube.com/watch?v=G7sSXMtApGU&feature=related

  • #62

    Mbonabihita (mercredi, 31 août 2011 05:43)

    Kuli Mucengezi,
    Uduteye amatsiko!
    Urashaka kutubwira ko Nkubana Jeannette aliwe wagiraga icyo apfana na Kagame cyangwa se ni Kaberuka wagiraga icyo apfana na Kagame? Ndabona usa n'uzi amabanga. Yatugezeho. Nicyo uru rubuga rubereyeho.

  • #61

    umucengezi (mercredi, 31 août 2011 04:38)

    Mbashimiye mwese ibyo bitekerezo byanyu kuri aba bagabo 2. Ndagira ngo ngire icyo mvuga ku mwitwarire ya Kaberuka akiri ministre (1997-2005). Kaberuka yabay ministre asimbuye Birara wari umaze kwegura kubera kutihangira ubujura bw'abatsiko. Igihe cyari kigeze ngo Kagame n'agatsiko bashyireho umuntu usobanukiwe no kunyereza kugira ngo abakorere plan ntakuka, kandi yabirangiza akazagororerwa, ubwo rero niko byagenze. Hagati aha rero akiri ministre de finances, muzabaze ukuntu yajyaga atumirwa muri Hoteli Kiyovu kugira ngo amadosiye Birara yari yaradindije. Ubwo icyo gihe muzamenye Nkubana Jeannette wari warabohoje hoteli Kiyovu uwari we n'icyo yapfanaga na Kagame

  • #60

    Kagame Pawulo (mercredi, 31 août 2011 00:24)

    Mugire amahoro! Mdabona abaginga bakomeje gushakisha, niba ngo mba kurekura ubutegetsi, ndabona Umuleader uri mu banyarwanda muri iki gihe, nkamubabwira kuko najye anteye ubwoba, kandi nkaba nizera ko atabanza kumena amaraso, uwo mugabo ni THOMAS NAHIMANA,...yarize, yakoreye Imana, muri Pansiyo ye tuzamupangira agacanyi, yaharaniye uburenganzira bwa muntu mu bihe bikomeye, akoresha ka Politiki ke ko kudahubanganya abandi, amze kwiga uko bayobora bakanategeka igihugu, kandi yatanze urubuga ngo abanzi bamvugeho uko bambona,...erega ndamwemera, buriya niwe ungejeje ahabi kuko yatumye bose banyandikaho, ndamutumiye rwose, nzabumuha ntamugoye, ntagire shida sinamukorera ibyo nashoboje Twagiramungu cga Victoire!
    Niwe mu Leader nemera, nari nabanje gukeka ko ari umu CDR none naratohoje nsanga akwiye kuyobora u Rwanda!
    Musezeranyije kumufasha muri transition nibwo amahindura atamena amaraso.
    Mbigiriye gukunda u Rwanda!

  • #59

    uymukobwa n'umucengezi yagizengo turamuyobewe (mardi, 30 août 2011 23:56)

    http://profile.ak.fbcdn.net/hprofile-ak-snc4/276036_802520391_4836737_n.jpg

    Muze gusa iso bazamubaza ino i kamembe twumva ngo yarangije kwiga n'ubujura bwe akora he icyayi akimereye nabi ngo FPR iumereye nabi none mulicara muli ambassade sha muli abajura nuko tubihorera H.E azabimenya muzosubira kw'isuka mbese nagende yongere akore mu cyayi.

  • #58

    bwiza (mardi, 30 août 2011 23:03)

    ahaaa sibyiza ariko kandi si numuco.mubyukuri mu kwegura kwe yasobanuye impamvu yegoye ntabwo yemeye ko kuri ariya mafoto yasambanaga sibyo?gusa iyi site yo ntiyanatekerezaga ko ashobora kwegura kuko abavugwa ibiruta ibye nubu baracyakariho,ni mukurikire mwinigure nababwira iki.

  • #57

    Uri i Rwanda uzabona (mardi, 30 août 2011 22:48)

    Bwiza we komera cyane!
    Bavuga ibigondamye imihoro ikarakara. Arya mafoto uvuga se iyi site hari ayo uyahimbye? Ibyo bavugaga se ntibyari ukuri! Kubona umugabo kandi w'umuyibozi yitwara kuriya se wowe wumvishe bikunyuze? Ubwo urashaka se ko uramutse usanze umukobwa wawe ari umwe muri barya wari kugira uti mumureke akomeze yibyinire! Nako ndavugishwa, wasanga bari batumwe n'iwabo!!
    Ntimukange ukuri n'ubwo kuryana!!!
    Njye mbona uru rubuga hari byinshi rwakemuye, nibura abanru bagenda begerana, bakamenya icyo abantu batekereza, ibyifuzo byabo n'ubindi.

  • #56

    Zekko (mardi, 30 août 2011 22:47)

    @ Bwiza #53,

    Uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba amwishe! Kubwawe wumva umuntu ya kwiba, akica, agasambana...ntibivugwe ngo ni ugusebanya? Uwo mu minisitiri urengera ngo baramusebeje, nawe ubwe iyo abona ko ari ugusebanya ntiyari kwegura! Yabonye ko ibyo bamuvugaho ari ukuri aregura.

    Erega kuri iyi site havugirwa ibitavugirwa kuri ya masite yanyu ngo ni igihe.com, izuba, newtimes n'ibindi!
    Niba ushaka gusoma ibikunyura nakurangiye isoko, hano turinigura di!!!!

  • #55

    mwiza (mardi, 30 août 2011 22:46)

    ko utamuvuze izina se ninde uwo mutubwire kabirigi we kassim ndabona naho mbona izina rye merci.

  • #54

    KABILIGI kASSIM (mardi, 30 août 2011 22:30)

    NI BYIZA KUTUGEZAHO ABANTU BAZIMA KUKO AKENSHI KULI IZI MBUGA BABA BASENYA ABANTU? UGASANGA NTA KINTU KIZIMA CYUBAKA ABANYARWANDA CG KIBAHA IKIZERE KU BIHE BIZAZA;
    aBO BAGABO UVUZE SIMBAZI ALIKO KUBONA UBAVUZE NI UKO WABAJIJE BENSHI KU BIBEREKEYE; nANJYE NAKUNGANIRA NKAVUGA NK?UMUGABO NZI MBERE YA GENOCIDE UTALIGEZE AGIRA AMACAKUBILI MU BY?UBWOKO UTAVUGWAHO MU BWICANYI. WIZE AMASHULI AHAMBAYE AKABA N?UMUNYABWENGE BIVUGWA NABIGANYE NAWE ALI PRIMAIRE SECONDAIRE NAYISUMBUYE . AKABAYARAKORANYE NAB HABYARA N.ABINKOTANYI KANDI AKABYIKURAMO NEZA MALGRE IBYO BAMUHIMBIYE BYOSE AKICALMA AGASUBIRA MU RWANDA NDETSE AKAJYA AZA NO HANZE MU BURAYI AKABONANA NABO BABANYE MBERE ,WASANGA ALI MULI BAKE BAFITE INYIFATIRE NK,IYUWO MUGABO WABAYE ANBASSADEUR MU BUFARANSA HASOHOKA INYANDIKO ZA BRUGUERRE AKEMERA AGATAHA N,UMUGORE WE AKARENGA IBYO BYOSE NDETSE N INKULIKIZI ZALI KUMUGEREKWAHO,,? nAMWIRANZEHO NTI ABAGABO TURARUTANYWA,,,,

  • #53

    bwiza (mardi, 30 août 2011 22:29)

    ariko mbaze ibi byose byaje gute? ninde wabwiye gushakisha abayobora urwanda? uziko gusara bidasaba umunsi? iyi site rwose noneho ndabona isigaye yizanira urwenya gusa ubuse mwumva uwa yobora urwanda ariwo iyi site yatereye hejuru? kubyiza se yazanye ,mu guhuza abanyarwanda se,ikiza kiyi site ni ikihe usibye kuryanisha abanyarwanda gusa uribuka itangira ukuntu yatangiye isebya abayobozi burwanda ,ibintu wagirango ni site yabana bamwe batukana site ishobora gusenya umuryango ikaryanisha umugabo numugore ,ikagaba urwango hagati yabana na babyeyi be ubwo wumva icyayivamo twakwizera ari iki? mwibuke itangira ko yashyize amafato ngo umuntu abyina kikaba ikintu cyamamajwe nkaho nkiri ugufungura uru rubuga we atigeze abyina mubuzima bwe ariko iryo shyari ninda nini bigirira iki? buriya se uziko abo wateranyije nabo washebeje bizibagirana iyo udatangira nabi wenda byari kugira ireme kuko twari kumenya ko wenda ibyo utanganza uba ubifitiye gihamya ariko wapi watangiye ubeshya usebanya ,ugira amacakubiri yose ndavuga wowe mwe bakuru buru rubuga,rwose jye sindamenya icyo muhatse gusa icyo maze kubabonamo ni urwango gusa .

  • #52

    karl (mardi, 30 août 2011 22:26)

    Maitre Rwampuhwe izina niryo muntu yahemukiye MGR Misago yemera kumushinja ibinyoma ntakwiriwe kuba leader ubuhemu ntibusibangana. Kuburanira ibuka n'urwango igirira abahutu oya puu

    ariko Kabareuka sawaa ni technicien utarahemutse

  • #51

    gwene (mardi, 30 août 2011 22:16)

    kuri #39 uravuze urangize ngo imana ibayobore erega imana ntiyobora abicanyi keretse niba wibeshye ukaba washakaga kuvuga satani.naho ubundi ntawe uzabafasha gukora ku maroso ndumva utabaza cyane ariko nzineza ko aho uri ari umuregwe uhaze ,nubugome bwagusabitse,aho gusaba ngo abantu bahinduke bumve ko mumena amaraso ari umuziro ahubwo wowe urabahamagarira imirwana uko wumva se ubwona ubwo butegetsi mwabuvanaho gute? umuregwe wa batindi yee muzabyumva mushaje

  • #50

    Patrice (mardi, 30 août 2011 21:37)

    @Gahutu #44,

    Ko uvuga ngo Kayonga azi gushyira mu gaciro, ko nshakishije nkabona yaramaze abantu barenze 900 ahahoze ari muri commune Rukara, Commune akomokamo?
    Kimwe na Karenzi Karake nawe uregwa ubwicanyi ndengakamere yakoreye ahahoze ari commune Bulinga.

    Nta balideli mbonye aho b'abicanyi.

  • #49

    Yezu yize kubaza, Kagame yiga kurasa!!!!! (mardi, 30 août 2011 21:33)

    L’APCR et le COVIGLA en appellent aux autorités françaises et plus particulièrement au Préfet de la Préfecture de Seine Maritime de prendre leurs responsabilités face à l’implantation toujours croissante de la milice INTORE à Rouen et dans son agglomération. Ces associations invitent les services de la Préfecture à mener leurs propres enquêtes. Ils se rendront compte que les soldats de l’APR déguisés en demandeurs d’asile sont à pied d’oeuvre en Seine-Maritime et partout en France. Ils sont prêts à tout pour éliminer les opposants, réels ou supposés comme tels y compris par l’empoisonnement.

    Si Paul KAGAME se permet d’exporter le terrorisme sur le sol britannique, son soutien inconditionnel il peut, à plus forte raison frapper n’importe où et n’importe quand en France.

    Il n’est plus un secret pour personne et les INTORE ne le cachent pas. Ils tiennent des propos qui incitent à la haine et à la violence intercommunautaire à l’instar de ceux tenus par le Dr Joseph UMUGWANEZA du CHU de Rouen. Si de tels propos ne sont pas sanctionnés, les INTORE se verront de plus en plus intouchables et passeront à la vitesse supérieure.

  • #48

    Katabirora (mardi, 30 août 2011 21:14)

    Reka nsubize Fine comment nr 23.Ngo Victoire ntaho yize?Waba warasomye sonCV?Uyu mwega se Kagame utugejeje ahunamuka,wambwira Ecole Secondaire yarangije i Uganda?Ngo ni umusoda,wambwira Academie Militaire yizemo kugira ngo abe Officier?Uretse stage yakoze muri USA,wambwira ahauntu Kagame yize?Ntare School,nga yaba yaramaze imyaka itatu!!!!
    Aliko ngo yambwiye abanyamakuru,bamubajije aho yize,ati ese,ko Yezu muzi ibyo yakoze,mwambwira aho yize?Genda Rwanda waragowe.Uramuke.

  • #47

    Mubazana aha babatumye????? (mardi, 30 août 2011 21:04)

    Mubaterure mubztereke i kigali turebe icyo bakora!!!bo se ni ibiragi abo bose mwirwa murindagira ho ni n abalideri????baba babatumye? Naba bazi kuvuga di!!!ushaka kuyobora natobore mureke kwirwa murindagira mu bigambo gusa!!!!!

  • #46

    UMUNYARWANDA (mardi, 30 août 2011 20:49)

    MWESE ABARWANYA KAGAME MURARUHIRA UBUSA. KAGAME AKUNZWE N'ABANYARWANDA. MWESE ABARWANYA KAGAME MURARUHIRA UBUSA. KAGAME YEMEWE N'AMAHANGA. MWESE ABARWANYA KAGAME MURARUHURA UBUSA. KAGAME ABARUSHA KUREBA KURE. MWESE ABARWANYA KAGAME MURARUHIRA UBUSA. ABANYARWANDA TUMURI INYUMA. MWESE ABARWANYA KAGAME MURARWANYA ABANYARWANDA!

  • #45

    Sarafina (mardi, 30 août 2011 20:21)

    Kuri Mahoro Zelote, Bite ko twakubuze? Turagukumbuye. Hari Film hano muri South Africa yitwa Sarafina, ariko ushobora no kuyibona kuri Amazon.com. Waba uyireba mbere y'uko utugezaho andi mabanga. Dore ka extrait gato nkoherereje kuri youtube:

    http://www.youtube.com/watch?v=G7sSXMtApGU&feature=related

  • #44

    gahutu (mardi, 30 août 2011 20:17)

    Mwabantu mwe mwese munyumve (abahutu n'abatutsi )
    Abantu babili b'ABA LEADERS bashobora ndetse no kubabanziliza , bagomba gutegura n'inzira y'ubwiyunge bwa ukweli , twemera kandi namwe mwese mwemera ni GEN KAYONGA NA GEN KARAKE KARENZI NA COL MURASIRA ARBERT . aba bagabo bazwiho gushyira mugaciro cyane , ndetse bamwe nka Gen karenzi na Gen kayonga bemera ko FPR itagombaga kwica abahutu !!!gusa uyu Col murasira we rwose n'umuntu wumuhanga uzwiho gucisha make kandi agashyira no mugaciro ,ABA BICARANYE BAHILIKA KALIYA GATSIKO BAGASHYIRAHO INZIBA CYUHO BAGASUBIZA UBUTEGETSI ABASIVILIAN , BAGACA AKAJAGALI N'ITERA BWOBA BY'ABASILIKALI MUBATURAGE , DORE KO NA GEN KAYONGA ATABYIYUMVISHA , UKUNTU ABASILIKALI BALIMO KUVANGIRA ABANYA POLITIKI !!!
    Ingufu zaba bagabo zirakenewe , bakageza Kagame imbere y'ubutabera hakabona kubaho ubwiyunge bwa UKWELI , AMA SIO!

  • #43

    Ndorimana (mardi, 30 août 2011 20:11)

    Urakoze leprophete kutugezaho baliya bagabo babili bandi uvuga ko nabo bashobora kuba aba leaders bacu batubera urumuli rwa demokrasi.
    Ili curaburindi lero turimo, kandi tukaba dushaka kurivamo, twarishyizwemo na Paulo Kagame n'agatsiko ke. Njye uko mbizi lero aba bagabo bombi bari muli ako gatsiko. Kuba uli mu gatsiko singombwa kuba uli ministri, senateri, depite cyangwa se umuslikari mukuru; reka da! Uti Kaberuka Kagame yamwigije hirya amwohereza kuba Prezida wa BAD. Alalalaaa! Mu bandi bose se bagize agatsiko bali mu gihugu imbere, ufite umwanya urwoshye ungana n'uwa Kaberuka ni nde? Uti Rwangampuhwe nta myanya ya politiki yigeze ahabwa! Wibwira se ko ba avoka bandi bose dufite muli iki gihugu nta numwe ushobora kuba yaburana nka we cyangwa se anamurushe? Gusa icyo arusha abandi ni uko imbere y'abajuje imanza ze zihita neza kubera igitinyiro cy'umuntu ukomeye mu Cyama cy'Agatsiko. Ko ubona amasosiete menshi yamushyize mu nama z'ubuyobozi bwayo, si ukugirango ajye ayavuganiro mu buyobozi bw'Agatsiko yishyikiramo?
    Munyangaju, igihe aba bagabo bombi bazaba bahagurutse bakagenda bagafatanya na ba Dr Rudasingwa nabo bigeze kuba muli FPR, aliko bakaza kuyivamo kubera amahano Agatsiko gakomeje gukorera Abenegihugu, nibwo abantu bazatangira gutekeza ko abo bagabo bombi bagiye ku buyozi bw'igihugu bazana amatwara atagira aho ahuriye n'aya Agatsiko ka Paulo Kagame.

  • #42

    Ni uwuhe Rwangampuhwe? (mardi, 30 août 2011 19:50)

    Uyu Rwangampuhwe muvuga ni wawundi wagaragaje ubuswa mu rubanza rwa Musenyeri Misago mukaba muvuga ko azwiho ubwenge? Nibarizaga!

  • #41

    KARUGARAMA (mardi, 30 août 2011 19:26)

    NDABONA HARABATUNVA, NKULIYINGOMA YARABABWIYE ARIKO AMATWI MUYASHYIRAMO IBITI! WOWE WIYISE MPAKANIYE NTACYO UVUZE RWOSE.

  • #40

    mutegereze gato (mardi, 30 août 2011 19:24)


    Mu gihe kitarambiranye muraba mwumva bariya ba Kaberuka na Rwangampuhwe batumiza abanyamakuru kugira ngo bababwire ko inyandiko yasohotse ku rubuga leprophete ntaho bahuriye na yo. Ubu aho bari ubwoba bwabarimbuye bagira ngo Kagame ntabasiga amahoro nibatajya imbere ye ngo bapfukame, barire, barigate ibirato bye kugira ngo abahe imbabazi. Mu Rda abantu basigaye barahindutse ibishushungwa; nta bumuntu!

  • #39

    Nkundurwanda (mardi, 30 août 2011 19:08)

    Icyo dukeneye nuko abarwanya leta yikigari bose bashyirahamwe bakumvikana kuri gahunda yo guhirika buriya butegetsi ntakindi ibindi byose namagambo mugerageze muhuze ingufi zanyu mwese Imana ibayobore.

  • #38

    kuri BUREGEYA CANISIUS #18 (mardi, 30 août 2011 18:55)

    Iryojambo uvuze ni iryakigabo Komerezaho ugire inama baba bagabo ariko ngukosore sibo biyita abalideli ni ababibita nsinziko baba babatumye ngo babyandike niba aribo kandi babyandika (abalideri) bakabyitirira abandi nahitambasiba kuko ntaburideli bwaba bubarimo.

  • #37

    bajye mukibuga (mardi, 30 août 2011 18:43)

    Nibajye mukibuga tubarebe, Inama n'amashaka zitagira icyo zigeraho for 17 years twazirambiwe, ni mumanuke mufatanye n'abanyarwanda kwigobotora. ntago watera umupira uri iburayi go uze ugwe mu izamu rya Kagame ari muri Stade amahoro! ugomba kuza muri Stade mugakina umupira buri wese n'anakinryi n'abafana be,akagutsinda cyangwa ukamutsinda. otherwise guys; STOP TALKING ABOUT THE PROBLEM IF YOU DON'T WANT TO SOLVE IT.

  • #36

    Umunyarwanda (mardi, 30 août 2011 18:39)

    Niko Gakeri we no mubalideri banyu ushyramo wamucugusi Rusesabagina, ni hatali. Mugeze kure koko ni muhamwe Kagame abategeke naho ibyo gushaka abategeka igihugu mudafite ni mubuvemo. uzi ko mumeze nkabari munzozi, ubwo mwacitse urundogora kubera imyaka 17 abahutu mudageka. Nihashira indi nkiyi noneho muziruka kugasozi. Ni mwihangane na nyina w'undi abyara umuhungu.

  • #35

    bariya ntabalideri babarimo! (mardi, 30 août 2011 18:23)

    abo bantu muvugira ko ari aba leaders, rwose mubikuremo, none se niba hashije imyaka 17 bahari bakaba babona ibibazo urwanda rurimo bagaceceka muzajya kubibahatamo ngo babavugire??

    nko kuvuga ngo Kaberuka azi FPR neza what do you mean?? yes arayizi nyine ariko se ko yakoranye nayo kugeza nanubu akaba ntakintu kizima arakora kumugaragaro ngo yerekane ko atayishyigikiye, utekereza ko abanyarwanda hari icyo bamubwiye ko afite akazi ke keza? that's it!? bafite ubwenjye bwinshi cyane ariko baharanira inyungu zabo kurusha izarubanda mugomba kubimenya?? ninde se mubayobozi b'u rwanda uba uyobewe ko ibintu bitagenda neza?? ariko barinumira kubera inyungu zabo!!!

    dore inkwari ni izi: Mushaidi, Victoire Ingabire na Maitre Ntaganda, bahaze amagara yabo kubera gukunda igihugu.

    ahubwo dukeneye abantu batujya imbere mugushyigikira aba lideri bacyo tukababohoza kandi tugakomezanya urugamba rwo kwigobotora.ibikorwa bakoze ni intambwe ikomeye yerekana umutwaro bafitiye igihugu rwose kandi ni ubutwari budafitwe naburi wese.

  • #34

    Respect !!! (mardi, 30 août 2011 18:20)

    @kuri Buregeya canisius&18

    Nkunda umugabo ntacyo ampaye !!!!uravuga ukuri nyako !ureke abirwa mu mahomvo atazigera atanga umusaruro .

    Bravoooooooooooooooooooooooooo

  • #33

    RUTONI (mardi, 30 août 2011 17:41)

    Ndasaba ABAHUTU niba mutarabuneye bwose[ubwenge]dore ko munigirira bucye ko mutakongera gutekereza kuri RUDASINGWA na GAHIMA Gerard abo bagabo ndabazi neza erega namwe murabazi,sha niyo basaba imbabazi bate ntabwo bashobora guhinduka,ariko GAHIMA aho muramwibuka mukubutse iyo za Mugunga na Benaco uburyo yabamanuraga muri gereza nta na MAP cyangwa OMDP yumucamanza. sha mwibagirwa vuba none murimo kumusingiza ngo ni umulideli wanyu,sha mwene SEMBWA mwamwibeshyeho,nanjye kubwanjye uwo mugabo yiyamamaje na Twagiramungu nakwitorera Twagiramungu kandi mbizi neza ko ntacyo yangezaho aho kuyoborwa na Gahima.Mwene nyina RUDASINGWA we afite inyota yo kuba perezida kuva 1989 ntacyo atakora ngo abe perezida,inyota ye sinzi icyo yazatumarira dutege amaso

  • #32

    Gasamunyiga (mardi, 30 août 2011 17:40)

    simperutse inaha ariko ubu noneho nagarutse kuko i Rwanda agafunguzo dukoresha dusoma uru rubuga ntirutwemerera gutanga ibitekerezo! Ngaho rero ubu se u rwanda rubuze umuleader murabigenza mute nimururekere umwana wa Rutagambwa rero akomeze asunikiririze nubwo namwe mbona mumugera amajanja! Ikindi mutohoze neza niba koko azajya mu Bufaransa kuko hari benshi barekereje bashaka guhita bafata ya ntebe ndende ajya yicaraho mu Rugwiro

  • #31

    kuri # 22 (mardi, 30 août 2011 17:29)

    sha sebarenzi baramubeshyera. uwabamaze ni assiel kabera umwe kagame yaje kwirenza nyuma. naho uyu mugabo kaberuka nibyo koko nincabwenge pe, ntanubwo yagiye akunda gusakuza nkabo tumenyereye cg yihandike mu mascandals menshi yagiye aba mu rwanda nko gukuraho bourse, gusenyera abakene n'andi mafuti menshi yagiye kandi nubu agikorwa na kagame n'agatsiko ke. Ariko njye mushinja son silence mortel imbere y'akaga kagwiririye abanyarwanda n'akabugarije ubu. Iyo aba yaratoboye akamagana l'injustice rwose yari un candidat ideal. Uwavuze Rudasingwa nanjye ndamwemera kandi ntanahantu azwi cyane mumabi yo mu Rwanda kimwe na Ingabire watumye Kagame ashya ubwoba agata ibitabapfu yirirwa aremekanya ibinyoma bidafite shinge na rugero ngo amuheze muri gereza, hahahahah. Burya na Mushayidi ndamwemera cyane kuba yarabashije gutahura hakiri kare ibinyoma bya Kagame n'agatsiko ke akanabyamagana yivuye inyuma ahamagarira abanyarwanda kwiyunga bakaba umwe naho ureke ibinyoma bya Kagame ugiye kugusha igihugu mumanga kitazivanamo. Kayumba yari kuvamo umulideri mwiza nuko izina rye rishyirwa mumajwi cyane mu byago byagwiririye abanyarwanda. Ariko aramutse yisobanuye kuburyo bunyura, ntakabuza aboneka nkumuntu wahangara Kagame n'agatsiko militairement nikimenyimenyi Kagame n'abicanyi be barahahamutse kubera ku mwikanga kandi yibereye South Africa

  • #30

    Rujonjori Sebutarinyoni (mardi, 30 août 2011 17:05)

    Hahahahahahahahaaaaaaa!!!!Yampayinka data sebutarinyoni bwa Nzonnyo !!!Yemwe yemwe yemwe nimukomerezaho turebe aho bishya bigana ahari yenda hazavamo ikizima,mupfa kudashyiraho Kagome n`agatsiko ke k`inkoramaraso.Hihihihihihiii!!!Yewe ni ibisetso pe !!Ahuuuuu!

  • #29

    Ndashidikanya! (mardi, 30 août 2011 16:49)

    Iyo urebye ubona qualites zose ÐONALD K. azuzuje ariko mfite impungenge ko nawe ari kumwe na H.E. Murabizi neza ko ntacyo bahuriyeho? Ku bwanjye birimo urujijo . Murakoze

  • #28

    KINYONI (mardi, 30 août 2011 16:45)

    INGABIRE VICTORE na DR Rudasingwa

  • #27

    GIKERI (mardi, 30 août 2011 16:43)

    Aba leaders barahari: DR RUDASINGWA, RUSESABAGINA,INGABIRE VICTORE, MUSHAIDI, NTAGANDA BERNARD.

  • #26

    Ryangombe (mardi, 30 août 2011 16:41)

    Aba leaders barahari: INGABIRE VICTORE,DR.RUDASINGWA, MUSHAIDI, NTAGANDA BERNARD, Abo bandi muvuga baza mu bindi! Ese kuki ubu batagaragara nuko nta bitagenda babona? .

    Mukomere mwese

  • #25

    umukozi (mardi, 30 août 2011 15:53)

    SEBARENZI akunganirwa na KABANDA Celestin mukomeze mutumenyeshe nabandi mwaba muziho ubushobozi, nubwo indagu za MAGAYANE zitubwira neza ko umuntu uzasimbura RWABUJINDIRI rurya ntiruhage, ari umuntu uzaba atarigeze ategeka narimwe (agira ubuyobozi muri iyi Leta Cg iyayibanjirije) abenshi bakaba babonako yashobora kuba ari RUSESABAGINA;

  • #24

    Rwanda (mardi, 30 août 2011 15:39)

    musome telegrams nshya zituruka muri ambassage y amerika mu rwanda kuri Wikileaks kuri ino link:

    http://wikileaks.org/origin/123_0.html

Loading

 

Uzaze Travels - Rwanda

 

Free counter and web stats

Pour faire UN DON en vue de soutenir les activités du Site www.leprophete.fr

Nos liens

Newsletter