dim.

28

août

2011

U Rwanda ntirukeneye umulideri w’igihangange, rukeneye abalideri bashyize hamwe. Nkuliyingoma Yohani Batisita.

Victoire Ingabire Na Bernard Ntaganda,nabo ni Abalideri.

 

Ndabanza gushimira Mporayonzi Célestin uherutse gutangaza inyandiko hano ku rubuga « Le prophète.fr » ivuga ko abona ari jyewe waba umulideri, nkaba ngo nakiza abanyarwanda agatsiko. Muri iyo nyandiko ibimvugwaho ni byiza cyane ariko mu by’ukuri jyewe mbona nta bigwi mfite bya ruriya rwego, ndetse hari ibyo nakosoraho kugirango abasomyi batanyibeshyaho. Aho Mporayonzi avuga ko ndi umuhutu udatinya kubivuga ku mugaragaro ndumva ari byo ariko ndashaka kongeraho ko ubuhutu atari ikintu kimpesha ishema cyangwa icyubahiro. Ubuhutu si ubumenyi naba ndusha abandi, si igikorwa kiza naba naragezeho. Hari abahutu nzi bitwaye nabi mu bibazo twagiye tugira na byo kimwe n’uko hari abatutsi bitwaye nabi ku buryo nta shema umuntu yagira kubera ubwoko gusa. Icy’ingenzi ni akamaro umuntu ashobora kugirira abandi cyangwa ibitekerezo agaragaza. Aho ntuye mu Bubiligi nahasanze abantu tudahuje ubwoko ndetse n’ibara, bamwe muri bo twabaye inshuti kubera akamaro bangiriye cyangwa ibindi byiza byagiye biduhuza. Ibyo mbona bifite agaciro kurusha biriya by’amoko.

 

Mu minsi ishize icyo kibazo twagitinzeho kubera ko Senateri Antoine Mugesera yabaye nk’ugishyiraho ingufu nyinshi, avuga ko mu gitabo cyanjye « Inkundura » hari aho ngo mvuga ko ndi umututsi (nyamara nta na hamwe byanditse gutyo) ahandi nkavuga ko ndi umuhutu, mbese ubwo nkaba ngo njijisha abasomyi. Niyo mpamvu nagerageje gusubiza icyo kibazo nsobanura ubwoko mvukamo ariko nta shema binteye. Nkeka ko Mporayonzi yaba ari umwe mu bakunze igitabo “Inkundura” ndetse n’ibiganiro nagitanzeho muri za radiyo BBC na VOA, akaba anyibeshyaho yibwira ko ibyo nandika nicaye kuri mudasobwa bihagije kugirango mbe naba umulideri nyawe u Rwanda rukeneye. Burya hari abantu bashobora gutanga ibitekerezo ariko hari n’abalideri bashobora kubishyira mu bikorwa. Amateka y’Isi yerekana ko revolisiyo nyinshi zagiye zitungana zabanzirizwaga n’ibitekerezo by’abantu banyuranye, nyuma hakaboneka abalideri bo kubishyira mu bikorwa.Kubera icyo cyubahiro gikomeye Mporayonzi yampaye ndagirango mbwire abasoma ibyandikwa kuri uru rubuga igitekerezo cyanjye kuri iki kibazo cyo kubona umulideri cyangwa abalideri bakura u Rwanda ku ngoyi y’igitugu.

 

Dufite abalideri bemeye kuba ibitambo

 

DeoMushayidi na Ntakirutinka, nabo ni Abalideri

Abanyarwanda baca umugani ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Dufite abalideri bafunzwe bazira ibitekerezo duhuriyeho, bakaba barafashe iya mbere bakajya kubirengera, ntabwo dukwiye kubyirengagiza ngo dukore nk’aho abo bantu tutazi urugamba bariho. Ndahera ku mugabo witwa Déo Mushayidi wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu. Colonel Luc Marchal ukurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda (akaba adahisha ko ashyigikiye opposition) aherutse gutangaza mu kiganiro mbwirwaruhame ko uwo Mushayidi ari umwe mu balideri b’imena U Rwanda rufite ashingiye ku bitekerezo yagiye ashyira ahagaragara no ku biganiro bagiranye. Ibyo colonel Luc Marchal yavuze nanjye ni ko mbibona. Umunsi Barack Obama atorwa natekereje ko no mu Rwanda umunyarwanda uwariwe wese ashobora kwiyamamaza agatorwa bitewe n’ibitekerezo bye. Izina rya Mushayidi ni ryo ryahise rinzamo kubera ko hari benshi bibwira ko amatora yo mu Rwanda agomba gushingira ku bwoko, umulideri nk’uriya akaba yabura amajwi kandi nyamara ntawe umurusha kurengera ibice byose by’abanyarwanda. Tugomba gukora ibishoboka ku buryo ibitekerezo yarengeye bihora bivugwa, n’iyo yatinda mu buroko agahora yumva ko urugamba yarwanaga rutarahagaze.

 

Uriya mutegarugori Vigitoriya Ingabire Umuhoza nawe ni umulideri ukomeye. Ntabwo ndi muri FDU ariko nakurikiranye ibye kuva agitangira politiki kugeza ubwo ahagurutse iburayi, amaze gusezera ku mirimo yakoraga muri banki, akajya guhangana n’igitugu mu Rwanda, adafite ikindi yitwaje uretse ingufu yifitemo n’ubushake bwo guhindura ibintu mu gihugu cye. Yageze I Kigali abwira abanyamakuru ati: “ndi umukobwa utashye iwacu”. Sinzi umuntu waba atarumvise ko ayo magambo akomeye. Uyu mukobwa arakagira Imana mu Rwanda, ni Umuhoza koko. Kagame nashaka arye ari menge, rutahizamu yaramwinjiranye. Uyu mudamu rwose ni umulideri, nta kindi akeneye uretse ko tumutera inkunga. Impyisi yabwiye izindi iti: jyewe burya sintinya umuntu umwe, ntinya komera komera ya bene wabo.

 

Ubwo nkivuga abalideri bafunzwe ni ngombwa kwibutsa Maître Bernard Ntaganda warebye uburyo ishyaka PSD ryemeye gukorera mu kwaha kwa FPR agahitamo gushinga PS Imberakuri. Ni umugabo w’intwari watinyutse gukora ibyo abandi batinye. Igihugu ntigishobora gutera imbere hatabonetse abantu nka bariya bakora ibintu bisa no kwiyahura, rimwe na rimwe bakanabigwamo. Aho muri gereza ari kumwe na Karoli Ntakirutinka ugiye kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 10 (kizarangira umwaka utaha) azira kuba yarafatanije na Pasiteri Bizimungu gushinga ishyaka PDR UBUYANJA. Icyo gikorwa cyo gushinga ishyaka bwari uburyo bwo gushaka gukura abanyarwanda ku ngoyi y’igitugu.

 

Twagiramungu aracyakenewe ku rugamba rwo guharanira demokarasi.

 

Uretse bariya mpereyeho kubera ko bemeye kuba ibitambo nagirango nibutse uburyo umugabo Fawusitini Twagiramungu atigeze ahwema na rimwe guhangana n’igitugu. Ni umwe muri ba bantu 33 bashyize umukono ku nyandiko yasabaga ko amashyaka menshi yemerwa mu Rwanda mbere y’uko n’inkotanyi zitera. Nyuma yabwo yayoboye ishyaka MDR ryasaga n’aho ari irya mbere cyangwa irya kabiri mu gihugu riza gucikamo kabiri kubera amatiku yabaye yo kurwanira imyanya, ariko muri ayo makimbirane Twagiramungu yafashe umurongo wo kurengera ubumwe bw’abanyarwanda. Muri icyo gihe byacikaga bamwe batekereza gushyira ingufu z’abahutu hamwe bakarwanya umwanzi wari wahindutse umututsi, abandi nabo ku rundi ruhande barwanira gushyiraho ingoma tubona ubu ngubu ishingiye ku gitugu no ku irondabwoko, icyo gihe Twagiramungu hamwe na ba Agata Uwilingiyimana bavugaga ubumwe. Iyo batarushwa ingufu n’abari bafite intwaro baburijemo amasezerano ya Arusha amarorerwa u Rwanda rwagize ntiyashoboraga kuba. Jenoside yabaye kuko abo bavugaga ubumwe bari bishwe cyangwa bihishe aho izuba ritageraga. Kuba umulideri nka Twagiramungu agitera icumu ni amahirwe akomeye abanyarwanda bafite. Ndibutsa ko ariwe wayoboraga impuzamashyaka yitwa FDC yarimo amashyaka MDR, PSD, PL na PDC kandi ntawe uyobewe uburyo iyo mpuzamashyaka yagerageje guhashya igitugu ikoresheje ibikorwa binyuranye kandi byubahirije inzira y’amahoro. Abantu bahoze muri FDC kandi batemera gukorera mu kwaha kwa FPR baracyamukeneye kuko yashoboye kurokoka urugomo rwahitanye bagenzi be bari bafatanije muri urwo rugamba.

 

Opposition yungutse abalideri bashya bazanye ingufu nyinshi

 

Mu mwaka ushize w’2010, umwe mu basirikare bakomeye u Rwanda rufite, Jenerali Kayumba Nyamwasa, yashoboye kwigobotora ingoma y’igitugu, arahunga agera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Kagame yahise abona ko uwo mugabo wari umucitse ashobora kumukura ku ntebe yicayeho agerageza kumwivugana biranga. Uwo mugabo yahise afatanya na bagenzi be bahuje amateka ndetse n’abandi banyarwanda bumvise vuba ko ari umulideri ukomeye bungutse bashinga ishyaka RNC rimaze gutigisa igitugu nyuma y’amezi make rishinzwe. Hari abibwira ko umuntu wabaye inkotanyi igihe kirekire, ndetse akaba n’umwe mu baziyoboraga, atakosora amakosa yazo aramutse ageze ku butegetsi. Ibyo ni ukutumva ko ingoma nk’iriya idashobora guhirikwa n’abayitarayibayemo bonyine, hagomba n’izindi ngufu z’abayibayemo bazi aho ibihato biri n’uburyo bwo kubikuramo. Ntabwo abasore n’inkumi barangije iLouvain-La-Neuve, n’iyo baba abahanga bate, batsinsura igitugu cya Kagame hatabonetse ingufu n’ikoranabuhanga byaturutse mu cyama ndani. Bariya bagabo, Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Dogiteri Rudasingwa na Gahima ni abalideri bakomeye opposition yungutse.

 

Nashoboraga kuvuga n’abandi benshi (ba Frank Habineza wa Green Party, ba Paul Rusesabagina wa PDR Ihumure, ba Jenerali Emanweli Habyarimana wa Partenariat Intwari, ba Selesitini Kabanda wa ADEP MIZERO,…). Abo bose kubarengaho umuntu akavuga ko nta balideri bahari, ndetse agashaka no guhanga abandi bashyashya, byaba ari ugupfusha ubusa ingufu ziriho. Icyo mbona gikenewe ni uguhuza abo balideri bakamenya ko kudafatanya kwabo biha ingufu igitugu barwanya. Ikibazo gikomeye abo balideri bacu bafite nuko bashaka guhaguruka buri wese ari uwa mbere, utabaye uwa mbere ubu akumva asigaye birangiye. Hari benshi batekereza intebe Kagame yicayeho bakumva ingamba zose zakorwa ari izo kuyibicazaho, bitaba ibyo byose bikaba bihagaze. Ibyo ni byo bituma abalideribacu batabasha kwicara hamwe, ngo batekereze nk’abantu bareshya, bashakire hamwe inzira zo kunyuramo kugirango bahashye igitugu.

 

Umutegetsi w’igihangange ashobora kubangamira demokarasi

 

Mu ijambo rikomeye Barack Obama yavuze ubwo yasuraga igihugu cya Ghana yagize ati: Afurika ntikeneye abategetsi bafite ingufu nyinshi, ikeneye kugira inzego z’ubutegetsi zikomeye. Ibyo bishaka kuvuga ko abantu bari mu butegetsi, inzego barimo zose, baba bumva bakomeye. Mu Rwanda siko bimeze: hari umutegetsi umwe usa n’aho abazwa byose, abandi basigaye akaba ari nothing. Iri jambo “nothing” rivuga ubusa. Abalideri bacu usanga baharanira kuba wa wundi w’igihangange kuko bitaye ibyo baba bashobora guhinduka “nothing, nk’uko Habyarimana yabikoreye les camarades du 5 juillet, nk’uko byagendekeye abofisiye bafatanyije na Kagame mu rugamba rukomeye rwakuyeho repuburika ya kabiri. Ayo makosa yagiye aba niyo yatumye igihugu cyacu gica ukubiri n’inzira ya demokarasi.

 

Mu mwanzuro w’iyi nyandiko ndifuza kubwira abalideri bacu ko u Rwanda rudakeneye umulideri w’igitangaza, rukeneye ko abahari bafatanya, bakareka kuba interahamwe ariko bagatahiriza umugozi umwe. Abo balideri bose igihe nikigera nibo bazajya mu nzego zinyuranye z’ubutegetsi, buri wese agaha ingufu urwego arimo, aho guta ingufu zabo n’igihe barwanira intebe imwe.

 

Uretse aba balideri ba politiki ni ngombwa ko habaho n’abalideri b’ibitekerezo. Kugirango igihugu gitere imbere hagomba n’abahanga batekereza, bamwe bakandika ibitabo, abandi bagateza imbere itangazamakuru cyangwa bakarengera umuco w’igihugu. Umugabo witwa Léopold Munyakazi amaze gufungurwa agahungira muri Amerika yagize uruhare rukomeye mu kudutoza kwandika ikinyarwanda gisusurutse, ibyo nabyo ni ubulideri. Umugabo nka Yozefu Matata yabaye umulideri mu kurengera ikiremwamuntu ku buryo nibwira ko atazibagirana mu mateka y’u Rwanda. Mu mirimo inyuranye dukora, ndetse no muri ibi twandika kuri murandasi, dushobora kuvukamo abalideri.

 

Nkuliyingoma Jean-Baptiste

 

 

Commentaires : 108
  • #108

    巨人倍増 (lundi, 08 juillet 2013 05:58)

    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    花痴:ht人tp://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    中絶薬:http://www.kanpocom.com/zhongjue/
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/
    媚薬:http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html
    RU486:http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    消渇丸:http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html
    花之欲:http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    花之欲:http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    漢方ダイエット:http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    男露888:http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html
    リドスプレー:http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    Wenickman:http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html
    WENICKMAN:http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html
    くらはちほう:http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html
    さんべんぼう:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    新一粒神:http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html
    福源春カプセル:http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html
    五便宝:http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html
    精力増強剤:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蔵八宝:http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html
    催情:http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html
    勃動力:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    男宝:http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html
    魔根:http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    しんいちつぶしん:http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html

    女性用媚薬:http://www.kanpocom.com/meiyao/
    催淫通販:http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html
    勃動力三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html
    イーリーシン:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    ダイエット薬:http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html
    早漏防止:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html
    ビグレックス オイル:http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html
    催淫:http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    法国性奴:http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html
    ナンパオ:http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html
    ベニクモ:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    福源春:http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html
    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    催淫通販:http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    VigRx:http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html
    巨人倍増 販売:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    キョジンバイゾウ:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html

  • #107

    威哥王 (lundi, 08 juillet 2013 05:56)

    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com

    花痴:http://www.花痴.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com
    三便宝:http://www.三便宝.com
    三便宝:http://www.三便宝.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    狼一号:http://www.狼一号.com
    狼1号:http://www.狼一号.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com


    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com

    花痴:http://www.花痴.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com
    三便宝:http://www.三便宝.com
    三便宝:http://www.三便宝.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    狼一号:http://www.狼一号.com
    狼1号:http://www.狼一号.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html
    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    漢方ダイエット:http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html

    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html

    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html

  • #106

    Mukamana (samedi, 03 septembre 2011 03:22)

    Nyakubahwa Nkuliyingoma, ibitekereo byawe nibyiza kandi rero nemera ko uli umushakashatsi ndakwemera, icyo nkwisabira nuko watubwira uko twabigenza kugirango tubohoze ziliya mbohe, kuko ntawe ukinira munda y'isi, dore ko wowe wiyemerera ko udashobora kujya mukibuga. ikindi kwemerera wowe wemeye gushyira ahagaragra aho uhagaze ureke ba Rukokoma bahimbazwa nakalimi gusa. jye uwakwemera kugenda agakandagira kagame mumuhogo ifuro ryamara kumurenga urfuzi rukaza twese tuzamujya inyuma pe

  • #105

    CYOMORO KAGAME (jeudi, 01 septembre 2011 21:39)

    #102 SEBISHIMBO=amabyi cg amase.
    haruwakugiez avoka wacu!

  • #104

    Karisa (mercredi, 31 août 2011 11:30)

    Kaberuka ntiyaba leader kuko niwe watnze amafranga yo kwica abahutu muri congo. Iyo aba intwari yari ku demisiyona.

  • #103

    Mushi (mercredi, 31 août 2011 00:43)

    Iyi nkuru ya Nkuriyingoma simbi kandi si na nziza cyane, kuko harimo kogeza no kwamamaza ariko burya kuba umurideri bisaba ubwenge n'amahirwe menshi, ntimukabe nka baba pasteur bigisha ngo mwese muvuge Amen nubwo waba usinziriye ukayirota uyivuga. Kagame si ikirori cyo kurata , Abamurata ni injiji zambaye ubusa nubwo naba ndi muri RPF sinemera amakosa ya Kagame pé kuko ategekesha igitugu kandi ari umuntu nkabandi bose. Abategetswe n'umwami babonaga ari umubyeyi, abategetswe na Kayibanda babonaga ariwe mucunguzi wabo, Habyara we reka da yari icymamare , Kagame none we yaje ari ivubi( indakoreka) aziko ariwe gihangange cy'Urwanda . azapfa urwa KAdaffi tuzagutera ibinonko muri France uwo muhirimbiri.

  • #102

    Sebishimbo (mardi, 30 août 2011 21:03)

    # 98, wowe biragaragara ko uri interahamwe. Bariya se mwishe ntimwabimye amahoro ndetse mukabambura n'ubuzima? Ubu u Rwanda rufite amahoro kandi uwo ruyakesha ni Président Kagame na gouvernement ayoboye. Ibikorwa by'amajyamere binyuranye dufite tubikesha Kagame na gouvernemnt ayoboye.

    Niba utari umusazi, uri umusinzi!

  • #101

    jeux vidéo (mardi, 30 août 2011 17:53)

    Byigero nakubonye uri akana k'imbwa. Khadafi n'intwaro ze ubikuye hehe? Wowe ugomba kuba uri agahungu kakira gato kirirwa gakina ya mikino ya vidéo. Gerageza gukura hanyuma tuzabone kungurana ibitekerezo. Cyangwa se usange abo mukinana izo vidéo mukineeeee. Urumva wa gahungu we?

  • #100

    ancien conseil wa ingabire (mardi, 30 août 2011 17:08)

    ko mbona ingabire aberewe na amarose hamwe nuriya mugabowe ma, ubu niwe usigaye amurongorera muri prison wahoooooo nibyiza cyane, bambaye neza wagirango bayibabitse bakivugaka, imbwa zinterahamwe zigize gutya zishuka ingabire nawe ufite amazi yuzuye umutwe, nta bwenge agira ati ndamanutse ngiye gukuraho kagame, abagushutse ngaho bariho bararya inkoko artificielle na biere, ubu se wowe uri hehe? umugabo wawe yahise yishakira ikizungerezi dore nubundi ko ngo wari udashobotse murugo, dore izo nama zose zo muri rouen,bruxelle, Amsterdam nahandi hose, na abakugiraga inama ubu barannya bakaryama wowe warandagaye bikubere isomo.
    yooyoo sha muri abaginga mugashuka umuntu byakariya kageni, nawe ati ndagiye yewe kangende ubushwe.
    inama

  • #99

    Nahayo (mardi, 30 août 2011 12:13)

    Nkuriyingoma, ngukuriye ingofero. Abatavuga rumwe na Kagame bakwiye kwishyira hamwe. Bakitoramo umulideri maze ukareba ko Kagame amaraho n'amazi abiri. Iki nicyo cyonyine kibura. Ibindi byose Kagame yarirangije kera kubera amakosa atabarika yakoze. Imana ikomeze ikugende imbere. Abo bandi muri kumwe bahate iyi vision.

  • #98

    Resp to Kanwene #95 (mardi, 30 août 2011)

    Ariko ubona utari injiji kweli! Ngo KAGAME yaduye amashuri, Kagame atanga amashuri se, hariaho uzi se na nyina bigeze batunga kuburyo bashobora kubakira amashuri abanyarwanda! Mwagiye mutekereza mbere yo kuvuga! Umutegetsi uriho wese akwiye kumenya ko ari umukozi nk'abandi, ntabwo wakwiye kuba utekereza ko kuba waramutse ubikesha Kagame cg undi uwariwe wese, ni Imana se? Ni umuntu nk'abandi usibye ko we yabashije kwica benshi, bityo abazungu bakaba bamuragije inyungu zabo, ariko nawe ni umugenzi nk'abandi,kandi aho agana si heza! Ngo wibagirwe kwibeshya ko abahutu hari icyo bakesha KAGAME cg undi uwariwe wese, bakwiye gukora ibyo bashizwe, batabikora bakabireka, nous sommes un peuple libre!

  • #97

    kankwene! (mardi, 30 août 2011 10:21)

    Ariko sha SIKIYA wagiye ureka kubeshya hari ubwoko bumwe bw'abanyarwanda? abanyarwanda si ubwoko ahubwo ni izina ry'abanyagihugu nk'uko tuvuga abacongomani, abatanzaniya nibindi, naho ubwoko bwo burahari kuko hari n'uburya abantu(abahutu)

  • #96

    SIKIYA (mardi, 30 août 2011 09:35)

    M'u Rwanda ubu hali ubyoko bumwe bwitwa ABANYANDANDA bavuga
    urulimi rumwe IKINYARWANDA. Abagicungira ku bwoko ngo nibyo buzatuma babona amaraliro ngo ni abalideri basubize
    ameru mw'isaho.

  • #95

    kankwene! (mardi, 30 août 2011 09:25)

    Ariko abahutu mwagiye mushyira mu gaciro? mubona uyu muhirimbiri n'umuhirimbirikazi aribo ba leaders mukeneye? dore nawe Kayibanda yari umuhirimbiri musa musa reba uko yategetse reba IGIHIRIMBIRI Habyara uko yabazanyemo kiga na nduga akabashora no muri genocide, none Leta ibaha inka , ikabaha amashuri, ikabavana muri nyakatsi niyo mwirirwa mutukaaaaaaaa Kweli ngo umuhutu umuvura ijisho bwacya akarigukanurira, Kagame namugiriye inama yo kureka Abahutu bakigumira mubuhirimbiri bwabo ati reka da reka mbasirimure none dore bidateye kabiri muri kumutuka mwamuhindutse, ntacyo ni umuvandimwe nzamufasha kurasa iyi mihirimbiri. Harya ko mutarajya mu mihanda mwirirwa muririmba? narategereje noza siraha ndaheba.

  • #94

    Byigero (mardi, 30 août 2011 02:44)

    @(#88)
    Wororewe mu wuhe mukenke kugeza n'aho utinyuka kwita "akana" umuntu ushobora kuba angana na so cyangwa amuruta(niba hari n'uwo wigeze!!!)?
    Ikindi kandi,ninde wakubwiye ko urugamba rwo kwigobotora igitugu cyanyu rugomba kurwanishwa imbunda gusa?Aho wigeze wiga amateka?Niba se gutekereza bijya bikubaho(et j'en doute fort!),ukeka ko Kadhafi ubu wihishe mu mwobo nk'ifuku yari yararunze nkeya?Ubu kandi kigiye kongera kuntuka,aho kugerageza gushyira ubwenge ku gihe!Ntawabarenganya,ntawe utanga icyo adafite!!

  • #93

    Munyazikwiye (mardi, 30 août 2011 01:50)

    Mukomere! Mwirinde kwita uwo ariwe wese umuleader,..byaba ari ukwihuta no guhubuka kandi byazagira ingaruka zikomeye!
    Ko hari abanyarwanda batekereza neza, bakarukunda kandi bagaharanira ukuri n'uburenganzira bwa buri munyarwanda, birumvikana, bariho kandi ni benshi!
    Ariko muturinde gushyira mu mutwe, ngo leader watuyobora ni Vigotwari, ngo ni Rukokoma, ngo ni Nyamwasa.....!
    Burya kera kabaga kahagaze, Abakombozi, Inkuba,....twaba tumaze kunoza Habyara, yafata ijambo, akongera akaba aradukuruye...uriya yari umuleader wajya inyuma, akamenya no kugarura abantu igihe kigeze! Twagiramungu yaba afashe ijambo, tukamwumva akaba aradukuriye,...barya bahungu bo muri PSD bavuga ukumva bifite injyana.
    Kugeza ubu Abanyarwanda b'aba leader ntibagaragara,ntabwo ari ukuvuga ngo Kagame navaho,...ahubwo uwamusimbura akaba uhuza abanyarwanda, akaba utera tukikiriza ni nde? Njye ndabona aba bose muvuga yeeee, bafite ibitekerezo ariko ingufu zo guhuza no kuyobora ntazo bafite! Twabaha za Minisiteri, baba Ba Perefe, Abadepite mais kuba abayobozi b'u Rwanda rwabayemo itsembabwoko inshuro ebyiri, irya gatusti n'irya gahutu, nta numwe urigaragaza ko afite ubwo butwari! Mu kanya nsoma kuri Mudasobwa ahubwo nabonye uwaruyobora yaba uriya muhungu Karemera! Twitegure kumwakira kuko yamaze gutsinda! Bitewe nuko azigaragaza tuzareba niba yaba Umuleader....! Erega, igihe amashyaka ari imbere no hanze mu gihugu, nahura akicara tuzamenya umuleader uwo ariwe!! Mwishaka uzayobora umunsi bicaranye bazihitamo uwayobora nidusanga abikwiye tubimuhe, tumujye inyuma wmaze twubake u Rwanda! Naho ku rubuga, muramenye murekeraho kutwereka abageni tutarabona uburanga bwabo, kand ntimukavuge ngo yari ameze gutya, ahubwo uyu munsi ahagaze gutya, abona ibintu gutya, kuko bamwe mubo mutwereka bashobora kuba bahubuka! Bagashaka ubuyobozi nyamara wababarira muri babandi 80% Alpha Blondy atubwira mu ndirimbo ze ngo ni Marionettes!!!!! Kwaba rero ari ukongera kuyoborwa na Bizimungu Pasteur, maze bwamuva mu ntoki ntamenye nuko bwamucitse! Twitonde, ahubwo ubona abikwiye natangire ahatane, yumvikanishe ijwi rye, twumve uko abibona, uburyo azakoresha, maze igihe nikigera abo bakoranye nibamutwereka tuzamutora!
    Harambe abanyarwanda bagaragaza ibibazo kandibakabibonera ibisubizo mu gihe ngombwa amazi atabanje kurenga inkombe!

  • #92

    nshuti (lundi, 29 août 2011 23:12)

    Igitabo cyawe nubwo ntacyemera ijana ku ijana ; ni ukuri ni umuganda watanze wejo hazaza!

  • #91

    the Rwandan people to democracy (lundi, 29 août 2011 22:27)

    The man of peaceful change is His Excellency the President Paul Kagamé.

    His Excellency the President, you hold the key to peace for your people and your children. Remember that in democratic countries, a presidential term can not exceed 10 years including Bush, Tony Blair ... All the chances you were given for 17 years. Rather than seriously reconcile your people, you have more divided. You have some repressed and persecuted. You have silenced others. You become President for all his people and not for some of his people. No one can muzzle his people; one can muzzle the dogs unpredictably aggressive. The people of Rwanda are committed to peaceful democratic change. I invite you to be the player of fate of your children. Take the example of families' personal presidents who have renounced the peaceful change. Initially all their assets are frozen. Côte d'Ivoire, Gbagbo, his wife and their son Michael were beaten, tortured and facing justice. In Tunisia, Ben Ali, his wife and children are confronted with justice. What do you expect to pave the ground for your children? A French proverb says "all you can not avoid it embraces."

    Yesterday and today, you are counselled by civil, military and lobbies... Their role is to advise you and tell you the truth about certain sensitive topics. The day the change will happen in violent conditions, all around you and your lobbying will be positioned in the new system while giving you all the evils that existed on your system, you are aware or not. It's your family personal, non-political family who will pay for others.

    For a good future for your children, act now. It has been said many bad things about you. It was said that you are behind all these assassinations of politicians. It was said that you have sent abroad for death squads and poison the lynching opponents and friends.... It has been said that you are evil, stubborn, irresponsible, psychopathic.....

    Remember that the friends of today will become tomorrow's enemies. So I offer my advice to prepare the ground for tomorrow for your own children:
    - Give up any idea of paying even a drop of blood of the Rwandan people
    - Release all political prisoners unconditionally
    - Do not chase or punish political opponents
    - Recall the death squads sent abroad
    - Do not arbitrarily imprison the people of Rwanda
    - Do not spend the money of the Rwandan people to pay for lobbying services
    - Return the funds of the Rwandan people sent abroad
    - Make a clear distinction between clear and state funds, the political party and your fortune . It will help you when your assets will be frozen
    - Ask Mandela wise advice as soon as possible
    - Negotiate on your trip to Paris on peaceful democratic change for the good of your children.

    I tell you what is possible. You have the means and circumstances are favourable to you. Do not waste time in front of the misleading advice. If you had been advised, the political situation would not have happened as well. The Rwandan people told me that he is ready to protect your children. So, the opposite case, expect the worst. I hope that history has taught you: Iraq, Egypt, Tunisia, Ivory Coast, Libya, Syria....

    To make a new start together, the people of Rwanda need not punish or take revenge. The people of Rwanda need two things:
    - The return of confidence between all components of the people, minorities, majorities, mixed.
    - The Fundamental Freedoms and Human Rights

    to achieve this, the people of Rwanda need to know “who did what”. This will allow the people able to discuss the past truthfully. South Africa will serve as an example.

    To achieve the Rwandan people in need of men and women “who can do what "and not of men and women:" when I was ....»

    I reiterate that the Rwandan people want a peaceful democratic change. The blood flowed too. No other drop of blood should be paid. If the South Africans have managed it, why not you?

    My wish is to see you one day get back together because “violence only begets violence, only peace can bring peace”.

    Your guide to peaceful democratic change

    Prolin

  • #90

    tony (lundi, 29 août 2011)

    itangazo rigenewe amoko yose ya banyarwa abatwa abatusti abahutu ntibagiwe na bahusti mukunda amahoro ariko mukaba mwarabuze kandi mwari muyakeneye mugomba kuza kwakira nyakubahwa muribishe nokumuvugiriza imfundu zikwiriye abari murayi canada america nabo mubihugu bya afurica mugomba kuza muri benshi itariki 12/9/2011 mubufaransa imfundu nkiza bibbhhe.

  • #89

    karimu (lundi, 29 août 2011 21:21)

    Abishyize hamwe ntakibananira ndabona bitazoroha

  • #88

    kabikabi (lundi, 29 août 2011 21:01)

    Bigero,tu ne fais que bavarder.uravuga intambara uyizi hehe wakana we?abayirwanye bazi icyo ari cyo ntibasakuza nkawe.gumya wivugire ntuzi ibyo urimo.niba kandi uri umugabo koko uzarushoze sinkubujije ahubwo ndetse nakubwire ngo kabikabi.

  • #87

    Sandra (lundi, 29 août 2011 20:53)

    Byigero nawe, uyu mugore se ko ahugiye mubindi mwana we! Aha, ubonye uwo wiyambaza. Reka umunsi wamenye ibye byose ubanza uzashakishiriza ahandi. Ego mama rero!

  • #86

    BYIGERO (lundi, 29 août 2011 19:58)

    à Kagorora(#81)
    Urashaka kuvuga iki?Twe turwana intambara (kandi twizeye ku bitebe bitebuke tuzayitsinda,wabishaka utabishaka!)ya "DEMOCRATIE",bivuga ngo "Le pouvoir par le peuple et pour le peuple!",cyangwa mu kinyarwanda:"Ubutegetsi butangwa n'abaturage kandi bukorera abaturage".F.P.R yashoye intambara ariyo "slogan" yayo,ariko imaze kugera ku butegetsi yikorera icyari cyatumye itera( c.à.d.:kwica kwiba gusahura,n'ibindi,bibi byose...).Sinzi indimi nabivugamo kugirango ubyumve,ariko niba utabyumvise(cyangwa ukaba udashaka kubyumva) ntiwirirwe wigora kuko uru ni ururimi(langage) rutumvwa na bose n'ubwo ariko byagombye kugenda!!!Niba wumva ko mu Rwanda uyu munsi iyo démocratie mvuga iganje,ntiwirirwe unsubiza kuko nahise menya uwo uriwe!!!Vous ne nous(peuple rwandai aurez pas deux fois,ibyanyu byaratahuwe!!!
    Icyo ugomba kumenya ni uko:"la démocratie et la liberté sont des valeurs universelles", umwenegihugu wese agomba guharanira igihe ubutegetsi bushatse kubimuvutsa,akaba yanahasiga ubuzima igihe bibaye ngombwa!!!Ibivugwa kuri uru rubuga rero mushatse mwareka kubigira ibikinisho nk'uko njya mbisoma iyo mwiyemeje gutumikira umwidishyi wanyu!Nimukomeza kwinangira,amaherezo muzibuka ibitereko mwasheshe!!!
    Sindagura ndagena!!!

  • #85

    BYIGERO (lundi, 29 août 2011 19:19)

    Nunganire RUKAZA(#35),ariko njye ndahamagara uwitwa J.M.V Ndagijimana.
    Bwna J.M.V Ndadijimana,
    Ko mwabashije guhura mugashinga COVIGLA (kandi rwose nsanga ari igikorwa cy'intagereranywa!!),harabura iki ngo ufate iya mbere (kandi nkuziho ububasha n'ubushake n'ubushishozi),ngo utumire bariya ba Nyakubahwa bose twavuze(venant de ma part,c'est sans ironie, croyez-le sincèrement!),maze mushake ukuntu mwakora "Agakipe" nakwita "IJWI RYA RUBANDA MU BURAYI" ,ndetse mukagaba amashami no mu tundi turere tw'isi?Ibi nabitekereje nkurikije ukuntu nasanze abanyekongo baradusize mu ntambara barwana yo kwikiza igitugu cya Kabila(Alias Kanambe),dore ko "tekiniki "akoresha isa cyane n'iya mwene wabo Kagame(kandi ntibitangaje!!!).
    Maze gusura urubuga rwabo:"APARECO.ORG),nabashije kumenya ko intambara turwana itazoroha igihe cyose J.Kabila(Umunyarwanda ku buryo budashidikanywa,donc umucanshuro!)azaba yicaye ku ntebe ye i Kinshasa aho akomeje guhonyora abanyekongo,kuko politiki ya Congo ikorerwa mu Rugwiro!Ibi utabizi ni udashaka kubimenya!!Kagame na Kabila ni nk'umuntu umwe(Deux frères siamois!!).Mwibuke ko Kabarebe yategetse igisirikare cya Congo igihe cya Kabila-Père,maze aho avumburiye amanyanga ya Kagame agashaka kwirukana ingabo z'Urwanda ku butaka bw'igihugu cye,Kagame akagira inama mucuti Kabila-Fils yo kwirenza Nyabura-Se,agahita amusimbura ku ntebe,ndetse anamwizeza ko abanyamerika bazamushyigikira!!Niko nyagenze kandi!Kandi ngo umugambi wari uwo guhigika Abafaransa!Umenya abahanga ibi mubyita "les guerres d'influence dictées par le géostratégie politique pour les intérêts macro-économiques!!!N'iyo kugirango uyu mugambi wuzuzwe hagomba gupfa inzirakarengane miliyoni na miliyoni,bene ubwite baravuga ngo "Ntakundi byagomaga kugenda!!"Quel cynisme!!!
    Nonongere nkwibarize bwana Ndagijimana.Iyi COVIGLA yanyu (nako yacu)ubona ishobora kugera ku ntego zayo gute mudafatanyije urugamba na "APARECO" y'abanyekongo mu gihe obo murega bimaze kugaragara ko ari abafatanyacyaha n'ubwo bari mu bihugu 2 bihana imbibi?Uzi kandi ko ubu bari muri "phase" yo gushyiraho inkiko-mpanabyaha buzacira imanza abicanyi bayogoje igihugu cyabo,ndetse abo bateganya kuziregamo namwe nibo mushyira mu majwi!!Ubona se ubu bufatanye atari ngombwa koko?Mushobora ariko kuba mwarabitangiye, akaba ari njye udakurikira!!!
    Ku byerekeye kwigobotora ingoma y'igitugu,n'ubwo dusa n'aho duhuje akaga,bo mbona baradusize bidasubirwaho!Kuko babashije gushinga amashami ya "Opozisiyo"kuri buri mugabane wose w'isi,kandi buri "mucombattant" cyangwa buri "mupatriote" niko biyita,akaba afite inshingano agomba kubahiriza aho ari hose ku isi hakurikijwe ubuhanga n'impano kamere ye!Force est de constater que ça marche!!Siniriwe nkubwira ko Congo iturusha umubare w'"Abalideri"( kuko nzi ko uzi Congo kundusha!),ariko babashije gushyira hasi "les égos personnels"dukunze kubatwerera(à tort!),maze bose nk'umuntu umwe,bajya inyuma ya Honoré NGBANDA NZAMBO,baramwimika ngo ababare "Umulideri w'Ikirenga",kandi mbona ijwi ryabo rirushaho kumvikana,ndetse J.Kabila yatangiye kudagadwa!!!
    None se mwe murabura iki ngo mukore nk'aba bakongo???Koko mubaye nka bwa buro bwinshi butagira umusururu?Ni akumiro mba ndi amacinya!!!
    Bwana Ndagijimana,nzi ko utajya urara udasuye runo rubuga.Ngaho rero ihangane unsubize.Burya umuntu yishima aho yishyikira!Nabonye nawe bagushyira ku rutonde rw'abalideri Urwanda rutezeho amizero, numva biranshimishije n'ubwo nanjye ariko nkeka.Niba ari wowe nahisemo kubwira rero,ni uko ari wowe nzi,kandi nemera kurusha bariya bose(ibi mbikuye ku mutima!)!Si ngombwa ko ari wowe uba umuvugizi wa kariya "gakipe" navuze(usibye ko unabaye we njyewe bitangwa nabi!),ibyo muzabyirangiriza mu nama izabahuza,ARIKO RWOSE NIMUGIRE VUBA NA BWANGU KUKO RUBANDA IRABABAYE wa mugani wa Byumvuhore mu ndirimbo ye yise"KAYIGEMA"!!(Shaka aka karirimbo wongere ukumve,nibwo uri bumenye impamvu nashatse kukwoherereza iyi comment!)
    Nongeye kukwifuriza impagarike n'ubugingo.


    Byigero.

  • #84

    umuganza (lundi, 29 août 2011)

    Shahu rwose Beethoven ntuira urwenya uri uwa mbere! Uti "Impyisi yabwiye izindi iti: jyewe burya sintinya umuntu umwe, ntinya komera komera ya bene wabo." Uyu mugani wanyishe neza neza!

    Inyandiko yawe yandikanye ikinyarwanda ntakunze kubona muzindi nyandiko. Kuri jyewe uri umuhanga rwose. Ariko nanone hari henshi nsanga wivuguruza bityo nkibaza icyo washatse kugeza kubasomyi bawe. Urugero hari aho ugira uti "
    Ndabanza gushimira Mporayonzi Célestin uherutse gutangaza inyandiko hano ku rubuga « Le prophète.fr » ivuga ko abona ari jyewe waba umulideri, nkaba ngo nakiza abanyarwanda agatsiko. Muri iyo nyandiko ibimvugwaho ni byiza cyane ariko mu by’ukuri jyewe mbona nta bigwi mfite bya ruriya rwego,..." Hanyuma usoza hari aho ugira uti "Mu mwanzuro w’iyi nyandiko ndifuza kubwira abalideri bacu ko u Rwanda rudakeneye umulideri w’igitangaza".

    Ikibazo ni kuki abantu benshi bagushimye, kandi nubu bagushima, ariko ntiwumve icyo bagusaba? Ese waba utinya iki?

    Iyi nyandiko yawe irimo amagambo cyaneeee, ariko urabizi ko amagambo n'ibikorwa ari ibintu bibili bitandukanye.

    Gutegeka igihugu si umukino, cyane cyane igihugu nk'u Rwanda. Biriya bya Colonel Luc Marchal na Mushayidi n'abandi wabyemera utabyemera, nabyo ni undi mugani.

  • #83

    Ndorimana (lundi, 29 août 2011 18:48)

    Nkuriyingoma,
    Iyi nyandiko yawe yari nziza, aliko wayizanyemo kidobya. Kidobya iyo ni Twagiramungu Faustini. Ubanza uza kuri uru rubuga uje gushyiraho inyandiko yawe gusa, hanyuma ugataruka ukajya mu bindi ntukurikirane ngo urebe cyangwa se wumve commentaires zikorwa n'abanyeshuri uba umaze guha isomo. Aha lero niho umwalimu yerekana ko ali umwalimu mubi cyangwa se umwalimu mwiza. Umwalimu mwiza lero ni utega amatwi ibibazo abanyeshuli bamubajije akabisuzumanya ubwitonzi, yasanga ibisubizo ahaye abanyeshuli babyakirana ingingimira akiha akanya akajya kongera gusubira mu bitabo yakuyemo lya somo akareba niba ntakintu yaba yarasomye nabi, noneho akagaruka agakosora lya somo.
    None lero, Nkuriyingoma, niba warabonye commentaires zakozwe kuli Faustini Twagiramungu zerekana ukuntu uyu mugabo yahemukiye abayoboke b'ishyaka MDR yari akuriye, n'abandi bantu bali mu Rwanda igihe yajyana ilyo shyaka kujya gutiza umulindi FPR ya Paulo Kagame mu mugambi we wo kurimbura u Rwanda n'abanyarwanda barwo, uyu muntu umugaruriye iki kuri uru rubuga umwita umu leader? Yego yaguhaye akazi akugira Ministri, aliko abantu bose bazi amarorerwa yakorewe abaturage igihe mwitwaga ngo muli abategetsi mu Rwanda: *Ngiyo genocide y'abahutu i Kibeho no mu Rwanda hose. *Ngiyo genocide y'abahutu muli Congo-Kinshasa, etc. Ko mutigeze se mubwejura! None ngo murashaka kuba aba leaders b'imfubyi zisigaye! Quelle Honte! LE RICULE NE TUE PAS!

  • #82

    Musema (lundi, 29 août 2011 18:48)

    @Kagorora#81, (nk'aya mazina yihariwe ntimukayafate).

    Erega ibibi birarutanwa, bariya bose urondoye ntwawe uhwanyije ubugome (ndashaka kuvuga intoki zuzuye amaraso, ubusahuzi...) uwo uvugira.
    Bariya ba mbere n'ubwo nabo atari miseke igoroye ariko abanyarwanda baravuga ngo n'uwarya imbwa yarya inzungu!

    Kagame ni umwicanyi, ni umwicanyi, wongere ngo ni umwicanyi.... ntakindi abanyarwanda bamuziza.

  • #81

    Kagorora (lundi, 29 août 2011 18:36)

    Ko numva mukeneye gushyira hamwe noneho, mwashyize hamwe na Leta y'ubumwe ko ntawe yimira kandi ko n'uwahemutse akigarura imubabarira? Sinzi niba ari ugushyira hamwe mu kubona nabi ibyiza biriho byubakwa. Nta politiki yera ngo de, namwe mwandika ibi mugiyeho bwacya babavuga ibyo bavugaga Kayibanda, Habyara, Pasteur, nibyo bavuga ubu Kagame! Ubwo se tuzahera muri urwo?

  • #80

    Musoni Alain (lundi, 29 août 2011 17:59)

    Iki gitekerezo cya Nkuriyingoma, ni kiza rwose, iyaba abantu babyumvaga bakagikurikiza,kuko ibigaragara , iratwa , n'ihitwamo rya abalideri rihishe ikintu, (aricyo gushaka kwikubira ukururura wishyira....., siby urwanda rukeneye rero, umulideri nahitwemo nta arrière pensée.

  • #79

    BYIGERO (lundi, 29 août 2011 17:41)

    Nkuriyingoma ndagukunze kubera iyi "mise au point" ukoze,usibye ko n'ubundi nsanzwe ngufata nk'umugabo w'umunyakuri!Ntegereje ahubwo ko na Bwana Mbonimpa agira icyo adutangariza nyuma y'aho "umufana" we amahamagariye kutubera "Umulideri"!!!
    Koko birakenewe ko buri wese mu mwanya we,hakurikijwe impano Nyiribiremwa yamuhaye,yumva ko ashobora kugira uruhare mu gukura abanyarwanda ku ngoyi y'igitugu!!
    Singombwa ko twese twicara ku ntehe Ruhonyora yicayeho!!!
    Nakunze kenshi kubwira abo dukeka ko bafata iya mbere muri urwo rugamba,ko ntacyo bimaze kuboroga buri wese mu nguni ye,ko igikwiye ari uko bakwishyira hamwe.Sinshidikanya ko ijwi ryabo (kandi ariryo ryacu) rizarushaho kumvwa!Ntabwo bizabagora cyane,kuko ab'imena kandi b'ibanze babateguriye amayira.Aha ndavuga ba Ingabire Victoire,Mushayidi,Ntaganda,Ntakirutinka,n'abandi.Nibabashyigikire ahubwo,ndetse bafate iyambere(mu ijwi rimwe) mu guharanira ko barekurwa nta yandi mananiza.
    Naho abavuga ko Kayumba Nyamwasa agomba guhigikwa,baribesya cyane kuko twese twandika hano,utarakoranye na Kinani yakoranye na Kagome!!Ibyo rero sibyo byatuma tuvuga ko Umututsi wo muri FPR ahejwe mu ntambara ya "Demukarasi" twese twimirije imbere!!!
    Nkuriyingoma nongeye kukubwira nti:Uri intwari kandi ubushishozi bwawe turabukeneye!Komera!!!

  • #78

    SEMINEGA (lundi, 29 août 2011 16:52)

    Njye mbona Jacques Munyazikwiye wo mu Bubiligi yaba umulideri mwiza wadufasha gukuraho agatsiko k'abicanyi n'abajura bayobora U Rwanda rwa twese muri ikigihe

  • #77

    Mukobanya (lundi, 29 août 2011 16:16)

    ITANGAZO RYIHUTIRWA:
    leta y'urwanda iyobowe na nyakwigendera Paul, ikeneye ibigarasha muri Sena.
    umusi wa nyuma wo gutanga candidatures ni le 12/09 i Paris.

  • #76

    Muzima Idd (lundi, 29 août 2011 16:00)

    Iri sesengura rya Perezida Obama rirerekana uruhare rukomeye rw’abaturage mu guharanira uburenganzira bwabo. Buri munyarwanda wese yagombye kubona ko afite uburenganzira bwo kubaho yisanzuye kandi atera imbere. Yewe n’ubwo watubwiye abantu benshi bashobora gufasha abnyarwanda ntibahagije niba abanyarwanda bo ubwabo badashatse inzira yo kwibohoza. Sinirengagije na gato uruhare rukomeye rw’abayobozi mu gutanga ikerekezo cy’igihugu n’imiryango, ariko abaturage bakwiye gutsinda ubwoba butuma bihamba babona.
    Ndashaka kuvuga ko mu guceceka, mu guhunza amaso ikibi ubona kandi ukizi uba uhembera inzira y’inabi n’urupfu. Ibi uwitwa Zelote yabitubwiye ho ku buryo burambuye mu minsi ishize.
    Igihugu cy’u Rwanda gifite ikibazo cy’uko kugeza ubu nta buyobozi bukwiye cyigeze kibona. Buri ngoma yagiye yagiye yizeza abanyarwanda kubarokora. Wamugani wawe nta General Major Habyarimana Juvenal nta General Major Kagame Paul. Kwa Habyarimana hari amahoro n’ubumwe n’amajyambere, kwa Kagame hari ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere. Icyo twasaruye muri izo ngoma zombi cyangwa tugisarura n’intera ikabije hagati y’abatuye u Rwanda, ni urunturuntu, gutinyana, guheza abo mudasangiye ubwoko n’akarere, ni ugutonesha, ni ukwikubira umutungo w’igihugu, ni uguhigabukware abatabona ibintu kimwe n’ingoma ziriho, ni iterabwoba, ni ugushushanya abantu babeshywa demokrasi,… ni imivu y’amaraso idahwema gutemba mu gihugu cyacu.
    Mu nyandiko yanyu muratubwira ko ikibazo Abalideri bamwe bagira ari ugushaka kuba abambere. Aha nagira ngo mvuge ko umuntu wiyumva gutya nta mulideri umurimo. Umulideri aba afite imigambi ihamye yifuza kugeza ku muryango, ku itsinda cyangwa igihugu. Bene uwo muntu nta kimukanga yewe n’urupfu ntarutinya. Abona ikiza agashaka inzira zo kukigera ho kandi akifuza ko kizaramba. Turebye abantu nka Gahndi mu buhinde ntago yigeze yireba ahubwo yarebye ubwigenge bw’igihugu cye. Abongereza bifuje kuganira nawe no kumuha byinshi ntiyabyitaho kuko kugenza ukundi byari ukubamba abavandimwe be bo mu Buhinde. Umukambwe Nelson Mandela iyo yireba aba yaricecekeye bagashakabuhake bakamurekura. Aba balideri bashaka kuba abambere turabafite n’abo twita “agatsiko baramufite”. Ndemeranya nawe ko aba bose bakwiye gushyira hamwe bagashaka inzira yo gukiza u Rwanda. Nyamara nanibutse ko abanyarwanda barwaye atari abo mu gatsiko kari ku ngoma gusa. Njye mbabazwa n’uko abanyarwanda gatebegatoki twabaye mo ntacyo itubwiye. Njye mbona umuti mwiza wo kubana neza mu Rwanda ari uguharura inzira ya demokrasi.
    Ndangize nkomeza kunga ijambo mu ryawe abalideri ntibazabe abagira uruhare mu buyobozi gusa, ahubwo nibagaragare mu nzego zose. Mwavuze abanyamakuru n’abanditsi ariko nshishikarize n’abaririmbyi, abihayimana, abanyabugeni, guharanira kwerekana ko ubutabera n’amahoro ari uburenganzira n’inshingano bya buri wese.
    Nyakwigendera Matata ati “abahutu n’abatutsi turavukana. Abanyotewe gutwara nibo badutwara bakaduta mu manga, va ibuzimu ujye i buntu.

    Muzima idd

  • #75

    Muzima Idd (lundi, 29 août 2011 15:58)

    Buri munyarwanda nabe umulideri

    Nyakubahwa Nkuliyingoma maze gusoma inyandiko yawe, ndagira ngo ngushimire ibitekerezo wadusangije. Mbonereho kandi no kugushimira umusanzu wahaye Abanyarwanda mu gitabo wanditse wise „Inkundura“. Ku giti cyanjye icyo gitabo sindagisoma ariko nakurikiye ikiganiro wakoze kuri BBC n’ibisobanuro mwatanze ku byanditse mo. Nshima ubuhanga n’ikinyabupfura byakuranze mu mpaka wagiranye na Senateri Mugesera n’ubwo mu mivugire ye yagerageje kenshi kukujomba ( ad hominem).

    Mu nyandiko mumaze gusohora hano ku rubuga le Prophète umuhanuzi, mwagerageje kunonosora imivugire ya Bwana Mporanyi ubabona mo umulideri. Ndifuza gushimangira ibitekerezo mwatanze nsaba abantu bose baharanira „akazoza“ k’u Rwanda kubigira ibyabo. Ubwoko dufite sibwo buzarokora igihugu cyacu. Igihugu cyacu kizarokorwa n’imigambi myiza tugifitiye. Igihugu cyacu kizakizwa n’urukundo twese abakivuka mo tugifitiye. Igihugu cyacu kizakizwa n’uko tutagifata nk’umunyago tugabagabana ahubwo ari umurage twahawe n’ababyeyi bacu kandi natwe dukwiye kukiraga abazadukomoka ho.

    Nakunze aho mwasubiye mu magambo ya Obama uvuga ko „Afurika idakenye Abalideri bafite ingufu nyinshi ikeneye kugira inzego z’ubutegetsi zikomeye.“ Ariko se izo nzego zizaturuka he ko zishyirwa ho n’abo balideri? Ese uwo Mulideri we bizamworohera gukora adafite koko abantu bahamye bakorana kandi bafite imigambi myiza? Umunyabuhanga Pulatuni yanditse inkuru yise „infungwa zo mu buvumo“. Umuntu ujijutse kandi waruvuye mu gihugu kirimo izuba yaje gusobanurira izo mfungwa ukuntu zikwiye kwibohora zikava mu mwijima maze izo mfungwa zimuha urwamenyo. Aho zarizituriye mu buvumo zabonaga ariho hari ubuzima. Zumvaga ibyo uwo munyabuhanga yazibwiraga ari umugani cyangwa ari ikinyoma.

  • #74

    Gakwisi (lundi, 29 août 2011 15:37)

    Kuli 68 wiyise Umubiligi.

    Nali nciye hano nitambukira aliko nanze kuvaho ntashubije 68. Uli mu Rwanda cg uli hanze? niba uli mu Rwanda ndumva ibitekerezo byawe ali haliya bigarukira kubera impamvu nyinshi sinakurenganya. Niba uli hanze byaba bintangaje. Niko, gutegeka hali ubivukana? uretse umutaximan se, umushomeri we ntashobora guhaguruka agatanga ibitekerezo akaba yagera no kubutegetsi? kuki usuzugura akazi aka n'aka? ushobora kwiyumvisha taxi zihagaze ukuntu economie y'igihugu n'imibereho y'abaturage by'umwihaliko byahazambira? None se uragaya ibitekerezo bya Nkuliyingoma? urabishima se? muli make ntacyo uvuga aliko ubwo ufite impamvu. Shima igitekerezo, kigaye se uvuge n'impamvu kandi utange icyawe ureke gutukana no gusebanya. Ibyo twarabirenze.

  • #73

    Mag. Rwamapfa Jean Baptiste (lundi, 29 août 2011 13:54)

    Katabirora na Rubangura baravuga ukuri. Hano umuntu arandika ibitekerezo bye , bamwe bakajya gushaka uwo ariwe. Ibyo rero biradutinza kandi ni byo byaducagamo ibice. Twihutishe ibintu ahubwo.
    Nkuliyingoma aragira ati: "Icyo mbona gikenewe ni uguhuza abo balideri bakamenya ko kudafatanya kwabo biha ingufu igitugu barwanya". Namubaza nti: Uguhuza byakorwa nande, gute, ryari?

    Murakoze, uwanyu Rwamapfa Jean Baptiste

  • #72

    Katabirora (lundi, 29 août 2011 13:39)

    Reka nsubize uriya wiyise umubiligi.Halya iyo ntore nkuru ijambije u Rwanda mbere ya kwinjira mu rugano,yakoraga iki i Kampala na Nairobi.Ntaho waba warabisomye?Nga ho wirirwe.Aho kujya gucurika abantu,natwara Taxi,nabyo kandi biruta gucuruza amagi atogosheje.

  • #71

    Rubangura (lundi, 29 août 2011 13:34)

    @Umubiligi,
    Gusebanya ni bibi kandi ni icyaha. Erega burya ukuri kwose ntikugomba kuvugwa!

  • #70

    Rugamba (lundi, 29 août 2011 12:47)

    Ahaaaa!!!Ntibyoroshye. N'ukubitega Amaso.Agahanga. Umugongo. Ubundi Imana yonyine.

  • #69

    Dunia (lundi, 29 août 2011 11:42)

    "Victoire Ingabire Na Bernard Ntaganda,nabo ni Abalideri"
    Nifuzaga ko iyi title ihundurwa kuko ituzuye neza cyane n'ubwo ntacyo itwaye cyane:Victoire Ingabire Na Bernard Ntaganda,NIBO Balideri, ndetse tukongeraho DeoMushayidi na Ntakirutinka nundi muntu wese waba yaragerageje gukinira kukibuga(gukorera politike mu Rwanda rw'intare Kagame)

    Naho abakinira hanze ni abafana,kuko abafana nabo baba bakenewe, ni kuvuga ko nabo bafite akamaro da!!!

  • #68

    Umubiligi (lundi, 29 août 2011 11:33)

    Ariko se Koko ni Nkuriyingoma wandika cg ni abamwandikira. Wakwimiriye utunini mwana wa mama ukareba ko washobora gukomeza kwitwarira tagisi abagenzi bakaguha icyo utungisha umuryango wawe ntumfire nabi. Ubu se imyaka umaze nibwo wibutse ko abanyarwanda barenganye. Ko ntigenze nkunva icyva mu Rwanda? Wagirango ubanze se ushire impumu? Kereka niba kuzinduka ujya gushaka abagenzi byakurambiye ukaba ugiye gushakira amaramuko muri politiki. Icyakora mwabuze abalideri koko. Ngaho nawe wamutetsi, ati gucugusa birandambiye ngomba gukora politiki, uyu nawe ati tagisi ntikigabura bihagije, ubutaha mayibobo nimaraguhaga cg kurambirwa kunywa kore na lisansi nayo izaza. Rwanda we genda warakubititse!!!!!!!!

  • #67

    URU RUZINDUKO RURAZA KUVAMO IKINTU (lundi, 29 août 2011 11:03)

    ISOMERE:


    Il n'est jamais trop tard pour bien faire, et il s'agit de ne pas rééditer les erreurs d'un passé récent (invitation officielle du colonel Khadafi à Paris par exemple). N’y a t- il pas une contradiction dans la politique étrangère de la France qui bombarde Kadhafi tout en déroulant un tapis rouge au "plus grand criminel actuellement au pouvoir" (Kagame), pour emprunter l’expression de Filip Reyntjens ?

    “ … The "hear nothing, see nothing and do nothing" approach fails to fulfil the promise to "never again!" stand idly by while human beings are slaughtered. It denies justice to the victims and questions our very commitment to humanity … ”

    Il serait hasardeux de croire qu'en l'état rien n'est susceptible de changer en Afrique centrale à court ou moyen terme.

    Je vous prie de croire, Monsieur le Président de la République, à l'assurance de ma très haute et très respectueuse considération.

    Stéphane Sonck

    stephane.sonck@gmail.com

    source: www.jkanya.free.fr

  • #66

    mukobanya (lundi, 29 août 2011 10:52)

    tres bien.
    ubwo Mr nkuliyingoma atangiye kuvuga ibintu bizima, mwitegure ibintu bigiye guhinduka.
    Komereza aho Batista we !

  • #65

    KIBEHO NO II YABONETSE (lundi, 29 août 2011 10:50)


    Ushobora kuba utaramenye uko byagenze KIBEHO ariko IBI BYAGUSOBANURIRA NEZA.

    DORE NAGAYO NGUKO:

    http://www.telegraph.co.uk/news/worldnews/africaandindianocean/libya/8728056/Libya-charred-bodies-discovered-in-farm-building-near-Tripoli.html

  • #64

    Rwego (lundi, 29 août 2011 10:22)

    You are aright. Iyo abantu badashyize hamwe bashirira hamwe nk'ubushwiriri. Imana ikomeze ibahe amaso abona icyiza n'imbaraga zirwanya ikibi.

  • #63

    Libonukuri (lundi, 29 août 2011 09:57)

    Urakoze Nkuliyingoma we. Iyi nyandiko rwose irasobanutse. Icyaduha ngo ba Twagiramungu na ba Kayumba bicare hamwe nk'abantu bareshya, maze natwe tubatize ibitekerezo urebe ngo Kagame aratembagara. None se ntimubona uburyo uru rubuga rwashinzwe na bariya bapadiri (Fortunatus na Tomas)rwabaye inzira y'ibitekerezo Kagame n'agatsiko ke bagatitira? Aba nabo ni abalideri bakomeye. Icyaduha ngo musenyeri Damaseni abyumve - dore ko ubwoba afite butuma ahubuka mu byemezo afata - maze amenye ko igihe kizagera Tomasi na Fortunatus bakabarirwa mu ntwari z'u Rwanda. Ubwo kandi dore ko ari nta soni bagira, musenyeri Damaseni nawe azicara ku ntebe abishimire wa! Ntazanatinyuka kubasaba imbabazi!
    Nk'uyu mugabo wiyise Mahoro Zelote, murabona atari umulideri w'ibitekerezo? Abo bose bicare hamwe, maze Kagame asigarane Mugesera na Ndahiro babuze ibitekerezo.

  • #62

    IMBARUTSO (lundi, 29 août 2011 09:07)

    Ariko iyo nitegereje mbona harabuze UKOMA IMBARUTSO kuko ibitekerezo mbona hano byerekana ko INGOMA YA POLO YIRIWE ITARAYE. Ariko KAYUMBA wakuyemo ECHEC KOKO!

  • #61

    KADAFI ARIHE? (lundi, 29 août 2011 09:04)

    KADAFI ATI: IMBEBA(RAT) ZATEYE....None ngo bavumbuye Imyobo yuzuyemo abo yasize arimbaguye.

    http://www.voanews.com/english/news/Evidence-Mounts-of-Atrocities-After-Tripolis-Fall-128572543.html

    Ese amaherezo ahoooo....Mukomere gusa!

  • #60

    menya (lundi, 29 août 2011 07:58)

    Abantu beza, ntambaraga bagira kubera ko nta kibi kibaba mu mitima. bahora bashaka ukuri.
    Ababi bo akenshi bashaka guhisha ububi bwabo. kubera ko ari babi;bica ba bandi beza kugira ngo bakomeze gahunda zabo mbi. umuntu mwiza ntarwana, kuko nta bugome bumuba mu mutima, akenshi bareba ibintu bakumirwa rimwe na rimwe bakabura n'icyo barenzaho.
    dufashanye turinde abo beza, batazashira hagasigara ababi gusa.

  • #59

    menya (lundi, 29 août 2011 07:47)

    umuyobozi: kuba umuyobozi nink'umwuga cyangwa se akazi. ibyo rero birigwa mu mashuri cyangwa se umuntu akabikopera abandi. cyangwa akanabirwanira kugirango ayobore kabone niyo yakwica bagenzi be ngo abigereho. abayobozi bo turabafite benshi; uwo ariwe wese yayobora,nawe ubushatse wayobora.

    umuyobozi MWIZA. uyu we niwe twabuze . kuba mwiza ntibyigwa, ni impano ya Rurema. kugira ubumuntu ukumva ko ibyo ukeneye aribyo n'abandi bahumeka nkawe bakeneye. uwo niwe muyobozi twabuze udakorera inyungu ze cyangwa iza ba gashakabuhake.
    ntirirarenga, dusabe ureba mu mitima y'abantu azadufashe guhitamo.