ven.

26

août

2011

Uzafata Kadhafi azahabwa miliyoni 1.7 y’amadolari, ese aya mafaranga niyo atuma abantu bafatwa ?

Iminsi ya Kadafi irangiye nabi, arahigwa bukware, agiye kwicwa nk'igikoko! Ese umunyagitugu Paul Kagame ntiyakuramo isomo ?
Iminsi ya Kadafi irangiye nabi, arahigwa bukware, agiye kwicwa nk'igikoko! Ese umunyagitugu Paul Kagame ntiyakuramo isomo ?

(Note de notre site)

 

Ba RWIYEMEZAMIRIMO nababwira iki, ntimutangwe ku kiraka: uwafata Kadafi mpiri akamwerekana yaba  asezeye ku bukene !

 

N'abandi banyagitugu bica abenegihugu uko bishakiye, bumvireho , amaherezo yabo ni mabi cyane , niba batiyemeje guhindura imvugo n'ingiro amazi atararenga inkombe ! Kereka rero niba ubutegetsi butera ibisazi ababufite !

 

Source: Igihe.com

 

Ibi birava cyane ku ntambara imaze iminsi iba muri Libya aho amahanga yafatiye ingamba Col. Mouammar Kadhafi, n’igihugu cye agafasha inyeshyamba kumuhirika ku butegetsi n’ubwo bitararangira neza ariko ikigaragara ni uko bashoboye kumushegesha, aho amahanga akomeza amushinja kuyoborana igitugu. Ese mu myaka 42 amaze ayobora, no mu byo yagejeje kuri Afurika ndetse na Libya nibwo bigaragaye ko yayoboje igitugu.


Icyo tuvugaho hano ni inkuru nshya yasesekaye ko umuntu wese uzafata Khadafi cyangwa se akamwica azahabwa n’inyeshyamba akayabo ka miliyoni 1.7 y’amadolari ndetse akanakurwaho ibyaha abaye hari ibyo yari afite cyane cyane nko kuba yari ashyigikiye Khadafi. Dore bamwe mu bantu bagiye bashyirwaho ibihembo by’amafaranga mu myaka mike ishize.

 

Ossama Ben Laden


Yari muyobozi w’mutwe w’iterabwoba Al Qaida, washinjwe kuba yarateguye akanashyira mu bikorwa ibitero kuri ambasades za Amerika muri Kenya na Tanzania, ndetse n’ibitero simusiga ku minara ya World Trade Center. Uyu mugabo rero nyuma yaje kuba umuntu wa mbere ushakishwa cyane na Amerika, ashyirirwaho igihembo cya miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika ku muntu wese uzamufata cyangwa agatanga amakuru yamufata, ese byarangiye afashwe ? Oya yararashwe, ayo ntawayabonye kuko yiciwe mu gikorwa cya gisirikare ntawahaye Leta amakuru (wavuzwe kugera ubu).

 

Ossama Ben Laden

Ramzi Youssef

Uyu Youssef nawe yigeze gutega ibisasu kuri World Trade Center ahagana mu mwaka wa 1993 byahitanye abantu bagera kuri 6, bikomeretsa abagera ku gihumbi. Uyu nyuma yo gucika Polisi inshuro zirenze imwe yaje gufatirwa muri Pakistan ubu akaba afungiwe muri Amerika, Colorado, byatangajwe ko uwatanze amakuru yafashije kumuta muri yombi yaba yarahawe miliyoni 2 z’amadolari. Uyu mugabo kandi akaba yarigeze kugerageza gutegura ibitero byo guhitana Papa Jean Paul II.

 

Ramzi Youssef

Uday na Qusay Hussein


Aba bari abahungu ba Saddam Hussein wahoze ayobora Iraq, aba bahungu bari bamwe mu bantu bashakishwaga cyane na Amerika aho bari barashyizwe ku mutwe igihembo cya miliyoni 30 z’amadolari ku muntu watanga amakuru abafatisha cyangwa se akabafata, baba ari bazima cyangwa bapfuye.

Aba bombi baje kwicirwa mu nzu ahitwa Mosul taliki ya 22 Nyakanga 2003, uwatanze amakuru yabakozeho ntabwo yatangajwe izina ariko byavuzwe ko yahawe izo miliyoni 30 z’amadolari nk’uko byari byaravuzwe.

Uday na Qusay Hussein

Saddam Hussein

Yahoze ayobora Iraq akaza kwicwa amanitswe ku mugozi, yafashwe tariki ya 13 Ukuboza 2003 i Tikrit mu gace yavukiyemo, igihembo ku watanga amakuru yamufatisha cyari miliyoni 25 z’amadolari, gusa aya ntawashoboye kuyatahana kubera ko bivugwa ko uwavuze aho yihishe ari umwe mu bari abarinzi be ndetse wo mu muryango we witwa Mohammed Ibrahim Al Musslit, ariko aya makuru yayatanze kubera inkoni nyinshi zari zimuri hejuru bityo ntabwo ari ubushake, ibyo byatumye adahabwa n’urutoboye.

 

Saddam Hussein

Mouammar Kadhafi


Umuyobozi wa Libya uri kumeneshwa muri iyi minsi, yashyizweho igihembo cya miliyoni 1.7 y’amadolari ku muntu wamufata, agatanga amakuru y’aho ari cyangwa se akamwivugana, nabyo byaje kongerwaho. Ese azafatwa mu minsi ya vuba nk’uko byagendekeye Saddam Hussein ? Ni kubitega amaso.

Col. Mouammar Kadhafi
Commentaires : 48
  • #48

    mwanzuro (dimanche, 28 août 2011 19:08)

    birababaje kubona umuntu washushanyije kadafi kuriya ari umunyarwanda koko kuki mwibagirwa vuba ubu mwemera ko kadafi azira abaturage yishe ese iyo no fly zone bagiye gushyira muri libya kuki bayishyize muri emmen na bahren nahandi nkaho ese abo bazungu bagiye gutera kadafi kubera droi de l homme kuki batagiye gutera afrique du sud muri appartherid ni mureke kugwa mumutego w umwanzi kadafi arazira urkundo adkunda nibyo ya maze kudukorera kandi mu rabizi ku na soni mura mugereranya na kagame koko kadafi indege ze zitwa afrikia muzabaze uko iza kagame zitwa kubera iyo mamvu ndasaba iyo ngurube yi kafiri yashyizeho iyo photo ihite iyikuraho cyangwa twongere dusubiranemo

  • #47

    menya (samedi, 27 août 2011 23:16)

    ujya ubona ukuntu aba rebels kwa kadafi bose bazamura intoki ebyiri? kurikira iyo link:

    http://www.whale.to/b/hand.html

  • #46

    leon (samedi, 27 août 2011 17:19)

    ariko abo bashyiraho ayo mafaranga ni bande? ese umunyagitugu areberwa he? kagame ari mu bihe byiciro?

  • #45

    singaho! (samedi, 27 août 2011 13:34)

    FORTUNATUS yashinze le prophete ngo ngaho akoze ishyano. None abo bakozi bimana bahabwa abiscot bo bite byabo?

  • #44

    # 42 (samedi, 27 août 2011 12:01)

    Kabuga ntiyibagiranye ndakeka impamvu ari uko we azira kuba akize cyane kandi nta muntu yishe.

  • #43

    Kampala (samedi, 27 août 2011 00:17)

    Aba bandika hano nibatubwire nibatubwire bakoresheje imibare ifatika uko bumva igihugu cyagomba kuba kiyoborwa kandi gisaranganije baramutse babisabwe niba batemera ibiriho ubu kandi bikaba bitanga amahoro arambye kuri buri wese. Please work to this.

  • #42

    Felis (vendredi, 26 août 2011 22:01)

    Nikose, hari uwo mwibagiwe nawe ushakishwa n'Abanyamerika. KABUGA FELISIANI!!!

  • #41

    L'incroyable mais vrai (vendredi, 26 août 2011 21:13)


    Les tueurs en série ont existé et existent encore dans l’histoire de l’humanité. La plupart du temps, ces tueurs prennent pour cible les femmes. L’histoire dont je vous parle est unique, atypique, incroyable mais vraie. Elle ressemble à un film de sciences fictions du genre horreur. Face à l’inertie des grandes puissances et des grands de ce monde, cela prouve que l’espèce humaine n’arrive pas à comprendre ce qui s’est passé dans une certaine partie du monde.
    De quoi je parle ? Je parle de la dangerosité extrême d’un homme que l’histoire n’a jamais connu. Cet homme n’est pas Hitler, Bin Laden, Pol Pot, Ratko Mladic, Saddam Hussein, Kadhafi, Moubarak, Ben Ali, Gbagbo….Il s’agit plutôt d’un petit président d’un tout petit pays d’Afrique centrale qui s’est enrichi grâce aux ressources minières du Congo. C’est Paul Kagamé.
    Pourquoi il est le plus dangereux dans l’histoire de l’humanité ? Sans parler d’assassinat des Américains, Français, Canadiens, Espagnols, Belges, burundais…. Voici quelques unes de ces atrocités : Paul Kagamé est le cerveau ayant commandité deux(2) génocides rwandais et congolais. L’un commis en 1994, l’autre commis de 1990 à aujourd’hui.
    Paul Kagamé est l’unique président au monde qui a commandité l’assassinat de cinq(5) présidents. En 1994, deux(2) présidents : Juvénal HABYARIMANA-Rwanda- et Cyprien NTARYAMIRA-Burundi -sont assassinés sous ses ordres. En 1993, un(1) président burundais : Melchior NDANDAYE est assassiné sous ses ordres. En 2001, un(1) président congolais : Laurent KABILA est assassiné sous ses ordres. En 2002, un(1) président rwandais : Pasteur BIZIMUNGU a échappé de justesse à la mort. Il fut emprisonné de 2002 à 2007. Actuellement, c’est un mort vivant.
    Paul Kagamé a commandité l’assassinat de cinq(5) évêques rwandais. Quatre sont assassinés en 1994. Un autre a échappé de justesse à la mort. Il fut emprisonné de 1999 et libéré quelques années après.
    Il revient à la communauté internationale de nous dire l’homme le plus dangereux de la terre et de nous expliquer son inertie.
    Ce qui est arrive dans cette région du monde mérite une réponse urgente.
    Les tueurs en série sont toujours recherchés, retrouvés et punis. Pourquoi ce tueur notoirement connu n’est pas arrêté. Pourquoi lasser ce tueur piétiner le sol des pays aux valeurs démocratiques. Est-ce qu’on attend que les têtes des autres présidents et évêques tombent ? Existe-il une responsabilité internationale, si oui qui peut l’engager, si non à quoi sert cette multitude des institutions internationales ?
    Les Droits de l’Homme ont connu une violation sans précédent. Quelles sont les mesures prises par les grandes puissances et les grands de ce monde sur ce sujet, notamment, les USA, la Grande Bretagne, la France, la Chine, la Russie, l’Allemagne, l’Italie, l’Espagne, la Belgique… ? Quelles sont les actions et les réactions des institutions internationales notamment, l’ONU, OUA, OTAN, CPI… ? Quelles sont les actions et réactions des institutions internationales des Droits de l’Homme notamment, la Cour internationale de Justice et les Droits de l’Homme, La cour européenne des Droits de l’Homme, La Cour africaine des Droits de l’Homme et des Peuples…. ?
    En ce qui concerne l’assassinat des évêques rwandais, quelles sont les mesures prises par :
    - Le saint siège
    - La conférence internationale des évêques
    - La conférence africaine des évêques
    - La conférence française des évêques
    - La conférence rwandaise des évêques
    Pourquoi les grands de ce monde ne débloquent-ils un montant conséquent d’argent en récompense pour celui qui capturera ce tueur en série ? Si Hitler avait été en vie, cinq cents millions(500.000.000) de dollars n’auraient-ils pas été donnés en récompense de sa capture ? Ce tueur en série n’est pas arrêté parce que les victimes sont pauvres ?
    Les victimes le souhaitent vivant pour connaître sa vraie personne. Certains pensent que c’est un extra terrestre.
    Veuves, orphelins des présidents assassinés, brebis ayant perdu vos pasteurs, qu’est ce que vous avez fait pour demander justice ?
    Pourquoi les partis politiques dont sont issus ces présidents n’ont pas demandé justice, si non pourquoi les membres pris individuellement n’ont pas demandé justice ?
    Pourquoi la conférence rwandaise, africaine, internationale des évêques ou des évêques pris individuellement n’a pas demandé justice ?
    Quelles sont les mesures prises par la communauté internationale pour accompagner toutes les victimes ?
    L’histoire de cette région du monde demande urgence.

    Blondinette

  • #40

    Intumwa (vendredi, 26 août 2011 20:01)

    Ariko igihe mwiciye ntimurambirwa ko amaraso amenka? Nako ngo uwicishinje inkware ukwaha ahora ukumanitse. Iyo bibagezeho murabyemera cg ni nka wamugani ngo kirya abandi bajya kukirya ...., mwakwigishije amahoro no gukundana mukareka urwango no kwifuza ibibi gusa kandi mwe mwiyifuriza ibyiza. Ngaya gusa izi nkozi zibibi zingirwa bapadiri zitagerageza gushyira umurongo kuri iyi site. Ariko ndabarenganya ntawe utanga icyo adafite. Na Yuda ya gambaniye Yezu yari intumwa ye.

  • #39

    omia (vendredi, 26 août 2011 19:53)

    narababwiye ko nta cyo muzira ubuse mugeze kuri kizito mute yee?
    murasashaka se nanone kumurya nkuko mwari mumuriye 94 imana ikamukingira/ muribeshya mwa nyamaswa mwe,ngaho abakozi bimana noneho nibo bagezweho ngo gitwaza ngo habimana ngo abariribyi ariko babaroze kwica inzirakarengane gusa? muribeshya ariko mwari muzi ko ngo nta nuwo kuzabara inkuru none mwakozwe nisoni mubonye turiho aho muca inyuma mukaza kwica inzirakarengane,mwarangiza mukabigereka kumuntu umwe ariwe umukuru w igihugu ntabimenyetso mwerekanye upfuye wese ngo ni kagame nkaho ariwe waremye urupfu ,ibintu muvuga nibyo bizatuma mutazagira icyo mugeraho nakimwe.

  • #38

    Mbavu (vendredi, 26 août 2011 19:35)

    Mu mu renge wa masaka na rusororo haravugwa ihangana hagati y itorero EER na leta ku kibazo cy amazu yubakiwe abana b imfubyi . EER Ivuga ko ayo macumbi atubakiwe guhabwa abo bana burundu ko ahubwo ari centre babaye babashyizemo . Igitangaje ni uko EER Ubwayo yivugira ko imfubyi ziumbikiwe muri ayo mazu zirimo abarokotse jenocide , intambara n abandi bana babuze ababyeyi mu gihe leta yo yihandagaza ikavuga ko ari abarokotse jenocide gusa .ugasanga harimo ugushaka guteranya abana n itorero

  • #37

    Asyi! (vendredi, 26 août 2011 18:54)

    Ariko abahutu murifuza iki mutabonye koko!ntimufite imyanya ihagije muri local defense force! Yewe uhongera umwanzi amara inka koko!

  • #36

    habuze ukuri (vendredi, 26 août 2011 18:08)

    impamvu abanyarwanda tutazagira icyo tugeraho, buri wese akurura yishyira, uvuze ukuri aricwa,

    aho guharanira democrasi usanga duharanira ibintu by'ubucucu gusa,abahutu, ibipinga, interahamwe,abatutsi inkotanti, n'abicanyi, tubakande tubakandamize, zaratumaze ziriya nterahamwe and so on... so what then ko iyo abavandimwe bashwanye aribo bagomba kwishakamo umuti??

    ukuri ni uku rero: mureke abicanyi bose aho bava bakagera bahanwe that's it! niba ari umuhutu wishe nahanwe, niba ari umututsi wishe nahanwe, wishyigikira umuntu mukumena amaraso ngo kuko musangiye ubwoko munyarwanda!

    ntabwo abanyarwanda dukwiriye guhendahenderwa gukunda president, ibikorwa bye n'umusaruro w'ubuyobozi bwe utuma abaturage bamukunda cyangwa se bakamunenga, that's it, niba bavuze ngo kagame arya umutungo w'igihugu, uhaguruka utera hejuru nkande ngo barabeshya niba ntagihamya ufite??

    niba ufite gihamya tanga news article yawe, ubisobanure utange nagihamwa, byumvikane, niba ubona ko hari aho yakuye amafranga $100, 0000,000 yaguze his two jets, hasobanure utange gihamya zigaragara, if not, birumvikana ko abantu bagomba kubyibaza kandi ntago bakwiriye kubizira iyo niyo democrasi rero. if not, no freedom!

    kandi usibye nibyo bikomeye US president ko yerekanye Certificat de nessance y'iwe kugirango ukuri kujye ahagaragara, so niba kagame nawe rero bavuga ko arya umutungo wa leta akinumira, bati yica abantu, ati barabeshya. abaturage bati president wacu,arabeshyerwa! murabihera he ni mureke ukuri kujye ahagaragara hakorwe iperereza risesuye.

    urugero rwihuse, ntakuntu Dan Munyuza na Nziza batangazwa ho amajwi ameze kuriya ngo leta y'urwanda yose iceceke? na president aceceke? ahubwo abahe promotion? none se we ubwo yumva abanyarwanda bakeka iki kok?? so nibavuga ngo ni Dictator rero babizire ?? agomba kubisobanura clearly!

    dukwiriye gutekereza neza tugashyira hamwe, tukirinda gushwanira ubusa dukeneye ubwisanzure n'amahoro mbere yabyose, ubundi iterambere rikaza nyuma . uwaguha inzu yo kubamo se urwaye umutima ntakuvuze byaba bikumariye iki??
    ntaho byaba bitaniye no kukugurira imva uzahambwamo!

    reka tumenye ubwenjye banyarwanda.

    fellow compatriot.

  • #35

    Attention muri BAR na Inyumba (vendredi, 26 août 2011 17:31)

    Bimaze kugaragara ko Inyumba yazanye ya mazi Kagame yakuye mu Bushinwa. Abajya kumwakira muri Bar mugende muri menge. Ntacyo intore zidakoresha ngo zigere ku mugambi wazo. Mwibuke y'amandazi n'imineke y'i Goma uko yoretse imbaga muri 1994!

  • #34

    Muyikureho (vendredi, 26 août 2011 17:29)

    Iyi foto mwashyize muri site iteye ubwoba/isesemi,etc! Muyikureho SVP!!!

  • #33

    @Nzabandora#27 (vendredi, 26 août 2011 17:25)

    Ndagira ngo nkubwire ko KIZITO MIHIGO yagiye mu kwaha kwa KAGAME hashize iminsi, urebye indirimbo yahimbiye kwibuka jenoside imyaka 17 harimo amashusho ya Kagame numugore we hafi gusa gusa, kandi ayiririmba yamamaza Kagame nibikorwa bye byo kwihesha agaciro , biraboneka ko adashobora kwizerwa na gato, ikindi kandi aherutse guhabwa na Jeannette Kagame igihembo kitwa CYRWA.

  • #32

    Urakoze kutuburira #11 (vendredi, 26 août 2011 17:19)

    Burya ko abaririmbyi nabanyamadini nibo rubanda nyinshi ikurikira maze wowe ukabyihisha inyuma,

    ubwo tubimenye kare tuzabyitwaramo neza

  • #31

    @29 ngusubize ku makuru yimboni (vendredi, 26 août 2011 17:13)

    Imboni kwisura yigipindi mubahanzi no mubavuga butumwa
    (vendredi, 26 août 2011 17:11)
    Nkuko amakuru akomeje gutangazwa ava i bukuru, impamo ya Kagame yo gukorera mu baririmbyi nabavugabutumwa ngo ni uko iteye, ahubwo byamashirakinyoma uwashaka kubitohoza neza yakwihamagarira Gitwaza akamubaza ko atahawe abasirikari bamurinda ndetse ko atasubijwe inyuma ku kibuga cyindege mu Bwongereza muminsi ishize.

    Ibi byose Kagame arabiterwa nubwoba afite ngo kuko kuva aho amajwi yo kwica Kayumba Nywasa asohokeye abantu benshi batahuye imikorere ye yavugwaga itarajya ku mugaragaro, noneho anamahanga nayo atahura amarozi nuko ajya kwicira ahanze abamuhunze bahigisha za maneko ze, hiyongeraho kugaragara kwimitungo yigihugu yose yikubiye, maze bimutesha umutwe bikomeye, kuburyo yiyemeje gukora kukayabo ke gashoboka agaha buri wese wamufasha ko abanyarwanda batakwishyira hamwe bakamwamagana nkuko bimeze mu barabu.

    Tukaba twabwiwe kandi ko yari yategetse Sheik HABIMANA SALEH ko ahindura amategeko agenga abayisilamu agakomeza kubategeka kuko ariwe mukada wa FPR, Nyamara inama yabashehe hamwe nurukiko ruyobowe na Hadji Omar ngo babiteye ishoti bavuga ko Saleh yongeye kubategeka bazahita bashinga irindi huriro ryabayisilimu, nibwo Kagame ngo yahamagaje shehe ABDUL KARIM HARERIMANA, na shehe MUSA FAZIRI HARERIMANA ngo bumvishe abashehe bose ko SALEH agomba kubategeka kugeza apfuye, ariko abashehe barabatsemebeye barahira Allah ko niyo bakwicwa badashobora kongera kuyoborwa numukada wa RPF, Nibwo Kagame yabwiye Saleh ko azamukomeza kumuha undi mwanya kandi ko azakomeza kumukoresha niyo yakwihorera kuyobora abasilamu, ubwo Saleh yahise yishongora ku basilamu avugira mu musigiti ko NUBWO BANZE KUMUTORA AZAKOMEZA KUBAYOBORESHA TELECOMMANDE ibyo ngo byababaje inama yaba Sheikh bahise bandika urwandiko rukomeye ruvuga ko bagiye no gukurikirana imitungo yidini yose yakomeje kwiba, ariko Sheik MUSA FAZILI NA sheik ABDUL KARIM HARERIMANA boherejwe na Kagame bavuga ko areka gukurikiranwa ku mitungo ariko ko yemera bagatora undi ntakibazo ,ariko Kagame yakomeje kumugenera imyanya yihariye nkuko kugeza ubu ariwe commisairee muri za commission zitandukanye, byatumye abasilamu batora Sheikh Abdul Karim GAGHUTU ariko amakuru aravuga ko kugeza ubu atarakorana na Kagame nkuko byari bimeze kuri Saleh.

    Ngayo ayo tubonye nkuko tui kuvugana nabo kunyungu zanyu

  • #30

    Imboni kwisura yigipindi mubahanzi no mubavuga butumwa (vendredi, 26 août 2011 17:11)

    Nkuko amakuru akomeje gutangazwa ava i bukuru, impamo ya Kagame yo gukorera mu baririmbyi nabavugabutumwa ngo ni uko iteye, ahubwo byamashirakinyoma uwashaka kubitohoza neza yakwihamagarira Gitwaza akamubaza ko atahawe abasirikari bamurinda ndetse ko atasubijwe inyuma ku kibuga cyindege mu Bwongereza muminsi ishize.

    Ibi byose Kagame arabiterwa nubwoba afite ngo kuko kuva aho amajwi yo kwica Kayumba Nywasa asohokeye abantu benshi batahuye imikorere ye yavugwaga itarajya ku mugaragaro, noneho anamahanga nayo atahura amarozi nuko ajya kwicira ahanze abamuhunze bahigisha za maneko ze, hiyongeraho kugaragara kwimitungo yigihugu yose yikubiye, maze bimutesha umutwe bikomeye, kuburyo yiyemeje gukora kukayabo ke gashoboka agaha buri wese wamufasha ko abanyarwanda batakwishyira hamwe bakamwamagana nkuko bimeze mu barabu.

    Tukaba twabwiwe kandi ko yari yategetse Sheik HABIMANA SALEH ko ahindura amategeko agenga abayisilamu agakomeza kubategeka kuko ariwe mukada wa FPR, Nyamara inama yabashehe hamwe nurukiko ruyobowe na Hadji Omar ngo babiteye ishoti bavuga ko Saleh yongeye kubategeka bazahita bashinga irindi huriro ryabayisilimu, nibwo Kagame ngo yahamagaje shehe ABDUL KARIM HARERIMANA, na shehe MUSA FAZIRI HARERIMANA ngo bumvishe abashehe bose ko SALEH agomba kubategeka kugeza apfuye, ariko abashehe barabatsemebeye barahira Allah ko niyo bakwicwa badashobora kongera kuyoborwa numukada wa RPF, Nibwo Kagame yabwiye Saleh ko azamukomeza kumuha undi mwanya kandi ko azakomeza kumukoresha niyo yakwihorera kuyobora abasilamu, ubwo Saleh yahise yishongora ku basilamu avugira mu musigiti ko NUBWO BANZE KUMUTORA AZAKOMEZA KUBAYOBORESHA TELECOMMANDE ibyo ngo byababaje inama yaba Sheikh bahise bandika urwandiko rukomeye ruvuga ko bagiye no gukurikirana imitungo yidini yose yakomeje kwiba, ariko Sheik MUSA FAZILI NA sheik ABDUL KARIM HARERIMANA boherejwe na Kagame bavuga ko areka gukurikiranwa ku mitungo ariko ko yemera bagatora undi ntakibazo ,ariko Kagame yakomeje kumugenera imyanya yihariye nkuko kugeza ubu ariwe commisairee muri za commission zitandukanye, byatumye abasilamu batora Sheikh Abdul Karim GAGHUTU ariko amakuru aravuga ko kugeza ubu atarakorana na Kagame nkuko byari bimeze kuri Saleh.

    Ngayo ayo tubonye nkuko tui kuvugana nabo kunyungu zanyu

  • #29

    KURI #23 ARI WE #11 (vendredi, 26 août 2011 16:39)



    Niba ibyo urimo uvuga aribyo, ndumiwe pee!

    Ubu se koko turagana he?

    Niko se #23 ari we #11, uwo benshi twita umukozi w'IMANA GITWAZA Paul, mwamenya ibyo abikora abishaka cg se ni iterabwoba yashyizweho nk'abandi bose bahatirwa kuvuga ibyo batemera ari ukwigura?

    None se, ngo abo basirikare bamurindira iki? Umukozi w'IMANA ugira abamurinda ko nziko ari PAPA i VATICAN!

    Ko mbona se muri Zion Temple urusengero ruba rwuzuye ndetse no hanze, abakirisitu bo barabizi ko baba barangajwe imbere n'umuntu ucangacanga?

    Ongera utohoze neza utubwire!

  • #28

    Turaganahe? (vendredi, 26 août 2011 16:15)

    Nyuma y'uko mutubwira Mgr Rucyahana John na Mgr Ahimana Augustin, mwongeye kuzana mu majwi Apostle Gitwaza, ndetse n'abandi.

    Ariko se abo banyamadini ntabwo babona ko abanyarwanda bakeneye kurenganurwa. Mwa banyamadini mwe, nibube abashumba b'abantu bose, nimurekere aho kubogama kuko Imana ibareba. Ariko se ubwo koko murumva ari byo?

    Iyo mwicara mukavuga ngo FPR ntiyishe abanyarwanda ibicira kubamara, muba mwumva mushaka ko abanyarwanda berekeza ku bwiyunge? Birababaje kuko mwibagirwa inshingane mwahawe n'Imana, maze mukitabira gshimisha Leta. Uwiteka kandi Uhoraho akomeze abarinde kandi abahumure. Jyewe mbasabiye Umugisha utangwa n'Imana.

  • #27

    NZABANDORA (vendredi, 26 août 2011 16:14)

    NIBYO KOKO KAGAME ARAKORESHA TOUS LES MOYENS POSSIBLES:
    -umbabaje cyane ni MIHIGO KIZITO ajanditse mu bibazo bye
    naho abandi bo n'ubundi bari basangaywe kandi ntiwabarenganya kuko bose abotsa igitutu.REBA ABASENYERI GATOLIKA KO HARI UKOPFORA!gusa kuri buriya busahuzi kuki tutakwandikira ONU n'indi miryango mpuzamahanga ku ibaruwa
    yaherekezwa aliko n'ibimenyetse bigaragaza iyo mitungo.

  • #26

    Nyabutatu (vendredi, 26 août 2011 16:05)

    Miliyoni imwe gusa?? aha rwose n'agasuzuguro
    Na KAbuga barashaka kumutangaho miliyoni 5!!!!

  • #25

    ibimbabaza (vendredi, 26 août 2011 15:53)

    Rwose njye mpora nsaba imana ngo izanyongere ubugingo ndebe amaherezo yiyingoma, wenda mwe muba iyo zarwotamasimbi murahishiwe, bizaba bisaba nibirori mwirebera ka Kagame kabuze ayo gacira nayo kamira nka Kdadafi, na Sadamu, icyuya cyakarenze nka Gbagibo, ibi mbivugiye ko aribwo genocide y' abahutu izaba irangiye byanyabyo, ubwo nabo bakitwa abarokoke,
    Kugeza ubu uretse umuntu witwa Hitler ntawundi kuri iyisi yanyagasani urageza aha kagome yokanyagwa
    @11 ibyo watubwiye byo nibyo kuko kagaswayire ngoni Sheik Habimana Salem ejobundi nakumvise kuri BBc kari muri UK uwbo kari katangiye izongendo

    @ 2 kagerigeri buriwagicucuwe ubona uriki mubintu,kwirirwa utuka abahutu bikongerera iki, kandi wasanga uri nkayambwa itagira umurizo yirirwa imokera shebuja, ngo aboneko yarinze urugo, ujye utuka uwagututse ubundi unyomoze ibivugwa ,naho kugereranya kagame nabariya bicanyi, sicyaha ahubwo njye mbona ntawa gereranywa nakagame uretse Rupfu=shitani

  • #24

    Barimo baramubona nabo, twe twamubonye kera deja. (vendredi, 26 août 2011 15:22)

    • From where did you get the money to buy these two jets that cost over US$100,000,000.00 pictured here?
    • Where do you put the money that comes from the charter of these jets when you are not using them?
    • How much money do you take from Rwandan taxpayers’ Treasury to finance the many trips you make abroad, including visits made by your wife and children?
    • Are you not bothered by the fact that the Secretary to the Treasury, Kampeta Sayinzoga is your nephew’s wife Sir – you never heard of the sins of “conflict of interest”?

    You (Kagame) repeated these themes over and over again Sir, reminding the over 400 local government leaders that their job is to protect the resources of the citizens and ensure value for their money. Rwandans you said expect services equivalent to their resources – there is simply no room or excuse for failure to deliver to the people.
    Mr President, these are all fine words, but do you live by the wisdom and standards you have prescribed?

  • #23

    Nsubuze #19 Imboni ku makuru twabonye (vendredi, 26 août 2011 15:18)

    NDAGIRA ngo nkugaragarize ibyo twabwiye ninzego zegereye Kagame ndetse nubu tumaze kongera kuvugana mubaza neza, we hamwe na bagenzi be bongeye kudutangariza ko ubu Apostle Paul GITWAZA KAGAME yamuhaye abasirikari bamurinda kimwe nabandi bategetsi, abo basirikari bakzajya bamusimburanaho ariko bari no mukazi na Gitwaza we azi.

    Ndetse ngo na Gitwaza akaba yaragizwe umwigisha wa Jeannete NYIRAMONGI akazaba yunganiye Pr Antoine RUTAYISIRE wari usanganywe akazi ko kwigisha iyobokamana abana bo kwa Nyakubahwa hamwe na nyina Nyiramongi.

    Baduhaye namakuru yukuri twanabza nabandi bose, yuko Kagame aherutse kumwohereza mu bwongereza bivugwa ko agiye gukoresha amateraniro ariko Kagame ashyira muri deleguation abamaneko benshi bazwi nigihugu cyabongereza kuko cyabakoreye urutonde, Bityo GITWAZA yahise asubizwa mu Rwanda na zamaneko zose bari bazanye ngo bagarukiye kum kibuga cyindege bangirwa gusohokamo kubera ba maneko bari kumwe.

    BATUBWIYE KO AYA MAKURU YUKO GITWAZA YAFATIWE KUKIBUGA CYI MU BWONGEREZA AGASUBIZWA MU RWANDA NINTORE BARI KUMWE ZA BAMANEKO, KO TUBISHATSE TWABYIBARIZA GUTWAZA UBWE, MAZE NKUMUKIRISITU WE ARABABWIRA NEZA UKO YASUBIJWE MU RWANDA, wenda we ari butange izindi mpamvu ariko ukuri kurazwi.

    Ngayo rero turacyakomeza kuvugana nabo, mwihangane nitubona ikindi gishya turakibamenyesha, ariko batuburiye ko tutazajya mu bitaramo bya MASSAMBA INTORE ho agiye kuzenguruka UBURAYA NA AMARIKA NDETSE NA KANADA VUBA CYANE.

  • #22

    Kuri mwiza (vendredi, 26 août 2011 15:16)

    Sha mwiza we nubwo ntakuzi kandi ntube unzi , wantukiye ubusa cyane kandi ndakugaye rwose. Iyo mwigaragaza muhera mubukana bwotsa imbehe kandi ntacyo muricyo. Urumva se sha wantwara iki ko utari imana yanjye ko namasasu yanyu ntacyo yantwaye . Icyo waba wikeka ko uricyo ntacyo uricyo rwose, Uri UBUSA RWOSE zirikana ko nabandi bose batekereza nkawe kwita abandi injiji kubwibitekerezo byabo, mubafunga mubaziza ubusa, imanza zahato nahato zidashira bakebure bose uti byibuze ari mukanya cyangwa ejo n'ejobundi TONI BYIBUZE YITAKA IRADUTEGEREJE RWOSE. Ubundi abanyarwanda dupfa iki? dupfa iki? .Uwirengagiza ukuri wese azakubona ntagaruriro afite ageze aho umwana arira nyina nyiyumve. Ese kuvuga ngo Inyumba aze agaragaze ibitekerezo bye byubaka urumva hari ikosa ririmo? harya ubwo ufite mwanyaka ki mubuyobozi niba utumva opinion politique zituma abantu bubaka, ukekako ari mwe muzi ubwenge mwenyine.. Niba se abahutu atari ikibazo kuri Kagame mwirirwa musahura igihugu mukodesha intore zo kujya hirya no hino nazo ubu zitazi ibyo zirimo kubera iki? icyo njye nasaba abanyarwanda kugeza ubu bayobowe mumwijima wo kutavuga nicyo batekereza guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo kandi nanjye aho ndi ahangaho muri Nkumba ndafata iya mbere.Murica bene wanyu kubera iki? abatutsi nubwo bishwe ubu se ntibahari, ko batashize ? ariko nanone niba Kagame rwose ashaka gusaza neza akarya umutungo we nahindure politic ye sinon nawe ibiri kubera hirya no hino bizagera iwe ntakabuza. SPEECH ya Obama iragagaza icyerekezo africa bayifitiye. Kuba rero bitaragera i RWANDA si ubundi bumanzi ,si numutekano mwirirwa muririmba ahubwo ni uko ISAHA ITARAGERA KANDI NIGERA MWESE MUZABA NKA TOM wikomye uru rubuga akaba ubu yararuciye akarumira ,, ariko buriya arimo akora technique zo gutora abantu bo muri SENAT yewe dore uko abantu be bazaza bakurikiranye nkuko aba yaragiye abavugana neza mubihe byasize.1 Mbaraga paul, 2.Bizimana Evariste, 3. Kanyange Phoebe,4.Gakuba J, 5. Pr Laurent Nkusi abandi nabo barigaragaza. The stongest army and military do not mean nothing.. The revolution is the best way to avoid whatever all dictors are doing around the world. NZABA NDORA ..

  • #21

    Genesiya (vendredi, 26 août 2011 15:15)

    Mpora nifuza ngo icyampa mu mateka y'igihugu cyacu nibura abana bacu bakazagira ibihe biga amateka uko ari kandi buri mutegetsi w'igihugu akazigwa by'ukuri n'amateka.
    Nkifuza nti buri gihe ugiyeho ntazajye agera ku butegetsi ari uko amaze kwica urw'agashinyaguro uwamubanjirije. Maze bose amafoto yabo akazajya ategurwa nta mbogamizi. Buri wese akaratwa cyangwa akagawa bikurikije uburyo yategetse, bitabujije amateka kuvuga ibintu uko biri.

    Bana b'u Rwanda, murakagire amahoro. Dusabe cyane, Imana si igipfamatwi.

  • #20

    # 19 (vendredi, 26 août 2011 14:36)


    Mumbabarire nkosore nashakaga kwandikira comment #11

  • #19

    KURI # N'ABANDI BASOMYI (vendredi, 26 août 2011 14:34)


    Uvuze ibya Apotre GITWAZA PAUL nibuka ko hari indi nkuru ntibuka umutwe wayo yahise hano ku rubuga, hari uwatanze comment avuga ko ngo GITWAZA yaba hari ukuntu akorera KAGAME.

    GITWAZA twamwemeraga nk'umunyedini rwose utakwivanga muri politike, rwose niba ufite ibimenyetso simusiga ndetse n'undi wese waba hari icyo abiziho yabishyira hano ku rubuga.

    Niba kandi nta gihamya mufite, mureke kuyobya abantu kuko mwaba murimo kuyobya abana b'IMANA bityo mukazacirwaho iteka. Inkuru nk'izi mujye muzitondera kuko ibintu by'IMANA mujye mubitinya biba ari serious/serieux.

    Jye nabonaga kubwiriza ubutumwa bw'IMANA hari benshi byafashaga mu bibazo abantu batandukanye banyuzemo, ubwo rero abaye ari GITWAZA PAUL ubwe uca inyuma akavangavanga, yaba ari we wambere uyobya abana b'IMANA. Sinciye iteka kuko sindi IMANA, ntacyo mbiziho ntacyo nahamya, ariko ababizi mwatubwira.

    Ibihe byiza

  • #18

    Twizerimana (vendredi, 26 août 2011 14:17)

    Nta kitagira igihe cyagenewe n'Uwiteka.Ibi byose bimaze iminsi biba ku bihangange byali kwiliye kuduha isomo.Ubutegetsi bwose butangwa n'Imana mu gihe yo yigeneye no ku mpamvu yishakiye.Ugiye ku butegetsi wese yagombye kwicisha bugufi,agakorera Imana yamushyizeho,akiyibagirwa.Imana ishaka ibikorrwa by'urukundo.Uyobora abandi yagombye kwilinda kubakandamiza.Hano ndashaka kuvuga, kwilinda gutonesha agatsiko kamwe kamugota,kamuhatira gukora ibirakaza Imana.Ibyo ni nka biliya tuzi byagiye bikorwa mu gihugu cyacu n'abategetsi bose bakiyoboye.Ikibi kirenze kirakaza Imana,nuko ufashe ubutegetsi yumva ko agomba kwica abandi yitwaje ngo ko bamubangamiye.Imana ntiyishimira na limwe ubwicanyi bavandi,uko byagenda kose.Wibwira ko ugira neza utonesha bamwe,ukica abo udashaka, aliko burya na we uba ulimo urwikatira. Batnu muharanira gutegeka,mumenye ko gutegeka wica atali byo butegetsi Imana ishaka.Umutegetsi nyawe yagombye kuba nk'umubyeyi mu rugo rwe.Akarebera abo ayobora bose ibibafitiye akamaro,adatonesheje,atikubiye.Iyo nda mbi niyo izajya ibakanira urubakwiye.N'utazapfa urwa Kadafi cyangwa na baliya bose bamubanjilije, azapfa urw'iteka kuko alicyo azaba yarahisemo.Rero ngo bamwe ntibemera Imana.Ibyo birabareba,murabage mwifashe.Nta kuntu utegeka utinya Imana wakora amarorerwa nk'akorwa muli ibi bihe,kandi akorerwa inzirakarengane z'abana b'Imana.Hali n'abigize banyoni nyinshi ngo abantu ntibazi ibyo bakora.Yewe, witinya abantu, ahubwo tinya ukubona wowe utamuruzi,kuko ali we uzakubwira kwiganisha aho ukwiye.Rero ngo abategetsi bo hasi nibo bene ibyaha gusa! Yego, kuko baba bemeye kwica cyangwa kugilira nabi abo bashinzwe,ni bene kwica no kugira nabi koko,kandi Imana izabibabaza. Aliko na we gihanganjye,twe abantu dutinya,ntugirengo ibyo wakoresheje baliya bategetsi,ntuzabiryozwa n'Umugenga wa byose.Hali igihe abantu twese tungana niba utali ubizi:iyo umubili umaze gutandukana na roho.Rero ngo ntiwemera ko roho ibaho! Ibyo birakureba ubwawe.Uzumirwa kiliya gihe cyakugereyeho utagishoboye gusaba imbabazi.Na we,sha,wilirwa utukanira ku rubuga nk'utagira roho,uziko uzahura na baliya bategetsi bakagukandagira,ugataka ntaho ushobora no guhungira.Wacishije make,ukumva ko ugomba kubana n'uwo mudahuje ibitekerezo, mukumvikana,mukanakundana.Twese tuli abavandimwe,abana b'Imana.Imbere y'Imana turareshya.Idukunda kimwe.Uziko uba wicukuliraa urwobo igihe wihandagaza ukandagaza mugenzi wawe ngo nuko mudahuje ibitekerezo cyangwa ubwoko?Ukwiye kwisubiraho,ugapfukama,ugasaba imbabazi abo uhora wandagaza,ugasaba imbabazi Imana.Humura, Imana ni Umubyeyi,ni Umushobora byose kandi ifite impuhwe z'ibisagirane, yiteguye kukubabalira,ikakwuhagiraho ubwo bwandu witeye.Erega,ibibi ntibigira ibara,burya niyo ugilira uciye bugufi nabi,ushobora kuba unarengeje ubugome umutegetsi wica benshi!Bene ibyo bikorwa bibi byose biragayise imbere y'Imana.Ntuzibeshye rero ngo uliya w'intagaragara numugilira nabi,ntacyo bizagutwara.Menya k'umunsi w'itandukaniro rya roho ya we n'umubili,Imana izakwereka ibkorwa byose by'ubugome wakoreye uwo ali we wese;ibyo utasabiye imbabazi ugasanga ugomba kubihanirwa,ukererkeza aho ukwiliye kujya.Uzahibwira icyo gihe.

  • #17

    Joriji (vendredi, 26 août 2011 13:58)

    Koko abakuru barabivuze ngo AKARI MU IJIGO RY'IMBWA GAKUZWAYO UBUHIRI...abayobozi bose b'abanyagitugu, bibagirwa ko kwiyemera no kwirundaho ibintu ak'ifuku, ugakandagira abaturagihugu,,ikiba kigutegereje ari ubuhiri mu ijigo=urupfu ruteye isoni...HE Kagame ashatse yacisha make akareka abantu bakarya utwabo tawe ubahagaze hejuru, intore ziramushuka ngo gira utya nyamara umunsi ubuhiri bwahingutse imisaya izakebana,,,ntabwo mwifuriza ikibi ariko amaherezo y'umugome ni urupfu...arikunda agakabya...imitungo afite n'umushahara ahabwa ubwabyo byerekana ko agaciro yatoje intore kuririmba dore ko ufashe ijambo wese areaba aho ashyira ako Kajambo bavuga ariko batemera...ese niba mwarimu ahembwa 35 000 we kaba ari mu miliyoni zisaga indwi...niba afite agatima nama yumva isi icyo cyaha izakumubabarira...umunsi USA UK bamweretse igihandure nibwo azasobanukirwa kimwe n'abirirwa bamurasanaho bose....kora neza wigendere kandi iyo neza ni yo izakurenza impinga utinya.

  • #16

    Masengesho (vendredi, 26 août 2011 13:41)

    Mbonye iriya foto ya mbere Kadafi ari hagati y'ubuzima n'urupfu. Buriya Mayibobo na Muruta bayibonye? Tekereza ko Kadafi we atishe abangana na ziriya ngona zisasiye rero.
    Ntegereje na bo kubareba baberereje. None se ikuzo nka ririya ko ari ryo ribategereje.
    Harya ngo Pahulo asigaye arara mu myobo nk'inyaga? Akabi si ukurara ubyigana n'igitaka utunze amagorofa? Umenya ari yo mpamvu yicara azira abifitiye imitungo. Ni ishyari ko bo birarira mu bitanda bishashe neza we arara akebaguza aho abunze.

  • #15

    Kuri Rwatsimputu (vendredi, 26 août 2011 13:37)

    Ndabona uri umuhanga wo kuvuga amacumu,,,nyamara kandi wasanga aho uri uri gurasira isazi mu mboni, ubonye ibyo usingiza...erega na Kadafi yari ikoko kandi yarakoze...gusa nuko nawe yabaye intozo burya kureka wisenyera igihugu ni akaga...kutigurana abawe ngo ubabere umucengeri...uba ukora ubusa ak'umwana wenda undi.
    Abo uvuga ibigwa ba Ibingira niba umuzi uzamwegere akubwire agahinda n'amaganya afite erega ntawe uhemuka ngo agire amhoro--uzi ko bayarushwa n'umuzamu wiryamira ku gikarito...benshi bapfuye bagenda...kandi bigaragarira mu mvugo zabo...nta kanyamuneza niyo bagahimbye ni nk cya gipara baterera ku mwinjiro w'ifuku.
    Yewe uwavuga ay'abagome bari mu gitwa,mu gihutu no mu gitutsi + imvange y'abo bose dore ko ari nayo nyinshi...hari abirata bakanena abatwa kandi aribo tsiri...abakanda amazuru kandi ba se ari imfura zihakanye ubupfura,,,abishongozi kandi bakomoka mu gihutu...Iyaba abantu twari abantu twakubahanye tukareka ibidutanya tukibanda kubiduhuza,,,,kwivuga imyto y'ububwa n'ubugome...koko ibijya gucika bica amarenga

  • #14

    Kuri #12 (vendredi, 26 août 2011 13:31)

    Reka Ibingira yiyandikire. Kuki wemera ko aku-dicta ibyo umwandikira? Yarakurangije, dore yaguhaye ubukugira ikigoryi ku buryo utazi abo yishe ubwe n'abo arimo kwica ubungubu? Ndabona byarivanze mu mutwe none uri kuvangavanga ama dossiers kabisa.

  • #13

    Ubupfura (vendredi, 26 août 2011 13:20)

    kuri Rwatwitsimputu,
    nk'ubu untukiye iki rwose? ko ndi umuhutu kandi ko nta muntu nigeze nica. uwishe wabaye ariwe utuka abandi bahutu ukatureka. ubu uziko n'akana karaye kavutse ugatutse. umuhutu wica n'umututsi wica bose ni kimwe. umuhutu w'imfura n'umututsi w'imfura nabo ni imfura kimwe (Imana ibahe umugisha)kandi nibo banyarwanda nyakuri. niba washyigikira umuhutu cg umututsi w'umwicanyi ngo kuko ari mubwoko bwanyu? uragowe!!! kandi ukwiye ibitaro kuko urwaye urwango, ubwicanyi,.....

  • #12

    Rwatwitsimputu (vendredi, 26 août 2011 12:47)

    Burya ikimye abahutu ubwenge cyabagiriye neza pee!!!! Aho gukora muka mubutindi mwirirwa muhimba ibyo kwandika? Burya si amaraso yabantu mwishe abokamye? Inyumba ntiyize; bitwayiki ko yubaka Urwanda mwashenye. Ibingira ntabwo yizeye; bitwayiki ko yamenesheje imbwa ngo Gneral MB commando bigiye mu Bufaransa n'ububiligi? Muzabaze Kabiligi cyangwa imbwa zingirabwoba icyo Ibingira arico mwa. Kagame afite imitungo, ubucuruzi, banki, amahoteri, amato.... Ibyabahutu birihe? Mur'imbwa zimoka gusa.

  • #11

    IMBONI KU MAMAKURU YIZEWE (vendredi, 26 août 2011 12:32)

    Tumaze kwakira amakuru yizewe avuye munzego zegereye Kagame ariko zitashatse kuvuga amazina yazo ku pamvu zumutekano, badutangarije inama yabaye mubyumweru 2 bishize igamije gusubukura kwihesha agaciro hirya no hino.

    Iyo nama yasanze hakwiye gukoreshwa ingufu cyane kugirango abanyarwanda baba hanze badakomeza kwibumbira hamwe kandi ngo bakaba bayoboka ba Kayumba Nyamwasa, Ingabire ndetse NUMWAMI KIGERI, abari mu nama bagiriye inama Kagame ko ibyamatorero no kuba INTORE yaba abiretse mu mahanga kuko byasakuje cyane, ahubwo agirwa inama yo gukoresha abahanzi nabanyamadini.

    Byemejwe ko bahanzi bakomeye bahabwa akayabo bakajya mubitaramo mu mahanga gukururua abanyarwanda bahatuye baherekejwe na zamaneko ziyoberanyije kandi bakababwira gukunda u RWANDA numukuru warwo, ndetse nabanyamadini bakazajya nabo babikora batyo.

    Ubu abahanzi benshi bamaze kwakira akayabo ko gukora umurimo wari watangiriye CHICAGO ukaza kunanirana, mu bamaze gutegurwa kugenda hari:

    MASAMBA INTORE ugiye kuzenguruka uburaya bwose ndete akagera muri Amerika aririmbira abanyarwanda banasabwa gutaha kandi hanagamijwe kumenya abanyarwanda bose aho batuye kuko bazaba bitabiriye ibyo bitaramo, ikigamijwe cyane ni ukubamenya aho batuye hose naho baherereye batezwe umutego wibitaramo, undi uvugwa ni KIZITO MIHIGO, KITOKO BIBARWA, Dr CALUDE nabandi,

    IBIHUGU MASSAMBA AMAZE GUHABWA GUTANGIRIRAMO NI UBUBILIGI, UBUHORANDI, NUBUFARANSA HO HARI ABANYARWANDA BENSHI, AKAZAHAVA AJYA MAERIKA NA CANADA, bikaba bivugwa ko ashobora kuzajya na Scandinavia. ikindi kandi nuko uyu Massamba Intore yatoranijwe na NYIRAMONGI JEANNETTE kuko ngo baziranye kuva i Bujumbura Burundi.

    Abanyamadini bamaze gutegurwa ni Apostle GITWAZA, Apostle MASASU, Pastor Antoine, Sheikh HABIMANA Saleh nabandi bazagenda bakurikiraho.

    Turacyakomeza gukurikirana isura yamatorero uko yahindutse tuzakomeza kubibagezaho duciye kubantu bacu babikurikirana

  • #10

    Gatikabisi (vendredi, 26 août 2011 12:31)

    Uwarusha Gashirira Bujari Bujindiri Kabaragasa kunywa amaraso ku isi yaba ari nde ra?
    Wabonye uko uwo Pilato urata yaje yiiiiica yiciiiisha ... Maze dore ko ingeso itihishira, ubonye ngo aratoragura ubutegetsi mu kiziba cy'amaraso, arabona amaze kwicisha bagenzi be ku rugamba, arimbaguje bene wabo, maze agaherako atsembatsemba aho anyuze hose akambukiranya akajya no muri Kongo anywaaaa, none akaba ahiga abo bafatanyije ngo yongere acohere!!!! Umubi ni n'uwashyira uturaso ku mubiri. Apuuuuu! Wasangira n'urupfu se, ukagira ngo uzapfa uruhe?
    Rero ngo azaruhuka ari uko amazeho umuvuze wese. Sha, ngaho nawe murengere, uturaso twawe azatunywa ejo cyangwa ejobundi. Erega umenya ari wowe utazi ko ari umusazi. None se usinze amaraso ko asigara ari cyo arota gusa. Ese ayo marozi asigaye agendana nk'aho ari yo rangamuntu ye, ugira ngo ni ayo kumara iki? Ni ayo kunywa icyayi, cyangwa ni andi maraso ashaka?

  • #9

    K.J: DANGER DE MORT (vendredi, 26 août 2011 12:27)

    Ariya magambo akomeye ya Esdras Kayijuka ntabwirwa abanyarwanda batuye i Rouen gusa, kuko uyu mugore Aloysia Inyumba kuli uyu wa kane taliki ya 25/08/2011 arajya kureshya abatuye Bordeaux naho kuwa gatanu taliki ya 26/08/2011 akazajya kureba abatuye i Toulouse.
    Mu mayeri ye nk’uko byavuzwe, ibyo yita imibonano bizabera ahacurulizwa inzoga,

    I Bordeaux ni muli Bar Saint Aubin (5 place de la victoire, 33000 Bordeaux) i Toulouse ni muli Hôtel Raymond IV (16 rue Raymond IV, 31000 Toulouse).
    Muzajyeyo muli benshi kumubwira ko mudakeneye inzoga ze ahubwo mumwumvishe ko amayeli ye n’agatsiko akorera yatahuwe, ko badashobora kubakurulisha inzoga n’amafaranga oshye isazi zikulikiye umwanda.

  • #8

    gatutsi (vendredi, 26 août 2011 12:08)

    Uriya mutipe urikuvuga ngo abahutu ni imbwa we ni iki kweli? Injiji ziragwira!

  • #7

    Moi (vendredi, 26 août 2011 11:44)

    ARIKO SE MWA BIGORYI MWE HARYA 94 MWARIMWAVUZE KO UFATA KAGAME BAMUHA MIRIYONI ZINGAHE? MWABA MWARAMUFASHE SE? NTIMUZAPFA MUMUKOJEJEHO NIMITWE YINTOKI MWANKORAMARASO MWE ,ABO MUMUGERERANYA NTAHO BAHURIYE KANDI MUSUBIZE AMARWE MWISAHO NIBA MWIBWIRA KO MUZANYWA AMARASO AYO MWANYWEYE YIMPINJA NTARABAKAMO ARIKO?AHAAA NA SATANI SINZI KO IZABEMERA.

  • #6

    Aloysia Inyumba ni Igisuma nka Shebuja (vendredi, 26 août 2011 11:44)


    Dore amwe mu makuru azwi yabonerwa n'ibimenyetso simusiga:

    Twayagejejweho n'abantu babizi neza , begereye Paul Kagame.



    (1)Kagame afite amazu 2 n'isambu 1 irimo inzu muri USA.

    (2)Afite inzu 2 mu Bwongereza

    (3) afite inzu 1 mu Budage

    (4) Afite imiturirwa 3 muri Eritrea

    (5) Afite Hoteli n'indi nzu muri Ethiopia

    (6) Afite Hoteli muri Kenya

    (7) Afite Hoteli mu Bugereki

    (8) Afite amazu 2 n'umurima w'isambu muri Afrika yepfo

    (9)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) i Dubai

    (10) Afite inzu acururizamo i Shangai mu Bushinwa

    (11)Afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice)

    (12) Afite imigabane muri sosiyete y'ubwikorezi mu Bwongereza

    (13)Afite company icuruza amabuye yagaciro afatanije n'umuhinde mu Buhindi, afite Hoteli n'inzu mu Buhindi

    (14)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) mu Buyapani.


    Ngo afite n'Ubwato buhenze cyane mu nyanja

    (15)Imitungo myinshi yo mu mahanga akaba ayihagarariwemo n'abavandimwe be ndetse n'aba hafi mu miryango ye, hamwe n'abandi bamwe abyandikishaho, Tukaba twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we, bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu by'ukuri ashinzwe imitungo yumuryango.

    (16)Ikindi twashoboye gutahura ni uko bamwe mu bantu boherezwa gukorera ambassade z' u Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye, ingero twabonye ni nyinshi nka ba NYIRUBUTAMA n'abandi boherezwa nk'abajyanama muri Ambassade zo hanze.


    (17)Usibye iyo mitungo yo hanze twashoboye kumenya ko hari n'indi myinshi iri mu Rwanda. Hafi 70% by'ubucuruzi bubera mu Rwanda byose ni ibya Kagame. Ndetse ababizi neza banatubwiye ko amasoko yose ya leta 80% yose ariwe uyiha. Twamenyeshejwe ko amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye. Twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa na we biciye muri Fair Construction. Twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na Arab contractors ndetse n'abashinwa.Twamenyeshejwe uko yifatira budget yose y'amafaranga yo kugura ibikoresho by'Ingabo z'igihugu maze akabihererwa ubuntu na Amerika n' Abongereza maze amafaranga yari agenewe kubigura akayasangira n'ibisahiranda by'abazungu bakoze uko bashoboye ngo abiherwe ubuntu.

    (18)Twabwiwe uko afata amafaranga ava mu mazu y'abategetsi bose bahunze harimo n'imitungo ya Rujugiro.Twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Kalisa Alfred yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK. Twamenye kandi ko muri iyo ECOBANK, imigabane hafi ya yose ari iye.



    (19)Twabwiwe uko yatwaye BACAR akayigarurira maze yarangiza akayigurisha na FINA BANK yo muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi. Banadutangarije ukuntu MTN Rwanda 50% y'imigabane ari iye.


    (20) Badutangarije byinshi bikomeye kugeza n'aho batubwiye ko NSSF yahoze ari Caisse Sociale du Rwanda yayihinduye iye bwite.



    (21)Twamenye kandi ko RAMA yayigaruriye akaba ari we ucunga imigabane yose y'abanyamuryango ba RAMA kandi akayikoresha uko ashatse.



    (22)Twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko ashatse n'igihe ashakiye.

    (23)Batubwiye indege afite ze bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.

    (24)Badutangarije ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye guhinga itabi mu isambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu mihanda myinshi ya MALAWI.



    (25)Twabwiye uko ashaka gushora imari muri sosiyete zicuruza mu bihugu bya CEDEAO.



    (26)Twabwiye imigabane afite muri sosiyete yo muri NIGERIA icukura Petroli.
    (27) Tuzi neza ko umutungo wose w' Umuryango FPR wose yawigaruriye, akaba awukoresha wenyine, uko abyumva.


    Icyitonderwa : Icyababaje bamwe mu bakorana na Paul Kagame bigatuma biyemeza no gutangaza aya makuru ni uko kimwe mu byatumye Rutayisire wabaraga amafaranga muri TRISTAR yicwa ari uko yari azi amwe muri aya mabanga y'imitungo, ngo kuko yajyaga asabwa kuyakorera Audit ndetse na Accouting bityo biza kumenyekana ko yaba ari we ubibwira ba KAREGEYA ngo kuko bari bafite icyo bapfana.


    Twasanze Kagame ashobora kuba ariwe Perezida ukize vuba kandi bikomeye muri Afrika yose, ariko ngo ibanga rye rikomeye akaba ari uko afatanije ubwo bujura na bamwe mu Banyamerika n'Abongereza b'Inda nini. Amazina yabo tuzayashyira ahagaragara ubutaha.

  • #5

    Aloysia ni Inkandagirabitabo mbisi ! (vendredi, 26 août 2011 11:40)

    Inyumba yagira Maîtrise ate, atarize n'amashuri abanza! Ngaho se natwereke Diplôme ya secondaire tumwemere ?

    Bene izo Maîtrise en sociologie tuzi Ibanga ryazo: umwaka utaha na General IBINGIRA azatubwira ko ayiryamanye kandi ko yayikuye NTARE School !!!!!!

  • #4

    Bandi (vendredi, 26 août 2011 11:24)

    Mwibagiwemo Kabuga. Nawe Abanyamerika barashaka umutwe we kuri miliyoni 5 z'amadorali! Umunyakenya yigeze gushaka gutapfuna kuri ibi biceri ariko ntibyamuhira. Ubwo seyiya na siyayidi Kenya bari bategereje ko abazanira Kabuga baramutegereje baraheba. Batangiye guhamagara uyu munyakenya ariko basanga atitaba telefoni. Ubwo bagiye kureba iwe basanga Mutindi yapfuye keraaa iwe mu buriri. Kuva ubwo abanyakenya bashakaga gukira banyuze iy'ubusamo bagenzeje make mu guhiga Kabuga!!

  • #3

    Bihanze comment2 (vendredi, 26 août 2011 11:18)

    Niko sha Kagerigeri we, yego ntabwo nzi niba abanditse ibi niba ari abahutu cg abatutsi kuko jye ni UMUHA. Ariko wavuga koko abo bantu bose ntacyo bahuje koko? Reba niba ataba Abateroriste(guhanura indege)cg abicanyi, cg abadictators.Cg bagashooza ntambaara.

    Hari icyo bahuje kabisa rero ntubenshye koko bagerewanywa.

    INGERO:Kagame Ben: Iperereza ryemeza ko Kagame yahanuye indege agatangiza genocide i Rwanda, kandi na BenLaden yahanuye amadege. icyo batandukaniyeho ni uko umwe yahanuye amadege menshi kurusha undi. Ikindi Kagame akaba yarishe abantu benshi kurusha Ben.

    Kagame Sadam:
    1.Kagame yica abanyarwanda cyane ariko mubyumwihariko yica ubwoko bw'Abahutu. Na Sadam yicaga abanya Irak batandukanye ariko kubwimuhariko akica ubwoko bw'Abakurudishi
    2:Kagame atera ibindi bihugu nka Congo RDC akica abantu,agasahura amabuye y'agaciro kandi agakuraho n'ubutegetsi. Nyuma yaje gukurwayo'ingabo z'amahanga nubwo ngo yaba yarasubiyeyo().
    Sadam nawe yateye Kowete yica abantu kandi akuraho n'ubutegetsi,anashura Petrole nyuma avanwayo na Ingabo z'amahanga.

    Hari n izindi ngero, mbaye ndekeye aha. Ariko umwanditsi wiyi nyandiko yagomye kukwisubiriza kuko jyewe ni umusomyi

  • #2

    kagerigeri (vendredi, 26 août 2011 10:56)

    Abahutu bari kwicara bakikirigitaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!ubuse murumva mushobora kugeranya ibitageranywa kweli? aha niho mubera ibizongwe pe! muri imbwa kweli.

  • #1

    Dunia, (vendredi, 26 août 2011 10:18)

    Nifuza ko abayobozi bagombye gukura amasomo kubababanjirije. None se koko ko mubona ibyo bikomerezwa nka SADAM uko byarangiye none hakaba hari aba Perezida bagikora amahano amwe.

    Rimwe na rimwe haba hari igihe cyo kubabarwa, reka dufate nka Kadafi, jyewe nkeka ko igihe yaramaze kongera kwemerwa muri international comminity, ibihano bamaze kubikuraho, yashoboraga kwegura agaha ubutegetsi abandi yihitiyemo cg agatangiza democracy. Ntiyabikoze none azafatwa nk'IFUKU.

    Kagame yenda bishobora kuba bikomeye kuriwe bitewe n'abantu benshi yishe, cg ibihugu yateye, ariko birashoboka, gute rero? Agomba gukora ibi bikurikira:

    1.Guhagarika kwica uhereye ubu
    2.Nkubu Kagame yicaye hamwe na bagenzi be nka Tony,Dr.Rick Wallen...n'abandi akabasaba kumusabira imbabazi abazungu yishe,nibihugu yateye nka Congo
    3.Noneho agasaba n'imbabazi abatutsi benewayo yishe, cg yicishije, nabo ahiga nka Kayumba Nyamwasa,Dr Rudasingwa n'abandi.
    4.Agasaba imbabazi za genocide yikoze hirya no hino, ndetse akongera agasaba imbabazi abatutsi yicishije kandi abizi.
    5.Agasaba imbabazi abahutu ahora yica kandi agaca akarengane
    6.Agahagarika gahunda yo gusimburwa n'umuhungu we kubutegetsi ndetse akabyibagirwa mu mutwe,
    7.Gufungura abazira democracy n'abarengana nka ba Victoire Ingabire, akabasaba n'imbabazi,kandi akemera democracy ntamananiza
    8.Akarekura ubutegetsi vuba na bwangu

    Aha nagira ngo nshimire HE Daniel Toroitich Arap Moi, wari presida wa Kenya kuko yiyunze n'abaturage be abaha ubutegetsi bwabo ntamaraso amenetse. Usibye ko nta nikibi yari yarakoze. Kagame rero yagombye kumubaza uko yabigenje.

    AGAPFA KABURIWE N'IMPONGO