mer.

24

août

2011

Uburyo Jeannette Kagame ari we uri inyuma y’itotezwa n’ukugaraguza agati Jeannette Rwigema!!

Jeannette Kagame(i bumoso) ahora iki  Jeannette Rwigema (i buryo) ?

Source: Umuvugizi.com

 

Hashize iminsi ikinyamakuru Umuvugizi kibonye inyandiko iturutse kuri bamwe mu bagore bagize ubuyobozi muri FPR bari i Kigali, batishyimiye uburyo Jeannette Kagame agiye kworeka igihugu ,aba bagore bakaba baradusabye kubatatangariza iyi nkuru, ntacyo tuyihiduyeho.

Akenshi amakuru cyangwa ibitekerezo byandikwa ku mbuga za internet, bikunze kuvuga ku butegetsi bwa Kagame hakabura abavuga ku mufasha we, Jeannette Kagame.

 

Kugeza ubu abamuzi, bazi ko ari we usigaye ategeka u Rwanda, byaba mu gutanga akazi, gutanga amabwiriza yo kwigizayo abamubangamiye cyangwa ababangamiye umugabo we, muri sosiyete z’ubucuruzi, n’ahandi.

Umugore wa Kagame ntiyigeze arangwa n’impuwe za kibyeyi, kuko bamwe muri twe tumuziho ubugome bukabije, ishyari n’urwango ku bagore bagenzi be, nkuko tugiye kubigaragaza muri iyi nyandiko.

 

Jeannette Rwigema ni umupfakazi wa Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema. Uyu mudamu yahoze ari inshuti magara ya Jeannette Kagame bakiri bato i Burundi na Nairobi muri Kenya. Kuva Jeannette Kagame abaye «First Lady», ubuzima bwa muka Rwigema ntibwongeye kuba ubuzima ukundi.

 

Abazi neza ibibera mu Rwanda, bazi ko Kagame n’umugore we batanze amabwiriza ko Jeannette Rwigema yitaba police (ubwo Mary Gahonzire yategekaga police) kubera ibinyoma maneko Jack Nziza yatanze ko uyu mupfakazi wa Rwigema ahabwa amafaranga na Salim Saleh (murumuna wa Perezida Museveni wa Uganda), bakamugerekaho ko yaba yaravugaga nabi “First Lady”, bakanamuhata ibibazo byerekeye ubuzima bwe bwite (tutashatse kuvuga kubera icyubahiro akwiriye).

 

Madamu Rwigema yirirwaga kuri police kuva mu gitondo bamwambuye inkweto, Gahonzire amutuka, anamucira mu maso, agataha nimugoroba mu masaa tanu z’ijoro kugeza igihe cy’amezi atatu (3). Ibi byaje no kumuviramo kurara mu bitaro by’umwami Fayisali iminsi ibiri kubera indwara ya “hypertension”. Ubucuruzi yakoraga bwaje no gufungwa n’umugore wa Kagame, amaze gusenya ubufatanye bwe na Leah Karegeya.

 

Muka Kagame amaze gukora ibyo, yaje no kumuteza igikundi cy’abagore bakajya baza kumuneka kugirango bumve amagambo agenda avuga kuri Kagame na Nyiramongi. Yaje kubibwirwa n’uko yabonaga abagore batari mu rwego rwe bamwikundishaho, kandi bari bagamije kumuhakishwa.

 

 

Bizwi ko Paul Kagame yicishije Fred Rwigema, aho bukera Jeannette Kagame arivugana Jeannette Rwigema: inyana ni iya mweru !

Inshuti z’umuryango wa Rwigema zaje no kwigizwayo, nk’umubyeyi Thereza Karuletwa na madame Rujugiro, ubu bose bakaba ntawe ukikoza i bukuru, bazira kwegera no kuvugana na muka Rwigema. Abandi bamwegereye muri iyo minsi na bo baje guhamagarwa kuri police, bahabwa gasopo, ko batagomba kwegera no kuvugisha muka Rwigema. Muri abo harimo abadamu ba «mother’s union» ya eglise ya St Etienne mu Biryogo, aho madamu Rwigema asengera. Muri bo twamenyemo madame Chantal Mbanda, Josephine Kabutura, na madame wa musenyeri Antoine Rutayisire. Abana ba Rwigema na bo ntibongeye kwakirwa na Jeannette Kagame mu ngoro ye.

Muri ibi byose, ni ko Jeannette Kagame yizihirwa mu bandi bagore, yigamba ngo “reka nkereke icyo ndi cyo”. Icyo atari azi nuko abagore yabwiraga bahise bamusuzugura ku mutima kubera akababaro ka mugenzi wabo wateshejwe agaciro.

 

Kuva ubwo, Jeannette Rwigema yabagaho wenyine, ntawe umuvugisha, ntawe umusura, ntawe umuhamagara, kubera gutinya ingaruka mbi byari kumugiraho.

 

Mbere yaho gato, «First Lady» yakoresheje umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka mirongo itanu (50) umugabo we yari amaze avutse, banga guhamagara madamu Rwigema na nyina wa Rwigema. Icyaje kuyobera abantu bari aho, nuko ijambo rya Perezida Kagame ryibanze ku bucuti yari afitanye na Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema.

 

Kagame yavuze ku mateka ye na Rwigema, avugana ikiniga ku buryo abatumirwa batangiye gushakisha aho umuryango wa Fred Rwigema wari wicaye, barawubura kuko Jeannette Kagame yari yatanze amabwiriza ko uwo muryango udatumirwa! Ibyo batazi nuko abantu batashye babanegura ku butindi n’ikinyabupfura gike berekanye uwo munsi, dore ko mu bari batumiwe harimo n’abasirikare ba Uganda, ari bo Gen Mugisha Muntu na Col Rutaya. Ubwo simvuze ukuntu i bukuru bari baranze kwishyurira abana ba Rwigema amashuri kubera ko nyina yabashyize mu mashuri ahenze cyane yo muri Afurika y’Epfo, nyamara Ivan Cyomoro we yiga mu ishuri rikomeye ryigenga ry’ahitwa Boston muri Amerika, akanarindwa n’abasirikari batandatu bahembwa na Leta.

 

Uko madamu Rwigema abayeho ubu, ni uko yasubijwe ubucuruzi bwe bwo kugurisha amatike y’indege (Travel bureau), ari uko asabye imbabazi z’amagambo atavuze, aza no gusinyishwa «statement» yo kwemera ko abanye neza na “First family” kubera ko amabanga y’ibyo bamukorera yari amaze kuvugwa na opozisiyo yo hanze ya «RNC», ariko mu by’ukuri bitakimeze neza nka mbere.

 

Ibi bikorerwa muka Rwigema bishingira ku bikorwa bibi ubutegetsi bwa Kagame buba bushaka guhishahisha no gusibanganya amateka ya Rwigema . Ibimenyetso birahari kuko umunsi w’intwari ubu wizihirizwa mu midugugu taliki ya mbere z’ukwezi kwa cumi, ntacyo uvuze, kuko umugore wa Rwigema ntatumirwa cyangwa ngo asurwe kuri uwo munsi. Abagize umuryango we banagira ubwoba bwo kumusura kuko ugaragaje umubano mwiza n’umuryango wa Rwigema, iminsi ye iba ibaze.

 

Uwari umunsi wo kwibuka intwari Gisa Rwigema na bagenzi be bitangiye igihugu, wahinduwe umunsi wo gutaka ibigwi bya Kagame; ibitangazamakuru bishamikiye kuri Leta bitegekwa gusimbuza amafoto ya Rwigema aya Kagame .

Icyo tugamije muri iyi nkuru, ni ukwereka abasomyi imiterere mibi ya Jeannette Nyiramongi muka Kagame, n’uruhare rukomeye afite mu gusenya umuryango wa Fred Gisa Rwigema n’abandi bagore bagenzi be, uruhare agira mu gutanga akazi ku bantu yifuza kuzakoresha ibyo ashaka, n’uruhare afite rwo gusahura igihugu cyacu. Ubutaha tuzabagezaho uko yavuye i Burundi, Nairobi, ibindi bikorwa bibi yakoreye bagenzi be, imyitwarire ye igayitse, n’agasuzuguro gakabike kamuranga.

Abakada ba RPF i Kigali.

Commentaires: 68

  • loading
  • #68

    polo outlet (lundi, 22 septembre 2014 10:14)


    http://www.shopbestgoods.com/
    http://www.nike-jordanshoes.com/
    http://www.beatsbydreoutlet.net/
    http://www.michaelkorsus.com/
    http://www.polo-tshirts.com/
    http://www.northsclearance.com/
    http://www.ralph-laurensale.com/
    http://www.gucci-shoesuk2014.com/
    http://www.michael-korsusa.com/
    http://www.polo-outlets.com/
    http://www.ralphslauren.co.uk/
    http://www.marcjacobsonsale.com/
    http://www.mcmworldwides.com/
    http://www.salongchamppairs.com/
    http://www.canada-gooser.com/
    http://www.burberryoutlet2014.com/
    http://www.michaelkors.so/
    http://www.hermes-outletonline.com/
    http://www.oakley-sunglassoutlet.com/
    http://www.north-faceoutlets.net/
    http://www.moncler-clearance.com/
    http://www.woolrich-clearance.com/
    http://www.barbour-jacketsoutlet.com/
    http://www.moncler-jacketsoutletonline.com/
    http://www.monsterbeatsbydres.net/
    http://www.louis-vuittonblackfriday.com/
    http://www.lv-guccishoesfactory.com/
    http://www.mcmoutlet-jp.com/
    http://www.cheapdiscountoutlet.com/
    http://coachoutlet.iwopop.com/
    http://www.coachsfactoryoutlet.com/
    http://www.coach-blackfriday2014.com/
    http://www.coach-storeoutletonline.com/
    http://www.coach-factorysoutletonline.com/
    http://www.coachccoachoutlet.com/
    http://www.coach-factories.net/
    http://www.coach-pursesoutletonline.com/
    http://www.llouisvuitton-factory.net/
    http://www.coach-outletsusa.com/
    http://www.mksfactoryoutlet.com/
    http://www.zxcoachoutlet.com/
    http://www.mischristmas.com/
    http://www.misblackfriday.com/
    http://www.bestcustomsonline.com/
    http://www.newoutletonlinemall.com/
    http://www.clickmichaelkors.com/
    http://www.cmichaelkorsoutlet.com/
    http://www.ralphlaurenepolo.com/
    http://michaelkorsoutlet.mischristmas.com/
    http://mcmbackpack.mischristmas.com/
    http://monsterbeats.mischristmas.com/
    http://northfaceoutlet.mischristmas.com/
    http://mk.misblackfriday.com/
    http://coachoutlet.misblackfriday.com/
    http://coachfactory.misblackfriday.com/
    http://uggaustralia.misblackfriday.com/
    http://coachpurses.misblackfriday.com/
    http://coachusa.misblackfriday.com/
    http://coach.misblackfriday.com/
    http://michaelkorss.misblackfriday.com/
    http://michaelkors.misblackfriday.com/
    http://airmax.misblackfriday.com/
    http://michael-kors.misblackfriday.com/
    http://t.co/1PJuejI1ys
    http://t.co/FYm2MxWwLM
    https://twitter.com/CoachOutlet2014
    https://www.facebook.com/pages/Coach-Factory-Outlet-Online-Store-Michael-Kors-Outlet-Online-Sale-75-Off/712060898859091
    https://www.facebook.com/ralphlaurenoutletonline

  • #67

    VAMPIRE (mercredi, 03 octobre 2012 22:58)

    MUKOMERE NJYANIBAZA NIBA ARI PRETRE BIKANYOBERA NTACYO ATAVUGA NTIYIHA AKABANGA AHUBWO AKWIYE KWICUZA IBYAHA

  • #66

    Gakwerere (lundi, 06 août 2012 12:51)

    Yewe nta mwebwe nta n'abagore...ngaho se nawe umuntu muzima abura kwandika ku bayobozi b'igihugu nka Perezida wacu Paul KAGAME,inkubito y'imanzi rudasumbwa mu mihigo akirirwa avuga ibya Jeanette KGM na Jeanette RWGM....mwarondogora mwarondogora...ibyo ntibikwiye abagabo bihaye...mwabuze ibyo mwandika muhindu amatwara.....yeyeyeyeyeyey...

  • #65

    Rudomoro (samedi, 12 mai 2012 18:30)

    Ba shahu uwabaroze ntiyakarabye! Inyandiko z'ibitutsi zuzuye aha ntizisebya abo muzandikaho ahubwo zerekana imitima yanyu uko ihagaze n'icyatumye abahutu bica abatutsi ku bwinshi. Aba badamu bakora uburaya batabukora ntawe byagombye gucira ishati ariko mubikomye gusa kubera ko ari Abatutsikazi. Hari n'abahutukazi bavuzweho ubusambanyi ariko ntawe nigeze mbona mwikoma nk'uku. Jye rero njya nshaka kwibaza ko abahutu n'abatutsi bashobora kubana bakanababarirana ibyabaye ariko ibi bingaragariza ko ubwiyunge buri kure nk'ukwezi, urwishe ya nka ruracyayirimo. Sinshyigikiye Kagame n'ibyo akora cyane cyane nko kwica abantu ariko maze gusoma urwango ruri mu bitekerezo bya bamwe, runahitishwa n'iyi website yakagombye kuba ihuza abantu kurusha kubabera Kangura, ntangiye kwibaza niba abatutsi batari bakwiye kwisugana inyuma y'umwicanyi Kagame ko bigaragara ko ari we ushobora guhangana n'urwango ruri mu mitima y'abahutu!

  • #64

    tuza annick (mardi, 13 mars 2012 22:43)

    ariko yeee, ibyanyu ntibizakurikire abanyarwanda. iryo ni ishyari , wikwibuka kumusebya , kuko birakwiriye ko " first lady" akurusha kubaho neza; mwabaye inshuti niba aguhemukiye, muhishire umurushe ubutwari. aha ayo ni amafaranga y' abanyarwanda muri kurwaniramo gusa? icara ukore ufunge umunwa witeze imbere kuko nawe uri umunyarwanda nk'andi bose.

  • #63

    wowe wiyise abatutsikazi, (mardi, 30 août 2011 20:35)

    Rwose ndi umuhutu utavangiye ariko urasebanya. Nta bwoko butabamo abakobwa b,indaya hari n,abahutu bindaya kandi hari benshi ndetse hafi ya bose abatutsikazi ni imfura:abana b,umutima usibyeko aba umwe agatukisha bose.

  • #62

    Abatutsikazi (dimanche, 28 août 2011 20:20)

    Ngo ubusanzwe abagore ba batutsikazi aho bava bakagera n'indaya. Niba umufite kandi muka mufitanye abana nibura umwe cg 2 sabawe. Nuko bimeze!

  • #61

    Bicali Tommy (dimanche, 28 août 2011 00:04)

    Blaise, ibyo Charité avuga nibyo test ADN yarakozwe hagati yuwo mwana na murumuna wa Nzirorera Jeef witwa Habimana B. uba Belgium. Umwana yahise amenya byose uko bimeze, ubu aravugira abahutu biracika, nyina yamubajije impanvu avugira abicanyi nuko umwana amusubiza amubaza niba yarabyaranye n'abicanyi abishaka cg se niba nawe yicana nkabo. Nyiramongi yahise arira, nubu akirira iyo abonye uwo mwana w'umukiga.

  • #60

    Blaise ngo (vendredi, 26 août 2011 20:46)

    @ Charite #47. Waca!!! Nzirorera!!! nonese iryo banga rikaba ritaraza mu binyamakuru nk'umuvugizi kandi ntacyo badashyira hanze?? iyi nkuru wowe wayikuyehe?

  • #59

    munyuza d. (vendredi, 26 août 2011 17:14)

    nyiramongi ntakiyibagize ko sida ye itarakira nubwo bwose abona imiti! ashobora kuzabona abo yanga abatanze ikuzimu.niyo mpamvu nta mpuhwe we numugabo bagira biyibagiza koibibariho ntawabibateye!kandi ko ba bafite ayo mahirwe yo kurya neza,kubona abaganga n'imiti!
    mureke nabandi babeho neza kandi niba bakeneye no kwivuza mujye mubareka kuko mwabayeho kimwe.

  • #58

    Patrick (vendredi, 26 août 2011)

    Uru ruraya ngo ni nyiramongi nirureke umupfakazi w'intwari yacu.
    Nabonye ejobundi mungirwa ntsinzi ya fpr rubyina nkaho rwavukiye cadilac night club. Nirujye kwiba nabasaza barwo na kagabo karwo wagirango inzara ya nakivalley yagaheze mumagufa.
    Ariko ntako twabigenza nukurakara tugahora.

  • #57

    Shukrani (vendredi, 26 août 2011 06:41)

    Nyiramongi si ugufuha gusa ni n'umugome kandi akunda ibintu akarenza. Umupfakazi wa Rwigema se amutoteza kuko amuhora iki? Ubupfakazi? Na we azapfakare yumve uko bimera. Ubukire se? Azasubize ibyayi byose, azabwire umugabo ave mu ma kampani y'ikawa no guhuguza, abwire basaza be na basanzire be cyane cyane Ndoba na Mutsar bahe amahoro abandi bacuruzi bikorere. Bene Murefu n'ubusambo, wagira ngo babyonse mu mabere ya nyina, kandi nta Nyiramongi nta Kagame byo ni m. na n. Inda mbi gusa, n'umwaku bateye igihugu ntituzawukira.

  • #56

    INTERHAMWE ZITUVANGE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! (vendredi, 26 août 2011 03:26)

    LA DIFAMATION ET LA PROPAGANDE MULI ABA MBERE.....NIYO POLITIKE YO MU RWEGO RWO HEJURU MUKUINA............

  • #55

    Isoke Soka Bunga Bunga (jeudi, 25 août 2011 23:46)

    Lakini izi ndaya zose 3 kuki zitwa Jeannette? ( Jeannette Rwigema, Jeannette Museveni, Jeannette Kagame)? Uyu nyiramongi kuki afuha cane? atanga ikuma kuba young bava Ruhengeri niba husband we nawe yaka muka Gisa kwa nini yagira shida? abanyarwanda = amatiku. Nyiramongi akunda hasi sana, chief escot yarumiwe. Isoke wa Ntungamo

  • #54

    sebudandi (jeudi, 25 août 2011 23:15)

    Nimubareke buriya bazi ibyo bapfa. Keretse rero niba muka Rwigema yu nawe yarabaye umu-kayumba. Aho ho banamwirenza riva da.

    Iyo bari iyongiyo mu rugano se ni nde wari ubazi ko twari twibereye mu rwatubyaye. Ko bombi bari indaya byo ntabyo nahagazeho gusa havugwaga ko hari ibizungerezi byibasiye abategetsi bacu, cyane cyane abasirikare b'amapeti, ngo bigamije kubanyunyuza iminwa n'imitima byarangiza bikabazengereza.
    Ubwo wenda na bo ni ko babigenje. Kandi birazwi ko iyo mu mahanga impunzi zitari zifite ubukire bujojoba, urumva rero ko umunyemari uwo ari we wese yaba umu hutu- tutsi - twa, bamwirukankagaho nyine ngo agire icyo abafungira. Ngo ukena ufite itungo rikakugoboka da ! Babazengurutsemoooo. Ntibabishoboye se? Cya Nsekarije ntibacyunamyeho kabiri kigata amaferi! Kandi ngo iyo ngeso ishira ari uko ....

    Ariko buriya iyo Kagozi avuga ibigarasha, buriya ntaba avuga n'umugore we mu cyayenge ?

  • #53

    Mutarambirwa (jeudi, 25 août 2011 21:33)

    Vraiment inkuru dusoma ziba zinononsoye kandi zirimo amakuru nyayo, sha abantu bayandika n'abahanga, ariko ngaya abandika babeshya aho gufata isomo mubyo dusomye.Naho ibyerekeye muka Rwigema n'inkuru ishaje ntabwo ari umugore umwanga wenyine n'umugabo we nuko. Niyihangane ubu Rwigema nuwe uba aganje kandi ndabizi yari kunamura icumu

  • #52

    Gilbert Munyemana (jeudi, 25 août 2011 21:02)

    Yewe mwa bana bi mana mwe mureke gutukanira ku rubuga mu menye ko ari umubyeyi nukuri !!! Ni umutegarugoro umufasha we ayoboye u Rwagasabo, Bona nubwo atuyoboye nkinka ariko ni umuyobozi yacu pls mureke gushira isoni turwanye ikibi tutakiganye rero weho 51 saba imbabazi wihane rwose

  • #51

    Mme John Galonda (jeudi, 25 août 2011 18:39)

    Nkunda gusoma uru rubuga rwa Le Prophète kenshi, kuko usanga amakuru yabo baba bayatohoje ijana ku ijana.
    Utazi abapadiri, aziyandarike, kuko abana b' Imana hamwe na Vatikani, bazi gushakisha amakuru birenze.

    Ikintangaza, ni uko uru rubuga ruhitisha amakuru meza, ariko za comments z' abantu zikaza ari uruvunganzoka, bamwe babeshya, abandi bahimba, batesha agaciro inyandiko iba yahise.
    Muri mwese uwakwihandagaza akavuga ko yarongoye isugi ni nde?
    Niba Murutubarwe Jeannette yarabyaranye na Joseph Nzirorera, agambiriye kuneka no kwinjira mu nzu indani y'akazu, ibyo mwabimuziza?
    Kuba se yaravuye i Burundi, akaza asambana inzira zose, arara za Panafrika hamwe n' interahamwe bitwaye iki?
    Ntibyatumye se tumenya icyihishe imbere mu nzu ya Kinani n' abambari be?
    Kuryamana na Nsekalije, arebye irihumye ikindi kizungerezi Nanyonga, cyubakiwe inzu munsi ya CND bitwaye iki?
    Icyingenzi ni instinzi, kandi twayigezeho.

    Ahubwo ndasaba aba bagore bose batumye tugera k' ubutegetsi kubera amatako yabo, kubishimirwa, maze bagahabwa ikamba ribakwiriye.

    Ahasigaye twageze ikambere, mureke tuvuge rumwe, twere kwiyandarika, kuko igitsina ntaho cyagiye, mureke turye ibyacu ntawe uduhagaze hejuru.
    Nidukomeza kuryana, natwe bazatwinjirana, dutakaze ibyo tutaruhiye, interahamwe zisubize ibyabo tutumva tutabona.

    Uruzi na Mme Kayumba yumvikanye na ba Jeannette bombi, n'a bagabo babo bakavuga rumwe, ariko ntibibagirwe interahamwe zitigeze zibatererana!
    Kimwe n' ibyitso byadufashije kugera i Kigali, tujye tubizirikana buri gihe, kuko tubaye ba Ntamunoza, ejo twakama ikimasa!
    Kwibagirwa ineza wagiriwe, ukibagirwa uwo mwaryamanye, birababaza, kandi birakugaruka.
    Erega na Nyina wundi abyara agahungu!
    Tureke gukomeza kuroga abatutsi bene wacu, ahubwo twunge ubumwe, twemere tubane neza, turye, tunwe, tubyine, ariko tutibagirwa ko n' abahutu n' abatwa bafite uburenganzira bwabo bwo kubaho gicyene, mu rwababyaye.
    Nidukomeza kubereka ko inda zaturenze, dutunzwe n' umwiryane, bazaba badushoboye.

    Aka kanya mwibagiwe ya majoro twaraye i Kaborogota, Echuya forest, umutara wose, Bilama Hill n' ahandi ntarondoye!
    Ubumwe bana ba data, ubumwe bana ba Gisa, ubumwe bana ba Gihanga, bose bamenye ko twavukanye imbuto abahutu badashobora kuzakozaho imitwe y' intoki.
    Duharire porotiki abagabo, abagore twite kubyerekeranye n' ingo z' abagabo bacu, tunibucye abapfakazi bose.
    Ahubwo abagera kwa Kijyana Kagame, bazamubwire, aje asagurira abanyaruhengeri, kuko nta butegetsi bushobora kuramba i Rwanda batabugizemo uruhali, kuko ari inyaryenge, ntibagira inzika, kandi ntibangana.
    Yego twarabahekuye birenze urugero, ariko igihe kirageze cyo kunamura icumu, tukabiyegereza, bitabaye ibyo, ejo FPR izahirima nk' igikamyo cya Ruvakwaya( Furafura), bose babireba, batwisekere.
    Mwibucye ko abanyabwenge benshi i Rwanda bakomoka Ruhengeri na Gikongoro, kandi ngo utazi umurera, amureresaho amabya.
    Ngiyo inama nagira cyama, ikareka kwita abantu ba useless, ibigarashya, interahamwe, ibikeli n' ibindi ntazi.
    Mwali muzi ko Gen Kayumba amaze kwiyunga n' abanyaruhengeri batagira ingano!
    Nyamwanga kumva ntiyanze kubona.
    Miss John Galonda

  • #50

    Twizerimana (jeudi, 25 août 2011 14:31)

    Ntagahora gahanze,ubugome n'ababukora bizashira, hasigare Urukundo rwonyine.Twihangane,hasigaye igihe gito,amahoro ku munyarwanda wese wubaha Imana akaboneka.Waba wubaha Imana ute ugilira nabi mugenzi wawe?Aliko,waba iki ugerageje kwumva ko ibyo wifuza ko utagilirwa, wilinze kubikorera mugenzi wawe?Uzi neza ko ibyo wibeshya ko ukomeye,ali iby'akanya gato, ubundi ukaba ushobora guhora uhekenya amenyo, ukorerwa bibi birenze kure ibyo ubu ukorera uwo mugenzi wawe?Yego, uti:Ubibwiwe n'iki wa muswa we ibizambaho? Nta mutima nama waba ufite? Wubaze urebe ko ibyo nkubwiye wo utagusubiza n'ibirenze. Subiza amaso inyuma,wibaze.Abantu bose bagiye bibwira ko baruta abandi ,amateka y'isi akwereka ko bapfuye bate?Ubukungu bibye rubanda se hali n'igikwasi muli bwo bajyanye?None, Seseseko wa Zaire yajyanye iki?Laurent Bagubo wa Cote d'Ivoire afite iki ubu?Mubarake wa Misiri afite iki ubu?Aliko ,kuki utibaza mwa?Kuki utibaza ma?Ubwo uziko Imana aliyo itanga ubutegetsi?Uziko uwo irekuye ahanantuka?Ahanantuka ahanantutse kuko ntacyo ajyana,kandi akagwa no mu rwobo rw'ikuzimu,adashobora kuzavamo. Nako ngo bamwe mwigereyeyo kwaka ubukungu la?Mbese ubwo bukungu butuma mutandukana n'Uwiteka,bubamaliye iki?Ubwo bukungu bubahata kugilira nabi abana b'Imana, bubunguye iki niba muzapfamupfuye.Kandi dore ngibi biregereje. Rwose mwakwisubiyeho bavandimwe, mukareka gukomeza kwiyoramika.Ni uburenganzira bwanyu,aliko ntrimuzibeshyere ngo ntimwabimenye.Erega inzira ni ebyili muvandimwe. Hitamo ikunogeye.Nta gahato mu by'Imana.Ikomerereze iyo wihitiyemo. Ngusezeyeho burundu niba utisubiyeho.Twali abavandimwe,kandi dubishatse twakomezanya.Aliko nunangira umutima,urarye ntumpeho.

  • #49

    BYIGERO (jeudi, 25 août 2011 08:23)

    Comment(#9) Mission ya Ntashamaje yararangiye Kagame amugarura mu Rwanda,none yatwoherereje undi Ntashamaje junior(Alias Kiza Alain)!!!Ngo atuzaniye M.L.R!!!Muzangaye nimudasanga ari indi ndiri nshya y'Intore,dore aho nigaramiye!!!

  • #48

    BYIGERO (jeudi, 25 août 2011 08:03)

    Ndunga mu rya Kampala (#6).
    Kumenya ko aba bagore badacana uwaka biratwungura iki koko mu biduhangayikishije muri iki gihe ? Ndabona muri out of subject kabisa!!!

  • #47

    CHARITE (jeudi, 25 août 2011 00:55)

    NSUBIZE BLAISE NGO # 45

    Nibyo koko uwo mwana NYIRAMONGI yamubyayyakoze atarashakana na KAGAME, inda yayitewe n'umuhutu w'intagondwa witwaga NZIRORERA Joseph, wahoze ari umutegetsi ku ubwa KINANI. Ariko n'ubwo NZIRORERA yakoze reconnaissance y'uwo mwana mbere gato y'uko yibaba iyaturemye umwaka ushize, kuko nta na test ADN yigeze ikorwa, uwo mwana ashobora kuba yarabyawe n'undi muntu kuko NYIRAMONGI yari indaya agibwaho n'abagabo benshi. Icyakora mfite gihamya ko uwo mwana yagiye ARUSHA gusura se, mbere y'uko yitaba Imana. Urumva rero ko byose bifite ishingiro. NYIRAMONGI cyangwa umugabo we bashatse kuvanaho urwikekwe, bategeka uwomwana gukora test ADN, kimwe n'undi muntu ukomoka mu umuryango wa NZIRORERA, soit umwana we, cyangwa se mwene nyina. Ngibyo nguko.

  • #46

    MANOYINANGA (jeudi, 25 août 2011 00:47)

    Arikose ubundi, izi commnents zose mwandika mwandika ngo ni uko muka RWIGEMA atotejwe na muka KAGAME, iyo ni inkuru koko igomba kubarondogoza bieze aha ? Abo bagore baziranye kuva kera bakiri bato, bicuruza, ari indaya zo hasi(bimwe byabo), igihe batanashoboraga kurota munzozi ko umunsi umwe hasard izatuma babaho nkuko bariho ubu ! Noneseye, igihe barayaga i Burundi, Kampala, Nairobii, ndetse na Kigali (NYIRAMONGI),imibereho y'abagore bicuruza n'ubutindi bwo gushukura gucabiranya, ubucakura, amashyari ya gitindi, gupfa amahabara, etc..., Mbese nimusubize amaso inyuma mu imyaka ya 1980 murebe imibereho y'inyaga (indaya) zabaga muri quartiers zimwe na zimwe mu Rwanda: Kumukoni (BUTARE), Biryogo (KIGALI,)Tête à gauche no ku Ibereshi (RUHENGERI), Majyengo (GISENYI), Birere (GOMA) etc..., maze abazisuraga bibuke imibereho n'imyifatire muri rusange y'izo za Makangu zabaga zibateze. Zashoboraga kuba ari inshuti nkaba bagore bombi, ariko bashoboraga no gushwanyagurana byabindi bya gishenzi bitewe no gupfa abaclients, ko umwe yacyuye menshi kurusha undi, ko umwe bamusohokanye ahantu heza kurusha undi, ko umwe bamuhonze Super wax, undi bakamuha i Kanga, ko aga poudre umwe yisize mu amaso kanogeye umwe kurusha undi (mbese nkuku aka gaphoto ka Madame RWIGEMA kamugize mu amaso kandi uko namubonye numbwo hashize imyaka 5 ntaho bihuriye n'isura ye) ariko ibyo ntacyo byose ordinateur irabihindura n'ababi ikabagira beza ! None rero nubwo hasard yakoze ko ubwo butindi babuta inyuma yabo, ubwo ku umutima bwo ntibushobora kubavamo. Ahubwo bugenda buhindura isura, bitewe n'uko bahinduye imibereho, mais ya kamere ikomeza kuba yayindi. Ngo umwana apfa mu iterura, kandi ngo igiti kigororwa kikiri gito. Mubareke bagundagurane, bafite ibyo bapfa n'aho bikomoka. Kubitubwira twe ntacyo bitwunguye, uretse gusa ko bishimangira ya mico yabo yabokamye c'est tout ! Rwose inkuru nkizi baziturinde, ayo matiku yabo bayagumane, ubundi se si kamere ya gitutsi, ninde ubiyobewe ?

  • #45

    BLAISE NGO (jeudi, 25 août 2011 00:34)

    ariko niba atari ibihuha, nigeze gusoma hano, ko Nyiramongi afite umwana wimfura utari uwa polo! niba atari igihuha nimuziduhe neza, uwo mwana aba he? ni umuhungu cyangwa umukobwa? ama we aramusura? aziranye n'abavandimwe be?

  • #44

    Celestin. (mercredi, 24 août 2011 23:44)

    Ariko jye ibibazo mufite sibyo byanjyeumva mwa bagore mwe dore mbagire inama iruta izindi.Umva muka Rwigema va ibuzimu ujye i buntu uve mu maso y abashinyaguzi uze twisungane dore ntirirarenga kandi haracyari benshi bagukeneye ko wabubakira ukava muli ako kaga. Nawe muka Pahulo dore ngo abwirwa benshi akumva beneyo fata akayira hakiri kare usubize ibyabandi,uze ureke umugabo arwaze uwo musaraba yikoreye utazabazwa ibyo ushukwamo kandi barabigushoyemo.Nta mugabo utakwakira ubaye umunyambabazi,ariko kuba mu bajiji ntabwo uzabishobora.

  • #43

    Thomas Nahimana ushinjura abicanyi buriya we bite kweli? (mercredi, 24 août 2011 23:16)

    Icyemezo cy’urukiko ku bujurire bwa Munyakazi kizashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa Cyenda. Hagati aho ubushinjacyaha bwifuza ko yafungwa burundu, naho umuburanira agasanga ahubwo agomba gufungurwa. Ku ruhande rwe Munyakazi yemeza ko ari umwere, akongeraho ko niba yarakarabye inkaba, Imana izabimuhore.

    Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha, ruratangaza ko ruzashyira ahagaragara ibyemezo byabwo ku bujurire bwa Munyakazi Yusuf ufungiwe ibyaha bya Jenoside, ku itariki ya 28 Nzeri 2011.

    Amakuru aturuka ku biro ntaramakuru Hirondelle avuga ko ku itariki ya 28 Werurwe uyu mwaka aribwo ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kuzamura igifungo cy’imyaka 25 Munyakazi w’imyaka 76 yari yakatiwe, agakatirwa igifungo cya burundu. Umushinjacyaha w’uru rukiko Alphonse Van yagize ati : “Ubutabera bugiye kugezwa ku baturage bo mu Rwanda, bari kuri Paruwasi ya Shangi n’abari ku kiliziya cya Mibilizi ubwo haberaga ubwicanyi”.

    Uwunganira Munyakazi mu rubanza, Barnabé Nékuie, we ahubwo yasabye uru rukiko kurekura umukiriya we cyangwa rukamugabanyiriza igihano. Yongeyeho ko Munyakazi atigeze aba umukuru w’interahamwe zagize uruhare muri ubu bwicanyi ndetse ngo ntiyigeze atanga amategeko yo kwica no gutwara intwaro muri ako gace.

    Umwunganira agira ati : “Munyakazi yari umuhinzi usanzwe. Uku ni ukudakoresha neza ibyavuye mu buhamya ku ruhande rw’urukiko. Umukiriya wanjye ntiyigeze aba umukuru w’Interahamwe cyangwa umwe mu bavugaga rikijyana muri Komine Bugarama”.

    Niba mfite amaraso mu biganza Allah azanyice
    Yussuf Munyakazi ushinjwa Jenoside

    Mu ijambo rye, Munyakazi yagize ati : “Imbere y’Imana navuga ko nta maraso mfite ku biganza byanjye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi. Niba aribyo Allah azanyice, sinigeze nkorana n’Interahamwe”.

    Ku itariki ya 30 Kamena 2010, nibwo urukiko rwari rwakatiye Munyakazi igifungo cy’imyaka 25 kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Urukiko rwemeje kandi ko afite aho ahuriye n’ubwicanyi bw’Abatutsi bagera ku 5.000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi n’abandi bari bahungiye i Mibilizi ku matariki ya 29 na 30 Mata 1994.

    Munyakazi ufite abana 13 n’abagore babiri, yafatiwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka w’2004, aho yabaga ku izina rya Imam. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 22 Mata 2009.
    WAREBA NIZI NKURU ZINDI
    Amakuru | Mu Rwanda
    Remera : Irimbi ryitwa ‘Iwabo wa twese’ rizafungwa mu cyumweru gitaha kuko ryuzuye

    24.08.2011
    Amakuru | Mu Rwanda
    Umwe mu bapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro muri Haiti yitabye Imana arashwe

    24.08.2011
    Amakuru | Mu Rwanda
    Mukarubuga arasaba abakunda amahoro kwamagana inyandiko zisebanya z’ikinyamakuru Ishema

    24.08.2011
    Amakuru | Mu Rwanda
    Ibiyobyabwenge nibyo biza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba

    24.08.2011
    Amakuru | Mu Rwanda
    Hari ukutumvikana hagati y’abagenzi n’abashoferi nyuma y’aho imodoka zahagararaga hahindutse

    24.08.2011

  • #42

    kwassa (mercredi, 24 août 2011 22:59)

    wasanga polo abanyama bombi!

  • #41

    Mbavu (mercredi, 24 août 2011 22:57)

    Ni mijye mubareka bigire ibihangange umunsi abaturage bahagurutse bizabarangiriraho bafatire urugero muri magreb uko byagendekeye bin ali mbarack na kgadafi umuntu yumvaga ntawabakoraho ariko dore bari kuririra mu myotsi.

  • #40

    munyshyaka (mercredi, 24 août 2011 22:45)

    akumiro namavu

  • #39

    umunyakuli (mercredi, 24 août 2011 22:26)

    Uyu Mugore Jeanette MURUTUBARWE Nyiramongi azabazwa byinshi by’Ubugome akora Abagore bagenzi be.

    Mu Kinyarwanda baca umugani ngo (((INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA URUGO))).

    Urebye neza Jeanette NYIRAMONGI yalizeye cyane ndetse yumva yarageze mu ijuru.

    DORE AMAKOSA AKORA:

    1). Aratoteza cyane Mme Agatha Kanziga, nta kintu na kimwe yigeze akora ngo, arenganure Umugore wa Nyakwigendera President HABYALIMANA aliwe Mme Agatha HABYALIMANA Kanziga.

    2). Mme INGABIRE Victoire UMUHOZA, ubu Mme Victoire arafunze, kandi azira ubusa none Jeanette NYIRAMONGI MURUTUBARWE , alyumyeho nkaho bombi atali ababyeyi babyaye.

    3). Arahemukira cyane Umugore wa Fred Gisa Rwigema, kandi barabanye kuva mu buto bwabo.

    Ndetse ababazi neza bavuga ko, bafatanije n’Umwuga w’Ubusambanyi , mu gihe bali bakIli bato, I Burundi, Kenya na Uganda.

    Biragaragara ko ubwicanyi Kagome ka RUTAGAMBWA akora, baba babwumvikanyeho.

    Kuko nta kuntu Kagome yakwica abantu ngo, umugore bararana mu gitanda ngo avuge ko atabizi.

    Umunsi zahinduye imilishyo, ibyo akorera abandi nawe abe azi neza ko bizamugera.

    Niba Imana impaye kuramba, nzaba ndeba amaherezo ya Kagome ka RUTAGAMBWA na NYIRAMONGI.

    UMUNYAKULI


  • #38

    me (mercredi, 24 août 2011 22:21)

    ariko buriya byagenze gute ngo musevene agire jennette,kagame agire jannette,rwigeme nawe jannette ntibisazwe

  • #37

    KADAFI (mercredi, 24 août 2011 22:19)






    KADAFI YAGIZE ICYO AVUGA



    KADAFI YAGIZE ICYO AVUGA

    Mu gihe umurwa mukuru Tripoli warangije gufatwa n'ingoro ye igafatwa n'abamurwanya, Kadafi yatangarije kuri imwe mu ma radio yumvikanye muri iki gitondo, ngo ko yashoboye gucika abamuhiga nta nkomyi!
    Yabivuze asa n'uwivuga ibigwi ko yabanyuzemo yitemberera n'amaguru yiyoberanyije, akareba n'uko izo "mbeba" zateraga akaduruvayo mu mugi we.

    Aya magambo ya Kadafi yanyibukije igiparu cy'akagabo k'IGIHANGANGE: Akagabo k'amagara make(1,50m; 47kg) kitembereraga kuri plage n'umugore wako, w'amataye meza , muremure n'amabuno agera iriya, banezerewe , reka sinakubwira.
    Bakubitanye n'ibisore bibiri by'ibizigira by'ubukombe byitwaje imbunda.
    Byabonye uko icyo kizunge kigenda kizunguza iryo buno, bitunga akagabo imbunda, bica uruziga hasi bigategeka  guhagararamo katanyeganyega, kabirengaho bakakarasa umutwe.
    Ubwo bigiye hirya ho gato aho bashobora kugacunga,umugore baramwanjama  bishyira kera. Ibyo birara birangije guhohotera uwo 
    mugore byahise byigendera. Ubwo akagabo kavuye muri rwa ruziga 
    kiruka gasanga umugore  kati :" Mada, sinari nzi ko ndi igihangange bigeze hariya!!! Uzi ko ruriya ruziga narugiye inyuma incuro ebyiri zose ntihagire icyo bantwara!!!"

    None Kadafi nawe ngo hivi na hivi nk'aho igikuru cyari uguceremba!!
    Ese burya bya bitangaza by'abagabo badutegeka, ni biriya byabo?

  • #36

    tina (mercredi, 24 août 2011 22:16)

    Mureke ababadamu mwe kwanjwa,usibye ko munarushywa nubusa . mwari mukwiye gusanga padri thomas akabaha penetensiya naho ubundi sinzi aho mwikururira kugera.

  • #35

    Kuri #27 (mercredi, 24 août 2011 22:06)

    Uriho uravangitiranya ibintu. Kandi ayo matekiniki yanyu azabagiraho ingaruka mbi mutabizi:
    - Ikikubwira ko iyi nkuru ya Nyiramongi yanditswe n'abahutu, uriho wibasira, ni iki?
    - Uti igihe Rwigema yapfaga Kagame yari muli Amerika!! None se igihe H.E. Paulo Kagame yari ahitanye Kayumba Nyamwasa muli Afrika y'Epfo, hari uwakubwiye ko uyu Nyirubutungane yari yakojeje ikirenge uwo munsi muli icyo gihugu? Bariya se yamariye muli Kongo ntibapfaga Nyirubutungane apfumbaswe na Nyiramongi mu ngoro ye i Kigali! Yewe n'i Kibeho yahageze abo yahiciye yabamaze kera.

  • #34

    IKINYAMAKURU ISHEMA MUMAZI ABIRA (mercredi, 24 août 2011 21:58)

    Mukarubuga arasaba abakunda amahoro kwamagana inyandiko zisebanya z’ikinyamakuru Ishema
    Yanditswe kuya 24-08-2011 - Saa 11:34' na Joram Muhoozi



    Nyuma y’iminsi mike ishize umuturage wo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gatsata witwa Adrien Seruvumba , mu areze Ikinyamakuru Ishema bitewe n’inkuru yacyo yasohotse muri numero ya makumyabiri n’enye, isebya Umukuru w’igihugu, ubu noneho abaturage bo muri aka Karere barenga igihumbi na magana atanu bashyize umukono ku nyandiko yateguwe na Ancilla Mukarubuga, ugaragaza ko arwanya imikorere y’icyo kinyamakuru, irimo gusebya umukuru w’igihugu n’abandi bagize Guverinoma.

  • #33

    @ 23 SEN. Mugesera! (mercredi, 24 août 2011 21:58)

    nkurikije amagambo wanditse ushobora kuba uri Mugesera by'ukuri, ariko se koko nkawe senateri, wumva ko abahutu badakwiye kuba bavugira umututsi urengana, wumva wamarira iki abanyarwanda,ubwose washyigikira umututsi washaka kurenganura umuhutu urengana?

    reka nkwibarize ikibazo kandi unsubize,

    nkawe koko ugitekereza iby'uko bahambye imitumba muri 1990, mumyaka 21 ishize, ubwenjye bwawe bukaba ariho bukiri, umara iki muri sena??

    umuntu ubona ko abahutu badakwiriye kurengera umututsi urengana, wumva wamarira iki abanyarwanda, ese igitekerezo utanga muri sena ni ikihe??

    ingengabitekerezo uzi icyo aricyo?? wumva hari umuntu uyikurusha?

    umuntu usoma igitabo cy'amapage arenga 100, akababazwa n'uko nyiracyo yavuze ko yari afite abavandimwe babatutsi koko? mumutwe wawe huzuyemo ingengabitekerezo irengeje urugero,

    ubwo se urei senateri w'abatutsiii, kobarengana ukinumira, uri senateri w'abahutu seeeee, ko mvuze ko uri senateri w'abanyarwanda byo byaba ari ukwibeshya

    ninde muri make urengera nk'intumwa yarubanda other than your bottomless stomach.

    Dear compatriots, mukomeze gushyirahamwe, twiyubake, twubake igihugu cyacu, twirinda guheranwa n'amateka ngo twicwe n'anahida. twe kwishinga agatsiko kabagome baharanira inyungu zabo gusa, Tutsi, Hutu and twa United together oyeeeeeee!!

    mureke abaswa buzuye ingengabitekerezo y'amoko . puuu!!!!

  • #32

    HAITI (mercredi, 24 août 2011 21:55)

    Umwe mu bapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro muri Haiti yitabye Imana arashwe. IGIHE.COM

  • #31

    ATUVUYEMO (mercredi, 24 août 2011 21:54)

    Umwe mu bapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro muri Haiti yitabye Imana arashwe

  • #30

    2017 PRESIDENT (mercredi, 24 août 2011 21:45)

    Kandi ubushize POLO yavuzeko uyumudamu ariwe uzamusimbura!! None amereye nabi bagenzi be!!

  • #29

    KARUGARAMA (mercredi, 24 août 2011 21:43)

    Ntagishya uzanye, ibi birimo bisanzwe bizwi!!!

  • #28

    AMAZI SIYAYANDI NDAKURAHIYE. (mercredi, 24 août 2011 21:39)

    Tubibutse ko iyo ntambara yiswe Congo ya gatatu ari kimwe mu bimenyetso bamwe mu bahanuzi bavuze cyerekana ko ingoma ya Paul KAGAME yaba iri hafi kubirinduka. Iyo mirwano kandi yubuye mu gihe ku rwego mpuzamahanga Prezida w'u Rwanda atorohewe na rapport y'iperereza y'umucamanza w'umufaransa yaba iri hafi gusohoka.

    Iyo raporo ngo ikaba yemeza ko ari Paul KAGAME wateguye iyicwa rya Perezida Juvénal HABYARIMANA, bityo akaba agomba no kubazwa ubwicanyi ndengakamere bwakurikiyeho. None FDLR nayo ntimworoheye mu gihe umubano we n'amahanga utifashe neza.


    INKURU YOSE: http://inyenyerinews.ning.com/profiles/blogs/rdc-ingabo-za-fdlr-zimereye-nabi-iza-paul-kagame

  • #27

    Umunyarwanda (mercredi, 24 août 2011 21:32)

    Nsubize Kagabo,

    Ntacyo nfa n'ABAHUTU kandi si nemera ko abahutu bose ari babi, nkuko n'abatutsi bose atiri beza,kandi navuze abirirwa bakwiza impuha n'amacakubiri, nizere ko utabarimo. Naho ibibazo igihugu gifite byatangiye igihe abanyakazu bari kubutegetsi banze ko bandi banyarwanda bataha(sinashatse kubihera muri 59), "Iyo amazi yuzuye ikirahure wongeyeho igitonyanga yameneka" iyo nvugo ni iya kinani urabizi nizere. Icyaje kubabaza niko benshi mubahutu bateye intambwe muri icyo cyirenge bagafasha abanyakazu gutsemba abatutsi bari barashyingiranye ndetse n'abahutu batabasyigikiye. Naho ibya Rwigema nawe uribuka imitumba ihambwa, indirimbo nyinshi mwibesyera ko mwishe rwigema "inyangarwanda mwazikubise inshuro,Inkotanyi zifite imirizo", Kampayana wari uhagaririye ORINFOR i Byumba akavuga ko inyenzi zateye ari 100, mukica 500, sinzi niba yari azi gukuramo no guteranya,..... Izo ni zimwe mupanvu zibibazo twagize dufite nubu "Amacakubiri n'urwangano". Abo bandika barabizi ko Kagame yari muri Amerika ntiyari ari ku rugamba rero ntiyashoboraga kwica Rwigema.

  • #26

    NSUBIZE SE MUGESERA #23 (mercredi, 24 août 2011 21:18)

    uri imbwa yumusuzi gicucu!!
    wowe uri icyo bita umufana wa politike

  • #25

    Ndorimana (mercredi, 24 août 2011 20:50)

    Honorable or Excellency Mugesera,
    Wa gasaza we, ujya kwiha kuvugira Nyiramongi ni umugore wawe,ni inshoreke yawe, ni mushiki wawe? Ko twumva ngo witwa intumwa ya rubanda, uliya Nyiramongi ni rubanda? Waretse akisubiriza ko ali we uzi ibyo apfa na muka Rwigema,cyangwa akavugirwa n'umugabo we ubizi kukurusha! Iyicarire wirire imisoro ya rubanda witwa ngo uravugira, ahasigaye utegereze uruzakujyana mu minsi ili imbere.

  • #24

    kuri #23 (mercredi, 24 août 2011 20:32)

    Nibyo koko turi ibigoryi! Uribeshya cyanee siwowe wabaremye ngo ube warabahaye bucye. Wowe ubufite gira icyo ukora wiyungure kucyo uricyo. Imana yahanitse isi mu kirere nta nkingi zigaragarira muntu, abahanga benshi turabumva bakora muri za NASA n,ahandi yewe njya numva ngo hari umuhanga w,umunyarwanda uzi imibare mathematics witwa BANYAGA Niwe wowe? Niba utariwese niki kindi cyubwenge wakoze as a legend kizagirira abanyarwanda akamaro ndetse n,isi? Wakabije ntukongere ibyo umuntu ni umuntu Gitare amurema uko abishatse kandi ndahamya ko atijyeze arema abahutu ari ibicucu
    Thanks

  • #23

    SEN.MUGESERA (mercredi, 24 août 2011 19:53)

    Abahutu muri ibigoryi mugeze aho muvugira Rwigema Fred Gisa."Urusha nyina w'umwana imbabazi...Buryase cyagihe muhamba imitumba muri 1990 mwishimye ngo yapfuye ubu nibwo mugeze aho mumwibuka.Ubuhungiro ni bubarye mwumve mwa ngegera mwe z'abicanyi.Muribuka muvuga ngo igihugu ni gito?Uwabaroze ntiyakarabye ,kandi abakurambere babivuze ukuli ko"uburo bwinshi butagira umusururu".Vous êtes des crapules sans scrupule.Vous êtes vraiement des minables abrutis

  • #22

    kagabo (mercredi, 24 août 2011 19:38)

    @munyarwanda. Ariko se abahutu mupfa iki? Urabahira iki? Iyi nyandiko ko yavuye mu kinyamakuru umuvugizi. Ndagira ngo nkugira inama yo kwikuramo abahutu niba waranabishyizemo. Ibibazo igihugu gifite ntibiterwa n'abahutu.

  • #21

    Umunyarwanda (mercredi, 24 août 2011 19:35)

    Ariko abahutu bandika kuri iyi site mwarasaze, ubu se nonaha umufasha wa Rwigema mumugiriye impuhwe cg ni ukujijisha. Mubaye mwarihannye mukaba musigaye mugira umuti wa kimuntu mutigize mugira navuga ngo Imana ishimwe. Muzashyira yenda mwicuze na za mpinja abakecuru, abasaza, ababyeyi,..., mwasize mutemaguye abandi mukabasyira muri za wc ari bazima. nakwemera ko mufitiye impuhwe umufasha wa Rwigema waje abarasa, wabaye intandaro y'ihirikwa rya kinani n'akazu kanyu.

  • #20

    rwemerekije (mercredi, 24 août 2011 19:31)

    erega uwo mudamu wa kagame abikomora kumugabo we. none se kagame yishe shebuja Rwigema urabona uwo mugore wa rwigema hari icyo ababwiye. simvuze ba bunyenyezi na bayingana. mvuze uwari shebuja rwigema. njye mbona imana yo mwijuru ariyo izamubaza rwigema yahoye ubusa gusa. uwo mugore rero niyemere agaraguzwe agati nta kundi. ariko isi izatwereka ababi bidatinze.

  • #19

    Amazimwe (mercredi, 24 août 2011 17:26)

    Yewe, sindabona ikinyamakuru cyandika amazimwe nk'UMUVUGIZI! Umuntu asoma inyandiko zabo maze iseseme ikamwica. Mujyane amazimwe yanyu hirya!

Loading

 

Uzaze Travels - Rwanda

 

Free counter and web stats

Pour faire UN DON en vue de soutenir les activités du Site www.leprophete.fr

Nos liens

Newsletter