mer.

17

août

2011

Abafite amazu mu mujyi wa Kigali bararira ayo kwarika kubera amategeko yashyizweho na MVK mu rwego rwo kurengera umutamenwa wa Perezida Kagame. Johnson

Nguwo umutamenwa wa Kagame uteje umutekano muke abenegihugu batagira ingano ! Aha yubatse hahoze Gare routière : Mu Rwanda inyungu z'umuntu ku giti cye zisimbuzwa iza benshi ! Wagira ngo ni Kagame ubaho gusa, abandi benegihugu ni udusimba !
Nguwo umutamenwa wa Kagame uteje umutekano muke abenegihugu batagira ingano ! Aha yubatse hahoze Gare routière : Mu Rwanda inyungu z'umuntu ku giti cye zisimbuzwa iza benshi ! Wagira ngo ni Kagame ubaho gusa, abandi benegihugu ni udusimba !

Source : Umuvugizi.com

 

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, aho umutamena wa Perezida Kagame wubatswe mu mujyi wa Kigali ahahoze gari rusange, wakuzura, abari basanzwe bafite amazu mu mujyi wa Kigali batangiye kurira ayo kwarika kubera ko umujyi wa Kigali wahise usohora amabwiriza mashya ku bijyanye n’imikoreshereze y’amazu yo mu murwa mukuru.

 

Uturere tugize uyu mujyi, ari two Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo, twahise dutanga amabwiriza mashya atunguranye, dusaba ibigo by’ubucuruzi, ambasade n’abikorera ku giti cyabo bakodesha amazu yo guturamo nk’ibiro, guhita babivamo bagashaka andi mazu yabigenewe. Ku bantu bazi neza imiterere ya Kigali n’uburyo hafi inyubako zose zagiye zubakwa nk’amazu yo guturamo, nyuma bakazihinduramo ibiro, bahise bamenya ko utwo turere turimo kubayobora kuri wa mutamenwa wa perezida Kagame, ubarizwa mu mujyi rwagati wa Kigali.

 

Si ibyo gusa kuko kugeza ubu abacuruzi bicururiza utuntu duciriritse, bakorera za Nyamirambo, Nyarutarama, Kacyiru, Kicukiro n’ahandi, barimo kubamenesha aho bakoreraga, bababwira ko bagomba kuva mu duce twagenewe guturamo, bakagana mu mujyi aho bagomba gukorera ubucuruzi bwabo. Ibi bikaba byarababereye ihurizo rikomeye, dore ko abenshi bagiye bafata inguzanyo mu mabanki kugirango bacururize muri ibyo bice, kubera ko ari ho babonaga abakiriya. Kuba babameneshereza aho bacururizaga bikaba ari ukubasubiza kw’isuka, cyane ko baba barimo kubatesha abakiriya babo.

Kugeza ubu za ambasade zikodesha amazu yo guturamo na zo zahawe amabwiriza yo kwimuka zikagana inzira y’umujyi, ibi bikaba atari ukubuza amahwemo izo ambasade gusa, ahubwo na ba nyir’amazu bari baragiranye kontaro y’igihe kirekire, dore ko abenshi bari baranafashe inguzanyo z’amabanki na bo basubijwe kw’isuka.


Umujyi wa Kigali ukaba urimo kwohereza abakozi bayo kwandikira abakodesha ayo mazu kuyavamo vuba bidatinze, bakimukira aho gucururiza, aho za ambasade zikorera, imishinga, ibiro n’ibindi byabigenewe, ari ho mu mujyi nyirizina.

 

Ayo mabwiriza atunguranye mu mujyi wa Kigali akaba yarahungabanyije uburengazira bw’abatunze amazu mu Rwanda ku buryo budasubirwaho, ku buryo kugeza ubu umujyi wa Kigali ubagenzura ukanabategeka icyo bagomba kuyakoreramo, ukanirukana abapangayi babo kandi ayo mazu abaturage barayafashe ku nguzanyo za banki, bityo ayo mabwiriza akaba afatwa nk’urugomo n’ubugome bukabije, bugamije gukenesha abo baturage.

 

Ikibabaje nuko abaturage barimo gutesha abakiriya bari bakodesheje amazu yabo nta handi bakuye amafaranga yo kubaka ayo mazu, uretse gufata inguzanyo y’amabanki, dore ko hafi ya bose ari abakozi ba Leta, abacuruzi basanzwe n’abaturage basanzwe bagiye bakangurirwa na Leta ya Kagame gufata inguzanyo mu ma banki, bakubaka inyubako zigezweho hirya no hino mu nkengero z’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo guteza imbere igihugu cyabo .

 

Ibi bikaba bigaragaza guhuzagurika kudasanzwe kwa leta ya Kagame, aho amabwiriza akomeye kurusha itegeko nshinga, dore ko rivuga ko umutungo bwite ari ntavogerwa, ariko MVK ikaba idashobora kumenya aho amabwiriza yayo atangirira n’aho arangirira. Abaturage twavuganye batashatse ko dutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano, badutangarije ko abanze kwirukana abapangayi bacuruza cyangwa bafite ibiro mu mazu yabo, MVK yabafatiye ingamba zikomeye, ari zo kubasoresha umusoro w’ikirenga ku buryo n’utwo tuzu twabo dushobora kuzatezwa cyamunara kubera iyo misoro.


Johnson, Europe

Commentaires : 49
  • #49

    Gatabazi (samedi, 20 août 2011 13:49)

    Recevoir Kagame à Paris et lui dérouler un tapis rouge seraient trahir la mémoire de plus de six millions de victimes de sa barbarie. Les hommes integres trouvent plus logique pour le gouvernement français d’user de son influence pour contraindre le dictateur de Kigali au respect des droits de l'homme chez lui avant de songer à l’inviter à visiter le berceau de ces droits. On ne saurait pas en effet expliquer le zèle avec lequel le gouvernement français combat la dictature libyenne d'un côté et la détermination avec laquelle il veut soutenir un régime fasciste de Paul Kagame de l'autre côté!
    Paul Kagame qui se prépare à se rendre à Paris est à la tête d’un régime qui se caractérise par un déficit démocratique trop criant, une discrimination inédite qui touche même la mémoire aux morts, une exacerbation des inégalités sociales, une paupérisation de la majorité populaire, une confiscation de tous les droits de première génération (droits civils et politiques)...Les soi‐disant droits de troisième génération (droit au développement entre autres) dont il se targue la promotion n'ont aucun sens tant que ceux de la première génération sont littéralement bafoués au quotidien.

    Par ailleurs, la réconciliation tant chantée par le front patriotique rwandais (FPR, parti au pouvoir à Kigali) de Paul Kagame n’est qu’un slogan politique vu la discrimination qui touche même la mémoire des victimes. La justice Gacaca tant vantée par le régime fasciste de Kigali n'est qu’un outil de répression contre les Hutu pris en otage par le régime tortionnaire de Paul Kagame.

  • #48

    kanyarwanda (vendredi, 19 août 2011 16:08)

    nimureke NEBUKADINAZARI yiyubakire umurwa mu bwenge bwe nimbaraga ze. uretse ko we najya kurisha atazagaruka ku ngoma, azamenyeraho ko Uwiteka ari Umusumba byose.

  • #47

    Kagame be blessed (vendredi, 19 août 2011 03:04)

    Mwanzuro, uzanshake tubivugane atari ku rubuga kandi nzakwereka uburyo Kagame atari mubi nkabarya bagome!

    Ntabwo yera kuko yafashe ubutegetsi mu gihe kigoye cyasabaga ubwenge KAREMANO kubwe.

    Nemeza ntashidikanya ko iyo biba le contraire akaba ari Inkotanyi zari kuba zatsinzwe zigasiga zikoze na genocide noneho Abatabazi akaba ari bo baza bagafata ubutegetsi, sha nta mututsi nta nusa n'umututsi wari kuba akigaragara mu Rwanda yewe nuwri kugaragara ko yanyuze imbere y'urugo rw'umututsi.

    Ariko abahutu babayeho neza (toute chose restant égale par ailleurs), bajya mu ruhando rwo kubaka igihugu hamwe n'abandi yewe n'abafite base bizwi ko bari ba ruharwa bahita mu mihanda batwaye amamodoka meza, bubatse amazu meza muri make ubuzima barabufite.

    None Kagame azakore iki atakoze? Kuba atarabamariye ku icumu se nuko yabinaniwe? Oya! Ni uko uko ameze kose atari IGISHWI nka ziriya NTERAHAMWE.
    Kagame nimumusengere Imana ikomeze imuhe ubwenge kugeza igihe azumva ko yaharira n'abato bakayobora.

    Ndakurindiriye ko uzansubiza.

  • #46

    UKO BYUMVA (jeudi, 18 août 2011 17:08)

    Dore abahutu tubahe uburengerazuba twongereho butare na gikongoro ndetse na gitarama ariko muduhe amahoro kuko mbona kubana namwe mutabishaka byarutwa no kwibanira n'intare n'ingwe. Murabyumva mute? cg se twisubirire Congo, uganda n'ahandi. Cg tujye kwibohoreza Rucuro, masisi ariko mwo kuzadusanga yo. sibyo?

  • #45

    mwanzuro (jeudi, 18 août 2011 16:44)

    ndasubiza 35 niko kurwanya kagame na gatsiko ke ntibivugako umuntu aba ashyigikiye interahamwe ntangwa ayobewe ko interahamwe ari imbi ubwose wowe uwakubwira ngo uragahura n urwo abahutu bahuye narwo igihe inkotanyi zabahigaga muruhengeri mu bushiru kibeho congo mu mashyamba n ahandi mwabahigaga hose wasubiza iki umva kunda mugenzi wawe nkuko wi kunda ureke kagame utanga imyanya y ubutegetsi akurikije amazuru

  • #44

    Akintorekagiye gushoboka! (jeudi, 18 août 2011 09:36)

    Nshimye inyandiko numero #39. Izo Ntore ariya mashyaka ya opozisiyo n'amashyirahamwe nyarwanda ari hanze agomba kujya azitanga. Ubundi amategeko arengera impunzi turayazi. Kubona rero umusore w'umututsi ajya hanze, hanyuma akabeshya ngo ahunze Kagame, bwacya kabiri ugasanga ari we uhagarariye diasipora-itsinda rya Kagame, ni ibyo gukurikiranwa. Mwe muri iyo hanze nyamune muzigarure ino mu Rwanda. Kandi iyo zigarutse Kagame arazifunga, kuko ziba zinaniwe akazi. Hari umusore wigaga muri ILK woherejwe mu Budage ageze yo baramugarura, none afungiye 1930. Ashinjwa ko yananiwe akazi, agasebya n'igihugu!

  • #43

    Karangwa (mercredi, 17 août 2011 23:34)

    Abanyarwanda turababaye ndetse bitari mu mujyi wa Kigali gusa ahubwo no mu ntara turugarijwe.Hashize iminsi itari mike nitegereza ibibera mu karere ka Muhanga mu ntara y'amajyepfo nkabona biteye agahinda (namwe muzikorere ubushakashatsi)aho police isigaye yigabiza abaturage ahitwa mu mugi wa Gitarama aho bafata umuhisi n'umugenzi apfa kuba atambaye pantalo y'i tissu n'agashati gateye ipasi n'agakweto gasize, ntabwo biriqwa bakubaza ibyangombwa bahita bakuriza panda gale(imodoka ya police)bakabajyana RUGENDABARI hashira icyumweru nta wawe uraguca iryera bakakujyana i WAWA ,ndetse hari nabo bagumana nk'ibyumweru bibiri babakoresha mu mirwanyasuri kuko nta buvugiro bafite bakagukoresha agatunambwene nk'aho har'icyo wacumuye.ntisabire abanyumva ntamwe mwibarize abahatuye barababwira,murakoze.

  • #42

    Ntibabarangaze, musome # 39 (mercredi, 17 août 2011 22:57)


    Basomyi dusangiye uru rubuga bitari ibyo guhimana, aba bandika byinshi ntibabarangaze,

    musome # 39 . Jye mushimiye iyi nkuru atugejejeho.
    Kandi mube maso. Dutahure izo ntore, tuzishyikirize ababifitiye ubushobozi, bazurize indege zisange Rupfu umutware wazo.

  • #41

    Uru Rwanda ruragana he? (mercredi, 17 août 2011 22:42)

    Noneho ngo inzu zigezweho gusenywa mu Rwanda ni izubakishijwe rukarakara. Iza nyakatsi zo zarangijwe gushumikwa zose. Ubwo niko Umuherwe Paulo Kagame ategeka abantu kujya gukodesha imitamenwa ye.

  • #40

    nibyokoko (mercredi, 17 août 2011 22:10)

    UTURANGO TW'UBWIZA TW'UMUGORE

    Biragoye gusobanura ubwiza. Kuko biterwa n'amaso n'umutima by'ureba. Uwo ubona ko ari mwiza nshobora kubona atanshimishije ariko muri rusange icyiza kiba kigaragara kandi abantu benshi bakacyumvikanaho ko ari cyiza. Ubwiza bukunze kuvugwa ku bagore cyane kuko ari zo mbaraga zabo.

    IJWI:

    "Imvugo ye ni umurebe w’impundu"-Rugamba

    "Ni impundu z’umurangi
    Zikiranya n’insengo
    Zasobetse n’urugunda."-Rugamba

    Ijwi ni akarango k'ubwiza k'umugore. Umugore ufite akajwi keza k'abagore gasobanutse kamwongerera gukundwa kurusha ufite ijwi nk'iry'abagabo.

    AMABERE

    "Naho igituza cy’umutabonda
    Kirimo urwogere rw’imitari."-Rugamba

    "Kandi amabere ni amahembe"-bangambiki

    Ibice by'umubiri w'umugore byo konsa umwana bikaba n' akarango k'ubwiza.

    IJOSI

    "Naho ubwo rya josi ry' umutarati,
    Uko yariteretse ngo andangamire,
    Agasa na ya nkuba ya Rusine
    Ikoreye ishaka kuvuna sambwe."-Rugamba

    UMUSATSI:

    -"Reba umusatsi ni umusana"- Bangambiki

    "Umusatsi uyumbuje nk' umusereko
    Uva mu ruhanga uhunda ibitugu"-Rugamba

    "Umusatsi wose ni umusana,
    Ni urugege ruzira ingingo
    Ni urugeregere rw’uburanga,
    Ni igisingizo cy’umudasumbwa."-Rugamba

    Umusatsi mwinshi muremure ni ishema ry'abagore n'abakobwa. Naho umusatsi mubi w'injwiri ni igisebo gikomeye.

    AMARIBORI:

    "Inyange yariboye umusubizo
    Mu rukenyero imbibi ziraka
    Kandi ingondo zimugonyeye ho
    Zamurangije mu ngingo"

    Ni utuntu tumeze nk'ubusharure dukunze kuboneka mu ntege, ku nda,ibibero by'umukobwa cyangwa umugore. Ni akarango k'ubwiza,abagore barabikunda n'abagabo bakabishima.

    INTEGE

    Ni akarango k'ubwiza k'umugore. Abagore benshi bakunze kuzerekana. Kandi abafite intege nziza barabigendera. Mu ntege banahita "mu bikari"

    UMUKONDO

    Inkovu y'aho umwana aba afataniye na nyina akiri mu nda. Iyo hatakebwe neza inkovu ntimera neza ahubwo haza iromba.

    Gukora ku mukondo:Guhuza igitsina
    Urugero:Ndifuza kugukora ku mukondo.
    Umukondo ni akarango k'ubwiza bw'abagore. Abagore cyangwa abakobwa biyubashye bakunze guhisha umukondo wabo mu gihe abakunda kurata ubwiza bwabo bawushyira ahagaragara. Mu guhuza igitsina umukondo ufite akamaro cyane kuko ari ipfundo ry'imyakura ngengagitsina. Gukorakora umugore ku mukondo bituma yumva uburyohe bwinshi.

    AMASO

    "Reba amaso ni inyenyeri"-Bangambiki

    "Nsanga amaso ateretse inkesha,
    Akina ibinyonga by' urunyenyeri."-Rugamba

    "Amaso ni urubera rw’inkesha,
    Kandi yuzuyemo ibinyonga
    Akarusha ay’inyana urunyenyeri."-Rugamba

    Gutereka Amaso:uburyo abakobwa n'abagore barebamo bareshya abagabo.

    URUHANGA

    "Agira uruhanga rw’uruhebuza,
    Nturuhanga ngo urushye uhumbya
    N’iyo uhungiwe n’amahindu
    Ahubwo uremera akaguhonda."-Rugamba

    INGOHE

    "Ingohe ze ni irangamutuzo,
    Ni uruterero rw’abatoya."-Rugamba

    IZURU

    "Izuru ni imbuga y’urutonde,"-Rugamba

    AMATAMA

    "Amatama yose itoto riragwa."-Rugamba

    IMISAYA

    "Naho urusizi rw’umususuruko
    Rusesuye imisaya yose."-Rugamba

    AMENYO

    "Amenyo ni inono izira inenge
    Ni amasimbi y’urubugurizo"-Rugamba

    INDORO

    "Indoro ye ni uruhogozambyeyi,"-Rugamba

    INGENDO

    "Ingendo ni urugororangingo,"-Rugamba

    INDESHYO

    "Indeshyo ni ijuru ry’umurere,"-Rugamba

    UMUBIRI

    "Umubiri wose ni ndebunyurwe."-Rugamba

    AMABOKO

    "Amaboko yose ni imibanga
    Agira ibizigira by’ubukombe,"-Rugamba

    URUTOKI

    "Urutoki rwose ni urutunda"-Rugamba

    IMBAVU

    "Imbavu ze ni imbandagihumbi,
    Ni imitende itatse indinda."-Rugamba

    INDA

    "Mu nda ni urutembanshyushyu
    Ni umurere warezwe n’inka
    Hose yitwa umwogabyano."-Rugamba

    INSEKO

    "Inseko ikeye umusanganya
    Ubonye ukwezi kubanduye."-Rugamba

    "Inseko yawe ni umuseso"-Rugamba

  • #39

    UYU ABAERE INTORE ISOMO RIKOMEYE. (mercredi, 17 août 2011 22:08)

    BANYARWANDA MUB AHANZE, NTIMURYE IMINWA MUKOMEZE MUTUNGE IZO NTORE AGATOKI MAZE BAZIGARURIRE SHEBUJA RUCAGU.
    DORE:


    AMAHANGA
    AFURIKA
    UBUKUNGU
    POLITIKI
    UMUTEKANO
    UBUTABERA
    UKO MWATUGERAHO
    Abanyarwanda batatu babaga muri Canada bafungiye muri Amerika kubera kuvogera ubutaka bw’iki gihugu batabifitiye uburenganzira.


    Richard Uwimana na bagenzi be uko ari batatu baraye bashyikirijwe urukiko rwa Bafalo muri Amerika.
    Kuri iki cyumweru tariki 14/08/2011, abanyarwanda batatu babaga muri Canada, ari bo Kalisa Bonaventure, Kabera Erickson na Richard Uwimana, batawe muri yombi kubera kwinjira ku butaka bwa Amerika batabifitiye uburenganzira. Ibi byabereye ahitwa Bafalo ku mupaka uhuza Canada na Amerika ubwo Kalisa Bonaventure na Kabera Erickson bashakaga gutorokeshereza Uwimana Richard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
    Inzego zishinzwe kurinda umupaka w’iki gihugu (USA Customs and Border Protection Services), zahise zibakacira, zibakubita amapingo, zifunga n’imodoka bari mo, maze bashyikirizwa inzego zibishinzwe kugirango babazwe ibyerekeranye n’icyo cyaha.
    Aba basore bombi bari bagerageje guhungisha Uwimana Richard, uyu akaba yari gusubizwa mu Rwanda uyu munsi, banafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano.
    Nubwo Leta ya Canada yakunze kurengera abanyarwanda babaga batotezwa na Leta y’u Rwanda, Richard Uwimana na we akaba yarakundaga kuvuga ko atotezwa, ndetse akaba yaratinyaga gusubizwa mu Rwanda kubera impamvu z’umutekano we, ntibyamubuzaga kwiriranwa n’intore nkuru zikorana na ambasade y’u Rwanda muri Canada, nyamara akanavuga ko arimo guhigwa na Leta ya Kigali.
    Abanyamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bagerageje kumurengera kugirango ye gusubizwa mu Rwanda, ariko bibagirwa ko inzego za Canada zari zifite za gihamya z’uko uwo Richard Uwimana yavuganaga buri gihe na bamwe mu bakorana na ambasade y’u Rwanda muri Canada, ibi bikiyongeraho ko yakundaga guhora aririmba ko aramutse ashubijwe mu Rwanda, yahagirira ibibazo bikomeye.
    Richard Uwimana na bagenzi be uko ari batatu bakaba baraye bashyikirijwe urukiko rwa Bafalo muri Amerika, ubutabera bukaba buzafata icyemezo cy’uko bagarurwa muri Canada cyangwa bakaburanishirizwa muri Amerika, dore ko icyaha baregwa ari ho cyakorewe.
    Ubwo twasohoraga iyi nkuru, ntitwashoboye kuvugana n’inzego za Leta ya Amerika, ariko tuzakomeza kubibagezaho mu munsi itaha.
    Ibihugu byo mu Burayi na Amerika bikaba bisigaye byitondera cyane abantu bavuga ko bahigwa na Leta ya Kigali, nyamara aba bakaba ari bo u Rwanda rukoresha nk’intore mu guhiga abanyarwanda b’impunzi za nyazo. Hari n’ababeshya ko bafitanye ibibazo na Leta ya Kigali kugirango babone ibyangombwa, bamara kubibona bikaza kugaragara ko ahubwo bakorana n’iyo Leta baba bavuga ko bahunze. Iby’aba bose bikaba birimo kwigwaho kuko amategeko y’ibihugu byabahaye ubuhungiro cyangwa ubwenegihugu, abyemerera kubibambura iyo hagaragaye ko habayeho ukubeshya ku bahawe ibyo byangombwa.
    Kagabo, London.

  • #38

    Nsubize bihuha 33 (mercredi, 17 août 2011 20:49)

    Nyamuneka, ntukirirwe uvuga iby'imihanda, amaherezo wa mugani Kagame azakora ijya aho anyura gusa! Imihanda yose yarasibye, aho bashaktse gushyira ziriya ndushyi zikora ibya TIGE, zirahatoba! Mbabazwa n'ahantu haba hubatse nk'ivuriro ryiza kandi rifite iikoresho n'abahanga mu giturage, ariko hehe n'umuhanda uganayo! ukibaza icyo ryubakiwe, ndetse n'abatuye nko mu mujyi bagiye kwivuzayo bikabasaba gucumbika, kwigaba
    Mu mujyi byo ibikorwa birahari, ariko rwose mu giturage nimutwibuke cyane ku mihanda! ibiraro byarashize, murakoze
    H. E

  • #37

    kebe (mercredi, 17 août 2011 20:33)

    Mugende mwa ngoma mwe nyamara muhirahira musubira mu rwanda ba kabareka nta nkomyi,mwa bigoryi mwe aho mutakwishimiye uko igihuguy cyanyu kigendwa uko mushatse mwatera akabuno mugarutse mukavuvumvura mubeshya uko urwanda rutari ko ntacyo babatwara se cyangwa ngo babambure nta nkeke babarazaho kandi beshi murimwe tuba tuzi ibikorwa byanyu bibagenza byibigambo gusa byabo mukorana barimbuye urwanda abandi barwibye bagahunga barangiza ngo kagame ese ariko kagame mwamugize imana yanyu? kandi nyamara muramutinya kuko ntibyumvikana ukuntu kagame amazu yose yurwanda aba aye uko agenzura buri wese na buri hose ,muteye agahinda nta bwenge mugira,imbaraga mufite zio kuvuga ni ko mwicaye hano iburayi murya mugaramye mukibagirwa iyo mwavuye nuko mwaje ariko ibihe biha ibindi wenda muzasubira uko mwaje niba mutisubiyeho kandi nyamwaka kumva niyanze no kubona uko mugenda murwanda mugafatwa neza mwarangiza kubera inyungu zanyu kugiti cyannyu mukandika ibitabo bitagira shinge na rugero ejo ukitwa umuhutu ,ubundi ukitwa umututsi,ubundi ngo uri ikivange yewe nibyo muzapfiramo narinzi ko buri wese iriya ntambara yaba yaragize icyo imwigisha ariko wapi muri kure nkukwezi.

  • #36

    NGWINO (mercredi, 17 août 2011 20:20)

    Zore izi nkuru mukwiza kuri urubuga nizo zituma twisubiraho kuko murabeshya cyane ,bisigaye bimeze nk ibyabana cyangwa kutamenya kwa bamwe ubuse uvuga ko ngo ari ukubera kagame inyungu ze bwite KOKO ABIVUZE ASHINGIYE KUKI? KANGAHE HAVUGA KO UMUJYE WA KIGARI UZAHINDURWA/ WAGIRANGO BABWIRA INGOMA ZITUMVA ZITANAMENYA AHO AMAJYAMBERE AGEZE UBU SINZI ABAYOBOKE MUZASIGARANA KANDI KUBERA IBINTU BITURUKA KUTAMENYA.

  • #35

    Kagame be blessed (mercredi, 17 août 2011 19:25)

    @Kayitakibwa have Kagame si mubi ukwiriye amarira y'ibyishimo umunsi yaba atakiriho!!!!!

    Jya wibuka niba UTARI UNABIZI KO AMAHORO ARUTA BYOSE. Naho ubukire burashakwa!!

    Ntawakwibagirwa aho INTERAHAMWE zari zitugeze na mbere yiyo genocide. Aho wahitaga uvuye kwigurira udukweto bakatukwambura, iwanyu bagutumye ibiro 10 by'isukali kuri boutique ya quartier n"Ibiro bitanu by'umuceli wazinyuraho aho zasaze nk'inzuki zikabikwambura rubanda rureba ntihagire nuvuga ati musigeho!!!

    Ninde wakwibagirwa uko INTERAHAMWE zaduteraga ibizingiti by'imihoro twiviriye kwiga abari ba externes barabizi.

    Uko kwigomeka abantu bakigira indakoreka TWARAGUSEZEREYE!!!!!!

    Ubu ugenda muri taxi udakwedura amazuru, mu gihe mbere yuko Inkotanyi ziza zo KAZA NEZA WINJIRA GA UKAYAKWEDURA ngo hato batakubwira ko uri akanyenzi.

    Interahamwe muragahura nurwo nahuye narwo mu gihe mwari ku butegetsi.

  • #34

    Kayitakibwa (mercredi, 17 août 2011 18:12)

    Ariko Kagame mu mutwe we hakora hate ? Buriya kandi yumva ko ari we ntungane yonyine iba mu Rwanda. Buriya agomba kuba agira ati ndimbuye aba bose, ngaca imitwe, ngashahura, ngataba cyangwa ngatwika, ngasigarana n'umugore wacu n'abana banjye gusa, ndavuga aba batari ababyarirano, maze ngategeka igihugu kitagira abantu bakomeje kunkanga, nkazajya nihamagara mpamagara na Muruta, buriya u Rwanda sinaruhindura paradizo ra? Ni ukuri ibyari 2020 byazagera muri 2040 byose ari ok.

    Kagome bugome, oyeeee ! Urugendo rwiza ugana station ya mbere i Ndera, iya kabiri mu irimbi, iya gatatu mu muriro utazima. Icyakoze ukugenda kwawe kuzatuma benshi turira, turira amarira y'ibyishimo bitagira ingano.

  • #33

    IBIHUHA (mercredi, 17 août 2011)

    Ejo muzatubwira ko anakora imihanda myiza azajya anyuramo wenyine. Hanyuma munatubwire ko inyubako zose za Leta ari iza Kagame ubu akaba asigaye afata amafaranga y'ubukode!

    Jyewe ibi mbyita ibihuha. Ninde watwemeza ko iliya nyubako ari iya Kagame?

    Ikindi, niba iyo nyubako ifite ibyangombwa abayishaka bazakenera, ikibazo kiri hehe bayikoreyemo? Umujyi mwiza ugomba kujyana n'inyubako zigezweho!

    Harya ba bapadiri bitwa ZELOTI ngo bazahatwika?

    Sha, muzasakuza aliko u Rwanda ruzatera imbere, tu!

  • #32

    Hahahahaha!!!!!!!!!!! (mercredi, 17 août 2011 17:44)

    Umuntu wese ishyigiye intore n'ishyaka Rugabire arakagwisha umutwe. Intore turi hafi kuzihagurukira zo kannya mu muyaga. Intore uhereye ku nkuru zirakava ku ngoma, zirakajya mu kuzimu zidapfuye.

  • #31

    ndabaza (mercredi, 17 août 2011 17:36)

    NDASABA NKOMEJE ABIZE IMIBARE KO BADUFASHA KUBARURA UKO IMITUNGO YA KAGAME INGANA ARI IRI MU GIHUGU HANZE YACYO IYO YITIRIRA ABANDI IYO YANDIKA KURI BENEWABO NDETSE NIYO AFATANIJE NABANYAMAHANGA, MUKABARURA NIMITUNGO YA BARUBANDA YIGARURIYE HARIMO IYA RUJUGIRO, KALISA ALFRED, KAJEGUHAKWA, MAJYAMBERE, KABUGA NABANDI BENSHI MUZA MUKADUHA ISHUSHO NYAKURI YUMUTUNGO WA KAGAME

    MRAKOZE

  • #30

    Gatabazi (mercredi, 17 août 2011 17:35)

    Tom Ndahiro noneho yavumbuye: ngo RPF ni Rugabire Patriotic Front. yabyanditse kuri wwww.torukalo.li.
    Kagame yishe i Kibeho, muri Congo, mu Ruhengeri, i Byumba, yishe kandi Sendashonga, Rwigema Fred, n'abandi benshi,
    Yafunze nta mpamvu Ingabire, Mushayidi, Bizimungu, Saidathu, YAMENSHEJE ba Sebarenzi, Faustin, Kayumba, Colonel Ndengeyinka , BM Habyalimana n'abandi ngo batazamusimbura, Rujugiro, Kajeguhakwa ,n'abandi ngo batazamurusha imiturirwa i Kigali.

  • #29

    kigunira (mercredi, 17 août 2011 17:19)

    Kagame aranze atobye i gihugu agihinduye akarima ke pe, ntawuvuga ntwukorora, none abantu banze guta umwanya biyayamamaza ku busenateri bati Kageme azatange iyo myanya nkuko nubundi yayipangiye aba ashaka nta mpamvu yom guta igihe.

    IGIHE CYO GUHAGURUKA NYAMARA NI IKI BIRENZE UMUTEREMUKO BANYARWANDA

  • #28

    Chûng (mercredi, 17 août 2011 17:07)

    Chûng-fà Ngìn-mìn Khiung-fò-koet he vi-yî Â-chû tûng-phu, Thai-phìn-yòng sî-ngan ke Ngìn-mìn Khiung-fò-koet, sú-tû Pet-kîn, liâng-thú mien-chit yok 960 phiàng-fông kûng-lî, he sṳ-kie song mien-chit thi-sâm thai koet-kâ, thùng chû-vì 14 ke koet-kâ chiap-yóng. Ngìn-khiéu chhêu-ko 13 yi, yok cham chhiòn-khiù ngìn-khiéu ke ńg-fûn chṳ̂-yit, he sṳ-kie song ngìn-khièu chui-tô ke koet-kâ.

    Chûng-fà Ngìn-mìn Khiung-fò-koet he tân-yit-chṳ koet-kâ. Kî chui-chhû ke chûng-yông chṳn-fú -- chûng-ông ngìn-mìn chṳn-fú yî 1949-ngièn 10-ngie̍t 1-ngit siên-ko sṳ̀n-li̍p. Chhiòn-koet fûn-vì 23 ke sèn, 5 ke chhṳ-chhṳ-khî, 4 ke chhṳ̍t-hot-sṳ lâu 2 ke thi̍t-phe̍t hàng-chṳn-khî(Hiông-kóng, Àu-mûn kîn-kí yit-koet lióng-chhṳ sṳ̍t-hàng kô-thu chhṳ-chhṳ), kiûn chhṳ̍t-su̍k chûng-ông ngìn-mìn chṳn-fú. Chûng-fà Ngìn-mìn Khiung-fò-koet khiam-ko 5 ke thi-lî sṳ̀-khî, yî Pet-kîn sṳ̀-kiên (UTC+8) vì phêu-chún sṳ̀-kiên.

    Chûng-fà Ngìn-mìn Khiung-fò-koet he tô mìn-chhu̍k koet-kâ, koet-kâ ngin-thin ke mìn-chhu̍k yû 56 ke, khì-chûng Hon-chhu̍k cham 91.59%, khì-yì 55 ke he séu-su mìn-chhu̍k. Chûng-fà Ngìn-mìn Khiung-fò-koet khiung-yû 24 chúng mìn-chhu̍k vùn-sṳ, 80 chúng yî-song mìn-chhu̍k ngî-ngièn, só-yû mìn-chhu̍k ha̍p-chhṳ̂n Chûng-fà mìn-chhu̍k. Chûng-fà Ngìn-mìn Khiung-fò-koet kûi-thin Hon-ngî phû-thûng-fa lâu kûi-fam kién-fa hon-sṳ vì kôn-fông ngî-ngièn vùn-sṳ. Chûng-fà Ngìn-mìn Khiung-fò-koet he tô chûng-kau sin-ngióng koet-kâ, yû song-yi ngìn sin-ngióng Fu̍t-kau, Tho-kau, Kî-tuk-kau, Yî-sṳ̂-làn-kau tèn chûng-kau.

    Chûng-fà Ngìn-mìn Khiung-fò-koet he koet-chi sa-fi ke chhung-yeu yit-yèn, he Lièn-ha̍p-koet Ôn-chhiòn lî-se-fi Sòng-ngim lî-se-koet, sṳ-kie thi-sâm thai kîn-chi-thí, yû sṳ-kie song hien-yi sṳ-pîn chui-tô ke kiûn-chhui, yúng-yû fu̍t-vú-hi, yû fat-sa ví-sên lâu chai-ngìn hòng-thiên ke nèn-li̍t.

  • #27

    Munyakuri (mercredi, 17 août 2011 17:05)

    Si i ikigali gusa ahubwo twe abatuye ku gisenyi ahitwa rubavu mu mugi n inkengero zaho byaraturenze ubu turimo gusenyerwa nta ndishyi duhawe tukirukanwa mu masanbu yo twiguriye nta no guhabwa indishyi ibi birarenze kabisa

  • #26

    CDR (mercredi, 17 août 2011 17:05)


    十月九號,新喻發生順丁烯二酸酐嗰泄漏,90人住進病院。網易新聞
    十月一號,「嫦娥二號」衛星嗰整流罩跌嘚遂川嗰湯湖鎮。網易新聞
    九月二十九號,江西電視台舉行建台40周年紀念大會。大江網
    九月二十五號,第五屆中國中部投資貿易博覽會嘚南昌開幕。大江網
    九月二十號,昌九城際高鐵開通運營。大江網
    九月八號,江西嗰高速公路通車里程仰上突破3000公里,接近英國水平(3555km)。大江網
    九月五號,中國鑫諾六號衛星嗰整流罩嗰盈骸跌嘚遂川嗰湯湖鎮南屏村滄溪組。大江網
    八月二十八號,《江西未成年人保護條例》拕頒佈實施。大江網
    八月二十八號,廬山五老峰嗰軌道登山纜車項目拕批復搉定。大江網
    八月七號,江西環保、地稅兩部門決定開徵環境稅。大江網
    六月二十一號,江西軍區出動萬喇名官兵、民兵去抗洪救災。大江網
    六月十九號,氣象局發布最高級別暴雨紅色預警,108萬人受災。网易網
    六月三號,黃庭堅嗰書法《砥柱銘》拕拍出4.368億嗰天價。网易網
    五月三十一號,國土資源廳副廳長李江華、許建斌、陳愛民拕人舉報彔錢喫冤枉,一下落臺。大江網
    五月二十七號,江西頭隊維和部隊由東帝汶來還南昌,公安廳對佢俚進行表彰。大江網
    五月二十三號,山體滑坡舞得滬昆鐵路嗰K859次客車到餘江—東鄉段脫軌。大江網
    五月十三號,德興滴子地方嗰銅礦拕披露有嚴重嗰污染問題,咁有人得癌過身。网易網
    五月十二號,江西落嘚今年範圍最闊嗰暴雨天,贛北幾十隻縣市受災。大江網
    四月二十七號,新喻拕授以「國家森林城市」嗰稱號。大江網
    四月二十二號,南昌市環保局否認冰島火山灰得舞得江西落酸雨。大江網
    四月二十號,上栗聯營煤礦發生透水事故,拕困得嗰7隻工人全部得救。大江網
    四月三號,南昌八一隊跕進中超聯賽嗰頭粒球,1-2戰敗上海申花隊。新浪網
    四月二號,江西出台《2010年普通高等學校招生工作規定》。大江網
    三月三十號,江西出台養老保險關係轉接細則,境內外嗰人員都辦理得正養老保險關係嗰轉接。大江網
    三月二十七號,統計局得出最新嗰江西嗰人口數據,舊年江西嗰常住人口有4432.16萬人,自然增長率係7.89‰。大江網
    三月二十二號,北方沙塵暴襲贛,南昌昨日落浮塵。大江網
    三月十九號,江西召開人口同計劃生育工作會議。大江網
    元月五號,全贛85隻污水處理廠一齊做正,呷江西達到哩

  • #25

    Biroroshye (mercredi, 17 août 2011 16:50)

    None se iriya nzu Kagame ashaka kuyigira iya za ambassade, restaurent, bar n'ibindi. Ndumva ibaye polyvalente. Ubwo rero ashaka amafaranga ya za ambassade sinzi ko bizamworohera kuko ntizakorera muri iyo polyvalente kubera umutekano no kwanga ko igihugu kimwe cyaneka ikindi gihereye kuri za ambassade.
    Umugi niba wirukana abacuruzi bashobora gushora imari yabo mu bindi bihugu, ubwo Kigali nibwo izunguka ahari.

  • #24

    gusenyeri abakene (mercredi, 17 août 2011 16:23)

    Mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 16 Kanama 2011, mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagali ka Remera mu Mudugudu wa Gasenyi, ubuyobozi bwazindukiye mu gikorwa cyo gusenya amazu butangaza ko yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko, abasenyewe bo bakavugako ari akarengane kuko bubatse ubuyobozi burebera ndetse batanze n’inyoroshyo (Ruswa)

    Impamvu yisenywa z’aya mazu

    Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi, buvuga ko aya mazu yasenywe kuko yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko kandi yubakishijwe amatafari ya rukarakara. Uburenganzira bwo gusenya aya mazu bwatanzwe n’amabwiriza y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nomero 262/0702/08 yo ku wa 2 Kanama 2011.

    Icyo abasenyewe babivugaho

    Nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage basenyewe amazu, baratangaza ko barenganyijwe kuko inzu zabo zubatswe inzego z’ibanze zibizi kandi zireba (aha haravugwa urwego rw’umudugudu). Kuko bavuga ko bubatse ku manywa y’ihangu inzego z’ubuyobozi zibibona.

    Ubwo IGIHE.com twahageraga mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi abaturage muburakari bwinshi bavugaga ko batiyumvisha uburyo basenyerwa nta nteguza nta kumenyeshwa ndetse nta no gusobanurirwa impamvu nyamukuru y’iri senyerwa ryabo

    Ngo abayobozi baba baratse kandi bagahabwa ruswa Nkuko bamwe mu baturage basenyewe babitangaje, baravuga ko bagiye baha inyoroshyo inzego z’ibanze mu gihe hakorwaga ibarura ku bubakishaga rukarakara muri uyu mudugudu wa Gasenyi uri mu birometero bibiri uvuye ku biro by’Akarere ka Muhanga.

    Bwana Musabyimana ni umwe mu basenyewe inzu ye yose ikarimburirwa hasi, yadutangarije ko ushinzwe itanganzamakuru mu mudugudu wa Gasenyi yamugezeho amusaba kuba yamuha amafaranga ibihumbi makumyabiri (20000 Frw) bityo akaburizamo isenywa ry’inzu ye. Ariko ntiyayamuhaye. Madamu uwimana Helena, nawe avugako ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Remera yabemereraga kubaka bamuhaye inyoroshyo.

    Mu isenywa ry’aya mazu ngo harimo ikimenyane

    Nkuko Musabyimana umwe mubasenyewe abivuga, we aribaza igikurikizwa mu gihe bamwe basenyerwa burundu abandi bagasenyerwa inkuta gusa. Yagize ati :”Nubwo babyirengagiza bavuga ko twubatse nta byangombwa turabona hari ikibazo cya ruswa mu nzego zose bitewe n’iyi misenyere yagaragaye” . Ibi kandi Musabyimana abihuriraho na Madamu Uwimana Helene wasenyewe ibaraza nyamara umwe mu baturanyi be wubatse inyuma ye mu buryo nk’ubwe inzu ye ntiyasenywe.

    Icyo inzego z’ibanze zitangaza

    Twegereye bwana Sunzu, Agoronome w’Umurenge wa Nyamabuye uri no muri Komite isenya aya mazu atujuje ibyangombwa bisabwa , atubwira ko ibi bijyanye na gahunda y’imiturire iboneye mu mujyi yongeraho ko babimenyesheje abaturage mu nama bakoranye mu minsi ishize ahubwo akaba abona ari ukwirengagiza nkana amategeko. Ku kibazo cya ruswa n’akarengane abaturage bavuga, Sunzu yemeye ko hashobora kuba harabayeho ruswa mu kubaka igahabwa zimwe mu nzego z’ibanze nkuko abaturage babivuga, ariko na none agasanga nta gihamya kuko n’uwasenyewe wese akoresha uburakari bwe.

    Aya mabwiriza yo gusenya arareba cyane abubakisha rukarakara kuko abubakisha amatafari ahiye (mpunyu) badafite ibyangombwa byo kubaka, bo bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi Magana abiri y’u Rwanda (200,000 Frw). Agoronome Sunzu kandi yakomeje atangazako n’abo inzu zabo zasenywe ntizigere hasi ari uko bashaka ko babanza bakuraho ibikoresho byabo nk’amabati n’ibiti bakisenyera batabikora bigakorwa n’Umurenge mu gihe cya vuba.

    Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Mutakwasuku Yvonne ariko ntiyabasha kwitaba telephone ye igendanwa.

    Iki gikorwa cyo gusenya amazu yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko kibayeho nyuma y’aho hamaze gushyirwa ahagaragara igishushanyo mbonera kizagenga imyubakire mu mujyi wa Muhanga.

    http://amakuru.igihe.com/spip.php?article15393

  • #23

    Isomo (mercredi, 17 août 2011 15:09)

    Ariko njye ubu narumiwe,

    Rimwe Fideli Ndayisaba ati umujyi urimo traffic, dushaka uburyo wahumeka, tuhavana Gare y'amamodoka. Mukandi kanya ati mwere abacururiza muri karitsiye muhave mwerekeze mu mujyi! hahahaha, nzaba ndeba iby'iki Gihugu cyacu niba Imana ibaye ikimpagaritse

  • #22

    dore icyo gicebe : doing business (mercredi, 17 août 2011 14:54)

    Mu Rwanda hari ibitangenda neza nk'uko mubindi bihugu bihari. ariko muri doing business biragenda. Nibindi bizakemuka. ahubwo iki kigereranyo cya doing business bazagikoreshe muzindi nzego zose. muri gihe bijye biba byiza aho gusubira inyuma ( nka Human rights, freedom of press and association, social and economic justice, access to wealth, justice,.....) aho mubona byateza abaturage imbere tukava mu ubukene butuma duhora mumakimbirane y'urudaca (twicana).

    kwereka aho abantu bakorera business heza nta kibi mbonamo. ahubwo basabe nyiririya nzu abahe ibiciro byiza kugirango bazunguke nabo.
    naho kuba inzu ari iya Kagame; yamaze. nawe erega ni umunyarwanda ugomba kwiteganyiriza ibihe biri imbere. none se manda ze ni zirangira muragirango azatungwe n'iki? niba atariteganyirije? Kora ndebe iruta vuga numve. ndizerako yaba yarayubatse mumushahara we cg inyungu yakuye kubitabo yanditse cg ibikombe yatsindiye.

    http://www.doingbusiness.org/reports/regional-reports/east-african-community

    nti mukagire ishyari!!!!


  • #21

    ukuri guca muziko (mercredi, 17 août 2011 14:27)

    Iyi nyandiko ndayigaye pe. Inzu yaba iya Kagame cg undi ntacyo byo bivuze. ikizima ni uko iyi inzu ari nziza kandi yakorerwamo business niba idahenze cyane. naho akajagari ko gushyira Night club without sound proof aho abantu batuye, akabari murusengero, gucuruza ingurube (nako aka benz/hammer) kumusigiti,.... ubucuruzi ni bugenerwe ahabigenewe cyane nijya gushaka ibintu bitandukanye ubisange ahantu hamwe. byoroshya urugendo.

    muge mumenya kugaya ibibi ariko n'ibyiza mujye mubishima .

  • #20

    kabera (mercredi, 17 août 2011 13:51)

    ahubwo yahindutse www.inyenyerinews.org hano niho usanga amakuru afatika naho urecye inyangenews.com barahuzagurika rimwe narimwe bagatanga amakuru adafatika.

  • #19

    N'abarugigana bavumbuye AMAYERI Y' INTORE (mercredi, 17 août 2011 13:26)

    Abanyarwanda batatu babaga muri Canada bafungiye muri Amerika kubera kuvogera ubutaka bw’iki gihugu batabifitiye uburenganzira.

    Richard Uwimana na bagenzi be uko ari batatu baraye bashyikirijwe urukiko rwa Bafalo muri Amerika.
    Kuri iki cyumweru tariki 14/08/2011, abanyarwanda batatu babaga muri Canada, ari bo Kalisa Bonaventure, Kabera Erickson na Richard Uwimana, batawe muri yombi kubera kwinjira ku butaka bwa Amerika batabifitiye uburenganzira. Ibi byabereye ahitwa Bafalo ku mupaka uhuza Canada na Amerika ubwo Kalisa Bonaventure na Kabera Erickson bashakaga gutorokeshereza Uwimana Richard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
    Inzego zishinzwe kurinda umupaka w’iki gihugu (USA Customs and Border Protection Services), zahise zibakacira, zibakubita amapingo, zifunga n’imodoka bari mo, maze bashyikirizwa inzego zibishinzwe kugirango babazwe ibyerekeranye n’icyo cyaha.

    Aba basore bombi bari bagerageje guhungisha Uwimana Richard, uyu akaba yari gusubizwa mu Rwanda uyu munsi, banafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano.

    Nubwo Leta ya Canada yakunze kurengera abanyarwanda babaga batotezwa na Leta y’u Rwanda, Richard Uwimana na we akaba yarakundaga kuvuga ko atotezwa, ndetse akaba yaratinyaga gusubizwa mu Rwanda kubera impamvu z’umutekano we, ntibyamubuzaga kwiriranwa n’intore nkuru zikorana na ambasade y’u Rwanda muri Canada, nyamara akanavuga ko arimo guhigwa na Leta ya Kigali.

    Abanyamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bagerageje kumurengera kugirango ye gusubizwa mu Rwanda, ariko bibagirwa ko inzego za Canada zari zifite za gihamya z’uko uwo Richard Uwimana yavuganaga buri gihe na bamwe mu bakorana na ambasade y’u Rwanda muri Canada, ibi bikiyongeraho ko yakundaga guhora aririmba ko aramutse ashubijwe mu Rwanda, yahagirira ibibazo bikomeye.
    Richard Uwimana na bagenzi be uko ari batatu bakaba baraye bashyikirijwe urukiko rwa Bafalo muri Amerika, ubutabera bukaba buzafata icyemezo cy’uko bagarurwa muri Canada cyangwa bakaburanishirizwa muri Amerika, dore ko icyaha baregwa ari ho cyakorewe.

    Ubwo twasohoraga iyi nkuru, ntitwashoboye kuvugana n’inzego za Leta ya Amerika, ariko tuzakomeza kubibagezaho mu munsi itaha.

    Ibihugu byo mu Burayi na Amerika bikaba bisigaye byitondera cyane abantu bavuga ko bahigwa na Leta ya Kigali, nyamara aba bakaba ari bo u Rwanda rukoresha nk’intore mu guhiga abanyarwanda b’impunzi za nyazo. Hari n’ababeshya ko bafitanye ibibazo na Leta ya Kigali kugirango babone ibyangombwa, bamara kubibona bikaza kugaragara ko ahubwo bakorana n’iyo Leta baba bavuga ko bahunze. Iby’aba bose bikaba birimo kwigwaho kuko amategeko y’ibihugu byabahaye ubuhungiro cyangwa ubwenegihugu, abyemerera kubibambura iyo hagaragaye ko habayeho ukubeshya ku bahawe ibyo byangombwa.
    Kagabo, London.

  • #18

    Kigali (mercredi, 17 août 2011 13:20)

    Dushyigikire FDLR kuko igizwe na bana bu Rwanda bifuza komurwanda ibya macakubiri byavamo , muri FDLR harimo na ba Tutsi nti mukabite ngo na Ba Hutu bintagirwa ,

    Muhaguruke tubashyigikire na bana b'U Rwanda ntago ari abicanyi

  • #17

    kagame (mercredi, 17 août 2011 13:12)

    Ibi byose bijyana no gushaka kwikubira ubukungu, gupyinagaza rubanda no kubasuzugura. Voila les indices notoires de la dictature! Les exemples fourmillent!

  • #16

    Izo nzu n'izacu (mercredi, 17 août 2011 13:01)

    Bagaza wari president w'iburundi yabwiye abarundi bamuregeraga ngo abatutsi babanyarwanda bari barahungiyeyo ngo barubaka inzu z'imitamenwa. Ati muzambwire uzubakira ku mapini. None Kagagoryi Kagame ni mureke yubake ejo azabisiga. Iza Habyara; yaba umugore cg abana be baba bazi uzikoreramo cg uzi raramo? Wapi. Na Kagame arubakira urwanda n'abanyarwanda. Tuzaziraramo k'ubuntu bitari cyera.

  • #15

    Inyenyeri (mercredi, 17 août 2011 12:49)

    @9 inyenyerinews isigaye yitwa inyangenews.com. aliko isigaye isanaho bayisibiye amayira-amakuru ntayo.

  • #14

    subize n°9 (mercredi, 17 août 2011 12:21)

    bonjour !

    Inyenyerinews irakora unyure muli google urayibona aliko batera igipindi bagakabya rwose.

    Link ni iyi ikurikira.

    http://inyenyerinews.ning.com/profile/37pdvfl7g49t9

  • #13

    igisubizi kihutirwa (mercredi, 17 août 2011 12:01)


    ikibazo kihutirwa *9

    inyenyerinews yahindutse INYANGENEWS.
    good chance!!

  • #12

    Dusangire (mercredi, 17 août 2011 11:57)

    Dusangire iyi nkuru

    http://www.umuvugizi.com/?p=3344

  • #11

    sebu (mercredi, 17 août 2011 11:50)

    Na mbando nta bawonesha.cash ziko

  • #10

    Dunia (mercredi, 17 août 2011 11:37)

    Erega ibyo mwavuga byose, Kagame igihugu ni ike. Akora icyo ashaka kandi yica uwo ashaka(Assiel,Sendashonga,Lizinde,Rwigema...) usibye Kayumba na Karegeya bamunaniye ariko yaragerageje rero.

    Afunga uwo ashaka ndetse n'abanyamerika abakozamo kandi barengana. Ubu se abanyarwanda barenganira muri gereza ni bangahe? ntabwo babarika kandi bose bafunzwe na Kagame.

    Muri uru Rwanda rwa Kagame, ugize Imana arafungwa kuko yenda bituma arenza umunsi. Gufungwa rero ni nka breakfast
    ku munyarwanda, ibyo turabimenyereye kandi dusigaye tubikunda.

    None se ubu iyo Pasteri Bizimungu adafungwa ntaba yarishye nka ba Assiel n'abandi. Ubu se iyo ba Deo Mushayidi, ba Ingabire, Bernard n'abandi bataba mu buroko cg badafungwa Kagame ntaba yarabishe nka Rwisereka na bandi yisasiye.

    Rero ufunzwe ni ugiriwe imbabazi mu Rwanda, kuko kuri Kagame igihano ni UKWICWA.Igitangaje ni uko ufungurwa bakakwica!!!

    Kuva nabaho sinigeze numva umutegetsi mubi nka KAGAME.Ubonye byibura niba yakomezaga kwica abahutu gusa, kuko yenda umuntu yavugako ari ukwihera, nonse abatutsi bo barazira iki???

    Rero bantu mwumve ko KWICA ni indwara ya Kagame kuko niyo abahutu n'abatutsi yabamara yakwica abanyamahanga, yabamara nabo, yakwica umuryango we.

    Uwo muntu ni Kumwitondera cyane kuko ARARWAYE

  • #9

    ikibazo kihutirwa (mercredi, 17 août 2011 11:36)

    nta wamenyera website inyenyeri isigaye ikoresha

  • #8

    ariko se azagarukiriza he? (mercredi, 17 août 2011 11:29)

    umuntu ararya ntahage koko???ibi mubona hatarimo uburwayi koko?n'amahera yooooose afite, indege zibiri amahoteli ibiki kandi ngo afite amamiliyoni n'amamiriyari, koko ntibimuhaza? ko azapfa akabisiga!

  • #7

    Libonukuri (mercredi, 17 août 2011 10:58)

    Nawe uti : "Mu Rwanda inyungu z'umuntu ku giti cye zisimbuzwa iza benshi ! Wagira ngo ni Kagame ubaho gusa, abandi benegihugu ni udusimba !"
    Ubundi se Kagame ntiyivugiye ko ari peresida w'IBIKERI? Ubwo nyine abanyarwanda bandi ni udusimba two mumazi ariko duhorana amaga.

  • #6

    ICARA TURURYE (mercredi, 17 août 2011 10:54)

    Kuki mwigiza nkana koko? muzabaze uburyo kagame yabayeho mbere y'uko atungwa n'impungure zo mu rugano, murabona koko adafite ishingiro ryo kwikwizaho ibyo atashoboye kubona? Naho ndetse!
    Icyo mwisabira ni ukwibuka rubanda rugufi, n'aho ubundi kwigwizaho nk'intarakabonye njye ndabyumva wana!!!!!!!!!!!!!

  • #5

    Riberakurora. (mercredi, 17 août 2011 10:49)

    Ariko wowe witwa TWITONDE #3 none se wowe ntuzi ikoranabuhanga ririho, ntabwo ari umwana bene ako kageni, umva techonologie igezweho, uranyereza ukubaka umuturirwa wabona ibintu biri guhinduka ukabiteza n'abanyamahanga cg abanyagihugu bafite cash. Ubwo rero ntabwo leta yindi yaza ngo yake umuntu wiguriye kandi afite impapura z'ubugure kereka hakoreshejwe ingufu n'akarengane. Uzabaze uko RUJUGIRO yabigenje, ibye yabishyizemo shareholders agiye kugenda asigarana shares nke cyane. Mwana uriya azi ubwenge si umwana.

  • #4

    C MBARUSHIMANA (mercredi, 17 août 2011 10:22)

    Ese abantu basesengura Mwamenya C MBARUSHIMANA Urubanza rwe rwasubikishijwe n'iki?

    DORE:

    http://www.afriquejet.com/justice-rwandan-suspect-2011081720713.html

  • #3

    Twitonde (mercredi, 17 août 2011 10:07)

    Uyu mutamenwa wubatswe mu i cash ryavuye mu misoro y'abanyarwanda, mwiwuvuga nabi ejo bitazavamo no kuwusenya igihugu kikaba kihahombeye. HE MUGAYA BYINSHI, aliko iki gikorwa nicyo gushimwa. Nta mapine iyi nzu ifite, ejo cg ejobundi yayisiga, igahinduka iy'aba balimo kuvuza induru ngo bararengana, aho kwiba ayajyana hanze niba yakoraga ibintu nkibi basi.

  • #2

    kigunira (mercredi, 17 août 2011 10:04)

    ariko se koko habaho u Rwanda nabanyarwanda cyangwa habaho Kagame nabana be nibo basigaye bitwa u Rwanda, nawe se reba icyanya cya Muhazi ndetse nicyiyaga cya Muhazi cyose ntamuntu uhonyozaho ikirenga ngo ni ubukebe bwa Kagame ninka ze gusa, ishyamba rya Nyungwe ni indiri ybibi bye nubugizi bwa nabi nibindi ahakorera bitazwi, koko mutuelle de sante yarayongereye kandi abaturage bafite amikoro adashobora kuyitanga kdi irengero rya mutuelle ntawe ujya uri menya kuko ujya kwa muganga ugahabwa paracetamol gusa ibindi ukigurira, keretse gusa kubyara niho mutuelle ifasha gusa ntakindi

    Umujyi wose Kagame arawigaruriye, i Kiyovu cyose cyabaye icye na Nyiramongi kugeza nubwo Kiliziya ya St Michel atayishaka mu Kiyovu, shaka ko Mukiyovu hasigara we gusa na Banki nkuru gusa,

    Nyarutarama ni kwa nyina ndetse na nyirabukwe, naho Kacyiru Urugwiro ni mungoro akoreramo ubucuruzi na za Bnako harimo na Banko ya Kigali, dore ko izindi zose ari ze bwite,

    Nyamara abazi gukurikirana basanga nubwo MOBUTU yibaga igihugu ntiyagejeje aha Kagame kuko we yagiye kwiturira GBADOLITE ariko agaha abandi amahoro, naho Kagame aratuzonze banyarwanda, aratumaze kandi abana be babarizwa Amerika mumashuri ahenze bikomeye.

    NINDE UZADUCUNGURA KOKO?

  • #1

    bashimiki (mercredi, 17 août 2011 09:23)

    Ariko se mushimiki mwa bantu mwe!!! Umenya niyo inkono zanyu zishiririye mubigereka kuri Kagame.

    Aho bigeze muhindure subject ibi byo ndabona muta igihe. Nonese iriya nzu ifitiye Kagame wenyine akamaro (Niba ari niye koko)???

    Uburenganzira bwabujijwe rubanda ni ubuhe ngo natwe tubyumve???

    Ese ni i Rwanda honyine baba barasenye ahantu runaka hubatse ku buryo butajyanye n'igihe??