mar.

16

août

2011

AMABANGA 77 YA POLITIKI : Kaminuza y'Urwanda dukomeze tuyitegerezeho "Urumuri n'umukiro wa Rubanda" cyangwa yahindutse Ikiraro Agatsiko kororeramo AMATUNGO ? Ze

Mwaba mwarize iki niba koko mudashobora gutekereza ngo mubone inzira zo kurwanya politiki mbi ya Humirizankuyobore y'Agatsiko k'Indobanure gakomeje kwikubira ibyiza byose by'igihugu ?
Mwaba mwarize iki niba koko mudashobora gutekereza ngo mubone inzira zo kurwanya politiki mbi ya Humirizankuyobore y'Agatsiko k'Indobanure gakomeje kwikubira ibyiza byose by'igihugu ?

 

IBANGA RYA 75

 

Nta mpinduramitegekere (Révolution) ikomeye ishobora kuba mu gihugu idatangijwe n'urubyiruko rw'abanyabwenge biga muri Kaminuza. Impamvu ibitera ni uko urwo rubyiruko ruba ruzi indimi nyinshi bityo rugashishikazwa no gukurikira amakuru yo mu gihugu ndetse n'ayo hirya no hino ku isi. Urwo rubyiruko ni rwo rusoma ibitabo binyuranye ,rukamenya ibitekerezo by'abahanga bamurikiye isi. Urugero : Ntawe urangiza Kaminuza adasomye ibitabo bya  ba Bafilozofe b'Urumuri (Philosophes des lumières) batanze ibitekerezo byerekana ukuntu ishingiro ry'imibereho y'ibihugu ari ukwishyira ukizana kwa buri munyagihugu (liberté) gushingirwaho iyubahirizwa ry' uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Abo Bafilozofe berekana ukuntu umutegetsi w'igihugu adafite ububasha bwo gufata abenegihugu nk'amatungo ngo yikorere ibyo ashatse byose ntawe umuvuguruza. Abo Bafilozofe basobanura kandi ukuntu burya no mu bihugu biyoborwa n'abanyagitugu abaturage bahinduka nk' abacakara mu gihugu cyabo ari uko babyemeye gusa kuko baramutse banze gutiza umurindi umunyagitugu ubategekesha agahato, bahaguruka bakamusezerera banyuze mu nzira zose bashoboye ! Ubwo bushobozi abaturage babwifitemo ku buryo budasubirwaho. Bashobora gutinda kubukoresha ariko barabuhorana , iyo akarengane kamaze kurenga urugero nk'uko bimeze mu Rwanda muri iki gihe, nta we umenya umunsi n'isaha, umunyagitugu ajya gushiguka abaturage barangije kumuviraho inda imwe, ubundi imbwa zikaba ziramuriye!

 

Ibitekezo by'abo Bafilozofe nibyo byatumye habaho impinduramitegekere ya rurangiza yabaye mu gihugu cy'Ubufaransa mu mwaka w'1789 ariyo yiswe La Révolution française, igatera impinduka zikomeye mu myumvire ya politiki no mu miyoborere y'ibihugu byinshi byagenderaga ku ngoma ya cyami na gihake.

 

Muri Kaminuza y'Urwanda barahumeka mwuka ki ?

 

Intego yanyu iracyari ILLUMINATIO et  SALUS POPULI ?
Intego yanyu iracyari ILLUMINATIO et SALUS POPULI ?

Kuva yashingwa,Kaminuza y'Urwanda yafashe intego yo kuba "Illuminatio et Salus Populi", bisobanura "Urumuri n'Umukiro wa Rubanda"! Abaharerewe bose barangwaga n'ishema ryo kuba abanyabwenge bafitiye rubanda akamaro. Kandi koko rero muri Kaminuza ya Butare, hasohotse intiti nyinshi zagiriye igihugu akamaro mu buryo bwinshi, ariko cyane cyane ni bo batozaga Abanyarwanda kudatinya ubutegetsi bityo bagashobora guhaguruka bakavugira ku mugaragaro ibyo batishimiye , bifuza ko byahinduka mu miyoborere y'igihugu. Ndibuka ukuntu abanyeshuri ba Kaminuza bigeze  gukora imyigaragambyo bagaragaza ibyo batishimiye, noneho baza gucyocyorana n'abasilikari bari batumwe kurinda umutekano ndetse umwe mu basilikari ararakara, akora ku mbunda ye arasa abanyeshuri! Kuva uwo munsi abari INZIRABWOBA bahabwa akazina k'INZIRABWENGE kubera amakosa y'uwo musilikari utarashoboye gushyira mu gaciro ngo yubahe uburenganzira bw'abo banyabwenge igihugu cyari gitezeho byinshi !

 

Aho Agatsiko gafatiye ubutegetsi muri 1994 kaje kambariye gusenya Kaminuza ya Butare kugira ngo itazongera gutanga Abanyabwenge bashoboye kumurikira rubanda yagombaga gucishwa bugufi ikemera politiki ya Humirizankuyobore yazanywe na FPR! Kuko batashoboye gusenya amazu ya Kaminuza nk'uko byari biteganijwe, abagize Agatsiko bahisemo gusenya abana bacu mu mitwe no mu mutima, buhoro buhoro: barabasuzugura mu buryo bunyuranye; buri munsi babumvisha ko kwiga ntacyo bimaze ko ahubwo kumenya kurasa aribyo buhanga bukenewe; babima abarimu bakwiye, babima ibikoresho bya ngombwa, babakuriyeho amafaranga ya buruse  igihugu cyabageneraga kuva Kaminuza yashingwa, babicisha inzara mu buryo buteye agahinda,....Ubu abasore n'inkumi biga i Butare basigaye biberaho nk'amatungo, birirwa biruka inyuma y'icyo kurya gusa, bagwa agacuho bakiryamira nako bagahirima aho babonye, bakabura umwanya wo gusoma bya bitabo twavuze haruguru n'uwo gutekereza ibyafasha rubanda guca ingoyi bashyizweho n'Agatsiko k'Indobanure! Ibyo kandi ni umupango wizwe neza n'Agatsiko.

 

Banyeshuri ba Kaminuza, muhora mwibonera ukuntu benshi muri mwe bananijwe cyane bikaba ngombwa ko bafata icyemezo cyo kureka ishuri bakundaga, bakicara mu rugo. Abashoboye guhanyanyaza bakarangiza kwiga ababyeyi babo baragurishije twose, bararindagizwa ntibahabwe impampuro zerekana amashuri bize ngo babone uko bashaka akazi,  bagahora biruka inyuma y'izo mpapuro, imyaka igashira indi igataha, ari nako batanga amafaranga y'ingendo, bikaba iby'ubusa ntibahabwe izo mpapuro bafitiye uburengazira! Iyo abanyamahirwe bazibonye bamaze kwiyuha akuya, ntibahabwa akazi, ahubwo bagahora bahamagarwa muri "Test" za baringa, batsinda "écrit" , bagatindwa "oral",  kuko mu by'ukuri akazi gahabwa abana bavukanye imbuto bonyine , naho abana ba rubanda rugufi bagasa n'abaciriwe urubanza rwo gukeneshwa no gutindahazwa gusa, gusa....Ibyo byose murabibona , buri wese akigungira mu nguni ye, akarira akihanagura, akagira ngo niko Imana yagennye ibintu ! Oya rwose n'Imana ubwayo ibabazwa n'amaganya y'Abanyarwanda bari ku ngoyi y'aka Gatsiko kirimbuzi.

 

Aka gasuzuguro kagirirwa rubanda rugufi n'akarengane kose mubona muri iki gihugu ntabwo ari "fatalité", si ibitugwirira ahubwo ni gahunda yashyizweho n'Agatsiko yo KWIKUBIRA byose, Kagame we yajya kurindagiza Abanyarwanda akabyita Politiki y'IMIYOBORERE MYIZA no "KWIHESHA AGACIRO" ! Aya magambo mukwiye kuyasiba mu nyunguramagambo yanyu mukarinda ururimi rwanyu kuyasubiramo kuko ari  amagambo akoreshwa n'abo banyamurengwe bamara guhaga ibivuye mu mitsi ya rubanda bakiha kuvuga ayo magambo yo gushinyagura no gukina rubanda ku mubyimba!

 

Ndagira ngo mumenye kandi mwemere ko uru Rwanda rushobora kuyoborwa neza , rukayoborwa n'abategetsi batari abajura n'abicanyi, rukayoborwa  n'abenegihugu bakunda abaturage , bagaharanira icyabaha amahoro kigateza benshi imbere . Iterambere ryikubiwe n'Agatsiko konyine riragahomboka. Urwanda si urw'abavantara n'abacancuro bakora nka ba Colonisateurs birebera inyungu zabo gusa, Urwanda ni urwa twese, rukwiye kuyoborwa ku neza ya twese. Umwirato uranga Agatsiko wo kumva ko hari abarusha abandi kuba Abanyarwanda ugomba kurangira , ku nabi cyangwa ku neza. Muri make  HARI UKUNDI BYAGENDA.

 

None rero rubyiruko rwa Kaminuza ya Butare , kubera ko zitukwamo inkuru, dore ibibazo Abanyarwanda twese tubibazaho :

 

(1) Muzakomeza kwemera kubaho nk'AMATUNGO  kugera ryari ? Ese ubwo muzi ko n'inka za kijyambere za Paul kagame n'Agatsiko ke zifashwe neza kubarusha bikaba bivuze ko, mu maso y'Agatsiko, izo nka zibarusha agaciro ? Namwe se niko mubibona ?

 

(2) Bamwe muri mwe birirwa bitura hasi mu ishuri kubera inzara : Ese ubwo muzi ko mufashwe nabi bigeze aho kubera gusa ko mubyemera ntimugire icyo mukora ngo Kagame n'Agatsiko ke bubahe uburenganzira bwanyu nk'abana igihugu kigomba gufasha no kwitaho bihagije ( Soma igitabo cyitwa Discours de la servitude volontaire cya Etienne De la Boetie) ?

 

(3)Kagame n'Agatsiko ke k'Amabandi baririrwa bambura ababyeyi banyu udusambu twari tubatunze mwebweho mukituramira : nimwibuke abambuwe imirima yabo y'umuceri i Butare na za Bugarama;nimurebe abambuwe udusambu twabo mu nkengero z'Ikiyaga cya Kivu; mwitegereze abirukanywe mu dusambu twabo za Byumba, Kibungo n'Umutara maze imirima yabo igahindurwa ibikingi n'inzuri z'abo bavantara bari ku ngoma.

 

(4)Mujya mubona uko bashiki bacu, bakuru bacu, ba mama na ba nyogokuru

bakubitwa nk'ibisimba ndetse rimwe na rimwe bakarasirwa hariya hitwa Maraton, (Nyabugogo), none ubu ingabo z'Agatsiko zikaba zirirwa zibirukaho mu mihanda ya Nyabugogo, bitura hasi, bakomereka.... bazizwa gusa icyaha cyo gucuruza udutoryi, utunyanya, utubuto, ngo barebe ko abana babona icyo barya bakaramuka : nako ngo barazira ko banduza Umujyi w'Abaherwe ! Uwo mujyi wa Kigali wirukanwamo abenegihugu ngo ukunde uharirwe abavantara uragashya  ukongoke ku manywa y'ihangu ! Ubwose hari uko Agatsiko katagira ngo katwereke ko umukene atari umwenegihugu ? N'iyo umubyeyi yaba atwite inda igera mu menyo cyangwa ahetse abana babiri arakubitwa ukagira ngo si umuntu ! Nyamara wakwibuka ko ubwo bukungu biratana ari ubwo basahura mu isanduku y'igihugu, umujinya wabura kugufata ute ? Abo ba Kagame ko baje bava mu ishyamba baje bazanye amashyo y'inka angana iki ? Baje bitwaje amasanduku angahe y'amadolari ? None bamaze kurengwa, icyo batugororeye ni ukutwicisha inzara, barangiza bakadukubita ngo turi abakene, ngo turabanukira, tukanduza umugi wabo !

 

Ko abakuru batubwira ko na LUNARI ko itigeze ikorera abuturage mahano nk'aya, uku kwishongora kw'aka Gatsiko muzakomeza kubyihanganira kugeza ryari Rubyiruko ?

Ese ubwo muzi ko abaturage ari mwe gakiza bahanze amaso, ko nimutinyagambura ngo mwirenganure nabo batazamenya inzira banyuramo ngo basezerere aka Gatsiko kabahinduye abacakara mu gihugu cyabo?

 

(5) Aho muzi ko muhagurutse gato, mukanga ubuhake n'iri vangura riteye  isesemi Agatsiko gakomeje kubabibamo , abaturage nabo bahaguruka bakabashyigikira bityo iyi ngoma ngome  ikaba itamara amezi 2 itarahirima ?

 

(6) None se mutegereje iki ?

 

Inama ngira abasore n'inkumi biga Kaminuza y'i Butare n'andi mashuri makuru yo mu Rwanda :

 

(1) Mwifatira urugero ku basaza n'abakecuru bamenyereye ikiboko no kurya ibyo batamo amarira kubera gucunaguzwa n'Agatsiko kasahuye umutungo wose w'igihugu ugahinduka nk'uwako bwite karazwe na ba se na ba sekuru! Igitera abasaza kwituramira ni uko ubuzima bwabo buri inyuma ariko ubwanyu, mwebwe rubyiruko, buri imbere.  Biragaragara rwose ko aho mugana ari habi cyane niba ntacyo mukoze ngo akarengane gacike bwangu muri iki gihugu .

 

(2) Mwiha agaciro iterabwoba Agatsiko kabahoza hejuru ngo nimwinyagambura muraraswa n'izo NZIRABWENGE za Fred IBINGIRA ! Iterabwoba ribagiraho ingufu(effets) iyo muryemeye, naho muramutse muhagurukanye abo ba terroristes mukabereka ko mwiteguye guhangana, abo bategetsi b'abicanyi bari barigize ibitangaza n'indahangarwa na bo batangira guhinda imishyitsi!

 

(3) Ni byo koko Agatsiko karashe Abanyarwanda benshi kera,  kuko kari kagizwe n' inyeshyamba zitagira amategeko azigenga : ubu byarahindutse cyane kuko bafite igihugu bakaba noneho bafatwa nk'abategetsi b'igihugu (n'ubwo ari ba Bangamwabo ! ) bashobora gusabwa gusobanura ibikorwa byabo bibi . Ubwo rero baramutse bihaye kurasa Abanyeshuri bigaragambya ibyabo byaba birangiriye aho, amahanga yadufasha kubirukaho,tukabacakira batararenga umutaru.

 

(4)Nimwishakemo ka Equipe k'Aba Leaders kagizwe n'abantu nka 6 cyangwa 8, mutegure imyigaragambyo simusiga kandi ntimuzava mu muhanda ako Gatsiko katavuye ku butegetsi cyangwa se ngo kemere gutangiza vuba na bwangu gahunda y'Impinduramitegekere itavusha andi maraso (reba ibanga rya 56): Abanyarwanda turambiwe iyi politike y'Agatsiko  yo KWIKUBIRA ibyiza byose by'igihugu, kurenganya rubanda rugufi, gutegekeshwa agahato, kwamburwa  ibyacu, gufungirwa ubusa, kuvangurwa,...n'ibindi bidakwiye abantu bazima.

 

Nimuvome umujinya mu nzara babicisha, maze uwo mujinya wanyu ubyare ingufu zirwanya akarengane mu gihugu cyacu.
Nimuvome umujinya mu nzara babicisha, maze uwo mujinya wanyu ubyare ingufu zirwanya akarengane mu gihugu cyacu.

Banyeshuri, Rwanda rw'ejo, nimukomeza kurebera mu gihe Agatsiko gakomeje gahunda yo kubasenyeraho igihugu, kwiga byaba bimaze iki niba bitaduha kumenya inzira zo gukemura ikibazo cy'aba bicanyi badufasheho ingwate? Niba Abanyeshuri bo mu bihugu by'abarabu (Misiri, Tuniziya, Libiya, Siriya,...) bahaguruka, abategetsi babi bakavaho, mwe banyeshuri b'Abanyarwanda muri ibimuga cyangwa koko nta bwenge mugira, mugani wa rya jambo mwabwiwe ngo INJIJI ZIBA MU BIZE? Ijambo nk'iryo rijejeta agasuzuguro muraryumva mukarekera aho, imyaka igashira indi igataha ? Koko ? Nta soni ?

 

Uko njye mbinona :Igihe ni iki, ibintu bigomba guhinduka.

 

Wowe munyeshuri wa Kaminuza unyumva, tangira, wita igihe urebera ku bandi, nutera intambwe ya mbere hari abazaza bagukurikiye. N'ubundi ikigora ni ukubona bake batera intambwe ya mbere . Aho si wowe Mucunguzi rubanda ya Kanyarwanda yari itegereje ? Wivuga ngo sindakura, ngo ndacyari umwana, ngo hari abandi babishoboye kundusha...Oya , ni wowe, jya mbere .

 

Nkwifurije kwanga gukomeza KUBAHO nk'AMATUNGO MAGUFI ! Najye ubwanjye nanze kubaho ntariho . None se ko ngo ko wanga kwiruka n'ubundi ukagwira ubusa ?

 

Biracyaza...

 

Zelote Mahoro

 

Commentaires : 64
  • #64

    Coach Factory (mercredi, 02 avril 2014 05:37)

    http://www.coachoutletstoreinc.com/ Coach Outlet Store Online
    http://www.michaelkorsoutletmkinc.com/ Michael Kors Outlet
    http://www.coachfactoryoutletwebsite.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.tomsusashoes.com/ Toms Shoes
    http://www.cheapjerseysinc.com/ Cheap Jerseys
    http://www.michaelkors-bedford.com/ Michael Kors
    http://www.coachoutlet-sale.com/ Coach Outlet
    http://www.coachfactoryoutletorg.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.coachoutlet-buy.com/ Coach Outlet
    http://www.coachhandbagsonlineoutlet.com/ Coach Handbags
    http://www.giuseppezanottionline.com/ Giuseppe Zanotti
    http://www.coachfactoryoutlet-handbags.com/
    http://www.coach-factory-outlet-online.com/ Coach Factory Outlet Online
    http://www.coachstoreonline.com/ Coach Outet Store Online
    http://www.coachfactoryoutlets2014.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.michaelkorsoutletonlinemk.com/ Michael Kors Outlet Online
    http://www.celineoutlet-online.com/ Celine Outlet
    http://www.michaelkors.name/ Michael Kors
    http://www.michael-kors-outlet-store.com/ Michael Kors Store
    http://www.tomsshoescompany.com/ Tomss Hoes
    http://www.pradaoutlet-store.com/ Prada Outlet
    http://www.fitflopfootwear.com/ Fitflop Footwear
    http://www.celinebags-outlet.com/ Celine Bags
    http://www.fitflopsflipflops.com/ Fitflops Flipflops
    http://www.fitflopusaonline.com/ Fitflops
    http://www.giuseppezanottidesigner.com/ Giuseppe Zanotti Designer
    http://www.fitflopflip-flop.com/ Fitflops
    http://www.giuseppezanottisneakersmen.com/ Giuseppe Zanotti Sneakersmen
    http://www.fitflopsandalssale.com/ Fitflops

  • #63

    Ntagozera (dimanche, 21 août 2011 13:47)

    Kera hari urwenya bajyaga batera, batubarira uwajyaga yifuza ubutegetsi nk'ubu bwacu umaze kuvuga. Dore uko batubwiraga:

    Umunyarwanda ati :
    " Uwangira burugumesitiri wa komini ya Ngoma , ni uguhitira mu isoko maze ngahera ku murongo : nsogongera buri kigage, nirira n'ibibenye, .... ukopfoye wese nkubita mfunga."

    Ubu se nta sano urabona kugeza ubu ?

  • #62

    Singaya (dimanche, 21 août 2011 13:34)

    Maze iryo terashozi ry'iterambere rimaze kumva ku nzoka:
    Na mwe nimunyumvire ibyiswe iterambere:
    - Kwirirwa wambura abo utegeka ibyabo
    - Gucecekesha abo uyobora ngo woye gukomeza kwumva ukuri
    - Kwicara, gufunga, ufunga n'abatakwakuye
    - Kwimika ibiryi nka we, kabone n'aho byaba bitazi gusoma,
    - Kuba warazobereye muri ruswa
    - Guhobera no kuguyaguya uwo uzi neza ko uzica ejo
    - kworeka urubyiruko mu bujiji bwicanyi,
    - Kwibagirwa uko ejo hashize wari umeze, ukamenesha abo wakagombye kurinda, kugaburira no kubungabungira umutekano
    - Iterambere rigamije indanini, kwirundaho utw'abandi
    - Iryo terambere aho rigira abarikuriye ?
    - Iterambere risahura urwa Gihanga rirugabiza abanyamahanga

    Harya ye, iryo terambere ni bwoko ki? Dore jye ndarembeera. Ubu se ko TIG yatumye twubakira n'abatadushima, dukora uburetwa, nkaba ngiye kuzapfa ntongeye no kugira icyo nimarira, abo nayisizemo na bo ko nzi ko kuzayivaruka ari aha Mana...

    Nibarize perezida Kagame: utekereza ko wowe utari umugabo nka twe? Iryo terambere uririmbisha wazaje muri TIG nk'akumweru kamwe tukareba imbwa n'umugabo?

    Utekereza ko twe tutabyaye n'ubwo badushizeho tureba?

    Ubu se izi ngarisi z'ababyeyi b'abanyarwanda ni bwo bupfura watuzaniye? Ni ryo terambere rero? Apuuuuu, sinkuvumye, agakambye ugatega inzira, igendere uzabone. Umunsi wamaze iminsi 12775 mu mutamenwa wa 1930, nibwo uzumva iterambere icyo ari cyo. Aho nzaba ndi nzaba ndebera muri jimeli uko uzajya utera imbere buri munsi.

    Iterambere rizira abenegihugu ? Nta teranyuma rirenze iryo. Ntimurimpeho aka wa mugabo.

  • #61

    Nahayo (vendredi, 19 août 2011 18:20)

    Bwana Zelote Mahoro,
    None ahari ibitekerezo byawe byaba bigiye kwibera utugambo gusa? Nk’umuntu wabaye muri UNR kuva muri 88 kugeza muri 94, ndifuza kukubwira ko bariya bana urimo ubasaba ibyananiye bakuru babo. "Urumuri n'umukiro wa Rubanda" ni akabyiniriro nk’utundi twinshi twaranze abakurambere bacu ariko tutagize ikindi tumariye abandi banyarwanda batagize amahirwe yo kujya muri Kaminuza. Muri icyo gihe twakoze imyigaragambyo kabiri ariko yose yarangiye murukozasoni kandi yari ifite ishyingiro. Sinsubiyemo impamvu yazo kuko bintera agahinda! Ntacyo twaricyo uretse gutera icyokere gusa! Ubu rero ho biri inyuma kure kubi. Reka ariko nguhe ingero mu babaye i Ruhande bazambaguje u Rwanda.
    Mu ikubitiro Bizimungu Pasteur na Sendashyonga nabo barahize. Uko bakinagiye n’uko byabagendekeye twese byaratwumije. Sindikubwabo, Bizimungu Casimir, Nahimana Ferdinand, Nzirorera Yosefu nabo barahize. Ibyananiye aba se bizashyoborwa n’abariya bana? Ntibishoboka kuko barimo kurebera kuri ba Bazivamo Christophe, Habumuremyi Pierre Damien, Bayigamba Robert n’abandi ntarondora uko bari gufasha Kagame kurimbagura n’abavandimwe babo. Oya reka njye nkwerurire, nk’uko Kagame yabivuze Ruhande yaremye injiji gusa! Ibi nzareka kubyemeza banyeretse ikindi. None se mbivuge ngwiki? Kubona umuntu warangije Kaminuza ahakirizwa kuri Mayibobo, wowe wabyumva ute? Twize ubuhanga bwo mubitabo ariko kureba kure, kumenya kufasha rubanda kubona ikibafitiye akamaro ntukabibaze abenshi bize i Ruhande. Dukwiye rero gushakira ahandi nko mu Nyakibanda, cyangwa abize hanze nka kuriya kwa Ingabire Victoire Umuhoza. Wagiye kureba intare mu maso abagabo turi kibuno mpa amaguru.

  • #60

    UWAYO NGO NTACYO YABONYE MURI AFRIKA KIZA! (vendredi, 19 août 2011 17:36)

    Dore amagambo ari mu nyandiko y'Uwayo! Nyuma yo kuvuga ibyo yita ibyiza yabonye i Burayi yemeza ko muri afrika nta kiza yahabonye! impamvu zaba ari ebyiri! Ashobora kuba avuga ukuri bityo ntihabe haba ikiza, cyangwa akaba atavuga ibiri ukuri bityo akaba yaba ari impumyi. Ndibwira ko ari impumyi kuko ibyiza biba muri Afrika bitabarwa dore ko haba n'ingagi mu birunga!

  • #59

    Bizima (jeudi, 18 août 2011 06:39)

    mbega ishari weeeeeeeeeeeeee

  • #58

    uwayo (mercredi, 17 août 2011 22:39)

    wowe wiyita umunyarwanda 21 uravugango dutunzwe na ka aide sociale k'i bulayi hari icyo nakgirango nkubaze:
    - Hano ko hari abantu baturuka mu Rwanda buri munsi wavugako bazanwa n'iki?
    - none se ko nabonye baba abatutsi baba abahutu twese hano twirirwa dukubitana iburayi kandi abari hano abenshi n'impunzi ntabwo bazanywe no kwiga cyangwa mision ibyo wabisobanura ute?
    conclusion
    muvandimwe nubwo ntakuzi ariko uburayi ni bwiza wabubayemo ntahndi waba
    impamvu:
    1amahoro asesuye
    2 liberté d'expression
    3respect de droit de l'homme
    4sécurté sociale
    5 ushobora kugera kucyo wifuza ushyizeho umwete. tureke rero kuko njyewe afrika nayibayemo imyaka 25 ariko ntacyo nayibonyemo kiza kandi ubu numva merewe neza kuruta uko narimeze ndi muri enfer d'afrique. ubwo rero ntacyo nabaciraho urubanza ariko igihugu kitagira opposition, kitagira critiques burya ujye ugitinya kiba gifite ibibazo ndizerako Egypte, Libye, Tunisie byari bikwiye kutubera isomo burya umuntu yagombye kureka abntu bakisanzura kuko "LA FORCE NE CREE PAS UN CHEF MAIS UN ADVERSAIRE A ABATTRE"

  • #57

    ubutumwa (mercredi, 17 août 2011 19:58)

    Melani we, komera mwa!

    Interahamwe twazisanze no mu mashyamba nkaswe hano kuli Internet. Ntaho muzongera kuducikira, sha!

  • #56

    sayinzoga P. (mercredi, 17 août 2011 18:37)

    Kuli Padili zeloti,

    Sir ,Nagirango nkubwire ko no kumenya kurasa ugashobora kubohora abantu bari baraboshywe,baranapyinagajwe kandi bakicwa urubuzo bagamijwe kurimburwa "n'abaziko bize" ari ubutwali bukomeye cyane bukwiye gushimirwa "RFD"n'abanyarwanda bose.

    Turashimira ingabo z'igihugu zagize ubwo butwali bw'ikirenga none ubu tukaba duhumeka amahoro n'iterambere.
    Ikindi umenyeko kuba "tireur d'élite "cyangwa kuba uri belong muri"unité spéciale" atari ibya buri wese.Ntukavuge ibyo ubona bitagenda mu Rwanda kurino "site yawe" ahubwo uge ufungura amaso urebe ibyinshi uRwanda rumaze kugeraho kuva rwava mw'icuraburindi rya Génocide.Nawe wihaye Imana uwagushungura ntiyakuburamo "urumamfu".Murakoze
    Sayinzoga P.

  • #55

    Melani (mercredi, 17 août 2011 17:45)

    Salim Salam... kandi buriya wasanga ariya mazina avuga Mahoro.

    Zeloti Mahoro we.... KOMERA.
    Urabavugisha nkagukunda. Ubatesha umutwe nkumva naguha inka ntakuzi. Reba nawe, barananirwa kwandikira muri biriya byontazi ngo ni ibinyamakuru bikorera mu kwaha kwa Kagozi Ntumwayurupfu, ahubwo bakaza kwanjwa hano kuko bazi neza ko urubuga uvugiraho ari rwo ruhuriweho na benshi.

  • #54

    Rwigema Pierre Celestin (mercredi, 17 août 2011 17:38)

    Ko mbona Kagame atinda kuntumaho ngo kwitegura kuba senateur ra? nihashira 3 semaines atantumaho nzisubiraho mve mu ntore. Banyarubuga murabona najya kumwakira mu Bufaransa le 12/9 kugira ngo iyi dossier yanjye izacemo?
    Nimungire inama rwose.

  • #53

    Amazi si yayandi (mercredi, 17 août 2011 17:31)

    Naba nawe "UKURI KUBISI #39" uremera ko mwatemye abantu. Abandi bo barabyiyerurutsa bagatsemba neza neza, ahubwo bakavuga ko bashobora kuzabikora.

    Aliko rero hariya uvuga ko muzongera mugatema amazosi y'abantu, ndakeka wibeshya. Ubu uroge magazi amazi si yayandi! Ntawe uzongera kwemera kugufasha, uretse ZELOTE. Hakaba hari impamvu nyinshi zizatuma mutongera gutema abantu. Izo mpamvu singombwa ko nzirondora hano, kubera ko igihe kimbanye gito, aliko ntihabura uza kundusha akanya maze aziguciremo muli make.


    @Zozo !!!
    Ngo inda z'abahutu zikeguka ???? URAKEGUZA IYO NTINDI YAWE IBINYITA BYA NYOKO CG SE IYO NJUMA YAWE INTINI YA SO !!!!!!

    Nihahandi sha iyo mijosi yanyu nk'iy'imisambi muzongera muyatege tuyakate ndetse n' ubuzuru bwanyu nk'ubwa nyirahuku tuzabukubita nta mpongano tubupyinagaze !!!
    Asyi gawe !!!!!

  • #52

    natwe turabizi (mercredi, 17 août 2011 17:26)

    Wowe wiyita Kanyankana Salim #42, kimwe n'izindi ntore mwese, ni mureke gukomeza gutuka Padiri Thomas na Fortunatus. Ese kuki uza kwandika hano kuri uru rubuga? wari uziko n'ubwo watukana ute igihe cyose wanditse hano uba uduteye inkunga ndetse werekanye ko ushyigikiye urubuga rwacu? niko ugirango twe ntitwagukuka wo gatagangarira ubusa we? Ngo Zelote ni Twagiramungu? aramaze. Ese icyo yanditse kitari cyo ni ikihe wo kamesera ingobyi mu itongo kwa kagome kariya kahekuye u Rwanda. ngo witwa SAlim, none se ko mbona wiyita izina rya gislamu kandi bari mu gisibo uka utukana? Rwose ngewe ntabwo izi mbwa z'intore zizajya zidutuka ngo tuzireke. Sha wowe no 42 n'abandi mumutekereza kimwe, NI MUTUKANA BABATUKE NAMWE, NIMWICA NAMWE BABICE KUO NTA KINDI CYABASHORA MWO KICWA NAGAHINDA MWE.

  • #51

    Intorahamwe (mercredi, 17 août 2011 15:49)

    Intorahamwe za Kagame zasaze noneho! Zakonje imbeho kuko zirimo kubona ko igihe urubyiruko ruzikubita agashyi rugakurikiza impanuro za Zelote amaguru azazibana make.

    Tuzabafata mpiri sha, inkota y'ubutabera ibarye. Murirata ngo murakomeye ukagirango ingoma y'ubu irusha iy'umwami gukomera. Mumenye ko uko yahiritswe na rubanda rugufi n'iyi yanyu ariko izahirikwa. Amateka yisubiramo, nta kundi muzabigenza mushatse mwacisha make. Uwo mwijogonyoro ujejeta agasuzuguro n'ibwami niko wanganaga ariko umunsi umwe bakijijwe n'amaguru. Naba nabo ntibari barivangiye mu baturanyi, bapfa kubona aho bapfunda imitwe. Mwe se muzajya he ko amayira yose agana ibihugu bidukikije mwarangije kuyitumamo, mwa nkirabuheri mwe! Muarye muri menge kuko urwo rugomo, agasuzuguro, umurengwe, n'ivogonyo muzabiryozwa vuba aha cyane. Ngaya imbwa z'Intorahamwe zizatakamba zisaba imbabazi, zitana ba mwana!

  • #50

    nazib (mercredi, 17 août 2011 12:58)

    Twagiramungu we, igihe wakoreye politique ubu nturananirwa koko? cyokora amagambo yo urayafite kabisa. komereza aho kugeza upfuye.

  • #49

    Habyarabatuma (mercredi, 17 août 2011 11:36)

    wowe wiyita zelote turakuzi, urabaza abanyeshuri icyo bize? Icyo bize barakizi, ntibize gutukana no kubiba amacakubiri nk'ayo wize. Ubona ibyo bigambo byawe bizakugeza kuki? Uzashake umuganga akuvure mu mutwe naho usigaje kwiruka.

  • #48

    kabagambe (mercredi, 17 août 2011 07:41)

    Kweli ZOZO uri umuhutu utavangiye kweli!!!!!!!! wowe disi wifitiye ikibazo kibondo ryahombanye!!!!! ngwino tuguhe ibyo urundamo ariko utangije.

  • #47

    Bayingana (mercredi, 17 août 2011 06:44)

    Ndabona hano hasigaye haza nabasenga nyabingyi!

  • #46

    Kayumba (mercredi, 17 août 2011 04:39)

    #40.
    Ubundi mu basenateri iyo akurikije rya tegeko ngo abanyarwanda bishyiriyeho-nk'uko bivugwa-rimwemerera kwikuri 8 mu rugo,4 bakoherezwa n'umurya akuriye mu ikoti rya forum. Ubwo 14 bonyine batoranywa mu ntore ngo ni ugutora mu izina-mu rwitiriro -rw'abanyarwanda batwaririki akayabo ngo turereka isura nziza abanyamahanga nk'aho kubeshya umunyarwanda kumugaragaro byo byemewe n'amategeko.

  • #45

    Rekagusebanya (mercredi, 17 août 2011 01:13)

    ABAKOBWA BACU BAGIRA UBUNTU.NTIBIKENEWE KUBAFATA AHUBWO UBAYE IKIGWALI BAKWIFATIRA.Insinzi oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.Kandi sida ntibaho.

  • #44

    Karuhije (mercredi, 17 août 2011 00:31)

    Ndasubiza Munyakana Salim:
    wamutindi we, uretse ubujura bw,amabuye yagaciro musahura muri congo ikindi gishobora kubatunga murubwobuvumo bwa kigali nikihe! Mujinga we...

  • #43

    free (mercredi, 17 août 2011 00:03)

    ariko abanyarwanda muransetsa, ese urinda ucyurira abantu ngo bafata social wowe uwayiguha wayanga, ese ubundi niba uri murwanda ninde wakubwiye ibyasocial, cyangwa nawe urajijisha urayifata, naho ubundi tugusobanurire, social i burayi ifatwa nabantu badakora,kandi umenye ko ibihugu biyitanga ari ibihugu byateye imbere, usanga umuntu udakora abona umushahara uruta uwa minster mu rwanda, ese urumva gufata social ari icyaha? ese wowe bayiguhaye wayanga, cyangwa nuko uziko mu rwanda bitashoboka, nubwo uri gupinga, hari abayifata ubundi karihirira ipfubyi zazize interahamwe ni nkotanyi, reka reka kubitindaho kuko ibihugu biyitanda si bicucu nuko bazi akamaro kayo, kandi abantu bose ntabwo bashobora gukora. ariko sha urazi kubona hafi mollion nigice ku kwezi utakoze, erega umenye ko no kugera muri bano bazungu ukabiyetegaramo bakayiguha,ntabwo bishoborwa nabenshi, kandi nzi neza ko nawe ubishoboye wahuruza bene wanyu bakaza hano iburayi. abazungu baratecyereza sha ntbwo ari nkamwe binjiji.

  • #42

    kanyankana salim, (mardi, 16 août 2011 23:20)

    Mwa bigoryi mwe by'Ibipingaji twarinze dufata igihugu ubwenge mwakuye muri iriya kaminuza bwaragiye he?

    Aho iBurayi babagaburira baca umugani uvuga ngo"c'est la fin qui justifie les moyens".None rero amaherezo yanyu namwe ngirango murayabona aho mugeze.Murabona ko mugeze ahaga?Ni mwirire "CPAS"na"RMI"Y'abo bagiraneza b'Abazungu ubundi mufunge ubwo burotsa bwanyu.

    Zelote Mahoro we ntabaho ndabizi neza ko ari Bwana Twagiramungu na cya kigoryi cy'umupadiri Nahimana Thomas.
    Yewe kuvuga ni ugutaruka n'Ah'Imana koko naho ubundi mugeze habi nanjye ntabifuriza...Niba muri abagabo nimuze doreko muri n'abatindi aho iBurayi I ticket y'indege na fares zindi turaziriha maze muze mutangize iyo myigaragambyo.Niba mutabishoboye mwe gukomeza gushuka Abana b'URwanda barimo gutera imbere bihesha n'agaciro mu maso y'amahanga.

    Bwana Twagiramungu koko nawe umukwe wa Kayibanda ukikoza isoni wizera indagu za wa musazi Magayane?Watashye tukaguha akazi aho kwandavuriraho?wowe nta byaha uregwa wikwishinga iyo nterahamwe y'umupadiri yakoze Genocide ikanaviola abana.
    Nziko wanga umugayo Bwana Twagiramungu ariko uko mbona, ubuzima Ubaho bugeze aho bukugeza aho ya fundi yo mu <<Bugarama<< yahinduye bya bivuzo.Numviseko usigaye utunzwe n'umugore wawe ngo akoropa muri métros zaho i Brussels ,ubundi akanoza abasaza b'abazungu baho?Ubwo koko nk'umuntu wabaye umuyobozi wa govement urumva nta soni biguteye?
    Ngaho nizereko ugiye kwibaza ukaza hanyuma ukareka"zeloti Nahimana" we bazamutwoherereza nawe mu gihe kirimbere.

    Kayinankura Salim,

  • #41

    KADAME I PARIS???!!! (mardi, 16 août 2011 22:15)


    VISITS : 50472
    COMMENTS: 17
    Ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda muri Jenoside ziravuga iki ku ruzinduko rwa Kagame iwabo ?
    Yanditswe kuya 16-08-2011 - Saa 09:54' na Emmanuel N. Hitimana



    Uruzinduko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ateganya kugirira mu gihugu cy’u Bufaransa ku itariki 12 z’ukwezi gutaha, ntirwashimishije bamwe mu basirikare bari mu Rwanda hagati y’umwaka w’i 1990 n’i 1994, bagize ishyirahamwe bise France-Turquoise.

    Amakuru dukesha Rwanda News Agency avuga ko abo basirikare babona ikaze Perezida Nicolas Sarkozy azaha Kagame rizaba ari nko kubangamira icyubahiro cy’abasirikare be. Ibi byavuzwe nyuma y’aho leta y’u Rwanda yatanze ikirego mu bushinjacyaha bw’u Bufaransa, ishinja abasirikare b’iki gihugu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

    N’ubwo iri shyirahamwe rivuga ko rishyigikiye ukugarura umubano hagati y’ibihugu byombi, ryongeraho ko bidakwiye gukorwa uko abantu biboneye kose. Uru ruzinduko rwa Kagame mu Bufaransa kandi rwaremye amakimbirane muri guverinoma y’iki gihugu, aho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain Juppé ari mu bashyigikiye ibyo ishyirahamwe France-Turquoise rivuga, mu gihe abandi baminisitiri baryamaganye. Biteganyijwe ko Juppé azaba ari mu ruzinduko rw’akazi ku mugabane wa Aziya ubwo Perezida Kagame azaba ari mu ruzinduko mu Bufaransa.

    Ishyirahamwe France-Turquoise riyobowe na Général Jean-Claude Lafourcade wayoboye Opération Turquoise, rivuga ko cyari igikorwa cya gisirikare cyatangijwe na ONU kigamije kurengera abasivile nyuma y’ukwezi kumwe Jenoside itangiye.

    Nyamara ariko Leta y’u Rwanda ishinja Opération Turquoise kuba yararetse abajenosideri bagakomeza kwidegembya mu gice bari bayoboye, by’akarusho ngo bakafasha guhunga berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ikindi leta y’u Rwanda ishinja iki gikorwa cya gisirikare ni ukugira uruhare rutaziguye muri Jenoside, aho bivugwa hifsdhidhijwe ibimenyetso ndetse n’abatangabuhamya ko abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda icyo gihe bishe Abatutsi, bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu, ndetse bakanakora n’ibindi bikorwa bibisha.

  • #40

    Ashingiye ku bubasha ahbwa n'amategeko! (mardi, 16 août 2011 22:09)

    Madamu Teddy Gacinya yagizwe Senateri ; Uyu Musenateri yasimbuye Inyumba Aloysia wagizwe Minisitiri w’Umuryango n’iterambere ku wa 20 Kamena uyu mwaka.

    Biteganyijwe ko Teddy Gacinya arahirira iyi mirimo ye kuri uyu wa gatatu mu muhango uzabera mu Nteko Ishinga amategeko guhera i saa cyenda z’umugoroba nk’uko Radio Rwanda yabitangaje.

    Teddy Gacinya abaye Senateri ushyizweho n’Umukuru w’Igihugu mu gihe habura umwaka umwe ngo bamwe mu basenateri bashyirwaho na Perezida wa Repubulika barangize manda yabo bagenerwa n’itegeko.

    Uretse uyu wagizwe Senateri, Perezida Paul Kagame yanagize Alfred GASANA Umuyobozi Mukuru w’Ishami Rishinzwe Iperereza imbere mu Gihugu (National Intelligence and Security Service).

    Ibi bibaye kandi mu gihe ku wa 13 Nyakanga uyu mwaka Perezida Kagame yari yashinze Colonel Dan Munyuza iperereza ryo hanze y’igihugu (Head of External Intelligence in NSS). Uyu yari akuriye Urwego rw’Iperereza rwa Gisirikare (DMI-Departement of Military Intelligence).

    Byose bikozwe mu gihe bahwihwisaga ko Gacinya yendaga kwigendera ubwo ni ukugirango bamufatire atagira aho ajya n'umuryango we!

  • #39

    UKURI KUBISI (mardi, 16 août 2011 22:07)

    @Zozo !!!
    Ngo inda z'abahutu zikeguka ???? URAKEGUZA IYO NTINDI YAWE IBINYITA BYA NYOKO CG SE IYO NJUMA YAWE INTINI YA SO !!!!!!

    Nihahandi sha iyo mijosi yanyu nk'iy'imisambi muzongera muyatege tuyakate ndetse n' ubuzuru bwanyu nk'ubwa nyirahuku tuzabukubita nta mpongano tubupyinagaze !!!
    Asyi gawe !!!!!

  • #38

    zozo (mardi, 16 août 2011 21:43)

    jye shyigikiye abashaka kujya gutera urwanda ,ariko nkabasaba kuzazana na babagabo babiri abita ngo ni Zerote ndetse na bafana babo bose ndetse nimiryango yabo ,ni tubabona mwese muje mu rwanda natwe nibwo tuzamenya ko ibyo mutubwira atari ukutubeshya maze muze tumare abatutsi bose ntihazagire nuwo kubara inkuru uzongera kubaho ndetse nabene wacu babahutu utazajya kuruhande rwacu nawe tuzamwica maze twibera murwanda rwacu na kivu cyacu,twongere turye na zanyama ubu noneho zabaye nyishi twongere twegure inda.

  • #37

    Jacob Gahamanyi (mardi, 16 août 2011 21:30)

    Wowe Zeloti cg Padiri Nahimana na Rudakemwa. Nagirango mumbwire impamvu mufata photo yanjye mukayikoresha kurubuga rwanyu tutabibahereye uruhusha. Twumvikane, munsobanulire mugihe kitarenze iminsi 7, niba ataribyo turakiranurwa ninkiko zaho mu bufaransa cg Italie aho icyaha cyakorewe. Please nimumpe ibisobanuro
    Jacob

  • #36

    dina (mardi, 16 août 2011 21:20)

    heee yewe murasetsa cyane reka mbanze nsekeee ese izo mbabazi mumufiteye zivuye kuki? ngo muramugira inama yo kutajyayo ngo kuko bazamwica? nonese apfuye singirango nibyo mushaka? ariko mwaba ibicucu weeee.muteye agahinda ntiwamenya ko muri nabanyarwanda azabanzungereza sha ibivumvuri bizabavamo azaza yemye namwe mwasamura bya binwa byanyu nigoma nkizasatani ,uziko mwishimara kuba abasatani kugeza nubu 59 64 73 94 none muracyashinyika amenyo!!!!!!

  • #35

    mwirebere (mardi, 16 août 2011 21:05)

    Muri Spain
    http://www.youtube.com/watch?v=TTN1IPCdubg

  • #34

    tarza (mardi, 16 août 2011 20:56)

    wenda ruriya rugendo wasanga arirwo rwa nyuma na mbere akoze. kuko isi yose iramuvuma. gusa njye mbona yarusubika kuko abazungu bamaze kumureba mu mutwe kandi baramushaka hasi kubura hejuru.bafite ama discour yose akunda gusoma abatuka. niba rero agiye. nagende ariko sinzi ko azagaruka.

  • #33

    ni Ibanga??? (mardi, 16 août 2011 20:49)

    abayuye Lyon mwatubwira gahunda yo kujya paris le 13 september?

  • #32

    Kuli ba padiri Zelote (mardi, 16 août 2011 20:37)

    Ba padiri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA, muraho neza ni amahoro?

    Niko ye, nasobanuzaga impamvu mwahisemo kwandika sous le pseudonyme de ZELOTE?

    Nasomye histoire ya ba zélotes nsanga baba ari bo mwaba mwariyitiriye. Ese naba nibeshya?

    Harya ngo "Uwo mujyi wa Kigali wirukanwamo abenegihugu ngo ukunde uharirwe abavantara uragashya ukongoke ku manywa y'ihangu !" ?

    Eh, ko inyandiko zanyu zikarishye cyane?

    Ni mugabanye ubukana muze dufatanye kubaka za Kigali nyinshi, aho kwifuza gutwika ibimaze kugerwaho!

  • #31

    Bizimungu pasteur (mardi, 16 août 2011 20:24)

    Amakuru atugezeho aturutse mu rwanda ni uko ngo ubuyobozi bwaba buri gushidikanya ku rugendo rwa kagame mu nufaransa nyuma yo kubona ko abamurwanya bakomeje kugira ingufu ubu biravugwa ko alain juppee atazamubona kandi ko n abasirikre bakuru batabyishimiye .ubu ngo u rwanda rwaba rwiyambaje tony BLAIRE umujyanama ya kagame ngo abafashe kureba uko basaba salkozy gucecekesha no kuburizamo ibyo bikorwa kuko ngo nta kundi byagenda kuko aramutse arusubitse byagaragara nk insinzi y abamurwanya .

  • #30

    Amabirisi Sibomana (mardi, 16 août 2011 20:13)

    Abakomeje gusoma amakuru yo kurubuga le porfete.fr mwiriwe . Dore amakuru tugiye kubagezaho muri aka kanya muri kumwe na Amabirisi sibomana. Amakuru aturuka i PARIS MU BUFARANSA aratumenyesha ko Alain juppee ministre wububanyi n amahanga ngo atazabonana na KAGAME ubwo azaba ari muri icyo gihugu . Ibindi ni uko ngo bamwe mu nasirikare bakuru nabo bamaze gutangaza ko batabyishiye na gato . Ibi bije byiyongera ku myigaragambyo ikomeye abanyarwanda bitegura kuhakorera bamwamagana . Murakoze muramukane imana

  • #29

    UKURI KUBISI (mardi, 16 août 2011 19:34)

    @Rwatwitsimputu !

    Rekeraho gutukana sha !!! Aho kugira ibihumbi n'ibihumbi barangiza University batazi kwandika izina ryabo nka za diplomes z'ibiwani zahabwaga abize muli ex-Zaire cg zagurwaga ku masoko yaho nkuko ubu bimeze mu Rwanda, nahitamo kwigisha ibihumbi 2.000 ariko bakarangiza ari intiti !!!!

    Uzabaze sha !!!Abize ku bwa ba Nyakubahwa KAYIBANDA na HABYARIMANA ntaho bahuriye na gato n'abarangiza muli ibyo biyege (mushrooms) mwejeje mu Rwanda !!! Rahira ko iyo mutagira izo ntiti zabigishije akazi(administration) mwa bashumba b'inka mwe hari icyo muba mwimarira ????

    Uzabaze mwa, iyo inkandagira KAGAME P. atabanza gufundishwa na BIZIMUNGU ubu aba yiyita "amaprezida" ????

    Iyo izo ntiti ubu ziborera mu bihoma bamwe muli mwe ntimuba mwiyitirira ama diplomes mutakoreye, dore ko na nubu ari abo bagororwa mwaciriye mu bihome aribo mwitabaza bakabandikira za "memoires"(thesis) !!!

    Abashumba gusa !!! Cyokora diplomes z'ubwicanyi, ubugome, ubusahiranda n'ubwirasi byo rwose mubifitemo za PHD !!!!!

  • #28

    Rutwikimputu (mardi, 16 août 2011 19:07)

    Sha abashi ba Cyangugu bafite gahunda ndende ubu zirotte yibonamo kayibanda uza shinga parmehutu. Sha baragushuka.

  • #27

    Ruhenesha (mardi, 16 août 2011 19:04)

    Sha zilote urarota. <<Iterabwoba ribagiraho ingufu(effets) iyo muryemeye>> ngaho se ngwino tukuge inyuma wange iterabwoba kumugaragaro bose babireba kuburyo <<ntimuzava mu muhanda ako Gatsiko katavuye ku butegetsi>>. Na kambanda nikwo yikishije abacu abashuka ngo nawe imbunda arayifite yarangiza akayabangira ingata nubwo ntakwo abayeho ariko abaguye mu mashyamba ya Zaire ntabwo bahumeka nkawe mon ami.

  • #26

    Rudoma (mardi, 16 août 2011 18:53)

    Ariko (Interahamwe ntacyo) Zilote ayo mabanga utakoresheje ngo ufashe abanyarwanda kandi uyibitseho amaze iki? Ko uyazi kuki utayakoresha ikifatira ubutegetsi mu Rwanda? Sha mwarahungabanye imitwe isigaye ivanga amata ninzoga! Uti Imana iri kuruhande rwabavugisha ukuri; ukuri kuzababatura nyuma uti indagu za magayane. Umupadiri ukurikiza indagu zumuhutu utegeze aba mutagatifu bihuriye? Ikibazo cyabanyarwanda ko ari ubukene mukaba nta nama mubagira bse bazaba aba perezida dore ko nigihe cyose ikinani cyategetse cyasize abahutu muri nyakatsi. Ndibuka mudecengezamo disikuri ngo muradusengera kndi Imana irkumwe natwe Lac Vert mwarangiza mukigira iburayi. Nta Muhutu uzongera kubagwa inyuma ngo nibwo burwanashaka.

  • #25

    Rwatwitsimputu (mardi, 16 août 2011 18:42)

    Burya imbwa yahaze nicyago. Mu myaka 1962-1994 UNR yigishize abantu batagera kuri 2,000 none imbwa ngo zari zifite agaciro. UNR yigishije inde utari umuhutu wa Ruhengeri na Gisenyi cyangwa parmehutu? Mwambwame mwari mufite agaciro kuko ntawari uzi ico muri co mwa none buri munyarwanda afite uberenganzira bwo kwiga ngo UNR yataye agaciro. Ayo mabondo yuziye ibiryo bya HCR muzayagumishe mu buhingiro abanyarwanda bazi ubwenge mwambwamwe. Gusa mubivugire aho mwihishe Urwanda murugume kure kuko ntamwanya mwabona wo gutanga ubwo burozi bwanyu mwasize mu Rwanda kuko uko mu byandika na CDR niko yabivugaga kuri RTLM kandi ababivuse bose bari Arusha. Gusa abanyarwanda barabazi kandi bazabatsinda. Mwarababeshye mubasing Mugunga na Tingi Tingi baramenye.

  • #24

    kubitwibutsa birababaza (mardi, 16 août 2011 17:55)

    Zelote, ngirango ibibintu ntawe utabizi cg utabibona uretseko benshi imintima yamenetse, ngirango hariya abantu barakubititse wibagiwekuvugako bamwemuribob baba babonye bourse zo hanze ariko agatsiko kakazibabuza kandi bafite ubwengebwao ngo bakomeze baborere hariya, nubonye akazi bakamuha kure ibuzinganjwiri ngo atazamenya what is going on!! umupira uri mukibuga cyabo reka turebe uko bazabyitwaramo cg barindiriyeko ubwira na ulk nizindi universities.ese abarangiza high schools birirwa basaba ababyeyi bitaringombwa umuntu akamara more than 5 years aratabona akazi azira gusa....habirwa benshi hakumva beneyo

  • #23

    @Zelote (mardi, 16 août 2011 17:51)

    Wowe ubivuga nturi mu burayi aho utegereje ko ukwezi gupfa ukajya gufata ariya ma euros y'ubuntu. Uwo ni umurengwe sha, kandi wica nk'inzara.
    Ngwino ujye imbere y'abo woshya maze zikurye.

  • #22

    miseke!! (mardi, 16 août 2011 17:38)

    MANIFESTATION

    SANS PRECEDANT !!

    ******

    Paul KAGAME



    A PARIS du 12 - 13/09/2011

    JOUR J- 32

    Manif:

    Où: Siège social du MEDEF:

    55, avenue Bosquet – 75007 Paris (métro Ecole militaire)

    Quand: le 13 sept. 2011 de de 8 à 12 heures.


    D'après les infos qui nous sont parvenues, des cars seront loués à cette occasion pour acheminer des manifestants, notamment de Bruxelles à Paris (info à suivre)


    Qu'on se le dise !!

  • #21

    Umunyarwanda (mardi, 16 août 2011 17:26)

    Ibigarasha,

    Bareke ntakazi bagira beshi batunzwe no ka Aide sociale k'umuzungu, bababuze uwo babwira aho baba bari munzi doreko iyo iburayi iyo ntacyo ukora wicara mu nzu bikakuyobera.Bya bayobera bagahembere uburakari iyo bibutse ko ntacyo bungutse mu gukora genocide bukabaterura bagacira ubumara. Bameze nk'intare ishaje, icyibazo ni uko batemera ngo bicuze ibyaha byibuze bo kuzabura n'Ijuru.

  • #20

    Ibigarasha (mardi, 16 août 2011 16:42)

    Hari agatsiko k'inkorabusa zirirwa zicura ibigambo, ibigambo bisenya u Rwanda n'Abanyarwanda. Ako gatsiko kagizwe na ZELOTE n'abambali be tujya twumva ku maradiyo atandukanye, ako gatsiko muli make kagizwe N'IBIGARASHA. Agatsiko kaduhira gusaaaaaaa... Uzi ya sazi ikuduhiraho igenda igaruka kugeza aho igwiliye hasi, ngibyo iby'agatsiko k'IBIGARASHA.

  • #19

    Mwenesebahinzi. (mardi, 16 août 2011 15:23)

    Zelote Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee Igihe koko kirageze ngo abasomye berekane koko bize. Ibyo guceceka, na Ndiyo Bwana n'ababyeyi basigaye mucyaro wemwe na mayiyibobo barabishoboye ntabwo bibereye umuntu ufite Degree Bwana!!! a person who went to univesity means a person who can reason and make a decision. He must a person see who those uneducated can see. it means a person who cam lead others and liberate them when necessary. If to go to University means that you can led by and dictated by a blind person like Kagame and Ibingira then means that Kagome is right when he says that the stupid or idiots are among educated ones. It is sad when your mother, father, sisters, brothers, uncles, and others friends and compatriots see you carrying a briefcase going to University and when your finish your degree, Master. or even PHD, you can not be able to show where things are going wrong. Jesus talked about Salt and light. Educated people are supposed to be salt and light of the people. One purpose of salt is to make food test good but most important use of salt from long time is to preserve. What are you who are educated (as the salt) are going to preserve if it is not freedom, liberty,right etc. You are the light because you red those book, you are trained on how to make resolutions, how to lead, manage, etc but how will you shine if you put that light under the table because you are afraid of being killed!? You will be killed too. Remember the Rwandan proverb which says that "Ntaw' uwongera Umwanzi" or "uwongra umwanzi Amara Inka". Murikigihe mwabonye ko ntamwana warubanda rugufi ushobora kubona akazi kdi namwe muzi neza ko abakabona ari abana ba Ibingira na beenewabo kdi muzi neza ko batanabbarushaga mwarabetse bakopera n'amazina yanyu none ngo nimujye kubagara ibijumba bitanahari kuko imirima nayo bayigabije. Rubyiriko rwa Univesity, tubatezeko kutwereka inzira. Uwababeshya nuwavuga ngo Kagome n'abingira ntabazuyaza kubacamo ibice, no kbazanaho iterabwoba. Ashobora no kugerageza kubarasa. Mugomba kutitatanya mugashyira hamwe, niyica batanu murimwe azaba arimwe banyuma yishe( kdi ntano gupfa kwiza kurenze uku kuko amaraso yabo azibukwa imyaka yose kubantu nk'abantu bitangiye abandi) murwanda kuko abaturage natwe tuzafata abazaba barashe. Nibitaba ibyo azakomeza atwice twese urucogocogo.
    Otherwise education which does not mean to rise on occasion and lead others and respond to the call of your people is useless. Let us see if really we have educated people in our university or otherwise you will be in accord with Kagome in suppressing your rights.

  • #18

    Nzabandeba (mardi, 16 août 2011 14:51)

    Zelote sigaho, Zelote sigaho, Zelote sigaho, Zelote sigaho, Zelote sigaho , Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho Zelote sigaho. Twaragutegereje twaraguhebye, izo nama zawe zitagira ibikorwa ntacyo zimaze, uzihishure ari wowe abantu bajya inyuma. Uko waba uri kose, waba uri mu Rda cg mu mahanga, waba ufite bene wanyu cg ari ntabo, ufite motivation tutazi ariko twagerageza kwibwira. Ibitekerezo byawe biraflowing pe,ariko byuzuyemo gushukana. Ninde wakwemerera, abo banyeshuri se uvuga ni nde udashaka kubaho? Kagame nategeke, icyo nzi nuko igihe cye kizaza nawe agende nkuko nabandi bose bagenda, ariko uburyo ubishakamo bwo kudutwara ubuzima...ahaaaa. Erega menya ko nubwo nahaguruka nkaraswa ndi uwa mbere,ntawe uzamenyera umuryango,kandi nubwo mwasigara munyibuka uwagiye aba yagiye!!
    Komeza ugerageze, njye ntaho nzajya, nzategereza uwo amasomo yawe azafata,ubwo nibicamo nzabona izo mpinduka zibaye.

  • #17

    Kampala (mardi, 16 août 2011 14:20)

    Ariko sha zelote ko ari igicucu yibwirako nur cyangwa ayandi tutashyizeho ubuyobozi twizeye. Azaze arebe abayobozi bose b'ibyo bigo,abakozi bose cyangwa komite z'abanyeshuri bashyirwaho ni abizewe gusa. Turabizi bene wanyu ntidushobora kubashyiraho nimushaka muziyahure

  • #16

    kagerigeri (mardi, 16 août 2011 13:30)

    Nostaligie irabishe peeeeeeee! nostaligie y'igihugu mwasize mucyujuje amaraso irabamaze!!!!!! None se ko ndeba uvuga ngo mwari urumuri n'agakiza ka Rubanda, urumuri mwatanze ntirwagaragaye? Twararubonye 59,62,63,73, 94 ubwo se uragirango urabwira abana bavutse ejo? Turabazi ibyo mwakoze byaragaragaye none mureke abashaka kubaka igihugu bubake kuko mwagitaye ari amatongo none mubonye gitekanye gisa neza iterambere ryiruka uti tubisenye? Ariko kweli, gusenya bibaba mumaraso. Ngaho se bashuke babikore turebe uko bigenda? ubwo sha amata kagame yabahaye muri girinka abateye umurengwe none dore da, Kagame ariko mumuteye hejuru sinamwishima hejuru ariko namubwira nti: dore inyiturano y'umuhutu hama hamwe". Ariko ntacyo nubwo ntari umwe muri mwe ejo tuzahurire kuri rond point(ubu basigaye bahita kuri bose babireba) maze mbafashe gusenya kuko aribyo mushoboye ariko no kubarasa nzabikora kuko ntimuzancika. Bye kigoryi Zelote dore nyoko na so barapfushije.

  • #15

    Urwandiko rugenewe LONI (mardi, 16 août 2011 13:17)

    nje nakwisabiye gukora inyandiko yo kohereza muri loni n'indi miryango yita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu n'abayobozi b'ibihugu byose abanyarwanda babyifuza tukayisinyaho!
    Waba uyigezehe Bwana ZELOTI????