dim.

14

août

2011

Ujya kwica ubukombe arabwagaza : Aho uru ruzinduko rwa Kagame i Paris si intangiriro y’ amaherezo ye ? Cyubahiro Constantin.

"Notre ami Sarkozy est-il devenu fou ?" dixit Kadafi.


Hano mu Bufaransa haravugwa cyane uruzinduko Perezida Paul Kagame azakorera i Paris taliki ya 12 n’iya 13 Nzeri 2011. Ubu Abanyarwanda benshi bari mu Bulayi bayiraye ku ibaba ngo bazaze kwigaragambya bamagane umwicanyi Paul Kagame n’Agatsiko ke bigaruriye Urwanda, bakarusahura bakarweza, bagahindura abenegihugu ingaruzwamuheto , bagahora baragije abaturage imbunda, bakabahindura nk’ibihungetwe bitakigira umutima mu gitereko ! Italiki yo kwigaragambya iracyagibwaho impaka, ngo ishobora kuzaba le 12 cyangwa le 13, ubwo icyemezo nikimara gufatwa tuzabimenyeshwa.

 

Si Abanyarwanda gusa bashishikajwe n’uru ruzinduko rwa Paul Kagame i Paris. N’Abafaransa batari bake barangije kumutegurira « Un sérieux Comité d’accueil » ! Mu by’ukuri Abafaransa babanje kwamagana uru ruzinduko rw’uwo bita « le Dictateur Paul Kagamé », ariko muri iyi minsi bahinduye imvugo, barifuza cyane ko aza kugira ngo bamubwire uko bamuzi « noir sur blanc » ! Abafaransa bo bazwiho kutaripfana, ntibazazuyaza kumuzibura amatwi !

 

Dore zimwe mu mpamvu nsanga ko abantu bagiriye Kagame inama yo kwitabira uru ruzinduko ari abatamwifuriza icyiza :

 

(1)  Kagame ni we muperezida w’Afurika wanzwe cyane n’Abafaransa kurusha na Gbagbo na Kadafi !

 

(2) Kagame na Minisitiri mushya w'Ububanyi n'amahanga Alain Juppé bangana urunuka mu buryo buzwi na bose, kandi tuzi ko uyu Alain Juppé ariwe « l’homme fort » w’iyi leta ya Sarkozy.Icyo yanze ntigikorwa, uwo yise umwanzi amahanga aramurasa byanze bikunze.

 

(3) Haut commandement y'ingabo z’igihugu Ubufaransa ifitanye amasinde akomeye na Kagame: bamubonye urwaho sinzi icyo bamukoresha.

 

 (4) Abanyapolitiki benshi bakomeye , de gauche et de droite, bahuriye ku ngingo yo kwanga Kagame kuko bamuzi nk'umwicanyi kabuhariwe, bakaba badashobora kwihanganira ko afatwa nk'umushyitsi muhire ku butaka bw'Ubufaransa. Hazavamo bamwe batere hejuru bati uyu "mwicanyi umwanya we uri muri gereza!" Kagame abe abyiteguye.

 

(5) Kagame yishe Abafaransa, si ba bapilote batwaraga Habyarimana gusa , hari n’abandi yiciye mu Rwanda;  kandi tuzi ko icyo cyaha nta mutegetsi w'umunyafurika wagikoze wakibabariwe ! Amaherezo Abafaransa barakubikira bakagucakira bakagushyikiriza ubutabera. Kuri iyo ngingo Gbagbo yabera Kagame icyitegererezo !

   

 (6)Abafaransa batunguwe na revolisiyo ziri kuba mu bihugu by’Abarabu ( Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Madame Alliot Marie, yarabyishyuye!) ku buryo ubu biyemeje guhindura politiki, bakaba batazongera kurebera Abanyagitugu bica abaturage : igihe Sarkozy yabivugiraga ku mugaragaro le 14/7/2011 yatekerezaga na Paul Kagame !

 

 (7) Abafaransa ntibakunda gusuzugurwa : Kagame ni we muperezida w’Afurika wabagaraguye mu byondo izuba riva : aca ururimi rw’igifaransa mu Rwanda, yirukana Ambasaderi w'Ubufaransa nk’uwirukana imbwa, akoresha imyigaragambyo yo kubatuka no kubaha induru….Niba Kagame we yaribagiwe ibyo byose ,Abafaransa bo babika kure.

 

  (8) Abafaransa bafite uburenganzira bwo kurengera inyungu zabo aho ziri hose ku isi, ndetse no mu Rwanda : Kagame yabangamiye inyungu z’Abafaransa mu Rwanda, bamburwa ibyabo, amasosiyete batanzemo amafaranga menshi « arayabohoza » ayagira aye ku giti cye cyangwa se ayihera abandi bambuzi! Ibi si bya bindi by'igisiga cy'urwara runini kigera aho kikimena inda ? Kagame yihinduye Kibihira wa wundi ukunda gukorogoshora cyane, aho ntiyararangije gukorogoshora n'ibizamukoraho?

 

(9) Kagame yagize uruhare rukomeye mu gutera jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 agamije kwifatira ubutegetsi gusa, arangije ibyaha bye abigereka ku Bafaransa, n’ubu baracyarakaye. Raporo Mucyo na Raporo Mutsinzi zuzuye ibinyoma biteye isoni ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, zikanashinja Abafaransa uruhare muri jenoside ni inyandiko zizahoraho : scripta manent ! Zigamije kwanduza isura y’Abafaransa mu ruhando rw’amahanga, zikabagaragaza nka « un peuple d’assassins », kandi bo bazi ko aribo bari ku isonga mu kubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu : Aha Kagame yageze kure cyane, Abafaransa ntibazabura kubimuryoza, bitinde bishyire kera.

 

(10) Abafaransa barangije gukorera Kagame « Dosiye » bayishyikiriza Ubutabera. Ku batabizi, iyo umuzungu yarangije kukugeza imbere y’inkiko kandi koko atakubeshyera warakoze ibyaha, ibyawe aba yabirangije ! Inkiko z’ino aha si nka ya Gacaca « ishinja abere,ikeza abicanyi » bitewe n’uko Kagame yaramutse ! Kagame n’ibyegera bye by’abasogosi bari bakurikiranywe n’umujuji witwa Jean Louis Bruguiere, ubu dosiye ikaba iri mu maboko ya mugenzi we witwa Trevedic ni icyo bita « Bombe à retardement » : igihe ni igihe yaturika ! Nta n’icyemeza ko itaturika le 12.09.2011: Kagame agafatwa, Agatsiko ke nako kagatabwa muri yombi !

 

11) Abategetsi b’Ubufaransa bazi Kagame, ndetse baramuzi kurusha uko yiyizi. Bazi amavu n’amavuko ye, bazi uko yabayeho, bazi uko abaho, ntibayobewe uko aryama n'uko abyuka; bazi abo bavugana, bazi n’ibyo avuga. Bazi amanyanga ye, bazi ibyaha bye (Crimes) bitagira umubare yakoreye mu Rwanda, Kongo n'ahandi ! Niba biyemeje kumwakira mu gihe n’ibihugu yitaga incuti ze magara (USA, UK) bitakimucira akari urutega , ararye ari menge !

 

 

Na kadafi yari yarakoze ishyano yica Abafaransa(Attentat de Lockerbie, attentat contre le DC-10 d'UTTA en  1989). Nyamara dore byose yatangiye kubyishyura akubutse mu ruzinduko i Paris! Yatanze urwaho ubwo yiyemezaga kurasa abaturage bigaragambyaga !

Ni uko rero niba Perezida Sarkozy n’abajyanama be, bemeye ko umwicanyi ufite amaraso ajejeta ibiganza aza i Paris, bakamuzingurira Tapis rouge, hasigaye amezi make ngo habe amatora ya perezida wa repubulika, ni uko barangije kubara neza inyungu ikomeye bazabikuramo :

 

 

(1)Simpamya ko bashishikajwe n'inyungu zo mu rwego rwa "économie",  icyo bashyize imbere ni inyungu za politiki.

 

(2) Barashaka ko Kagame ajya ahagaragara bose bakamubona, ibitangazamakuru bikamuvuga uko ari bitamunonera, maze n’abaturage bose b’Abafaransa bakabona uwo mugabo w'umwirabura wigize intare batinya;na ba bandi yahekuye bakamwibonera n'amaso yabo, yenda bakanatobora bakavuga umujinya bamufitiye  (préparation de l’opinion).

 

(3)Barashaka ko avugira ku mugaragaro , akivamo nk’inopfu, akavuguruza ibinyoma biri muri ya maraporo yombi aharabika nkana Abafaransa, amagambo ye agafatwa mu byumwa. Bitihi se akivugira ubusa (discour vide) nk'uko yabimenyereje Abanyarwanda, Abafaransa bazwiho guha agaciro abayobozi bazi ubwenge, bagahita bamubonamo umusilikari w'injiji uzi kwica gusa, bakamukuba na zero kandi bakabimubwira!

 

(4) Barashaka ko ahimbarwa ( dore ko azi kunyurwa manuma !)akemeza ko Abafaransa batigeze baba abanzi b’Urwanda ( kandi koko ntibigeze banga Urwanda) hanyuma akemeza ko aje gutsura umubano mwiza n’ubufaransa (simbona ikindi yavuga ko kimuzanye ino !)

 

(5) Barashaka ko arya iminwa akabura uko asobanura impamvu yishe Abafaransa yarasiye mu ndege ya gisivile yari itwaye perezida Habyarimana, akabura n'uko asobanura ukuntu yarigishije indishyi zari zigenewe abo mu miryango ya ba Nyakwigendera, baguye muri iriya ndege !

 

(6)Barashaka ko asobanura ukuntu atari igikoko , we utinyutse kuza i Paris asize mu buroko umubyeyi Victoire INGABIRE n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na we, akaba yarabageretseho ibyaha batakoze kugira ngo abone uko ahonyora uburenganzira bwabo!

 

(7)Barashaka kumwereka ubuhangange bw’igihugu cy’Ubufaransa, kugirango amenyereho ko we ubwe ari « un petit mauvais président, d’un tout petit et pauvre pays », maze ibikabyo byo kwiyita  "l’homme fort" abishyire hasi, na rya terambere yiratana ngo yazanye i Kigali abone ko ari ubuhendabana, mu gihe Kigali ubwayo irutwa n’Akagari kamwe ko mu cyaro cy’ uBufaransa !

 

Ibyo byose namara kubyumva azataha i Kigali ,acishe make, ategure amaherezo ye ! Ndamwifuriza kutazagera aho Kadafi ageze, dore ko na we byamubayeho akubutse mu ruzinduko rw’akataraboneka i Paris. Avuyeyo , ntihashize amezi make Kadafi agatera hejuru ati “ Mon ami Sarkozy est devenu fou” ?! Ubwo ariko ni amabombe y’indege z’intambara z’Abafaransa yari amugeze ahaga! None ubu “Le Guide suprême » asigaye yituriye mu mwobo nk’inturo.Harya Kagame uyu azabe arusha Kadafi ubuhangange n'ubwenge ?

 

Umwanzuro


Muri make, ari amahitamo, ndi Perezida Paul Kagame, nafata icyemezo cyo kutajya mu ruzinduko i Paris le 12 Nzeri 2011. Gusaba uwo wimye ni byo kimwe no kwima uwaguhaye : byombi ni ibitesha agaciro ! Niba Kagame agifite abajyanama, nibongere bakore inama kenshi , bige neza ibya ruriya ruzinduko. Nibibuke uko yihenuye ku Bufaransa, ariko cyane cyane barebe uko bafashe nabi abaturage b’Urwanda : Urubanza ruzacisha Kagame umutwe ni urwerekeye ubugome akomeje gukorera Abanyarwanda guhera mu 1994 kugeza ubu.  N'Abafaransa ni cyo bamushinja, we akaba yaranze kwisubiraho ! Kagame n'abajyanama be nibasanga ari ngombwa kujya i Paris, azafate indege nk'uwiyemeje guhakwa ku umurusha amaboko bityo yitegure ko hari  ibintu bibiri atagomba kuzaca ku ruhande , akazabitangariza ku mugaragaro i:

 

(1)Ko asabye imbabazi Abafaransa bose cyane cyane abo yahekuye kandi ko yiteguye gutanga impozamarira zikwiye.

 

(2) Ko yemera gushyira mu bikorwa mu Rwanda « IMPINDURAMATWARA IDASESA ANDI MARASO » nk’uko Zelote Mahoro aherutse kubimugiramo inama, kuri uru rubuga mu byo yise « Amabanga 77 ya politiki ».

 

Icyo gihe Abafaransa bamutega amatwi yenda bakanamushima, bakamwongerera indi minsi (sursis) yo kugerageza amahirwe ye ! Naho ubundi, iyo bajya kwica ubukombe barabanza bakabwagaza, barangiza bakabukubita ubuhiri mu mutwe, bagapfunya, bagashyingura cyangwa bagaterera mu nyanja ! Isi igakomeza ikazenguruka ! Aho ntibwakeye bikongera bikaba ?

 

Cyubahiro Constantin, Paris.

 

 

 

Commentaires : 142
  • #142

    okap olivier (vendredi, 12 août 2016 11:41)

    mwabaterabwoba mwe mwirengagije ko urwanda ari intaho y'imana mujye muvuga ibyo mwasubiramo kuko aho tugeze ntago araho kudutera ubwoba murebe ibyacteza imbere muve mu iterabwoba.

  • #141

    Chouchou (vendredi, 09 novembre 2012 11:54)

    ariko se nkuyu wiyise Cyubahiro Constantin koko ubu ntiyitesha agaciro?Umuntu akandika page yose ibintu bidafatika agashyira hariya ngo YARIZE? Genda Rwanda wararumbije!

  • #140

    Gasamagera (lundi, 22 août 2011 20:28)

    Ariko ariko !!!!!
    Birababaje kubona abantu bagitekereza gutyo mul'iki kinyenjana tulimwo kabisa,ubu se ko muvuga ngo ntibizashoboka ko President KAGAME yavaho !!!Ingoma zose twabonye ntayo ndabona imeze nkiyo Mzee Kinjana akorera abanyarwanda kuko ibi twarabishyatse kenshi tukabibura,ariko hageze aho muvuga ubusa,icyo nzi neza nuko azakora uruzinduko rwe neza arurangize n'amahoro hanyuma yitahire mu rwanda amahoro namwe uko muzaba mwaje niko muzasubirayo uko nyine muvuze induru pour rien hanyuma mutahe.
    Bienvenue President KAGAME en France turahari tukul'inyuma twese,
    U re welcom President KAGAME

  • #139

    kagaju (lundi, 22 août 2011 20:21)

    ALIKO BURYA UWAROZE ABAHUTU NTIYAKARABYE. CYUBAHIRO CONSTANTIN UBWONKO BWE BWUZUYEMO AMABYI GUSA. NGAHO KOMEZA UBWIRE BENE WANYU IBYO BASHAKA KUMVA . NTIMUKAROTE IZUBA RIVA.NIBA WIBWIRA KO FRANCE IZAGARUKA KONGERA KUBAFASHA KWICA ABATUTSI USUBIZE AMERWE MW'ISAHO. FRANCE IKIMWARO IFITE MU RWANDA NTIKIZIGERA GISHIRA.NGAHO NAWE ALAIN JUPPE KAGAME AMUSANZE IWABO ATI REKA MVANEMO AKANJYE KARENGE. NTAYINDI MPAMVU NI UKO ATATINYUKA KUMUREBA MU MASO. GENDA WIBERE UMUCROCHARD I PARIS UREKA KUNYANAYEMBWA WANDIKA IBITAGIRA AGACIRO.

  • #138

    Gasha (lundi, 22 août 2011 18:42)

    Njyewe ndasanga Kagame yibagirwa vuba cyane. Agasuzuguro yagiriye abanyarwanda n'abanyamahanga akurikiranye inyungu ze birenze urugero. Yego hari ibyo yakoze yatumwe nabyo adashobora kubabarirwa ariko ibyo yakoze yabigambiliye birerkana ko nta muntu umulimo. Mbese ni inyamaswa inywa amaraso y'abantu kugirango yishimishe nka nyirakuru Kanjogera. Inyamaswa lero nka we ni ukuyireba abahanga bakayiga bakayimenya kugirango bazayigenere uruyikwiye igihe nikigera. Ntabwo nshidikanya ko ubujiji bwa Kagame aribwo butuma yitabaza inkota igihe cyose yikanze uwo batavuga rumwe. Erega kuyobora ibiremwa-muntu bisaba ubwenge kimeza bwungirijwe na sciences dukura ku bahanga batubanjilije.

    Ubundi umutegetsi ntiyishyiraho, ashyirwaho n'abaturage akaba ari nabo bamuhindura bibaye ngombwa. Kagame lero ntabwo tuzi aho yize amashuli mato, ayisumbuye, ndetse na Kaminuza. Niba hari uwo bajyanye kw'ishuli mbere y'uko yiga gusogota inzira-karengane z'Abaganda azatubwire ibigo yizemo. Ntawuyobora abantu nk'amatungo! Niyo mpamvu umuntu nk'uriya ufite amaraso ku biganza no mu bwonko bwe, akwiye gufatwa n'ubutabera kuko ntaho ataniye na Bin Laden. Nawe se yicariye amagufa y'ibieremwa-muntu bitagira ingano, yarimbuye imbaga, hanyuma ngo ni Perezida! Afite umutwe vide, yewe n'ingufu mu mitsi ntazo yigilira kuko njyewe ngereranije afite 1m95, yagombye kuba afite nibura 95 kg ariko kubera ko ari kw'isonga byagombye kuba nka 115kg. None se ko mbona asa nk'aho ari malnourri, niba ari byinshi ni nka 62kg; aho arasinzira cyangwa ararwaye? Yaba lero arwaye iki? Ni iyihe nzoka imusahura ibyo yariye, aho agira appatit? None yaba adasinzira kubera ibibi yakoreye rubanda? None se buriya azagarura ubuyanja agire igihagararo niba adasinzira? Inyamaswa nk'iliya lero ishobora kwanduza izindi basangira ndetse n'abantu. Yagombye kujyanwa aho yateganilijwe, akabazwa, akicuza, akaka imbazi cyangwa akiyica.

    Naho kubyerekeye uruzinduko rwa Kagame mu Bufaransa, aratinyuka! Umujyanama we Kouchner yaba yaramuroshye aziko ngo n'Ubufaransa bushobora kuvoma aho Abanyamerika, Abongereza bavoma? Ububiligi bwo bwifashe k'umunwa kuko bwari bwarahimbajwe n'uko umwanzi wabo Mobutu yirukanwa bugasubirayo, Kagame ati: ni Bush pere, Bill Clinton, Tony Blair n'abandi mwe simbazi! None se mama Kouchner yasangaga Ubufaransa bwajyayo mu mwanya w'abaturanyi babo basigaye bimera isazi mu maso? Ariko Kouchner azi kuviringa, asigaye kujya kwikorera imifuka ya gasegereti, coltan, etc. ngo yerekane zele! Ndangije ntangaza ko Kagame adatekereza, ahubwo ko ananiwe kandi ko yabuze aho yapfunda umutwe. Ikibazo lero ni uko habuze n'uwamuheza hanze ngo ajyanwe La Hague, buriya habuze n'umwe waba afite intoki zera, wamuhigika kugira ngo abaturage bahumeke? None kujya m'Ubufaransa byazamuviramo kwaka ubuhungiro? Wait and see.

  • #137

    mupenzi (lundi, 22 août 2011 18:15)

    KO mwanga president twitoreye murashaka ko toyoborwa na nde? ese aba presidents mamubanjirije nide mwtangaho urugero wayoboye abanyarwanda neza kumurusha, erega maca umugani mukinyarwanda ngo hakosa uwakoze, amakosa abaho nawe yayakora ariko ntamupresident nanubu uramurusha kurenganura abanyarwanda kandi atajyendeye ku bwoko.

  • #136

    Nanjye mfite amaso ya kureba (dimanche, 21 août 2011 09:25)

    Nyamara ibintu bigeze iwandabaga.(birashyushye kdi biraryoshye minakwambiya!!) nkunda amagambo ashyushye nk'aya.

  • #135

    Mutarutwa (samedi, 20 août 2011 20:56)

    NONE SE IBYO MUVUGA KO KAGAME BIZAMUBERA BIBI MU BUFARANSA,MUBIFITIYE GIHAMYA? CYANGWA NI BIMWE WUMVAKO UMWANZI WAWE NTA CYIZA NA KIMWE CYAMUTURUKAHO. UBU SE NIBIRAMUKA BITABAYE, MUZABYITWARAMO MUTE.

  • #134

    Kamembe city (jeudi, 18 août 2011 20:16)

    Muraho basomyi!ko mbona benshi muvugira ubwoko bwanyu aho mubona ubwiyunge buzashoboka!?mumenyeko impande zombi habaye amarorerwa yatumazeho abacu,munazirikaneko gupfusha umubyeyi cg umuvandimwe,inshuti bibabaza.ninde utewera ko mrnd yamaze abantu?ninde wahakana ko fpr nayo yamaze abantu?utabyemera asome maping report,fpr iregwa ibyaha 600 nyamara bagosora tubeshyera ko yateguye genocide aregwa ibitarenze8.muzabaze ibya kibeho,gakurazo,kanama(gisenyi) nahandi.natwe hano kamembe muri cité baribagiye kudutsemba dukizwa nabazungu bomuri droit de l'homme.inkotanyi zarashe umusigite wahitwa kamashangi maze bucya badushinja guhisha interahamwe.batujyanye kukibuga cyumupira byarangiye benda kutwica abazungu baba baraje ntibyaba bigikunze.nyamara ubwo bakiza baradushimye cyane ngo ntitwakoze genocide nkabandi.uwavuga ibya mukotanyi nibyinshi kandi bibi.gusa mugiswahili baravuga bati"aliye ju mungoje cini n'aliye cini mungoje ju.bivugango.urihasi amaherezo nukujya hejuru nurihejuru amaherezoye nuk ujya hasi.fpr ntizamenya ukobigenze ndabarahiye

  • #133

    uzabaze (mercredi, 17 août 2011 11:33)

    erega uyu arihandagaza ngo u rwanda bararwubatse, ubanze urebe iyo nzu ya kagame ubaze niba icyo kibanza yubatsemo ari icye? ubaze niba yarakiguze? utekereze ku mafaranga yu rwanda aha muramu we wo kwa murefu ngo agure inganda zose zi byayi. ubwo rero ngo mwubatse igihugu? ibyabantu bahunze mu bituyemo imyaka 17 kubaka ibyanyu byarabananiye muracyabahimbira ibyaha ngo mukunde mu bigumemo. ngaho mugubwe neza nibyabandi muganjemo. ariko niyo mwasiga ibibanza ntacyo bazongera babyubake. nabwiraga uyu muntu wihaye kuvuga ko kagame yubatse inzu nziza mu mujyi. ajye atekereza mbere yo kuvuga.

  • #132

    kagerigeri (mercredi, 17 août 2011 07:59)

    Ariko ariko Imana irarema!!!!!!!!!!??????? mwasabye Imana ikongera ikabaremera inda nziza(abahutu) dore ibi byose muvuga ni ayanda!!!!!!!! ibyo mwasahuye mukabihungana byabashizeho none nostalgie y'igihugu mwasize ari amatongo irabishe!!!!!! none mubonye gitekanye abanze kubafasha kwica KAGAME ari kubagabira inka ngo bagire agaciro none mwebwe murashaka kubibambura. Nzabandore ni umwana w'umunyarwanda. Ariko uwabasabira ishyamba muri congo mukajya guhingira izo nda ko wenda zakuzura tukagira amahoro?

  • #131

    # 130 (mercredi, 17 août 2011 01:03)

    IYI MVUGO NIYO IZATUMA U RWANDA RITAGIRA AMAHORO

  • #130

    Munyarwanda (mardi, 16 août 2011 17:08)

    Kuri komera munyarwanda
    Erega icyo ntakubwiye nari nzi ko uzi ni uko mwasize urwo Rwanda muwita urwanyu. Uribuka induru, imiborogo, inkongi, imirambo hirya no hino mwasize? Ibyo byose nibyo bituma mucika ururondogoro ngo mubizimangatanye ariko nawe arabizi ko ntawe usiga ikimwirukamo. Nose ntimwasize musahuye musheke byose, none bimaze kubashiriraho murasabiriza kurusha uwo muvuga usabira igihugu ngo bene wanyu mwasize amara masa mwabisambo babone uko bavurwa. Muramuhora se ko yashyizeho mitiwele abantu bakaba bavurwa ntacyibazo, cg ni uko ntaringaniza mumashuri nkuko mwari mumeze. ni mwirire utwa mwene madmu mwicecekere ahubwo Kagame yabagiriye neza bamwe murimwe nimwari buzapfe mugeze ibwota masibi. naho kumwakira, natwe tuzaba duhari kandi muzasakuza bipfe ubusa tapi rouge irambuwe, Polisi ibashushubikanya hari aho mudashobora kurenga, mbega agahinda!!!!!! uziko muzasarara ni uko nyine muvurirwa abusa n'aho ubuntu ni ubwo uguha agaukunda. Ndagirango Kadi kwibutse ko perizida w'ubufaransa ariwe waje bwa mbere mu Rwanda. komeza wihangane ndabizi ko bitoroshye ariko niko bimeze.Na nyina w'undi abyara umuhungu, ibya rubanda nyamwinshi byrarangiye kandi ubwinshi bwabanyamufuti/amafuti ntibiyabuza kubayo.

  • #129

    Sobanura (mardi, 16 août 2011 13:56)

    ESE IYI FOTO YA SARKOZI YABA YEREKANA KO ABO BAMUKIKIJE ARI ABASAZI Cg SE INJIJI?

  • #128

    Katoyi (mardi, 16 août 2011 12:38)

    Hari uwakomoje kuri Mugesera na Nkuriyingoma muri izi comments. Ni urugero rwagaragaza uko ubwiyunge bumeze kandi ubona nkuriyingo agifite ipfunwe ry'ukureba hafi mugihe we nabagenzi be bakinaga iyo mubushorishori bagahemukira urwanda batiretse. Ahubwo iyo wumvishe ubwoba avugana wagirango ari muri fpr. Kimwe n'andi bose igihe kirageze ngo ushyushye akomeze ashyuhe n'ukonje akomeze mu bukonje. Ibyo gupfana umuzungu kabone n'ubwo akomeje kuduteranya tubireke tuhagarare ku karanga k'umunyarwanda nyawe. Urwanda ruzadamarara rukize abantu babiri:
    1) intagondwa z'abahezanguni z'abahutu n'abatutsi.
    2) indyarya z'abahutu n'abatutsi

  • #127

    kigali (mardi, 16 août 2011 08:54)

    Mwa ba tutsi mwe baba heza nguni ubwo ubwo bwirasi bwanyu ntago mububona ???? aho mwiciye abahutu koko ubwo ntimurarekeraho ;
    Kagame tuzamutera amagi mu maso i Paris

  • #126

    Komera munyarwanda (mardi, 16 août 2011 00:21)

    Subya di. Uri umunyarwanda na njye ndi we. Ayo mahanga mwicara munenga se, ko yabatunze, akaba adutunze, murayahora iki? Sinari nzi ko umuntu ashobora guteme ishami yicayeho.
    None se ko abo bafaransa bari bashyigikiye abo wita abanzi, nka Kagame agiye kubareresaho mugabuzi agiye gukorayo iki? Mbega kutamwara ?
    Ibihe biha ibindi. Tuzamwakiriza impundu za bihehe.
    Ubundi ugire isoni ahubwo. Twe tuzatanga amafaranga yo ku mufuka wacu.
    - Ntayo tuzaba twasahuye mu bakene tumaze gusenyera amazu,
    -Ntituzaba twayavanye mu byo twahuguje abari inshuti zacu tumaze kubamenesha,
    -Ntituzaba twayavanye muri cyamunara duteje imitungo y'u Rwanda tuyiha abanyamahanga,
    - Si ayo tuzaba twanyunyuje mu bacuruzi, mu barimu, mu basirikare b'i Darfour, mu ma bourses y'abana b'u Rwanda tubabuza kwiga, ...
    - Si amibano, si amahuguzanyo, si amasahurano, ....

    Mwa bisahiranda mwe, uravuga ngo nta bwenge tugira ! Icyo wita ubwenge se, ni :
    - ukunyunyuza imitsi abo ushinzwe gutunga?
    - ukuroga no kurogesha abayoboke bawe?
    - ugushora urubyiruko mu bwicanyi?
    - ukugambanira abo mwasangiye akabisi n'agahiye?
    - uguhiga no kubambisha abagutungiye abawe igihe wari
    utabishoboye?
    -ugusogota abakwimanye igihe umwanzi yari agutaye muri
    yombi?

    Ubundi izo nama utugira zo gucunga imitungo yacu, banza uzigire abo bene wanyu urengera. Ntubona ko ababikeneye ari bariya bahoze ari amasarigoma i Bugande, bananiwe kwiga bagahugira gusabiriza no kwiga kwicana... none aho baboneye ibintu umururumba ukaba ubamaze ! Genda rero wigishe ziriya nkandagira zipfanye umukanda muri byinshi.


  • #125

    Umunyarwanda (lundi, 15 août 2011 22:00)

    Abatekereza nk'uwanditse ibi ntabwenge mugira koko, ubu se ko Abafaransa ngo bari babashyigikiye byatumye mutiruka imisozi, mukarya imizi y'ibiti muri Congo, bamwe mukagurisha abana banyu, TPIR ikajyaho bahari, ubuse ni bande bakatirwa n'inkiko mpuza mahanga? Ni bande bahigwa bukware iyo barorongota aho hose? ngo muzamwakira uko bikwiye? Bizatuma se batamuramburira tapi rouge amasaruti agaterwa, naho inkiko zibacira imanza, abafite akazi mwihisha mutaziko ejo muzagasubiraho, ngaho courage rero. Mwakwemeye ko urwango mwabibye, na genocide bamwe murimwe bakoze ntacyo byamariye mukarekera, mukava ibuzimu mukajya ibuntu. Nagirango mbibitse ko hari n'abandi bazaza kumwakira uko bikwiye naho mureke kwihema. Muzategereza indi myaka myinsi, niyo Kagame yavaho azasimburwa n'undi nkawe byibuze imyanka nka 40, mwe muzaba mwaragiye muri maison de repos, nizereko kuri ka CPAS babaha mudakuraho amatike yo kujya kumoka ngo Kagame yaje i Burayi munabikaho utuzabashajisha kuko n'abana banyu umunsi bakuze bakamenya amateka bazabanga, ni abanyaburayi si nkamwe mwuhumwe n'amoko kandi yenda aide sociale izaba itakibaho. Ngiyo inama ya kigabo kuko sinifuza kuzababona muri gare ariho musaziye, kandi dusa kuruhu.

  • #124

    Amata urujeni Jeanette (lundi, 15 août 2011 21:47)

    uruzinduko rwa Kagame i Paris na hano muri Scandinavie tumaze kwitegura bihagije tuzaba duhari. Murabizi ko abantu benshi batuye muri Danemark, Suède na Norvège ni abarokotse ubwicanyi bwo mu mashyamba ya Zaire, kandi uwabishe ni Pagame Paul. Ntabwo yigeze abihaka ni na we mu président wa mbere numvise yitaka ko yishe impunzi noneho ahabwa amashyi n'abidishyi be. Iyaba twazashobora kumutera imicanga muri arya madarubidi cyangwa se ngo tumucire mu maso.
    Abambari be baba ano muri Scandinavie bakicaye ku ruhu batazi ko inka yariwe kera birirwa bisetsa bandika mu binyamakuru ngo Ahorugeze Sylvère nagarurwe mu buroko ngo yishe abantu, bo bakibagirwa miliyoni z'abahutu Kagame na FPR ye bamariye ki icuma kandi bakaba bakica hirya no hino. Ibarwa irimo kuzenguruka mu binyamakuru byo muri Scandinavie yanditswe n'inkomamashyi ya Kagame yitwa Olivier Rwamanywa iteye isoni n'agahinda. Nyagucwa kandi yabonye ubuhungiro muri Suède ari umurundi ariko umujinya afitiye abahutu baba muri Suède ni umuranduranzuzi. Si we gusa wigize umurundi mukuyobya amarari, kuko ni benshi usanga banditse ko ari abarundi, ariko mu biganiro bya politique ugasanga biha gusobanura u Rwanda bityo cya kinyoma kiticara ku ntebe kabiri bakaba baragaragaye. Ubu ya marozi yo kwica abahutu ndetse n'abatutsi basanze barashutswe batavuga rumwe na kagame na FPR abitswe mu barundi. Ubu ambassade y'u Rwanda yatangiye gutanga amafaranga atabarika bayaha abarundi ngo bimuke aho batuye basange abahutu bamereye nabi Kagame na FPR mu rwego rwo kuzabaroga cyangwa se kubarasa. Niba hari umurundi cyangwa se umunyamurenge wimukiye muri komini y'indi ahantu hatuye abahutu intellectuels...murashishoze iryo banga twararimenye. Igitangaje ni uko umurundi ukorera Kagame na FPR iyo muganiriye usanga abaza aho Gasasira Jean Bosco na habineza Franck wa green Party aho baba nkaho baziranye. Si amarozi gusa hari n'abatanga urukundo mu maguru yabo hihishemo imbogo maze bakwinjiramo ikabajomba amahembe. Imitego ni myinshi nimwirinde.
    Association yitwa Imanzi ishinzwe abakobwa ba Mpambara Innocent uvuka i Cyangugu ntimuzayitabire kuko ikorera muri ambassade kandi igitangaje ni uko abo bakobwa bafite asile politique kereka niba nyina yarababwiye ko ntaho bahuriye na ....ko ari ba nephews ba Kagame n'agatsiko ke.
    Ibyo ariko ntibitere ubwoba ababa muri Scandinavie kuko n'ababa muri Afrika nta bwoba bafite. Nyamwasa na Karegeya na Théogège Rudasingwa ntibasinzira neza nta nkomyi cyangwa se Ndabaga wacu Ingabire Victoire? Duhurire i Paris twereke uriya mwicanyi ko isi yose izi ibyo yakoze ndetse n'ibyo akomeje gukorera abanyarwanda.

  • #123

    Jack (lundi, 15 août 2011 21:44)

    Semandwinga uri semandwinga kweri nkubu untukiye iki ? Mvuze uko mbona ibintu kuko tutabyumva kimwe uhisemo gutukana gusa ntibimbuza kukubwira ko inda nini yishe nyirayo kandi umenyeko rugigana areba inyungu ze ntakiza akwifuriza nkubu amenyeko ufite imyumvire imeze gutyo niwowe yakwifashisha mu gutsemba bene wanyu ngo aragushukisha za Democratie ese nkubaze utegetse igihe kirekire abaturage bakabaho neza nkuko Kadhafi yabikoze byaba bitwaye iki cg wifuza uwayobora igihe gito ariko agasahura igihugu abaturage bakicwa ninzara nibyo ushima?

  • #122

    Muragahorana urugwiro! (lundi, 15 août 2011 20:13)

    #94, urantukira ubusa. Amatora yagenze neza, ndetse yanagenze neza cyane. Ndakubwiza ukuri ko twabereye urugero ibihugu byinshi hirya no hino ku isi.

    Ubu igisigaye, dutegereje kureba icyo uwo twitoreye yatwemereye. Yatubwiye ko ibyo tumaze kugeraho azabikuba kalindwi. Naramuka abikoze, tuzamusaba kongera kutuyobora indi myaka ilindwi.

    Mperutse kumva nyakubahwa Sénateur Mugesera abwira Nkuliyingoma ati: "Inkotanyi ntuzizi. Iyo zikubwiye ko zigiye gukora ikintu ziragikora. Inkotanyi ntizibeshya".

    President Kagame rero buriya ibyo yatwizeje azabidukorera.

    President Kagame, oye oye oye!

    Abanyarwanda, oye oye oye!

    Rwanda , oye oye oye!

    MURAGAHORANA URUGWIRO!

  • #121

    KURI 107 (lundi, 15 août 2011 19:08)

    FDLR ni abana bu Rwanda , u rwanda rugomba kumvikana nabo ; uwigeze atera u Ganda ngo kuko abatera u rwanda ariyo baturutse ninde ?????????????

    Icyo u Rwanda rujya gukora muri Congo nugusahuira umutungo gusa nta kindi ;

    Kandi mumenye ko abo kagame ashora imbere ari aba HUTU kugirango bamarane na bene wabo bari mu mashyamba ;
    Iyo tugezeyo dushyira intwaro haso ubundi tugafatanya na bene wacu kuko bari kurwanirira ukuri ;

    Nti mukababashyere ngo na banzi bu Rwanda oya
    Bashaka ko murwanda haba DEMOCRATIE yuzuye

  • #120

    Mbavu (lundi, 15 août 2011 19:04)

    Congratulations kubantu bo muri australia kuba bashoboye gushyiraho friends of rwanda green rikaba ari ishyirahamwe ry abantu bashaka kwifatanya n ishyaka green party no kumvisha isi uko politics zurwanda zimeze . Ni ibyo dushaka naho ibyo kujya impaka kuri BBC Mu mvo nimvano n abashyizwe ku ibere n umuryango ntacyo bimaze Nta gukubita imbwa kandi ureba shebuja . Pressure nikomeze dusobanurire ba rugigana uko bimeze hanyuma nibabakurako amaboko bizaba ari kurundura kukonta support izaba isigaye . Courage

  • #119

    Open (lundi, 15 août 2011 18:53)


    @Jack, Nshuti nibyo Africa izira abantu binda nini but it's really ridiculous and disapointing to get u mentioning Mr. Conman ninda ye mbi n'ubugome yihariye mubantu wumva bateza imbere Africa. Naho barugigana ndabizi ntabwo badukunda namba bakoresha brainless people like your hero Mr. Conman nako Mr.Clean as their proxies to do anything they want! Open up yr eyes freind otherwise you are soon sinking with yr hero.

    Have a look, the world is watching my Dear

    http://www.nzherald.co.nz/world/news/article.cfm?c_id=2&objectid=10743346

    Ciao for now

  • #118

    KURI 107 (lundi, 15 août 2011 18:46)

    None se kuki gouvernement ya HABYARIMANA yo itigeze yitabara kandi inyenzi zayiteye zaravaga muri U GANDA ????

    Nda gusabye unsubize !

  • #117

    SEMADWINGA (lundi, 15 août 2011 18:45)

    jack gicucu ho ibintu bigeze ntabayobozi
    dukeneye muri iki gihe bigize abami bavaho aruko bapfuye nkaho ari abami urwanda ubu rufite abaturage miyoni 11
    umuntu wo gusimbura kagame ntabwo yaburamo gicucu!!!

  • #116

    Jack (lundi, 15 août 2011 18:36)

    Ntakimbabaza nkiyo mbonye abanyafrica batihesha agaciro kubera inda nini ubwo urashyigikira ba rugigana kubugome bafitiye ikitwa umunyafrica hejuru yinda nini yawe nta soni wiyise Cyubahiro ariko ntacyo ukwiye maze kubona ko kugirango africa itere imbere nuko izaturwamo n' abantu nka Kadhafi na Kagame nubwo mbona ko ubutwali bwabo mutabubona kubera inda nini mushyize imbere gusa Mana twifashirize Africa yacu itere imbere

  • #115

    Gasuzuguro Constatin, Paris (lundi, 15 août 2011 17:56)

    Aba bandika amohomvu ninkabanditse k'uruzinduko rwa M7 aherutse kugirira mu Rwanda. Bavuzeko atazahava amahoro n'ibindi byinshi. Impamvu ni uko batifuzaga ko ibihugu byombi byasubirana umubano mwiza byahoranye. ABO NI BABANDI BIRIRWA BATUMENA AMATWI BATUBWIRA KO BAKUNDA ABANYARWANDA!!!

    Uyu nawe rero wiyise CYUBAHIRO ntiyifuza ko Rwanda na France byagirana umubano mwiza. Ubu nawe ari mubashakira ibyiza Abanyarwanda, da!

    Sha, muzajya mwivamo nk'inopfu ndagaswi!

  • #114

    Musomyi (lundi, 15 août 2011)

    Iminsi y'umwicanyo ngo iba ibaze, ngo kuko ibyo akorera abandi bishobora kumubaho.

    Abanyarwanda rero, mutegereze muzajya mubona ko abicanyi benshi bagiye bapfa nabi.

    Ese ibi nabyo byaka kumwicanyi iyo ari President? Hahahahaha!!!! Ibaze wisubize!!!! September.

  • #113

    imana niyo nkuru (lundi, 15 août 2011 16:22)

    muhaguruke dusenge kandi dukore kuko ibigambo biraguruka. oremus et laboremus quia verba volant.

  • #112

    @ 111 (lundi, 15 août 2011 15:49)

    Muvandimwe uryoheje ibiganiro tujya tugirira hano kuri le prophete (via the comments)! N'aho ubundi, (mpereye k'ukuntu mbona ibintu) UMUSWA WA MBERE KURI IYI SI NI UMUNTU USHAKIRA IGISUBIZO CY'IBIBAZO BYE MU KWICA MUGENZI WE!
    Ubuse ko KARAMIRA yarasiwe i Nyamirambo, umuti KP yashakiraga GENICIDE yakorewe Abatutsi warabonetse!

    Dore aho nigaramiye!
    Mbabajwe n'umuntu uhemuka kandi yarabyaye!

  • #111

    Unva wiyunviire! (lundi, 15 août 2011 15:26)

    Uyu mubyeyi wacu Paul kagame natwe twese mwibuke ko kuriyisi uko byagenda kose turi abagenzi? Jya nicara gatekereza ukuntu P.k napfa amakofe nigumu azakirizwa nabo amaze kwivugana nkabona bizaba ari so!! Ubu bo bamaze kumenyera ubwo buzima bundi tutazi! nabo ashaka kwivugana azabasangayo!! bavandimwe kibaye Imana izerekana iyo sinena ndakekako ntawazongera kugira ikibi akora kuriyi si! Utapingwa Mze! !jyubitekerezaho Kijana rwose ni Soooo!!

  • #110

    Gacaca courts:Failure, Japanese report (lundi, 15 août 2011 12:36)

    Genocide courts attacked for failure to heal Rwanda's scars

    Rwanda's widely praised community genocide courts, due to wind up later this year, have done nothing to "heal ethnic divisions" and have been used to "bolster government authority", according to a new report by one of the country's leading donors.

    President Kagame's Rwandese Patriotic Front, in power since 1994, has always claimed credit for stopping the Hutu-led genocide. But the President's reputation has lost some of its shine since it was accused of a violent crackdown in the build-up to last year's elections, sending hit squads to assassinate regime critics in the UK and South Africa among other countries

    DUNIA

  • #109

    Ubudahagarwa (lundi, 15 août 2011 10:33)

    Harya ngo nta mu président ufatwa kubera ubudahangarwa! Ibyo byararangiye cyeretse muri Afrika n'ahandi bica abantu nk'isazi. Kadafi nagere i Burayi ngo afite ubudahangarwa. Harya Bashir wa Sudani yahagera. Uherutse kumva basaba Kenya ngo imufate igihe bashir ajyayo mu nama uretse ko i Nayirobi babaye nk'abatabyumva kuera ko nyine Afrika ariko yibereyeho.

  • #108

    NGAHO DA! (lundi, 15 août 2011 10:09)

    http://inyenyerinews.ning.com/profiles/blogs/rdc-fdlr-ikomeje-guhashya-ingabo-za-kagame?xg_source=activity

  • #107

    Kuri Comment 105 (lundi, 15 août 2011 08:28)

    Ndi karaha butaka:

    MMBERE YA BYOSE REKA MBANZE NGUSHIMIRE KUBA WASOMYE COMMENTS ZANJYE, BYANTEYE NANJYE GUSOMA COMMENTS YAWE NDYIRANGIZA YOSE KANDI UBUSANZWE SINSOMA COMMENTS NUMVA ZIDASONANUTSE NGO NZIRANGIZE, IYO MBONYE INTANGIRIRO MPITA MVUGA KO NTAGOMBA KUYISOMA, ARIKO COMMENTS YAWE NAYISOMYE YOSE WATANGIYE NEZA CYANE USABA ABANTU KUTABA ABAHEZANGUNI AHUBWO BAGATANGA IBITEKEREZO BYUBAKA, ARIKO NYAMARA NAWE WASOJE NK'UMUHEZA NGUNI. SINDIBUGUSUBIZE IBINTU BYINSHI: UTI NIBA KOKO MWARAKORESHEJE IMIFUKA 2 MONTHS KUGIRA NGO MWAMBUKE URUZI, MUSIMBURE ABAZIMBABWE MUBIRINDIRO NI IGIKORWA CY'UBUTWALI, ABI SI AMAGAMBO NDAKURAHIYE BYARABAYE, MUMATEKA NTITUZABYIBAGIRWA. NAHO IKIBUGA CY'INTEGE CYA ANGOLA, NABYO SI AMAGAMBO, UBISOME KURI NET BIRANDITSE, WIBUKE NEZA TUKIMARA GUFATA IKIBUGA CY'INDEGE CYA ANGOLA AMAHANGA YARASAKUJE CYANE, UKUNTU TUGEZE MURI ANGOLA, BYABAYE NGOMBWA KO IKIBUGA CY'INDEGE TUGISIGA MUMABOKO YA JONAS SAVIMBI NAWE WARWANYAGA RETA YA ANGOLA SINCE COLD WAR, AKABA YARIYARANANIWE NO GUFATA N'AKALI, TWAMUSIGIYE AIRPORT, AZA NO KWINANIRWA TUKIMARA KUHAVA, ARIKO AMAHANGA IYO ATAZA GUSAKUZA, TWARI KUHAGUMA, TUGASHIRA JONAS SAVIMBI KUBUTEGETSI,

    NB: UTI KUKI MWAGARUTSE IBYABAJYANYE BITARANGIYE: IKI NI IKIBAZO CY'IZA CYANE. IBYO ARIBYO BYOSE NDIZERA KO URI UMUNYABWENGE WIZE. UBUNDI CHARTER YA ONU NTABWO YEMERERA IGIHUGU GUTERA IKINDI, CHARTER YEMERERA IGIHUGU GUTERA IKINDI IYO BIRI MURWEGO RWA SELF DEFENSE (KWIRWANAHO) MUGIHE GITEWE, WIBUKE URWANDA RWAKOMEJE GUHISHA IGIHE KIREKIRE CYANE KO TUTARI CONGO, KANDI NYAMARA TWARI TUMAZE YO IGIHE ! IMPAMVU U RWANDA RWAGARAGARIJE UN SECURITY COUNCIL, NI UKO TWIRWANAGAHO, KUKO UMWANZI YARITEGURAGA KUGARUKA NGO ATERE URWANDA, NDETSE URUGERO RWATANZWE NI UDUTERO SHUMA TWAVAGA CONGO RIMWE NARIMWE. IBI UMURYANGO WABIBUMBYE WAHISE UBIHA AGACIRO NK'UBURYO BWA SELF DEFENSE ( SOMA ARTICLE 51 YA UN CHARTER URARUSHAHO KUBYUMVA). WIBUKE NDETSE UGANDA BARAYIBAJIJE NGO MBESE KO URWANDA RUKURIKIRANA INTERAHAMWE MWE MURAKURIKIRANA BANDE? BAHISE BATSINDWA N'URUBANZA BATEGEKA UGANDA KWISHYURA CONGO INDISHYI Z'AKABABARO, NANUYUMUNOTA UGANDA NTIRARANGIZA KWISHYURA AKO KAYABO. ARIKO URWANDA RWAHISE RUTSINDA RUTABURANYE.

    IMPAMVU RERO YATUMYE TUVA CONGO HABAYE AMASEZERANO Y'UMURYANGO W'ABIBUMBYE, BEMERERA INGABO Z'URWANDA KO ZIZASIMBURWA N'INGABO Z'UMURYANGO W'ABIBUMBYE, KUBURYO NTAGITERO KIZONGERA KUVA CONGO KIZA MU RWANDA, AMASEZERANO YARASIGWE, BIRARANGIRA. KUGEZA UYUMUNSI NTAGITERO KIREGERA KIVA CONGO NGO BATEYE URWANDA. KUBA RERO INTERAHAMWE ZITARARANGIRA MURI CONGO, IBI NTAKIBAZO KU RWANDA, AHUBWO WARIRIRA CONGO , ICYANGOMBWA KURWANDA NI IMBIBI ZARWO! NDAKURAHIYE MUVANDIMWE HARAMUTSE HAVUZE ISASU RIMWE, RIMWE GUSA RIVA CONGO RIKAGWA KUBUTAKA BW'URWANDA, URWANDA RWAHITA RUTERA CONGO UNDER ARTICLE 51 YA UN CHARTER YEMERERA KWIRWANAHO MUGIHE GITEWE (SELF DEFENSE).
    KUBA RERO INTERAHAMWE ZIMERERA NABI CONGO, NTIBIBUZA URWANDA KURINDA IMBIBI ZARWO. NDIZERA KO WUMVISE, MVUZE BUKE WUMVE CYANE, NTAGITERO KIZAVA CONGO NGO KIZE I RWANDA KUKO BIBAYE CONGO YAHABABARIRA KURUSHAHO.
    NIYOMPAMVU MURWANDA BASINZIRA, CONGO BO BAKABA BADAFITE UMUDENDEZO.

    WAVUZE IBYA CHICAGO, IBI NTAKIBAZO, NI BA ISHYIRA MUGACIRO, UBARE ABANTU 20 BIGARAGAMBIJE UBAGERERANYE N'IBIHUMBI BYARI MUNAMA N'UBWUZU BWINSHI BAKIRA KAGAME, NDAKURAHIYE IMYIGARAGAMBYO NTABWO IZAHAGARARA, AHO PRESIDENT AZAJYA HOSE, ARIKO UJYE UKORA IMIBARE NYUMA Y'IMYIGARAGAMBYO WIBAZE NGO ABENSHI BARI ABAHE ?? IBI NI IBISANZWE, J W BUSH WABONYE KO BAMUTEYE URUKWETO MURI IRAQ, KANDI UWARUMUTEYE YARAFUNGUWE, IBI NTACYO BITWAYE RWOSE. WIBUKE IGIHE KAGAME YIGEZE KUJYA BELGIQUE, HARI MURI HIVER, NIBA UTUYE INO AHA MURI EUROPE, URABONA UKUNTU HABA HACONJE, SHA, ABIGARAGAMBYA BAGIYE MURI NEIGE NGO BEREKANE AKABABARO KABO, KAGAME ABANYAMAKURU BAMUBAJIJE YARABASUBIJE NGO, NABABWIRA IKI, NGO NIBAHIBERE (MURI NEIGE) NGONJE BAMPAYE IKOTE RYIZA RY'IMBEHO NTAKIBAZO!!!!!!!

  • #106

    amakuru meza (lundi, 15 août 2011 07:50)

    Njye sinkina Politic ariko analyses zanjye nizo kubaka kandi zirengera bose. Ariko ahangaha ndasubiza cyane cyane comment ya # 75 ,# 45. Mbere yabyose ibyandikirwa kuri uru rubuga ni Theories zitarashyirwa muri practice, Ningobwa ko zibaho kugirango abantu bamenye icyo impande zihanganye zivuga ahasigaye buri wese agakoresha umutwe we n'umutimanama we mukureba inzira nyakuri anyuramo.aha twifuza amakipe 2 gusa kandi akina umukino umwe wo kutumvikana hagati yabo bita ko babaye ingaruzwamuheto tukagira numusifuza ariwe opinion internationale . Uzagira capacite de conviction zirenze izundi niwe uzayobora igihugu habeho equipe imwe gusa irimo abo bari bashamiranye.Erega uwabahuza mwese ntanumwe wazongera kuvuga muri africa uretse abanyarwanda sha tuzi ubwege rwose.. Buriya uwari gufata ingabo za HABYARA + MUKOTANYI = IGISIRIKARI KIRI PROFESSION MUNTAMBARA ZOSE zishoboka kandi cyuhashwe cyane..
    Kuguva ngo abantu ni abarwanyi bapanze imifuka y;imicanga mumazi amezi abiri niba koko aribyo nigikorwa cyubutwari, gufata ikibuga cy'indege muri angola nabyo ni ubutwari arikose ikiibazo ko kitigeze gikemuka abo mwari mukurikiye bakaba batarashyira aho ibyo byose ntibyabaye ZERU.? cyangwa mwari mukurikiye ibindi? MURI ICYO GIHE Paul Kagame ntiyari abanye nabi n'amahanga uko bimeze uku.Ababikoze se ko bari hanze harya bari abaswa muri icyo gihe babikora ndavuga ba Kayumba na Theogene ( Politician). Kuvuga intiti zifungiye ARUSHA ubanza natera ubwoba abantu bari i KIGALI BIRINGIYE URUHEMBE RW'UMUHETO GUSO KANDI NARWO RWATANGIYE KUMUGWA NANKONGWA YO KUTUMVIKANA .Iyo INTAMBARA BARATOMO UBUTWARI BWO KUBA BARISHE BENSHI CYANE irangira neza nta Rapport ya Mapping iba yaragaragaye. Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo aba ahura nibibazo munzinduko zitandukanye UK ,USA nahandi wenda ateganya kujya.Njye nemera ko hari ibyo yakoze byiza ariko akabikora nawe ataziko ari byiza ,ikindi kandi nabyo bikaba aribyiza kuri bake cyane mugihugu cyacu.Uburero iyo utinyutse kuvuga ngo abantu barajya mumyigaragambyo baramusaba guhindura itego nshinga ngo yongere yiyamamaze haaa sha kweri utazi se ko i KIGALI hari aba technicien bakora ibinyoma ndetse bakaba bararangije gukora iyo theatre kuva aho abantu batangiye kurwanyiriza Kagame bivuye inyuma.. Ntamuntu numwe utazi ikinamico yamatora.. Ahubwo inama nabagira mumusabe abe ategura neza umuntu wamusimbura ushobora kumenya kuruma agahuha ,, yakwica agatanga impozamarira.. Dore nka MAKUZA YABISHOBORA ARIKO IBYE NTIBIRASOBANUKA na RICHARD SEZIBERA yagerageza nubwo ari umuhezanguni cyane.. BM HABYARIMANA nawe nuko ariko akunda igisirikari cyane. Rwigema PC niyerure agaraggaze uruhande nawe abamo nkumuntu wabaye umuyobozi naterure avuge tumushigikire atuyobore ariko (?) Kuvuga ngo hari inzego z'umutekano kuva hasi kugera kuba GP.. NDumva amasomo ya IRAK, LIBYA, reba nawe Laurent B. HOSNI MOUBALAK, B ASSAD.. bari bakomeye cyane nibyo bihugu byari bikize cyane.. BUGDET ya ministere y'ingabo yo kwa MOUBALAK 2003 yanganaga na BUDGET y'urwanda yose muri 2010. Icecekere ntawurata inkovu z'imiringa inkanda iri ku nkiko kandi irikibonwa na bose. NGo kandi Agashwi ka nyiragushwira ka shangukiye kugashyango kamwene nyirubukozwemo kazira gukomba Urwabya rwa kanyarwanda.. ibi nkawe ntiwabimenya wibereye mundoto nkaho utaziko umuntu ufite imyaka mirongo itanu 50 ans, or 50 years old kuri iyi saha usomaho ibi.. asigaje imyaka mike kuyo afite ngo abe impumyi cyane rwose.. niba utabizi kandi bwe ngo ubwenge bugenda buba buke cyane kuburyo iyo yabonye uko asahura abasha kwirihira nursing home arererwamo nabo yimye kubera kubura umuba hafi.. iyo bitagenze gutyo urugero ruri hafi kumuyobozi wese ni urwa HOSNI MOUBALAK AHO arimo yibaze igihe iminoto itatu irangirira.. ibaze kandi usome umuseke.com urasobanukirwa..ikiruta ibindi byose fasha abanyarwanda utange ibitekerezo byawe TWANDIKIRE NYAKUBAHWA Paul Kagame tumusabe guha abanyarwanda ubwisanzure mugihugu cyabo bose ntawe uruhejemo afure imipaka bose batahe kandi basangire bahane abakoze amahono kumpanze zombi.. iyi copy ikazahabwo isi yose hanyuma uwanze tukamurekera ya nyaka yo kuba impumyi.. Buriwese usoma iyi nteruro yibaze icyo agomba gukora kandi kibanisha abanyarwanda wabyemera, wabyanga, wakora iki, watukana ute, wabura icyo usubiza wagira ute, wakwiyahura, warira,warago wagira ute,wahekenya amennyo ,waba karimunda ka kadashira umujinya waba karahamuheto muzimbere zitsemba abazira ubusa harimo bene wanyu utazi kuko bavutse nabo ari ibinyendaro waba iki cyangwa icyo ntazi ... Whoever you believe you are, whatever position you are at THERE IS NO IMMUNITY FOR DEATH.

  • #105

    amakuru meza (lundi, 15 août 2011 05:49)

    Njye sinkina Politic ariko analyses zanjye nizo kubaka kandi zirengera bose. Ariko ahangaha ndasubiza cyane cyane comment ya # 75 ,# 45. Mbere yabyose ibyandikirwa kuri uru rubuga ni Theories zitarashyirwa muri practice, Ningobwa ko zibaho kugirango abantu bamenye icyo impande zihanganye zivuga ahasigaye buri wese agakoresha umutwe we n'umutimanama we mukureba inzira nyakuri anyuramo.aha twifuza amakipe 2 gusa akina umukino umukino umwe wo kutumvikana tukagira numusifuza ariwe opinion internationale . Uzagira capacite de conviction zirenze izundi niwe uzayobora igihugu habeho equipe imwe gusa.
    Kuguva ngo abantu ni abarwanyi bapanze imifuka y;imicanga mumazi amezi abiri niba koko aribyo nigikorwa cyubutwari, gufata ikibuga cy'indege muri angola nabyo ni ubutwari arikose ikiibazo ko kitigeze gikemuka abo mwari mukurikiye bakaba batarashyira aho ibyo byose ntibyabaye ZERU.? cyangwa mwari mukurikiye ibindi? Paul Kagame ntiyari abanye nabi n'amahanga uko bimeze uku.Ababikoze se ko bari hanze harya bari abaswa muri icyo gihe babikora ndavuga ba Kayumba na Theogene ( Politician).Iyo birangira neza nta Rapport ya Mapping iba yaragaragaye. Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo aba ahura nibibazo munzinduko zitandukanye UK ,USA nahandi wenda ateganya kujya.Njye nemera ko hari ibyo yakoze byiza ariko akabikora nawe ataziko ari byiza ,ikindi kandi nabyo bikaba aribyiza kuri bake cyane mugihugu cyacu.Uburero iyo utinyutse kuvuga ngo abantu barajya mumyigaragambyo baramusaba guhindura itego nshinga ngo yongere yiyamamaze haaa sha kweri utazi se ko i KIGALI hari aba techniciens bakora ibinyoma ndetse bakaba bararangije gukora iyo theatre kuva aho abantu batangiye kurwanyiriza Kagame bivuye inyuma.. Ntamuntu numwe utazi ikinamico yamatora.. Ahubwo inama nabagira mumusabe abe ategura neza umuntu wamusimbura ushobora kumenya kuruma agahuha ,, yakwica agatanga impozamarira.. Dore nka Makuza yabishobora uretse ko nawe ibye bitarasobanuka neza.. Kuvuga ngo hari inzego z'umutekano kuva hasi kugera kuba GP.. NDumva amasomo ya IRAK, LIBYA, reba nawe Laurent B. HOSNI MOUBALAK, B ASSAD.. bari bakomeye cyane nibyo bihugu byari bikize cyane.. BUGDET ya ministere y'ingabo yo kwa MOUBALAK 2003 yanganaga na BUDGET y'urwanda yose muri 2010. Icecekere ntawurata inkovu inkanda iri ku nkiko. NGo kandi Agashwi ka nyiragushwira ka shangukiye kugashyango kamwene nyirubukozwemo azira gukomba Urwabya rwa kanyarwanda.. ibi nkawe ntiwabimenya wibereye mundoto nkaho utaziko umuntu ufite imyaka mirongo itanu kuri iyi saha usomaho ibi.. asigaye mike kuko afite ngo abe impumyi cyane rwose.. niba utabizi kandi ngo ubwenge bugenda buba buke cyane usome umuseke.com urasobanukirwa..ikiruta ibindi byose fasha abanyarwanda utange ibitekerezo byawe TWANDIKIRE NYAKUBAHWA Paul Kagame tumusabe guha abanyarwanda ubwisanzure mugihugu cyabo bose ntawe uruhejemo afure imipaka bose batahe kandi basangire bahane abakoze amahono kumpanze zombi.. iyi copy ikazahabwo isi yose hanyuma uwanze tukamurekera ya nyaka yo kuba impumyi.. Buriwese usoma iyi nteruro yibaze icyo agomba gukora kandi kibanisha abanyarwanda wabyemera, wabyanga, wakora iki, watukana ute, wabura icyo usubiza wagira ute, wakwiyahura warira ... Whoever you believe you are, whatever position you are at THERE IS NO IMMUNITY FOR DEATH.

  • #104

    IYI NDIRIMBO NYITUYE KAGAME (lundi, 15 août 2011 01:37)


    http://www.youtube.com/watch?v=rp84jpPC_0E

  • #103

    REBA ABANA B'URWANDA SHA (lundi, 15 août 2011 01:34)

    http://www.hipipo.com/rwanda/video/925/Alpha-Rwirangira-Wins-Tusker-Project-Fame-Season-3-Rwanda

  • #102

    REBA ABANA BURWANDA AHO BAGEZESHA (lundi, 15 août 2011 01:31)




    http://www.hipipo.com/rwanda/video/925/Alpha-Rwirangira-Wins-Tusker-Project-Fame-Season-3-Rwanda

  • #101

    ihumure (lundi, 15 août 2011 00:54)

    http://256news.com/?p=1533

  • #100

    Interahamwe (lundi, 15 août 2011 00:53)

    Kagame aragaswera nyina !

  • #99

    Média (lundi, 15 août 2011 00:07)

    Ngo kwandika bizatugeza ku ki? Umva mushiki wa Ibingira ngo aravuga. Kwandika ntuzi icyo bimara? Ntawakurenganya.
    Ni byo se byaguhaha- hahahahaha- muye? Humura ntacyo uba. Icara utuze si wowe bavuze, bavuze nyakwasamira uwo yimye, cyeretse niba musangira ibyo musahura cyangwa mufatanya kwisasira abo mudasangiye ubugome.

  • #98

    IRANZI (dimanche, 14 août 2011 23:44)

    So ndabona bitoroshye birumvikanako ntabyoroha ariko ibi byo birenze gukomera. ndumva KAGAME PAUL yareka kujya mu bufransa. impyisi iti urajye utinya ibyo abantu bavuga..............

  • #97

    MURAHIZE (dimanche, 14 août 2011 23:38)

    HHAHAHAHHAHAHAHHAHAHHAHHAHAHHAHHAHAHHAHAHHAH

    NDUMIWE PEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

    ABANTU BATURA AMAGANYA COMPUTER ? MUZANDIKA MURUHE MUTURIKE,

    ESE KWANDIKA BIZABAGEZA KUKI ?????????????????????

    MURAGOWEEEEEEEEEE,

  • #96

    kenya (dimanche, 14 août 2011 23:22)

    aariko interahamwe mugira ibitutsi mwihariye mwenyine ,ubuse niba ugaye igitekerezo cyumuntu ni ngobwa ko umutuka bigeze aho??ubwose igicucu ni ikihe? ndabona ari wowe gicucu,kuko wagobye nawe kumusubiza kugitekerezo cyawe ariko se gutukana mwumva byazabafasha iki?ngo barasaze ubuse wowe uri muzima ahubwo/

  • #95

    silas (dimanche, 14 août 2011 23:04)

    nyamara ibyo abantu hanze aha bavuga nibyo. kagame nagera muri france bazamufate kuko yamaze abantu.kandi abafaransa nabo baramushaka. agasuzuguro ke kagiye kurangira. ubujura bwe bugeze ku ndunduro. nta nimbabazi ubu zigikenewe nafatwe vuba cyane. kandi nawe ubwe arabizi ko iminsi ye yarangiye. nabonye hari uvuga ko barwanye muri congo.. ese kuki batafashe kinshasa? cyangwa aragirango ntitwari turimo natwe? aba angola baradukubise hamwe na zimbabwe. ngo bararwanyeeee. no mu rwanda nuko abasirikare bageze aho bakabura amasasu. imyaka 4 yose ntibyari byarananiranye? ujye uvuga ibyo uzi kandi uzi neza ko ari wowe wenyine uzi ibyintambara. niba utabizi ujye wicecekera.

  • #94

    ibagirwa#78 (dimanche, 14 août 2011 23:00)

    warasaze wa gacucu we, ninde utazi uko amatora ya genze wo gatora ubusurira bwa nyoko we! Mwarasaze neza neza ngo muri intore zitagira imigara,muragahamiriza kwa nyamuzinda!

  • #93

    IMANA IRI KUNGOMA (dimanche, 14 août 2011 22:15)

    Ibi byose muvuga Ntimwibagirwe ko Imana Irikungoma yayao. Imigambi y'Umwana w'Umuntu itandukanye n'iyayayo.

    Imana ibarinde mwese