sam.

13

août

2011

FPR yatsembye bamwe mu bayobozi bo mu cyahoze ari Superefegitura ya Bugumya. Turikungoyi Felesiyani

Abasilikari ba Kagame bamaze kwica Abanyarwanda bangana iki ? N'ubu kandi baracyica....!
Abasilikari ba Kagame bamaze kwica Abanyarwanda bangana iki ? N'ubu kandi baracyica....!

 

Ubwo Interahamwe n’abo bafatanije kwica Abatutsi bahungaga ku bwinshi nyuma y’itsindwa ry’Inzirabwoba, bamwe mu basirikare bakuru b’Abanyacyangugu bafatanije n’abanyapolitiki bo muri MDR, PSD, PDC na PL bo muri Cyangugu, bagerageza kwegeranya abaturage, no kubabuza guhunga. Aha sinabura kwibukana icyubahiro Koloneli Bavugamenshi Inosenti watumye Abatutsi bari mu nkambi y’i Nyarushishi baticwa, na Majoro Cyiza Agusitini wahurije hamwe ingabo zigera ku gihumbi na magana atanu (1.500) kugira ngo bahumurize Abanyacyangugu. Izo ngabo zose zashyikirijwe FPR, benshi muri bo baricwa, abandi barafungwa. Ubu abasigaye ni mbarwa dore ko na Koloneli Cyiza Agusitini ubwe yaburiwe irengero. Hari rero n’abanyapolitiki bakwiye gushimirwa ko bahumurije Abanyacyangugu, benshi muri bo ntibahunga. Muri bo hari nka Rutihunza Tobalidi wabaye perefe, Gakwaya Rwaka Tobalidi wari superefe wa Bugumya akanatuma uruganda rwa CIMERWA rusanwa rukongera rugakora, Tewonesiti Habimana wari burugumesitiri wa Karengera, Eduwaridi Ndungutse Rukeriperu wari ushinzwe amashuri n’abandi benshi. Igihe FPR ije muri Cyangugu, yasanze umutekano ari wose, abo bategetsi bashya, baragiye bikuramo abakoze amahano, bakabafunga, abandi bahungira muri Congo.

 

Aho FPR igereye muri Cyangugu, icya mbere yakoze cyabaye gusenya inkambi y’Abatutsi yari i Nyarushishi. Birukanywe batazi iyo berekezwa, dore ko amazu yabo yose yari yarasenywe, ibyabo byose byarasahuwe, kandi abenshi muri bo barasigaye ari incike. Nta bandi bashoboraga kububakira uretse abaturanyi babo b’Abahutu batishoye mu bwicanyi n’ubusahuzi. Abatabonye aho bajya, bene wabo bavuye hanze babatwaye za Kigali, abandi bajya gusaba ubuhungiro muri za paruwasi. Urugero : Abatutsi bakomokaga mu Busozo, bose batujwe mu mazu ya paruwasi ya Mwezi ari ahitwa kuri animasiyo.


Icya kabiri ni ukujijisha ko abategetsi ihasanze ibemera. Ariko ntibwakeye kabiri, aka wa mugani ngo “ingeso ntirara bushyitsi”. Rutihunza Tewobalidi aba akuwe ku buperefe, ajya gufungirwa i Kigali. Gakwaya Rwaka Tewobalidi yabanje gukanyakanya, agera no ku buminisitiri, ariko yahunze adakoza amaguru hasi. Tewonesiti Habimana ubu yibereye mu Bufaransa, ariko FPR yamukatiye gufungwa burundu ibinyujije muri Gacaca. Gacaca yakatiye Tewonesiti Habimana n’abandi bantu b’i Mwezi, yasaga nk’iyari iyobowe na Padiri Ubalidi Rugirangoga. Eduwaridi Ndungutse yaje gufungishwa n’umupadiri witwa Kabera Inyasi, arahondagurwa bimuviramo gupfa. Aba bagabo bose navuze haruguru, igihe cy’ihigwa n’iyicwa ry’Abatutsi, nabo barahigwaga. Ndetse Tewonesiti Habimana na Gakwaya Rwaka Tewobalidi mukuru we, babaga mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa i Kanyinya. Nyamara Gacaca y’i Mwezi itangiye, nabo babashyira mu bashinjwa!

 

Hari rero n’abandi bategetsi bashyizweho n’izo ntwari zazanye umutekano muri Cyangugu, nyuma FPR ikabahitana. Muri bo hari : Madamu Mukabaranga Yudita, wari Burugumesitiri wa Komini NYAKABUYE. Yishwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu taliki ya 27 Ukwakira 1996. Undi ni madamu Mukandori Anamariya wayoboraga Komini ya Karengera. Yishwe ku mugoroba w’italiki ya 10 mata 1996, mu gihe umugabo we Ruronona Yohani Damaseni yari yasohokanywe n’abasirikari b’inkotanyi, muri gahunda yo kumurangaza. Muri icyo gihe na none, uwari konseye wa segiteri Karengera yarishwe, hamwe n’undi wari konseye wa segiteri Butare ho mu Busozo. Sinirirwa mvuga abategetsi bo hasi bafunzwe na FPR nyuma bakaburirwa irengero. Icyo gihe twabwirwaga ko ari abacengezi babica.


N’abaturage barahashiriye

 

Ikindi FPR yihutiye gukora cyabaye gukenesha rubanda. Muribuka mwese ko ari bwo FPR yahinduye amafaranga y’igihugu ikazana inoti zayo. Muri Cyangugu havunjiwe abantu nka babiri ku ijana. Ibyo bikimara kuba Pasiteri Bizimungu wari Perezida wa Repubulika yaje muri Cyangugu. Mu byo bamubajije hajemo n’ibyo kutavunjira abaturage. Yasabye ko abafite amafaranga ya kera bose bayabarura, ati : “Nta kabuza amafaranga yanyu muzayahabwa”. N’ubu turacyategereje, amaso yaheze mu kirere ! Guhera ubwo uwari umucuruzi, umukozi, n’undi wese wari yifashije, bahindutse abakene pe! Bamwe batangira kwivovota, ariko batazi ko abo bivovotera ari babandi batikije imbaga hirya no hino mu Rwanda. Ubwo benshi bahise bafungwa. Ntibukeye kabiri ukumva ngo “gereza y’aha n’aha imfungwa zaho zashatse gucika barazirasa”. Bitaba ibyo ukumva ngo “gereza y’ibunaka abacengezi baraye bayitwitse” ! Ibyo byabaye mu nzu y’imbohe muri Komini Bugarama, aho imfungwa 45 zishwe mu ijoro ryo ku italiki ya 19 n’iya 20 Gicurasi 1996.

 

Urupfu rw’izi mfungwa ruteye agahinda. Muti byagenze bite ? Muri iryo joro humvikanye isasu mu kirere. Ubwo abasirikari ba FPR bahita bakwiza inkuru ngo abacengezi bateye. Hashize iminota nk’icumi, umusirikari wa FPR ajya kubwira imfungwa ngo ziceceke kandi zifunge inzugi n’amadirishya, kuko abacengezi bateye. Ako kanya ni bwo abo basirikari batangiye guterera ibisasu bya gerenade muri ubwo buroko babinyujije mu madirishya. Imfungwa zavuzaga urwamo zisaba ko zatabarwa, ariko abo zatabazaga ni bo bari bari kuzica. Nyuma y’icyo gitero, abo basirikari ba FPR binjiye mu buroko, bibarishwa niba ari nta nkomere yo kujyanwa kwa muganga. Uwashoboye gusubiza, bahitaga bamurangiriza aho bakoresheje inkota n’amahiri. Ku bw’igitangaza harokotsemo bane, kuko igihe abo bicanyi baza kurangiza icyo bari batangiye, abo bashoboye kwirukira mu bihuru, n’ubwo bari bakomeretse bwose. Imfungwa zose zari mirongo ine n’icyenda (49), hasigaye bane bonyine.


Muri iryo joro na none, izindi mfungwa makumyabiri n’eshanu (25) ziciwe mu nzu y’imbohe yo kuri CIMERWA no kuri komini Nyakabuye. Ubwo abishwe bose hamwe babaye mirongo irindwi (70). Kugeza uyu munsi, nta perereza ryabaye kugira ngo hagarazwe abishe abo bantu. Nabo babarwa mu bitambo by’intambara kandi ngo yari yararangiye ! Ariko nanjye ndigiza nkana : n’uwishe padiri Inyasi Mubashankwaya – umututsi uvuka mu Bisesero – akamutsinda mu marembo ya Paruwasi Mushaka ku manywa y’ihangu, ntaramenyekana. None ngo nkeneye ibisobanuro ku bishwe mu majoro !


Nyuma y’iyicwa ry’izo mfungwa, ibyakurikiyeho na byo biteye agahinda. Uwari perefe Rutihunza Tewobalidi yahise asimburwa na Munyakabera Fawusitini  wari superefe i Bugumya, maze umuyisilamu wari burugumesitiri wa Bugarama ashatse gukurikirana ikibazo cy’abishwe – dore ko abaturage bari banze kubashyingura ngo hadakozwe iperereza – yasabwe na Sam Kaka wari waje muri ako karere, kubashyingura by’igitaraganya. Yakwanga agahita asezera ku murimo we. Nibutse ko Sam Kaka yari umugaba mukuru (Chef d’Etat Major) w’ingabo icyo gihe. Ubwo buri muryango wafashe umurambo wawo, ujya kuwishyingurira. Imirambo yabuze beneyo, yashyinguwe mu cyobo cya rusange aho mu Bugarama nyine.


Abandi bantu bishwe muri icyo gihe, ni abaturage cumi n’icyenda (19) biciwe mu isoko ry’i Nyakabuye ku manywa y’ihangu. Batewemo ibisasu bya gerenade taliki ya 17 Kanama 1996, ahagana saa cyenda n’igice (15h30), isoko ryose ryuzuye abantu. Icyo gihe hakomeretse abasaga ijana. Ku cyumweru taliki ya 18 kanama 1996, ahagana saa mbiri n’igice, umusirikari witwa Semvara yateye mu rugo rw’umugabo witwa Evarisiti Bayavuge wari uzwi ku izina rya Gasehere. Afandi Semvara uwo ahitana umuryango wa Bayavuge wose, ndetse yica na murumuna we Kayobotse wari aho kwa mukuru we. Mu gitondo abantu bahuye na Afandi Semvara yambaye igikoti cyuzuye amaraso. Gasehere na murumuna we bombi bakoraga muri CIMERWA, bivugwa ko bari bafite amafaranga menshi. Aho guhana Semvara, FPR yaje kumwohereza mu Ruhengeri muri ya ntambara bitaga iy’abacengezi. Murumva icyo yakoze yo.


Ibi byose byakorwaga, mu gihe imfungwa zabaga zitotezwa, zicibwa amafaranga ngo zemere ko zishe Abatutsi. Urugero ntanga ni urw’umujandarume (icyo gihe bari bakitwa abajandarume) wari IPJ i Karengera witwa Isa. Yari afite ubugome buvanze n’ubutindi. Hari umwicanyi ruharwa witwaga Ngendahayo wari ufungiye mu nzu y’imbohe y’i Karengera. IPJ Isa yaramurekuye, ariko amuha ubutumwa bwo kujya mu giturage gushaka abantu bose azi ko bafite amafaranga cyangwa akazi. Buri wese Ngendahayo yamubwiraga ko nadatanga ibihumbi mirongo itanu (icyo gihe yari amafranga menshi) azamushinja ko bafatanije kwica. Kubera ubwoba n’ihagarikamutima, benshi barayatangaga, Isa akayashyira mu mufuka we. Abatashoboraga kuyabona barafungwaga, bakazarekurwa ari uko ababo bayabatangiye. Ibi ndabivuga nk’umwe mu bari bafunzwe icyo gihe, kuko kugira ngo bicike, umukozi wo kwa padiri witwa Fayida Venanti na we yafunganywe natwe. Afandi witwa AKIBA aza kumufunguza, natwe tuboneraho kuvuga ibyatubayeho byose. Njye hamwe n’abandi twaratashye, ariko amafaranga ntitwayashubijwe.

 

Umwanzuro

 

Icyanteye kwandika iyi nkuru, ni izindi ebyiri nabonye ku rubuga www.leprophete.fr. Iya mbere ni imwe ivuga uburyo IBUKA na FPR bagendesha za rugabire. Umwanditsi wayo yibaza impamvu batatubwira umubare nyawo w’abacitse ku icumu n’abazize itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Iya kabiri ni yayindi ivuga ibya Padiri Ubalidi yasohotse hambere aha kuko avuka mu by’iwacu, kandi ubwo yabaga yaje muri Gacaca yariye karungu, nanjye nabaga mpari.

Ibyo kwibaza ni byinshi tuburira ibisubizo. Nk’ubu iyo nitegereje ibyo FPR ikorera Abanyarwanda, ngira ibibazo byinshi. Dore bimwe muri byo :

 

1.Kuva FPR yafata u Rwanda, yishe abantu bangana iki? Abanyarwanda bariye ku mibabaro yo muri za gereza ni bangahe ? Ese abantu b’abagabo batari bazi uko inkoni imera bakubiswe n’ingabo za FPR bangana iki? Harya ku ngoma ya Habyarimana, hari abantu bakubitwaga boshye amatungo n’ibisambo?


2.FPR yavugaga ko ije guca umuco wo kudahana. Abasirikari bayo bishe baciriwe izihe manza? Kuki nta n’iperereza ryakozwe ngo tumenye uko abacu bagenda bapfa?


3.Iyo havuzwe jenoside yakorewe Abatutsi, abahahamutse baraboneka. Ubu koko aho FPR yiciye Abahutu, bo ntibajya bahahamuka cyangwa ihahamuka ni byabindi by’ufite umufata ijosi nawe akarushaho kurinegeza?


4.Tuzagera ku bumwe bw’Abanyarwanda dute, bamwe bibuka ababo ; abandi bo babuzwa no kubitekereza?

 

N’ibindi...

 

Ababa bafite amazina ya ziriya mfungwa zishwe, na bariya bapfiriye mu isoko ry’i Nyakabuye byaba byiza bayashyize ahagaragara. Twizere ko ubu baruhukiye mu mahoro, n’ubwo babuze icyubahiro muri iyi si.

 

Turikungoyi Felisiyani,

Nyakabuye-Cyangugu  

Commentaires : 85
  • #85

    JUSTICE (samedi, 20 août 2011 12:41)

    Dore rero ingabo z'u rwanda zihagaze neza, ahubwo abakoze genocide mufite ibibazo dore liste yabagomba gufatwa byanze bikunze ndahera muri FRANCE
    1.UWIHAYESATANI THOMAS
    2.UWIHAYESATANI FORTUNATUS
    3.RUZINDANA Emmanuel
    4.HARELIMANA Gaspard
    5.MUSHIMIYIMANA Emmanuel
    6.SIBOMANA EVARISTE
    7.AGUSTIN
    8.HONORE
    9.MUGENZI Japhet
    10.UWIHAYESATANI MUNYESHAKA

    Iyi liste hari abandi biyongeraho muzagezwaho amazina yabo mugihe kizaza, abo bose bagomba gucirirwa imanza kubera ibyaha bakoze kandi nanubu bakaba bafite ingengabitekerezo, ryo gupfobya genocide, ndetse no guhamagarira abanyarwanda bose bo muri france nahandi hose kwanga igihugu cyacu, ndetse no gusebya umukuru wu rwanda.
    ibi byaha biyongera kubyaha by'ubwicanyi, ubusahuzi, gucura umugambi, kugambana bakoze mu rwanda.
    aha twavuga i Kibuye surtout i Nyange, aha Twavuga Gikongoro ndetse na Nyanza ya Butare, aho Twavuga i Kibungo Commune Rukara cyane cyane aho bita Gahini, aho twavuga i Gitarama, aha Twavuga i Cyangugu, aha twavuga Kigali ste Famille.
    ibimenyetso birahari kandi ntabwo bizagera 2012 batagiye imbere y'ubucamanza.

  • #84

    KABISA (mercredi, 17 août 2011 12:09)

    MUZATUBABARIRE MUTUBWIRE AHO UWO MUPADRI WINKORA MARASO ABA. TURI BESHI DUKENEYE KUMUBONA NO KUMUMENYA

  • #83

    Nadina (lundi, 15 août 2011 23:22)

    Jye ndasaba ko hakorwa amalisiti y'abantu bose bishwe maze umuntu akajya avuga n'ababishe. Yaba ari na padiri cyangwa na mameya wishe akavugwa. Umwicanyi uwo ari we wese nta kumuhishira arakagenda ubusa.

    Ariko harya, uriya mupadiri Ubalidi si umwe ngo wabonekerwaga ra! Ego ko. Ab'ijuru na bo bagorwa !Dutegereze ko azongera kubonekerwa maze agasaba imbabazi abo yubitseho urusyo.
    Ariko icyampa ngo duhure amaso ku yandi. Namwibarize ijambo rimwe.

  • #82

    Sigaho (lundi, 15 août 2011 22:20)

    Wisebya Nyamasheke yacu wa muswa we ! Kuva gihe ki umuntu ugira inda nini yitwa inyangamugayo? Bivuge rero ko bariya bose FPR yashyize muri za gacaca ngo baziyobore mu kubita inyangamugayo burya byashakaga kuvuga abanya nda nini?

    None se ubu abo Banyekongo ni bo bari gusahura u Rwanda? Cyangwa ni bamwe mu banyarwanda b'amasiha basahura Kongo? Ubutaha ujye ubanza utekereze mbere yo kwandika. Aho kuza guta ibitabapfu hano ku rubuga wisebesha, ibyiza ni uko wafunga kinwa. Ubu se uragira ngo urabwira injiji nkawe wa nka we? Jya kwabira hirya kandi wiyite izina ryawe.

  • #81

    Nyamasheke (lundi, 15 août 2011 21:40)

    Abanyacyangugu se murashaka gukora révolution? Inda mugira n'ubugoryi bwanyu ntibwabibemerara.Guturana n'abanyekongo byatumye muba inyagamugayo nkabo!!!!!!!!!!!!!!!!

  • #80

    Libonukuri (lundi, 15 août 2011 11:28)

    Rwema rwa Gitare se wo karama we, Mandela impamvu imvugo ye yumvishwe, ni uko abazungu n'ubwo bica, batinya umuntu ubabwiza ukuri kandi bakamwumva. Mandela yaragiraga ati :"iki gihugu twese ni icyacu. umuzungu wica umwirabura si uwanjye. Ariko kandi n'umwirabura wica umuzungu si uwanjye". Abategetsi bo muri Afurika y'epfo kubera ko batari abasazi, baramufunga ariko ntibamwica. Noneho haguruka ijye imbere ya Kagame, umubwire uti :"Reka guteranya abanyarwanda" maze urebe uko akugenzereza. Erega, la non violence ikora imbere y'umutegetsi ufite mu mutwe hazima. Imbere y'umusazi nka Kagame, ibyo ntacyo bivuze.

  • #79

    Nibarize Faustin Twagiramungu (lundi, 15 août 2011 00:53)

    Uzi neza ko ali wowe Rukokoma, Alfonsi Nkubito na Colonel Cyiza mwabeshye ziriya nzirakarengane z'i Cyangugu muzibwira ko muli inshuti z'Umutware wa FPR-Inkotanyi Paulo Kagame, mukazibuza kwihungira nkuko abandi babigenje. Ntihaba nibura harabuze bamwe muli bo barokoka.
    Kuba mwaribwiraga ko muli inshuti za Paulo Kagame, ibyo byo ni ibyabonwaga na bose kuko muli mubatumye ashobora kurimbura Abahutu ataretse na bamwe mu Batutsi bari imbere mu gihugu.
    Alfonsi Nkubito na Colonel Cyiza bo barangije kubona inyiturano y'Impsyisi.
    Abenshi mu nzirakarengane z'Abahutu mu Rwanda hose kugeza n'i Kibeho zapfuye ali wowe wali Ministri w'intebe. Kuki utigeze utakambira amahanga? Kuki, igihe wari umaze kuyabangira ingata, utagiye ngo ubwire amahanga ku mugaragaro ko u Rwanda rutegetswe n'amashitani? Kuki utigeze wegera abategetsi b'ibihugu byinshi byakiriye impunzi ngo ubabwire ukuri nyakuri ku kibazo cyatumye abo bantu bahunga igihugu cyabo? Wahisemo ahubwo kongera gukeza Paulo Kagame i Kigali umushimira ko yakwibye amatora!!!
    Jean Marie Vianney Ndagijimana wari bras droit wawe yageze hanze ateza ubwega, n'ubu kandi aracyabikomeza. Ba Rusesabagina, Dr Rudasingwa na Victoire Ingabire bariho bararwana intambara wowe wagombaga kuba waratangiye kera igihe wari ucyemerwa n'amahanga.
    None ngo washyizeho ISHYAKA LY'INDOTO lyo kuyobya urubyiruko!!
    Genda Rwanda waragowe.

  • #78

    Rwema rwa Gitare (dimanche, 14 août 2011 19:02)

    Bavandimwe Banyarwanda; mumpe akanya mbabwire: Ko muterana amagambo mutukana amaherezo mugatemana, koko koko tubuze umunyabwenge mu rwatubyaye! wahAguruka nka MANDELA WA AFRICA YEPFO; akaduhuza aho kwirwa dutukana? Imana niyo yaremye amoko yabantu, ituremera kuzuzanya but twibuzemo umuntu wagira ibitekerezo bizima ngo tumuyoboke!! muri USA NTIBATORA UBWOKO BATORA IBITEKEREZO BY"UMUNTU. IYO BAZA KUBA BATORA AMOKO OBAMA NTIYARI KUZAPFA ABAYE PRESIDENT WA USA, KUKO BLACK PEOPLE NI MINORITY MURI USA, BUT IBITEKEREZO BYE BYUBAKA BYATUMYE N ABAZUNGU BAMUHA AMAJWI ARATORWA .MURI SOUTH AFRICA, MANDELA YASHYIZEHO URUKIKO RUKURIKIRANA UMUNTU WESE( WHITE, BLACK,INDIAN, COULORED=IMVANJYE) WAKOZE IBYAHA MU GIHE CYA APARTHEID. BAMUCIRA URUBANZA , BAKAMUSABA GUSABA IMBABAZI ABO YAHEMUKIYE, LETA IGATANGA INDISHYI Z AKABABARO KUKO BEMEJE KO BYOSE BITATEWE N ABATURAGE AHUBWO ARI UBUTEGETSI BUBI BWASHOYE ABATURAGE, LETA IGATEGEKWA KWISHYURA . MAZE ABAKOREWE IBYAHA BAGASABWA GUTANGA IMBABAZI. NGUKO UKO MANDELA YASHOBOYE GUSHYIRA NO KUGEZA KU BUMWE BUHAMYE IGIHUGU KIRIMO INDIMI ZIRENGA 15 N AMOKO AGERA KURI 60. MUBYANGOMBWA BYABO HARIMO AMOKO, KU ISHURI BAKUBAZA UBWOKO BWAWE, MU RUSENGERO URIVUGA UTI NITWA KANAKA KU BWOKO NKABA NDI UYU ,IBYO BYOSE NTACYO BIHINDURA KU BUMWE N AMAHORO ARI MU BATURAGE BA AFRICA YEPFO. NI MUREKE GUTUKANA MAZE TUREBE UFITE IBITEKEREZO BIZIMA MAZE TUMUHUNDAGAZEHO AMAJWI YABA ARI MUGIHUGU YABA ARI HANZE, ARIKO TUGIRIRE URWANDA RWEJO HAZAZA. MURAKOZE KANDI PE NSUBIZWE N UMUNTU UTANGA INAMA Z UBAKA .

  • #77

    dany (dimanche, 14 août 2011 13:56)

    uyu mugesera numugesera nta kindi twamwita. kandi injiji ya cyane. ariko nkuyu mugesera aba umusenateri ate? kuko mu mutwe he si hazima.

  • #76

    free (dimanche, 14 août 2011 01:19)

    mugesera yavuze ngo, inkotanyi nta muntu zica zimwiciye ubusa, mbega umuseneteri w'igicucu, ndi president nahita mukuraho, nonese ko mu rwanda icyaha cy'urupfu cyavuyeho, mugesera abigaruye gute? ni akagaga pe!

  • #75

    IBARUWA YA LONU N'ABAYOBOZI N'IMIRYANGO MPUZAMAHANGA (samedi, 13 août 2011 23:13)

    Umva rero Zelote, ibyo watubwiye ni byinshi kandi amarira yacu afite ishibgiro, reka ngusabe ikintu kimwe:
    Tegura ibaruwa igenewe ONU, n'amahanga yose ndetse n'imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, uyidushyikirize abasomyi dusinyeho, n'iyo signature zizaba miliyoni cga se ibihumbi bitanu ntacyo bitwaye, njye nemeye kuzatanga ay'iposita "recommandé avec accusé de reception" ubundi turebe uko bigenda, naho ubundi kwirwa twandika agahinda kacu hano gusa, ntacyo bimaze!
    Nusoma iyi comment yanjye, umpe ton avis

  • #74

    Uko ba zelote byabagendekeye (samedi, 13 août 2011 22:17)

    Vers l'époque de la chute du Temple (70), leurs chefs sont Jean de Gischala et Eléazar. Ce dernier, après la destruction de Jérusalem, se réfugie dans la forteresse de Massada avec 960 personnes - les guerriers, les femmes et leurs enfants - où ils résistent plusieurs années aux légions romaines. Préférant mourir que de se rendre, les derniers zélotes se suicidèrent collectivement pour ne pas être capturés.

  • #73

    Les zélotes (samedi, 13 août 2011 22:14)

    Les Zélotes, un courant violent

    Le courant des Zélotes « se définit par un nationalisme intransigeant et agressif. Appelant de tous leurs vœux l’instauration du Royaume, ses tenants estiment devoir en hâter la venue par la violence. L’étranger est pour eux l’ennemi. ils dressent des embuscades, manient le poignard – d’où le nom de sicaires qu’on leur donnait parfois –, entretiennent en Palestine un climat d’insécurité et d’agitation chroniques. Ils sont, de façon très directe, à l’origine de la révolte de 66-70. », Marcel Simon[1].

  • #72

    Les Zélotes (samedi, 13 août 2011 22:13)

    Karahamuheto, babwire babwire! Barisheeeeee, maze bimara agahinda, none barasasa imigeri biyoberanya. Ubu ngo babonye uwiyita "Zelote" uzabibafashamo da!

    Selon le Dictionnaire historique de la langue française d'Alain Rey, on voit apparaître à partir de 1864 le terme zélote, au féminin pour désigner une personne animée d'un zèle religieux fanatique, puis dans un emploi littéraire, quelqu'un qui pousse le zèle jusqu'à l'aveuglement. Le dictionnaire d'Alain Rey note également l'emploi du terme zélotisme dans Proudhon, en 1854, mais souligne que son emploi est rare.

  • #71

    karahamuheto (samedi, 13 août 2011 19:55)

    Muri kungoyi murakayihoraho,sha urihandagaza ukavuga ngo interahamwe zishwe zaruhukiye mu mahoro zizapfa zitaruhutse iherezo,amaraso y abatutsi azijejeta kuntoki azazihama sha harya ngo IPJ Isssa yakurekuye umuhaye ruswa nawe ni interahamwe nkawe uzabaririze aho aherereye ubu.Nibe namwe mwicishijwe amasasu yubuntu naho abacu barayaguraga byakwanga bagatemagurwa,nibe namwe hicwaga abishe abagore nabana bagasigara naho abacu mwaratsembatsembaga,sha korera ya mugunga iyo bayirekaho imyaka 2 nibura namwe mwarikumenya uko umubabaro usa.Mwagize Kagame iyo atabarengera yenda natwe tuba turikumwe ARUSHA.Urarondora interahamwe zishwe nta soni ariko ubwiyunge mushaka muzabugeraho aruko umubare wabatutsi bapfuye unganye nuwabahutu mubeshera ko bapfuye nibe nawe urawuzi.

  • #70

    Kuri #30 (samedi, 13 août 2011 19:43)



    UWITEKA AGUHE UMUGISHA

  • #69

    amakuru meza (samedi, 13 août 2011 19:22)

    Nibyiza ko abanyarwanda bose bavuga ibiri mu mitima yabo kandi impande zose haba iburasirazuba ukagenda ukagera amajyepfo n'amajyarugu yewe nababandi binyuma y'ishyamba. Ikibazo gikomeye ni ugucurangira abahetsi! ese ubwo impande zombi zihanganye mumagambo hari uragera yumva ipfunwe rishize? Ngabo abatutsi barapfuye byitwa Genocide yakorewe abatutsi kandi koko nibyo. Abandi nabo bakuwe kubutegetsi bati abahutu barapfuye yewe banarenze abatutsi bakorewe genocide, ibi nabyo rwose ntawabihakana. Dore rero impamvu bitabonerwa inyito kandi nzineza ko na Kagame abizi ariko se agire ate? yemerewe ko bapfuye se kandi bavanzwe mumagufwa y'abatutsi??? Abyemere yishinjye icyaha cyo gukora genocide yabahutu se?... Aha rero niho hakenewe ko dusaba ukuri na opinion internationale bikadufasha kugararagaza ukuri sinon kuvuga gusa ntabwo bifite aho byageza abantu ntagushyira mu bikorwa..Uwo murideli se ninde ubishoboye? wavugira abacitse kwicuma nabo bagasubizawa uburenganzira bwafukinwe, Wavugira abatahutse muri 94 nabo bagasubiza amahoro impembero bakabasha kurya batuje amatunda babujijwe muri 59..Uwavugira ba karimunda na karikumutima bamarira amenyo munda kuko batabone ejo habo hazaza ,birirwa bakora TIG Kandi barengana imyaka nimyaniko,ndahamyako hari benshi cyane bazira ubusa imyaka 17.. kandi bataha bakabura epfo naruguru mugihe umwana ubu wavutse nyuma ya genocide yabatutsi reka abe ariko mbivuga ufite imyaka 14 avuga ko yarokotse ko agomba kwigira ubusa ndetse akabona bourse imugeza muri usa nahandi. agasubizwa imitungo yaba sekuruza babo..Turebe neza dusobanukirwe kandi twumve ko urwanda ari urwacu twese musome inkuru ya nyakubahwa wo muri malawi watswe igihembo!!!!!! igihe.com ibibera iwe ntaho biragera ibibero mu RWANDA none mwe murabura iki ngo mutere hejuru ??

  • #68

    kayumba (samedi, 13 août 2011 19:02)

    ese mubyo wavuze byose byabaye ahongaho muri ayomakomini ko ntigeze mbona uvuga umugabo wigeze gutera mubacengezi kandi ko yishe abantu benshi akica ndetse nabazungu niba nibuka neza yabiciye murayomamini wavuga none ntushaka kuvugako muri ayo makomini yarimo ibibazo byumutekano harimo na ba maj rwabukwisi ahubwo inyandiko yawe yuzuye amarangamutima gusa

  • #67

    Kagabo (samedi, 13 août 2011 18:53)

    Iyo article ni nziza cyane. Nabandi bo mu tundi turere FPR yahitanye imbaga bajye babitugezaho.

  • #66

    urwibutso rw'abahutu baboshye (samedi, 13 août 2011 18:51)

    mwe se ko mudatinya kurata amagufa n'uuduhanga mu banyamahanga mugamije gusabiriza! namwe ibyo mwakoze bijye bigaragara hose mwa dusimba mwe

  • #65

    kora (samedi, 13 août 2011 17:50)

    Ngushyiraho se amafoto wumva byakungura iki?ayinterahamwe se urayareba bikagushimisha ibyo za koze?nababwira iki ni mushyirreho wnda nta wamenya ibyanyu mushobora kuba nayo muyagirira urundi rupfu

  • #64

    Amakuru meza. (samedi, 13 août 2011 17:43)

    Perezida Kagame arasaba Abanyarwanda gukora bakareka kuba umuzigo ku bihugu bikize
    Yanditswe kuya 13-08-2011 - Saa 17:10' na Emmanuel N. Hitimana

    Abanyarwanda bakwiye kumenya ko inkunga bahabwa ziva mu misoro y’abaturage bo mu bihugu bikize, bityo bikazatuma batekereza uko bakora kugira ngo bahagarike gukomeza gusindagizwa n’imbaraga z’abandi. Ibyo umukuru w’igihugu yabitangaje ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyizihizaga umunsi w’usora.

    Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zari zitabiriye uyu muhango ngarukamwaka wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gushakira hamwe uko imisoro n’amahoro batanga byatangira kubatera inkunga aho gukomeza gutega amaso hanze.

    Yagize ati : “Byinshi mu bidufasha kwiyubaka biva mu misoro n’amahoro by’abaturage bo mu bihugu bikize. Aho kugirango tube umuzigo duhore dusindagizwa, tubaruhure mu rwego rwo kwihesha agaciro.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko byinshi muri ibyo bihugu nabyo bigira ibibazo, ko kandi uko ibibazo by’ubukungu byabyo bigenda byiyongera ari nako bigenda bitakaza ubushake bwo gukomeza gutera inkunga.

    Ati : “Ntibafasha abandi batarakemura ibibazo byabo, barabanza bakita ku byabo mbere y’ibindi”.



    Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwifasha batanga imisoro
    Uyu munsi wizihijwe mu gihe hashize iminsi mike Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gitangije uburyo bwa Call Center, mu rwego rwo korohereza abaturage gusobanuza ibibazo byabo ku buntu . Icyo kigo kandi cyaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa bacyo n’abasora bitwaye neza mu mwaka ushize.

    Nyuma y’uko abasora bifuje ko batakongera kwita “Abasoreshwa” kubera ko nabo basigaye bazi akamaro ko gutanga imisoro n’amahoro, Perezida Kagame yabasabye gukomeza kurushaho kumenya gukemura ibibazo nk’ibyo byerekeye imisoro.

    Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka w’2002 ; kuva icyo gihe RRA yakomeje gushimira abantu bagaragaje ubushake bwo gukorana nayo neza no guhanga udushya. Ibindi bigo bishimirwa ni nk’inzego za gisirikare na Polisi y’Igihugu kubera ubufatanye bwazo mu gucunga umutekano.


    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Revenue Authority ashimira abasora

    Minisitiri w'imari n'igenamigambi, John Rwangombwa yavuze ku kamaro k'imisoro mu bukungu


    Itorero Mashirika ryerekanye imikino itandukanye

    Perezida wa Sena, Dr Vincent Biruta ashyikiriza igihembo IGP Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu

    Dr Biruta ashyikiriza igihembo Lt Gen Charles Kayonga, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda



    Perezida Kagame ashyikiriza amashimwe abasora neza n'abafatanyabikorwa

    Perezida Kagame (hagati) ku ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi, abafatanyabikorwa n'abasora bitwaye neza



    Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije ibirori
    Foto : Urugwiro Village

  • #63

    Mbavu (samedi, 13 août 2011 17:33)

    Yee uko abantu bari gutinyuka kuvuga inyabaye bakoresheje ukuri bigaragaza ko ingoma ya kagame irimo kugenda irembera hasigaye gukora diplomacy tukereka amahanga cyane great britain na USA ko bari gukorana n abicanyi ruharwa naho ubundi mu rwagasabo nta support ihasigayetwabakuyeho amaboko

  • #62

    RUNYINYA BARABWIRIZA (samedi, 13 août 2011 16:20)

    URUPFU UMUGORE WANJYE WINIFRIDA YAPFUYE? BWANA INTORE NKURU, BACINYUKWAHA Rucagu arabizi, ariko aracecetse!!!Isi we!!!!
    nyamara inyama z'umubiri we zivanze n'impungure batujugunyiraga mu idirishya rya kontineri, twarabisabgiye

  • #61

    Mushyireho amafoto inyenzi zaboshye abantu bapfuye amaboko i mugongo (samedi, 13 août 2011 16:14)

    Aux stratégies géopolitiques, après démembrement de l’Etat du Zaïre du Maréchal Mobutu en 1996, aux pillages des ressources minières par le Rwanda voisin, ce dernier a surtout profité d’un Etat faible et vaste – rencontrant donc peu de résistance dans sa conquête vers l’ouest. Le régime de Kigali: le FPR et sa branche armée, l’APR (Armée Patriotique Rwandaise), tous deux dirigés par le président Paul Kagamé, prétextaient l’envahissement du Congo en avançant qu’ils pourchassaient les interahamwe qui ont fui dans l’ex-Zaïre avec des armes lourdes, alors responsables du génocide commis à l’encontre de la minorité Tutsi, d’avril à juin 1994, au Rwanda.

    Cependant, les milliers de morts dans les camps de réfugiés Hutu, est-ce aussi l’œuvre des interahamwe ? Non. Papy Kamanzi, un jeune commandant Tutsi d’une unité d’élite APR, témoigne, dans le livre de Stearns, qu’il amadouait, dans les camps, les réfugiés Hutu à rentrer chez eux, au Rwanda. Il se proposait même de les accompagner. Et, une fois arrivés à un point précis, après les avoir tous regroupés, il les massacrait en masse à coup de hache – lui et ses camarades militaires. «On pouvait en tuer plus de cent par jour » – dit-il encore. Parfois «on utilisait des cordes, c’était le moyen le plus rapide et nous ne gaspillions pas de sang. Deux d’entre nous mettaient un homme à terre, nouaient alors une corde autour de son cou et tiraient très fort ». Kamanzi se défend que ce fût l’ordre reçu.


    Ianbirell
    Des crimes dont on se refuse de nommer les responsables ? Le journaliste britannique, Ian Birell, dénonce justement l’hypocrisie qui règne autour de ces exactions perpétrées au Congo par l’armée de Paul Kagamé et ses alliés. Tous soutenus par la Grande-Bretagne de l’ex premier, Tony Blair et l’actuel Secrétaire d’Etat britannique du développement international, Andrew Mitchell. Les fonds d’aide au Rwanda, issus du contribuable britannique, ne servent au fond qu’à financer une dictature des plus sanglantes. Le gouvernement de Paul Kagamé n’hésite même plus à envoyer des mercenaires, au-delà de son territoire, pour assassiner des citoyens – britanniques d’origine rwandaise – qui militent pour les droits humains. Notamment René C. Mugenzi et Jonathan Musonera. Ces derniers ont reçu un avertissement de Scotland Yard, la police de Londres, leur disant que « le gouvernement rwandais représente un danger immédiat pour votre vie ». Kigali dément ces accusations.

  • #60

    umuntu ntahera burundu (samedi, 13 août 2011 16:08)

    La verité, dit-on, est comme un cadavre caché sous l’eau dans un lac ou dans un océan. Tot ou tard il surgit à la surface. Espérons que le moment soit venu pour savoir les vérités cachées du Rwanda, espérons plutot que soient finies l’hypocrisie et la complicité des occidentaux qui font toujours semblant de ne pas savoir, de ne pas voir et de ne pas entendre les cris de souffrances des milliers de victimes innocentes dans les zones des grands lacs africains.

  • #59

    Les Zélotes (samedi, 13 août 2011 15:32)

    Padiri NAHIMANA Thomas na mugenzi we Padiri RUDAKEMWA Fortunatus, nibo biyita Zelote Mahoro. Nibo bilirwa bashyushya imitwe y'Abanyarwanda (abasoma inyandiko zabo). Ni nabo ba nyir'ibitutsi byuzuye urubuga bashyizeho.

    Nyamara ntibazagire icyo bikanga, umunsi bumva bashaka gutaha i Rwanda, bazaze nabo tuzabakira nkuko twakira abandi bose biyemeje kuza kurwubuka. Nibatinda mu makorosi kandi ntihazagire uwo barenganya!

  • #58

    e goko Mugesera! (samedi, 13 août 2011 15:29)

    mugesera yavuze mu mvo n'imvao bavuze ngo inkotanyi zishe abasenyeli i kabgayi we ati " ni abana bakoze amakosa"!! ariko Mana yanjye!! buriya koko nk'umuntu ukwiriye kurengera rubanda arumva ari igisubizo akwiriye guha kiliziya cyangwa imiryango y'abo bihayimana? so what?? niba barakoze amakosa bakica abantu bangana kuriya se, kuki batabahana?? maze usibye nabo n'ugonze umuntu na moto agapfa ari impanuka baramufunga??

    mugesera,amagambo uvuga uri senateri,atuma ndushaho kubona ubugome bwa leta yanyu n'umugambi mubi wo gutsikamira ukuri kubyabaye ndetse n'ubumwe n'ubwiyunjye muhora muririmba.

  • #57

    Ba Zelote bakomeje kwica! (samedi, 13 août 2011 15:18)

    Kivu y’Amajyepfo : Ibitero bya FDLR byongeye kwivugana abantu babiri
    Yanditswe kuya 13-08-2011 - Saa 13:08' na Ishimwe Samuel


    Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2011, inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zagabye igitero ku kirombe cy’ amabuye y’agaciro kiri ahitwa Lukatu muri Kivu y’ Amajyepfo, zivugana bantu babiri ndetse benshi mu bakozi baho baburirwa irengero, nk’uko tubikesha urubuga rwa Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye.

    Iyo radiyo yongeraho ko izo nyeshyamba zabanje gusahura utundi duce twaho mbere yo kugaba icyo gitero.

    Umuyobozi w’akarere ka Kamitunga icyo gitero cyabereyemo, yahamije aya makuru ndetse anavuga ko igitero cyamaze amasaha menshi kuko cyatangiye hafi mu ma saa sita z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo. Yongeyeho ko izi nyeshyamba zahanasahuye utundi duce turi mu Burengerazuba bwa Kamitunga aritwo Kabumba na Ngambwa.

    Ingabo ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Congo (MONUSCO) zatangarije abanyamakuru ko nyuma y’ aho bimaze iminsi bihwihwiswa ko FDLR iri gutegura igitero mu gace ka Bunyakiri no hafi yaho, bagiye kongera ingufu mu birindiro byabo biri ahitwa Mashere. MONUSCO kandi itangaza ko ku bufatanye n’ingabo za Leta ya Congo bagiye kongera umubare w’ amarondo yo ku manywa na nijoro.

    Ku itariki 7 Kanama 2011 nabwo FDLR yagabye igitero ku modoka yavaga i Masisi, gihitana abantu babiri, abandi batandatu barakomereka.

  • #56

    fina (samedi, 13 août 2011 15:04)

    Ibi byose murarushywa nubusa muramutse muvuga ibi mutuzuye amaraso muntoki zanyu twashobora kubyumva tukabitohoza naho korosa ishyano hanyuma ukajya gucira abandi imanza ntaho bizabageza ni mubanze mwoze ayo maraso yanyu abari muntoki no munzara yihishemo kandi aratukura cyane kurusha ibara ryumutuku ubwaryo.

  • #55

    kimi (samedi, 13 août 2011 14:59)

    Iyo muvuze cyangungu numva shishwe nubugome bwahakorewe 1994 mbega abagomeee mana yajye mpita nibuka imodoka zari zuzuyemo impinja zaburiranaga amaraso baziciye amaboko nibindi bice byumubiri ari imiborogo gusa ibitaro byuzuye abapfu nabagore mwapfurumujemo impinja numva mwe mutari nabantu bo kuvuga mwakoze indengakamire ya muntu nizere ko uwa burugumestre wanyu yaba yarapfuye kuko kumufuga nta kamaro byamara nimihoro yari yitwaje ashishikariza abantu gutsemba umututsi kugeze naho yicisha uwari mwene wabo yararongoye umugore wa mwene wabo numugore we yewe muteye akagaga gusa,ziriya mpinja mujye muzibuka uko mwari mwajuje mumodoka zimwe zivuye za muyange nahandi hose kiriya zanyu yewe ntawabona icyo avuga cyangungu ubundi ntiyarikwiye kuvugwa gusa leta yurwanda ni inyembabazi.

  • #54

    Bizashira (samedi, 13 août 2011 14:50)

    Igituma intore zandika biriya bintu bitagira aho bihuriye na objetif yur'urubuga ni uko abari muri opposition nabo basomborotsa abashyigikiye Kagame. Barabatuka, barabandagaza... Buriya ryose Janet Kagame amwaye hehe? Ni bya bindu by'ubuze icyo atuka inka agira ati dore icyo gicebe cyayo. Ari nyoko uteye kuriya uba umutuka utyo? attaquez leur politique mais laissez de côté leur vie privée, leur apparence phyisique. kwandagaza umubyeyi ungana kuriya ni ukubura uburere. mwibuke Bagbo ukuntu yasohowe mu nzu ye. Byababaje benshi. iyo bamusohora yambaye se byari kubabuza kumufunga? Ibi mukorera Janet Kagame ntaho bitaniye n'ibya Bagbo. ni uguta ubumuntu. En fin de compte elle est la femme du président (la première Dame. l'histoire est irréversible. Mwibuke dans la Bible l'histoire de David et Nathan. David yari yakoze ibyangwa n'Uwiteka. il a commis l'adultère avec Batschéba, nkaho ibyo bitari bihagije ariyongeza yica umugabo (Urie) w'uwo mugore. Ni uko rero, ntabwo Nathan umuhanuzi yagiye kureba Umwami Dawidi amwita umusambanyi cg umwicanyi. Dawidi yari indwanyi ntiyari kubura kumutsinda aho kandi bigafata ubusa -kuko yabuze umbwenge-. Nathan yashatse amagambo aziguye kandi arashyira yumvisha Umwami Dawidi ikibi yakoze, En conséquence, Dawidi yarihanye kuko nta yindi choix yari afite ukulikije ikiganiro yari yagiranye na Nathan. Ibi byo gutuka Président Kagame n'umufasha we ni byo bitumwa bakomeza kwinangira imitima, ntibumve ijwi ry'abataka. Hari ukuntu twabumvisha ko politique yabo itari nziza itatunogeye tutabatutse. Nimukomeeza gutukana mugirango Imana Izabafasha? Yewana ni muhindure umuvuno nko mu gisoro. Ndashaka gutaha nkereka umubyeyi -atarasaza- n'abavandimwe banjye abana nabyariye mu mahanga. Abatukana baradutinza.

    Du reste, Ubupfura ni ukumenya gushima ikiza n'ubwo cyaba icy'uwo wita umwanzi wawe. Janet we ni mumufashe hasi ntacyo abaye.

  • #53

    rebakure (samedi, 13 août 2011 14:49)

    muzahekenya amenyo muzayamarira munda, uti ngo bishwe nande?twarabimenye ko za nterahamwe zene wanyu za fdrl ziza zihisha mubantu bakica abo bayobozi kubera batabashyigikiye mu bikorwa byanyu bibi mwavukanye,ibyo turabizi neza no muri abo wavuze harimo umuvandikwe wajye kandi twaratohoje neza yishwe na bene wanyu ndavuga mwe mushaka kongera gukora itsembatsemba ntabwo twese tugomba gushyigikira ubwicanye abo byageze nitwe tuhazi kandi ntabwo twese tugira irondakoko nkamwe.nuko muzabeshye injiji naho abareba kure baramenye ibyabo shakishiriza ahandi.

  • #52

    umusahahara wa Mwalimu "INKA" (samedi, 13 août 2011 14:47)

    Abarimu bindashyikirwa bongeye guhabwa inka

    Zimwe mu nka zihabwa abarimu (Ifoto/Ububiko)
    Richard Ruhimbana
    Ku wa 10 Kamena 2011, Gahunda ya Nyakubahawa Perezida wa Repebulika w’u Rwanda Kagame Paul yo gutanga inka ku barimu bindashyigikirwa yakomereje mu mu Karere ka Kamonyi Intara y’amajyepfo.

    Iyo gahunda ikaba imaze kugera ku barimu bindashyikirwa bari mu Turere twose twi’igihugu, aho abarimu babaye indashyikirwa bamaze guhabwa Inka zigera kuri 270, aho u Turere 10 tumaze guhabwa inka 150 twagenewe n’utundi 20, tumaze guhabwa inka 120.

    Mu kiganiro umuyobozi ushinmzwe Komisiyo y’abarimu muri Minisiteri y’uburezi Ntaganzwa Domian yatangarije abanyamakuru ko abarimu bahabwa abarimu bindashyikirwa mu bikorwa bijyanye n’uburezi , abarimu bubahiriza akazi kurusha abandi, abarimu batsindisha neza amasomo bigisha, abarimu bafitanye umubano n’abo bakorana, abarimu bafite impinduka aho batuye.

    Ntaganzwa yasabye abarimu bahawe inka ko inka bahawe ari nka basezaranyijwe na Perezida Kagame. Ati “muzazifate neza kandi zizabagirere akamaro ndetse n’aho mutuye zizabagirire akamaro”

    Yabasabye kandi ko inka bahawe nizajya zibyara nabo bazajye boroza abandi barium bindashyakirwa.

    Yasoje avuga ko Inka zahawe abarimu buri nka ifite acagiro k’ibihumbi 500,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Umwe mu barimu bahawe inka, Nsangiyemva Albert, yashimiye Perezida Kagame uburyo akameje kubahesha agaciro nk’abarimu, ati “ duhawe inka yo kudufasha kunwa amata tukagira amashyo maze umwarimu akagira ijambo mubyo akara kandi akabarana imbara yatewe no kunwa amata”

    Nsangiyumva yavuze ko kandi yiteguye koroza abandi ndetse akanabasa kubahiriza akazi bakora bagakunzu kuko iyo uko akazi ukora kaguhesha icyubahiro n’imibereho myiza.

    Naho Maniraguha Mary yavuze ko inka ahawe izamusha mu mibireho ye, ati “mfite ikizere ko ubuzima bugiye guhinduka kandi ko n’umusaruro ugiye kwiyongera.”

    Ends

  • #51

    Turacyava Congo, gacaca ntizahagarara (samedi, 13 août 2011 14:44)

    Inkiko Gacaca zadindijwe n’abatahutse bava muri Kongo – Mukantaganzwa

    Mukantaganzwa Domitille, umunyamabanga bw'urwego rw'igihugu rushinzwe inkiko Gacaca (Foto/Ububiko)
    Egide Kayiranga
    Ubunyamabanga bw'urwego rw'igihugu rushinzwe inkiko Gacaca butangaza ko imanza za gacaca zadindijwe n'abanyarwanda b'impunzi zavuye muri Repubulika Iharanida Demokarasi Kongo, aho bagendaga batahuka maze bagera aho bari batuye bagasanga bashinjwa kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwo rwego Mukantaganzwa Domitille avuga ko inkiko gacaca zitari gusoza imirimo yazo kandi hari abandi bagishinjwa kugira uruhare bakidegembya kandi gacaca ishaka kubabaza k’uruhare bashinjwa ko bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Avuga ko uretse izo manza kandi zabatahutse bavuye muri Repubulika Iharanida Demokarasi Kongo hari n’inzidi manza zigomba gusubirishwamo kubera ko hari abagiye bagaragaza ko batishimiye imikirize y’izo manza.

    Ati “imanza zigera kuri 99 zigomba gusubirwamo mbere y'uko imirimo y'inkiko gacaca irangira mu kuboza uyu mwaka”

    Mukantaganzwa Domitille avuga ko inyinshi muri izi manza zikaba ari iz’abatuye mu Turere twa Karongi na Rutsiro zo mu Ntara y’Iburengerazuba. Yemeza ko isozwa ry’iki gikorwa ryanadindijwe kandi no kubura kw’abatangabuhamya n’uburwayi ndetse n’ibindi.

    Yatangaje ko amadosiye y'izo manza zose yuzuye ubu, kuburyo iburanisha ritazatinda bityo raporo isoza imirimo y'inkiko Gacaca ikazajya ahagaragara mu k’Ukuboza 2011.

    Ikindi ni uko igikorwa ubu ni ari ugukosora raporo mu Turere dutandatu aritwo Ngororero, Gakenke, Gisagara, Huye, Karongi na Rutsiro . Icyo gikorwa kizaba cyarangiye mu munsi ya vuba, maze hagatangira ikindi gikorwa cyo kwinjiza ibyakosowe muri mudasobwa.

    Ati “mu mpera z’uyu mwaka ni nabwo hazatangazwa raporo igaragaza niba inkiko gacaca zarageze ku nshingano zayo zirimo kugaragaza ukuri ku byabaye no kunga abanyarwanda”.

    Kuri ubu harabarurwa imanza zirenga miliyoni zimaze kuburanishwa, Inkiko Gacaca zatangiye imirimo yazo mu mwaka wa 2002 nyuma y’uko bigaragaye ko izindi nkiko zatwara imyaka hafi 200 kugirango zibashe kuburanisha izo manza zose.

    Ends

  • #50

    BYIGERO (samedi, 13 août 2011 13:53)

    Urakoze Kagaba(#47).Iyi ni imwe mu "mapaji" ibihumbi n'ibihumbagiza agize cya "GITABO CY'IBYAHISHUWE" nabwiraga Twizerimana muri comment(#35).Nizere ko yanyumvise.
    Birakwiye ko ubuhamya butangwa n'ababihagazeho(ngo ribara uwarirahe!),tukirinda imbarirano, bimwe bya"numvise bavuga ngo...",kandi amazina y'izi nkoramaraso cyangwa inzego zari zikuriye(iyo amazina atabashije kuboneka),amatariki n'ahantu amarorerwa yakorewe bitangazwa,bigakusanywa kuko bizifashishwa igihe bizaba ngombwa,kandi mbarahiye ko iki gihe kizabaho!!.Bitabaye ibyo,abacu baguye mu nzoberanyo umunsi twahuriye kwa Nyamuzinda bakatubaza bati:"Ko mwe mwari mwagize Imana mukarusimbuka,mwakoze iki ngo amaraso yacu atabarwa nk'ay'ihene mu ibagiro?",ndabona twazarya iminwa!!!
    Mwitonde ariko,igikorwa nk'iki,ku muntu ukibarizwa mu "gihugu cy'ibikeri" gishobora gutuma amizwa umwuka imburagihe!.Ngo uwishe ntiyica rimwe!!

  • #49

    Akimana Alice (samedi, 13 août 2011 13:49)

    Iyi nyandiko yongeye kunyibutsa ko paruwasi yacu ya katedarali ya Cyangugu, ubu igiye kwegurirwa uriya mupadiri uhora avugwa ko yanga abahutu urunuka. Uwo ni uwitwa KABERA INYASI uvuka mu gishoma. Ubu abakristu benshi bo muri paruwasi ya cyangugu agahinda katugeze kure. Nawe se, twari twifitiye umupadiri mwiza witwa Puridasi. Ni byiza ko musenyeri amwohereza kwiga i Roma ariko se kuki atumva ibyavuzwe kuri uyu mushya aduhaye koko? Ubu abakirisitu bose b'i Cyangugu bagiye kwigira mu baporo nk'uko byagenze i Mibirizi? Umuntu udashobora kureba umuhutu mu maso, none bamuzanye hafi ya gereza yuzuyemo abahutu! Ubwo se azajya ajya kubasura cyangwa kubasomera misa koko? Musenyeri Damaseni rwose nawe uratugerageje pe.

  • #48

    SHONGA (samedi, 13 août 2011 13:29)

    nagirango bwire nomero "8" ko ubu KAYUMBA NYAMWASA AMAZE KUBONA UBWENEGIHUGU BWA MOZAMBIQUE?kuvuga rero ngo azafatwa sinzi aho ubikura kukoakingiwe ikibaba

  • #47

    kagaba/kamembe (samedi, 13 août 2011 13:02)

    Nifuje kunganira uwatanze iyi nkuru yibyabereye i Bugumya.njye ibyo nzi ni bimwe mu byabere mu cyahoze ari komini ya Gishoma(iwabo wa Twagiramungu Faustin alias Rukokoma),ubu ni mu Karere ka Rusizi.Inkotanyi zishe abantu ziyongeza abandi.zarabishe muri kasho yari ahitwa i Gatanga munzu y'uwitwa Mussa,ziciye abandi batagira ingano mu myobo(indaki) ahitwa inyenji. inyenji ho abatarapfuye batashye barabaye ibiremba(kutabyara)kubera ubugome budasanzwe bakorewe bwo kuzirikwa amabuye ku mabya bakababwira ngo ngaho nimwiruke.Mvuge ibya kasho yo kuri bureau ya komini gishoma.iyi bayirasheho incuro ebyiri zose,sinibagiwe ibyabereye kuri burigade yabaga ku musozi wa nyamabuye ahacukurwa umucanga.sinasoza ntababwiye inkuru y'umusirikari w'inkotanyi wikoze ijoro rimwe ntibuka neza itariki maze akurira akazu k'uburinzi kuri gereza nkuru ya cyangugu,yuriranye imbunda yuzuye amasasu maze yose ayarasa imbere muri gereza cyakora ntawapfuye ariko hakomeretse benshi,bukeye bamufunga ijoro rimwe baramurekura!reka ndekere aho ariko dufite byinshi byo kuvuga.mugire amahoro na demokarasi.

  • #46

    RUBANDIBIRORA (samedi, 13 août 2011 12:53)

    Aka ni akaga rwose kubona abantu bahizwe bikomeye kandi abaturage babizi biliya byo muli Mwezi, ni Padri Ubalidi ushaka ko nta bantu bajijutse bahasigara, agakoresha uwitwa SINZABAKWIRA Stratoni wahgekuye Komini,akica abantu , agahiga HABIMANA Tewonesti uzwi cyane nka Salusi .
    Uyu rero ararengana cyane kuko tumuzi i Mwezi abana n'abatutsi ahubwo bamwita icyitso gikomeye, ahubwo arazira ko SINZABAKWIRA ruharwa abitumwe na FPR kubera ko uyu HABIMANA yanenze cyane ubutegetsi bwa FPR, yanatanze ubuhamya mu gitabo gisobanura ibura rya CYIZA, hamwe no kuba ali mu miryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu, na mukuru we Rwaka akaba ali muli Opposition afatanije na BEM HABYARIMANA.
    Naho ubundi Padri Ubalidi akorera FPR kurusha ubu padri
    yemeye no kujya kulihira abana ba SINZABAKWIRA amafranga y'Ishuli ngo ajye amutegeka gushinja abahutu ashaka kwikiza.

    ukwihimura

  • #45

    Nzabarirwa (samedi, 13 août 2011 12:42)

    Ngo no mu bazungu Kagame asanga harimo IBIKERI !

    Ngo iyo bamugiriye inama bati yewe akarengane ingoma yawe ikomeje gukorera abaturage karakabije , gerageza urebe ko warenganura abaturage, hato batazivumbura bakakunyuza mu ryoya , ngo abasubizanya agasuzuguro byo kubikuraho ngo "Yes, Sir"= Ndiyo Bwana, ubundi akikomereza nk'aho abo bazungu ari "INKORABUSA" , ABASWA, FOOLISH...!

    Ibi kandi nyagucwa abivugira kukabona bose, n'abo Bazungu bamwumva! Ese ayobewe ko abazungu bo bazi kwandika no gufata amajwi , bakaba batibagirwa? Hari ubuswa burenze ubu muri politiki ? Paul Kagame natiha akabanga, ngo nibura ajye atukana yiherereye azatuma mu byivugo n'ibisingizo asanganywe bamwongereraho n'aka kabyiniriro: "Intagereranywa mu Baswa"!
    Ubwo Paul Kagame asigaye yaraciye bugufi akajya mu ishuri ry'imigani ya kinyarwanda reka mumenyeshe ko hari n'undi mugani akwiye kumenya ugira ngo "Utazi ikimuhatse , areba ubugabo bwa se igitsure!" Iyo witegereje ingiro y'umwana w'imyaka 3 gusa, ubona ko n'ubwo aba ataramenya gutekereza ibihanitse, urwo ruhinja ruba rwifitemo muri rwo igisobanuro cy'uyu mugani ! Ibi koko nabyo binanire Paul Kagame ? Ubu koko Abanyarwanda ntidukwiye kujya tugenda twubitse umutwe kubera ikimwaro cyo kuyoborwa n'umuntu nka Paul Kagame ?

    Na Kadafi wa Libiya ageze mu bushorishori bw'ikuzo rye, ntiyigeze akora ibitakaragasi nk'ibyo Paul Kagame akora, ngo atuke abazungu n'abenegihugu mu mbwirwaruhame, nyamara aho ageze ni hahandi umwana arira nyina ntiyumve! Ibya Paul Kagame byo bizarangira bite kandi ryari?
    Kuba Paul Kagame atinyuka agatuka abazungu bamuremye, bakamutereka ku butegetsi abaturage batamushaka,..agasuzugura inama nziza bamugiriye, niho ahera avugako abantu bose bamubwira ko ibyo ari ibidakorwa ari "Ibicucu, foolish ", we wenyine, mwene Rutagambwa, akaba afite UBWENGE BWINSHI CYANE, gusa ubanza ari bwabundi Abanyarwanda bavuze bugera aho bukamena nyirabwo umutwe ! None se ko ejobundi yihenuraga ku Bufaransa ku mugaragaro, Minisitiri Mushikiwabo yirirwa atitiba inyuma y'Abafaransa ashaka iki? Gusaba uwo wimye ni umugayo utari ukwiye IMFURA , uretse nyine ko zashize mu gihugu! Ubuswa buba bwinshi, ariko ubwa Paul Kagame muri politiki ntiburarangiza kugarika ingogo ! Koko utazi ubwenge(umuswa!) ashima ubwe !

    Kuba atinyuka agatuka abenegihugu ngo ni IBIKERI, icyo gitutsi akagituka abakene b'Abanyarwanda ahora anyunyuza imitsi , byerekana ko Paul ageze aha wa mugani ugira uti "Umukobwa wagashize aryama aheneye iwabo!" Bene uyu bishyira kera agasendwa, nuko akabura imishwaro(kubura aho ushwirira cyangwa umwarira!): kwishyira mu kagozi nibyo byonyine bishobora kumugirira akamaro! Paul Kagame na we akomeje rwose guhenera Abenegihugu, gusa amenye ko ururya abandi rutamwibagiwe!

  • #44

    Rwandarwejo (samedi, 13 août 2011 12:41)

    Ibyerekeye guhindura ibyihebe urubyiruko rw'Abanyeshuri biga hanze y'igihugu.

    Ku batabizi, mumenye ko ibihugu by'abazungu biri maso. Aho intore ya Kagame ikandagiye haramenyekana byanze bikunze! Abo bana Kagame ari guhindura ibyihebe ngo bakunde bemere kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Bulayi na Amerika, bamenyeko ubwo abashyize kuri "mteremko"! Ari kubasaba kwiyahura. Polisi y'i Bulayi yarangije kurita mu gutwi, amashusho yabo yageze mu byuma, Polisi irajya ibagendaho. Nimwakira uburozi ngo ni inyigisho muriguhabwa aho i Gako, mukikorera urwo ruboho rwa kabutindi ngo mujyanye Ibulayi , ntimuzarenga umutaru mutarafatwa, nuko muzarangirize ubuzima bwanyu mu buroko muzira UBUJIJI bwa shobuja!

    Naritegereje ngo ndebe niba mu bana bariho bashorwa muri ibyo bikorwa haba harimo CYOMORO KAGAME, ndaheba! Abana ba rubanda rugufi, twa dupfubyi tutakigira ubaza ibyatwo, bamwe bafite ababyeyi basenyewe nyakakatsi...nibo Kagame ashaka guhindura imashini zo kuroga, no kwica abanze kuba abarenzamase b'Agatsiko!

    N'ubwo gushuka urubyiruko byoroshye, ariko mfite icyizere ko aba bana b'Abanyarwanda bafite Malayika murinzi ubwira umutima ko UMWANZI nyawe bakwiye kurwanya ari uwo nyine ubohereza muri "mission suicide"! Nibagera mu mahanga , icyo bagomba kwihutira gukora ni ugutobora bakavuga ukuntu Paul Kagame ari we "MUSAZI-Foolish", wamaze kwicwa n'umurengwe kubera kunyunyuza imitsi y'abenegihugu (we udasiba kwigurira indege, amazu, amahoteli hirya no hino ku isi, amato mu nyanja...!.) agasubira inyuma agafata ibyemezo byo kubasenyera utururi ntacyo bamutwaye, gukona abagabo ngo batazongera kubyara, kwirukana abana babo mu mashuri makuru, kubicisha amarozi, kujya kubarasira mu buhungiro....n'ibindi by'urukozasoni bidakwiye umukuru w'igihugu.

    Bana b'Urwanda nimukanguke, dore twajwemo: Ingoma ya Paul Kagame n'Agatsiko ke, si ingoma nk'izindi, yo ni "Rujukundi". Gukunda igihugu no kwihesha agaciro ni ugutanga uwawe muganda kugira ngo Paul Kagame n'Agatsiko ke k'Indobanure bafatwe bashyikirizwe ubutabera, Abenegihugu biruhutse, barye, baryame, basinzire, bagone.

  • #43

    Sagihobe (samedi, 13 août 2011 12:36)

    Ngo "Urusaku rw'ibikeri ntirubuza inzovu kunywa amazi".

    Ndabona ikinyarwanda cyo amaze kukimenya ubwo ageze ku rwego rwo guhimba imigani y'imigenurano !

    Mu mutwe wa Paul Kagame, INZOVU, ni we ubwe n'agatsiko ke k'Indobanure. Abanyarwanda bandi basigaye ni IBIKERI. Kunywa AMAZI ni ukurya ibyiza by'igihugu ntawe uguhagaze hejuru.

    Icyo uyu mugani usobanuye ni iki : N'ubwo abakene basenyewe nyakatsi zabo bakomeje gutakamba batabaza , inzovu (Agatsiko k'indobanure) zikomereje gahunda yazo yo gukandagira rubanda no kwikubira ibyiza by'igihugu bonyine, ibikeri (rubanda rugufi) bikanuye amaso gusa ! Abo bakene bajye bakomeza baboroge ntacyo bizahindura kuri gahunda ya Paul Kagame n'Agatsiko ke k'Indobanure.

    Kugereranya Abenegihugu n'IBIKERI bivuga ko nta gaciro na busa Paul Kagame abaha. Igikeri uragikandagira kigapfa, nta cyaha kirimo, nta rubanza! Niyo mpamvu Paul Kagame, iyo abonye ibikeri bikomeje gutera urusaku, abiteramo ka gerenade kamwe, ibikeri bimwe bigasandara, urusaku rugatuza, ubuzima bugakomeza.

    Ng'iyo imitekerereze ya Paul Kagame, UMUKURU w'Igihugu CY'IBIKERI !!!! Ubwo kandi uwahera ku mugani uvuga ngo "umukuru w'Abatwa ni we ubategeka", ukavuga ko Paul Kagame yatangaje ko ari we GIKERI GIKURU, hari uwagira ngo uratukanye. Harya ubundi akanyamaswa(Totem) kagaragaza ubwoko bw'Abaga si Igikeri nyamabondo ? Wabona Kagame avuga ibyo azi rero !!!

  • #42

    Ntimwatubwira andi marorerwa atari Cyangugu gusa? Murakoze (samedi, 13 août 2011 12:34)

    Leta y’ U Rwanda yategetse polisi y’I Burundi kurekura uwashimuse akanica Madame Kayitesi Beatrice !

    http://www.umuvugizi.com



    Madame Kayitesi Beatrice washimuswe na maneko za Kagame!

    Amakuru Ikinyamakuru Umuvugizi cyabonye aturutse ahantu hizewe, aravuga ko mu ijoro ryo kuya 24/07/2011, polisi y’u Burundi yataye muri yombi Umunyarwanda ushakishwa n’inzego z’ubutabera bwa Kongo, Rugamba Mwinza Jean Luc ,kubera uruhare yagize mu gushimuta Madame Kayitesi. Rugamba yahoze ari umwe muri za maneko z’u Rwanda zasigaye muri Kongo zikorera mu kibaba cyo kuba ADC wa Dr Adolf Onasumba .

    Polisi y’u Burundi yafunze Rugamba mu ijoro ryo kuwa 24/07/2011. Yamucakiriye mu rubyiniro rwitwa “Boite de nuit Aosta “ku isaha ya 1:00a.m. Yamujyanye kumufungira muri Brigade yitwa Sogemac . Polisi yashyize Rugamba mu modoka yayo. Yanatwaye n’imodoka ya Rugamba yari yitwaje nomero RAB 139A. Rugamba n’imodoka ye bafungirwa kuri iyo Brigade .Iyo modoka RAB 139A ni imwe mu modoka z’urwego rw’ubutasi, NSS .

    Ayo makuru atugeraho aturutse ahantu hizewe, yemeza ko Rugamba yatakiye muri iyo Boite bamufatiyemo, avuga ko atari we witumye gushimuta Madame Kayitesi. Yavuze ko we icyo yakoze byari ukumushimuta gusa. Arangije yagombaga kumushyikiriza ba shebuja bakorana aribo Col Dan Munyuza hamwe na Gen Jack Nziza. Ibyo byatumye bagenzi be bamutabariza I Kigali kugirango bamutabare ataramena amabanga yose. Byatewe n’uko basaza ba Kayitesi bari kumwe na Polisi igihe yafataga Rugamba. Icyo gihe bari bitwaje manda ya leta ya Kongo Kinshasa ishakisha Rugamba Luc kubera uruhare rugaragara yagize rwo gushimuta Kayitesi, bakuye muri Kongo bakamujyana kumwicira mu Rwanda.

  • #41

    si abo gusa (samedi, 13 août 2011 12:32)

    Muri Cyangugu mukotanyi yivuganye benshi mu buryo bw'amaherere ga; hari abagiye bagwa muri za gereza bazize amarozi, hari abaguye mu ngo zabo ngo batewe n'abaturutse iyo tutazi,etc. mbese ni inde utazi abishwe na wa musenzi bari bahimbaga Hayidi, uyu wabaye comanda wa brigade ya hano i Kamembe ndetse na hariya hepfo kuri CIMERWA?
    Barabeshya ariko.
    Kagame yishe Sendashonga, Yishe Birasa, yishe Rwigema, yishe Nyamwasa ntiyapfa, yafunze Ingabire, yafunze Ntakirutinka, Yamenesheje Sebarenzi, yamenesheje Twagiramungu,yamenesheje Rujugiro, yamenesheje Kajeguhakwa, yakenesheje abantu benshi, yangije Bizimungu, etc.

  • #40

    Kabisa (samedi, 13 août 2011 12:30)

    Ndashaka kubwira uwitwa cg uwiyise Zolote ko ashobora kuba arwaye mu mutwe, ibintu yandika ntabwo bibaho, icyakora ndagira ngo mu mubwire ko ari inzozi,zitazigera zisohora. Indwara urwaye yitwa Kagame ndabona izaguhitana, Kagame ni perezida wábanyarwanda, baramutoye, kandi baramukunda, nushake rero wowe uziyahure kuko nibyo byagufasha kuko urwngo ufitiye kagame ntabwo rwatuma uba kwisi. Icyakora umwanya ukoresha wandika ayo mahomvu/amafuti yawe wakabaye uwukoresha mubindi byaguha amafaranga.Urababaje.

  • #39

    papa COMORO (samedi, 13 août 2011 12:30)

    Alors qu'un homme nettoyait sa nouvelle voiture, son fils de 4 ans ramassa un caillou et fit des graffitis sur le côté de sa voiture.

    Dans un accès de colère, sans même regarder ce que représentaient les graffitis, l'homme prit la main de son fils et la frappa plusieurs fois, sans se rendre compte qu'il frappait avec une clé à molette.

    A l'hôpital, le garçon perdit tous ses doigts, à cause des multiples fractures dont ils étaient victimes.

    Quand le garçon vit son père tout triste, (à cause de sa blessure), il demanda : "Papa, quand est-ce-que mes doigts vont repousser ?"

    L'homme fût très secoué par la question et resta sans voix.

    Il repartît vers sa voiture et la cogna plusieurs fois.

    Dépité par ses propres actions, il s'assît devant la voiture.

    Alors il vît ce que son fils avait gribouillé sur sa voiture et lût :

    "JE T'AIME PAPA !"

    Le jour suivant, l'homme se suicida.
    La colère et l'amour n'ont pas de limites. Choisis toujours le dernier pour avoir une belle et mignonne vie.

    Les choses sont créées pour être utilisées et les personnes pour être aimées.

    Mais le problème dans le monde d'aujourd'hui est que les personnes sont utilisées et les choses sont aimées.


    Durant cette année gardons toujours ceci à l’esprit : « Les choses sont créées pour être utilisées, mais les personnes sont créées pour être aimées. »

    Fais attention à tes pensées, elles deviennent souvent des paroles.

    Fais attention à tes paroles, elles deviennent souvent des actions.

    Fais attention à tes actions, elles deviennent des habitudes !

    Fais attention à tes habitudes, elles deviennent souvent ton caractère !

    Fais attention à ton caractère, il détermine souvent ton destin !

    Aujourd'hui est un jour unique ! Je suis heureux d'avoir reçu ce message puisque maintenant.... je peux le partager avec des personnes que j’aime.

  • #38

    muratinyuka ra!!! (samedi, 13 août 2011 12:29)

    Rugerinyange Karoli :(rugerinyangek@yahoo.fr) wrote:

    Banyarubuga
    mperutse kuganira n´umusore urangije amashuri ye hariya i Kigali muri KIST, akaba yarigana
    na Madamu wa Kagame Pawulo.

    yambwiye ko uwo mudamu yabonye diplome ya gatatu mu ishuli, kubera ibintu byinshi
    birimo ko abarimu bmutinyaga ko ari umugore wa afandi Kagame, ndetse ngo abenshi
    bakamuha ibizamini n´ibisubizo mbere yuko ikizamini kizakorwa, gutyo we akiga ibisubizo
    gusa! Hari abandi ariko bake batabimuhaga, cg. banabimuha akabura umwanya wo kubyiga
    noeho akaza " gukopera" uwo musore, ndetse akanamubwira ko azajya amuvugira, we na
    bene wabo, harimo n´abahatu bene wabo wuyu musore.
    Naramubajije nti ese ubundi uwo mudamu wa Kagame yitwa nde, araseka cyane ndumirwa!
    Yaransubije ati burya ise Murefu, uriya wakodesheje inzu ya Ngirumpatse Matayo
    avuye i >Burundi, amuhaye izina basigaye bashaka guhisha! ati First Lady Jeanette niwe wanyibwiriye
    ko ise Murefu yamwise"Murute Ubarwe"! MURUTUBARWE !

    Narasetse cyane nti burya iso ntakwanga akwita nabi, nti numvise igituma ba Husi, uyu
    mukuru wa Perezida w´interahamwe Robert Kajuga, yahisemo kwibyarira umwana na
    Mlle Murutubarwe, none uno Jeannette M. akaba yaragize ibyago byo gushakwa
    n´inkandagirabitabo yivuga ibigwi byo gusya no gukomeretsa gusa, Dr. mu Bwicanyi
    Paul Kagame igatuma arangiza amashuli ye akopera gusa!
    Twamenye ko ngo Afandi Muzehe Kijyana Paul Kagame atanga amagarade ya gisilikari
    akurikije uwishe benshi, wakica abahutu icumu ukaba sergent, magana ukaba
    Majoro, warenza ibihumbi 20.000 ukaba Général nkuriya witwa Ibingira.
    Abicanyi rero bo muri FPR ya Kagame kubamenya ntibikomeye, ni uguhera kuri grades zabo
    bahawe nuwabatumye kumara abana b´abanyarwanda, toutes éthnies confondues.

    Genda Rwanda waragowe

  • #37

    ahaaaaaaaaaaaaa (samedi, 13 août 2011 12:27)

    Byenda gusetsa

    Umugabo mu minsi ishize wari utuye icyangugu, gacaca yaho iherutse kumukatira imyaka mirongo itatu (30) y'igifungo kubera uruhare yaba yaragize muri génocide. Nuko rero bamaze kurusoma bamubaza niba hari icyo avuga ku rubanza rumaze kumusomerwa. nyamugabo nawe ati : "Murakoze kunkatira imyaka mirongo itatu, ariko icyo nzi ni uko nta butegetsi bwo mu rwanda bumara imyaka 30, ni ukuvuga ko nzafungwa imyaka ine, naho mwebwe mugafungwa makumyabiri n'itandatu." (fin de citation

  • #36

    Libonukuri (samedi, 13 août 2011 12:25)

    Iyi nyandiko irasobanutse. Ibirimo ni ukuri kuko nanjye mvuka ahitwa mu Kamanu, hariya i Mwezi. Inkotanyi zishe abantu benshi muri kariya karere, kandi n'ubu koko "TURIKUNGOYI" pe. Iri zina ni hatari.
    Ndashimira uwashubije numero ya 20 kuko ibyo avuze kuri madame Mukandoli Anamariya, ariko byagenze. Anamariya yashoboraga no kuzizwa ikindi. Ubundi Anamariya ni umukobwa w'uwitwa Batagata ubyara Batagata Emmanuweli na Batagata Andereya. Afite n'abandi bana benshi barimo madame Ewujeniya. Batagata ise w'abo bose, ni we wabaye burugumesitiri wa mbere wa komini Karengera. Yari umuparimehutu wemewe. Murumva rero ko ku Nkotanyi, umukobwa w'umupalimehutu na we aba ari we. N'ibyo yashoboraga kubizira. Bamwishe ari ku wa gatandatu, umugabo ahita abwita Inkotanyi ati : "Muramwishe, nanjye nimunyice"! Ni yo mpamvu zahise zitumiza inkuru zazo ngo zize kumwumvisha ko yazize abagizi ba nabi.

    Reka ngire n'icyo mbwira "Urwishyigishiye ararusoma" wavuzengo Inkotanyi ntizari kuza zivuga amasengesho. Yongeyeho ngo "Ni mwe mwabanje" (Abahutu). Iyi mvugo Interahamwe zayikoreshaga muri 94, ngo ni mwe mwabanje mutera intambara, mwohereza abana banyu mu Nkotanyi, mutangira kwica abahutu, mubakoresha uburetwa mukanabakubita ibiboko, n'ibindi. Imvugo nk'iyi, ipfobya jenoside ahubwo. Wowe "Urwishyigishiye ararusoma" watuma Abahutu bavuga ngo "Twishe abatutsi kuko bari batangiye intambara, bakica abacu, bukeye bica na Habyarimana Peresida w'umuhutu". Ubwo se twazagarukira he? Nta mpamvu n'imwe ishobora gusobanura iyicwa ry'inzirakarengane. Icyumweru cyiza.