lun.

01

août

2011

AMABANGA 77 YA POLITIKI : Inzira y’Imyigaragambyo idahutaza[5]

Abari n'abategarugori  ntibazatinya kujya mu muhanda bamagana ingoma y'igitugu gikabije ya Paul Kagame n'Agatsiko ke !
Abari n'abategarugori ntibazatinya kujya mu muhanda bamagana ingoma y'igitugu gikabije ya Paul Kagame n'Agatsiko ke !


IBANGA RYA 57


Italiki ya mbere Ukwakira 2012 nigera Paul Kagame ataragira icyo akora ngo yereke Abanyarwanda ko yemera inzira y’Impinduramitegekere itavusha andi maraso, bizaba bisobanuye ko yarangije gufata icyemezo cyo gukomeza gutegekesha igitugu n’iterabwoba. Azaba yerekanye ko amarira y’abo yagize impfubyi n’abapfakazi ntacyo amubwiye.Tuzaba tumenye neza ko akaga k’abamaze imyaka irenga 17 bafungiye icyaha Paul Kagame n’Agatsiko ke bakoze kagikomeza. Bizaba bigaragaye ko Agatsiko katiteguye koroshya ingoyi kazirikishije Abenegihugu, ndetse ahubwo ko kiteguye kuyikaza kurushaho. Bizaba bigaragaye ko Paul Kagame afata Abanyarwanda nk’ « IBIGORYI, AMASAZI, IBIKERI, UMWANDA, IBIGARASHA BICITSE, IMBURAMUKORO…nk’uko n’ubundi adahwema kubivugira mu mbwirwaruhame !


Icyo gihe Abanyarwanda bazaba bageze mu mayira abiri : Bazahitamo ubwingenge cyangwa bahitemo inzira yo kuba abacakara bidasubirwaho. Nibicecekera ntibagire icyo bakora bazaba bahisemo guhamba uburenganzira bwose bw’abenegihugu maze basinyire kuba ingaruzwamuheto izuba riva, bature mu gihugu cy’abo nk’aho ari Abanyamahanga cyangwa Abajyanwabunyago. Bazakora Agatsiko karye, abana babo bicwe n’inzara Agatsiko kamena ibiryo kubera umurengwe. Guhera ubwo Paul Kagame n’Agatsiko ke bazaba bafunguriye ABARWANASHYAKA bashaka ko ibintu bihinduka inzira yo kwerekana icyo bahisemo : Ni INZIRA Y’IMYIGARGAMBYO IDAHUTAZA. Bazahaguruka batobore bavuge ko banze kubaho batariho, ko barambiwe iyicarubozo Agatsiko kadahwema kubakorera, ko bashaka UBWIGENGE, ko Agatsiko nikadahindura imvugo n’ingiro biteguye GUHANGANA nako. Koko rero « la résistance contre l’oppression », ni uburenganzira umuntu wese avukana. Nta munyarwanda wavukiye kuba umucakara no gukomeza kubaho nk’imfungwa mu gihugu cye cyitwa ko cyigenga. Amahanga azabyumva bwangu, amaso y’isi yose yerekezwe mu Rwanda.


IBANGA RYA 58


Imyigaragambyo idahutaza iyoborwa

n’ibitekerezo-shingiro ( principes) bibiri :


(1)Kwanga gutiza umurindi umugizi wa nabi (le principe de la non-coopération)


Umunyagitugu nta yandi maboko agira uretse ayo abaturage atoteza bamutiza. Abaturage ni bo ubwabo batiza umunyagitugu ikiboko abakubitisha , bakamuha n’amafaranga agura amasasu akoresha abarasa. Agatsiko kayoboye Urwanda nta zindi ngufu na mba kagira abaturage baramutse bafashe umugambi wo kwanga kugira uruhare mu byemezo gafata birenganya rubanda. None se abo Agatsiko gakoresha mu kurasa ababyeyi, si abana bacu ? Abo Agatsiko gakoresha baca imanza zirenganya abacu, si abagore n’abagabo bacu ? Abo Agatsiko gakoresha bambura abaturage amasambu yabo n’imitungo yabo, si abaturanyi bacu ? Iyo Agatsiko kibereye mu maraha, kabyina mu tubari , gatembera mu mahanga, si twe dukora akazi kose ko kubaka igihugu no gushaka amafaranga Agatsiko kazarihira abana bako mu mashuri yo mu Bulayi nyamara abacu ntibashobore gufashwa ngo bige kaminuza ?


Ibyo byose bisobanura iki ? Abaturage baramutse banze gutanga umuganda wabo ngo Leta mpotozi ikunde ihirime, babigeraho mu minsi itarenze 30, bitagombeye imirwano ivusha amaraso !


(2)Kwiyemeza gusuzugura ibyemezo bya Leta irenganya abaturage bayo ( le principe de la désobéissance civile).


Burya rero Leta igira ireme ari uko abaturage bayemera bikabatera kuyumvira . Leta nayo iba ifite inshingano y’ibanze yo gutabara abaturage no kubarindira umutekano (schéma protection-obéissance). Iyo Leta nk’iyobora Urwanda guhera mu 1994 itagishoboye kurengera abaturage ahubwo akaba ariyo ihungabanya umutekano wabo, ikabafungira ubusa, ikabambura ibyabo, ikabicira ubusa,…iba igomba kuvaho kuko abaturage baba batakiyifitiye icyizere ndetse bakaba bashobora kurekera aho kuyumvira. Icyo gihe icyitwaga Leta kiba gihinduye isura , kiba kibaye Agaco k’abajura n’abicanyi. Abaturage bahinduka nk’intama ziragiwe n’ikirura, cyica iyo gishatse n’igihe kibishakiye ! Abo baturage baba bateye agahinda : iyo umaze kubona neza ko uwakakuvugiye, uwakakurengeye ,uwakagutabaye agaruka akaba ariwe ukurenganya, uguterera ku ngoyi, ugutabika ;uwakaguhumurije akaba ari we ugutera ubwoba, wabyitwaramo ute? Biteye agahinda gusa. Nyamara niho Urwanda rugeze. Abenegihugu nibadahaguruka ngo bo ubwabo birwaneho, ibyabo bizaba birangiye, kandi bazaba bizize. None se uwishe araririrwa ?


Dore bimwe mu bikorwa abaturage bashobora gukora kugira ngo bereke Leta ko nitarekera aho kubarenganya, bazahaguruka bakayikuraho.


IBANGA RYA 59

 

1.Urugendo rutuje (marche pacifique).


 

Kwigaragambya ntibigombera uruhusya rwa Leta yirenganya abaturage. Ni uburengazira bwacu.
Kwigaragambya ntibigombera uruhusya rwa Leta yirenganya abaturage. Ni uburengazira bwacu.

Ubusanzwe urugendo nk’uru rubera mu migi minini aho abanyamakuru bashobora gukurikirana ibiri gukorwa kandi bagafata n’amafoto bereka amahanga. Umwihariko wo mu Rwanda ni uko uru rugendo rutazabera mu mugi wa Kigali gusa. Ruzabera mu mirenge yose kuko ikibazo cy’Ubutegetsi bwa Paul kagame n’Agatsiko ke bubangamiye Abanyarwanda bushinze imizi iwacu mu murenge. Benshi mu baturage b’i Rwanda ntibarabona Kagame mu maso, ntibazi n’amazina y’abagize Agatsiko kabatagangaje gakorera i Kigali. Nyamara hari icyo bazi : bazi neza amazina y’abakorera Agatsiko ku murenge wabo. Aha hari ibanga rya politiki rikomeye.


Agatsiko mu mikorere yako , kaba muri buri minisiteri n’ibigo bya Leta, mu ngabo z’igihugu, no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Gakorera ku Ntara no ku Karere. By’umwihariko, Agatsiko kegerejwe abaturage, ku Murenge. Usanga naho hari abantu batarenze 8, bashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo Agatsiko kari I Kigali kabategetse byose bigamije kurenganya abaturage. Mu by’ukuri abo bantu 8 bo ku Murenge nibo baboshye abaturage bidasubirwaho kuko baba bazi buri muturage wese mu izina rye.


Ni iki cyerekana umuntu uri mu gatsiko ko ku Murenge ?


*Ni wawundi utanga amakuru y’ibyabaye byose mu murenge ndetse akajya yongeramo n’amakabyankuru no kubeshyera abaturage kugira ngo ashimwe n’Agatsiko ko akora neza.


*Ni wawundi ubwira inteko y’urukiko Gacaca icyemezo kigomba gufatwa , kitagize aho gihuriye n’amategeko ahubwo kigamije kurenganya umuturage nk’uko Agatsiko gakuru kaba kabyifuza.


*Ni wawundi abaturage bose batinya ko ashobora kubafatira ibyemezo bagafungwa batagira icyaha.


*Ni wa wundi ushinzwe kubaca amafaranga y’umusanzu wa FPR , ay’Umurenge SACCO …akabyongeramo ubukana bwinshi atitaye ku marira y’umuturage waraye inzara.


*Ni wawundi abaturage bazi neza ko ari we “l’homme fort” wo mu Murenge, wikorera ibyo yishakiye, abaturage bakamugenera amakoro n’inyoroshyo z’amako menshi kugira ngo barebe ko bwacya kabiri, ubutegetsi bw’Agatsiko ntibugire icyo bumutwara kabone n’aho yakwica umuturage amuhora ubusa.


Bene abo turabazi neza , mu mazina yabo bwite. Abo rero nibo MWANZI nyakuri w’abenegihugu ku rwego rw’Umurenge. Abo nibo ba mbere tuzahangana nabo nibiba ngombwa. Ariko mbere yo kubahangara, tuzabanza dutinyuke tubabwire ko igihe kigeze cyo gushyira mu bikorwa ziriya ngingo 12, zigamije kuzahura igihugu no gusubiza inyabutatu nyarwanda icyizere cyo kubaho tubanye mu mahoro.


Muri make, italiki ya 1 Ukwakira 2012 nigera, abaturage bazahurira ahantu bumvikanyeho maze bakore urugendo rugana ku biro by’Umurenge wabo. Bazitwaza ibyapa byanditseho ko badashaka guhora baragijwe imbunda nk’ibisimba, ko banze ko Agatsiko gakomeza gusahura umutungo w’igihugu konyine, ko bamaganye ifungwa ry’abanyapoliki batavuga rumwe n’Agatsiko…mbese byamagana akarengane bagirirwa n’icyifuzo bafite cyo kubaka igihugu cy’amahoro.


2. Sit’in


Abaturage bazahurira imbere y’ibiro by’Umurenge wabo ku isaha bumvikanyeho. Bazahicara maze babuze abakozi b’umurenge kwinjira mu biro. Umunsi nuca ikibu, abaturage bazataha, nibucya bongere bagaruke mu gitondo….bityo bityo kugeza igihe Paul Kagame n’Agatsiko ke bazaba biyemeje kwemera inzira y’impinduramatwara itavusha andi maraso.


IBANGA RYA 60


3. Kwanga kujya ku mirimo itiza Leta y’Agatsiko umurindi


(1)Abarimu bazahagarika gusubira mu ishuri kwigisha

Akarengane abarimu bagirirwa n’Agatsiko gateye isoni. Nibo bakozi basabwa kwitangira umurimo wabo amasaha 20 kuri 24, nyamara bagasuzugurwa , bakimwa ibikoresho n’imfashanyigisho , bagahembwa intica ntikize. Nyamara Abamotsi b’Agatsiko batagize icyo bamariye rubanda bagahembwa amamiliyoni buri kwezi. Abarimu bagomba kugira uruhare rugaragara mu mpinduramatwara dutegereje. Barajijutse, babona neza akarengane kariho. Nibo bagomba gufata iyambere mu guhumura amaso y’abandi benegihugu. Bahagaritse kwigisha iminsi 30 gusa, atari uko banze kurera abana b’igihugu ahubwo ari uko bagamije kubaraga Urwanda ruzira akarengane n’umwiryane, Leta y’Agatsiko yaba yacyuye igihe ! Ni ngombwa rwose ko abarimu bumva ko bafite izi ngufu zirusha ubumara umuriro w’ibifaru bya Paul kagame n’Agatsiko ke.


(2)Abacuruzi bazafunga amangazini yabo, amasoko ntareme


Igishishikaza Paul Kagame n’Agatsiko ke mbere ya byose ni amafaranga binjiza ku makonti yabo buri munsi. Turetse kwitabira amasoko iminsi 30 gusa, agatsiko twaba tugashegeshe kuko byaba bigaragara ko ubuzima bwahagaze mu gihugu. Amahanga yamenya ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye koko, akadufasha kubona igisubizo cy’Agatsiko kigize indakoreka.


(3)Abatwara abagenzi bazahagarika akazi


Ngaho nawe tekereza iminota ibiri gusa uko igihugu cyaba cyifashe, taxi zose, bus zose ..ziramutse zihagaritse kugenda iminsi 8 yonyine ! Amasosiyete y’Agatsiko atwara abagenzi yahomba, ubuzima bwagahagarara, ubugome n’amanyanga by’Agatsiko bikaba bigiye ahabona !

 


Bene ibi bikorwa n'ibindi nka byo (urugero : nk'ubu twanze kongera kugura amazi yitwa Inyange kuko ari ubucuruzi bukiza Agatsiko gusa!) byose ni intangiriro nziza yo gukemura ibibazo amaraso atamenetse. Gusa ibyo byose bisaba ko abenegihugu bumva impamvu twagomba kugira ibyo twigomwa, nko kwigora tukagenda n’amaguru iminsi mike, imodoka zabo tukazireka ; nko kwemera kudahembwa ukwezi kumwe ariko nyuma tukazagenerwa umushara ukwiye ; kwemera kudacuruza icyumweru kimwe ariko ubutaha tukazafungura amangazini yacu Rwanda Revenue itakiduhagaze hejuru, n’ibindi. Biradusaba twese abenegihugu kureba kure, « ntawe usarura icyo atabibye », kandi ngo « ushaka inka aryama nkazo ». Hatagize abemera kwitanga ntacyo twageraho gifite agaciro kandi kikazakagirira n’abana bacu mu myaka iri imbere.

 

IBANGA RYA 61


Agatsiko kazabyitwaramo gate ?


 

Abanyarwanda nibahagurukira kwerekana ko barambiwe politiki mpotozi ya Kagame, Agatsiko kazahitamo imwe muri izi nzira ebyiri zikurikira :


(1) Paul Kagame n’Agatsiko ke bazicara batekereze, bagishe umutima inama, maze bacishe make bemere impinduka mu gihugu. Bazabona neza ko babifitemo inyungu nyinshi nko kubabarirwa ibyaha bikomeye bakoreye Abanyarwanda no kudakurikiranwa n’inkiko. Nibahitamo iyo nzira bizaba ari mahire. Urwanda ruziruhutsa rutangire inzira y’iterambere rirambye kandi Abanyagihugu bose bibonamo.


(2)Agatsiko gashobora kuzahitamo kwerekana ko katemera impinduka, ko gakomeje gahunda yo kuyobora igihugu mu nyungu zako gusa. Icyo gihe kazafata ibyemezo bihubutse nk’uko gasanzwe kabigenza.Kazashaka gukora ibikorwa by’iterabwoba. Kazohereza ingabo zigakomeyeho ngo zijye kwirukana abaturage ku ngufu no gusesa imyigaragambyo. Kazakubita, kazafunga bamwe, kazatera amagerenade rwihishwa, yenda kazakoresha imbunda karase, KAMENE AMARASO y’abaturage , bamwe muri bo bahasige ubuzima. Nibigenda bityo, Paul Kagame n’Agatsiko ke bazaba bafunguriye abenegihugu inzira ya nyuma  ariyo twakwita INTAMBARA y’ISOZABUNYAGO. Ibizakurikiraho, Paul Kagame n’Agatsiko ke bazabe aribo bonyine babibazwa.

                                                                                                                                         

BIRACYAZA….

Zelote Mahoro.

Commentaires : 95
  • #95

    Mwaruha bagore b'i Rwanda (dimanche, 07 août 2011 17:22)

    Niko se mwa bagore mwe, ko mbona mwakubisemo udupira dutukura, mukiroha mu muhanda, mwambwira muzagarukira he? Abagabo bakomeje kubashuka namwe muremera. Ubwose ntacyo histoire ya Miss Ingabire yababwiye? Ntimuzi se ko mu gihe Miss Ingabire ari kunnya mu kadobo muri 1930, umugabo we yigaramiye mu Buhorande!!!!!!!!Mwashukika mwashukika!!!!!!!
    Rero na kera ngo abagabo barababwiraga ngo iyo umugore ariye ihene amera ubwanwa namwe mukemera. Abo bagabo rero ako kanyama karyoshye bakakarya bonyineeeeeeeeeeeeeeeeeeeee namwe munywa amaminwa. Yewe bababonye amatwi koko. Ubwo rero u Rwanda bararutobatobye, bishe abantu, bashenye amazu, bariye inka na za hene zabo bataziretse, none babonye ko Kagame yongeye kururundarunda, amerwe araje, batangiye gutekereza inyama z'ubuntu, akaboko kishe kati ndakumbuye. Hooooooooo!!!!!! Kubera intege nke basigaranye bati noneho reka turebe ko abagore bacu basubukura, ndetse tubashyize no ku isonga. Haaaaaaaaaaaaaaaa, bagore mwe, mwajya mu muhanda mutawujyamo murarye muri menge. Ikivi abagabo banyu bateruye cyuzuyemo amaraso, ntabwo ari mwe mugomba kugisoza. Nimukibarekere," uwakoze mu nnyo amarirayo akaboko". Mbwira abumva ni umugani wa Bikindi kandi ngo "agapfa kaburiwe ni impongo".

  • #94

    rtlm (samedi, 06 août 2011 12:50)

    Ibyo zelote yandika binyibukije ibigambo bya RTLM radio yigenga yavugiraga muri bulende.

  • #93

    KWEKWENKEKAGADI (vendredi, 05 août 2011 12:32)

    ntabwo tubafata nk'injiji sha MAKENGA ahubwo tubafata uko muri ni ukuri.

  • #92

    Makenga! (vendredi, 05 août 2011 08:15)

    Iyo mudufata nk'injiji,abagabo mukabagira imbwa.Ntamakenga bibatera? Ariko mujya mwibukako mutaturusha ubwenge!
    mutuel de sante mwarayongeje! 7ooof murya byinshi!!!! muzabiruka.
    Naho ubujura bwo mu matora!!

  • #91

    Libonukuri (mercredi, 03 août 2011 13:55)

    Jye ntegereje umunsi nzabona Kagame, Janet na Cyomoro bagejejwe mu rukiko nka Mobarak n'abahungu be. Kandi ntibitinze bizaba. Zelote komereza aho.

  • #90

    KWEKWENKEKAGADI (mercredi, 03 août 2011 12:13)

    Harya ngo muri nyamwinshi? ubwinshi bw'uburo sibwo buryoshya umusururu, kandi ubwinshi bwanyu ntacyo buzongera kubamarira ahubwo buzabamarisha mubwiratana.

  • #89

    Kagame (mercredi, 03 août 2011 09:52)

    Reka nsubize iki cya #83 umva sha namwe muzajye congo muza amagufa ya bene wanyu maze mucuruze mwunguke! wenda bashiki bawe birirwa bacuruza udutaro babona agafaranga bakava mumuhanda.

  • #88

    kagerigeri (mercredi, 03 août 2011 09:48)

    Turi intare turi intare,
    Turi intare turi intare,
    Turi intare zirwanira amahoro,

    Ngaho sha mumpfashe kuririmba aka karirimbo, ariko interasi ntiziririmbe kuko zo ni impyisi si intare!

  • #87

    Nono Mutima (mardi, 02 août 2011 23:52)

    Yewe shya Kagame (#86), menya ko ntawe wakubise, ntawe watsinze. Abanyamerika baragufatiye urica, ahasigaye witera hejuru ngo "ndakomeye". Qui virvra verra. de toutes les façons, tu ne peux pas faire rculer l'histoire et, sache-le, tu es ent train de travailler à contre-courant de l'histoire. Ce que Zelote te dit est une réalité, c'est un vrai prophète. Si tu étais intellignet, si tu pouvais aller au-delà de ta méchanceté pour réfléchir un tout petit peu, tu en tiendrais compte. Malheureusement, tu es aveugle, je suis sûr que tu choisiras la 2ème solution!!!

  • #86

    Kagame (mardi, 02 août 2011 21:13)

    Ariko mwatuje,uziko muvuga koko nkabantu baheruka u Rda ubwo mwakoraga amahano,ubwose abanyarwanda bashyira mu mutwe aya manjwe nibangahe?mwararwanye muratsindwa kandi uwabatsinze ntaho yagiye,ariko kurota n ubuntu da,sinababuza gusa uwo mutekereza yigeze kubakubita inkoni ku kibuno nimubishaka azongera!!!!!!!

  • #85

    Nahayo (mardi, 02 août 2011 17:36)

    Bwana Zelote Mahoro,
    Nongeye kugushimira ibi bitekerezo byawe. Gusa ndagira icyo nongeraho
    1) Italiki ya mbere Ukwakira 2012 ni kera cyane. Ariko umuntu ashobora ku byumva habaye harimo kwitegura neza no kumenyesha Kagame ku mugaragaro iriya gahunda bikamenyeshwa ONU, Union Africaine, Union Europeenne, EAC, USA, Grande Bretagne, France, Belgique, Allemagne, Espagne mbese ibihugu byose bifite aho bihurira n’u Rwanda. Byaba ibimushyigikiye cyangwa ibyamaze kumukuraho amaboko;
    2) Gutangirira k’Umurenge ndasanga byaha Kagame akanya ko kongera gukina ikinamico rye tumenyereye. Yasaba ingabo ze kuturasa nyuma agatangariza amahanga ko we atabimenye ko gusa yamaze guta muri yombi ingabo zaho ko ubucamanza bwigenga. Njye ndasanga imyigaragambyo ikwiye gutangirira ku rwego rw’Igihugu. Abaturage bakizindukira nk’ibisanzwe nk’abajya mu misa. Bakikunganyiriza ahantu nka hatatu. Gare ya Nyabugogo, Stade Nyamirambo no hafi ya za ICIR. Isaha yagera bakerekeza kuri Rond Point Nini.
    3) Ku bijyanye n’ibikoresho hateganywa amafirimbi, amagi mabisi n’indirimbo ngufiya itarengeje amagambo atatu. Nka ya y’indi ya Kagame yasaze, Kagame degage cyangwa Turashaka demokarasi nta kindi. Itumanaho rigezweho rigomba kuza imbere ya byose no muri byose.
    Rwose twese dushyiremo akabaraga turebe ko ikinyoma cyacika mu Rwatubyaye. Imana ibane n’umunyarwanda wese ukunda ukuri na demokarasi.

  • #84

    NZABAKUNBA ANTOINE (mardi, 02 août 2011 17:32)

    Komera Zelote we!Niyo koko ibyo uvuga byaba ari nk'inzozi nkazimwe z'igitambambuga,ikigaragara ni uko abatutsi tugusoma turi benshi kandi n'abakorera "Rwabujindili Rurya ntiruhage" ndumva bagusoma kandi inzozi zawe zabateye ubwoba bafite amatsiko y'igihe zizasohora mbere bajyaga bavuga ngo nta mwanya ba bona wo kugusoma kuko wandika ugasesengura ugashyiramo n'ubuhanga bunonosoye mu mibonere y'ibintu.None ndabona warakuyemo izindi mbuga zose komereza aho turagushyigikiye kandi tuzatsinda iriya ngoma irenganya abanyarwanda kandi yirirwa icuruza amagufa y'abavandimwe bacu bazize itsembabwoko hamwe na bene data bazize ubwicanyi bwayo.Kariya gatsiko tuzagakuraho ni twishyira hamwe uko turi inyabutatu nyarwanda,kandi tutirengagije n'abanyamahanga bakunda uRwanda batumva ukuntu agatsiko k'abahotozi,abajura n'abagizi ba nabi bo mu ngeri zose bakomeje kuyobora u Rwanda ako gatsiko kabo gatoteza abaturarwanda maze kagatonesha imbarwa zigakomokamo.Komera rero ntucike intege turagushyigikiye.

  • #83

    Kagerijeri 82 (mardi, 02 août 2011 17:25)

    Kagerigeri mwagize Imana murapfusha mbona aribyo mwagize intwaro yo kuvugiraho,ese iyo mudapfusha kubera ubwirasi bwanyu muba muvuga iki ra?uriya wita interahamwe uramuzi?izompinjya urata zari zingahe?namwe mwarungutse simwabonye amagufwa yo gucuruza.

  • #82

    kagerigeri (mardi, 02 août 2011 14:02)

    Zelote mu mureke yapfuye ahagaze njye ndamuzi yari interahamwe kabuhariwe, ubu ni amaraso y'impinja amuvugisha amangambure.

  • #81

    IGISUBIZO CYA 78 (mardi, 02 août 2011 14:01)

    Ubwo se upfuye nk'intwari ra?ko mbona nawe utari mu Rwanda uri kunyombyagura ibiki?uretse waba waratumwe kugirira nabi abantu gusa waba ugiye kuvugisha ukuri,nawe se uri kurwanira kuba intwari?

  • #80

    # 79 (mardi, 02 août 2011 12:23)

    Uyu mukino urashimishije.

  • #79

    Intare batinya (mardi, 02 août 2011 12:08)

    @78,77 comments. Ibyo mwita inzxozi nyamara bishobora kuzaba impamo, mukomeze muvunire ibiti mu matwi ngo ibintu bimeze neza. Mukurikire umukino hano.
    http://www.bbc.co.uk/news/uk-14217337

  • #78

    KIZERE (mardi, 02 août 2011 10:54)

    My friend wowe bakureke ikiraka uragikora pe, Perezida wacu yatubwiye ko twihangira imirimo none uwawe wawugezeho reka kurota ngo nurangize utangaze inzozi zawe. U Rwanda ntacyo waruhinduraho ipfire nabi ntakindi wishakire amaramuko, abo ubwira bagire ngo rero ukunze igihugu! Inda nini izabata ku gasi nkako ibatayeho, nta soni uravuga abarimu!!! Niba natwe turya dukeya ariko tugakorera igihugu, nkamwe se mumaze iki? Uwakunyereka amaso kuyandi nakubaza ibibazo bibiri nk'umwarimu. Gusa reka nkubaze icyoroshye wabasha gusubiza. "Ari ugupfa nk'intwari no gupfa nk'umwanzi wahitamo iki muri ibyo bibiri" Uzansubize Zero we!!

  • #77

    GATERA Vedasto (mardi, 02 août 2011 10:24)

    Mbeg'inzozi ndikwibonera hano! ariko ubwo n'inda mbi ituma ugiri ibitekerezo nkibyo kuko icyo inzi ntuherutse m'Urwanda kandi niba aribibazo bir'iyo mumahanga, ubwo rero niba ar'imyigaragabyo muzayikorere iyo muri,arega twarabamenye bija gucika mwe n'miryango yanyu mwuriye indege muhungira muburayi twebwe twasigaye mumuriro kandi arimwe mwaukongeje sha iyo amazi ashyushye yibagirwa iwabo wambeho, none kandi muratangiye ngo abanyarwanda twigaragabye muzaba muhari se? cyngwa murashuka abanyarwanda? icyo inzi cyo abanyarwanda babonye isomo ryibinyoma byanyu muzahora murayo magambo ariko ntibyoroshye ko abanyrwanda bashyigikira ibitekerezo byimburamikoro nkamwe,ubu abanyarwanda baratekereza iterambere ntabwo ari babandi mwabeshyaga bakagendera mukigare.

  • #76

    UKULI KUGIYE HANZE BAHU!!! (mardi, 02 août 2011 09:31)

    http://www.youtube.com/watch?v=NMtgHzXZnIg

    http://www.youtube.com/watch?v=NMtgHzXZnIg

  • #75

    IYI VIDEO IKWIYE KUTABIKIRANWA (mardi, 02 août 2011 09:22)

    http://www.youtube.com/watch?v=NMtgHzXZnIg&feature=youtube_gdata_player

    http://www.youtube.com/watch?v=NMtgHzXZnIg&feature=youtube_gdata_player

    http://www.youtube.com/watch?v=NMtgHzXZnIg&feature=youtube_gdata_player

  • #74

    Le Conflit au Congo: La Vérité Dévoilée - Crisis In The Congo: Uncovering The Truth (mardi, 02 août 2011 09:21)

    NYAMARA ABZI UKULI? ARIKO NINDE UZABISHYIRA AHAGARAGARA?

    http://www.youtube.com/watch?v=NMtgHzXZnIg&feature=youtube_gdata_player

  • #73

    IYI VIDEO IKWIYE KWIBAZWAHO - MWIHANGANE (mardi, 02 août 2011 09:20)

    NINDE UZABAZANA MUBUTABERA?

    http://www.youtube.com/watch?v=NMtgHzXZnIg&feature=youtube_gdata_player

  • #72

    Gasamunyiga (mardi, 02 août 2011 09:19)

    Mpambi irahita n'inzuki zikavuga erega! Nagira ngo mbwire intore zose nanjye ndimo ngo:
    Mwatuza mutatuza igihugu n'igihugu, urahakwa ukarira cg ukanywera kuncyuro. Fata urutonde rw'abarwaniriye igihugu mwicaye mu Rwanda murongora abagore banyu abandi barongorwa n'abagabo babo! Wongereho abana b'abasilikare twitaga ko twabatoraguye mu masaka wongereho abakangurambaga bahoze ari aba RPF, twese twakundaga igihugu tugasangira byose kuko ntacyo twagiraga ariko aho tumariye gufata igihugu amafranga n'imitungo byaduciyemo ibice, hatangira kubonekamo abakene n'abakire! Unity iracika neza neza. Ubu rero murahomera iyonkeje, ntimwarushije bariya bose gukunda igihugu no kukirwanira kandi agatoki kakoze muri twiga gahora karegetse mwitonde rero, muri inyigahuma ntimuzi igihugu kirwana n'ikindi!

  • #71

    nzabandora (mardi, 02 août 2011 08:44)

    U Rwanda rwizeye umwanya mu Nama Nshingwabikorwa y’Ishami rya LONI ryita ku mpunzi
    Yanditswe kuya 2-08-2011 - Saa 06:54' na Emmanuel N. Hitimana
    (Igihe. com)

    Inama y’ubukungu y’Umuryango w’Abibumye yatoye, ku majwi menshi, icyifuzo cya Leta yu Rwanda cyo kuba umwe mu banyamuryango nshingwabikorwa b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR). Iki cyemezo kikazashyikirizwa inama ya 66 y’Umuryango w’Abibumbye.

    Ibi bibaye mu rwego rwo kwagura umubare w’abanyamuryango bagize aka kanama bakava kuri 85 bakagera kuri 87.

    Alphonse Kayitare ushinze ibikorwa by’Amabasade y’u Rwanda i Genève, ariyo yanatanze iki cyifuzo, yagize ati : « U Rwanda rurifuza gushimangira umubano mpuzamahanga rushyira mu bikorwa amasezerano ku mpunzi yo mu mwaka w’i 1951 no mu w’1967 ».

    Le Courrier International dukesha iyi nkuru, ivuga ko iyi yaba ari intambwe nziza ku Rwanda nk’igihugu kigeze kugira umubare w’impunzi munini nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu nama ya 60 yayo yateranye muri 2009, Inama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye yarebaga ibijyanye no kwita ku Mpunzi yari yavuze ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera imbere ku mpande zose harimo ubukungu n’umutekano, bityo rukaba rwari rwaremerewe uwo mwanya kera.

  • #70

    jabo (mardi, 02 août 2011 04:00)

    Uri igucucu gusa nta kindi mbona nakubwira! Ubuvcucu bawe buzakokame ntibuzaduhame.

  • #69

    Abanyarwanda (mardi, 02 août 2011 02:25)

    Nkurikije imikoreshereze n' imyumvire itariyo,INYITO "ABANYARWANDA",
    yagombye guhindurwa.Hagakoreshwa Ubwoko "Abatutsi", "Abahutu"
    n'Abatwa.
    Nanze abihisha inyuma Y'inyito rusange kandi Bejeje amarozi nkuko Akana abivuga.

  • #68

    UKURI KUBISI (mardi, 02 août 2011 00:22)

    @AKANA

    1.Nta kimwaro kibaho ngo gucuruza amagufwa y'abahutu muyita ay'abatutsi !!!!

    2.Kubera ko amagufwa y'abatutsi (bicishijwe na KAGAME Paul yishakira ubutegetsi yarangiza akababeshya ngo niwe wahagaritse genocide)ndetse n'aya'abahutu bari imbere mu gihugu ubu yababanye macye cyane, musigaye mujya gutoragura n'ayo muli Congo kugira ngo mukomeze muyarireho !!!

    3.Kubera ibyo byose, dore UWITEKA yarabavumye ngo muzahore mwanika kandi ngo murye(mulire) kuli izo NTUMBI z'inzirakarengane !!!!

    4. Uyu muvumo kandi njye mbabwire uzasiga mwese murimbutse,kandi nta wundi ubwo buvume bwafashe ni Paul KAGAME uzabubasigira !!!!!!!

    5.Mbarahiye ko ubutaha (kandi ni vuba cyane), Uwiteka atazongera kubagirira imbabazi kubera ariya mahano yo KURYA INTUMBI !!!!!

    Dore inama nabagira : NIMUFATANYE N"ABANDI BANYARWANDA DUKUREHO IRIYA SATANI P>KAGAME N"AGATSIKO KE MAZE MUREBE KO ABANYARWANDA TUTABANA NEZA MU MAHORO !!!!!

    Bitabaye ibyo : ABAZIMU BA ZIRIYA NTUMBI Z"ABAHUTU N"ABATUTSI MURYA UZABAKULIKIRANA KANDI UBARIMBURE !!!!

  • #67

    rwibaraa (lundi, 01 août 2011)

    Ababagore se wagirango barwaye ihahamuka zolotte abakomoyehe? ibise nibyo utwifuriza kumera nkababantu? ariko zellote nukuri wari ukwiriye kwihutira kwa mugaga ubu se ibi niki bifashije iki birakungura iki?

  • #66

    simasia (lundi, 01 août 2011 23:40)

    Ariko zelotte yarwaye ihahamuka?

  • #65

    62 (lundi, 01 août 2011 23:24)

    ubwo niba uyashaka nawe uzaze ugure ayomagufa,ndumva wayatinzeho wenda biterwa ko wowe ntagufa ryabawe ririmo bose mwibereye kumwe iyo za burayi,ariko urabeshyera ubusa uzagaruka tu .ariko mukunda amafufa yabantu kubi. ariko ubwo ni ukubera iki? mwagiye munabakunda bakiriho?nonese mwifuzaga ko nayo magufa yabene wacu muyarya agashira ?niba ayo magufa hatarimo iryamwene wanyu ibuka ko wenda lishobora no kuba iryi kiremwa muntu nkawe ntabwo abo mwavushije ubuzima bwabo haburamo numwe wakugire neza akazira ko yakugiriye neza bakajyana ,ayo magufa nacu twese.

  • #64

    63 NABANDI NI ABANTU (lundi, 01 août 2011 23:21)

    Naba nawe ntiyafwashe yikoreye uburozi n'amabunda agiye kwica ariko ko mutinya ugupfa kandi arimwe bikijije!!!sinsigaye mbona mufite umushinga wo kujya kuzana amagufwa yaba Mayimayi muri congo ,kugirango muyajyane murwibutso i Kigali ngo muzayereke abashitsi ngo nayanyu ra!!!none muarira ese muzongere mushotore mwongeremubone andi!!!ubwo mumaze kwiyongera ho umwe sha !!!doreko muzira mwagwiriye

  • #63

    60 (lundi, 01 août 2011 23:14)

    ariko se kwiga amashuri ni ukujya kubeshya? gucura imigambi yo ku mara abanyarwanda? kwifatanya ni interesi?ayo mashuri arihe? wapi murutwa nutarageze mwishuri nibura we agira nimpuhwe,ibya yo mashuri ntaho bizabageza kwiga kutagira ikinyabupfura kumaze iki? ayo mashuri yanyu amwe ya mushiki wanyu? nzaba ndeba abo muzayayoboza.

  • #62

    Weho 61 (lundi, 01 août 2011 23:12)

    Mushobora kuba mufite ubwoba bwibintu naka tutaramenya mushinja abantu kubibambasi iyo mutabitangiza byari kubaho ,ubundi situbona mwarabaye abacuruzi bayo magufwa muhora murata ,ese murunguka ra?cg mwagumye mugihombo?wacuruza amagufwa yabene nyoko ukagira ubuzima mbaboba nkk'antu bibera i Ndera ,uziko mwayoberanye gushira amagufwa ya mwene nyoko ku isoko ugacuruza!uje wese w'umunyamahanga kuirukira kumwereka iyo mudapfusha ubu muba murisha ikira?mwabarozimwe muri kubuhakana sibabubafatanye muri afrique du sud bakabubatera mu maso!!!!!!ese ko Museveni mwagiye ku mwereka ntagire icyo abaha mwabifashe nkigihombo mugize!!mwagiye murashaka ubundi buryo mwabaho nti mucuruze amafwa ya bene so koko!!!!

  • #61

    Woo 58 (lundi, 01 août 2011 22:58)

    Ariko ngirango nawe ubanza uri umurozi ariko kuki mukunda kuvugga ibyica kuruta kuvuga ibizima?ubwo buhutu witwaza se buzakumarira iki? ngo abo twonkeje yebaba we tubonsa se mwabakundiye ntimwabamariye kubibimbasi byinzu ?ndibaza ko ubizi kundusha,abo bahutu uvuga sinzi abaribo umuntu wese si mubi ikimubamo nicyo kibi.nonese wowe ko utapfuye /cyangwa abo bandi uvuga bo nibande? kagame yakwibye iki? usibye kugendera mukigare kibihuha?

  • #60

    Akana 55 (lundi, 01 août 2011 22:52)

    Akana noneho uradusekeje iryo jambo uvuze tumiwe ngo murwanda mu rejeje!!!!mwahinze ryari ra?umwanya wo gukora ko washiri we kubugambanyi bwo kwica Kayumba ,Karegeya ,n'abandi mwabonye igihe cyo kuja kukazi!!!!yewe noneho turatangaye!!!!muduteye amaseka weh ona sobuja munganya ubwenge koko!ese?Akana weho waba warize amashuri angahe ntiwaba unganya na sobuja ra?ngo murejeje?ko abahutu barahiye kuzongera kubahingira sebakaba barazongera kubaheka mwejeje mute?haaaaaaaaaaaaa muarambabaje.ikimbabaje nuko utarongera kubona akajana ngo usubirere muri net usome ibyawe!!!!!!!!!!

  • #59

    timati (lundi, 01 août 2011 22:48)

    Aha murapfa ubusa ,ubwo ni ukugerageza wenda padri cyangwa kayumva azaza akaba nyakubahwa ariko se ubwo ubwo bu presinda mwese buzabakwira la?nzabandore ndabona namwe mwize musa nabasubira inyuma ese ubu koko niba hari ibitagenda ni ngobwa intambara? ubwose igihugu ubwo se uwo uzaza we azaza ariki?azashyiraho iki/ndabona bizaba urudaca yee nimwishora muntambara .

  • #58

    Mbire akana (lundi, 01 août 2011 22:46)

    baravuga ngo umurozi wa cyane ashima yikoze mu nda, akana we, niba uburozi bwanyu mwibwira ko buzamara abahutu n'abandi bose batavuga rumwe n'uriya mujura Kagame, mzashirwa n'abo mwonkeje cga mwonse rimwe babusogongeyeho
    Wiakngisha ngo iyo mu Ijuru irareba kuko muzi ko iriho mwayitinya
    IMINSI IRABAZE

  • #57

    AKANA N'ABANDI NI ABANTU 55 (lundi, 01 août 2011 22:43)

    Kwihangana byakunaniye,nubundi iyo wariye niho utekereza neza naho iyo urya abandi bakaburara wumva utava kubutegetsi niyo mpamvu kuvugira ingoma nkizo ntabwo abenshi babisekerwa uretse gutungurwa no kubona imbehe yubamye ,sinzi uwo uvugira ariko nabonye benshi bagusuzuguye kuko uvugana ijiga ;ubworero u Rwanda warufashe nku rwa so ushobora kuzasigamo agatwe kandi ntabwo urusha baariya bose bagiye guhabwa uburozi namasasu nuku bari barabohoye abari bararenganye njye ndi weho sinavugira abo barozi ,abicanyi,ahubwo nabagira inama bakareka ubwibone no kwica abo baruahanye ,ngo ushigikira umurozi akakumara kurubyaro wenda ndavugana nawe uri mwene Nziza jack cg ndahiro

  • #56

    IGISUBIZO CYA 54 (lundi, 01 août 2011 22:32)

    None se ko utanze inkuru yawe uri mu Rwanda ubwo wari i Bruxelles mwagiye mubesha ibyaho mwagize abantu bose injiji ukareka kwita abantu interahamwe ko iyo muvuze interahamwe muba mushaka gutuka abahutu,ko niba ushaka guhuza abantu ko utavuze interahamwe n'inkotanyi cg inyenzi;ese interahamwe zo ntasomo zasize zibahaye muri 1994à1998 ahubwo yabaye utanze igitekerezo uti ibyo bavuga ntituzongezre gupfa tuzize politique naho ibyo uvuze interahamwe nabo n'abantu kandi utagiye urazubaha wazakongera gusomera kugikombe mwasomeyeho muri irya myaka "INTERAHAMWE N'ABANTU NKABANDI KIMWE N'INYENZI.

  • #55

    akana (lundi, 01 août 2011 22:31)

    Nibyo reka tubane tureke gutukana ,kandi mubyukuri turi bene mugabo umwe ntawe uhindura ibiremwa by uhoraho ntabwi tuzahinduka uko turi kuko ntitwiremye imitima niyo igomba guhinduka tukaba beza,ntitubeshye nti duhunge tubeshyera igihugu cyatubyaye ,ntitubeshye ko nta mafuti tugira cyangwa twakoze,nyuma yo kwemera icyaha uraruhuka kumutima kandi niyo mwijuru irakubabarira reka twe kuzaroha bene wacu batageze mumashuri tubabwira ibihuha tubabwira gufata imipanga nibindi bikora ubwicanyi ,kandi tuzi ingaruka zabyo zose.uwahunze inzara nayirishe ariko ye kuroha abantu cyangwa uwa hunze ubwo busambo nawe yemere icyo yakoze ,naho murwanda ho bihora byeze sinumva nubusambo aho buva ,ujya iburayi we nawe sinumva ubwo busambo kuko arya umuceli uguze make na ka fromage bitamugoye ubwo rero,mutuze mugarure agatima mwibuke iyo mwavuye nuko mwari mumeze mushyire ubwenge kugihe ni yo neza imana itwifuriza kubaho neza tubanisha nabandi kubaho neza nkuko tubyiyifuriza.

  • #54

    murasara (lundi, 01 août 2011 22:11)

    Ibya Bruxelles nta gaciro bifite ngo byatabiriwe nabantu beshi!!! bande?tunanirwa gusoma ibiduhuza se tugasoma amacakubiri y interahamwe soma wowe binezeza kwica abantu.

  • #53

    AKANA 51 (lundi, 01 août 2011 22:10)

    Akana reka tubane twubake igihugu cyacu kuburyo bunogeye bose,butarimo ubuhunzi n'ubusambo.

  • #52

    informateur (lundi, 01 août 2011 21:07)

    Les partis d'opposition se sont réunis à Bruxelles, lire la suite au :

    http://www.echosdafrique.com/20110801-rwanda-rnc-et-fdu-pour-un-meme-agenda-pour-le-changement

  • #51

    akana (lundi, 01 août 2011 20:56)

    nimuze turwubakane,turabakunda

  • #50

    akana (lundi, 01 août 2011 20:51)

    reka nisekere sha ukomeze untuke ,iyo mwijuru irakumva niba ndi ngombe se ubwo umfashije iki,icyakora urashekeje ntabyo narimperutse.

  • #49

    UBUTUMWA BWA AKANA 48 (lundi, 01 août 2011 20:26)

    Akana nizereko ,ubwo wakomeje kuvuga byinshi ndabizi ufite akazi ushinzwe ndanagutinye cyakora ugombakuba ariweho ukora mu yamangazini ya sowanyu mucururizamo amagufwa yabene wanyu doreko mwagize imana yo kubona mupfushije mwabarozi mwe,uri kuryeryeza se urusha Rujugiri gukunda igihugu ra?cy n'ubusambo buri kugukina munda witonde utazaba nkinkotanyi cg interahamwe nizereko uziko bari kubyishura!naho kuvuga ubusa byo ndabona ubizi.simbona no kwandika izina ryawe byakuyobeye sikuriya bandika ibikurangabandika akana batya watungo we "Akana"kurya muyobowe nitungo mwe mwabaye inka ,ese ubundi wayoborwa numuntu wize amashuri ane weho ukagira ubwenge nkayoberwe n'impamvu utazi kwandika izina ryawe,nubwo waba waryihimbye ariko uraryubaha wangombe we.

  • #48

    akana (lundi, 01 août 2011 20:16)

    niba akunda igihugu se ubu arihe ? abakunda igihugu bakirimo mwa bicucu mwe mwirirwa momokera iyo.cyangwa gukunda ntimuzi icyo bisobanura ubwo buginga ntawe ubukurusha.wowe se ubu wanditsi ki niba utari umuginga?yewe muri babazivamo gusa.

  • #47

    40 IGISUBIZO CYA AKANA (lundi, 01 août 2011 19:21)

    Nkawe Akana ,icyo wabacyo cyose ntacyo wamarira abo mwaba muri kumwe,gusa ntuzongere guta igihe cyawe ngo urikwandika,ikimbabaje nuko uri mu Rwanda utabona aho itara ryaka ngo rinizimye ubwose urusha Kayumba gukunda igihugu?ubuginga gusa nibwo bukwaritse

  • #46

    Ingomampotozigiyekumeneka (lundi, 01 août 2011 19:17)

    kuri KWEKWENKEKAGADI#25,#27,#33
    Aho ntiwaba uri umwe mu bamotsi b'ingoma ko mbona ubwoba bwagutashye none ukaba uri kuvugishwa ? Ko mbona unnya mu mishwangi usomye izi nyandiko gusa, ubwose bizakugendekera gute umunsi tuzasohoka twakereye gusezerera ingoma mpotozi ?
    Ushyize ubwenge mu bundi ahubwo wakwibwiriza ukitandukanya n'irya ngoma inzira zikigendwa, naho ubundi akanyu kashobotse

    Zelo, ikomerez rata utubwira izindi ngamba zisigaye inyuma ahasigaye tunononsore imyiteguro.