lun.

25

juil.

2011

Perezida Paul Kagame ati : "Urusaku rw'ibikeri ntirubuza inzovu kunywa amazi "! Aimable Rukundo.

Cesar umutware w'Inguge afashe ijambo, araha abaturage amabwiriza! Aho Urwanda ntirwahindutse nka " Planete of the Apes" ?
Cesar umutware w'Inguge afashe ijambo, araha abaturage amabwiriza! Aho Urwanda ntirwahindutse nka " Planete of the Apes" ?

Kamere ntikurwa na reka ! Perezida Paul Kagame yasubiriye gutuka Abanyarwanda no kwishongora ku bazungu birenze urugero mu mbwirwaruhame! Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri biga mu mahanga yateranirije mu kigo cya gisirikari cy'i Gako, guhera taliki ya 22 Nyakanga 2011, noneho yakuyeho agahu, yikorera abakene yasenyeye inzu za nyakatsi ,arabacunaguza karahava, yadukira n'abatinyuka kwamagana ako karengane we yita abanzi be, si ukubatuka abihanagurizaho! Ikindi kandi ni uko bigaragara ko noneho ahisemo gutera indi ntambwe mu bugizi bwa nabi mu guhindura abana b'Abanyarwanda ibyihebe no kubohereza guhiga iyo mu mahanga abadashyigikiye ibikorwa by'urukozasoni rw'agatsiko k'Indobanure ! 

 

1.Abakene basenyewe nyakatsi ngo ni "IBIKERI"

 

Muri abo banyeshuri hari uwamubajije niba abasenyewe inzu za nyakatsi bazafashwa koko na Leta kubona indi nzu, bakareka gukomeza kwangara nka roho mbi . Uwo mwana wabajije icyo kibazo n'ubwo agize amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga asinze iwabo barasenyewe, bari ku gasozi. Ajyanye agahinda kenshi , yari agize ngo ature Umubyeyi !

 

Igisubizo Paul Kagame yamuhaye cyerekana uko uwo twitaga umukuru w'Igihugu ari umukuru w'Agatsiko k'indobanure z'abaherwe gusa, naho abakene ntakibashaka mu gihugu cye.Yaratinyutse arabacunaguza ngo "izo nzu za nyakatsi n'ubundi ni inzu zitabagaho kuko zavaga..... ! Ngo abasenyewe ni abanze kubaka inzu za kijyambere.. ngo bazafate inzira bambuke umupaka bajye kwibera Abarundi ! Mbega umukuru w'igihugu !! Ni aho babuze! Habe ngo aribaza ati ese abo bakene bafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu y'amabati ? Ibinyoma gusa , ngo Leta izabaha amabati ! Amabati se ni inzu ? Ese ubundi kuki iyo Leta itabanza ikubakira abo bakene nyuma bamara kubona inzu nziza babamo bakabona gusenyerwa iza nyakatsi! Hari uwo bubakiye inzu nziza akanga kuyituramo ? Paul Kagame si umugome gusa, ni n'UMUSHINYAGUZI, guhera ubu Abanyarwanda bamufate batyo !

 

Mu by'ukuri amagambo Paul Kagame yakoresheje harimo menshi ateye agahinda n'umujinya gusa. Urugero:

 

2.Ngo "Urusaku rw'ibikeri ntirubuza inzovu kunywa amazi".

 

Ndabona ikinyarwanda cyo amaze kukimenya ubwo ageze ku rwego rwo guhimba imigani y'imigenurano !

 

Mu mutwe wa Paul Kagame, INZOVU, ni we ubwe n'agatsiko ke k'Indobanure. Abanyarwanda bandi basigaye ni IBIKERI.  Kunywa AMAZI ni ukurya ibyiza by'igihugu ntawe uguhagaze hejuru.

 

Icyo uyu mugani usobanuye ni iki : N'ubwo abakene basenyewe nyakatsi zabo bakomeje gutakamba batabaza , inzovu (Agatsiko k'indobanure)  zikomereje gahunda yazo yo gukandagira rubanda no kwikubira ibyiza by'igihugu bonyine, ibikeri (rubanda rugufi) bikanuye amaso gusa ! Abo bakene bajye bakomeza baboroge ntacyo bizahindura kuri gahunda ya Paul Kagame n'Agatsiko ke k'Indobanure.

 

Kugereranya Abenegihugu n'IBIKERI bivuga ko nta gaciro na busa Paul Kagame abaha. Igikeri uragikandagira kigapfa, nta cyaha kirimo, nta rubanza! Niyo mpamvu Paul Kagame, iyo abonye ibikeri bikomeje gutera urusaku, abiteramo ka gerenade kamwe, ibikeri bimwe bigasandara, urusaku rugatuza, ubuzima bugakomeza.

 

Ng'iyo imitekerereze ya Paul Kagame, UMUKURU w'Igihugu CY'IBIKERI !!!! Ubwo kandi uwahera ku mugani uvuga ngo "umukuru w'Abatwa ni we ubategeka", ukavuga ko Paul Kagame yatangaje ko ari we GIKERI GIKURU, hari uwagira ngo uratukanye. Harya ubundi akanyamaswa(Totem) kagaragaza ubwoko bw'Abaga si Igikeri nyamabondo ? Wabona Kagame avuga ibyo azi rero !!!

 

3.Ngo no mu bazungu Kagame asanga harimo IBIKERI !

 

Ngo iyo bamugiriye inama bati yewe akarengane ingoma yawe ikomeje gukorera abaturage karakabije , gerageza urebe ko warenganura abaturage, hato batazivumbura bakakunyuza mu ryoya , ngo abasubizanya agasuzuguro byo kubikuraho ngo "Yes, Sir"= Ndiyo Bwana, ubundi akikomereza nk'aho abo bazungu ari "INKORABUSA" , ABASWA, FOOLISH...!

 

Ibi kandi nyagucwa abivugira kukabona bose, n'abo Bazungu bamwumva! Ese ayobewe ko abazungu bo bazi kwandika no gufata amajwi , bakaba batibagirwa? Hari ubuswa burenze ubu muri politiki ? Paul Kagame natiha akabanga, ngo nibura ajye atukana yiherereye azatuma mu byivugo n'ibisingizo asanganywe bamwongereraho n'aka kabyiniriro: "Intagereranywa mu Baswa"!

 

Ubwo Paul Kagame asigaye yaraciye bugufi akajya mu ishuri ry'imigani ya kinyarwanda reka mumenyeshe ko hari n'undi mugani akwiye kumenya ugira ngo "Utazi ikimuhatse , areba ubugabo bwa se igitsure!" Iyo witegereje ingiro y'umwana w'imyaka 3 gusa, ubona ko n'ubwo aba ataramenya gutekereza ibihanitse, urwo ruhinja ruba rwifitemo muri rwo igisobanuro cy'uyu mugani ! Ibi koko nabyo binanire Paul Kagame ? Ubu koko Abanyarwanda ntidukwiye kujya tugenda twubitse umutwe kubera ikimwaro cyo kuyoborwa n'umuntu nka Paul Kagame ?

 

Na Kadafi  wa Libiya ageze mu bushorishori bw'ikuzo rye, ntiyigeze akora ibitakaragasi nk'ibyo Paul Kagame akora, ngo atuke abazungu n'abenegihugu mu mbwirwaruhame, nyamara aho ageze ni hahandi umwana arira nyina ntiyumve! Ibya Paul Kagame byo bizarangira bite kandi ryari?

 

Kuba Paul Kagame atinyuka agatuka abazungu bamuremye, bakamutereka ku butegetsi  abaturage batamushaka,..agasuzugura inama nziza bamugiriye, niho ahera avugako abantu bose bamubwira ko ibyo ari ibidakorwa  ari "Ibicucu, foolish ", we wenyine, mwene Rutagambwa, akaba afite UBWENGE BWINSHI CYANE, gusa ubanza ari bwabundi Abanyarwanda bavuze bugera aho bukamena nyirabwo umutwe ! None se ko ejobundi yihenuraga ku Bufaransa ku mugaragaro, Minisitiri Mushikiwabo yirirwa atitiba inyuma y'Abafaransa ashaka iki? Gusaba uwo wimye ni umugayo utari ukwiye IMFURA , uretse nyine ko zashize mu gihugu! Ubuswa buba bwinshi, ariko ubwa Paul Kagame muri politiki ntiburarangiza kugarika ingogo ! Koko utazi ubwenge(umuswa!) ashima ubwe !

 

Kuba atinyuka agatuka abenegihugu ngo ni IBIKERI, icyo gitutsi akagituka abakene b'Abanyarwanda ahora anyunyuza imitsi , byerekana ko Paul ageze aha wa mugani ugira uti "Umukobwa wagashize aryama aheneye iwabo !" Bene uyu bishyira kera agasendwa, nuko akabura imishwaro(kubura aho ushwrira cyangwa umwarira!): kwishyira mu kagozi nibyo byonyine bishobora kumugirira akamaro! Paul Kagame na we akomeje rwose guhenera Abenegihugu, gusa amenye ko rurya abandi rutamwibagiwe!

 

4.Ibyerekeye guhindura ibyihebe urubyiruko rw'Abanyeshuri biga hanze y'igihugu.

 

Ku batabizi, mumenye ko ibihugu by'abazungu biri maso. Aho intore ya Kagame ikandagiye haramenyekana byanze bikunze! Abo bana Kagame ari guhindura ibyihebe ngo bakunde bemere kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Bulayi na Amerika, bamenyeko ubwo abashyize kuri "mteremko"! Ari kubasaba kwiyahura. Polisi y'i Bulayi yarangije kurita mu gutwi, amashusho yabo yageze mu byuma, Polisi irajya ibagendaho. Nimwakira uburozi ngo ni inyigisho muriguhabwa aho i Gako, mukikorera urwo ruboho rwa kabutindi ngo mujyanye Ibulayi , ntimuzarenga umutaru mutarafatwa, nuko muzarangirize ubuzima bwanyu mu buroko muzira UBUJIJI bwa shobuja!

 

Naritegereje ngo ndebe niba mu bana bariho bashorwa muri ibyo bikorwa haba harimo CYOMORO KAGAME, ndaheba! Abana ba rubanda rugufi, twa dupfubyi tutakigira ubaza ibyatwo, bamwe bafite ababyeyi basenyewe nyakakatsi...nibo Kagame ashaka guhindura imashini zo kuroga, no kwica abanze kuba abarenzamase b'Agatsiko!

 

N'ubwo gushuka urubyiruko byoroshye, ariko mfite icyizere ko aba bana b'Abanyarwanda bafite Malayika murinzi ubwira umutima  ko UMWANZI nyawe bakwiye kurwanya ari uwo nyine ubohereza muri "mission suicide"! Nibagera mu mahanga , icyo bagomba kwihutira gukora ni ugutobora bakavuga ukuntu Paul Kagame ari we "MUSAZI-Foolish", wamaze kwicwa n'umurengwe kubera kunyunyuza imitsi y'abenegihugu ( we udasiba kwigurira indege, amazu, amahoteli hirya no hino ku isi, amato mu nyanja...!.) agasubira inyuma agafata ibyemezo byo kubasenyera utururi ntacyo bamutwaye, gukona abagabo ngo batazongera kubyara, kwirukana abana babo mu mashuri makuru, kubicisha amarozi, kujya kubarasira mu buhungiro....n'ibindi by'urukozasoni bidakwiye umukuru w'igihugu.

 

Bana b'Urwanda  nimukanguke, dore twajwemo: Ingoma ya Paul Kagame n'Agatsiko ke, si ingoma nk'izindi, yo ni "Rujukundi". Gukunda igihugu no kwihesha agaciro ni ugutanga uwawe muganda kugira ngo Paul Kagame n'Agatsiko ke k'Indobanure  bafatwe bashyikirizwe ubutabera, Abenegihugu biruhutse, barye, baryame, basinzire, bagone.


Umwanzuro

 

 

Agatsiko k'Inguge karabategekaga, uwanze kwumva zikamurasa, abaturage bituramiye!
Agatsiko k'Inguge karabategekaga, uwanze kwumva zikamurasa, abaturage bituramiye!

Iyo witegereje neza ibibera mu Rwanda muri iki gihe wagira ngo urareba ya sinema yerekana igihugu cyafashwe n'Inguge (Singes), akaba ari zo zitegeka abenegihugu(les humains), zikabayoboresha imbunda n'ikiboko gusa!  Muzagerageze mushake iyo sinema muyirebe, yakozwe n'uwitwa Franklin J.SHAFFNER, ikaba yitwa "La Planete des Singes" cyangwa "Planete of the Apes". Niho Urwanda ruhagaze!Ni urwo gutabarwa.

 

Aimable RUKUNDO

 

Commentaires : 72
  • #72

    Pr John Mbitezimana (mardi, 11 décembre 2012 15:36)

    Njye ndabona birenze ukwemera.ahaaaaaaaaaaaaaaaah.umukuru w'abatwa niwe ubategeka, na kagame wacu rero tumureke niko ari.yata Kanjogera ,kabare n'abandi bene wabo akajya he?tumuharire Rurema burya azahinduka.
    Ahandi NYIRIGIRA arinde abantu be.

  • #71

    Umutwa (mercredi, 27 juillet 2011 18:18)

    Sha mwakwemeye ko ikinyarwanda ari inyama y'imbogo iribwa nuyizi.mwaretse kudusebya.koko!! Umushumba ngo nawe aba arinka nkizo ashoreye?! Kuki se?hara ngo ni NYAMABONDO ubwose icyo mutumva n'iki? Ubuse nti mwibuka ibyo KABARE NA KANJOGERA se bakoze?erega uvuzeko NYIRI URUGO YAPFUYE SIWE UBA AMWISHE.kdi ngo BAVUGA IBIGONDAMYE UMUHORO UKABABARA.mbese ho icyuma gikerera cyo ko kitavuga.ahaaaaa! Nyiri amatwi yumva umbere umugabo. Ese udashinga we arabyina. Urwawe nturushoboye washobora urwande? Nararagiye ndabizi,ubwo se nava mu nka naramize Mpangaranguhangara mbwira inka nyicyaha,ubwose umuntu we?

  • #70

    RWEMARIKA (mercredi, 27 juillet 2011 15:55)

    PLEASE, PLEASE pAUL WACU MUMUSHYIRE HASI, NI UMWANA W UMUNYAR
    WANDA NKAWE. NIMUMUSENGERE GUSA AHO KUMUVUGAVUGA. AKABAYE ICWENDE NTIKOGA KERETSE KOGEJWE NAMARASO YA YESU WA MUGANI W ABAROKORE.
    pAUL KAGAME NI UMURWAYI WACU, ARIKO ABASHA GUKIRA ATANAKIZE KA
    NDI BURIYA BURWAYI BWE BUZAMUHITANA. TUMENYEREYE KO NTA EX-PRE
    SIDENT TWIGIRIRA IWACU. NA BIZIMUNGU BURYA YAPFUYE AHAGAZE.

  • #69

    Rwanda nziza (mercredi, 27 juillet 2011 12:18)

    Muratukana.com

  • #68

    Twibaze (mercredi, 27 juillet 2011 10:59)

    Ndabaza mwenesebahinzi niba yamenyera aho mugorewera aba ngo nzamuhe pole. Ndibuka ukuntu abantu binshuti bageragezaga kumugira inama bagahita baba abanzi be burundu ahubwo agahita abasubiza ko azarufumbira ntaho yajya! Ubuzima buragoye koko!

  • #67

    CYABAKANGA (mercredi, 27 juillet 2011 10:57)

    Louise Mushikiwabo ridiculise Alain Juppé
    Message du Ministre rwandais des affaires étrangères, adressé à différentes antennes du FPR (Intore) après sa visite en France.

    Le contenu de ce message envoyé à partir de son Black Berry est en Kinyarwanda.
    Voici une traduction libre du message original ci-après.
    
    On Sat Jul 23rd, 2011 12:07 AM

    Salut à tous les Intore !

    Je voudrais d’abord vous remercier de votre intense activité ces derniers jours sur notre forum de discussion, ce qui nous aide à réfléchir sur nos missions dans le cadre de trouver des solutions aux difficultés que rencontre notre pays.

    Voici quelques jours que je suis avec intérêt vos échanges d’informations relatives à la visite que je viens d’effectuer en France cette semaine, ainsi que les commentaires des journalistes.

    Je vais vous dire ce qu’il en est :

    (1) Premièrement Alain Juppé ne figurait pas sur l’agenda de ma mission en France.

    On s’était convenu avec nos hôtes que j’aurais des entretiens avec les conseillers du Président Sarkozy et le Ministre de Raincourt chargé de la coopération.

    Ce dont nous nous sommes sûrs ce que le Ministre Juppé se demande ce qu’il adviendra de lui le jour où notre Président arrivera à Paris !

    (2)Deuxièmement, le Rwanda a des relations avec la France et non avec le Ministre Juppé (une affaire d’États et non une affaire d’individus).

    (3)Une autre chose c’est que tous les préparatifs se déroulent bien et le voyage sera excellent.
    
    POURSUIVONS NOS BUTS !
    LM
    
    Sent from my BlackBerry® smartphone powered by MTN.
    On Sat Jul 23rd, 2011 12:07 AM
    Ntore mwese muraho! Reka mbanze mbashimire ukuntu Urubuga rwacu murino minsi rufite activite intense ituma turushaho gutekereza ku nshingano zacu mugukemura ibibazo igihugu cyacu gihura nabyo. Nanditse kuko maze iminsi nkurikira amakuru muhana kuruzinduko nagiriye muBufaransa muriki cyumweru, nicyo bamwe mu banyamakuru babivuzeho; none nifuje kubabwira uko bihagaze.;
    "lmushikiwa@aol.com
    1) Icyambere nuko ntigeze mpaguruka njya mu Bufaransa mfite gahunda na Ministre Juppe. Icyo twari twumvikanye n'Abadutumira nuko nzabonana n'abajyanama ba President Sarkozy na Ministre de Raincourt ushinzwe Cooperation. Icyo tuzi neza nuko Ministre Juppe ubu yibaza uko azabigenza Umukuru w'Igihugu cyacu asesekaye Paris!
    (2) Icyakabiri nuko u Rwanda rukorana n'uBufaransa ntabwo rukorana na Min. Juppe (une affaire d'Etats et non une affaire d'individus).
    (3) Ikindi nuko preparations zose zigenda neza urugendo ruzaba rwiza. TWIKOMEREZE IMIHIGO! LM
    Sent from my BlackBerry® smartphone powered by MTN.

  • #66

    Zeru (mercredi, 27 juillet 2011 00:19)

    Gutukana ntibihesha ka gaciro uhora uririmba. Komera Mukuru w'ibikeri.

  • #65

    cyakora! (mardi, 26 juillet 2011 22:39)

    umuntu yatinyuka akavuga ko nta ngoma itica ariko kw,iyisi ya Rurema Kagame yisangije kwica abenegihugu bamuhunze. Amerika, Israë n,lbindi bihugu bigira maneko zikora ibyo hafi ku isi yose ariko zica abanzi b,igihugu. K. we yica abanzi be bwite

  • #64

    NARUMIWE (mardi, 26 juillet 2011)

    ESE NONEHO URU RWANDA RURAJYAHE? IBISA BIRASABIRANA MBERE ABAHUTU BITAGA ABATUTSI INZOKA NONEHO KAGAME ASIGAYE YITA ABAHUTU IBIKERI. NDABIZI NTABANDI YATINYUKA KWITA IBIKERI NA BAHUTU HAMWE NABATUTSI BABAKENE. KOMEREZAHO IBIZAKURIKIRAHO NAWE URABIZI NUKO WIRENGAGIZA. ABO BANA URI KWITA IBIKERI EJOBUNDI BAZAKWEREKA

  • #63

    Byiringiro (mardi, 26 juillet 2011)

    Ugize neza kwerekana ko ari wowe,...42 ans w'umugore,..nshima umugabo ntacyo ampaye! ( Mbabarira nubwo uri umugore!!!)
    Wabonye ukuntu uwo muntu yahise avugwaho....reba na none uwaba umwanzi wa Manassé uriya Ministri wiviriyeho akamuhoza ku rubuga kandi na nubu adashaka gukoma,....ni ubuhemu kwiyita amazina y'umuntu....! Ok,..ngaho komera!

  • #62

    Gakwisi (mardi, 26 juillet 2011 15:47)

    Aliko se noneho, ngo abantu ni ibikeri, ubundi ngo nibajye i Burundi ?!!! None se umuntu yavuga ibi bintu kubantu yitwa ko akuliye, ahinzwe kurengera no gukemurira ibibazo? quand-meme ! Birandenze. Ngo abantu nibajye i Burundi kubera ali abakene (bananiwe kwiyubakira inzu z'amabati). Aliko se abajyanama be babivugaho iki?

    SVP mwikwiyita amazina y'ukuli y'abantu mubizi kuko byabaviramo nabi.

    Kuli Mwenesebahinzi (58).
    Ibyo niba ali byo ndumva ibintu bigeze ahakomeye. Gusa niba Kayumba na FDLR batsinze urugamba, bazadufashe guhamba amateka mabi, ingabo zibe iz'igihugu, abanyapolitike bumvikane kukuntu bagomba kuberaho rubanda rwose, abantu bubahane, umutungo w'igihugu ucungwe neza.

  • #61

    AIMABLE (mardi, 26 juillet 2011 15:21)

    Kuri byiringiro 60; aya mazina abo bayacyecyera si bo! Ni ukuri nayiyise kdi ndi umugore wa 42ans. nanze kwivuga amazina yajye, ariko sinarinzi ko habaho Uwitwa Rukundo Aimable!nta nyungu naba mfite yo kumuteza biriya BISUMIZI by'ikigali! uwaba yitwa aya mazina mwiseguyeho, nta bwo harimo gahunda yo kumuteza SEKIBI n'ABAZIMU BE, dore ko kwica no kuroga ari utuntu twe, sinamubateza pe!
    Mugire ubukire, tubukoreye, dufatanije, kandi vuba( Slogan y'intore za District Nyamasheke

  • #60

    Byiringiro (mardi, 26 juillet 2011 14:57)

    Dore benshi barabivuze, ko abanyarwanda ari abanyabwoba kandi batinya kwivuga! None bamwe barafata amazina y'abandi..ariko uziko ari nko gutunga agatoki? Ngaho bamwe bafashe amazina kandi ariho mu gisilikali cy'i Rwanda, none badukiye ngo Uwimana Rukundo usengesha mu Bubiligi...!
    None ko uru rubuga rugiye kuba aho bamwe batanga abandi? None mwatuma aba bantu mufatira amazina ko Inkotanyi zitigera zitekereza zibanyuzamo urusasu cga zikabaha kuri twa tuzi?
    Ufite ubwoba bwo kwitangaza cga akaba ashaka guharabika no gusebya abo batavuga rumwe yigira ku rubuga rwa Fortunatus na Nahimana kuko urubuga rwabo rubaye nka poubelle byazageza he?
    Ngaho rero Fortunatus na Thomas, mwige uko ku rubuga rwanyu handika abantu bazwi, bashobora no gusobanura ibyo bandika,...ntirube urubuga abantu biyemeza gutanga abana. Utazi Inkotanyi akoresha izina ry'umuvandimwe! Bitabaye ibyo Ubuteras n'ubunyenzi byokamye abanyarwanda, ntibagashakirwe icyiza!!!

  • #59

    kabisa (mardi, 26 juillet 2011 13:44)

    Uzi ko M7 wa Uganda ngo ali mu rugendo rwo kunga Kagame na Nymwasa.
    Ibintu birakomeye ahubwo mukomeze muvuze urunwa gusa.

  • #58

    MWENESEBAHINZI (mardi, 26 juillet 2011 13:35)

    KARABAYE. NIBAIMBYOMBONYE KU INYENYERINEWS ARIBYO, NGOABAHUNGU BA KAYUMBA NA MUDACUMURA BABA BAGIYE KUMWEREKA UKO IMPU Z'INTAMBA ZAMBARWA. NJYE NDARWANIRA KURUSUMO ATAVAHOAJYA IYA tz!! NGAHO MWISOMERE:
    KUVA RUSIZI KUGEZA HAFI N'UMUPAKA WA GOMA INGABO ZA FDRL N'IZA RNC ZAMAZE KUHAGOTA.
    Written by Administrator
    Tuesday, 26 July 2011 09:06




    Nkuko twabibagejejeho munkuru yacu y’ubushize twavuze ukuntu ingabo z’Urwanda zagiye kurwana muri kongo zagezeyo zigahita ziyunga ni za General Kayumba Nyamwasa,amakuru dukesha umunyamakuru wacu uri mu karere k’ibiyaga bigari arahamya ko ubu uhereye kumupaka wa rusizi kugeza hafi n’umpaka wa Goma ngo haba hari Ingabo za FDRL hamwe niza RNC ngo bamaze gukora icyo bita mu gisirikare Extended aho tuvuze hose bamaze kuhagota ku buryo Ingabo z’uwanda zidafite uburyo za kwambuka zijya gutanga umusada.



    Amakuru avuga hari abasirikare b’uRwanda bagera kuri umunani bakaba babwiye umunyamakuru w; inyenyerinews.com bamubwiye ngo ubu ingabo z’uRwanda zimaze gucika integer kuburyo bugaragara,ngo kandi ikibatera gucika integer ngo ni ukuntu barwanira General major Paul Kagame yarangiza akabahemba kwica imiryango yabo.



    Aba basirikare baravuka ko ngo rwose General Kayumba Nyamwasa ngo arimo gutinda cyane ngo akwiye kubagirira vuba bagahita bamufasha gukuraho Kagame kuko bamaze kumurambirwa amakuru akomeza avuga ko ngo ubu abasirikari ubu ngo bari kumasengesho kugirango nibura intambara itangire bave mu gihirahiro.



    Dushingiye kubivugwa n’abantu batandukanye.Biravugwako ubu perezida w’Urwanda ngo yaba amaze kuba imari ishyushye kuburyo buri muntu wese ashobora kumucuruza kandi akunguka kimwe n’Abamurwanya nabo iyo umuhaye amakuru uko yababona wunguka nta gishoro watanze,icyakora ibya akarusho perezida w’Urwanda we ngo arashakishwa n’Amahanga.



    Bikaba bivugwa izi nyeshyamba ngo zaba zikorana na AGATO Rwasa wari umuyobozi wa FNR peremuhutu ukomoka mu gihugu cy’Uburundi,dushingiye ku makuru duhabwa abari kurwana nizo nyeshyamba barahamya ko izi nyeshyamba ngo zaba zifite imbaraga z’indenga kamere,kuburyo batapfa kuzihambaho.

  • #57

    Gatabazi (mardi, 26 juillet 2011 12:52)

    1.Gukorana no gukorera FPR ya KAGAME nibibbi kuko nta n’umwe barangizanya neza. Emwe n’uwo bakiri kumwe kugeza magingo aya umutima ntuba uri mu gitereko kuko buri wese yicaye azi ko azarangiza nabi.

    • BARICWA : Fred Rwigema, Sendashonga Seth, Nkubito Alphonse Maria, Lizinde Theoneste, Kanyarengwe Alexis, Abdul Ruzibiza, Turatsinze Jean Pierre, Abasenyeri biciwe i Kabgayi, .Jeans Jacques, Abasirikari benshi baguye mu Rugano bazize agafuni ke, etc.
    • BARAFUNGWA: Deo Mushaidi, Ntaganda, Mme Ingabire Victoire, Mudenge, Rugigana, Mme MUkakibibi Saidatu, ABAPADIRI, Bisengimana Elysee, etc.
    • BARAMENESHWA: Sebarenzi Joseph, Mugorewera Drocella, Twagiramungu Faustin, Rujugiro Ayabatwa, Kajeguhakwa Valens, Majyambere Silas, Gatwabuyege Vincent, Padiri Thomas Nahimana, Padiri Fortunatus Rudakemwa, Dr Rudasingwa Theogene, General BM Emmanuel Habyarimana, General Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick, etc.
    • BARATOTEZWA MU BUHUNGIRO: Uwitwa wese ko yahunze imikorere mibi, akarengane ka FPR, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu,etc. Kagame aramukurikirana ngo amwice, amubuze amahwemo, n’ibindi bibi byinshi.
    • BAHINDUKA UKUNDI: Bizimungu Pasteur, Mporanyi Theobald (uyu ngo ubu ni depite), etc.
    • BAHINDUKA NK’IBIRAGI N’IMPUMYI: Urwego rwa Senat, Urwego rw’abadepite, Makuza Bernard, Abameya bose,
    • KWEGURA KU NGUFU: Ugerageje Gukora neza akagerageza kunga abanyarwanda, iyo abaturage ashinzwe batangiye kumwizera bakamukunda, systeme Kagame iramweguza. Bya bisirikare bya FPR bijya muri ba baturage bikabacamo ibice maze bigahimba ibirego by’amafuti byo gutuma beguza bene uwo muyobozi.


    2. (Francophones, excusez-moi quant aux accents)Travailler avec et pour FPR de KAGAME n’est pas chose bonne car personne ne ou n’a fini son contrat en bonne et due forme. Meme ceux don’t les contrats sont en cours n’ont pas la quietude parce qu’ils pensent toujours au mauvais sort qui les attend a la resiliation de leur contrat.
    • SONT TUES GRATUITEMENT : Fred Rwigema, Sendashonga Seth, Nkubito Alphonse Maria, Lizinde Theoneste, Kanyarengwe Alexis, Abdul Ruzibiza, Turatsinze Jean Pierre, Jeans Jacques, Beaucoup de militaires inkotanyi tues systematiquement avant l’attaque de 1990, etc.
    • EMPRISONNEMENT: Deo Mushaidi, Ntaganda, Mme Ingabire Victoire, Mudenge, Rugigana, Mme MUkakibibi Saidath, ABAPADIRI, Bisengimana Elysee, etc.
    • EXIL: Sebarenzi Joseph, Mugorewera Drocella, Twagiramungu Faustin, Rujugiro Ayabatwa, Kajeguhakwa Valens, Majyambere Silas, Gatwabuyege Vincent, Padiri Thomas Nahimana, Padiri Fortunatus Rudakemwa, Dr Rudasingwa Theogene, General BM Emmanuel Habyarimana, General Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick, etc.
    • POURSUITE ET HARCELEMENT: Toute personne ayant quitte le pays pour des raisons lies au mauvais fonctionnement de Kagame, le non respect des droits de l’homme, etc. est pourchassee par etre tuee, depourvue, etc.
    • MALADIE INOUIE ET INCURABLE: Bizimungu Pasteur, Mporanyi Theobald (fameux actuel depute), etc.
    • SOURD ET AVEUGLE: Parlement Senat, Parlement Deputes, Makuza Bernard, tous les Maires, etc.
    • RESIGNATION FORCEE: Toute personne qui essaie de contribuer a l’unification des rwandais et que le people commence a avoir confidence en lui, le systeme Kagame la limoge a travers des resignations forces. Ces resignations sont motivees par de faux temoignages que le FPR cree parmi le people meme.






    Ni magumu sana kutumikiya FPR na KAGAME. Ni kutumika bila muisho mzima.

  • #56

    ITANGAZO RYABOHEREJE ABANA MU NTORE (mardi, 26 juillet 2011 12:46)

    Ese ziriya ntore azimaza iki?ziramucika zisangire abandi basangirangendo;umubyeyi ufitemo umwana we niba amukunda amubwire atoroke atahe sinon ntazandireho nyuma.Umulisa Jeanne yarababujije muranga ubwo mwibwiraga ko ababesha.

  • #55

    @ All INTORE! (mardi, 26 juillet 2011 11:46)

    Ariko uzi n'ikindi izi NTORE ziteye icyo n'iki Iyo umuntu wiyeguriye Imana anenze ibyo INTORE n'UMUTWARE wazo bakora usanga zateye hejuru ngo yebabababa (bablabla, ngo Imana izababaza IMPAMVU BAKANGURIRA ABANTU KUMENYA ICYATSI N'URURO)! None se ko mutajya muvuga uko Imana izabaza iyo NTORE UMUTWARE wanyu, wishe abanyarwanda + abanyamahanga! Ubundi agafata ibyo abene-gihugu basangiye akabihindura ibye!
    NTORE MUVANE IDUNGERI AHO (muvane icyocyere aha)

  • #54

    Nyagasambu (mardi, 26 juillet 2011 11:29)

    Yemwe bagabo gufata abaturage bawe uti ni ibikeri ,uti urusaku rwimbwa kuri gar yamosh,uti isi yose ni ibigarasha!!ibi niki ra?nyamara hari umugabo uri muyabira ngo ni uko yavuze ko umutungo wigihugu uhashiriye!abajya basoma bible banyibutse uwitwaga NEBUKADINEZALI uko byamugendekeye yarigize ihembe amaze kwigereranya n'Imana.

  • #53

    Muneza (mardi, 26 juillet 2011 11:06)

    @Uwayesu,

    Wa ntore we reka gushakisha ba Rukundo mu Rwanda ni benshi! Ubwo utangiye kwishyiramo uwo mu padiri witwa Uwimana Aimable ngo niwe wanditse iyi nkuru, uretse ko niyo yaba we, aho ubwenge bwanyu ntibutekereza macuri?
    Banza urukoke ari wowe mbere yuko ubitoza abandi, dore ko urwango rwuzuye imitima yanyu?

  • #52

    BYIGERO (mardi, 26 juillet 2011 10:49)

    Banyarubuga,nimugane kuri website ya NKB,maze mwirebere inkotayi y'ikiburabwenge aho ihanganye na J.B.NKULIYINGOMA kuri cya gitabo aherutse kwandika.
    Ndavuga [Nyakubahwa(uzabyitwe n'abo musangiye imyumvire,kuri njye uri umugome kabombo!!] Sénateur Antoine MUGESERA:
    Mbega umugabo w'igicucu,mbega umugabo w'umuriganya, mbega umugabo w'umugome weeee!!!!Ese mama ariya mahomvu yanditse koko arayemera?Utagira isoni we ntamwara???
    Bari barambwiye ngo n'ubwo yashizemo amenyo ,ngo cyera yarangwaga n'ubuhanga,none nsanze atari amenyo gusa yavuyemo,ahubwo n'ubwonko ntawo akigirira,cyangwa ni "Alzheimer" itangiye gukora akazi kayo!!!!
    Ubuse ko abadutegeka bose mbona batekereza nk'uyu mugome,koko murabona tuganahe?Wagorwa Rwanda wagorwa!!!!
    Nkuliyingoma, ndagushimiye.Wamusubizanyije umutuzo,ubuhanga wisanganiwe utaretse n'ikinyabupfura kiranga umwana warezwe!!!Byatumye ahubwo ngira ishyaka ryo gushaka igitabo cyawe nkagisoma.

  • #51

    Uwayesu (mardi, 26 juillet 2011 10:28)

    Aimable Rukundo ni inde? waba uri padiri UWIMANA Aimable usanzwe yiyita Rukundo uyu dusigaye tubana hano mu Bubiligi? Ya spiritualité ngo waba warize i Roma wirirwa uturatira hano kuri sanctuaire yaba yarakumariye iki? Wize gutukana cg gusengesha abantu no kubamenyesha Imana? Sha ibyo bintu mukora Imana izabibabazo? Mukwiye kurokoka naho malayika w'Imana naviza impanda muzajya mu muriro wagenewe abagomeramana!

  • #50

    Agatsiko k'Inguge (mardi, 26 juillet 2011 09:47)

    Tuzabakanda mwa Nterasi mwe, kandi n'igihugu tukirye, tugihekenye, tukirangize, mwe mukanuye amaso nk'IBIKERI!

  • #49

    BYIGERO (mardi, 26 juillet 2011 08:45)

    Ndahumuriza Kazubwenge(#5)
    N'izindi ntore zose zumvireho kuko Mushikiwazo nabonye yazandikiye azibwira ibigwi by'uruzinduko rw'urukozasoni akubutsemo mu Bufaransa!!!
    Ubutumwa yazigejejeho urabusanga kuri website:France-Rwanda tribune ya J.M.V Ndagijimana.
    Nyamara se izi sizo zahamagarirwaga kujya mu mihanda kwamagana u Bufaransa n'ingabo zabwo ngo zakoze "jyenosayidi"???
    None babonye bitangiye kubakomerana,bati dushyigikiye Sarkozy mubyo kurasa Khadafi,ndetse tugiye no kwitumira mu ruzinduko i Pasis.Murakaza neza murahishiwe!!.Niba amasomo mwaherewe muri Espagne no mu Bubiligi ntacyo yabamariye,iryo mu Bufaransa ryo ntimuzaryibagirwa na rimwe!!!
    Uku guhinduriza ikoti(ryuzuye amaraso!),usibye intore zogerejwe ubwonko mu ngando(uzazibwirwa n'uko zivubura ibitutsi iyo hagize unenga shebuja ibikorwa bye by'urukozasoni nyamara bigaragarira n'impumyi!!),nta muntu ufite akenge wabura kubyibazaho.Nanjye rero nagira nti ba Mugabombwa bari ukubiri:hari usaba uwo yimye,hakaba n'uwima uwamuhaye ngo ndatukanye!!!
    Nawe se,yabanjirije ku Babiligi ati ntibagomba kumpa amasomo ya demokarasi mu gihe bananiwe gushyiraho leta.Akurikizaho abanyamerika ati nta burenganzira bafite bwo kunshira urubanza kandi twarajyanye kwiba(muri Congo).None arahirahira yiyegereza abafaransa n'ibitutsi yabahundagajeho!!!Uyu mugabo agira ubwenge koko???
    Mwitonde uhubwo murebe ukuntu iminsi iri imbere itwereka ishusho nyayo ya Kagame n'intorahamwe ze!!!
    Umunyarwanda ati:"Utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi!!"

  • #48

    ibyo by'ubuhanuzi bidashira (mardi, 26 juillet 2011 05:40)


    Umugabo Yezu yagize ati ibya Pilato mubihe Pilato, n'iby'Imana mubihe Imana. Abisegura "ubuhanuzi" ndabona batangiye gukabya aho basigaye noneho bavuga amaherezo y'isi. Ibi ni byo Kagame abashoboza, aho kureba ibiri imbere ahubwo mukarota ibyo mutabona. Hari benshi bahanuye ko isi iba yararimbutse, bamwe bakajya mu "ijuru" abandi bakajya mu "muriro". Reka mbahumurize (I am a physicist) mbabwira ko iyi si ikiriho igihe kirekire. Ahubwo icyamara abayituye ni méteorite yakwitura aha n'aha ku isi ikahakonkeza umuriro cg igatuma isi yose ihinduka umuriro, abantu bagashira. Ibi byo rwose birashoboka: dushyizweho n'amahirwe ko iryo hura ritaba!

    Murwanye igitugu cya Kagame, ariko mwe kuvanga ibintu. Hari umuririmbyi wagize ati abantu bose bumva bakwigira mu "ijuru" ariko bagatinya gupfa. (Mbere yo kujya muri iryo "juru2 ugomba kubanza gupfa!)

  • #47

    S4 (mardi, 26 juillet 2011 04:14)

    Pilato ntiyabasha gusoma Ibirari by'Insigamigani. Usibye we ko agiye gusiga umugani.

  • #46

    BYIGERO (mardi, 26 juillet 2011 03:59)

    Ye!!!Noneho asigaye yihimbira imigani!!!!Ariko turamurenganya!!None se niba atarayumvanye abakurambere(yavaga kuvunja no gucuruza ubukaranka ku muhanda agasanga bisinziriye!!),akaba atarayigiye mu ishuri(iyi gahunda iri mu cyiciro cyo hejuru ya senior 4),!!Erega ngo:"Nujya kugaya impundu z'urushishi,ujye ubanza urebe imihogo zivamo!!"
    Ngiye gushaka Tom NDAHIRO amushakishirize IBIRARI BY'INSIGAMIGANI kandi amwigishe ko imigenurano idapfa gukoreshwa mu kinyarwanda uko umuntu abonye, naho ubundi aradusebya kabisa!!!

  • #45

    x-rwanda (mardi, 26 juillet 2011 03:52)

    <img src="http://news.africareview.com/image/view/-/955958/medRes/176755/-/maxw/600/-/5m1eon/-/kagame.jpg" width="685" height="162"/>
    <br/>

    Kagame turagukunda hamwe na madamu mubyare mugwire amajyambere murwanda

  • #44

    x-Rwanda (mardi, 26 juillet 2011 03:49)

    <img src="http://news.africareview.com/image/view/-/955958/medRes/176755/-/maxw/600/-/5m1eon/-/kagame.jpg" width="685" height="162" />
    <br />

    Kagame Turagukunda

  • #43

    Bizima (mardi, 26 juillet 2011)

    itikuuuuuuuuuuu banyarwanda banyarwanda kazi murarengesha mugera naho mutuka president wi gihugu

  • #42

    Cpt Mugwiza (mardi, 26 juillet 2011 01:59)

    Birakabije, kumva umukuru w'igihugu acirira i Burundi abakene! Amapeti yampaye ejo bundi ndayaretse,...!So, Jye ngiye kumwereka ko atasubiza abanyarwanda i Burundi!
    Nimunshyigikira ndamubakiza mu byumweru bibiri gusa,...nta mbunda nkoresha, nta marozi,.....ndamutega(igitega) mbanje kumushita ngo menye koko ko yabivuze! Abakunzi nimumusezereho mbere yuko 14 irangira!!!!!!Nimuyibare...ibikeri??? bizanywa amaraso ye!!!!

  • #41

    NIBARIZE POLO K (mardi, 26 juillet 2011 00:45)

    Nyakubahwa: Koko iyo usomye bino bakuvugaho, urasinzira? Nako ngo wimuye abanya KIYOVU bose ngo ujye watora agatotsi!!!

    Ariko wa Mugabowe ko UMUGABO MBWA ari uwanze INAMA, koko urabona KADAFI, BEN ALI, MUBARAKI, ASAD wa SYRIA nakakagabo ka YEMEN bakubise isasu mugahanga kakaba gasigaye gasa n'icyo ntavuze aho mubitaro S Arabia, URABONA KOKO NTASOMO BAGUHA MUGABO?

    Ese wibwirako Hari uwarushaga KADAFI INTORE? Uwa SYRIA we ibubkuru baherutse kumubwira ngo: NTACYO TUKIGUTEZEMO.

    Gusa nisabire abanyarda baba hanze iyo mumahanga: Twe h hano twarapfuye turanuka, ariko ntibibuza ko TUMENYA INTORE zose Ibyo zikora, turazikurikiranira hafi. NAMWE MUZICUNGE MUZIMENYE, ngo ziyoberanya muburyo bwinsh ariko ntibizababuza uzimenya. ZIZA ZIYITA ABANYESHULI, mumenye abo bose babahamagarira kwitabira ITORERO, turabumva ngo bakora amanywa n'ijoro, muzababona kuri za GARE YA MOSHI, aho bategera za BUS nahandi mumahurizo y'Imihanda. Ujye ufata isura ISAA NIGERA:

    BOSE BAZAZANWA MURUBANZA NKUKO INTERASI BYAZIGENDEKEYE.

    MUKOMERE HUMURA INTSINZI Y'INYABUTATU IREGEREJE.

  • #40

    RWANDA!!!!!!!!! (mardi, 26 juillet 2011 00:13)

    Naba nabirutse babonye aho birukira,ko mutangiye kujya gusaba imbabazi sugutekarezaho muzanyura rahirako kwaMuseveni mutari gushaka yoinzira nanayitanga azayiha imfibyi za Rwigema gusamwebwe masigaramuri gusaba imbabazi ,icyakora muzazihabwa ariko ubugome no kwicira abantu ubusa,guhiga impunzi z'igihugu , kubuza ubwisanzure itangazamakuru,kwima abana babakene amafaranga y'ishuri,gufunga abanyapolitique,kuroga kwa Kagame nogushirisoni byagishumba muzabizira nimutitondananyina wundi abyara umuhungu s'abega gusa babyara abahungu no mubanyiginya bavukamo,ndetse no mubahutu bavukamo no mubatwamwige kubaha abandi,ibyabashumba mubivemo.

  • #39

    uwino (lundi, 25 juillet 2011 23:59)

    ati saligoma ayiwe ko mwashogosheye mwiruka imishwaro kandi mwirikaswa na sarigoma se ?mwaba mugayitse cyane kandi mwaba mumeze nkimbeba.

  • #38

    Addressedtoyou#35 (lundi, 25 juillet 2011 23:38)

    It costed a lot to fight Hitler. I mean in terms of humans and also financially. I think there should be no illusion about it any longer, but the job has to be done.
    Igihe cyo kuyoborwa n'amasaligoma kirarangiye.!
    Tony Blair, what's your opinion?

  • #37

    the Butcher of rwanda (lundi, 25 juillet 2011 23:37)

    Look at the recent and ongoing facts and realities facing the Butcher of Rwanda.
    •His main financiers, British Prime Minister David Cameroon and his International Development Secretary Andrew Mitchell dumped him – they refused to honor the visit they had promised him. The bad news for the Rwandan dictator is that the pair passed through South Africa, where no doubt President Jacob Zuma briefed him on Kagame’s killing missions. The British and South Africans no doubt exchanged views on Kagame’s export of terrorism to their respective nations. Zuma must have described in detail how Kagame tried to kill a Rwandan exiled general in the middle of the FIFA Football World Cup. The British must have taken note given that they host the Olympics next year.
    •How then could Andrew Mitchell proceed to visit Rwanda, as the Butcher of Rwanda’s New Times had promised?
    •A week before, the Rwandan butcher had promoted those responsible for planning assassinations overseas, including to Britain as revealed by Scotland Yard a month ago.
    •Now this dictator without a friend is trying other venues to sell himself as a ‘world leader’ and ‘hero’ to African youth. Get real Mr Tyrant, you are no hero!
    •The Dictator has this this time turned to his own company, MTN to sell him to the youth. MTN that is sponsoring this “Meet the Hero” co-own MTN Rwanda with the Rwandan butcher via his holding company Crystal/Tristar Investments.
    •Here is what the Dictator is telling the youth: “We cannot turn the clock back nor can we undo harm caused but we have the power to determine the future and to ensure that what happened never happens again.” No so Mr Butcher. With your killings, imprisonments and terror, you have placed Rwanda on a course that will turn the clock back and do unimaginable harm.

    We call upon the thinking youth of Rwanda and the world to reject this butcher outright. Don’t let him get away with lies come tomorrow Monday 25th July at 20h30 CAT. Pose him real questions – ask him why he assassinates, imprisons and exiles his political opponents and media editors and journalists.

  • #36

    Ni we utuma bamutuka (lundi, 25 juillet 2011 23:04)

    Niba Kagame bamutuka niwe ubyitera. Yigishije abanyarwanda gutukana, ibigarasha, ibikeri n'ibindi. Uko bazamwita nyuma ntawe bizatangaza. Abamuvugira rero mwagombye kumenya ko ariwe utuma umuntu yiyuba Umukuru w'igihugu wubaha abaturage nawe barabimwubahira.

  • #35

    Majeshi (lundi, 25 juillet 2011 23:04)

    Nali ndi ku inyenyerinews.com nsanzeho ubuhanuzi bwa Majeshi bunteye ubwoba. Nshatse kubukopiya hano aliko biranze kubera espace nto. Aravuga ivaho rya Bizimungu, rya PC Rwigema, ry Sebarenzi, ihunga rya Kayumba, intambara ikomeye izabaho izamara abanyarwanda hafi ya bose, ihinduka ry'umujyi wa Kigali, ukugaruka kwa Kigeli V, ukugaruka kwa Yezu, etc. ni byinshi cyane. Nimujyeyo mwisomere. Ese hali uwaba amuzi, hali uwaba yarumvise ubuhanuzi bwe atali ubu aba opportunistes bashobora kubwamamaza banabuhindura ku nyungu zabo? Vos idees sont appreciees. Good night.

  • #34

    Afrika (lundi, 25 juillet 2011 22:50)

    Kuri Haire, #33,
    Uretse ko n'imvugo yawe idashamaje ariko ikibabaje kuri wowe si umunwa uvamo amagambo nk'ariya asa n'amahuuuuu!!! ahubwo ni ubwonko bwawe bwahungabanye! Ndibaza niba uriho cyangwa utarapfuye uhagaze. Umbabarire niba amagambo nkubwiye agukoze ahantu ariko ubanze wibaze niba ibyo wandika aha ushobora kubihagararaho ukabisubiramo n'igihe byaba ngombwa uhuye n'uwo ubyandikira! Naho ubundi bitabaye ibyo waba uri kongera poubelle mu mutwe kandi uzi uko poubelle imaze iminsi icumi uko iba inuka!!!
    Good luck

  • #33

    haire (lundi, 25 juillet 2011 22:39)

    wowe wita mushikiwabo,uri ikigoryi cyane ,ayo maraso nimwe mwayanyweye ya bana bacu impinja zacu,ibyo byose nibyo byabagiyemo none musigaye mumeze nka basazi bataye imitwo nirwo rubakwiye kandi ntiracyaza muzavuga abashiremo,muzaziruka izo mpinja mwariye amaraso mwamennnye ni meshi cyane abo muza kwica mwarangiza mukabyigamba ,abo mumaze kumarisha amagrenada byose twarabibonye kandi ntimusiba kubyigamba amaherezo ni yayandi muzabyishyura ni mukaze nababwira iki oye kagame wacu oye abayobozi bacu burwanda oye abanyarwanda bashaka kubaka urwababyaye.

  • #32

    I & I (lundi, 25 juillet 2011 22:23)

    Change your mind plz, coz seul les imbécile ne changent pas.
    Thnkx

  • #31

    birababaje (lundi, 25 juillet 2011 22:06)

    ntagitangaje ko kagome yatukanye, ni kamere yamunaniye, gusa biteye isoni iyo umushumba nkiriya mayibobobo yabaye umwana wo mumuhanda ahagaze imbere y'abantu bize baminuje akababwiera amahomvu bose bakumva ntihagire n'umwe wamuvuguruza.
    Hari igihe nsaga ari gasusuguro k'abazungu ku munyarwanda kugira umuyobozi nkuriya ni n'igisebo kuri Cliton n'abandi bamushyigikiye.
    Aracyari inyeshyamba, akabaye icwende ntikoga ngo niyo koze ntigashira umunuko.

  • #30

    gakuru (lundi, 25 juillet 2011 22:01)

    Niko se wowe wiyise Mushikiwabo, reka nanjye nongere muryo intore zibavuga. Ubwo ubona urwo rusaku gusaaaaa, gutukana gusaaaa, hari uwo byakanga. Njye birambabaza iyo mbona mutekereza gutyo, binyibutsa imyitwarire yanyu muri za 1991-1994. Ibyo ntacyo bizabagezaho kuko n'ubundi usibye gushyira igihugu mu miborogo, mukica kandi mukicisha abantu, nta gikorwa cya kigabo mwagezeho. Iyo musakuza mutyo mube muzi ko uwo mutuka (Perezida), muba muri kumuha imbaraga zo kubakanira urubakwiye. Ndakeka ko mwivugisha mutyo kuko mwamaze kugera hanze, mukaba murenzwe umugani w'intore. Mwibuke ko hari rubanda rubabaye ruri mu Rda. Rero ubwo namwe muvuga kimwe na barya ngo umuhutu (umututsi) muzima ni uwahunze naho ngo abandi basigaye ku mazuru, ibitekerezo bikaba tutsi (hutu). Uwaroze abanyarwanda ntiyakarabye. Aho gukosora amakosa yakozwe murakataje mubuhubutsi. None se ubwo wowe wize ayah mashuri raaaa?

  • #29

    Umuturage wa Makamba (lundi, 25 juillet 2011 21:59)

    Dore ngiyo ingirwa speech ya polo ngo turi turi ibikeri twe rubanda rwo hasi, ariko rero abakuru b'ibihugu baragwira ariko sinzi aho Kagome yatoraguwe kabisa,banza wamugani aba ashinyagurira abaturage kuko we yarangije kugera iyo agera, aturya imitsi gusa.
    "Namwe nimwumve ibya polo http://www.paulkagame.tv/podcast/?p=episode&name=2011-07-22_kagame_rwanda_gako.mp3"

  • #28

    Mushikiwazo (lundi, 25 juillet 2011 20:52)

    Ndabona ga hano hari intore zacitse ururondogoroooo.. ngo batutse shebuja wazo Pahulo kagome mama we nako Kagame da !!!Niko ye,uvuze ko nyirurugo yapfuye niwe uba yamwishe ? Murababazwa nuko bamuvuze uko ari ? Yemw nimushake mwiyahure kuko n`ubundi kuba mutegekwa n`umuntu uteye kuriya mukamwogeza biragaragara ko namwe atari shyashya...,Koko umuntu witwa ngo ni Perezida utagira uburere,ufite ibivumvuri mu mutwe bituma amera nk`umusazi agatukana birenze kamere ntagire uwo atinya cyangwa ngo yihe akabanga,maze kumena amaraso akabigira umukino,uwo muntu koko kumwogeza si ubusazi ?Yewe, iyo ngirwa prezida yanyu nzaba ndeba amaherezo ye pe !!!

  • #27

    BIRASHOBOKA? (lundi, 25 juillet 2011 20:35)

    Mbonye umuvandimwe atwibiye ibanga rya RWARAKABIJE na Jack NZIZA, niba atari impuha, tuzababarire ariko badukize umutware w'abarozi, nako ni umucuraguzi PKagame (haroga abagore)! Umuhanzi ati igihe kiraje imbwan'ibisambo bavune umuheto, abavunyi babo bavunagurike.
    Iyo mbwa nako umusega wigize kaminuza mu guca imitwe, guhonda agafuni, kwiba ibigenewe imfubyi n'abapfakazi, no gusuzugura abo yita ngo ahagarariye,... Ariko birumvikana: tumubeshya ko tumutora nawe akatubeshya ko adukorera. Wait in one month pls!Imana izahorera amaraso y'abana bayo.

  • #26

    gato (lundi, 25 juillet 2011 20:22)

    Ariko se Dinada#24, n'abandi wise interasi nabonye nabo batukana nk'abashumba; ubwo uruta undi ni nde? Utuka Perezida we simushyigikiye kuko wabishaka utabishaka ni perezida w'igihugu, kandi byongeye ni umugabo ufite umuryango. Kumuvuga ho ibyo wishakiye nta kinyabupfura kirimo. Ariko se namwe ngo muba mugiye gukosora ibintu, kwiyama abo batukana mwarangiza mukandika ibintu bitagize icyo byungura ubwo muba mubarushije iki? Nimubereke ko mwe mwarezwe, ko hari icyo mubarusha. Naho ubundi mwese ndabagaye.
    Gusa wabyanga wabyemera, wakwita abantu interahamwe cg abafite genocide ideology (ingengabitekerezo ya jenoside), ugomba kwemera ko igihugu cyacu gifite ibibazo, ko abaturage bakennyeeee, ko hari akarengane gakabije, ko dutegekeshejwe igitugu cy'igisirikari giteye iseseme. Bityo rero wabishaka utabishaka ibintu bigomba guhinduka. Njye nifuzaga ko bihinduka kuneza ariko ndabona hari abatabikozwa.

  • #25

    Karabaye (lundi, 25 juillet 2011 20:12)

    @dinada: None se wa ntore we ko numva wigize bamenya, ushobora kutubwira amashuri ya so wanyu niba uhakana ko adafite nibura n'amashuli atandutu yisumbuye. Reka tubikubwire twe tubizi. YAGARUKIYE MURI SENIOR FOUR, OR QUATRE ANS POST PRIMAIRE.

    Icyakora koko ngo "Umwero uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose", gutukana byo uragera ikirenge mu cya so wanyu mahwi, mahwi.

  • #24

    dinada (lundi, 25 juillet 2011 19:44)

    ariko nteresi mwe ,mwaba ibigoryi weee,niko mwandogobe mwe mupfa kuvuga ibyo mubonye gusa,uwo uvuga ngo kagame niyize amashuri yisumbuye yaba amuzi cyangwa aravugishwa? ndabona mwajaganyutse wenda ubu mugiye kogera kurorongatana,ni wo muvumo wanyu nta kindi.abagejeje kuri byose none munsigaye mumutuka bigezeho? ese koko utukana kurusha mwe ninde nta kinyabupfura namba mwaremanywe usibye kwica gusa.muvuga nkijiji zibereye mumyobo zitamenya aho ibintu bigeze nuko bimeze,ni amasengesho kuko murarimbutse pe.

  • #23

    ubu se nibwo mwabibona (lundi, 25 juillet 2011 19:41)

    njye nabibonye mutarabibona eraega kgme s'umunyarda kuko abanyarda dufite uburere kandi tuvamo abagabo n'abategarugori b'ukuri. twe ntitukivuga ko turi n'abanyrda kuko kgme adukoza isoni burya kuba umutegetsi s'ibya buri wese aba baje ubu bo sinzi aho baturuka ibyo billy clinton na tonny b.badukoreye????????????? batugabije imbwa nkiriya ngo ni president n'aho babuze ariko ni hahandi.............