dim.

24

juil.

2011

Perezida Kagame ari muri gahunda yo gushuka urubyiruko rwiga mu mahanga ngo rwitabire ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Bulayi !

Ngo arimo arabategurira kuba abateroriste barengera inyungu z'Agatsiko, dore nawe uko yabambitse! Mwitegereze neza amasura yabo, nibagera ino, uwo muzahurira mu nzira muzahite muhamagara polisi imutambikane!
Ngo arimo arabategurira kuba abateroriste barengera inyungu z'Agatsiko, dore nawe uko yabambitse! Mwitegereze neza amasura yabo, nibagera ino, uwo muzahurira mu nzira muzahite muhamagara polisi imutambikane!

Source: Umuvugizi.com

 

Urubyiruko rugera kuri 300 ejo rwatangiye imyitozo ya gisirikare mu kigo cy’i Gako. Abarugize bakaba baturuka mu bihugu bigera kuri 19, birimo Uganda,Tanzania, Amerika n’Uburayi.


Iyo mihango yari yitabiriwe na Perezida Kagame, Minisitiri w’uburezi na Gen James Kabarebe wigishaga urwo rubyiruko ububi bw’abatavuga rumwe na Kagame, anabasaba gufatanya na Leta mu kuyibera ba ambasaderi beza.


Umwe muri abo basore yasabye perezida Kagame kubatera inkunga, bakabona uburyo bwo kurwanya abatavuga rumwe na we baba muri Amerika. Uwo munyeshuri yatanze urugero rwa bagenzi be baturuka mu miryango yahoze mu ishyaka rya MRND. Bamwe muri iyi miryango bakaba banenga Leta ya Kagame ku mugaragaro. Abinyujije kuri ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, James Kimonyo, Perezida Paul Kagame yabemereye inkunga yo gushinga ihuriro ryitwa «Nothern American Student Movement» bazajya bahuriramo mu bikorwa byo guhashya bagenzi babo b’abanyeshuri baturuka muri iyo miryango.

Indi nkunga Kagame yemereye urubyiruko rwari aho, ni iyo kurufasha gushyiraho za «twitter» hamwe n’irindi tumanaho rugomba gukoresha nk’imiyoboro yo kuvugira Leta ye aho bazaba bari hose, ubwo bazaba barangije iyo myitozo yari igizwe n’amasomo ya gisirikare na politiki.


Nubwo Kagame yatangije ijambo rye ameze nk’umuntu urimo kwigisha umuco, ibyari ijambo byaje guhindukamo ibitutsi. Nk’uko bisanzwe, yifashe ku gahanga yibasira abatavuga rumwe na we n’abamunenga, ubwo yabahinduraga ibicucu, ibikeri, «foolish», imburamukoro, n’abaswa. Yakoresheje umugani utabaho mu kinyarwanda, agira ati: «Urusaku rw’ibikeri ntirubuza inzovu kunywa amazi». Ngizo inyigisho zo gukunda igihugu Perezida Kagame yagejeje kuri abo banyeshuri, na bo bamukomeraga amashyi buri kanya, baseka ibidasekeje, byo kumugusha neza.


Ikindi cyagaragaye muri izo ngando zo koza ubwonko aba bana, ni uko kimwe cya kabiri cy’urubyiruko cyari uruturuka mu bihugu bya Uganda na Tanzania. Ibi bihugu byombi bikaba ari byo Leta ya Kagame ifitemo inyungu zikomeye, bityo uru rubyiruko rukaba rugomba kuba ijisho ry’iyo Leta muri ibi bihugu byombi. Ukuba maso kw’izi ntumwa za Kagame kukaba na none kuzateza umutekano muke ku batavuga rumwe na we batuye muri ibi bihugu byombi. Undi mubare munini w’abitabiriye iyi myitozo ya gisirikari, ni uw’abaturuka mu bihugu bya Amerika n’Uburayi.


Perezida Kagame yanibasiye abaterankunga bahora bamusaba kugira icyo ahindura mu miyoborere ye, ubwo yavugaga ko aba bagera aho bakamusaba guhindura n’ibyabananiye iwabo. Mu kwitotomba kwe, aba bamushyiraho igitutu ngo abicisha kubikiriza gusa «Yes, sir», ahasigaye akikomereza urugendo. Kagame yasabye urwo rubyiruko kwiga kwirwanaho, ntibazabe ingaruzwamuheto y’abo banyamahanga.


Abajijwe ku bafungwa bazira ko bari mu ngabo z’umwami, Perezida Kagame yashubije ko izo ngabo atazizi, ko u Rwanda rutagira umwami, ko ruyobowe na perezida. Yanagarutse ku wo yise Kigeli, avuga ko atari we wamukuye ku bwami, ko yagiye no kumwishakira ubwe akamunanira, ubwo yamugezagaho icyifuzo cye cyo gutaha nk’abandi banyarwanda. Umwami Kigeli ngo yamushubije ko azataha ari umwami, ibi Kagame akaba atabikozwa, kuko nta bihanga bibiri bikwirwa mu nkono imwe. Kagame yasabye abari aho bose kudakoreshwa n’abo barwanira umwami, ngo cyeretse niba bashaka kwiyahura.


Mu bitabiriye izi ngando z’intore, barimo n’abanyeshuri baturuka mu gihugu cya Suwede. Ubwo iyi myitozo yabaga, maneko wa ambasade y’u Rwanda i Stockholm, Evode Mudaheranwa, yarimo na we gutoza urundi rubyiruko rugize itorero ry’abanyarwanda muri Stockholm. Ibi na byo bikaba bitanga amarenga y’ibizaba mu minsi iri mbere kubera ko uru rubyiruko rwibumbiye mu matorero ari rwo ruzajya rukoreshwa mu guhiga abatavuga rumwe na Kagame.


Perezida Kagame yanabajijwe ku bijyanye na nyakatsi zasenyewe abaturage mu gihe bari batarabashakira aho begeka umusaya. Yahise yamagana uwo mwana wari umubajije icyo kibazo, amubwira ko agomba kwirinda ibihuha bihwihwiswa hirya no hino. Yamusobanuriye ko «nyakatsi basenye n’ubundi zari inzu zitabaho, zari zisanzwe ziva», kandi ko ngo na zimwe mu mpanvu zatumye zisenywa «byari uko hari bamwe mu baturage batashakaga kubaka inzu nyazo, bagahora bimukira mu bihugu bituranye n’u Rwanda, cyane cyane ku mupaka w’Uburundi». Kagame yabwiye abari aho ko abanyarwanda bagomba guhitamo gutura mu Rwanda, cyangwa bakimukira mu Burundi.


Kagabo, London.

 

Commentaires : 65
  • #65

    Coach Factory (mercredi, 02 avril 2014 05:25)

    http://www.coachoutletstoreinc.com/ Coach Outlet Store Online
    http://www.michaelkorsoutletmkinc.com/ Michael Kors Outlet
    http://www.coachfactoryoutletwebsite.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.tomsusashoes.com/ Toms Shoes
    http://www.cheapjerseysinc.com/ Cheap Jerseys
    http://www.michaelkors-bedford.com/ Michael Kors
    http://www.coachoutlet-sale.com/ Coach Outlet
    http://www.coachfactoryoutletorg.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.coachoutlet-buy.com/ Coach Outlet
    http://www.coachhandbagsonlineoutlet.com/ Coach Handbags
    http://www.giuseppezanottionline.com/ Giuseppe Zanotti
    http://www.coachfactoryoutlet-handbags.com/
    http://www.coach-factory-outlet-online.com/ Coach Factory Outlet Online
    http://www.coachstoreonline.com/ Coach Outet Store Online
    http://www.coachfactoryoutlets2014.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.michaelkorsoutletonlinemk.com/ Michael Kors Outlet Online
    http://www.celineoutlet-online.com/ Celine Outlet
    http://www.michaelkors.name/ Michael Kors
    http://www.michael-kors-outlet-store.com/ Michael Kors Store
    http://www.tomsshoescompany.com/ Tomss Hoes
    http://www.pradaoutlet-store.com/ Prada Outlet
    http://www.fitflopfootwear.com/ Fitflop Footwear
    http://www.celinebags-outlet.com/ Celine Bags
    http://www.fitflopsflipflops.com/ Fitflops Flipflops
    http://www.fitflopusaonline.com/ Fitflops
    http://www.giuseppezanottidesigner.com/ Giuseppe Zanotti Designer
    http://www.fitflopflip-flop.com/ Fitflops
    http://www.giuseppezanottisneakersmen.com/ Giuseppe Zanotti Sneakersmen
    http://www.fitflopsandalssale.com/ Fitflops

  • #64

    jacque (lundi, 01 août 2011 12:02)

    Bantu bazima, reka guta umwanya wanyu muza hano, kuko padiri nabambaribe si ugusoma misa baracuragura!naho mwagira gute ikibi baracyonse, erega umuntu atanga icyo afite

  • #63

    MUDAHEMUKA (samedi, 30 juillet 2011)

    ariko izi ndaya z'abapadiri,barangwa n'amacakubiri kuki france itabafata, ngo babafunge, bakoze se mu cyuma, biteye agahinda, urabona aya magambo muba mwandika, musebya igihugu cyanyu, ariko ntabwo bitunguye kuko namwe ubwanyu mwarisebeje, u rwanda rugeze kuri, ngaho inkotanyi zirabakubise, zibirukankije imisozi, ariko amagambo araberenga, ese iyo mutaza kuba ibisambo, indaya, abajuru, nabavuzi bibigambo u rwanda hari ubwo inkotanyi zari kurufata, genda muri imbécile gusa, muceceke ahubwo kuko kababayeho, twiteguye umutware wacu neza, cyane hano muri france, tuzaba twabukereye twambaye neza, kandi turamushyigikiye, ngaho shyigikira abazungu, wibwira ko urwo ruhu, isura mbaya yawe, wibagiwe kuri immigré,ko utunzwe no gusabiriza, warangiza uhaze inkoko artificielle urasakuje,ibaze nawe utarakandiye ishuri haba na primaire, ngo uzakuraho kagame, imbwa gusa.

  • #62

    Nanzekumva & nokubona! (jeudi, 28 juillet 2011 15:21)

    Perezida Kagame yasuye ikigo cy’amashuri abanza cya Girubuntu ari kumwe na Andrew Mitchell
    Yanditswe kuya 28-07-2011 - Saa 06:13' na MIGISHA Magnifique


    Umukuru w’igihugu Paul Kagame ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta wo mu Bwongereza ushinzwe iterambere mpuzamahanga Andrew Mitchell basuye ikigo cy’amashuri cyashyizweho n’umushinga witwa Girubuntu giherereye mu karere ka Kicukiro. Iki kigo kigizwe n’ibyumba by’amashuri icyenda, icyumba kirimo za mudasobwa n’ibibuga by’umupira bine.

    Ashimira Andrew Mitchell n’abagize umushinga w’Umubano, Perezida Kagame yavuze ko uyu mushinga ari “Ikimenyetso gishimangira umubano mwiza uri hagati y’Abaturage b’u Bwongereza n’ab’u Rwanda.”

    Umushinga washyizweho n’Umunyamabanga wa Leta, Andrew Mitchell, Umubano ni igikorwa kigamije imibereho myiza cy’ishyaka ry’aba Conservative ryo mu Bwongereza gihuriza hamwe amagana y’abakorerabushake bitanga mu bikorwa by’ubuvuzi, uburezi, abikorera ku giti cyabo n’ubutabera.


    Ashingiye ku bushake bw’Abanyarwanda mu gutera imbere mu bice bitandukanye, Perezida Kagame yasabye abakorerabushake b’umushinga Umubano ko basangira ubumenyi n’u Rwanda bashingiye kubyo bungukiye muri uyu mushinga. Kagame yagize ati : “Turi igihugu gifite abayobozi bita ku baturage babo.”

    Uruzinduko rwa Andrew Mitchell rwahuriranye n’uko mu Rwanda hari ikipe y’abanyamuryango bagera ku 100 baturutse mu ishyaka ry’Aba Conservative, bari muri gahunda yo guhugura Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.

    Mitchell yavuze ko u Rwanda rubarirwa mu bihugu bikennye ku isi, ariko rukaba rumaze gutera intambwe ishimishije mu iterambere, yongeraho ko yaganiriye n’Umukuru w’igihugu ku birebana n’urwego rw’abikorera rukomeje gukurura abashoramari mu Rwanda, ibyo bikaba bishingiye ku masuzuma yakozwe na Banki y’isi agaragaza ko u Rwanda rwateye imbere mu korohereza ishoramari.

    Mitchell yashimye kandi ko mu Rwanda hagiyeho inkiko zihariye z’ubucuruzi.

    Amwe mu mafoto :


    Abanyeshuri bagaragaje udukino dutandukanye


    Abarimu n'abarezi bitabiriye umuhango

    Perezida Kagame, Ambasaderi w'u Bwongereza na Andrew Mitchel

  • #61

    Banamwana (mercredi, 27 juillet 2011 23:33)

    Ni nde se ukubajije ubwoko bwawe ?
    Tanga ibitekerezo byawe ureke kwitwaza ubuhutu bufifitse. Nushaka ube uri n'umutwa. Urabona boreka abana bacu muri politike ya munyicire maze ngo uri umuhutu ? Nizere ariko ko n'umwana wawe arimo ! Ubwo namara kwisasira bangahe ni bwo uzumva rero ko wabyariye igihugu umutabazi cyangwa umwicanyi ! Azica se yicarane uwuhe mutima? Kubera ko Kagame afite indishyi ku mutima we, arashaka abandi agira ba ruharwa nka we maze abantu baceceke ! Ngaho shyigashyiga. Gusa umenye ko umwana n'aho waba waramubyaye, afite uburenganzira bwe busesuye bwo kubaho neza nta bamuvangira, nta bamutobera iriba rye ry'umugisha n'amahirwe Imana iba yaramuteganyirije.
    Hari aho kandi wibeshye : iyi site si iy'abahoze ari abapadiri. Na n'ubu ni BARACYARI BO. Keretse rero niba kuba padiri birangirana no kutaba mu Rwanda. Wowe rero kuko utitumye, tuvuge ko uvugira abagutumye ! Aha uhavuze ukuri. Kaci kaci kaci kaci....

  • #60

    Tuzabana (mercredi, 27 juillet 2011 21:06)

    Mwakomeje kuvuga mbakurikira ndabihorera, ariko mbona abanyarwanda dukeneye amagambo yubaka. Ikibabaje ni ukubona ayi yandiko yavugishije abantu amagambo angana atya yanyujijwe kuri blog y' abantu bahoze ari abapadiri. Isi yarobamye pe! Koko abihaye Imana barashaka kongera kwicisha abantu? Ese abapfuye nibacye? Ese ikiruta amahoro ni iki? Nose se ko mushoza intambara nimwe muzapfa kandi muvugira hanze y' igihugu? Mwaretse koshya abanyarwanda!! Jye ndi umuhutu, ibyo mvuga si amaco yinda, ndabivuga mbivanye kumutima. Nimureke tubane amahoro, ntabwo twese tuzaba aba ministiri, umuturage nahinga akeza, ibyo yahinze akabirya mu mahoro, akagira uburenganzira nk; ubwundi munyarwanda, ntakirenze icyo. Naho rero bagashoza ntambara b' abatutsi n' abahutu bifata nk' aho hari uwabatumye kandi baritumye, tumaze kubahaga

  • #59

    SIKIYA (mardi, 26 juillet 2011 19:40)

    Ibitekerezo byanjye musigaye mubinyonga. Ubu rero mwatsinzwe birarangiye. Urubuiruko rwu Rwanda rugomba kwiga ibwiza ruzubakisha igihugu kuko alirwo Rwanda rwejo. Interahamwe nazo sali urubyiruko

  • #58

    rupyiri (mardi, 26 juillet 2011 15:49)

    Gusa ndabona aba bana bagiye gukenyuka bakiri bato naho ubundi barariwe ntibaraye ahubwo se mbonyemo umwana narinzi wari wifitiye akazi keza muri Kigali none nawe yiyahuye ataranarongora ngo asige imbuto imusozi (numero ya gatatu usa nufite uruhara uturutse iburyo). Bariya ntibazabakange ntabwo barasobanukirwa neza n'ikinyoma cya Sekibi kuburyo batera ubwoba ahubwo niba babayeho igihe kinini nibwo bazagenda barushaho kuba babi naho ubwenge bwabo buracyarimo amazi ntiburakamirika nka bakuru babo babigize umwuga.

  • #57

    WAKWIRIYE SE MUJYANAMA (mardi, 26 juillet 2011 14:22)

    Wakwiririye ukareka kuririra Gatabazi urambabaje cg ntubona uburyo yatanzemo igitekerezo cye bihwanye nibyawe Mujyanama.

  • #56

    Mujyanama (mardi, 26 juillet 2011 14:09)

    Gatabazi uti “ Gukorana no gukorera FPR ya KAGAME nibibbi kuko nta n’umwe barangizanya neza”, ntabwo ubeshya ntabwo ushobora kuba uri ikigarasha, umunyanda nini, umujura, interahamwe, umubeshye...ngo urangizanye neza na Kagame!! Mbwira undi batarangizanye neza usibye bariya navuze. Sha, icyo gihe muta mwirirwa mubeshya mubure kugikoresha mushaka uko muzabaho ejo hazaza, ngo murarwana na Kagame. Interahamwe se n’ ingabo za Habyalimana zirutse izuba ritava? Wabona nawe warirukanye nazo. Ubwo mwananiwe urw’ amasasu noneho mugiye gutsinda urw’ amagambo, nako urw’ ibigambo? Ndi umuhutu mugenzi wawe, ni inama nakugiraga.

  • #55

    Songa mbere (mardi, 26 juillet 2011 13:52)

    Ariko kweli hari abantu bapyodotse, ahantu hose bahabona ibibi. ni ba bantu wereka indege bakareba urutoki.Mwakwemeye ko bano bana basobanutse hanyuma mukabegera bakabasonarira neza ibyiza u Rwanda rugezeho n'ibyo rugiye kugeraho.nyamara mushatse mwakwemera!!

  • #54

    Kanya (mardi, 26 juillet 2011 13:35)

    None se Gusazimigeri niko witwa? Urakora nk’ interahamwe, nizo zigenda zihindagura amazina. Reka ibyo tubireke nkwibarize, uti “Icyo batazi lero nuko kugeza ubu hali urubyiruko rwicuza kuba balinjijwe cg barabaye interahamwe...” Icyo ni ikinyoma cya Semuhanuka. Nibande bicujije? None mbere yo kuvuga urubyiruko, wowe waricujije? Mu magambo uvuga, ntaho unegura ubuyobozi bwakoze genocide, urajijisha, ugasimbukira mu kunegura Kagame wahagaritse genocide. Ubwo se bwo si ubuterahamwe? None niba utarihannye, urwo rubyiruko nirwo rwihannye? Wowe uri iki? Uri umusaza se cg uri umusazi?

  • #53

    Mwenemusenyeri (mardi, 26 juillet 2011 13:32)

    Ahubwo ababapadiri bashinga impunga badashora gushyiraho ubiryo bwo kwerekana guhunda ifatika ifasha imiganirire myiza barimo gukora umulimo wa shetani dore ari yo bimaze kuva kera ko ariyo bambazaga( Basengaga).Iyi nkuru yanditse gutya iturutse ngo k,umuvugizi.com,yuzuye uburozi dore ko ubwo burozi bwarenze imitima ya ababeshya maze bakiyitirira ngo ni abanyamakuru. Nimugende mureke gukwiza ubwo burozi bwo kubeshya no gukwiza ibihuha bigamije guhungabanya abanyarwanda. imigambi mibisha yanyu irazwi. Ahubwo ibigarasha ninshuti zabo zo mu nterahamwe, mumze gusazwa n,ubugome bwabuzuye imitima.

  • #52

    Gatabazi (mardi, 26 juillet 2011 13:02)

    Gukorana no gukorera FPR ya KAGAME nibibbi kuko nta n’umwe barangizanya neza. Emwe n’uwo bakiri kumwe kugeza magingo aya umutima ntuba uri mu gitereko kuko buri wese yicaye azi ko azarangiza nabi.
    • BARICWA : Fred Rwigema, Sendashonga Seth, Nkubito Alphonse Maria, Lizinde Theoneste, Kanyarengwe Alexis, Abdul Ruzibiza, Turatsinze Jean Pierre, Abasenyeri biciwe i Kabgayi, .Jeans Jacques, Abasirikari benshi baguye mu Rugano bazize agafuni ke, etc.
    • BARAFUNGWA: Deo Mushaidi, Ntaganda, Mme Ingabire Victoire, Mudenge, Rugigana, Mme MUkakibibi Saidatu, ABAPADIRI, Bisengimana Elysee, etc.
    • BARAMENESHWA: Sebarenzi Joseph, Mugorewera Drocella, Twagiramungu Faustin, Rujugiro Ayabatwa, Kajeguhakwa Valens, Majyambere Silas, Gatwabuyege Vincent, Padiri Thomas Nahimana, Padiri Fortunatus Rudakemwa, Dr Rudasingwa Theogene, General BM Emmanuel Habyarimana, General Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick, etc.
    • BARATOTEZWA MU BUHUNGIRO: Uwitwa wese ko yahunze imikorere mibi, akarengane ka FPR, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu,etc. Kagame aramukurikirana ngo amwice, amubuze amahwemo, n’ibindi bibi byinshi.
    • BAHINDUKA UKUNDI: Bizimungu Pasteur, Mporanyi Theobald (uyu ngo ubu ni depite), etc.
    • BAHINDUKA NK’IBIRAGI N’IMPUMYI: Urwego rwa Senat, Urwego rw’abadepite, Makuza Bernard, Abameya bose,
    • KWEGURA KU NGUFU: Ugerageje Gukora neza akagerageza kunga abanyarwanda, iyo abaturage ashinzwe batangiye kumwizera bakamukunda, systeme Kagame iramweguza. Bya bisirikare bya FPR bijya muri ba baturage bikabacamo ibice maze bigahimba ibirego by’amafuti byo gutuma beguza bene uwo muyobozi.

    (Francophone excusez-moi quant aux accents) Travailler avec et pour FPR de KAGAME n’est pas chose bonne car personne ne ou n’a fini son contrat en bonne et due forme. Meme ceux don’t les contrats sont en cours n’ont pas la quietude parce qu’ils pensent toujours au mauvais sort qui les attend a la resiliation de leur contrat.
    • SONT TUES GRATUITEMENT : Fred Rwigema, Sendashonga Seth, Nkubito Alphonse Maria, Lizinde Theoneste, Kanyarengwe Alexis, Abdul Ruzibiza, Turatsinze Jean Pierre, Jeans Jacques, Beaucoup de militaires inkotanyi tues systematiquement avant l’attaque de 1990, etc.
    • EMPRISONNEMENT: Deo Mushaidi, Ntaganda, Mme Ingabire Victoire, Mudenge, Rugigana, Mme MUkakibibi Saidath, ABAPADIRI, Bisengimana Elysee, etc.
    • EXIL: Sebarenzi Joseph, Mugorewera Drocella, Twagiramungu Faustin, Rujugiro Ayabatwa, Kajeguhakwa Valens, Majyambere Silas, Gatwabuyege Vincent, Padiri Thomas Nahimana, Padiri Fortunatus Rudakemwa, Dr Rudasingwa Theogene, General BM Emmanuel Habyarimana, General Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick, etc.
    • POURSUITE ET HARCELEMENT: Toute personne ayant quitte le pays pour des raisons lies au mauvais fonctionnement de Kagame, le non respect des droits de l’homme, etc. est pourchassee par etre tuee, depourvue, etc.
    • MALADIE INOUIE ET INCURABLE: Bizimungu Pasteur, Mporanyi Theobald (fameux actuel depute), etc.
    • SOURD ET AVEUGLE: Parlement Senat, Parlement Deputes, Makuza Bernard, tous les Maires, etc.
    • RESIGNATION FORCEE: Toute personne qui essaie de contribuer a l’unification des rwandais et que le people commence a avoir confidence en lui, le systeme Kagame la limoge a travers des resignations forces. Ces resignations sont motivees par de faux temoignages que le FPR cree parmi le people meme.

    Ni magumu sana kutumikiya FPR na KAGAME. Ni kutumika bila muisho mzima.

  • #51

    Celestin NK (mardi, 26 juillet 2011 11:53)

    Iyi mburamikoro yanditse iyi “article” iti: “Uwo munyeshuri yatanze urugero rwa bagenzi be baturuka mu miryango yahoze mu ishyaka rya MRND. Bamwe muri iyi miryango bakaba banenga Leta ya Kagame ku mugaragaro” , kuvuga ngo abahoze muri MRND banegura Kagame, ninka wa mugani w’ igifaransa uvuga ngo “ Quand le cour du mouton est sale, ce n’est au porc de le dire”.

  • #50

    Birababaje (mardi, 26 juillet 2011 10:49)

    Kuli Leta ya Habyara bahaga interahamwe imyitozo nkiliya
    zambaye zaberewe nkuko izi ntore zimeze,abanyarwanda bakabyita ibikino, icyavuyemo mwarakibonye.None n'ibyízi ntore mukomeza kurebera, muzabyitege. Ese ubundi ko dufite abasoda b'umwuga bahagije, tukagira abapolisi batojwe bikwiye kandi mu gihugu hose, izi ntore, izi nkeragutabara tutaretse na za local defense zuzuye ku mirenge yose y'igihugu, ni iziki? Zaba zijyaho abaturage bagishijwe inama? Abakulikiranira bugufi mutubwire.Interahamwe zirangajwe imbere n'agatsiko
    k'intagondwa barazikanishilije ziraberwa, barazitoza karahava maze igihe kigeze ziramanuka. None lero igihe izi ntore n'iliya mitwe yindi ikora nk'abasilikare kandi ali abasivili, nayo yarakanishilijwe, iratozwa dukanuye amaso, igihe izamanukira cg izazamukira ndabona nta munyarwanda uzasigara. Ibi byo gutoza abana urwango no kwicana ukabikora ubyita umuco, hagamijwe gusa kurwana ku nyungu z'agatsiko kirirwa gasahura igihugu rubanda baraye hanze bicira isazi ku jisho, ikizavamo muzagitegeshe abili. Dore izo nkoma mashyi z'abaministers nazo n'ibitwenge bigera munsi y'amatwi uko ziragaragiye Shitani ziyishyigikira mu mugambi mubisha wo gutoza aba bana kulimbura imbaga y'abanyarwanda!!!

  • #49

    Ebben (mardi, 26 juillet 2011 10:16)

    hey buddies!so surprised to see the adult people no be considerate.let's b pesimistic and see how our main(kagame) is gonna implement what he promises.

  • #48

    nyilimana (mardi, 26 juillet 2011 09:42)

    Ni ubwambere mbonye uru rubuga ikintangaje cyane n'uko rugizwe n'inkuru ziharabika urwandan'abanyarwanda ,rukaba ari urubuga rwabapadili , mugihe natekerezaga koabapadili aribo bagombye gufata iyambere mugusana no kubaka u rwanda nyuma yamarorerwa yarungwiliye , none ahubwo nibo bashaka gusenya no guteza amacakubili mubaruvuka?Dushime ibyiza ibibi tubikosore ARIKO TUREKE gukura agahu kunnyo ngo tunjyeho duhimbe ibituri mumutwe tubeshyabesha! yego hari abantu bakoze amabi muli cyagihe cyakaga twagize muli 94 hari ibisambo bitifuza gusaranganya n'abandi uduke dufite; nkuko bisazwe ntamuryango ubura ikigoryi aariko rwose tureke guharabiha bigeze hariya, ugucungura ntakuburamo imkumbi, tuvuge ko wowe uvuga ibyo uru miseke igoroye?Ese waba upfiki na leta?ahaaa.

  • #47

    NI NDE WABIMENYA? (mardi, 26 juillet 2011 05:52)

    Kuva kuya 23 Nyakanga twasangiye n'umwe muri bene wacu ikirahuli none twese tundwaye umutwe udakira.Twagiye kwivuza ,indwara irabura.Turakeka ko byaba ari amarozi yadutse muri iki gihugu.Tubyifatemo dute?

    Murakoze.

  • #46

    Muhutu (lundi, 25 juillet 2011 23:57)

    Ariko iyi site yacu mwazayise umuhutu le prophete ?ni igitekerezo ariko!

  • #45

    KURUGUTWA (lundi, 25 juillet 2011 22:55)

    Iyi porogaramu ni nziza kuko urubuiruko
    Nirwo Rwanda rwejo ; rugomba rero kwigishwa ubutwari no gukunda no kwitegura kuzagikorera bakazi kandi bafite urukundo . Ibi rero ntago byirema
    Mu mubili

  • #44

    Nshuti (lundi, 25 juillet 2011 21:46)

    Ariko mwabikeri mwe! Amaraso mwanyweye ntiyabahagije? Aho bigeze mujye mujye mutura ibitambo by' inyamaswa munywe andi kuko mwaravumwe. Fuck u

  • #43

    mamoudou (lundi, 25 juillet 2011 16:03)

    Ibyo uriya mugabo yandi nibyo babyita terrorisme d' etat, mbese nkabimwe byaba Kadafi bakora na ba murah omar bo muri afganistan.proudly urasinziriye ujye ukurikira.

  • #42

    proudly rwandan (lundi, 25 juillet 2011 14:23)

    umva iki kigabo ibyo cyanditse kuri iriya photo ra, police izatambikane mwe ahubwo mwarwaye mu mutwe ijye kubavuza!! U Rwanda rwaragendesheje kubyara abantu nkamwe otherwise isi izarinda ibarangiriraho mukiri muri ubwo bugoryi bwanyu.

  • #41

    Mubimenye (lundi, 25 juillet 2011 13:32)

    Abicanyi bose ni bamwe zaba inkotanyi cg interahamwe. Kandi bose bifashisha urubyiruko barizeza ibishoboka n'ibidashoboka.
    Mubimenye:
    FPR = MRND, bose ni abicanyi.
    Intore = interahamwe, bose icyo bashyize imbere ni ukumara abanyarwanda. Rubyiruko mureke kwiruka inyuna ya Shitani, igihembo ni ukuba ruvumwa n'ikumwaro cy'ubugome ubuzima bwanyu bwose, kubanyu ndetse n'abazabakomokaho. Ushaka kumva niyumve, ufite amaso arebe yewe nushaka kwigira ku mateka yasimburanye mu Rwanda, nawe nasubize amaso inyuma maze yibuke kandi azilikane.

  • #40

    MU IJURU BYACITSE SEKIBI AGIYE KUGANZA MUTABARTE YE (lundi, 25 juillet 2011 12:50)

    Mwabonye Daimini yicaye mubamarayika,nagatangaza uziko nawe ari kubiseka ukuntu agiye kuganza Imana?biriya nibi se BIKIRAMARIYA mubyeyi ugira ibambe .

  • #39

    Mana tabara! (lundi, 25 juillet 2011 09:22)

    Ifoto iherekeje iyi nkuru irababaje rwose! Kuko Kagame (biherewe ku kuntu azwi) ntakwiye kwicara hagati y'abantu cyane cyane abakiri bato! Reba nawe, muri bariya bana bamuri inyuma wasanga benshi muri bo yarabagize imfubyi (dore ko IFUNI, AKANDOYI bye bitarobanuraga, kandi na n'ubu rukigeretse). Aririrwa yibasira ari nako afunga abanyarwanda abaziza ko bamunenze, akabahimbira ibyaha bibacisha imitwe (muri abo abikorera ntihabuzemo abafitanye isano ya hafi na bariya bana ari koza mu bwonko)!
    Mana dutabare rwose udukize SEKIBI, UMUBI, nkandi Mana NTUDUTERERANE NGO DUTSINDWE N'AMOSHYA!

  • #38

    Transparence (lundi, 25 juillet 2011 06:39)

    GumaaaA!...#6. Ako ka liste ukabike aho imvura itagwa, maze tugahereze ya Association yazobereye mu byerekeye gukulikirana abapresida b'ibisambo (Transparency International France). Dore ko imaze iminsi yarakataje kuli ba Bongo na ba Sassu i Paris. Maze izaze idufashe kwakira nyakwubahwa Kagame ejobundi taliki 12 Nzeli. Ndizera ko azaboneraho n'umwanya wo gusonura ukuntu muli kaminuza z'u Rwanda abuntu babili bagomba kurara kuli lit simple (kugura urubavu!) naho we agura amadege,amazu,ibikingi n'imisozi mu bya rubanda cg mu byibano byo muli Congo.

  • #37

    Bizima (lundi, 25 juillet 2011 06:30)

    Nubgo ntagaragara kuriyi foto ariko najye ndi muriri tsinda tugomba kubasanga iyo muri amaze tukarebana mwara saze ga ngo mube muritayari mwanterahamwe. twara batsinze nubgo mwa duhekuye,tuje kubereka ko uwabatsinze ntaho yagiye kandi tugomba gukora ibishoboka byose tukabashya kandi dukoreshe bishi muri bene wanyu.

  • #36

    #Afitecodemumutwe# (lundi, 25 juillet 2011 04:26)

    <Urakoze #6>
    None se ko wumva ngo inzu ya Habyara bayimye umuhungu we ngo ni iya Leta,ibi byose byo si ibya Leta? Hanyuma ngo u Rwanda rurakennye? Ngo Afrika irakennye? Qui aide qui? Ahubwo kagire inkuru: abakulikira mwatubwira niba les 12 milliards za Mobutu zatahuwe sur des comptes en Swisse zarasubijwe CONGO?

  • #35

    IFOTOO (dimanche, 24 juillet 2011 23:36)

    Ifoto ilimo amoko yose. Ibyo ni ibisanzwe no muli leta halimo amoko yose. Udukingirizo ni ngombwa.

  • #34

    IFOTO (dimanche, 24 juillet 2011 23:18)

    Mwebwe muzi amoko iyi foto igizwe n' abahutu, abatusi cg abatwa ?

  • #33

    kuligahutu 32 (dimanche, 24 juillet 2011 21:37)

    none se ko le prophete yashinzwe n'abahutu (ni ko nkeka) bashyaka kugaragaza amafuti y'agatsiko nyumva abantu bakabikorera ngo ni interasi, urumva umututsi yajyamo gute kandi baba bifitiye ubwoba bwa bene wabo? aliko ikiza le profete yakoze ni uko twese hutu na tutsi twandikaho ibitekerezo byacu uko bituje mu mutwe. Nta gitekerezo banga guhitisha. Icyo si ikintu cyiza? kuli site ya Newtimes se byashoboka? ijoro ryiza.

  • #32

    gahutu (dimanche, 24 juillet 2011 20:58)

    kuki ntamututsi uba mu banyamakuru ba le prophete? Noneho muri interahamwe pe! Kandi ni byo.

  • #31

    NKUNZURWANDA J .PDORE IBIKUGENEWE 29 (dimanche, 24 juillet 2011 19:44)

    Nkunzurwanda ubwo bugambo nzareba ko mukwezi mwa cyenda uzaba ukibuvuga,ubonye abo ubwira reka abapadiri ahubwo uburire bariya barozi mbabajwe nuko ubashigikiye kandi mbona ujijutse,ese ubafasha no kuroga ra?yabaye waramenye ibyabereye i cyangugu ejobundi uzabaze kagame iti abasirikarebawe wabasanze bameze bate?reka abana bimana ahubwo yabaye nkuzi gusa ndihano i Gisenyi muzatubona,gushigikira ugashigikira umurozi w'umwicanyi.Nitutamuvuna muzabitubaze iyo Kasiya ngo ni Kagame.

  • #30

    Isomo (dimanche, 24 juillet 2011 19:35)

    @Nkunzurwanda Jean Pierre,

    None se bariya bari mu ngando uziko bo ari injiji batangira amaso n'amatwi? wumvishije ko hari uwakocoye ikibazo abaza abazira ingabo z'umwami?
    utazi umunyarwanda aramubarirwa, hein

  • #29

    NKUNZURWANDA Jean Pierre (dimanche, 24 juillet 2011 17:47)

    Birashimishije intore za Kagame, ziragenda ziyongera none se wowe Thomas n'abambari bawe murahungira hehe, muri iyi europe,ko mbona akanyu kababayeho, ahaa mbabwira ngo muhinguke none dore, yee nibaze basange abandi mukazi noneho ndebe aho muzahungira, ko mugiye kugwa mukantu da!
    Njyewe rero nabagira inama yo gukunda u rwanda mukareka gusebanya, kuko interahamwe zarishe,amaraso yazo azazita kugasi,ngaho namwe rero muhaze byeri, urufuzi rwabarenze mutogota ngo Kagame, ese mwirengagije ko ari president wi igihugu nkabandi bose, ngaho mukoze musome ako kabyeri, muvuge amagambo kugirango mukanwa hanyu hatagaga,ubundi muzibe.

  • #28

    sugira (dimanche, 24 juillet 2011 15:40)

    Hari ubwo numvise Kagame ubwo yari yagiye mu iyimikwa ry'umushumba wo mu Bangilikani niba ntibeshye...yavuze akantu keza nabera ...USENGA ANAKORE KANDI UNAKORA ASENGE...gusa Imana zabaye nyinshi ntabwo namenye niba yaravuga Imana yaeremye ibiriho byose...mu tumana dusigayeho..harimo amafaranga...amazu...abagore...abagabo...abana...abagabo...amatungo...amasambu...ubwenge bwo mu bitabo....umupira...amafilimu....imbyino cg indirimbo...mbese akantu kose ushaka nturyame wanabona ari ngombwa ko utanga ibyawe ngo bitaguucika biba byabaye imana yawe...ese mana niba yarabivuze agahanura aho hari icyo we yasigaranye...nyamara bantu mutinya uriya mugabo n'akazi kanyu aha ndavuga ...abashumba b'amatorero ari mu rwanda yose...muranga kumugorora...muratinya gupfa abandi murashaka amaramuko...mwese muribeshya muzapfa kimwe n'abandi bose...kubona mufite uruvugiro ariko mukaba mudashobora kuvugira izo muragijwe....abafunzwe,,,abakene basenyerwa...abamburwa ibyabo...uburezi bupfuye...ubwo se muragiye iki...Nzabandora twari duturanye atarapfa

  • #27

    iriya foto (dimanche, 24 juillet 2011 15:38)


    Maze kubona iriya foto, nongeye kubona ko biteye agahinda kubona abahutu n'abatutsi bararanzwe no kuryana, bikagera n'aho barimburana kandi ikibahuza kiruta kure ikibatandukanya (ntimuzi se ko n'abana bava inda imwe badasa 100%). Ndabarahiye ko uramutse uzanye umunyamahanga, maze ukamwereka iriya foto ntabwo yabura kukubwira ko bariya bana ari bamwe.

    Uko mbona, ikibazo kiba mu mitwe y'abantu: bamwe bibwira ko bari hejuru y'abandi. Iyi myifatire icyakora iba hose (aho abakire basa n'abasuzugura abakene, cg abakora akazi aka n'aka bagasuzugura abakora akandi kazi), gusa ntabwo bagera aho kwicana kuko bafite amategeko bagenderaho kandi bakayubahiriza.

    U Rwanda ni igihugu cyiza uretse ko cyatuwe n'amashitani. Uwakuramo bariya banyarwanda baduteza akaduruvayo (abahutu n'abatutsi) akabajugunya mu butayu, maze akazanamo abandi bantu bamenya kureba ubwiza bw'igihugu ahari abaturage bashya bagira amahoro.

  • #26

    gato (dimanche, 24 juillet 2011 14:39)

    Thank you Gakuru. Maze kumva bimwe muri iryo Jambo rya Nyakubahwa.Ariko rero buriya hari igihe agusha kukuri. Buriya aba bazungu bajya bamujomberamo, bamwereka agasuzuguro, bityo nawe bitewe n'uko ateye akabitubwira n'ubwo yongeraho no kudutuka. Ikigaragara ni uko abazungu badusuzugura twe abanyafrika, bakanadusuzugurira abayobozi. Ndibuka Habyarimana ajya gutanga (reka mbyite gutyo) hari umubirigi waje mu Rwanda (yari ministre des affaires etrangères) amutegeka ngo gusinya amasezerano Buriya hari n'ibindi yamubwiye biherereye.Icyo bivuze rero ni uko dusuzuguritse imbere y'abazungu, ariko natwe (cyane cyane abayobozi bacu), ntibagire icyo bibabwira. Ahari navuga ko aritwe twisuzuguza. None se buriya Perezida aravuga iki niba ibyo bamubwira, banaheraho bamwereka agasuzugura ariwe uba yabiteye. Guhimbira abanyapolitiques ibyaha bitabaho!!! kwigizayo abantu politiquement abahimbira ingengabitekerezo!!! kwigizayo abanyabwenge bakagufashije agakikizwa n'injiji z'inkomamashyi, Ubwo se aho aba atishujuguje ni he?
    birababaje

  • #25

    Gakuru (dimanche, 24 juillet 2011 14:21)

    @Gato 24, Bariya bana babajyana mu ngando bakabyemera, kuko barihirwa n'ikigega cya Kagame, urumva rero batagiye muri ariya mafunzo, nyine ubwo bourse bayifunga ntibongere gusubira mw'ishuli. Umenye ko ali abana Kagame arihira biga mu mahanga. Icyakora ababyeyi babo bashoboye bajya bababa hafi igihe cyose baje mu ngando, ku mugoroba bakaganira bakabasobanurira ibyabafasha kutazagwa mu mitego babatega bakoresheje ko babarihira amashuli. Ngaho ukuntu Kagame yaneguraga abanyamahanga kandia abwira abana biga muri ayo mahanga nabo bakoma amashyi.Publicité


    http://www.youtube.com/watch?v=3NQXbu7TmnM

  • #24

    gato (dimanche, 24 juillet 2011 13:45)

    Banyarubuga, ntawagira amajwi ya Perezida abwira uru rubyiruko? Uwayagira ayashyireho rwose (aduhe aho twayabona), kuko njye hari igihe binshimisha kumwumva yivugira uko abishaka!!!!
    Naho uru rubyiruko hari igihe mururenganya. Ntabwo waba uri mu Rwanda ngo wihe guhangana wenyine. Dore ahubwo icyo twakora. Bariya bana ni barumuna na bashiki bacu, ni abana bacu. Mbere yo kujya muri ziriya ngando tujye tubanza tubigishe, tubabwire uburyo ubutegetsi bushobora kubakoresha mu nyungu zabo rimwe na rimwe zitari nziza. Nibanavayo twongere tubaganirize, tubakuremo ibibi byaba byabinjijwemo, hanyuma tubasabe gukora ibinyuranye n'ibyo babatsindagiyemo. None se niba dufite ukuri, bariya basore n'inkumi bakaba ari abacu, twaterwa ubwoba n'iki. Ukuri kuratsinda buri gihe!!!

  • #23

    Rutagaya (dimanche, 24 juillet 2011 13:31)

    A Kigori,

    La beauté est relative. Tous les tutsis ne sont pas forcément jolis. Tout comme il existe des hutus beaux. Tout dépend de la perosonne qui observe ladite beauté. Il faut se séparer de ces vieux clichés.

  • #22

    Shishoza (dimanche, 24 juillet 2011 13:17)

    Yegoko! Ubwo se azi ate ko abo bose bazakora imirimo neza!!!! Reka bagere iyo bajya bamuhinduke!!!

    Mujye mukomeza mutugezeho inkuru nk'izi kandi nibinashoboka mujye muzandika mu ndimi z'amahanga. Kuko abanyamahanga (ari bo bashyigikiye Kagame uwo) bagomba kumenya ibintu nk'ibi.

  • #21

    Kigori (dimanche, 24 juillet 2011 12:46)

    Dore uwo w'amazuru mabi washinyitse hejuru ya Kabarebe, yitwa Uwimana francois xavier, arangije ubuganga mu bushinwa. Menya ariwe bazahita baha ikiraka cyo gutera urwingusho abatavuga rumwe n'ikihebe Kagame.

  • #20

    KARABAYE (dimanche, 24 juillet 2011 12:42)

    Haha dore kandi uwiyihe ntaririgwa,turiya twana natwo Kagame agiye kutuntambika imbere ,ntabwo nzatumaza umunota tugihagaze,buriya koko ababyeyi babo babohereje ngo baje guhangana n'ukuri, Madamu Umulisa Jeanne yarababuriye ati mureka abana begusanga ingoma mpotozi none mwanze mwabatanze ubuse muri gufasha Kagame kugeza naho mumuha urubyaro rwanyu murusha Rujugiro kumufasha ntimukandireho ,nibanyitambika imbere nzabarasa c'est vrai kandi nimwe mubitera amoko yabanyarwanda 3turigushima Imana ko amaze kumenya ukuri none harimo abagihumye mwakanguka koko mbisuburemo buriya bwana n'ubuziranenge ariko nibabwoza mumutwe ntabumuntu buzaba busigaranye nibunyitambika imbere ndikubohoza iki Gihugu cyaguye mumaboko yagasambo nzabarasa mbisubuyemo.

    Ubwo muzavuga ngo ndashe abana burwanda ,ubukoko ntimuramenya ko urwanda rubabaye ntamunyarwanda ugicira;nta mututsi akunda ,nta muhutu akunda ,nta mutwa akunda;kereka uwo ategerejeho inyungu;ese buriya muri bariya bana harimo abe ?ngo koarabiga mumahanga,harimo se abamanase?Banyarwanda ntabwo arumukino twabonye ejobundi ukuntu icyangugu abahungu bambutse bagato baka imbunda abasirikare ndavuga ngo iriya kipe yabaye wogadi tuzabakubita kuko abategereza inzira yamahoro tutamurahse muribesha muziko akunda guhoza intambara mukanywa ,yaravuze ngo iyo imbwa ifite igufwa mukanywa kugirango irirekuze ngo kereka uyikubise urwasaya igaturagara ikarekura murumvako atashikirana rero ubwo bariya babyeyi bagiye kuba nkabarundi mu 1992 bohereje abana babo uwo wabona wese wabonaga ntanumwitozo wagisirikare yabonye kuko warasaga bakihindira hamwe nkintama buriya turiya twana rero babyeyi mwoherereje Paul niko tuzaba ntimuzandireho nukudihindira hamwe,igihe Umulisa yabibabwiriye mukanga nakazi kanyu.

    Banyarwanda ntariranga ariko mwese mushire hamwe ntabwo kubohora urwanda bikireba ubwoko bumwe ubu ni twese kandi Imana izadufasha n'amaboko yabana b'uRwanda ,abagishigikiye bo ,si nabagaya ntamurozi ubura umukarabya bazanywa n'ukuri,cyakora ngo akamasa kazacya inka Kazivikamo(Kagame)amaze abatutsi peeee.

  • #19

    Gusazimigeri (dimanche, 24 juillet 2011 12:24)

    Aba bana bashobora kuba barwana na ka bourse bahabwa. Icyo batazi lero nuko kugeza ubu hali urubyiruko rwicuza kuba
    balinjijwe cg barabaye interahamwe, aba nabo hali igihe bazicuza kuba barabaye intore za Kagame. Ese nava kuli iliya ntebe bazamuhekeza? Nkuko ifoto z'interahamwe zikulikiranwa ubu niko aba bana bazahigwa cg bagahore bafite ipfunwe ubuzima bwose cy bihishahisha igihe iyi système y'igitugu cya H.E izaba yasezerewe. Bitegure kuzamuherekeza no kwirengera iyi migambi mibisha balimo gutozwa. Uwumva niyumwe.

  • #18

    Kayihura (dimanche, 24 juillet 2011 12:02)

    Muzakomeza kujya munatugezaho, amazina yabo n'ibihugu babamo.
    Murakoze

  • #17

    asia (dimanche, 24 juillet 2011 11:45)

    Ariko interahamwe muri abanyabwoba weeee!!! nonese ntimuvuga ko nyine mugiye kwica ibimonyo? nonne mufite ubwoba bwiki? yewe mwarasebye pe muhagarare rero mubyice. ubujiji bwanyu weee murajijwe cyaneee. muzavuga muzayaruka.

  • #16

    UBUTUMWA (dimanche, 24 juillet 2011 10:43)

    INTORE ZOSE AHO ZIRI MUZIMENYE IGIHE KIGEZE ZIZISHYURE IBYO ZIRI GUKORA. SIKERA NIVUBA. HAMWE NATUMWE TWIRIRWA TWIHISHE MU MWENDA WA BOURSE YA FPR!