dim.

17

juil.

2011

AMABANGA 77 YA POLITIKI : Kuki politiki ya Paul Kagame ihora yigisha munyangire, ngo uyu ni umwanzi w'igihugu , ngo aba ni Inyangarwanda , bariya bo ni Ibiping

Buri munyagihugu agomba guhora yiteguye kuba yamena n'amaraso ye arengera igihugu cye.
Buri munyagihugu agomba guhora yiteguye kuba yamena n'amaraso ye arengera igihugu cye.

Iki kibazo kirakomeye. Nanjye nakunze kucyibaza : kuki muri politiki hahora havugwa abanzi, abanyapolitiki ntibigere na rimwe bigisha abantu gukundana ? Aho sicyo gitera abakunda Imana kwitaza ibya politiki bagahitamo kubigendera kure dore ko na Bibiliya itwigisha ngo "mukunde abanzi banyu" ?

 

IBANGA RYA 9:

 

Burya rero ihurizo ryubakirwaho politiki iyo ariyo yose ni ugutandukanya  inshuti n'umwanzi w'igihugu . Si Paul Kagame wadukanye iby'uko muri politiki havugwa cyane UMWANZI, biri muri kamere y'umurimo wa politiki ! Hatabayeho uwo mukino wo gutandukanya incuti n'umwanzi kugira ngo haboneke uburyo busobanutse bwo gukumira umwanzi cyangwa kumwivuna, politiki(=kubungabunga imibereho myiza y'abenegihugu) ntiyashoboka.

 

Tuzi twese ko igitera abantu kwemeza ko bafitanye isano ikomeye yo kuba  abenegihugu kimwe(nationaux), ari ukugira ngo bitandukanye n'abanyamahanga. Kugira ubwenegihugu (nationalité) hari uburenganzira,ububasha bwinshi n'inshingano biguha , umunyamahanga atagira cyangwa se abuzwa kugira, twavuga nko kugira uruhare mu mirimo bwite y'ubutegetsi bw'igihugu! Uretse mu Rwanda rw'iki gihe, nta kindi gihugu cyemerera abanyamahanga kugira uruhare rukomeye nko mu buyobozi bw'ingabo z'igihugu cyangwa  mu buyobozi bwite bwa Leta....

 

Kenshi rero umunyamahanga, kuko adasa n' abenegihugu, ni we wa mbere ugenwa nk'umwanzi w'igihugu, kuko aba afite inyungu zivuguruza izacu abenegihugu, akaba ndetse ashobora kudusenyera, iyo abiboneye uburyo. Niyo mpamvu Leta iyo ariyo yose ikora uko ishoboye ikagira ingabo z'igihugu zigomba guhora ziteguye gusenya ingufu z'umwanzi. Gutangiza intambara ni inshingano ikomeye ya Leta.

 

N'iyo hatariho intambara iyi isesa amaraso , politiki yo ihora ari intambara. Abanyapolitiki nyabo ntibagoheka, bahora bashishoza kugira ngo batahure hakiri kare umwanzi w'igihugu n'amayeri ye, babone uko bamurwanya atarabasenyera. Niyo mpamvu n'amagambo(vocabulaire) akoreshwa muri politiki ahora asa n'aho ari gashozantambara(polémique),atandukanye rwose n'akoreshwa mu nsengero, kwa muganga, mu isoko.....

 

Umwanzi w'igihugu ni nde ?

 

IBANGA RYA 10


Reka tubanze dutandukanye ibintu :Iyo Bibiliya igize iti mukunde abanzi banyu bivuga iki ? Ururimi rw'ikilatini rugira amagambo 2 akoreshwa  mu kuvuga umwanzi : hari inimicus: ni umwanzi wanjye ku giti cyanjye; hakaba na hostis: umwanzi w'igihugu.

 

Mu ivanjili ya Matayo 5,44 n'iya  Luka 6,27, Yezu yaravuze ati :"diligite inimicos vestros": Nimukunde abanzi banyu. Dore akoresheje ijambo inimicos ntabwo akoresheje hostes . Byumvikane ko umwanzi Yezu adushishikariza gukunda  ari umwanzi wanjye ku giti cyanjye. Ibiduteranya dushobora kubiganiraho twembi, tukiyunga ndetse tukaba twakundana. Ntabwo Yezu abwira abamwumva ngo nimukunde abanzi b'igihugu cyanyu(hostes) kandi mubafashe ku gisenya ! Ahubwo umuntu ukunda Imana agomba guhora yiteguye no kuba yamena amaraso ye arengera igihugu cye!Amateka y'intambara ziswe "Croisades" ashimangiro ubwo buryo bwo kumva ibintu.

 

IBANGA RYA 11

 

Mu by'ukuri Umwanzi w'igihugu ukwiye kurwanywa ni wawundi utera igihugu akica abenegihugu; ni utera igihugu agasahura umutungo w'abenegihugu kugira ngo bo bicwe n'inzara ;  ni wawundi uhungabanya koko umutekano w'abanyagihugu, agateza intugunda, akababuza amahwemo; Umwanzi w'igihugu ni uhonyora uburenganzira bw'ibanze bw'abanyagihugu akababuza kwishyira bakizana mu gihugu cyabo.Uwo ni we mwanzi w'igihugu kuko abangamira inyungu rusange(interêt général) z'abanyagihugu bose, cyangwa iz'igice kimwe cy'abanyagihugu,akazisimbuza inyungu ze bwite.

 

Umwanzi ashobora gutera aturutse hanze y'igihugu cyangwa imbere mu gihugu. Umwanzi ashobora kuba umunyamahanga cyangwa umunyagihugu wigize kagarara, akitandukanya n'abavandimwe basangiye igihugu bityo akihindura nk'umunyamahanga!

 

IBANGA RYA 12

 

 

Ikibazo gikomerera abanyapolitiki bo mu bihe byose n'ahantu hose ni ukumenya kugena umwanzi w'igihugu uwo ari we, kandi ntibamwibeshyeho. Hari amakosa ane akomeye cyane umuyobozi w'igihugu atagomba gukora:

 

1.Kwibeshya ku ncuti ukayita umwanzi.

2.Kwibeshya ku mwanzi ukamwita incuti, ukamutuza mu mbere!

3.Gufata umwanzi wawe ku giti cyawe ukamwita umwanzi w'igihugu

4.Gufata igice kimwe cy'abenegihugu ukacyita abanzi b'igihugu.

 

Impamvu aya makosa akomeye ni uko asenya igihugu ku buryo budasubirwaho. Iyo ubutegetsi bumaze kugena umwanzi w'igihugu hahita hakurikiraho kurundanya ingufu za Leta zimurwanya. Iyo Perezida nka Paul Kagame afashe abanzi be ku giti cye , bamwe bafitanye udukimbirane dusanzwe dukomoka mu Rugano, akabarwanya akoresheje ingufu za Leta, aba abakabirije cyane, ni akarengane kabi.

 

Iyo Umukuru w'igihugu afashe igice kimwe cy'abanyagihugu kikitwa Inyangarwanda (Abatutsi) cyangwa Ibipinga (Abahutu), aba atangije umwiryane mu benegihugu uyu bite guerre civile. Ingufu zose zakagombye kubaka igihugu zijya mu byo guhanganisha abaturage, ibikorwa by'amajyambere bigasenywa, igihugu kikajya mu icuraburindi. Ushaka kumva uko jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa yahera aho !

 

IBANGA RYA 13

 

Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w'igihugu. Nko muri iki gihe, iyo nitegereje Urwanda mbona neza ko umwanzi KABOMBO w'igihugu atari FDLR, kuko tumaze kubona neza ko Paul Kagame ahamagara abagize uwo mutwe w'inyeshyamba, igihe cyose abakeneye, bakaza , bagafatanya na we mu butegetsi bw'igihugu, ntagire n'igihano abagenera kandi tuzi neza amahano basize bakoze! Iyo Umunyagitugu Paul Kagame yihandagaza akabita abanzi b'igihugu aba agamije kurangaza Abanyarwanda gusa nta kindi! N'iyo atubeshye ngo agiye muri Kongo kubarwanya, twamanye ko icy'ingenzi kiba kimujyanyeyo ari ugusahura amabuye y'agaciro maze abana b'Abanyarwanda bagatikirirayo mu nyungu ze bwite.

 

Umwanzi w'igihugu si Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ! Icyakora bashobora kuba ari abanzi ba Paul Kagame ku giti cye kuko bigeze kuba mu ncuti ze! Kubagerekaho umuzigo wo kuba abanzi b'Urwanda ni ukubakabiriza no kubaharabika, no kurangaza Abanyarwanda. Kubarwanya hakoreshejwe ingufu za leta ni icyaha gikomeye gishobora kwitwa détournement de pouvoir ! Akayabo k'amafaranga akoreshwa mu kubahiga no kugerageza kubarasa yarihira abana b'abakene batari bake bakiga kaminuza!

 

Umwanzi w'Urwanda si Victoire Ingabire, si Bernard Ntaganda, si Deogratias Mushayidi bazira gusa kuba baragerageje kuvuga icyo batekereza, nta zindi gahunda mbisha bafitiye Urwababyaye, nta n'izindi ngufu bifitiye zo kugirira Abanyarwanda nabi ? Uwo mutavuga rumwe muri politiki(simple adversaire), si umwanzi w'igihugu byanze bikunze.

 

Umwanzi w'Urwanda si abatinyuka kuvuga cyangwa kwandika amakosa n'amahano y'ingoma y'umunyagitugu  Paul Kagame n'agatsiko ke k'abahotozi.

 

IBANGA RYA 14

 

None se Umwanzi w'Urwanda, dukwiye twese guhagurukira, tukamurwanya twivuye inyuma yaba ari nde muri iki gihe ? Aho UMWANZI KABOMBO w'igihugu cyacu ntiyaba ari  Paul Kagame n'agatsiko ke k'abicanyi bakomeje guhekura Urwanda no kurusahura ?

 

BIRACYAZA....


Zelote Mahoro.

Commentaires : 36
  • #36

    David (jeudi, 31 octobre 2013 18:05)

    Amateka musigaye mwarayahinduye politiki?

  • #35

    METODE (jeudi, 21 juillet 2011 12:00)

    HAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA NGO ABAHUTU BAZARWANA HAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA,?????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

  • #34

    HABYARIMANA (mercredi, 20 juillet 2011 12:03)

    SHA ABAHUTU MURABASAZI BYAJYERA KUBABA IBURAYI BAGAKABYA MUZRWANA NANDA KO INDA YANYU ITATUMA MURWANA URUGERO NDEBA ABAHUTU BI ROUEN NKAREBA ABADUCYURA NKA BABURA NI METODE SE NI DR RUZINDA NI ANGE SE NI ERICE NI NDE NI MWI FATIRE HENIKEN NI NYAMA MWICECEKERE

  • #33

    Ngezahoguhora (lundi, 18 juillet 2011 17:59)

    Mbarimombazi,
    Umbabarire. Nari nibeshye nandika ko Gatabazi na Bucyana bishwe kuli 23/04/1994 kandi na Ruzibiza nawe yariyandikiye ko bishwe kuli 23/02/1994. Nkuko ushaka kubivuga, koko nanjye icyo nibuka nuko Gatabazi yarasiwe imbere y'urugo rwe igihe cya nimugoroba avuye mu nama yari yabereye muli Meridien ikaba yarimo Rukokoma na Frederiko Nzamurambaho n'intumwa za FPR n'abandi ntibuka. Itariki yo sinyibuka, ishobora kuba ali iliya Ruzibiza yavuze kandi we yari abizi kundusha. Naho Bucyana yishwe bukeye bw'aho, yicirwa ku biro bya Komini Mbazi i Butare, yicwa ku manywa y'ihangu n'insoresore z'i Butare zitwaga ngo ni iza PSD; ubwo FPR n'abandi bayirwaniraga bahita bakwiza ibihuha ngo Bucyana wishwe n'Abakiga!! Nta mukiga numwe bigeze berekana muli abo bishe Bucyana!!

  • #32

    Mbarimombazi (lundi, 18 juillet 2011 12:35)

    Ngezahoguhora we, uzabeshye abahinde kuko aribo batagira ambassade mu rwa Gasabo. Ngo Gatabazi na Bucyana wa CDA biciwe umunsi umwe (23.02.1994)???

  • #31

    nice (lundi, 18 juillet 2011 12:33)

    You are right. Kagame n'umwanzi w'igihugu kuburyo budasubirwaho.

  • #30

    kamanda (lundi, 18 juillet 2011 11:57)

    Inkuru ya Celestin Hategekimana irashimishije ariko kamdi irerekana ukuntu ibyo abantu bakekako ari byiza cyangwa se ari ukuri abandi babibonamo bibi n'ibinyoma. Celestin koko biragaragara ko yize ariko usomye article ye uhita wumva aho abogamiye. Mbese ubutegetsi buriho ni miseke igoroye, umuntu wese utabushyigikiye kandi yerekana nyine ibitagenda kuri celestin nyine wayobotse amize bunguri ibyo ubwo butegetsi bukora kandi buvuga, ni umwanzi w'igihugu, niwe mubyeyi mubi. Celestin rero nagirango nkubwireko uriya mubyeyi ufite umwana ntiyemera ibyo kagame yakoze kandi agikora. Arifuza nyine ko n'umwana we azakura abona ako karengane ntazamere nkawe wirengagiza ukuri ugafitira ibintu witwaje umurimo ukora. Imana izamfashe nge n'abana banjye ntituzigere tukugana kuko aho kuduhoza wazaturoha. Vraiment abanyarwanda twabaye dute? Abandi ngo iriya foto si abanyarwanda. Ahaa nzaba mbarirwa. N' abana bo mu biryo ku bwa habyara najyaga bavuga ngo "iso wange" cyangwa barya bose ngo batashoboraga kurara ku rutara cyangwa bakita inka ikibwa kinini bose babonye ko bishoboka avec amahindura ya 94. Celesti rero muvandimwe isi ni gatebe gatoki ariko kandi ukuri guca muziko ntigushye.

  • #29

    Uwaremewe gupfa (lundi, 18 juillet 2011 11:28)

    Mu maso y'ibiburabwenge abaye nk'aho apfuye, nyamara yibereye mu mahoro! Muvandimwe Rudakemwa, so ntakwanga akwita neza. Uwaguhaye ilyo umunsi n'ilyo zina, akubimburiye aho tugana twese nkuko yakubimburiye aho adusize. Komera kandi ukomeze n'abandi, usabire kandi abatumva ibanga ly'urupfu. Wowe uzi kandi wigisha ko icyanzu kigana ubuzima butazimata. Niwe kandi udusabira ubu kugira ngo urukundo ruganze urupfu rw'umutima. Ubabarire kandi usabire abaruta, bavuma utuvuyemo. Ntubarenganye ntawe utanga icyo adafite. Ihangane rero, ni ko bibaye tugomba guhamba mu mutima nk'abanyarwanda benshi batigeze biherekereza ababo. Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuko ridashira akomeze asabire Urwanda n'abanyarwanda.

  • #28

    Minani (lundi, 18 juillet 2011 02:15)

    Kuma ya nyoko; ko wahingiye ibuarayi amaraso yawe nytuyamenera igihugu nkuko ubivuga wambwawe. Niko mwabesye interahamwe muzitambika imbere y'Inkotanyi. Ngaho jya mu Rwanda nawe umene amaraso yawe tumenye ko ukunda igihugu cyawe.

  • #27

    Ngezahoguhora (dimanche, 17 juillet 2011 23:25)

    Nshuti we,
    Ndumva utemera ko Paul Kagame arusha ubugome Shitani. Ni uburenganzira bwawe rwose. Aliko ndagusaba ngo ubumbure igitabo cya Lieutenant Abdul Ruzibiza, usome ku rupapuro 225, urasanga ko ku italiki 23/04/1994 Felisiyani Gatabazi na Martin Bucyana bishwe n'abantu ba Paul Kagame ( RWANDA, L'histoire secrète ).

  • #26

    nshuti (dimanche, 17 juillet 2011 22:31)

    Izi nyandiko nge nasanze ari byiza kuzikurikirana kugera k'umusozo!Ahubwo nuwanenga yazakora "synthese" nyine zirangiye ariko twirinde amarangamutima!Gusa ndagire ngo mbwireNgezahoguhoro ko "commentaire" ye ntayemera ijana ku ijana!Gushinja Kagame urupfu rwa Bucyana byaba ari ukurengera!Uko bizwi Bucyana yavuye icyangugu yerekeza IKIGARI yifuza gushyingura GATABAZI.Imfu zabo yenda zahuzwa ni uko Bucyana yiciwe ibutare aho Gatabazi avuka bo bibwiraga ko yishwe na Habyarimana.

  • #25

    Sikiya (dimanche, 17 juillet 2011 22:16)

    Navugaga nti Nyakubahwa Perezida KAGAME Araganje candi akunjwe n'abanyarwa bamutoye candi ni mureke
    ubu bugome byo gushaka kucekesha munyohereza za virus ! Aliko na none tuzi uko muteye

  • #24

    leon (dimanche, 17 juillet 2011 20:59)

    komera nizi ngingo zawe. turazikurikirana. kandi ni byo ibyo uvuga.

  • #23

    Ngezahoguhoro (dimanche, 17 juillet 2011 20:37)

    Biriya byo gucira urubanza abazimu ntibyagutangaza kuko ni poliki ya Kagame isanzwe yo kugirango ahume amaso y'abantu bibagirwe ubugome yakoreye abo ba nyakwigendera n'ubwo akomeza gukorera abagihagaze, abone we n'abambari be kwifatira ibyo abo bazimu basize. Uzangaye ahubwo utabonye liste ya za milioni yagize abazimu itagiye ahagaragara, buli munsi hakazajya gasohoka ka liste gatoya k'abazimu bagomba gucirirwa imanza. Reba lero igihe izo manza za amamilioni y'abazimu zizarangirira! Ingoma ya Paul Kagame n'iy'umugore we Janette Nyiramongi uzamusimbura n'iy'umuhungu wabo Cyomoro uzasimbura ababyeyi be bombi zizaba zaragije kubaho uko zabishatse, naho abaturage bararangariye mgukurikirana imanza z'abazimu gusa.
    None se ni Kagame utazi ko aliwe wishe Feliciani Gatabazi na Martin Bucyana umunsi umwe. Azi neza ko ali le bourreau wagombye gucirwa urubanza.

  • #22

    Realist3 (dimanche, 17 juillet 2011 20:23)

    Bonsoir,
    le 13e et 14e secrêt sont extrêmement contenus de verité. Umwanzi bwite w'umuntu si uwigihugu.
    Aho rwose ni ikosa rikomeye abayobozi batandukanye bakora kugeza no mu nzego z,ibanze.

  • #21

    biba mu Rwanda gusa (dimanche, 17 juillet 2011 19:58)


    Uretse mu Rwanda, nta kindi gihugu nigeze numva aho bacira urubanza umuntu wapfuye. Yewe, n'iyo yaba yari umwicanyi kabuhariwe iyo amaze kwitaba Imana urubanza rwe ruhita ruhagarara. Akandi karusho ni uko n'uregwa, icyaha aregwa kiba cyarakozwe mu gihe we aba yaritabye Imana. Burya abapfuye hari byinshi batabonye: kuramba bitera kubona!

  • #20

    Paul Matsiko (dimanche, 17 juillet 2011 18:40)

    Zelote,
    Komeza rwose, turagukurikira neza.

  • #19

    Rukara rwa Bishingwe (2) (dimanche, 17 juillet 2011 18:32)


    Rukara ngo yagiraga ihinyu cyane

    Mu buzima bwe Rukara rwa Bishingwe ngo yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari akiri igihenga (umwana muto) muri icyo gihe bikaba akarusho.

    Umunsi umwe ngo Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Kavumbi yaruca.

    Uretse ibi, Ndagijimana umwe mu buzukuru be avuga ko yumvaga Se avuga ko Rukara yubahukaga cyane umugabekazi Kanjogera kuko ngo hari n’igihe yamunyariye ku ntebe undi ayihagurutseho.

    Si umugabekazi gusa utaravugaga rumwe na Rukara kuko ngo atanacanaga uwaka n’abazungu cyane cyane abapadiri kuko baje bacengeza inyigisho z’ubukirisitu mu gihe abatuye aka gace k’Umurera bari bakomeye ku idini gakondo ya Nyabingi.

    Ikindi kandi ngo ubwo abazungu bageraga muri kariya gace baba barigabije amwe mu masambu y’abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu nk’uko Ndagijimana abivuga.

    Uyu mugabo avuga ko Rukara ari we wafashe iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamuninira ntamwitabe.

    Gusa uyu mugabo avuga ko byageze aho Rukara akemera kwitaba Padiri Lupiyasi bagahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse kiriziya.

    Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : « yambu» kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana.

    Rukara ngo yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse.

    Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu barashi bahungira i Kongo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

    Kwerekeza mu Ndorwa Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warihigaruriye n’ubwo nawe atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

    Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga, wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 mata 1912.

    Ubwo Rukara ngo yabuguzaga na Ndungutse mu rugo abasoda b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basoda ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda.

    Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

    Ibikorwa bya Rukara byakoze kuri bamwe mu Barashi

    Mbere y’uko Rukara anyongwa ngo yasize ashinganishije abamukomokaho kuko ngo yasabye abazungu bari bagiye kumwica kutazamukorera ku bana n’ubwo ibyo bitabujije ko abakomoka mu nzu y’abarashi ndetse n’ abari batuye Umurera muri rusange bahura n’ingaruka zitandukanye nkuko umwuzukuru we Ndagijimana abivuga.

    Uyu avuga ko bumwe mu butaka bw’abarashi bari barahunze nyuma y’uko Rukara yivugana umuzungu bwigaruriwe n’abandi baturage ntibanabusubizwe mu gihe bahungukaga.

    Uretse n’ibyo uyu mugabo avuga ko mu mashuri bamwe mu batuye kano gace bahejwe n’abapadiri bari bayoboye uburezi bw’icyo gihe.

    Ati:” twabayeho nabi nta munyeshuri wa hano wigeze kuzamuka mu mashuri . Tubonye abanyeshuri batsinda vuba”

    Icyakora Ndagijimana avuga ko ubu umuryango w’abacyaba b’abarashi wagutse ku buryo ngo ubasanga henshi mu gihugu cyane cyane mu duce tw’amajyaruguru nka Ruhengeri na Gisenyi.

    Avuga kandi ko benshi mu bakomoka mu nzu y’Abarashi bafata Rukara rwa Bishingwe nk’intwari idateze kwibagirana mu mateka y’abarashi.

    Gilles Ntahobatuye

  • #18

    Rukara rwa Bishingwe (1) (dimanche, 17 juillet 2011 18:29)



    Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani cyangwa igitekerezo kandi yarabayeho.Uretse bamwe mu bakirigitananga-nyarwanda nka Sebatunzi bacuranze amateka ye, bamwe mu banditsi b’amateka nabo bamwanditseho mu bitabo byabo kuko yabaye ikirangirire mu Rwanda.

    Uyu mugabo yaba yarabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami waba yarategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda rya Padiri Alegisi Kagame.

    Rukara afite benshi bamukomokaho mu nzu y’ Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Musanze mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y’amajyaruguru, aho bakunze kwita mu mu Gahunga k’Abarashi.

    Ndagijimana Yuvenari umwe mu buzukuru be twaganiriye avuga ko ibyo azi kuri sekuru Rukara abikesha uruhererekane mvugo ni ukuvuga ko yabyumvanye se.

    Uyu mugabo avuga ko inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Ababacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo. Kwitwa Karashi byaba byaratewe n’uko ngo uyu musekuruza yari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto.)

    Karashi ngo yavaga inda imwe n’abandi bahungu barimo Kanaga ndetse na Karandura, imiryango yabo ikaba ifite inkomoko muri Ankole nkuko Ndagijimana abivuga.

    Ndagijimana akomeza avuga ko benshi mu barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe wari umutware w’abakemba, uruyenzi, abemeranzigwe n’urukandagira iyi yose ikaba yari w’imitwe y’ingabo yariho ku ngoma ya Yuhi Musinga.

    Intebe y’ubutware bw’ ingabo Rukara rw’igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu mu nteruro y’icyivugo cye, ngo yayizunguyeho (yayirazwe) se Bishingwe kuko ngo nawe yatwariraga Kigeli IV Rwabugili ingabo.

    Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse. Umwanditsi Dufays, yanditse ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.

    Uretse n’ibyo iyo urebye Ndagijimana Yuvenali, umwe mu buzukuru be wahita utekereza ibigango bya Rukara dore ko ari umugabo wirabura w’ibigango n’ubwanwa bwinshi upima nka metero imwe na santimetero 90 z’igihagararo.

    Ndagijimana nawe ubwe avuga ko igihagararo n’ibigango ari umwihariko w’abarashi.

    Ati:“Muri ‘famille’ yose yo kwa Rukara nta muntu uri munsi ya metero na santimetero 70 mu burebure”.

  • #17

    Rwasa (dimanche, 17 juillet 2011 18:06)

    EJObundi Kagame yarabibwiriye ati:U Rwanda ndugejeje kuri
    MUTEREMUKO nitudatangirila hafi alarushyira mu RWABAYANGA
    Abashobora kumfasha rero nitumara kugera ku 9 agatsiko ku 8
    karahita kiruka ntamirwano nimushirike ubwoba gusa dutangile

  • #16

    Rudahusha (dimanche, 17 juillet 2011 17:58)

    nitwa Rudahusha umwega nka Kagame, mwene Muheto waserukanye n'ingabo z'umwami Rwabugiri, akaba mwene rutagirabanzi warasanye na Bishingwe, akaba mwene Nzikurasa warasanye n'intwari Rukara rwa bishingwe, tukaba tumaze guhaga akanyaro n'agasuzuguro ka Paul Kagame.

    araducunga, tukamucunga,ayo majoro avuga arata ngo nagisinzira, natwe amenye ko tutacyigoheka, nasohoka wenyine akagera mu mutara ataravugirizwa urusoro, mumenye yuko iyo mu mutara ntayo twarwaye, dore aratinya umunyafu, nkumwe yakubise afande Rwigema, kandi arabizi ko ibanga turibitse ku mutima, dore abasaza yari yarashize muri pension abagaruye mu gisirikare, ngo nibajye mu baturage buri wese abahe 500frw, mbega ubugabo mbeba ubwoba, tuko pamoja tu....

  • #15

    HAKIZA (dimanche, 17 juillet 2011 16:50)

    Urakoze cyane MAHORO ZELOTE tutwereka neza umwanzu w'u Rwanda uwo ari we. Ndahamya rwose ko nanjye ari ko mbibona. None se Nyakubahwa ZELOTE urabona inzira nyayo yo kumurwanya kandi tukamutsinda ari iyihe? none se harabura iki ngo dutangize urugamba rwo kwivuna umwanzi w'igihugu Paul kagame?

  • #14

    nyiramutarambirwa (dimanche, 17 juillet 2011 14:52)

    NUKURI TUVE MU MAGAMBO TUREBE ICYO DUKORA KUKO U RWANDA RUGEZE AHARINDUKA. KAMAGE YABAYE NKABIRIYA BYIHEBE BYOSE NTA BWOBA.KANDI NAWE URABIZI YARABYIVUGIYE NGO NTIYASUBIRA MU ISHYAMBA USIBYE NAWE NA KADAFI YANZE KUVA KU IZIMA. NI MUPANGE UKO TWAGARURA KIRIYA GIHUGU NZABAFASHA HABA MUBITEKEREZO CG MU MUFUKA NAHO TUZAKORAMO

  • #13

    kuri musisi#11 (dimanche, 17 juillet 2011 14:38)

    WOWE MUSISI WA MBWA WE, IBI UKORA UZABYICUZA, BURETSE SHA UZABIRYOZWA TU

  • #12

    mahame@urakoze musisi (dimanche, 17 juillet 2011 14:30)

    Najyaga numva ubugome bwa Dr Rutatina ko ariwe wateye urushinge umwe musarikari bakomeye akajyanwa muri South Africa akagwayo ariko byari bizwi ko ari uburozi kandi ngo no kujyao byari byabanje kwangirwa.

    Rwanda we utegetswe nabicanyi kabuhariwe, mbes emuri ikigihe harahabwa imyanya abasingiye na Kagamae ubuhotozi koko.

    URWANDA RWABOZE NEZA NEZA NTA GIHUGU KIKIRIMO

  • #11

    musisi (dimanche, 17 juillet 2011 13:28)


    (dimanche, 17 juillet 2011 13:26)
    Mukomere cyane, bavandimwe banjye, ndagirango mbagezeho ibijyanye na promotion zikorwa na Kagame cyane kuri bamwe mu basirikari bamaze iminsi babaye promoted

    nkaba nshaka kubabwira Brigadier General Rutatina,

    Uyu mugabo ndamuzi cyane bimwe bya hafi, ni umuntu wakunzwe kurangwa nubugome ndetse namacakubiri kuburyo bukomeye cyane, mwebwe ntimukabona Kagame mukorana neza ngo mugire ngo ntacyo aba aguca mwahuriyeho. Icyo nibuka nahagaze ni uko uyu mugabo yajyaga yica inkomere zabasirikari ndetse abandi akabaha imiti yo kubica kuko niwe wari ushinzwe uburozi turi muri struggle hose. ndibuka ko abana twabanaga batubwiye ukuntu yategekaga ko baca amaguru abasirikare bakomerekeye ku rugamba adashaka niyo baba bakomeretse gahoro kuburyo bashoboraga gukira, bagacibwa amagur cg amaboko, ibi byababaye cyane ubwo twari ku Mulindi, ndetse nigihe habagaho uturere tutarwanirwamo twari hagati yacu na Ex Far, icyo gihe hari abasore bafashwe ntibicwa ndetse harimo nabasirikare ba EX FAR, barababaza aho bashaka guhitamo, abo bantu benshi bahitamo kujya ku ruhande rwacu, ariko Rutatina ahabwa mission yo kubica, iyo hagiraga umwe muribo ukomerekera ku rugamba, Riutatina yabaga abonye akazi ko kumuhuhura cyangwa kumuca akaguru kamwe cyangwa akaboko, ndetse abakomeye bo yabateraga imiti yuburozi, akabikora ariko yabitegetswe na Kagame.

    Tumaze gufata igihugu, Kagame yakoresheje inama abafande bakuru ababwira ko batagomba kujya bivuza ku baganga babonetse kuko Dr Rutatina ariwe gusa ugomba kumenya amabanga yindwara za ba afande, noneho na Dr Emmanuel Ndahiro nawe akavura Kagame wenyine, nyamara gutegeka abafande guca kuri Rutatina byari uburyo bwo kuzajya yica abo ashaka abitegetswe na shebuja. Ubwo bakora sepecial service yabafande mu bitaro bya Kanombe, Rutatina niwe wamenyaga ibikorwamo byose, ndetse akajya no mu barwayi bo hasi abo abona ko atakwizera muri Military Hospital Kanombe akabicirayo.

    Abo yishe cyane ni abana bari barakoze muri intelligence, ngo batshakaga ko bazajyana amabanga hanze, ibyo byose byakorwaga na Rutatina. Nyuma yaho gato ariko byaje gukekwa ko ariwe wica abantu yitwaje kubavura, maze we na Kagame bakora project yo gushakisha imiti idashobora kwica ako kanya kandi idashobora kubonwa nibyuma byo kwa muganga, kuko byari byamaze gusakuza.

    Kubera ukuntu abasirikari benshi bamwanga kandi bamuzi, byatumye Kagame amupromotinga byihutirwa ukirkije nabandi basirikari babavuzi nibwo yamugize personal security advisor. Tukaba tumuzi bikomeye cyane kuko afite ubugome bwindengakamere kandi bamwe musirikari twabanye bakaba banavuga ko nawe yaba afite indwara yo mumubiri ikomeye cyane bityo bikaba bituma atanagira impuhwe zo kwica, bikiyingeraho kamere yubugome agira.

    Nguwo rero uwakoze project yo gutunganya amarozi meza, atandukanye nayo bahaga ba Kayitare nabandi, ubu bikaba bivugwa ko amarozi yashobora gukorera studies ageze kumoko arenga 7.

    Kuba amuhaye DMI murumva namwe icyo agiye kuhakora

    Mukomere cyane, nzakomeza mbagezaho amabanga yizindi nshuti za Kagame twabanye ku rugamba

  • #10

    musisis (dimanche, 17 juillet 2011 13:26)

    Mukomere cyane, bavandimwe banjye, ndagirango mbagezeho ibijyanye na promotion zikorwa na Kagame cyane kuri bamwe mu basirikari bamaze iminsi babaye promoted

    nkaba nshaka kubabwira Brigadier General Rutatina,

    Uyu mugabo ndamuzi cyane bimwe bya hafi, ni umuntu wakunzwe kurangwa nubugome ndetse namacakubiri kuburyo bukomeye cyane, mwebwe ntimukabona Kagame mukorana neza ngo mugire ngo ntacyo aba aguca mwahuriyeho. Icyo nibuka nahagaze ni uko uyu mugabo yajyaga yica inkomere zabasirikari ndetse abandi akabaha imiti yo kubica kuko niwe wari ushinzwe uburozi turi muri struggle hose. ndibuka ko abana twabanaga batubwiye ukuntu yategekaga ko baca amaguru abasirikare bakomerekeye ku rugamba adashaka niyo baba bakomeretse gahoro kuburyo bashoboraga gukira, bagacibwa amagur cg amaboko, ibi byababaye cyane ubwo twari ku Mulindi, ndetse nigihe habagaho uturere tutarwanirwamo twari hagati yacu na Ex Far, icyo gihe hari abasore bafashwe ntibicwa ndetse harimo nabasirikare ba EX FAR, barababaza aho bashaka guhitamo, abo bantu benshi bahitamo kujya ku ruhande rwacu, ariko Rutatina ahabwa mission yo kubica, iyo hagiraga umwe muribo ukomerekera ku rugamba, Riutatina yabaga abonye akazi ko kumuhuhura cyangwa kumuca akaguru kamwe cyangwa akaboko, ndetse abakomeye bo yabateraga imiti yuburozi, akabikora ariko yabitegetswe na Kagame.

    Tumaze gufata igihugu, Kagame yakoresheje inama abafande bakuru ababwira ko batagomba kujya bivuza ku baganga babonetse kuko Dr Rutatina ariwe gusa ugomba kumenya amabanga yindwara za ba afande, noneho na Dr Emmanuel Ndahiro nawe akavura Kagame wenyine, nyamara gutegeka abafande guca kuri Rutatina byari uburyo bwo kuzajya yica abo ashaka abitegetswe na shebuja. Ubwo bakora sepecial service yabafande mu bitaro bya Kanombe, Rutatina niwe wamenyaga ibikorwamo byose, ndetse akajya no mu barwayi bo hasi abo abona ko atakwizera muri Military Hospital Kanombe akabicirayo.

    Abo yishe cyane ni abana bari barakoze muri intelligence, ngo batshakaga ko bazajyana amabanga hanze, ibyo byose byakorwaga na Rutatina. Nyuma yaho gato ariko byaje gukekwa ko ariwe wica abantu yitwaje kubavura, maze we na Kagame bakora project yo gushakisha imiti idashobora kwica ako kanya kandi idashobora kubonwa nibyuma byo kwa muganga, kuko byari byamaze gusakuza.

    Kubera ukuntu abasirikari benshi bamwanga kandi bamuzi, byatumye Kagame amupromotinga byihutirwa ukirkije nabandi basirikari babavuzi nibwo yamugize personal security advisor. Tukaba tumuzi bikomeye cyane kuko afite ubugome bwindengakamere kandi bamwe musirikari twabanye bakaba banavuga ko nawe yaba afite indwara yo mumubiri ikomeye cyane bityo bikaba bituma atanagira impuhwe zo kwica, bikiyingeraho kamere yubugome agira.

    Nguwo rero uwakoze project yo gutunganya amarozi meza, atandukanye nayo bahaga ba Kayitare nabandi, ubu bikaba bivugwa ko amarozi yashobora gukorera studies ageze kumoko arenga 7.

    Mukomere cyane, nzakomeza mbagezaho amabanga yizindi nshuti za Kagame twabanye ku rugamba

  • #9

    ibikorwa di!!! (dimanche, 17 juillet 2011 13:19)

    REKA IBIGAMBO
    (dimanche, 17 juillet 2011 12:31)
    Wa mugabo we wagira ngo kagame ntumuzi, reka koshya abaturage ngo bahagarike imirimo kubera kurakaza kagame, kuko nawe yagarika intumbi! Menya ko buri muturage afite local defense we mu giturage umenya uko yariye n'uko yaryamye, n'iminota n'amasegonda ahumeka, ba exécutif (bita GITIFU) batuye mu ngo mu giturage, reka koshya abaturage di! Ubwo se wakoze analyse usanga uwajya imbere y'abo baturage ati muhagarike imirimo, ari nde?
    Mwe se mufite ubwenge n'imbaraga mwahagurutse aho kwirirwa mwandika mukajya imbere abo baturage???MUTINYUKE ari mwe! Barahagarika imirimo, se hari ubutegetsi barwanira? Kagame namara kubarasa, aho mwihishe aho mu magambo gusa, ejo murwanire imyanya mu buyobozi amaraso yamenetse! ubu se INGBIRE ko yafashe iya mbere, bangahe bavuga bati uriya mubyeyi yaratwihotoreye? wari wajya no kumusra se cga ngo uhe abana be inkunga uti sinshoboye kugera kuri 1930 ya kigali, ariko nzirikana ibyo umubyeyi wanyu yadukoreye????Mujye mureka kwicara ngo muvuge amagambo gusa, igihe tugezemo dukeneye ibikorwa!!!igihe hataraboneka usimbura INGABIRE rero, nta bigambo.

  • #8

    mahame (dimanche, 17 juillet 2011 13:03)

    Nyamara ndabona ibintu bigenda bijya mu buryo gahoro gahoro, nimurebe namwe ukuntu Kagame yirirwaga muri White House kwa Bush na Clinton cyangwa uko yahoraga mu Bwongereza kwa Tony Blair, none asigaye ajya kugira aho ajya aikitwaza abahanzi ninkomamashyi ahagurukanye i Kigali, agashora akayabo kamafaranag atagira ingano kandi akavayo atabonanye numutegtsi numwe waho.

    Nimurebe ingorane yahuriye nazo muri Espagne, nimurebeingorane yahuriye nazo muri Belgique, maze ijambo ryamuzanye rikavugwa na Mushikiwabo, nyamara amahanga amaze gusbanukirwa.

    Muzi neza ko Kagame akunda ishema cyane, kubona ataragiye mu bwigenge bwa Sudani birerekana uko asigaye atinya abakuru bibihugu bya Afrika, noneho asigaye atuma umugore we gusaba uwo wimye, nkuko aherutse gutuma umugore kwitwaza abana akajya gutakambira Museveni.

    Igisigaye rero ni ahacu, tuve mu magambo duharanire kugira igihugu cyiza, kitarimo abanyagitugu, abicanyi nabarozi, ndetse nibisambo.

    Duhaguruke

  • #7

    Manase (dimanche, 17 juillet 2011 11:52)

    koko rero umwanzi wigihugu ni kagame nagatsiko ke kandi ntibarenze abantu 20,gusa ariko uwakuraho kagame ibintubyose byajya muburyo

  • #6

    UBUHANUZI BWA MAJESHI LEON IGICE CYA I (dimanche, 17 juillet 2011 11:41)

    Ikinyamakuru Inyenyerinews cyaganiriye n'Umuhanuzi MAJESHI Léon, akigezaho ibyerekeye ubuhanuzi bwe, ari nabwo tugiye kubagezaho muri uyu mwanya. Ubwo buhanuzi buri mu bice bitatu, tukaba duhereye ku gice cya mbere, ubutaha tuzabagezaho ibice bibiri bisigaye. Tuzabagezaho ibyo uwo muhanuzi yavuze ku ivanwaho rya Pasteur BIZIMUNGU wahoze ari Prezida wa Republika, kujya ku butegetsi kwa Paul KAGAME, ivanwaho n'ihunga rya Petero Celestini RWIGEMA, ihunga rya Joseph SEBARENZI KABUYE, amatora ya FPR, ihunga rya General KAYUMBA na Col. Patric KAREGEYA, iyicwa rya Paul KAGAME, intambara izakurikiraho, itahuka ry'Umwami w'u Rwanda KIGELI V NDAHINDURWA, no kugaruka kw'Umwami YESU.

    1. MAJESHI LEON NI MUNTU KI ?

    Umuhanuzi MAJESHI Léon yavukiye muri Tanzania mu Ntara ya KAGERA akaba ariho yigiye amashuri ye abanza. Amashuri yisumbuye yayakomereje mu Rwanda, ndetse n'aya Kaminuza. Yabaye mu gisikari cya APR/FPR.

    Icyo gisirikari yacyinjiyemo muri 1992 aho yahise ashyirwa mu bantu bashinzwe kurinda abategetsi ariyo High Command ya RPF/ APR kugeza intambara irangiye.

    Intambara yaje kurangira akomeza gukora umurimo wa gisirikare muri Presidential Protect Unit PPU ariyo yaje guhindukamo Republican Guard R/G abenshi bakunze kwita abajepe.

    2. NO MURI GEREZA MAJESHI LEON YAHANURIRAGA ABANDI BANYURURU

    Aho ku Mulindi muri Gereza, hari hafungiyemo abasirikari bagera ku 2.000. MAJESHI yatubwiye ko babaga bafashwe nabi, nta byo kurya, nta n'amazi yo kunywa yari ahari, usibye ikinogo cyahoze ari W.C. cyari inyuma ya Gereza, ari nacyo bajyaga gushakamo amazi yaretsemo. Icyo kinogo ariko nacyo cyaje gukama. Uyu MAJESHI Léon niwe wari umuyobozi w’Itorero ry’aho muri Gereza. Yateguye amasengesho y’iminsi irindwi kugirango basenge Imana ibashe kubaha amazi yo kunywa, nibwo ku munsi wa gatanu saa sita na 45 Imana yakoze igitangaza amazi apfumuka mu kibambasi cy'inzu abafungwa bose baravoma batangira guhimbaza Imana yo mu Ijuru. Umuyobozi wa Gereza ntibyamushimishije, yashatse guhagarika ayo mazi yo mu rukuta, ariko Imana ihita itanga andi mazi hanze ya Gereza, aba ariyo bajya kuvoma. Barabaretse bakajya bajya kuvoma ayo mazi yo hanze kugirango hataba ikidendezi.

    Icyo gitangaza kimaze kuba, bamwe barabyemeye abandi ntibabyemera. Hari umugabo w’umusilamu witwaga Sheh CYAKABARE wahise avuga ko atari Imana yatanze ayo mazi, maze atega n’Umuhanuzi MAJESHI, amubwira ko niba ari Imana yabahaye amazi, nyuma y’iminsi itatu azapfa, niba kandi atari yo nyuma y’iminsi itatu ntapfe, ko nawe azaba Umusilamu. Ku munsi wa kabiri, nk’uko MAJESHI yabitubwiye, uwo CYAKABARE yahise abyimba hagati y'urutugu n'ijosi. Amusaba ko amusengera undi arabyanga. Yajyanywe mu bitarobya gisirikari I Kanombe, ku munsiwa gatatu yitaba Imana.

    3. GUHIRIMA KW’INGOMA YA PEREZIDA PASTEUR BIZIMUNGU

    MAJESHI yahanuye kandi ikurwa ku butegetsi rya Pasteur BIZIMUNGU: “ Imana yanyeretse igiti kinini cyane gifite amashami atatu, ishami ry’ibumoso ryari rito ugereranyije n’ishami ry’iburyo hanyuma hagasigara ishami ryo hagati rirerire cyane, maze mbona haje umuntu atemye ya mashami yombi uko ari abiri hasigara ishami ryo hagati “ Daniel 4:1

    Ubwo Imana yambwiye ko ishami ry’ibumoso ari Ministiri w’Intebe Peter Celestini RWIGEMA ugiye gukurwa ku butegetsi agahita ahunga igihugu, naho ishami ry’iburyo akaba yari Perezida Pasteur BIZIMUNGU ugiye gukurwa ku mwanya wa Perezida agahita ajyanwa mu nzu y’imbohe akazakurwamo ntacyo ashobora kwimarira, hakazasigara uwahoze ari Vice-Perezida akaba ari nawe uzaba Perezida kandi akazahura n'ibibazo byinshi cyane kuruta iby'abaperezida bandi bamubanjirije. Azaba afite ibyo yifuza byose ariko n'ubwo aziringira amagare n’amafarashi ifeza n'izahabu ntacyo bizamumarira. Imama yavuze ko izamwanga ndetse n'abana b'abantu nabo bakamwanga”.

    MAJESHI yahanuriye kandi SEBARENZI KABUYE wari Prezida w'Inteko ishinga amategeko: ”Imana yantumye kuri SEBARENZI KABUYE ngo mubwire ko nategura bagiye kumwica. Nagiye aho yakoreraga ntamuteguje, aranyakira mu Biro bye, mubwira ubutumwa bw'Imana arangije arpfukama ndamusengera. Nisubiriye mu byanjye, nyumay'ukwezi kumwe yahise atoroka igihugu”

    Source:Byaruhanga Inyenyeri News.com
    byaruhangaissac@gmail.com, BIRACYAZA...

  • #5

    Magayane (dimanche, 17 juillet 2011 11:37)

    Kagame byarmunaniye ahasigaye ni AH'ABAGABO. Njyewe Magayane wa Kanyarwanda, nkuko nkunda kibibabwira "CYA GIHE SI UBU, KANDI NA NYINA WUNDI ABYARA UMUHUNGU". ABARI MU RWANDA MWIHANGANE KANDI MUSHIRE UBWOBA, abari hanaze DUHAGAZE KU MAREMBO TWARAKOMANZE KAGAME N'INTORE ze BANGA KUTWUGURURIRA NONE IGIHE KIRAGEZE NGO TWIKINGULIRE KANDI NAMWE TUBABOHOZE.

    Mukomere kandi mugire ukwihangana, Igihe kiri hafi.

  • #4

    gato (dimanche, 17 juillet 2011 11:35)

    murabeshya sha abahiza nguni tuzabakanda.Burya si buno umugani wanyu. Ntawe uzongera kutwicana abantu icyo baba aricyo cyose. Ntabwo agahugu kacu gato tuzaca imirwi ngo ngaho ni abatekerereza mu gifu bifuza kumarana. Turabigendasha buhoro ariko turi kwisuganya. Bene kanyarwanda tuzabakanda kabisa.
    Mukomeze wowe Rwempasha, Habyara n'abandi batekereza nkabo mwiyerekane.
    Ntawarushaga muri USA, muri leta zunze ubumwe z'Amerika cg muri Afrika y'epfo ya ba gashaka buhake kugira abahezanguni benshi ndetse b'abahanga kanswe mwebwe mudafite ka notion ka science. Ko batsinzwe.
    Tuzabatsindisha gushyira mu gaciro n'ubushishozi kandi tuzabashyira ku murongo.

  • #3

    HABYARA (dimanche, 17 juillet 2011 10:53)

    erega ntimukajye mwumva abo bantu bohanze abobose nabashyushya rugamba, ntacyiza batuzanira, uretse gushushya imitwe abanyarwanda kandi bo bibereye hanze ibintu byamara kuzamba bakaza byarangiye, mujye mubabwira babanze imbere

  • #2

    FDRL (dimanche, 17 juillet 2011 10:44)

    kagame ni umubyeyi
    kagame yadukijije interahamwe
    kagame yatuzamuriye igihugu agikuye kurizero
    kagame yabanishije abanyarwanda kuko iyo adashiraho igitutu kubashakaga kwihorera abatutsi baba baratumaze
    kagame ninyangamugayo (ariko biragoye komwe mubibona)
    kagame yanga amafuti, akunda ubutabera
    kagame niwe wenyine umucunguzi wurwanda kuko iyo ataba kagame, urwanda ruba rumeze nka somaliya
    concl: impamvu mwe mumwanga nuko yabambuye ubutegetsi kandi ntawakwambura ngo urenzeho umukunde, byababigoye keretse yesu niwe wabikoze, rero mwabanzi bibyizamwe, ibyo mukora byose, ntago tubashigikiye kuko nubundi mwahunze mufite ibyo muregwa kandi ibyo muziko kagame atajya abyihanganira, none murasakuza burimusi ngo kagame......, muduhamahoro nawe mumuhamahoro twe turamukunda nikimenyi menyi twamutoye 93% wabibonyehe ahandi??? turambiwe ibigarasha!!!!

  • #1

    gahima gelald (dimanche, 17 juillet 2011 10:02)

    urakoze cyane Zelote, nibyo koko umwanzi igihugu gifite ni Kagame mbere ya byose, mu byukuri ukurikiye amakuru namateka ya Kagame wamusangana ibikorwa byububisha byose kuruta nabo we agenda yamamaza ko aribo babi,

    Kagame ni umwicanyi
    Kagame ni umugambanyi
    Kagame ni umubeshyi
    Kagame ni umujura
    Kagame ni imburaburere
    Kagame ni umurozi

    Ni bindi byinshi namwe mwakwibonera musesenguye imikorere ye.

    Gusa rero mureke tuve mu magambo tujye mu bikorwa, duharuke dufataniriza hamwe turwanye iyo nyangabirama yu Rwanda.

    Nubwo ndi umusaza, nibiba ngombwa ko amaraso yanjye akenerwa niteguye kuyamena mu rugamba rwo gukuraho ingoma mpotozi

    Mukomere