sam.

16

juil.

2011

AMABANGA 77 YA POLITIKI : Kuki amashyaka atavuga rumwe na Kagame yananiwe kwegeranya Abanyarwanda ngo basezerere Agatsiko ? Zelote Mahoro

Martin Luther King yafashije abirabura bo muri USA  kwisuganya basezerera politiki y'ivangura bakorerwaga! Abanyarwanda nitwige kwita kuba Leaders bacu, tubafashe kuzadufasha !
Martin Luther King yafashije abirabura bo muri USA kwisuganya basezerera politiki y'ivangura bakorerwaga! Abanyarwanda nitwige kwita kuba Leaders bacu, tubafashe kuzadufasha !

Ko Urwanda rwagushije ishyano ryo kuba ruyoborwa n'abantu b'abicanyi ruharwa mu by'ukuri bari bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, ntawe utabibona kandi nta we bitababaza,baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga (Mandats d'arrêt)! Igikomeje kuba urujijo ni ukubona nta banyapolitiki bagaragara bagerageza gufasha Abanyarwanda kwisuganya ngo duce ingoyi ituziritse, dusezerere bidasubirwaho agatsiko k'uyu munyagitugu Paul Kagame kadufashehoo ingwate! Kuki abanyapolitiki bagerageje kugira icyo bakora badatera kabiri badasubiranyemo! Biterwa n'iki ?

 

 

Ibanga rya kane:

 

N'ubwo umunyagitugu n'agatsiko ke bagaragaza ko bafite imbaraga zidasanzwe buriya guhirika ingoma ye ntibisaba gufata intwaro za kirimbuzi , dore ko abaturage badashobora kurusha Paul Kagame gutunga nyinshi !

 

Abantu benshi tuganira, dutekereza amaherezo y'ingoma y'umunyagitugu Kagame bagira batya bakagusha ku ntambara. Bati ni ngomba guhaguruka tukamurwanya mu buryo bwa gisilikari, nta yindi nzira ishoboka, ubwo imbunda ari zo yubakiyeho ubutegetsi bwe ni nazo zikwiye kubumukuraho. Igitekerezo cyabo singisuzugura. Gusa rero iyo witegereje akarere k'Ibiyaga bigari, kugira ngo hagire umutwe ufata gahunda yo gutangiza intambara kugera ubwo uzahirika Kagame si ibya none. FDLR imaze imyaka 17 mu mashyamba ntacyo yashoboye kugeraho! Ndetse njye nsanga uwateza intambara yaba ahaye Kagame amahirwe yo kongera kumara indi myaka itari mike ku butegetsi kuko yaba abonye icyo akora hagati aho: kongera kumena amaraso y'Abanyarwanda ku mu mugaragaro,yitwaje ko ari mu ntambara.

 

Intambara tuzi umuntu yakwita classique, iyi yo kurunda ingabo n'intwaro, ukabona igihugu duhana imbibi uhagurukiramo (Base arrière) ugatera Urwanda, ntishoboka muri iki gihe, yenda izashoboka nko mu myaka 20 iri imbere. Ibyo kandi Kagame arabizi neza!Twita igihe turota ibidafite akamaro mu gihe hari indi zira ya bugufi(plus efficace),ihendutse kandi yubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

 

Ibanga rya gatanu :

 

Guhirika ingoma y'umunyagitugu wigize nk'intare ntibisaba gufata intwaro no kumurwanya, ikimukoraho bwangu kandi mu buryo budasubirwaho ni ukumwambura imbaraga abaturage bamutiza akaba ari nazo akoresha abica urwagashinyaguro!

 

Twabonye ko nta yandi maboko umunyagitugu agira uretse ay'abaturage: ni bamwe muri twe akoresha kugira ngo abohe abandi. Arandengaya nkamwihorera, yahohotera abandi nkituramira. Anyambura inzu yanjye nkamugerekeraho n'isambu yanjye, yamfatira umugore ku ngufu nkamutegeza n'umukobwa wanjye kugira ngo ndebe ko bwacya kabiri...muri make abaturage bahindurwa ABACAKARA kubera ko bemera kubigiramo uruhare!

 

Nyamara abaturage bafashe icyemezo cyo kwanga kongera gukorera umunyagitugu ubamereye nabi, bakanga kongera kwitabira gahunda ze; bagize batya bagahagarika akazi kose iminsi 10 gusa(amashuri, amasoko, akazi ko mu biro....), bwa bukaka bw'umunyagitugu bayoberwa iyo burigitiye, za ngufu yiratanaga zayoyoka. None se za ndege ze z'intambara zahaguruka zikajya kurasa ingo z'abaturage batanamututse? Imbunda zajya mu ngo zose kurasa abantu batari no mu myigaragambyo ? Gusa rero kugira ngo abaturage bashobore kwemera ko iyo nzira ishoboka hagomba Abaleaders babitangira, bakabasobanurira igikwiye gukorwa n'inzira byanyuramo, bakababa hafi . Abafite amashyaka ya opozisiyo niko kazi kabo! 

 

Ikibazo : Kuki abagize amashyaka atavuga rumwe na Paul Kagame bahora bacikamo ibice  aho kwishyira hamwe ngo bafashe Abanyarwanda kwisuganya ?

 

Kuba aya mashyaka yitwa aya opozisiyo ahora acikamo ibice si uko abayobozi bayo ariko baba bayifuza , yewe si n'uko Kagame aba yabahaye ruswa. Hari impamvu ebyiri zikomeye zituma aya mashyaka adafata ngo yibyaremo ingufu zihagije zahindura ibintu.

 

Ibanga rya gatandatu:

 

Burya abantu bose ntibashobora kuba abanyapolitiki bo mu rwego rw'aba Leader ngo bishoboke ! Impamvu ni uko kuba umu Leader ari impano bose batahawe. Urugero: twese twikundira indirimbo nziza icurangitse neza nyamara twese siko twashobora kuyiririmba n'ubwo twaba tubyifuza karijana! Tuvugeko yewe dushoboye gukora imyitozo , tukinjira mu itorero, tukabasha kuyiririmba neza! Nyamara ntibivuze ko dushobora no kuyihimba! Guhimba indirimbo nziza igakundwa n'abantu ni impano yahawe umuhanzi! Benshi twaririmba ariko guhanga ni urundi rwego: Aba Leader ba politiki bagomba kugira iyo mpano imeze nk'iy'abahanzi. Ni nayo mpamvu badakunze kuba benshi!

 

Igitera ingorane muri politiki ireba Urwanda, ni uko Abanyarwanda bakomeje kwibeshya ko buri wese, ubishatse wese, n'iyo yaba nta n'aho yanabyize, ashobora kuba umu Leader, agahimba ishyaka, rikagira icyo rigeraho! Oya ibyo ni ukwibeshya, ....niyo mpamvu amashyaka ya opozisiyo, yaba ayo mu gihugu, yaba akorera mu buhungiro, ntacyo arageraho , imyaka ikaba  ibaye 17 !

 

Ikindi Abanyarwanda babuze ni uko batazi gushishoza ngo nibabona muribo havutse umuntu ushobora kuba umu Leader, bamuhe agaciro akwiye, bamwiteho, bamufashe, bamwubahirize, bamurengere!

 

Umu Leader muri politiki ni muntu ki ?

 

Si wawundi wirirwa yivuga ibigwi cyangwa yifotoza mu binyamakuru kandi ntacyo akora ngo kigaragare! Umuleader ni umuntu ufite iyo mpano nko mu maraso, uyu uvuga abandi bagatega amatwi kandi bakaryoherwa, kuburyo yababwira ati nimujye imbere tugenda bakamwumvira! Bene abo nibo dukomeje kubura, abake dufite tukabapfukirana! Ntibajya babura burundu, baba bahari; dukwiye kubishakamo , tukabashyira imbere, tukabaha ibyo bakeneye(inkunga), nibo bazadufasha gusezerera ingoma y'igitugu ya Paul Kagame n'abicanyi be!

 

Gusa rero politiki ni ikintu umuntu adakora wenyine n'iyo yaba afite impano y'akataraboneka.

 

Ibanga rya Karindwi:

 

Kugira ngo umuleader agire icyo ageraho akenera Ikipe y'abantu hagati ya 6 n' 8, bumvikana batagambanirana, mbese umubare ungana n'uw'abagize ka gatsiko umunyagitugu akenera! Iyo kipe niyo ibyara imbaraga nyabuzima ziyobora abaturage , zigahangana n'ingufu ntindi umunyagitugu akoresha yangiza ibintu.

 

Kubona abantu 6-8, bameze batyo ntibyoroshye!!!! Babonetse bakishyira hamwe, iby'ingoma y'inkoramaraso ya Paul  Kagame byaba birangiye!

 

Ikipe ya politiki ikorwa ite? 

 

Ni nk'ikipe y'umupira w'amaguru. Kurundanya abantu 11 ukabashyira mu kibuga ntibihagije! Hagomba umutoza (Leader), maze agafasha abakinnyi gukora imyitozo! Uko bagenda bamenyana, barushaho gutahura ubushobozi bwa buri wese: bati wowe wakina mu izamu kurusha abandi, uriya yakina neza mu ba kabiri, uriya yajya atsinda ibitego.....bityo bityo buri wese agashyirwa mu mwanya akwiye kandi ufasha Ikipe gutsinda ibitego!

 

Isima (Principe) ituma ikipe ifata  ni iyihe ?

 

Ibanga rya munani:

 

Hari ubwoko bubiri :Agatsiko ka Paul Kagame gafata kubera iterabwoba abashyiraho. Bazi neza ko uwaca ku ruhande akagambana , ahita akubitwa inyundo. Ubwo bwoba butuma Agatsiko kagira ubumwe buzaramba igihe cyose Paul Kagame azaba agifite ubushobozi bwo kubashyiraho iterabwoba rye! Ntawe uzava muri kariya gatsiko ngo abure kwicwa kuko aba azi amabanga menshi! N'iyo yahungira mu mahanga bamusangayo bakamutsindayo!

 

Uburyo bwa kabiri bwo gukora ikipe igafata ni ugushaka abantu bashobora kugirana ubucuti bukomeye ...Icy'ingenzi ni uko baba abantu bashobora kumenyana, bakagirana icyizere kibyara ubucuti ubu budashobora kugambanirana. Ikipe yubakiye ku bucuti iragora kuyirema ariko iyo ibayeho iraramba kandi igakora byiza kurusha iyubakiye ku iterabwoba, kuko abayirimo banezezwa n'ibyo bakora. Niyo mpamvu bakorera rubanda babyishimiye! 

 

Ngicyo ikibuze mu mashyaka ya opozisiyo nyarwanda! Nta shyaka na rimwe ririho muri iki gihe rifite umuleader ugaragara n'ikipe ifatika yamufasha  kuyobora Abanyarwanda mu nzira y'impinduramitegekere igamije kubungabunga ubwigenge bw'igihugu n'ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu ku giti cye! N'amashyaka agerageje kwisuganya usanga ari nk'udukipe twa Nyumbakumi cyangwa tw'Akagari ! Umunyagitugu Paul Kagame ntabwo azakurwaho n'ikipe ya Segiteri...azakurwaho n'ikipe y'abaprofesiyoneri ! Ariko akaga karushijeho kuntera impungenge ni uko iyo habonetse umuleader, aho kumushyigikira ngo tumuhe ibyo akeneye, akore ikipe itunganye yazadutabara twese, turamutererana, cyangwa tukamurwanya! Iyo ngeso isa no kwikora mu nda niyo izatuma Abanyarwanda bahera ku kiziriko cy'umunyagitugu Paul Kagame, abo yashyize mu gihome bapfire ku ngoyi, abagiye ishyanga bagwe ku gasi...

 

Banyarwanda , Banyarwandakazi, nitudahindura imyumvire, turaheze....!

 

Biracyaza....

 

Zelote Mahoro.

 

Commentaires : 58
  • #58

    Nahayo (lundi, 18 juillet 2011 13:54)

    Mahoro, ndagushimiye. Icyo nakongereraho ni uko dufite abanyapolitiki batazi gutandukanya ishyaka rya plitiki n'ishyirahamwe ry'abatekemutwe. Utabona ko Kagame yawutekeye abo yarundanyije muri FPR ntabwo azi gusesengura politiki. Aho wagize ngo leader ni nk'umuririmbyi, ndabyemera ijana ku ijana. Kugirango ube umuririmbyi kabuhariwe si ngombwa ko ubikomora kuri so. Ni impano ya buri muntu. Akaba ariyo mpamvu tugomba kumva Mandela aho agira ati: " The leader you have been waiting for is you". Birakwiye rero ko buri wese ahabwa akanya ko kutwumvisha ko yashobora kuba leader mwiza. Ariko tukirinda abibwira ko bazi kuririmba kandi baririmba buri gihe bagatsindwa, bagahora bashaka kuguma kuri podium nkaho aribo bantu bonyine. Nongeye kugushimira.

  • #57

    Hilya y'imva (lundi, 18 juillet 2011 11:26)

    Mu maso y'ibiburabwenge abaye nk'aho apfuye, nyamara yibereye mu mahoro! Muvandimwe Rudakemwa, so ntakwanga akwita neza. Uwaguhaye ilyo umunsi n'ilyo zina, akubimburiye aho tugana twese nkuko yakubimburiye aho adusize. Komera kandi ukomeze n'abandi, usabire kandi abatumva ibanga ly'urupfu. Wowe uzi kandi wigisha ko icyanzu kigana ubuzima butazimata. Niwe kandi udusabira ubu kugira ngo urukundo ruganze urupfu rw'umutima. Ubabarire kandi usabire abaruta, bavuma utuvuyemo. Ntubarenganye ntawe utanga icyo adafite. Ihangane rero, ni ko bibaye tugomba guhamba mu mutima nk'abanyarwanda benshi batigeze biherekereza ababo. Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuko ridashira akomeze asabire Urwanda n'abanyarwanda.

  • #56

    kagerigeri (lundi, 18 juillet 2011 08:23)

    Iki nicyo mbakundira: ni uko namwe ubwanyu muzi ko nta mu leader mwakwibonamo!!! inda yanyu se yaba yabakundiye? mwirirwa musakuza ngo Kagame kagame! Mwataye umutwe ntanubwo mwibuka ko kuva 1994 kugeza 2000 ari Bizimungu Pasteur wayoboraga ari n'umugaba w'ikirenga wingabo akazohereza congo none ngo Kagame? Mujye mureka ubwo bubwa bwanyu kuko ubu muribeshya. Ngo abaturage bange kujya kumirimo? mbega ubugoryi! inda yanyu yabaturumbura mu mazu yanyu mukajya kurisha tu. Ngaho nimuhirimbane ariko nimunzaho nzabarasa

  • #55

    BYUMVE (dimanche, 17 juillet 2011 13:40)

    Mahoro urakoze gukomeza kutugezaho ibyo utecyereza kugirango Urwanda rube rwagira amahoro nta maraso agombye kobuneka.Ibitecyerezo bya buli wese birakenewe.

    Aliko hali aho ugera "ukarota izba riva"! Ngo....abakuru b'amashyaka ya opposition"(atavuga rumwe na Leta)!! Ni bande? Bali he?? INGABIRE se cg NTAGANDA???

    Ahubwo TUZABABOHOZE TUDE?? Ndavuga kubafasha gusubirana uburenganzira bwabo, bagafungurwa.

    Jye nsanga nta mashyaka ya oppp tugira kuko ayagira icyo akora ntaba mu gihugu.

  • #54

    Gakwisi (dimanche, 17 juillet 2011 13:29)

    Amashyaka atavuga rumwe na Kagame birayakomereye gushyira hamwe kubera impamvu nyinshi:

    -Ibiyatandukanya: visions politiques zitandukanye, amoko, uturere, ubucuti, agendas caches, etc.
    -Amikoro: amenshi nta mikoro ahagije afite yo kwigaragaza mu itangazamakuru, kuli internet, no gukoresha amaconferences. Bituma imigambi yayo itumvikana ngo abandi bayemere cg bayange.
    -Inyungu zitandukanye zigambiriwe: amwe agamije koko inyungu z'abanyarwanda muli rusange, andi aracungana n'imyanya kandi iki ni ikibazo gikomeye amashyaka akunda gupfa iyo union yayo itangiye kugira ingufu. Buli wese aba atekereza icyo azaba cyo muli Leta.
    -Ibyo abayarimo bagirizwa: abali mu mashya bamwe cg abenshi si abere mu byabaye mu Rwanda. Hali abashinjwe ubwicanyi, hali abashinjwa gusahura. Abo bose baba bashaka kwikingira ikibaba bikaba byatuma batumvikana n'abadafite icyo bishinji.

    Juste une idee.

  • #53

    REKA IBIGAMBO (dimanche, 17 juillet 2011 12:31)

    Wa mugabo we wagira ngo kagame ntumuzi, reka koshya abaturage ngo bahagarike imirimo kubera kurakaza kagame, kuko nawe yagarika intumbi! Menya ko buri muturage afite local defense we mu giturage umenya uko yariye n'uko yaryamye, n'iminota n'amasegonda ahumeka, ba exécutif (bita GITIFU) batuye mu ngo mu giturage, reka koshya abaturage di! Ubwo se wakoze analyse usanga uwajya imbere y'abo baturage ati muhagarike imirimo, ari nde?
    Mwe se mufite ubwenge n'imbaraga mwahagurutse aho kwirirwa mwandika mukajya imbere abo baturage???MUTINYUKE ari mwe! Barahagarika imirimo, se hari ubutegetsi barwanira? Kagame namara kubarasa, aho mwihishe aho mu magambo gusa, ejo murwanire imyanya mu buyobozi amaraso yamenetse! ubu se INGBIRE ko yafashe iya mbere, bangahe bavuga bati uriya mubyeyi yaratwihotoreye? wari wajya no kumusra se cga ngo uhe abana be inkunga uti sinshoboye kugera kuri 1930 ya kigali, ariko nzirikana ibyo umubyeyi wanyu yadukoreye????Mujye mureka kwicara ngo muvuge amagambo gusa, igihe tugezemo dukeneye ibikorwa!!!igihe hataraboneka usimbura INGABIRE rero, nta bigambo.

  • #52

    gato (dimanche, 17 juillet 2011 11:34)

    murabeshya sha abahiza nguni tuzabakanda.Burya si buno umugani wanyu. Ntawe uzongera kutwicana abantu icyo baba aricyo cyose. Ntabwo agahugu kacu gato tuzaca imirwi ngo ngaho ni abatekerereza mu gifu bifuza kumarana. Turabigendasha buhoro ariko turi kwisuganya. Bene kanyarwanda tuzabakanda kabisa.
    Mukomeze wowe Rwempasha, Habyara n'abandi batekereza nkabo mwiyerekane.
    Ntawarushaga muri USA, muri leta zunze ubumwe z'Amerika cg muri Afrika y'epfo ya ba gashaka buhake kugira abahezanguni benshi ndetse b'abahanga kanswe mwebwe mudafite ka notion ka science. Ko batsinzwe.
    Tuzabatsindisha gushyira mu gaciro n'ubushishozi kandi tuzabashyira ku murongo.

  • #51

    UBUHANUZI BWA MAJESHI LEON IGICE CYA I (dimanche, 17 juillet 2011 11:27)

    Ikinyamakuru Inyenyerinews cyaganiriye n'Umuhanuzi MAJESHI Léon, akigezaho ibyerekeye ubuhanuzi bwe, ari nabwo tugiye kubagezaho muri uyu mwanya. Ubwo buhanuzi buri mu bice bitatu, tukaba duhereye ku gice cya mbere, ubutaha tuzabagezaho ibice bibiri bisigaye. Tuzabagezaho ibyo uwo muhanuzi yavuze ku ivanwaho rya Pasteur BIZIMUNGU wahoze ari Prezida wa Republika, kujya ku butegetsi kwa Paul KAGAME, ivanwaho n'ihunga rya Petero Celestini RWIGEMA, ihunga rya Joseph SEBARENZI KABUYE, amatora ya FPR, ihunga rya General KAYUMBA na Col. Patric KAREGEYA, iyicwa rya Paul KAGAME, intambara izakurikiraho, itahuka ry'Umwami w'u Rwanda KIGELI V NDAHINDURWA, no kugaruka kw'Umwami YESU.

    1. MAJESHI LEON NI MUNTU KI ?

    Umuhanuzi MAJESHI Léon yavukiye muri Tanzania mu Ntara ya KAGERA akaba ariho yigiye amashuri ye abanza. Amashuri yisumbuye yayakomereje mu Rwanda, ndetse n'aya Kaminuza. Yabaye mu gisikari cya APR/FPR.

    Icyo gisirikari yacyinjiyemo muri 1992 aho yahise ashyirwa mu bantu bashinzwe kurinda abategetsi ariyo High Command ya RPF/ APR kugeza intambara irangiye.

    Intambara yaje kurangira akomeza gukora umurimo wa gisirikare muri Presidential Protect Unit PPU ariyo yaje guhindukamo Republican Guard R/G abenshi bakunze kwita abajepe.

    2. NO MURI GEREZA MAJESHI LEON YAHANURIRAGA ABANDI BANYURURU

    Aho ku Mulindi muri Gereza, hari hafungiyemo abasirikari bagera ku 2.000. MAJESHI yatubwiye ko babaga bafashwe nabi, nta byo kurya, nta n'amazi yo kunywa yari ahari, usibye ikinogo cyahoze ari W.C. cyari inyuma ya Gereza, ari nacyo bajyaga gushakamo amazi yaretsemo. Icyo kinogo ariko nacyo cyaje gukama. Uyu MAJESHI Léon niwe wari umuyobozi w’Itorero ry’aho muri Gereza. Yateguye amasengesho y’iminsi irindwi kugirango basenge Imana ibashe kubaha amazi yo kunywa, nibwo ku munsi wa gatanu saa sita na 45 Imana yakoze igitangaza amazi apfumuka mu kibambasi cy'inzu abafungwa bose baravoma batangira guhimbaza Imana yo mu Ijuru. Umuyobozi wa Gereza ntibyamushimishije, yashatse guhagarika ayo mazi yo mu rukuta, ariko Imana ihita itanga andi mazi hanze ya Gereza, aba ariyo bajya kuvoma. Barabaretse bakajya bajya kuvoma ayo mazi yo hanze kugirango hataba ikidendezi.

    Icyo gitangaza kimaze kuba, bamwe barabyemeye abandi ntibabyemera. Hari umugabo w’umusilamu witwaga Sheh CYAKABARE wahise avuga ko atari Imana yatanze ayo mazi, maze atega n’Umuhanuzi MAJESHI, amubwira ko niba ari Imana yabahaye amazi, nyuma y’iminsi itatu azapfa, niba kandi atari yo nyuma y’iminsi itatu ntapfe, ko nawe azaba Umusilamu. Ku munsi wa kabiri, nk’uko MAJESHI yabitubwiye, uwo CYAKABARE yahise abyimba hagati y'urutugu n'ijosi. Amusaba ko amusengera undi arabyanga. Yajyanywe mu bitarobya gisirikari I Kanombe, ku munsiwa gatatu yitaba Imana.

    3. GUHIRIMA KW’INGOMA YA PEREZIDA PASTEUR BIZIMUNGU

    MAJESHI yahanuye kandi ikurwa ku butegetsi rya Pasteur BIZIMUNGU: “ Imana yanyeretse igiti kinini cyane gifite amashami atatu, ishami ry’ibumoso ryari rito ugereranyije n’ishami ry’iburyo hanyuma hagasigara ishami ryo hagati rirerire cyane, maze mbona haje umuntu atemye ya mashami yombi uko ari abiri hasigara ishami ryo hagati “ Daniel 4:1

    Ubwo Imana yambwiye ko ishami ry’ibumoso ari Ministiri w’Intebe Peter Celestini RWIGEMA ugiye gukurwa ku butegetsi agahita ahunga igihugu, naho ishami ry’iburyo akaba yari Perezida Pasteur BIZIMUNGU ugiye gukurwa ku mwanya wa Perezida agahita ajyanwa mu nzu y’imbohe akazakurwamo ntacyo ashobora kwimarira, hakazasigara uwahoze ari Vice-Perezida akaba ari nawe uzaba Perezida kandi akazahura n'ibibazo byinshi cyane kuruta iby'abaperezida bandi bamubanjirije. Azaba afite ibyo yifuza byose ariko n'ubwo aziringira amagare n’amafarashi ifeza n'izahabu ntacyo bizamumarira. Imama yavuze ko izamwanga ndetse n'abana b'abantu nabo bakamwanga”.

    MAJESHI yahanuriye kandi SEBARENZI KABUYE wari Prezida w'Inteko ishinga amategeko: ”Imana yantumye kuri SEBARENZI KABUYE ngo mubwire ko nategura bagiye kumwica. Nagiye aho yakoreraga ntamuteguje, aranyakira mu Biro bye, mubwira ubutumwa bw'Imana arangije arpfukama ndamusengera. Nisubiriye mu byanjye, nyumay'ukwezi kumwe yahise atoroka igihugu”
    Byaruhanga I
    Source:Inyenyeri News.com. BIRACYAZA...

  • #50

    Magayane (dimanche, 17 juillet 2011 11:23)

    @RWEMPSHYA

    Niko se nshuti muvandimwe, izo AK47 wumnva ko muzakoresha mumara abanyarwanda bene wanyu mufite uruganda ruzikora wunva ko abandi badashobora kugeraho ngo bazigure?
    Ese none nshuti ejo wazaba uwambere wo huhura niyo AK47? Urugamba turwana ntabwo ari urw'ubwoko ubu n'ubu. Urugamba ni urwabanyarwanda bose bagomba guhagurukira icyarimwe, bakarwanya ingoma y'umunyagitugu Rujindiri rutya ntiruhage rusigaye ruturanye n'uducurama n'ibihunyira mu Kiyovu kubera kwirukana abaturage bahaturiye.
    Kandi sha njyewe si ngusabiye ko ubuzima bwawe buzagira icyo buba, ndakwifuriza ko wazarokoka ukareba urwo Rwanda ruzaba ruzira amacakubiri nkayo your uncle Paul yarubibyemo imyaka ikaba ibaye 17. Icyakora wowe n'izindi ntore zose zizaba zasigaye muzacirwa imanza z'amabi yanyu yose kuri TAPIS ROUGE I Nyamirambo par un Jury populaire izaba igizwe n'abantu IntEgres atari bya bigarasha byanyu byo muri GACACA.

    K'umusozo wiy'inyandiko nongeyeho indi nyandiko ifite umutwe "UBUHANUZI BWA MAJESHI LEON IGICE CYA I"

    Niba ufite amati wunve, niba ufite ubwenge utekereze amaherezo awe n'izindi ntore.

    Ku banyarwanda bandi basigaye, nshuti bene data namwe bashiki banjye, igihe cyo gucungurewa kiri hafi, mureke abera BAKOMEZE KWERA NAHO INTORE KUKO ZANDUYE ZIKOMEZE ZANDURE.

  • #49

    HABYARA (dimanche, 17 juillet 2011 10:57)

    Ubundi, umuti nukubahana both tribes HUTU AND TUTSi mukagabana nigihugu naho niba mutegereje ko muzumvikana NTIBISHOBOKAAAAAA kugeza isi irangiye

  • #48

    RWEMPSHYA. (dimanche, 17 juillet 2011 10:26)

    WOWE#25 yeah!! ibyo nibyo mpora nifuza ko twazahurira kuri terrain umusi umwe, burya sibuno sha, mwakoreshaga imihoro twe ndumva ubu tuzakoresha AK47 kandi muzazibona twabamaze, by the way!!!kandi nutwo duhanga turi kugisozi wenda wasanga harimo akanyoko, uzaperereze neza, nabatingitingi baragarutse.ubugoryi bwanyu ntimujya mumenya kwitegereza, muzi ko abatutsi aribo bapfuye benshi, mwiririre!!!!ko mbona ntamuhutu numwe wimfubyi ababyeyibanyu bagiyehe???????????????????

  • #47

    murasetsa (dimanche, 17 juillet 2011 09:14)

    kuri kent kuki buri gihe mushaka kujijisha abanyarwanda ubwo se ni nde uyobewe ko abagogwe ari rpf yari irimo igerageza ry'imvururu yashakaga ngo bugesera nta bandi nabakoreraga fpr kugirango babone ibirego begeka kuri lete yicyogihe!none se reka nkubaze ni nde wishe gapyisi? ni nde wagaritse gatabazi? ni nde wahitanye bucyana? hanyuma uzanatubwire utega grenades? iyo siyasa yanyu abanyarwanda basigaye bayumva ari abatutsi abahutu na batwa! ndumva hagombye andi mayeri mashya! rero urimo guta igihe cyawe ku busa rwose nta kinyoma kiramba amaherezo gitamza nyiracyo!

  • #46

    KENT (dimanche, 17 juillet 2011 09:00)

    Ywe ndumva wowe Zelote ahubwo ari wwe ufite urufunguzo.Hanyuma se wafashe iyambere muli iyo ntambara.Ubuswa bwanyu ni ubwo kubeshya abanyarwanda no kubashora mu bibi gusa.Hanyuma bene wanyu bishe abantu bangana bate,ese babahoraga iki ko nta mututsi wari ufite ishyaka ngo abambure ubutegetsi.Ariko nyamara abagogwe barapfuye za Kibirira,abanyabugesera barapfa none Kagame wahosheje ayo mabi,ubu igihugu kikaba kizwi mu ruhando r'wamahanga,iretambere sikubwira ngo niwe mubi.Aho kulibwa n'imbwa najya mu kanwa k'intare nibura yo iyo ihaze ntihutaza.

  • #45

    Musemakweri (dimanche, 17 juillet 2011 08:34)

    Mr Zelote,

    Waba utekereza iki kuri iri jambo rya Mandela:Lors de ses négociations avec le pouvoir blanc, Nelson Mandela écrivait : « C'est toujours l'oppresseur, non l'opprimé, qui détermine la forme de la lutte. Si l'oppresseur utilise la violence, l'opprimé n'aura pas d'autre choix que de répondre par la violence. Dans notre cas, ce n'était qu'une forme de légitime défense. »

  • #44

    Nyakarundi (dimanche, 17 juillet 2011 07:06)

    Zelote abivuze neza! Njyewe rero Umuleader mbona wujuje ibyangongombwa ni Faustin TWAGIRAMUNGU. Gusa dukunze kumutukagura kandi tutanamuzi mu by'ukuri! Umuntu wigaraguye muri politiki na Kagame ubwe akaba yarabuze icyo amushinja ?

    Mureke dushyigikire ishyaka rye rya RDI maze murebe ngo Umunyagitugu turamwirukaho akabura iyo ajya!

    Niba hari abatamwemera si igitangaza ariko nibatwereke undi twajya inyuma! Dukeneye kugira icyo twakora....Birihutirwa !

  • #43

    Ubusabusa (dimanche, 17 juillet 2011)

    Ariko nk'umuntu wihandagaza akandika ku rubuga rusomwa n'isi yose ibinyoma nkibi aba yumva umutima we UTANUKA!!!

    Ninde utazi ukuntu RPF yakijije abantu muri urwo RWANDA???? Utabizi ni unatekereza cg utabona (IMPUMYI).

    Kagame yakijije uwari uri mu Rwanda wese yaba umunyarwanda n'umunyamahanga kuko iyo atahagoboka nizo Ntindi NTERAHAMWE zari zigeze aho zicana hagati yazo.
    Nabagira inama yo kumusengera ku Mana ikarushaho kumwongerera ubwenge kuko uko mumutuka NIKO AHUBWO ARUSHAHO GUKOMERA MU KUTURINDA INKOTA ZANYU MUKIRINDIRIYE KWICISHA INZIRAKARENGANE.

  • #42

    RUTEGESHA (dimanche, 17 juillet 2011 03:44)

    Uyu mushakashatsi ZELOTO n'umuhanga. Uzi ko hari ibintu umuntu abazi ariko atarigeze abitekerezaho? Ibi relo n'isomo twagombye kumenya neza. Komeza wigishe kuko uzi no kubitegura neza.

  • #41

    ntibyoroshye (dimanche, 17 juillet 2011 00:59)

    kurwanya umunyagitugu ntibizatworohera kuko no muri nyumbakumi harimo intore zishinzwe gutanga amakuru ku buzima bwa buri munsi bwa buri muntu, mbese ku cyabaye cyose ndetse n'ikitabaye kugirango bagaragaze ko bakora? si ibyo gusa yaciyemo abaturage kuburyo ntawizera undi bose babana banekana bityo bakishishanya. bigatuma mu mibanire yabo hahoramo amacenga.

  • #40

    Bakonjariva (dimanche, 17 juillet 2011 00:53)


    Niba Muzehe H.E asoma amakuru avugirwa hano reka mwibwirire: Iyi Site niy'abantu Déprime, barwaye dépression ukongeraho nabandi bafite remord mu mitima kubera ibyo bananiwe gukora cyangwa ibibi bakoze. ubwo rero nimubona ibyanditswe mujye musobanukirwa.

    <Moi j'aime buri muntu ariko ce que je deteste c'est les demonds qui se trouve dans leur Coeurs!)
    On recolte ce que on a semé!

    Muragahorana urukundo!!!

  • #39

    Musemakweri (dimanche, 17 juillet 2011 00:35)

    Ariko hari inyandiko ziba zishyushye aho kuzishyira hano zikajyanwa kuri Veritas.Njye niko nsigaye mbibona. Ndabona byicira umurongo uru rubuga rwari rusangwanywe. Nizishyirweho zisomwe, ntacyo mugomba gukikira.

  • #38

    nshuti (samedi, 16 juillet 2011 23:34)

    Ntekereza ko izi nyandiko za Mahoro nibyiza gukomeza kuzikurikirana kuko ntabwo wambwira ngo iya mbere yari nziza nyamara iyakabiri iba mbi!Icyo zerekana nibwira ko we atigeze aca k'uruhande!Gusa nge nakongeraho ko abantu bakiri bato batigeze bigaragura muri "politike" zo hambere bagomba guhaguruka!Naho amarangamutima yo sicyo gisubizo.

  • #37

    Realist3 (samedi, 16 juillet 2011 23:26)

    Bonsoir a tous.
    Niba hari ikintu nanga;ni ivangura rishingiye ku bwoko. Niba mushaka mukeneye igihugu cyukuri mwirinde amoko. Muyavuge ariko mutagamije ikibi. Mureke ababikoze,ababikora cg abateganya kuzabikora bazabibazwe bonyine.
    Thanks.

  • #36

    gato (samedi, 16 juillet 2011 22:26)

    Rwempasha nawe wamushubije #25.
    Dore mugiye gutuma nzinukwa gutanga ibitekerezo kuri iyi sites. Nanga gusoma, narangiza ngahura n'inyandiko ivuga ngo"mwaraducice, cg ngo ingoto n'izuru birebire etc..." Niba hari abantu ntashaka kumva iruhande rwange ni abahezanguni (extremistes de tous bords). Sinshaka kugira ikindi ndenzaho ariko ubutegetsi nibumara guhinduka njye nzahita ntangiza urugamba namwe aho muzaba muri hose. Muravangira abantu kabisa.
    Mukomere mwe mwifuriza ibyiza abanyarwanda bose.
    Turi kumwe kandi turi hafi gutsinda

  • #35

    JEANNE (samedi, 16 juillet 2011 22:14)

    Zelote Mahoro, inyandiko yawe yari itangiye kunryohera, n'iy'ubushize, ariko hari aho ugeze byose urabyangiza. Umuleader nyawe ntakenera kugira akazu (iyo kipe uvuga). Ndumva ushaka gusimbuza president kagame, undi Kagame.

    Mu nyandiko yawe y'ubushize, wagerageje kudusobanurira iriya pyramid y'ubuyobozi bwa RPF, none birambaje cyane kubona wowe wifuza indi pyramid ariko yo ikaba ikora ukundi. Akandi kantu, umu leader umugira umuntu wikirenga kandi siko biri kuko ikirenga ni VISION (programu) y'uwo mu leader. N'ikipe ye igendera muri iyo VISION, iby'ubushuti bikaza nyuma, please!

    Abenshi barwanya president Kagame, abadafite icyo bapfa nawe, barwanya iyo system ya pyramid, abari hejuru bake bakikubira ibyiza by'igihugu. Naho hasi tukahasanga rubanda, rutakibasha kw'ishyurira high school abana babo.

  • #34

    Kasha (samedi, 16 juillet 2011 22:02)

    Muraho banyarubuga!icyo nshaka kubabwira a ba Leaders bo barahari nubwo baboreye mubihome. NTAGANDA Bernard oyee turagushyigikiye!.tukuri inyuma.

  • #33

    Cyaboshyumwiga (samedi, 16 juillet 2011 20:51)

    Kuri #25, amagambo yawe yuzuye ubugome, urajye umenya kubaha buri wese kabone n'ubwo yaba afite ibitekerezo bihabanye n'ibyawe. Ari wowe ari na Rwempashya muri bamwe. Muri abagome babereyeho kurimbura no kwifuriza abandi kurimbuka. Ikindi kuaba bamwe bagira amazuru maremare abandi magufi si impamvu yo kumarana! Ukagirango mwese ntimuyakoresha akazi kamwe!Harya yose avamo iki grippe yateye!! Murambabaje!!!

  • #32

    Kagwegwe (samedi, 16 juillet 2011 20:43)

    Urakoze Biracyaza. Ariko hari aho ntabona kimwe na we. Bariya bapadiri badufunguriye iri huriro tuvugiraho tudakebaguza. Ubu se, bazerekana iriba, abe ari bo bavoma, bashake inkwi, bashake ibyo kurya, babiteke, badutamike? Jye ndabona imirimo ubararikira yaba abaye migari cyane kandi hari abandi babunganira kuko impano... zirahari.
    La balle est dans notre camp. Ndavuga abo muri opposotion na none.

  • #31

    BIRACYAZA (samedi, 16 juillet 2011 20:21)

    Ndasubiza Zelote Mahoro!
    Inyandiko zawe ni nziza kuko zikangulira imbohe kwibohra ingoma y'igitugu. Kugirango bigerweho ,usanga hakenewe umuleader ujya imbere abandi bagakurikira. Kuba umuleader nk'uko ubivuga si ibya buri wese ,ni impano umuntu avukana.Umuleader ntagomba gushakishwa arigaragaza.Umuleader agira inkomoko ntabwo apfa kuvumbuka ahabonetse hose. Iyo adaturutse mw'ishyaka ahanini aba yarashinze ,aturuka mw'ishyirahamwe cyangwa mw'idini runaka. Abagiye bamamara cyane cyane ni abakomoka mu mashyaka ya opposition no mu madini.Urugero rwa hafi twibuka ni Mandela wemeye gufungwa imyaka myinshi ariko ibyo yarwaniye akabigeraho. Kugirango agere kubyo yaharaniye n'uko ishyaka rye ANC ritamutereranye ,ryakomeje kurwana inkundura. Undi twibuka wa hafi ni Martin Luther King waharaniye uburinganire bw'abirabura n'abazungu muri Amerika. Kugirango nawe agere ku ntego ye n'uko imiryango (associations )iharanira inyungu z'abirabura yashize ubwoba imutera ingabo mu bitugu ,yategura mitingi abantu bakabura aho bakwirwa. Urundi rugero ni urw'umupadiri witwa Augustin Diamacoune waharaniye ubwigenge bw'intara ya casamance muri Sénégal kugeza yitabye Imana. N'ubwo yatabarutse atageze ku byo yarwaniye ntibimubuza kuba yarabaye umuleader w'icyamamare. Natanze ingero nke kandi z'abirabura kugirango nereke abanyarwanda ko nabo bashobora kwibohoza baramutse bashize ubwoba bagashyigikira umuleader wabo .Aba leader barahari kandi bakomeje kwigaragaza. Icyo bakeneye ni inkunga ya buri munyarwanda wumva ko akandamijwe. Uwa mbere nshaka kuvuga ni Madame Ingabire Victoire Umuhoza. Uriya mudamu yujuje ibyangombwa byose bisabwa kugirango umuntu yitwe umuleader. Uriya mutegarugori yasize umugabo we n'abana ,asiga akazi keza n'ubuzima bwiza ,arahaguruka ajya ku rugamba rwa politiki kandi abagabo benshi batinye kujyayo. Umuleader ni umuntu wiyemeza kwitanga kugirango arengere inyungu za rubanda rurengana. Uriya mudamu ajya guhaguruka ntiyarayobewe ububi bw'ingoma ya Kagame. Yarazi neza ko ashobora gufungwa cyangwa gupfa. Yagiye abyiteguye. Mbere yo kugenda yadusezeyeho atubwira amagambo atazamva mu mutwe. Yaravuze ati:" ikibazo si ugufungwa cyangwa kwicwa. Icyo mbasabye n'uko mutazarebera urugamba rwa politiki ngiyeho nk'abarebera umupira w'amaguru kuri télévision. Nibamfunga ngo muvuge ngo yajyaga he! Nibanyica ngo muvuge ngo twaramubujije aranga". Ng'uyu umuleader. Ikibabaje gusa n'uko amagambo meza yatubwiye mbere yo kugenda twayasize mu cyumba twari twicayemo. Aho kumujya inyuma ngo tumutere ingabo mu bitugu twasigaye dusubiranamo dupfa ubutegetsi tudafite. Nyamara n'ubwo yahuye n'ingoma y'igitugu ikamubuza amahwemo,uriya mudamu yakoze igikorwa gikomeye cyane. Igitugu cyarakangaranye maze s'ugukora amakosa gisya kitanzitse! Ishusho nyayo y'iriya ngoma yamenyekanye kubera Ingabire.N'ubwo ari mu buroko Kagame n'ingoma ye ntatuma basinzira. Yababereye ihurizo rikomeye kugeza ubwo biyemeje kujya kugulira aba "FDLR" ngo babatabare.Kugirango Kagame yiyemeze kujya gusaba uwo yimye n'uko yabonaga ageze kure.Umudamu udafite igisoda ,udafite abacancuro bamurwanira yahindishije umushyitsi ingoma y'igitugu rukarabankaba!!! Tekereza noneho iyo haboneka abantu biyemeza gushirika ubwoba ari benshi bakamujya inyuma!! Kagame n'agatsiko ke baba barahambiriye uturago!Undi muleader cyangwa abandi ba leader ni aba bapadiri babiri bashyizeho uru rubuga. Kuva aho bashyiriyeho uru rubuga ibintu byinshi byarahindutse.Amakuru yari yarabaye ingume mu Rwanda asigaye agera kuri buri wese.Ubwoba buragenda bushira ndetse n'ingamba zirafatwa.Umuntu aricwa i Cyangugu ,ab'i Butare bakabimenya. Kagame n'agatsiko barabeshya bikarara bimenyekanye. Intore za Kagame zifatirwa mu cyuho abanyarwanda inkuru ikagera kuri buri wese. Uru rubuga rw'amakuru atayunguruye rushobora guhindura byinshi. Abarushyizeho ni aba leaders.Tubashyigikire ,baturangaze imbere mu ntambara twatangiye yo kwibohoza.Muribuka ko kugirango mu Rwanda ibintu bihinduke muri za 59 ,kiliziya Gatolika yabigizemo uruhare.Niyo mpamvu Kagame yahise ayica umutwe akimara gufata ubutegetsi.Ariko rero aribeshya kuko nk'uko umwe muri aba bapadiri yabyanditse n'ingufu z'ikuzimu ntizarwanya kiliziya ngo ziyitsinde.N'ubu rero Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ihagurutse ikiyemeza kwamagana ubugizi bwa nabi n'igitugu cy'iriya ngoma ,ntabwo yamara kabiri. Icyo nisabira aba bapadiri bashyizeho uru rubuga n'uko batera indi ntambwe,bakandika ariko bakanagaragara. Bakagerageza kwegera abanyarwanda bakabahuza.Nibabasange aho bari mu mashyirahamwe maze bakoreshe impano bafite.Ibintu bibuze kugirango ingoma y'igitugu iveho burundu ni bibiri gusa. Icyambere n'ugushira ubwoba. Icyakabiri ni ubumwe. Abanyarwanda ,abahutu n'abatutsi nibashyira hamwe nta kabuza inzira yo gutsinda igitugu izaba yabonetse. Padiri Thomas na Fortunatus nibakoreshe impano bafite bamare abanyarwanda ubwoba. Nibakoreshe impano bafite abanyarwanda bagire ubumwe. Ngiryo ipfundo ry'ibibazo by'abanyarwanda.

  • #30

    SHAGASHA THEA FACTORY (samedi, 16 juillet 2011 20:00)

    Njye mbona KAGAME atazavaho kiretse apfuye. Naho ushaka umusanzu uwariwo wose azaze nzawumuha ariko atamennye amaraso. Ntabwo twakomeza kuragizwa imbunda nk'amatungo dore ko nayo yabonye ubwigenge.

  • #29

    Sir (samedi, 16 juillet 2011 19:56)

    Iyo ngoma y'igitugu izavanywaho n'intambara y'amasasu aho Kagame akeka ko abazamurwanirira azasanga aribo bari kumurwanya ikibazo kihari gituma kwisuganya hagakorwa ubu buryo tubwiwe ni uko badushyizemo ubwoba n'urwikekwe rwa Maneko aho buri wese yishisha undi ariko bizarangira umunsi umwe,nge numva unzira ari ugukoresha ingufu za gisirikare kuko zirahari zitandukanye ndetse no mu gihugu hagati ikibazo kikaba kwisuganya

    Murakoze gusa tubitege amaso.

  • #28

    Siboniyo (samedi, 16 juillet 2011 19:42)

    Mahoro yo kayahorana ati mwiterana amagambo.Nimwishyire hamwe kuko muhangayikishijwe na kimwe. Abiyita ko bari muri opposition nibahure, bavuge rumwe, birebemo za nyamuhiribona maze zibabere leaders. abo ba leaders, bamenyane, ... bakorane, "banywane". Ndashaka kuvuga ngo babe umwe mu ntero no mu nyikirizo. Mwabonye he abunze ubumwe bapfa gupfa gusa?

    Ndagushimira ibitekerezo byawe na we # 18. None se mu Rwanda, abaturage ko izi mbuga bazibuzwa, ibinyamakuru bibwiza ukuri rubanda ubutegetsi bukabinyonga, abashoboye no guca iryera kamwe cyangwa tubiri, bakaba bafite ababahozaho ijisho... Muribuka ukuntu gusoma Umuseso byari insobe? None rero, bantu bo muri opposotion, ni mwe mubwirwa. Iturufu riri mu baturarwanda. Ubwo bazaba bamenye neza amayeri y'uyu munyagitugu wacu, ukuntu aryanisha abantu, akabatanya kugra ngo abone uko abatitiza umwe umwe, ... ni bwo azicura akumva nta kigenda. Ba Clinton na Blair ntibazarabukwa. Mbega ukuntu twaba turuhutse !!! Abasenga bakomeze bashinge amavi, abifite mu mutwe bakomeze badutize ibitekerezo. Na twe aho turi hose duharanire guhuza icyifuzo cy'impinduka. Ababikwiza mu bandi tubibafashemo. U Rwanda ni urwacu twese. Ruzagira amahoro ari uko tuyakiriye.

  • #27

    leon (samedi, 16 juillet 2011 19:42)

    ni sawa ndabona birimo kumvikana, ningombwa ko abantu hafi ya bose bajya basoma ubutumwa ubaha. kuko bashobora kubwubakiraho. kuko iyi nimwe mu ngingo zikomeye twese twakagombye kumva. naho ubundi agatsiko kagatsimburwa.

  • #26

    Turabazi Ayirwanda (samedi, 16 juillet 2011 19:33)

    Je ne pense pas que cela soit une meilleure solution. la solution de la guerre serait la meilleure.sinon ushobora kwicisha abanyarwanda benshi.iyo ni voix democratique kandi mu rwanda ntayihaba.Ntabwo ubwo buryo tubwemera,birashaka kumushyushya numuriro ntakundi byagenda!

  • #25

    Kuri Rwempashya (samedi, 16 juillet 2011 19:16)

    Urabona kano ngo ni Rwempashya ra!umutwe wawe uragaragaza kuri agacucu,ngo mwakoze ikosa barabacika,ahubwo twe twakoze ikosa uraducika iryo vuzi vuzi ryanyu rireshya ningoto n,amazuru yanyu ntiriba rikiriho,ark ahubwo wowe witonde,kuko agahanga kawe nawe,bazajya birirwa bakoza kugisozi cg inyarutarama,uretse ko ntanigihe,kizaba gihari.Ivuzi vuzi ryanyu niryo twanga.

  • #24

    Cyaboshyumwiga (samedi, 16 juillet 2011 19:15)

    @RWEMPASHYA
    Ko numva wibasiye uyu Zelote ko atanga uburozi ni izihe ngingo utanga werekana ko abanyarwanda bamerewe neza? Aho ntibaba ari abanyarwanda bamwe bamerewe neza ugafata umwanzuro ko twese tumerewe neza? Ubundi icyo numva wakora ni ukwerekana ingingo ku yindi ko Zelote abeshya kandi ukabigaragaza udatukana.Ikindi kuvuga ngo ko atabigaragaje ku gihe cya Habyara wenda ashobora kuba yari ataragira imyaka yo kubigaragaza, kandi ndumva iyo atari impamvu yo kutagaragaza ibitagenda kuri iki gihe. Kuvuga ko ari mu Bufaransa byo biragaragaza ubwenge buke cyane ( umbabarire simvuze ko uri umuswa kuko ibyawe ngirango birenze ibyo) kuko ntahantu na hamwe bigaragara ko Zeloti ari France, ngirango ashobora no kuba ari hafi y'aho utuye, cyangwa mubana mu nzu!
    Ubundi rero rero ushobora kuba uri n'umugome urenze kandi uzi amaherezo y'abagome uko bibagendekera. Good luck! Icyo nzi ni kimwe iyi si ni intizo ushatse wabana neza na bose, ukirinda ubugome ukarwanya abagome aho kwicara wamara guhaga ukibwira ko n'abandi bose bahaze! Ese ubwo uzi ko hari abiyicira isazi mu maso atari uko ari abanebwe...!!! Sinkwifurije kubaho utariho ariko nkwifurije guhumuka ugaca akenge ukamenya ko na nyina wundi abyara umuhungu kandi uko utazi akaraye i Fumbwe araza ifu!

  • #23

    ukuri (samedi, 16 juillet 2011 19:03)


    Musemakweri #21, ubivuze neza. Mu banyapolitiki bacu abarimo b'aba-leaders ni bake cyane: abenshi baba bashishikajwe no kugera ku ngoma gusa, ibindi bikaza nyuma. Uku gutekereza ni uko kurwanywa. Na bake b'aba-leaders dufite usanga nta "biru" (bariya 6 cg 8 bagomba kubagira inama) bagira. Urugero: Ingabire amaze kugera mu Rwanda hanyuma Kagame akamuta mu ibohero, abasigaye inyuma batangiye kurwanira imyanya. N'urya mugabo wamuherekeje aje mu Rda yari umunyakinyoma: ubu ari muri gereza kubera ibyo yaba yarakoze (kandi ibyo Ingabire ntabwo yari abizi). Mushayidi mbona ari inyangamugayo, ariko sinzi niba ashobora kujya imbere y'abaturage akabahumuriza ndetse akabayobora. Ntaganda Bernard na we nta bantu bamukikije agira. Ndumva kandi yarakunze gukorera i Kigali, ntiyabasha kureba uko ishyaka rye ryashinga imizi mu gihugu cyose.

    Twagiramungu we mwihorere: ni wa wundi mu gifaransa bita "opportuniste". Icyo ashaka ni ukugera ku butegetsi we bwite. Uribuka ukuntu yazungereje Kinani, bigera n'aho ajya i Buruseli gusinya amasezerano. Ese icyo gihe ntabwo yari azi ko Inkotanyi zamaze abantu i Byumba? Ni irya wa mugani ngo UMUNANI UJYA INAMA URUTA IJANA RIRASANA. Inkotanyi "zajyaga inama", naho abari imbere mu Rda "barasana". None ejobundi Twagiramungu agaruka mu Rda aje gushyushya imitwe (mu by'amatora), abonye urugamba rukomeye yikuriramo ake karenge. Ubwo se yigeze atekereza kuri ba bantu benshi bajyaga mu manama yakoreshaga? Magingo aya ngo yungutse ikindi gitekerezo cyo gushyushya imitwe y'urubyiruko rw'u Rwanda. Reka tuvuge ko urubyiruko rugiye mu mihanda iminsi myinshi noneho Kagame agashya ubwoba agahunga. None bizagenda bite? Abanyepolitiki bacu ko batavuga rumwe se, ubwo si bo bazahita barwana maze igisirikari kigafata igihugu! Ubwo se ikizaba gihindutse azaba ari ikihe? Ngo bamwe bavugaga ko mu gihe Habyarimana azava ku butegetsi u Rwanda ruzagira ituze, abantu bakabaho mu mahoro! Nzabandora ni umwana w'umunyarwanda.

  • #22

    Karugarama (samedi, 16 juillet 2011 18:36)

    Bwana MUSEMAKWERI, urazana TWAGIRAMUNGU hano mubiki? muri iyi nkuru se wigeze ubona hari aho avugwa? urabona ariwe mu leader wenyine abanyarwanda baba bafite? cyangwa uragira ngo wunve icyo abandi bamuvugaho!!!!uzahitemo umwandikeho inkuru imwamamaza, nuko uzasanga uvuga utagishaka ko banamuvuga.....

  • #21

    Musemakweri (samedi, 16 juillet 2011 17:23)

    Uyu mugabo Zeloti inyandiko ari kujya atangaza muri iyi minsi ntako zisa. Ni byiza kandi ko azohereza mu bice. Ibyo bituma isomo ry'uyu munsi ryigwa rigafatwa, ejo hakazaza irindi umutwe ukabinywa bikagumamo. Mushimire ariko cyane cyane ku isomo atanze ryerekeye abaleaders, dore ko inzira yo gukuraho Kagame yo igaragaza impaka. Kugereranya umuleader nyawe n'umuhanzi ibi byo rwose mbihaye amanota 10/10. Dore hambere aha umugabo Twagiramungu yagiye kwiyamamaza mu gihugu, aratsinda niko bavuga, hanyuma barayamwiba. Ni uko yisubirira i Burayi. Ubwo se uwo hari umuleader umurimo? Ashobora kuba azi science politique yo mu bitabo, ariko rero nta muhanzi umubonekamo. Niko njye mbibona. None niba umuntu nka Twagiramungu nta leader urimo nk'uko criteres zibigaragaza, mwasaba mute abanyarwanda gushyigikira baleaders babo, mu gihe biboneka ko ari des faux leaders. Mwatanga se urugero rw'umuleader wujuje ibya ngombwa ngo hanyuma dusabe abanyarwanda kumukurikira? Muraba mukoze ku bisobanuro, naho ubundi izi nyandiko zirubaka cyane.

  • #20

    RWEMPASHYA (samedi, 16 juillet 2011 17:12)

    wowe wiyita MAHORO, utanga uburozi ngo uragira abanyarwanda inama, vugako uyigira benewanyu ureke kudushira mugatebo kamwe!! plz, ko ntigezr nkumva uvuga ayomahomvuyawe ngo ninama igihe HABYARA yarakiri perezida, but now! ubonye abanyarwanda bamerewe neza, none utangiye kubacamo ibice? ese wabuze iki ngo utange urugero? ujye mumuhanda izonterahamwe zenewanyu zigukurikire? wabuze tiquet ikuvana mubufaransa ko ariho mwese muba? waje ugatanga urugero ukareba uko abanyarwanda bakwigisha isomo rya displine mbere mbere yuko ngewe ingabo nkugeraho, sha twakoze ikosa muraducika ubu ntibyakongera kubaho.

  • #19

    sambusa (samedi, 16 juillet 2011 16:28)

    Gukuraho ingoma y'igitugu bisaba ubumwe bw'abababaye ni ukuvuga ababajwe cyangwa bakozweho n'imitegekere mibi y'iyo ngoma. Kugeza abanyamashyaka dufite ntibashoboye no kwandika agatabo cyangwa akanyamakuru bikumbiyemo ibyatuma abanyarwanda bamenya ububi bw'uwo bahanganye ngo batume bibagera ku mutima nk'ivanjili. FDLR yazize ko itabashije kubwira abababaye bose icyo ishaka kubamarira ngo maze bayiyoboke ali benshi kandi bayifashe. Amashyaka avuka nayo yiherera mu kuvuga Kagame gusa kandi Kagame atali we kamara kuko n'ejo yarwara agapfa. FPR ikikomereza kurenganya abanyarwanda. Abaleaders bagomba kumenya commuinication ijyana no gusobanura akababaro abantu bafite, akarengane mbese bakamenya gutera imbabazi abantu nkuko tubona abashinja ibinyoma abandi babigenza kandi akababaro kabo kakumvikana. Muli Egypt habanje gusobanurira abaturage impamvu barenganywa n'ingoma ya Mubaraka, barabyandika, ibinyamakuru bibisobanurira abaturage. Igihe cyose umuntu atazi ikimubabaje ntabwo yamenya n'impamvu umusaba kurwanya ubutegetsi. Kuki FPR igomba kurwanywa kandi yarazanye umutekano? hali koko abazi ko yaba yarabazaniye umutekano, wabasobnurira ute ko itawuzanye ngo babyemere?
    Ubumwe bw'abadafite umutekano bahabwa n'iyo ngoma buba bugomba kugerwabo bwaboneka bakitoramo abaleaders bafite umujinya wo guhindura ibintu. Ntiwahindura ibintu bijyana n'ubutegetsi utazi kwerekana akababaro kawe ngo n'abandi bakamenye. Commuinication mukugeza akababaro kawe ku bantu benshi isaba amafaranga n'ibitekerezo bivuye mu bantu barakaye kuko nibo baba bafite ubushake bwo guhindura ibintu. Kugeza ubu abanyarwanda benshi bifata nk'aho nta kintu kibababaje kuko baba leaders dufite batabashije kubagezaho icyo bumva kibabaje kuko abenshi baracyafite ubwoba bwo kuvugira akababaro kabo ku mugaragaro. Wasobanura ute ko Nyamwasa atsinda amabi yakozwe na FPR akayagira ibanga aho kwatura nka Ruzibiza? Uko kubembereza se sibyo bituma FPR yicuma igakora andi marorerwa? Abayibembereza se izababembereza?

  • #18

    Aba leaders dukeneye (samedi, 16 juillet 2011 16:08)

    Merci Zelote,ikigaragara nukwo uri umuhanga pe,analyses zawe zirabigaragaza,arikw,ikibazo nukwo nabo Leaders twagafashije,ntabahari ,abitwa aba Leaders ni abanyendanini bashyira inda nini gusa!ngo baganira ibyubu Leaders champagne ibamereye nabi,nge suwo namufashaho iki koko?Abandi bakiga ubu leaders,aruko iturufu imwe ibananiye,bagiye gushora indi,nkubu se iriya révolution izagerwahwite naya mabanga rubanda ruto batayamenya kuko za net bagira,en +nkubu za le prophète zirafunze.mu rwanda ntibazireba,ahubwo twige uburyo rubarwa rwagakoze iyo seeting babona amatél multimédia,twactiver za FaceBook,mazurebe le printemps arabe ngo irimukira i Kigali,nahubundi turavomera mukiva,nta ba leaders dufite bazi icyo bakora,na objectifs bihaye.Nkabanyamakuru Fortunatus,na ba Ingabire nge rwose amajwi yange numuryango wange barayabikiwe,kuko du moins,bo baratinyutse,pe nibo dukeneye,udakangisha ng,urupfu!bati,nanyuma yurupfu hari ubuzima!

  • #17

    Yashyizwe mu ibohero (samedi, 16 juillet 2011 15:58)


    Rwanda : une étudiante emprisonnée pour «idéologie génocidaire»

    Etudiante à l’école supérieure (ESSA) de Nyarugunga au Rwanda, Adeline Niyomugeni a été emprisonnée sous l’accusation de « propagation de l’idéologie génocidaire». Selon les autorités de l’école fréquentée par Adeline, celle-ci aurait prononcé des mots qui ont choqué ses collègues. Dénoncée auprès des autorités policières, Adeline Niyomugeni a été arrêtée le 30 juin 2011 et est incarcérée depuis au commissariat de Nyarugunga.

    Selon les informations provenant d’ « igihe.com », « certains étudiants d’ESSA de Nyarugunga se seraient rendus compte que leurs collègues dans leurs conversations utilisaient des mots assimilables à l’idéologie génocidaire (ingengabitekerezo) ». Toujours selon les informations venant de ce site, les mots prononcés par Adeline Niyomugeni auraient mis le feu au poudre.

    Choqués par ces mots, certains étudiants se sont réunis le 29 juin dernier, et convenus de la dénoncer à la direction de son école qui, à son tour a dénoncé Adeline à la police de Nyarugunga. L’incarcération d’Adeline est intervenue le 30 juin, néanmoins la direction de l’école a annoncé que « les enquêtes continuent pour mettre la main sur tous les étudiants qui ont osé utiliser les mots assimilables à l’idéologie génocidaire ».


    Lire la suite sur:

    http://www.jambonews.net/actualites/20110716-rwanda-une-etudiante-emprisonnee-pour-%C2%ABideologie-genocidaire%C2%BB/

  • #16

    Manase (samedi, 16 juillet 2011 15:38)

    *igitekerezo cyawe nikiza 200% kuko gutera kagame sibyakano kanya kuko ashaka aho ageragereza zino ntwaroze yirirwa agura mumisoro yacu,muzumve ko hari ujya uvuga Bugdet ya MINADEF nubigerageje arara avuyeho, muzabaze muzehe Birara uko byari bimugendekeye.

    *nanjye ndemerenywa nawe ko intamba yatekerezwaho ibindi byose byananiranye, gusa kagame indi turufu ikomeye akomeje kurisha nuko bariya basirikarebe bakomeye yabajanditse mubwicanyi akaba abonako baramutse bamuvuyeho amahanga yarara abafashe, kandi nabo babonako ibyiza arukuguma kuwatumye bakaraba ayomaraso kugirango akomeze abkingire icyibaba

    *hari umuntu wigeze kumbwita ati Affaire yambere nziza ibaho kwisi nukurwana ugafata igihugu, nyuma nasubije amaso inyuma nsanga koko ariyo yambere,gusa twe tumutere inkota yibitekerezo ibitwaro afite abure aho abikoresha, ubundi tumutambikane muri gereza ya Mpanga abireba,kuko burya IBIZE NABI UYIMA IFU.

  • #15

    sambusa (samedi, 16 juillet 2011 15:33)

    Intambara yo mumenye ko aliyo FPR n'umukuru wayo bifuza kuko niyo yonyine yabaha ubwihisho, ni nacyo gituma badashobora guha abandi amahoro ngo bifuze demokarasi isesuye.
    Gukuraho ubutegetsi bw'umuntu nk'uwo wifuza intamabara ngo yikomereze kumena amaraso, kwihorera, gutuma abaturage bamuhakwaho we n'abagenzi be ubuziraherezo,bisaba ubwihangane n'ubushishozi ukabifatanya no kwiyambaza Imana. Umuleader wajya imbere y'abandi si we wabuze, habuze gushirika ubwoba kuko bigaragara ko ubwoba abnyarwanda batewe n'ubayobozi babo butarashira kandi butazashira vuba. Iyo ubonye umugabo nka Rwarakabije avuga ameze nk'umwana wakubiswe, ukabona Ntaganda, Ingabire batinyutse kuvuga bari muli Prison, ukeka ko abaleadres babuze koko. Navuga ntabogamye ko Rukokoma yaba umuleader mwiza kuko azi no gukangura imbaga, aliko yibereye mu buhungiro, FDLR yo wagira ngo igizwe n'amasarigoma gusa kuko batazi n'iyo bagana baheze mu mashyamba babicirayo buli munsi.FDLR niyo yabuze abaleaders!
    Ubu butegetsi buzakurwaho n'Imana kuko umuntu wabukuraho wese yaba ahaye icyuho Kagame n'abiwe bakikomereza umukino wo kumara abantu kandi n'icyo bishakira kuko ntaho baduhishe.

  • #14

    UBUHANUZI BURACYAZA (samedi, 16 juillet 2011 15:05)

    UBUHANUZI BWA MAJESHI LEON IGICE CYA I

    Posted by Inyenyerinews on July 16, 2011 at 8:43amView Inyenyerinews's blog

    Ikinyamakuru Inyenyerinews cyaganiriye n'Umuhanuzi MAJESHI Léon, akigezaho ibyerekeye ubuhanuzi bwe, ari nabwo tugiye kubagezaho muri uyu mwanya. Ubwo buhanuzi buri mu bice bitatu, tukaba duhereye ku gice cya mbere, ubutaha tuzabagezaho ibice bibiri bisigaye. Tuzabagezaho ibyo uwo muhanuzi yavuze ku ivanwaho rya Pasteur BIZIMUNGU wahoze ari Prezida wa Republika, kujya ku butegetsi kwa Paul KAGAME, ivanwaho n'ihunga rya Petero Celestini RWIGEMA, ihunga rya Joseph SEBARENZI KABUYE, amatora ya FPR, ihunga rya General KAYUMBA na Col. Patric KAREGEYA, iyicwa rya Paul KAGAME, intambara izakurikiraho, itahuka ry'Umwami w'u Rwanda KIGELI V NDAHINDURWA, no kugaruka kw'Umwami YESU.
    1. MAJESHI LEON NI MUNTU KI ?
    Umuhanuzi MAJESHI Léon yavukiye muri Tanzania mu Ntara ya KAGERA akaba ariho yigiye amashuri ye abanza. Amashuri yisumbuye yayakomereje mu Rwanda, ndetse n'aya Kaminuza. Yabaye mu gisikari cya APR/FPR.
    Icyo gisirikari yacyinjiyemo muri 1992 aho yahise ashyirwa mu bantu bashinzwe kurinda abategetsi ariyo High Command ya RPF/ APR kugeza intambara irangiye.
    Intambara yaje kurangira akomeza gukora umurimo wa gisirikare muri Presidential Protect Unit PPU ariyo yaje guhindukamo Republican Guard R/G abenshi bakunze kwita abajepe.
    2. NO MURI GEREZA MAJESHI LEON YAHANURIRAGA ABANDI BANYURURU
    Aho ku Mulindi muri Gereza, hari hafungiyemo abasirikari bagera ku 2.000. MAJESHI yatubwiye ko babaga bafashwe nabi, nta byo kurya, nta n'amazi yo kunywa yari ahari, usibye ikinogo cyahoze ari W.C. cyari inyuma ya Gereza, ari nacyo bajyaga gushakamo amazi yaretsemo. Icyo kinogo ariko nacyo cyaje gukama. Uyu MAJESHI Léon niwe wari umuyobozi w’Itorero ry’aho muri Gereza. Yateguye amasengesho y’iminsi irindwi kugirango basenge Imana ibashe kubaha amazi yo kunywa, nibwo ku munsi wa gatanu saa sita na 45 Imana yakoze igitangaza amazi apfumuka mu kibambasi cy'inzu abafungwa bose baravoma batangira guhimbaza Imana yo mu Ijuru. Umuyobozi wa Gereza ntibyamushimishije, yashatse guhagarika ayo mazi yo mu rukuta, ariko Imana ihita itanga andi mazi hanze ya Gereza, aba ariyo bajya kuvoma. Barabaretse bakajya bajya kuvoma ayo mazi yo hanze kugirango hataba ikidendezi.
    Icyo gitangaza kimaze kuba, bamwe barabyemeye abandi ntibabyemera. Hari umugabo w’umusilamu witwaga Sheh CYAKABARE wahise avuga ko atari Imana yatanze ayo mazi, maze atega n’Umuhanuzi MAJESHI, amubwira ko niba ari Imana yabahaye amazi, nyuma y’iminsi itatu azapfa, niba kandi atari yo nyuma y’iminsi itatu ntapfe, ko nawe azaba Umusilamu. Ku munsi wa kabiri, nk’uko MAJESHI yabitubwiye, uwo CYAKABARE yahise abyimba hagati y'urutugu n'ijosi. Amusaba ko amusengera undi arabyanga. Yajyanywe mu bitarobya gisirikari I Kanombe, ku munsiwa gatatu yitaba Imana.

    3. GUHIRIMA KW’INGOMA YA PEREZIDA PASTEUR BIZIMUNGU
    MAJESHI yahanuye kandi ikurwa ku butegetsi rya Pasteur BIZIMUNGU: “ Imana yanyeretse igiti kinini cyane gifite amashami atatu, ishami ry’ibumoso ryari rito ugereranyije n’ishami ry’iburyo hanyuma hagasigara ishami ryo hagati rirerire cyane, maze mbona haje umuntu atemye ya mashami yombi uko ari abiri hasigara ishami ryo hagati “ Daniel 4:1
    Ubwo Imana yambwiye ko ishami ry’ibumoso ari Ministiri w’Intebe Peter Celestini RWIGEMA ugiye gukurwa ku butegetsi agahita ahunga igihugu, naho ishami ry’iburyo akaba yari Perezida Pasteur BIZIMUNGU ugiye gukurwa ku mwanya wa Perezida agahita ajyanwa mu nzu y’imbohe akazakurwamo ntacyo ashobora kwimarira, hakazasigara uwahoze ari Vice-Perezida akaba ari nawe uzaba Perezida kandi akazahura n'ibibazo byinshi cyane kuruta iby'abaperezida bandi bamubanjirije. Azaba afite ibyo yifuza byose ariko n'ubwo aziringira amagare n’amafarashi ifeza n'izahabu ntacyo bizamumarira. Imama yavuze ko izamwanga ndetse n'abana b'abantu nabo bakamwanga”.
    MAJESHI yahanuriye kandi SEBARENZI KABUYE wari Prezida w'Inteko ishinga amategeko: ”Imana yantumye kuri SEBARENZI KABUYE ngo mubwire ko nategura bagiye kumwica. Nagiye aho yakoreraga ntamuteguje, aranyakira mu Biro bye, mubwira ubutumwa bw'Imana arangije arpfukama ndamusengera. Nisubiriye mu byanjye, nyuma y'ukwezi kumwe yahise ahunga igihugu”
    BIRACYAZA
    Byaruhanga I
    byaruhangaissac@gmail.com

  • #13

    MWIYIZE UBUSA MAZE MUBYEREKE IMANA (samedi, 16 juillet 2011 14:56)

    Psalm 46
    New International Version (NIV)
    Psalm 46

    Psalm 46[a]

    For the director of music. Of the Sons of Korah. According to alamoth.[b] A song.
    1 God is our refuge and strength,
    an ever-present help in trouble.
    2 Therefore we will not fear, though the earth give way
    and the mountains fall into the heart of the sea,
    3 though its waters roar and foam
    and the mountains quake with their surging.[c]

    4 There is a river whose streams make glad the city of God,
    the holy place where the Most High dwells.
    5 God is within her, she will not fall;
    God will help her at break of day.
    6 Nations are in uproar, kingdoms fall;
    he lifts his voice, the earth melts.

    7 The LORD Almighty is with us;
    the God of Jacob is our fortress.

    8 Come and see what the LORD has done,
    the desolations he has brought on the earth.
    9 He makes wars cease
    to the ends of the earth.
    He breaks the bow and shatters the spear;
    he burns the shields[d] with fire.
    10 He says, “Be still, and know that I am God;
    I will be exalted among the nations,
    I will be exalted in the earth.”

    11 The LORD Almighty is with us;
    the God of Jacob is our fortress.

    MUSABIRE ABABANGA KANDI MUBABARIRE ABABATOTEZA: EREGA IMANA IRABAREBA MUHUMURE IHEREZO RYABO IRARIZI NUKO IKIBIHANGANIYE.

  • #12

    ukuri (samedi, 16 juillet 2011 14:45)


    Ibi bitekerezo byawe, nako aya mabanga utugezaho n'arangira uzayakusanirize mu gatabo maze tujye tuyasoma. Ahari yazagera mu bwonko bw'abanyarwanda. Njye hari igihe nibwira ko ubwonko bw'abanyarwanda benshi butagikora: aha ndavuga cyane bariya banyendanini, izo nda zabo zituma batareba imbere.

    Hariya ugira uti ikibazo cy'igitugu cya Kagame ntabwo kizakemurwa n'imbunda (intambara), ndumva duhuje iki gitekerezo. Umusaruro w'intambara ni amaraso kandi abayigiriramo inyungu ni bake. Tugomba kuzakoresha uburyo bwa demokarasi kugira ngo twikize iki gitugu. Ingorane zihari ni uko abanyapolitiki bacu badashyira hamwe, ahubwo ugasanga buri wese ashaka kubaga akifasha. Wagira ngo ni abasomari aho buri wese (buri mukuru w'umuryango) yumva ko ari we ugomba kuyobora igihugu cyabo: iyo bimeze bityo amakimbirane aba urudashira. Mu nyandiko yawe ibanziriza iyi hari umugani watwigukije ugira uti UMUNANI UJYA INAMA URUTA IJANA RIRASANA. Burya ngo habwirwa benshi hakumva bene yo!

  • #11

    Pilato arabamaze abanya cyangugu (samedi, 16 juillet 2011 13:51)

    Abantu 2 bishwe barashwe i Kigembe muri Gisagara
    Published on July 15, 2011 by umuseke1 · 7 Comments
    Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Kigembe akagari ka Rubona, umudugudu wa Gatovu, mu ijoro ryakeye saa moya na 15 z’ijoro hiciwe abantu babiri barashwe.


    I buryo bw'iyi foto ni mu gihugu cy'Uburundi
    Abo bishwe ni Ngarukiye Gervais wari Ushinzwe Imiberehomyiza n’Iterambere mu Kagari ka Rubona, ndetse na HABAYO wakoraga umwuga wo kudoda inkweto, bakaba barasiwe ku kabari k’uwitwa Nkurunziza hafi yishuri ribanza rya Janja.

    Ubwo twandikaga iyi nkuru saa mbili z’ijoro, abishe aba bantu bakoresheje imbunda ntibaratabwa muri yombi nubwo inzego z’umutekano n’abaturage zahise zihagera bikimara kuba .Ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano bahise bahagera baragota ariko abicanyi ngo ntawuhita umenya aho barengeye.

    Umwe mu baganiriye n’umuseke.com bikimara kuba Hakizimana Stani yatubwiye ko ubwicanyi aho bumaze kuba ikibazo gikomeye yagize ati: “tariki 16/04/2009 narashwe amasasu 3 ariko sinapfa, icyo gihe nari Umuhuzabikorwa w’Akagari ka MPINGA, icyo gihe bateye no kwa Hakiruwizera Vincent nawe baramukomeretsa bikomeye”

    Akomeza avuga ko n’ejo bundi tariki 10 uku kwezi hishwe uwitwa YOHANI arashwe, yari atwawe n’umumotari we arakomereka, naho tariki ya 09/06 bwo hari hishwe uwitwa Mbayire bivugwa ko yari avuye kurangura magendu I Burundi, ariko abo bose ntakintu cyabo batwaye.

    Stani yatubwiye ko kuva mu kwezi kwa 4 uyu mwaka hamaze kwicwa abantu 10 muri KIGEMBE ihana imbibi na Komine Mwumba y’Intara ya Ngozi I Burundi.

    Renzaho Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe yatangarije umuseke.com ko abashinzwe umutekano bafatanyije n’umurenge ntako baba batagize ngo bacunge umutekano muri aka gace ariko abicanyi bakabaca mu rihumye.

    umuturage twaganiriye n’ubuyobozi bw’umurenge bemezako abicanyi bataba bagambiriye kwiba kuko benshi mu bicwa abishi badakora ku bintu byabo.

    Ubu bwicanyi bwabaye Gouverneri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse MUNYANTWARI yari yaraye ahavuye kuri uyu wa kane mu nama y’umutakano n’abaturage, ndetse akaba yari yabanjirijwe n’Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’amajyepfo basaba abaturage gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira buriya bwicanyi.

    Umuseke.com

  • #10

    Amakuru ashyushye aturutse i Kampala mu biro bya Minisitiri MATSIKO (samedi, 16 juillet 2011 13:31)

    Jeannette Kagame uherutse mu rugendo mu gihugu cya Uganda ngo yaba yari yajyanywe ningingo zikurikira;

    1. Kwigirahamwe uko Kagame na Museveni bakwiyunga bagasabana imbabazi ndetse ngo Museveni akaba umujyanama wicyubahiro wa Kagame.

    2. Kwigira hamwe uko bazahangana nikibazo gitutumba kwiperereza ryiraswa ryindege ya Habayarimana na Ntaryamira

    3. Kwigira hamwe ku kibazo kitangwa ryimidari yahawe abahoze mu ngabo za uganda bikaba byarababaje Kagame ko Museveni atawumiuhaye cyane ko ngo waba yarasabye umugore kumvisha abaganda ko we yahaye kwikubitiro umudari Museveni ngo ariko we akayihera Rwigyema, na Afande Musitu, ngo Matsiko yabwiye Jeannette Kagame ko hari commisiion yakoze ibyo bintu ku buryo bunononsoye, ngo bakaba barasanze nta bigwi byiza bya KAGAME byamuhesha umudari muri Uganda.

    4. Kwigira hamwe uko bareka gushyigikira abarwanya ubutegtsi bwabandi, ngo Jeannette akaba yari yitwaje ibaruwa yashyikirijwe Museveni kuri icyo kibazo, aho Kagame yamwemereye ko yashyigikiye Besigye ariko Kagame akaba yarizezaga Museveni ko azamumwicira igihe cyose azabishakira. Ngo cyakora Museveni yaramusetse cyane avuga ko kuba atavuga rumwe nawe bidahanishwa urupfu, anavuga ko nawe ashatse kumwica yamwica ngo ariko ntiyaba akemuye ikibazo ngo kuko hazavuka ba Besigye batabarika.


    Ngibyo rero turacyakomeza kubibakurikirana tubikura muri KWA MINISITIRI MATSIKO kaba minisitiri muri perezidansi ya Museveni ari nawe washinzwe kwakira ibibazo byose byari bizanywe na Jeannette Kagame

    Ngibyo rero

  • #9

    Kami (samedi, 16 juillet 2011 13:22)

    Widutera ubwoba wowe #8.None se ko Kagame ubizi atarekura ubutegetsi, yaranabitweretse yifashisha Fazil.None uragirango tugire dute?Yanze Imishyikirano, uje guhangana nawe muri Démocratie amubika 1930. Nawe tubwire igisigaye???
    Intambara izaza ari solution yanyuma, natwe ntituyobewe ububi bwacu, tuzi n'abacu kagame akangisha ko azirenza, ariko ntakundi byajyenda.Abayirwana barahari, intwaro zirahari, turacyahaye iyo nyeshyamba akanya ko gushyira ubwenge kugihe.Turabizi arashaka ko bazamwiga mu mateka.Ariko ayo amaze gukora arahagije, ashatse yarekeraho,akababarira n'abanyarwanda yirirwa abeshya ngo arakorera.
    N'intambara ntakindi