mer.

06

juil.

2011

Ingabo za FPR-Inkotanyi nizo zarimbuye abaturage b’i KABILIZI (RUHENGERI). Niyonkuru Malakiyasi .

Biragoye kuba mu gihugu nk'iki, aho ubutegetsi bwa FPR butwicira abacu, tugakomeza kubaho tuzi ko ubutegetsi butadushakira icyiza, ko bushobora kuturimbura igihe cyose bwashakira. Ni yo mpamvu duhorana umutima mu mutwe!
Biragoye kuba mu gihugu nk'iki, aho ubutegetsi bwa FPR butwicira abacu, tugakomeza kubaho tuzi ko ubutegetsi butadushakira icyiza, ko bushobora kuturimbura igihe cyose bwashakira. Ni yo mpamvu duhorana umutima mu mutwe!

 

Kabilizi ni Kiliziya yo mu rwego rwa Santarari y’Abagatulika iherereye mu murenge wa Gacaca,ubu ndetse hakaba hari n’akagali kayitiriwe ka Kabilizi .Mu 1996 nabwo hahoze hitwa Gacaca.Aha rero ni hamwe mu habereye ubwicanyi bw’urukozasoni bwakozwe ningabo za FPR-’Inkotanyi . Ubu bwicanyi ntibutazibagirana mu mateka y’ako gaceno mu karere ka Musanze .

 

1.Byagenze bite?

 

Hari mu kwezi kwa gatandatu gushyira ukwa karindwi 1996 ,ubwo umuryango w’Abalejiyo ba Mariya n’Abakarisimatiki ikorera muri kiliziya gatulika wasengaga amasengesho ya karekare mu gitondo, aya abarokore bita amaturuturu cyangwa Burakeye. Uwo munsi isengesho ryatangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ubwo bakirangiza gusenga haje imodoka y’idayihatsu y‘umweru ipakiye amasasu ikikijwe n’Inkotanyi. Ikimara gusesekara ku kiliziya babwira abo bakirisitu gusubira mu kiliziya .Kubw’itegeko basubiramo batangira gusenga bundi bushya.

 

Abo bakirisitu bishwe barimo amakipe atandukanye bitewe n’imiryango remezo barimo. Imiryangoremezo yari yagabanganye ibumba by’amashuri avanza yubatse hafi aho ku kiliziya Buri muntu yasubiye mu ishuri yari yasengeyemo, nyuma bababwira kwikusanyiriza mu kiliziya bose .Ishapure iravugwa, rozari irarangira hajyaho andi masengesho, nyuma aho twari turi hinjira umusirikare aturobamo umugabo umwe, wari utuye hafi y’ikibuga cy’umupira cya Karwasa arakubitwa cyane birenze ukwemera kuko yanihaga uko buri rugingo rukoze hasi. Bamugaruye mu Kiliziya ahorita, atakibasha kwicara cyangwa ngo ahagarare! Ubwo bahise bafata undi musore na we bamukora nk’iby’uwa mbere. Uwari ayoboye isengesho yahise asuhererwa (agira ubwoba bwinshi), isengesho rirahagarara. Ibintu byahereyeko bihindura isura kuko nta muntu washoboraga gusohoka ngo abe yajya no kwihagarika, kandi hari habaye mu masa tanu . Bigeze nka saa saba nibwo abasirikare babasohoye ngo bave mu kiliziya, babategeka guhagarara mu dutsiko tubiri ,kamwe kagizwe n’igitsina-gabo n’akandi k’igitsina-gore. Abari mu gatsiko k’igitsina-gabo bategekwa gufatana kandi bagatonda umurongo. Ubwo barashorewe bajyanwa inyuma y’ikiliziya i Gacaca bose babarasira yo udapfuye neza bakamusogotesha ibyuma by’imbunda za kalacinikove.

 

Abagore bari basubijwe muri ya mashuri, nyuma haza abasirikare binjiraga muri ayo mashuri umwe umwe agatwara abantu babiri cyangwa batatu akabicira aho hanze , bikomeza bityo kugera ubwo bishe abantu bagera kuri mirongo inane. Abagore bo bicishijwe ibyuma by’imbunda. Uwibukwa cyane ni umukecuru wagitewe mu ibere kikarishwanyaguza ryose. Undi ni umukobwa wari mwiza cyane akaba umwana wa Byatsi Simon wavuraga : Bamwishe nyuma yo kumufata ku ngufu, barangiza bagatsindagira ihundo ry’isaka mu gitsina cye ! Si uriya mukobwa gusa kandi wakorewe ibyamfurambi, benshi mu bakobwa bari baharí niko byabagendekeye. Bigenze nko mu masa kumi hari hasigaye bake, nuko haza umusilikari mukuru wari uyoboye Inkotanyi zari muri Mata (agasozi kari aho hafi ) arabahagarika ,ababuza kugira undi bica.

 

Abari basigaye batishwe bamwe bazamutse ku Gacaca hejuru abandi bakomeza mu gahanda gahingutse mu muhanda werekeza Cyanika ugana iya Uganda. Bukeye nibwo abishwe bakuwe aho bajyanwa gushyingurwa. Hari imirambo yaciwe amaboko n’amaguru bigashyirwa kure y’ibindi bice by’umubiri. Ubu bwicanyi bwatwaye abantu bagera kuri 83 wakongeraho abandi batuye hafi aho bapfiriye mu mago yabo uwo munsi wonyine ni 103 ku hantu hatarenze ubuso bwa kilometerokare 1,5 !

 

2.Ubutabera hari icyo bwabikozeho ?

 

Kimwe n’ubundi bwicanyi bwabaye ku Bahutu bukozwe n’Inkotanyi, aba bantu babuze ababo nta rukiko na rumwe bafite uburengazira bwo kuregamo, nta burenganzira na bumwe bafite bwo kubaza uwabiciye , nta muryango udaharanira inyungu yaba uwa leta cyangwa uwigenga, uwo mu Rwanda cyangwa mu mahanga ndetse na mpuzamahanga wigeze ubaza ibyabo !.

Nta kinyamakuru nakimwe ,nta radiyo n’imwe yaba yewe na za BBC cyangwa se ijwi rya amarika , taho ubu bwicanyi bwigeze buvugwa.Ni ukwicwa bigashiriraho nk'uko umuntu yica itungo rye ntihabeho urubanza!

 

Abasigaye ari imfubyi n’ubu baracyarira, agahinda karacyabashengura umutima, bariho batariho kuko bazi ko ubuzima bwabo n’ubw’ababo nta gaciro bufite na busa ! Uwabiciye n’ubu yagaruka akabatsemba, nta kirengera ! Ubu biyeguriye Imana gusa, bemera ko ariyo yonyine izabahorera, igahana abicanyi ba FPR

 

3.Inkurikizi z’ubwo bwicanyi

 

a.Padiri Kagabo

 

Padiri kagabo, wari ahagarariye paroisse ya Ruhengeri yabarizwagamo iyo Centrale ya Gacaca yarahazindukiye akimara kubibona.Yapfuye gutangira kubaza iby’urupfu rw’abo bakririsitu be na we Inkotanyi ziba ziramwivuganye! Icyo gihe hari ku cyumweru padiri Kagabo yagiye gutanga amasakaramentu Inkotanyi zazindutse zirasa amasasu menshi zibeshya ngo abacengezi bateye .Nyamara ubwo zariho zikina ikinamico kugira ngo zibone uko zica abaturage. Nta mucengezi wari waje kuko byose abaturage babaga babizi, ntibari bayobewe gutandukanya imbunda z’inkotanyi n’izabacengezi n’imyifatire y’ abacengezi yari itandukanye n’iy’Inkotanyi. Ibi bigatuma bemeza ko ari Inkotanyi zarashe gusa kandi uwo munsi padiri Kagabo yicwaho nta ntambara y’abacengezi yari yabaye ahubwo ari strategy bakoresheje kugira ngo bice abaturage ariko uw’ingenzi washakwaga yari Padiri Kagabo.

 

Ingabo za Kagame zaraminuje mu byerekeye kwica abaturage urubozo !
Ingabo za Kagame zaraminuje mu byerekeye kwica abaturage urubozo !

Uyu mupadiri rero uwo munsi yakoze akazi ke neza dore ko yanakundwaga cyane n’izo ntama yari yararagijwe, kandi nyamara byari bizwi ko yari umututsi! Uwo munsi Inkotanyi zateje izo mpagarara, kugira ngo zibone uko zitega imitego zikamufatisha. Yatashye mu masaha ya saa cyenda, nyamara abantu benshi barimo n’umupasiteri bari bakomeje kumubuza kujya mu mugi. Ariko kuko we yumvaga yizeye umutekano, atishisha Inkotanyi, yagiye gusezera kwa Kaka (umudamu w’uwahoze ari Otto Rusingizandekwe), afata inzira aragenda. Mumasaha nk’aya saa kumi nibwo Inkotanyi zamurasiye kuri Buruba zikoresheje machinegun. Amasasu umunani(8) niyo yakoreshejwe, kandi zikimara kumurasa zahise zitaha zinyuze muri Mpenge kandi ngo ubwo intambara y’uwo munsi iba irarangiye ¡ Imana Imuhe iruko ridashira.

 

b.Maniragaba Yuvenali

 

Uyu Maniragaba wari uhagarariye Caritas ya diyosezi ya Ruhengeri, yicanywe n’umuryango we wose n’uwa murumuna we, bose bararashwe. Yuvenali we mu by’ukuri yaranyerejwe, umurambo we ntiwigeze ugaragara. Kugera n’ubu utwana twarokokeye kwa nyirakuru twimwe ibyangombwa by’ubupfubyi, bakababwira ngo se aracyahari kandi ntibabagaragarize aho ari . Nta rukiko babarizamo ikibazo cye se, agahinda karabahindanyije! Abivuganye se ntibashaka ko abo bana batungwa n’umutungo wa se wari muri banki , yewe babujijwe no kuwutunga urutoki! Ntibemerewe no gukurikirana ibindi bemererwa n’amategeko kandi icyo gihe cyose cyarenze icyo itegeko riteganya. Ng’urwo urw’izo mfubyi zipfuye! Akarengane kari muri kino gihugu karenze ukwemera, kandi gateye ishozi! N’ubu sindumva aho abaturage bakura imbaraga zo kwihanganira ubwo bugome bwose bagirirwa !

Abasirikare b’inkotanyi bagize uruhare runini muri ubu bwicanyi ni KATABIRORA wavuze ngo azareka kwica abahutu ari uko urutoki rwe rwamaze, NA MAJOR GASHAYIJA wamuyoboraga ubu wazamuwe muntera.

 

c.Irigiswa ry’urubyiruko rwari rutangiye kujijuka.

 

Inkotanyi zakomeje ziroba abasore n’inkumi zikekaho kujijuka ! Muri abo barigishijwe twavuga nka MAJYAMBERE wikoreraga akazi k’ubunyonzi mu Rugeshi na Innocent wa Serushago na we wo mu Rugeshi, na Siliveri mwene Muhawenimana Raphael wigishaga mu ishuri rya primaire rya Rungu , n’abandi benshi .

 

4. Dore amwe mu mazina ‘abiciwe muri iyo Centrale ya KABILIZI

 

1) Gacunduri Charles n’umufasha we Nyiramateka Anastasie

3) Nsigayehe Gaspard

4) Marie

5) Nyirandekeyaho

6) Ndacyayisenga Vedaste

7) Nkurunziza Claude n’umuvandimwe we

9) Nicoribera Epipfanie

10) Macengu

11) Alphonsine

12) Fidele

13) Kiliseliya

14) Vicent

15) Meranie

16) Munyembanza

17) Sibomana JEAN Paul

18) Nzabahimana Joseph

19) FEBORONIYA

20) Gapitolina

21) Estherie

22) Kabakera

23) Odette

24) Nizeyimana Fabien

25) Vicencie

26) PAPIAS

27) ANDEREYA

28) GABRIEL

29) SERUGENDO

30) Nyirakamanzi

31) Agnes

32) UMUGORE WA ALOYS

33) KABAGABE MADELEINE WO MU RUGESHI

34) Mugiraneza Valens wo muri Rubange

 

Icyitonderwa :

 

(1)Umubare nyakuri w’abiciwe ku Kiliziya y’i Kabilizi ni 83 , wakongeraho n’abaguye mu ngo zabo ukaba 103.

 

(2)Hari abo twashyinguye ariko tugapfunyika mu twenda twabo agapapuro kanditseho amazina y’abasirikari b’Inkotanyi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Turizera ko umunsi umwe mu Rwanda hazabaho ubutabera buzakenera kumenya amazina y’abakoze iryo shyano. Abazaba bakiriho nimutaburura izi nzirakarengane muzitondere utwo dupapuro, tuzingiye mu dukawucu.Amazina y’abicanyi aragaragara.

 

Niyonkuru Malakiyasi. Ruhengeri- Rwanda.

 

Commentaires : 103
  • #103

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 11:30)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #102

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 11:26)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #101

    kamarampaka (mercredi, 22 février 2012 12:58)

    Urwishigishiye ararusoma. Kubona mwiriza nibyo mwakoze kuva muri 1959, ubwo se mwabaga mwibwira ko mwe nta mibiri mugira? Ubwicanyi bwanyu bwarakabije buratinda, mwirukana abantu ari nako mubabuza kugaruka mu gihugu no mu byabo,muririmba ko ari mwe banyarwanda nyakuri mwenyine, mwica abatutsi mubyigamba ngo muri nyamwinshi n'ibindi bigambo by'amanyembwa atagize icyo avuze, none aho umwana w'umututsi abaretse ko ubunyarwanda bwe yabuhawe n'Imana yamuremye nka mwe, muririza nk'ibyana bya bajeyi. Nimutuze duturane kandi nimwanga duhangane. Duhangane bitari bimwe mwamenyereye byo kwica abaziritse. Ko nta babirigi nta n'abafaransa cyangwa abazayiruwa mwitabaza se noneho muzongera kwigamba mute mwa ngaruzwamuheto mwe! Nimutuze duturane, mujye ku murongo twubake igihugu.

  • #100

    Rwemarika kalim (mercredi, 16 novembre 2011 06:58)

    Mwangengeramwe z'abahutu ahubwo mwagize kagame iyo aba umwicanyi yarikutureka natwe tukihorera mugasaga namwe abacu aho mwabashyize

  • #99

    Edimundo (mardi, 08 novembre 2011 22:06)

    Reka guteta abatutsi mwishe aho kwa Bourgmestre KAJERIJERI nibenshi izo ningaruka zibyo mwakoze mwari muziko ari umututsi ari nyagupfa wenyine bibabere isomo ubu nurusasu kurundi gukata amajosi no no umututsi yashize ubwoba guhera 59,62,63,73,90,94 none mwe muritakisha ayo namarira yingona itaka yaramaze abantu

  • #98

    Karahabutaka (dimanche, 10 juillet 2011 20:33)

    Harya mwirirwa mubeshya ngo inkotanyi zarabishe? Reka aya macakubiri murimo mushaka kongera kugarura amare gucengera neza mu baturage, ubundi tubice mugirengo imperuka yabagereyeho. Ntawe uzongera gutegera ijosi interahamwe ngo ziriteme, ahubwo jyewe nzahita nshakisha aho ibipadiri byashinze uru rubuga bituye maze mbyice urwagashinyaguro! Nibwo muzahita mubona ko ibyo mubeshyera inkotanyi ngo zarabishe ari ukwiganirira, tuzabica ku buryo busobanutse noneho uzarokoka ajye avuga ibyabaye mureke ibyo muhimba.

  • #97

    Gasigisi (dimanche, 10 juillet 2011 12:09)

    Ibyabaye mu Rwanda ntibyabona uko bivugwa. Ahubwo ababyandika bafite imbaraga. None se murabona umuti uzaba uwuhe? nshuti bavandimwe? Murabona guhekenyerana amenyo bizageza ryali? ntiwahana abicanyi b'impande zombi ngo uzarangize. Twihangane twiyunge twemerane bizira uburyarya, kwiyemera, munyangire, etc.

  • #96

    Kuri 94 (vendredi, 08 juillet 2011 19:40)

    Ninde se wakubeshye ko abatusti kazi aribo beza gusa? Cyangwa ntuzi aho abeza baba? Ariko bwa bupfura bavugaga bwagiyehe koko??? Njya mbona abasa n'ingagi nabaza ngo bararutashye! Ntaho abeza n'ababi bataba ahubwo mwige kubahana

  • #95

    amaherezo azaba ayahe? (vendredi, 08 juillet 2011 16:57)

    ese abana b' imvange bo bazabarizwa he? ko ubwicanyi bwabakozeho ku mpande zombi? ni ikibazo!!

  • #94

    BRAVO!!! 91# (vendredi, 08 juillet 2011 15:35)

    uwo numusaruro wibyo mwabibye, ariko ko ntarumva umuhutu ubabazwa nabatutsi bishwe ahubwo ugasanga barimo barababazwa naziriya ngirwa abantu ngo zapfuyera!! ngo haraimo numukobwa wari mwiza, no mubahutu se habamo abeza?? abeza nabatutsikazi mwashwanyaguje mwica urubozo.

  • #93

    KURI 91KWEKWENKEKAGALI (vendredi, 08 juillet 2011 11:12)

    NI NK'UWAVUGAKO ABATUTSI BIZIZE KUKO BATANGIYE UBWICANYI BASHOZA INTAMBARA!N'INKUWAVUGA KO NABO BAGOMBAGA KUMVA AKABABARO K'ABANYABYUMBA N'ABANYARUHENGERI BISHWE UMUSUBIZO BAKAVANWA MU BYABO NA FPR.AHO WENDA HAGIZE UBIKUBWIRA IMBONANKUBONE WABYAKIRA!

    YEWE,URARWAYE,NAWE SI WOWE,NDABONA URI NKO MUMURIRO UTAZIMA.UBUZIMA BWAWE BUBUZE IKINTU CY'INGENZI BUDASHOBORA KUZABONA NA MBA NIBA UTIEMEJE GUHINDUKA NGO UKUND AMAHORO N'UBUTABERA.

  • #92

    sugira (vendredi, 08 juillet 2011 11:04)

    Hari benshi bifuzako hashyirwa liste kuri uru urbuga bakajya bashyiraho ababo bishwe na FPR,NANJYE NDASHIMANGIRA IKI GITEKEREZO.URUBUGA RUBYIGEHO

  • #91

    KWEKWENKEKAGADI (vendredi, 08 juillet 2011 09:33)

    Muzarira pakaaaaaaaaaaaa! mwumve nimwe mwazanye ibi byose iyo mutica abatutsi ntacyo muba mubaye. Kirya abandi bajya kukirya kikishaririza mwumve sha uko bimeraa

  • #90

    Pariri kagabo (jeudi, 07 juillet 2011 11:55)

    Ivanjiri mu bikorwa,nta magambo menshi nk'abayobozi b'amadini b'ubu kumanywa baririmba ukuri,amahoro ,urukundo,impuhwe...,ariko bwakwira bakajya bagakora akazi k'ubugambanyi,bamamaza inabi n'ubugome.Barazwi mu Rwand kandi Immana izababaza byinshi.

    Biratangaje cyane kubona ubuyobozi bw'u Rwanda butoba bukanashinyagurira abaturage ntihagire umuyobozi n'umwe wa kiriziya ugira icyo avuga,haba baprotestants haba muri catholic tuvuge se ko bose bakanzwe?Njya nkunda kwibaza impamvu muri kiliziya y'abanyagatorika hashyize imyaka irenga ine hari za diosezi zitagira abayobozi,nashishoza ngasanga bikwiye.
    Niba Papa Benois 16 asoma ibinyamakuru,agasoma amarapports menshi agenda asomwa ku Rwanda akakumva ibivugwa,ntakuntu atakwibaza impamvu nta muyobozi n'umwe muri za kiliziya zo mu Rwanda wagize icyo avuga.Ibi bikaba bigaragaza ko n'abayobozi bariho kuri ubu ari ingwizamurongo.Yego hari abakanzwe byagaragaye ko badakunzwe n'ubuyobozi bw'igihugu buriho,ariko hari n'abatoni benshi,haba mu basenyeri,haba no mu bapadiri bamwe na bamwe.Birazwi ko hari n'abapadiri bigerea ibukuru kwa perezida bisanga,ariko bose habuze n'umwe umugira inama nziza ra!
    Umunsi umwe nigeze kumva umwe mu bapadiri ntavuze izina avuga ngo kiriziya y'u Rwanda yateye imbere ngo kuburyo yiteguye no kubona umucardinal!umenya yararebaga initiatives zimwe na zimwe zo mu rwego rw'ubukungu ariko akibagirwa ko hari n'igipimo cy'urukundo.Inyamara kiliziya y'u Rwanda yasubiye inyuma cyane mu rwego rwa gikristu.Birazwi ko leta ifite uruhari mu kuyidindiza,ariko,ariko abayobozi byo,bamwe mu basenyeri babifitemo uruhari nabo.Sinshidikanya ko barimo benshi bagifite ibikomere byabarenze kuburyo ubwoko kuribo bukiri imbere.
    Cyangwa se reta ishobora kuba yanga dialogue n'ubufatanye busesuye.Singamije gukora analyses,ariko ikigaragara n'uko hari abayobozi b'amadini basinziriye,batazi mission yabo.
    Reveillez-vous,le monde a besoin de votre temoignage!

  • #89

    Isazi (jeudi, 07 juillet 2011 00:52)

    Ngo abanyarwanda bazi ubwenge. Muribuka igihe cya reforume ubwo abantu bibazaga aho izabageza. Icyo gihe Nsekalije yavuzeko reforume ari nk'ikamyo imanutse umusozi wa Buranga nta feri ifite. Ibi bihuye n'ibyo Paul K. aherutse kuvugana intsinzi mu kanwa. Kagame nawe ubwe yabaye impumyi. Ikimodoka cya RPF nta rwitangira ifite. Ni cyo nkundira abanyarwanda bagera aho bakarikocora. Muribuka Habyara avuga ko azamanuka n'interahamwe ze. Ukuri gusa. Paul ukuri gusa. Icyo kimodoka cya Kagame kitagira feri mucyitondere. Le printemps rwandais approche. Inkubiri iraje...

  • #88

    PADIRI KAGABO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHYIRA (jeudi, 07 juillet 2011 00:44)

    PADIRI KAGABO NI MARTYR.IMANA YAMUHAYE IMBARAGA ZIDASANZWE MBERE Y'URUPFU RWE.YAFASHIJE ABANTU BENSHI,NANJYE NDI MUBO YAFASHIJE.YITAGA KU BIBAZO BYOSE,DOREKO ICYO GIHE BYARI BYINSHI.YARENGERAGA ABARENGANYWAGA N'INKOTANYI.N'IYO WAHURAGA NAWE MUMASO YE WASOMAGAMO IMPUHWE.
    IKINTU GITANGAJE CYANEN'UKO NTA MADISIKURU MENSHI YAVUGAGA KANDI UKURI YAKUVUGIRAGA AHAGARAGARA.NDIBUKA UMUNSI UMWE INKOTANYI ZIRIWE ZIHIGA ABANTU MU MUGI WA RUHENGERI NO MU NKENGERO ZAWO,NONEHO ABATURAGE BAMWE BAHUNGIRA MU KIRIZIYA YA CATHEDRALI,NONEHO PADIRI KAGABO ASOHOTSE MUGIKALI CY'ABAPADIRI AKUBITANA N'AGATSIKO K'INKOTANYI ZABIRUKAGAHO,AHITA AZIBAZA IMPAMVU ZIRUKA KURI ABAO BAGORE ZATESHEJE KWIEMERA ISOKO N'ABAGABO BARIMO ABAPAGASAGA BINYONGERA AMAGARE KUGIRA NGO BABONE ICYO BAHA ABANA.
    IZO NKOTANYI ZABAYE NK'IZITESHEJWE IGIKORWA KIBI ZARI ZIGAMBIRIYE UWO MUNSI,KUBURYO NDETSE ZAHINDUYE AMAYERI ZIKAJYA ZICA ABANTU NIJORO ZIBASANZE MUNGO.HAFI YA LYCEE APICUR NA NYARUBANDE YOSE ZAHAKOZE IBARA MU MAJORO YAKURIKIYEHO.

    UMUTIMA WAZO URAZISHINJA NIYO ZAKWIYERURU TSA ZITE!

  • #87

    KURI 64 (jeudi, 07 juillet 2011 00:04)

    NIKO YE,TUVUGE KO URI UMUTUTSI.UKABA WARAROKOTSE GENOCIDE.ESE HARAMUTSE HAGIZE ABAVUGAKO ABATUTSI BAPFUE MURI GENOCIDE BABAYE IBITAMBO BATAGOMBA NO KUVUGWA BYAGUSHIMISHA?UJYE UMENYA KO ABATUTSI BAFITE AMARASO N'ABAHUTU BAKAYAGIRA KANDI YOSE AFITE AGACIRO KAMWE.
    IMANA IGUFASHE UKURE MU BITEKEREZO BYIZA.
    UMUVANDIMWE WAWE

  • #86

    Ngezahoguhora (mercredi, 06 juillet 2011 22:50)

    Ubwicanyi bwakorewe Abanyaruhengeri n'Abanyabyumba burenze kamere.
    Mulibuka ko ku italiki 8/2/1992 alibwo inkotanyi zateye mu Ruhengeri n'i Byumba zikica abantu ishyano lyose. Hanyuma hagashyirwaho icyiswe zone tampon kitarangwagamo umusilikari w'u Rwanda, aliko aba FPR Inkotanyi bahavogera uko bashatse.
    Ubwo mu Ruhengeri mu mugi bishemo abantu benshi barimo Fransisko Barengayabo,wari Prezida w'Urukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri, n'umuryango we wose.
    Ku italiki 23/2/1992, njye n'abagenzi banjye bake twagiye kureba icyo Inkotanyi zakoze muli Zone tampon yegereye umugi wa Ruhengeri. Ubwo twarenze aho zone tampon yari itangiriye hirya yo kwa Otto Rusingizandekwe tugana za Cyanika. Ntitwarenze ahitwa mu Gahunga cyangwa Gasharo. Aho twanyuze hose twahabonye ibintu birenze ukwemera: intumbi ishyano ryose ziziritse ku biti nk'izo mwabonye kuli liliya shusho, zicijijwe amafuni, ibyuma, ibisuti etc.
    None abo bakoze ayo marorerwa bigaramiye i Kigali. Gahutu waragowe1

  • #85

    Imanizubwenge (mercredi, 06 juillet 2011 22:47)

    Aba bapadir bashyizeho uru rubuga, ndahamya nivuye inyuma ko ari Imana ibavugiramo, ikabatiza ingufu, ubwenge, ugushyira mukuri, kurengera inzirakarengane, kutaryarya.

    Yabaye haboneka abandi bapadiri ijana nkaba, bagashinga izindi mbuga zivuga indimi zose, ukuri kujya ahagaragara
    Urwanda rwaba igihugu kizagendera ku mategeko, ubwiyunge, kimaze kumenya neza ibyarugwiririye, kigafata ingamba zukuli zuko ejo heza hazaba hameze.
    Naho Kagame n' abambali bigwizaho imitungo ya rubanda, ejo bundi bazamambwa ku karubanda, bazifuzwa kuraswa nka Froduald Karamira babibure
    Baziyambaza n' izikuzimu, zibahunge, biyambaze intare, nazo zibahunge.
    Ndabarahiye ko umutusi wese wemera gukurikira Kagame, aba yibeshya.
    Ndi umututsi utarigeze ahunga ku bwa Kayibanda na Kinani, kandi nari mfite amahoro, ariko aho ziriya mburagasani ziyise inkotanyi, ziziye, zirangwa n' inda n' ishyali byazirenze, igihugu cyarazambwe, none dore nanjye mpeze ishanga kandi nitwa ngo ndi umututsi, abahutu bambona bati dore ya ntore ya Pilato izanye bwa burozi.
    Amahirwe ni uko birangirira mu rwenya, kuko abahutu batagira inzika, ariko akazakurikira ejo hazaza, kazafatishwa amaboko abili.
    Burya koko akamasa kamara ubushyo kazivukamo, nta kandi uretse Kagame mwene Rutagombwa.
    Ababyeyi bose bamuvumira ku ishiga, nabo abyaye ntibazagira amahoro bibaho.
    Abasenga musengere Urwanda n' abanyarwanda bose bavugisha ukuli.
    Isi irikoreye ni umwana w' umunyarwanda.

  • #84

    Cyamutema (mercredi, 06 juillet 2011 20:48)

    Reka mbabwire kandi mbabaze, biremewe ko abayobozi bakora imirimo y'ubucuruzi? Ibyo mbibarije ko mbonye ku igihe.com bavuga ngo Kagame yaguze imigabane muri Banque de Kigali!!! Buriya barumva ari ishema, none se yabuzwa n'iki, ubwo babangamiye abandi bashoramari bagakwiye kuyishoramo imigabane, sibyiza ahubwo birababaje nibikomeza gutyo na mabanki yose azayagura! Umuntu ufite indege se yabuzwa n'iki?Kwigwizaho imitungo n'ikirego mpuzamahanga ni nka Genocide mwitonde

  • #83

    Brochette (mercredi, 06 juillet 2011 20:40)

    Hmmmm!!!Uzi ko mbonye ka brochette hano hasi!!!

  • #82

    Hakiza (mercredi, 06 juillet 2011 19:41)

    Banyarwanda, abahutu ,abatutsi n'abatwa, nimuze dushyire amoko hasi maze dukore coalition yo kurwanya ingoma mpotozi n'umunyagituka n'agatsiko ke Paul kagame
    U Rwanda,rukeneye amahoro, ubwisanzure, n'umutuzo kuri bose,ibyiza byarwo ntituzemera ko byikurwa n'imburagasani zirirwa zica zitoteza abanyarwanda uko zishakiye
    Rwanda National Congress na FDU-INKINGI muze twese dukore umutwe umwe udashingiye ku moko n'ibyabaye mu rwanda ahubwo uharanira gucungura abanyarwanda kungoyi y'ikibi n'umwanzi wa rwo kagame
    Bidatinze turarubohora kungoyi y'ikibi twimike ubwiyunge, imbabazi , ubwigenge, ubwisanzure na Demokarasi bisimbure ikinamico rya Kagome uwanzi w'u rwanda na africa

  • #81

    AMAKURU (mercredi, 06 juillet 2011 19:30)


    UBWO JEANNETTE YAGERAGA I KAMPALA GUSABA IMBABAZI MUSEVENI NGO UMUGORE WA MUSEVENI YABA YANZE KUJYA KUMWAKIRA KU KIBUGA CYINDEGE AMUGARAGARIZA AGASUZUGURO KENSHI, NGO CYAKORA YABA YOHEREJEYO UMUHUNGU WE MUHOOZI

  • #80

    amakuru yizewe (mercredi, 06 juillet 2011 19:27)


    nyuma yaho abafaransa bakomeje gutsimbarara kuri enquette yakozwe kwiraswa ryindege ryakozwe na Kagame, bakaba bemeza ko bazabivuga uko biri, Kagame yaba yahiye ubwoba bwinshi ahitamo kohereza umugore we i KAMPALA gusaba Museveni bagafatanya kwinginga abazungu kutabivuga ngo kuko nibarega KAGAME, KAGAME nawe yiyemeje kuzabishinja MUSEVENI naramuka atamufashije kubyamagana.

    NGAYO RERO

  • #79

    intore (mercredi, 06 juillet 2011 19:04)

    Ikimodoka cyacitse feri
    (mercredi, 06 juillet 2011 15:15)

    Akumiro ni amavunja; kubera ko Kagame yajyaga abazwa imitungo myinshi afite aho yayikuye akabura icyo asubiza, kuko byinshi abyandikisha kuri Nshuti Manasse, Nyirubutama, Hatari, na baramu be bene MUREFU, noneho yahinduye imikorere akina ikinamico ryo kwiha imigabane ya Banki ya Kigali kwizina rye ngo ajye abona icyo asubiza abamubaze ibyimitungo ye, ariko andi makuru arahamya ko ngo yaba ashaka kuyegurira intore ziri mumatorero hirya no hino mugihugu, ngo arebe ko bamufatira feri yikimodoka RPF kirikumanantuka, ariko ntagahishe katazamenyaka byo byo byo

    Mu gihe hashize umunsi umwe Banki ya Kigali ishyize imigabane yayo ku isoko, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2011 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahise afata iya mbere mu kwiguriraho.

    Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali James Gatera, Perezida wa Repubulika yaguze kuri iyi migabane mu rwego rwo guteza imbere isoko ry’imigabane ndetse no kubera intangarugero abandi Banyarwanda mu kugira umuco wo kwizigamira.

    Yakomeje avuga ko Banki ya Kigali imaze kwaguka, ikaba yarashyizeho ubu buryo mu rwego rwego rwo guha amahirwe Abanyarwanda ngo biteze imbere, kandi ko bazakomeza gushishikariza abashoramari hirya no hino kwitabira iri soko.

    Umuyobozi mukuru w’ isoko ry’ imigabane Robert Mathiew, yasobanuye ko iri soko rireba abantu bose kandi ko n’inganda nto n’iziciriritse nazo zishobora gushyira imigabane yazo kuri iryo isoko. Yongeyeho ko iri soko rigenda ritera imbere kuko igurisha rya mbere ryagenze neza n’iri bakaba babona rizagenda neza.

    http://amakuru.igihe.com/spip.php?article14089

  • #78

    Nandikire mama Nyiramongi Jeanette (mercredi, 06 juillet 2011 19:01)


    Kuri mama mubyeyi nkunda, nubwo wanyirengagije ntundere nkuko wareze abandi bana wabyaranye na Kagame Paul, ariko ujye wibuka ko uko wambyaye ari nako wabyaye ba Cyomoro, nyamara sinjye nyirikosa kuko ntazi igihe wambyariye kuko ntabigizemo uruhare.

    Icyo nagusaba nkomeje nuko wakwitandukanya nuwo mugabo papa Cyomoro kuko amabanga yubugome bwe amaze kumenywa nabantu bose, kandi nkaba ntekereza ko ubugome bwe ari nabwo bwaba bwaramuteye kutanderana nabana be bwite mwabyaranye, mama wambyaye nubwo utanyitayeho kera ariko ubu ndagukeneye, nutanyereka urukundo rwa kibyeyi nawe ntaho uzaba utaniye nuwo mugome uvugwa ku rwego mpuzamahanga.

    Nkwifurije amahoro namahirwe kandi ba masenge na ba data wacu bandeze baragutashya.

    Umwana wawe ugukunda

  • #77

    General James KABAREBE (mercredi, 06 juillet 2011 18:53)


    Mwe ibyo muvuga ntabyo muzi, gukorana na Kagame ninko gukorana na SHITANI, ubu se icyo ntakoze niki? ngize amahirwe nkamuca murihumye nasanga Kayumba Nyamwasa kuko ntagupfa kuruta uku, kwitwa ngo ndi JENERAL baramu banjye na madamu bakaba bagaraguzwa agati? nanjye nkaba ndi kunkeke ngo nagiye mumunsi mukuru nambaye i Jacket? ese najyaga kurimba ndimbira iki? ndaboshye ngo mbeshye abantu ngo ndabohowe maze mbirimbire?

    wapi, ubu nyine ribara uwariraye bagenzi

  • #76

    nunganire 75 (mercredi, 06 juillet 2011 18:49)

    Ndabona wavuze amashuri ye, abo yishe, abatuka, ariko wibagiwe abo afungira ubusa nabo aroga bagapfa, ndetse nabamuhunga bndagaye hirya no hino, utaretse nabanyapolitiki yahinduye ba nyagupfa bahagaze, barimo nka Perezida Pasteur Bizimungu, Sam Nkusi, Marc Kabandana, Patrick Mazimpaka, Jacques Bihozagara, Jeanet RWIGYEMA, Musitu, nabandi benshi.

    BYO KOKO YABA AZI UBWENGE NDUGU UKURIKIJE IYI CV YE

  • #75

    WOWE 65 (mercredi, 06 juillet 2011 18:40)


    UBWENGE BWA KAGAME KOKO NDABWEMERA KUKO UREBYE AMASHURI 4 YIZE UKONGERAHO UMUBARE WABO YISHE, NDETSE UGAKUBA NIBITUTSI ATUKANA MU RUHAME KOKO AFITE UBWENGE BWINSHI, AHO NDAKUMVA

  • #74

    Kubyerekeye KABERA ASIEL (mercredi, 06 juillet 2011 18:39)

    Kw’itariki ya 28/06/2010 umuryango wa nyakwigendera Asiel Kabera wari umujyanama wa Perezida Bizimungu, wandikiye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda umusaba (nk’uko bakunze kubikora buri mwaka ) gufata vuba kandi bagashyikiriza ubutabera uwishe nyakwigendera.



    Mu rwandiko rwandikiwe umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga, bakagenera Perezida Kagame , abahagarariye ibihungu byabo mu Rwanda, abaharanira uburengazira bwa muntu n’itangazamakuru; Dr Josue Kayijaho uhagarariye uwo muryango yasabye nagahinda kenshi umushinja cyaha kugaragaza abishe nyakwigendera bagashyikirizwa ubutabera. Ibi kandi Perezida Kagame nk’uko yabyivugiye mu gihe yatangaga ubutumwa bw’akababaro kuri uwo muryango bakimara kwica nyakwigendera, yavuze ko azashyikiriza ubutabera abakoze ubwo bwicanyi (yabise ba mafia) avuga ko abishe nyakwigendera harimo abasirikare be ndetse ngo n’abacuruzi.



    Dr Kayijaho yavuze ati “ We have been writing to the President year after year because we believe not only he can keep his promise but also because the alleged suspects are among his close collaborators as detailed in our letter feb 24th 2005”, bisobanura mu rurimi rw’ikinyarwanda “Twandikira Perezida Kagame buri mwaka atari uko gusa tumwemera nk’umugabo utava kw’ijambo, ahubwo ariko tuziko abishe nyakwigendera ari ibyegera bye kandi bakorana mu buzima bwa buri munsi”.



    Banakomeje kwibutsa inama yari igizwe na Dr Kayijaho, Hosea , Inyumba Aloyisia na Kagame acyiri Visi-Perezida ku itariki ya 12/03/2000 ubwo Kagame ubwe yivugiyeko yemerako Kabera yishwe n’abasirikare be hamwe n’abacuruzi akaba atazihanganira igihugu cye kuyoborwa n’aba mafia bityo akaba agomba kuzashyikiriza abishe Asiel Kabera ubutabera amaze gutahura impanvu bamwishe ariko igitangaje nuko kugeza ubu imyaka icumi ishize Kagame n’ubutabera bwe batarashyikiriza abicanyi inkiko .



    Umuryango wa Kabera ukaba warasabye Kagame na leta ye kugira vuba ugashyikiriza ubutabera ababiciye. Bakomeje bavuga ko nk’uko mu rwandiko bamwandikiye 2005, ndetse bikemezwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda (ikinyamakuru Rushyashya n’Umuvugizi), ndetse n’iryamahanga, ko badashidikanya ko Kabera yazize impamvu za Politiki, bityo bakaba basaba Perezida Kagame gushyikiriza ubutabera abakoze ubwo bwicanyi kandi bari m’ubuyobozi bw’u Rwanda.



    Gen Nziza, Col Gacinya , umucuruzi Ntazinda , Hon Gatete Polycarpe , Iyamuremye Uzias n’abandi bararegwa kwica Kabera



    Mu rwandiko umuryango wa Asiel Kabera wandikiye Perezida Kagame ku itariki ya 24/02/2005 werekana abapanze bakanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi.

    Bavuga ko uwo mugambi wapanzwe na Gen Jack Nziza wamwishe nyuma y’ukumagaraguza agati ahora yitaba mu biro bye asubiza ibirego bitandukanye byabaga bizanywe na Hon Gatete, nyakwigendera Karangwa Jean Bosco hamwe n’umucuruzi Ntazinda bahoraga bakoreshwa gutwerera ibirego bitadukanye mbere y’uguhitana nyakwigendera .



    Hagati y’itariki 22 na 23/02/2000 umuwica Nziza Jack (niko bamuvuga muri iyo baruwa) wahoze ari umuyobozi w’iperereza rya Gisirikare (DMI), yahamagaye nyakwigendera Kabera inshuro nyishi amusaba kuvuguruza inyandiko yari yasohotse mu kinyamakuru Imboni.

    Ku itariki ya 23/02/2010 Gen Nziza yahamagaye Kabera amu bwirako atazatinda kubona ko yibeshye niyanga kuvuguruza inkuru yari yasohotse mu kinyamakuru Imboni ariko nyakwigendera yarabyanze avugako atabona impanvu yahatirwa kuvuruza inkuru atanditse kandi yasohowe n’ikinyamakuru adakoramo cyangwa atagiramo n’imigabane.

  • #73

    Nanjye mbwire 65 (mercredi, 06 juillet 2011 18:37)

    Ndabona uriya 65 ashobora kuba ari inkomamashyi ya Kagame cyangwa se igipfamatwi cyimpumyi, eraga nutageze nawe aragereranya, ese hari ahndi kwisi wumvishe ko Perezida riwe ufata iyambere gushoka ubucuruzi?ese mbere yo kuzamura imiturirwa nkahahoze gare mumujyi nahandi hesnhi kwisi yabanje gufata iyo migabane? umva muvandimwe nkomamashyi ndatekerezako shobuja yaba azabaha iyo migabane mwe ntore ze akaba agirango akomeze kuboza mumutwe kandi ari amafaranga yigihugu, mbere yo gufata iyo migabane mbese aha cecafa ayo akuyehe? mugihe abatwa abasenyeraho utururi twabo nyuma yimyaka 17 afashe ubutegetsi? ese yasenyeye bnabacitse kwicumu mbere yo kububakira ra? yewe muvandimwe niba ushima ubwenge bwa Kagame wabaye umurozi ku rwego mpuzamahanga, umusabe neza icyushaka araguha kuko yahayeho naba RUCAGU ndetse na ba RWARAKABIJE.

    RAMBA CYANE

  • #72

    nibutse #65 (mercredi, 06 juillet 2011 18:30)

    urakoze kuturatira imigabane yaguzwe muyo yiba abanyarwanda !
    iyo migabane ntabwo ibanagura abishwe bazira ubusa kandi ishobora guhinduka umuyonga nk'uko iya kadhafi imaze kuba ivu... aho yashoye hose ku isi . Kagame se arashora muli Bunker itazagerwaho n'ibifaru cg za embargos igihe nikigera kandi ko bitazatinda ? Ndabasaba kwihanga igihe kizagera twese tubyibazeho muli RUKOKOMA abazaba bagihagaze nyine

    Muramukeho !

  • #71

    ? (mercredi, 06 juillet 2011 18:27)


    KU BASOMYI 67,

    Imana se hari umuyobozi wa FPR uyitayeho ?? Uzabaze aho aba bantu bagiye umuyobozi wa FPR ku rwego rwa district azakubwira ko batigeze bavuka !! Ngo umwana w'umwe mubapfuye bamwimye ibyangombwa by'ubupfubyi, none se babona ko se w'uwo mwana wabuze muri icyo gitondo yari ahari mwijoro ryari ryahise ubundi ntiyongere kuboneka nyuma y'iryo bagwa ryabereye kukiriziya, babona yaragiye he? FPR yaheneye Imana, ngo ubungubu ubwabo nibo mana y'abanyarwanda.Niyo hapfa abantu miliyoni b'abahutu ntabwo bazavugisha ukuri kubyabaye.

  • #70

    musisi (mercredi, 06 juillet 2011 18:26)

    musisi
    (mercredi, 06 juillet 2011 06:36)

    MUGIHE NGO IPEREREZA RIKORWA NUMUCAMANZA TREVIC RYARI RIMAZE KURANGIRA RIKABA RYAGARAGAZAGA KO INDEGE YA HABYARIMANA YARASHWE NA KAGAME, NGO KAGAME YABA YAROHEREJE KARUGARAMA MU BUFARANSA GUPFUKIRANA IRYO SOHOKA RYIBYAGEZWEHO BIRANANIRANA, NONE NGO YABA YATAKAMBIYE TONY BLAIR NGO AJYE KUMWINGINGIRA ABAFARANSA CYANE KO NGO JUPE YARAHIYE NGO AZABITANGAZA UKO BIRI, UBU RERO TONY BLAIR NGO YABA ARI GUHENDAHENDERA INSHUTI YE KU BAFARANSA NGO IDAHITA ISEBA BIDASANZWE CYANE KO IYO NDEGE IZAKORA NO KURI WE BWITE NDETSE NA CLINTON

    Middle East Quartet envoy and former British Prime Minister Tony Blair talks to France 24 in an exclusive interview during his visit to Paris.
    By Annette YOUNG (video)
    FRANCE 24 (text)


    Former British Prime Minister Tony Blair is visiting Paris in his capacity as Middle East Quartet envoy for talks with French Foreign Minister Alain Juppé.
    http://www.france24.com/en/20110705-tony-blair-arab-spring-offers-opportunity-launch-mideast-talks-france-paris-exclusive

    Karugarama in France
    The Minister of Justice who is also the Attorney General Tharcisse Karugarama since Wednesday is on an official visit to France where he is expected to hold talks with his French counterpart Michel Mercier in a bid to strengthen judicial cooperation between the two countries.

    http://897contactfm.blogspot.com/2011/04/karugarama-in-france.html

  • #69

    ndabirambiwe (mercredi, 06 juillet 2011 18:25)

    murebe aho FPR yishe bashoboye kumenyekana kuli iyo liste :

    www.mdrwi.org/rapports%20et%20doc/.../victimes%20fpr.xls

    Bitinde bibanguke bazamenyekana ababishe bose bahanwe cg bamware
    Mudushyirireho liste twajya twongeraho amazina y'abantu bishwe tuzi n'aho biciwe mu rwego rwo kubaha agaciro tubibuka nk'uko abatutsi bibukwa na KAGOME

  • #68

    kuri # 65 (mercredi, 06 juillet 2011 18:24)


    Ndagirango ngusubize ko niba utarahumishijwe no kuba intore ahari waba nawe uri rukarabankaba nka Kagame, ubwose uratinyuka ukavuga ko Kagame azi ubwenge, ubihera he? ubwenge azi se ni ukwica abantu yarangiza agafatira abo bakoranye bakaruhana ku rugamba? Ubwo se ubwenge azi ni ukwirirwa atukana yitwa umukuru wigihugu?aho umuntu muzima yita bagenzi be amazirantoki yo muri toilet, akabita ibigarasha abantu bagakoma yombi? Ese ubwenge Kagame azi ni ugufungira abantu ubusa, agafata abanyapolitiki batagira icyaha akongeraho abanyamakuru akabika mabuso? icyakora niba ibi akora ubibonamo ubwenge, ubwo mwaba mufite aho muhuriye cyangwa se nawe ukaba ukaba uvuga ko kwica abantu ari nko kwica amasazi.

    Erega niyo migabane uvuga, siyo yamuhesheje amadege nimiturirwa iri muri Eritreya, Ethiopiya, Kenya, England, USA nahandi, niko nyabusa we, kuba intore bisiba nubwonko bwumuntu? iyo mitungo se yayigize mbere yuko agana BK cg yayiguze mumaraso yabantu.

    Icyakora ko Kagame azi ubwenge koko, kuko ahinduka umutabazi kandi agahinduka numwicanyi, agize atya yirengeje Kabera Assiel mugihe yitwaga ko ariwe uje kurengera bacitse kwicumu, ese nshuti aba bacitse kwicumu yangaje amahanga ntiyakijijwe namaraso yimiryango yabo, uzabaze Kayijaho Josue wamariwe umuryango, wongereho na Sebarenzi nabandi benshi, azi ubwenge koko ubwo aritagura ba colonel Ngoga, ba Bagire, ba Rutayisire, agaca imitwe ba Rwisereka na Semadwinga, karasa urufaya ba Ruagambage, yewe kuvuga ibye bitera ikiniga cyane.

    Gusa komeza ubutore yaba yaragutoreye, ariko niba ukiriho uzirebera ko atazaruta Pinoche cg Ratko bishe nkawe. Ntiwibeshye wowe na shobuja ko amaraso atabarika yabaganda, yabarundi, yabakongomani, yabanyarwanda, yabakuru bibihugu, yabanyamakuru, yabasirikari, yabanyapolitiki atazamuhama kandi akamugaruka.

    Komeza ubutore

  • #67

    KU BASOMYI (mercredi, 06 juillet 2011 17:30)

    Umucamanza mukuru uca imanza zitagoretse, utita ku butoni, ubukire n'icyubahiro ni UWITEKA WENYINE. Ibi byose ndetse n'ibitaramenyekana WE arabizi byose kandi azabibaza ababikoze bose. Wihisha amaso y'abantu ariko ntiwihisha amaso y'IMANA.

    Murakarama.

  • #66

    Ese uragira ngo nongereho iki? (mercredi, 06 juillet 2011 17:11)

    Iyo nongeye gusoma izi nkuru, Ndarira. Koko ubu bwicanyi buzarangira budahanwe.

    Twese tuzi ko Interahamwe zahanwe kuburyo buhanitse kuko zarishwe, kandi n'abahutu benshi baricwa kandi nubu bakicwa. Rero abishe abatutsi BARAHANWE BIRENZE URUGERO, kandi nubu muge mubaza aho umuhutu WROKOTSE ari?aba afite ubwoba kandi ari umwere.NKOTANYI RERO UNMURA ICUMU RWOSE WAMAZE RUBANDA.

    Ese umucamanza azaba nde koko ngo abica abhutu nabo banwe??
    JYEWE NTABWO NDAGURA, ARIKO MUZAREBA UKUNTU ABANTU BISHE ABAHUTU BARI HAFI GUHANWA, KANDI UHEREYE KURI PAUL kAGAME, UKAGEZA KUWO HASI.

    IBI NIBIRANGIRA HAZABA AMAHORO MU RWANDA, KANDI UZAKA IMBABAZI IMANA, akabivuga bivuye kumutima ,AZABABARIRWA.

    MURI HAFI KUBIBONA.

    BY MUSOMYI

  • #65

    Ku kimodoka cyacitse feri 62 (mercredi, 06 juillet 2011 15:47)

    wowe wanditse ibyo kuri 62,
    Navuga nti Kagame azi kubara kandi ni umunyabwenge. Ahubwo ndibaza nti Imigabane yaguze ingana iki ? ejo bundi iyo migabane izaba imwungukira amamiliyari nawe uzaba uri gusakuza ngo uyu mutungo wose uturuka he, ahubwo nakugira inama yo gutanguranwa ukajya kwigurira uwawe mugabane muri BK, wabona niba ushoyemo 1,000,000Frw uno mwaka, umwaka utaha izaba yahindutse 1,300,000 Frw, muri 2013 izaba yageze kuri 1,700,000 , muri 2015 bizaba ari 2,800,000 Frw. mbega rero, nakubwira nti, menya ubwenge utanguranwe wigurire imigabane muri ayo masoko atanga umusaruro utubutse, ureke gusakuza iyo ubina abandi barya ibyo baruhiye !!

  • #64

    Muzandika muruhe (mercredi, 06 juillet 2011 15:34)

    Niko se Niyonku..., ko bavuga ngo urwishigishiye ararusoma, wambwira abantu uzi bishwe n'inkotanyi bene ako kageni mbere na nyuma y'intambara y'abacengezi? Ikindi uzi ni uko atari ho honyine hapfuye abantu benshi kandi icyarimwe. Ariko wikwirengagiza impamvu yatumye bapfa. Ndabona ubara iyi nkuru nk'uwari uhibereye ureba n'amaso yawe, aho wabonye inkotanyi zifata umukobwa ku ngufu mbere yo kumwica hanyuma ngo zigatsindagira ihundo ry'isaka mu gitsina cye!!! Niko Niyonku... aho i Gacaca uvuga nta bantu bishwe n'abacengezi?
    Ntabwo nshyigikiye ko abo bantu bishwe ariko ndahamya ko babaye ibitambo by'abandi kuko iyo abacengezi badatsindwa na n'ubu abantu baba bagipfa nyamara niba atari nako wowe ubibona, ubu abanyarwanda dufite umudendezo. N'abagerageza guhungabanya umutekano w'abanyarwanda, hari abanyarwanda benshi, wowe utarimo, biyemeje gufatanya n'inzego ziwushinzwe, bakabarwanya. Ushatse rero washyira ubwenge ku gihe ukareba imbere kuko inyandiko nk'iyi n'ibitekerezo biyikubiyemo nta cyo bizakugezaho na gito.

  • #63

    Ikimodoka cyacitse feri (mercredi, 06 juillet 2011 15:15)


    Akumiro ni amavunja; kubera ko Kagame yajyaga abazwa imitungo myinshi afite aho yayikuye akabura icyo asubiza, kuko byinshi abyandikisha kuri Nshuti Manasse, Nyirubutama, Hatari, na baramu be bene MUREFU, noneho yahinduye imikorere akina ikinamico ryo kwiha imigabane ya Banki ya Kigali kwizina rye ngo ajye abona icyo asubiza abamubaze ibyimitungo ye, ariko andi makuru arahamya ko ngo yaba ashaka kuyegurira intore ziri mumatorero hirya no hino mugihugu, ngo arebe ko bamufatira feri yikimodoka RPF kirikumanantuka, ariko ntagahishe katazamenyaka byo byo byo

    Mu gihe hashize umunsi umwe Banki ya Kigali ishyize imigabane yayo ku isoko, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2011 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahise afata iya mbere mu kwiguriraho.

    Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali James Gatera, Perezida wa Repubulika yaguze kuri iyi migabane mu rwego rwo guteza imbere isoko ry’imigabane ndetse no kubera intangarugero abandi Banyarwanda mu kugira umuco wo kwizigamira.

    Yakomeje avuga ko Banki ya Kigali imaze kwaguka, ikaba yarashyizeho ubu buryo mu rwego rwego rwo guha amahirwe Abanyarwanda ngo biteze imbere, kandi ko bazakomeza gushishikariza abashoramari hirya no hino kwitabira iri soko.

    Umuyobozi mukuru w’ isoko ry’ imigabane Robert Mathiew, yasobanuye ko iri soko rireba abantu bose kandi ko n’inganda nto n’iziciriritse nazo zishobora gushyira imigabane yazo kuri iryo isoko. Yongeyeho ko iri soko rigenda ritera imbere kuko igurisha rya mbere ryagenze neza n’iri bakaba babona rizagenda neza.

    http://amakuru.igihe.com/spip.php?article14089

  • #62

    Muribeshya. (mercredi, 06 juillet 2011 15:10)

    ndabona hari abantu hasi aha basaranye abapadri, ngo bakorera satani, mbega muri make kuvuga ko Kagame yishe abantu ni ugukorera satani, yes interahamwe zakoje genocide ( si abahutu bose) none kuvuga ko abahutu bapfuye mwumva ko bikwiriye kuba icyaha? tujye dushyira mugaciro nk'abantu bazi ubwenjye, ibaze niba abantu bawe barabishe muri Genocide wibuke akababaro bigutera, utekereze umuntu uziko yabishe aje akakubwira ko batapfuye wumve uko byagenda mumutwe wawe. nguko uko umwana w'umuhutu wamaririje wiciwe umuryango wose ahorana agahinda. burya umukina kumubyimba akakwihorera kuko agahinda ke atagatura abantu nkawe, akereka Imana yonyine.

    kwihesha agaciro ni ukuvugisha ukuri muri byose njye nemera ko abatutsi bakorewe Genocide, ariko nkanabona ko abahutu bishwe nabo bakeneye Justice, so ibyo bitabayeho rero, ntuzambwire ko uzanyibagiza mwene mama inkotanyi zatunwe zikamutsindagira ibuye mukanwa n'amafuni agashwanyuka yumva.

  • #61

    Emmanuella Kamaliza (mercredi, 06 juillet 2011 15:04)

    @msg 10,11,................30
    @INTORE,MA

    MUFITE INGORANE KO MURI GUKORERA SHITANI MUTAZI IGIHEMBO CYANYU UBAZE ICYO ABARASHE KAYUMBA BAZAHEMBWA MURI OCTOBER ABAZUNGU BAZABAFUNGA BURUNDU BAPFEE BATARIYA YA MILLIONI.

    TWE TWAKOREYE ICYO GIHUGU TURYA AGATUBUTSE TURIHUNGIRA NONE MU GIYE GUFATANYICYAHA N'AGATSIKO K'AMADAYIMONI MUZAPFA MUTAKIZE NKA BO.
    NDI MWE NAKWIHA IMANA.

    UBU SE KABAREBE BAGIYE KURASA VUBA AHA MURAMURUSHA GUKORERA CYAMA AKIRI UMU JEUNE????????????

  • #60

    Padiri Ubalidi (mercredi, 06 juillet 2011 14:59)


    Najyaga nihisha inyuma yabo nsengera mbeshya ntibavumbura ubwicanyi nakoreye Padiri Yohani Sindayiheba, ubu se iki kimodoka RPF kigenda ahamanuka kitanagira feri ko mbona gishobora kubirinduka vuba, aho sinzaryozwa uriya mupadiri nishe koko?

  • #59

    Tony Blair aranengwa kubera Kagame (mercredi, 06 juillet 2011 14:52)

    Shameless corruption is one of the primary causes of poor governance across Africa. Now Blair proclaims it as part of his mission to heal the continent he once called "a scar on the conscience of the world". This does not, however, stop him advising the president of Rwanda who heads a regime accused of atrocities in its invasions of the Congo, growing despotism at home, and sending hit squads to murder exiles living in Britain. After last year's sham election, during which rivals were jailed, newspapers shut down and dissidents shot, Blair sent the president a smarmy message of congratulations hailing his "popular mandate" after Paul Kagame won 93% of the vote. Now he has the effrontery to speak about the importance of freedom of expression in north Africa.

    http://www.guardian.co.uk/commentisfree/2011/jun/10/journeys-over-tony-blair?INTCMP=SRCH

  • #58

    Birasetsa (mercredi, 06 juillet 2011 14:07)

    Hari igihe rwose abantu biyiya ibintu cyangwa bashaka kwibeshyera ukuntu ukibaza uti ibi nibyo cyangwa? None se nawe mbwira uriya INTORE M.A 56, ni intore koko cyangwa n'umwe mubarwanya Kagame ubawivugishije biriya kugirango ajijishe? Cyokoze niba hari icyo umutima we umubwira kwicuza, ntako bisa.Naho uwo mugati we nahumure ntabwo azawuteshwa no guhagarara k'ukuri. Umurundi w'umuririmbyi yazanye umugani ugira uti "N'inyagasambu..." niyo watakaza umwanya wawe ntuzabura uwo mugati, kuko iyo umuryango umwe ufunze undi urafunguka.wenda ba Paul Ruhamyambuga bazaguha akazi, ngo nawe ni umukayumba.

  • #57

    Kabeho (mercredi, 06 juillet 2011 13:40)

    Murakoze kandi mukomee kutugezaho inyandiko nkizi. Turagusaba kandi wowe wanditse iyi nyanndiko kutugezaho amazina ya bariya basilikare bose bakoze buriya bw'icanyi. Witegereza ko tuzajya kureba turiya dupfunyika kandi ufite izo archives.

    Turasaba umuntu wese waba ufite amakuru ku bwicanyi, ubugambanyi n;ibindi bikorwa byibasiye ibigisha n'abaganga bakoraga muri kaminuza ya Butare kubitugezaho.

    Ku mwihariko dukeneye kumenya uruhare rw'intore zikulikira:
    (i)Dr Nicodème Rukeribuga, (2) Gafazari Marie, (3)Gatera Laurent, Homme d’affaires, Bar IGISAZA, Ville de Butare,
    Ngoga Martin, Procureur Général de la République,
    Mukamabano Cécile, veuve du Dr Mbarutso Etienne na
    Gumuyire Joseph, ancien agent CHUB.

  • #56

    INTORE M.A (mercredi, 06 juillet 2011 13:36)

    Rwose najye umutima uragera aho ukandega, mubakunze gukoporora ibintu aho guhangana n'ibitekerezo nanjye nakunze kubikoresha,kimwe no gutukana, kugira ngo tunanize uru rubuga no kurwangisha abasomyi, akenshi ni amabwiriza, ibyo twigishijwe cyangwa no mumutwe wawe haba harataye gushyira mu gaciro ngo ubashe kunonosora iki niki kiba cyavuzwe, gusa nkomeza ntangara cyane kuko kugeza ubu nta musaruro nkuwo twari twiteze wigeze ugerwaho, ibitekerezo birakomeza bitangwa ku bwinshi kandi n'abatanga ibitekerezo ukabona barakataje mu kuganira batitaye ku mwanya tuba twabatesheje dushyiraho ibiterekeranye n'inkuru, ndakomeza kugira isoni zo kwitwa intore kuko tumaze kwangirika, kandi nanone kubireka nabyo bigenda binanira nkuko nanaiwe kureka itabi umugore wanjye tukaba tugiye kuzabipfa, kunanirwa guceceka cyangwa ngo ntange ibitekerezo bihangana n'ibyanditswe aho gutukana nuko nkoze gutya nakikanga nataye umurongo, nataye ubutore maze rimwe turi nko munama, niko ntekereza, nkaba natanga igitekerezo kirenganura ababaye cyangwa se abahutu muri rusange ubwo nkaba mbaye igipinga cyangwa umukayumba nkaregwa gufatanya n'umwanzi mbese kuvutsa igihugu mumudedezo, nkaba mbuze umugati gutyo kubera ibyo nshinzwe mu mudugudu kandi dutunzwe no kurebuzwa abandi ngo tubatange cyangwa tukabaka inyoroshyo kugira ngo bitazamuka, nubwo ngerageza no gusenga aliko mujye munyumva igihe mpitishije ibiterekeranye cyangwa kunyuzamo ngatukana, kandi kubwanjye ndanagenda ngabanya inshuro ku munsi nubwo ntabyiratana ku mugaragaro ngo nerure nivuge. IMANA IKOMEZE IMBE HAFI NZAHINDUKE ALIKO BITANGIZEHO INGARUKA, NKO GUSUBIRA MU MIBEREHO MIBI NUBWO NUBU BITOROSHYE ALIKO UKO BIRI, HARI IGIHE AFFAIRE IMWE IMPA AYIKUBYE KABIRI UMUSHAHARA WA MWARIMU NUBWO BIDAKUNZE KUBAHO. gusa na none nubwo abahutu bafuye nabo bari benshi kandi igihugu ari gito, natwe turiho dutaha, kuki se ubu muvuga ngo barapfuye bitavugwa data umbyara akaba adafite kugeza ubu urwuri ruhagije rwo kuragiriramo?!

  • #55

    Manase (mercredi, 06 juillet 2011 13:34)

    *iyinyandiko ninziza cyane gusa icyo nabasabaga nuko mwakomeza mukatubwira nahandi hose mwaba muzi kugirango igihe mwaba mutakiriho ubu buzasigare ari ubuhamya,

    *bantu mutuye aho bwabereye mujye mwigomwa mufate akanya mubigeze kubandi.hari aribyo abaturage banyibwiriye ubwabo ariko byaba byiza babishyize munyandiko

    *nkaza Buringa,Nyakabanda(gitarama)Ngororero,Rwerere,Mutura Mahoko,(Gisenyi)Butaro,Nyamugari Kidaho(Ruhengeri)kivuye ,Cyumba(Byumba)Rutsiro,Mabanza kivumu(kibuye)Mudasomwa,Rwamiko Nshiri(Gikongoro)Gishoma,kimbogo,Gatare(cyangugu)nahandi henshi ingabo za FPR zagiye zikorera ubunyamanswa burenze ukwemera,

    *Njye ubwo niboneye namaso yanjye nubwabereye hano mumujyi kigari nababugizemo uruhare benshi ndabazi nuko igihe kitaragera ngobashyirwe kumugaragaro,gusa ubwubu aho butaniye nubwambere ya2002 nuko bukorwa mumayeri menshi.

  • #54

    Gasamunyiga (mercredi, 06 juillet 2011 13:29)

    Iyi nkuri niyo rwose hari n'ababyeyi b'umwana twiganye secondaire baguye muri ubu bwicanyi. Nirinze kuvuga izina rye kugira ngo atazakuririranwa akamererwa nabi n'intore