mar.

05

juil.

2011

Paul Kagame ati: "Aho tugana haramanuka...ni mteremko"! Aimable Rukundo.

Paul Kagame : ni Umucunguzi w'Abanyarwanda cyangwa Nyirabayazana w'ibyago byose bagize kandi bakirimo ?
Paul Kagame : ni Umucunguzi w'Abanyarwanda cyangwa Nyirabayazana w'ibyago byose bagize kandi bakirimo ?

Kuri iyi taliki ya 4/7/2011, mu Rwanda twahimbaje umunsi mukuru wo kwibohoza ku ncuro ya 17. Umunsi waranzwe na byinshi. Insanganyamatsiko iragira iti: "Dukomeze twiyubakire icyerekezo kitubereye". Habayeho udukino, indirimbo, imivugo n'amajambo anyuranye. Ijambo rya perezida Paul Kagame niryo ryatweretse ifoto y'aho urwanda rugagaze muri iki gihe n'uko arwifuza mu gihe kizaza. Gusa rero umuntu wese ugerageje gusesengura imvugo ya Paul Kagame , ntiyabura kugwa mu kantu, yibaza niba perezida wacu ajya avuga ibyo yatekerejeho! Nibyo ngiye kubereka.

 

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye  yagize ati "Aho Urwanda ruvuye ni habi cyane, aho rugeze haratambika, aho rugana haramanuka,... ni mteremko".  Uko mbibona Perezida aravuga ukuri. Reka tubisuzume:

 

1.Aho Urwanda ruvuye ni habi cyane.

 

Ni byo koko guhera taliki ya 1/10/1990, Urwanda rwinjiye mu bihe bibi rutigeze rumenya kuva rwabaho. Mbere y'iriya taliki Urwanda rwari rusanzwe rwifitiye ibibazo bitari bike ariko ntabwo rwapfushaga abantu babarirwa mu bihumbi buri munsi. Ndibuka ukuntu muri 1985, ibisambo byateye ku murenge w'iwacu, biriba birangije byica na nyirurugo. Bwarakeye mu gitondo dusanga agasozi kosi karajagata abasilikari(FAR) bambaye ya myenda twatinyanga twitaga "tache-tache",  ngo iyo ikaba yarateganijwe kwambarwa gusa mu gihe cy'intambara ! Umuntu umwe yaricwaga, ibikuba bigacika, ingabo z'igihugu zigatabara ...bari batarabona!

 

Kuva FPR yatangira intambara , Abanyarwanda nta kindi babona uretse iyo myambaro y'intambara, buri munota, buri saha, buri munsi, buri kwezi, buri mwaka...dore imyaka ishize ari 21 ! Intambara gusa, imirambo y'abanyarwanda basaga miliyoni...none ngo turahimbaza intsinzi! Nta ntsinzi iri nk'aho! Twatsinze nde ? Ni inyamaswa twatsinze? Ni abanyamahanga twatsinze ? FPR nirekere aho gukina Abanyarwanda ku mubyimba! Uyu munsi ntukongere guhimbazwa mu Rwanda!

 

2. Aho tugeze ni ku gasongero k'umusozi, haratambika !

 

Aho tugeze si heza  uretse  Paul Kagame ushaka kuduhuma amaso ngo twemere inzozi ze. Birumvikana ko we ubwe, aho ari ari heza ugereranyije n'aho yavuye: bivugwa ko yagize ubuzima bubi cyane mu buhungiro, akabaho bimugoye, agacuruza utuntu tunyuranye turimo amandazi, isigara...n'amafaranga y'amahimbano! Nk'uwo avuze ko yavuye habi ubu akaba afite agaciro yaharaniye , ntiyaba abeshya. Ni ko bimeze. Ariko aheza ni ni we wenyine n'umugore we n'abana be, n'agaco bafatanyije kwigarurira ibyiza by'igihugu, nibo bonyine bahari. Ndamusaba rwose kutitirira inyungu ze bwite  n'Abanyarwanda benshi bari mu kaga, izo nyungu zidafite icyo zimariye na busa, byaba ari ukubakina ku mubyimba!

 

Aho abanyarwanda benshi bari ubu ngubu ni habi cyane kurusha aho bari bageze mu 1990. Benshi twatakaje imiryango yacu, dusigaye turi imfubyi zitagira kirengera kubera iriya ntindi y'intambara yatejwe na Paul Kagame wishakiraga ubutegetsi mu nyungu ze gusa. Twatakaje imitungo yacu, inzu twagokeye ubuzima bwose zirasenywa, ubucuruzi burahomba, ubuzima bwacu buratokorwa, tugirwa ibimuga ubuziraherezo, none Paul Kagame amaze kuba umuherwe, amaze kwibagirwa ubuzima bubi yagiriye mu buhungiro, aradushinyagurira ngo aho tugeze ni heza!

 

Aho turi ni habi cyane kuko ubu turi ku ngoyi y'iterabwoba rya FPR n'abicanyi bayo bakomeje kutubuza amahwemo ! Habyarimana ntiyari miseke igoroye ariko yarekaga abaturage bakiberaho ! Twamurekeraga ubwo butegetsi bwe akabusangira n'akazu ke, ariko na we yaraturekaga tugacuruza tukunguka, tukishingira amashuri yigenga abana bacu bakiga bakamenya ubwenge, tukarya utwacu ntawe uduhagaze hejuru. Iyo wakeneraga ikintu mu butegetsi ntiwaburaga umwe muri abo Bahutu b'ibyegera bye unyuraho, ukamugurira icupa, akakugeza aho ushaka, uburenganzira bwawe ukabuhabwa! Naho ubu, ntiwareba: Inkotanyi zirarya ntizihage kandi zikagerekaho no kwica!!!!!N'iyo waziha inka n'amahembe ntizinyurwa, paka zikwambuye ubuzima.  Reka mbikubwire wowe Paul Kagame, Habyarimana yishe Abanyagitarama agifata ubutegetsi ariko yageze aho yunamura icumu, atanga ihumure, aratureka twiberaho! Uzi ubwenge yarabukoresheje abaho neza, none wowe ntushaka ko n'abana bacu bajijuka ngo bazibesheho!Aho twari tugeze muri 1990, ni heza cyane ugereranije n'uko ubu FPR uyoboye yaduhagitse muri iyo manga wowe wita umusozi!

 

3.Aho tugana ni "mteremko"(Descente aux enfers !)

 

Koko aho tugana haramanuka, kuko tumeze nk'abahanamye hejuru y'imanga! Munsi yacu nta kindi gihari uretse inyanja. Tuzamanukayo dute tutaguye mu rwabayanga ? Harya ngo tuzagenda dufata amaferi ? Aho wigeze gutwara imodoka ? Iyo hamanuka cyane amaferi aracika, igikurikiraho ni urupfu !

Iyi foto y'Urwanda Paul Kagame atanze uyu munsi ihuje n'ukuri. Abanyarwanda turi mu kaga gakomeye kuko tumeze nk'abaregetse ku musozi tukaba tugomba kwiga amayeri yo kuwumanuka , tutahashiriye! Nihatagira igikorwa , muri iyo manga niho twese tugana! Mu gifaransa babyita descente aux enfers! Ibibazo bya munyangire, urwikekwe n'umwiryane, iterabwoba ,ikinyoma n'akarengane .... FPR yubakiyeho ubutegetsi bwayo amaherezo bizadushibukana, bitume twiroha mu rwabayanga, dushire ntihazasigare n'uwo kubara inkuru. Niho twese tugana! Twe n'abana bacu!

 

Kugira ngo dushobore kumanuka uriya musozi FPR yaduhagitsemo biradusaba ubwenge budasanzwe . Dore iby'ingenzi byadufasha gutegura uwo mutego mutindi :

 

(1) Kumenya umwanzi w'Urwanda n'Abanyarwanda uwo ari we mu by'ukuri : si Abahutu Kagame yita Ibipinga, si Kayumba Nyamwasa na bagenzi be Major wa Kigali yita Bangamwabo, si abandika amakuru y'Urwanda kuri Interneti,.....Ni Paul Kagame n'agaco ke k'abambuzi babeshya ngo baratubohoye kandi ari bo batumarishije.

 

(2) Kwitandukanya na Paul Kagame n'agaco ke, bakareka gukomeza kwiyoberanya bitwikira ubwoko bw'Abatutsi  ngo bakunde baducemo ibice, kandi nyamara baragize uruhare simusiga mu kwica no kwicisha Abatutsi bari mu Rwanda.Paul Kagame yarivugiye ngo "umututsi ni uwo turi kumwe hano ku Murindi" , abandi ni ngombwa ko baba ibitambo!

 

(3)Kumenya ko ikibazo dufite atari ubwoko ahubwo ari abayobozi b'inda nini, bashaka kwikubira twose batitaye kuri rubanda rugufi. Nibo tugokera, bakarya bakagwa ivutu , twe n'abana bacu twicwa n'inzara!

 

(4)Kwamaganira kure ubuhendabana birirwa bashukisha bamwe ngo ni impano babahaye zisa ahubwo na ruswa igamije guhuma abaturage amaso ngo bakunde  bavuge  Leta ya Kagame neza.

 

(5) Urwanda ruzazahurwa n'amaboko y'abana barwo: Abazungu bazadufasha ari uko twerekanye ubushake n'ubushobozi bwo kwirwanaho! Birakwiye rero ko bamwe muri twe bagerageza gutsinda ubwoba , bagahaguruka , bagatangira ibikorwa bigamije gusezerera ingoma ya Paul Kagame kuko idaharanira inyungu za rubanda ahubwo ikaba ikorera agaco gato cyane k'ababaye abaherwe babikesha gusahura ibyiza by'iki gihugu, bakagerekaho kwica no kwicisha Abanyarwanda.

 

Nanzure

 

Dore ahubwo ifoto nyayo y'igihugu cyacu : Urwanda ruyobowe na FPR rumeze nk'Ubwato bureremba mu nyanja budafite umuderevu. Nuko umuyaga waza , bukikoza hirya , bukikoza hino, abagenzi baburimo bibeshyaga ko bafite umuderevu bakagira ngo bufite aho abwerekeza. Bakazajya gukanguka nta garuriro, wa munsi warwo, umuhengeri simusiga wiyemeje kubuhonda ku rutare, bugasandara n'ababurimo bose bakahasiga ubuzima.

 

Mu by'ukuri FPR ntiyigeze iyobora Urwanda  ngo iruganishe ahantu hafite icyerekezo. Niyo mpamvu mu buyobozi bwo hejuru hahora akavuyo, mu by'ukuri Abanyarwanda bakaba bameze nk'intama zitagira umushumba uzitaho! Igishishikaje Paul Kagame n'abari ku butegetsi ni ukwikungahaza bo ubwabo(mwibuke imishara y'akataraboneka bigenera batitaye ku bukene bw'igihugu!), n'iyo byaba ngombwa ko bica Abanyarwanda bose bagashira, bagafungwa bose uko bangane, cyangwa bagateragizwa bakajya kwangara mu buhungiro!

 

Abazi iby'ubuhinzi n'ubworozi bya kijyambere, ntimuyobewe itegeko rituma umusaruro wiyongera: iyo wicira imyaka cyangwa amatungo, urandura ikigori kirwaye , ugakuramo itungo ridafite akabaraga, kugira ngo irishobora gukura ribone ikiritunga gihagije!  Urwanda rutzatera imbere rute mu gihe izi mpumyi zituyobora zihitamo kwica, gufunga no kwirukana Abanyabwenge mu gihugu kandi aribo bakwiye gufasha abenegihugu kwiyubakira icyerekezo kibabereye no guhimba inzira yo kugera ku ntego nziza baba biyemeje? Twayoborwa dute n'impumyi ngo zibure kuduta mu rwabayanga! Abanyarwanda nidukomeza kwiruka inyuma ya Paul Kagame n'agaco ke , aho icyerekezo kidukwiye si ukuzimu ?

 

Aimable Rukundo.

Commentaires : 86
  • #86

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 11:30)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #85

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 11:26)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #84

    mistindo@yahoo.com (vendredi, 15 juillet 2011 12:40)

    U Rwanda rwabaye Courbe de Gauss, rusigaje kuja muri enfers.
    - Kuzamuka mu bugome no kwicana no kwihora
    - Gutambika muri Dictature ecomique na Munyangire
    - Kumanuka i kuzimu
    -.....end of regime

  • #83

    Hum (lundi, 11 juillet 2011 11:53)

    Birababaje nasomye inyandiko yawe nitonze ariko nabonye icyo uri cyo, hari indirimbo ivuga ngo watuje wa nyanje si inyanja uriya muhanzi aba avuga aba avuga umuhengeri rero ngo ubona u Rwanda ari ubwoto butagira umuderevu nanjye uko nakumvise umeze nk'umuhengeri ushaka kugusha ubwato sinzi uko ungana sinzi icyo uricyo ariko ndabona inyungu waba uharanira nta munyarwanda n'umwe zagirira akamaro niba wanga Kagame n'uburenganzira bwawe ariko abanyarwanda bose n'iki mupfa kweli,kuki amaso yawe agarukira aho inda yawe igera reka nkubwire sinzi ahuba ariko hano iwacu niba uri umunyarwanda hari abawe cyangwa bene wanyu kuki wumva twasubira mubyo twaciyemo ndakwinginze bitakugarutse byagera kuwawe tk u.

  • #82

    ngeze mubihe bya nyuma mundeke nivuge ibigwi (dimanche, 10 juillet 2011 15:12)

    habyarimana ari hafi gupfa yaravuze ati ndi ikinani cyananiye abagome n'abagambanyi , none undi nawe ati ngo harya abo bari hanze bazataha aruko byatunganye ngo byaciye muyihe nzira se?. ........................................BARABASHUKA. niba mwemera ubuhanuzi reka turebe nyuma y'imyaka18 uko azamererwa. nakugira inama wowe kagome yo kuba wakora vuba ibyurimo byo kuzasigira abana kuko numara gucaho hari imwe mumitungo wambuye abanyarwanda utazasubiza

  • #81

    Maniraho J. (samedi, 09 juillet 2011 14:43)

    Musinga 48#, pandura vuba ikigare cya Kagame kitarakugusha, pandura hagitambitse ubwo ni wowe uzarokoka

  • #80

    Nanga Kagame na njye nk'uko atwanga (samedi, 09 juillet 2011 14:38)

    @nanga kagame ariko rero..., ahatambitse Kagame avuga n'aho we n'abe bageze, kuko iyo avuga abanyarwanda, ntabwo aba avuga abanyarwanda nk'abanyagihugu, aba yivuga hamwe na Nyiramongi we n'ibyomoro babyaye n'abandi bake bavanye Nakivale. None se nk'uko ubivuga yaba azi uko umunyarwanda abayeho, agatinyuka kumubereshyera ko ameze neza? Iby'ibinyarwanda akoresha byo biramenyerewe kandi ntazi no kubanza ngo asobanuze abamurusha ikinyarwanda abone avuge. None se urabwira abantu ngo mugeze ku muteremko ubomba feri, ubajyana aheza koko?

  • #79

    nanga kagame ariko rero... (jeudi, 07 juillet 2011 00:34)

    numvise ijambo rye mu makuru ya BBC ndumva ibyo yavuze babihindaguye mu ma comments menshi mbonye hano basa n'aho bavuga ngo yadagazwe arumva bagiye gukonkoboka ariko si ko biri. yavuze ati kera wabonaga kuzazamura u Rwanda hari nko kuzamuka umusozi muremure bikomeye ukabona utazabasha kugera hejuru yawo none bakaba bararangije kuwuzamuka. Ubu rero ngo bageze ahatambitse, bidatinze bazagera ahamanuka ashatse kuvuga ko ahasigaye urugendo rworoshye kuko ari nko kumanuka, utavunika nk'umuntu uterera umusozi. Rero ntiyigeze ashaka kuvuga ngo 'bageze aharindimuka'.

    icyakora aho hatambika aho urwo rugendo rworoshye kagame yumva ageze jye ntaho mbona,kandi ubuzima bugenda burushaho gukomera, abantu bagikomeza kwicwa, crise economique yakubise isi yose n'ibindi n'ibindi

  • #78

    mwanzuro (mercredi, 06 juillet 2011 20:47)

    mureke mbasobanurire umwana wumuswaili ndetse w inyamirambo ubundi iyo terme y ahamanuka ikoreashwa n abajeune ba ba swaili bivuga koroha icyo gihe na file icika iba irimo k umunyarwanda birakomeye gato kuyumva urugero iyo umusore w inyamirambo akubwiye ngo ule dem ni muteremuko abkubwiye ko uriya mu kobwa yoroshye ko uwariwe wese y a mwenda donc terme ya kagame yo ninziza ifite sanse ikibazo ahubwo se ibyo avuga nibyo? oya arabeshya kuko nta kintu nakimwe arakora mukunga abanyarwanda nikimenyimenyi abatutsi bose bashyigikiye kagame na ba extremiste muzabishishoze ikindi kandi afite ubwoba muriyiminsi niba ahamanuka aribyo magayane kuriwe yavuze naho afite ishingiro ariko ibyo yashatse kuvuga sibyo yarabeshye ngaho mukomere

  • #77

    H.D.F (mercredi, 06 juillet 2011 20:32)

    Banyarwanda ndabiziko mukunda igihugu cyacu,ariko niba uba mu Rwanda ijisho riraguha kandi uvuga ubusa niwe uvuga byinshi.vive kagame,vive Rwanda oye.we are togather

  • #76

    kweri (mercredi, 06 juillet 2011 15:35)

    mmmmmmmm

  • #75

    Gatare (mercredi, 06 juillet 2011 13:01)

    Kuli Nkurunziza (no. 74).
    Uti "...gusa gukurwaho kwa kagame kugomba kwiganwa ubuhanga nta buhubutsi...".
    Ibyo ni byo nanjye bimpangayikishije kubera ingaruka zabyo kandi ntamuntu wishimiye kongera kubona amaraso ameneka. Ikindi ni uko abanyarwanda mu byo dukora aho duhurira hose, dukwiye kurwanya extremisme/racisme entre nous kuko ahanini ni yo mvano y'ibibazo. Ibyo nitutabirwanya ngo twigishanye ntaho tuzaba tuvuye ntaho tuzaba tugiye. Ibyo rero niba bigomba kugerwaho, byagombye gutangirira mu banyapolitike ba opposition niba bashaka gusimbura Kagame. Ni yo mpamvu nkunda kwavansa idee y'uko les politiciens de l'opposition bahura bakatubwira ko muli bo ntan'umwe ufite iyo ntekerezo (yaba umuhutu yaba umututsi) kandi ko adashaka umushyigikira ayifite (umunyapolitike ashobora kuba muzima abamushyigikiye bakaba ali abandi bandi. Na inverse irashoboka). Noneho tugakurikira ufite ibitekerezo cg ubunararibonye bidakemangwa. Dukeneye umunyapolitike ujya haliya akatubwira ko adafite extremism/racisme mu mutima we, ko ntamarangamutima y'amoko agenderaho, ko azajya akora agambiriye inyungu zabose nta influence y'umuhutu cg y'umututsi cg y'icyene wabo muli gestion des affaires du pays.

    Tubanze twisuzume ubwacu:

    Niba uli umututsi wumva umuhutu yasimbura Kagame ukamushyigikira? wumva yaba ameze ate/yakora ate kugira ngo umwishimire? Hali uwo watangaho urugero ubu?

    Niba uli umuhutu wumva undi mututsi yasimbura Kagame ukamushyigikira? wumva yaba ameze ate/yakora ate kugira ngo umwishimire?

    Mugihe se ugiyeho na we akoze ibyo tuliho twamagana twabigenza gute?

    Kuli Nkurunziza na none, niba ntibeshye ndumva uli umunyapolitike deja. C'est pas mal ni uburenganzira bwa buli wese. Ntegereje n'amatsiko plan yawe.

  • #74

    NKURUNZIZA (mercredi, 06 juillet 2011 11:55)

    Ba nyarwanda nkunda, nongeye kubasuhuza. nongeye kwisabira abo twari kumwe muri RFP ko mwayivamo ahubwo mukadufasha kurwanya umuhotozi, umwicanyi, umujura, umugome Kagame. twamwibeshyeho yo kabura inka zikamwa. none rero Abatutsi, Abahutu, Abatwa, abavangiye, mbese muri make nta munyarwanda numwe nibagiwe nimuhaguruke turwanye Kagame ugiye kuzatumarira kwicumu no mu munyururu. abacu twabuze barahagije ntidusjhaka kubura abandi. mwe gushukwa nakarimi ke. nimuve ibuzimu muze i buntu nimuyoboke FDU Inkundi na Rwanda Natial congress niyo mizero yacu. nimuze dushyire hamwe. twese hamwe tuzatsinda. ni koko Kagame nawe ejo bundi yarabyivugiye ngo wirukankana umuntu ukagerahoukamumara ubwoba kandi ngo u Rwanda rugeze ahamanuka. nimwumvire muri iri jambo. gusa gukurwaho kwa kagame kugomba kwiganwa ubuhanga nta buhubutsi kuko muramuzi ko adatinya no kurasa abateraniye mwisoko batanamurwanyije. ndimo ndategura plan nzabagezaho mu bihe bizaza. nzayikoramo article yihariye dusabe Umuvugizi na le Prophete ibinyamakuru bivugia banyarwanda byukuri.
    mukomeze kwihangana kandi nimuve muri FPR Nkoramaraso

  • #73

    kagaba (mercredi, 06 juillet 2011 11:51)

    nanjye ndavuga kuri kiriya kibazo cyo kwirukana abantu hafi y'umuturirwa wa nyakubama nako nyakubahwa kagome n'ubugome bukormejwe gukorerwa abanyarwanda b'abakene kuko abishoboye bo ngo bari hafi kujya basiga amamodoka yabo muri parking iri muri uriya muturirwa!nonese ubwo umutekano batubeshya urihe?mu mugi wa kigali guhera saa cyenda za nimugoroba ugirango intambara iratangiye kuko aho ukandagiye hose uhasanga umusirikari!turashize!kandi no mu giturage nuko!mu byukuri rero ibyo uriya mugome yavuze nukuri tugeze ahamanuka.

  • #72

    Gatare (mercredi, 06 juillet 2011 11:08)

    Kuli Twarabamenye (no. 63).
    Niba "ahamanuka" koko president yarashakaga kuvuga ahakomeye ubwo soit yivuyemo niba yarabivuze par erreur, bikaba bibabaje kuko haba halimo kuticontrolla mu magambo ubwira abaturage, soit yabikoze exprès agira ngo yumvishe abanyarwanda ko situation ali mbi, ko ntamikino, yiteguye guhangana. Aha rero navuga nti "turarye tuli menge".

  • #71

    Karangwa (mercredi, 06 juillet 2011 09:41)

    Umutekano ntawo mu Rwanda iyo ubona birirwa barunze abasirikare mu mihanda bayobya uburari ngo bafashe abatera za grenade aribo babikora batera bakaniyikiriza bakina ku maraso y'abana b'abanyarwanda ,igihe kizagera uwiteka abaramburireho ikiganza ababaze icyo mwakoze kandi bitinde bitebuke muzishyura imitsi ya rubanda mukomeje kurya bigeze naho Kagame ubwe yirukana abaturage imbere ya kiriya gikoko cy'inzu mu maso ye ngo nta kaduruvayo ashaka imbere y'inzu ye atitaye ku ngendo abaturage bakora kugira ngo bagere aho twegerane zibatwara ziba ziri!

  • #70

    Fabien (mercredi, 06 juillet 2011 09:15)

    AIMABLE, izina n'iryo muntu, Imana ni guhe umugisha, mfite ikizere ko abanyarwanda begerejeumunsi ukomeye wo kugera ku bumwe nyabwo butari bumwe buririmbwa n'abanya politike, nk'uko bigaragara ari abahutu cg abatutsi buri wese amaze ku menya ikibazo umuryango nyarwanda ufite ubu, ubuhutu n'ubututsi ntabwo aricyo kibazo kubanyarwanda, ikibazo n'ubutegetsi bubi buteranya kandi bukihisha inyuma y'ubuhutu cg ubututsi mukuryanisha aya moko yombi, n'iyo mpamvu iyo ubajije umuhutu icyapfa n'umututsi ntagisubizo cy'ukuri ubona uretse kukubwira ibibi byo ubutegetsi bw'abatutsi bukorera abahutu, ku ngoma y'abahutu naho abatutsi bakundaga kugaruka kw'ivangura bakorerwaga n'ingoma y'abahutu mu nzego zimwe na zimwe za leta, ariko uko byamera byose ingoma ya FPR ibaye agahebuzo mu gucukura i,kinogo cy'urwango hagati ya bahutu n'abatutsi, nkaba nemeza ko ubugome Kagame ya koreye abahutu guhera mu w'1990 kugeza uyu munsi busumba kure ubwo ingoma ya cyami ya koze mugihe cy'imyaka irenga ma gana anne(400ans)imfu za bahutu, kunyagwa imitungo yabo, gufungwa kwabo, uko Kagame abikora ubu, kugirango mubashe kumva neza ukuntu bimeze ubu, na bigereranya n'urupfu rwa Yohani Baptiste wo mw'Ivanjili, uburyo yaciwemo umutwe ntaho bitaniye n'ibibera kubahutu mu rwanda ubu, ubwo umukobwa wa muka Herodiya ya byinaga neza ise wabo HERODI akamwemerera ko icyo ari bumusabe cyose akimuha, uyu mukobwa rero ntakindi yaje gusaba uretse umutwe wa Yohani, kandi yarawuhawe, n'uku rero bimeze k'umuhutu uwariwe wese mu rwanda, iyo uwacitse kw'icumu yitsamuye agasaba umutwe w'umuhutu ahita awuhabwa, urize wese kugirango ahore agasaba umutwe w'umuhutu arawuhabwa, kwikiza umwana w'umuhutu w'umuhanga mw'ishuli biroroshye, birahagije gusa ko uwacitse kw'icumu arira maze akavuga ko hari ijambo rivuzwe n'uriya mwana w'umuhutu/kazi rihahamuye uriya mwana w'undi w'umututsi/kazi, ubwo iby'uriya muhutu/kazi bikaba birarangiye, muri make abahutu bakaba bagomba kubohorwa ingohi bariho byanze bikunze.

  • #69

    Kuri #67: Akamaro ka FPR (mercredi, 06 juillet 2011 08:17)

    Hari ibyo FPR yakoze ariko rero yasanze koko birya byose byaragezweho si byiza rero gukomeza kubipfukirana kandi twese tuzi akamaro bidufitiye kuva kera ariko hari nicyo nibaza
    imyaka 17 ngo FPR yazanye umutekano Ese ubundi wishwe na nde?
    Gucyura impunzi nk'uko Late Rwigema yari yabiteguye ni byo ariko kwica abaturage b'abasivili kwa Kagame nibyo byazanye urwango rukomeye mu banyarwanda kandi bari bageze no ku cyizere kigeza n'aho bashyingirana. none ubu abantu birirwa bahimbirwa ibyaha by'amako yose ngo ni ubumwe n'ubwiyunge
    iyo hatazamo guteka imitwe n'amananiza bya FPR ya Kagame mu mishyikirano y'ARUSHA ku mpamvu zo gushaka kwiharira ubutegetsi aho kubusaranganya na Leta yariho ntituba twarisanze muri Genocide zose zo mu gihugu hagati no muri Congo.

    Ubundi se kwica umutekano ukanawugarura bivuze iki?

    umuntu agukomerekeje yarangiza akakuvura wamushimira ko yakuvuye cg wamugayira ko yagukomerekeje?




  • #68

    Emmanuel Nzabandora. (mercredi, 06 juillet 2011 07:18)

    Igihugu icyaricyo cyose ntikizamuka ubundi ngo kigere ahaterereye nyuma ngo kirangize kimanuka birangirire aho. Mu buzima bw' igihugu ibyo byose bibaho kandi bibaho inshuro nyinshi bitewe n' impamvu zinyuranye (facteurs) , zirimo izikomoka ku gihugu ubwacyo n' abaturage bacyo , ndetse n' izindi mpamvu ziturutse hanze yacyo, navuga nk' ubukungu bw' isi n' ibindi. Ibyo Paul Kagame avuga rero, ndabona yivuga we ku giti cye atibagiwe n' abo yakamiye. Nibo bazamutse from nothing nk'uko akunda kubivuga, ubu bakaba batengamaye ku buryo bwinshi uretse ubwoba bwabazonze , bukaba ari nabwo butuma babona ejo bazakonkoboka kuri 'mteremko'.
    Kumanuka rero bishobora kuba ku buryo bunyuranye cyane cyane ku bategetsi. Mu minsi ishize twabonye uko Mubarak na Ben Ali bamanutse ndetse n' uburyo bagerageje gufata amaferi ariko bikanga. Muri iyi minsi amateleviziyo aratwereka uburyo Gaddafi agerageza gufata amaferi ariko biramugoye cyane.
    Hari ariko n'abategetsi batagize amahirwe yo gushakisha uko bafata amaferi. None se Habyarimana na Ntaryamira iyo babishobora nabo ayo maferi ntibari kuyafata. Imvugo ya Kagame nta kindi ishushanya kitari icyo.
    Iyo mvugo ya Kagame kandi ihishura byinshi. Namwisabira kureka abana b'u Rwanda bakigirira amahoro, abaruhunze bakigumira iyo bari ejo iryo hanantuka ritazagira uwo rihitana amaze kuvanwa iyo yari yibereye ngo aje kubyina intsinzi mu by' ukuri itarigeze ibaho, uretse guhuma amaso abanyarwanda.

  • #67

    Kuri #42 (mercredi, 06 juillet 2011 07:11)

    Gutukana nka Kagame si umuco mwiza ahubwo tujye duhera ku bintu bifatika,Dore urugero
    Iyo Kagame yirirwa atukanira kuri AMAHORO Natinal Stadium ubundi akavuga ngo intore niziyibyineho cyane isenyuke bazubaka indi binyibutsa ko Umugabo Habyalimana afatanyije n'abanyrwanda bayubatse bakayikomeza aho kuyisenya FPR yakubatse iyiruta

    Ibindi bikorwa biftiye rubanda akamaro FPR yasanze mugihugu nabyo ni byinshi

    1) Ibitaro CHK Butare/Kigali,King Faycal Hospital Kanombe Military Hospital (Kandi aha hose abanyarwanda bose twahivurije kuva kera abandi twagiye tuhavukira none ngo ntacyakozwe?

    2) Iriya CND Habyarimana yabacumbikiyemo ngo mwumvikane ariko mukamuhemba kumwica Kagame ajya ayitukaniramo umuntu akumirwa,ukagirango umuganda twayikoragaho yari ahari

    3) ORINFOR Rwanda National Television and Radio Rwanda nabyo FPR yarabihasanze kandi n'ubu nibyo ikoresha mu kugaya Leta yabyubatse ifatanyije n'abanyarwanda bose bataracibwamo ibice n'intambara yo guhirika ubutegetsi ya FPR

    4)

    Rwanda ntional University ari nayo yonyine ibasha kugaragaza ireme ry'uburezi rifatika dore ko andi yose afite isura y'ubucuruzi nka za ULK izo ngizo

    5)

    Amashanyarazi yose Ntaruka, Mukungwa, Rusizi byari bihari

    6)
    Kanombe Airport indege za Kagame zigwaho kuki atasanze ari mbi ngo yubake iye itari iya MRND abe ariyo azajya agurukiraho

    7)
    Iyo uri Nyabugogo imihanda yose ijya mu ntara hari n'umwe washyizwe mo na FPR? ni uwuzi wumbwire?

    8)
    Inganda n'imirima by'icyayi Byumba Cyangugu Gisenyi Gikongoro inganda za Kawa etc..OCIR/the cafe ntabyo byadutse kungoma ya FPR kandi uzi neza agaciro kabyo mu bukungu bw'iki gihugu

    N'ubwo FPR igerageza gusenya ibi bikorwa byose mumagambo

    ariko ikaba ibikoresha mubuzima bwa buri munsi nta muturage n'umwe w'u Rwanda biriya bikorwa byose bidafitiye akamaro kuva kungoma byubatsweho kugeza n'uyu munsi

    None rero uvuga ngo aho tugeze nanjye ndahabona za NYARUTARAMA hariya naza KIMIRONKO hariya harubatse koko ariko se ibikorwa bihari ni iby'abantu ku giti cyabo cg ni ibifitiye abanyarwanda bose akamaro muri rusange?

    Ahubwo wowe wagombye kumva neza impamvu Abakire bo murwanda barushaho gukira n'abakene barushaho gukena na cyane ko umutungo mwinshi w'igihugu urimo usahurirwa hanze yacyo cg ukoreshswa mu kwica abanyarwand abari hanze yarwo kuko bazira ibitekerezo byabo byo gukuraho urujijo n'akarengane FPR
    ikoresha mu guharanira inyungu z'agatsiko ka bamwe.




    Ndatekereza





  • #66

    Umwidishyi menya ko "ex nihilo nihil fit" (mercredi, 06 juillet 2011 06:10)

    mu mvugo ya phylosophie haranditse ngo"ex nihilo nihil fit"bijyanwa mu rurimi rwa shakespeare bakagira bati"Nothing comes from nothing"na A.EINSHTEIN ati" mass-energy equivalence (i.e., e=mc2) ".none ko useka impundu z'ashishi areba imisaya yako kandi knaho muba mwahishwe muragirango atange ibyo atagira,atigeze na rimwe mu mateka y'imibereho ye:njya numva ngo yishimye rimwe arasa mu kivunge isoko,yongera kwivugira muri autobiograpgy ko icyo azi ari UGUSHUSHANYA(ababa mu mugi murazi gushushanya icyo aricyo)
    IGISIGA CY'URWARA RURERURE...

  • #65

    Michael (mercredi, 06 juillet 2011 04:59)

    U Rwanda rugeze ahamanuka uwumva yumve ubundi iyo Pilot w'indege cg Imodoka ageze aho avuga kuriya igisigaye abagenzi babishoboye barasimbuka cg se abemera Imana bagasenga amashengesho ya nyuma.
    kandi ibi ni ukuli Mu bwongereza haramanuka abana n'ababyeyi bamaze kubuna urwobo tuganamo,na Leta y'ino ihora icungira hafi, South-Africa imanza zigeze ahamanuka ,Canada, hakurya Kwa Museveni, mu gihugu na ba Kabarebe abo ni ukubara burakeye ntibwira cg burije ntiburacya Ba Jack Nziza abongabo n'isoko ryo kwica Kayumba n'abandi banyarwanda riratuma bitsa imitima nk'abarimo guterera umusozi. none se Kagame avuge asare!

  • #64

    Nyaboneka Munyanganju dufashe!!!! (mercredi, 06 juillet 2011 04:32)

    Ndaguhamagarira mwene kudusesengurira iriya ngirwa ngo ni speech ya nyamwigendaho Kagome na gatsiko ke!!!Nkaba ngutegereje muminsi izaza.

  • #63

    TWARABAMENYE (mercredi, 06 juillet 2011 04:19)

    Kuri GATARE(#51)
    Reka da!!!Rukundo "ntabwo analyse" ye yayikoze nabi,ahubwo nkeka ko ari wowe wamwumvise nabi!!,ndetse mboneyeho umwanya wo kumushimira.
    Niba warakenguje,wamaze kubona ko "amadisikuru" ya H.E.wacu yose yuje ubuhubutsi no kwivuguruza bizwi gusa n'abantu bahwanyije ubwenge,noneho bikorohera umuntu wese ufite icyo anenga ku miyoborere y' Urwatubyaye!Njyewe nkunda iyo avuze, kuko "uruhu rubona abanyutsi" ndetse wabonye ko kumufatira ku ijambo ni nk'umukino w'umwana muto!!!
    Rukundo nawe rero, nkaba mbona aturarikira uyu mukino akoresheje "tekinike" bita mu gifaransa ;"prendre quelqu'un en dérision ou au mot!(ihitiremo)".
    Ongera wibuke mu nkuru twagejejweho na Celestini Mporayonzi le 04/07,aho Kagame yivugira ati:"Wirukana ku muntu wageraho ukamumara ubwoba!!"
    Iyi nkuru njye nayihereyeho,numva Kagame namwita BARIKWENA kuko bimaze kugaragara ko ariwe wiruka ku banyarwanda cyane cyane bamuhunze kandi koko amaherezo bazashira ubwoba,maze akazakurikira azagafatishe yombi(comment#88)!!!
    Ibi se niba atari bya bindi bya "kayice iva mu kanwa ka nyirayo",wowe ubyita iki?
    Ahubwo mpora nsenga ngo ajye akomeza atwibwirire,kuko nemeza ko hari umunsi uzagera tukamutura mu maso ibyo yagiye yivugira!Azadusubiza se ko yari asinziriye ariho arota? Azavuga se ko yari yasinze,cyane ko numvise ko atanasomaho? Nzaba mbarirwa!!!

    TWARABAMENYE

  • #62

    birakomeye. (mercredi, 06 juillet 2011 03:55)

    @ musisi, nyamuneka turangire aho wakuye iyo nkuru twirebere, ndabona KABAREBE NAWE BAMUNEREYE NABI

    kulikikira amajwi mashya kumuvugizi, kabarebe agomba kubyitwaramo kigabo kuko naterahejuru bazamuhekenya.

  • #61

    Samuel (mercredi, 06 juillet 2011 02:42)

    hali ibintu bategetsi bu Rwanda bavuga ntumenye icyo bashatse kuvuga, Habyarimana bigeze ahakomeye yaravuze ngo ni tumanuka muzatubona, none na Kagome arongeye ngo ageze ahamanuka.
    Abantu baba bazi iki kibazo cyo kumanuka ntibaturusha bakadusobanulira aho biva naho bigana.
    ibi bintu bifitanye isano ni bimanuka byo muli histoire cyangwa.

  • #60

    Mukobanya (mercredi, 06 juillet 2011 00:46)

    @ # 59,

    ntabwo iyo umuntu ageze ahamanuka biba byazambye. ni byiza rwose ntawe utabyifuza. ariko rero, iyo "abantu bamwe" bake, aribo bonyine bageze ahamanuka, (nabyo si bibi) ariko barangiza bakabyitirira abanyarwanda bose, aho niho biba bitangiye kubera bibi! usomye ibyo #54 yanditse, wahita ubibona neza.

  • #59

    Hii methali si kweli. (mardi, 05 juillet 2011 23:57)

    Ibyanyu biranyobeye.Iyo umuntu ageze ahamanuka biba byazambye.Muribuka agira ati:"Ndababwira ko gutegeka uru Rwanda bikomeye".None muti Nyakubahwa ndakeka mwagombye kumwita NYAGUSUZUGURWA niba yemera ko ari umwe mubiraririzi.abandi bati Alie juu mgojee chini . Ndabona muri kuvanga imvugo.Alie juu mfuate uko na ukimfikia shusha yeye chini.

  • #58

    Gatare (mardi, 05 juillet 2011 23:38)

    At Mugabo:
    My dear what you say is right. Unfortunately, that's the Providence World which is impossible ever to happen on earth. I like that you say "...we STUPID Africans are killing each other over useless materials and false pride of ethnicity with WEAPONS made outside of Africa,..." It's really pity! until when will we blame the West? Why can't we think the way they think? If we cannot influence them so that they kill each other, why can we continue to accept to be influenced by them? Yes, we are stupid in their eyes and that's true! We cannot understand each other, we don't know/want to solve conflicts peacifully. We are embezzling, mismanaging, practicing injustice, wasting, hating each other, being rude/jealous to each other, sowing hatred against each other, etc. And we blame the West who are mocking on us/making fund of us. We are stupid ! Sometime I observe the world politics, I hear in the news that in Belgium they don't have a government since a year due to antagonism between Francophones and Dutch speakers but no body has died because of that. Imagine if it was in Rwanda. I swear the country should have been transformed into ashes! We are stupid!

  • #57

    Mugabo (mardi, 05 juillet 2011 23:15)

    Guys & Girls,

    I have always wondered Who killed Fred Rwigema?? And know that people will always fight over Greed and Power and are ready to fight each other for the possession of this worldly materials and wealth. They spill blood like it is nothing but on the day of Judgement everyone will turn against each other and whish they had a second chance to return on earth and amend their ways and make different choices. There is no Hutu or Tutsi or Twa or Zulu or Bantu or African or Europea or Asian or whatever divisions humans and their inspiring devils are keen to promote. There are only 2 groups: The GOOD and the BAD and these groups are found everywhere on earth only the GOOD are minority and the BAD a MAJORITY. Politics is a dirty GAME for DIRTY people to play. Forget Notionalism and Ethnicism and all the other nonsense. Be GOOD and treat others like YOU would like to be treated (in Positive Ways) and know that this life is nothing but a GAME/ILLUSION/SHOW in which all of us are being tried to see which ones of us are worthy of Paradise (in deeds and not words) and which ones are destined for the HELL. WAR should be ABOLISHED and we STUPID Africans are killing each other over useless materials and false pride of ethnicity with WEAPONS made outside of Africa, while suppliers are driving Ferraris and Lamborghinis and dining with Caviar and we are sinning against God" Thou shall not KILL". I wish nothing else for ANYONE on this earth but PEACE/SHALOM/SALAM and Harmony and prosperity. But FIGHTING over POWER/MONEY/ETHNICITY is just a trap of SATAN and any of us will regret this sooner or Later. Turn around now you still can because none of us know if we will still be alive tomorrow. Turn to GOD and ask for Forgiveness and Guidance. This a sincere Advise. I would like to be your President but I'm not willing to sacrifice my life for a bunch of GODLESS people (in deeds), who in worship of their FALSE GODS (EGO/PRIDE/MONEY/POWER)will stop at nothing to posses this Earth with everything in it and engage in the most sinister intrigues. If I EVER return to RWANDA, it would be for the reason that I miss avocadoes and will prefer to be a farmer somewhere in the beautiful nature of Rwanda. What is concerned about RWANDESE People, only GOD/ALLAH/JHWH can save you now.. PURIFY your HEARTS, SOULS and MIND and submit your selves to the CREATOR of all the WORLDS only the GOD will send you a wise, kind, just Leader/King/President. As long as He puts his people ahead of his Greed and is Just/Kind/Wise/Loving/Intelligent

    Peace!

  • #56

    Gatare (mardi, 05 juillet 2011 23:10)

    Kuli Gisanura:
    Urakoze kunyumva neza kandi arguments utanze zirumvikana. Ubanza Rukundo yabigiriye ubushake kuko na we si umwana. Ikibazo cy'u Rwanda mbona gikomeye kandi noneho ubwo kili mubasirikare bakuru mfite ubwoba igihe kizaturikira. Umuhanzi Nkurunziza mu ndirimbo ye "Ikigenu" ati "Nasanze buli kintu kigira imvano n'impinduka zigasitara ku cyo gisanze". Urumva rero byose bizasitara ku baturage nk'uko byagenze 94. Ubundi ati "ese wali uzi ko icyiza n'ikibi bigendana? bimenye uzabibwire undi". Ibyiza by'u Rwanda toujours byagiye bigendana n'ibibi. Birababaje.

  • #55

    KURI MUSISI (mardi, 05 juillet 2011 22:46)

    Kagire inkuru!!!!!!!!!!!!!!!!

    Duhe source y'aka gashya! Amaso yaheze mu kirere!!!!

  • #54

    Gisanura (mardi, 05 juillet 2011 22:43)

    @ Gatare #51, uri umuntu w'umugabo cyane! ibyo uvuze nanjye niko nabibonye! biragaragara ko Rukundo yafashe ibintu nabi, cg se yabikoze ku bushake agirango ayobye abantu. naho ubundi ibi bishobora kugaragara nk'aho Rukundo agerageza gusa kurwanya ibyavuzwe bitewe n'uko atemera cg se adakunda uwabivuze. nyamara, nta mpamvu ihari yo kuririra kuri iri jambo ngo urihindurire context kuko hari uburyo warisenya utiriwe uhindura insobanuro yaryo.

    kuko n'uwavuga ko ahamanuka ari Kagame wenyine uhageze ntiyaba abeshye. none se ni gute atavuga ko ageze ahamanuka, yarinjiye mu gihugu n'amaguru ubu akaba agendera mu ndege? ni gute se bariya bose bamwegereye batakoma mu mashyi (byemeza koko ko bageze ahamanuka) kandi abana babo bose biga muri za universites zikomeye zo muri Amerika? (abana ba Ibingira utazi gusoma no kwandika, kandi umwarimu wa kaminuza mu Rwanda, adashobora kwishyurira umwana we minerval ngo byibuze yige muri Kaminuza zo mu Rwanda, dukurikije ikibazo cyabajijwe Kagame n'umwarimu wo muri KIST witwa Eric Ruganintwari) so, ahamanuka rero, nibyo koko kuri bamwe mu babaye mu rugano (ntabwo ari bose) bigaragara ko bageze ahamanuka. ikibazo mbona n'uko byakwitirirwa abanyarwanda bose. Umunyamategeko wize amategeko mu gifaransa, umaze imyaka 27 aburanira abandi mu nkiko, bwacya bakamubwira ko igifaransa kivuyeho, akabura akazi ke, ubwo uwo wambwira ngo ageze ahamanuka? kimwe n'abarimu, n'abandi bantu bose bagiye baba ibitambo by'ibyemezo byagiye bifatwa bihubukiwe hano muri iki gihugu (ni byinshi nta wabivuga ngo abirangize)

  • #53

    Petero (mardi, 05 juillet 2011 22:43)

    Kuri Munyagabe Gilbert #42.Ngo mugenzi wawe ni ikigorwi,ntabona aho igihugu mukigejeje.Njye ndabona ahubwo mukigejeje ahunamuka!!!None ho dore na shobuja Kagame yivugiye ngo agiye kumanuka.Murafitwe,doreaho nibereye.Muramanuka muri Buranga!!!

  • #52

    Gatare (mardi, 05 juillet 2011 22:34)

    Kuli Gasamunyiga (no.46).
    Namwe noneho muli kurushaho kudutera ubwoba. Ubwo se niba Kabarebe na we atakizewe ntitugiye gushya? Reka nikureremo akanjye karenge.

  • #51

    Gatare (mardi, 05 juillet 2011 22:12)

    Kuli Rukundo:
    Analyse y'ahamanuka ndakeka utayikoze neza. Wabifashe nk'aho Kagame yivugiye/yiyemerara ko u Rwanda rugeze ahabi. Ubwo se urumva ibyo yabikora? non, ahubwo ndatekereza ko yashakaga kuvuga ko rugeze aheza,ahoroshye kugenda ahubwo akaba yakoresheje vocabulaire idakwiye. Mugukora analyse rero, wali kubanza ugashyira muli contexte positif ya nyirubwite (kuko nawe urabyumva ntiyakwivuga amabi) nyuma ukabona gucritiqua/guprouva le contraire (comme tu as procede en expliquant "ahatambika"). Ndi kuli question de procedure d'analyse ntabwo ndimo kurwanya igitekerezo cyawe. Impamvu ni uko Kagame ashatse kwisobanura yavuga ko amagambo ye wayumvise nabi cg wayajyanye "hors contexte".

  • #50

    bakame (mardi, 05 juillet 2011 22:00)

    Nibyiza rwose gusa ndasaba uwo munyegabe Gilbert ko byibura yajya yiha akabanga kuko hano simurwuri rwinka ajye ajyana ibyo bitutsi hirya niba ntacyo afite cyo kuvuga ntakaze gutesha igihe, dukeneye ibitekerezo byubaka dukeneye kumenya uko igihugu cyacu cyaramutse uko abo bategetsi bishyizeho uko bakubita abaturage nuko babiba nuko babica kuko iteka ni amarira sinjya numva niba hari unywa agacupa ke anezerewe birababaje rero umuntu nkuko azana ibitutsi kurubuga aha siho baragirira ajye gushaka urundi rwuri.agende gahoro yitonze kuko yazabisubiramo murakoze

  • #49

    IZI SI INZOZI NI UBUSAZI (mardi, 05 juillet 2011 21:26)

    YEWE N'ABATEGEKA IBIHUGU BIKIZE BIFASHA IBIKENNYE NTIBASHOBORA KWIHANDAGAZA NGO BAVUGE KO BAGEZE AHATAMBITSE,KO BASINGIRIYE AHAMANUKA!IRI SI ISHYANO RA.ABAKORA TRADUCTION NYABUNA NTIMUZAHINDURE IYO DISIKURU MU ZINDI NDIMI,TWABA DUSEBYE RWOSE!NARABIVUZE GUTEGEKWA N'INJIJI!

  • #48

    Musinga (mardi, 05 juillet 2011)

    KAGAME yamaze kuvuga ririya jambo none icyo kimodoka kitagira feri ndi guteganya kugisimbuka vuba. Ndagipandura da. Aho kugira ngo kikurohe upfe wagipandura ugacika ibisebe.

  • #47

    musisi (mardi, 05 juillet 2011 21:10)


    MUGIHE NGO IPEREREZA RIKORWA NUMUCAMANZA TREVIC RYARI RIMAZE KURANGIRA RIKABA RYAGARAGAZAGA KO INDEGE YA HABYARIMANA YARASHWE NA KAGAME, NGO KAGAME YABA YAROHEREJE KARUGARAGARAMA MU BUFARANSA GUPFUKIRANA IRYO SOHOKA RYIBYAGEZWEHO BIRANANIRANA, NONE NGO YABA YATAKAMBIYE TONY BLAIR NGO AJYE KUMWINGINGIRA ABAFARANSA CYANE KO NGO JUPE YARAHIYE NGO AZABITANGAZA UKO BIRI, UBU RERO TONY BLAIR NGO YABA ARI GUHENDAHENDERA INSHUTI YE KU BAFARANSA NGO IDAHITA ISEBA BIDASANZWE CYANE KO IYO NDEGE IZAKORA NO KURI WE BWITE NDETSE NA CLINTON

  • #46

    Gasamunyiga (mardi, 05 juillet 2011 21:01)

    Mwiriwe, mvuye gusura umugizi.com mpasanga inkuru iteye agahinda noneho n'amajwi ari ku gasozi buri wese ariyumvira agasi Kabarebe agiye kugwaho! Asigaye agendana urubwa, uretse na za maneko zitorohewe none se ko nzo nt'amabanga zikigira keretse nibakoresha ibyombo naho ubundi recordings and trackers zibashyize ku gasozi peeee! Inama nagira Kabarebe yiyahure kuko no guhunga ntibyashoboka aho guhora abungana urubwa!

  • #45

    Ruhatana (mardi, 05 juillet 2011 20:41)

    Ni akumiro rwose pe!Nubwo ntazi gusobanura amarenga, ariko umuntu nka Paul Kagame, uvuga ahubuka buri gihe, noneho yivuyemo nk'inopfu. Ahubwo murabe maso kuko icyo gikamyo, cyange se ikidege ashaka kutumanukamo gishobora gushya tukirimo biaguma atwisasira, ESE uwamifata ataramanuka ko harokoka benshi. Ariko benewabo bamushizeho bamuzi, kuko bifuzaga gutura U Rwanda nta muhutu ukirimo. Ikindi kuki batashye bagasiga uwo bagiye bakurikiye inyuma ariwe mwami wabo Kigeli V, ndetse akaba yaranze no gutaha ngo ategereje kureba utuzarokoka ngo azaze akuraho umwanda, dore ko no kugeza ubu atemera ko U rwanda rwigeze kwigenga.Ngo umwami ntiyica atuma rubanda bakabikora.

  • #44

    amakuru yizewe (mardi, 05 juillet 2011 20:41)


    General KABAREBE ngo yaba ari mumazi abiri nyuma yuko ava mumunsi mukuru wo kwibohoza akaba ari nawe uhabwa agaciro cyane nubutegetsi bwa RPF kuko ariwo wasimbuje uwubwigenge bwiguhugu. Kabarebe rero ngo arazira ko yagiye mu birori yiyambariye ijaketi nkiyo kujya muri siporo cg ugiye mumuganda ngo yagiyeyo atabishaka kandi yasuzuguye uwo munsi mukuru cyane, ahanini ngo kubera ko famille yo kwa sebukwe Mudenge iri kugaraguzwa agati, ubwo rero iyo Jacket yambaye kumunsi mukuru ngo ni negligeance,

    NTIYOROHEWE

  • #43

    Katabirora (mardi, 05 juillet 2011 20:10)

    Sabana we,nongeye kugushimira.Nkumenyeye kuri uru rubuga,waba uri he kuri ku wuhe mugabane w,isi ngo tuzamenyana imbona nkubone?Njye ndi mu Burayi!!!Nubwira nawe aho uri,bizamfasha.Ka gacupa nagasomye tutari kumwe!!!!Ni ahubutaha mwana w,Imana.

  • #42

    munyegabe Gilbert (mardi, 05 juillet 2011 19:58)

    Ariko wa kigoryi we urahangara ngo turayoborwa ni mpumyi aho igihugo kigeze ukavuga ko urimpumyi ko mwari mwarize mwakoze iki mu myaka yose mwayoboye mwakoze iki wa gicucu we

  • #41

    Sabana (mardi, 05 juillet 2011 18:56)

    Muvandimwe Katabirora,

    Yewe aha ho ubanza ntacyo ndibukumarire cyane ...uduke nziho ni uko mu Rwanda hari imitwe y'ingabo myinshi gusa hakamenyekana iyari izi kurwana kurusha indi....Inkotanyi bavuga ko ari umutwe w'ingabo watabaranaga na Rwabugiri...washinzwe cg wayoborwaga na nde? naba nkubeshye..hari n'indi...URUKATSA...URUKEMBA...URUYENZI...URUKANDAGIRA...ABO BARI AMAKOKO ...INDWANYI ZO MU RWEGO RWOHEJURU.

    Kuvuga rero ngo tugeze mu gihe cyo kwisubiramo kw'amateka...abahanga bavuga amateka ameze nk'inzoka yiruma umurizo...kenshi yisubiramo ubundi bigatandukanira aho iterambere riba rigeze. Akabazo dufite ibya amateka yacu mu gihe cyatambutse ntiyanditse avugwa nk'umugani ibyo bigatuma tudacengera ibycu....abandika kenshi nabo hari aho bagera bimwe bikagorekwa cg se ababibwira bakababwira ikimanyu nuko ngayo nguko....iyaba twemerega kujorwa byose byamenyekana gusa dushaka kuvugwa byiza gusa....kandi kwibeshya ari bya muntu...utibeshya ni UHORAHO-IMANA WENYINE.

    DUSABE UAGIRA ICYO ATURUSHA KU MITWE Y'INGABO N'AMASHYO Y'INKA KUTWUNGANIRA KUKO BYAJYANAGA....
    KATABIRORA WE UZABAZE UMUNTU WABA AFITE IGITABO CY'AMAZINA Y'INKA CYAKORESHWAGA MU MWAKA WA GATANU WISUMBUYE MBERE Y'INDEGE NA NYUMA GTO WABONAMO UDUKURU DUKE AHARI WENDA WANYUZUZA .....KOMERA
    AKA GACUPA UKAGERAGEZE URI HAMWE N'UMUNTU UKUNZE NI UKO WUMVE KO TURI GUSANGIRA

  • #40

    turajahe (mardi, 05 juillet 2011 18:56)

    dutangire dushake ufite permis atahawe mu ibahasha muri salon z'abarugejeje ku muteremuko, ahasigaye afate feri naho ubundi twagiye!!!TSIMBURAAAAATSIMBURA TURAGIYEEEEIRIYA NI NYABARONGO CGA MEDITERANRE NIRWO RUZI TUGANAMO????

  • #39

    UKURI KUBISI (mardi, 05 juillet 2011 18:49)

    Burya koko ngo n"UMUSAZI ARASARA AKAGWA KU IJAMBO"!!!!! Paulo KAGAME ararikocoye kabisa ati "Tugeze ahamanuka , ni ugufata akariro gacye na FERI" !!!! Ikimodoka kitakigira FERI cyitwa RPF kandi gitwawe na Shoferi Paul KAGAME kigeze kuli "BURANGA" cg kiramanuka "KATARAMA -KASAMBIRA" wamugani wa ba ba SOMALI iyo bajyaga kumanuka MUSAMBIRA !!!!!!!!

    Ego ko Mana y'i Rwanda !!!!!!!!! Mukure abana , abakecuru n'abasaza ,ingimbi n'abangavu mu nzira kitabahitana mwo kabyara mweeeeee!!!!! Ayi weweeeeeeee, ubuse rwose turagihungira he ????

  • #38

    Kweli (mardi, 05 juillet 2011 18:37)

    Bulya ngo Kagame ntajya arwama amasaha arenze atatu.Aliko nta mugayo ni remords za bantu yisasiye kuva yinjira mu ngabo za Museveni.Bulya kumwita Pilato ntibiva ku busa.Intamba ya 1990:Aramwivuganye ku kagambane Rwigema Freud,arabivuganye ba Bunyenyezi na Bayingana,abo yaje kwikuza mwaabiyumviya mw,itangazo rwa Musonera Jonathan London.Aramwivuganye mwene Ntibazirikana na mugenzi we w,i Burundi,abaderevu b,i ndege hamwe na bari baherekeje abaprezida bombi.Murumva Kagame yasinzira ate amasaha arenze atatu,kandi niwe wabyibwiriye umunyamukuru.Imivu y,amaroso mu rwa Gasabo:7Avril-4Juillet 1994,ibyo byose ni Kagame.Urumva yasinzira ate?Ngiyo intambara ya Congo:Hafi ngo za miliyoni z,abantu(enye cg eshanu)azarakindaguye mwene Rutagabwa,ubwo murumva yasinzira gute?Nimwiyumvire ariya marorerwa muri Afrika y,Epfo.Ngiyo Kibeho,murumva uyu mugabo yasinzira ate?Ngo Imana ihora ihoze:Baliya bashumba ba Nyagasani b,i Kabgayi nimubona batamuhaganye ,muzangaye mba ndoga Gregoire!!!!

  • #37

    leon (mardi, 05 juillet 2011 18:35)

    njye nabaga muri tanzania. ariko igihe mkapa yategekaga haba ibibazo byinshi cyane mu gihugu. ngaho za trein zikagwa ngaho imvura zitwa ilnino zikicha abantu ngaho mv bukoba. amashuli agashya umulilo ukica abanyeshuli... ni byinshi byaranze ubutegetsi bwuyu musaza. noneho aza kubaza abasaza ati ndagirango mumbwire kuki iyi manda yanjye ifite ibibazo kurusha ibyabo nasimbuye? ntibatinze havuyemo umusaza 1 ati igisubizo turagifite. ati ni mukimpe. umusaza aramubwira ati iyi ntebe wicayeho si yawe hagurukaho vuba na bwangu. uyihe nyirayo. none na paulo yarakwiye kumenya ko iriya ntebe atari ye ayiveho.gusa harabura ubimubwira. abasaza yarabamaze abasore baramutinya inshuti ze arazica.nta muntu wo kubimubwira ni cyo kibazo. nukuzatuma umugore we akabimubwira niba hari uziranye nawe. chaoooo