lun.

04

juil.

2011

Ibaruwa ya 2 y’abagaragu bakuru b’ibwami

Incabwenge z'ariyamiriye ziti :"Aka karengane ntawakihanganira !"Ubwo ga revolisiyo yo muri 1959 iba irabaye! Muri iki gihe hakenewe indi revolisiyo mu Rwanda , akarengane gakabije kuba kenshi !
Incabwenge z'ariyamiriye ziti :"Aka karengane ntawakihanganira !"Ubwo ga revolisiyo yo muri 1959 iba irabaye! Muri iki gihe hakenewe indi revolisiyo mu Rwanda , akarengane gakabije kuba kenshi !

 Le 25/6/2011 urubuga www.leprophete.fr, nk’uko rwari rwarabisabwe, rwagejeje ku bakunzi barwo umugani wa SABIZEZE-KIGWA n’ibaruwa yambere y’abagaragu bakuru b’ibwami. Uyu munsi rurabagezaho ibaruwa ya 2 y’abo bagaragu. Nayo ni urukozasoni kimwe n’iyambere, ariko iradufasha kurushaho kumva akarengane kagirirwaga Abahutu ku ngoma ya cyami, gihake na gikolonize, ndetse na bimwe mu bibazo Urwanda rwivurugutamo ubungubu.

 

 

Nyanza, le 18/5/1958

 

Ku Umwami Karoli Lewo Petero Mutara Rudahigwa no ku bagize Inama Nkuru y’Igihugu.

 

Dore icyo twebwe Abanyarwanda tubabwira. Turabagezaho impungenge zacu ku birebana n’ibikingi n’amasambu. Ibikingi n’amasambu ni umutungo ntavogerwa w’ababifite nk’uko Urwanda ari umutungo ntavogerwa w’Umwami. Mu izina ry’abafite ibikingi n’amasambu, turababwiye tuti : “Uko uRwanda rudashobora kugurishwa, ni nako twanze ko hagira ukora ku bikingi no ku masambu yacu”.

 

Dore impavu tubyanze :

 

1°.Mu muco wacu kuva kera kose, unyagwa ni umugaragu wagabiwe, ariko noneho akaza gukora ikosa. Ikosa twakoze ni irihe kugirango muducuze amasambu yacu n’ibikingi byacu?

 

2° Kuki mushaka ko haba ukugabana kw’ibikingi byacu n’amasambu yacu ; kandi mu Rwanda hari ahantu henshi hadatuwe ? Abadafite amasambu n’ibikingi nibajyeyo, bahahinge, baharagire n’amatungo yabo. Hari ahantu hadatuwe :

1) Bugesera,

2) Rukaryi

3).Icyanya,

4) Bugiliri,

5) Mubari,

6) Mutara,

7) Kinyamihanda,

8) Umugamba, 9)

Rweya.

Abantu babuze aho bahinga, inzuri z’amatungo zabuze kandi aho hantu hose habereye aho. Nyamara mu bihe byashize hari hatuwe, hakaba n’inzuri.

 

Mu minsi ishize mwaherutse kohereza abantu i Gishari-Mukoto kugirango tureke gukomeza kuniganira mu Rwanda. Kuki ubu se noneho mugirango Abanyarwanda tugabane amasambu n’ibikingi, kandi hari ahantu henshi hadatuwe kandi hagengwa namwe? N’ubusanzwe amasambu n’ibikingi ntibyari bihagije kubera umubare munini w’abantu n’uw’amatungo : noneho nitugerekaho no kubigabana, hazaba imyivumbagatanyo mu gihugu cyose, muzicisha inzara abari babifite n’abatabifite, ku buryo abazabishobora bose bazasuhuka, bakigira mu bihugu bigengwa n’Abongereza.

 

Dore urugero rw’ukuntu aho hantu hadatuwe hari ubutaka bwiza : igihe Umwami aherutse kijya i Gahini mu birori bya yubile ye, mu byo yamulikiwe halimo inka nziza cyane ikomoka muri izo nce. Umwami yarayibonye neza, na shefu KALISA yarayibonye, na shefu SEGIKWIYE n’abari bahari bose.

 

Duhana imbibi n’ibindi buhugu : Uburundi, Kongo Mbiligi, Uganda, Ankore, Toro. Ibyo bihugu byose byibereye mu mudendezo w’amahoro n’ituze. Imico karande yabo yose iracyariho, ntawigeze ayihindagura. Nanone turavuga imico myiza itari birya by’igipagani. Ese ino iwacu ni ho honyine hari guverinoma? Abaturera bagamije ineza yacu ntibameze kimwe n’ab’ahandi?

Ba Nyakubahwa mugize Inama Nkuru y’Igihugu, ni mwe ibibazo byacyo bibazwa : ni cyo mwatorewe. Tubasabye kudushakira abantu bakomeje guteguza intugunda za revolusiyo mu gihugu. Turabinginze rwose ngo mubatubonere. Icyo twifuza ni uko amahoro n’ituze bisagamba hano iwacu nk’uko biganje mu bihugu duhana imbibi.

 

Ni twe Abanyarwanda bari i Nyanza.

Bisinywe n’abasaza 15 [!]b’Abatutsi, bakaba n’abagaragu bakuru b’ibwami.

 

Kayijuka,

Serukamba,

Rwesa,

Ruzagiriza,

Sekabwa,

Nkeramiheto,

Nyakarashi,

Kibibiro,

Buseruka,

Ruvugwaho,

Nyirubuyombero,

Rwasha,

Mukomangando,

Sezibera.

(Nkundabagenzi F, Rwanda politique, CRISP, Bruxelles,1962 pp 36-37).

Byashyizwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi bw’urubuga www.leprophete.fr.

 

Commentaires : 43
  • #43

    gakuru (mardi, 05 juillet 2011 22:18)

    Umva #42 na #41, murekere aho gutukana. Ibyo rwose ntacyo bitumariye. Kubwira undi ngo abe cg abo bahuje ibyo bemera ngo ni ibicucu bose, ndakeka birenze kuba umuntu azi gutekereza.
    Mwirata iby'uko muzi kwicana. Mwese narababonye, sasa murekere aho kandi abanyarwanda bakunda igihugu barahari bazarwomora.
    Harakabaho abarenga amarangamutima ashingiye ku moko no kubusambo.
    Amahoro

  • #42

    ahahahhh (mardi, 05 juillet 2011 17:21)

    baba ibicucu nkabahutu? ibicucu nimwe mushira mutabizi, kandi muzikznga musigaye muri mbarwa. ibicucu gusa, puuupuuu

  • #41

    Libonukuri (lundi, 04 juillet 2011 20:24)

    Sinarinzi ko abatutsi b'i bwami bari ibicucu bigeze aha! Ubu se koko igitekerezo kirihe? Yewe u Rwanda rwapfuye kera. Icyakora na Kagame arabizi, azi ko ubwenge bwabo bugerwa ku mashyi. Aherutse kwivugira ko iyo ibintu byabananiye babiha babandi ba kera (Abahutu bo kwa Kinani). Ni ko yabigenje muri ministeri y'uburezi n'ahandi.

  • #40

    Munya kuri (lundi, 04 juillet 2011 19:22)

    Uvuze amasambu unyibutsa ukuntu iwacu i kibungo impunzi za 1959 zatahutse zikigabiza amasambu abaturage h bamwe baricwa abatahutse bategekwa kugabana n uigabuje isambu akabanzza agahitamo aheza . Ikibabaje ni uko abari mu gihugu bategekwaga kugabana ibintu byabo byose naho abavuye hanze bo bagumana ibyo bari bafete . Ngo iryo ryari isaranganya . Amateka nkayo se azasibangana ?

  • #39

    Aebishyimbo (lundi, 04 juillet 2011 19:15)

    Nanjye ndabona nta kibi aba bagaragu bari bakoze . Ibyo ni ibisanzwe ko abayobozi n abahakora bagira imitungo iri hejuru yewe n imishahara n ibindi n uko . Gusa ikibazo ni aho byari byaravuye cyangwa niba ubusumbane bwari bukabije ugereranije n uko abandi bariho . Ikindi kandi nuko twari tugifite andi masambu nkuko bayagragaje leta yagombaga kujyanayo abatayafite

  • #38

    gakuru (lundi, 04 juillet 2011 18:20)

    Murakoze kutugezaho iyi baruwa ya kabili. Kimwe na Nyabingi n'abandi bakozeho ISESENGURA, nange ndabona na kibi cyayo rwose. Gusa ndibaza nti ese koko biriya bikingi babaga bafite babaga barabyambuye abaturage (reka tubite abahutu), hanyuma bakabiragiramo inka zabo? Uwaba afite amakuru y'ukuri atari amarangamutima yamfasha. Gusa sindi mukuru cyane, ariko hari ibikingi nabonye abaparemehutu bari barigaruriye, ibyinshi nabonaga byari imisozi idatuwe, yirirwaga mo inka. Ahubwo abo baparemehutu nibo bujujemo abana n'abagore batagira ingano, hanyuma 94, amasambu yari yamaze kubashirana, bamwe biroha muri genocide bagamije gufata amasambu y'abo babaga bamaze kwica. Rwose ikibazo cy'abanyarwanda gikwiye kureberwa mu rwego rw'igihugu, mu nyungu z'abaturage bose, nk'uko Nyabingi yabivuze. Ndumva abantu bashyira mugaciro turambiwe ayo moko anyura ku ruhande ibibazo nyakuri.
    1. Ubutegetsi bubi, by'agatsiko, bushyirwaho n'agatsiko bugakorera agatsiko
    2. Ubukene bukabijwe bw'abaturage (akaba ari n'ingaruka nyine y'ubutegetsi bubi)
    3. Ubujiji bukabije mu banyarwanda (nabwo ni ingaruka y'ubutegetsi bubi)
    Uwagira icyo yanyungura ku bikingi yamfasha, naho bariya bagaragu ndabona ntakosa bakoze, kimwe n'uko abandi benshi babivuze.
    Mugire amahoro na demokarasi muri repubulika.

  • #37

    IBICUCU BYA BAHUTU MURI PROPAGANDE PARMEHUTU (lundi, 04 juillet 2011 16:36)

    NGAHO NI MUREBE ABAHUTU BIZE ICYO BAKOZE,KURI ZA DOCTORAT BABONYE BAMWE NI BA PROFESSORS ARIKO ,KU MASHURI BIZE HIRYA NO HINO KU ISI,TWABUZE AHO BAVANYE ZA DOCTORAT MURI IBI BIKURIKIRA:KWICA UMUTUTSI SI ICYAHA/DOCTARAT YATANZWE N`IYIHE UNIVERSITY?KUVANGURA AMOKO BYATANZWE N`IYIHE UNIVERSITY? INGENGABITEKEREZO MWABYIZE MURI SOCIOLOGY YAHE???INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE MWAYIZE MURI GRAND SEMINAIRE YAHE?I NYAKIBANDA SE???ARIKO HO TUZIKO HO NTACYO MWIGAGAYO URETSE AMACYAKUBIRI,KANDI NI MU GIHE THOMAS NAWE ARI MUBANTU BAGIYE GUSHINGURA IMITUMBA NGO RWIGEMA YAPFUYE ARI MUSENYERI MISAGO WABIBATEGETSE AHITA AGORORERWA DIYOSEZE YA GIKONGORO???CAN IMAGINE???IYO DIPLOME MWAYIHAWE NA NYAKIBANDA GRAND SEMINAIRE??CG I ROMA???MURAHABESHYERA!!!!NI ZA DIPLOME MWAVANYE MU MABERA YA BANYOKO SE????MURABABESHYERA!!!!UMUNTU AVUKA ARI MUZIMA AKANDUZWA NAHO AVUKIYE!!!HAMWE NA BA SE BAFUNGUYE NGO BARASHAJE KUBERA IMBABAZI ZA LETA Y,UBUMWE GUSA???IYO BABAREKA BA KAGWAMO NKUKO BISHE ABATUTSI...RERO THOMAS NA RUDAKWEMWA,NAHIMANA FERDINAD,MUGESERA LEON,BIKINDI SIMON,NGIRUMPATSE MATAYO,BAGOSORA,HABYARIMANA JUVENAL,BIZIMUNGU CASIMIR,NYIRAMASUHUKO PAULINE,UMUHUNGU WE SHAROM NTAHOBARI,RUHIGIRA ENOCK,EDUARD KAREMERA,NGEZE HASSANI,INGABIRE VICTOIRE,NABANDI BAHUTU BAFUNGIYE HIRYA NO HONO KU ISI,BAVUTSE ARI BAZIMA NKABANDI BANA,ARIKO BANGIRIZWA CYANE NABA BIBARUTSE ARIBO TWAKWITA ABABYEYI GITO...NAHO IBYO KURATA AMASHURI TWABONYE IBYO MWAKOZE ...MUZASUBIREYO MWIGE BABASIBEMO IBYO MUFITE MWIZE,BABONGEREREMO IBINDI BIZIMA,KUKO MWAKOZWA MU MUTWE BIKABAFASHA,NAHO UBUNDI USHATSE GUCA IYI NGENGABITEKEREZO YANYU KERETSE,UMUNTU ARIMBUYE MWESE,NA BABAKOMOKAHO BOSE....IMANA IKONGERA IKAREMA ABANDI BANTU BASHYA KUKO MWE MWARANGIRITSE CYANE..VIRUSI MUFITE MU MIBIRI YANYU NTIZABAVAMO,KERETSE ISI IRANGIYE....

  • #36

    abakirisitu b,i cyangugu (lundi, 04 juillet 2011 16:34)

    Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yasohoye itangazo ryamagana ibimaze iminsi byandikwa n’abapadiri 2 baba mu Bufaransa bisebya u Rwanda. Musenyeri Yohani Damascene avuga ko Abanyarwanda badakwiye gufata ubutumwa bwandikwa n’abo bapadiri 2 nk’ukuri kuko batabitumwe na Kiliziya gatolika mu Rwanda.
    Ubusanzwe ngo birabujijwe ko uwihaye Imana akora imirimo ya politiki usibye iyo abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bwa kiliziya.Ibyo bitandukanye n’ibyandikwa ku mbuga za internet n’abapadiri 2 bakomoka muri dioseze ya Cyangugu baba mu Bufaransa. Mu butumwa bwohererejwe Radio Rwanda na Musenyeri mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu, buvuga ko ibyo abo ba padiri bandika bidafite aho bihuriye na kiliziya gatolika, ahubwo ko ari ibitekerezo byabo bwite. Abo bapadiri Thomas Nahimana na Fortunas Rudakemwa bashinze urubuga rwa Internet rubaho inyandiko zigaragaza ko mu Rwanda ari mu icuraburindi,nta cyiza kihaba. Ni narwo rubuga rwakoreshejwe gusohora inyandiko ziherekejwe n’amashusho y’urukozasoni yatumye uwari ministre wa sport n’umuco mu Rwanda Joseph Habineza yegura ku mirimo ye.
    Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene mu nyandiko ye anenga abo bihaye Imana kuko birengagiza nkana amateka yaroshye u Rwanda muri Jenocide. Urwo rubuga kuri ubu rukoreshwa nk’ijwi rya bamwe mu banyapolitiki bibera mu mahanga batemera ibyo u Rwanda rugezeho.
    Nyuma y’amezi ageze kuri 4 urwo rubuga rusomwaho inkuru mu Rwanda, nibwo bwa mbere umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya gatolika mu Rwanda anenze kumugararo ibikubiye muri izo nyandiko. Ibi kandi biriyongera ku makuru yavugwaga ko hari bamwe mu bayobozi b’imiryango remezo muri diyosezi ya Cyangugu baba bigisha ubutumwa bwoherezwa n’abo bapadiri. Inyandiko ya Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene ikaba ije ishimangira ko Kiliziya Gatulika ikemanga abo bapadiri kandi itari kumwe nabo mu byo batangaza kuri urwo rubuga rwa interineti.

  • #35

    Gahutu (lundi, 04 juillet 2011 14:50)

    NJYE NSANZE NTABWENGE BURIMO, ABA BAPADIRI NDABONA BARABUZE IBYO BANDIKA !!!!!!!!!!!!

  • #34

    Kidahamwa (lundi, 04 juillet 2011 13:40)

    Wowe Nyabingi #31:Nimura kugabana U Rwanda hagati yanyu Gahutu,Gatwa na Gatutsi,muzagire n,umugabane mugenera abanyarwanda.Ninde wakubwiye ko Gahuta,Gatwa na Gatutsi bo atari abanyarwanda?Kandi sinavuze ko ari ukugabana igihugu,ni ukugabana ubutetsi ntawe undyamiye undi.Ni Burundi si shyashya,aliko nibura buri murundi yiyumva muri ubwo butegetsi.Sinavuze rwose ko ari ukugabana ubutaka,nongere ngusobanuri.Ikibazo nyamukuru ni ukwiharira ubutegetsi bw,agatsiko(Akazu).Ibyo rero uzi ko bikemurwa na Democratie,ariyo ivamo amatora.Icyavuye mu matora kikubahirizwa.Amatora rero abera hano iwacu ntawakirirwa ayavugaho.Ni agahoma mumwa.Ikinamico!!!

  • #33

    Django (lundi, 04 juillet 2011 13:36)

    @ Mugabe Paul. Iyo ubeshya abantu ngo amagufa ari mu nzibutso ni abahutu bishwe na F. P. R. uba utekereza ko abanyarwanda ari ibicucu? Cyangwa wibagiwe ko mwicaga abatutsi ku mugaragaro? Ariya magufa ni inzirakarengane zazize ko zavutse ari abatutsi n'abahutu b'inyangamugayo bari bariyemeje kurwanya amahano yakorwaga n'interahamwe. Erega bizabagora guhakana genocide mwakoreye abatutsi! Ntanubwo bishoboka kuko mumaze imyaka 17 muyihakana ariko byaranze. Naho rero wowe Paul Mugabe ibyo uvuga ni ubujajwa. Ntabwo intego ya Fpr kwari ukwica abahutu, abantu bishwe n'inkotanyi ni abasirikare bari baranze kwitandukanya n'ingoma y'abicanyi. Nonese Paul we, wumva abo bicanyi bari kurasa inkotanyi zikabihorera ngo ni uko ari abahutu? Ibyo ni ukurota nabi. Ntukajye wigira inshyanutsi bitazakurushya mu buzima.

  • #32

    Murora (lundi, 04 juillet 2011 13:33)

    Dore icyo mbona tubura: kwicara tukabwizanya ukuri. Gutegekera mu bwiru bwitwikiriye inda mbi, barangiza ngo ni hutu-tutsi maze rukambikana... Ibyo ni byo bituma bene igitugu baramba. Jye mbona n'uriya Rudahigwa yarishwe na bariya bamwandikiraga. Inda nini y'abategetsi ! Jye mbona yarashatse igabana kuko n'ubundi yari azi uko biriya bikingi byavuye mu buriganya, noneho bati vuga uvuye aha. Barangiza ngo ni abazungu. Niba na bo bari barimo, bari bayobowe na bene gutinya kubura imitungo bigwijeho. Kuva abanyarwanda dutinya ukuri ahubwo hakitwazwa ibindi, nguko gupyinagazwa kwacu.

  • #31

    Nyabingi (lundi, 04 juillet 2011 13:24)

    Kuri Kidahamwa #27 Nimumara kugabana u Rwanda hagati yanyu Gahutu, Gatwa na Gatutsi, muzagire n'umugabane mugenera abanyarwanda. Uko uzaba ungana kose ariko ube nk'ubuvumo, natwe abazinutswe ayo moko tubone aho twisanzurira. Uwo mugabane uzabe umunani w'abanyarwanda ku Rwanda.

  • #30

    Ukuri (lundi, 04 juillet 2011 13:14)

    Ibyo mutangaza 1 na rimwe biba bifite ingingo ariko ndagira ngo muzagerageza murebe umuti wakemura ibibazo u Rwanda rufite maze tuve mu magambo. Thanks

  • #29

    Mugabe Paul (lundi, 04 juillet 2011 13:11)

    Iriya baruwa irerekana neza amateka y'u Rwanda. None se ko bariya bemeza ko ibikingi ari ibyabo nkuko u Rwanda ari irw'Umwami; batubwira ibyo bikingi aho bari barabikuye. Batubwira uwari warahaye u Rwanda umwami. Amateka yerekana ko Umwami yitwazaga kuba yari yarishe Abahinza b'abahutu ndetse akabaca ibishahu. Ikimenyetso murikwa ruhame cyari ingoma KARINGA yari yarambitswe ibishahu by'Abahinza. Ndagira ngo ibyo bintu biragayitse cyane byo kwerekana ko ubutegetsi bwawe ubukura kuba warishe umaze gushahura abantu. Nyamara kandi ubutegetsi buriho mu Rwanda ubungubu niko bumeze. Bushingiye kuba FPR yirishe abantu benshi ndetse ibimenyetso ni turiya duhanga n'amagufa y'abantu birirwa banitse. Karinga ya FPR ni ziriya Nzibutso zirimo amagufa y'abahutu kuko ay'abatutsi bene wabo barayashyinguye mu cyubahiro. Mwitegereze neza umuco w'ibikingi waragarutse. Abategetsi ba FPR bafite ibikingi bakuye mu masambu y'abahutu bishwe. Ziriya ngoma zombi rero aho zikura ubutegetsi ni kubwicanyi.

  • #28

    Kweli (lundi, 04 juillet 2011 12:59)

    Nyakubahwa Kagame niyunamure icumu,ahe abanyarwanda amahoro.Nagerageze yumve inama z,abagenzi yamenesheje kandi aribo bamwicaje kuri iyi ntebe mu Rugwiro.Ndavuga ba Nyamwasa nabagenzi.Niyumve inama za Musonera n,ubuhamya bwe,uri mwana w,i Nyanza.Nasubize amaso inyuma,arebe abanyarwanda bamaze kumuhunga kandi bari mu bushorishori bw,ubutegetsi bwe,maze agire ati:Ko ubanza hari ikintu kitagenda muri ubu butegetsi bwanjye.Nabe umugabo arekure bariya ba Victoire Umuhoza ,Mushyidi Deo na Ntaganda n,abandi bose bari mu kiziriko cye.Kagame nareke gutoteza no gutesha abamurwandiye agaciro:Buriya koko murumuna wa Kayumba arazira iki,n,abandi tudashobora kurondora.Nyamara baravuga ngo inkoni ikubise mukeba.....Reka ndekere aho.

  • #27

    Kidahamwa (lundi, 04 juillet 2011 12:45)

    Aliko kuki abanyarwanda tutareba na hafi yacu.Amakimbirane hagati ya Hutu-Tutsi ntawe utazi ko aricyo kibazo muri aka gahugu.None abatuyobora ngo ntihagire uhingutsa mu kamwa cg mu bikorwa aya magambo Hutu-Tutsi.Ni nde se uyobewe ko aka gahugu mu nzego zose z,ingenzi,ari abatutsi gusa.Igisoda ho ntawavuga,dore ko aricyo kibeshejeho iyi ngoma.Mu Burundi ntimuzi cg ntuzi ko bagabanye ubutegetsi sur base ya pourcentage by,ayo moko yombi.Biranditswe ndetse n,amahanga yarabyemeye.Kuki iyo bigeze k,u Rwanda bihinduka ingengas!!!!Ngilyo impfundu ly,ibibazo by,u Rwanda.Ibyo nibigerwaho amahoro azahinda,aliko igihe mwene Rutakabwa agifite inkota,numva bizagorana.Tubitege amaso.

  • #26

    EMERUWURIWE (lundi, 04 juillet 2011 12:25)

    IKIBAZO gikomeye uko njye mbyumva i Gasabo ni ukutemera abo turi bo...turiyemera buri wese akumva ari we ufite ibitekerezo bizima abandi nta kigenda...

    ABAKURU BATI...IHUNGA UMURIZO WAYO IGWA RUHABO...kuba umutwa,umuhutu,umututsi cg se imvange ivuye kuri abo dore ko ari bo benshi mu by'ukuri si ikibazo,,,, ikibazo ni abatuyobora babi cg se abadukuriye babi,,,,bo badutoza kwangana....kandi igiti kigororwa kikiri gito. Abana barikundanira imiryangoigahaguruka...uramenye bariya ni inzigo ntidushyingirana n'ibindi...erega maye waba utazi kwihagararaho ngo ukore ikinyuze umutima wawe ukaba uremeye nuko ukajya kwihambira ku muntu utakuguye ku nzoka...ni naho hava ubuhemu butandukanye...ni uko babana akajya anyaruka akibyaranira n'uwo bakundanye mbere ni uko undi akaba umupapa w'amategeko....

    Abantu baravuga bitewe n'aho umugati uri...iyo byivanze bacaho bagera hanze bakabivuga mu mazina yabyo...Emera uwo uri we uhe abandi amahoro ukore icyo ugomba gukora wirinde kugira uwo urenganya..nta kwihesha agaciro birenze ako

  • #25

    Tuzarubanamo (lundi, 04 juillet 2011)

    Tuzarubanamo bamwe mwakwikubira ubukungu cgse mwakwemera tugangira...iminsi yo kubaho ntiterwa n'uko umurozi cg umwicanyi yabyutse kuko uko yibeshya apanga guhitana abandi ni nako urupfu nawe ruri kumupangira umunsi ruzamutera intorezo...Ubundi niba hari amakosa abho ni ukwica umuntu n'ubundi usanzwe azipfira ejo cg ejo bundi...iyo bamwe bakangata ukagira ngo iyo waburaye n'abawe hari ubimenya cg se hari numwe ushishikazwa nuko warwaye...uretse abantu bikundira abandi bakabatabara mu ngorane zabo abandi si ukutubeshya gusa...

    Guheza inguni no gutsimbarara si wo muti...umuti ni ukwicarana n'uwo mutabona ibintu kimwe ukamwereka uko wumva ibuntu na we akakwereka uko abibona...mugakosora amafuti mwembi mufite...ubundi mugakomera ku byiza ibyo iyo bitabaye hakurikiraho gushwana no kurimbagurana...
    Naho uwavuze ngo iyo abantu babiri batumvikanye bakenera 3bita umusifuzi nyamara hari igihe umusifuzi ari we uba gashoza nduru bitewe n'icyo ashaka kugeraho...no none gusifurira abatagushaka ntacyo byungura...ubundi abantu iyo bafitanye amasinde bagombye kuyacocera hamwe.

  • #24

    muve mu nkuru z'amoko! (lundi, 04 juillet 2011 12:09)

    Cyakora nanjye ndambiwe inyandiko z'ubwoko gusa zica kuri iyi site, na comments zayo z'amoko gusa! nk'aho bakwihase ibiduteza imbere n'ukuntu Rwanda yava mu maboko y'abatugejeje iwa ndabaga, ni hutu, tutsi!!!
    Muve mu moko, mu bugambo, mujye mu bikorwa!!!

  • #23

    Rwembe (lundi, 04 juillet 2011 12:01)

    KWEMERANYWA: kwemeranywa ku mahame amwe namwe hagati y'abahutu n'abatutsi jye mbona aricyo kibazo-nyamukuru. Ntangazwa no gusoma hano ko hakiri abantu bihanukira bati bariya bagaragu b'iBwami bari mu kuri! Harimo ubuhezanguni budafite aho buhuriye n'ukuri. Ubwo buhezanguni ubusanga mu mpande zombi, haba mu batutsi cg mu bahutu. Ikibazo: tuzumva ryari ibintu kimwe, tuzumva ryari kimwe amahame n'imitekerereze ya kidemokarasi? Inzira iracyari ndende.
    Ubuhezanguni mu mitekerereze nicyo kibazo-nyamukuru abanyarwanda dufite. Buri wese afite uko yumva nuko abona amateka yúRwanda...ngaho aho ikibazo kiri. Nyamara burya iyo abantu batumvikanye ku kintu-runaka, haba umucamanza/arbitre ubakiranura. No mu banyarwanda dukeneye arbitre. Ninde uzatubera arbitre? Amahanga turayegera tukayapangamo amarangamutima yacu, bugacya nayo yaguye muri wa mutego wacu twisanganiwe w'ubuhezanguni, ugasanga yabogamiye ku ruhande uru cg ruriya. None ninde koko uzatubera arbitre mu mibonere-buhezanguni yacu y'amateka yacu?
    RC

  • #22

    Mugisha (lundi, 04 juillet 2011 11:40)

    Bivugwa ko muri iriya revolution hari abatutsi boherejwe gutura mu Bugesera (Nyamata). Bivugwa ariko nanone ko babajyanyeyo bashaka kubica ngo kubera uko aho hantu hari hameze. Aho hantu se niba koko hari habi kuki bariya bagaragu bo bari bashatse kujyanayo abahutu babavanye mu masambu yabo? Niba bivugwa ko genocide yatangiye muri revolution abatutsi boherezwa aho hantu habi, aho umugambi ntiwacuzwe na bariya bagaragu b'i bwami??

  • #21

    bakame (lundi, 04 juillet 2011 11:35)

    Revolution irakenewe ntabwo dukeneye u rda rwumuntu dukeneye u rda rwabanyarwanda uko ari inyabutatu rurangwa nabahutu abatutsi na abatwa tukabana tugasabana tugashyingirana ntamususu kdi twese hamwe tuzabigeraho niba atari ibyo u rwanda rurasenyutse mugire amahoro

  • #20

    rwanda (lundi, 04 juillet 2011 11:21)

    ngewe icyo nibaza kuri aba bapadiri birirwa bashyushya imitwe yabanyarwanda, ukabona barashyize ubwoko imbere ntakindi kiba kuri ino cite yabo usibye amacakubiri? jye nkibaza ese aba bapadiri niba intambara yarateye bari mu rwanda bitwaye gute? ese ko bihaye imana cg shitani? ese koko nibo bandika ibi? cg biyitirira amazina yabapadiri? niba ari abapadiri ntekerezako badakorera Imana ahubwo nabapadiri bashitani kuko wunva mubyo bandika ntakintu gishobora guteza imbere abanyarwanda usibye kubatanya? igihe u rwanda rugezemo ntago ari ukwireba mo ubwoko kuko ntacyo bumaze ntanicyo buzakugezamo mu buzima bwawe bwaburimunsi? mwe mushyiraho izi nyandiko muhinduke muve ibuzimu mujye ibuntu apana gushyira ubwoko imbere ;;;

  • #19

    Mujyanama (lundi, 04 juillet 2011 10:56)

    Ariko iyo umuntu avuga ngo ibaruwa ni urukozasoni, ikibi kirimo ni ikihe? abanditsi ba leprophete barakabya cyane, baba bagirango tugwe mu mutego wabo.

    Njyewe inkuru aba bapadiri banditse haba harimo amacakuburi, njyewe nabagira inama yo kugabanya amacakubiri noneho bakarekera abandi batanga inkuru igahita uko yakabaye, noneho commentaires zabo zakajya hasi hano uko natwe tubikora.

    uru rubuga ndarukunda, ariko maze kubona ko inkuru zose zica hano, abapadiri bongeramo akunyo kugirango tugwe mu mu mutego w'amacakubiri! abantu bajye basoma kandi bashishoze.

  • #18

    courage (lundi, 04 juillet 2011 09:52)

    Umva rwose technology yateye imbere, abirirwa biruka iyo za kigali, chicago, belgique cga inyuma ya Kabale ngo bashyigikiye Kagame, bamenye ko bubakira ku kirunga.Mu minsi mike bazabona ko mine bateze ari bo iturikanye, uretse ko bagombye kwibuka ko umutego mutindi....

  • #17

    Karinganire (lundi, 04 juillet 2011 09:44)

    Mwambutsa (#5) na Nsuti (#13) Kugeza ubu ntimurumva ko ariya masambu na biriya bikingi ari ubutaka bwera bariya Batutsi bari barambuye ba nyirabwo b'Abahutu, kandi ako abo Bahutu babakoreraga badahembwa? Umuntu yakwambura ibyawe, wagira uti "reka nibura tugabane", ngo "vuga uvuye aho"?

  • #16

    Rugamba (lundi, 04 juillet 2011 09:32)

    NIMUSHAKE UBURYO TWABONA IBINTU MU NYUNGU ZIMWE NAHO UBUNDI NTAHO TWAKWIGEZA. Yes, REVOLUSIYO YARABAYE, YABA YO ITABA YO. ARIKO IRIMO AMARANGAMUTIMA MENSHI, KIMWE NA COUP D'ETAT YO MURI 1973, KIMWE NO GUFATA UBUTEGETSI 1994. MURI RUSANGE 1959 ABAHUTU BARISHIMYE ABATUTSI BARABABARA. MURI 1973 ABAKIGA BARISHIMYE ABANYENDUGA BARABABARA, ABATUTSI BO WENDA BARISHIMYE. MU 1994 ABATUTSI BAMWE BARABABAJWE, ABANDI BABYINA INSINZI, ABAHUTU BABURA AMATA BAYIFANYE MU KANWA KUBERA GUTSEMATSEMBA.

    NONE SE TUGUME MURI URWO TURATA NARI UMUGABO IDAHABWA INTEBE. TUMENYE AKABABARO KA MURI WESE TWIBANDA KU BYIZA TWAHURIYEHO MU GIHE CYASHIZE KURUTA IBYADUTANDUKANIJE. NONE SE KUKI WAKWISHIMIRA KUVUGA KU BYAKUNEJEJE ARIKO BIKABABAZA UNDI. "Ariko rero nyine politike ishingiye ku marangamutima", niyo twibandaho kuko n'abantu nibyo bumva kurusha ibindi.

  • #15

    Nyabingi (lundi, 04 juillet 2011 09:22)

    Nanjye ariko mbaze. Intego ya revolisiyo yari ukugeza abahutu ku byiza by'igihugu cyangwa yari ukubyambura abatutsi bake babifite. Kuki niba hari amasambu atagira nyirayo, abatarayagira batayahawe ahubwo bagasaba gukeberwa ku y'abaturanyi babo bifite. Bisa n'aho inzangano no kwihorera ari byo byari byimirijwe imbere kurenza inyungu za rubanda nyamwinshi y'abakene b'abahutu n'abatutsi. Byaragaragaye kandi ko aho aba banyabikingi birukaniwe, bitagabanyijwe abakene ahubwo byazunguwe n'abandi bake bari bagize ubuyobozi bwa parmehutu. Kuri Repubulika ya mbere n'iya kabari, Rubanda nyamwinshi y'abahutu kimwe n'abatutsi yagumye mu bukene ntiyajya mbere na mba mu gihe agatsiko kamwe nko ku gihe cya cyami kikubiraga ibyiza by'igihugu. Nta revolution izigera ibaho mu Rwanda nitutarenga ikibazo cy'amoko ngo dukore politiki itagira amarangamutima.

  • #14

    Gaheza (lundi, 04 juillet 2011 08:41)

    Ngaho namwe nimwiyumvire indi mipangu mishya yo guhitana Kayumba muri Afrika y'epfo. Namwe nimwiyumvire noneho aho ibintu byari bigeze. Ni amakuru mashya pe. Nsoma iyo link:
    http://www.umuvugizi.com/?p=2741

  • #13

    nsuti (lundi, 04 juillet 2011 08:34)

    Mwambutsa je te remcie bcp de ta réaction..!

  • #12

    uzaseba Geneva (lundi, 04 juillet 2011 08:32)

    Mr president, wakwihanganye utazajya gusebera Gevene koko? ibyo bintu usaba ntabwo bazabikwemerera rwose, buriya nakwe uza iburayi n'amarica tukagukomera yombi,turihafi kuzakuvugkriza induru wibaze, niyo mpamvu ushatse wagabanya gutagaguza amafranga uza inaha kutubeshya kuko ntitukuyobewe, uribuka kuri kurugamba abana babatutsi wishe uko bangana, abahutu murwanda, na congo, abatutsi babanyamurenye wishe urazi uko bangana, uzi ibibazo ufite muri UN na HR, none se urashaka kuvuga ko ibyo byose batabizi kuburyo bazabirengaho?

    ahubwo niba ushaka kureba ibyo the whole world think about you nibyo bikurikiyeho. nubwo utagirwa inama ntunagire icyo utinya nkugiriye inama wagabanya kuko nureba nabi, uzahigwa kurusha OSAMA. nimuva Geneve uzumirwa ahubwo. byinshi bizahinduka

  • #11

    nshuti (lundi, 04 juillet 2011 08:27)

    sawa.....!!

  • #10

    freedom (lundi, 04 juillet 2011 08:16)

    nu ukutagira ubwenge, umugani wa kayumba guserabratinga intsinzi, wafashe igihugu hapfuye abantu bangana kuriya, fpr ntabwo yatsinze intambara, they are loser.more than 2 millions has lost their lives in 94 and congo, there is no intsinzi hejuru yimirambo ingana kuriya, hutu tutsi mushyire ubwenge kugihe, mureke guhora mwiyemera.

  • #9

    Mwambutsa V (lundi, 04 juillet 2011 08:15)

    Muri Rusange nkurikije imyumvire nimitekerereze yanjye nirinze gukoresha amarangamutima ashingiye kubudasa namoko ya Gahutu Gatutsi nkoko biri mu bihugu byacu Rwanda na Burundi yenda Tunavuge Uganda na Kongo ndasanga ino baruwa ya Kabiri nta nenge nini nayivugaho nubwo iyambere yari yuzuye ububisha ubugome nubugambanyi bwabariya bagaragu. Kuko nasomye iya mbere ubu ngubu nkaba maze gusoma iyi ngiy ya kabiri nayo hanyuma nya kuzigereranya zose nsanze iyi ngiyi yakabiri rwose yarimo imvugo nyoroshyo kandi irimo nikinyabupfura nubwo bwose byabonekaga ko badashaka revolisiyo. Hanyuma rero kudashaka revolisiyo byo wenda ntabishyira mu ruhande rwo kuvuga ngo nuko bari abatutsi kuko ndahamya neza ko nabwo iyo bajya kuba ari bahutu ntawari kwemera gukurwa mubye kandi amashyamba ahari yabantu bari bakagombye guturamo. gusa ahangaha icyo umuntu yakagombye kureba muri ino baruwa ni mugambi igitekerezo gikuru umwami yagombaga kwisunga kugira ngo asaranganye abanyarwanda umutungo kamere wabo. Ibyo umwami rero yakoze byanyibukije Kera ba Papa bahunga mri 1972 bahungira mu Rwanda ubwo Habyarimana yigendere amahoro kuko aba faransa bavuga ngo qui vivra verra yabatwaye ajya kubaroha mu Mutara abakura iririma no mu Bugesera ngo arimo akomeza ubucuti bwe na Micombero wa nyanyasa abaturage akabica urubozo. Hakumenya ko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo kubera kutabona kure kubibazo byari mu Rwanda kugira ngo Habyarimana abonereho no kuba yari gufasha abarundi bakagira Revolution mu gihugu gituranyi kugira ngo habe isaranganya ry'umutungo byamuviriyemo kuva kwisi agenda nka Nyomberi. Icyo navuga aha ngaha rero revolusio yari ikenewe rwose byukuri mu Rwanda ariko nkurikije amateka yu Rwanda nize kuko ari naho navukiye kuvuga ko revolusio yari iya bahutu gusa kwaba ari ukwihenda kuko hari n' ubundi bwoko bwa batutsi bari bararenganijwe n'ingoma ya cyami kandi nabo bari bakeneye impinduramatwara hakaba isaranganya ry'umutungo kamere 'u Rwanda, ariko kubera ko abatutsi bari minoritaire (Nyamuke) byatuma amajwi yabo batutsi bake atajya hejuru ngo yumvikane noneho biboneka ko abahutu aribo bari hejuru kandi ko aribo bashaka impinduramatwara gusa. Rusange ubwo isura ya revolusio ihinduka uko nguko yitirirwa iyabahutu ariko witegereje neza wasanga revolusio yabaye mu Rwanda ari nka Rvolusio zabaye nahandi hose mu bihugu byaba Zungu zari zishingiye ahanini kuri Classe sociale La bourgoisie La noblesse et Les ouvriers. Hanyuma rero kubera ko ba Rugigana bo mwihindiri rya Independence bari bamaze kubona ko ibyo kwiyambika amakanzu bigira Abakozi bimana bibatekurukanye niko guhita bashaka guca inyuma isura ya Revolusio barayihindura binyuze muri Medias bakayita ukutariko ngo ni Revolusio Hutu bituma na babatutsi bake bari bakeneye impinduramatwara batinya icyo kijambo ngo Revolusio hutu icyaje kubyunyura rero bivaye nuko abanyarwanda batare bwatere imbere muri politike ubwo baba bisunze MDR Palime Hutu noneho umutusi yumvishije ibyo akuka umutima ati rwose revolusio natwe twari dukeneye yari revolusio Nyarwanda ntabwo yari Revolution Mputu. Ariko muri Rusange Revolusio yakorwa yari nyarwanda ahubow haba ubuswa bwo kuyiha umurongo nyirizina kugira ngo ibumbire hamwe abanyarwanda bose muri Rusange bari bakeneye Impinduramatwara. Nguko uko ibintu twagiye tubyitiranya ibindi bikatubana urusobe. Ariko Ndafite Icyizere ko Bishire bitinde Abahutu Abatwa na Batutsi ibihe bizagera ahari urwanko habe urukundo. Harakabura amahoro sekibi we utera urwanko mubasangiye uburaro nuburamuko mubasangiye igihugu basangira gupfa no kuramuka. Murakoze.

  • #8

    Analysis (lundi, 04 juillet 2011 07:44)

    HAPPY LIBERATION DAY to you all Rwandans !!!

  • #7

    yaziziki (lundi, 04 juillet 2011 06:50)

    Ambasador Kamali wari muri Afrika yepfo ngo yirukanywe ku kazi azira ko yatindiganije gutanga amafaranga ayaha abagombaga kwica Kayumba Nyamwasa, icyo cyaha nicyo cyamuviriyemo kwirukanwa ku kazi kuko atahise akora mwisanduku ya Embassy ngo yishyure abicanyi

  • #6

    rugina (lundi, 04 juillet 2011 06:35)

    Erega uyu muperezida wacu nta soni agira! Buriya arashaka izindi mpamvu zo kunywa amaraso. "Akumbuye inkogoto". Ngo iyo umurozi amaze kabiri atisasiye abantu, ngo arabirwara akaremba, akongera gufata agatege iyo abuhaye nk'umwe mu nkoramutima ze, maze uyu akaza amubwira ko amaze kumugarika. Icyo gihe ngo ahita abaduka asimbuka. None rero, umwuzukuru wa Kanjogera buriya arakumbuye. Kandi rero muzi ko yararika ibihumbi, ntanezezwa na bangahe. Dore yica nka Tsunami. Ngaho genda ucyure wice. Ngo ufite abajyanama n'abaja hakurya y'amazi. Umunsi bakwitaje, abantu bose bazakwinuka. Jye inama naguha, ni uko wategura abana bawe kuzarushingana buri wese n'umucikacumu w'umuhutu/kazi cg n'umucikacumu w'umutwa/kazi: Nibigenda gutyo, bazaba bakuruse, bagitsinze cy'umutwe. Noneho n'izahehe wenda zizatinyuka zitahe.

  • #5

    ukuri cyane (lundi, 04 juillet 2011 06:28)

    Amakuru yamenyekanye ko Kagame nabicanyi bamaze gupanga umugambi wo kwicira abantu mu Bwongereza nahandi, aya makuru avuye ahantu hizewe aremeza ko abantu bise ko ari target ari MARARA Noble, UMULISA Jane, GASASIRA J Bosco. ngo Rene na Musonera babaretse kubera ko byasakuje, ngo hamaze gutangwa amafaranga menshi ahabwa abantu babasomali bafite ubwenegihugu bwubwongereza hemejwe kandi ko bagerageza kwicwa muri Winter ngo nibwo byaba byoroshye, kandi ngo hakaba havugwa ko uburyo bwahiswemo bwaba kuzabatera ibyuma ku migoroba muri Winter, ngo ariko habonetse nubundi buryo byaba byiza.

    Ubu rero ngo igikuru ni ukumenya cyane inshuti nabakorana nabo bantu cyane.

    Aya makuru yizewe cyane, nkaba nsaba umuntu wese waba azi nomero zaba bantu kubaburira cyane, birinde inshuti zabo bazigenzure cyane kandi birinde imigoroba,

    NYABUNEKA UWABA AZI NOMERO ZABA BANTU YABABWIRA KARE, AMARASO YABANYARWANDA YAMENETSE ARAHAGIJE. IBI BYATURUTSE KU NAMA YAKOZWE MWIBANGA YIGA KURI MSG ZIRI KURI YOU TUBE HAMWE NIZINDI NYANDIKO, AHO UMULISA JANE YAMAGANA ITORERO.

    NYABUNEKA NYABUNEKA NYABUNEKA MWIRINDE MWIRINDE CYANE MWIRINDE CYANE.

  • #4

    gaheza (lundi, 04 juillet 2011 03:43)

    susuruka.com

  • #3

    gumisiliza (lundi, 04 juillet 2011 02:23)

    njye ndabona inkuru nk iyi nta kindi igamije uretse kutuzanamo AMACAKUBIRI mujye mushyira inkuru ku rubuga rwanyu zidufitiye akamaro

  • #2

    Cyiza (lundi, 04 juillet 2011)

    Ariko ndabona nta kibi aba basaza bavuze. Wowe wakwemera kunyagwa nta mpamvu? Ese ababa babizi wa mugani kuki batagabiraga ba nyakujya ahadatuwe hakiri amasambu?

    Uru rwandiko ndabona atarirwo rwari kuba urwitwazo n'ubundi umugambi bari bawuryamanye.

  • #1

    Mukundente (lundi, 04 juillet 2011 00:51)

    Murakoze murakarama! Ibyo musezeranye mubitugezaho! Uru rwandiko rurumvikana kandi mwerekanye aho mwarukuye! Burya tuzira kudasoma!
    Ariko se aba basaza bandikaga batya bandikira umwami w'i Rwanda! Bari baragabiwe na nde ngo bagire imvugo imeze gutya? Ubwo se mu biganiro byabo n'abagererwa babo byagendaga bite?
    Ngo Revolisiyo ntiyari kuba? Kutayitabira kwari ukuba uwirengagije umwuka wari mu gihugu nuko bamwe bashaka kuryamira abandi! Ubu se bwo ntishobora kuzabaho??? Murambwire!
    Abanditsi ba Le prophète murakoze...ubwo tuzaganira no kuri iyi nkuru!