mar.

28

juin

2011

Faustin Twagiramungu ati: "Iriya revolisiyo y'urubyiruko rw'Abarabu irashoboka kandi irakenewe no mu Rwanda "

Faustin Twagiramangu na Seth Sendashonga

 

 

 

Kwibuka Nyakwigendera Seth Sendashonga (Igice cya 2).

 

 Fawusitini Twagiramungu ati : “iriya Revolusiyo y’urubyiruko rw’Abarabu irashoboka kandi irakenewe mu Rwanda”.

Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Fawusitini Twagiramungu, asanga urubyiruko rw’Abanyarwanda rutagomba kurebera ibikorwa mu bihugu by’Abarabu ngo rwicecekere ahari rwibwira ko rutabishobora. Mu buryo busa no guhwitura urwo rubyiruko, yasobanuye uko za revolisiyo zagiye zikorwa hirya no hino ku isi kandi mu bihe binyuranye. Yerekanye ko igihe cyose abaturage bahagurutse bakarwanya akarengane, bagiye batsinda. Ibyo yabisobanuye mu kiganiro yatanze, ku wa gatandatu tariki ya 25 kamena 2011 mu rwego rwo kwibuka intwari Seth Sendashonga wishwe n’ubutegetsi bwa FPR tariki ya 16 gicurasi 1998. Mu by’ingenzi bashingiraho kugirango bigobotore igitugu, Twagiramungu yatsindagiye ko bagomba gushira ubwoba, bakamenya ko bakomeje gutinya ntacyazigera gihinduka, ahubwo ndetse ibintu byazarushaho kuzamba. Yongeye kugaruka ku bibazo by’irondakoko avuga ko Abanyarwanda bagomba kubirenga kuko ntacyo byunguye, uretse gutera imiryane y’urudaca. Ikiganiro cyakurikiwe n’ibibazo byinshi tuzagenda tugarukaho. Tuzabagezaho n’ibindi biganiro bishimishije byatanzwe mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda guhagurukira ibikorwa byatuma igihugu cyacu kigobotora ingoma y’igitugu.


Dore muri make ibyo Fawustini TWAGIRAMUNGU yavuze.


Hashize amezi atandatu abasore n’inkumi, ingimbi n’abangavu, abize n’abataragize amahirwe yo kwiga cyangwa bakiga ntibarangize, abakora n’abadakora bagiye mu mihanda y’umurwa w’igihugu cya Tuniziya basaba umukuru w’igihugu Ben Ali kwegura, hakajya ho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye ishingiye ku byifuzo bya rubanda. Intandaro, imbarutso yabaye igitugu cy’abapolisi bafashe umusore wicururizaga imboga k’umuhanda kugira ngo atunge umuryango we, kandi afashe na murumuna we wigaga muri kaminuza, nuko abapolisi bamwirukana aho yacururizaga, imboga ze barazimena, ndetse aranakubitwa. We yahisemo kwiyahura yimena ho lisansi aritwika, ajyanwa mu bitaro, asurwa na Perezida Ben Ali byo kurimanganya, birangiye yitaba Imana. Kuva yitwitse, abaturage ahanini bagizwe n’urubyiruko basohotse mu mazu, bajya mu mihanda basaba ko umukuru w’igihugu n’abo bafatanije cyane umufasha we n’umuryango we “badegaja”, ari byo kwegura bakava ku butegetsi. Indirimbo yo “kudegaja” rero yabaye “impuruza” ikwira ibindi bihugu by’Abarabu, ifata Misiri (Egypte), Libiya, Yemeni, Maroko, Bahareni, Siriya, itaretse na Yorudaniya. Ibya rusimbutse ni Sahudi Arabiya, na twa duhugu tundi bita “Emirats Arabes”; ariko ni agatinze kazaza. Intambara y’urubyiruko rw’Abarabu imaze kuvanaho abategetsi bakomeye babiri : uwo muri Tuniziya na Misiri, abandi nabo baracyarwana ariko barahirita basa n’abasezera, cyane abo muri Yemeni, Libiya, na Siriya. Umwami wa Maroko yemeye guhindura imitegekere, abaturage akaba aribo bazajya batora Ministre w’Intebe, binyujijwe mu mashyaka.


Ubu rero ikibazo kiriho ni ukumenya niba iyi revolisiyo y’ urubyiruko rw’Abarabu ishobora gukwira mu bindi bihugu bifite za demokarasi z’amafuti zishingiye ku gitugu, mbese cyane nko mu bihugu by’Afurika. Ese nk’iwacu mu Rwanda byashobokera urubyiruko nyarwanda rufatanije n’abandi baturage guhaguruka, bakabwira Kagame bati “degaja”? Byashoboka, nk’uko byagiye bishoboka na mbere, bigashoboka no mu bindi bihugu binyuranye no ku migabane y’isi inyuranye, haba muri Amerika ya Ruguru, Uburaya, Aziya, ndetse no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Abenshi bakunze gukurikira ibyabaye mu bindi bihugu mbere y’ubwigenge bw’ibuhugu by’Afurika na Aziya, bazi ko habaye za revolisiyo zabanjilije iyi revolisiyo y’urubyiruko rw’Abarabu. Reka twibutse iz’ingenzi zizwi kandi zabaye n’intangarugero:

 

1.Revolisiyo y'Abanyamerika

 

Abanyaburaya biganje mo cyane Abongereza bamaze gufata umugabane w’Amerika, abenshi bahisemo gutura muri Amerika ya Ruguru, bityo ingoma ya cyami y’Ubwongereza ihagira za “colonies”. Iyi ngoma ya cyami yihutiye cyane gushaka gukiza Ubwongereza ishingiye ku misoro itangwa n’abatuye Amerika. Bageze aho baranga. Bafata intwaro bahangana n’ingabo z’ubwami bw’Abongereza, barazitsinda, bahabwa ubwigenge mu w’i 1783, bashyiraho n’itegeko nshinga rya mbere ryemeza ubutegetsi bwa Republika za Leta zunze Ubumwe z’Amarika.


2. Revolusiyo y’Abafaransa.


Iyi nayo yakuruwe n’ubusumbane, ubwibone bwa cyami n’ibikomangoma byaho byashakaga kwikubira ubukungu bwose bw’igihugu harimo n’amasambu. Ubwo Abafaransa bamaze no kujijukirwa n’ibyo abanyabwenge b’Abafaransa bandikaga banenga ubutegetsi bwa cyami, barahagurutse baraburwanya, kuva muri 1789 bafungura uburoko bitaga “Bastille” le 14/7/1789, hashize ukwezi kumwe hatangazwa Inyandiko ya mbere yo kwemeza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Hari tariki le 26/8/1789. Nyuma yabwo umusirikare witwa Napoleon Bonaparte yaje gufata ubutegetsi ku ngufu (gukora coup d’Etat), aba umwami w’abami (empereur). Revolisiyo mu by’ukuri yarangiye muw’ 1849 hashyizweho Republika. Revolisiyo y’Abafaransa yasigiye Isi yose umurage ukomeye, cyane cyane “Uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.


3. Revolisiyo y’Abashinwa.


Iyi revolisiyo y Abashinwa yatangiye muw’ 1911 ishyiraho Republika, ivanaho ubutegetsi bw’Umwami Nyabami wo mu bwoko bw’abitwa AbaManchu, bari barigize ibihangange. Iyi Republika yayobowe n’umuntu umwe witwa Sun Ya Tsen kugeza 1928, asimburwa n’uwitwa Changai Tchek. Uyu rero yari umutegetsi nawe w’umusirikare ukomeye yarwanye n’Abayapani, ariko bitabujije ko igihugu cye kiba nka coloni y’Abanyaburaya. Ari nayo mpamvu Mao Tse Tong n’abo bari bafatanije, barimo Chu En-Laï, na Deng Siao Ping, bari barize neza ibya revolisiyo y’Abafaransa n’iy’Abarusiya, basanze ari ngombwa kuvanaho ubutegetsi bwariho bakoresheje intwaro kuva muw’i 1928 kugeza muri 1949.


4. Revolisiyo y’Abarusiya.


Iyi revolisiyo y’Abarusiya yavanyeho ingoma y’Umwami Nyabami, ishyiraho Republika zunze Ubumbwe z’Abasovieti. Iyi revolisiyo yabaye kuva mu w’1917 kugeza mu w’ 1919, yakozwe hakurikijwe ibitekerezo byari byaratanzwe n’Abadage babiri, Karl Marx na mugenzi we Frederick Engels, barwanyaga “capitalisme” yari ishingiye ku kunyunyuza imitsi ya rubanda b’abakozi, ikagwiza umutungo ku bantu bake ari nabo bari bafite ubutegetsi. Kugira ngo ubukungu busaranganywe, byabaye ngombwa gukora revolisiyo ya gikomunisiti. Yakomeye cyane mu Burusiya n’ibihugu bituranye bwigaruriye nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose. Bene iyi revolisiyo niyo yakozwe no mu Bushinwa, nk’uko nabivuze mu kanya, hanyuma ikorwa na Fidel Castro na Ernesto Che Guevara muri Cuba.


5. Izindi revoluisiyo zabaye ni izo muri Afurika.


Twavuga iyo mu Rwanda muri 1959, bita revolusiyo ya rubanda rugufi, n’iyo muri Zanzibari muw’ 1964, Abirabura bo muri icyo kirwa bigobotora ubutetegetsi bw’Abarabu bakomoka muri Omani bari barabagize abaja.


Mu Rwanda naho revolisiyo yashoboka kandi irakenewe.

Revolusiyo y’Urubyiruko na rubanda ibera mu bihugu by’Abarabu irashoboka mu Rwanda, tukavanaho ubutegetsi busa n’ ubwo muri Tuniziya, ntanaho butaniye n’ubwa Siriya na Misiri. Gusa dusanga Abarabu bafite byinshi bibahuje :


1.Idini ya Islamu.


2. Ubwoko bumwe.


3. Ururimi rumwe.


4. Umuco umwe.


5. Ishema ry’amateka yabo amwe, bakaba bazi ko n’Abazungu ntacyo babarusha, bahimbye n’imibare ya Al-gibra (iyi mibare dukoresha), n’ibindi.


6. Ikindi Abarabu bazi kwitangira abandi kugira ngo bakire, biri no muri Koruwani. 7. Agahebuzo banga agasuzuguro kandi ntibagira ubwoba.

Kugirango Abanyarwanda bashobore gukora revolisiyo isa n’ikorwa muri iki gihe mu bihugu by’Abarabu hagomba ibi bikurikira :


1.Urubyiruko ruri mu Rwanda no mu mahanga nirumenye neza ko ubutegetsi buriho ari bubi.


2. Kurwanya ubwoba buba mu Banyarwanda kubera umuco wa gihake wabaritsemo.

 

3. Gushyira hamwe, bakareka gukomeza kugendera ku bitekerezo bishingiye ku moko, bamwe bibwira ko aribo bagomba gutegeka kuko ngo ari rubanda nyamwinshi, abandi bumva ko badategetse nta mahoro bagira. Kwibwira ko ugomba gutegeka kuko ukomoka mu bwoko ubu n’ubu ntacyo byakungura Abanyarwanda uretse kubaheza mu myiryane y’urudaca.


4. Kuvugisha ukuri, ntitubeshye cyangwa ngo tubeshyane nk’uko FPR yatubeshye, aho kutubohoza ahubwo ikaturoha.


5. Gukunda cyane igihugu n’Abanyarwanda tukaba twabapfira aho kubaho mu gasuzuguro k’ubutegetsi bw’agatsiko k’ibisahiranda.


Ubwoba, Amayeri = OYA.

Ukuri, gushyira hamwe n’urukundo=YEGO.

 

Faustin Twagiramungu.

Commentaires : 147
  • #147

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 11:22)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #146

    ru486 (mercredi, 31 juillet 2013 11:18)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #145

    Nkuliza (dimanche, 03 juillet 2011 20:18)

    Njye mbona kwirirwa dusakuza ngo turarwanya Kagame ali uguta igihe cyacu. uti gute?
    1. Muli Africa surtout Afrique Sub-Saharienne, iyo ingabo na police bili kuruhande rwawe urategeka byanze bikunze;
    2. Abanyarwanda basanzwe (rubanda) icyo bashaka ni amahoro, kwihaza mu biribwa, kwiga, kwivuza, etc. Ibyo mumenye ko ali byo Kagame ali gushyiramo ingufu ze;
    3. Apanyapolitiki bakoranaga na Kagame bamurwanya ubu (cyane cyane ab'abatutsi) simpamya ko bamuvuyeho kubera inyungu rusange z'abanyarwanda maze kuvuga haruguru. Nkeka ko habayeho conflit d'interets hagati yabo na Kagame (imyanya, nanze agahigo, vaho njyeho). Ntibinyoroheye rero kubakurikira kuko ibyo ntacyo binyungura. Ab'abahutu na bo, tuvuge ko abenshi bamuvuyeho kubera ko batibonaga mu butegetsi (udukingirizo nk'uko bijya bivugwa). Ok, aliko nibaza uko na bo bakora babonye akanya n'uburyo. Abamuvuyeho kubera imikorere ye mibi n'igitugu kandi batarangwa na extremisme ndabumva nibakomeze aliko malheureusement ni bake kandi nta ngufu bafite. Selon mon point de vue, nsanga abo ali aba: Sebarenzi, Habyarimana, Mushayidi, Rwigema (plus ou moins), Condo, Rudasingwa (plus ou moins), Bizimungu, Twagiramungu (plus ou moins), n'abandi ntazi. Kayumba na Ingabire ni abextrimestes. Baliya maze kuvuga bashyize hamwe bakumvikana kuli vision imwe abantu bashobora kubumva.
    3. Abahutu bakunze kuvuga ko na bo bapfushije, ko na bo bakeneye ubutabera. Ni ikibazo cyumvikana gikwiye kwitabwaho. Aliko nticyagombye gutuma mugihugu hongera kuvuka akaduruvayo. Kizagera igihe kibonerwe umuti.
    4. Kagame ntashobora kwemera kuvaho ku neza cyane cyane kubera icyo kibazo mvuze hejuru. None se duhitemo kumuvanaho n'ingufu abantu bongere papfe, cg tumureke arangize mandat ye neza noneho ibyo yagirizwa bizashyikirizwe inkiko atakili perezida? Mwibuke ko n'urupfu rwa Kinani barumushinja. Ubwo se murumva yavaho ntayindi mbaga ipfuye ? Mwibuke ko agikontrola ingabo n'abapolisi. Ntibyoroshye.
    5. Ngo yongeye kubona umudali mu Bwongereza! abazungu mubaveho nibanyamujya iyo bigiye ntacyo bazabagezaho. Bashyigikira ushoboye kwiyimposa.

    Iby'u Rwanda ni ipfundo rikomeye.

  • #144

    KURI GATOYI # 143 (dimanche, 03 juillet 2011 08:02)


    Kuri Gatoyi N° 143,

    Imvugo yawe y’irondakarere n’irondakoko nta gaciro igira. Nta no kuyitaho igihe rero.

    Gushimangira ibinyoma sicyo kibigira ukuri. Ikindi gushimangira si umwihariko wawe wenyine. Gushimangira ko AKAZU katabaho katigeze kabaho ntibibuza amanyakuri yako kubaho. Uribeshya ugirango urabeshya abantu. Icyangombwa si n’izina. Icyangombwa ni ikintu. Icyo kintu cyabayeho, cyitwa iryo izina n’abantu, waryishimira utaryishimira.

    Archives za TPIR ubwazo uvuga siko ukuri. Muri TPIR havugirwa byinshi hakavugirwa n’ibinyoma. Ukuri ni imyanzuro y’urukiko yonyine kandi yose igaruka ku AKAZU. Kandi, uretse gucabiranya, AKAZU ntibivuga ibyegera. Urugero: AbaGP ntibali ibyegera. Niba ari ibyo ntawarushije Nsekarije, Kanyarengwe, Rizinde, Biseruka, Birara, .. kuba ibyegera. Niba rero noneho wemeye TPIR, emera noneho n’imyanzuro yayo irimo AKAZU na Genocide, ureke gukangisha ngo inshuti z’Abanyakazu ba runaka (Anastase Munyandekwe na JMV Nkezabera) bagiyeyo ku mpamvu zizwi na buri wese bahakana ko AKAZU katabayeho. Barangije baranabeshya ngo nibo ubwabo bahimbye iryo jambo. Byahe ? Ibyo se bivuze iki. Rwose sibo barihimbye. Abarihimbye barazwi kandi barangije kuvugwa hasi aha. Bo bivugiye ibyo bashaka, biyitirira ibyo bashaka ngo barwane ku bantu babo. Barabihakanye ku mpamvu zabo bwite ariko abandi barabyemeje. Ikindi, bari abatangabuhamya nk’abandi bose : bamwe bahakana, abandi babyemeza (ntibari na ba valuators). Hanyuma se abatsindiwe muri TPIR bose (example Nyiramasuhuko mukuru w’umugore wa Anastase Munyandekwe) wagirango ntibari bahakanye bagatsemba. Guhakana ntibibuza ko urubanza rucibwa.

    Nta ngingo iri mu kwirata no mu gutuka abantu utazi ngo baravuga amagambura, imitwe yabo irapfukiranye, ni ibyontazi, imitwe yabo irimo barafu, ni abasazi, bataye umutwe, barahurutura ibigambo, bafite umijinya ugiye kubasandaza, ni abaswa, ni ba rusarurira mu nduru, bavuga ibyo batazi, baratesha igihe abasomyi. Hari uguhurutura ibigambo birenze ibi byawe. Ahubwo ni wowe uvuga amagambure, icyontazi, imbwa, umusazi wataye umutwe, ufite umujinya wenda kumusasandaza, uvuga ibyo atazi, utesha igihe abantu wa muswa we w’amafuti w’umunyakazu kaboze we ari wowe.

    Habyara wawe uwo ukomeza gukangisha mu bantu yitaweho n’abanyarwanda bangahe ? Nagende rwiza sibo babonye bamukira, urya mubisha w’igifotse. Ahubwo abamuhimbye Rutemayeze bari bazi gushishoza. Ni Rutemayeze koko ! Maze ukishukashuka ngo ni Ikinani. Hanyuma se abo yavugaga ko yananiye yigeze abananira. Niko yabananiye he? Ntibamuhangamuye ku mugaragaro. Kurya niko kunanirana. Yewe bizi ibibambasi yamanutse ahorera agashwanyukira hejuru. Kurya ni ukwishyura! Yasaruye ibyo yabibye!

    Warangiza ukirirwa ucyurira abantu ngo yabagaburiye imigati! Ayigabura se yari imigati ya se Ntibazirikana. Yari public administration. Rutemayeze nawe yari servant wa Leta, n’ubwo yari yarabyihaye ku ngufu bwose. Leta ntiyari we ! U-Rwanda ntirwari akarima ke.

    Reka rero kwikoma Shingiro na Ruhigira mu mafuti. Ntibahindagura imvugo kandi ntibarimanganya. Banditse ibitabo barabitangaza ku mugaragaro imbere y’Isi yose. Uko niko kuri kwabo kandi ntibigeze baregwa mu nkiko ngo bagutsindirweho. Niba uri umugabo, uzajye mu Rukiko utange igarama ubarege cyangwa nawe uzandike igitabo cyawe ubanyomoze, kijye ahagaragara woye gukomeza gukangata ku mbuga umu muri twe ba Rubanda rwa giseseka. Ngaho se kora publishing abantu barebe. Niba kandi warayikoze, ngaho tanga referring.

  • #143

    GATOYI (dimanche, 03 juillet 2011 00:28)

    Nongere ngusubize wowe # 131 kuli GATOYI 128

    Ndabona comment yanjye yakuvugishije amangambure. Simbitindaho kuko numva umutwe wawe ugipfukiranye, wa mugani wa cya CYOMANZI ngo hajemo BALAFU, dore ko n'umusazi asara akagwa ku ijambo. Ibyo navuze muli comment yanjye yagutesheje umutwe ndongera mbishimangire. Ngo ba SHINGIRO, RUHIGIRA, n'abandi baranditse !!! Heheheheee !!! Yewe, ntukansetse ! Babyibutse ubu bashaka kwerekana ko n'ubwo KINANI yabahaye umukati bawuryaga bashinyirije !!! Mbega mbega ibintu bigayitse ! Bazabeshye abahinde ! Ukuntu par exemple SHINGIRO yanga abo mwita abakiga (nkaho haricyo abashoboyeho), nibaza n'ukuntu yemeye kujya kurya umukati ahawe na Kinani ? Inda ni mbi kabisa ! Naho ibyuko ngo abo ba PARMEHUTU B'IMENA aribo bagiye gusesengura Arusha ko terme AKAZU aribo bayihimbye, no muri archives z'urwo rukiko biranditswe ! Jya ugerageza gukurikira no kwijijura mbere yo guhurutura ibigambo nk'ibi, ubitewe n'umujinya ugiye kugusandaza ! Ibya porotoki ni gatebe gatoki, ntibyantangaza rero ko ari SHINGIRO, RUHIGIRA, NDETSE N'ABANDI NKABO BAHINDAGURA IMVUGO, tantôt ngo iby'akazu byari ibi n'ibi, ubundi ngo nta kazu kigeze kabaho ngo ni opposition yahimbye iyo terme igira ngo ishegeshe KINANI ! Ngurwo urwatwishe ! Naho kuvuga ngo KINANI ibyegera bye by'abakiga byari byaramutesheje umutwe ? None se wa muswa we, politike ikora ite ? Umutegetsi wigeze ubona adakikijwe n'i groupe y'abantu b'ibyegera bye, kandi ko hagati yabo buri gihe hahora za rivalités, wamubonyehe ? Haraho ugiye kuvuga ngo ku ingoma yanyu ABANYENDUGA, Kayibanda ntiyabikoze ! Ndongeye nkubwire nti uzabeshye abahinde ! Amatiku y'abaministre n'ibyegera bye hafi ya moitié yose baturukaga mu amakomini atarenze atatu y'i Gitarama, si icyo gihe abo ba RUSAHURIRA MU INDURU batangiye kumutesha umutwe no kumuyobya ku uburyo yarasigaye atazi ibyo arimo, alors que yari intwari y'imena ! Cyo no rero rekeraho, ujye uvuga ibyo uzi, sinon wicecekere ntuteshe abasomyi igihe !

  • #142

    Harerimana f.Dios denis (samedi, 02 juillet 2011 17:09)

    Bwana Faustin,turi urubyiruko ukangurira gusenya ibyo twubatse tubira icyuya.Tugendeye kubyo wavuze mu mateka nta nakimwe cya history cyatuma twikora mu nda.we are ready to fight with those people ukangurira kwisenya.mwaturetse mukareka ku dukwizamo ibyo bibazo byanyu mwakuranye.mudutoze urukundo hagati yacu not urwango.

  • #141

    Nkuliza (vendredi, 01 juillet 2011 21:25)

    Kuli no. 139
    No. 140 agushubije neza. FDLR ni formule y'igisirikare cyo ku bwa Kinani. D'ailleurs sinzi niba abahutu bose bashyigikiye FDLR. Gusa wenda bashobora kubikora by'amaburakindi na ho ubundi na bo bazi ko ingoma ya Kinani yari igizwe n'agatsiko ko mumajyaruguru. Ahubwo no. 140 arakoze kuko sinali nzi ko commandemant ya FDLR ali kuliya iteye. Nk'uko abivuga, igisirikare cy'abakiga, cyasimbuwe n'igisirikare cy'abatutsi batahutse cyane cyane abaturutse i Bugande. Birumvikana ko ibyo bisirikare byombi bifite abo bikorera kugira ngo bagume kubutegetsi. Ntibikorera abanyarwanda bose. Hakwiriye igisirikare neutre nk'ibyo twumva hanze bitivanga muli politike, byumvira umutegetsi uwo ali we wese utowe n'abaturage muli democratie itagira amakemwa. Par example, igisirikare cyo muli America cyumvira utowe wese yaba umudemocrate cg umurepublicain. Noneho n'akarusho umugaba mukuru wacyo ni umwirabura unakomoka kuli se w'umuyislamu(Obama).

  • #140

    # 139 (vendredi, 01 juillet 2011)


    Ku IBYEREKEYE FDLR

    High command ya FDLR nicyo kibazo gikomeye cyane ifite kiyibuza credibility. Habayeho igisilikare cy’akarere mu Rwanda. U-Rwanda rugira ibyago hataho igisilikare cy’ubwoko. Abanyarwanda ntibiteguye kwizilika umukanda no gutanga ibindi ibitambo ngo hagarurwe igisilikare cy’akarere: cya kindi nyine. Akabuliye mu isiza ntikabonekera mu isakare.

    Iyo véritable Démocratie Abanyakazu batakozwaga, basigaye balilimba ubu, ishisha abantu benshi cyane. Ngicyo igituma n’uwo Sécrétaire général wa ONU n’iyo UNHCR, FDLR ihora yandikira nta gaciro baha izo nyandiko. Abo ba commanding officer ba FDLR bose uwo batazi se bazi nyina, yaba Gaston Iyamuremye, Mudacumura, Fils Badege (murumuna wa Léonard Nkundiye), ... Inyungu z’agatsiko ziracyali imbere cyane y’inyungu z’Abanyarwanda.

    Hakenewe abasilikare b’inyangamugayo barwanilira Démocratie n’Abaturarwanda koko ubundi bamara kugarura ituze bakiheza. Nta Butegetsi bwa gisilikare mu bintu. Kugeza ubu rero, igikurankota gicakiye ubutegetsi ni nacyo kibugundira mpaka kikitoza hafi 100% ku ngufu ubuziraherezo kugeza igihe kirambiraniye bakakica. Ni ibintu byumvikana.

  • #139

    IBYO FDLR YIFUZA (vendredi, 01 juillet 2011 18:23)

    Les revendications des FDLR
    Les FDLR revendiquent 3 choses :
    1. Que le Congo change sa diplomatie en faveur des FDLR qui ont aidé les
    gouvernements successifs de la RDC (de Mobutu, Laurent-Désiré KABILA et Joseph
    KABILA) en faisant pression sur la Communauté internationale pour la tenue d un
    dialogue inter-Rwandais au Rwanda.
    2. Que le Gouvernement de Kigali cesse de traiter les FDLR de génocidaires dans la
    mesure où les Tutsi ont été également impliqués dans des massacres des Hutu au
    Rwanda et en RDC. A partir des chiffres de victimes congolaises de la guerre
    véhiculés généralement par des organisations internationales (± 4.000.000 de
    Congolais et ± 2.000.000 des réfugiés Hutu) ils estiment même que les Tutsi sont plus
    génocidaires que les Hutu et devraient aussi être traduits en justice.
    3. Que le Rwanda amorce une véritable démocratie parce que sans une opposition
    politique le pouvoir restera toujours entre les mains de Paul Kagame.
    Selon les combattants rencontrés, toutes ces revendications ont toujours été transmises au
    Secrétaire Général de l ONU et au HCR .

  • #138

    BIHEZANDE (vendredi, 01 juillet 2011 17:46)


    KULI RWANDANZIZA N° 137

    OK!

  • #137

    Rwandanziza (vendredi, 01 juillet 2011 16:54)

    @BIHEZANDE

    Komera muvandimwe, kuba unsubije biragarako ko wasomye ibyo nanditse. Rwose ntunyumve nabi, ntabwo ndi umuvugizi wa Kagame, icyo shaka kuvuga ni uko, mbere y'uko abanyapolitike batera hejuru ngo abanyarwanda barababaye, bazajye babanza no kwita ku miryango yabo naho bavuka, kuko ntabwo ari Kagame nabyo wabibabujije. Kagame ni umukuru w'igihugu, ibyo akora ntekereza ko we abikorera abanyarwanda bose, kuko arafite uburyo, ndetse na access ku mutungo w'igihugu. Ntabwo mvuga ngo abo bose navuze bagombaga gukura Frw mu mifuka yabo, ariko babaye munzengo zifata ibyemezo, yewe batari baza no mu Rwanda bakoraga mu miyango mpuza mahanga. Nonese basabye inkunga yo gufasha aho bavuka barayibura? Munsi ishize nigeze kumva abavuga ngo amahanga ni ahagarike ifashanyo, nonese ni Kagame uzahababarira cyangwa ni abavandimwe bacu? Ntekereza ko gukunda u Rwanda atari ugukunda Kagame, ahubwo ari ugukunda abo musangiye igihugu, ndetse nejo hazaza. Hari umuntu uvuka mu KARERE ka Nyamasheke uba hanze, wasabye inkunga aho aba none arimo kubakira ivuriro aho akomoka, nkibyo se byabaninije iki? Ingero nkizi ninyishi cyane zikorwa ba diaspora bafite ubumuntu, kandi ntabwo uzigera wumva bajya hariya ngo bisakabuke, ngo batere hejuru. BIHEZANDE, Rwose ntunyumve nabi, icyo mvuga ni uko abantu bagombye kurenga KAGAME, bakareba icyateze imbere urwababyaye. Urwanda ruzatezwa imbere n'amaboko y'abana barwo! Mugire amahoro!

  • #136

    BIHEZANDE (vendredi, 01 juillet 2011 16:20)


    KULI RWANDARWIZA N° 134

    Uragira uti : «Niba koko Kagame ari mubi kuko mubivuga kandi y'igwijeho imitungo, akaba ariyo mpamvu mutaza ngo mukorane, abanyarwanda bandi bo mupfa iki? Kagame yababujije no kugira umushinga mwakora aho muvuka nibura wateza imbere, utugari muvukamo! Sinumva ukuntu umuntu utaragiriye akamaro umusozi avukaho, ukuntu yazakagirira igihugu cyose. Abo mwirirwa murata, ba Sebarenzi, ba Twagiramungu, ba Sendashonga nabandi ntarondoye ngo ni intwari,ngo bakundaga u Rwanda, ibyo mubishingirahe igihe n'utugari bakomokamo ntacyo batumariye. Mbega ye, bubatse amashuri, amavuriro, imihanda ingahe? bishyuriye bande amashuri? Mujye murekera aho Abanyarwanda bazi ikibafitiye akamaro, ndetse nubafitiye akamaro ».

    Halya uwo Kagame wawe yali yaragiliye akahe kamaro umurenge avukaho? Amaze kurera mu nzu ye impfubyi zingahe za Génocide? Yubatse amashuli angahe, amavuliro angahe, imihanda ingahe ku mufuka we? Yishyulira abana bangahe ku mufuka we: abahutu, abatutsi n’abatwa? Niyo kandi yagira abo yishyulira, umuntu yahamya adashidikanya ko yakwishyulira Abatutsi gusa. Ntacyo mutazita Kagame wanyu koko. Noneho mumwise umugira neza!! Uwapfuye yalihuse.

  • #135

    KULI TWAGILIMANA PHOCAS # 133 (vendredi, 01 juillet 2011 16:02)


    Kuli Twagilimana Phocas N° 133,

    Iyi nyandiko yawe noneho ndabona ali inyandiko iboneye. Isesenguranye ubushishozi nta gishyika cy’umutima. Du choc des idées jaillit la lumière.

    Naho Twagiramungu we, nakomeze yishyire yizane. Ntarasaza bwa cyane. Na Abdullaye Wade wa Sénégal araho. Niba afite Abayoboke bashaka ko abahagaralira, nta mpamvu yabuzwa kubahagaralira. Abazi gusesengura Politike nabo bafite uburenganzira bwo gusesengura amakosa ye. Bulya umunyepolitike uzi gutega amatwi, nawe bimufasha kwinenga.

  • #134

    Rwandanziza (vendredi, 01 juillet 2011 15:53)

    Ibibera hanze aha birababaje cyane, ndebera aba banya politike bumva bifuza ko u rwanda rwakongera rukaba imvururu? Nyakubahwa Twagiramungu, ntunyumve nabi ariko reka nkwibarize, mbese washora abo muva inda imwe ngo bajye mumyigaragambyo cyangwa wumva ari abana barubanda bajyayo? Hari uwatanze comments avuga ati mwebwe bakuze nimwebwe mwakagombye kuyikora kuko n'ubundi musigaje igihe gito, noneho mugategura ejo hahazaza hurubyiruko rwanyu. Hari ikintu kintangaza cyane, niyo mwebwe ba Nyapolitike mutaka ngo Abanyarwanda barababaye, barashonje, barakennye, mbese reka mbibarize: Niba koko Kagame ari mubi kuko mubivuga kandi y'igwijeho imitungo, akaba ariyo mpamvu mutaza ngo mukorane, abanyarwanda bandi bo mupfa iki? Kagame yababujije no kugira umushinga mwakora aho muvuka nibura wateza imbere, utugari muvukamo! Sinumva ukuntu umuntu utaragiriye akamaro umusozi avukaho, ukuntu yazakagirira igihugu cyose. Abo mwirirwa murata, ba Sebarenzi, ba Twagiramungu, ba Sendashonga nabandi ntarondoye ngo ni intwari,ngo bakundaga u Rwanda, ibyo mubishingirahe igihe n'utugari bakomokamo ntacyo batumariye. Mbega ye, bubatse amashuri, amavuriro, imihanda ingahe? bishyuriye bande amashuri? Mujye murekera aho Abanyarwanda bazi ikibafitiye akamaro, ndetse nubafitiye akamaro. Mbere yo kuvuga ngo Urubyiruko ni rujye mumuhanda, uzaze ubivugire hano i Kigali, maze turebe ubutwari bwawe. Ikibazo cy'u Rwanda kirenze kure Kagame, kuko niyo yavaho ntabwo mbona umuti w'uRwanda ko waba ubonetse. Ubwami bwavuyeho, abatutsi bava kubutegetsi, amahoro se igihugu cyagize ni ayahe? Abahutu bava kubutegetsi abatutsi barayobora, amahoro se igihugu cyagize ni ayahe? Mujye mureka abaturarwanda bikorere icyabateza imbere kandi bashake umuti w'ibibazo byabo, kuko aribo babizi, naho kubazanamo imvururu ntabwo arwo muti! Mugire amahoro banyarubuga!

  • #133

    Twagilimana Phocas (vendredi, 01 juillet 2011 15:23)

    Ndabona bamwe batabashije kumva icyo navuze..Twagiramungu muri Pansiyo ya Politiki!Hari uwihanukiriye ngo ng'uwo umusilikari w'umukiga wo kwa Habyara, undi yumva ko mvuze ko Twagiramungu arangwa na extremisme!!!
    Mpereye kubyo mwanditse, mbibutse ko ikosa ry'iwacu i Rwanda, iyo bikomeye haba ingabo za Kanaka na kanaka, kuba ingabo y'igihugu ntibifitwe na bose! Bahinduka ingabo za Habyara, za Kagame....kuki? Kuko zitagira ubwisanzure kandi zishaka kubogamira kuri Politiki iba igezweho! Kuba ingabo y'igihugu si uguhagararira ubwoko, akarere, ibitekerezo byawe bwite,...ni uguharanira inyungu z'igihugu n'abagituye! Nkurikira iby'i Burayi n'amerika, sindumva ingabo za Obama, za Sarkozy, za Berlusconi,..hari ingabo z'igihugu, zishyira mu bikorwa ibyemezo ndetse ibyemezo bya Politiki nyamwinshi yemeje!
    Iwaci nta ntambara, nta kurengera umuturage byemezwa n'inzego zibishinzwe ahubwo ibyo Perezida yemeje kandi ashaka bishyirwa mu bikorwa! Twagiramungu nk'umunyapolitiki nababwiye ko atibeshye rimwe gusa, nsubiye mu magambo ya Mugenzi wa Pl...ubwo yashingaga Power..yavuze ko yasanze urukuta imbere ye arahindukira! Twagiramungu we ararrubona akarwituraho, akaba yanaruturaho abandi nkuko yabyemeje mu minsi mikuru yibuka Sendashonga! Kubwira urubyiruko ngo mwishore nk'abarabu, akarondora za Revolisiyo zabaye hirya hino nuko zagenze, bari bafite amateka yabo, bafite ibibahuza n'ibibatandukanya! Natwe dufite amateka yacu, duhuriraho cyanga tutabasha kuvuga kimwe!
    Benshi twemeranya ko u Rwanda ruyobowe nabi kandi uruyoboye arutwaye intambike, igisubizo ko ari ukumukuraho...abatutsi n'abahutu barabyemera! Ariko se gute? Intambara ntiyashoboka, kujya mu mihanda nk'abarabu, keretse mutazi umugabo tuvuga! Nta Demokarasi yaharanirwa uriya mugabo ayigizemo uruhare! Nta ntambara, nta kujya mu muhanda, ubu ni ukumucengera ubundi akazibona atakibashije kwinyagambura! Uzabufata wese ntiyayobora n'umunsi umwe atabashije kumva no kumvikana n'abatavuga rumwe n'uyu mugabo udutegeka muri iki gihe! Atabashije gukura mu mutwe ingabo ziri i Rwanda ko atari iza Kagame ahubwo ari iz'igihugu, hari byinshi babanza bagahindura...!
    Rero nohereza Twagiramungu muri Pansiyo, nibyo umunyapolitiki wese aharanira n'imyanya,..utayifite ntagira n'ijambo! Twagiramungu azakubwire ko yigeze arigira,..haba kubwa Habyara cyanga kubwa Kagame,..kuki? Hari aho imboni e itageza bimusaba kuba Inararibonye akagira inama abandi, bagafata ibyemezo bashunguye inama yabagiriye! Erega abanyarwanda bamaze kumva Politiki icyo aricyo,..hari n'abavutse muri ibi bihe by'amajye bashaka kubona imyanya bakavuga Politiki ishingiye kuri Demokarasi icyo aricyo nuko ikorwa!

  • #132

    Ndahiriwe (vendredi, 01 juillet 2011 14:05)

    Kuli no. 126
    Ni byo koko Twagiramungu ashobora kuba yaragendaga yicungira imyanya. Aliko icyo namushimira ni ukuntu haba muli politiki, haba no mubuzima busanzwe atarangwaga na extremisme. Ni yo mpamvu namushyigikira. Aliko niba hali preuves za extremismes ufite mumyitwarire ye wazitubwira. Na ho ibyo kuviza/gutargetinga imyanya byo ni iby'umunyapolitike wese.

  • #131

    KULI GATOYI # 128 (vendredi, 01 juillet 2011 10:06)


    Kuli Gatoyi N° 128,

    Inyandiko yawe ni inyandiko y’ibitutsi n’amateshwa. Hano kuli uru rubuga ntawe utazi gusoma no kwandika. Si abantu batazi gusoma ahubwo ni wowe wigira Najyuwa. Hakagombye gukora ingingo ntihakagombye gukora ibitutsi.

    Discours yawe y’irondakarere n’irondakoko nta gaciro ifite na busa. Ntacyo imaze. Ntawayitindaho. Kukubwiza uko kuli si ububwa, ubuswa ndengakamere, uguteshaguzwa, uguhimbahimba, ibitekerezo bigufi, imijinya yasalitse imitima, ubugambanyi, ubucucu nk’uko ubituka abantu. Bibaye ibyo ahubwo, imbwa, umuswa, igicucu giteshaguzwa, gihimba, cy’ibitekerezo bigufi, n’imijinya yagisalitse umutima, gihuragura ibigambo ni wowe wa Munyakazu ali wowe.

    Kwilirwa uhakana ko AKAZU katabaho, ko katigeze kanabaho ntibikuraho amanyakuli yako. Urabeshya kandi ukabeshyera abantu banakiliho. Nta soni ugira. Urabeshyera Shingiro Mbonyumutwa. Urabeshyera Enoch Ruhigira.

    Shingiro Mbonyumutwa ubwe yiyandikiye igitabo cyitwa Rwanda, à quand la Démocratie. Nguko ukuli kwe. Uzasome page 74-75 aho avuga AKAZU. We akita « le véritable carré du Pouvoir”. Arahamya, nk’umuntu wabaye ministre wa Habyalimana, ko yali Mafia y’abicanyi kandi ko byose ali Habyalimana ubwe wali ubili inyuma kandi ko aliwe ubwe wabipangaga.

    Enoch Ruhigira nawe yanditse igitabo yise Rwanda: la fin tragique d’un régime. Aremeza ko AKAZU kaliho. Arahamya ko ijambo AKAZU lyahimbwe n’Abakiga ubwabo barwanyaga ingoma y’igitugu cya gisilikare cya Habyalimana, lipropojwe na Boniface Ngulinzira ubwe nk’umuntu w’umuhanga mu ndimi. Abakiga ntibashakaga ko ububisha bw’iyo ngoma bwitilirwa Abakiga bose. Balisobanuraga bakavuga ko ali ibintu by’AKAZU bitagomba kwitilirwa Inkiga. Enoch Ruhigira ashima cyane Ngulinzira kubera ubwo bushishozi yagize bwatumye ibintu bifutuka bikaboneza muli Politike nyilizina.

    Enoch Ruhigira, nka Directeur de cabinet wa Habyalimana, arahishura kandi ko yabilyaga abitamo amalira. Alivugira ko Abanyakazu bamwitaga : « Akanyenduga kabeshya Habyalimana ». Ngo byageze aho bimubabaza cyane aregura. Habyalimana aramwinginga cyane ngo yoye kumutererana nka Boniface Ngulinzira. Ngo Habyalimana yali ahangayitse. Ngo byaramutangaje cyane ukuntu Habyalimana yamwinginze bituma agira ibambe. Nuko Habyalimana nawe ngo yiyama Abanyakazu ngo nibagendeshe buhoro Ruhigira. Ngo yarababwiye ati : « Abanyenduga nka Ruhigira badufitiye akamaro kanini cyane. Nibukomeza kubalya umutima nta bayoboke tuzabona mu Nduga ». Ubwo se Enoch Ruhigira ushyira mu Kazu yili mu kahe ?

    Wa muntu we byemere ko nta madosiye uzi. Kutamenya si icyaha. Aliko wishaka gufata abantu utazi nk’ibicucu, kandi baguha ibimenyetso ugatukana. Iyo myifatire ntuyemerewe.

  • #130

    Ndayoboza (vendredi, 01 juillet 2011 08:30)

    Ngarutse mbibutsa ko any attempt to make a peaceful revolution in black Africa is completely suicidal,burya bayingana ubwo yabwila kagame nyuma ya Rwigema gupfa ati"you are niether mentally nor physically fit to lead us".Ntabo ari kagame wonyine na bandi ba leaders u find in black africa u may think peaceful.Hari only two ways to topple kagame.Either lobby or corrupt his ckose people like a bodyguard,and shoot him ariko uzamurasa wemere kuzaba igitambo kuko nawe azicwa.indi nzira ni intambara kandi irashoboka nyiba iyobowe n'umuntu strong in leadership.bt nigombwa ibe well planned and executed by hiting the strategic military and economic targets to bring them to their knees,no kwirinda gupfusha benshi military and civilians.I tell u,nta mwaka kagame yarwana nabusa akipewa kipigo takatifu

  • #129

    KULI TWAGIRIMANA PHOCAS # 126 (vendredi, 01 juillet 2011 05:59)


    KULI TWAGIRIMANA PHOCAS N° 126

    Kuki uyobya uburali ? Kuki uca ibibazo ku ruhande nkana ? Aho ntuli umusilikare wa kera wo mu Kazu?

    Ufite uburenganzira bwo kuvuga ibyo utekereza ku munyepolitike Faustini Twagiramungu aliko ubulyo usesenguramo ibyerekeranye n’U-Rwanda ni ugupacapaca. Urakora uko ushoboye kose ngo ugereke ibibazo by’Abanyarwanda ku ba Nyapolitike b’abacivil kuko bakoze politike. Aliko sibyo. Niyo Faustini Twagiramungu atabaho, niyo Agata Uwilingiyimana atavuka, niyo Karamira, Murego,…batabaho, niyo multipartism itabaho muli 1990-1994, akaga kali gategereje Abanyarwanda kali kose. Ni akaga gashingiye ku Butegetsi by’igitugu cya Gisilikare bwatangiye kuwa 05.07.1973 kugeza n’ubu. Hali igisilikare cy’umuntu umwe Habyara gihanganye n’inyeshyamba z’Inkotanyi. Izo nizo zali zambaliye kugihangamura. Izo nyeshyamba zafashe igice cy’igihugu ingabo zinanirwa kuzitsintsura.

    Mu Rwanda hali ibihanga bibili bitetswe mu nkono imwe. Ibyo bihanga ni ingabo ibyili z’ibikurankota byali byiyemeje kumvana mpaka habonetse imbwa n’umugabo. Byahise bigaragara rero ko mu Rwanda ishyaka nya shyaka ali ilifite imbunda. Amashyaka atali afite imbunda yali Ruherekezizindi. Amashyaka nya mashyaka yali FPR na MRND-CDR. Gucikamo kabili kw’AMASHYAKA Y’IMBOKOBOKO ni ingaruka y’iyo situation (consequences). Ntabwo ali byo byateye iyo situation (causes). Ulitiranga causes na consequences. Uzasome igitabo cya Augustin Ngirabatware kizakungura byinshi. Nyamara ni umunyakazu. Aliko w’umuhanga mu gusesengura.

    Abasilikare b’U-Rwanda baba aba, baba baliya ni ibikurankota bibi cyane. Ntihakagire ubeshya Abanyarwanda. Habyara yishwe n’abasilikare ntiyishwe n’abanyepolitike. Ingoma ye yatembagajwe n’inyeshyamba, ntiyatembagajwe n’abanyepolitike. N’ubu Kagame ntazicwa n’abanyepolitike azicwa n’abasilikare. Ingoma ye ntizatembagazwa n’abanyepolitike. Izatembagazwa n’igisilikare. Ntawamenya icyo gisilikare icyo kizaba alicyo magingo aya (cyaba RDF, cyaba ikindi).

    Kwitambika hagati y’abasilikare bakaramiye kuguma ku Butegetsi cyangwa kubufata ku mulya ni ukwanjwa. Bulya ba Twagiramungu, Gatabazi, Uwilingiyimana, Karamira, Murego,… baranjwaga. Aliko bwali uburenganzira bwabo kuko abasivili nabo ali abenegihugu. Aliko balibeshyaga. Sibo rero bo gusesengurwa cyane. Igisubizo cyali hagati ya Kagame na Habyara. Imbwa n’umugabo yali ili cyangwa ali muli abo bombi gusa. Hagombaga kuboneka Imbwa n’Umugabo, Kagame cyangwa Habyara. Umwe yagombaga kunesha indi. N’ubu abakora politike baranjwa.

    Muli make gusesengura ibibazo by’U-Rwanda wivugira Twagiramungu, Ngulinzira, Uwilingiyimana, Karamira, Murego .. ni ukutamenya gusesengura na busa. Erega, bulya, no gusesengura ni ubuhanga bwigwa. Akaga U-Rwanda rwabonye ni Igisilikare cyarwo : La Dictature militaire y’aba iy'aba cyangwa iya baliya. Ngilyo ihulizo lyo kubonera igisubizo. Ibi bindi ni uguca ku ruhande nkana. Cyakora birazwi ko abasilikare banga abanyepolitike. Impamvu si iyindi ni yo nyine.

    Uretse no kujya muli pansiyo kwa Twagiramungu usaba, niyo yapfa, yewe niyo abanyepolitike bose b’U-Rwanda babohwa bagatabwa muli yombi bagafungwa, ni hahandi ibibazo by’U-Rwanda ntibyaba bikemutse. Ni hahandi mu Rwanda ruzongera rwambikane.

    Ikibazo cy'U-Rwanda ni Dictature militaire na Totalitarism.

  • #128

    GATOYI (vendredi, 01 juillet 2011 00:38)

    Wowe wanditse comment # 119 utiyise izina

    Non seulement uhurutura ibigambo usubiza comment utabanje kuyisoma (ubwo ni ubuswa ndenga kamere), mais en plus analyse yawe ni nul ! Uti GAKURU MURI COMMENT YE # 109 nasubizaga (ari nayo yagutesheje umutwe kubera ukuri kurimo)ntiyigeze avuga ABAKIGA ? Urateshaguzwa uzana iby'AKAZU, urabona GAKURU hari aho yanditse iryo jambo, ahubwo ko ari wowe ubihimbye ? Urumva rero ko wanditse ibikunyarutse mu umutwe gusa, byerekana uwo uriwe n'aho ibitekerezo byawe bigufi bikugejeje. No kuri ako KAZU uvuga, ko abanyenduga aribo bari bakuzuyemo da ! Njye ukubwira ibi nkomoka mu amajyaruguru y'urwatubyaye, ntaho nari mpuriye n'abo mwita abo mu AKAZU,ariko ntibyambuza gukosora abiha kuvangavanga ibintu kubera imijinya yasaritse imitima yabo bitewe n'uko imitwe batetse muri bya bihe byabanjirije aka kaga kose yabapfubanye, ubundi bakitwaza ABAKIGA ! Abo banyakazu uzanye mu inyandiko yawe kandi GAKURU atari yanabavuze, mbwira aba ngiye kukubwira bari bakarimo niba bosa bava mu amajyaruguru y'u RWANDA ! RUHIGIRA ENOCH, NTEZIRYAYO SIMEON, MPAMO ESDRAS, RUGIRA AMANDIN,NTAGERURA ANDRE n'abandi benshi ntarondoye. Ikindi kandi ugomba kuba utanazi, ni uko iyo terme AKAZU, abanyenduga bene wanyu aribo bagiye gusesengura mu urukiko rwa ARUSHA, ko ari terme yahimbwe n'abari mu amashyaka ya oppisition ku ubwa KINANI, kugira ngo bamushegeshe, amahanga amuvaneho amaboko. Si NKEZABERA JEAN MARIE VIANNEY, na SHINGIRO MBONYUMUTWA, abanyenduga b'aba PARMEHUTU bagiye kubyemeza ! None ubwo urajajanganya mu ibiki ?

    Naho wanditse # 121, n'uwanditse # 116 asubiza # 111. ni hahandi uwo mujinya uzakomeza kubasya kuko ubugambanyi bwa bene wanyu mu igihe cy'intambara na nyuma y'aho MUKOTANYI ahawe igihugu n'amahanga arangajwe imbere na USA, UK, na UGANDA, babaretse ko mwahabaye ibicucu ko ntcyo mupfana, maze arabacucuma arabatsinsura n'ubwo ntabyishimiye. Ngo mwari muzi ko mwe BANYENDUGA muri incuti ya RUNYENZI, ngo ko muzamukoresha kuko ngo mwaba muzi gucengana nabo dore ko mwabanye depuis des siècles. None ndodndore abo bene wanyu bose bagambanye kakahava bagacyura umunyu ? Oya sinabona amapages amazina yabo yakuzuraho ! Yewe, tunakoze na bilan y'ubwicanyi bwakozwe n'ingoma zose zaranzwe mu Rwanda depuis des siècles kugeza umunsi KiNANI yapfiriyeho (tuvanyemo abishwe na MUKOTANYI kuva 1990 kugezza kuri iyo tariki), wasanga ku ingoma ye aribwo hishwe bake !!! Ndabizi neza ko nawe ariko ubibona ! Cyakora ndabababariye mwe murwaye iyi ndwara yo gushaka gukomeza kwibeshya nkana, umujinya ukomeza kubasya, kandi nta n'icyo mwabihinduraho ! Naho abo bandi bakora akazi ko kunenga gusa birengagiza bimwe mu ibyiza byakozwe n'iyo ngoma ye nanjye narwanyaga, ngaho noneho nibishime, ubu bararonse, KAGOME yabazaniye ibyo bifuzaga byose, igihugu ngo gitemba amata n'ubuki ! Ngaho ayo mata asa n'umutuku nibayakubite inkongoro bagotomere, n'iyo mivu y'amarira bayengeshe ibigage maze bizihirwe, nababwira iki !

  • #127

    Ubarijoro (vendredi, 01 juillet 2011 00:23)

    Nkunze umwanzuro wa #126..nibyo hari Abanyapolitiki muri iki gihe, cyane cyane abari muri opposition yo hanze y'igihugu, bagerayo bakavuga nyamara imyanya bari bafite yarabahaga ububasha n'uburenganzira bwo kuvuga bari mu gihugu!
    Hari bamwe bari abasilikari, abandi bari mu myanya ikomeye, ariko iyo bageze hanze bagasa nk'abatwumvisha ibitekerezo binyuranye nuko bakoraga cyanga ibyo batangazaga bari hano iwacu.
    None se mukeka ko Nyamwasa, Gahima, Rwigema, ba banyaKibuye bikuye Kagame barimo Sebarenzi, ba Kajeguhakwa, bari mu Rwanda tutumvaga amadisikuru yabo, ibyo bashyigikiye n'uburyo babivugagamo! Mutinda kenshi ku moko da,...ni abahutu n'abatutsi, abakuriye i Rwanda n'abakuriye hanze! Bose bagiye bakora, bakavuga barengera byo baribyo n'imyanya bari bafite!
    Keretse rero nihagira utwemerera ko iyo ynjiye mu butegetsi hari utunini babaha ngo bavuge kandi basingize ibyemezo byose bya FPR cyanga iby'umuyobozi wayo!
    Uwananiwe, uwavuze imvugo zitanya cyanga agafata ibyemezo byo gutsikamira rubanda bigendeye ku miyoborere iri i Rwanda mu ngoma zinyuranye zimaze gusimburana, ntakatubeshye ngo yashinze ishyaka! Ese ubundi ayo mashyaka bashinze agera kuki? Iyo tubumva ngo ngabo muri ya mashyaka duhora twumva, muri za mpuzamashyaka tutumirwa, ubundi tugaceceka kuko nta kundi twabigenza! Abanyapolitiki ba Karahanyuze nibarekere aho..bareke abavuka abe aribo bazahindura ibintu, dukeneye Demokarasi kandi ntayizashoboka tuyobowe na FPR na Perezida wayo,...Uvuze ko amahindura y'abarabu atariyo azatugeza kuri Demokarasi ntabeshye, igisubizo cy'i Rwanda nuko haba ijoro nkarimwe Habyara yakinnye ikinamico rya 5 juillet,...uzafata icyemezo nankenera nzamutiza umurindi! Kandi byose birashoboka, Kagame akunda kandi ashakisha amafranga, abamuri bugufi badufasha umugambi natwe twayateranya tukabaha, bamurinze kubera duke abaha ariko nkuko Nziza ashaka kuyashora muri Afurika y'epfo, uwagera ku ntego ntituzamuburira ayo atari kuzapfa ahawe na Kagame!

  • #126

    Twagirimana Phocas (jeudi, 30 juin 2011 23:33)

    Twagiramungu muri Pansiyo ya Politiki

    Ku rubuga sinshaka kuhavugira byinshi, ndagirango mvuge gusa ko Twagiramungu dushima igitekerezo yatanze, ariko ankundire mugire inama kuko yego ni Inararibonye ariko agomba kwicara agatuza, akajya mu kiruhuko cya Politiki kuko yamunaniye rwose:
    1. Twagiramungu ari mu batumye tugejeje aha tugeze! Sinamwita icyitso, kuko ibyo yakoze byose yari agamije gutsinda ariko yagize ubuswa muri Politiki bituma musaba kujya mu kiruhuko. Niyibuke, umunsi Kinani abahuje ashaka Guverinoma yaguye! Ibibazo byari bihari, ariko amacenga yagize ari mu bitugejeje aha! Igihe ashakishije imyanya yo kuba Minisitiri w'intebe wemejwe n'amasezerano, yakomeye gusa ku myanya ananirwa gukora aharanira ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda. Burya ibintu byose byacitse ubwo avuze, bashyiraho Guverinoma ngo Uwiringiyimana Agata nabe arie ujyaho bategereje Guverinoma y'agateganyo. Ibintu byarahindagurikaga ariko aharanira inyungu ze ngo njye nzatangira amasezerano ashyizwe mu bikorwa! Ingaruka y'ibyo yakoze yatumye haba amacakubiri mu mashaka, nibwo havutse Amajyojyi, havuka n'Abapower! Niba Twagiramungu ari Inararibonye, yakwemera ikosa rikomeye ryakozwe icyo gihe!
    2. Ubwo FPR ishyizeho Guverinoma yayo ya mbere, Twagiramungu ashtse yavuga ko yari acitse kw'icumu, nabimwemerera, ariko ry'amakosa yakoze mbere kandi yongeye agakuba kabiri! Umwanya yari awutegereje kuva kera, ariko abashishoza kandi bumva neza ibya Politiki, uyu mugabo ntaba yarirutse ngo ndafata umwanya atagize amasezerano na FPR. Ko atazarenza umwaka ari Minisitiri w'intebe twarabibonaga ari Umunyapolitiki yari kubyumva! Bibaye ubuswa yaba yaremeraga ko FPR ijyanye Demokarasi mu Rwanda.
    3. Twagiramungu nk'umunyapolitiki ujijutse, ntiyari gusera ku mwanya wa Minisitiri w'intebe ngo azongere amanuke agiye kwiyamamariza kuba Perezida! Ese niyo atorwa yari kumara kangahe kandi yari kuyobora ate? Hari abahamya ko yatsinze amatora bakamwiba amajwi...Utsinzwe ntabura icyo avuga, yari gutsinda ate mu matora harimo Abakada?
    4. Twagiramungu nk'umunyapolitiki akwiye guhagarika, kuko niba yumva neza Politiki icyo aricyo, ntazatubeshye ngo ni inkuba ikubita ivuye mu kirere, kuko mu mikorere ye nk'umunyapolitiki, hagaragara ko azi kuvuga, yajya muri Mitingi akaba yabasha kwitaka ahereye kuri Sebukwe, ariko we mu mikorere ye ya Politiki, kuva yagaragara nk'umukuru wa MDR ntashobora kugera ku ntego yiyemeje, ntiyayobora Revolisiyo. Nabe Inararibonye Abanyapolitiki bamwegere bamubaze ariko abayijijukiwe bafate ibyemezo badashingiye ku bitekerezo yaba abahaye!
    5. Niba azi Politiki azicare yibaze: Kuki Kayibanda yavuyeho? Habyara se? Sindikubwabo?...kuki we na mugenzi we w'UmuJDR Rwigema bavuyeho bahunga?
    Nsioze mushima ko ahamagarira urubyiruko gukanguka no gutekereza kuri avenir y'u Rwanda, ariko ntatekereze ko inzira Abarabu banyuze ariyo yatuma tubohora u Rwanda! None Kagame yahunze twakora nk'Abarabu maze Kagame agahitana bangahe! Ibyogeye n'ibyadutse byose sibyo byatuma ikibazo cy'iwacu gikemuka! Igisubizo cya Kagame ni kimwe gusa.....Coup d'état, uwakiyobora wese yabanza gushyikirana n'ababona ubutegetsi bwe atari bwiza!

  • #125

    umuraza (jeudi, 30 juin 2011 21:38)

    @Kuri Umuraza 120 (Pseudo)

    Thank you very much kuba unsubije binyeretse ko hari umuntu wahaye agaciro comment yanjye.

    Mu by'ukuri nikoma Twagiramungu nuko mu gihe cy'Amashyaka 1991 nari ntagiye guca akenge kuko nari muri 6ème primaire! Narakurikiranaga cyane kuko twavaga kwiga ibintu byacitse abasore bashyigikiye MDR IVUGURUYE ntibuka uko babitaga, bari kumwe n'ABAKOMBOZI ndetse n'aba PL (NIBA MBYIBUKA NEZA MURI UYU MWAKA MDR Power yari itarabaho).Icyambabazaga ariko ngatinya kubivuga kuko papa na maman bangaga amashyaka cyane kuko maman wanjye muri 1973 ngo abakozi bangenzi be bashatse kumwica ngo hari ibihe byasanga nibyo byo muri 1991 (Bamuziza gusa ko yari UMUTUTSIKAZI).

    Ntarambiranye rero icyo numvaga iwacu bifuza muri ibyo bihe kwari uko abanyapolitiki bari muri opposition bari kwemera amasezerano ya Arusha agasinywa ntibabibonye ahubwo hakurikiye ko twatangiye kwihisha.

    Uko byarangiye mwese murabizi, Rero njyewe nabonaga cyane Twagiramungu, Agathe UWIRINGIYIMANA, na Kavaruganda kuri TV dore ko twanayirebaga twavuyemo umutima kubera amagrenades yari ameze nabi.

  • #124

    sinozwubwonkonafpr (jeudi, 30 juin 2011 14:24)

    Nkosore

    @122

    Muvandimwe Twarabamenye, ndagushimiye cyane kuko wuzuye ubumuntu. Urugamba rw`ukuri, amahoro nyayo, urukundo n`ubuvandimwe turwana, nta kindi kizarukiza kitari icyo kwimakaza imbere indangagaciro z`ubumuntu zagiye nk`ifuni iheze kuri benshi mu Banyarwanda (Binyibukije igitabo nakunze cyane cya Alain Finklierkraut cyitwa l`HumanitE Perdue nasomye hashize imyaka 5.Sinibuka umwaka cyasohokeyemo ndetse n`icapiro. Ubishoboye ukakibona wazagisoma).

    Ntawe urwanya inabi akoresheje inabi, ntawe urwanya ikinyoma akoresheje ikinyoma, ahubwo urwanya ibi byose abigirisha ubumuntu, abigirisha ibikorwa byashimwa na wese.

    Twese hamwe tuzatsinda.
    Mba numva iyo abantu bahuje urugwiro baniganirira bakamenyana, ariko urwikekwe Kagame n`abambari be baduteje rwatuma wumva cyangwa se njye nkumva ko tugiye kunekana!

    Igirire amahoro kandi Imana ibane n`Abanyarwanda bose.

    Komera.
    Sinozwubwonkonafpr

  • #123

    sinozwubwonkonafpr (jeudi, 30 juin 2011 14:21)

    @122

    Muvandimwe Twarabamenye, ndagushimiye cyane kuko wuzuye ubumuntu. Urugamba rw`ukuri, amahoro nyayo, urukundo n`ubuvandimwe turwana, nta kindi kizarukiza kitari icyo kwimakaza imbere indangagaciro zatumye ubumuntu bubura (Binyibukije igitabo nkunda cyane cya Alain Finklierkraut cyitwa l`HumanitE Perdue nasomye hashize imyaka 5.Sinibuka umwaka cyasohokeyemo ndetse n`icapiro. Ubishoboye ukakibona wazagisoma).

    Ntawe urwanya inabi akoresheje inabi, ntawe urwanya ikinyoma akoresheje ikinyoma, ahubwo urwanya ibi byose abigirisha ubumuntu.

    Twese hamwe tuzatsinda.
    Mba numva iyo abantu bahuje urugwiro baniganirira bakamenyana, ariko urwikekwe Kagame n`abambari be baduteje rwatuma wumva cyangwa se njye nkumva ko tugiye kunekana!

    Igirire amahoro kandi Imana ibane n`Abanyarwanda bose.

    Komera.
    Sinozwubwonkonafpr

  • #122

    TWARABAMENYE (jeudi, 30 juin 2011 11:08)

    @#99 et#100
    Njyewe iyo wanditse byinshi ntacyo bintwara na gato(bien au contraire!), kuko inkuru zawe nzisangamo ubushishozi butagirwa na benshi kuri uru rubuga!!!Komereza aho ahubwo!!!.
    Ugire umunsi mwiza.

    TWARABAMENYE

  • #121

    KULI UMURAZA N° 120 (jeudi, 30 juin 2011 04:52)


    KULI UMURAZA N° 120

    Twagiramungu si umwere. Nawe afite amakosa ye yakoze. Ntawahakana ko yibeshye amazu. Nta n’ubwo aragaragaza ko koko aliwo Mukiza w’U-Rwanda rw’ejo utegerejwe.

    Aliko kandi. Va ku giti dore umuntu. Faustini Twagiramungu ntagomba kugerekwaho IYARARA lyose ly’AKAZU. Nta kwitwaza amafuti ya Twagiramungu ngo mwiyerurutse, mworose AKAZU. AKAZU niko Nyirabayazana ya byose mu Rwanda. Niba yarakarwanyije yaramaze.

    Twagiramungu yafashije Inkotanyi kurusha Birara, Lizinde, Biseruka, Kanyarengwe, Nsekalije, Muvunanyambo.. Kuki mubahishe kandi aha hantu aliho pfundo lipfunditse Ishavu ly’Abanyarwanda. Ilyo pfundo lili mu Kazu ubwako.
    1.Habyara, Birara, Lizinde, Biseruka, Kanyarengwe, Nsekalije, Muvunanymbo, Sagatwa, Gasake, .. nibo bakoze coup d’état yo ku wa 05.07.1973. Bayikoreye iki ? Ni uruhe rwobo Abanyarwanda bali balimo rwali rukeneye coup d’état ? Paradizo baberekejemo, Abanyarwanda balimo ubu ugereranyije na mbere y’icyo gikorwa cyabo cy’ubuhubutsi ni iyi ?
    2.Barangije bica Kayibanda, umutegarugoli we, abapolitike n’abawofisiye batumvwaga n’AKAZU. Balica barakiza. Kuki mukeka ko abandi Banyarwanda ali ibipfamutima, batagomba gukopfora iyo Abanyakazu babagiliye nabi. Aliko Abanyakazu bo bakagira uburenganzira bwo kuboroga iyo babatwaye Ubutegetsi bakoreshaga nabi bica, basahura, batunalika Abanyarwanda ngo nibatore Kandida rukunbi, prezida fondateri wa Muvoma.
    3.Ok ! Iby’ubwato bwabo ntawabivuga ngo abarangize. Ngo haracyali abakinabutegereje ku cyambu cy’Icyokulyinyo. Turetse ibyo, Habyara, Sagatwa, … ku ruhande rumwe bapfuye iki na Lizinde, Kanyarengwe, Biseruka, Birara, Nsekalije Muvunanyambo, … ku rundi ruhande? Mayuya yapfuye iki na Serubuga. Abanyakazu bihaye ubutegetsi ku ngufu za gisilikare, biceka umunyenga w’akataraboneka hejuru y’U-Rwanda, barangije barushwanira hejuru. Ngako akaga nya kaga k’U-Rwanda.
    4.Kuki mutumvikanye ngo muduhake ubuziraherezo. Uzavuge umuntu n’umwe wigeze abwejura mbere y’intambara y’inkotanyi. Ese ye? Izo Nkotanyi za Museveni ninde wazishushubikanyije ngo nizisubire iyo zivuye si Abanyarwanda kandi Obote yali azishoreye azibazaniye. Ahubwo mugahitamo kwikoma Obote, kuvuruguta Uganda ngo muzijyanye ku Butegetsi I Kampala? Mwapfuye iki na mucuti wanyu Museveni? Ngako AKAGA k’Abanyarwanda. Murabeshya nde?
    5.Ngo Twagiramungu? Yayoboye uruhe rugamba? Yishe nde? Kuki kurwanya AKAZU byaba icyaha gikomeye naho ubwicanyi ndengakamere bw’AKAZU bukaba ubutwali? Uwakwicira Sobukwe, akakwicira abayoboke, akagutoteza, wamushyigikira? Twarabibonye uko namwe ubwanyu muzi gushyigikirana mwa Banyakazu mwe? Mwashyigikiye Lizinde, Biseruka, Kanyarengwe, Kagenza, Birara, Havugwintore, Nkuliyekubona, ….. maze biraboneka?

    Niba ali ngombwa gukora Bilan, nihigwe Konte zose. Hoye kwigwa iya Twagiramungu gusa. Kandi ikizwi ni uko Konte ya Habyara na Kanziga alizo zahombye cyane kurusha iya Twagiramungu. Icyo gihe niho Abanyarwanda bazamenya niba kuwa 05.07.1973 baravuye mu rwobo rurerure, ubu bakaba bali muli Paradizo.

  • #120

    Umuraza (jeudi, 30 juin 2011 03:44)

    Ariko se Faustin Twagiramungu ubu aravuga iki? Iyo adafasha Inkotanyi ubu ntituba tumerewe neza, Niyo abantu bapfa ntihari gupfa abangana kuriya ubu amasezerano ya Arusha aba yarasinywe Inkotanyi zikinjira muri Gouvernement ubundi amatora agakemura ibintu. Za projets z'ubuhinzi zafashaga abantu guhinga ibibatunga, ya mashuri meza za Nyanza, za Byimana n'ahandi ubu yabaye ibihuru ayo batazanyemo aba sajya n'abanyamurenge ngo bayivurugutemo. Naceceke yibutse gusinzira bwakeye.

  • #119

    KULI GATOYI # 118 (jeudi, 30 juin 2011 01:36)


    Kuli Gatoyi N° 118

    Iyo Discours wubuye y’irondakarere ntaho ihuliye na gato n’ibyavuzwe. Ulikoma Gakuru umwikoma kuki ? Ugatinyuka ngo : « Yewe, ko numva umbabaje cyane ! ….. Alors ferme ta gueule et fais-toi soigner, ino abapsy baruzuye, niba ushaka kwinjira ndani ntuhere inyuma nk'ikoti ! C'est à toi de choisir ! ». Ahubwo ni wowe ubabaje cyane. Ferme la toi-même et va te faire soigner et surtout te faire foutre. C’est plutôt à toi de choisir.

    Havuzwe Abanyakazu ntihavuzwe Abakiga. Abanyakazu ntibigeze bahagaralira Abanyarwanda. Ntibigeze bahagaralira Abahutu. Ntibigeze bahagaralira Abakiga. Bali bahagaraliye inda nini zabo. Iyo bitaba ibyo ntibali gushwana na Birara, Lizinde, Biseruka, Kanyarengwe, Nsekalije, Rusatira, Ngaruye, Havugwintore, Sebatware, Nkuliyekubona, Ngulinzira… Ni kuki Abanyakazu bigira Abakiga b’imbonera. Ubukiga buvuze iki ? N’iyo bwakivuga, baburushande ? Mu Inkiga bahafite amajwi angana iki yatuma biralika bene aka kageni? Bafite ngufu ki? N’iyo amatora asesuye yaba, biragaragara ko bataharusha amaboko baliya bagabo bose : Birara, Lizinde, Biseruka, Kanyarengwe, Nsekalije, Rusatira, Ngaruye, Havugwintore, Sebatware, Nkuliyekubona, Ngulinzira… Yewe nta n'intambara muteze kuzatsinda. Mwatsinzwe mufite Leta n'ibyibano ishyano lyose na nkanswe ubu musigaye ku gukangisha guterana amagambo na Rubanda rwa giseseka mwahemukiye. Ubwo buhangange mwilirwa murata bushingiye kuki ? Iyo moralité mwilirwa murata mugira iyihe? Ninde ubayobewe i Kigali? Mwitonde ? Ntawe muzongera gusilibanga ngo bishoboke ? Mwagiye buhere.

    Gakuru mufashe hasi, wa murwayi we ali wowe?

  • #118

    GATOYI (jeudi, 30 juin 2011 00:53)

    Kuli GAKURU # 109

    Yewe, ko numva umbabaje cyane ! Ndabona ya ndwara y'abanyenduga nawe yarakuyogoje ! Icyo gisilikare ko cyari cyuzuyemo bene wanyu gusa da !!! Ariko abanyenduga ndabona kubera frustrations zanyu muzahora inyuma nk'ikoti. Reka mpere mu umuryango umwe gusa w'abanyenduga ! Kwa NDAMAGE ELIABU. Umukwe we RUTAYISIRE LAURENT wirirwaga anekera MUKOTANYI, ubundi akirirwa aheheta mu indaya zose (na zazindi zo mu ibirere)zari zituye Kigali, Ruhengeri, Rwamagana n'ahandi hose yabaye ! Muramukazi we Jeanne NDAMAGE wakotanaga kurusha Rose KABUYE, musanzire we NIYONSABA, N'undi musanzire we umugabo wa Roza NDAMAGE,uretse ko uyu we yanze kugambanira urwamubyaye, rwamukamiye, agapfa kigabo akirwanirira igihugu cye ntiyitware nk'abo bandi baciraga ku uwabahaye imbehe bariragaho icyo gihe ! Noneho kandi, izo ngirwa bapoliticiens zikomoka iyo i Nduga, sizo zarutanze, zitwara nkaho intambara ya RUNYENZI itazireba, ngo ibyo bikiga ni bipfe ! Ziti reka twifatanyirize na RUNYENZI maze twihimure ku abakiga, ibicucu bitari bizi ko RUNYENZI abakoresha, ko atazatinda kubereka aho abera mwiza, maze igihe kigeze arabacucuma bene wabo karahava ! Ntimugire ariko ngo ndabyishimiye ! Oya simeze nkamwe !!!! Mbega abo bapoliticiens biyo iwanyu uwatubera urugero ni nde da ? TWAGIRAMUNGU ? NSENGIMAS ? KAMBANDA ? Abo mwaherutse ni ABAPARMEHUTU, kandi nabo iyo batitabaza intwari z'aba PARMEHUTU bavuka mu urukiga, ntacyo bari kugeraho na mba ! ibyo murabizi neza ! Iyo bitaba ibyo, ubu muba mukiri ku ingoyi mwe mwenyine, kuko iwabo w'abo mwita abakiga, iyo ngoma ntiyahashinze imizi kubera ubuhangage bw'abo bahatuye buri muri kamere yabo ! Abakiga ntibahakika, nta na complexe bagira imbere y'umututsi kubera ko batigeze bahakwa n'abatutsi ! Si nkamwe muzayipfana kubera ibisigisigi bw'ubuhake bwari bwarokamye iyo iwanyu. Alors ferme ta gueule et fais-toi soigner, ino abapsy baruzuye, niba ushaka kwinjira ndani ntuhere inyuma nk'ikoti ! C'est à toi de choisir !

  • #117

    Gasamunyiga (jeudi, 30 juin 2011 00:39)

    Le soir, dans le lit, je me cadenasse dans un pyjama bien couvrant pour désamorcer toutes les tentatives de rapprochement de Laurent. » Léa a 40 ans, et trois enfants. Elle est mariée depuis onze ans. Et n’a plus envie de faire l’amour avec son époux. Elle n’est pas la seule. Dans son cabinet de la région parisienne, la sexologue Ghislaine Paris voit défiler des femmes de tous âges. Pour la plupart d’entre elles, remarque-t-elle, « le désir sexuel n’a pas disparu, il est le plus souvent endormi ».

    Travail, enfants, corvées domestiques mobilisent leur attention et les détournent de leur compagnon. L’énergie focalisée sur lui dans les premiers temps de l’histoire s’est diluée dans les tâches du quotidien. Au début, nous consacrons et accordons beaucoup d’importance à l’autre alors que cela n’est pas nécessaire : la flamme brûle sans effort. Puis le temps passe. « Le virage de la passion vers la relation se négocie mal, et c’est l’une des causes principales de consultation chez moi : elle concerne sept couples sur dix, rapporte Ghislaine Paris.

    Chacun s’attend à ce que le désir perdure. Il ne pense pas devoir l’alimenter : “Puisque j’aime, je dois avoir envie. C’est naturel. C’était là au début, pourquoi cela ne continue pas ?” » Certains en viennent même à douter de leur amour et de la solidité de leur relation. Pourtant, sexologues, thérapeutes,psychologues et psychanalystes soulignent combien le désir ne va pas de soi, particulièrement chez les femmes : pour le faire émerger, il faut qu’elles soient disponibles, détendues, réceptives à la sexualité. Ce n’est pas qu’elles s’intéressent moins au sujet. Simplement, au fil des années, leur envie a besoin de plus de temps et d’investissement pour se déployer qu’au début. Elle se trouve d’ailleurs aisément fragilisée.

    Je ne supporte pas son regard
    « Quand je m’observe dans la glace, je ne me trouve vraiment pas appétissante, confie Marie, 39 ans. J’appréhende le regard de Quentin et je ne supporte pas

  • #116

    KULI # 111 (jeudi, 30 juin 2011 00:26)


    Kuli N° 111,

    Ubwo rero Gakuru umuhinduye umurwayi kuko abavugiye ibintu. Ukongeraho ngo ndabibwira abantu bose baza batukana cyangwa bavuga ibiteye isoni. Ubwo rero wowe ntutukanye. Kwihanukira ngo abantu ni abarwayi, ni abaswa byo si ugutukana. Umurwayi ni wowe. Umuswa ni wowe.

    Gakuru nakomere. Abanyakazu ntibakamukange kuko alibo bikange. Bazapfana agahili n’agahinda kubera Ubutegetsi bwabaciye mu myanya y’intoki hejuru y’ubwicanyi bwabo n’ubusahiranda bwabo. Ku bwabo U-Rwanda badategeka ntirwakagombye no kubaho. Oppozisiyo batarangaje imbere ntikabeho. Igitangaza kibaye bagasubira ku butegetsi bahora bakongera kumara abantu. Hagomba gukorwa ibishobotse byose bakamaganwa kandi bakazabuzwa kubusubiraho. Mu Rwanda nta Banyakazu bakihaba. Basigaye bakangatira i Burayi cyane cyane mu Bubiligi no muli bwenegihugu bw'amahanga.

    Aliko Akazu karacyaliho. Iyo Twagiramungu avuganira neza Agata Kanziga aba yishuka nk’umupfayongo bidakwiye. Abanyakazu baramwanga urunuka n’ibye byose. Kuki ibi byose bandika hilya no hino ntacyo bibereka ? Nawe agomba kubagendera kure cyane. Nta politike y’abanyakazu mu bintu. Kugira ngo Inkotanyi zizavanweho ntibikenewe na busa kunywana n’inkoramaraso z’abanyakazu n’Interahamwe zabo.

    Ibyo Gakuru N° 109 yavuze nibyo. Uyu muswa aliwe N° 111 yita abandi abaswa nk’ande ? Arakanga nde ? Ntibikili muli 1973-1994. Ubu ni muli 2011.

  • #115

    Seth (jeudi, 30 juin 2011 00:15)

    Ngo kuvuga ukuri no gushira ubwoba ? Wowe TWAGIRAMUNGU koko utinyutse kiuvuga aya. Uwakubyaye yagombaga kukwita KINYOMA, akakubatirisha BWOBA MUGAMBANYI ! INTWARI ITAGIRA UBWOBA NI INGABIRE UTARAHUNZE ABO AJE KUBOHOZA, naho wowe uracyajagata gusa. Ngutuye agaphoto ke usanga kuri za web sites nyinshi aho ibiganza bye biri mu mapingo abyerekeza hejuru, imbere y'imbaga yaje kumushyigikira, maze n'ishema ryinshi rititaye ku akababaro arimo, ibikumwe bye byombi bireba hejuru, ati mukomere mwese uko mwaje kusnshyigikira, kandi byanze bikunze tuzatsinda ! Buriya iriya geste, wowe wa muswa we, iyo uyirebye wumva utari IMBURAMUMARO ku urubuga rwa politike irwanya iriya ngoma mpotozi. Sinshidikanya ko na KAGAME, ubwo yabonye iriya photo, nawe yumvise ko yibeshye muri byose, ko ibyo akora byose, imbunda atunze n'ubukungu bwose avana mu ubujura, imbere y'uriya mudamu, il a réalisé ko ari bure ! Une coquille vide ! Iriya ni souvenir itazibagirana mu amateka y'igihugu, n'ubwo uriya muhotozi yamugandagura. Ariko nkawe TWAGIRAMUNGU, ngaho beshya ko waba capable d'un tel exploit ! Mwara neza, maze ugende nanone ubeshye ubwira abanyamakuru b'abanyaburayi ngo uwo mubyeyi ngo akorana n'abaterrorristes, we afatanyije na RNC, nyuma ukayitabaza muri izo conférences ngo zo kwibuka SENDASHONGA ! mana y'isi n'ijuru, kuki waremye abantu nkaba koko ?

  • #114

    Shishoza (jeudi, 30 juin 2011 00:12)

    Twagiramungu nawe uzabe intwari uze utujye imbere hano mu rwanda utujye imbere tuzagukurikira.Si wowe wenyine ariko da!mwe mwese abavugira hanze y'u rwanda murashuka abari mu rwanda.Kuba muvuga ko baba mu bwoba,aho gupfa none wazapfa ejo. Kdi nibaza ko benshi muri mwe ari abafite inyota yo gutegeka(this my point of view!),cg se abavuye ku butegetsi kubera impamvu zitandukanye ntazi. Icyo nzi nuko Mzee kijana naramuka anavuye ku butegetsi, abazamukurikira nabo bazagira ibyo banengwa. Umwanzuro: twagombye gushaka uburyo bwo gukemura ibitagenda mu bufatanye,nyiri amakosa akabibazwa,ariko ntimushishikarize abana b'u rwanda kwigomeka kuko ingaruka zirimo no kubura ubuzima bwabo ntabwo muzaza kuzibafasha. Ubwo se mvuge ko imiryango yose yatakaje abari abasirikare mu ibohozwa ry'iki gihugu bitaweho mu buryo bw'umwihariko?

  • #113

    musoni (jeudi, 30 juin 2011 00:08)

    Witness testimony links Rwandan soldiers to shooting of Rwandan exiled in South Africa

    DONNA BRYSON

    Associated Press

    7:22 a.m. CDT, June 29, 2011
    JOHANNESBURG (AP) — One of the men accused of trying to kill a former Rwandan general exiled in South Africa said that Rwandan soldiers with plenty of cash and cars were behind the plot, a friend testified Wednesday.

    The testimony came on the second day of trial in the June 2010 shooting of Lt. Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa. The former Rwandan military chief went into exile just months before he was attacked in Johannesburg.

    Rwandan President Paul Kagame's government has denied allegations of involvement in the case. However, witnesses in the trial have asked for special protection, saying they fear the Rwandan government.

    Kalisa Mubarak, a 36-year-old Rwandan who immigrated to South Africa in 2003, testified Wednesday that he has known one of the six suspects since they were children.

    He said that former Rwandan soldier Amani Uriwani told him about being recruited by some European-based Rwandans to help with a job in Johannesburg.

    Mubarak said his friend would only say the target was also a soldier, and he tried to talk Uriwani out of taking part. Uriwani was offered 10,000 rand (about $1,400) for his part in the attack, according to his friend's testimony.

    Prosecutors say Mubarak has been moved with his wife and three children to a secret location under a witness protection program.

    Two body guards sat nearby as he testified in English and Kinyarwanda. He wore dark glasses and sat in the witness stand with his chin sunk in a black-and-white checked scarf draped around his neck.

    Three Rwandans and three Tanzanians are accused of attempted murder, conspiracy to commit murder and other charges in Nyamwasa's shooting.

    Nyamwasa and other Rwandans living abroad have accused the president of crushing dissent and democracy after he helped to end the 1994 genocide that left more than 500,000 people dead in Rwanda.

    In May, British police warned some Rwandan exiles living in the U.K. that their lives were in danger, and the threat is believed to have emanated from the Rwandan government.

    Human rights groups say opposition politicians, journalists and civil society activists have been subjected to crackdowns inside Rwanda as well.

    The key suspect in the South Africa case is Pascal Kanyandekwe, a Rwandan businessman. He's also accused of plotting to kill Nyamwasa while the general was hospitalized after the shooting.

    Kanyandekwe and four men not linked to the shooting are to stand trial in the hospital plot later this month. He also is accused of bribery after two police officers said he offered them $1 million to let him go when they arrested him in July 2010.

    The shooting victim, who has kept a low profile since the June 2010 attack, also faces international war crimes charges linked to the aftermath of the Rwandan genocide — allegations he denies.

    Nyamwasa and other senior Tutsis are accused of waging an extermination campaign against Hutus in the chaotic aftermath of Rwanda's genocide — charges that Nyamwasa denies.

    A Spanish judge in 2008 charged Nyamwasa and 39 other members of the Rwandan military with the mass killings of civilians after they seized power in Rwanda.

    A U.N. report last year echoed the 2008 Spanish charges, accusing invading Rwandan troops of killing tens of thousands of Hutus in 1996 and 1997 in neighboring Congo.


  • #112

    Mafurebo (mercredi, 29 juin 2011 23:50)

    Mbwire Kami #60

    Nagira ngo ngushimire biriya bitekerezo byawe. Ni byiza rwose. Na njye nifurije Twagiramungu kujya mu bandi. Bakine umwe, bavuge rumwe, maze twirebere koko niba bashyize hamwe kuko nta mugabo umwe ku rugamba nka ruriya.
    Nzemera ko Rukokoma avuga ibitari amanyanga ya politiki ari uko yifatanyije n'andi mashyaka, bakaganira rwose. Mbese nk'uko yari muri muvoma ya Kinani, akatubariza bariya bavuye muri muvoma ya FPR niba imyumvire y'ikibazo cy'amoko y'u Rwanda bacyumva ku buryo budakikira amateka. Ubundi niba koko ari umugabo, akamanuka agahangana na Polo, agatera na ba Ingabire, Ntaganda, Mushayidi ... ingabo mu bitugu, akanatiza ijwi bariya bose ingoma ya Ngunda ikomeje kubuza uburyo, akamagana bitari mu magambo gusa kariya karengane cyane cyane ironda koko mu nzego zose no mu mashuri, maze si ukujya mu muhanda, namubwira iki. Abo abibwira tuzajyeyo dufite uturi imbere. Naho ubundi, jye nakomeza gucyeka ko na biriya avuga Kagame yaba ari mu kumutuma kuko sinjya mushira amakenga. Ok. Ubwo rero Bwana Faustini, turagutegereje hano i Nyamijos.

  • #111

    umuswa gakuru (mercredi, 29 juin 2011 23:49)

    Uti iki?Amagambo yawe yuzuye urwango!Niba usenga ujye usaba Imana iguhe amahoro mu mutima wawe.Uri umwe mu banyarwanda benshi barwaye ariko batabizi.Ndashaka kukubwira ko uri umurwayi,Imana yonyine niyo yakiza uburwayi bwawe.Kubabarirwa byo urababariwe niba ubishaka,kuko utazi ibyo uvuga cyangwa ukora.Ntihagire ukurenganya kuko urwaye.Ndumva ku rwego uriho ntacyo wakungura abanyarwanda,ujye wandika wabanje gutekereza.Niba hari abandi uzi bafite uburwayi nk'ubwawe,ujye ubahumuriza uti"Imana n'urukundo ,irabakunda irashaka kubakiza no kubaha ubuzima mwishimiye".Ibi ndabibwira n'abandi bose baza batukana,cyangwa bavuvga ibiterasoni.Musigeho!

  • #110

    nzigira (mercredi, 29 juin 2011 23:26)

    nibyo ibyo uyu musaza avuga. ariko kujya mu mihanda turwanira revolution bizashoboka.gusa hari ikintu mbona badakunze kubwira abantu, nkaba ba rwarakabije ba gatsinzi nibindi byiyita ibisirikare nkubu babona atari injiji za nyuma koko? ese uyu kagame nafatwa bizajya he?ese bizavuga ko babishukaga? kuki bitareba kure, yaba uwo rwarakabije yaba gatsinzi njye mbona ari bo bantu ba feki kurusha abandi bose babayeho nabazabaho.

  • #109

    Gakuru (mercredi, 29 juin 2011 21:48)

    Mbwire #97, wiyise reka kuruka wana.
    Niba hari abantu bateje agahinda n'akababaro iki gihugu cyacu, ni intagondwa z'abakiga (biyita abahutu), n'izindi z'abatutsi (biyumvamo ko baruta abandi banyarwanda).
    Kubona hari ugisubiramo ngo Twagiramungu yatanze Byumba, ngo yatanze u Rwanda.!!! Yararutanze se ko mwari mwuzuye mugisirikare mwakoze iki? Kuza gusahura, kubohoza abagore gusa. Ntimukongere gutera abantu amujinya. Mwabinyabwoba mwe, ko se mwari mumaze kubura ngo Perezida wanyu (nubwo njye ntahuje namwe imwugo), iyo muba abagabo mugafata abutegetsi (Ba Rwarakabije, ba Anatole Nsengiyumva, ba Nkundiye etc..),ntimuhimbire kujya kuzana kariya gasaza ngo ni Sindikubwabo. Muri ibinyabwoba by'ibihubutsi, by'ibigome. Mutureke rero dushake uko twunga abanyarwanda, turwane intambara nyayo, yo kubaka igihugu kigendera ku mategeko.
    Uwo naba nkomerekeje ambabarire ariko nanga abaswa.
    Amahoro

  • #108

    Twarahahamutse (mercredi, 29 juin 2011 21:13)

    Reka mbasetse, muzi ko nandikira kure, ndibana mba nanafunze inzugi n'amadirishya, aliko mba nikanga ko hali uwaba ali kumbona akaba yandiportinga. Namwe ni uko? ubwo se tuli bazima?

  • #107

    answer (mercredi, 29 juin 2011 21:12)

    just a short advice ,is that any attempt to go into street in black africa,will be suicidal to anyone who attempt to do it.our leaders are not fit mentally and can do evils works that even the satan himself won,t belive.umva se bakwirasira urufaya rw'amasasu mu bantu beyond your understanding.the 2nd option can work,.i.e. fighting with canon

  • #106

    Cyamutemakuni (mercredi, 29 juin 2011 21:10)

    #103 Gasamunyiga
    Ndemeranya nawe 100% politike iratunaniye, dutsinzwe tutirutse kubona dusigaye turwanisha kurumana nk'abagore, tukarogana nk'abatindi, tugatukana nk'abashumba b'ihene, none ngo tujye mu ngando hari ibitutsi bishyashya bashaka kutwigisha, murabeshya tu! Narabivuze muranseka, naratangaye mbonye aho leta idahana abarozi burya baba bafatanije

  • #105

    Nzabandora (mercredi, 29 juin 2011 21:05)

    Yemwe, njye ntegereje n'amatsiko menshi kumva ukuntu Jill Rutaremara cg Mushikiwabo bazabeshyuza iby'ariya majwi yo kuli youtube y'abaliho bagambanira Kayumba. Mushiki wa nyakwigendera Lando we, ufite akazi katoroshye. Pole sana! Wenda Jill we ni simbikangwa azavuga yemye ati ni ibihimbano cg ati abo bantu ntitubazi ntimubatubaze!

  • #104

    Rugaju (mercredi, 29 juin 2011 20:58)

    Kuli Kalibu (no. 101).
    Ibyo umupfumu yarabikubwiye koko cg ni ibyo witekerereje/wifuza ? None so ko icyahanuwe kiba kigomba kuba ubu tubigenze dute? Basi PK natubabarire abo basore bamulinda yilinde kubaharassinga no kubakubita inshyi.

  • #103

    Gasamunyiga (mercredi, 29 juin 2011 20:56)

    Njye ibyo muvuga byose ubu numiwe neza neza! Mushobora kumbwira impamvu politiki mpuzamahanga yatunaniye? Izi echecs za buri kanya ziraturuka kuki kweli? Uri Ministry w'ububanyi n'amahanga yarakwiye kwegura akajyana na Ambasaderi wacu uri mu Bwongereza, are useless I am telling you, ikindi ndabona Kagame afite ikibazo cy'abayobozi ashobora kuba yibwira ko agitegekana nabari mu cyama kandi bose imitekerereze yabo yibereye muri RNC, kuki ba maneko bose bashiriye hanze y'igihugu kandi mu gihugu ariho harimo kubera propaganda za opposition,bararucengeye neza neza! Natwe ngo turakoresha inama naho turagosorera mu rucaca! Isubikwa ry'iriya visit kulegeza kwacu kubifitemo uruhare! Mureke twese twegure rero igihugu tugihe abashoboye!Nawacoka sana wale waginga, mkumbuke kwamba tulipiganiya uhuru! Kayumba ananisongeleya saana, nifanye nini basi!

  • #102

    bizima (mercredi, 29 juin 2011 20:31)

    RUKOKOMA NIHATARI ARIKO RERO IBYO YIBGIRA KO BISHOBOKA MURWANDA KUBERA KO BYASHOBOTSE MUBIHUGU BYABARABU ARIBESHA,AHUBGO IBYOMBONA HAZABAHO INTAMBARA YABANYARWANDA BOHANZE NABO MUGIHUGU ABAZA NESHA ABANDI NIBO BAZA TEGEKA,ABANYARWANDA BARI MUGIHUGU NTI BAKIBESHWA NGO MEMERE BAZI NEZA KO KAGAME ABAYOBOYE MURI DEMOCRATIE NKUKO BA MWITOREYE BAHEREYE KUBYO AMAZE KUBAGEZAHO ,NAHO ABANYARWANDA BARIHANZE BAKOMEJE KUBESHWA NABANTU NKA BARUKOKOMA BATAZA TEGEKA NARIMWE MURWANDA KUBERAKO KO ABANYARWANDA BABAZI NEZA,NAKANWA GUSA . NUBUMENYI BGO GUSOMA IBITABO AHEREYE KUBYI NZANGANO AGASHAKA NGO IBYO ASOMA MURI BI BITABO YAZA KUBISHIRA MUBIKORWA NO MURWAGASABO, YIBANDA KUBYAREVOLUTION GUSA NTANTEKEREZA AHUBGO NGO ANA TUGEZE HO IBYI IBIGANIRO BIDACIYE MUNTAMBARA .

  • #101

    kalibu (mercredi, 29 juin 2011 19:02)

    nimubona abo bavantara batangiye gusubiranamo. Muzamenye ko iyo ngoma igeze mu marembera. Abahunga bazatangire bahunge kuko igihe cyo gupfa kwabanyarwanda kizaba kigeze. Rurirakunduru azangwa nisi yose azatangwatangwa impande zose nyuma araswe numusore mutomuto biriranwa kuko azaba amaze iminsi mike amwuse inabi. Hazabura ubungabunga ingabo mu rwanda hazarwanirwamo imitwe myinshi umwe mu bana ba rurirakunduru azicwa. Ibi nabibwiwe numupfumu wacitse ukuguru wabaga mu nkambi kibumba 1996

  • #100

    sinozwubwonkonafpr 2 (mercredi, 29 juin 2011 18:48)

    99 Continued

    Tugomba rero, muri tentative yacu yokubabarira, kwirinda gukomeza kubona mo Rudasingwa n`abandi bicuza nkawe, amakosabadukoreye. Kubabarira ni ugutura uwagukoshereje umutwaro w`akababaro yaguteje, ni ukumutandukanya wenk`umuntu n`ikosa yagukoreye, ni ukumuha amahirwe yo kongera kuba umuntu, atari wa muntu turebera mu ndorerwamo z`amakosa ye yigeze akora, ahubwo ari undi muntu wiyemeje guhinduka no kudufasha kwisana imitima.

    Ngaho rero tube intwari, tumubabarire ndetse tubabarire n`abandi baduhekuye. Yewe, na Kagame nawe azababarirwe kabone n`iyo atasaba imbabazi kukono gupfa burya uhagaze uwowagiriye nabi atakwirengeje kandi afite ubushobozi, ni ukuba umuntu nyamuntu. Ingero zirahari z`aho byabaye, nimuzishaka nzazibaha.

    Naho kuba Twagiramungu we yarahisemo kuvuga kuri revolution, ndumva ataratandukiriye kuko mu nshingano z`iyi Institute yateguye iki kiganiro cyo kwibuka Nyakwigendera Sendashonga (Imana imuhe iruhuko ridashira), biri mu byo biyemeje guharanira.Ni ukwigisha abanyarwanda kugera kuri democracy, kandi revolution ni imwe mu nzira ziyiganisha ho! Gusa, ndahamya ko ishoboka nanjye! Ariko Twagiramungu yirengagije kuvuga ko n`ubwo yatangijwe n`urubyiruko muri biriya bihugu, atari rwo rwayiharaniye gusa mu mihanda, ndetse ku bwanjye ngasanga ari na byo byatumye igera ku ntego kuko bitandukanye cyane na classic evolution tumenyereye zakozwe n`urubyiruko, iyi yo yari irimoabantu bose ndetse iniganjemo abantu bakuru yewe ndetse n`abari hejuru y`imyaka 60. Iyo mu Rwanda nayo igomba gutegurw mu bushishozikuko irakenewe, ariko timing ikigwa ho neza pe! Ubu ngubu ntabwo cyaba ariigihe cyayo. Kuko techniquement kugira ngo revolution igerweho, buriya abakora urugamba cyane si ababa bari mu mihanda bigaragambya, ahubwo ni abanyamakuru bayikorera broadcast bigatuma isi yose ibikurikira en temps reel hanyuma byamara kugira psychological impact of cooption, benshi mu gihugu imbere n`inyuma bakayishyigikira ndetse ibihugu by`ibihangange mu kwikura mu isoni bigahitamo gushyira pressure kuri ba allies babo ba kera! Impamvu mvuga ko ubu timing yaba itari yo, ni uko ubu hari intambara yomuri Libya ariyo ubu ikora les grands titres des medias, ku buryo bitanatumye revolution yo muri Yemen, Siria, Bahrain,cg se vuba aha muri Cote d`Ivoire, igira mediatic coverage ihagije. Bose bibanze cyane kuri hot spot ari yo Libya! Ndetse ku bwanjye, ni nayompamvu izi revolutions ahandi zirimo zisa n`aho zinanirwa kubera zakozwe mu gihe abanyamakuru bari babaye overworked na coverage ya Libya kdi ibinyamakuru bikize binakomeye ntibyabasha kujya hose icya rimwe, cyane y`uko buriya coverage yabyo ihenda cyaneee!

    Reka nanabibutse ko impamvu mu Rwanda Jenoside yamaze abantu isi irebera ntigire icyo ikora ari uko yabaga mu gihe kimwe na Jenoside yari irimo ikorerwa Abayisilamu muri Europe de l`Est mu cyahoze ari Yougoslavia. Amateleviziyo yose n`ibinyamakuru byose byibanze kuri iyo conflict, kuko of course yari iy`abazungu ubusanzwe namwe muzi ko aribo bibara nk`abanyagaciro kuturusha twebwe abirabura, bituma Urwanda rudtabarizwa uko bikwiye.

    Reka nisoreze nisabira iyi Institute kuzajya igira umunsi wo kwibuka Abanyapolitiki bose b`inyangamugayo baharaniye ukuri n`amahoro y`Urwanda bakabizira,haba mu ngoma zahise ndetse n`iyubu. Kwibuka niko gusa gutera imbaraga zo kwigana ibyiza ndetse nokwamagana ikibi.

    Twese hamwe mu rukundo, mu bumwe nomu bwuzuzanye, tuzatsinda ikinyoma, ubwicanyi, munyangire n`indi mico mibi twadukijwemo n`abategetsi bacamo abanyarwanda ibice,arimu ngoma zahise,ariko by`umwihariko kuri gaheza yayo FPR na Chef de file wayo Kagamo Paul.

    Mumbarire kwandika byinshi,ni uko njya mera rimwe na rimwe!!

    Sonozwubwonkonafpr.

  • #99

    sinozwubwonkonafpr 1 (mercredi, 29 juin 2011 18:46)

    Nibyiza cyane ko abafatanije n`ingoma mpotozi ikomeza kugaraguza Abanyarwanda bose baharanira ukuri n`amahoro asesuye agati bakomeza gusaba abanyarwanda imbabazi.Rudasingwa na Bagenzi be narabashimiye kandi rwosemukomereze aho. Burya nta muntu-mbwa usaba imbabazi,kuko iyo yakoze amakosa ndengakamere yumva amuhesha ububasha ndetse n`imbaraga byo gukomeza kwihimura kubo yahemukiye, kugire ngo abereke y`uko ari we uriho ( Powerful man)kandi ko nta bubasha bamufite ho. Ng`icyo ikiranga Kagame n`abandi bafatanije gukora amaraso y`Abanyarwanda ariko azarenga akabahama dore ko iminsi yabo n`ubundi igeze ahabaze. Ubusanzwe nyir`ugukora ikosa uticuza, ikosa rye rimutsindangiza iteka mu kunangira ndetse no gutoza abandi kugira nabi kuko aba yitanga ho icyitegererezo ( ako niko gaciro Kagame ahora avuga: gutukana, kwica,kurenganya, n`ibindi n`ibindi)kandi umuntu nk`uwo kwicuza biramugora!

    Ngarutse kuri Rudasingwa n`abandi bose bagiriye nabi Abanyarwanda ndetse harimo n`Interahamwe za nyazo zahemukiye Abanyarwanda zikaba zaricujije zibikuye ku mutima, kuko mpamya y`uko zihari, babaye intwari kurusha abatsimbara ku byaha byaho. Burya reka mbabwire. Nta munyantege nke usaba imbabazi, kuko ahora yibwira ko natababarirwa ari bucirwe uro kubambwa! Ari usaba imbaraga, aba ari umunyambaraga mu migendekereze, kuko ubusanzwe aba yiteze kwakira ingaruka zamugwirira zivuye ku bw`imbabazi asaba: aba azi neza ko ashobora kutazihabwa kandi ko yabihanirwa n`amategeko (contrat social), cyangwa se ko yabibabarirwa n`umuryango yahemukiye ( amnesty) kandi aba aniteguye no guheka ingaruka zabyo! Ndibwira ntashidikanya ko Rudasingwa n`abandi nabo bazemera bagaheka ingaruka baramutse batababariwe, n`ubwo nizera ntashidikanya ko Abanyarwanda tuzababarira. Nta munyantege ge ubabarira, hababarira umunyembara zishingiye ku bumuntu n`urukundo.

    A suivre

  • #98

    Mpera y'isi (mercredi, 29 juin 2011 18:30)

    ...Ndabona rwose uri kutuganirira ku byavuzwe n'abayobozi ba Kiriziya ni byiza ariko hari icyombona tugenda tubura uko umwaka utashye mumadini ari iwacu i Gasabo...abayakuriye usanga bagendana ubwoba...ubundi bakiringira ubwonko bwabo kuruta ko biringira Uwo Bakorera (IMANA)...Yezu ati...ukuri kuzabaha kwigenga...ukuri mbona kutuvuna pe...

    Biragoye kubona abiyemeza kwamagana ikinyoma, ibibi bikorwa n'abayobozi b'ibihugu byacu...barahura bagahebera urwaje...aho Mbonyintege ibyo yavuze ni ukuri...ariko se ubu ko yicaye ku ntebe ya Musa aho abasha kwamagana cg kwerekana amakosa ari gukorwa ...siwe nshaka kuvuga ndavuga abayobora amadini muri rusange...rwose nimwihate mureke amaranga mutima mukorer uwo Mwemeye...mwigira ubwoba yaravuze ngo ari kumwe natwe kugera ku ndunduro y'ibihe...Uhemutse nagawe kndimurabishoboye kuko abo ni abayoboke b'amadini muhagarariye...muhwiture...mutwame---mukosore....mwamagane...kandi byose bikorwe mu kinyabupfura si uguhangana gukenewe ariko ni ngombwa kwamagana akarengane aho kava kakagera cg se ugakoze uwo ari we wese.

    Evêque wa Bujumbura niwe wavugaga ibintu mu mazina yabyo...umukuru w'igihugu...akamubwira ati...URARONDERA UBUMARITIRI NTABWO UZORONKA...nabere urugero abayobozi b'amadini mu kurwanya akarengane ibindi Imana izirebera....Dore ko banavuga ko IMIBEREHO Y'ABANA B'IMBEBA IDAKOMOKA K'URUKUNDO RW'ABAHUNGU N'ABAKOBWA BA NYIRAHUKU.