lun.

27

juin

2011

Ese koko bizabe impamo ko “Abantu bategekwa n’Abega bahorana umutima mu mutwe”? Théonase HABINEZA.

Abaturage batewe ubwoba n'uko FPR ihora ibumviriza.
Abaturage batewe ubwoba n'uko FPR ihora ibumviriza.


Kera ngo mu Rwanda ntibagushyinguraga abapfuye, ahubwo bajugunyaga imirambo yabo mu mashyamba, impyisi zikabarya. Umunsi umwe impyisi y’insore ibona umupfu iravuga iti “ngiye kumurya mpereye ku mutima”. Isatuye mu gatuza, irawubura. Biyitera ubwoba, iribwira iti “uyu mupfu si muzima, reka njye guhanuza ku mpyisi nkuru”. Impyisi nkuru irayibaza iti “Uwo mupfu ni uwahe?” Indi irahavuga. Impyisi nkuru iti: “Aho hantu ntihategekwa n’Abega? Indi iti “Yego”. Mahuma nkuru ibwira Mahuma ntoya iti “Genda urebe mu mutwe. Abantu bategekwa n’Abega bahorana umutima mu mutwe”.

 

1.Mu Rwanda hose

 

No mu Rwanda rero, ubwoba ni bwose. Ikibutera ni ijagata ry’abasivili, abapolisi n’abasirikari ngo bashinzwe umutekano. Intwaro baba bitwaje, uburyo bitwara, n’ukuntu bagenda bumviriza utuntu twose bitera ubwoba abaturage. Ikindi gitera abaturage ubwoba ni iterabwoba nyine ry’itangazamakuru rya leta n’iriyibogamiyeho : ngo Kayumba agiye gutera, ngo aba FDLR bateye, ngo hafashwe abatega ibisasu, ngo habonetse ingengabitekerezo mu mashuri n’ibindi. Ikindi gitera abaturage ubwoba ni uguhohoterwa bamburwa amasambu, basenyerwa amazu ; ariko rurangiza ni ishimutwa ry’abantu, bafatwa bakaburirwa irengero.


Ubwo bwoba bugaragazwa n’uko abantu batacyizerana. Ugufitiye ishyari, ugufitiye ideni, ushaka ubutoni no kwibonekeza ashobora kugutunga agatoki ngo ukorana na KAYUMBA, ubwo ibyawe bikaba birarangiye. Ahandi ubwo bwoba bugaragarira ni mu kwiyongera gukabije kw’indwara z’umutima. Izo ndwara z’umutima kandi zituma ibice bimwe by’ubwonko byangirika, kuko umutima nta maraso uba ukibwoherereza cg se ukohereza make. Nuko rero mu Rwanda za ndwara zizahaza abantu zikabagira ibimuga bakiri bato, za ndwara zitwa mu gifaransa “ictus, infarctus, thrombose, ischémie, AVC” n’izindi zikomeje kwiyongera ku buryo buteye ubwoba.

 

2.Umwihariko w’i Cyangugu


Ubwo bwoba buri mu Rwanda hose, i Cyangugu ho bwicuze inshuro nibura 2. Impamvu z’ubwo bwoba bw’i Cyangugu ni 2 : iyambere ni uko benshi mu ngabo za FPR n’ubu bakomeje gucyurira Abanyacyangugu ngo bo nta ntambara babonye. Kubera ko Cyangugu yari mu karere karinzwe n’Abafaransa (zone tourquoise), ingabo za FPR ntizashoboye kuhica abantu benshi ngo zimare ipfa nk’uko zabigenje mu zindi nce z’Urwanda. Impamvu ya kabiri ituma benshi mu ngabo za FPR bakomeje guhigira Cyangugu ni ubwitange bw’Abanyacyangugu baba mu mahanga.


Nyamara ingabo za FPR zishe abantu benshi cyane b’inzirakarengane muri Cyangugu


Twavuga nka Koloneli Inosenti BAVUGAMENSHI wagize uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano mu gihe ibintu byari bikomeye. Ni nawe wafatanije na Munsenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, bashyiraho ikigo cy’impunzi cya Nyarushishi. Aho hantu harokokeye abantu barenga ibihumbi 10.000. Yasubiye mu ngabo za FPR ashingwa « administration » ; aliko urwo yapfuye n’ubu ntirusobanutse ! Musenyeri Tadeyo we araho, aracyahumeka ; ariko ni ku bw’Imana kuko Inkotanyi zamugeze amajanja kenshi, zikabura aho zihera ngo zimwanure.


Koloneli Agustini CYIZA nawe yageze i Cyangugu mu kwa 5 muri 1994. Yagiye arengera abantu kuva za Kigali, ashinga umutwe w’abasilikare bo guhagarika ubwicanyi no gusahura, abwira Abafaransa ko Abanyarwanda alibo bilindira umutekano, ashyiraho komite y’agateganyo y’abantu b’inyangamugayo nyazo mu makomini bashinzwe gukumira abicanyi, kwaka interahamwe imbunda no guhagarika gusenya ibikorwa bya kijyambere. Iyo komite yari igizwe ku rwego rwa perefegitura na Evariste NDUNGUTSE waje kuba umujyanama wa ambasade i Bruseli, Théodore MUNYANGABE, Léonard KAVUTSE, Theobald GAKWAYA Rwaka, na Dogiteri Ildephonse SINAMENYE. Amakomini icyo gihe yahawe abayobozi b’agateganyo, aliko hali n’abali basanzwe ku buyobozi batahunze kuko bumvaga ntacyo bishinja : Napoléon Mubiligi i Kamembe, Emmanuel Karuhije mu Cyimbogo, Théophile Rubanguka mu Gishoma, Straton Kayishema mu Bugarama, Jean Bosco SIBOMANA i Nyakabuye, Théoneste HABIMANA i Karengera , Malachie BIPFUBUSA mu Gafunzo, Antoine  HITIMANA mu Kagano, Godefroid Munyambibi mu Kirambo na Fabien RUGWIZANGOGA mu Gatare.


Abo bantu nibo bacunze umutekano muri Cyangugu, igihe guverinoma ya KAMBANDA yali imaze guhungana abaturage ibajyanye muli Zayire. Ni nabyo byafashije kugarura umutekano mu bihe bikomeye Cyangugu yanyuzemo. Iki ni igikorwa gikomeye Cyiza yafashijemo Cyangugu ; nyuma rero aho guhemberwa ibyagezweho, Inkotanyi zarahageze, abo bose zirabafunga na Cyiza ziramuligisa muli 2003 n’ubu umurambo we nturashobora kuboneka !


Abo bantu bose bafashe uwo mugambi mwiza wo kurengera abaturage i Cyangugu, Inkotanyi zarahageze zibiraramo zirabafunga, abandi zirabarasa nk’uwitwa Straton KAYISHEMA wali uhagarariye Komini Bugarama warasiwe ahitwa kucyapa i Kamembe, Napoléon MUBILIGI bahise bamufunga, Théophile RUBANGUKA nawe baramufunga nta dosiye, agwa muli gereza ya Cyangugu, ahubwo umurambo we nawo mukuru we Théobald Rutihunza wali perefe yagombye gupfukama ngo Inkotanyi ziwumuhe. RUTIHUNZA yaje kuvanwa ku buperefe, afungwa imyaka 2 nta dosiye, ahanini azira ko yabuzaga abasilikare kwica abaturage.


Théodore MUNYANGABE wali Superefe baramufunga, n’ubu aracyawulimo mu buryo budafututse,kuko urukiko rwamugize umwere ku mugaragaro ariko n’ubu aracyari mu ibohero ngo kubera umutekano we! Malachie BIPFUBUSA babuze icyo bamurega baramurekura, nyuma bongera kumujyana muli gacaca, FPR itegeka ko bamukatira imyaka 15. Ahanini yazize ko yabazaga aho Cyiza aherereye kuko ali uw’iwabo.


Straton SINZABAKWIRA bizwi ko yarimbaguye abantu (Abatutsi n'Abahutu) i Karengera yaje guhungira muri Congo. Aho atahukiye, yatanze ubuhamya bubeshya muli raporo ya Mucyo, FPR imusaba no gushinja Théoneste HABIMANA washubije ibintu mu buryo i Karengera, akambura Interahamwe intwaro, akanazifunga. Si bwo se bamuhanishije gufungwa burundu mu manza zififitse zaciwe na gacaca ivuye ahandi yahawe amabwiliza yo guca urwo urubanza ? Uyu Théoneste HABIMANA arazira ahanini ko atahwemye guharanira uburenganzira bwa muntu haba mu ntambara, haba n’igihe FPR ifashe ubutegetsi, agakomeza kuvuga ibitagenda neza nk’uko turi buze kubibona mu kanya.


Ahantu ingabo za FPR zakunze kwicira abantu muri Cyangugu ni muri kasho z’amakomini. Abafaransa bamaze kuva muri ka karere barindaga (zone tourquoise), Inkotanyi zarahigaruriye. Icyambere zakoze ni ugufunga abantu batagira ingano. Babarundanyaga ahantu hato ari benshi, bakabura umwuka, bamwe bagapfa. Ubundi barabasohoraga ngo bajye kwituma cg gufata akuka, bakabarasa ngo bari bagiye guhunga. Hari n’aho babahaga ibyo kurya birimo bene wa muti wo kwica imbeba, ubwo nyine “bagatumba bubeba”, ntibigire n’inkurikizi. Ubundi Inkotanyi zikingaga hafi ya komini, zikarasa mu kirere, zikavuga ngo ni Abacengezi baje gufungura abafungiye muri izo kasho, zikabiraramo zikabica, zibeshya ngo zariho zirwana n’Abacengezi. Abakekwagaho gucumbikira abo bacengezi nabo barafatwaga, ntihagire uwongera kumenya irengero ryabo. Kuvuga rero ko nta ntambara yabaye i Cyangugu, ko Inkotanyi zitahishe abantu benshi ni urwitwazo rwo gushaka kwica abandi. Nk’uko twabivuze mu kanya, indi mpamvu FPR ikomeje guhigira Cyangugu ni ubwitange bw’abayivukamo bari mu mahanga.


3.Ubwitange bw’Abanyacyangugu baba mu mahanga


 

Kamembe
Kamembe

Ntawabarondora ngo abarangize, ariko uw’ibanze ni Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU. Uyu mugabo Interahamwe zaramwiciye, asigara ari nk’agati ko mu ruhira. Yabaye ministri w’intebe wa leta ya mbere ya FPR, Inkotanyi ziramunaniza, yegura amazeho umwaka umwe gusa mu w’1995.Icyakora yeguye amaze kwamaganira ku mugaragaro "akandoyi" n'akarengane abasilikare ba FPr bakoreraga abaturage.Amatora ya perezida yo muri 2003 yegereje, ishyaka rye MDR ryarasheshwe, yiyamamaza ku giti cye, aratsinda ; ariko FPR imwiba amajwi iyaha KAGAME. Yisubiriye mu mahanga, ubu yashinze irindi shyaka ryitwa ngo RDI-Rwanda Rwiza.Iryo shyaka ngo rigamije gufasha Abanyarwanda gukora revolisiyo nk'iri gukorwa mu bihugu by'Abarabu, bakibohora ku ngoyi y'ingoma y'igitugu hatagombye kumeneka andi maraso y'Abanyarwanda.Mu by'ukuri hano mu gihugu imbere hari benshi bamaze kwinjira muri iryo shyaka rya Twagiramungu banyuze muri Clubs RDI bagenda bashinga hirya no hino tukaba twizeye ko yenda koko byazadufasha kwibohoza kuri iyi ngoma y'igitugu n'iterabwoba. Twagiramungu ni umunyapolitiki amahanga n’Abanyarwanda benshi bemera kandi bizera, ku buryo n’uyu munsi habaye amatora adafifitse yarusha KAGAME amajwi izuba riva. Nyamara iyo Intore za KAGAME zumvise umuntu umuvuga neza zimuta ku munigo, abinjiye mu ishyaka rye bararye ari menge.


Undi ni bwana Yohani Mariya Vianney NDAGIJIMANA. Yabaye ministri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma ya TWAGIRAMUNGU, ayimaramo igihe kitageze no kumezi 6, aregura, arahunga kuko yari amaze kubona neza ububi bwa FPR-Inkotanyi. Aho ari mu Bufaranza, yashinze icapiro ryitwa “Ingashya”(maison d’édition La pagaie) rifasha abanditse ibitabo kubicuruza no kubigeza ku basomyi. Yashinze kandi ayobora ishyirahamwe ryitwa “Ibuka bose”, aribyo kuvuga ngo tujye twibuka inzirakarengane zishwe n’Interahamwe ; ariko ntitwibagirwe n’izo FPR yishe kandi ikomeje kwica. Mu bitabo we ubwe yanditse harimo icyitwa ngo “Paul Kagame a sacrifié les Tutsi”, ni ukuvuga ngo “Polo Kagame yararetse Abatutsi baricwa kugira ngo abyungukiremo”. Ikindi cyitwa “Rwanda : dialogue national d’outre-tombe”, ni ukuvuga ngo “Ikiganiro Abanyarwanda batabarutse bagiranye bahuriye ikuzimu”. Birumvikana ko abo Banyarwanda babwiranye ukuri, bakabasha kwiyunga kandi byari byarabananiye bakiri ku isi. Ni kwa kuri FPR idashaka kwemera kugeza n’ubu, akaba ariyo mpamvu mu Rwanda habuze ubumwe, ubwiyunge n’ubutabera. Uzi rero ko uri umuvandimwe, inshuti cg umukunzi wa NDAGIJIMANA, muri uru Rwanda ni ukugenda wikandagira.


Abandi Banyacyangugu bari mu mahanga bitanga batitangiriye itama, ni abari bagize umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wavutse witwa LICHREDOR, uhindura izina ufata irya LIPRODHOR, wibasirwa cyane na FPR, nyuma uza guseswa n’inteko y’abadepite ibitegetswe na FPR. Abawushinze n’abari bawurimo batangira gushakishwa uruhindu, biba ngombwa ko bahunga ; bageze hanze barawukomeza, ariko noneho witwa RIPRODHOR. Abawushinze ni Théobald RUTIHINZA na Théoneste HABIMANA. Abawurimo ni Jean Paul Biramvu, Noel TWAGIRAMUNGU, Balthazar Ndagijimana, Emmanuel NSENGIYUMVA, Ruben NIYIBIZI, Jean Bosco MOLISHO, Innocent Mpambara, Sixbert BITANGISHA, Pasteur NSABIMANA na Aloyizi HABIMANA n’abandi benshi.


Uyu muryango ntugizwe n’Abanyacyangugu gusa, ariko bawurimo ari benshi kubera ko wavukiye i Cyangugu. Wagize uruhare rukomeye mu gutuma akanama k’Umuryango w’Abibumbye (LONI –ONU-) kita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu kemeza le 1/10/2010 ya raporo (Report Mapping) ihamya kandi ikerekana ko ingabo za KAGAME zakoreye Abahutu itsembabwoko muri Kongo yahoze yitwa Zayire.


Reka turangirize kuri ba padiri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA bashinze urubuga www.leprophete.fr. Ubu noneho intero yazanywe i Cyangugu n’Intore ni yo kuvuga ngo “abo bapadiri baje gutwika Kagame”. Ibyo batangaza ku rubuga rwabo birasomwa kandi bigashimwa cyane, n’ubwo ababisoma n’ababihererekanya baba bafite ubwoba bwinshi. Bamwe mu bavandimwe n’inshuti za bariya bapadiri baterwa ubwoba n’inkuru zivuga ko iyo bumaze kwira, hari intasi za KAGAME zigenda zumviriza inyuma y’amazu ngo bumve niba batari kuganirira n’abo bapadiri kuri telefone zigendanwa. Icyo cyago cyo kumvirizwa kuri telefone gihangayikishije Abanyarwanda benshi cyane.


Uwitwa padiri Ubalidi RUGIRANGOGA we ngo yiyemeje gukora anketi, akamenya abapadiri bo muri Cyangugu ngo baha amakuru bagenzi babo bari mu mahanga, hanyuma nabo bakayatangaza kuri www.leprophete.fr n’ahandi hantu henshi. Abo yikomye cyane ni babandi nyine “b’ibitwe binini bitarengwa n’imijugujugu”! Bahora ari bamwe.


Mbere yo kwanzura, twibukiranye ko Abanyarwanda bose baba mu mahanga, ndetse n’ababo basigaye mu Rwanda, bahangayikishijwe cyane na gahunda y’ingoma ya Kagame yo kohereza mu mahanga abantu bagenda biyita impunzi kandi mu by’ukuri ari intasi. Baba bashinzwe kuneka impunzi nyakuri, bakamenya ab’inkwakuzi muri bo bamagana ku mugaragaro akarengane n’igitugu biri mu Rwanda, kandi bakungurana ibitekerezo ku nzira yanyurwamo kugirango igihugu kive muri ako kaga. Abo b’inkwakuzi bashyirwa ku rutonde rw’abagomba kwicwa hakoreshejwe urusasu, inkota, umunigo cyangwa uburozi. Uwagize amahirwe yo kubona akazi keza we, ubucamanza bw’i Kigali bumupangira dosiye nziza cyane yuzuye ibinyoma, bugashirwa ari uko ako kazi akavuyeho, agafungwa ; ahasigaye agatangira gusiragira mu nkiko kandi arengana


Umwanzuro


Muri iki gihe, Urwanda rumeze nk’igihugu kiri mu ntambara idashira, kandi rwose kikaba gitwikiriwe n’umwijima w’urupfu. Abari bakwiye guhimuriza Abanyarwanda ni abategetsi ubwabo. Nyamara ni bo babahoza ku nkeke. Abandi bagombye guhumuriza abaturage ni abihye Imana. Ariko hari bamwe muri bo usanga rwose ari ba Yuda biteguye kugambana kubera ubwoba bifitiye cyangwa kubera gukurikirana izindi nyungu, abandi bameze nk’ibirura byitwikiriye impu z’intama. Mu Bagatolika, mu Baporo, mu Bayisilamu, mu ngirwamadini, hose ni uko. Ibyo nabyo bituma Abanyarwanda biheba, ukwiheba kukabongerera ubwoba kuko bagira bati “Ijambo ryiza utabwiwe n’Abihaye Imana, uzaribwirwa na nde ?”Ubwoba ni bwose : ntawe uhumeka, ntawitsamura, ntawe uvuga. Mbega birakabije, rwose byari bikwiye kurangira.


Théonase HABINEZA

Karengera / Cyangugu.

 

Commentaires : 94
  • #94

    media (dimanche, 27 juillet 2014 16:09)

    Mureke ubugoryi kuko ntahobyabageza nukuri

  • #93

    d10媚薬 (mercredi, 31 juillet 2013 11:23)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #92

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 11:19)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #91

    Igihe (vendredi, 01 juillet 2011 20:56)

    U Bufaransa : Urukiko rwimuye urubanza ingabo z’u Bufaransa ziregwamo gufata abagore ku ngufu mu 1994


    posted on Jun , 29 2011 at 12H 28min 41 sec viewed 1591 times





    Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2011, nibwo byari biteganyijwe ko urukiko rwa gisirikare rwa Paris rutangira kumva ubuhamya bw’ abanyarwandakazi batatu bemeza ko bafashwe ku ngufu n’ ingabo z’ u Bufaransa mu 1994, ubwo zari muri Opération Turquoise.

    Ubu buhamya bwagombaga gutagwa mu minsi itatu, kuva ku itariki 28 kugeza kuri 30 Kamena, bwimuwe nyuma y’ uko umucamanza Frédéric Digne atabonetse kubera ibibazo by’ ubuzima.

    Ibirego by’ aba bagore biragaruka ku ruhare rw’ u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwagaragajwe muri raporo Mucyo yashyizwe ahagaragara muri Gicurasi 2008.

    Uretse ibikorwa byo gufata ku ngufu ndetse n’ ibindi bikorwa by’urugomo, aba bagore bagaragaje ko ingabo z’u Bufaransa zashishikarizaga Interahamwe kwica Abatutsi, aho umwe muri bo yagize ati: "Kuri za bariyeri z’ ibirindiro byabo, baraturebaga bagakora ibimenyetso byo gutema ijosi bavuga ngo 'Abatutsi'."

    Urukiko rwa Paris rwavuze ko ibi birego ari ibyaha by’ abantu ku giti cyabo, ndetse igisirikare cy’ u Bufaransa gikomeje guhakana kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa abandi batangabuhamya babiri ari bo Straton Sinzabakwira na Aloys Kanyemera bavuze ko ingabo z’ u Bufaransa zafataga abagore ku ngufu kandi zigafata Abatutsikazi gusa bazira ubwoko bwabo.

    Straton Sinzabakwira yakomeje avuga ko Abafaransa bahaga imyitozo Interahamwe, aho bazigishaga gukoresha imbunda n'intwaro za gakondo mu kwica vuba.

    ISHIMWE Samuel

  • #90

    CYANGUGU IBAYE IYANDE (mercredi, 29 juin 2011 20:45)

    Kuki baliya bantu bangiza akarere ka Cyangugu badakulikiranwa nuko bahagariKIwe n'ingwe?
    Aliko wigeze ubona aho abantu bicwa urubozo ubutegetsi bubirebera bukica amatwi? Abantu baguye kuli Komini Bugarama byifashe bite Imanza zigeze he?
    Abantu se babeshyera abandi muli gacaca bo bahanishwa iki?

  • #89

    RUBANDA (mercredi, 29 juin 2011 09:37)

    Icyo tubona iyi nyandiko yari igamije nukwerekana akarengane abantu b'i Cyangugu bahuye nako, ugushyirwa ku nkeke ugufungirwa ubusa, ukuligiswa kw'abantu balimo Cyiza,ugukoresha gacaca mugucecekesha abantu baharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'itangazamakuru. Ibi byose bikorwa n'ingoma ya FPR irangajwe imbere n'agatsiko ka Kagame.Si ukuvuga ko abakomoka i Cyangugu batagira ibyo abandi babanengaho ningombwa kwungurana ibitekerezo ninacyo iyi site le prophete imaze kandi gifitiye abanyarwanda akamaro.Barafata abantu bakabajyana muli gacaca bakabakatira ntamuntu ubunganira uhali, abantu batagira isoni ngo nubutabera bwo kwunga abanyarwanda. Arusha hali Urukiko, izindi nkiko zifite abacamanza b'Umwuga zirahali, bahisemo kuzifunga kugira ngo berekane ko abahutu ali ibicibwa FPR ibafiteho uburenganzira bwo kubica cyangwa kubakiza! Dukeneye politiki y'amashyaka menshi, dukeneye ubutabera,kugira ngo abanyarwanda basubire kubana neza mubwubahane. Bikomeje uko byakozwe kugeza ubu hakenewe indi revolisiyo igakuraho ubuhake bumaze kumunga Urwanda muli ino myaka 17 yose ishize.Aha byumvikane ko abantu bagomba kwumva ko kuvuga ibitagenda mu gihugu ali ugupfobya jenoside.Ibibazo bya jenoside bireba abanyarwanda bose ntabwo ali abo muli FPR bonyine bireba.
    Duharanire demokarasi ubutabera n'Ukuli.

  • #88

    MANIRAGABA (mardi, 28 juin 2011 13:17)

    Nagiraga ngo wowe THEONASE HABINEZA nyiriyi nyandiko uvane TWAGIRAMUNGU na NDAGIJIMANA mu abantu bashobora kugirira abanyarwanda akamaro KUBERA UBUGAMBANYI BWABO BUDASANZWE ! Igihe nikigera byose bizasubirwamo maze wiyumvire uko ibikorwa byabo bigayitse. icyo dukeneye ni abanyarwanda bashya bakora politike batazigwa n'imyitwarire yabo mibi bagize mu ibihe byashize, yabaranze ! Abantu badutobeye igihugu bakorana n'ugitobanga kugeza ubu, kandi bakaba barabikoze nkana kubera ubutekamutwe bwabo ntitukibashaka, baba abakomoka i Cyangugu cyangwa se ahandi hose ! None uwo NDAGIJIMANA, azasobanura ate ukuntu yagurishuje ambassade y'u Rwanda, nyuma FPR yakoreraga ari MINAFET, yamwohereza muli mission ngo yamuhaye amadollari atabarika, yagera iyo agiye akanyururuka, amafranga akishyilira mu umufuka we, mbega abo nibo NYANGAMUGAYO zikomoka i cyangugu murambirijeho ? reka wibasebya, ndakeka, nako nzi neza ko hari abandi bazima bashoboye kwitanga nta busambo n'ubugambanyi bw'indenga kamere.

  • #87

    enough is enough correction (86) (mardi, 28 juin 2011)

    sorry, nashakaga kuvuga ( his democracy = KILL THEM) NOT TILL them. i'm sorry about that.

  • #86

    Enough is enough (mardi, 28 juin 2011 06:45)

    i don't look down about any Rwandan except Satan Kagome. rwandans shoud be united and reconcile, we know how far we've come, how deadful we've bee heartbroken. it is time now to fight for our rights. i like you rwandans ( hutus,tutsis and twa)ikibazo si mwe ikibazo ni Kagame, tumeye ubwenjye. reba ibigufitiye inyungu wowe n'umuturanyi wawe, wireba interest za kagame kuko ntakuzi ndetse ntanagukunda, ntawukwiriye kongera kuturyanisha kubw'inyungu ze.kuva yahaguruka Uganda agafata imbunda his (democracy = till them) until now, more than 3 millions of rwandans barafuye nanubu ntarahaga. he fills like he is got an absulute law to kill as many as he wants anywhere around the world. aseka iyo amaraso atemba akabisha aho baguwe neza. enough is enough brother and sisters.

    ndabarahiye nimudasanga ubuhanga bw'abana babanyarwanda bazize uko baremwe butari kumutwe wa kagame muzangaye. yica umuhutu akica umututsi ataretse n'abanyamahanga ntarobanura. yagenze kanshi ariko enough is enough,he need to leave us a alone, he likes killing rwandans but he fears to be killed. lets fight against him together we shall win.

    enough is enough .

  • #85

    TWARABAMENYE (mardi, 28 juin 2011 04:48)

    Ariko Kagame n'abambari be,iyo batagize isoni nibura ntibamwara koko?
    Nyamara ngo:"ujya kwica ubukombe arabwagaza"!!!
    Abirirwa bavuga ko urugamba rurwanwa kuri uru rubuga(ndetse n'izindi nyinshi) ari ibigambo gusa,nibashyire agatima impembero bamenye ko bashonje bahishiwe kuko n'akatari inka kari inyuma!Kubambika ubusa ku manywa h'ihangu ni intego twiyemeje,ikazahagarara ari uko u Rwanda rutashywe n'ihumure!!Nkaba mbona kugirango bishoboke ari uko ruzaba ruyowe na NKUNZURWANDA.Azabe umugore cyangwa umugabo, umututsi,umuhutu cyangwa umusyete,umwungura cyangwa umuzigaba...aho azaba avuka hose ibyo sibyo ngombwa,apfa kwirinda no kurinda umunyarwanda iyi ntero igiye kuzatubamo akarande ya "HUMIRIZA NGUTEGEKE NIWANGA NGUKINJE(cyangwa nkurase).
    Rwose bicucu mwahinduye imitegekere mukareka kurenganya no guhonyora inzirakarengane,ko urugamba rwa politike rutarangizwa n'amasasu!!
    Ndibuka Kagame aharanga inkotanyi ku Murindi(muri za 93 ubwo amasezerano y'amahoro y' Arusha yari arimbanyije!!) azereka "kalashinikovu" ngo:"dure demokarasi yacu!!!"
    Uwiteye akazana ntamenya akazaza ejo koko!!
    Kagame,niba uri uwumva wumve,niwanga kandi wange ariko nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!!!Ndumva bibaye ngombwa ko nkwibutsa ibi bigwi byawe bikurikira,nutibera kandi uri busange nawe atari ibigwi by'Umujenerari-Perezida!!!
    -Zapatero muri Espanye ati:"sinkora mu biganza by'inkoramaraso nkawe!Ubwo urayagogora ariko uba urahasebeye!"
    -Mu Bubiligi induru zikubanye indemera, unyuzwa iy'icyanzu,ugenda bujura utavuze n'iryari ryakuzinduye!!
    -None twisomeye ko n'Umwamikazi mu Bwongereza adashaka umwicanyi nkawe ku butaka bwe!!!
    -Zambiya iti:"mpunzi-nyarwanda nimwiryamire musinzire,kandi muhumure ntituzabohereza mu mikaka ya kiriya gikoko,ibyacyo twarabimenye"!!!Icyo Gatsinzi wawe akaba aragitsinzwe!!!
    -Interpol iti"nimubona "mandats d'arrêt" zikomotse i Kigali,mujye mujugunya muri "poubelle",amanyanga y'iriya ngoma twarayamenye!!"Niba ukibishidikanya uzibaze impavu wowe n'abambari bawe mwimwa "amavisas" mu bihugu bikzrenga bigaha abo wirirwa wirukankaho uburenganzira bwo kubikoreramo imyigaragambyo yo kukwamagana nta nkomyi!!!Ahubwo ntaco urabona mon Général!Bararahiye ngo bazahagara ari uko uhanutse!!
    Niba utarumva ko urujya kwica imbwa ruyiziba amazuru,ukaba ugikomeje kutekereza ko gushyamiranya abanyarwanda aribyo bizatuma uramba ku ngoma ,ndabona uri nka ya ndondogozi y'ikirondwe yumira ku ruhu inka yarariwe cyera!!!
    Sinageza aho nshibaguzwa ngo nkwite Mutimamucye wo mu Rutiba!,gusa nagirango nkuragurire kandi nta mukimbo nkwatse!!!


    TWARABAMENYE



  • #84

    kuri Twarabamenye#82 (mardi, 28 juin 2011 03:44)

    nimpamo rwose nanjye narabyumvishe rwose ko Kagome bamwimye visa hamwe nintore ze kuza muri Canada kuko natwe niyo dutuye kandi twari twiteguye kumwamagana barabimenya baca bamwima visa ngo adatera ingorane mumpunzi nabaturage atababuza umutekano.Bamuhaye gasopo n'intore ze none nubwongereza buramusubiyeEse mwari bwumve ngo Kagame araheruka muri Canada,baramwankiye kuko bituma impunzi zose zo muri Africa zimwamagana cyane bigatuma haba ibibazo

  • #83

    Kayumba (mardi, 28 juin 2011 03:29)

    Peter Celestin Rwigema na Anastaze Gasana ni uducurama ducuramye mu mitwe no mubitekerezo.
    Ntaho batandukaniye n'ibindi bipinga byinda nini nka General Rwarakabije, Rucagu, Stanley Safari, n'izindi nkomamashyi zamezwe inda n'indomo. Ndagaya kandi nkanenga bidasubirwaho abicanyi, aba Hutu naba Tutsi batsemba isano (barangwa nirondakoko), ibinyendanini bitareba kure y'amazuru yabyo, n'abanyamayeri bose barangwa n'ubutiriganya bakirirwa babeshya injiji ngo bari kudushakira ubumwe n'ubwiyunge bisesuye kandi bari kuturoha mu rwabayanga.

    Abo navuze nabo ntavuze nimwisubireho mu menye ko imibanire myiza hagati y'umuhutu n'umututsi ariyo yonyine izatugeza ku majyambere n'amahoro arambye. Abibeshya ko kwica, gufunga, kwikubira umutungo w'igihugu, no kubiba urwango hagati y'abatuye u Rwanda no gutera ubwoba ko aribyo bizatugeza ku mahoro baratubeshya kandi nabo baribeshya kuko bari kuroha abana babo mu rwobo batazikuramo.

    Uwumva ni yumve.

  • #82

    TWARABAMENYE (mardi, 28 juin 2011 03:20)

    @ UKURI KUBISI (74)
    Hanyuma se wowe ukurikirana ibivugwa ku Rwanda iwanyu iyo,usobanura ute ukuntu Canada yakwima "amaviza" Kagome n'umukumbi we w'intorahamwe nyuma ya "disikuru" Mme JAN yavugiye i Kigali?Njye ndumva ari urujijo pe!!!!

    TWARABAMENYE

  • #81

    ku banyarwanda bose (mardi, 28 juin 2011 01:18)

    amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko gouvernement ya Zambia yemereye Abanyarwanda bose bahungiye muri icyo gihugu kuhaguma ntakibazo mbese bakanaronka n'ubwenegihugu bwa Zambia ntakibazo.Ibyo bibaye nyuma yaho leta ya Kagome nako Kagame yarimwo ikora ibishoboka ngo izo mpunzi zirukanwe muri icyo gihugu mbese bazijane ku ngufu mu Rwanda kandi bazi neza ko mu rwanda nta mahoro abaho.Leta ya Zambia yafashe rero decision yo kwirengagiza ibyo kagame we ashaka mbese imwereka ko atagacyiro iha ibivugwa na kagame mbese yemera guha ubwenegihugu izo mpunzi ngo zibereho mu mumutekano.

  • #80

    CANDIDATURE (mardi, 28 juin 2011 00:57)

    Hari indi mpamvu mwirengagije ituma FPR ihiga uwo NDAGIJIMANA JEAN MARIE VIANNEY: None muyobewe ukuntu akili MINAFET wa FPR bamwohereje mbamuhaye muli mission bamuhaye amadollari ishyano ryose, maze akayakubita i poche, ubundi akinyururukira ! Si ibyo gusa, ngo yanagurishije amassade y'u Rwanda muli France ku ingoma ya KINANI, dore ko yari yarmugize ambassadeur, aliko aho gukorera abamuhembaga bamwphereje, agakorera MUKOTANI RUNYENZI ! None ubu ngo ari mumaki ? Ngabo abatekamutwe bagwiye mu abanyarwanda baturoshye kandi n'bu rukigeretse !

  • #79

    Diosezi gatolika ya Cyangugu iramagana (mardi, 28 juin 2011 00:18)

    Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yasohoye itangazo ryamagana ibimaze iminsi byandikwa n’abapadiri 2 baba mu Bufaransa bisebya u Rwanda. Musenyeri Yohani Damascene avuga ko Abanyarwanda badakwiye gufata ubutumwa bwandikwa n’abo bapadiri 2 nk’ukuri kuko batabitumwe na Kiliziya gatolika mu Rwanda.
    Ubusanzwe ngo birabujijwe ko uwihaye Imana akora imirimo ya politiki usibye iyo abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bwa kiliziya.Ibyo bitandukanye n’ibyandikwa ku mbuga za internet n’abapadiri 2 bakomoka muri dioseze ya Cyangugu baba mu Bufaransa. Mu butumwa bwohererejwe Radio Rwanda na Musenyeri mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu, buvuga ko ibyo abo ba padiri bandika bidafite aho bihuriye na kiliziya gatolika, ahubwo ko ari ibitekerezo byabo bwite. Abo bapadiri Thomas Nahimana na Fortunas Rudakemwa bashinze urubuga rwa Internet rubaho inyandiko zigaragaza ko mu Rwanda ari mu icuraburindi,nta cyiza kihaba. Ni narwo rubuga rwakoreshejwe gusohora inyandiko ziherekejwe n’amashusho y’urukozasoni yatumye uwari ministre wa sport n’umuco mu Rwanda Joseph Habineza yegura ku mirimo ye.
    Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene mu nyandiko ye anenga abo bihaye Imana kuko birengagiza nkana amateka yaroshye u Rwanda muri Jenocide. Urwo rubuga kuri ubu rukoreshwa nk’ijwi rya bamwe mu banyapolitiki bibera mu mahanga batemera ibyo u Rwanda rugezeho.
    Nyuma y’amezi ageze kuri 4 urwo rubuga rusomwaho inkuru mu Rwanda, nibwo bwa mbere umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya gatolika mu Rwanda anenze kumugararo ibikubiye muri izo nyandiko. Ibi kandi biriyongera ku makuru yavugwaga ko hari bamwe mu bayobozi b’imiryango remezo muri diyosezi ya Cyangugu baba bigisha ubutumwa bwoherezwa n’abo bapadiri. Inyandiko ya Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene ikaba ije ishimangira ko Kiliziya Gatulika ikemanga abo bapadiri kandi itari kumwe nabo mu byo batangaza kuri urwo rubuga rwa interineti.

  • #78

    umukirisitu paroisse st famille 3 (mardi, 28 juin 2011 00:15)

    Rwanda asks for St Famille priest to be handed over. Rwanda Gateway, January 7, 2006
    The Rwandan government has formally requested France to arrest and hand over a senior Rwandan Catholic priest, Father Wenceslas Munyeshyaka. If apprehended and extradited to Kigali, Father Munyeshyaka will stand trial on charges of Genocide, conspiracy to commit Genocide, incitement of the public to commit Genocide, war crimes, rape and other crimes against humanity in 1994. Father Munyeshyaka is also charged with illegal possession of military equipment, including military fatigue and weapons. The extradition request along with the International Warrant of Arrest for Father Munyeshyaka were issued and transmitted to the French government on December 27, 2005.

  • #77

    umukirisitu paroisse st famille 2 (mardi, 28 juin 2011 00:03)

    The Massacre of 15 April
    According to the survivors, Munyeshyaka was aware of the militia's plans to attack the church and was present during several massacres. The first massacre at St. Famille took place on 15 April, claiming the lives of more than 100 Tutsi men and boys. The victims' names were called from a list, and those inside the church heard the gunshots as they were killed outside. Fr. Munyeshyaka witnessed the abductions, but although he had a phone, refugees say he made no effort to call for help. Gorette Uwimana overheard militiamen telling Fr. Wenceslas that they would return to kill the women and she will never forget his reply:
    Wenceslas told them that the women were not a problem as they did not have an ethnicity. He said the bad ones were the men.
    The Massacre of 22 April at the Missionary Centre of CELA
    A few days later, on 22 April, refugees flooded into the Parish of St. Famille following a massacre at the missionary Centre for the Teaching of African Languages (CELA), which was nearby. The majority of the new arrivals were women; most of their husbands, brothers and sons had been killed that day at CELA under the supervision of the préfet, Tharcisse Renzaho. Munyeshyaka is said to have watched from outside the fence. These refugees were wary of the priest; they came because they had nowhere else to go. Among them was Joseph Bitega who was already conscious of the priest's inhumane attitude towards the refugees.
    Joseph had gone to CELA early in April, and when the White Fathers, who ran the centre, were evacuated on 12 April, they left the keys to their house with him, so that the refugees would have access to the telephone. Fr. Wenceslas had visited CELA soon after the departure of the White Fathers on the night of 12 April; he asked for the keys, but was refused entry by refugees patrolling the centre. The following day he returned and asked to see Joseph Bitega, who immediately hid. Complaining that he was now in charge of CELA, he left reluctantly, only to return two days later saying that he had received permission to enter CELA from one of the White Fathers. Joseph opened up the rooms where the White Fathers had been staying and Fr. Munyeshyaka began to search them. Munyeshyaka identified the valuable items and told Joseph that they now belonged to him and should not be touched.
    On the morning of 22 April, Father Munyeshyaka arrived with Tharcisse Renzaho, Odette Nyirabagenzi, Angéline Mukandutiye, interahamwe militiamen and soldiers. The boys and men were rounded up and taken away in vans and minibuses to be killed.
    Before they took Joseph away, Father Munyeshyaka came to him and asked for the keys to CELA. Joseph said:
    What really shocked me was that instead of trying to find a way of saving us, Father Munyeshyaka asked me for the keys to CELA. I gave them to him and then we were taken to the police detention centre in Muhima. A few minutes later, we were taken to Rugenge sector to be killed.

  • #76

    umukirisitu paroisse st famille (mardi, 28 juin 2011 00:02)

    Father Wenceslas Munyeshyaka took charge of the Parish of St. Famille early on in April, after the parish priest, Father Anaclet Mwumvaneza, was forced into hiding by threats from militiamen. The survivors of St Famille all expressed their shock at the appearance and attitude of Father Munyeshyaka. They gave numerous examples of his hostility towards them and towards Tutsis in general. Clad in a flak jacket, and armed with a pistol, Munyeshyaka was an intimidating figure who, from the beginning, did nothing to make the refugees feel welcome. It was not long before the refugees discovered where Father Munyeshyaka's sympathies lay. Jean-Claude Rwabakika, a 35-year-old data processor, fled to the church on 20 April after militiamen attacked his home and killed his parents. Jean-Claude said that Fr. Munyeshyaka divided the refugees according to ethnicity and discriminated against the Tutsis.
    Wenceslas Munyeshyaka treated the Tutsi refugees as traitors to the nation of Rwanda. He said that we were in permanent contact with the Rwandese Patriotic Front via radios which he claimed we had, which of course we didn't have. By contrast, Munyeshyaka showed himself to be very welcoming towards the refugees who came from Gisozi, fleeing the battles between the RPF and the FAR. He gave them blankets and food; they could go and walk around town whenever they wanted to. In the evening, they used to come back, accompanied by the interahamwe, who would walk around amongst the refugees. Munyeshyaka didn't even ask them to leave their arms outside the church.
    The militia were often to be seen wandering around the parish and civilian local officials attended mass there, as well as holding regular meetings with Fr. Munyeshyaka. Most notorious among them were the préfet, Tharcisse Renzaho, the councillor, Odette Nyirabagenzi and the schools inspector, Angéline Mukandutiye, who have been implicated both in the killings at Ste. Famille and in many other massacres in Kigali. According to Munyeshyaka, the militia tried to kill him on three occasions during the genocide and later in the camps in Goma. He has argued that: "It was necessary to appear pro-militia. If I had another attitude, we would have all disappeared." However, the regular meetings between Munyeshyaka, the préfet Tharcisse Renzaho and other génocidaires who came to supervise the abduction and execution of the refugees, along with the priest's often-declared dislike of the Tutsi refugees, constitute loud declarations of support for the militia, not the "silence" which the priest claimed he maintained.

  • #75

    Balthazar Ndagijimana (lundi, 27 juin 2011 23:56)

    GUKOSORA,

    Nkimara gusoma iyi nyandiko ya Theonase Habineza, nsanze yaranshyize mu bantu bagize umuryango RIPRODHOR kandi atari byo. Nibyo koko ariya mazina yose yashyizemo ba nyirayo twabanye mu buyobozi bw'umuryango LIPRODHOR mu Rwanda mu bihe bitandukanye, kandi nubu turasanganywe kuko turacyari abaharanizi b'uburenganzira bwa muntu.

    Siniriwe mvugira abandi uyu wanditse iyi nyandiko yashyizemo kandi batari muri RIPRODHOR. Ku bindeba sinigeze nsezera mu muryango LIPRODHOR aho nari ndi umwe mu bawuyoboraga kugeza muri 2004. Nubwo uwo muryango ubu utagikorana ingufu nkuko wari usanzwe, ntabwo ndawusezeramo nk'umunyamuryango. Ku byerekeye RIPRODHOR ikorera mu Bufaransa, kugeza kuri uyu munsi sindaba umunyamuryango wayo, uwanditse iriya nyandiko rero yaribeshye anshyiramo.

    LIPRODHOR na RIPRODHOR ni imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu, RIPRODHOR ifite uko ishaka abanyamuryango nkuko LIPRODHOR nayo ifite uko ibikora. Nta tegeko cyangwa agahato kigeze kabaho ngo abari muri LIPRODHOR bamaze guhungira hano i Burayi ngo babe RIPRODHOR cyane ko basanze RIPRODHOR iriho ifite statuts zayo , kandi RIPRODHOR ikaba yari itandukanye na LIPRODHOR. Ababishatse bayigiyemo, njyewe nta bushake ndagira bwo kuyijyamo.

    Icyo nakongeraho ariko ni uko RIPRODHOR ubu ntaho wayigereranya na LIPRODHOR, kuko LIPRODHOR ubu ikora nkaho mu Rwanda nta hohoterwa ry'ikiremwamuntu rikiharangwa.

    Theonase Habineza rero kubera ko ari kure(Karengera) ndacyeka ko ariyo mpamvu yibeshye ku mazina y'abantu bagize RIPRODHOR.

  • #74

    UKURI KUBISI (lundi, 27 juin 2011 23:12)

    @Freedom n'abandi batari INTORE za Kagome,

    Nagira ngo mbameneyshe ko KAGOME n'intore ze, nyuma yo geusebra i CHICAGO, ngo bari bafite umugambi wo guhita baza na hano muli CANADA naho kwitera amajeki banarimanganya ngo barashaka abashoramari!!! Uko byabagendekeye ibara umupfu muzabibaze Ambassadeur MUKABAGWIZA !!!!! Canada yabimye za visas ku manywa y'ihangu!!!! None England nayo iti reka reka Bihehe ntudukandagirire aha uje kunyuza mu ryoya inzirakarengane!!!!!!! BAZONGERA KUJYA HEE SE KO BA RUGIGANA BARANGIJE KUMUSOMA PLAQUE ZE ZO KU EXPORTA TERRORIME MU BIHUGU BYABO!!!!
    sHA kAGAME RERO NKUGIRE INAMA: CISHA MAKE KUKO UKO WATOBYE U RWANDA NA RDC NTAGO ARIKO UZATOBA IBIHUGU BYA BA RUGIGANA!!!
    NGO YAYINDI YARASHYUTSWE IRA....

  • #73

    freedom (lundi, 27 juin 2011 22:49)

    sha nanjye rwose reka ninywere aka wine, kuko ziriya mbwa bahagaritse kuza kwiyemera mu bwongereza, ariko muri rpf hari abantu batagira ubwenge,ntimuzakinishe umuzungu, mwagiye chicago arabihorera, ati reka tuzabategere mubwongereza, mbere yo kuza kubwira abantu ngo bashora imari mugihugu, nimubanze murekure abantu bose barengana, mwa mbwa mwe, puuu ndabavumye, narinzi ko interahamwe zibarusha ubugome, ariko maze kubona ko mwazirerengeje.

  • #72

    RNC IHURIRO (lundi, 27 juin 2011 22:12)

    Turasaba RNC IHURIRO N'ABO BAFATANYIJE GUSHYIRAHO URUBAGA(WEBSITE) bahuriyeho tukazajya dutangaho Ibitekerezo byo kubaka IGIHUGU CYACU.

    Turabashimira kandi Uko mwahagaritse ziriya NTORE zarizigiye Kwikarakasa muBwongereza.


    http://www.google.com.au/search?client=safari&rls=en&q=RNC%20IHURIRO&oe=UTF-8&redir_esc=&um=1&ie=UTF-8&tbm=isch&source=og&sa=N&hl=en&tab=wi&biw=1271&bih=645

  • #71

    UBUYANJA - BIZIMUNGU (lundi, 27 juin 2011 22:06)

    Perezida Bizimungu Pasteur nka Mesiya wa Kagame na FPR.

    Perezida Bizimungu azemera kwongera kuyoboka ?
    Amakuru dukesha abambari ba Kagame, aremeza neza ko Perezida Kagame na FPR, bamaze iminsi bashaka uko bakumvisha Abanyarwanda, ko nta kibazo na gito gihari mu mitegekere y’igihugu. Ndetse ko leta nta n’umwe icura, bose basangirira ku mbehe imwe ku byiza byayo. Nibyo byatumye ibikomerezwa bya FPR byerekeza iyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byikoreye akayabo k’amadolari, gushukisha Rwigema Celestine na mugenzi we Anasitazi Gasana, kugirango bagaruke mu Rwanda. Ndetse biravugwa ko bazongera bagahabwa imyanya n’imirimo m’ubutegetsi bwa Kagame na FPR. Gusa, bararye bari menge batazaba nka Bizimana Evariste.
    Aba bagabo leta y’u Rwanda yitaga abanzi, Rwigema na Gasana, babwiwe y’uko akazi kabo ari ako gusebya Rwanda National Congress (RNC) .Bahamagarira abanyarwanda aho bari bose kutifatanya niryo shyaka cyangwa se FDU- Inkingi bikorera hamwe. Ariko gahunda ya byose, yatumye FPR yongera kwemera gukorana nabo yita abanzi, ni ukugirango begere Perezida Pasteur Bizimungu, bamushishikarize gusubira mu ishyaka rya FPR . Yazabyemera bakazamwemerera gusohoka mu gihugu akajya kwivuza .
    Abazi ubuzima bwe bemeza ko atameze neza.Ayo makuru ahamya ko umwe mu bakada ba FPR, minisitiri Inyumba Aloysia, ariwe uri ku isonga ry’iyi migambi. Twanamenye ko minisitiri w’intebe Bernard Makuza, yaba yarategeswe kuvugana n’aba bagabo bombi, akabumvisha ko bazabona ibyo bakeneye byose.Umwe mu bayoboke ba FPR, twashoboye kuvugana ariko utarashatse kwivuga kubera kurengera amagara ye, yatubwiye ko bizakomerera FPR n’umuntu wese, kumvisha Perezida Bizimungu kongera gukorana cyangwa se kwegera Kagame . Yagize ati, “Bizimungu tuzi neza ibyo yakoreye FPR (Cyama) mu gihe cy’intambara ndetse na nyuma yayo, FPR ntabwo yari ikwiye kumwitura imyaka itanu muri 1930”. Ati kandi n’ubu aracyari mu munyururu kuko ntaho yajya maneko za Kagame zitahazi ari nayo mpamvu atasohoka mugihugu”.
    Yakomeje agira ati “abanyamuryango ba FPR bazi neza ko Bizimungu yazize kutumvikana na Kagame. Ariko nta gitangaza kuko agiye kumara abanyarwanda akoresha Ingengabitekerezo ya Jenoside Na none ayo makuru, yemeza ko abanyamuryango ba FPR bamaze gucikamo ibice bibiri. Abenshi bakaba batishimiye imitegekere ya Kagame na Francois Ngarambe. Bamwe mubo twavuganye, basanga ishyaka rikorera inyungu z’agatsiko ka Kagame nk’uko byaranze ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.
    Ari Bizimungu, Rwigema na Gasana bongeye bagasanga Kagame ,yaba aboneyeho kumvisha abanyarwanda ko n’abamuhunze basigaye bagaruka . Ariko ni ukwibaza akayabo k’imisoro n’imfashanyo bikomeje guseswa kugirango Kagame n’abambari be basunike iminsi, banashakisha n’amaturufu yo kubibafashamo. Rwigema aramutse atujuje inshingano n’akazi azahabwa, byazamuviramo kuzajya kwisobanura imbere y’ubucamanza bwa Kagame.
    Dosiye ye ntiyarushya mu kuyitekinika, mu gihe asanzwe aregwa kunyereza umutungo w’igihugu na jenoside. leta y’u Rwanda yatangiye kumureshya imubwira ko dosiye ye ya jenoside yasubitswe. Byatangajwe muri Gicurasi 2011 na Jean Bosco Siboyintore, umukuru w’ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho gukora jenoside (Genocide Fugitive Tracking Unit) . .Ibi bigaragaza ko ariho imigambi ya Kagame na FPR yatangiriye y’ugushyira bwana Rwigyema mu mutego wa FPR bityo kugirango namara kuwugwamo ntazawuvemo.. Abanyarwanda bati”uwiyishe ntaririrwa”.
    Umusomyi Mugabo, London .

  • #70

    KAYUMBA vs KAGAME (lundi, 27 juin 2011 22:04)

    Leta y’Ubwongereza yasubitse uruzinduko rwa perezida Kagame muri icyo gihugu.

    President Kagame yihanangirijwe na Queen Elizabeth
    Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko Leta y’Ubwongereza yasubitse urugendo rwa Perezida Kagame rwari ruteganijwe mu kwezi gutaha, nyuma y’uko inzego z’ubutasi z’iki gihugu ziboneye za gihamya simusiga ko ibyo perezida Kagame yitaga Itorero ari ibikorwa byo gutoza umutwe w’insoresore, umutwe ugamije guteza umutekano mucye ku banyarwanda batuye mu Bwongereza batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame.
    Inzego z’ubutasi z’Ubwongereza zari zimaze iminsi zigenzura imikorere y’abagize agatsiko ka za maneko za Kagame n’uburyo bagenzi babo bakoreshaga mu gucengeza amatwara ya FPR, ariko mu by’ukuri ari uburyo bwo kurwanya abatavuga rumwe na leta ya Kagame baba muri iki gihugu. Banateguraga kubikwirakwiza hirya no hino mu rubyiruko no mu bindi bihugu by’uburayi bakoresheje icyo bitaga Itorero ry’abanyarwanda baba mu Bwongereza.
    Ibi bikaba byaragiye bikurikirana n’amanama yagiye akorwa hirya no hino n’abanyarwanda bashinzwe gukwirakwiza gahunda za leta ya Kagame, harimo n’inama yabaye kw’itariki ya 15/01/2011, iyobowe na maneko mukuru Col. Dr. Ndahiro, Ambasaderi Ernest Rwamucyo, Jimmy Uwizeye, Col. Mupenzi, Linda, Lt. Tom Rwabugiri, hamwe n’uhagarariye Diaspora mu Bwongereza, bwana Ignatius Mugabo.Inzego z’umutekano z’Ubwongereza zari maso ku byari birimo kubera mu gihugu cyabo ku buryo zageze aho ziburira abanyarwanda batavuga rumwe na Kagame, ko bashobora kwibasirwa. Zanihanangirije ambasade kubera uruhare rwayo muri biriya bikorwa byashoboraga guhungabanya umutekano w’abanyarwanda batuye mu Bwongereza.
    Nubwo Ubwongereza ari igihugu kiza kw’isonga mu bihugu bitera inkunga u Rwanda, ntibyabujije perezida Kagame kukihenuraho ku buryo bugaragara mu biganiro mbwirwaruhame yagiye akorera hirya no hino mu gihugu, anenga inzego zacyo kudakora akazi kazo.Ihagarikwa ry’uruzinduko rwa perezida Kagame mu Bwongereza ni ubutumwa bukomeye kuri leta ye kuko ibihugu by’uburayi bitazakomeza kurebera ibikorwa byibasira abatavuga rumwe na we. Ibi bihugu ntibizakomeza kwihanganira ibikorwa by’igitugu cye hamwe no kubangamira uburengazira bw’ikiremwamuntu bikomeje kuranga leta ye.
    Ubwongereza ni igihugu kiza kw’isonga mu bihugu byubahiriza uburengazira bw’ikiremwamuntu, inkunga yabwo ikaba ishingira cyane ku bikorwa by’iterambere, iterambere rijyanye n’amahame ya Demokrasi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.Urwego rw’Ubwongereza rushinzwe ubutasi (MI6) rukaba rufite ibimenyetso simusiga byerekana ko agatsiko ka leta ya Kagame kabarizwa ku butaka bw’iki gihugu, gakomeje kuhakorera ibikorwa biteye impungenge. Aka gatsiko kiganjemo abiyita impunzi, abanyeshuri, abadipolomate, n’abacanshuro babo bakoreshwa hirya no hino mu burayi na Amerika.
    Johnson, Europe.

  • #69

    Gasamunyiga (lundi, 27 juin 2011 21:49)

    Yewe byakomeye noneho nimwitegere amatwi, ayayayaya!

    http://rwandinfo.com/kinya/rwanda-hari-impamvu-kagame-na-fpr-ye-bakoresha-abana-nka-dan-munyuza-mu-bwicanyi-bwabo/

  • #68

    aha ntubeshya (lundi, 27 juin 2011 21:38)

    twibukiranye ko Abanyarwanda bose baba mu mahanga, ndetse n’ababo basigaye mu Rwanda, bahangayikishijwe cyane na gahunda y’ingoma ya Kagame yo kohereza mu mahanga abantu bagenda biyita impunzi kandi mu by’ukuri ari intasi. Baba bashinzwe kuneka impunzi nyakuri, bakamenya ab’inkwakuzi muri bo bamagana ku mugaragaro akarengane n’igitugu biri mu Rwanda, kandi bakungurana ibitekerezo ku nzira yanyurwamo kugirango igihugu kive muri ako kaga. Abo b’inkwakuzi bashyirwa ku rutonde rw’abagomba kwicwa hakoreshejwe urusasu, inkota, umunigo cyangwa uburozi.

  • #67

    gato (lundi, 27 juin 2011 20:56)

    Muvuze ibya Mushiki wabo, none ngo na Murashi Sagahutu. Hanyuma se ko bavuga ko na Rosa Kanyanye Kabuye nawe ari mushiki wanyu. Mwene rutuku ngo wabaye intwari ntumbaze. Mukomeze mukore n'ubundi bushakashatsi murasanga bahwihwisa ko nase wa Kigeli Rwabugiri atari rwogera, kandi ko yaba ari sogokuru wanyu. Wibuke ko nyina wa Kigeli yishwe bakeka ko yaryamanye n'umuhutu, ngo akaba yarashoboraga kuba yamuteye inda!!!!! Icyo nge nshaka kwivugira ariko ni uko kabisa ibyo dupfa by'amoko ari agahomamunwa. Urebye neza wasanga 50% y'abanyarwanda bavanze(ibi birareba abatsimbarara kuri ayo moko abandi ntacyo bitubwiye). Ikibazo n'uburyo ayo moko akoreshwa mu gucuranwa, mu guhezanya ku byiza by'igihugu. Ni aho tugombye guhindura.
    Naho uwavuze ngo inkotanyi zizatobange ahandi ngo ariko cyangugu murabyanze, nge ndamugaye. Ni ba banyarwanda (nanze kuvuga abahutu), bareba hafi, bafite médiocrité politique (ubuswa muri politique). Reba Urwanda muri rusange wiba nk'abahinza ngo wigungire aho inyuma y'ishyamba. Ukeka ko se mwene uwo ntavuze atazagusangayo. Umuhinza umwe yaraterwaga, aho abandi bamutabaye, bakigaramira. Ejo akaba aribo batahiwe. Ndagusetse wowe munyacyangugu (regionaliste)
    Uminsi mwiza

  • #66

    ukuri (lundi, 27 juin 2011 20:39)


    @musisi:

    Ngushimira ibitekerezo byawe n'ukuntu ukomeje kutwungura muri byinshi.


    Thanks.

  • #65

    Ni mureke! (lundi, 27 juin 2011 20:05)

    Rero hari ikintu ntajya nkunda cyane muri politiki. Kurwanya abantu, ubwoko, idini, igitsina cg ibindi bisa nabyo. Ahubwo ndwanya ibitekerezo bibi, imiyoborere mibi nibindi nk'ivangura. Iyo mwanditse inkuru nkiyi ishingiye kubwoko bw'abega ngo kuko Kagame ari umwega ntibivuga ko abega bose aruko. Mubikuye mubahutu-tutsi-twa none mubigejeje ku moko yohasi. Ejo hato abega bazaba bicwa nk'abatutsi cg abahutu. Ni mureke ni musigeho! Ibikorwa bibi biri i Rwanda n'ibya kagame nk'umuntu suko ari umwega.

    U Rwanda nta mwami y'umwega rwigeze ubaho uretse kanjogera wari nyina wa Musinga nawe utaritwaye neza, ntibyabujije ubwami gukora ibyo bwakoze. Ese Habyara nawe yari umwega? Nubwo atagejeje aha kagame ariko nawe ntiyitwaye neza. Kagame, azabibazwe wenyine nk'umuntu ariko ntazabibazwe nk'umwega.

  • #64

    kuri mushikiwacu (lundi, 27 juin 2011 20:04)


    Nyakubahwa MUSHIKIWABO Louise nishimiye ko ari wowe koko ukwiye kuba wakunga abanyrwanda bimpande zombi, kuko musange amaraso yabo yose.

    IBIHE BYIZA

  • #63

    guma (lundi, 27 juin 2011 20:04)

    Iliya mpyisi ifite ingengabitekerezo ya génocide; procureur urega ingabire kuki atarayirega ko wasanga nayo ikorana na Fdlr cyangwa na Kayumba Nyamwasa; Karugarama cyangwa ibuka bategereje iki ngo barege iliya mpyisi ivuga nabi abega.

  • #62

    to 59 (lundi, 27 juin 2011 18:50)


    Umbajije ikibazo kiza cyane bitangaje, ndagerageza kugusubiza uko nshoboye ariko ibyo nkubwira ahari nawe waba warabyumvishe cyangwa warahuye nabandi twabanye ku rugamba.

    Ubusanzwe ibanga ryurupfu rwa Rwigyema ryabaye icenga rikomeye ndetse ryacenze na Museveni ayoberwa uwo yegekaho ikosa ariko nyuma biza gusobanuka uko imipango yari ihagaze ari naho abantu besnhi bavumburiye ububi bwa KAGAME BAKWAMWANGA URUNUKA.

    Ubusanzwe Kagame amaze kurema ibice muri twe yahise ajya muri Amerika, agezeyo ntiyahwemye gukomeza gukongeza umwuka we mubi muri bamwe mubo yari yizeye.

    Ariko icyaje gutangaza cyane ndetse kinababaza ni uko Kagame yahise aterefona MUSEVENI ndetse ngo bakanabonana akamubwira ko azi abishe Rwigyema ubwo kandi abo bamwishe niwe bari babipanganye ariko abaca inyuma kuko yatinyaga ko bazasimbura afande Rwigyema kandi we adahari, nyamara yanagiragango asibe amabanga yose yikinze inyuma ya MUSEVENI. Ubwo Kagame yahamagarwaga gutanga ayo makuru kwa Museveni nyamara ari umwe mu babipangaga icyo gihe nibwo yahise yegukana kuyobora abasirikari abihwe na MUSEVENI, kubera ko abasirikari bari bamuzi kandi bamwangaga cyane banamusuzugura byabaye ngombwa ko General SALIM SALEH yherezwa kumvisha aba HIGH COMMANDERS ko hafashwe icyemezo cyo kuba bayobowe na KAGAME mugihe gito, ubwo kuko abo KAGAME YARI YATANZE ARIBO BUNYENYEZI NA BAYINGANA bahise bicwa, rwose bishwe batishwe nimirwano ahubwo bishwe baziea urupfu rwa Rwigyema bicwa kwitegeko rya Salim Saleh byemejwe na MUSEVENI kNDI BAGAMBANIWE NA KAGAME ari nawe wari warakoze ako gatsiko.

    nubwo yarashwe numwe mu bana wari wapanzwe naka gatsiko nubwo aba fande bo bari biyoberanije ariko imizi yose yaje kumenyekana ubwo abantu bashoboye kumenya ayo makuru yose Kagame yagiye abica buhor buhoro.

    Aha nakumenyesha ko MUSEVENI yakomeje iperereza rye ndetse niguhugu kimaze gufatwa, ubu akaba afite amakuru yose. ari nayo mpamvu igihe yambikwaga umudari i Kigali, MUSEVENI yavuze ko ababajwe nuko uwo bapanganye intambara ubu atakiriho, bikaba byarababaje Kagame cyane, kuko yeruye akavuga ko Kagame ntabyintambara bigeze bapangana, kandi nawe urabyumva ntiwajya gupanga intambara na Major hari ba Generals

    nzakomeza nkugezaho iyicwa ryabandi benshi.

  • #61

    Kalisa (lundi, 27 juin 2011 18:16)

    Nganirize # ABBE MUNGURAKARAMA ANDRE

    Muvandimwe gushyira abantu mu mufuka umwe cg se kubona mu bo utishimiye urupfu, kubatuka no kuvuga ko nta cyiza cyabavamo no keretse Imana yongeye kurema NASANZE IBYO ARI UKWIYMERA NO GUSUZUGURA IMANA NIBA UYEMERA...nta ntungane uzasanga ku isi ariko uzasanga abantu bashakashaka ubwo butungane bakazabigeraho nyuma y'urugamba rukomeye hagati y'ikibi n'icyiza. Udakora ntakosa wamubonaho ariko ukinguye umutima we ushobora gusaanga yifitemo umunuko w'ibibi byose...dore ko iyo umuntu agushunguye akubonamo inkumbi.
    TUZA UTURANE N'ABANDI KUKO SI WOWE WABAREMYE SI NAWE UZABAKURA KU ISI...IYABAREMYE IRABAREBA KANDI IZI IMYITWARIRE YAA BURI WESE AMAHIRWE TUGIRA NI UKO IMANA ARI RUKUNDO NTAWE ISHAKA KWANDAGAZA N'AHO UBUNDI BWACYA BAMWE BAKUYEMO IBYAMBARWA BASIGANWA MU MUHANDA BATARI BUHEMBWE.

    Twitoze kwamagana icyitwa ikibi cyose hamwe n'uwagikora wese kuko ingaruka zabyo zitugeraho ntawe zirobanuye kandi byarabaye turebera.

  • #60

    Karinganire (lundi, 27 juin 2011 17:56)

    Izi ntore zirarambiranye. Hashize amezi 2 diyosezi ya Cyangugu inenze ibyo inenga, mugani w'izi ntore. Ariko kuva ibyo bibaye urubuga www.leprophete.fr ntirwigeze ruhagarara. Ahubwo buri muri munsi ni ko rugenda rugira ingufu kandi rukundwa kurushaho. Ibyo byagombye gutuma izi ntore zikomeza gutera iyahararutswe no no kwandika ibishizi by'isoni nazo zisubiraho, zigatanga ibitekerezo byuka niba hari ibyo zifite, cyangwa se zikicecekera, zikajya ku igihe.com. Tugire amahoro.

  • #59

    @Musisi (lundi, 27 juin 2011 17:54)

    ese buriya Afande Gisa Rwigema ntiyarashwe Kagame abizi?
    ese buriya Wilson Rutayisire Shabani we yamuhoye iki?

  • #58

    kweli (lundi, 27 juin 2011)


    MURASHI SAGAHUTU ISAIE NA MUSHIKIWABO NAKO MUSHIKI WACU, NIMUKOMERE BAVANDIMWE BURYA TUVA INDIMWE.

    MWIKWISHUSHANYA NGO MUSHIMWE NAMWE MURABIZI

  • #57

    Diyosezi ya Cyangugu yanenze (lundi, 27 juin 2011 17:23)

    Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yasohoye itangazo ryamagana ibimaze iminsi byandikwa n’abapadiri 2 baba mu bufaransa bisebya u Rwanda. Musenyeri Yohani Damascene avuga ko abanyarwanda badakwiye gufata ubutumwa bwandikwa nabo bapadiri 2 nkukuri kuko batabitumwe na Kiliziya gatolika mu Rwanda.
    Ubusanzwe ngo birabujijwe ko uwihaye Imana akora imirimo ya politiki usibye iyo abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bwa kiliziya.Ibyo bitandukanye n’ibyandikwa ku mbuga za internet n’abapadiri 2 bakomoka muri dioseze ya Cyangugu ba mu Bufaransa. Mu butumwa bwanditswe na musenyeri mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu,avuga ko ibyo abo ba padiri bandika bidafite aho bihuriye na kiliziya gatolika, ahubwo ko ari ibitekerezo byabo bwite. Abo bapadiri Thomas Nahimana na Fortunas Rudakemwa bashinze urubuga rwa Internet rubaho inyandiko zigaragaza ko mu Rwanda ari mu icuraburindi,nta kiza kihaba. Ni narwo rubuga rwakoreshejwe gusohora inyandiko ziherekejwe n’amashusho y’urukozasoni yatumye uwari minister w’imikino mu Rwanda yegura ku mirimo ye.

  • #56

    inyigisho mbi zitangwa zinyuze ku rubuga leprophete ko bazamaganira kure 2 (lundi, 27 juin 2011 17:19)

    Musenyeri John Bimenyimana Damascene yavuze ko Padiri Nahimana yagiye hanze avuga ko umutekano we utameze neza mu mwaka wa 2005, naho Padiri Rudakemwa yagiye hanze mu mwaka 2004, avuga ko agiye gusura abavandimwe be baba hanze. Bagezeyo nibwo batangiye kujya bandika inyandiko zisebya igihugu.

    Musenyeri John Bimenyimana yavuze ko kugirango aba ba Padiri bahabwe ibihano muri Kiliziya Gatolika ko bitwara igihe kitari gitoya kuko ngo babanza kubagoragoza babagira inama, ariko bitavuze ko igihugu kitagomba kubakurikirana nk’abaturage basanzwe ku byaha baba baregwa byo kubuza umudendezo igihugu.

    Twabibutsa ko Padiri Thomas yahoze muri paruwasi ya Muyange naho Padiri Rudakemwa yahoze ayobora Seminar nto yitiriwe Mutagatifu Aloys I Cyangugu.

    Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’abepisikopi mu Rwanda yabanje kuba mu muhezo, irangiye bagirana ikiganiro n’ abanyamakuru, aho Musenyeri Mbonyintege Simaragde yatangaje ko ibyo bigagaho byari bijyanye n’ubufatanye hagati ya leta na Kiliziya Gatolika mu burezi bwo mu mashuri ndetse n’amavuriro aho bagiye kongera ubufatanye mu guteza imbere igihugu. Musenyeri Mbonyintege yavuze ko bafitanye imikoranire myiza na Leta.

  • #55

    inyigisho mbi zitangwa zinyuze ku rubuga leprophete ko bazamaganira kure (lundi, 27 juin 2011 17:18)

    Abapadiri babiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bandika ku rubuga rwa leprophete ngo ntabwo bari hejuru y’amategeko y’uRwanda. Ibi byatangajwe na Musenyeri John Bimenyimana Damascene, mu kiganiro cyahuje Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James n’abasenyeri ba Kiriziya Gatorika bo mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 12, ku cyicaro gikuru cy’Abepisikopi mu Rwanda mu Karere ka Nyarugenge.

    Musenyeri John Bimenyimana yabwiye abanyamakuru ko Padiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bagomba gukurikiranwa nk’abaturage basanzwe kuba batanga inyigisho mbi mu baturage babashishikariza kwanga ubutegetsi buriho, ko batari hejuru y’amategeko y’u Rwanda.

    Musenyeri Bimenyimana yavuze ko Kiriziya Gatolika yamaganira kure ko izo nyigisho zitajyanye n’amahame ya Kiliziya Gatorika. Ngo nk’uko aherutse koherereza abasenyeri bose b’u Rwanda, n’abakirisitu bo mu Rwanda ndetse akoherereza ibarwa abasenyeri b’ I Burayi aho abo ba Padiri babarizwa, abamenyesha ko badashyigikiye inyigisho mbi zitangwa zinyuze ku rubuga leprophete ko bazamaganira kure kandi ko zisebya igihugu.

  • #54

    @49 nibyo (lundi, 27 juin 2011 17:17)


    ibya Mushikiwabo nari narabyumvise kera cyane, ariko kandi ni impamo kandi urebye neza namasura yabo ntaho bahuriye nagato, ndetse na benwabo basigaye bakomoka ahahoze ari Kigali ngari barabizi.

  • #53

    ABAPADIRI B,I KABGAYI 7 (lundi, 27 juin 2011 17:15)

    Mu gusoza iyo nyandiko Mbonyintege yanavuze ko mu Rwanda ibihe byahindutse. Ati: “Kwisihinga nk’uko byagendaga ni ukutajyana n’ibihe. Tumenye uburenganzira bwacu, duharanire ukuri n’ubutabera… gufatwa nk’abagaragu b’Ivanjili aho gushinga ijosi ngo dufatwe gitegetsi”. Yavuze ko bitoroshye guhindura imikorere, ariko agasanga guhindura ari ngombwa kugira ngo Ivanjili yumvikane kurushaho kandi bahuze imvugo n’ingiro.
    Akamaro k’ubutabera kanashimangiwe na nyakwigendera Padiri Modeste Mungwarareba. Mugwarareba avuga ko ubucamanza buzaca urubanza buzaba bugomba gusubiza agaciro imbaga muntu yose, kuko abakorewe jenoside nta kindi bazize uretse kuba baravutse gusa ari abatutsi. Mungwarareba ati: “dukeneye ubucamanza buvanze n’uburezi bwinshi, kugira ngo tuvaruke n’ubuyobe bwinshi bwaduteye kugwa mu mwoga w’ubugome butabonerwa izina”. Ibyo Mungwarareba yabishyize mu nyandiko ye “Ubucamanza si uguhora, ahubwo ni ugusubiza agaciro uwishwe n’uwishe”. Urumuri rwa Kristu, N°16, p. 14-15.
    Mungwarareba yagaragaje ko ubucamanza ari yo nzira y’ubwiyunge, kuko abakoze jenoside bashwanyuje umubano mu miryango banifuza gushinga inzigo idakuka mu Banyarwanda. Yibukije ko uretse abanyamahanga babitwara intambike, bakabyita intambara y’abahutu n’abatutsi, hari abatutsi bari bafite bishywa babo cyangwa abahungu babo babaye interahamwe, hakaba n’abahutu biciwe ba nyina, baramu babo, cyangwa se abandi bafitanye isano.
    Kiliziya gatolika, igomba kwemera kwitandukanya n’abayikoramo bagamije gusenya ikemera impanuro nziza

  • #52

    Kweli (lundi, 27 juin 2011 17:15)

    Aliko ubundi mbere ko inkotanyi zitera,nta muhutu nta mututsi w,i Cyangugu.Ndabivuga ndi umunyagitarama.Nabanye n,abanyacyagu benshi i Kigali,nakundaga kubabaza ibanga lyabo,ukuntu bakundirana(Hutu-Tutsi).Abanyacyangugu bari solidaire kandi muri byose,ari ugutabarana,gucyuza amakwe,wasanga ari abantu natwe dufitiye ishyari.Ishyari lyiza aliko.NOne nu uko le Liberateur du Rwanda yabagenje!!!Birababaje ko atari iwanyu guse,ndebera uko Byumba yayigize,reba aho yanyuze hose ngo arabohora igihugu.Abohora se abohora iki?Twari yubaye iki?None ndebera hano twanamye mu mahanga,twari abagabo mu gihugu cyacu!!!Ngo ngaho mwene Rutagabwa yabohoje igihugu?Yarakiroshye,icyo yashakaga twarakibonye!!!!Ntasoni agira.Igihugu cyararohamye mba ndoga Gregoire.

  • #51

    UKURI (lundi, 27 juin 2011 17:14)

    ibya MUSHIKIWABO Louise bimeze neze neza nkibya MURASHI SAGAHUTU ISAIE ikibazo gusa nuko aribo banga benewabo kugirango babitarure.

    TWESE TUVA INDIMWE KANDI BYOSE BIZAMENYEKANA

  • #50

    ABAPADIRI B,I KABGAYI 6 (lundi, 27 juin 2011 17:13)

    Kwumvikana na Leta bigahishira imitegekere mibi. Ubutegetsi na bwo bwishimiraga uwo mubano igihe cyose bitabuzaga kuyobora amateka n’imitegekere yabo uko babishaka. Na ho Kiliziya igatahira icyocyere cy’umubano uhuma amaso. Byaje kugera ubwo Leta yaka abakozi Kiliziya, ikabaka ikurikije irondakoko ryayo. Irondakoko ricengera Kiliziya biratinda. Imbuto mbi iraterwa iramera, itatanya bucece abasangiye umugambi. Ugize ngo aragaya iyo mikorere akitwa umwanzi w’igihugu, akitwa umugambanyi, akarebwa nk’utumva aho ibihe bigeze. Gupfobya ubwoko bumwe ukuza ubundi ni yo mbuto mbi yatumye iri tsembatsemba rishoboka.” Urumuri rwa Kristu N° 16, Igisibo 1995, p. 6-9.
    Mu yindi nyandiko yasohotse muri iyo numero, yise “Kiliziya y’u Rwanda igomba ibisubizo bishya ku bibazo bishya”, (p. 16-18) Mbonyintege yagaragaje ko ibyabaye byatesheje Kiliziya agaciro n’icyubahiro yari isanganywe. Avuga ko Kiliziya yazahaye kandi ubwo buzahare bukazayiranga igihe kirekire.
    Muri iyo nyandiko hari aho agira ati “Ubu Kiliziya iravuga bakayitwama, ngo byacitse, ejo hashize yaravugaga rikijyana, ariko se yabaga itanze ikiguzi kingana iki cy’uburanga bwayo! Ubwo twari tugize amahirwe tukabona Leta idashyira Kiliziya mu kwaha, twari dukwiye gusobanura gahunda y’ubwiriza bwacu… Nyuma y’ibyabaye muri uru Rwanda biragoye kubuza abantu kuvuga Kiliziya. Ariko rero, nibura bituma tumenya uko batwumva. … Iki ni igihe cy’uko Kiliziya ifata umwanya wayo mu Rwanda wo kuba UMUHEREZA aho kuba UMUTEGETSI.”
    Mbonyintege yifuje ko icyaca amagambo, gutaranga abadafite uruhare muri jenoside byakizwa n’ubucamanza. Akavuga ko ubucamanza bubayeho bugashinga imizi, uwashinja abantu ibyo batakoze yagana ubucamanza. Ati ariko “ibyo twakosheje tukamenya guca bugufi tugasaba imbabazi kuko ari byo byatuma Kiliziya yizerwa”. Akomeza avuga ko guhangana no kwihambira ku byahise ari “ugusenya iyo dushaka kubaka”.

  • #49

    kalinda (lundi, 27 juin 2011 17:12)


    Birababaje kuba MUSHIKIWABO Louise atavugira bene wabo babahutu kandi bimaze kumenyekana ko ariwe, abantu bakuze bamaze kugaragaza ko Louise MUSHIKIWABO ari umuhutukazi ndetse ngo na se wamubyaye akaba azwi cyane, nyamara koko ise wa Lando Ndasingwa yamureze azi neza ko atariwe wamubyaye, ngo bikaba byarateye impaka cyane mumiryango noneho ababyeyi bagasaba ise wa Lando kwemera akarera umwana cyane ko ngo yari umukobwa, ndetse ngo baba barashatse kumwita Nzamukosha bivuga ko azakoshwa na se wa Lando, ariko abandi bavuga ko yakwitwa NYIRAJYAMUBANDI, NYAMARA NGO SE WA LANDO ariwe witirirwa kuba se wa MUSHIKIWABO yahisemo kumwita Mushikiwabo, ngo kuko yabonaga abahutu bamaze gufata ubutegetsi abaca umugani ati ndabarerera Mushikiwanyu, bityo ngo amwita MUSHIKIWABO, bivuga MUSHIKI WABAHUTU.

    ayo makimbirane ngo yakomeje kurangwa hagati yabana, ariko ngo Mushikiwabo aba umuhanga cyane mwishuri cyane mu byindimi, aho muramukazi we wumunyamerika abimenyeye ahitamo kujyana MUSHIKIWABO muri Amerika ngo abe ahunze izo mpaka zabavandimwe, ariko rero byamurinze jenoside niyo mahirwe yagize, kuko wenda yari no kwicwa ninterahamwe zimuziza abatutsi yarerewemo.

    KANDI KOKO ABAZI LANDO NABAVANDIMWE BAHAMYA RWOSE KO MUSHIKIWABO LOUISE ATARI UWABO, KANDI NA SE ABANTU BAKABA BAMUZI. CYAKORA UMUKECURU NGO MBERE YO GUPFA YABA YARI YARATANGAJE ISE WUKURI WUMWANA.

  • #48

    ABAPADIRI B,I KABGAYI 5 (lundi, 27 juin 2011 17:12)

    Kwemera no kuvugisha ukuri niwo muti
    Abayobozi ba Kiliziya bakwiye kwemera ukuri nk’umuti. Bakawunywa n’ubwo waba urura. Kubeshya no kwibeshya bashaka kugaragaza isura ya Kiliziya uko itari, ni uguhembera no guha ikuzo ikibi.
    Mu 1995, Smaragde Mbonyintege ubu wagizwe umushumba wa diyoseze ya Kabgayi, yigeze kwandika ko abari muri Kiliziya badakwiye guhisha amaso birinda kutabona ibyiza batakoze. Yasabye Kiliziya (itari iya ba Ngomanzungu gusa) kugerageza kureba neza amakosa yakozwe, ukuri kw’ibyabaye kukemerwa.
    Musenyeri Mbonyintege yagize ati:
    “Irondakoko ryaranze imibanire y’abanyarwanda mu nzego zose z’ubuzima bwabo, zikaba zitarabuze no mu nkomanirizo za Kiliziya, ni byo byabaye intango yatumye itsembatsemba rishoboka. Reka twoye gutsimbarara ku byahise, duhere aho tugeze ubu dutegure ejo hazaza. Itsembatsemba ryabaye twoye kuripfobya kuko ryadusize ibara. Rikwiye kubera Kiliziya yacu isomo ryo kwisama n’intandaro y’ububwiriza bushya. Ni ngombwa kubanza kwibaza ibyiza tutakoze (péché par omission). … Twoye gucurika amaso ngo dutinye kurora ibintu uko byagenze. Ahubwo duhange amaso ukuri…Dukwiye kuva ku izima, tugasuzuma uko twabayeho n’uko twabanye. Kwemera ko twibeshye sibyo bizatwica. Ahubwo wakwicwa no gutsimbarara ku izima ryo kwanga kubona ibibi wakoze… Twoye gushaka gupfukirana ibyabaye n’iyo byadutera isoni. … Ni twese abagize uruhare mu mizamukire y’iki gihugu ku buryo bwatumye iri tsembatsemba rishoboka… Kiliziya yari ifite ubuhanga n’ubushishozi byo kuyifasha kureba ibibi n’ibyiza. Iteka ibyo ntibyayishobokeye. Ahubwo yaguye mu mitego ya politiki n’iy’ubutegetsi bw’isi; yafashwe neza iracecekeshwa. Ari abihayimana kavukire, ari ba misiyoneri; cyane abari ku isonga y’ubuyobozi baharaniye mbere na mbere kwumvikana n’ubutegetsi bwariho.

  • #47

    ABAPADIRI B,I KABGAYI 4 (lundi, 27 juin 2011 17:08)

    Kiliziya Gatolika ni naryo dini ryari rihagarariwe cyane muri iyo komite, dore ko ryari rifitemo abasenyeri batatu barimo n’uwayiyoboraga mu gihugu. Byari kuba byiza iyo iyo komite itagira icyo ivuga ku birebana n’uko CDR yajya muri Leta y’inzibacyuho kurusha kwemeza ko yajyamo. Musenyeri Birindabagabo Alex wayibayemo igihe gito, aza kuvanwamo nta nteguza
    Uko kwemezwa kwa CDR na “Comité de contacts” byakozwe n’abantu bazi neza ko binyuranije n’amasezerano y’amahoro ya Arusha. Kubikora byabaye guha umugisha jenoside na politiki y’impuzamipanga ari yo yaje kwitwa Pawa (Power).
    Byaba ari ukwibeshya hagize utekereza ko abo basenyeri babikoze bifuriza abanyarwanda bose amahoro.
    Nta muntu wagendaga i Kigali utarabonye aho impuzamugambi n’interahamwe zagendaga zibyina mu mihanda ngo “Tuzabatsembatsemba”. Urebye abari bagize komisiyo yo kuvugurura politiki mu Rwanda, wumva uko politiki yakorwaga icyo gihe.
    Padiri Misago Augustin wayoboraga seminari nkuru ya Nyakibanda yagororewe kuba Musenyeri nyuma y’aho ayoboreye imyigaragambyo y’abafaratiri bikoreye imitumba y’insina ngo bagiye guhamba umuyobozi w’inkotanyi Rwigema.
    Kubera ko leta yagiraga uruhare runini mu ishyirwaho ry’abasenyeri, bikwereka ibitekerezo by’abo Leta yashyiraga imbere mu buyobozi bwa Kiliziya n’abo Kiliziya yagishaga inama muri Leta.
    Unarebye abo balayiki bari muri Komisiyo ivugurura politiki y’Igihugu, ari nabo bayihuzaga na Kiliziya, n’uruhare rukomeye benshi muri bo bagize muri jenoside, biguha kumva umubano wari hagati y’izo nzego ebyiri.
    Gucecekeka no guha umugisha CDR mbere ya jenoside, ntibitandukanye no guhishira abapadiri bigisha urwango bagifite uburenganzira rwo kwigisha ‘Urukundo rwaYezu’.

  • #46

    ABAPADIRI B,I KABGAYI 3 (lundi, 27 juin 2011 17:07)

    Uwo Twagirayesu Michel wayoboraga Kiliziya y’Abapresbiteriyani mu Rwanda; ni nawe wari umunyamabanga wa Comité de Contacts, akaba yari anazwi kuba interahamwe ikomeye mbere ya jenoside, mu gihe cya jenoside na nyuma ya jenoside.
    Atarapfa, Pasitoro Twagirayezu bivugwa ko yari mubajyanama bakuru ba FDLR na FDU-Inkingi.
    Abari bagize iyo Komisiyo nibo banateguye imbanzirizamushinga y’amahame-remezo ya politiki mu Rwanda, bakaba bari 30. Ni ngombwa kumenya abo bantu 30 abo ari bo, kuko ingengabitekerezo yagaragajwe na bamwe (benshi) bari muri iyo komisiyo, mu gihe cyo gutegura jenoside, mu ikorwa ryayo ndetse na nyuma.
    Uretse abo twavuze, abandi bari: Karemera Edouard wari perezida wayo; Musenyeri Ruzindana Joseph, Visi-perezida; Rugira Amandin; Temahagari Justin; Habimana Bonaventure; Mama Mukarwego Sezariya; Ntashamaje Antoine (yarishwe muri jenoside); Maharangari Augustin (nawe yishwe muri jenoside); Ngirumpatse Mathieu; Mukasine Louise-Antoine; Ruhigira Enoch; Bucyibaruta Laurent; Nzabagerageza Charles; Ugirashebuja Célestin; Iyakaremye Abdulhaman; Nshimyimana Alexis; Nkiko Faustin; Kabagema Ferdinand; Kabanda Célestin; Gasana Anastase; Ntezimana Emmanuel; Nkundabagenzi Fidèle, Nahimana Ferdinand; Bishangara Cyprien; Nzamurambaho Frédéric (yarishwe muri jenoside); Lt. Col Renzaho Tharcisse na Col. Bagosora Théoneste.
    Uru rutonde rw’abari muri Komisiyo yo kuvugurura politiki y’igihugu rurerekana ko hari higanjemo abari ku isonga rya jenoside: ari abayitekereje, abacengezamatwara bayo n’abayishyize mu bikorwa.
    Uru rutonde rw’abari bashinzwe kuvugurura politiki mu Rwanda, rwari rugizwe ahanini n’abantu b’intagondwa ziyemeje kutazaba abagambanyi nkuko itegeko rya 8 n’irya 10 y’abahutu muri Kangura yavugaga. Benshi muri aba ni abari mu mugambi wa jenoside. Nyuma ya Nyakanga 1994, abasigaye mu gihugu n’abanyabubasha nka Misago.
    Tugarutse kuri uku kwemerwa kwa CDR, hari ushobora kuvuga ati: “N’iyo batemera ko CDR ijya mu nzego z’inzibacyuho ntibyari guhagarika jenoside”.
    Ariko kandi, kuba iryo huriro ryarimo abasenyeri Gatolika batatu, riyoborwa n’uwayoboraga Inama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda, birumvikana ko gushyigikira ko CDR ijya mu nzego z’inzibacyuho byahaye ingufu abashyizeho CDR n’abashyigikiye politiki yayo.

  • #45

    agashya (lundi, 27 juin 2011 17:03)


    Amakuru amaze gutangazwa avuye munzego zizewe ndetse akaba yaranasakaye mu baturage hanze, ngo nuko Kagame yasabye ko abantu baba bazi abana bimfubyi baburiye ababyeyi bao muri Kongo bicirwa mu mashyamba, ngo bagomba guhabwa imyanya myiza cyane ndetse ngo bakanashyirwa muri police ndetse ngo no budepite, nahandi habashimisha. nyamara ibi Kagame abyibutse amazi yararenze inkombe, none se aba bana bazibagirwe aho basize iwabo? ese Kagame azagera igihe ajye kuzana amagufa yababyeyi babo nayo ashyingurwe mucyubahiro? gusa nukuboza ubwonko ariko ntibizaba kuri bose, kuko abashoboye kwiga muri bo ari mbarwa.

    ngibyo