mar.

14

juin

2011

IZAYI MURASHI ARATSA UMURIRO AJUNDITSE AMAZI! Edmond Munyagaju.

Izayi Murashi na Ngirabakunzi
Izayi Murashi na Ngirabakunzi

 

Ubuzima bwa muntu bugizwe n’uruhererekane rwo guhitamo. Iyo rero umuntu ahisemo, haba hari byinshi ahigitse kuko biba bivuguruzanya n’icyo ashyize imbere. Iyo ujunditse amazi ariko ushaka no kwatsa umuriro, uba ugomba guhitamo. Iyo ukeneye umuriro amazi urayacira cyangwa ukayamira, kuko wakije uyajunditse wawuzimya. Iyo uryohewe no kujundika amazi, ubwo ibyo kwatsa umuriro ubyimurira ikindi gihe. Ibi ndabivuga mvunurira ku nyandiko ya Izayi Murashi yasohotse ku rubuga www.leprophete.fr tariki 8 kamena. Yitwa “Murashi arasubiza Padiri Thomas Nahimana: Padiri Ntuliye Edouard alias Simba ntiyarenganye”. Muri iyi nyandiko, Murashi Izayi akoramo umwitozo w’ingorabahizi: Kwamagana no kurata akarengane mu nyandiko imwe. Nk’uko ngiye kubyerekana muri iri sesengura, agaya akarengane kamugiriwe, ariko yagera ku karengane kagiriwe Ntuliye Edouard agasasa inzobe. Turabibona nidusesengurira hamwe igice kigira kiti:Ukuri ku rubanza rwa  Padiri Nturiye Edouard Alias Simba.

 

1.Icyo Izayi Murashi agamije mu nyandiko ye.

 

Nk’uko nabivuze, muri iriya nyandiko Murashi ararata akanamagana akarengane icyarimwe. Ni byiza rero kureba muri ibyo byombi ikiri umurongo nyamukuru w’inyandiko ye (objet principal) n’ikiza ari inyongera (objet secondaire).

 

Kera, abaseminari babiri bakundaga agatabi ariko banakunda isengesho bagiye kugisha inama uwabayoboraga mu myitozo y’iyobokamana (directeur spirituel) bamubaza uburyo umuntu yahuza ibyo bikorwa byombi. Bose bamaze kugirwa inama buri wese ukwe, barahuye umwe akeye mu maso undi yazinze umunnya. Uwari wijimye yaganyiye mugenzi we ati ubu ngiye kuva ku itabi kuko yankuriye inzira ku murima. Undi byaramutangaje ati “njye yambwiye ko nta kibazo”. Mu by’ukuri ipfundo ryari mu buryo buri wese yari yabajije ikibazo, n’aho yari yashyize umurongo nyamukuru. Uwa mbere yabajije uwo mukambwe ati “Ese biremewe ko umuseminari yanywa itabi mu gihe arimo gusenga? “ (peut-on fumer en priant?). Undi yahise amukurira inzira ku murima. Uwa kabiri we yabaye inyaryenge aramubaza ati: “ese biremewe ko umuseminari yavuga isengesho mu gihe arimo kunywa agatabi” (peut-on prier en fumant?). Umukambwe yamusubije ko byaba ari ikimenyesto cy’isengesho ritadohoka kandi rihoraho. Bisa no gutebya ariko biradufasha kumva inyandiko ya Murashi. Birahagije kwibaza ibibazo bibiri byubakiye kuri biriya.

-Ese birashoboka kwamagana inabi urimo uyirata? Igisubizo ni oya.

-Ese birashoboka kurata inabi urimo uyamagana? Igisubizo Murashi yaragitanze.

 

2.Kuba warahemukiwe ntibiguha uburenganzira bwo guhemuka!

 

Mu ngorane nk’izo twe abanyarwanda twanyuzemo (itsembabwoko ryakorewe abatutsi, ubwicanyi bwakozwe na FPR...), bikunze kubaho ko uwababaye akeka ko akababaro yagize mu gihe cyashize kamugira umwere w’inabi imukomokaho uyu munsi. Ni ukutareba kure, ni no kwibeshya. Inabi izahora yitwa ityo uko ibihe bigenda bisimburana. Yakorerwa Izayi, yakorerwa Ntuliye, nta nyoroshyo biyiha. Koko rero Murashi yagiriwe inabi itavugwa, arapfakazwa, agirwa incike. Ibisekuruza byose bizahora bigaya abakoze iriya genoside. Ku rundi ruhande ariko, ibi ntibimuha ingingo yo kweza akarengane kagiriwe padiri Ntuliye. Ibi ni byo umuhanzi Masabo Nyangezi yamaganye mu ndirimbo yise “Wimpa ijambo”. Hari aho agera akagira ati “Wimpa ijambo ntashyira umubabaro wanjye ku munzani w’ishavu, nkabwirwa y’uko udashyitse”. Koko rero, n’ubwo ibihe byaba bikomeye gute, inabi n’akarengane bikwiye kwitwa gutyo. Igitangaje kurusha byose, ni uko inyandiko ya Murashi ishimangira ahubwo ko Ntuliye yarenganye bikomeye, nk’uko tugiye kubisesengura twitonze. Ikigoye kumva ni uburyo umuntu ujijutse nka Murashi atabona ko inyandiko ye ihabanye n’icyifuzo cye cyo kugaragaza uburyo Ntuliye afungiwe inabi yakoze.

 

3. Ibisobanuro bya Izayi Murashi ni agatereranzamba.

Murashi arabeshya nkana.

 

Mu nyandiko ye, Murashi ahimba ingingo ngo urukiko rw’ubujurire rwaba rwarashingiyeho rugira padiri Ntuliye na Kayiranga abere. Aragira ati: “uretse ko ntigeze numva ukuntu iyo ntera iri hagati y’igihano cy’urupfu no kurekurwa burundu abacamanza ba Ruhengeri bayiremye nta bisobanuro bishingiye ku kwicwa kw’itegeko cyangwa se kwa procedure, bakihutira gushingira ku ngingo yatanzwe n’abapadiri ntavuze amazina, bagiye gushinjura abo bagenzi babo mu Ruhengeri,bemeza ngo ‘nta muntu wihaye Imana wagize uruhare muri jenoside“. Kuba Murashi aha abeshya simbitindaho kuko mu kumusubiza Padiri Thomas yerekanye ko ibi ntaho biri mu mpapuro z’urubanza. Ni uburenganzira bwa Murashi gutororokanya ingingo zumvisha ko Ntuliye atarenganye, ariko kwitabaza ikinyoma ntibikwiye, akanatinyuka akakibwira abantu mu nyandiko. Abafaransa baca umugani ngo “masquer l’erreur par le mensonge c’est comme remplacer une tache par un trou”. Kwitabaza ikinyoma birutwa no kubura ingingo.

 

4.Guhuza ibidashoboka.

 

Kubera gutaratara ingingo ngo yumvikanishe icyo yita ukuri, Murashi ageraho ntabone ko yivuguruza. Ku ruhande rumwe aragira ati: “Ikindi nibuka cyamugonze, Inyangamugayo ya Gacaca yamubajije ibibazo bibiri mu bujurire,hamwe abura icyo asubiza, ahandi arabyiyemerera: Ubwa mbere yaramubajije ati uko ubyibuka,hagati y’igihe jenoside yatangiriye n’igihe yarangiriye, waherukaga kubonana na Myr Kalibushi ryari? Padiri yarashubije ati numva naraherukaga kumubona mbere y‘uko ubwicanyi bwa jenoside butangira nkongera kumubona duhungutse tuvuye Zayire. Umucamanza ati none se nk’umuntu wari mu byegera bya MYR Kalibushi wari ugufitiye icyizere,kandi ukaba utarahigwaga,kandi we akaba yarahigwaga, wumva nta buhemu bukubarwaho? Padiri yabuze icyo asubiza araceceka“. Kuri Izayi ngo icyo kiri mu byaha Ntuliye aregwa. Nyamara mbere y’aha yemeza ko mu byaha byakubise Ntuliye hasi harimo:  “Kujya ku Gisenyi mu irimbi ajyanye n’interahamwe zigiye kwica MYR KALIBUSHI“. Biratangaje kuba ku ruhande rumwe Ntuliye aregwa kujyana n’interahamwe zitwaye Kalibushi zimujyanye kumwica, ku rundi ruhande Murashi na gacaca bagashimangira ko kuva ubwicanyi butangiye kugeza Ntuliye ahungutse Zayire atigeze aca iryera Kalibushi. Icyo umuntu yahamya atagiye kure, ni uko muri ibi kimwe ari ikinyoma, niba atari byombi. Izayi na gacaca ni bo bazi aho ikinyoma gihishe.  Ntiwashinja umuntu kuba atarabonanye n’undi kuva ubwicanyi bwatangira kugeza muri za 1997 kandi ngo unamushinje kuba yaramushoreye agiye kumwica.

 

5.Ese aho Izayi Murashi yari yihishe yari yicaranye Satellite?

 

Iki kibazo ndagiterwa n’uko avuga ibintu ukibaza icyo abishingiraho. Dore ingero

- Bukeye bwaho,taliki ya 9, mu gitondo cya kare zagabye ikindi gitero zifite imbunda na grenades byinshi, zahuruje izo mu Bushiru, Ramba, Ruhengeri n‘i Kigali“.

Ku batazi kariya karere, ni byiza kwibutsa ko umuntu uturutse Bushiru, Rambura, Ruhengeri na Kigali hari umuhanda umwe wa kaburimbo umuhingutsa ku Nyundo. Kubona ko rero abaje ari interahamwe birahagije, no kubona ko bamanutse ahitwa Nyakiriba birashoboka. Ariko kurenza indoro ukamenya abaturutse Kigali, ukamenya gutandukanya abavuye Bushiru n’abavuye Rambura (Rambura ni kamwe mu duce tugize Bushiru), ibi ni ugushyira inkuru mo umunyu n’urusenda. Umuntu yanakwibaza icyo Murashi ashingiraho yemeza ko amajwi yumvise kuri telefoni yari ay’umuntu w’i Gisenyi uvugana n’uw’i Kigali!

 

6. Amaso akunda ntabona neza, ariko n’ayuje urwango ni kimwe.

 

Izayi Murashi ashinja Ntuliye urupfu rwa Nzanana, ariko wareba uburyo abisobanura ugashaka aho bihuriye ukahabura. Aragira ati:

 

Jye nirukiye muri étage hariya hahoze haba abapadiri bera hejuru y’icyikoni cy’abanyeshuli. Icyumba ninjiyemo nagihuriyemo na Padiri SIMBA, Padiri NZANANA, professeur Rugwizangoga bitaga Rutaburishema. Padiri Nzanana na Rutaburishema bari bafite imihoro mu ntoki. Ni uko Padiri Simba abarebana agasuzuguro, maze arabwira ati:“ nimuzane iyo mihoro, ibyanyu byarangiye!“ Abonye ntacyo bamushubje arakomeza abahata amagambo y‘iterabwoba avuga ko bikoza ubusa akabo kashobotse iyo mihoro ntacyo ishobora kubamarira. Akomeje atyo rero Padiri Nzanana yagize ubwoba arasohoka,ako kanya akimara gufunga urugi rw’icyumba twarimo yahubiranye n’igihiriri cy‘interahamwe zadushakishaga, zimwicira aho mu kirongozi (corridor), tubyumva“.

 

Muvandimwe Izayi, uko bigaragara, ubu buhamya bwawe busobanura izi ngingo:

 

1. Ko Ntuliye na we yari afite ubwoba kuko mwahuriye mu bwihisho.

2. Ko abari bafite imihoro ari Nzanana na Rugwizangoga. Ntibyumvikana uburyo utwumvisha ko Ntuliye ari we wakanze Nzanana kandi uyu ari we wari ufite intwaro. Ese ari amagambo, ari n’imipanga ibiri, igiteye ubwoba ni iki? (Ubundi se ko twari twarabwiwe ko imihoro yatanzwe na Kabuga Felesiyani akayiha interahamwe, aba bo bayihawe nande ?Uwabyibaza yaba acumuye ?)

3. Nzanana yaguye muri corridor yishwe n’interahamwe. None se ni gute Ntuliye yishyura urwo rupfu kandi wari wasigaye umufatiye mu cyumba? Mu nyandiko itaha nakugira inama yo kuvugurura ingingo (updating) ukavuga noneho ko Ntuliye ari we wari ufite umupanga. Byapfa kumvikana. Umbabarire sinkwigisha kubeshya kandi mbona waracanye uruti.

 

Yego urupfu rwa Nzanana rurababaje, ariko na none kumuvangavanga mu bidasobanutse si ko kumusigarira ku itongo. Abanyarwanda bahamya ko iyo wirukankanye igicumba n’umunyakinyoma, ngo ufatwa mbere ari umunyakinyoma. Sinzi uko wowe ubibona.

 

7.Icyaha cyo gukorana n’abicanyi.


Mu byo wowe Murashi ushinja Ntuliye, harimo kuba yarasabye abicanyi ngo bamanure Padiri Dominiko kuri Cathédrale bamuhungishirize mu iseminari. Kuri wowe kuba yarabigezeho ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza yari afitanye n’abo bicanyi. Nyamara wibagirwa ko nawe ari abicanyi b’abajandarume bakuvanye ku Nyundo bakakugeza Méridien ku Gisenyi. Kuki byo bitaba icyaha?. Kuba barakurengeje bariyeri zose, kuki tutavuga ko nawe mwari mufitanye umubano? Uragira uti :

 

abapadiri bansabiye umu“gendarme umwe wari uziranye na Padiri Kashyengo nawe wari wakomeretse. Uwo mu „gendarme“ yabanje kwanga ,aliko agezeho aravuga ati ngwino tugende,ntazabazwa amaraso yawe,ati aliko sinzi ko urenga barrières ziri hariya.Tugeze mu nzira kuri barrière nagize Imana,controle ikorwa n’umu „gendarme „ washatse kunkura mu modoka,aliko abonye ndashobora guhaguruka,yongera izina ryanjye kuri liste y’abihayimana.Turagenda turenga barrières zose tugera muri Hotel Meridien ku Gisenyi ,aho MYR Kalibushi yari ari hamwe na Padiri Dominiko wari wamanukanywe n‘interahamwe kubera Padiri Simba“.

 

Wamanukanye n’abicanyi b’abajandarume, Dominiko na we amanukana n’interahamwe, wowe urera naho we arirabura! Ese padiri Kashyengo wagusabiye abo bicanyi ko bagutwara kandi bakamwemerera, na we yakoranaga na bo. Birasa n’aho kuri wowe ikibazo atari ibikorwa ahubwo ari uwabikoze. Kuki biba icyaha kuri Ntuliye gusa. Wowe wari wavunitse bigaragara ko uhigwa, Dominiko nta kibazo yari afite. Ku bw’ibyo, kukwambutsa barrières no kukugeza i Gisenyi byasabaga ingufu zikubye kabiri izakoreshejwe mu gutwara Dominiko. Niba kubigeraho bisobanura gukorana n’abicanyi, uwagusabiye abajandarume kukumanura bakemera ni we waba afite umubano n’abicanyi kurusha Ntuliye. N’uwo se waramushinje?

 

8. Ibyahishuwe na Izayi Murashi.

 

Iyi nyandiko ya Murashi imwinjije mu mateka. Muti gute? Ni ubwa mbere umuntu yemera mu ruhame ko gacaca ashyigikiye kandi yamamaza ari urubuga rw’akarengane. Sinzi niba yarashakaga kuyirata, ariko mu by’ukuri biteye ubwoba. Dore urutonde rushya rw’ibyaha uko rwavumbuwe na Murashi na gacaca:

-Gucumbika kwa Mwalimu Mwambutsa kuva 8/4/1994 kugeza agiye i NYANGE;

-gusomera misa interahamwe kuri Sanzare buri gitondo;         

-Kwimikwa n’interahamwe zikamwambika imyenda y’abasenyeri zikamugira MYR w’umuhutu wa Nyundo.

-Kudasura Musenyeri Kalibushi

-Kudasomera misa abapadiri bapfuye.

 

Nimundebere urutonde rw’ibyaha bihejeje umunyarwanda mu buroko! Ese Izayi wize akaminuza ntabona ko inyandiko ye ari urukozasoni. Ntanatinya kwanzura ko ibyo ari byo gacaca yahereyeho ikatira Ntuliye umunyururu wa burundu. Ati : “Ubwa kabiri (umucamanza wa gacaca) yarasubiriye aramubaza ati abo bapadiri bagenzi bawe bapfuye, ko mwari musangiye ibanga ry’ubusaserdoti kandi mwarabanye,hari n’umwe watubwira ,mu kuri, waba wari wasomera misa? Padiri yavugishije ukuri ati ndumva ntawe. Uko mbyibuka, kandi si inkuru mbarirano, ibi bibazo ni byo byapfundikiye urubanza mu bujurire, hanyuma Urukiko ruriherera ,nyuma yo kwiherera rumumenyesha ko rwafashe icyemezo cyo ku gumishaho icyemezo cya mbere cy’igihano cyo kumufunga burundu“. Bisaba ubwenge bungana bute ngo umuntu abone ko biriya ari amahano? Ese kudasomera misa umupadiri mugenzi wawe wapfuye cyangwa kutabonana na Musenyeri byabaye icyaha ryari gifungisha umuntu burundu. Muri biriya byose ni ikihe cyaha gishingirwaho iki gihano? Ndibaza niba Murashi abona uburemere bw’inyandiko ye!

 

Mu myaka ishize muri Kongo ubwo ibintu byari bikomeye intambara zica ibintu, umwepiskopi wa Butembo yakoranije abihayimana abaganirira ku miterere y’ikibazo n’ingamba bafata. Umukobwa witeguraga kwinjira muri umwe mu miryango yaho yumvise uko ibintu bihagaze arikanga abwira umwepiskopi ati “c’est grave Monseingeur, où vont-nous vraiment?”. Undi yaramushubije ati “c’est grave ma sœur, mais il faut accorder”. Ugenekereje wavuga ngo « yego ibihe birakomeye ariko rero ntibiguha uburenganzira bwo guhonyora igifaransa ». Izayi na we ahera ku mpamvu yumvikana y’uko yababaye cyane, ariko agasa n’uwibwira ko ubwo ari uko bimeze ntawe uzongera gutekereza, ko byose byemewe kugera aho kuvuga ibitagira shinge na rugero. Ese kuba Izayi yarababaye kandi koko ko yarenganye, bivuze ko akarengane arimo akorera Ntuliye ko atari ubugome ? Izayi rero nagusubiza nk’uriya mukobwa. Yego wahuye n’ibikomeye, ariko ntibiguha uburenganzira bwo guhonyora Ntuliye. Izayi arasa n’uvuga ati ubwo nababaye nimumpe rugari nibandirwe rugarama! Nimpemuka murampe amashyi. Nimutabikora muzaba munshinyaguriye. Nabuze abanjye, murumva ko bitaherera aho. Reka nihimure kuri Ntuliye Edouard. Aya yo se banyarwanda si amahano y’ingeri nshyashya? Wimpa ijambo ntashyira umubabaro wanjye ku munzani w’ishavu, nkabwirwa y’uko udashyitse”.

 

Muvandimwe Murashi, amateka ntarya ruswa. Ndagusabira ngo Ntuliye ntazagwe mu buroko. Nibiba, amaraso ye azakubarwaho imitaga n’imitaga. Dore na we umaze kubyiyemererera n’ubwo atari cyo wari ugamije. Kera iyo umunyarwanda yabaga yarishe umwanzi, yarivugaga akabyirata mu bandi. Nyamara cyaraziraga kwivuga ko wishe umunyarwanda kuko yari umuvandimwe, kabone n’aho mwaba mwari muhanganye ku rugamba. Murashi, nta bushobozi mfite bwo kukubuza guhonyora Ntuliye, ariko mfite ubushishozi bwo kukugira inama: ntukabigire icyivugo nk’uko wabikoze muri iriya nyandiko. Kirazira! Ni amahano:

 

9. Gacaca ya Murashi ni gacabiranya.

 

Mu kinyarwanda gucabiranya ni ukwiyoberanya, ukagaragaza ko ugamije igikwiye nyamara mu by’ukuri intambwe zawe zikatarije ikibi. Ubusanzwe, gacaca mu kinyarwanda ni aho abaturanyi bicaraga bazinduwe no kunga abavandimwe. Yari inzira umuryango muto (locale) ukemuriramo ibibazo ngo bitarenga umuhana bikarenga ihana. Gacaca Murashi yamamaza yo ni iyi yabajwe na FPR, gusa mu kuyibaza ikaba yarakonjonjoye. Mu gusobanura imikirize y’urubanza rwa Ntuliye, Murashi atangira agira ati: ndagira ngo nkubwire ukuri ku rubanza rwaciwe n’Inkiko Gacaca z’Imirenge ya Kimironko na Nyurugunga zatumwe gukorera ku Nyundo“. Aha nyine ni hamwe hagaragarira gacabiranya Murashi yitiranya na gacaca nyarwanda. Iyo Murashi aza gukoresha neza ubwenge bwe bwose (dore ko anajijutse) yakagombye kwibaza impamvu gacaca iva Kimironko na Nyarugunga ikajya kuburanisha ku Nyundo. Ese niba Ntuliye yaraburaniraga mu Kayanza kuki ubujurire butakwimurirwa hafi aho ku Runande, cyangwa kuri Pfunda, cyangwa mu Gisa, cyangwa i Busasamana. Yaba ibaye gacaca koko. Hagati ya Nyundo n’umujyi wa Kigali hari ibirometero bisaga 170.  Murashi rero, niba utari unabizi ubimenye, gacaca iturutse ku birometero 170 bayita gatanya cyangwa gacabiranya. Uhitemo ikikorohereye, ariko ndakwinginze ntuyite gacaca kuko abazi umuco nyarwanda bakubonamo intamenya. Kuyita gacaca ni ukwitiranya urumamfu n’ingano. Ntumbwire ko ngo bikurikije amategeko agenga Inkiko Gacaca. Uzamuye iyi ngingo, nazamura ijwi nkakwibutsa ko amategeko mabi ari yo kanseri mu butabera.

 

10. Agakabyo ni indwara nk’izindi.

 

Izayi Murashi agomba kuba arwaye indwara y’agakabyo. Gusa rero akadakora umwe ntikica ubukwe. Si we wenyine. Urwaye icyo cyorezo umubwirwa n’uko ibintu byumvikana abikabiriza yibwira ko abyongerera agaciro, ariko ntamenye ko ahubwo arimo abitoba. Agahinda ka Izayi n’umujinya wo kuba yarabuze abe birumvikana kandi nta kubikerensa. Kuba yumva hari icyo padiri Ntuliye yari gukora atakoze cyangwa akaba atamushira amakenga na byo si igitangaza mu bantu no mu mateka nk’aya ya jenoside. Biroroshye gutekereza ko kanaka atakoze ibishoboka byose ngo akize abawe. Ariko gushishimura amapaji 12 usobanura ko ari ubutabera kuba umuntu afunze burundu mu kato azira ko ngo atasuye Musenyeri Kalibushi, ngo atasomeye misa abapadiri bahitanywe na jenoside, ngo yacumbitse ku muturage witwa Silas Mwambutsa n’ibindi, ibi byo ni ukwishyira ku ka rubanda. Hari agatekerezo k’abakurambere nshaka gusorezaho mpanura Izayi Murashi. Murashi jya wirinda gukabya, kandi ujye wiha akabanga. Abakurambere baragize bati “n’ubwo amase atera imyaka kurumbuka, ariko nta wakabya ngo ajye kuyitera ku kibuno cy’inka” (mu rwego rwo kuyegereza ifumbire). Ubikoze aba yishyize ku karubanda.

 

Muvandimwe Murashi, ikibazo cyawe ugisangiye na benshi mu banyarwanda. Kuba abasesenguye inyandiko yawe bose baragutwamye, si uko bahurije ku mugambi wo kugutoneka. Ikibazo ni  uko waba umaze kumenyera umuco wadutse mu rwa Gasabo, aho umuntu avuga ibidashyitse n’ibifutamye bakamuha amashyi kuko ngo ari kanaka…kuko yagize amateka aya n’aya…Nyamara uyu muti uvura bike ukangiza byinshi. Ibi ni byo wa muhanzi Masabo Nyangezi yise “kamere gacurama”. Muri ya ndirimbo navuze haruguru yarihoreye ati:

“Wimpa ijambo, ntavuga byinshi, ntavuga byose, nkagira uwo nkomeretsa akababara,

Wimpa ijambo, ntavuga ibibaje gusa, nkagira uwo mbangamira akavaho abifata nabi akarakara,

Inkovu ni nshyashya muvandimwe, umutima rwanda ufite intimba.

Wimpa ijambo ntafata impu zombi, nkavuga indimi ebyiri, kamere gacurama ni yo igezweho”.

 

Ikibazo gikomeye ariko si wowe muvandimwe Izayi, ni ubucamanza bukora ariya mafuti wowe wamamaza kandi ushima. Nk’uko uyu muhanzi abivuga, umutima rwanda ufite intimba kandi inkovu ni nshyashya, kuri wowe no ku bandi. Ikibazo ni uko ayo marangamutima ari yo twubakiyeho ubucamanza, aho kubwubakira ku mategeko. Nk’uko rero ubizi, amarangamutima atuma tutabona neza, amaso akunda n’ayanga ni kimwe. Ngiyo impamvu iwacu UBUTABERA N’UBUTAREBA bisigaye bisa.  Wowe se waba uzi kubitandukanya? 

 

EDMOND MUNYANGAJU, Kigali-Rwanda 

 

Commentaires : 65
  • #65

    威哥王 (mercredi, 31 juillet 2013 10:58)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #64

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 10:56)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #63

    Mututsi F (jeudi, 16 juin 2011 08:31)

    Murashi niko yabaye no mu Dossier ya Ananie Marius wahoze ari
    Bourgumestre wa Kanama wakatiwe burundu na Gacaca kuri
    recommandations za Murashi, Bwanakweri na Nyinawagaga Claudine
    n'umushoferi we Bizi, c'est ridicule ko hirengagijwe abacitse kwicumu yahishe bavugaga ukuri kukuntu babanye, hakitabwa ku mvugo ya ba narumvise kuko muribo nta numwe wari uhari, ariko mu kumushinja ni abambere, ariko mujya mwibuka ko hari ibyo muzabazwa n'abantu ndetse n'Imana hahhahhah, ndi Kigali

  • #62

    Beware (mercredi, 15 juin 2011 13:37)

    Kuri #55
    Niba igihe.com cyatambukije igitekerezo cy'umwanditsi uko kiri akaba ari ziriya ngingo Diop yahereyeho agaragaza intege nke za raporo, yaba ari we uzifite mu gukora analyse. Ese muri genocide nta wahishaga umututsi akajya kwica abandi?

    Nirinze kubitindaho kuko ntazi niba ari umwanditsi cg uwashatse kumwamamaza wagaragaje imbaraga zitari nyinshi, nazabivugaho niboneye inyandiko y'umwimerere.

    Tureke kurwanira ubwoko n'ingoma, duharanire ukuri ni ko kuzaduha kwigenga nyabyo.

  • #61

    Bwiza bwa Mashira (2) (mercredi, 15 juin 2011 11:43)


    Burundu asubira i Burundi. Amaze kugerayo yereka Bwiza intashyo za Gahindiro, amubwira n'ubundi butumwa. Bwiza amaze kuzibona ar ishima cyane kuko zari ibyiza Abarundi batagira.

    Nuko kuva ubwo, Burundu aguma i Burundi mu bunetsi; agumana na Rugayi n’umugore we Bwiza. Haciyeho iminsi Gahindiro yohereza undi mutwa guhakwa na Rugayi ariko amwohereza ari intumwa atumye kuri Burundu, ngo ayimenyeshe aho ibye na Bwiza bigeze. Umutwa aragenda akeza Rugayi kwa kundi kwa Burundu; we ndetse agasetsa bitambutse ibya Burundu. Bineza Rugayi kuko abonye abatwa babiri bo mu Rwanda basetsa. Umutwa abonana na mwene wabo, na we amushyikiriza Bwiza; ati «Nguyu mwene wacu, yaje kubaza aho tugejeje amagambo!» Dore ko Burundu yagiye ajya kureshya.

    Bwiza atuma uwo mutwa kuri Gahindiro ati «Ugende umumbwirire uti «Uzaze uhetswe wiyita mukuru we w'umugore, ntibazakumenya». Umutwa agaruka mu Rwanda asezeye nka Burundu. Rugayi amuha intama arataha. Araza abwira Gahindiro ubutumwa. Abwumvise buramuneza. Ahera ko akoranya abatwa be n'abagaragu bazajyana; ariko bake. Abatwa bagenda bamuhetse yitwikiriye akarago nk'umugore.

    Bamanuka amayaga ya Kinazi, bambuka Nyabarongo, bomokana u Bugesera, basingira u Burundi bwo kwa Rugayi ku kirengarenga. Bahageze basanga Rugayi yagiye guhiga. Ingobyi bayinjiza mu rugo bayururukiriza mu kirambi. Gahindiro ajya ku buriri aramukanya na Bwiza. Bategeka abaheza kugira ngo abonane na mukuru we. Bose barasohoka, bibwira ko uwo mushyitsi ari mukuru wa Bwiza w’umugore koko. Nuko Gahindiro aratangira yiganirira na Bwiza baba iyo!

    Rugayi arahiguka. Ageze ku irembo abona abatwa baje bahetse. Ababaza aho baturuka. Bamubwira ko baje bahetse muramu we. Yumvise ko yagenderewe na muramu we arishima. Ajya mu nzu yicara ku rwuririro aramukanya n'uwiyita muramu we. Ariko bakaramukanya Gahindiro ahina. Bimaze akanya Bwiza abwira Rugayi, ati «Turaguheje, jya ku irembo twigire mu gikari kuganirirayo; kandi ndagusaba n'uko twiraranira tugashirana urukumbuzi! »
    Rugayi arabyemera; ajya ku irembo, Gahindiro na Bwiza bajya mu nzu yo mu gikari baganirirayo. Ubwo Gahindiro yagiye yitwikiriye akarago.

    Birirwa baganirira iyo, bwije barararana. Ku munsi wa kabiri bajya inyuma y'inzu kota akazuba, nanone Gahindiro asohoka yitwikiriye akarago. Umuja wa Rugayi witwaga Nyirabunjagali arabukwa amaboko ye; arayitegereza, asanga ari nk'ay'umugabo. Ku munsi wa gatatu yongera kwitegereza, ajyana Rugayi ukwe aramubwira ati «uriya muntu bita muramu wawe w'umugore, jye nabonye afite
    amaboko asa n'ayafoye umuheto». Rugayi aramutwama, ati «Genda; dore ko usa n'umusazi!» Ibyo umuja amubwiye abita i Burenga ahubwo ajya kubwira Bwiza, ati «Ndagusaba kuryamana na muramu wanjye!» Bwiza ati «sinanga, ariko ejo uzazindukane n'abagaragu bawe mujye guhiga, tubone uko tukwitegura muzararane». Rugayi aranezerwa, arabyemera. Ararika abahigi n'abagaragu bayirara ku
    kababa. Imisambi ya mbere ihize, bakora ku mbwa, rubanda rumwomaho, ntihagira usigara mu rugo, uretse Bwiza na Gahindiro n'abantu be, na Nyirabunjagali n'abakobwa b'abaja.

    Rugayi agitirimuka aho, Bwiza bamunagurira mu ngobyi yaje ihetse Gahindiro. Bashyira nzira; shishi itabona, bambuka Akanyaru, basingira u Mugina wa Jenda na Kabugondo. Hagati aho, dore ko nta nkuru ibura kibara, bati «wa mutwa yahekeaheje Bwiza ari kumwe n'umugabo muremure!» Rugayi akomaho agatima, yibuka ijambo rya Nyirabunjagali umuhigo arawuta yiruka amasigamana, ageze iwe asanga harihamagara, wa muja ari we urwikungamo. Abwira Rugayi ati «Yagiye Burundu na Bwiza bwawe !s kandi aho nakenze icyazanye Burundu mu rugo umu, akirirwa aseka na Bwiza ! Yamugutwaye Semutakirwa ! » Ubwo Rugayi n’abe bashyira nzira bakurikira ikirari. Bageze ku Kanyaru babona ingobyi irarembera ku Mugina wa Jenda na Kabugondo. Rugayi arayireba arashoberwa, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna awujugunya mu ruzi, nawe yirohamo ariyahura; apfa atyo.

    Nuko kuva ubwo abantu badukana imvugo, ngo «Yagiye Burundu na Bwiza !» Buhoro buhoro uko ibihe biha ibindi «na Bwiza» babikuraho, hasigara «yagiye burundu» yonyine, aribyo kugenda mahera. Ikigiye ubutagaruka cyose, bati «Cyagiye burundu»; igikozwe bidasubirwaho, bati «Cyuzuze burundu». Ugiye rwose bakaziguruka, bati «Yagiye burundu !» Nk'uko Burundu yagiye mahera acikishije Bwiza.

    Kugenda burundu = Kugenda mahera.

  • #60

    Amateka (mercredi, 15 juin 2011 11:35)

    @ Gahutu- 58,

    URAKOZE CYANE. kutugezaho iby'aya mateka. Nibwire ko abashaka kuvuga iby'amateka n'ibingibi bajya babireba. Ubu cyokoze sinzi ko hari abanyarwanda benshi bazi ubwo bashobora kuba baravuyemo kubyerekeye iyi miryango yose uvuze. Icyo bazi n'iby'abahutu n'abatutsi. Birakomeye kumenya amateka nyakuri muri iki gihe. Urakoze cyane kutwibutsa ibi.

  • #59

    Bwiza bwa Mashira (1) (mercredi, 15 juin 2011)


    YAGI YE BURUNDU:

    Uyu mugani bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo «Cyagiye burundu!» Wakomotse ku mutwa Burundu, w'umugaragu wa Gahindiro ka Mibambwe; ahasaga umwaka wa 1400.

    Burundu yari umutwa Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n'irongorwa, umubanda w'i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda.
    Gahindiro uwo Semutakirwa ni we witiriwe Gahindiro Yuhi rya Mibambwe Sentabyo. Na we Bwiza bwa Mashira uwo, yari yararongowe na Rugayi rwa Buzi, umutware w'igikomangoma mu Burundi, ariko yarasabwe asanzwe ari inshuti y'amagara ya Gahindiro ka Mibambwe. Rugayi amaze kurongora Bwiza rero, Gahindiro yohereza umutwa we Burundu i Burundi : ati «Ugende ukeze Rugayi, umuhakweho, ujye umusetsa; maze numara kubona ubuhake, uzampere Bwiza izi ntashyo».

    Umutwa araboneza ajya gukeza Rugayi. Agezeyo baramwakira. Bamubajije aho aturuka, ati «ndaturuka i Rwanda». Rugayi ati «ese wari uhatswe na nde »? Burundu ati «nari mpatswe na Semutakirwa hanyuma bambwira ko uhaka neza kandi ngo ukagira n'ibirunge byinshi, ni ko kumwimura ndakwisangira. Abagaragu ba Rugayi bumvise amagambo ya Burundu baraseka. Burundu yumvise ko bamuneguye bishima, noneho arushaho guhimbarwa, arakomeza arabasetsa. Atangira kubaganirira uko impyisi ijya mu kiraro kurya
    intana, agendesha amaboko n'amaguru bunyamaswa, babibona bakiyamirira banezerewe.



    Nuko Burundu agenda akambakamba no mu nzu kwa Rugayi aho Bwiza ari. Bwiza abonye atungutse mu nzu kandi yahoze amurungurukira mu nzugi, arishima araseka cyane. Burundu amuhereza intoke; ati «Uraho nyakugira Imana ?» Bwiza akubita agatwenge. Burundu asubira ku irembo aho Rugayi ari n'abagarugu be. Ariko asubirayo nta cyo abwiye Bwiza, ashaka kubanza kwimenyereza bose. Haciyeho nk'ukwezi aba amaze kumenyerana na bose, ngo si ukubasetsa akora iyo bwabaga; ariko ari uguca amaco yo kuzabonana na Bwiza. Biba aho, haciye indi minsi, Burundu asanga Bwiza mu gikari n'amasimbi apfunyitse, y'intashyo za Gahindiro.

    Aramwegera bajya ukwabo, ati «Ngizo intashyo za Gahindiro Semut akirwa; ngo «Mut ahe cyane , ngo «ariko itahe ni ubusa: ngo ritabaye ubusa wamutashyeho cyangwa na we akagut ahaho». Bwiza amaze kumva amagambo Burundu amubwiye, yipfundura urunigi mu ijosi ararumuhereza, ati «Ngiyi intashyo uzampere Gahindiro, Semutakirwa, Semutambashakwe, umwana w'i Mbilima na Matovu, ibusasabagore, ibuvomabagabo, umutware w'i Bumbogo bwa Gutamba (Bumbogo bwa Gutamba ni umurenge wa Kigoma na Muyange mu Nduga) .

    Nuko Burundu yakira urunigi Bwiza amuhaye. Amaze kurushyikira aj ya aho Rugayi ar i, aramubwira, ati «Nyagasani ndatashye ngiye kwirebera umugore n'abana ! » Rugayi ati «Ese uzagaruka ryari? » Burundu ati «Nimara kubonana n’umugore n'abana nzahera ko ngaruka». Rugayi aramusezerera amuha n'intama ajyana. Buracya Burundu azindukira ku rugendo agaruka i Rwanda. Ageze kwa Gahindiro Semutakirwa, bararamukanya. Amujyana ukwe, amwereka urunigi rw'intashyo ya Bwiza, amubwira n'uko yamutumye. Ubwo butumwa bushimisha Semutakirwa, bituma asubiza Burundu kwa Rugayi ikitaraganya n'izindi ntashyo z’imibavu. Burundu aragenda. Agezeyo, imibavu y'intashyo arayihisha, ajya kwiyereka Rugayi amumenyesha ko yagarutse. Rugayi aramushima ati «Koko urabangutse ntiwanyiciye amasezerano! »

    Burundu amaze kuramukanya na Rugayi, ajya kubwira Bwiza ko yamuzaniye izindi ntashyo z'imibavu. Undi arishima cyane, kuko iyo yari yarashatse ntayahabaga muri icyo gihe; bagombaga kuyigura mu Rwanda. Ubwo amuha umuntu ujya kuyimuzanira rwihishwa. Hashize iminsi, Bwiza arosa; ashaka amadahano (imbiribiri) ayaha Burundu ati «Ngutumye kuri Gahindiro, Semutakirwa, umwana w'i Mbilima na Matovu, ibusasabagore ibuvomabagabo, umutware w'i Bumbogo bwa Gutamba; uti «Ngizo intashyo mwana wa se na sebukwe; uti «ariko itahe ni ubusa; ritabaye ubusa wamutashyeho!».

    Burundu ahindukira arira inzira kuyimara, ashishikariye gushyikir iza Semut akirwa int ashyo Bwiza amwohererej e.
    Arazimushyikir iza, amaze kuzibona ar ishima cyane. Na none aha Burundu izindi ngo ashyire Bwiza; amuha amahembe atatse, n'ubusasa, n'ibyanganga; ati «Genda kandi ntuzongere kugaruka mu Rwanda uzagumeyo kugeza igihe tuzagarukanira twembi na Bwiza; ariko hagati aho nzajya ngutumaho abandi batwa bene wanyu, kugira ngo menye ibyawe na Bwiza aho bigeze!»

  • #58

    gahutu 3 (mercredi, 15 juin 2011 10:54)

    Amoko Ikirangabwoko

    1. Abanyiginya Umusambi
    2. Abasinga Sakabaka
    3. ABEGA Igikeri
    4. ABAGESERA Inyamanza
    5. ABAZIGABA Ingwe
    6. ABABANDA Igikona

    7. ABACYABA Impyisi
    8. ABENENGWE Ingwe
    9. ABONGERA
    10. ABATSOBE
    11. ABAKONO
    12. ABAHA

    13. ABUNGURA
    14. ABASHINGO
    15. ABASHAMBO
    16. ABASINDI
    17. ABANYAKARAMA
    18. ABASITA

    Ibitabo bifashishijwe

    1. DELMAS, Léon, Généalogies de la noblesse (les Batutsi) du Rwanda, Vicariat Apostolique du Rwanda, Kabgayi, 1950, p.28.

    2. KAGAME, Alexis, Les organisations socio-familiales de l'ancien Rwanda, A.R.S.C., Bruxelles, 1954, p.33, note 31: "La dénomination de BANYIGINYA, propre au Rwanda et aux BAHIMA du 'NKOLE signifie: richesse actuelle, jointe à une noblesse très ancienne, dans le clan dynastique. Les autres membres du clan, sans grande fortune, sont appelés ABASINDI, du nom de MUSINDI, fondateur éponyme du groupe".

    3. KAGAME, Alexis, INGANJI KALINGA, Vicariat Apostolique du Rwanda, Kabgayi, 1959 (2ème édition), vol. I, IGICE CYA III, n° 35.

    4. Marcel D'HERTEFELT, Les clans du Rwanda ancien. Eléments d'ethnosociologie et d'ethnohistoire, M.R.A.C., Tervuren, 1971, p 19-20.


  • #57

    gahutu 2 (mercredi, 15 juin 2011 10:48)

    Mu Moko y’Abatutsi b’Impaga , hakaba habonekamo n’amoko y’inzu atari ay’umuryango mugari, ariyo : Abasyete, Abashi, Abashigata, Abatsibura n'Abarenge bakomoka ku Basinga. Andi moko yo atagaragara haruguru, akomoka mu bihugu duturanye.

    * Abenengwe : Bari ubwoko bw’Ibikomangoma by’i Ngozi mu Burundi, bikaba byarigaruriye u Rwanda rw’amajyepfo rukiri ishyamba kimeza, barema igihugu cyabo cyitwaga u Bungwe. Igitero kibasiye ingoma y’u Bungwe cyagabwe na Mutara I Nsoro II Semugeshi I (Muyenzi) wimye i Gasabo ahasaga mu w’1543 kugeza mu w’1576, wari umwana w’ ikinege wa Ruganzu II Ndoli, nuko yica umwami waho Rubuga rwa Samukende, bica na nyina Benginzage ariwe “Nyagakecuru “, banyaga n’ingabe yabo “Nyamibande”, basanze yararaye bayitera urwuma bakurizaho no kuyita “Rwuma”, nuko ingoma y’Abenengwe izima ityo. Akaba ari muri ubwo buryo Ubwoko bw’Abenengwe bwinjiye mu Rwanda kugeza na n’ubu.

    * Abanyakarama: Bari ubwoko bukomoka muri Tanzaniya ahitwa i Karagwe, abenshi mu Banyakarama bakaba baraje mu ibunduka rya Ruganzu II Ndoli igihe yari aje gutegeka u Rwanda avuye kwa Nyirasenge Nyabunyana, aho se Ndahiro Cyamatari yari yaramubundishirije mu ihizana rya bene se Bamara na Juru barwanira ingoma ya se Mibambwe I Sekarongoro kugeza ubwo bitabaje Nsibura Nyabunga Umwami w’i Bunyabungo agatera u Rwanda akica Ndahiro Cyamatare , akanyaga n’ inggabe yarwo Rwoga. Ibyo akaba yarabikoreye kugirango igikomangoma Ndoli batamwica igihugu kikazabura Umwami. Abanyakarama binjira batyo mu rwa Gasabo baba abatoni ba Ndoli kubera ineza bamugiriye, barubamo kugeza na n’ubu.

    * Abarenge: Bari ubwoko bukomoka ku Basinga nk’uko Abasindi nabo bakomoka ku Banyiginya. Izina Abasinga rikaba rivuga “Abatsinze “; ubwo bwoko bw’Abarenge bukaba bukomoka kuri Jeni rya Rurenge, umwami w’igihangange ukomoka mu Basinga wayoboraga ingoma y’u Budaha n’u Bwishaza. Icyo twagerageza kubabwira ni uko Abasinga aribo benshi mu Rwanda kuva na kera kuko bafite imiryango minini kandi migari, akaba ari nabo bari bafite ibihugu byinshi mu Rwanda rwo hambere.

    Ikindi twavuga ku bijyanye n’Abasinga ni uko nabo bashyize bakagira amaboko, kugeza ubwo bashyizwe mu bwoko bw’ibibanda aribyo byavagamo Abagabekazi, nyuma baza kwirukanwa ku ngoma bitewe n’ubugome bakoze ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba ahasaga mu w’1312 kugeza mu w’1345 .

    Dore Imbonerahamwe y’Amoko y’Abanyarwanda kugeza mu w’1932

  • #56

    gahutu (mercredi, 15 juin 2011 10:46)

    Amashirakinyoma y’amoko y’Abanyarwanda
    Mu gice cya mbere twarebeye hamwe inkomoko y’amwe mu moko y’Abanyarwanda, duhera ku moko y’imiryango migari y’Abanyiginya N’Abasindi, ndetse tuze kurebera hamwe n’inkomoko y’Abahutu , Abatutsi n’Abatwa. Muri iki gice cya kabiri tugiye kurebera hamwe inkomoko y’andi moko (atari ariya twavuze haruguru) n’itonde ry’amoko nyirizina y’Abanyarwanda , kugeza ku mwaduko w’Abazungu.
    Kubera ko hari havutse imitwe itatu y’amoko ishingiye ku butunzi n’imibereho rusange y’Abanyarwanda (Imitwe w’Abahutu ,Abatutsi n'abatwa), hahise havuka n’andi moko y’abibohoje ubukene bakava ku bugaragu nabo bagatunga, aho guhakwa, ahubwo bagahaka. Muri icyo gihe niho havutse ijambo « Kwihutura » bivuga gusezera ku bugaragu nawe ukadamarara ukaba umutware n’umutunzi nk’abandi Batutsi. Muri icyo kibariro hakaba haravutse amoko agera kuri 3 y’abari bamaze gucengerwa n’ubworozi bw’inka zadukanywe n’Abanyiginya. Ayo moko ni aya akurikira :

    VI. Abatutsi b’ibyihuture

    * Abagesera b'Abazirankende (bari batuye mu Gisaka)
    * Abazigaba
    * Abasinga

    Nyuma y’abo bahutu basezeye ku bugaragu bakaba abatunzi, haje kubaho inkomoko y’andi moko akomoka ku mvange y’ugushyingirana kw’Abatutsi nyirizina n’Abatutsi b’ibyihuture. Iyo mvange niyo bise « Abatutsi b’Impaga » aribyo bivuga ubwoko bw’Abatutsi bwabayeho ku mpamvu runaka, akenshi bukaba bukomoka ku moko abiri ashyingiranye.

    Ariko icyo twababwira aha ngaha ni uko kwitwa Umututsi w’Impaga nabyo byabaga ari icyubahiro cya nyirabyo, kuko byasaga no kwimuka ku ipeti bagushyira ku rindi, bikaba nk'uko Papa akura umuntu mu Bakirisitu basanzwe akamushyira mu Bahire cyangwa se mu Batagatifu. Aba Batutsi b’Impaga ni ubwoko bwagiye bubaho kubera impamvu runaka isa nk’igitangaza, aha twatanga urugero nk’Abasyete bakomoka kuri Busyete wari umutwa w’umugaragu i bwami, waje gutona kuri sebuja amugororera kumushyingira umukobwa wo mu bwoko bukomeye bw’abatunzi b’Abatutsi, barebye uburyo umuryango w’abakomokaho usa neza, barebye n'uko abatwa babaho mu buryo busuzuguritse, bahita babahindurira ubwoko bareka kwitwa Abatwa , ntibanitwa Abatutsi, bahita babita ko ari ubwoko bw’ « Abasyete ».

    Amoko y’Abatutsi b’Impaga akaba ari aya akurikira :

    V. Abatutsi b'Impaga (De Base Condition):

    * Ababanda
    * Abashingo
    * Abongera
    * Abasyete

    * Abungura
    * Abatsibura
    * Abashi
    * Abashigata

  • #55

    Reaba ukuri kubyo mwibeshyaho/Ukuri (mercredi, 15 juin 2011 10:43)

    Umwanditsi Boris Diop yavuze intege nke ziri muri Raporo yakozwe na Loni ku bwicanyi bwabereye muri Congo

    Umwanditsi w’ibitabo w’umunya Senegali, Boubacar Boris Diop yashyize ahagaragara intege nke ziri muri raporo yakozwe n’umuryango w’abibumbye (UN) aho iyi raporo yavugaga ko ingabo z’u Rwanda zaba zarakoze ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bukorewe impunzi z’Abanyarwanda. Avuga ko bidashoboka kuba ingabo zaraje gucyura izo mpunzi nyuma ngo zihitemo kubica.
    Uyu mwanditsi mu kiganiro na Jeune Afrique ku isubirwamo ry’igitabo yise "Murambi, le livre des ossements", gishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, muri Mata 1994.Boubacar Boris Diop yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari inkurikizi y’imyaka 30 y’ingengabitekerezo ariyo yaje kugeza kuri Jenoside.
    Yagize ati: “Inyandiko zandikwaga, ibitekerezo byatangwaga kuri za radiyo n’ibinyamakuru zakwirakwizaga urwango rwo kwica Abatutsi, igihe cyaje kugera Leta ibwira igisirikare n’ibihumbi by’abicanyi ngo bajye kwica Abatutsi …”
    Ibiro ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) dukesha iyi nkuru bivuga ko Boris Diop yakomeje agira ati: “Intege nke ziri muri iyi raporo yakozwe na Loni n’uko itagaragaza uguhitamo kw’ingabo z’u Rwanda ku gutahukana izi mpunzi ndetse no gushaka kwica abantu. Aha ntabwo wafata umugambi wo kubatahukana mu gihugu cyabo nyuma ngo ushake kubica. Kandi urebye aho niho hashingira iyi raporo yakozwe.”
    Iyi raporo yasohotse mu Ukwakira 2010, yasohowe na komisariya y’umuryango w’abibumbye yita ku burenganzira bwa muntu ivuga ko impunzi z’Abanyarwanda zaba zarakorewe ubwicany hagati y’i 1996 n’i 1998.Iki gitabo "Murambi, le livre des ossements", ni kimwe mu bitabo byo mu bwoko bwa roman cyanditse kuri Jenoside, cyasubiwemo n’icapiro ry’Abafaransa Zulma.Iyi roman yanditwe bwa mbere na Boubacar Boris Diop mu 1998, ishyirwa hanze n’ishyirahamwe ry’ubugeni n’itangazamakuru muri Afurika rifite icyicaro i Lille.Mu gitabo cya kabiri cyasohotse umwanditsi Boris Diop yometseho inyandiko ivuga ku guceceka kw’abahanga b’Abanyafurika kuri Jenoside, ndetse anashimangira uruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Ikindi gitabo cye giteganijwe gusohoka kizaba cyanditswe ku buzima bwa Capitaine Mbaye Diagne, umusikare w’umuryango w’abibumbye ukomoka muri Senegali warokoye ubuzima bw’Abatutsi muri Jenoside mu Rwanda mbere y’uko yicwa kuya 31 Gicurasi 1994. Yari afite imyaka 36 y’amavuko.Boubacar Boris Diop yinjiye mu bwanditsi mu 1981, akora ibiganiro bitandukanye kuri za radiyo anayobora inama mu bihugu by’u Bufaransa, u Bususwisi, u Butaliyani no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

  • #54

    Nsubize comentaire 46 (mercredi, 15 juin 2011 08:41)

    Urasetsa cyane, abo bahutu birirwa mu tubuno twa bashiki- bawe ni abatazi ko abahutu babyara abakobwa beza kandi b'umutima kubarusha. Harya Bwiza bwa Mashira yari umututsikazi? Nyamara mwirirwa mumurata ko atashiraga irora n'irongorwa. Uzambwire umututsikazi bahaye iryo shema ibisekuruza byose.

  • #53

    @ABAHUTU (mercredi, 15 juin 2011 04:00)

    utabazi arababarirwa.narababonye sinababwiwe.
    abatutsi bari mu Rwanda ni bagereageze.genocide itaha muzahanagura.navuye mu Rwanda abuzukuruza bange bazabe abanyamahanga.mfite isoni zo kuba nkomoka mugihugu cyuzuye urwango bene aka kageni

  • #52

    @ ukuri 49 (mercredi, 15 juin 2011 00:09)

    ababyeyi banjye n'abavandimwe banjye inkotanyi zarabishe, nsigara nk'agati none muri gacaca baranshinyaguriraga ngo ninishyure inka data yariye, kandi ababishe nibo babimbwiraga. nashatse kubabwira ngo babashake bazibishyure, agahinda kanyishe ndihangana ndarikomeza amarira nyatura uburiri, niba bibwira ko njye ntajya ntekereza abanye byaranyobeye. nyamara twese turababaye mushatse mwaca bugufi ubutabera bugakora.

  • #51

    Nakumiro (mardi, 14 juin 2011 23:11)

    Kariya karengane ka Padri Simba si ake wenyine. Hari za milioni z'abahutu bafunzwe na gacaca kuli buliya buryo. Abana bacu, abavandimwe bacu, ababyeyi bacu n'inshuti zacu baraborera mu munyururu abandi bapfiriyemo kubera abantu bafite imitima minyamaswa nka Isayi uriya.

  • #50

    Kayumba (mardi, 14 juin 2011 20:38)

    Mbonye South Africa hari abatangiye kuzana ivuzivuzi kuri Kayumba kandi ataradufasha kuvanaho ririya shyano yagize uruhare mugushyira kuntebe ngo ridutobatobe. Please mureke our General mubanze mujye gufata abi Kigali dore nubu hari abagifatirwa mu cyuho cy'ubuhotozi (Jack Nziza).

  • #49

    ukuri (mardi, 14 juin 2011 20:31)


    Urakoze cyane Regis #45 kubera iyo nkuru utugejejeho. Kuriya utubwiye ko umuryango wawe wasabwe gukusanya 500000FRW kugira ngo muyashyire Murashi birongera kugaragaza ko uriya mugabo atagira umutima, ariruka inyuma y'agafaranga gusa no gushaka kumvisha abantu. Ubundi iyo uregwa (yaba ari ukuri cg se azira ubusa) iyo aramutse yitabye Imana urubanza ruba rurangiye. Mu Rda rero biratangaje mu gihe bacira imanza n'abapfuye kugira ngo bake indishyi: ndumva bene ayo mategeko aba mu Rda gusa, nta handi nigeze mbyumva.

  • #48

    Mwirabumva (mardi, 14 juin 2011 20:11)

    Iyi nyandiko ndayishimye cyane. Yuzuye ukuri n'inyigisho zihanitse, ali abategetsi bacu ali abategekwa twagombye kuzirikanaho cyane.
    Nkuko iyi nyandiko ibivuga, nanjye ndashimira byimazeye uliya Izayi kuba yaduhishuriye ku mugaragaro uko inkiko Gacaca z'Urwanda rwa FPR zikora. Ces documents devraient conservés dans les Archives de leprophete.fr. Nakeka ko Isayi ubwe ashobora kuba atangiye kwicuza icyatumye ashyira iliya nyandiko ye ku uru rubuga. Akarenze umunwa lero kananira ihamagara!
    Dukeneye aliko ko abantu baba bazi abagize ziliya Gacaca itinérants za Kimironko na Nyarugunga babashyira kuri uru rubuga tukabamenya. Izi nkiko zahekuye imiryango itagira ingano.

  • #47

    Gashikazi (mardi, 14 juin 2011 19:27)

    Ngurwo urwo twabonye birabaje kandi biteye agahinda

  • #46

    Abahutu ? (mardi, 14 juin 2011 18:54)

    Ariko abahutu murasetsa cyane, ka revolution ko muri 59 mwakagize inkuru kandi mwaragakorewe n'ababiligi. Nimukore indi revolution niba muri abagabo! Murebe ariko uko intamba zambarwa. Tuzabanaha mureke birya mwirigwa mubeshya ngo abahutu bose bashaka kubanaha dore ko ngo mushaka kuzabyari mukuzuza isi kuko muri bene gahini.

    Nabonye uwo mwagize umwami w'abahutu<Paul Rusesagura>agahara akanitse i chikago n'umunwa ya wukuruye ngo democracy. Kubwa Kayibanda, Habyara nabandi mwatanze iyihe? Uretse kwirirwa kutubuno twabatutsikazi bwarigize banyiramugwa ashashe-muzongere munutseho utuzuru murebe icyo tubakora.

  • #45

    Regis (mardi, 14 juin 2011 18:44)

    Muraho,

    mu byu kuri icyo imanza gacaca zakoze ku nyundo bizwi n'IMANA yonyine
    njye navukiye ku nyundo ndanahakurira ibyabaye ku nyundo ibyinshi narabibonye ndetse n'imanza gacaca zahabereye narazikurikiranye kuko nagombaga kwumva ibyo barega umubyeyi wanjye wari umuyobozi uciriritse waho ku nyundo

    Ubundi urubanza rwa Padiri simba rwari rwararangiye kera ndetse yarabaye n'umwere nizindi nyinshi ntavuze zari zararangiye

    Igitekerezo cyavuye i kigali twumva bavuga ngo imanza zo ku nyundo zigomba gusubirwamo ngo kuko hari abantu benshi bishe bacyidegembya,ngo ukurikije umubare wa bishwe,ubwo abantu bose bahise bashya ubwoba bati karabaye tu

    CE QUI M' A ETONNE,haje urukiko ruturutse kimironko muri gasabo muri kigali icyo gihe yayoborwaga na NYINAWAGAGA CLAUDINE,ariko mbere yaho bari babanje gutanga za convocations ku bantu benshi baturiye aho ndetse na handi henshi,icyagaragaraga ariko ni uko wabonaga bafite TARGETED PERSONS

    urugero;

    1.DOCTEUR ZIRIMWABAGABO CHARLES wari prefet wa gisenyi icyo gihe yakoraga muri CHUK

    2.Padiri SIMBA

    3.Uwahoze ayobora komini kanama muzi kwizina rya ANANIYA

    4.UMUFOROMO wakoraga ku kigo nderabuzima cya nyundo ntibuka neza izina

    NA BANDI BENSHI

    aba bose nta muntu tutigeze tuburira gutoroka kuko umugambi nyamukuru wari kubafunga nta kabuza,uwabashije gutoroka ni uriya muforomo we yabimenye hakiri kare aratorongera,abandi bose barafashwe barakatirwa bose kdi burundu bazira gusa ko bari abayobozi

    ikibazo kiri hagatiya ISAIE nuriya DOCTEUR cyo ubishaka twazakivugaho ikindi gihe kuko amakimbirane ari aya kera cyne dore ko bose bari mu ishyaka rimwe rya PL
    mbese ISAIE akaba yari armo kumwishyura

    NYINAWAGAGA claudine we niwe wari mubashinja uriya DOCTEUR kdi igihe cya jenoside yari i kigali akamushinja gusa RESPONSABILITE nari mpari mu rubanza,iyo atazaga uriya claudine yahitaga aterefona ko atabonetse maze urubanza rugasubikwa kdi docteur we yaje,mbese ukabona ko ari ibintu bimeze nka ikinamico

    ISAIE akimara kuva muri PARLEMENT yari afite ideni rya banki kuko wabonaga afite ubuhahara bwinshi cyane bwa mafaranga nkanjye ubwanjye yahoraga anterefona ambaza amafaranga twagombaga kwishyurira umuvandimwea wacu agera ku 500 000 frw,sitwe twarose tuyabonye kuko yahoraga atubwira ngo nidutinda araza kugurisha ibyacu byose kdi uwo muvandimwe yari yaranapfuye ariko amushyirisha kuri listi yabagombaga kumwishyura

    Nyuma naje kumva kuri radio RWANDA barimo kugurisha ibintu bye icyamunar kuko yananiwe kwishyuraa banki

    NSOZA rero uriya mupadiri simba arazira gusa ko ATAPFUYE nta kindi
    naho gacaca yo ku nyundo IMANA NIYO IBIZI

    MURAKOZE KDI TURABAKUNDA

  • #44

    @agaciro (mardi, 14 juin 2011 18:32)

    Oya sha, ibicucu nibariya bavuga ubucucu ariko hari n'abahanga cyane n'abashyira mugaciro. Nkaba mbese baduhaye nkaha ho kwisanzura kugeza no kuri bariya batukana baraza bagata amase nta nkomyi. Ibicucu uzajye kubishakira mubuyobozi i Kgl n'abemera kuba abambari babo aho bari hose kwisi, naho abiyemeje kubarwanya nushake ubite abahanga kuko banze amafuti ya Pawulo Kagame.

  • #43

    Nsubize Kagerigeri (mardi, 14 juin 2011 18:19)

    Ujye umenya ibintu uko biri. Edmond umunenge ikindi ntabwo agamije kugaragaza abishe ku Nyundo, yakoraga analyse y'inyandiko ya Murashi. Ntukavange ibintu rero. Leprophète yabaye rukangabaswa. Ba Murashi na Ndahiro bajye bandika babanje kwegera abahanga babakosore. Mufite igihe.com niho dusanga ibitekerezo bicirirtse.

  • #42

    agaciro (mardi, 14 juin 2011 17:43)

    When we give our citizens access to health, education, food security, tools of communications…there is no basis for any accusations. No one can teach us about the importance of human rights…we know it more than anyone.”Ayo ni amwe mu amagambo Kagame yavugiye muri Rwanda Day 2011 i Chicago.Ibi nibyo bita agaciro!!Aka ni akumiro rwose ni mureke adukandagire hejuru na akazu ke(when we give).Cyakora u Rwanda rwicariye ikirunga.Mu Rwanda twibagirwe human rights.Ikica abanyarwanda buri gihe nuko wumva ko uzi ubwenge kurusha abandi iyo uri umutegetsi.Ngako agaciro abanyarwanda tugomba kwiha.Jyewe mbona kwiha agaciro ari guha umunyarwanda wese ubwisanzure mu gihugu cye niyo yaba atavuga rumwe nawe.Iyo utukana wita abantu ibigarasha,...uba wihaye agaciro.Ngiyo our heritage,our future!!!Ni akumiro.Cyakora mu ubucucu turi abambere(abanyarwanda).

  • #41

    Rwembe (mardi, 14 juin 2011 17:26)

    Bravo Edmond!
    Niba utari umunyamategeko, ntarirarenga uzajye kuyiga.
    Ngaho rero mwibaze ba Murashi uko bangana mu Rwanda! Ni bangahe? Naho se ba Padiri Simba Nturiye bo ni bangahe? Buri wese mu Rwanda ni Murashi cg Nturiye.
    Edmondi urakoze kwandika ibyo nanjye nari natekereje ariko nkabura ikinyarwanda cyo kubyandikamo.
    Rwembe.

  • #40

    iwacu (mardi, 14 juin 2011 17:04)

    Erega uretse gutsimbarara no kurambarara mu kinyoma n'ubugome, ubwishongozi no kwishyira heza...gacaca ntacyo yamaze kuko bayambuye agaciro kayo ko gukosora,kunga,no kwereka uwahemutse icyaha cye...ahubwo habaye aho duhurira twumvisha abandi, tubarenganya aho kubarenganura...ari nacyo cyatumaga aho babona ko abo bashaka ko bacibwa umutwe bazarenganurwa ...bakazana inkonkobotsi...hano ndashaka kuvuga umunutu uba uri ahantu ariko nta kintu cyaho na kimwe azi...uwo rero ntashobora kunga cg kuba imfura muri gacaca...aruca uko arwumva cg uko yatumwe...aka TEONESTE AHO biherereye amasaha arenga 5 bagasoma imyanzuro imodoka zihita zimutambikana dore ko hari uwari umaze kubivuga neza...ATI...USHOBORA KUJURIRA NIBA BABIKWEMEREYE...
    koko umwarimu w'amateka ni igihe nuka nzaba narafunze amakofi ariko abazaba mu kiriho muzatangazwa nuko ABIVUGAGA IBIGWI BABEREWE N'IKIMWARO...sindagura ndagena...

    KUBA KU ISI UTUNZWE NO KWIBA...KUBA KU ISI UTUNZWE NO KUROGA...KUBA KU ISI UBESHEJWE N'IGIHEMU+ UBUGOME...BYUNGURA IKI UBIKORA KO TWESE NTAWE UBIHEZA CG SE
    NGO BIMURINDE GUPFA NUKO BIMUHAZE UMUNEZERO...TWESE TUGENDA UKO TWAJE...ariko urupfu rw'umugiraneza rutandukanye n'urw'umugiranabi.

  • #39

    Kibaki (mardi, 14 juin 2011 16:39)

    @ukuri 22:
    Ngo ukunda uko Edmond akyrukiranya ibitekerezo?
    Aho nawe agire yigurire byeri agirango nibyo erega!
    Ubu se uretse gushyoma avuze iki? Yemeje iki se?
    Arashaka gushinja Murashi ko yafungishije Mibuni kubera akarengane (kwicirwa abe) yahuye nako.... Siko biri. Murashi yatanze ingero z'ibyo aheraho ahamya icyaha. Wenda Avuge ko ataribyo ariko adatangije inkuru amahomvu.

  • #38

    kamikazi (mardi, 14 juin 2011 16:30)

    p.celestin Rwigema yatumiwe na president kagame ngo aze bahurire i chicago kuko ngo yamushakaga cyane. bakaba baramurihiye ticket hamwe ni hotel. kagame ibyo amushakira we na anastase gasana nukugirango ngo batifatanya ngirango ni abo bise ibigarasha cyangwase rusesabagina. ubwo murabyunva ashobora kuba yarabapfunyikiye akayabo ka madorari di!!! muyarye mubizi ariko ibya kagame muzabirutsa.

  • #37

    @Gacaca #34 (mardi, 14 juin 2011 16:23)


    @ #34:

    Uragira ngo umuhoro Murashi yari afite wari uwo kumufasha kwirwanaho. NDAKUBWIRA KO UVUGA IBYO UTAZI. Hariya ku Nyundo bari bagoswe ku mpande zose. Uzabaze abahize cg se abahatuye. Kugira umuhoro ntacyo byari bivuze! Ahubwo sinzi impamvu Murashi yagize igitekerezo cyo kwitwaza umuhoro n'aho yawukuye.

    Uzabaze Murashi agusobanurire uko iyo igitero cy'Interahamwe cyazaga kubasura cyazaga kingana. Bariya bose barokokeye ku Nyundo byatewe n'aba-gendarmes bahabakuye, naho ubundi bose bari kuhasiga agahanga! Naho wowe ngo umuhoro!

  • #36

    kuri Anne #33 (mardi, 14 juin 2011 16:08)


    @Anne #33:

    Nkurikije iyi nyandiko yawe biragaragara ko ukiri umwana muto ku buryo ariya mahano aba wowe ntacyo ubiziho, ni na yo mpamvu nza kwirinda gukoresha imvugo ityaye. Uramutse uri umuntu mukuru kandi ukaba ufite ubu bwenge bw'umwana nabwo sinagucyaha kuko ubwenge bwawe bwaba ari aho bugeze.

    Uragira uti padiri Nturiye yahishe ko yaba yarahuye na musenyeri Kalibushi kugira ngo atishyiraho gukorana n'interahamwe. Ibi ko ubihamya ubikuye he? Wari kumwe na bo? Igihe uyu mupadiri yavugaga ko atahuye na musenyeri, akanabivugira muri gacaca hari uwamunyomoje?

    Interahamwe zambitse padiri Nturiye ikanzu ya musenyeri. Kubera ko utazi ubukana bw'interahamwe, ugomba kubishimira Imana.

    Hariya wibaza niba padiri Nturiye hari abo yarokoye, reka nkwibutse ko na Murashi Izayi ubu buzima afite abukesha uriya mupadiri. Iyo Nturiye yanga kumwakira iwe, ubu Murashi aba ari ikuzimu. Reka nkubwire ko hari abantu benshi batishimiye kuba abo barokoye ari bo baca inyuma bakaza kubacisha umutwe. Umenye ko amateka agenda ahererekanywa: uribwira ko iri somo abahutu bazaryibagirwa? Gukiza umuntu aho kugira ngo akurengere nawe ugeze ahabi ahubwo akaba ari we uza agusonga!

    Anne, ndagira ngo rwose ukure uharanira ukuri kuko ari ko kuzavana u Rwanda rwacu muri ibi bihe bikomeye. Niba uri umuntu mukuru ukaba utabona ibikubera impande, uri uwo gusabirwa!

  • #35

    mUGABO (mardi, 14 juin 2011 16:07)

    mwitondere ikintu cyokuvuga ngo umuntu ntiyatanze ubuhamya murigacaca nabonye byarabaye urwitwazo rwokurenganyabantu kuko abobantu bifuzako umuntu avuga ibyobifuza bitandukanye nibyo yabonye naho ngwabo umuntu yakijije bitumye nibuka umupadiri wo mubyimana ntabwo nibutse izinalye ariko ubu arafunze abantu yajyanye ikabwayi kandi bakaharokokera baramushinjuye uwaruyoboye iyo gacaca aramubaza ngubwo kuba warashoboye gukiza bobantu suko nawe warinterahamwe koko urumva umuntu yarigukoriki niba gacaca ishakira ibyaha mubyiza umuntu abayarakoze uwo mupadiri ngira ngonubu aracyafunzwe azira ko yajyanye abantu aho bashoboye kubaho yewe ubugome buragwira uko mbona njyewe kuko iyi ngoma yakoze amahano arenze kwemera ntabwo azemera gushyikirana ahubwo hagomba gutangira ubulyo bwokuvanaho iriya ngoma kandi birashoboka kuko (yibeshyako ikunzwe ikibagirwa ko ari kungufu atari kubushacye bwabaturage).

  • #34

    Gacaca (mardi, 14 juin 2011 15:58)


    kuba Murashi yari afite intwaro, ndumva nta cyaha kirimo kuko yari afite umugambi wo kwirwanaho gusa, ntabwo rero hari hagamijwe gukoresha iyo ntwaro hanze ajya kwica abantu.

    MURASHI;

    KUKI UTATEMYE PADIRI NKULIYE KANDI WARABONAGA ARI INTERAHAMWE? UMUHORO WARI UFITE WARI UWIKI? UBWO WAVIRIYEMO AHO KOKO?

  • #33

    Anne (mardi, 14 juin 2011 15:16)

    Padiri Ntuliye bamubajije igihe aheruka kubonana na Mgr Karibushi, yanze kugaragaza ko yahuye nawe mu gihe cya génocide kugirango ahishe icyaha cyo kumutwara mu irimbi n'interahamwe.

    kuba Murashi yari afite intwaro, ndumva nta cyaha kirimo kuko yari afite umugambi wo kwirwanaho gusa, ntabwo rero hari hagamijwe gukoresha iyo ntwaro hanze ajya kwica abantu.

    Niba Ntuliye yarambaye ikanzu ya Mgr yimitswe n'interahamwe, icyo cyaba icyaha cyo guhuza umugambi n'abicanyi kandi ndumva na Kiliziya yabimuhanira.

    Murashi nawe hari amakuru atanga ariko umuntu yashidikanyaho: aho avuga ko bahungiye mu Kiliziya bagafunga inzugi zose ariko we akaba avuga ibyaberaga inyuma ya Kiliziya nk'uwari uhibereye!

    Nifuzaga kumenya niba Padiri Ntuliye yari afite umugambi wa génocide(itsembabwoko) akaba atarishe Murashi kandi tayi kubishobora cg niba hari abandi bantu yishe, nifuza no kumenya kandi niba hari abo yarokoye...

  • #32

    bazirunge (mardi, 14 juin 2011 14:58)

    Nshima abantu bahora batwereka ko ngo ari abanyabwenge cyane,none nagirango mbasabe rwose ngo bave mu magambo bajye mu bikorwa batwereke ikinyuranyo, aho guhora batubwira ngo byose birapfuye kandi ntakindi banatwereka cyo kugereranya na byo.Ubwo bwenge ni mubushyire mu bikorwa, cg mwemere ko atari bwo.

  • #31

    xxxxxxxxxxxxx (mardi, 14 juin 2011 14:50)

    edmond; babwire!ariko ko mbona uri kigali ntacyo wamarira utwo ducucu two kwa kagame, ukadufungura mumutwe ra! uzi ubwenge amaherezo kagame aracyiguha ukiyobore!

  • #30

    @Kagerigeri (mardi, 14 juin 2011 14:44)

    Yego rata Kagerigeri tuzaba tureba akinterahamwe zizi gukora AKAZI gusa. Umunsi isi yose izazikuraho amaboko aho zirirwa zidegembya zikomeza umugambi wazo mubisha w'AKAZI. Niziri i Kigali zizashyira zifatwe. Aragowe umunsi abanyarwanda bahagurukiye INTERAHAMWE kizigenza uzi gukomera abakozi be we akiyumanganya akiyambika umwambaro wera. Umunsi ndawubona bamuhambiriye arimo abazwa akaga yateye abanyarwanda ngo ari mu KAZI

  • #29

    ukuri (mardi, 14 juin 2011 14:38)


    Ukuntu Edmond Munyangaju ashyira ibitekerezo mu nyandiko n'uko yubaka inyandiko, ni impano ye yihariye. Njye iyo nsoma inyandiko ze mbikora nitonze kugira ngo ndebe ukuntu atangira, uko asobanura igitekerezo nyamukuru n'amagambo akoresha. Abafaransa nibo bagira bari "il faut savoir apprendre auprès des grands maîtres".

    Mbona bimwe mu bintu Edmond atwigisha kugira ngo umuntu yubake inyandiko, ko ari ngombwa kugira amatsiko yo kumenya no gusobanukirwa. Urugero: muri iyi nyandiko tubonye ukuntu Edmond ahuje uriya mubikira wagiraga ati "où vont-nous" naho musenyeri akagira ati n'ubwo ibintu bikomeye bwose ntabwo ugomba guhonyora ururimi, hanyuma akabihuza na Izayi amubwira ati n'ubwo wanyuze muri byinshi ntabwo ugomba guhonyora mugenzi wawe. Ibi bisaba kuba uzi iriya nkuru ya "ma soeur"! Ugomba kuba waragize amatsiko yo kumenya! Mu nyandiko kandi Edmond aragaruka ku magambo y'umuhanzi Masabo, akayahuza n'igitekerezo atugezaho. Ibi bisaba ubuhanga bwinshi (kugira ngo ubyubake ku buryo bufite injyana). Ikindi kandi ukuntu Edmond yerekana kariya karere ka Nyundo (hariya avuga ko abagize gacaca ya Nyundo batagombye guturuka i Kigali) atanga amazina y'ahantu, ku buryo bugaragarira neza uwahanze. It is amazing!

    Njye icyo nakwisabira Edmond ni uko, mu gihe umwanya umukundiye, yareba uko yakwandika igitabo mu kinyarwanda. Akandika ku nkuru ashaka iyo ari yo yose: ari inkuru ku mateka y'u Rda, une fiction (roman),...Inyandiko ze zose usanga zishimishije gusoma. Hari benshi kandi bahigira ukuntu umuntu yisobanurana ubuhanga n'ubwenge. Naba mu ba mbere bagura icyo gitabo no kucyamamaza. Abongereza bafite William Shakespeare, abafaransa bakagira Voltaire (du vrai nom "François-Marie Arouet") n'abandi, naho abanyarwanda tukagira Edmond Munyangaju!

    Naho uriya Izayi we umutima we wuzuye ubugome. Hari n'uwigeze kutubwira kuri uru rubuga ko ubwo bugome agera n'aho abwitura umuyaya we umukorera mu rugo (ngo ashobora kuba yaba atuye ku Kacyiru). Kuri uru rubuga hari abamwibukije ko atari we wenyine wahuye na ziriya ngorane. Hafi y'abanyarwanda bose barashegeshwe. Abagabo baranyagiranwa umwe agataka ngo yatose.

    Reka mpe Izayi urugero rufatika.

    Mu gihe cy'iriya ntambara hari umuryango (umugabo, umugore n'abana babiri) bahunze bavu i Kigali bajya iwabo w'umugabo. Umugabo yari umuhutu, umugore akaba umututsikazi. Nyuma aho bari bahungiye mu cyaro baje guterwa bashaka ko umugabo atanga umugore ngo bamwice. Umugabo aranga. Ikibabaje ni uko abo bateye urwo rugo umugabo yari abazi kuva kera ku buryo atayumvishaga ko byamubaho. Kubera ko yanze gutanga umugore we, barafasha barica, amahirwe ni uko hari agakobwa ke karokotse (akana k'imyaka nk'itanu). Abaturage bumvise iyo nkuru ntibabyiyumvishije, ndetse bari bafite umujinya mwinshi kubera iryo shyano. None se ako kana k'agakobwa urumva mu mutima wako haba hameze hate? (Ubu karakuze, ni umukobwa w'imyaka nka 20). Uyu mugabo wabaye intwari akanga gutanga umugore we, nyamara benshi mushobora kuba mumuzi. Yitwa NZITONDA EMMANUEL, urya wasinyaga muri passeports z'abajyaga mu mahanga.

  • #28

    kagerigeri (mardi, 14 juin 2011 14:12)

    Ariko ko mushima Edmond, ni iki kizima yavuze usibye kwiyerekana ko azi gusesengura. Asesengura se iki? none se ko mbona ntacyo avuga kubishe abari bari kunyundo, ni ukuvuga ko ntawabishe, none se ko padiri mumugize umwere noneho yaba yaratanze ubuhamya nibura kubo yabonye bica ra ko yari ahari none icyo we yamaze mukumenyekanisha ukuri yakoze iki? Ariko kuko muri interasi gusa mwirirwa muhwihwisa ngo murarengana. Ngaho se nimwerekana ababishe ra. Nzabandora ak'interahamweeeeeeeeeeeeeeee.

  • #27

    Paul Amsrel (mardi, 14 juin 2011 13:58)

    Ibyari byo byose nubwo mugaira muombana tuntu tugaragaza, amarangamutima kimwe n'ubuhezanguni hamwe na hamwe, ariko no kuganira ubwabyo, buri wese akavuga ibintu uko abyumva, kandi gerageza kwisegura ngo atagira uwo akomeretsa, jye ndabishima. Amaherezo tuzakira, kuko ntabwo twaremewe guhora mu budode igihe abandi bakataje mu iterambere.
    Murakabyarira guheka no gutuma. Yesu abane n' Abanyarwanda twese.

  • #26

    Kuri EDMOND (mardi, 14 juin 2011 13:43)

    icyakumpa tuamarana nk'ukwezi, nkakuvoma mo ubwo buhanga bwo husesengura!!felicitations, nkwemereye imfura yanjye!Ndi COPINE wa Murashi twabanye i bugande, ariko ibyo umubwiye mbuze icyo ndenzaho pe!!Ngushimiye inama wamujyiriye; ukomereze aho ahari wenda iyi ngoma y'igitugu yasubiza agatima impembero! Komerezaho Edmond, bravo!

  • #25

    mig 21 (mardi, 14 juin 2011 13:29)

    @End

    Erega abicanyi nubwo badasa isura bahuza imitekererereze n'imvugo__Ntibigutangaze rero kubona Jacques Nziza ahuza imvugo na BAGOSORA.Ariko rero hejuru y'ubwicanyi bwa NZIZA n'ikigoryi .Akoresha teleph koko itari na protegé mu buryo ubu n'ubu.Nyine apanga nk'umuntu wavuye mu nka koko.Umushenzi w'UMUFUMBIRA agiye kutumaraho abantu.

  • #24

    Nsubize 14 na 17 (mardi, 14 juin 2011 13:18)

    Mwe mwiyise Kababayeho na Okay, muvane gushegesha imitima ya komerekejwe n'inyennzi mwa butusti bw'amafuti mwe!
    Ubwo muravugana iki? Ababyeyi bacu barabarihiyire, batanga imisanzu ya FRG ku ngufu, twe tukabura na ticket itujyana kwiga mwa DUSWA mwe!
    Arretez de nous blaisser encore s'il vous plait!
    Ni mubona izi nyandiko za le prophete zidahiritse ingoma yanyu muzangaye mwa NKORAMAHANO mwe!Mbiyamye kwishongora kuko bucya bwitwa ejo!! Arretez, stop s'il vous plait!

    Compris?

  • #23

    Pierre célestin (mardi, 14 juin 2011 13:17)

    Kwitabira inama ya KAGAME i Chicago kwa Pierre Célestin, ni inkuru nziza cyane. En effet , ruriya ni urugero rwiza rweka imikoreshereze ya Genocide mu kwigizayo abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Kuba yarayitabiye byerekana ko abemera kuyoba no kumvira ubu butegetsi by'igitugu ntacyaha baba bagigukurikirayweho.

    Ubu ntawashidikanya ku karengane gakorerwa abanyarwanda benshi batabona ibintu kimwe na FPR na Kagame, notamment Madame INGABIRE Victoire, MUSHAYIDI n'abandi...
    Iki ni ikinyoma gitangiye kwigaragaza mu bikorwa surtout aux yeux de le monde! Courage

  • #22

    Nkundurwanda (mardi, 14 juin 2011 13:00)

    ngirango buriwese yiboneye ubulyo nicyo gacaca aricyo mwabanyarwanda mwese aho murihose agahinda genocide yasigiye abantu karababaje rwose ariko ako gacaca yasize mubantu umunsi kagiye kumugaragaro ndavuga kakavugirwa murwanda ibyakorewemo bigashyirwa ahagaragara muzumirwa nigeze nganira numwe mubo leta yita inyangamugayo njye siko mbyemera kuko inyangamugayo nyine yanga uwomugayo noneho irambwira ngo hari abashinzwe kubabwira ibihano baributange murigacaca ndumirwa abantu bafunzwe nagacaca abenshi muribo bazize akarengane gakomeye Imana niyo yokubarengera mwirirwe.

  • #21

    End!! (mardi, 14 juin 2011 12:35)

    Edmond, nkunda cyane inkuru zawe. Iyo nje hano nkasangaho inkuru yawe, nyisoma nshishikaye kuko ibitekerezo biba bikurikiranye neza kandi bisobanutse cyane. Muri make uri umuhanga mukwandika no gusesengura.

    Icyo nshaka ko tuganira niki:
    Ubu hari amajwi arimo atembera kumbuga nyinshi y'abagabo 2 bariho baganira uburyo bwo guhotora mugenzi wabo. Icyintu cyankoze kumutima n'ijambo umwe witwa Jack Nziza yagiye akunda kugarukaho cyane "AKAZI", "GUKORA". Iri jambo ryakoreshwaga cyane n'interahamwe muri 94 iyo zabaga zigiye kwica cg zivuyeyo.

    Icyo navanyemo n'igiki?

    Ntabwo ngishidikanya namba kuwaba yararemye interahamwe nuwaruziyoboye. Ntayindi gihamya yindi interahamwe nkuru ifatanywe igihanga: JACK NZIZA n'AKAZI cg GUKORA. Hari icyo yaduhishe se kandi? Ngaho bamwe mwirirwa mworoma hano ngo interahamwe ziri kubungera mumahanga murambabaje, reka Jack Nziza abereke AKAZI.

  • #20

    Bitwengebiriza (mardi, 14 juin 2011 12:20)

    Ibi nibyo byapfundikiye urubanza !!!!!! Ibyo byabipfundikiye aho bihurura n'amategeko y'u Rwanda ahana ibyaha, ntumbaze. N'ibitwenge kubera ubuswa bw'ubyanditse, ariko ni amarira kubera uwo byataye mumunyuru wa burundu.

  • #19

    P. C. Rwigema (mardi, 14 juin 2011 12:16)


    Pour rappel, PC Rwigema fut nommé Premier ministre en remplacement de Faustin Twagiramungu et après avoir trahi ses collègues du parti MDR qui avaient décidé de démissionner collectivement en 1995. Il sera à la base de la dissolution du même parti MDR dont pourtant il se réclamait. Plus grave, il se distinguera par ses discours haineux et incendiaires contre les populations du Nord du Rwanda (Ruhengeri et Gisenyi) qui étaient alors l’objet d’une répression aveugle de l’Armée du FPR (APR) sous prétexte que les « infiltrés » étaient leurs fils. Il a notamment déclaré que ces paysans du Nord devaient être exterminés car « on ne peut pas soigner une taupe de la myopie » autrement dit qu’ils étaient irrécupérables pour vivre avec d’autres Rwandais. Ensemble avec ses collègues Stanley Safari et Anastase Gasana (qui, en tant que le plus perfide de politiciens rwandais, était aussi venu acclamer Kagame à Chicago), il fut à la base des lois liberticides et des termes stigmatisant tout Hutu à volonté comme « ingengabitekerezo… ». Il est allé jusqu’à affirmer que tous les Hutu devaient demander pardon aux Tutsi !

    Pour réussir son show à Chicago, le régime a donc fait un marché avec P.C. Rwigema en lui accordant « l’amnistie » et en retour en lui demandant de venir faire publiquement allégeance à Paul Kagame. Toute la presse du régime ne parle que de cela ! Parions que dans les jours à venir, il va retourner à Kigali pour occuper l’un ou l’autre des postes symboliques réservés aux Hutu de service. Mais parions aussi que aussitôt retourné au Rwanda, les accusateurs retrouveront des éléments nouveaux qui le feront arrêter pour « génocide », ce crime étant imprescriptible. Et l’accord passé avec le Procureur général n’ayant pas force de loi, il sera arrêté, jugé et condamné. Bon voyage monsieur le Premier ministre, mais à bon entendeur, Salut !

  • #18

    Vuguziga (mardi, 14 juin 2011 12:15)

    Sinzi kwandika, ariko nababwira ko gusoma mbizi rwose. Nzi no gushima inyandiko nziza. Munyangaju, unyemerere ngushimire ko wanyandikiye ibyo maze iminsi ntekereza, ariko wenda ntashobora ku byandika nkawe. Komereza aho rero, wenda uzagera ubwo ubona ko atari ubwa mbere ubutabera n'ubutareba bihuza ishusho, mu Rwanda. kubitandukanya si na byiza,buri kintu kira umwanya n'agaciro muri système. Wibucye ko ujya gukiranura abavandimwe babiri mu rubanza ngo agomba kurarama; si ubutareba se aba akoresheje ngo agere ku butabera. Ngirango urabona ko ibintu byinshi bishobora kugira icyo bipfana,iyo uvuye mu "causalité linéaire" ukanya muri "causalité systémique".

  • #17

    kababayeho (mardi, 14 juin 2011 11:57)

    twarufashe muri he? murakerakera ariko akarimi ntikabura! buri muyobozi agira gahunda n'inzira agenderamo! iya kinani wanyu aho ibagejeje ntimuhabona! muzahava bibagoye je te jure!!!ndagaswi

  • #16

    john banda (mardi, 14 juin 2011 11:51)

    Muvandimwe E. Munyangaju, sinzi niba hali icyo upfana na Aloyizi Munyangaju nigeze kugira amahirwe yo kumenya, aliko ngukuriye ingofero uzi gushishoza no gusesengura. Rwose.
    Uliya muvandimwe wacu Murashi ni uwo gusabirwa kimwe n'igihugu cyacu gitegekwa n'abameze nkawe. Nibyo koko, ubutabera n'ubutareba bisigaye bisa.

    Aliko se kandi, ko akababaro ko kubura abanjye bamazwe n'inkotanyi ngasangiye na Murashi, ubunzirare mu batutsi duturanye ndimarime, mfungishe nindangiza nivuge imyato? Oya ntibikabe wa mugani wa Rubwejanga...
    Inzira y'ubwiyunge iracyali ndende!!!