sam.

11

juin

2011

Ni ihame : Padiri Edouard Ntuliye alias Simba afunze arengana ! Padiri Thomas Nahimana aremera gushyikirana na Murashi Izayi.

Padiri Edouard Ntuliye alias Simba
Padiri Edouard Ntuliye alias Simba

Bwana Izayi,


Ndagushimira inyandiko uherutse kunyoherereza, uvuga ko padiri Edouard NTURIYE alias SIMBA atarenganye, ikaba yarasohotse le 8/6/2011 kuri uru rubuga www.leprophete.fr.

 

Hari ubugororangingo nifuza guheraho :


(1) Nitwa Nahimana, ntabwo nitwa NDAHIMANA. Mu byukuri sinkunda kwitwa izina ritari iryanjye.


(2) Urubuga rwanjye ni Leprophete-Umuhanuzi cyangwa www.leprophete.fr. Ntabwo ari veritas Info; usibye ko iyi “www.Veritasinfo.fr kimwe n’izindi mbuga zinyuranye, ikunze gufata inyandiko zasohotse kuri www.leprophete.fr, ikazitangaza.


(3) Inyandiko yanjye wifuje kugira icyo uvugaho ni iyitwa “Gushyigikira inkiko Gacaca si icyaha? yasohotse ubwambere le 20/10/2010, hanyuma iza gutangazwa kuri www.leprophete.fr le 2/4/2011.

 

I. Inyandiko yawe


Ibitekerezo byawe byubatse neza. Hari ibintu bibiri nakunze cyane n’ikindi kimwe gusa nenga. Nakunze cyane aho uvuga ngo “dushyikirane (dialogue)”. Uragira uti :”Ndagirango nzakubwire nawe umbwire, maze tugere kuri „veritas info“ izatuvura twese indwara turwaye y’irondakoko ari Simba, ari wowe ,ari nanjye“. Kimwe nawe, nanjye ndahamya ko gushyikirana no kujya impaka (dialogue et débat d’idées) ariyo nzira yonyine yazahura igihugu cyacu gikomeje kuzahazwa na politiki ya humirizankuyobore. Ibi bihugu byateye imbere nta kindi biturusha uretse kuba byemera kwakira ibitekerezo byose byubaka, aho byaturuka hose!


Nakunze kandi uko wanganirije, ukambwira akababaro kawe n’ak’umuryango wawe. Byankoze ahantu hakomeye mu mutima. Gusa, nawe urabizi ko nta kindi nabikoraho uretse kugutega amatwi. Aho nanjye ninkubwira akababaro kanjye n’ak’umuryango wanjye, uzabona umwanya wo kuntega amatwi? Ndabona usa n’unyizeza ko uzabishobora. Ni byiza cyane.


Icyo nenga rero ni aho wambwiye ngo kuko ntari mpari, ibyo mvuga ni inkuru mbarirano…ni ibihuha…si ukuri! Izayi we, none se ko wibagiwe no kunyibutsa ko , nk’umupadiri, iyo nzamutse kuri Alitari ntagatifu, ngakanura amaso, icyuya kikandenga nsobanurira abakristu iby’uko Yezu yapfuye akazuka ku munsi wa gatatu, dore imyaka ishize ari 2000…kuki utambwira ko mba mbeshya rubanda …kuko ntari mpari ? Dore nk’ubu ndimo ndandika igitabo ku bintu byabereye mu Bufuransa mu mwaka w‘1600! Erega ubwo biratuma wirirwa unseka, umunsi uhengame, kubera ko mvuga ibyabaye … na data umbyara ataranavuka!

None se niba tumenya ibyabaye ku ngoma z’Abaromani, uratekereza ko nabuzwa n’iki kumenya ibyabaye mu Rwanda guhera 1990 kugeza 2011 ? Kereka niba hari icyo ushaka kumpisha, kubera ko ubona ntagakwiye kukimeya!


Izayi nshuti, iyi ngingo (argument) yo kuvuga ngo sinshobora kumenya ibyo ntahagazeho (présence physique) ntuzongere kuyikoresha, abageze mu ishuri batazaguhindura urwamenyo. Ubwo se noneho padiri Simba we ko yari ahari, muri kumwe, nakwemera nte ko ibyo avuga atari ukuri, nyamara wowe ibyo uvuga bikaba ukuri? Aho ntibivuze ko mu Rwanda hasigaye hari abantu bamwe bavuga rikijyana, ibyabo byose bikaba ukuri, hakaba n’abandi batakigira ijambo, ibyo bavuze byose ntibihabwe agaciro, bigafatwa nk‘ibinyoma ? Reka tubyitondere, dore nawe urabona ko iyi myumvire yageza abantu kure!


Bityo rero, kugira ngo dushobore gushyikirana bishyitse hari utubazo tubiri nifuza ko wansubiza. Icyambere nkeneye ni ukumenya niba kavukire y‘umuryango wawe ari aho i Busasamana cg. niba uri muri ba Batutsi Ababiligi bavanye mu karere ko hagati no mu majyepfo y’Urwanda ngo bajye gutegeka Abahutu bo mu majyaruguru.


Icya kabiri kijyanye n’uko uvuga amateka y’ibyakubayeyo kuva ukiri muto. Bigomba kuba byaragukomerekeje, bikakubabaza, rwose bikaguhungabanya kandi birumvikana. Intambara ya FPR yatangiye mu 1990 na Jenoside yo muri 1994 byagusize iheruheru kandi nawe uremeza ko yakoze no ku bandi Banyarwanda benshi, si Abatutsi gusa n'Abahutu benshi burya yarabahitanye. Gusa ikintangaza ni ukuntu udatera intambwe, nk’umuntu wize akanigisha abandi benshi, kugirango ushake impamvu n’imizi by’ako kaga bityo ube wabona n’aho uhera utanga umuganda mu kubikemura, kugira ngo Urwanda rugere ku ituze n'amahoro arambye. Uravuga amateka y’Urwanda nk’aho ari ikibazo kiri hagati y’Umuryango wawe n’Ababiligi gusa. Biragaragara ko hari icyo wibagirwa cyangwa se wirengagiza nkana kuvuga mu izina ryacyo: ni Revolisiyo yo mu 1959, impamvu zayo n’ingaruka zayo. Iyo revolisiyo, wayigize indahiro, urayitsinda (wirinda no kuyicisha), ugomba kuba unayivumira ku gahera. N’Abahutu kandi ni uko ubagenza, ugahitamo kwivugira Abatutsi n’Ababiligi. Ndakumva rwose; ariko iyo nzitizi itavuyeho, ntabwo twashobora kuganira nyabyo: Revolisiyo yo 1959, wowe uyumva ute ?

 

Nk’uko wabyifuje, nanjye ndaje ngo nkuganirize ndakebaguzwa. Ndavuga kubyerekeye ayo amateka y’Urwanda wowe ugitinya kwatura hanyuma nsozereze ku rubanza rw’inshuti yacu padiri Edouard Ntuliye alias SIMBA.

 

II. Amateka y’Urwanda.

 

Amateka y’Urwanda ntacyigishwa mu mashuri, ni umwanzuro uteye agahinda wafashwe n’abayobozi ba FPR-Inkotanyi kubera impamvu yenda wowe wandusha kumenya. Harya ibyo ngo ntibyakwitwa gutoba amateka? Nyamara ayo mateka ni yo arimo ibisubizo by’ibibazo dufite ubu no mu gihe kizaza kuko ari nayo yadufasha kumva aho intambara zidahwema kuduhekura zishora imizi. Kutayamenya ngo tuyemere (assumer) ni inzitizi ikomereye imitima yacu ikanabangamira amajyambere asesuye y’igihugu cyacu. Nyemerera rero ngufashe kuvanaho iyo nzitizi nkwibutsa ibintu n’ubundi usanzwe uzi ; ariko akababaro, ibikomere no guhungabana bikaba byatuma ubyibagirwa .

 

1.Icyatumye revolusiyo iba

 

Icyambere (cause lointaine) cyatumye mu Rwanda haba Revolusiyo mu w’1959 ni inenge zikomeye z‘ingoma ya cyami mu Rwanda ubwayo : uko yavutse na gihake yayirangaga. Kurundira ibyiza byose by’igihugu mu biganza by’agatsiko k‘abari ku butegetsi bonyine, bakiberaho mu murengwe mu gihe rubanda rugufi rukora rukagoka rwicwa n’inzara n’agahinda. Ingoma ya cyami ntiyari ikijyanye n’igihe, yagombaga kuvaho.


Icya 2 (cause prochaine) ni ukunangira umutima kw’intagondwa zari zarakamiwe n’iyo ngoma. Tutiriwe tujya kure, uko kunangira kugaragarira muri ya mabaruwa 2 y’abagaragu bakuru b’ibwami (17-18/5/1958), mu myanzuro iteye agahinda (tristes résolutions) z’Inama nkuru y’igihugu yateraniye i Nyanza mu kwa 6/1958 no muri manifeste (imigabo n’imigambi) y’ishyaka rya LUNARI (UNAR).


Icya 3 ni ikibazo cy’insobe (noeud gordien) : Kwigizayo (mettre à l’écart des organes de décisions) no gusuzugura (mépriser, humilier, criminaliser) “Incabwenge“ (les intellectuels) n’abatinyuka kuvuga akababaro ka rubanda rugufi (Leaders) bazizwa gusa ko ari abo mu bwoko bw’Abahutu.


Icya 4 ni imbarutso (occasions) 2 z’iyo revolusiyo. Iyambere ni uko le 1/11/1959 i Bukomero insoresore za LUNARI zasagariye surushefu Dominiko Mbonyumutwa yiviriye mu misa y’umunsi mukuru w’Abatagatifu bose mu Byimana. Zaramututse, imwe imukubita urushyi, hanyuma baragundagurana. Iyi mbarutso ntabwo yari ihagije kugirango Revolusiyo ibe. Imbarutso ya 2, ari nayo yatumye mu by’ukuri revolusiyo iba ni ikosa rikomeye (maladresse) ryakozwe na surushefu NKUSI le 3/11/1959. Dore uko byagenze:


Inkuru yabaye kimomo ko Mbonyumutwa yavuyemo umwuka azize imihini ya za nsoresore zamusagariye. Bamwe mu bamukundaga bati “reka tujye kubaza kwa shefu Gashagaza uko ibintu bimeze”. Bagezeyo, bahasanze abatware n’abasurushefu benshi. Ibyo ubwabyo byabateye amakenga kuko baketse ko bari gucura imigambi yo kumara Abahutu bose. Babajije ibya Mbonyumutwa, babuka inabi, ndetse surushefu Nkusi ahagarara mu idirishya ry’inzu ya shefu Gashagaza, afata umuheto, atamika umwambi, akanga umurindi hasi, ararekera, umwambi ugenda uvuza ubuhuha. Abari baje kubaza amakuru ya Mbonyumutwa barawizibukira, ntiwagira n’umwe ukomeretsa; ariko ubwo nyine baba bariye karungu. Bamena amadirishya n’inzugi by’inzu ya Gashagaza, ba surushefu Katabarwa na Matsiko babatsinda aho, Nkusi arakomereka cyane, bamureka bagirango yapfuye ; shefu Katabarwa we yarakubiswe, arakomereka bidakabije, ahungira kuri paruwasi ya Kanyanza, ubwo nyine n’iby’ubushefu bwe biba birangiriye aho. Mu by’ukuri rero, Revolusiyo yatangiye le 3/11/1959, naho le 1 na le 2 kwari ukurebana ay’ingwe gusa. Iyo surushefu Nkusi adahubuka, ahari iyo revolusiyo yari kuzaba ikindi gihe kandi ku bundi buryo.


2.Uko revolusiyo yagenze muri make


Muri Revolisiyo, Abahutu bari bagumutse (nk’uko bavuga mu kirundi) ntibibasiraga Abatutsi bose. Bibasiraga barya b’agasuzuguro kajejeta, ab’abagome n’abakabyaga mu kwitwaza ubutegetsi bagakandamiza abaturage. Byongeye kandi, abo Bahutu bari bagumutse bangizaga ibintu kurusha uko bicaga abantu. Ibintu bangizaga ni amazu, intoki, ibipimo by’ikawa n’inka. Babigenzaga batyo kubera ko ibyo bintu byari ibimenyetso (symboles) by’ubutegetsi bubi. Ibyo bintu byose byabaga byaravuye mu mitsi yabo. Ayo mazu ni bo babaga barayubatse badahembwa, iyo mirima ni iyo babaga barabambuye, izo ntoki n’ibyo bipimo by’ikawa ni bo babikoreraga badahembwa, n’ibindi n’ibindi.


Kwahuka mu nka ntabwo kwari ukubera inda nini. Ahubwo ni uko inka yari ikimenyetso cyambere (symbole par excellence) cy’ubuhake n’ubukungu buvuye mu kwiba no kwikubira ibya rubanda. Hakiyongeraho rero ko abo Batutsi bakundaga inka zabo kurusha uko bakunda Abahutu. N’ikimenyimenyi ni uko batazuyazaga kubambura imirima n’ibishanga kugirango babigire inzuri z’inka zabo, bakarengaho bakaziragira mu bikorera, mu bisigati ndetse no mu myaka y’Abahutu. Naho ku byerekeye inda nini, wagirango ni uwaroze abategetsi hafi ya bose, baba Abahutu, baba Abatutsi. Bimaze kugaragara ko benshi muri bo ari abakegesi, aka ya migani y'ikinyarwanda ngo “nta mfura y’inda”,  ngo “imfura inyuze aha ni iyariye!


Reka twanzure kuri iyi ngingo mbere y’uko tuganira ku rubanza rwa padiri Edouard NTULIYE alias SIMBA. Birababaje kuba hari abantu bapfuye (Abatutsi, Abahutu, Abanyamahanga) muri revolisiyo yo mu w’1959 mu Rwanda. Ariko ibyo ntibibuza iyo revolisiyo kuba revolisiyo. Muri revolisiyo y’Abafaransa mu w’1789, mu y’Abarusiya mu w’1917 no mu zindi revolisiyo zabaye mu mateka y’isi, hagiye hapfa abantu benshi ndetse barimo n’inzirakarengane ; ariko ibyo ntibyazibujije kuba revolisiyo zagejeje abaturage kuri byinshi byiza .


Padiri F. Rudakemwa aherutse kwerekana ko ibyo bamwe bagenderaho bavuga ko jenoside y’Abatutsi mu Rwanda yatangiye mu w’1959, umuntu yanabiheraho akerekana ko jenoside y’Abahutu yo yaba yaratangiye kera cyane mbere ya 1959, kandi ahari n’ubu ikaba igikomeza (F. RUDAKEMWA, Amateka n’imikorere y’ingengabitekerezo, www.leprophete.fr, le 26 2/ 2011 ; Ikibazo si amoko : ikibazo ni ubutegetsi bubi, www.leprophete.fr, le 4/3/2011).


Muri make rero, Revolisiyo yo mu w’1959 ifite agaciro kayo kihariye.Kuvuga ko ntakindi yari imaze uretse kuba intangiriro ya jenoside y’Abatutsi ni icengezamatwara rizahita , revolisiyo igakomeza ikavugwa, yenda ikazanabyazwa umusaruro ufitiye Abanyarwanda bose akamaro. Kimwe mu byiza revolisiyo yari igamije ni uko rubanda rugufi rwagira uburenganzira busesuye, buri wese akishyira akizana, ntihagire uwongera kuba umuja n’umucakara mu Rwatubyaye ! None se nk’ibyo tukibona muri iki gihe, umuntu akagira atya agafungwa azira kuba Umuhutu gusa, ni nde uhakana ko byo atari ikibazo gikomeye ? Aho urwishe ya nka ntirukiyirimo ? 

III.Urubanza rwa padiri Edouard Ntuliye alias SIMBA

Padiri rero, komeza wizere,Imana irenganura abazira akarengane.Kandi  ujye usabira n'abakurenganyije!
Padiri rero, komeza wizere,Imana irenganura abazira akarengane.Kandi ujye usabira n'abakurenganyije!

Izayi muvandimwe, sinibuka neza ibyo wize ariko nzi ko wabaye Intumwa ya rubanda (Député à l’assemblée nationale). Nibwiraga ko uzi akamaro k’amategeko y’igihugu n’agaciro gahabwa ibyemezo by’inkiko. Nanjye rero nize amategeko, yewe n’ubu ndacyayiga. Icyakora ngeze ku rwego rwo kuba nanjye nayigisha muri kaminuza. Inyandiko nakoze ku rubanza rwa Simba ntabwo nayubakiye ku nkuru mbarirano nk'uko ushaka kubyemeza rubanda, ahubwo, nk'umunyamategeko,  nayubakiye ku byemezo byanditse  byafashwe n’inkiko zo mu Rwanda: Urugereko Rwihariye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kibuye (urubanza R.M.P.50919/S4/GM/KBY) n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (urubanza R.M.P.50919/S4/GM/KBY-R.P.A.34/GC/R1/RUH). Kopi z’izo manza zombi ndazifite.


Ibyo uvuga kuri izo manza mu nyandiko yawe, singiye kukubeshya, byanteye igihunga, ntaretse no kwiheba! Icyanciye intege nta kindi, ni uko nibwira nti niba hari abandi bategetsi bumva ubutabera nkawe, Urwanda ruracyafite ibibazo bikomeye, inzira y’umusaraba iracyari ndende! Nabonye hari n’abandi Banyarwanda benshi bakomeje kutwandikira bifuza kugira icyo bavuga kunyandiko yawe, ntuzatangare nubona bakomeje kwamagana bimwe mu byo wavuze biteye impungenge zikomeye. Dore bimwe muri byo:

 

1.Uragira uti :


Sinirirwa ngaruka ku rubanza Padiri Simba na Padiri Kayiranga baciriwe ku Kibuye bagacirwa igihano cy’urupfu hanyuma Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rukabarekura, kuko rwabaye impitagihe, uretse ko ntigeze numva ukuntu iyo ntera iri hagati y’igihano cy’urupfu no kurekurwa burundu abacamanza ba Ruhengeri bayiremye nta bisobanuro bishingiye ku kwicwa kw’itegeko cyangwa se kwa procédure, bakihutira gushingira ku ngingo yatanzwe n’abapadiri ntavuze amazina, bagiye gushinjura abo bagenzi babo mu Ruhengeri, bemeza ngo „nta muntu wihaye Imana wagize uruhare muri jenoside“, abacamanza bakongeraho ngo naho abatangabuhamya ba mbere ni abantu babifitemo inyungu zabo bwite aliko ntibavuge izo nyungu izo ari zo. Ubwo se ko nabonye warishimiye imikirize y’Urubanza mu Ruhengeri usanga iyo ngingo ariyo? donc ari „ veritas info ko nta muntu wihaye IMANA wagize uruhare muri Jenoside ?Ndagusaba ngo uzansubize iki kibazo?".

 

2. Reka tubiganireho.


Murashi, reka twumvikane. Aha ushatse kutwereka ko wowe wenyine, ku giti cyawe, ari wowe ufite ukuri kurusha urukiko? Ijambo ryawe urumva ari ryo abantu twese dukwiye kwemera kurusha iry’abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri? Bigenze bityo byaba bisobanuye ko uri muri babandi bari hejuru y’amategeko. Simvuze ko bitabaho ko umuntu yanenga imikirize y’urubanza rwaciwe n‘urukiko rw’ubujurire, ariko rero bigira inzira binyuramo. Ujya mu rukiko rusesa imanza. Siko wabikoze kuko n’ubundi wari gutsindwa! Uti kubera iki nari gutsindwa? Wari gutsindwa kuko nta ngingo n’imwe igaragara yahamya padiri Simba icyaha, niyo mpamvu uhitamo iy’ubusamo, yo kubeshya. Urabeshya kuri byinshi ariko dore bibiri bikomeye cyane:


Icya mbere ni iriya ngingo uzanyemo ivuga ngo “nta muntu wihaye Imana wagize uruhare muri jenoside“, kandi ukemeza ko ariyo abacamanza bo mu bujurire (Ruhengeri) bashingiyeho barukata. Iyi ngingo ni iyo uhimbye ugamije kubyutsa amarangamutima y’abategetsi bamwe na bamwe basanzwe banezezwa no gushinja Abihayimana buhumyi, ariko nyamara ntaho iyi ngingo iri mu myanzuro y’urubanza ! Ongera usome neza kopi y’urubanza maze unyereke aho wayibonye! Wibeshyera urukiko bitakuviramo ikindi cyaha.


Icyakabiri ubeshyeho ni uko uvuze ngo abacamanza bagaragaje ko hari abatangabuhamya bafite inyungu zabo bwite, ngo ariko ntibavuze izo ari zo! Wibeshya, abacamanza barabisobanuye: abo batangabuhamya baramaranira indishyi! Uti n’ubundi indishyi baziregera mu rundi rukiko! Nanjye nti ni byo, ariko uregwa indishyi ni uwatsinzwe mu rubanza nshinjabyaha. Bishatse kuvuga ko mwakoraga uko mushoboye ngo padiri Simba abanze atsindwe kugira ngo muzabone uko mumurega indishyi nyuma. Nako ngo ni Kiliziya gatolika izamurihira da! Aho ubanza warahibeshye! Nuko rero abacamanza wibagerekaho ibyo batavuze, uhimbahimba ingingo zitari zo.


3.Dore ahubwo uko icyemezo cy’urukiko kibivuga:


"… Rusanze Urukiko rubanza ruhamya Padiri Nturiye ubugambanyi mu bwicanyi bwabereye ku Nyundo rushingiye ku buhamya bwa Murashi Esaie, Rutabana na Kayijuka bakulikiranye indishyi kubera ababo baguye muri ibyo bitero ariko bakaba batarashoboye kugaragaza amanama y’amashyaka Ntuliye yagiyemo, aho yakorewe, abo bayakoranye n’ibyayavugiwemo”.


Rusanze, mu bagabo 7 Urukiko rubanza rwagendeyeho ruhamya Padiri Ntuliye na Padiri Kayiranga ubugambanyi mu byabereye i Nyange ku wa 15 na 16 Mata 1994, batatu muri bo: Munganyinka, Ndakubana, na Kagenza bakurikiranye indishyi, ni yo mpamvu ubuhamya bwa bane basigaye ari bo Gatare Lambert, Hategekimana, Nikuze, na Gatarayiha ari bwo bukwiye gusuzumwa bugahabwa agaciro kuko bariya ba mbere bataba ababuranyi ngo babe n’abagabo” .


Rwemeje ko Urukiko rubanza rwafashe ibintu uko bitari” rubashinja rugendeye ku buhamya bw’abashinjaga gusa.


Rwanzuye ko Ntuliye Edouard na Kayiranga Jean François ari abere ku byaha byose baregwa;

 

Rutegetse ko bahita bafungurwa”.

 

Inteko y’Urukiko rw’Ubujurire(Ruhengeri) yari igizwe n’abacamanza Cassien Ntunzwenimana, Timotée Ndagijimana, umwanditsi akaba Pascal Safari. Hari taliki ya 25 ukwakira 2000.


Murashi rero, iki cyemezo cy’urukiko kirumvikana. Iyo ubona ko hari amategeko atarubahirijwe cyangwa urubanza rukaba rwaraciwe mu buryo butumvikana uba waragiye mu rusesa imanza ariko siko wabigenje. Wirengagije amategeko nkana kuko utayobewe ko imyanzuro y'urubanza nka ruriya rwaciwe ntiruseswe iba ibaye itegeko (autorité de la chose jugée). Ikindi utari uyobewe,kandi nawe urabyivugira, ni uko Itegeko Ngenga rigena imiterere n’imikorere y’Inkiko Gacaca rivuga ko imanza zari zarashyikirijwe inkiko zisanzwe zitagaruka mu nkiko Gacaca(Reba Ingingo y'100 y' Itegeko   N° 16/2004 ryo ku wa 19/6/2004). Ahubwo washatse guca mu cyuho cyaryo aho rigira riti keretse iyo hari ingingo nshya, cyangwa se iyo ukurikiranywe ashinjwa n’abo bafatanyije icyaha. Ni uko rero, wabonye Padiri Edouard Ntuliye agizwe umwere n’inkiko zisanzwe,ukubita agatoki ku kandi, uhitamo guca hasi, umujyana mu Nkiko Gacaca kuko wari uzi neza ko zo zishinzwe gukora ibyo abategetsi bishakiye, zigaca imanza zitagira aho zihurira n’amategeko! Urugero rwiza ni wowe ubwawe urutwihereye, maze rutwereka neza ko Padiri Ntuliye Edouard yarenganyijwe izuba riva!


4. Ubivuga neza muri aya magambo:


 Uko mbyibuka,kandi si inkuru mbarirano , ibi bibazo nibyo byapfundikiye urubanza mu bujurire, hanyuma Urukiko ruriherera, nyuma yo kwiherera rumumenyesha ko rwafashe icyemezo cyo kugumishaho icyemezo cya mbere cy’igihano cyo kumufunga burundu".


Aha hantu rwose niho utubwije ukuri kose: gupfundikira urubanza se ntibishaka kuvuga ko ibyo bibazo aribyo byabaye rurangiza (éléménts déterminants) kuko byamutsinze noneho urukiko akaba aribyo rushingiraho rufata umwanzuro? Kandi ibyo bibazo n’uko byashubijwe nabyo urabitubwira muri aya magambo:


 „Inyangamugayo ya Gacaca yamubajije ibibazo bibiri mu bujurire,hamwe abura icyo asubiza, ahandi arabyiyemerera:


  -Ubwa mbere yaramubajije ati uko ubyibuka,hagati y’igihe jenoside yatangiriye n’igihe yarangiriye, waherukaga kubonana na Mryr Kalibushi ryari? Padiri yarashubije ati numva naraherukaga kumubona mbere y‘ uko ubwicanyi bwa jenoside butangira nkongera kumubona duhungutse tuvuye Zayire.Umucamanza ati none se nk’umuntu wari mu byegera bya MYR Kalibushi wari ugufitiye icyizere,kandi ukaba utarahigwaga,kandi we akaba yarahigwaga ,wumva nta buhemu bukubarwaho? Padiri yabuze icyo asubiza araceceka.

   

  -Ubwa kabiri yarasubiriye aramubaza ati abo bapadiri bagenzi bawe bapfuye,ko mwari musangiye ibanga ry’ubusaserdoti kandi mwarabanye,hari n’umwe watubwira ,mu kuri, waba wari wasomera misa? Padiri yavugishije ukuri ati ndumva ntawe“.


5. Nanjye nkiyamira nti:


Yego ga rero! Ese bambe ni iki padiri Simba yazize? Abapadiri bose bararye ari menge, ndabona amaherezo ntawe uzarokoka! None se burya kutajya gusura Musenyeri byabaye icyaha gikomeye (crime) gihanwa n’amategeko ya Gacaca, tukaba twari tutarabimenya? Ubwo rero ngo umupadiri utavugira misa incuti ze zishwe muri jenoside azajya ahanishwa igifungo cya burundu n’akato rugeretse? Turashize ye!


Murashi, reka nkubwize ukuri: uretse ababyiyise nk’abo mu nkiko gacaca, abandi bacamanza bose bazi igitekerezo-shingiro (principe fondamental) imanza nshinjabyaha zubakiyeho: “Nullum crimen, nulla poena sine lege”(Il n’ya jamais de crime, il n’y a jamais de peine sans loi): nta cyaha , nta n’igihano bigomba kubaho niba nta tegeko ribiteganya!


Ubu se Murashi, watubwira itegeko ziriya Nyangamugayo (!)zawe zashingiyeho zemeza padiri NtuLiye icyaha n’igihano kiremereye kuriya? Buriya se kutajya gusura Musenyeri Kalibushi no kutavugira abapadiri bishwe misa bihuriye he n'icyaha cya jenoside? Kereka niba wemeza ko kudasura Musenyeri Kalibushi ari byo byaje kumuviramo urupfu, le 20/12/1997! None se koko nawe urahamya ko kutavugira bariya bapadiri misa ari cyo cyatumye bicwa noneho padiri Ntuliye akaba abaye atyo nyirabayazana cyangwa umufatanyacyaha?


Muri make ndagushimiye, utweretse ko Inkiko Gacaca zikorera ibyo zishakiye, zititaye ku biteganywa n’amategeko, mbese nk’iriya nteko yikoreye ibyo wowe wifuza, ikagukiza padiri Simba udashaka. Ibyerekeye gushinjwa n’abanyururu byo ntawe wabikangisha, twese tuzi icyo bisobanura. Ariko se ubundi ko umunyururu wakatiwe kubera ibyaha bikomeye yakoze, aba yakuweho icyizere, Leta y’Urwanda yo ibigenza ite ngo yongere isubize icyizere umuntu warimbuye imbaga, muri ako gahe gato gusa ko kujya gushinja inzirakarengane? Ubusanzwe imbere y’amategeko, bene ubwo buhamya bufatwa nk’amatakirangoyi, nta gaciro buhabwa n’Inkiko zikorera mu bwisanzure. Ibi kandi nigeze kubikoraho indi nyandiko nise “Uburiganya bwo kwemera icyaha hagamijwe gucisha abandi umutwe”, nubishobozwa nayo uzayisome. Ndabona disi ari byo byujurijwe kuri nyakugorwa padiri Simba!


Ariko reka nkwibarize: uriya mupadiri uramushinja ikihe cyaha mu by’ukuri? Watubwiye ko mwiganye mu iseminari, ngira ngo yenda ugiye kutwereka ko n’icyo gihe yavanguraga amoko, akanga Abatutsi, ashwi da! Watubwiye ukuntu guhera muri za 1990, intambara ya FPR igitangira, wowe n’umuryango wawe mwahoraga mumuhungiraho mu i Seminari, akabakira neza. None se buriya icyaha umushinje gifatika ni ikihe? Uremeza ko aho mu cyumba mwari mwihishanyemo na we, yababwiye amagambo y’iterabwoba ngo “ibyanyu byarangiye, imihoro 2 gusa mufite, ntacyo yabamarira”! Reka tubyemere. Ariko se iterabwoba ririhe kandi nyamara ko nawe ubwawe wivugiye ko wakoresheje telefoni ukavugana na Padiri Ntagara wari ku Gisenyi, na we ubwe akakubwira ko ibintu byadogereye, ko abantu bashize : kuki we utamushinja iterabwoba? None se ubundi iyo mihoro 2 yabamariye iki, wa mugani? Ngaho rero noneho tubwire neza icyo ushinja Simba! Uramuhora se ko yafashije padiri Dominiko Ngirabanyiginya, akamuhungishiriza ku Gisenyi, ntagwe ku Nyundo nk’abandi? Uravuga ko Simba mwari mwihishanye mu iseminari, mu cyumba kimwe, maze padiri Adrien Nzanana yasohoka bakamwicira muri koridori, nyamara ukagaruka urwo rupfu ukarushinja Simba, wowe ubwawe wabuzaga gusohoka muri icyo cyumba! Azabe se afite impano yo kuba ahantu habiri icyarimwe (bilocation)? Ese ubundi kuki yihishanyaga namwe, ni uko we ntabwoba yari afite? Niba koko yarakoranaga n'Interahamwe, ubwo wavuga ko yihishaga nde ?


Umva rero Izayi, maze gushishoza neza, hanyuma ngashyira ku munzani ibyo wowe ubwawe wivugira, nkabaza umutwe n'umutima wanjye, ndasanga icyo upfa na Simba ari iki ngiki: Wowe Murashi Izayi, urashinja Padiri Edouard Ntuliye ko mwiganye ariko ntimuhirwe kimwe; uramuryoza ko atahigwaga nk’uko wahigwaga kandi akaba atarishwe nk’uko abawe bishwe. Uramuziza ko ari UMUHUTU, ibindi ni ukwiganirira.


Umwanzuro:


1. Ndagusaba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ko wakwambara umwambaro w’Umucamanza Mukuru (Magistrat Suprême) w’Urwanda muri iki gihe, maze ugategeka ko padiri Edouard Ntuliye ahita arenganurwa, agataha. Ibyo kandi ndabisabira n’abandi bapadiri bose bafunzwe muri ubwo buryo: hera nko kuri Padiri MATEGEKO Aimé uvuka i Cyangugu, Padiri Emile Nsengiyumva w’i Kigali…

 

2. Ndakwibutsa, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko ari ngombwa gukurikirana abari bagize Inteko y’urukiko Gacaca rw’Imirenge ya Kimironko na Nyarugunga yatumwe gukorera ku Nyundo, bagacira padiri Edouard Ntuliye urubanza rwo kumurenganya, bagendeye ku byifuzo bidafite aho bihuriye n’ubutabera bya Izayi SAGAHUTU Murashi. Bene abo bacamanza babi nibo bakomeje guteranya Abanyarwanda aho kubakiranura. Bagomba kuguha ibisobanuro ku mikorere yabo, kuko amakosa yabo ari wowe abarwaho: ngo “zitukwamo nkuru”. Ibuka ko, nka Perezida wa Repubulika, ufite mu nshingano zawe kuba umubyeyi utabera.


3. Ndagusaba, wowe nshuti yanjye Murashi Izayi, kwemera ko atari wowe “Nyirukuri” (Critère de vérité), maze wige kwakira no kubaha ibyemezo by’inkiko z’Urwanda.


Nguhaye Umugisha w’Imana.Roho Mutagatifu akumanukireho. Genda amahoro.

 

Harakabaho Ubutabera, n’ukwishyira ukizana mu Rwagasabo.

 

Padiri Thomas Nahimana.

Maîtrise en Droit

Doctorant en Philosophie

Tél: 0033 647434465

E-mail: nahimanathom@yahoo.fr

Commentaires : 158
  • #158

    威哥王 (mercredi, 31 juillet 2013 10:58)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #157

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 10:56)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #156

    Edmundo (mardi, 08 novembre 2011 22:50)

    Abapadiri nibi muzira politique mujyamo mute Nsengiyumva wambaraga ihanga cya Kinani ntubona yabyishyuye namwe nuko mushinzwe kwigisha ijambo ryimana ntavangura ariko reba ibyo mwagiyemo ngo muravugira abahutu muratuma abantu kiliziya iba nka maraya uhetswe ninyamaswa(politique) mubyahishuwe biranditse wasoma misa ufite imbunda ukumva nuhura namukotanyi yakubabarira cg nukubona amakanzu nako mwarayaretse mwambaye ubuhutu nubugome .mesiya Kagame yaje kutubohora ubugome bwanyu mwari muzi ko ntawabambura ubutegetsi ntamuhutu wategetse umututsi kuva kuri Gihanga muzongere kububona twarakaniye ba perode bariyahuye abandi bazavahe! Nimutuze nubwo mwatumaze duturane naho mwe muri nyamwinshi naho mwapfa mubyara kubi ntawabimenya.?!

  • #155

    Maguru (mercredi, 15 juin 2011 12:35)

    ..Plainte contre l'ex-juge Bruguière dans le dossier de Karachi

    Par Patrick Vignal | Reuters – il y a 1 heure 26 minutes
    ....tweet0MailImprimer......Contenus associés.
    ..
    Agrandir la photo.L'EX-JUGE BRUGUIÈRE VISÉ PAR UNE PLAINTE DANS LE DOSSIER DE L'ATTENTAT DE KARACH …
    ....PARIS (Reuters) - Des familles de victimes de l'attentat de Karachi, en 2002 au Pakistan, ont déposé plainte pour faux témoignage et entrave à la justice contre l'ancien juge antiterroriste Jean-Louis Bruguière, annonce mercredi leur avocat Olivier Morice.

    Il est reproché à l'ex-juge par les plaignants l'absence pendant neuf ans au dossier d'enquête d'un rapport d'autopsie affaiblissant la thèse de l'attentat-suicide, lit-on dans le texte de la plainte à laquelle Reuters a eu accès.

    Le rapport n'a finalement été versé au dossier que par son successeur, le juge Marc Trévidic, ces derniers mois.

    D'abord attribué à des islamistes, cet attentat qui a fait 15 morts, dont onze Français qui travaillaient à la construction de sous-marins, est aujourd'hui imputé à des militaires pakistanais. Leur mobile aurait été de se venger du non-paiement de commissions, sur fond d'affaire de corruption en France.

    Le juge Bruguière, qui a brigué en vain en 2007 à son départ de la magistrature un siège de député pour l'UMP, est soupçonné par les parties civiles d'avoir occulté la piste financière qu'il connaissait afin de ne pas embarrasser le pouvoir exécutif en France.

    Plusieurs enquêtes financières ouvertes en marge du dossier criminel ont montré que le versement de 84 millions d'euros de commissions avait été convenu en marge du marché des sous-marins au Pakistan.

    Plusieurs dizaines de millions pourraient être revenus en France financer la campagne présidentielle d'Edouard Balladur, soupçonnent les juges. Edouard Balladur, dont le porte-parole de campagne était Nicolas Sarkozy, nie ces faits.

    Interrogé le 16 mai comme témoin par Marc Trévidic, Jean-Louis Bruguière a assuré n'avoir jamais reçu le rapport d'autopsie, qui montrait que le supposé kamikaze était en fait mort debout et était donc sans doute un passant.

    Marc Trévidic a depuis établi que l'attentat avait été commis avec un engin commandé à distance, ce qui accrédite la piste des militaires.

    Les parties civiles s'appuient dans leur plainte sur un autre témoignage de l'expert médico-légal, qui a contredit le juge Bruguière en assurant lui avoir remis son rapport d'autopsie le 2 juillet 2002, preuve à l'appui avec copie de l'accusé de réception.

    Me Olivier Morice a également écrit au ministre de la Justice Michel Mercier pour lui demander l'ouverture d'une enquête administrative sur ces faits.

    Thierry Lévêque, édité par Patrick Vignal
    ...

  • #154

    NIBAGWIRE (mardi, 14 juin 2011 23:42)

    NUKURI BARIYA BA PADIRI BARARENGANA. USIBYE KO NTA MAUNTU WISHE UFUNZE BOSE BARARENGANA. MWIBUKE KO ABANTU BISHE ABANTU BIREZE BAKABAFUNGURA UBU BARATUJE IWABO. ABANDI ICYO BAZIRA MUZAKIMBARIZE UMWICANYI MUKURU PAHURO KAGAME KUKO NIWE UZI IBYO ARIMO. ICYAKORA NDAGUMYA GUSABIRA ABAFUNZE BOSE BARENGANA DORE KO ARI HAFI YA BOSE BIHANGANE KANDI IMANA IRABAKUNDA.

  • #153

    cacana (mardi, 14 juin 2011 20:52)

    cyokora murandika ntimubuze kimwe.Ese murabona ibi bizageraho bikabaha igisubizo cy'ibibazo mufite?

  • #152

    @Gahima (mardi, 14 juin 2011 20:14)

    Gahima we,genda ubanze ubwire Interahamwe nkuru Mr.CLEAN n'izimwungirije ziyobowe na Jack Nziza nabonye nabonye azi kuvuga neza ijambo AKAZI. Mwibuke iri jambo muri 94 abarikoreshaga nicyo byabaga bisobanura. Njye mbona ahubwo ntabwenge mugira kuba mukinatinyuka guvuga. Ubundi inkozi zibibi zirihisha zigaceceka

  • #151

    About Chicago Rwanda Day (mardi, 14 juin 2011 18:29)

    Ihuriro ly'abanyarwanda i Chicago lirarangiye. Lisigiye iki Urwanda rwacu? Ngirango nicyo buli muntu wese wagerageje gukurikirana itegurwa ly'iliya nama yibaza. Icyo ngo yari igamije ngo kwari ukugira ngo bahamagarire abashoramari bo muli Amerika kuza gushora imari mu gihugu cyacu; bityo natwe tukava muli ubu bukene turimo, uretse ko abategetsi bacu bo babona ko ntawukennye muli iki gihugu.
    Dore lero njye uko mbona liliya huriro:
    -Bariya bantu bose ba banyarwanda batumiwe muli liriya huriro abenshi ni abantu bari basanzwe bahembwa n'igihu cyacu, abasigaye ni abahembewe gusa icyo gikorwa cyo kuba muli iyo nama.
    -Nkurikije amakuru y'ikinyamakuru IGIHE ngo Kagame yasangiye n'abanyamerika 3 bakomeye: umwe yigeze kuba Prezida w'inteko ishinga amategeko, undi ngo ni umudepite, undi akaba ali inshuti ye Joe Ritchie. Ubwo ni ukuvuga ko nta mutegetsi wo muli Leta ya Illinois na Capitale ya yo Chicago wari uhari. Mu mafoto menshi IGIHE cyashyize ku rubuga rwayo ni abanyarwanda uhabona gusa uretse abasore n'inkumi z'abazungu bagera kuli bane. Aba banyamerika se bose bagera kuli 7, tuvuge data 10, ntitwari kubatumira hano i Kigali, tukabishyurira urugendo, bakaza bakirebera n'amaso ibyo tumaze kugeraho bakabona nabo aho bahera bashora imari zabo mu gihugu cyacu. Ibi byari kudutwara amafranga makeya cyane.
    -Aba possible investors batumiwe lero baraje bahuriranye n'iliya myigaragambyo ivuga ko Urwanda ali umuliro utazima. Urabona umushoramari uzemera gushora amafranga ye ahantu nk'aho ali nde? Yee, azaza agure aliya mabuye dukura muli Congo igihe tukiyakurayo, aze arare mu mahoteri twubatse, aliko ntazakora ikindi kirenze aho. Numubwira ngo nakore investment azakubwira ati amabanki yanyu nangurize. Nukuvuga ko icyo azakoressha ayo mafranga nigihomba, Urwanda nirwo ruzaba rwihombiye rwonyine.
    Ubu se ihuriro lya Chicago ryatumariye iki rwose?

  • #150

    Ribert (mardi, 14 juin 2011 17:41)

    Sha "ubugabibutisubiraho", wahereye kuri comment yanjye unyibutsa les souvenirs nyinshi nari naribagiwe. D'abord Imana yakire mu bayo abarezi bacu bose n'abandi batugiriye neza ku Nyundo. Unyibukije kadras bakundaga kuvuga ngo ntabona umwanya wo gutera akabariro kubera kwirirwa ategura amasomo y'ikinyarwanda dore ko yari akizi ku rugero rwa ba Alex kagame. Nibutse ukuntu njye nawe twigeze kuburana cyane ndi mu wa kabiri (Quinta), mubwira ko amasaku y'ijambo isukari n'itafari ari amwe ariko we akabanza kumpakanya kugeza ubwo abyemeye twembi tukiseka. Nibuka Inkura iba directeur spirituel wanjye nkajya njya kuyisura ikambwir aati ariko wumva uzaba padiri? nti simbizi. Ikisekera ikampa penetensiya nkigendera. Nibutse Lyamukuru ampamagara nsohotse mu kizami nyuma y'iminota nk'itanu gitangiye ati wa njiji we urajya he ubwo warangije? Nti yego. agahita andya akanyunguti akansubiza ku ntebe nareba ngasanga bampaye page imwe kanzi zari eshatu. Nibuka Intare Bugingo atwigisha ikilatini mu wa mbere, uko yinjiye ukagira ngo mu ishuri nta muntu urimo kubera ubwoba bwo kumutinya (yari umuntu ugendera ku murongo kandi agashaka kubatoza kuba abagabo hakiri kare, nta mikino yagiraga). Akinjira atubwira ati njye ndi Intare muzabaze bakuru banyu impamvu babinyise. Ndibuka Cyotsi atwiriza muri fanfare ntitujye muri sortie, ariko twakubitamo ya myenda yacu tukiyemera ukumva ntacyo wahombye. Nibuka muri seminari basaka ngo bari gushaka abari bibye, aho gufata amafaranga ahubwo basanga abanyeshuri bafite ibijumba bibisi mu bikap! Nibuka Mondial ya 1990 abanyeshuri ba 5eme bagiye kuyireba bafatwa n'akagabo k'akazayirwa ntibuka uko Kitwaga karabarega, babaha weekedn y'umwaka!! bagarutse tugeze mu wa kabiri, kandi umuhungu wa nyakwigendera Kananga witwaga Alphonse yari arimo. Sinzi niba uyu akibaho nazishimira kumubona. Ndibuka mwarimu "Akitso" yambaraga udupatalo dusekeje abaseminari bakamuvugiraho ngo iyo abyutse ajye ku gitanda cyo hejuru umugore agafata agapantalon mu ntoki Akitso akagasimbukiramo. Nibuka twigaragambya mu wa kabiri bakatwirukana twese tuzize ko twari twiganye bakuru bacu bari banze umwarimu w'umuzayirwa wigishaga igiswahili mu myaka yo hejuru. Thomas yaba amwibuka kundusha. NIbuka abanyeshuri bo muri licee bigaragambya barangajwe oimbere n'umukobwa wa Nsekalije bikarangira hirukanywe prefete des etudes n'abarimu nka babiri. Sinakwibagirwa ibijumba byeraga mu kigo imbere, inka zigeze gupfa zanyweye igikoma Mibuni akanga ko tuzirya, umugabo wakoraga mu gikoni wagiraga amahane menshi cyane n'ibisatsi byinsi, Kilizologi watudoderaga insigne ku mufuka w'ishati, umupadiri ntibuka izina wo kuri cathedrale wari umeze nk'ufite utubazo mu mutwe (rimwe yaje mu misa, ajya guhaza, hostiya zirashira asigarana imwe, akajya ayizamura ati "umubiri wa kristu", wajya kuyifata akayisubizamo!). N'ibindi

    Aba bose uwaba akiriho nsaba Imana kuzahura nawe nkamusuhuza nkamushimira uburere nakuye ku Nyundo. Uwapfuye nawe, ndasaba Rugira ngo Amwakire mube kandi ineza batwigishije natwe iduhoreho mugani wa ya ndirimbo ya padiri Hakolimana

  • #149

    gahima (mardi, 14 juin 2011 16:34)

    ibi biterahamwe byi ibipadiri rwose mana y'irwanda wabidukijije. abo byishe ntibahagije koko. kimwe muribyo kiransekeje ngo iyo kibira ibyuya gisobanurira abantu uko yazu yadupfiriye. muzapfa mwumve mwa mbwebwe mwe.

  • #148

    Mukomere (mardi, 14 juin 2011 15:24)

    Murakoze kandi ngo abagiye inama Imana irabasanga ntakidashoboka kuri yo abo bagitukana mubasabire nabo sibo isengesho rizabahindura twese tube umwe

  • #147

    Nsubize MURAYI( 146) (mardi, 14 juin 2011 13:34)

    Ko ufite uburere bucye wa MUHEZANGUNI we? Uzi ko utarebye neza wasimbura padiri SIMBA aho ari ubu? Sha ufite imitekerereze icuramye uzashake abaganga bo mumutwe cg aba pschologues bakuvure uburwayi cg ihahamuka ryakuzonze wa MUGINGA we!

  • #146

    murayi (mardi, 14 juin 2011 11:55)

    tuvane ibyo bikanzu byawe imbere! mwarishe nimwishyure amaraso mwamennye, natwe igihe cyacu kizagera nihagira utinyuka kutubaza dusubize! rangiza urwawe rero tu!

  • #145

    Elie (mardi, 14 juin 2011 11:28)

    Nsubize karegeya!
    None se urabona Murashi atarasezeranye na Ngirabakunzi Elie???mu mayeri, ntibatana ngirango urabibona, donc, nta divorce ahubwo se umugabo ni nde, umugore ni nde?

  • #144

    Ndannyega IDD Muzima (mardi, 14 juin 2011 06:54)

    Muzima Idd ntatugushe mu mutego wa FPR: ngo kuko amateka atavuga neza bamwe mu Batutsi bagize uruhare mu kwangiza igihugu, ngo ayo mateka ntakigishwe?

    Uzanyarukire i Kigali , uzongera wibonera ba Batutsi b'agasuzuguro kajejeta, nta ho bagiye! Agahabwa umwanya wowe ukawubura kandi atakurusha ubwenge, nyuma kandi akazi ashinzwe akaba ari wowe ugakora kandi ntibimubuze kukwishongoraho !

    Nibidahinduka, revolisiyo Umuhanuzi yaratangiye kandi izagera ku ndunduro. Wait and see!

  • #143

    TWARABAMENYE (mardi, 14 juin 2011 03:00)

    Nshimire UMUSHOBYO(122).
    Uru rwenya rwawe ni hatari kabisa,ariko icy'ingenzi nkuyemo(nkuko nabonye abantu benshi bakunze kubigarukaho),ni uko uyu mugabo Murashi ari umugome pe!!!Akeka se ko guheza uriya mukambwe mu ibohero,bizamugarurira abe yabuze?.Ariko se, ate abandi ajye he?Erega ba Murashi babaye benshi muri uru Rwanda!!!Nanjye abo nahuye nabo muri gatindi Gacaca y'iwacu ntibagira ingano!!!Mbese wagirango umugambi wabo bose ni umwe:"KUBERAKO INTERAHAMWE Z'ABAHUTU ZATWICIYE ABACU,NATWE TUGOMBA KWIHIMURA KU MUHUTU UWO ARIWE WESE!!!"
    Aka wa mugani ngo"Iteshwa umubazi ikararamira umufashi!!"
    Ingengabitekerezo nk'iyi ari iy'umuntu ku giti cye,byagira uruhengekero.Ikibabaje kandi giteye impungenge,ndetse nsanga kizadusubiza mu kaga gasumba ako dusoma mu mateka,ni uko abategetsi bacu babiri inyuma!!!Niriwe ntanga ingero se mwese ntimwibonera ibikorwa, tutaretse n'ibyo bivugira ubwabo?
    Mana waduhaye umutima wo kwiyoroshya no kubabarira bagenzi bacu!!!Mana dukeneye abayobozi bakunda kandi bakitangira intama wabaragije. Kubera ko uzi n'ibyatwihishe,uzi ko mu moko yose y'abanyarwanda abantu nk'abo barimo!!!


    TWARABAMENYE

  • #142

    Karegeya (mardi, 14 juin 2011 02:20)

    Maze gusoma ibitekerezo bikubiye mu nyandiko Thomas na Murashi bashyize kuri uru rubuga, nibajije niba u Rwanda dufite abayobozi babasha gukosora amakosa akorwa na benshi bitwaje icyo baricyo cyanga bagendeye kuri génocide! Iyo ufite amakuru warayatohoje bihagije ushobora kugira icyo uvuga! Ibyo nibyo Padiri Thomas mbona yakoze avuga uyu mupadiri Nturiye nubwo ntamuzi bwose!
    Jye rero byatumye nshaka kumenya Murashi uwo ariwe! Yatubwiye akababaro ke, nkaba nkomeje gushakashaka ngo menye neza uyu muntu! Yavuze ubwana bwe, imikurire naho yabaye kugeza muri 1994. Mu gushakisha muzanyunganire kuko ntageze ku musozo w'ibyo nashakaga, ariko ibyo mfite kugeza ubu:
    - Nyuma ya 1994 yashinze ikinyamakuru, nabonye n'inzandiko zacyo zimwe na zimwe, avugamo ndetse n'itsembatsemba ku Nyundo. icyo kinyamakuru ntabwo kikibarirwa mu binyamakuru biri i Rwanda, cyahagaze kimaze igihe gito! Izayi azatubwire uko cyahagaze!
    - Yavuye mu mulimo w'abanyamakuru aba Ambasaderi mu gihugu cya Uganda, amenyana n'inkumi, barasezerana ariko ntabwo bamaranye kabiri! Baratandukanye! Gutana kw'abakundanye si igitangaza, ariko abazi imibanire n'imitandukanire ya Izayi n'uyu mugore basezeranye bagira icyo babivugaho!
    - Izayi wo mu ishyaka rya PL yaratahutse, ishyaka rimugirira ikizere aba Dépite, kuvaho kwe, nta mandat arangije, yavuyeho nk'uko yagiyeho, nyamara ngo inzandiko nyinshi z'abategarugori basanze ari gacabiranya, atari umunyakuri basabye kenshi ko yahanirwa ubucabiranya no kuvangavanga politiki ye inyuranye n'iya Kagame, ariko inzego zibishinzwe ntizigeze zimukurikirana!
    - Avugwa mu mikoranire idahwitse ndetse yaba irimo no guhubanganya umutekano w'igihugu akarana na wa mugabo FPR yahitanye witwaga Kabera, we akaba yaragiz amahirwe akabitaruka akaba aribyo byatumye atabasha kongera kugirirwa ikizere. Kugirango abone umugati ahitamo kujya inyuma ya IBUKA inuha umugati wo kumwiriza!
    - Uwo yashinje Nturiye bikubiye mu mugambi wo kutwereka ko Abapadiri ari abicanyi nkuko byamamazwa n'ingoma twakoreye kandi yakomeje kubitwumvisha. Yabigezeho yutwaje uriya Maire Nyinawagaga wamanutse akajya guca imanza iwabo ku murenge kuko Abagoyi barenganuraga urezwe na génocide kandi hagomba byanze bikunze kuboneka abishe bakubye incuro cumi abapfuye.
    - Ubu yandikira Thomas, maze kumenya ko ashaka umwanya, ariko inzitizi ikaba aruko na nuba ikizere akomeje kukiburirwa, ahubwo akabazwa kubanza kugaragaza ko ari umunyakuri kandi ko ibyo avuga ari ukuri gusa!
    Nsoze mvuga ko bizamurushya kuko akomeje gufatirwa mu cyuho! Naba intwari azabasobanurira uko yabigenje ngo asubize urubanza rwaciwe n'ubujurire mu Ruhengeri, uretse n'ibyo urukiko rwa Gacaca rwa Nyundo rwari rwagize umwere Nturiye! Dutegereze ko azagaruka ku rubuga yambaye!!!

  • #141

    @UMUHANZI KIZITO #133 (mardi, 14 juin 2011 01:02)

    Ibya KIZITO mubirekere kizito na KAGAME shebuja, we ari rimira. Mu ndirimbo ze ntaho yamagana akarengane kagirirwa abanyarwanda, surtout abo mu bwoko bwa BAHUTU (biensur ko ari uburenganzira bwe!), mais nta impamvu mbona mwakwirirwa mu mutaho igihe kuko nta ninyigisho mbona twamukuraho mubyo avuga.

    Ntawe umwirukaho, aratuje, mu mureke aririmbe ibimushikaze bidafite aho bihuriye n'ibibazo nyakuri by'abanyarwanda!
    Imana ibarinde mwe!

  • #140

    Kuri Muzima Idd 137! (mardi, 14 juin 2011 00:38)

    Muzi gutanga amasomo ya morale adafite aho ashingiye! hari aho se padiri Thomas yigeze avuga ko abao batutsi bagombaga kwicwa! Yivugiye uko amateka yagenze! Niba hari icyo yabeshyeho tubwire nawe uko byagenze, mbere yo kwigira umucamanza w'amateka , ngo ibi si byiza, biriya ni bibi! Byagenze bite ? None se uragira ngo padiri Tomasi ahindure amateka ?
    Naho kwigira intungane ngo itabogama ntacyo bizatugezaho!

  • #139

    valentine (lundi, 13 juin 2011 23:23)

    Muzima #137 ufite ibitekerezo byubaka, yiba twari dufite abantu batekereza nkawe bagera ku ijana muri uru Rwanda rwacu ubanza twagera ku mahoro.

  • #138

    gahutwatsi (lundi, 13 juin 2011 22:41)

    PADIRI oyee!mfite amatsiko yo gusoma ariya mabarwa 2 y'abagaragu bakuru b'ibwami.Ihangane rwose PADI/DUSHYIRIREHO TWISOMERE.AKSANTE SANA.

  • #137

    Muzima Idd (lundi, 13 juin 2011 22:34)

    Padiri Thomas wiriwe,

    Sindibubashe kugusubiza ku buryo burambuye kuko mu kanya mfite urudendo nyamara uko biri kose nyuma yo gusoma inyandiko yawe usubiza Izayi ndumva hari icyo nifuza kukubwira nkanakibwira ndetse n’abandi bandika kuri uru rubuga ariko ku buryo bw’umwihariko wowe nk’umusaseridoti.

    Ariko nanjye ntangire nshima ikiganiro wagiranye na Isayi. Harimo ubwubahane, gusubiza ingingo ku yindi, kugerageza gusesengura ikibazo ndetse no kugerageza kugishakira umwanzuro. Nk’uko nawe ubivuga rwose ikiganiro abantu bagirana n’aho baba badahuje ibitekerezo bibaha amahirwe yo kugera ku myanzuro inoze. Abafaransa nibo bavuga ngo “ iyo ibitekerezo bihuye bibyara urumuri: au choc des idées jaillit la lumière. Iy’aba n’abandi Banyarwanda biyambaza uru rubuga bagiraga umurongo bagendera ho, bakajya impakaariko zubaka.

    Muri iyi nyandiko yawe hari icyo ngaya. Ndisegura cyane iyo umuntu asomye iyi nyandiko asanga wakoze ubuvugizi bw’abahutu. Numvikane neza kuvugira abahutu si ikibazo ahubwo icyo ngaya ni uburyo wavuze amacumu yabo yemwe n’aho bakoze nabi ukahasigiriza. Uragira uti” Muri Revolisiyo, Abahutu bari bagumutse (nk’uko bavuga mu kirundi) ntibibasiraga Abatutsi bose. Bibasiraga barya b’agasuzuguro kajejeta, ab’abagome n’abakabyaga mu kwitwaza ubutegetsi bagakandamiza abaturage. Byongeye kandi, abo Bahutu bari bagumutse bangizaga ibintu kurusha uko bicaga abantu. Ibintu bangizaga ni amazu, intoki, ibipimo by’ikawa n’inka. Babigenzaga batyo kubera ko ibyo bintu byari ibimenyetso (symboles) by’ubutegetsi bubi. Ibyo bintu byose byabaga byaravuye mu mitsi yabo. Ayo mazu ni bo babaga barayubatse badahembwa, iyo mirima ni iyo babaga barabambuye, izo ntoki n’ibyo bipimo by’ikawa ni bo babikoreraga badahembwa, n’ibindi n’ibindi.”

    Ese padi, niba dushima abahutu bo muri Revolution bishe abatutsi b’agasuzuguro kajejeta, tugaya iki inkotanyi zica abahutu b’ibipinga? Ese koko amazu n’intoki n’amakawa byari ikimenyetso cy’ubutegetsi bubi bw’abatutsi? Ibi rwose ni ugukabya. Babe bafite agasuzuguro kajejeta, babe abagome, babe barirataga, ntago bari udukoko bari abantu. Oya Padi. Nkwibutse ko Ivanjili itubwira ko inabi idahorwa indi. Nkwibutse ko Itegeko rya Taliyo Yezu yarisimbuje itegeko ry’urukundo. Nkwibutse ko urwango yezu yarutsindiye ku musaraba. Nkwibutse ko Roho Mutagatifu yaduhaye kuvuga ururimi rumwe rw’urukundo. Nkwibutse kandi ko guharanira uburenganzira bwawe bitibagiza ubw’abandi.
    Ndemeranywa nawe ku busumbane bwariho ku ngoma ya cyami. Ndemeranywa nawe ko hari hakenewe isaranganywa ry’ubutegetsi rishingiye kuri Demokratie. Ariko sinemeranya nawe ko akajagari n’ubugizi bwa nabi aribyo byagombaga gufasha abantu kugera kuri iyo demokratie. Uko wogeza Revolution niko abatutsi bamwe bogeza inkotanyi. Babona mur Paulo Kagame umucunguzi . Nyamara iyo baririmba insinzi yabo abahutu b’i Byumba bahekuwe( nako sibo gusa ni mu Rwanda hose baba bahekenya amenyo). Iyi nsinzi abakiga barayibyinnye abanyenduga barajiginywa. Umenya Aho Mutara Rudahigwa, Kayibanda Gerigori, Habyarimana Juvenali na Fred Rwigema bari baribakwiye kudushakira umwanzuro w’iki kibazo. Ndakwibutsa wa mugani w’inyamaswa zarizirwaye ibibembe(les animaux malades de la peste). Ku batawuzi inyamaswa zimaze kurebywa n’uburwayi zicaye hamwe zijya umugambi wo gushakira hamwe icyaziteye iryo shyano. Ziyemeje rero gushyira hanze ibyo zaba zarakoze ngo zirebe icyaba cyarazanye ako kanda. Igitangaje n’uko iyo izindi zahirikiye ho atariyo yarinyirabayazana. Ndashaka kukubwira ko abatutsi bapfuye muri Revolution bataribo banyirabayazana b’ibibazo byariho muri icyo gihe. Mbonere ho no kuvuga ko abahutu baguye mu bico byinkotanyi cyangwa ku dufuni twazo bashobora kuba baribarakandamijwe n’ingoma ya Habyarimana. Abatutsi baguye muri genocide sibo baribabangamiye ingoma y’abatabazi. Baribazi neza aho Kagame ari. Harya ngo inzovu zijye zirwana hishyure ibyatsi zarwaniye mo.



    Iyi nyandiko yawe ndayisangamo amarangamutima (sentiment) Ikugusha mu kogeza(fanatisme) Uko kogeza ikakubuza ubushobozi bwo gusesengura witaruye (impartialité) arinabyo tukwifuzaho nk’umusaseridoti.


    Padiri Tomasi nawe izayi reka mbahe ihuriro. Igihugu cyacu cyamennye amaraso menshi. Ubutaka bw’urwanda bwanyoye amaraso menshi. Twigire hamwe kugaya ikibi. Tunamenye gushima ikiza.

    Nk’uko natangiye mbivuga sinagiye mu nyandiko yose nibanze gusa kuri iyi ngingo, ariko ndahamya ko n’abandi basomyi bazatwunganira badukosora cyangwa batwuzuza aho tutabashije gushimangira.

  • #136

    haluna (lundi, 13 juin 2011 22:19)

    kuri ukuli njye iyo citiation nayibayemo muri iyo mwaka 2 intambara y'abacengezi nayigezemo nvuye itingitingi ariko ibyo ingabo za fpr zadukoreye nitwe tubizi gusa nakavuze byinshi ariko burije nzavuga ejo

  • #135

    Kagome out! (lundi, 13 juin 2011 21:38)

    Namuhanura ko uyo mwenewacu Isaie yareka ubugome kandi ntaho buzamugeza.Ingoma ya kagome ishobora guhirima any time,then you can find yourself in tough time.kurengana ntibizakugaruri abawe wafushije mu ntambara.Kandi ntabwo wari umuhanga kurusha abafuye kugira ntufe.God wasn't stupid to keep you alive but for a special good purpose.watch out

  • #134

    ubwirasi n'ubwibone (lundi, 13 juin 2011 21:25)

    rwose bantu b'Imana ikibazo kiri murwanda si ikindi ni ubwishongozi, ubwibone n'ubwirasi kandi ntacyo byishingikirije. mu byukuri iyo witegereje neza usanga leta iri i rwanda nta fondation ihamye yubakiyeho akaba ari mpamvu ubona buri gihe ihuzagurika.gute rero? buri gihe iyo utiyizeye mu byo ukora uba wikanga umuhisi n'umugenzi! ku bw'ibyo rero rpf izi neza ko ntacyo ishobora guhagararana n'abandi ngo igire icyo isobanurira abanyarwanda uretse kuvuga ngo iterambere ICT .nkuko mu bizi mwese icyiza kirigaragaza iryo terambere niba koko rihari kandi rikaba rigera kuri buri munyarwanda nta kabuza riragaragara. ati ubutabera niba buhari ababuagiriwe bagomba kubigaragaza umuntu ntafungurwe kuko yamaze kugirana amasezerano na leta yo gushinja abandi kubera inyungu zabo! ese la wafata umunyururu wo mu rwanda ukamwizeza gufungurwa nashinje uwo ushaka? rwose leta yagombye kureba uburyo yagorora ibigenda bipfa byishwe ku nyungu z'abantu bamwe.leta yakagombye kudakomeza kungonganisha {confusion}abanyarwanda kuko kuva kera ikintu kimwe nicyo gupfundo rya byose imiyoborere myiza {bonne gouvernance}.kuko nkiyo witegereje mu bihugu nka USA amategeko ahamye kandi areba bose niyo atanga icyizere kandi ugasanga buri muntu yubaha mugenzi we nk'umuntu! no mu rwanda umunsi haje amategeko areba buri wese hari utumva ko we bitamureba tuzaba turi munzira urugero : itegeko ry'ingengabitekerezo ya genocide ndumva rireba bamwe(abahutu) none se ko mu rwanda hari abandi bagaragaza ingengabitekerezo y'ivanguramoko bo leta nibabona cg nuko babyemererwa n'amategeko? amategeko yakagombye kureba buri wese hatitawe icyo aricyo ahubwo umudendezo w'abaturarwanda bose! murakoze

  • #133

    UMUHANZI KIZITO (lundi, 13 juin 2011 20:43)

    KIZITO afite ijwi ryiza nakunze kandi n'indirimbo ze zirimo akenshi impanuro nziza zifite icyo zakwigisha abanyarwanda kuburyo nzikunda nawe nkamukunda, ariko hari ibyo ngira ngo musabe gukosora ritararenga.
    1.Kizito ufite ijwi ryiza n'impano yo kuririrmba wahawe n'IMANA.Reka gukorera abantu, korera IMANA. Nturatana ariko ndabona ariho bishyira bijya. Amateka nakwigishe. Abantu bahimbiye indirimbo Presida HABYALIMANA, ubu bashobora kuba bumva bafite isoni z'indirimbo baririmbye zimutaka, abaririmbiye Mobutu, Idi Amin Dada n'abandi, indirimbo zabo ubu zaribagiranye mu bihugu byabo, bishoboke wenda ko zitemewe no gucurangwa. Icyo ngusaba njye rero si ukuririmbira Presida KAGAME, ahubwo ni ukuririmbira URWANDA (Abanyarwanda). Umuntu umwe siwe ugize igihugu. Ushobora kuba umukunda kandi ibyo ni n'uburenganzira bwawe, ariko kubera ko ari umunyapolitiki afite ababona amakosa ye wenda wowe utabasha kubona kandi ibyo bishobora gutuma utakaza abagukunda. Kagame aramutse atakiri umuyobozi uramutse wari waramwiziritseho, yavaho mugasa n'abashyizwe mu gatebo kamwe bityo impano yawe abanyarwanda ntibongere kuyisogongeraho. Ariko nucurangira abanyarwanda muri rusange, indirimbo zawe zizacurangwa iteka ryose naho wowe uzaba utakiriho zo zizagumya zicurangwe.
    2.Reba kure. Niba uzi indirimbo ya ARSENAL yacuranzwe n'umuganda ntazi izina rye, ugomba kuba unibuka ukuntu iyo ndirimbo yakunzwe. Ariko kubera ko iyo ndirimbo yari irimo amazina y'abakinnyi ba Arsenal bo muri icyo gihe, yahise isaza, ubu yataye agaciro kubera bamwe mu bakinnyi bagiye mu yandi makipe. Iyo ayo mazina atabamo, ubu iyo ndirimbo nanubu iba igikunzwe igicurangwa. Nawe rero reka gushyira amashusho ya KAGAME, umugore we n'abandi bayobozi mu ndirimbo zawe. Kubera ko bo bazahita, bazavaho basimburwe ariko indirimbo yawe yakagombye guhoraho. Iriya ndirimbo waririmbye CHICAGO narayikunze ko watwibutsaga abanyarwanda twese aho turi gukunda Urwatubyaye, ariko nabonye ifoto ya KAGAME rwose numva urabivanze. Iyo ushyiramo amashusho yerekana ibikorwa bya diaspora,ubukungu bw'Urwanda, iterambere, ukerekana imisozi y'Urwanda, inzuzi , imigezi, amateka rwagiye runyuramo utarobanuye byari kuba byiza. Witonde utazagwa mu mutego nk'uwo ba Bikindi baguyemo.
    3.KIZITO ntuzagwe mu gishuko cyo kwibona nk'umututsi kuruta uko wibona nk'umunyarwanda. Nugwa muri uwo mutego (ndabona ariho bishyira bigana kubera ko KAGAME agumya akwiyegereza)uzaba wiyiciye imbere hawe. Uzarya ku ifaranga ry'igihugu ariko ushobora kuzikururira imivumo. Ubwo uzaba watangiye guhimba indirimbo zisingiza abashobora kuba ari abicanyi,uzaba wiyemeje no gusangira nabo iryo banga ryabo ryo kumena amaraso.
    4.Sinkubwiye ngo Kagame naguhamagara ngo uze ususurutse abanyarwanda ujye ubyanga. Oya, ujye ubikora rwose ariko wirinde kumusingiza we nk'umuntu ku giti cye, ahubwo uririmbe Urwanda n'abanyarwanda muri rusange utavanguye. Cyangwa se nunabikora ubimukorere mu ndirirmbo utazigera wamamaza.
    5. Iriya ndirimbo uririmbamo ko wanze abatoba amateka niba wumva ari amateka y'abatutsi aho kuba amateka y'abanyarwanda bose umenye ko umutego warangije kuwugwamo, niba wararimbaga abo waba wita INTERAHAMWE zihakana Jenoside ukibagirwa FPR nayo ibikora amanywa n'ijoro ivuga ko nta moko abaho mu Rwanda. Kugeza ubu FPR iri mu bantu bambere bari gutoba amateka y'Urwanda banga kuyigisha cyangwa se banayagoreka uko bashatse iyo barimo bayigisha mu ngando. Ujye ubambwirira mu marenga dore ko njye nta ruvugiro mfite.
    IGIHE KIZAGERA TWEBWE URUBYIRUKO DUHINDURE AMATEKA Y'AMAKIMBIRANE AMAZE KUBA AKARANDE MU RWANDA.TUBIHARANIRE KUKO NTITUZABIGERAHO TUTIYUSHYE AKUYA!
    IMANA IHE UMUGISHA KIZITO !!

  • #132

    kuri Cyasha #129 (lundi, 13 juin 2011 19:03)


    Ubivuze ukuri. Wagira ngo abantu nta bwenge bagira! Ndibuka ko hari ikiganiro cy'Imvo n'Imvano cyari cyahariwe Massamba Intore. Muri cyo Ali Yusuf Mugenzi yaramushimye cyane kubera ubuhanzi bwe, noneho aramubwira ati nyabuneka NTUKARIRIMBE IBYA POLITIKI, ndetse anamubwira ko politiki igenda ihinduka. Massamba yaramusubije ati rwose njye politiki ni ukuyishyira impande.

    Uko nabyumvise, Massamba ashobora kuba ari muri ba bandi baserukiye i Chicago! Ikindi kandi nzi ko ari we waririmbye "Nzovu". Yego avuga ko umusaza we yacurangiraga ibwami, ariko se na we arashaka kujya ajya gucurangira muri perezidansi!

  • #131

    Tubyibazeho (lundi, 13 juin 2011 19:03)

    Numero 122,
    Unyibukije Ilyamukuri Mathias na Deo Twagirayezu, twitaga Musinga. Aba bombi bangwaga mu ntege mu Seminari yo ku Nyundo. Aba bantu bari imfura rwose mu mitima yabo. Igihe cyacu abahutu, abatwa n'abatutsi twasangiraga akabisi n'agahiye. Umwiryane hagati y'abaseminari, niba waraje kuba, wahabaye narahavuye kera.
    Uwaje kubiba kandi akaba agikomeza kubiba urwangano hagati y'aya moko yacu niwe ugomba kubazwa aliya mahano yabaye kandi agikomeza kubaho.
    Murashi genda ubaze Paul Kagame icyatumye aba intandaro y'urupfu rw'abawe,ntujye kubibaza Padri Simba utari ufite ubushobozi bwo kugira icyo yahagarika muli kiriye gihe nk'uko nawe ntabwo wari ufite. Ntujye gushyirisha abaturage mu kagozi ka Gacaca ngo ubone uko wigarurira amasambu yabo...

  • #130

    ukuri (lundi, 13 juin 2011 18:50)


    Kuri Andereyasi #128:

    Ukoze hasi unyibutsa ibuye. Nk'uko ubivuze koko ni ngombwa ko ahantu hose hakorewe amarorerwa havugwa, hakandikwa. Ibi bisaba ko abari bari aho bagomba gutsinda ubunebwe bagafata ikaramu n'urupapuro cg se ordinateur bakandika. Kuko uko igihe kigenda gihita ni nako bimwe bigenda byibagirana cg se bikavugwa uko bitari.

    Kanama yarakubititse muri cya gihe bise icy'abacengezi. FPR itarahindagura amazina, Kanama yari ikomini muri perefegitura ya Gisenyi. Dore uko nabwiwe kuko njye aya mahano yose yabaye ntari mu Rda:

    Intambara y'abacengezi yamaze igihe gishobora kuba kigeze ku myaka ibiri. Muri icyo gihe abacengezi bari barigaruriye Kanama, ku buryo intambara yari yose. Abasirikari ba FPR bagiye mu baturage barica, ndetse bigeza n'aho batumiza abacanshuro b'abazungu kugira ngo baze batware za kajugujuga zagendaga zirasa hose: guhera epfo mu ishyamba rya Gishwati zikarasa kugera iruguru muri Rubavu.

    Ngo abaturage bajyaga guhinga nijoro, noneho ku manywa bakajya kwihisha mu bigunda no mu byayi. Barahingaga bagasarura ari uko ibintu bikimeze! Bagize amahirwe u Bugoyi bugira urutoki kandi hakaba anari ahantu h'imisozi naho ubundi bose baba barashize. Ese umuntu wese ukomoka muri iyo komini icyo gihe yafatwaga nk'umucengezi, bityo akaba agomba kwicwa. Ngo hari icyobo gakondo abantu bagiye kwihishamo noneho abasirikari ba FPR babimenye bahitamo gufunga inzira ijyamo (baharunda ibitaka), maze abarimo bapfiramo (aha hari video yerekana icyo cyobo, yafashwe mu gihe cy'iyo ntambara).

    Gusa umuntu waba warabaye muri ako gahirahirane ni we ushobora kubisobanura neza.

  • #129

    Mberabagabo (lundi, 13 juin 2011 18:25)

    Nakomeje kumva amakuru avuga ibyakarengane kagaragaye mumanza za gacaca cyakora nkumvako 50% bishobora kuba ari ukuri ,50% bikaba ibinyoma, ariko urubanza rwa padiri nturiye rwamemenyesheje ko niba ari uku bikomeje ntaho twaba tugana.PADIRI NTULIYE YARARENGANYE 100% ni umwe mu bantu mpamya kdi nzi neza ibyakarengane kabo.
    Niwe muntu nahagarara nkemeza ko ntakibi yakoze cg yagerageje gukora nuko murubanza rwe uwageragezaga kumushinjura wese bahitaga bamwuka inabi akanabazwa niba yemeye gufunganwa nawe ubwo ugahita utahura neza ko imyanzuro baje bayifite ukinumira.
    Ikindi cyatunguranye ni ukuba padiri dominiko wari witeguye kumushinjura yaratewe ubwoba agahitamo gusiba urubanza kdi ari mubibanze bari ku nyundo mugihe cya jenoside.
    Nkumuntu wamenye kdi wabanye nawe mbere,nyuma ndetse n'iminsi mike mugihe cya jenoside nemezako ntaruhare na ruto yabigizemo ,simbivugira kumenyana nawe kuko nasobanuye neza ko ariwe wenyine nahamya ibye kdi hari nabandi benshi nzi (ntashinjura kuko ibyabo ntabizi neza ).
    Umwanzuro:- Padiri yari umuntu mwiza nubu kandi ni uko kuko iteka ahora akeye kumutima nubwo aho ari atari murugo aratebya nka kera .
    -BWANA MURASHI WARI UKWIYE GUSHYIRA MU GACIRO KANDI UKIYUBAHISHA.

  • #128

    Cyasha (lundi, 13 juin 2011 18:22)

    Mumbabarire ndengere gato! Mwari mwabona aho impano ndavuga talent rigurishwa politiki? Umuhanzi Kizito yaririmbaga neza akaririmbira Imana none dore politiki iramwegukanye abaye sagihobe neza neza, ndabwira abahanzi bose ko hari uwababanjirije ubu nawe arimo araririmbira Arusha, mwitondere politiki nta cyiza isigira nyiracyo uretse umurage mubi! Hari uwarushaga Bikindi Simon kuririmba neza?
    Hari Masabo Nyangezi, na Byumvuhore ntibigeze baririmba politiki ariko nabo yabakubise igitsiburira muritonde ndababuriye ndi mukuru!

  • #127

    Kamimi (lundi, 13 juin 2011 17:55)

    Salut,

    Muraho neza!
    Christ Yezu akuzwe!

    Njye si ndi umuhutu kdi si ndi n'umututsi ariko byose nabonye ntacyo bivuze ahubwo u Rwanda ruyobowe na Satani.

    Impamvu:
    1. Imiyoborere ishingiye ku karengane n'ikene-wabo
    2. Akarengane no kwica urubozo
    3. Ikinyoma n'uburyarya
    4. Ubujiji no kwiyemera
    5. Kumva ko ikibaye cyose ari ukurasa gusa n'ibindi bibi nk'ibyo.

    Ibyo byose rero biterwa n'uko uyu muyobozi wacu mu byo yize harimo iyica-rubozo no kurasa,Kuki se mumubarizaho uburenganzira bwa muntu?

    Ese iyo bavuga ngo genocide yatangiye 59,amateka yacu atangirira 59?
    Muzambarize Leta ya Kgali abahutu bapfuye mbere y'59 nyuma yayo 94,n'abari gupfa rubi ubu?
    Ese iyo revolution itaba biba bimeze bite?Ubu bwo bazanye abanyamurenge nibo bafite akazi keza mu Rda kuko ngo ati abatutsi gusa???!!!!N'ubu hakenewe indi kuko byakaze!!!

    Njye ndi mu Rwanda ariko icyo mbona ni uko dusigaye bamwe twisabira gupfa aho kuguma gutya.Uriga ariko ntiwabona akazi
    (Nzabagezaho uko ibizamini by'akazi mu Rwanda bikorwa.)
    Bourse d'etude yavuyeho ariko FARG igumaho bivuga ko gahutu kwiga full-stop gatutsi en avant.

    Ese ibi bizarangira bite?
    Simvuze ku kitwa FPR cyo n'imisoro yacyo wagirango ni uguha nyabingi kuko ni yo idashima kdi ntubone n'ibyo wayihaye aho biri.
    Ese ko muri i Burayi aho mwadushakiye ubuhungiro tugasiga aba batutsi b'inda mbi ndende n'ubugome?Gusa KIZITO MIHIGO Yarababwiye tu,turabiyamye bidutobera amateka twe turayazi uretse bo batize.

    Nimubishaka nzabafasha muri byinshi uretse ko hagize ubumenya sinararaho n'abanjye uretse ko mbona ko mu Rwanda nta kundi bizarangira bamwe batitanze ngo bapfe dore ko n'ubundi Inkotanyi zicira igihe zishakiye n'uwo zishatse abakomeyemo bakabagabiza Gacaca n'ingengabitekerezo ya Genocide ariyo ya moteur Kagame yaguze isya ibigori/abahutu n'abandi batavuga rumwe nawe.

    Imana ikomeze ibakoreshe turebe ko twava kuri iyi ngoyi y'aba bafarisayo.

  • #126

    Nkundurwanda (lundi, 13 juin 2011 17:40)

    ukombibona inkiko gacaca zikwiye kudahabwa agaciro nibitaba kuriyingoma ariko ukobyagendakose imyanzuro yazo itarimike izatagaciro muminsi itari micye kuko ingero zabaye nyinshi zigaragaza ko gacaca zashyizweho hagamije ubuhake bwubugome bwikigihe uwazishyizeho azirengere ingaruka mbi byagize kandi umunsi ikirunga cyagacaca cyarutse muzabona ko yakoreshejwe ibyo abanga urwanda bashakaga kuko ntiyagiyeho kuneza yigihugu ahubwo uko byagaragaye yari gahunda yubugome Padiri we ukwiye gusaba imbabazi mugenzi wawe waramuhemukiye iyo agira ubugome nkubwawe ntubukiriho Imana nyamana igusure ujye uhora umwibuka ibihebyose ko wamugiriye nabi kandi azakubabarira erega nawe si wowe numwanzi urakire umwijima ukubuditseho.

  • #125

    MBIHARIYIMANA (lundi, 13 juin 2011 17:35)

    MURASHI IZAYI,

    Urababaye birumvikana, watakaje umuryango wawe nk'uko byagiye bigenda kuri benshi muri aka kadomo kacu!IMPORE!!!!

    Ariko nagirango nkubwire ko wagombye kwibaza impamvu wowe warokotse, nange ubwange, n'uriya na bariya!!!

    IMANA yadusigarije kugirango idushyire ku myunzani!

    Ibaze abana bawe bari bakiri bato b'abajyambere bigendeye!
    Ese ukeka KO ari uko wagize ingufu zo kurwanya interahamwe kurusha abandi! Ukeka se ko IMANA yibeshye? Ifite impamvu yatumye wowe usigara ndetse nange ubwange, twese hamwe abakiriho bari mu RWANDA mu 1994.

    Unyumve neza, ntabwo mvuze ko byanze bikunze wagombaga gupfa, ahubwo ndabivugira ko iriya ntambara yaje ari simusiga!Abatishwe n'interahamwe, bishwe n'inkotanyi.

    Reka nihereho hatagira ukeka ko mvuze ko abatutsi cg abahutu bagombaga gupfa: muri 1994 interahamwe zishe murumuna wange wangwaga mu ntege w'imyaka 24. Yari umukobwa w'igitego!Yaritondaga, yari atuje,yari intiti, yewe sinabona uko mbivuga! Jyewe nibaza impamvu ntapfuye ngo we asigare! IMANA YONYINE NI YO IZI IMPAMVU! Niyo mpamvu nakubwiraga nti wagombye kwibaza icyatumye usigara, none ukaba urimo ucisha imitwe y'abatariho urubanza ngo urashaka indishyi. Mbese ye, nubwo LETA YA VATICAN yakuriha ibihwanye n'ubutunzi bw'umwami SALOMO, ukongererwa n'ibya MIRENGE KU NTENYO, koko abawe bagaruka?
    Byakumarira iki?

    Ahubwo gendera mu nzira zitunganye, wubahe amateka n'amategeko y'IMANA maze uzarebe ukuntu uzahura n'abawe maze mukazabona mu maso ha RUREMA!

    Wicisha abantu imitwe witwaza ko uhagarikiwe n'ingwe, kuko iyo/izo ngwe ni abana b'abantu! Byaranditswe ngo: "hagowe uwimura UWITEKA mu mutima we akiringira amaboko y'umuntu!"

    Ngaho rero ISAYI MURASHI ibihe byiza, ariko ntupfukirane ijwi ririmo kugukomanga kuko IMANA itubwirira kenshi mu mitima yacu kandi iracyari ku ntebe y'IMBABAZI.

    NTIWINANGIRE UMUTIMA!!!!!!!!!



  • #124

    Akanyana (lundi, 13 juin 2011 17:14)

    #121 Akamasa

    Shyira agatima mu nda keretse niba barongeye bakamusubizamo...JMV UWIZEYEYEZU ALIAS CONTENENGEANT YARAFUNGUWE NAKO YARANGIJE IGIHANO BAMUHAYE, UBU NI UMWERE W'IBYO YAREZWE BYOSE...Ariko haciye utunsi ntagakuru ke mperutse ariko icyizima yavuye muri kw kuzimu kw'i RILIMA. Imana ishimwe cyane.

  • #123

    Muntu (lundi, 13 juin 2011 17:01)

    Nsubize n03 ariwe Nahaha:Ngo abahutu bishe abantu nibabafunge. Nibyo abishe bakwiriye kubihanirwa;ariko hakwiye guhanwa ABISHE BOSE, baba abahutu,abtwa,abatutsi cyangwa abandi abo aribo bose. Wongeyeho ngo uri umuhutu(unabeshya) ariko nushaka ube we ariko umenyeko kuri iyi mbuga si amoko dukeneye , icyo dukeneye ni ibitekerezo by'ukuri kandi byubaka kandi amoko yose yo ku isi abonekamo abafite mwene ibyo bitekerezo.

  • #122

    Umushobyo (lundi, 13 juin 2011 16:48)

    Sha, muvuze umubyeyi Kananga alias Ryamukuru Mathias, numva ngomba kumusabira ngo Mungu amwiyereke iteka. Umunsi umwe naradomotse (gucika ikigo niko twabyitaga). Nari ndambiwe guhora numva umupira wabereye ku Gisenyi, nkabyumvira kuri radio cg. abaseminari bavuga izo mana zo kuri stadi Rubavu, njye ntari narabashije kubonaho. Mapike, Jumapara, Ngeze...Eh Bwana. Eh, Eh Etincilles! Genda Gisenyi wari uryoshye kabisa. Nibwo rero ncitse itono, no kuri stade Rubavu ngo Baaa! Maze gukatisha itike yo kwinjira, ngire ntya nkubitane na muzehe Kananga nawe yaje kureba akabumbu. Nti mama yambyariye ubusa barancuye tu!!! Kananga andebana impuhwe za kibyeyi, ambwira aseka: ngo Ndagufashe! Nanje ndamubwira nti nibyo koko ndafashwe, ariko umbabarire ngiye guhita mfata tagisi nsubire mu kigo. Kananga ngo usubireyo utarebye umupira? Ati ahubwo gira vuba batarakinga inzugi za stade. Aba yorosoye uwabyukaga, mpita ngana umuryango wa stade. Mu gihe ndimo ninjira, numva ijwi rya basse ya hatari inyuma yanjye ngo: Bon amusement! Ndebye inyuma zanjye, nsanga toujours ni Kananga uri kundebana inseko ya kibyeyi. Ku mutima nti barongeye barancuye ariko ndawureba tu! Iminota 90 yarangiye ntongeye gutekereza ku ngorane zanjye, tant amacenga yari hatari hagati ya Kiyovu na Etincilles. Birangira amakipe anganyije. Nongeye gutekereza ku ngorane zanjye ngeze kuri rempart. Mbasha kwinjira mu kigo, ariko bukeye nahura na Mibuni, nti birarangiye agiye kuntumira mu biro, ngo nkurikira mwaaa! Ariko nahura na Kananga nkabona arasetse akazunguza umutwe. Igihembwe kirangira Mibuni atampamagaye, conduite ari 40/40. Iyo mbyibutse numva nkunze Kananga. Uretse ko muri bose njye nanikundiraga Padiri Bigingo cyane, alias Ntare. Namenye ko yarokotse amahano biranshimisha birenze.Nari nibagiwe Cyotsi muri fanfare! Eh bwana.Murashi warahemikiwe cyane ariko ukwiye kubibaza mbere na mbere nyirabayazana alias Kagome. Simba gerageza umufunguze, kuko rwose warahemutse. Kandi iyo ukoze biriya uba uhemukiye imfura nzima nka Mathias Ryamukuru. Ningira amahirwe yo guhirira nawe mu ijuru nzamubwira nti: Bon amusement!!!

  • #121

    akamasa (lundi, 13 juin 2011 15:52)

    Ndagirango mbasabe indi nkunga mutubwire n,ibya Padiri Uwizeyeyezu JMV wo ku Gikongoro ugiye kuzagwa mu munyururu kandi azira ubusa ibye rwose ntabwo binababaje birenze ukwemera.
    Kagame agire amahoro ya Kristu.

  • #120

    Mvugukuri (lundi, 13 juin 2011 15:46)

    Abanyarwanda benshi cyane bajijijwe ubusa n'inkiko Gacaca. Ariko se ubundiumuntu utazi no gusoma no kwandika yacira imanza abantu ate? Inkiko Gacaca zishwe n'ibintu bibiri: 1) Gukoreshwa nabi na Government ya Kagame bishingiye ki gitugu, 2) ikindi kandi ni ubujiji n'ubugome bw'abacamanza bo mu nkiko Gacaca.
    Umwanzuro: Ibyakozwe n'inkiko gacaca byagombye guseswa kuko nta kuri kwabayemo, noneho hagakoreshwa ibundi buryo bwo gushaka umuti w'ikibazo cy'u Rwanda.

  • #119

    Nsubize Bizima (lundi, 13 juin 2011 15:30)

    Bwana Bizima #88, urabwira Murashi ngo ashyireho website ye!! wowe se wayimushyiriyeho!! ese ko wari wavuze ko utazagaruka kuri iyi web, uje kwenda iki kandi? ikibazo sukubaka website, ikibazo ni ibyo wakwandikaho!!Murashi se uragira ngo ajye yandikaho iki? banza urebe izo mwita igihe.com ko zitabaye nka Muhabura cg kankura!!!mwegiye mwemera!!!!

  • #118

    Byiza ! (lundi, 13 juin 2011 15:23)

    VUGUZIGA NDAKWEMEYE. UNSENYEYE UMUNTU WARI WATANZE IGITEKEREZO CYUZUYEMO IVANGURAMOKO.

  • #117

    Boseniriniri (lundi, 13 juin 2011 15:22)

    Hari umugabo #115

    Yewe u Rwanda ruracyafite ibibazo niba hari abatekereza nk'uyu Karimumvumva...umuntu ugishyira abantu mu gatebo kamwe kand n'abakurambere bacu barabyirinze kubera incabwenge bahorana kandi bakabivuga neza....INGO INDA IBYARA MWERU NA MUHIMA aho kandi bavugaga iyo abantu bava bakagera,,,none ndabo uyu we rwose ameze nka ya mvugo ya nyirabarazana ...burya ngo iba ivuga...ngo aha hari ahacu...none ngo muzehe kijana yaravuze ngo ...Injiji ziri mu bize...ibyo babyita kutamenya gutandukanya indyo n'imoso...yewe 94 yaratugaragaje twe ntikagire uwishyira imbere nk'akaguru kambaye umufunzo (igisebe)...imfura zarabonetse ureke abaziyitirira n'abatazi n'icyo iryo jambo risobanura...mwe muravuga gutoba amateka ...ni ukuyatobatoba kuko ibyakozwe byose birabihamya...

    Aho gukomeza no gusegasira ibyakozwe neza kandi byari bihari ahubwo hashyizweho udushya ngo abantu boye kurabukwa...burigihe hagahimbwa impamvu zidafashe...ngo bakosore amakosa yakozwe kuko udakora ni we udakosa wenyine...Wikwibeshya hari abahutu abatwa n'abatutsi bizihiwe no kwitwa imfura hakabamo n'abandi utamenya iyo bava n'iyo bagana b'inkundarubwa n'inkorashyano....naho ubundi uwavuga amabi arangwa n'abantu b'abahezanguni wafata icyemezo cyo kutzashaka ngo ugire abana bazaza batifitemo ubumuntu---Kwishongora...kwiyemera no kwirata wagira ngo hari abantu babifitiye impamyabumenyi y'ikirenga.
    Nyamara dutuje tukubahana twagira amahoro arambye...kuko bucya bwitwa ejo kandi buri muntu uri munsi y'ijuru ntashobora kumenya icyo iminsi imuzigamiye. Ni uryamye i Ndera cg kaba yiraria m iteme yavutse nk'abo bose biha gutuka abandi batanabagaburira.

  • #116

    Vuguziga (lundi, 13 juin 2011 14:58)

    Karimumvumva cyangwa karimumvumba muvandimwe, hamwe n'abandi batekereza kimwe nawe, umbabarire kuba mpubukiye kugusubiza, kandi ntubibonemo inda nini y'abahutu. Ikintu cyabaye mu Rwanda udashobora guhakana ni Révolution yo mu 1959 na Génocide yakorewe abatutsi bo mu Rwanda mu 1994.
    Kubihakana ni byo njye nita gutoba amateka y'u Rwanda. ushobora kuvuga ko wenda izo mpamvu zitari zihagije, ariko nkwibutse ko ngo impamvu ingana ururo. ntushobora guteganya ijana ku ijanda imyitwarire y'undi muntu utari wowe cyangwa mutumvikanye uko agomba kwitwara. Naho iby'inda nini y'abahutu n'ubuhubutsi bwabo,niba wemera ko bose uwo mwambaro ubabera kuburyo ntawurawukuramo, iracyari mu kigare cy'ingengabitekerezo ya génocide izamaraho abatekereza nkawe gusa. Harya wanyibutsa iyi
    imvugo ngo "abatutsi basangira amaraso ntibasangira mata", icyo isobanura? Niba kandi utabizi ntiwirirwe ujya gushakira kure: mu Rwanda hayobora inda. Nicyo Kayumba,karegeya,Rudasingwa na mukuru we bapfa na Kagame. abo si abahutu.

  • #115

    karimumvumva (lundi, 13 juin 2011 14:12)

    Ariko kweli ngo warize? uzi ko uri mu njiji Muzehe yavuze zize? none se urumva ziri mpamvu wavuze zateye revolution 59 ziri fondées kweli? Abahutu mwagiye mwemera inda nini n'ubuhubutsi byanyu ko bibazanira amakuba bitaretse abaturanyi.

  • #114

    Rwanda opposition challenges Kagame in Chicago (lundi, 13 juin 2011 13:43)


    Rwanda opposition challenges Kagame in Chicago
    By Mira Oberman (AFP) – 1 day ago

    CHICAGO — Rwandan opposition leaders called President Paul Kagame a corrupt dictator and war criminal Saturday at a protest outside the Chicago hotel where Kagame was set to address the Rwandan diaspora.

    "Kagame is the worst dictator you can even think about because the entire political space has been closed," said Theogene Rudasingwa, Kagame's former cabinet chief and a leader of the opposition in exile.

    "If you tried to write this story in Rwanda you'd be dead," he told AFP.

    "Opposition leaders have been killed. Journalists have been killed."

    The human rights violations resulting from Kagame's stranglehold on Rwanda and proxy war in the Democratic Republic of Congo have been well documented, Rudasingwa said.

    "We are here to say can the world help us to bring accountability for these crimes and also for these crimes to stop because they are still going on," he said.

    "On a positive note, the message of hope we are telling Rwandans and the international community is we Hutus and Tustis and Twa want truth, reconciliation, and healing."

    Rudasingwa said he has been inspired by the democratic movements sweeping the Middle East and is hopeful that Rwanda can find a peaceful path to democracy, even though he does not believe Kagame will "easily relinquish power."

    "We want freedom and of course the basics of democracy, that is something we aspire for," he said. "It's possible. We only need to work towards it."

    Paul Rusesabagina, the man who inspired the film Hotel Rwanda by saving 1,268 people during the 1994 genocide, helped organize the protest.

    "What happened in Rwanda in 1994 is not yet over," he said in an interview.

    "It has been going on in the Congo led by these men who have been looting blood minerals and killing Congolese."

    Rusesabagina cited human rights reports which show that approximately 4,500 people are killed every month in the Congo, where rape is used as a weapon of war.

    Kagame's war crimes and dictatorship must end, he said, so that Rwanda can achieve reconciliation through open political dialogue and true democracy.

    "What happened in Arab countries in North Africa might also be the next step in sub-Saharan Africa and if it is, it will start in Rwanda," Rusesabagina said.

    "Dialogue -- not guns -- will solve our conflicts. Guns have failed. Let us silence guns and give hope."

    Nathan Ndajeh was among the dozens of protesters who chanted "Kagame! War criminal!" outside the Rwanda Day conference.

    "If you say something against the government you are signing your death," he said as he clutched a photograph of two jailed female journalists.

    Ndajeh was out of the country when the genocide ravaged Rwanda and has been too afraid to go back.

    "I know they have been killed, but I don't know how they've been killed," he said of his father and other relatives.

    "It will trouble me for the rest of my life, and this is the guy who did it," he said of Kagame

  • #113

    jimmy (lundi, 13 juin 2011 13:42)

    Nta kintu kibabaje nko kuba uri umupadiri ariko Kagame akagutegeka guhemukira abo warushinzwe kuyobora amaze aho kugira ngo ubigire ukabamarira ku rwara.Birababaje.None se Urwanda rurimwo rugana he koko? Yewe mbabariye abana bavukira kandi bagakurira i Rwanda.Barangirika cane mutwe. Imana ikomeze kubana n'abanyarwanda kandi arinanko ibereka ibibereye kandi byubaka .

  • #112

    Mujyanama (lundi, 13 juin 2011 13:37)

    Nasomye izi nkuru zombi hamwe n'ibitekerezo byazitanzweho. Izayi yemeza ko Nturiye yashinjijwe n'abanyururu cg abagororwa, ariko iyo usomye ibyo abakurikiranye uru rubanza bavuga ndetse n'imyanzuro ya gacaca, usanga Izayi yarabigizemo uruhare runini mu gufungisha Nturiye.

    Birumvikana ko yagize uburakari kubera yabuze umuryango we, ariko ntibivuze ko yari kwihimurira kuri uriya muziranenge.

    Izayi rero reka nguhanure n'ubwo ntakuruta, kuko bavuze ngo igi ryahannye inyoni!
    Saba imbabazi uriya musaza hato atazagwa mu munyururu kuko umuvumo w'Uwiteka ntiwawukira. Niba bishoboka, ntabwo nzi amategeko ya Gacaca kuko ntaba mu Rwanda; wajya ku bayobozi ukavuga ko warenganyije uwo Nturiye kubera uburakari, sinzi niba hari icyo abayobozi ba gereza bakora.

    Naho ubundi, amaraso y'uriya musaza azakujye ku gahanga.

  • #111

    Ubugabo butisubiraho... (lundi, 13 juin 2011 12:34)

    Ribert ubivuze neza,
    Imyaka wari ku Nyundo twri kumwe , nye nahageze umwaka nyuma yawe.Ndibuka neza ko ikipe y'abapadiri twari dufite bari abantu b'abagabo ubona bashyize hamwe kandi badushakira ikiza.Izayi ndamwibuka neza nanjye, namubonaga agenda ariko nkabona ari umugabo uhamye kandi w'inyangamugayo. Sinabura kumwihanganisha kubera abe yabuze nkatwe twese. Ariko kandi ngeraho nkibaza nti Ko Simba urya twabanaga, nkibuka ukuntu yaturwanagaho kandi akabikorana ububyeyi, akagusanga mu itono akaguhana atakubababaje, ko ntawigeze yumva ivangura riva mu kanwa ke, ubu koko twavuga gute ko ibyo Izai avuga ari ukuri.

    Abantu baguye mu Iseminari barimo Alfred ( Kadras), Ryamukuru ( Kananga), n'imiryango yabo, tutibagiwe Inkura, umupadiri twikundiraga, simbona uruhare na ruto Mibuni yaba yarabigizemo!! GUsa nibazako Izai ikibazo afite ni ukutamenya gushyira ibintu dans leur context no kutamenya kugira ati iyo nza kuba arinjye uri muri position ya Simba nari gukora iki?

    Ngirango Izaie aramutse ari umuntu ureba kure ntiyahemetse bigeze hariya. Ubuhemu ni ikintu kibi cyane! Izai twongeye guhura nyuma ndetse icyo gihe nari interessé yo kumenya impamvu yavanye izina Sagahutu mu mazina ye: ni utakwirirwa amubaza, sinzi niba ariko bikimeze mais yari afite inzika ( kandi nabyumva), umujinya ( nawo wumvikana) ariko ikitumvikana ni uko yari afitiye inzika ubwoko ( abahutu pour kubivuga mu mazina yabyo.) Ibyo si ibyo ahisha nawe arabizi kandi kubantu bahuye intambara ikirangira ngirango nawe aribuka ibiganiro yagiranaga na bamwe mu bantu de son ethnie" nanjye ndimo. Si ukuzimura ariko ikibi kijye kigawa dore ko umuco wo guhishira no gukingiranira ikibaba ariwo ugiye kumara abanyarwanda!

    Inama nagira Isai,nubwo yahemukiwe ni ukumenya gutandukanya ibintu. Ubwenge nicyo bivuga: savoir faires des distinctions, savoir se situer! Ibi simbimwigisha arabindusha! Uko biri kose akwiye kurenga amarangamutima akamenya ko yahemukiye Simba ndetse akamwitwaraho. UBUGABO BUTISUBIRAHO BUBYARA UBUBWA! Ni iyihe nyungu afite yo guhemukira umuntu biganye, bagasangira maguma, bagasangira gupfa no kukira, akamuhungiraho undi akamwakira n'ubwo wenda atashoboye kurokora abe bose! Iyo Simba aza kuba umwicanyi se Izayi aba akiriho? Kuki se atahise ahamagra izo nterahmwe ngo agire ati nguyu!
    Kutibaza uti " NAsigariye iki"? ni ukubura umutima! Njye ndibuka ko aricyo kibazo nibajije muri 94 irangira nkisubiza ngiranti" kubara inkuru" mais UKO YAGENZE!No kwibuka abanjye! Izayi we wasigariye kubara inkuru uko yagenze no kwibuka abawe, ntiwasigariye guhemuka kuko uba ubahemukira!Urahemukira ba bakobwa bazize uko baremwe wakundaga ndetse unabakomeyeho kandi natwe twakundaga , urahemukira Alfred na Ryamukuru bari Inshuti zikomeye n'abasangirando ba Nturiye, urahemukira wa mudamu wawe watuvuraga atavanguye, urahemukira Adela umubyeyi witangiraga abaseminari muri Secretariat ye Rectorat! Ubwo koko usanga ari iyihe nyungu Edouard yari afite yo kwicisha abo bantu, izo nshuti, abo babyeyi, abo bana!Izayi imbabarire nkwite umugome nkandi ngire nti "UBUGABO BUTISUBIRAHO BUBYARA UBUBWA"!

  • #110

    kamal (lundi, 13 juin 2011 12:07)

    uramusobanuriye pe, niba adashaka kumva ubwo ntashaka.kuko ibyo uvuze birumvikana kandi bifite ukuri. gusa niba adashaka kumva cyangwa akiha kongera kukubwira ibindi bidahuye nibyo twe twumva mu nyandiko ze. uzamwihorere azaba afite i cache mu mutima we kandi abantu nkabo na cyera na kare babagaho. gusa njye nkunda ukuntu usubiza ibibazo uba wabajijwe. komera kandi turagushyigikiye.

  • #109

    Truth (lundi, 13 juin 2011 11:57)

    Ntabwo nifuriza uyu Mupadiri gufungwa kuko arengana kumwe n'abandi benshi. Ariko nagira ngo agomeze ashimire IMANA kuba akiriho, kuko ubusanzwe ingoma ya KAGAME yishe abanyarwanda benshi, noneho abo igiriye ubuntu IRABAFUNGA.

    NIYIHANGANE, IMANA NOYO NKURU KANDI MUCAMANZA UTABERA