sam.

11

juin

2011

MURASHI ARASUBIZA THOMAS (Alice KANEZA, Rubavu-Gisenyi)

Honorable Izaie asohotse mu rukiko, araganira n'ubunganira(we na Ngirabakunzi)
Honorable Izaie asohotse mu rukiko, araganira n'ubunganira(we na Ngirabakunzi)


Nigeze nandika kuri site Iwacu,ko batumazeho Abapadiri ku Gisenyi, hari hibasiwe Abapadiri basagarirwa, abashyirwa ku rutonde rw’ingengabitekerezo,… bamwe barahunze, ubu hari hamaze kabiri! Murashi Sagahutu Isaie, wigaragaje nk’umukirisitu ukomeye kandi wifitemo ukuri atumye nongera kwandika! Kandi hari hashize imyaka itatu nsohoye inyandiko yemezaga ko Murashi afite ubugome n'ububeshyi muri we! Iyo nyandiko yakurikiraga ikinamico yakiniye mu Kayanza ubwo yashinjaga Simba yikoreye kuri uru rubuga!

Murashi, mu manza nyinshi ubonekamo, ukavuga ibyo mu iseminari mu Kayanza, ukavuga iby'i Gisenyi mu mujyi, ukavugwa mu manza za Arusha, Mu nkiko z'i Rwanda ndetse no mu za Arusha! Ushinja abari i Kigali, abari i Gisenyi,...icyo nashoboye kumva kandi ni uburenganzira bwawe, ikibazo gishingiye ku moko cyarakubabaje,...si wowe gusa, najye ndetse n'abandi ntawushyigikiye ko abanyarwanda mu myaka tugezemo twaryana dupfa amoko, twaryana dushingiye ku nyungu izo arizo zose twaba tugamije, ubundi tugashyira mu nyandiko ngo uzi kwandika neza, uzi gukurikiranya ibitekerezo naho yaba yashyizemo ibinyoma ngo ahamije abandi! Kuva uru rubuga rwajyaho ndarusoma, nkunda nuko batambutsa ibyanditswe byose batabanje kujora, mbabazwa n'abandika bagamije gutukana!

Icyo nshaka kubwira Murashi,...nareke gukoresha ijambo Veritas info ashaka guhamya ko igitekerezo cye, cyanga ikinyoma akubise hasi ngo "Veritas info"..ngo Thomas,..ntabwo wari uhari.


Aho mu iseminari Murashi najye sinari mpari, kuko ntari umupadiri simbe umuseminari kandi akaba atariho nahungiye! Ntacyo dupfa, ntituziranye, ndakuzi ariko najye nkuko wabwiye Thomas duhuye ntiwamenya! Ariko narakurikiye nkaba nshaka kukubwira ko ugomba kwirinda kurenganya!


1. Muvandimwe Murashi,ndakumva mu kababaro gashingiye ku moko wakuriyemo, kagasozwa no kubura umuryango wawe wose! Nturiye yatsinzwe n'ikibazo cyagushimishije ariko simusubiriza, mu Misa ndi umukirisitu, umupadiri wese ndetse n'abahateraniye hari igika basabira abavandimwe bacu badutanze gutahuka, muri icyo gika n’iyo tudashyizemo izina, dusabira bose,.abeza n'ababi, abo tuzi nabo tutazi! Ni gute yaba adasabira Abapadiri bagenzi be bazize génocide, intambara, uburwayi,...abo dukunda nabo tudakunda? Mboneyeho kukumenyesha ko ndi umugore, ariko iyo mpageze nzirikana n’abo Padiri atavuze mu Misa, icyo nticyaba ikimenyetso gihesha Simba imyaka mirongo itatu!


2. Jye nagiye mva ku Gisenyi, njyanywe n'amatsiko gukurikira imanza za génocide hirya no hino kuva zatangira mu Rwanda. Rumwe mu manza nakurikiye kandi na Thomas yaduhaye aho rwanditse, bigaragaza ko n’ubwo atari ku Nyundo yakurikiye neza, kugerekaho ko ari Umupadiri wakurikiye iby'uburenganzira bw'ikiremwa muntu nk’uko abitubwira mu myirondoro ye, arabizi neza, mu nyandiko ze ntiyabyirengagije!( Thomas simuzi, hari ibyo yandika nshima n'ibyo nenga) ariko kuri Simba, hari byinshi bizwi twakurikiye! Aburana ku Kibuye, izina ryawe ryasohotse kenshi, uko wamureze turabizi, ariko siko ubizanye muri iyi nyandiko: Wamureze hamwe na Padiri Ngirabanyiginya na Kayiranga, hamwe n'umusilikari niba nibuka neza witwa Eustache..ubarega ko bakwiciye umuryango kandi ko ubatezeho indishyi z’akababaro! Warasobanuraga neza uko ubarega! Niba hari uwabona kopi y’urwo rubanza n'ibirego yazabidushyirira kuri uru rubuga. Mu kuregwa Dominiko ntiyaburanye, nabonye umwe mu banditsi yanabivuze, Dominiko yari yarabikuriweho nyuma y'ifungwa i Kigali, bamaze gucukumbura baramurekura kuko wamuregaga ibinyoma, ntiyabonetse muri urwo rubanza kuko bari baramenye ibyawe! Mu rubanza, ku Kibuye Kayiranga ntabyo yarezwe! Abagabo batanzwe bagaragaje ko ibyo wabayemo ku Nyundo mwari kumwe.

 

Urukiko wavuze rwahanaguye ibyaha kubo waregaga, kandi ibyo ruhamije biba bibaye itegeko! Abantu benshi batanze ibitekerezo kuri uru rubuga bakwibukije uko abiregura bakora( bafatwa) ndetse bakwibukije ko umwe mu bashinja Simba wamukoresheje urega Hyacinthe! Nibutse mu rubanza rwo mu Kayanza uko washinje wa musore watwaraga Musenyeri Kalibushi nicyo wamushakagaho!


Murashi, biroroshye kugurira imfungwa ngo ivuge ibyo ushaka, kandi bakwibukije ko umwe mu mfungwa yageze hanze! Umunsi yatangaje uko byagenze ngo muhuze ikinyoma? Ubwo uzavuga ko urukiko rwakijije imiburanishirize rwibeshye? Nizere ko uzemera uburyo udakoresha wenyine, mugura imfungwa mukazizeza kurekurwa no guhabwa amafaranga ariko intego yanyu yagezweho!


3. Aho wahungiye mu Iseminari si kure y'iwanjye, n’ubwo ntahageze nakurikiye ibyahabereye! Mu rubanza rw'ubujurire mu Ruhengeri ibyahavugiwe nari mpari..najye se mvuge ngo Veritas Info? Koko ibyago wagiriye ku Nyundo, Thomas, ntiyari ahari. Ariko nkwibutse ko hasomewe ubuhamya bw’Abapadiri ndetse biganjemo abatutsi, numvise ushaka kubasenya ngo ntuzi uko byagenze, nyamara wari ufite ububasha bwo gusubirishamo urubanza rwa Nturiye ndetse ako kanya,..ndibuka ko icyo gihe wari warabaye n’Intumwa ya rubanda, munoza amategeko ya Gacaca, ariwo mutego wategeyeho Nturiye! Ko nibuka ko batubwiye abagabo babajijwe, Padiri Kashyengo, uwitwa Padiri Straton, na Fabiyani nkumva amazina yabo, ko bari mu batumye Nturiye arekurwa! Bamwe ntimwari kumwe mu Iseminari nk’uko wabitubwiye ? Aho Kagame koko asomye urwo rubanza, ntiyarekura Nturiye maze bimwe mu byo watubwiye bikaba bibaye ibinyoma! Nyamara amateka ashingirwa no ku nyandiko, si amaranga mutima gusa, rimwe na rimwe abantu ntidusangira akababaro kuko tugera aho tugakomeretsa abandi!


4. Murashi, wavuze ko uzakomeza inyandiko yawe utubwira Gacaca..uzayivugaho iki niba warayishyizeho, ugamije kuzihorera ( mbabarira kuko mbivuze gutya, nunyumva neza, aho kujya kubaza abacamanza uko byagenze ngo utange igarama ujurire wayitegemo Nturiye), uzayitubwiraho iki? Nyamara njye nkubwire, igitekerezo cya Gacaca cyari cyiza, iyo itaba urubuga rwumva bamwe, abayikomeyemo bakayihindura urubuga rwo guhora!

Ubwo se uzatubwira incuro n'uko wagiye gushinja mu Kayanza urega abishe mu iseminari, ku Nyundo kwa Musenyeri, ukaba uzi n'abicaga mu ntoki zo mu Bugoyi! Ntuzitwaze gucika kw’icumu ngo imvugo zose uvuze ukeke ko zambaye ukuri!


Ndasoza, ngusaba kudaterana amagambo na Padiri Thomas, kuba atari ku Nyundo, azi gukurikira, njye nagiye njya mu manza nyinshi, haba mu nkiko, haba muri Gacaca, ahubwo Murashi, icyo nakubwira, uri umwe mu bababaye, babonye ibintu by'i Rwanda mu ntangiriro ukiri mutoya, akababaro kawe twanagasangira, kandi turagasangiye ariko haba ubwo nkurikira ibintu, bimwe mbihagazeho ibindi mbisoma, ngasanga ubaye intwari ukaba umunyakuri, nawe waba umwe mu batuma abanyarwanda dutera intambwe mu bwiyunge! Za 1959 sinazibayemo, nzisoma mu mateka y'ubu n'aya kera! Singuhanura kuko ntari mukuru, imyaka yanjye iri hagati y'iyawe n'iya Padiri Thomas, ndi umugore wapfakaye nkomeza kurera abana banjye batatu, ariko icyo nakubwira, ndakuzi, uri Professeur, n'abawe nari mbazi, nkuzi uri umwanditsi warashinze ikinyamakuru, uhagarariye u Rwanda i Kampala ndakwibuka, bakugira dépite nawe urabyibuka! Ntuzategereze kumera nka Nyamwasa ngo urusohokemo ubone umuti w’ibibazo by’abanyarwanda, nuba umunyakuri uzunga abanyarwanda, nukomeza gutyo mu buhamya uvuga ko wowe, uwo ushinja n'Imana arimwe mwenyine muzi ukuri, urarushenye kandi uzadusubiza aho twashakaga kuva! Nabonye wanditse igika cya mbere cy’ibyo wasezeranyije Thomas, nzategereza ukomeze uvuge maze uzose nkubwire uko najye mbona ibintu! Uramenye iyi nyandiko wanditse itaba ari intandaro yo kongera kuyobya Kagame ngo “Umukirisitu VeritasInfo” yongere agabirwe imyanya! Uri Professeur ndakwibuka wari umugabo ntajoraga dore ko umwana wanjye wigishije atasibaga kubihamya, ariko wongere urebe kuko kuba utarabaye inyangamugayo mu mikorere yawe bishobora kuba aribyo byagiye bigutesha imyanya wagize nyuma ya 1994: Umunyamakuru- Ambasaderi-Dépité!!!


Alice Kaneza, Rubavu-Gisenyi

Commentaires : 49
  • #49

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 10:59)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #48

    d10媚薬 (mercredi, 31 juillet 2013 10:56)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #47

    anonyme (lundi, 20 juin 2011 03:29)

    Sinkunze kwandika ku mbuga nyinshi , riko nihaye ubwo burenganzira kubera ko uburenganzira bw'ikiremwamuntu mbona ari ikintu kitagomba guhungabanywa mu binyoma.
    Nshimiye cyane Alice Kaneza nigeze n'ubundi gusomera inyandiko kuri iki kibazo cya Padri Simba.
    Nshimiye kandi na Mugabe Paul, kuko ubuhamya bwe bukeye, nta buryarya byurimo, kandi noneho we yari ahibereye mu rubanza.
    Simvuka mu bugoyi ariko narahabaye. Ndibuka ko Padri Simba ariho yize i seminari ntoya n'inkuru, n'ubwo ntari mpari ariko ndabizi kandi mbizi impamo. Kubera imidugararo ya 1973, byatumye seminari nkuru ifungwa, ajya gukomereza mu Nyajkibanda. ahangaha umugabo natanga kuba padiri Simba ataronda akoko, ni mugenzi we icyo gihe biganaga witwa Bugingo, ukomoka mu Ruseyi.
    Akimara guhabwa ubusaserdoti, yatangiriye akazi ke muri Paroisse ya Gisenyi; abakristu twese yadufataga kimwe, kandi uwarwaye yaramusuye, iyo wabaga umenyereye kuza mu misa ya mu gitondo uwo munsi ntakubone, yakoraga uko ashoboye akamenya amakuru yawe, ndetse byaba ngombawa kanagusura. njye yansuye kenshi kandi ndi umututsi.
    Ni umusportif, uko muzi ntiyigeze arobanura abajeunes yakundaga gufasha kwitoza gukina foot, dore ko yari n'umukinnyi mwiza. Uko kandi bizwi iyo umuntu ari sportif, aba ari na ouvert mu mutima we, njye rero Simba nzi nabanye nawe ku gisenyi no ku Nyundo, yari ouvert envers tous, sans discrimination. Yari umurezi mwiza, ntiyihundagazaho ibintu, ndibuka mpuye nawe avuye mu Butariyani ubwo yagiye kwihugura asohotse mu buroko yari amazemo imyaka arengana, namubajije impamvu mbona akennye kandi avuye i Burayi, aransubiza ati ubu mfite imfubyi nyinshi, hartimo abanyeshuri bigaga mu iseminali, bahora bandirira ko babuze uko biga, nuko n'ubusabusa nari mfite nkaububaha kuko ntakwihanganira kwambara ishati nziza, umwana yabuze uko ariha ishuri. Abo bana harimo abo nzi neza yafashaga, barimo abatutsi. Rero Simba , Sagahutu azamurege ibindi, ariklo ivangura n'ubugome abiveho.
    Yewe nkeka koko ko yaba amurega kuba bombi barabanye ku Nyunso ari bato, hanyuma Sagahutu Murashi, ubuzimaé bukamuzengurutsa hirya no hino, nk'abandi bana bose batashoboraga gukomeza amashuri mu Rwanda bakagana i ya Congo, atari n'amoko abiteye, naho Ssimba agakomeza akiga mu Rwanda ndetse akagera n'aho ategeka rya shuli biganyemo.
    Alors Monsieur Murashi Sagahutu Isaie, vous êtes seulement un envieu, un jalou de la pire espèce. En plus nta nubwenge bwa kimeza ugira, wamenyereye za arnbaques zo muri Congo abantu bose bazi ko gutanga ruswa, kuvuga ibinyoma ari umuco muri icyo gihugu duturanye, wagiye ugiye guhaha, aho kugumana ubugabo n'ubunyangamugayo bwawe, uta umuco urandavura, kugera ubwo ugurira abakwiciye ngo babeshyere inzirakarengane kuko wibwira ko afite imitungo uzamucwemuraho. Ntabwo wigeze wibwira ko incuti za Simba nta nyungu azikuraho?
    Gira isoni widutesha agaciro, ku nyundo narahabaye, uko wathutse ndakuzi, yewe n'inkotanyi zagombye kwibuka ko mu by'ukuri mutagendanye. Ese uribuka mugaburirwa na Mukecuru Bernadette Mukebyankanda(que la terre lui soit légère)abapfunyurira ku biribwa by'abanyeshuri kandi ukorera amafaranga? Se wayashyiragahe ra? Ngo Nuwakjoreye icyaha mu nyenga yaramenyekanye, nawe ubutore bwawe burazwi. Ntibintangaje rero kuba uburyo bwo kwibuka abawe ari ugusangira n'ababahitanye, hanyuma ukabeshyera abandi wibbwira ko ngo hari imali uzabakuraho. Yewe Icisha Simba urubozo, umucishe umutwe, ariko ibyo kumukuraho amafaranga yo imyire usige inkingi. Ese mama, ko twese twababajwe, ari wowe, ari njye ari n'abandi, yewe, n'abahutu uibwabo ntabwo basigaye batababaye, none se wowe ngo uzi kumenyana n'imana, wadusobanurira umunsi Simba yapfuye niba uzibagirw umugore wawe n'abana bawe, ndetse n'abandi bavandimwe wabuze? Uko nabonye ifoto y'uriya musaza se, urareba ugasanga angana ,n'abo wapfushije? ku buryo urpfu rwe rezakumara ipfunwe? Harya ubwo wiyita imfura y'inyangamugayo? Genda uradusebeje, usebeje Kagame na Gacaca. Wahuye n'umuntu w'imana utamenyereye amacuragahina nk'ayawe ngo maze agurire ziriya nkorokoro ziyita inyangamugayo zikirirwa zisahura abantu, none gumya wiyamanze.Njye nkuziho byinshi, ariko kuko wiyemeje noneho kwiyerekana uko uteye nyabyo, ntegereje izindi nyandiko zawe, nzajya nkwibutsa n'ibyo uzajya wibagirwa wivuga ibigwi. Sinkubwiyue ngo komera, kuko urdusebeje pe!!

  • #46

    KOMERA (vendredi, 17 juin 2011 01:00)

    Ndasubiza uwatanze commentaire ya #11.Yewe nawe ntaho utaniye na MURASHI.Urareba ugasanga padiri SIMBA agomba gufungwa kuko atakurikiye nyakwigendera musenyeri KALIBUSHI muri MERIDIEN.Icyo ni icyaha giteganywa n'iyihe ngingo mu mategeko ahana yo mu RWANDA.En plus ntugire n'isoni zo kuvuga ngo ahubwo yigiriye mu BAGOYI.Mbese kuri wowe abagoyi ntabwo ari abantu umuntu yahungiraho?Eh bien yabahungiyeho kandi ntacyo yabaye.Ngo wize nawe ku NYUNDO ra!Mwagiye mukunda NYUNDO yabareze n'ABAGOYI ko bababereye abaturanyi beza igihe mwahigaga ra!Gusa ntabwo abatekereza nkawe mwaduca intege kuko hari abari reconnaissants kandi turabibashimira.Warangiza ugatinyuka ukavuga ngo yageze aho ahungira muri CONGO.Aho ntaho uduhishe noneho ugaragaje ko uri muri babandi bavuga ko abantu bose bahungiye muri CONGO(abahutu ) ari abicanyi ko muri make babacitse mutabamaze...ko kuba barapfuye mu gihe cy'isenya ry'amakambi nta kibazo kuko na bo bari abicanyi...
    Tugarutse ku rubanza(gacaca) rwa PADIRI SIMBA ndakumenyeshako ABAGOYI twumiwe.Twumijwe no kubona uwo MURASHI wirirwa arira, afatanije n'abandi bagome nkawe ntiriwe mvuga amazina barafunguje abicanyi kabuhariwe , bya bihararumbu tuzi twese ko byagize uruhare mu bwicanyi haba mu iseminari haba no kuri paruwasi-diocèse(aho twita ku NYUNDO HEJURU) maze bikaza gushinja ibinyoma inzirakarengane nka PADIRI SIMBA.Erega si we gusa iryo hururu ryagiyemo benshi uretse ko nyuma yaho bamwe bagiye bafungurwa buhoro buhoro.Murashi niba usoma commentaires zitangwa ku nyandiko yawe reka nkubaze.Ubona imyifatire yawe mbere y'iriya gacaca ndetse n'igihe yari irimo itaratesheje agaciro, itarashinyaguriye, umuryango wawe wishwe na bariya bagome.Kubona wirirwa mu mana hamwe n'abicanyi baguhekuye mukirirwa musangira amayoga ngo kugira ngo bakunde bashinje inzirakarengane uzakunde ubone amaronko?Abawe wabishe kabiri.Burya twabonaga ibyo ukora tukibaza niba ari MURASHI prof tuzi cyangwa niba ari undi MURASHI utagira ubwenge.Nkugiriye akabanga siniriwe mvuga abo bicanyi mwirirwana .Simbavuze hano ariko abaturage ba NYUNDO bose barabazi ntabwo mwabikoraga mwihishe.Menya kandi ko abo bicanyi bafite imiryango bavukamo ndetse n'inshuti ibyo mwabasaba kuvuga byose turabizi.
    Reka ndekere aha umenya ahari kugira ngo mvuge ibyo nifuza byose kuri iki kibazo nagomba kwandika article ndende.
    Nsabye abakuru ba LE PROPHETE kwihangana bagatambutsa commentaire yanjye.
    Murakoze.

  • #45

    bakame (dimanche, 12 juin 2011 10:19)

    Haha ndumva ari igikorwa kiza kdi ari inama nziza umugiriye gusa ndumva byaba byiza nubwo Imana atari umuntu iyo iza gufasha abafite imitima nkiyo ikaba yaravuyemo Urwanda ruba rufite amahoro rurasenywa nabantu nkabo badusubiza 59 nibo ntandari yibibi nibo bafite ingengabitekerezo mubadukizem

  • #44

    IBI MWABIMENYE SE BAHU!!!! (dimanche, 12 juin 2011)

    MWESE MUREBE IBYA GAKAME yaboneye i CHICAGO:

    http://www.youtube.com/watch?v=tiVpe8svC6I

    Mwakoze cyane: Mwe ba Dr RUDASINGWA namwe ba Nyakubahwa RUSESABAGINA Paul.

    Iyicwa rya KAYUMBA:

    http://www.youtube.com/watch?v=dJyrw64XSxQ&NR=1

  • #43

    Nyamijos (dimanche, 12 juin 2011 01:23)

    abantu bameze batya nkaba Murashi muri za gacaca zose bagiye babamo kuko gacaca ni munyangire,munyumvishirize,mumporere munyandagarize, mumparabikire ,mucuze utwe nibindi byinshi bibi

  • #42

    Mugabe Paul (dimanche, 12 juin 2011 00:02)

    Gacaca yabereye mu Kayanza sinari mpari, aliko iyabereye ku Gasoko muri Muhira nari mpari kuko bari baraye batubwiye ko utaza muri iyo Gacaca ashobora kuzaregwa kuba yaragize uruhari mu kwica abatutsi bari ku Nyundo. Twagize ubwoba twese turaza ariko ntitwashoboraga kugira icyo tuvuga kuko abagombaga kuvuga bari baratoranijwe. Havuze uwitwa Musemakweri Ildephonse na Janvier mwene Kabera bavuze kurupfu rwa Asteriya Nyiravumera n'abandi. Wowe Murashi wibanze cyane mugushinja Rafiki Hyacinthe. Wavuze ko yaje na Hélicoptère yaguye aho ku Gasoko akazana imbunda zo guha interahamwe ngo zice abatutsi. Muri icyo kinyoma wunganiwe na Siborurema Michel mwari mu maze gukura muri prison ngo aze yemeze ibyo binyoma hamwe na Kawawa utazwi aho muri Muhira.
    Murashi ndagira ngo nkwibutse ko abantu bose bavuye aho bumiwe ndetse bagusuzuguye. Umucamanza w'umugore wari uhari ntibuka izina, dore ko ngo bose bari bavuye i Kigali kandi akaba aribo bari baraciriye urubanza Padiri Simba, yabajije abaraho kuvuga niba bahamnya ko Rafiki Hyacinthe yaba yaraje muri iyo kajugujugu yaguye aho ku Gasoko. Umugore witwa Maritina n'umugabo witwa Nsengiyumva Alphonse mwene Kabiligi bavugiye aho ko umuntu waje muri yo Kajugujugu agatanga imbunda nkeya ari umugabo witwa Gatsinzi Marcel wari wambaye imnyeda ya gisirikari. Babajijwe niba bazi Rafiki Hyacinthe uko asa, bose bemeza ko bamuzi neza ko bareranmwe. Babajije Abagwabiro niba koko iyo kajugujugu yaraguye aho, bose barabyemeje ariko bavuga ko uwatanze imbunda ari Gatsinzi Marcel ufite ishusho imwe na Rafiki Hyacinthe. Murashi yaramwaye aratukana, avuga ko abaturage ari ibicucu batazi kureba.
    Niba rero uko twamubonye icyo gihe, tukumva ibinyoma yashinjaga Rafiki, ntidushidikanya ko yaba yarashinje Padiri Simba ibinyoma.
    Murashi rero niba yariciwe abantu amenye ko bibabaje ariko sibyo yaheraho kugira ngo acishe umutwe Padiri Simba.
    Ngire icyo nibariza umunyakinyoma, umugome Murashi, Ko twese tuzi ko wagize uruhari rukomeye mukwicisha abahutu benshi muri Muhira kugira ngo wigarurire ubutaka bwabo, kuki utarega ababishe kandi bose ubazi ko ari abasirikari ba FPR? Amaraso ni nkandi. Abapfuye bose bagombye kuririrwa kimwe, ubutabera bukaba bumwe kuri bose. Ariko wowe ndabona ushaka kwemeza ko amaraso y'abatutsi aruta ay'abahutu.

  • #41

    veritasinfo.fr irabakurikiranira amakuru y'i Chikago ! (samedi, 11 juin 2011 23:57)

    Ni mwisomere uko babana bo ku gihe.com bavuga ko barimo kwiga kuba abanyamakuru b'umwuga ahubwo barimo bahinduka abanyamakuru b'ikinyoma! (http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13543) ngo itsinda rya Rusesabagina na Rudasingwa ngo ntirirengeje abantu 20!!! Abantu biga itangazamakuru batazi naho isi igeze mu ikorana- buhanga bakajya kubeshya abantu bigeze hariya? Ntabwo se bazi ko abantu bakurikirana en direct/live ibirimo bibera Chicago?

    Mwirebere ayo mashusho mubare abantu baje kwamagana Kagame uko bangana! , abo yazanye mu ndege kurata iterambere ry'u Rwanda bihishe! Ese iterambere ry'u Rwanda rigaragarira Chicago? ariya mazu tubona se ni ay'i Kigali!!

    Mbega Rwanda urajyahe?

  • #40

    Alice Kaneza (samedi, 11 juin 2011 23:06)

    Ndashimira ababashije kunyumva! Ikibazo abanyarwanda dufite nuko kenshi tugaragaza uburakari bugendanye n'ibikomere dufite ku mutima dutukana cyanga dukoresha imvugo zigayitse! Ubwo buryo bwo kuvuga twishongora buradusenyera kandi rimwe na rimwe ibitekerezo byacu ntibyumvikane!
    Nandika iyi nyandiko, nagerageje kuyohereza, urubuga rumbwira ko rutarenza inyuguti 500. Uburyo nahisemo kuyohereza, nashakishije adresse ya bene urubuga ngize amahirwe nyoherereza Padri Fortunatus nshimira ko atanigiye inyandiko ahubwo yahise ayitangaza! Byatumye nanjye numva umutima utuje kuko nifuzaga gusubiza Murashi nanditse nkuko abandi bose (mwese) munyuza inyandiko yanyu kuri uru rubuga!
    Inyandiko yanjye nk'umubyeyi w'umunyarwandakazi ntiyari igamije gutukana cyanga gusenya ibitekerezo ba Murashi nshigikira Thomas! Aba Bapadiri barakarama, mureke kubatuka ahubwo tubashimire ko urubuga baduhaye ruzatuma twisanzura, tuvuge ukuri, ibyo tuzi mu kuri tubishyire ahagaragara!
    Nshimiye abambwiye ko inyandiko nanditse yumvikana, nyamara nababwira ko kwandika inyandiko ivuguruza, ufite umutima ushegeshwe n'ubugome ureba, wumva, umubabaro umuntu aterwa n'ababeshya cyanga bakabeshyera abandi atari ibintu byoroshye!
    Uwagaye umutwe nahaye inyandiko yanjye ntabinzize kuko nandika nari ngamije kuvuga ku nteruro y'inyandiko yari yanditswe na Murashi. Mugire amahoro aho muri hose, mu Bugoyi turabatashya!

  • #39

    Bemerikije (samedi, 11 juin 2011 23:04)

    @Kuli#37,
    Ntiwibagirwe ko no mu ngo nyinshi z'abatutsi zari zicukuyemo ibyobo byo kuzarohamo abahutu.

    Ntihagire uhakana kuko abatutsi bicwaga (munyumve neza sinshigikiye ibyabaye) barohaga mu byobo byabaga bicukuwe mu ngo zabo, ntabwo ari interahamwe rero zacukuye ibyo byobo.

    Ntibizabatangaze ko hari abatutsi bicwaga bavuga ngo sha muradutanze!

  • #38

    Mujyanama (samedi, 11 juin 2011 22:52)

    Amakuru adasanzwe:I Chicago, byacitse Perezida Kagame yanze kwakira abanyarwanda
    Byanditswe Tariki ya: 06-11-2011 14:23:24 (-0400 GMT)

    Inkuru ya: Ubwanditsi

    CHICAGO, IL - Ikipe y'abakozi ba perezida Kagame bangiye abanyarwanda kwinjira mu biganiro biri kubera muri uyu mugi kubera ko ngo batari kwitwara neza.

    Abanyarwanda b'ingeri zose bahenze hanze ya Hotel Hyatt Regency, iri kuri aderesi 151 East Wacker Dr. , Chicago, IL, 60601, kubera ko ngo batari kuramya Perezida Kagame.

    Hari umubare utari mukeya w'abanyarwanda, ndetse n'abanyamahanga bari mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame nabo bari hanze yiyo Hoteli.

    Nta muntu numwe wemerewe gufata ifo nimwe mwo imbere ngo utari umunyamakuru.
    Abenshi mu bayoboke ba Perezida Kagame barimwo imbere muri Hoteli, bari kwinubira iki cyemezo cyafashwe, cyane cyane abifuzaga futana amafoto bari kumwe na Pereizida Kagame.

    Perezida Kagame ari kwitegura gutanga ijambo sa kumi, 4:00PM EST. Murahishiwe.

    Source:Iwacu1.com

  • #37

    Nunganire #29 na #33 (samedi, 11 juin 2011 22:05)

    Ibyo muvuga ni ukuri kandi niko turigushaka. Intambara n'ubwicanyi ntabwo byatututse mu kirere. Abantu kwibasira abaturanyi babo b'abatutsi byaturutse ku mitwarire yabo yagaragaye cyane nyuma y'uko inkotanyi zitereye igihugu. Hari abatutsi benshi bagaragaje ko bishimiye ko inkotanyi yije kubagarura ku butegetsi, bityo baraziyegurira ntibatinye kugaragaza ko bazishyigikiye, bohereza abana babo kuzirwanirira, bivuzeko bagiye kurwanya urwababyaye. Ibi tubyemeranyeho, ntibyashimishije na gato abahutu barwanyagwa. Ibikorwa by'ubwicanyi byakorewe abaturage b'aho inkotanyi yafashe, byatumye abatutsi b'imbere barebwa nabi n'abaturanyi cyane cyane abari barohereje abana babo mu nkotanyi. Muri 93 ho byahumiye ku mirari ubwo imishyikirano yarirangiye, abatutsi ntibatinya kuvugako ak'abahutu kashobotse. N'abatutsi basangiraga n'abahutu bari bamaze kwitarura. Indege ya Prezida Habyarimana imaze kuraswa, habaye ibyishimo bidasanzwe ku batutsi, ndetse bamwe ntibazuyazaga kubwira abahutu ko ibyabo byarangiye. Aha ndavuga mu gice cy'amajyepfo aho narindi. Ndibuka ko impuzi yari zaravuye i Byumba zari zicumbitse kuri bene wabo zavugaga uko inkotanyi zambika abantu amajaketi, ababyumvise bakumva ko nizibageramo zizabica urw'agashinyaguro.
    N'aho kuba amadayimoni yaribasiye u Rwanda, twemere ko aribyo. Ahubwo yarugezemo igihe aruzanamo intambara, abantu bakishimira ko igihugu barimo cyatewe, amaraso akameneka kandi aseseka ntayorwe. Bakemera gucukuza ibyobo mu ngo zabo (byagombaga gukora iki? Uwaba afite inkuru y'ukuri kuri ibyo byobo yazatubwira icyo byaribyacukurijwe), bababeshya ngo bazabarinda, kandi harinda Imana, kugeza ubwo andi mashitani yinjira mu bandi bakadukira abo baturanye ngo barikiza umwanzi. Nyamara abo bose iyo barwanyiriza hamwe amashitani yabatereye igihugu, byazaga gushoboka, igihugu kikabona amahoro. None dore aho atugejeje. N'ubu rero, ayo mashitani ntaho yagiye, aracyavuyanga u Rwanda. Ibibera muri Gacaca n'izindi manza zose byakubera urugero. Ikinyoma cyahawe intebe, kirimikwa, kiragaza mu nzego zose. Dusabe Imana itabare U Rwanda rwacu.







  • #36

    Karabaye (samedi, 11 juin 2011 21:07)


    Ubu ndimo nandika iyi nkuru kuri Blackberry yanjye, abana b'abahungu twakamejeje twamagana ka kicanyi kene Rutagambwa katumariye imilyango.

    Ako ka rukarabankaba ngo ni perezida Polo Kagome ubu agenda yububa isoni n'ikimwaro bivanze n'ubutindi bimwuzuyeho.

    Yayayayayayaaaaa!!Sha abatashoboye kuba hano mwacitswe kabisa, ubu birashyushye pe !!!Ba bambari be nabo ngo ni ingirwantore buzuye muri Hyatt Regency Hotel, harimo abanyuzamo bakaza guhenguza ariko ndibwira ko nabo bumiwe kuko bari bazi ko tutashobora kuhagera da! Ubu noneho rero baratubonye kandi iyi ni ntangiriro kuko rwumiyizuba w'umwicanyi ntazahora asohokana abamuherekeza bo kumuvana mu kimwaro no kumushengerera uko azajya ajya hanze.

    Awa awa awa. Niyumve ko amaraso asema! Puuuuuu. Ni imivumo imwuzuyeho !!!!.

    Source:Iwacu1.com

  • #35

    Cyabayaga (samedi, 11 juin 2011 19:59)

    UREBYE IBYO INYENZI INKOTANYI ZAJE ZIKORERA URWANDA BITEYE AGAHINDA NI UKURI
    ZAJE ZITWIKA ZICA ABATURAGE ABAKURU NABATOYA.ZAJE ZISENYA AMASHURI AMAVURIRO.abanyabyumba baratakamba ,mumpinga zimisozi,bararira cyane muri burende mana yacu wadushubije iwacu!!!naho uwo witwa MURASHI mumwihorere kuko niba yarashoboye kwohereza inyandiko kuri runo rubuga ni uko ubwo ageze kure,kuko kuba uvuga ngo wihaye Imana ,akaba ari wowe wirirwa munkiko ushinja inzirakarengane z'abihaye Imana ibinyoma kandi ukuri ukuzi biragoye!!ahubwo niba ari muzima buriya ntanasinzira!kandi ntazanasinzira igihe abo yashinje ibinyoma bakiborera muri kariya karima ka KAGAME!!cyokora icyamuha amahoro no uko yakwerura agahamya ko yababeshyeraga wenda agahita ahunga gusa ntazabivuge amaze kugera hanze kuko ntacyo byaba bimaze

  • #34

    Twumvikane (samedi, 11 juin 2011 19:15)

    Alice we,
    Inyandiko yawe ntabwo nyinenga. Ubwo uwo Murashi uramuvuga uko umuzi; njye simuzi kuko ntigeze mumenya ku Nyundo igihe nanjye nariyo ndi umunyeshuli. Nigeze kugira icyo nandika mvuguruza uyu Murashi ku ijambo libi yavuze kuli nyakwigendera Padri Matayo Ntahoruburiye ngo waba yaramubwiye abonye alira kubera ko ababyeyi bari babajyanye i Nyamata ngo: "Humura uzababona.....abana ni beza, aliko yiba batakuraga!".
    Gusa ndagira ngo kwibutse ko wibeshye kuli Titre y'inyandiko yawe. Ubanza uba waranditse: Alice KANEZA asubiza Murashi.

  • #33

    ukuri (samedi, 11 juin 2011 19:08)


    Ndaza kugira icyo mvuga kuri comment #27.

    Mbere yo kugira icyo mvuga ariko, reka turebere hamwe ikosa rikomeye ryakozwe, ndetse rigatuma abanyarwanda barenga miliyoni basiga ubuzima muri iriya ntambara.

    Ubusanzwe iyo hari intambara ni uko haba hari ingabo ebyiri zirwana cg se impande ebyiri zishyamiranye, icyo gihe hari inkotanyi n'inzirabwoba zagombaga guhangana. Ikibazo rero ari na ryo kosa ryabaye ni uko abaturage baje na bo kujya mu ntambara, bakayivangamo. Uko byatangiye birazwi ariko kubisubiramo ni ngombwa. Inkotanyi zitera u Rwanda, Inzirabwoba zahise zizihashya zizisubiza iyo ziturutse i Bugande ni na cyo cya gihe Rwigema yahasize ubuzima (uko yapfuye bizwi n'abamwishe). Inkotanyi zaje gutera ubwa kabiri noneho ziza zica abaturage ba hariya i Byumba, ababishoboye bahungira imbere mu gihugu. Ubundi mu mategeko y'intambara birabujijwe kwica abasivili. Mu batutsi bari imbere mu gihugu ndetse n'abahutu bamwe na bamwe hari abatangiye kuba ibyitso by'inkotanyi: ubwo amakimbirane hagati y'abanyarwanda aba aravutse. Iyumvire nawe, impunzi zari ziturutse i Byumba zazaga zivuga ukuntu Inkotanyi zica abaturage. Noneho zagera imbere mu gihugu zigahura n'abantu bashyigikiye ku mugaragaro Inkotanyi! It was a recipe for disaster! Bamwe mu bashyigikiraga Inkotanyi bumvaga ko ari uburyo bwo kurwanya ingoma ya Habyarimana, abandi bo bumvaga ko abatutsi bagiye gusubira ku ngoma (hari n'abifuzaga ko hajyaho ingoma ya cyami). Ibi maze kuvuga haruguru ni byo urebye byatumye ibintu bizamba. Iyo Inkotanyi zikomera ku mugambi wazo wa mbere ari wo kuzana demokarasi ku banyarwanda bose, bakarwanya igitugu, cyane cyane ariko iyo ziha abaturage b'i Byumba amahoro ntizitangire kubica ntabwo ibintu byari kugera hariya. Na Nyamwasa we ubwe yatangaje (muri ya nama y'i Londre) ko ikosa ryabaye igihe batangiye kujya bica abaturage, akavuga ko urebye ari Kagame watanze ayo mategeko. Burya na kuriya abatutsi boherezaga abana babo kujya kurwana hamwe n'Inkotanyi ryari ikosa rikomeye. Muti kuki? None se iyo abantu baturukaga aho imirwano yaberaga bazaga bavuga uburyo abantu bicwa, abaturage b'imbere mu gihugu ntibatekerezaga bati ni ba bana b'abaturanyi bakora ayo mahano? Reka ndekere aha, ahubwo ngaruke kuri comment #27.

    Muri comment #27 aragira ati

    "Intambara se ishize Nyange imaze gushyirwa hasi nabatutsi bayitikiriyemo kuki ataje gufasha Mgr Kalibushi gusanasana akigira mu nkambi muri congo"

    Ndumva aha yigiza nkana. Harya ba bihayimana b'i Kabgayi bishwe ryari? Si n'i Kabgayi gusa kuko aho Inkotanyi zanyuraga ntizatinyaga kwica abihayimana.Uyu mupadiri na we yari azi ko Inkotanyi zica abasenyeri n'abapadiri! Ni na cyo cyatumye yerekeza iya Kongo.

    Ibyo ari byo byose aya mahano yabaye mu Rwanda ba nyirabayazana ni Inkotanyi. Ni zo zateye u Rwanda mu gihe ikibazo cy'impunzi cyari kigiye kubonerwa umuti. Ni zo zatangiye kwica abaturage, abandi zikabirukana mu byabo ngo zishyire pression kuri Habyara, zinaboneraho aho zizashinga ibikingi (none ni bande batuye mu Mutara, na bande batuye Kibungo?). Ni Inkotanyi zashatse gukoresha abatutsi b'imbere mu gihugu zibizeza ibitangaza zigatuma biroha muri politiki aho kuyirekera abanyapolitiki (baba abahutu cg abatutsi). Ni byinshi umuntu yavuga. Gusa ni ukureba uko twakora ibidushobokera byose kugira ngo aya mahano ntazasubire. Ese hari hakenewe ko iriya miliyoni y'inzirakarengane ihasiga ubuzima kugira ngo tumenye ko dushobora kwicara hamwe tugakemura ibibazo byacu?

  • #32

    Nyamijos (samedi, 11 juin 2011 18:33)

    @kandida/suwedi nonese wowe arabihakana ubihereye kuki mugihe nyirabyo atabihakana erega ubundi icyangombwa sariya majwi kuko icyo Jack na Munyuza bashinzwe muri FPR hano murwanda twese turakizi, ariko nkumuntu nkawe urihandagaza ukaburanira bariya bicanyi wabona nawe ejo ariwowe utahiwe kuko umukunzi wimpyisi niwe zirya mbere

    *harya ngo Gasasira naze afungwe. urucira mukaso rugatwara nyoko, kandi ngo umugabo mbwa aseka imbohe, eseye za Mandat d'arret zaba bagabo mwaciriye imyaka iruta iya Gasasira ibyazo bite, ko tubona bakidegembya, erega hari kera ubu ntamuntu ukizira munyangire, bisigaye hano iwacu murwagasabo gusa.

  • #31

    Rushita (samedi, 11 juin 2011 18:09)

    Kuri # 27

    Niko ye,ibinyoma byanyu biranze bibaye karande ?Koko uratinyuka ukavuga ngo kuwa gatanu mutagatifu 1994 genocide yarimo iba ? Ariko iyo shitani y`ikinyoma ko mbona mwanze mukayiha icumbi mu mitima yanyu ra ? Ubwo koko ntabwo uzi ko genocide yatangiye iminsi itatu nyuma ya Pasika ? None se uwagatanu mutagatifu wizihizwa nyuma ya Pasika ? Donc kuri wowe habanza izuka lya Yezu hanyuma hagakurikiraho urupfu rwe ! ?????Ubwo ntubona ko sekibi ariyo ikuvugisha ayo mangambure yuje ibinyoma ????Kubeshya ni bibi nyamara ariko wari ukwiye kwisubiraho hakiri kare.

  • #30

    Umushobyo (samedi, 11 juin 2011 17:47)

    Nashakaga kuvuga # 27. Iyo muvuga ibyo byose, n'abo ba Murashi, ntimukomoze ku mahano ya Kagame, muba mubiba ikinyoma. Nta kuri kurimo iyo muvuga 94 ariko mwiyibagije uwayiteje.

  • #29

    Umushobyo (samedi, 11 juin 2011 17:42)

    Njyewe ndabaza #28. Reka twemere ko 94 amashitani yari yateraniye mu Rwanda. Kuki mwumva ko abahutu gusa aribo yari yateraniyemo. Kuki mwirengagiza nkana kureba amashitani yari mu nkotanyi. Aho zanyuze hose zararikaga imirambo. Kuki umuhutu wishwe mutumva ko nawe yabaga ari umuntu. Aho niho mutsindirwa kugeza ubu. Ese 94 yahanutse ku ijuru igwa ku butaka nta kiyiteje. Ushobora kuvuga umwotsi utavuze ku muriro uri guturukaho? Mbese wagira ngo ba Murashi bari nk'abatagatifu bateraniyeho aho, hanyuma amashitani akabirundaho batazi iyo aturutse. Mwagiye mushyira mu gaciro kweri. 94 yatewe n'iki, yaturutse he? Niba mudashoboye gusa icyo kibazo mujye mwicecekera, nta jugement mushoboye gukora kuri situation.

  • #28

    Xpl-rwanda (samedi, 11 juin 2011 17:18)

    Ndasaba banyiri uru rubuga kutazibagirwa kutubwira kuri padiri Sibonana wo muri Kinyamateka. Wazize ibitekerezo bye.
    Murakoze

  • #27

    kuri #13 (samedi, 11 juin 2011 16:03)


    Urakoze kunsubiza ninge wanditse comment #11, nanubu nge nemera ko rwose 1994 yahinduye imitima yabantu ibageza aho tutakaga, nanyuze mu marorerwa yose nitegereza abantu ntihishe mpanganye kuri paroisse imwe i Cyangugu..Umwanzuro nafashe sinarenganya cg ngo ndenganure uwo tutari kumwe, aha rero niho ntandukanira na Padiri Thomas wari Nzahaha Bugarama.cyangugu akagira umwere umuntu wari Nyundo.Murashi Isaie niba afitemo ukubeshya imana yonyine izabimubaze ariko niwe temoin direct dufite kugeza ubu..

    Hari un documentaire nabonye ya Un pasteur americain yagiraga iti" Amadayimoni yose yari yateraniye mu Rwanda" nabari intungane ntiyabarebeye izuba, nge niboneye aba pasteur rwose batugose namacumu kandi kuri paques une semaine avant bari bambaye cravate na Bible rwose igitwenge ari cyose mu muhanda, niboneye abakristu ku wa gatanu mutagatifu rwose bari bashengereye bataramye baririmba ,...cya gihe kigeze ngayo amahiri, amacumu, inkota etc...bref numwana wawe niba umufite mutari kumwe kiriya gihe ntukirirwe umurenganura, habaye byinshi birenze ukwemera!

    Petit Seminaire ya Nyundo nayibayemo nakubwiye ko Simba nange muzi rwose na nyuma amaze gufungurwa twabonanye kenshi nta rwango yagiriraga abatutsi twari muri seminaire kugeza 94 ariko uko yaba yaritwaye mu bwicanyi bwa 94...aho ndakuretse rwose, havuzwe byinshi, ariko nakandi nibaza ni kuki aterekeje kwa Musenyeri wamuhaye ubupadiri agahitamo kwibera mu bagoyi! Intambara se ishize Nyange imaze gushyirwa hasi nabatutsi bayitikiriyemo kuki ataje gufasha Mgr Kalibushi gusanasana akigira mu nkambi muri congo..aha nta gisubizo wampa Simba wenyine niwe wansubiza..

    Urundi rugero ni Padiri Dominiko, un homme de foie, integre nange ntemeranywa na Murashi niba koko yaramushinje,, we wabonye ko mu byabaye byose yavuze ati gupfa no gukira ndi kumwe na Musenyeri wange, nubwo indangamuntu ye yari yanditseho ubuhutu yaremeye ahungana na Musenyeri baragotwa muri Hotel Meridien aho Kalibushi yajyanywe amaze gucuzwa imyenda arimo kwicukirira imva..Na Murashi bari kumwe, aha rero Dominiko yagaragaje icyo twita fidelite no kwitanga birenze ...reka nkureke , naho pentekosti yo sinibukaga rwose ko izanaba ejo, nsenga uko bukeye bwije sinkibuka iminsi imwe nimwe bikurikije naho mba ubu...Uzaguhire nawe

  • #26

    ABAHUTU BISHE ABATUTSI NI BA BIRYOZWE 4 (samedi, 11 juin 2011 15:48)

    The community work ruling as an alternative to prison has allowed people to live in their homes and carry out their sentences about twice a week, learning to live together and move on,” he said.

    The HRW report also criticised the government’s decision to exclude from the jurisdiction of the Gacaca the crimes committed by soldiers of the current ruling Rwandan Patriotic Front (RPF).

    “One of the serious shortcomings of Gacaca has been its failure to provide justice to all victims of serious crimes committed in 1994,” said Africa director Daniel Bekele. “By removing RPF crimes from their jurisdiction, the government limited the potential of the Gacaca courts to foster long-term reconciliation in Rwanda.”

    Bekele’s statements drew a particularly sharp rebuke from RPF veterans who said HRW accusations undermined the soldiers’ heroic acts by equating them to genocide perpetrators.

    Defence Minister General James Kabarebe, one of the architects of the war against Rwanda’s genocide, told The Independent that HRW’s accusations are an “old story of double genocide proponents.”

    “[HRW] must be confusing X-FAR (genocide forces) with our army,” added Denis Karemera, a retired soldier. “That is how [HRW] work…manufacturing stories that would give them relevance.”

    Moreover, some observers of Rwandan politics wonder why HRW always appears to finds something wrong in Rwanda’s policies.

    A media expert based in Kigali who spoke to The Independent wondered why Haskell would “refuse to answer questions or comment on concerns raised about her report...It almost seemed like she was afraid of something. Why would HRW, which arguably is a flag barer for fighting for freedom of the press and freedom of expression, would she then act like that?”

    As of now, Gacaca courts have wrapped up the vast majority of their cases. Their official close has been repeatedly pushed back, with the latest date given by Justice Minister Tharcisse Karugarama being at the end of 2011.

    The suspected masterminds of the genocide have been tried in the International Criminal Court for Rwanda (ICTR) in the north Tanzanian town of Arusha.

    However, the ICTR has been under criticism for its slowness in prosecuting perpetrators. With a budget of approximately $2billion, about 80 times more than Gacaca budget, the UN court has only tried only 54 cases with dozen more still in the cue.

    Other Rwandan officials, whose cases were not deemed serious enough for the ICTR, were for some years tried only in Rwanda’s traditional court system. An amendment to the law allowed them to also be tried in the Gacaca.

  • #25

    ABAHUTU BISHE ABATUTSI NI BA BIRYOZWE 3 (samedi, 11 juin 2011 15:46)

    Nevertheless, the report has angered the government of Rwanda, prompting officials in Kigali to denounce it as “abusive and misleading.”

    The Minister of Justice Tharcisse Karugarama issued a statement accusing HRW of “citing a handful of cases which went wrong and then implying that the whole 1.2 million (cases) can be assessed in the same light.”

    According to Karugama, by publishing such a report HRW explicitly intended to make “a mockery” of Rwanda’s efforts to promote justice and reconciliation.

    Although Gacaca might have not been perfect, the government maintains that it was the best option available after the devastating genocide. The decision to apply Gacaca courts was reached after the government consulted many legal and social experts who eventually agreed that conventional court structures would potentially take up to 100 years to complete the trials.

    The Gacaca system was therefore deemed as an ideal structure that would foster national reconciliation, since there was no alternative. Besides, Rwanda was not well equipped to handle the conventional system since it had no trained personnel. There were only 67 people trained in legal matters, and only 18 trained prosecutors.

    Not only had Rwanda lost over one million people during the genocide but the RPF inherited a mess where all systems of governance had been completely shattered. For example within the justice sector alone, the effects were evident even years after the genocide.

    “Gacaca reflects a justice sector that is inherently unique,” said Karugarama, arguing that the system “must be seen in context.”

    “After the genocide, the country ... had very few people with a legal training. Gacaca was a response to this,” he said in a statement. “People have received prison sentences of between five and 10 years, life sentences constitute just five to eight percent of verdicts while between 25 and 30 percent of cases have ended in acquittal.”

  • #24

    ABAHUTU BISHE ABATUTSI NI BA BIRYOZWE 2 (samedi, 11 juin 2011 15:45)

    Surprisingly, when asked if HRW thought of an alternative to Gacaca courts, Haskell said the Gacaca courts were actually the best solution to the challenge Rwanda was facing.

    Things turned even more sour when the Dutch Ambassador, Frans Makken, whose country was the main funder of the Gacaca courts, questioned the researcher’s methodology and her views on the review of the courts.

    “350 cases is a small number to base on to come up with a conclusive view on Gacaca compared to the many cases the courts dealt with,” said Makken. “The title and timing of the report is not appropriate…It comes at a time when the government has promised to evaluate Gacaca courts and review cases that did not go well. I find it harsh, unfair and imbalanced.”

    As Makken continued to question the intentions of the researchers’ report, he said the donor community, including the Netherlands, had monitored and supported the Gacaca process, which proved to be a great success, thus making HRW’s accusations “unfortunate.”

    Makken’s position, analysts say, is especially interesting considering the Netherlands in October last year stopped providing Rwanda with its promised 44 million Euros of aid.

    At the time the aid was cut off, MP Klaas Dijkhoff of the liberal party was quoted saying, “In Rwanda we have some concerns about the judicial system and the way politics and democracy are carried out.”

    Consequently for the Dutch Ambassador to come out and question the authenticity of the HRW report indicates how misleading the report might have been.

    Within its report, drawn on investigations stemming from 2005, HRW alleges some trials were used, “to settle personal scores,” while in other cases it witnessed, “judges’ or officials’ intimidation of defence witnesses; and corruption by judges and parties to cases.”

    It also claims that Gacaca courts included “restrictions on the accused’s ability to mount an effective defence; possible miscarriages of justice due to using largely untrained judges; trumped-up charges, some based on the Rwandan government’s wish to silence critics.”

    However, the report is not entirely negative. It acknowledges that Rwandans have welcomed the courts’ swift work and the extensive involvement of local communities; that Gacaca has helped them better understand what happened in the darkest period of the country’s history; and that it has eased tensions between the country’s two main ethnic groups, Hutus and Tutsis.

    It goes on to indicate that through their findings, the Gacaca courts were able to achieve swift trials with popular participation, a reduction in the prison population, and a better understanding of what happened in 1994.

  • #23

    ABAHUTU BISHE ABATUTSI NI BA BIRYOZWE (samedi, 11 juin 2011 15:43)

    Long accused by Rwandan authorities of being misleading, latest HRW report also ruffles diplomats

    Human Rights Watch, the New York-based rights group, is long accustomed to drawing controversy in Rwanda. Whether branding President Paul Kagame’s regime as dictatorial or highlighting purported press freedom abuses, the well known and respected organization is often derided by Rwandan government officials as bias and misleading.

    Its new report, entitled, “Justice Compromised: The Legacy of Rwanda’s Community-Based Gacaca Courts,” has not only helped to cement this reputation amongst local officials, but has also drawn the suspicion of an international diplomat whose own country is known for being critical of the Kagame regime.

    The drama commenced on May 31, 2011 during the release of the report. In her opening remarks, Leslie Haskell, researcher at the HRW Africa Division and author of the report, told reporters that Gacaca courts had truly achieved a lot, but also left a lot to be desired.
    Gacaca courts, largely built on the Rwandan community philosophy of settling disputes through truth telling and forgiveness, were introduced in 2004 to reduce the backlog of genocide cases for approximately 130,000 suspects who were languishing in prisons as they waited for their trial.



    Among other achievements, Haskell said Gacaca courts helped with “locating and identifying bodies of victims and a possible easing of ethnic tensions.”

    However, Haskell also said that she found in “many cases that potential witnesses failed to speak out in defence of genocide suspects because they feared prosecution for perjury, complicity in genocide or ‘genocide ideology’,” a term the report alleges is a, “vaguely defined crime prohibiting ideas, statements, or conduct that might lead to ethnic tensions or violence.”

    When Haskell opened the floor she was bombarded with heated questions and comments not only from government and genocide survivors, but also from members of diplomatic missions in Kigali.

    At one point, a representative of Haguruka, an association of genocide widows, asked Haskell whether she thought Gacaca was a failure. Haskell said, contradicting parts of her report, that she believed Gacaca was not a failure, but added that the courts had violated some rights.

  • #22

    justine/chicago (samedi, 11 juin 2011 15:37)

    site se isurwa na nde,ko ari twe turusura ku gira ngo tubeshyuze ibinyoma bya bokamye mu beshyera i gihugu cyanyu,mutema ishami mwicariyeho,igihugu cyawe mwa cyime amahoro,muzapfa mukenyutse,uzabaze urwo ruzibiza yapfuye,,,na bandi bose bahemukiye igihugu cyabo,kayibanda,habyarimana,sindikubwabo,naba ndi bagiye gukurikira ho...victory,rudakemwa,thomas,ntibazisazira...ni bindi bigoryi nka gasasira na bandi bagizi banabi...mu kinyarwanda umuntu wese uhemuka apfa nabi....

  • #21

    kandida/suwedi (samedi, 11 juin 2011 15:34)

    ariko muzi kwibeshyera koko,amajwi ya jack na munyuza wayavana he koko,ko ari propagande zanyu,zo guhimba,ariko ngira ngo abo muregera ni abacamanza bo kwa shitani,iki cya gasasira cyize i gahini,amatiku yacyo na kabonero yatangiye byiga muri secondaire i gahini aho bahimbiye directeur wabo ibyaha byuko yafashe umukobwa/umunyeshuri ku ngufu bigatuma yirukanwa,none birirwa babeshya abantu hano,kuri iyi ngirwa rubuga ariyo kangura ya ngeze.mbwira ukuntu muhimbira abantu ibyo batavuze koko,karegeya se ba mushaka ho iki,ko nawe yananiwe kwiyobora akaba yirirwa abeshya hose CV ni bindi byinshi,nti muziko yicaga agakiza mu rwanda,ubwose mu mutegereje ho uwuhe musaruro koko...jyewe narumiwe,ntimukabeshye,ahubwo gasasira naze ababuranishwa nako ajye muri 1930 kuko icyaha cye ntigisaza aho uzazira uzajyamo tu...kuko aho si iwanyu..wirirwa urya imisoro ya bandi,ubeshyera igihugu cyawe,kugira ngo uramuke,wowe na rizibiza si ubwa mbere murishya iyi turufu yo kubeshyera urwababyaye,nya mara muri beshya.

  • #20

    Yabitekerejeho ? (samedi, 11 juin 2011 15:03)

    @ Hillary Clinton 18,

    Buriya ibyo arimo kuvuga aribivugisha urukundo afitiye afrika cyangwa n'amashyari abanyamerika bafitiye abashinwa? Abanyamerika muri iki gihe ntabwo bahagije gukora ibintu byo guhahirana. Ibihugu byinshi nka Brazil, Ubuhinde, n'ibindi byamaze kubibona. Hillary Clinton n'abanyamerika bashobora kuba bafite ubwoba ko Afrika n'izamuka ikagira amafaranga menshi batazongera kuyigira akarima kabo, none atangiye kubiba amacakubiri hagati y'abanyafurika n'abashinwa.

  • #19

    Abasura urubuga (samedi, 11 juin 2011 14:56)

    Narebye imibare y'abasura urubuga ndumirwa. ejo bundi byari 230,000 none uno munsi ni 247,750. Ubu turi ku wagatandatu. Uzarebe ko kuwambere utazaba umubare ugeze kuri 260,000.sinzi ama site yo mu Rwanda ashobora kuba afite flux nk'iyingiyi.

  • #18

    Hillary Clinton (samedi, 11 juin 2011 14:41)



    Hillary Clinton Warns Africa Of 'New Colonialism'

    LUSAKA, Zambia


    U.S. Secretary of State Hillary Rodham Clinton on Saturday warned Africa of a creeping "new colonialism" from foreign investors and governments interested only in extracting the continent's natural resources to enrich themselves and not the African people.

    Clinton said that African leaders must ensure that foreign projects are sustainable and benefit all their citizens, not only elites. A day earlier, she cautioned that China's massive investments and business interests in Africa need to be closely watched so that the African people are not taken advantage of.

    "It is easy, and we saw that during colonial times, it is easy to come in, take out natural resources, pay off leaders and leave," Clinton said. "And when you leave, you don't leave much behind for the people who are there. We don't want to see a new colonialism in Africa."

    Clinton said the United States didn't want foreign governments and investors to fail in Africa, but they should also give back to the local communities.

    "We want them to do well, but also we want them to do good," she said.

    "We don't want them to undermine good governance, we don't want them to basically deal with just the top elites, and frankly too often pay for their concessions or their opportunities to invest."

    from:

    http://www.huffingtonpost.com/2011/06/11/hillary-clinton-africa-new-colonialism_n_875318.html

  • #17

    Mbuze ukuri kwa Murashi (samedi, 11 juin 2011 14:32)

    Nta kuri kwa Murashi. Umuntu wumva amajwi muri telefone agahita amenya ko abavugana umwe ari i Gisenyi undi akaba i Kigali kandi abavuga atabazi. Iyo koko n'ingingo y'urubanza. Murashi azadusubanurire ubwo bushakashatsi bwe. Wakumva ibyo bavuga ariko kumenya inzu barimo ako ni agashya ka Murashi.Namugira inama yo kujya yitonda mubyo yandika naho ubundi azabiseberamo.

  • #16

    Commentaire 11 (samedi, 11 juin 2011 14:28)

    Thomas yakubwiye ko afite cassette iriho amajwi y'abashi ba Phocas nawe ngo ni amabwire. Atari amabwirwe ni iki ko n'amakuru abanyamakuru bayatubwira tukayemera. Ukeka ko se ibintu biba ukuri iyo nyirukubivuga ariwe wabikoze? Uzabaze noneho Ibingira akubwire uko yishe Phocas niba ushaka kubyemezwa na nyirubwite.

  • #15

    gato (samedi, 11 juin 2011 13:35)

    Hello Kaneza,
    maze gusoma inyandiko yawe ikurikiye iya Murashi ndetse na commentaires zakomeje gukorwa, ndagushimiye inama ugiriye Murashi, kandi ndakeka ufite ukuri.
    Nakomeje kuvuga ngo abantu bajye birinda gukomeretsanya, ariko rero no kuvuga uko ibintu byagenze birakwiye. Hari aho nashubije umusomyi wavuze ngo ni uko abatutsi ari nobles (mumbarire kungera kuvuga ibyo bya tutsi na hutu kuko njye ntibimfasheho), ngo naho ubundi nta muhutu aba ukiriho, mubwira ngo age yitondera amagambo ye. Mu by'ukuri rero kubyerekeranye na gacaca, hari abacitse ku icumu bari bafite n'imyanya myiza, babonaga ibinyoma byabo abantu bazabivumbura, bakajya kubwira abanyururu bishe abantu ngo bazabashinjirize runaka (bafite icyo bapfa cg bashaka kwambura umutungo we gusa), ngo maze abo banyururu bazagororerwa gufungurwa, ngo banabahe n'inka. Ibyo mbifitiye gihamya, kuko hari abanyururu babyanze, none bakatiwe burundu (ikiza ariko barabitubwiye turabizi). None mwokagira imana mwe, abanyarwanda turi bantu ki? Tubabazwa n'ibyago byagwiriye igihugu cyacu cg turi ibisahiranda gusa. Umuntu ananirwe kubabazwa n'abe bapfuye, ahubwo ashishikazwe no kujya kwambura ibyamugenzi we, utaragize ikibi amukorera!!!!
    Rwose dukwiye kwisubiraho, niba nk'uko ubivuze ba MURASHI baritwaye kurya ngo bashaka indishyi kuri bariya ba padiri, bakwiye kubigayirwa kandi bakikosora hakira igihe.Bibuke ko bari gusaza. Bibuke ko ingorane twabayemo zaturutse kera ku basekuru bacu (babo), batashoboye gukemura ibibazo by'abanyarwanda. Baramenye rero birinde ko imbuto mbi babiba itazasarurwa n'abana babo.
    Imana ikunda u Rwanda izagumye idufashe

  • #14

    mumbwire (samedi, 11 juin 2011 13:15)

    Mwambwira niba Elie Ngirabakunzi umuhungu wa Mukamihigo ari we madamu wa Isai? Mbona ku mafoto yose mubashyira hamwe!!!baba bahuriye kuki ko mperuka Elie avuka i bumbogo?

  • #13

    Afrika (samedi, 11 juin 2011 12:10)


    Kuri # 11,urakoze ariko ndagirango nwibarize gato:

    1) Ni iki kikubwira ko ibyo bakubwiye kuri Nturiye ari ukuri?
    Nkurikije kiriya gihe babikubwiriye, imitima y'abantu uko yari imeze urayiyobewe?
    Mbese ababikubwiye ni bantu ki? Bari bagamije iki?
    Mbese babikubwiye mubikurije kuki? Muri mu kihe gihe?
    Mbese abo bantu basanzwe bavuga ukuri?

    2)Uragendera ku byabaye mu ntambara ( genocide),ukanzura uvuga uti, nkurikije ibyo nabonye ndabona nta gitangaza ko n'ibyo bambwiye kuri Edouard byaba ukuri. Aha se ntabwo wumva ko uku kuri gushobora kuba ukuri kwawe, cyangwa kwanjye= verité relative ishingiye ku marangamutima?
    3) Uti ukuri kwamenywa na Simba, Izayi n'Imana bonyine. Ibyo turabyemeranywaho. Ariko se, niba ari uko bimeze, gacaca, ubundi yagombye kugendera ku kuri, yaba yaragendeye ku kuhe kuri uretse ukwa Izai mu gucira uriya mupadiri burundu
    4)Uti Interahamwe zimitse Simba, none se niba zari zamwimitse yaba yarahungiye iki Nyundo akerekeza za Nyange iyo aho avuka? Ku Nyundo yaba yarahahunze iki niba yari yimitswe?
    5) Uti " mu gihe abandi bashiraga we ngo yahingutse kuri cathedrale nama valise nkugiye Europe etc.."! uretse ku umunyamahanga naho ubundi iyi mvugo yuzuyemo amarangamutima no kutamenya gushyira ibintu dans leur context.None se kiriya gihe ugirango abantu bari bambaye ubusa, ntibakarabaga mu maso? etc?

    Umwanzuro: Icyo tubuze i Rwanda ni ugukora objective analysis y'ibyatubayeho ngo uwagomye ahanwe, uwagize neza abishimirwe hatitawe kucyo aricyo n'indeshyo ye. Niba Simba nta rwango yigeze yigiramo ukeka ko rwaje abonye bica abantu? Nkubwije ukuri ko uretse umuntu utazi Simba uriya naho abamuzi, ari mu bapadiri b'abanyakuri,batagira inzika, batavangura, bitangira abantu, Nyundo yaba yaragize.Nubikenera uzakore ubushakashatsi bwawe ubaze abo bagiye babana( temoins immediats) ubaze abana yafashije kwiga atarobanuye, ubaze abana yajyaga afasha kwiga muri Kongo igihe kubona ishuli uri umututsi i Rwanda byari bikomeye,... nibwo uzumva uwo Simba ari we.
    Nkwifiruje umunsi mwiza Pentekosti niba uwuhimbaza!!

  • #12

    ukuri (samedi, 11 juin 2011 11:35)


    Uyu mudamu Alice atugaragarije isura ya Murashi, dore ko avuga ibyo ahagazeho. Igishimishije ariko ni uburyo abivugamo aho atarangwa n'umujinya, ahubwo akabivuga atuje. Benshi bahungabanyijwe n'iriya ntambara ariko gushaka kwihorera no kumvisha abandi sicyo kizasana imitima y'abanyarwanda. Nk'uko Alice abivuga, igihe ni iki kugira ngo abarengana barenganurwe aho gutegereza umuntu amaze kwambuka imipaka y'igihugu ngo abe aribwo yibuka ko mu Rda hari ibibazo bikomeye (ibibazo by'ingutu).

    Alice yagarutse kuri buriya buryo bwo gukoresha rhétorique bugaragara mu nyandiko ya Murashi. Nanjye sinigeze mbwishimira na busa. Murashi yagerageje gusobekeranya amagambo ariko avuga ikinyoma, kugeza n'aho yishongora agira ati ni we uvuga ukuri, hariya asubiramo ubudahwema imvugo "veritas info". Abanyapoliki ni bo bagira umuco mubi wo gusubiramo ikinyoma inshuro nyinshi bashaka ko abaturage bagifata nk'ukuri. Murashi na we ni bwo buryo yashatse gukoresha mu nyandiko ye. Aribeshya ariko kuko hari abantu nka ba Alice bamubonaga, bakaba banashobora kutugezaho ibyo babonye. Ngo uwububa abonwa n'uhagaze.

  • #11

    Kuri Alice Kaneza (samedi, 11 juin 2011 11:29)


    Inyandiko yawe ifitemo ukuri ariko icyo ngushima cyane nuko wumva na cote ya Murashi cyane aho agira inama Padiri Thomas kujya yandika ibyo afitiye gihamya" veritas info" kuko bimwe mu byo yandika ari amabwire, wabonye nawe nkaya nyandiko ya Mgr Phocas.

    Nemeranya nawe ko ibyo Murashi ashinja Ntuliye ( Simba) ariwe we na Ntuliye n'Imana ibizi, Thomas, wowe cyangwa nange ntawabimenya..erega kiriya gihe habaye surprise nyinshi..wari uziko umugabo yakwica umugore we cg se baramu be bakica umukwe! Reka tubitege amaso

    Naho Dominiko Ngirabanyiginya byo nange nemera ko Murashi ashaka kumushinja wenda kubera umujinya, generalization turamuzi ni homme de principe, ugendera kuri philosophie ze, ndetse wanabuze benshi cyane mu muryango we muri genocide ngirango ni nacyo gituma abapadiri nka Fabien, Kashyengo nabandi wavuze nabo aho batemeranwa na Murashi babona ari ugukabya,,,dossier ya Ntuliye yo tuyireke kuko nange nize Nyundo intambara igishira amakuru Murashi avuga aha nayabwiwe na benshi...ukuntu yasomeraga Missa interahamwe , uko yimitswe agatemberezwa Nyundo yose yagizwe Musenyeri ninterahamwe( Kalibushi arimo kujyanwa ku cyobo) ...uko mu gihe abandi bashiraga we ngo yahingutse kuri cathedrale nama valise nkugiye Europe etc..
    Mbere ya genocide yari homme integre nkuko Murashi nawe yabivuze yewe na seminari yashatse guterwa kenshi arwana ku banyeshuri ariko uko byagenze muri kiriya gihe tubireke, nonese ntitwiciwe nabo twari twasangiye kuri pasika!!!

  • #10

    Cyasha (samedi, 11 juin 2011 10:47)

    @Kabayija #3
    Ndemeranya nawe pe, munzego zose hagaragaye abagabo n'imbwa; kuvugisha ukuri no kubeshya, gushinja ibinyoma no gushinja ukuri, gukiza(gutabara) no kwica! muri make Genocide na Gacaca buri wese bizamubere umugabo(Umutangabuhamya). Ndasaba Imana ngo irore neza yitangire umuti ukwiye kuko imigozi(ingoyi) yaziritse amateka yacu irakajije!

  • #9

    Kajisho (samedi, 11 juin 2011 10:43)

    Imana ni nziza iragahora isingizwa iteka. Yadukoreye ibintu byiza yo yaduhishe kumenya icyo undi agutekerezaho,,,kabone n'iyo waba umwana we...inshuti...umugore cg umugabo...umwanzi...Masaba ati...iyaba buri wese yashoboraga kumenya icyo buri wundi amutekerezaho nta numwe wakongeye kureba undi mu maso...ni ukiri ibi mbisingiriza Uwiteka...kuko biramutse bishyitse...reka nivugire mu gihugu cyacu,,,cyahinduka igihugu cy'abasazi...buri wese yiruka ahunga uwo azi ndetse n'uwo ataazi...kuki kuko bamwe babona mu bahutu abagome,,,mu batutsi abagome...cyakora harokoka abana bamwe bataratozwa ikibi hamwe n'abandi bantu b'inyangamugayo kuko nubwo ari bakeya ariko barahari...abafungishije abandi,,,abariye ibyabo...abambuye utwabandi...yewe amahirwe tugira ni ayo...naho ubundi abo dusingiza cg abo twubaha wahita ubakuraho amaboko umenye ibyo batekerza cg dutekereza...
    TUJYE TWISHYIRA MU MWANYA W'ABANDI...ESE IYO UWO MVUGA NABI ABA ARI NJYE MBA NARAKOZE IKI...ESE UBU BWO NKORA IKI NGO IBYO NDEGA ABANDI NJYE SIMBIGWEMO...ESE ICYAHA NSHINJA UMUVANDIMWE ARIJYE BAGIHAMIJE NIFUZA KO BYAGENDA BITE...aMAHORO WIFUZA AZAKUGERAHO KU RUGERO NAWE UYATANGAMO...MANA TUBE HAFI UTURINDE IKIBI

  • #8

    miseke!! (samedi, 11 juin 2011 10:43)

    Alice Kaneza ufite inyanfiko irimo ubupfura abantu nkaba ba Murashi nibo batuma HRW iha isura mbi za gacaca zose kandi nyamara programme yazo yari kuzunga abanyarwanda no kumenya ukuri ku byabaye nose se Uyu mugabo niba yari yihishe mw'iseminari akamenya nabari kwicana mu ntoki hose uyu ahubwo ntiyaba yaragendanaga n'interahamwe waba ahantu hose ute muri kiriya gihe umuntu yatinyaga no gusohok mu nzu!!!

  • #7

    makemwa (samedi, 11 juin 2011 10:43)

    ntiwumva ahubwo, uyu alice nabandi nkawe nibo tuba dukeneye. ubulyo basobanura ibintu bigasobanuka. uwo ashaka kugezaho ubutumwa niyo yaba ari ikiragi ndagirango yabyumva, alice rwose inkuru yawe irimo ingingo kandi irumvikana.uwo uvuga arakumva kandi nanjye nundi wese usoma uru rubuga arabibona. ni kuki rero abasomyi buru rubuga batakura isomo kwa alice. uyu uwamuha uriya mwanya ngoga ubanza yajya arenganura abantu.komera kandi ndagushimiye ubulyo utanga impanuro.

  • #6

    MANZI (samedi, 11 juin 2011 10:31)

    UMUHANZI akaba n'umucuranzi nyakwigendera Kabengera...ati...Umpora iki...twahuriye kuri iy'isi...twigendera nk'abagenzi....wimbabaza tuva indimwe...kuki abantu bifuza kumvwa ariko ntibumve abandi...ese iyo umuntu umwituye ibyo yagukoreye wunguka iki? Iyo se uhemukiye utarakugiriye nabi ubizi neza kandi ubishaka bikungura iki mu buzima bwawe? ese birakwiye ko abanyarwanda duhora duhiga ubutwari, ubwenge, uburanga, indeshyo, amoko, amazuru,indeshyo,,,,bitumariyr iki? twese tuva amaraso...turira amarira, iyo ugiye muri toilette (w.c)...iyo upfuye nyuma y'iminsi ingahe tuba twashangutse,,,tunuka...yewe ndetse tukaba igikanka...ndetse n'abahiga ubwiza ntaho barageza ku bw'inyamaswa kandi zityitaho...Ihuku yifitiye umubyimba uyibereye...ubuzuru bw'intozo buhora buyaga budasize...amaso y'inyana...uruhu rwiza nk'urw'inzoka warubona he kandi igenda kururuka hasi....aha nagira ngo twibaze turebe icyo dupfana kuruta kwirirwa dushaka ibyo dupfa.
    Nyorohera najye bibe intego maze urebe ko tutabaho mu mahoro...aha ndashimira abari n'abasore barenga ibyo byose bakarushingana batitaye ku mvugo cg se imivumo y'ababo...dore ko babigira urwitwazo ngo ndakuvumye...ukagira ngo niba Mana...Uwo Imana yihereye umugisha ntuvumishwa iminwa ya bene adamu cg se ngo ibyifuzo bya bene muntu bimushyikeho...Dukundane twizere Imana izadukoresha ibikomeye...
    Abemera Imana imwe yaremye bose...umunsi mwiza wa ROHO MUTAGATIFU EJO DUHIMBAZA PENEKOSITI. Murakarama

  • #5

    Paix (samedi, 11 juin 2011 10:26)

    Urakoze kuri iyi nyandiko bigaragara ko ishakisha ukuri. Nkurikije ibyo Murashi yatugejejeho mu nyandiko ye y'ubushize, nasanze ashobora kuba yarakorshejewe n'umujinya nk'uko abigaragaza.
    Namusaba kwibaza ikibazo nti ese iyo aba ari wowe wari Nturiye muri kiriya gihe, wari gukora iki? Asubije icyo, nkurikije n'uko abantu bavuga kuri uwo mupadiri Murashi yahungiragaho uko yabaga atewe, ubanza yakunamura icumu, urukundo rukamutsinda, akabohora ingoyi yabohesheje uwamugiriye neza.

  • #4

    IBI BYO NONEHO BIRANDENZE (samedi, 11 juin 2011 10:25)

    http://inyenyerinews.com/index.php?option=com_content&view=article&id=111:noble-marara-warinze-kagame-igihe-kirekire-avuga-ko-ubwicanyi-bwe-buva-ku-mateka-ye-mabi&catid=35:demo-content

  • #3

    Kabayiza (samedi, 11 juin 2011 10:16)

    Nagiye nsoma ibihita kuri iyi mbuga cyane ibivugwa na Murashi...na Nahimana n'ibitekerezo binyuranye byanditswe n'abandi berekana uko babyumva. Icyo navuga nanjye ni uko INKIKO GACACA...zemeje ibyo ABAKURU BAVUGA...URURIMI NTACYO RUPFANA NA NYIRARWO...KANDI UWITURWA INEZA N'UWO YAYIGIRIYE ABA AGIRA IMANA.
    Ni bacye cyane bagaragaje ubunyangamugayo muri gacaca...yewe n'uwarokowe na mugenzi we ntabwo yigeze nibuze avuga ineza yagiriwe ahubwo abenshi kabaye akaryo ko kugaragaza kubura ubumuntu...hari uwigoye ahisha umuturanyi we, amuhisha mu gisenge kugera ku ibohorwa nuko wa mugabo wamuhishe yitabye gacaca ni uko uwo yahishe aho kugaragaza ko yamwiangiye ahubwo aravuga ngo: yampishe nabi...undi ntiyaripfanye arasubiza ati...ese wagira ngo njye nkurazanya n'uwo twashakanye....undi nawe wahoraga mu isoko ngo arebe ko yaramuka n'abe yarihanukiriye ati ibintu byari mu nzu yanjye byari bifite agaciro ka miliyoni 3 500 000. nyamara nta n'inkoko yagiraga...cyakoze yari afite ibiti 3 by'avoka byahoranaga imbuto kuko bitereraga igihe kimwe...
    Gacaca hamwe na Jenoside byerekanye abo turibo...umwiza arazwi...umugome arazwi na ba ntibindeba cg ba katabirora...gusa igishimisha ni uko buri gihe hatabura abantu b'imfura mu moko yose ari iRwanda,,,,ari na yo mpamvu abantu tukiriho kuko Uhoraho akorera mu bo yaremye...na Kagame n'abambari be bashatse bakwitonda tugashaka icyatuma u Rwanda n'abarwo tugira amahoro kuko gufunga ...kwica...kuroga...kurasa...kurigisa...guhondagura...kubuza umuntu kwisanzura...gutonesha...gupyinagaza...kuvangura...gusumbanya abantu imishahara...gushyiraho amategeko arenganya...guceceka no guhisha ukuri....kwiyemera no kwivuga ibigwi...gusuzugura abandi...gutukana...kwishongora...n'ibindi byinshi...ntacyo bizatugezaho uretse CECEKA MVUGE na yo ikazasimburwa na HORA MVUGE...nyamara twicaye tukemera undi akatwereka amafuti yacu,,,na we akatwereka ayacu...ibyiza n'igikwiye twahakura umuti nyawo...ariko se INDA NINI ITAJYA IHAGA YADUKUNDIYE...akagero Mwarimu nta gihe atatakambye ati ...munyibuke nyamara abo atakira...bakishongora...ngo abantu bakongeza umushahara maze na wa wundi wandika asiba agatinyuka akavuga...nta kibi ko kuba nyamwanga iyo byavuye...ubu se ahembwa 35 000 abandi batirirwa aho bicaye nta n'igitekerezo batanga ndavuga bamwe biyita ntumwa za rubanda...ahubwo ko ari intumwa z'inda zabo dore ko umwe ahembwa amafranga ahembye abarimu b'ibigo bibiri byose(.+25 Enseignants)...ubwo se niba tudasangiye uduke aho ibindi tuzabisangira...muzarebe iyo bimura abaturage mu mugi...ni ukubamenesha...nyamara amatora yaba yegereje akarimi keza...ubwiyoroshye imbere y'abaturage...yewe icyaduha ibuze niba ibyo bindi bidashobotse AMATEGEKO AKUBAHIRIZWA KIMWE KURI BURI WESE. nDAROTA ARIKO BYOSE NI UKURI BIRASHOBOKA.

  • #2

    dore amajwi INTORE za Kagome ,zipanga kwica abantu ,Abicanyi bose bazafatwa kandi bacirwe urubanza (samedi, 11 juin 2011 10:02)

    Uburyo Ibihugu by’inshuti, byahaye Kagame za Gihamya ko Maneko ze ziri inyuma y’imigambi mibisha yo guhitana Abamuhunze!!.

    yananiwe guhana abasirikare be.
    clip 6o op ya osphHashize iminsi, ikinyamakuru Umuvugizi kibonye amakuru yemeza ko ibihugu by’inshuti z’U Rwanda, byahaye Perezida Kagame, za gihamya zitandukanye zidashidikanywaho, zigaragaza uruhare maneko ze zagize m’ugushaka guhitanira Gen Kayumba muri Afurika yo hepfo. Byanageretseho ko kumwereka n’izindi nazo, zerekana indi migambi mibisha arimo gucura, kugira ngo ahitane abandi banyapolitiki bahungiye muri cyo gihugu kimwe no hirya no hino ku isi.

    Muri za gihamya zashyikirijwe Perezida Kagame, zikubiyemo za e mails zigera kuri 40 na sms cyangwa message zigera kuri 60 . Zinagizwe kandi n’amajwi yari hagati y’abambari ba Perezida Kagame aribo Gen Jack Nziza ,Col Dan Munyuza, hamwe n’abo bakoreshaga, mu bikorwa byo gushaka kumena amaraso y’abagenzi babo bahungiye muri Afurika yo hepfo .

    Ikinyamakuru Umuvugizi, cyashoboye kubona zimwe muri zo za gihamya: zigizwe n’ amajwi y’ibiganiro hagati ya Col Dan Munyuza n’umwe mubo yatumaga kujya kwica . Mu majwi ye ubwe, Col Munyuza, yamukanguriraga kujya kwica Col Karegeya. Yamwizezaga ko nyuma yo kumena ayo maraso, azabona ibihembo bishimishije. Mu ijwi rye Col Dan Munyuza avugana n’uwo mwicanyi kuri telefoni, yamwijeje ko amafaranga yo gutanga ari menshi. Kandi ko bijyana n’urutonde rurerure rw’abagomba kwicwa. Yabasabaga gukorana umwete bivuye inyuma mu kwica, nabo bakazabaha akayabo k’amafaranga.
    Col Dan Munyuza umuyobozi w’urwego rw’iperereza rwa Gisirikare DMI, yabwiraga uwo yatumaga kujya kwica, ko nibananirwa kurasa cyangwa guhotora Col Karegeya, bazakoresha n’uburozi bagomba kubaha. Yamwizezaga ko ubwo burozi bamaze kubusuzuma bukora cyane.
    Gen Jack Nziza nawe k’umurongo wa Telefoni n’uwo yatumaga kwica, yari arimo gutanga ibihumbi 500 by’amadorari y’abanyamerika. Ayo mafaranga , yagombaga kumufasha guhotora Gen Kayumba kwa muganga. Gen Nziza yatinze ku mirongo ya telefoni, yigira hamwe n’uwo yatumaga kureba uburyo ayo mafaranga yamugeraho bitamenyekanye. Nyuma yaje no gufata icyemezo, cy’uko niba ibyo kwicira Gen Kayumba kwa muganga bisa n’aho binaniranye, ko bakwica Col Karegeya. Yongeyeho ko icyemezo yari amaze kukiganiraho no kucyemezanyaho na shebuja .
    Kugeza ubu, n’ubwo Perezida Kagame yahawe za gihamya nyinshi zitandukanye, yananiwe kuba yahana izo nkoramaraso ze zibyihishe inyuma m’uburyo butaziguye. Bidashidikanywaho ko bari babiziranyeho. Ikindi biragoranye cyane kubona ba Generali bapanga kwicira abantu hanze bari bagenzi babo ,shebuja wabo atabizi.

    Zimwe muri gihamya zerekana ko ibikorwa byose Kagame aba abizi, ni amajwi y’ibiganiro hagati ya Gen Jack Nziza n’uwo yatumaga kwica, ubwo yamumenyeshaga ko umwe mu bo bakoreshaga yafashwe. Gen Nziza acyibyumva yarababaye cyane . Avuga ko bakururiye ibibazo bikomeye cyane Afande .

    Kugeza ubu, ikibabaje cyane ni uko abenshi mu bakoreshwa guhiga Abanyarwanda, ari bagenzi babo baba barigize impunzi. Bitwaza ko bahunze ubutegetsi bubi bwa Kagame, barangiza bakaba aribo birirwa bayoboka z’ Ambasade z’u Rwanda ziri mu bihugu bahungiyemo. Abandi nabo bakomeje gukoreshwa mu guhiga bagenzi babo, ni abigize impunzi z’Abarundi n’Abanyamurenge, babarizwa k’umugabane w’U Burayi na Amerika. Aba bo babikora bemye. Ntibatinya kugana z’ Ambasade z’u Rwanda kubera ko baba barigize Abarundi .

    Abahanga bemeza ko iyo impunzi iyo ari yo yose yabeshye umwirondoro wayo, impamvu yatumye ihunga ,kwifata nabi bitandukanye n’imico iranga igihugu cyayihaye ubuhunzi cyangwa ubwenegihugu, nta gushidikanya ko ubuhunzi cyangwa ubwenegihugu uba warahawe ushobora kubutakaza. Benshi muri za maneko za Kagame ,ziri m’u Burayi ,Amerika muri Afurika n’ ahandi, zikomeje guhiga bagenzi babo kugira ngo bicwe zishobora kuzafatirwa ibihano bikomeye ziramutse zitisubiyeho.
    Kugeza ubu, biragoranye cyane kugira ngo Perezida Kagame yihakane ko ingoma ye itari inyuma y’ibikorwa byo kwivugana Abanyarwanda bamuhunze. Muri za gihamya zitandukanye yahawe zirimo n’ amatelefoni agendanwa yakoreshwaga na Col Dan Munyuza arizo +255762705609 na +256788296440 hamwe n’ibyo bayavugiragaho byose. Kwikoma abanyamakuru baba batangaje aya makuru akaba atari cyo gisubizo mu gihe zigaragaza. Akwiye kunamura icumu, nk’uko ibihugu by’inshuti ze byamugiriye inama. Akwiye no kugira ubutwari bwo guhana abo basirikare be bakuru niba koko atari we wabatumye kujya kwicira abandi mu mahanga. Iyunvire Gen Jack Nziza akiririkanya igicyiro cyo ukumena amaraso.
    Johnson, Europe.

  • #1

    Student (samedi, 11 juin 2011 09:55)

    @ Alice Kaneza. Inyandiko yawe ndayishimye cyane.Irubaka mu gihe uwo ireba wese abitekerejeho. Iyi nzira wahisemo yo gukoresha imvugo nziza idashingiye ku bukana abanyarwanda benshi basigaye bakoresha ikwiye kubera urugero abanyarwanda.Komereza aho kandi dusabe Imana abanyarwanda bose bagabanye ubukana bavugane umutuzo maze tuganire kubitureba. Nagiye ngira amahirwe yo kuganira n'abantu batandukanye baharanira amahoro. Uwazampa Imana nawe tukazahura nkakwigiraho byinshi. Abashinzwe ubumwe n'ubwiyunge babifite ku mutima bakwiye kukubaza bakagukuraho bimwe mubyo bakoresha.