ven.

03

juin

2011

Abasilikari ba FPR-Inkotanyi bishe Musenyeri Christophe MUNZIHIRWA, batoteza uwamusimbuye, Musenyeri Emmanuel KATALIKO kugeza apfuye

Musenyeri Christophe Munzihirwa. Yishwe na FPR-Inkotanyi.
Musenyeri Christophe Munzihirwa. Yishwe na FPR-Inkotanyi.

 

(Byakusanijwe n’ubwanditsi bw’urubuga www.leprophete.fr )

 

Muri iyi minsi dukomeje kwibaza icyo FPR Inkotanyi ihora abayobozi ba Kiliziya Gatolika ! Ese aho mwari muzi ko n’Interahamwe zivugwaho ubugizi bwa nabi burenze urugero zitigeze na rimwe zihangara Abepiskopi ba Kiliziya gatolika, baba Abahutu, baba Abatutsi , ngo zibice ? Abasirikare ba FPR-Inkotanyi bo wagira ngo kwica urwagashinyaguro Abasenyeri n’abapadiri, kubafungira ubusa no kubagaraguza agati  ni yo politiki bizeye ko yabafasha kuyobora Urwanda igihe kirekire no kwigarurira akarere k’Ibiyaga bigari nta nkomyi !!. Impamvu si iyindi ni uko FPR yahisemo kubakira byose ku kinyoma no ku iterabwoba. Birumvikana ko abambere  igomba kwikiza ari Abahanuzi badatinya kuvugira ku mugaragaro bamagana akarengane kagirirwa rubanda rugufi. FPR ntiyishe abasenyeri 4 mu Rwanda honyine, yageze no muri Zayire, yivugana Musenyeri Christophe Munzihirwa, itaretse no gutagangaza  Musenyeri Emmanuel Katariko kugeza avuyemo umwuka.

 

Christophe MUNZIHIRWA MWENE NGABO yavukiye i Burhale muri 1926, muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Yize amashuri abanza kuri paruwasi ya LUKUMBO, ayisumbuye muri seminari nto y’i Mugeri. Seminari nkuru yayigiye mu Nyakibanda (Rwanda) n’i Moba (muri Congo). Yahawe ubupadiri muri 1958, akorera diyosezi ya Bukavu imyaka 5, mu w’1963 ajya mu Bayezuwiti. Mu w’1978 yabaye umuyobozi w’ishuri ry’Abayezuwiti ryigisha Filosofiya i Kimwenza (Kinshasa). Mu w’1980 yabaye umukuru w’intara (province) y’Abayezuwiti yo muri Afurika yo hagati. Mu w’1986 yabaye umwepiskopi w’umufasha (coadjuteur) i Kasongo, mu w’1990 asimbura Musenyeri Pirigisha ku buyobozi bw’iyo diyosezi ya Kasongo.Mu kwezi kwa cyenda 1993 yashinzwe by’agateganyo (administrateur apostolique) arkidiyosezi ya Bukavu; le 27/3/1994  atorerwa kuyibera umushumba.

 

                        Ntiyigeze yihanganira akarengane

 

Akimara guhabwa ubupadiri, yaritanze by’intangarugero, afasha byimazeyo abakristu bo mu gaparuwasi gato k’i Bukavu, ku buryo atatinze kugirwa padiri mukuru kuri katedrali n’umuhuza wa bagenzi be (curé doyen).Ubwo yari muri novisiya y’Abayezuwiti i DjumA (Bandundu), yakurikiraniraga hafi uburyo abaturage basanzwe bo mu kitumvingoma bishyiraga hamwe , bagakumira inyeshyamba za Mulele zashakaga kubambura utwabo.

 

Mu w’1971, yari i Kinshasa, ashinzwe kwita ku Bayezuwiti bigaga muri kaminuza, anashinzwe paruwasi ya kaminuza. Yafungiwe hamwe n’abanyeshuri bigaragambyaga bamagana igitugu cy’ingoma ya Mobutu. Yagarutse i Bukavu ari umwepiskopi mu w’1993, ibintu bimeze nabi mu Rwanda, mu Burundi no muri Congo (Zayire) kandi ibyo bihugu byose ari magirirane. Yafashije cyane kandi yavuganiye impunzi z’Abanyarwanda bahungiye mu ntara ya Kivu mu 1994. Habanje iz’Abatusti, azakira neza, arazifasha. Hakurikiyeho iz’Abahutu, nazo arazakira, arazifasha, arazivuganira mu mahanga. Ni cyo FPR yamuhoye.

 

Abagabo bo kubihamya ni abamwishe ubwabo. Bamuhoye ko yagiriraga neza abantu bo bifuzaga ko yagirira nabi. Yari abangamiye abayobozi bashya b’Urwanda. Abandi babihamya ni abakomeje kumwanga na nyuma y’aho atabarukiye. Urugero rw’abo ni nka Yohani Damaseni Bizimana. Le 12/3/2011 uwo Bizimana yasohoye inyandiko mu gifaransa yitwa “Le génocide des Tutsi. Dix sept ans après. Regards sur les formes et les manifestations du négationisme” (www.jkanya.free.fr, Documents). Muri iyo nyandiko, bwana Yohani Damaseni Bizimana akora urutonde rw’abantu ngo bahakana jenoside y’Abatutsi, maze akabifatira mu gahanga. Igitangaje ni uko iyo ageze kuri Musenyeri Munzihirwa, amuvuga ibigwi bitari ibihimbano, kandi mu by’ukuri icyari kigamijwe ari ukumuharabika no kwerekana ko yari akwiye gupfa. Bizimana yerekana rwose ukuntu uwo mushumba atahwemye kwamagana ibibi  FPR yakoraga, nko kwica abantu benshi b'inzirakarengane no gusahura iby'abaturage mu Rwanda no muri Congo; Mgr Munzihirwa  yageze n'aho ashishikariza FPR kwicarana n'Abanyarwanda bose bakarebera hamwe icyagarura amahoro mu Rwanda, kuko kwiharira ubutegetsi nta kindi byazana uretse umwiryane! Iryo jwi FPR Inkotanyi yanze kuryumva ihitamo kwambura ubuzima uwo muhanuzi. Nyamara ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona !

 

Abandi babihamya ni abamukundiye ubutwari bwe kandi bakaba batazamwibagirwa na rimwe. Abo ngabo ni benshi cyane. Kimwe mu bibyerekana ni igitabo padiri Yozefu Sagahutu wo muri diyosezi ya Gikongoro, ariko ubarizwa mu Bubiligi, yamwanditseho mu rurimi rw’igifaransa. Icyo gitabo cyitwa Espérer contre toute espérance. Témoignage d’un réscapé des massacres de religieux au Congo”. Ed. Sources du Nil, Lille. Icyo gitabo cyarakunzwe ku buryo cyahinduwe mu cyongereza, mu cyespanyolo, mu kidage, no mu gitaliyani. Mu minsi iri imbere kizasohoka no mu kinyapolonye (polonais).

 

                                  Bamwishe nabi

 

Abepiskopi bashyinguye Mgr Kataliko.Gusa rero Ubutumwa bwa Kiliziya muri iki gihe si ugushyingura abishwe na FPR gusa, ni no gutinyuka kwamagana akarengane kagirirwa Abahanuzi n'abakene.
Abepiskopi bashyinguye Mgr Kataliko.Gusa rero Ubutumwa bwa Kiliziya muri iki gihe si ugushyingura abishwe na FPR gusa, ni no gutinyuka kwamagana akarengane kagirirwa Abahanuzi n'abakene.

Mu kwezi kwa 10/1996, intambara yiswe ngo “iya mbere yo kubohoza Zayire” igeze i Bukavu, abategetsi bose b’i Bukavu, baba abasivili cg. abasirikari, barirutse barahunga. Abaturage basigara bareba Arkepiskopi wabo. Nawe abura umutima wo kwigendera ngo abasige. Nyamara ntiyari ayobewe ko Inkotanyi zishaka kumwica. Yari uwa 2 ku rutonde rw’abo zahigaga. Uwambere yari guverineri w’umugi wa Bukavu, uwakabiri yari Musenyeri Munzihirwa, uwa 3 yari umukuru w’ingabo za Zayire i Bukavu, abandi bagakurikiraho. Ariko rero nk’uko byavuzwe mu kanya, bari bahunze. Le 25/10/1996 yagize uruhare rukomeye cyane mw’ishyirwaho ry’akanama kagizwe n’abantu 40 gashinzwe gukumira intugunda, ubusahuzi n’ubwicanyi mu mugi wa Bukavu.

 

Le 29/10/1996 mu gitondo, Musenyeri Munzihirwa yakoranye inama ya 2 n’abagize ako kanama. Inama yarangiye saa tanu (11h00), ariko yagombaga gukomeza imirimo yayo i saa munani n’igice (14h30). I saa munani (14h00) mu mugi wose humvikanaga urwamo rw’amasasu gusa. Inama ntiyashoboraga kuba ikibaye. Ahagana saa kumi n’igice (16h30) habaye agahenge. Musenyeri Munzihirwa ava kuri katedrali agana kuri koleji Alufajiri, agiye kureba uburyo Ababikira bari bahari bahunga kuberako kubungabunga umutekano wabo mu mugi wa Bukavu urimo intambara byari bimaze kuba ingorabahizi. Mu modoka yari kumwe n’umushoferi n’umupolisi wari wiyemeje kumuherekeza ngo atagira icyo aba. Bageze i Nyawera, baguye mu gico cy’abasirikari b’Inkotanyi, barahagarara kubera ko abo basirikari bariho barasa imodoka Musenyeri yarimo. Musenyeri Munzihirwa ni we wa mbere wayisohotsemo, agenda agana abo basirikari ashyize ikiganza kuri bene wa musaraba munini abepiskopi bambara mu gituza. Abari mu modoka ntibashoboye kumva ibyo yavuganye n’abo basilikari ; babonye gusa abo basirikari bamutegeka kujya guhagarara kuri imwe muri bene za nkingi (pilone, poto-poteau-) zinyuzwaho insinga z’amashanyarazi yari hafi aho. Wa mupolisi wari umuherekeje yagerageje kuva mu modoka, bahera ko bamutsinda aho, n’umushoferi baramwica.

 

Abari mu modoka yari ikurikiye iya Musenyeri bavuyemo, bagenda bamugana ngo bamubaze ibibaye. Ba basirikari bahereyeko barasa, uwari imbere ari we Jean Pierre BIRINGANINE ahita agwa aho. Abasigaye bagerageje guhunga, babarasa umugenda, hapfamo uwita SHABANI wari wungirije komiseri w’umujyi. Abandi bihishe hafi aho, ariko bagakomeza kwitegereza ngo barebe uko bigenda. Kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30) Musenyeri Christophe MUNZIHIRWA yari agihumeka, yegamiye ya nkingi. Bwari butangiye kwira. Babonye abo basirikari bavugira igihe kirekire cyane kuri telefone zigendanwa ngo basaga n’ababazaga umukuru wabo uko bari bugenze Musenyeri Munzihirwa, hanyuma bamaze kubona amabwiriza aturutse i bukuru, baramwica. Umurambo we watoraguwe bukeye mu ma saa saba (13h00) n’abapadiri b’Abasaveriyani bo ku kigo cya Vamaro kiri hafi aho. Umuhanda wari wuzuye indi mirambo myinshi y’abantu bari bishwe bagerageza guhunga mu modoka cg. ku maguru. Nta muntu wari ugitinyuka gusohoka mu nzu. Imihango ya kumushyingura yabaye le 31/10/1996. Hari abantu 71 gusa. Isanduku y’ubusabusa ikoreshejwe imbaho bavanye ku ntebe zo mu ishuri, amashuka ashaje, imva yacukuwe vuba na bwangu imbere ya katedrali, abasirikari b’Inkotanyi bugarije abantu n’imbunda, ng’uko uko Musenyeri Munzihirwa yashyinguwe. Yatabarutse nk’uko yabayeho : mu bukene bwuzuye kandi yitangira abandi.

 

Musenyeri Emmanuel Kataliko yatagangajwe n'Inkotanyi kugeza avuyemo umwuka.
Musenyeri Emmanuel Kataliko yatagangajwe n'Inkotanyi kugeza avuyemo umwuka.

Musenyeri Emmanuel Kataliko wamusimbuye mu w’1997 yahereyeko agera ikirenge mu cye. Abishe Musenyeri MUNZIHIRWA ntibishe Museyeri KATALIKO; ariko baramutoteje, bagera n’aho mu w’2000 bamucira iwabo i Butembo-Beni, amarayo amezi 7 yose. Niho yavanye ubwehe bwo gupfa atarwaye, arundurwa n’agahinda ari mu nama i Roma le 4/10/2000.

 

Imana ibahe iruhuko ridashira, baruhukire mu mahoro.Tuzahora tubibuka.

 

IKIBAZO GIKOMEYE: Abantu bazakomeza kugaragurwa no kwicwa nk’amatungo kugera ryari? Ubu koko ntacyakorwa ngo Abayobozi ba FPR-Inkotanyi bumvishwe ko atari bo Imana igena urupfu n’ubuzima? Abenegihugu twese dukwiye kubitekerezaho.

 

Padiri Thomas Nahimana

Padiri Fortunatus Rudakemwa

Abanditsi b’Urubuga  www.leprophete.fr

Commentaires : 192
  • #192

    媚薬 (mercredi, 31 juillet 2013 10:49)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #191

    威哥王 (mercredi, 31 juillet 2013 10:45)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #190

    inkotanyi (mardi, 13 novembre 2012 05:26)

    Babahora ko ari aba pedofile,

  • #189

    KIWA (mardi, 26 juin 2012 17:51)

    ESE ABANDI BO BEMEREWE GUPFA USIBYE ABO BASENYERI BAWE .UBANZA NAWE UKENEYE KUBANZA KWIGISHWA KO AABANTU BOSE BARESHYA IMBERE Y,IMANA NAHO BURIYA WASANGA NAWE WARISHE ABANTU UKABA BIKIGUKURIKIRANA GUSA NA WE RURAGUTEGEREJE NAHO INKOTANYI ZIVEHO KUKO TUZIKUNDA TUKANAZEMERA

  • #188

    NTAKIRUTINKA (lundi, 11 juillet 2011 13:20)

    BWIRE PADIRI THOMAS URI IGICUCU SINIBAZA

  • #187

    kANYARWANDA (mardi, 07 juin 2011 13:55)

    Aicha we uranyumije ikigutangaje ngo ni uko utabonye aho interahamwe zica musenyeri? none se amaraso ya musenyeri ugira ngo atandukanye n'ayapadiri? watangiye neza iyo usoza neza ukagumya kwamagana uwica wese aho twari kuba turi kumwe ijana kurindi. Ariko werekanye aho uhengamiye, wowe sinagutora mubakunga abanyarwanda pe. Sorry for my comments ntigutere ikibazo.

  • #186

    aicha diam (mardi, 07 juin 2011 13:45)

    Ubwicanyi bwose ni bubi. Abantu b'umutima mwiza bagomba kubwamagana. Inkotanyi yica yamaganwe kandi ihanwe. Kwica mu ibanga, mu mayeri, mu bwenge ni bibi karijana. Kwica mu bugoryi, gukora bariyeri z'imirambo, kwifotoza wica nabyo ni bibi karijana. Interahamwe wica, inkotanyi yica bose bamaganwe bose bahanwe. abahekuwe n'interahamwe kimwe n'abahekuwe n'inkotanyi mwihangane. Twese twababaye kimwe. ariko abahekuwe n'interahamwe inkotanyi zaza zikadusubira twarashengutse.
    1. Koko interahamwe zishe ab'ihayimana. zishe abapadiri, zishe abafurere, zishe ababikira. Nizihanwe kandi zamaganwe. ariko sindumva umusenyeri zishe.
    2. Inkotanyi sishe abapadiri, zica abafurere, zica ababikira zigerekaho abasenyeri. Akarusho k'inkotanyi ni uko zica ubwoko bwose, kandi igihe cyose. Nizamaganwe kandi zihanwe.
    Ni akumiro nyina w'interahamwe n'inkotanyi wagirango ni umwe. Bose bafitanye isano na shitani.

  • #185

    kANYARWANDA (mardi, 07 juin 2011 11:42)

    Ko mutajya muvuga abihayimana bishwe n'interahamwe? Ubwo se ntabo? cyangwa muba mubashaka kujijisha ko inkotanyi arizo zica abihayimana gusa? Ntamwicanyi numwe nshyigikira ariko se wowe iyo ukora ubushakashatsi kub'ihayimana bishwe n'inkotanyi gusa uba ushaka kwereka abasoma iki? none se dufate ko ubwicanyi bw'inkotanyi aribwo bubi noneho ubw'interahamwe ari bwiza bwahawe umugisha? Reka kuba extremiste rwose padiri erekana ko uri modere nibura wagira abakumva. Ngaho komeza urugamba rwawe rwo kwandika wenda hari icyo wageraho, ariko njye ndabona ntacyo usibye gushyushya imitwe yabasoma ibyo wandika kandi ntacyo ubamariye.

  • #184

    Kibeshyumuhanga (lundi, 06 juin 2011 09:48)

    U Rwanda ngo rwageze ku majyambere, rufite ikorana-buhanga,....

    1-Niba rapport za ONU zemeza ko 65% z' abanyarwanda ari abatindinyakujya,25 % bakaba abakene naho 5% abaherwe, u Rwanda rwateye imbere gute?

    2-Rapport zerekana ikoreshwa rya energie, rigaragaza ko mu Rwanda hari amashanyarazi +/- ku bantu 5%. Abandi ni peterori, buji n' icuraburindi. Wakora ute ikoranabuhanga utagira amashanyarazi?

    3-Mu baherwe 5% babarizwa mu mijyi, 4% nta mazi ahagije munzu zabo bagira. 1% bo n' amahoteri bakaba bayafite. Abo 4% bituma mundobo, bakajya kumena mu misarani yo hanze. Donc ikoreshwa na 95%. Ayo ni majyambere nyabaki?

  • #183

    @181 (lundi, 06 juin 2011 01:36)

    Erega wabyanga cg wabyemera ntacyo ushobora guhindura ku byabaye! Gusa ukwiye gukura isomo ku mateka! Wasanga wenda na mbere 1959 abantu nkawe ariko biyumvira. Erega amakosa ntakwiye gukosorwa ayandi! Abantu bandika ukuri hano ku rubuga, mbona ari ntambwe nziza mu nzira ya démocratie.

    Naho ibyo uvuga n'ibiggwi wivuga, ni film fiction wifitiye mu mutwe, kuko ntuzatinda kubona ko wibeshya! Ntabwo ikinyoma gishobora gutsinda, gusa gishobora gutinda. Sha mwagiye mwitonda ko afanyafrica tutagenga destin yacu ra, surtout y'ubutegetsi! Ubu uzi ute ko ibyo uvuga wiyemera, ejo bundi bazabigusubizamo ukabivuga!

    Ntekereza ko amahoro,ukuri n'ubwisanzure bwa buri muturarwanda, ariyo nama nziza nabagira mwe mufite ubutegetsi, njye je risque rien, mwe bazababaza byinshi! Mukomere

  • #182

    Nawega (dimanche, 05 juin 2011 22:26)

    Nkundabashaka....ibyo uvuga ahuubwo bikoremo inyandiko uyikirize abandi ni ibyi bikenewe niba ufite icyo uzi gitangaze ariko wisaba udafite amakuru ku yahimba...icyo dukeneye ni ukuri ku byabaye iwacu byose nta kuvangura...iyi mbuga rero niho ihigira izindi ...dore ko bizindi bihaye kuba abanyonzi b'ibitekerezo iyo uvuze uko ubona ibintu nturase amarangamutima yabo ntabwo igitekerezo gihita...ibyo byeerekana ko umuntu aba akiri umwana mu ntekerezo...

    Ufite icyoo yageza kubandi naze agitangaze,,,bagukosore bakugaye cg bagushime...cg se banakureke hamwe n'ibyawe ariko byatambutse.

  • #181

    Nkundabashaka (dimanche, 05 juin 2011 20:18)

    Interahamwe mubonye uruvugiro cyakora mujye mupfukama musenge abapadiri bashinze uru rubuga! Mwishe abatutsi ku mugaragaro muvuga ngo muzabatsemba musige umwe wo kuzajya mwerekaniraho uko abatutsi bari bameze! Mwamara guhaga inyama z'inka z'abatutsi mwabaga mwishe mukaririmba ngo isi n'ibiyirimo byose ni ibyabahutu! Nyamara mwibagirwaga ko umwijuto w'ikinonko ucyibagiza ko imvura izagwa! Inkotanyi zigize gutya zibohoye igihugu, imihoro mwicishaga abantu murayihunganye, inkotanyi zibasanga Congo zibatesha abanyarwanda mwari mwarafasheho ingwate, ubu u Rwanda rufite amahoro ruratera imbere agahinda karabeguye muti reka tuvuge ko inkotanyi nazo zishe wenda hari icyo byatanga. Ese ko mutajya muvuga abihayimana bishwe n'interahamwe barimo umubikira w'umutaliyanikazi wabaga mu bugesera warashwe ku manywa y'ihangu azira ko yari agiye gutangaza amarorerwa yakorerwaga abatutsi bo mu bugesera? Ko mutavuga umubikira Felicité wiciwe ku Gisenyi azira ko yanze kwitandukanya n'abatutsi yari yarahishe? Ko mutavuga Padiri Kanyoni wiciwe i Butare azira ko ari umututsi? Ayo mayeri yanyu arashaje ibi birutwa n'uko mwakwicecekera. Mwishe abatutsi bose babireba amafoto arahari, ariko mwebwe uretse kwicara mugasebya inkotanyi ntakindi mushoboye maskini! Ariko mujya mwibuka cyera muzita ngo ni ingegera ngo ni inyangarwanda, byazibujije kubafatana igihugu se mugatsindwa nk'imbwa munishe abasivile ari nabyo bizabakurikirana kugeza muhenutse? Mwicaga abatutsi muzi ko mwe mutagira amaraso dore ko na zangirwaradio zanyu zirirwaga zibatera amajeke ngo inkotanyi twazimaze, namwe muti reka twice abatutsi kuko isi ni iyabahutu! Umurengwe ni mubi koko! Inama nabagira nimupfe kigabo naho ibyo kwirirwana amaganya nk'indaya zabuze abagabo ntacyo byabamarira. Kandi munasabye imbabazi byaba byiza kuruta ubundi tukiyubakira igihugu ibyamoko tukanabivamo kuko ntacyo byamariye abanyarwanda. Mugire amahoro.

  • #180

    habyarimana (dimanche, 05 juin 2011 16:35)

    nyakwigendera perezida habyarimana ngo ntiyashyinguwe ahubwo yaratwitswe.birababaje

  • #179

    Kanyamibwa Jeremie (dimanche, 05 juin 2011 14:26)

    Abandi bahutu bongeye gutabururwa bagiye kushyingura munzu y'ubumwe n'ubwiyunge ya Gisozi, for full information please visit,
    http://news.igihe.net/news-7-11-13348.html

  • #178

    amahano suite (dimanche, 05 juin 2011 14:22)

    Nyuma y’intambara, imirambo imwe yari yanamye ku musozi indi barayitabye mu miringoti,indi myinshi inyanyagiye hirya no hino mu mashyamba kuburyo imvura yagwaga abaturage bagasanga uduhanga mu mariba, mu mikoke no ku miharuro yabo. Ariko kubera ya mayeri ya FPR yo guhisha imirambo, mu mpeshyi yo mu 1995,imirambo yose yari irunze hamwe bayishyizeho lisansi barayitwika. Bwarakeye abaturage bayibona yahiye babanza gukeka ko yatwitswe n’abatwikaga amakara.Ariko buhoro buhoro uko abantu bagiye basobanukirwa amayeri ya FPR ni bwo basobanukiwe uko byagenze. Cyakora haracyari imirambo myinshi mu mashyamba no mu miringoti.

    N’abatari bari mu nkambi barabahumbahumbye:

    Mu gitondo cy’uwo munsi na nyuma yaho ubwicanyi bw’inkotanyi bwarakomeje. Umusaza witwa Magumirwa n’umuhungu we Majeriko bari baraye mu rugo. Bwacyeye baza kureba ababo bataramenya ibyabaye. Baguye mu gico cy’inkotanyi, umusaza zimwica urubozo ;cyakora umuhungu we yashoboye kubacika. Umugabo witwa Subwigano baramufashe bamutera ibyuma mu mpyiko zombi barangije baramushinyagurira : “Tukwambitse ishaketi, kora mu mifuka!”. Nyamara yarimo asamba.
    Ingabo za FPR zakomeje kwica abantu benshi. Zagendaga zirasa mu mikokwe,zikoherezamo n’imbwa ngo abahungiyemo bavumbuke. Havumbuwe benshi, bashyirwa ku ngoyi mbere yo kwicwa: Abana bagera kuri bane b’uwitwa Munyarushoka Jean Berchmas barishwe. Umukobwa we mukuru babanje kumukorera ibyamfurambi. Uwagize uruhare mu kwerekana aho aba bana bari bihishe ni uwitwa Naceni wahoze ari umupolisi wa komini Mushubati.Ntiyahunze yari ku isiri (umugore we ni umututsikazi). Umusaza witwa Senkware, inkotanyi zaramubaze, zimukuramo ubura zibuzirika ku giti cya avoka ku irembo ry’iwe apfa yumva. K’uwitwa Nikodemu Gahamanyi uturiye ububari bw’ahitwa mu Birembo niho hari ibagiro ry’abantu bafatwaga n’inkotanyi. Ubwo yahungukaga yasanze mu nzu ye imirambo itagira ingano y’abahiciwe.Bivugwa ko na we yarebye aho ayitaba(ayishyingura) kugirango abone uko aba mu nzu ye. Ku gasozi kitwa Namankurwe mu mabanga y’umusozi wa Muhanga na ho habereye amarorerwa. Ni ho inkotanyi zambukiye zijya gutwika inkambi. Abantu batagira ingano barishwe kuburyo ingo nyinshi zasigaye ari amatongo . Nko k’uwitwaga Biseruka umuryango we wose warashize, uwitwaga Posiyane wari urugero rw’abahinzi borozi ,nta n’uwasigaye wo kubara inkuru.

    Umwanzuro:

    Kubera ko ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu bo mu Rwanda no mu Burundi bukozwe na FPR bwahitanye inzirakarengane nyinshi kandi bikaba bigaragara ko bwateguwe:

    -Ubu bwicanyi ni bimwe mu byaha by’ubwicanyi bwibasiye inyoko-Muntu, ibyaha by’intambara ndetse na Jenoside byakozxwe n’ingabo za FPR ziyobwe na Gen Maj Paul Kagame,
    - Ntagushidikanya ko abakoze ubu bwicanyi ari na bo bahitanye abihayimana i Gakurazo kuko igitero cyagabwe i Muhanga ari ho cyaturutse(kiyobowe na Ibingira na Gumisiriza),
    -Inkoramaraso zishe aba bantu zikwiriye kubihanirwa,
    -Birakwiye ko imirambo yabishwe ishyingurwa mu cyubahiro,
    -Birakwiye ko abiciwe i Muhanga bibukwa kandi imiryango y’abahaguye igahabwa impozamarira n’ubundi bufasha, Ibi yose biramutse bikozwe byaba ari intambwe nziza mu komora ibisare n’ibikomere by’imitima ifite intimba y’abaharokokeye. Byaba kandi ari inzira nziza y’ubwiyunge nyabwo by’abanyarwanda iganisha ku kubana neza batishishanya, ntarwikekwe n’urwikangwe maze ukuri,urukundo,umubano,ubumwe n’amahoro bikaganza.


    Uwimpuhwe Amoureuse
    i Muhanga

  • #177

    amahano (dimanche, 05 juin 2011 14:17)

    amedi 4 juin 2011
    Ubwicanyi bwakozwe n'ingabo za FPR-Inkotanyi ku mpunzi z’abahutu ku musozi wa Muhanga (Gitarama) mu 1994:
    Ubuhamya bw’uwarusimbutse:
    Ku musozi wa Muhanga ni hamwe muhabereye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe impunzi z’abahutu, bukozwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi. N’ubwo kuri uyu musozi haguye impunzi z’abahutu zitagira ingano, ubu bwicanyi ntibujya buvugwa nk’aho ntabwabaye cyangwa nk’aho butababaje benshi. Ni muri urwo rwego maze kubona benshi mubavandimwe batugaragariza kuri uru rubuga amwe mu marorerwa yakorewe abahutu tutari twaramenye,nanjye nafashe icyemezo cyo kugaragariza abanyarwanda bumwe mu bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR butajya buvugwa nk’aho butabayeho cyangwa butamenyekanye.

    Nyuma y’ifatwa rya Kabgayi(kuwa 2 Kamena 1994), umujyi wa Gitarama n’ahahoze komine Mushubati, ingabo za FPR-Inkotanyi zashinze ibirindiro ku gasozi ka Mata muri segiteri Mata,komine Mushubati,perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu murenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga,intara y’Amajyepfo. Impunzi nyishi zari mu mujyi wa Gitarama zarahunze,twavuga nk’izari zaraturutse mu nkambi ya Nyacyonga zari zarashyizwe kuri sitade ya Gitarama. Kimwe n’izindi mpunzi zaturukaga mu bindi bice by’u Rwanda nk’i Kigali, mu Mayaga, mu Nduga n’izo mu bindi bice bya Gitarama byari bimaze gufatwa na FPR hiyongereyeho n’impunzi nyinshi z’abahutu bo mu Burundi. Inyinhi muri izi mpunzi zahungiye ku musozi wa Muhanga, umusozi ufite ikibaya kigari hejuru bita Igitwa. Muri icyo kibaya nta basirikare ba Ex FAR bari bahari kuko bo ibirindiro byabo byari aho bita mu Ryakarimira ku muhanda wa kaburimbo wa Gitarama- Ngororero-Mukamira-Kabaya-Gisenyi; hafi y’ahahoze komine Buringa.
    Nyuma y’iminsi igera nko kuri itanu, Kabgayi ifashwe(sinazirikanye neza itariki), nibwo izo mpunzi zishwe.

    Uko izo mpunzi z’abahutu zishwe:

    Ahagana mu masamoya (isaha yo kurya),ku itariki ntibuka neza nibwoabasirikare ba FPR bari bagose rwihishwa inkambi y’impunzi batangiye kurasa urufaya rw’amasasu mu mpunzi. Babanje gutera igisasu kinini hejuru ( signale) cyambuka hejuru y’inkambi kigwa ku wundi musozi wo hakurya witwa Naganiro. Kuva ubwo amasasu yarashwe aturuka mu mpande zose z’inkambi.Kurasa impunzi byamaze amasaha atatu kuko byahosheje mu masayine z’ijoro. Hari hahungiye impunzi z’abahutu zisaga 30.000,haguye abasaga ibihumbi 20.000. Kugira ngo ibi hatagira ababyita amagambo nahisemo kugenda ntanga ingero nke kugira ngo n’ushaka kuzajya guhinyuza cyangwa gukora iperereza (enquête) azabone aho ahera. Bamwe mu batuye kuri uwo musozi bahaguye harimo umusaza Nyamwiza n’umugore we Saverina,Umusaza Mashaka n’abahungu be babiri, umusaza Gakwaya n’umwuzukuru we, umusaza Karasankima pasikari,uwitwa Ugirumurora Ramazane, n’abandi benshi ibihumbi. Njye nakijijwe n’uko nari nagiye kuvoma bakarasa inkambi ntayirimo,hamwe n’abandi bana b’urungano(b’imyaka nka 12), twahise duhunga ubwo.


    Imirambo yarashinyaguriwe:


    Ubwo twahungukaga twasanze izo mpunzi zarishwe urupfu rubi kandi n’imirambo yazo yaragiye ishinyagurirwa n’inkotanyi. N’ubwo zari zagiye zicwa n’amasasu, imirambo imwe n’imwe y’izo impunzi yari yaragiye ikatwa imwe mu myanya y’umubiri nk’ ibiganza n’ibirenge, gucibwa amabere ku bagore n’ubugabo ku bagabo. Twasanze imwe mu mirambo baragiye bayigereka hejuru y’indi,ugasanga bafashe umurambo w’umugore bakawugerekaho umurambo w’umugabo hejuru. Hari n’iyo bagiye bagerekaho amatungo na yo yahapfiriye nk’ingurube,inka,ihene,imbwa…Byari bibabaje, hari imirambo bari baracuritse maze bakayitera ibisongo mu bitsina no mu bibuno.


  • #176

    Cyasha (dimanche, 05 juin 2011 14:17)

    None se ko mutuka inkotanyi mukazifatira mu gahanga,ubwo muzi ikibazo bashobora kuba bafite? Ubwo uzabona umuntu acumbagira umuzize uko agenda!!! Hari umugabo twabanaga mw'ishyamba yasugutaga itabi muri Bibliya namubaza akambwira ngo arimo gutwika ibyaha, ngaseka ariko byabaga bimbabaje, none urumva umuvumo Gisooko uramutse umukurikiranye mwamurenganya? Ntimukagire uko undi agize!Kwica abihayimana rero ntacyo babibonagamo kimwe no gutwika Bibliya , sikimwe se? Ahubwo musengere abantu!Kandi mugire umutima ubabarira

  • #175

    Vuguziga (dimanche, 05 juin 2011 14:11)

    Padri Fortunatus,nawe Padri Tommasi, ndabashimira inyandiko z'umwimerere mutugezaho, ariko mbabazwa cyane n'ibyo bazivugiraho,bidafite icyo bipfana nazo. uwo mwanda bongeramo,si ubwa mbere mywinubiye, nta n'ubwo ndi uwa mbere uwinubiye. "Il sito è davvero inquinato"; uwo mwanda ntutuma duhumeka umwuka dushaka. Nimwongeremo akayaga ko kurogora uru rubuga, bitaye ndabona hazahinduka bicye cyane,"THE WIND OF CHANGE" ibe ihushije intego.

  • #174

    Akumirogusa! (dimanche, 05 juin 2011 12:24)

    Ariko se FPR iyo yikirigita buriya yumva idakurwa umutima no kwica abasenyeri barindwi mu karere koko? Hari bariya batatu yatsinze i gakurazo, Fukasi Nikwigize yaroshye mu kiyaga cy'icyatsikibisi (lac vert), abanyecongo babiri, n'umurundi umwe! Umva ko Interahamwe zari abagome da! Nyamara zahaye Myr Gahamanyi amahoro, Rubwejanga ziramureka, Karibushi zimugarukiriza mu rwobo, n'ab'i Burundi bose zirabihorera, yemwe na Kapangwa w'i Buvira, umututsi wagaragaje ko yavutse yanga abahutu ziramureka aragenda. Naho inkotanyi.....Ujya kuvuga aba atarabona.

  • #173

    ROBERT KAYINAMURA (dimanche, 05 juin 2011 09:41)

    NIMUHEBE, UYU TWAJYA TUBANA NZIKO ARI UMUGABO NAHO UBWONKO BWE BAMAZE GUCISHAMO BLANCO...NAWE SHA WANDIKA IBI BITABAPFU KWERI


    I will try to give a picture of the Gahima and Rudasingwa, I know from Rwanda. I will also remind Gahima himself and the his half brother, the self claimed reformist and advocate of rule of law and democracy. Like the prodigal son story in the bible, that both of you should confess your own sins, before self-styling as the champion of democracy in Rwanda.
    First, let me remind you all what was written in the Rwanda briefing by Gahima and his brother Rudasingwa. They claimed that ” the Hutus are oppressed, killed and will rise and commit a second genocide against the Tutsi” This was an outrageous claim and lie. How do you allege that all Hutus committed genocide? Not all the Hutus committed Genocide and therefore , that they will commit a second genocide. This is sad, and its pitting one tribe against another. How Can a learned fellow not see this.
    Secondly, they both alleged in the Rwanda briefing that, ” its impossible that the Hutus who are the Majority accept to continue being oppressed by the minority tutsis….(…..)” This is another way to pit one group of people against another. If you are really the saviors of Rwandans, how dare you use such language, just to accumulate your political ?
    Every rightful thinking Rwandan, knows that there is no ethnic based discrimination, both factually and legally. This kind of speeches and writings of these two guys, reminds me of RTLM and KANGURA in 1994 ,and other extremist who incited people to commit genocide.
    Last, but not least, I began by reminding Mr Gahima and Rudasingwa, if he remembers the prodigal son, then,they can repent his sins. I will remind them a few of them, then they can search their soul and see the rest.
    1. In 2004, evidence was unearthed ,a top secret financial scam of the year,by the media(Umuseso) against Gahima , while he served as the prosecutor General. He siphoned money from BACAR Bank, thru fictitious means under his 80 yrs old mother name, these facts are all in ink. Am sure you all remember that.
    2. Your involvement in the Asian-owned company that supplied computers to the ministry and Prosecution
    3. That you were on Kajeguhakwa secret payroll @600,000, just because you were prosecutor General, just in case things go bad for him. Did it cross your mind that this could be laundered money? BACAR’s money laundering and the collapse of the bank should have been a voided if you had acted in good sprit. Oh, Rusasingwa! Am sure you are young to remember the embezzlement scandal in the presidents' office---ouch
    ETC
    Given the above points reference, if both Rudasingwa and his brother Gahima, have suddenly turned into an anti-corruption crusader, then , Jesus is about to come on earth, and if you have turned out to be the rule of Law Gurus, from your new found new love with other so called rule of law advocates, then God works miracles, but, remember the biblical transformation of the prodigal son. CONFESS YOUR SINS FIRST

  • #172

    Ntibikabe (dimanche, 05 juin 2011 09:28)

    HANO HARI INTORE ZIRI KUJIJISHA...ZIMAZE KUBONA KO ZAVUMBUWE DORE KO AMAYERI YO KWIRASANAHO BAFITE MENSHI...BARASHAKA KUTUGUSHA MU UTEGO...IYO ATAMITSWE NTURUTSWE URAPFA...ABANTU BENSHI BAMIZE UBUROZI BW'IKINYOMA URWANGO UBWIRASI INZIKA none wabavura ute utabarukije...uru rubuga nicyo ndwemerera abaje bose bararozwe baharuka ibibarimo bakaruhuka cg bagakira iyo batongeyemo ibindi...Dufashe abarwayi kandi dukomeze abazima uko bagomba kwirina.
    dUKOMEZE GUSABIRA ABANYARWANDA BOSE BISHWE GUHERA 1990-2011---IBAKIRE MU BAYO

  • #171

    narumiwe159 (dimanche, 05 juin 2011 08:53)

    uru rubuga ni urwa buri wese ufite uburyo bwo kurugeraho, urumva wowe wiyise narumiwe 158!!!Ndetse n'abifuza bose ko coments zimwe zanigwa, ubwo se twaba dutaniye he na Kagame ufunga abanyamakuru? cga za igihe.com, n'ibindi byose bitifuza ukuri
    ndahamya ko iyi le prophete ifite umuti mutazi wo kuvura ihahamuka ufite ijambo wese yifuza kuvuga uko rimeze kose, atari yarabonye ahandi avugira!

  • #170

    Ubwicanyi bwa bapadiri si ubwa none!!!! (dimanche, 05 juin 2011 07:02)

    The Massacre of 22 April at the Missionary Centre of CELA
    A few days later, on 22 April, refugees flooded into the Parish of St. Famille following a massacre at the missionary Centre for the Teaching of African Languages (CELA), which was nearby. The majority of the new arrivals were women; most of their husbands, brothers and sons had been killed that day at CELA under the supervision of the préfet, Tharcisse Renzaho. Munyeshyaka is said to have watched from outside the fence. These refugees were wary of the priest; they came because they had nowhere else to go. Among them was Joseph Bitega who was already conscious of the priest's inhumane attitude towards the refugees.
    Joseph had gone to CELA early in April, and when the White Fathers, who ran the centre, were evacuated on 12 April, they left the keys to their house with him, so that the refugees would have access to the telephone. Fr. Wenceslas had visited CELA soon after the departure of the White Fathers on the night of 12 April; he asked for the keys, but was refused entry by refugees patrolling the centre. The following day he returned and asked to see Joseph Bitega, who immediately hid. Complaining that he was now in charge of CELA, he left reluctantly, only to return two days later saying that he had received permission to enter CELA from one of the White Fathers. Joseph opened up the rooms where the White Fathers had been staying and Fr. Munyeshyaka began to search them. Munyeshyaka identified the valuable items and told Joseph that they now belonged to him and should not be touched.
    On the morning of 22 April, Father Munyeshyaka arrived with Tharcisse Renzaho, Odette Nyirabagenzi, Angéline Mukandutiye, interahamwe militiamen and soldiers. The boys and men were rounded up and taken away in vans and minibuses to be killed.
    Before they took Joseph away, Father Munyeshyaka came to him and asked for the keys to CELA. Joseph said:
    What really shocked me was that instead of trying to find a way of saving us, Father Munyeshyaka asked me for the keys to CELA. I gave them to him and then we were taken to the police detention centre in Muhima. A few minutes later, we were taken to Rugenge sector to be killed.

  • #169

    Isomo (dimanche, 05 juin 2011 04:07)

    Ngo iyo uzi aho wavuye umenya giteriez ejo hazaza! None se inkotanyi ubu koko ziribuka aho zivuye? None se zari zizi ko zishobora guhirika kinani? Yaba babyibuka ndibaza ko bari kureka abanyarwanda bagahumeka! Kuko

  • #168

    Ni mahwi (dimanche, 05 juin 2011 04:00)

    Ati abaturage bararakaye kubera inkotanyi zari zihanuye indege ya habyarimana zica abatutsi! None ngo abasore b'inkotanyi babajwe n'uko abasenyeri ntacyo bakoze ngo ababyeyi babo

  • #167

    DAFUROZA (dimanche, 05 juin 2011 03:09)

    DORE RERO UKURI KOSE KURI THOMAS NA RUDAKEMWA,USOMYE IYO NKURU YU WO MUKIRISITU IKWEREKA KOKO ICYO ABAPADIRI BA BAHUTU ARICYO,IBAZE NAWE UKUNTU IYI NGIRWA PADIRI Y,UMUZUNGU IVUGA NGO ABAYIHUNGIYEHO YARABIRUKANYE...ARIKO NKA THOMAS NA RUDAKEMWA MWIRUKANYE ABANGANA IKI?NIYO MPAMVU NSHIMANGIRA INYANDIKO Y,UWANDITSE NGO:"UKO WAREZWE NI KO UKURA"KIRIZIYA GATURIKA YARAGOWE KUGIRA ABANTU NKABA,ARIKO KUGIRA NGO BIKEMUKE BYOSE,BIRASABA KO MWEMERA MUGAKORERA SHITANI KU MUGARAGARO,IMANA MU KAYIREKA.KUKO IGISHOROBWA KIBARI MU MUTWE CYABAVAMO ARI UKO MUVUYE MO UMWUKA.MUKAREKA KIRIZIYA YA RUREMA.

  • #166

    UMUKIRISITU I MUGANZA (dimanche, 05 juin 2011 03:04)

    UMUPADIRI AREMERA KO YANZE KWAKIRA ABATUTSI KURI PARUWASI YE
    Arusha, ku wa 10 Nzeri 2008 (FH) - Padri Tiziano Pegoraro, umutaliyani wakoreraga mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutisi mu w'1994, yemereye urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ko yasabye impunzi z'abatutsi kuva kuri paruwasi ya Muganza, mu majyepfo y'u Rwanda, bagashaka ahandi bahungira, ubwo yatangaga ubuhamya kuwa 09 Nzeli.
    Asubiza ibibazo by'uhagarariye ubushinjacyaha Althea Alexis (ukomoka muri Trinidad na Tobago), Padri Pegoraro yagize ati:" Ni byo, nabagiriye inama yo kuva kuri paruwasi, kuko uburyo bari binjiye mu kiliziya bwari bunyuranije n'imyitwarire ya gikristu".
    Abajijwe kuri iyo myifatire, yasobanuye ko bari binjiye mu kiliziya bitwaje imipanga.

    Yakomeje asobanurira urugereko ko yasabye izo mpunzi, zabarirwaga hagati ya 200 na 300, gufasha iyo mipanga n'izindi ntwaro za gakondo hasi, abamwumviye basize iyo mipanga hanze ya kiliziya yari mu kigo cya paruwasi.

    Uwo mupadiri, ngo wari uzi ko izindi paruwasi zari zagiye zigabwaho ibitero, yakomeje agira ati:"Ku bari mu kiliziya imbere, narabasengeraga. Nabasabye gushakisha ahandi hantu haba hari umutekano kurushaho, nko ku bigo by'amashuri".

    Padiri Pegoraro yavuze ko we ubwe yagiye ku biro bya komini mu gitondo cy'uwa 20 Mata 1994, guhuruza kubera ibibazo by'umutekano muke, ariko ngo nta cyo ubutegetsi bwamumariye. Asobanura ko muri icyo gihe, kiliziya ye yagabweho ibitero, umuntu umwe akahicishirizwa amabuye, n'ibirahure by'iyo ngoro y'Imana bikamenagurwa.

    Uwo mupadiri yari yahamagajwe n'abunganira Elie Ndayambaje, wahoze ari burgmestri wa komini Muganza, mu ntara ya Butare, (mu majyepfo y'u Rwanda). Yavuze ko Ndayambaje yari umuntu w'inyangamugayo, washishikazwaga buri gihe no guteza imbere imibereho y'abaturage yayoboraga. Ku bw'uwo mupadiri wabaye mu Rwanda imyaka 11, ngo "amoko yombi, (abahutu n'abatutsi) yabanaga neza. Ku butegetsi bwe, umwuka wari nta makemwa". Ndayambaje yayoboye komini Muganza kugeza mu mwaka w'1992, yongera gusubira kuri uwo mwanya muri Kamena 1994.

    Aburanishwa kuva mu w'I 2001 hamwe n'abandi bantu batanu mu rubanza rwitiriwe Butare. Abaruregwamo bose uko ari batandatu, barimo Paulina Nyiramasuhuko wari minsitri w'umuryango no guteza imbere umunyarwandakazi, bahakana ibyaha baregwa bya jenoside, n'ibindi byibasiye inyoko muntu.

    Urubanza rwabo nirwo rumaze igihe kirekire ruburanishwa kandi rugenda buhoro mu mateka y'uru rukiko mpuzamahanga.



  • #165

    Bose (dimanche, 05 juin 2011 02:25)

    @ 164- Aba bapadiri ba Leprophete bashaka ko abanyarwanda bamenya ukuri kandi site igakoreshwa ntavangura. Niramuka ibihinduye igakora nk'uko urimo kuvuga, ibyo iregwa by'amacakubiri bizaba bibaye impamo.niba bashaka kureka no kugabanya influence bakagize mukumenyesha ukuri abanyarwanda bazakore ibyo uvuze, bazumirwa.

  • #164

    # LEPROPHETE.FR (dimanche, 05 juin 2011 02:20)

    Ndabasaba ko mwashaka UMUVUGIZI wa J.B GASASIRA akabigisha uko bakora SITE. Ibi Intore ziza Kunnyaho turabirambiwe. Ubu UMUVUGIZI ufite Contruction nyayo, kandi urasohora amakuru anyomoye.

    Barawuvuguruye koko...ahaa!

  • #163

    @ KIBILITI (dimanche, 05 juin 2011 01:53)

    Pilotw'indege? Iyo ndege ye izamara abantu ntimuzabona naho bazimiriye. Ntawanjye wayijyamo!

    @ Leprophete.fr Muze kutugezaho Imihango ya MISSA yabariya BihayImana uko yagenze ku Isi yose. Ama Videos, amashusho, n'ibihugu byabibutse!

  • #162

    Ukombibona (dimanche, 05 juin 2011 01:30)

    Nanjye nshyigikiye ko bishobotse iyi nyandiko yakwandikwa no mu gifransa kubera ko hariho abanyekongo batavuga ikinyarwanda, kandi nabo bakaba bakeneye kumenya uko umuntu wabo yishwe urwagshinyaguro. Sinzi niba hariya yavukiye i BURHALE bavuga ikinyarwanda.

  • #161

    KAMERE Y'INKOTANYI (dimanche, 05 juin 2011 01:19)

    Abantu bagomba guhumuka bakareba neza! Yego ntawe uvukana ubugome mu maraso ariko iyo witegereje uko inkotanyi zica ubona zarigishijwe umuco w'ubugome kandi ngo uburere buruta ubuvuke!:

    Kwica abasenyeri n'abihayimana mu Rwanda (Kabgaye) bavuga ko ari uburakari bwafashe abasilikare babo ngo kuko kiliziya ntacyo yamariye abatutsi bayihungiyeho ( nkaho kiriziya yari ifite impoho nkabo!)ngo kandi abo basenyeri akaba ari abahutu! Ariko kuko bagize uburakari kandi bakica abahutu ibyaha byabo byarorohejwe bikomereza kuyobora no kwica abandi bahutu bataretse n'abanyamahanga! Kuki batumva ko interahamwe nazo zishe abatutsi zibitewe n'uburakari bw'abahutu inkotanyi ziciraga Byumba na Ruhengeri guhera 1990 ? Kandi byari bizwi neza ko abatutsi mu gihugu boherezaga abana babo muri izo nkotanyi?

    Ibyo reka tubiveho, bariya bihayimana b'abespagnole ni abahutu se nabo? biciwe iki? uyu Musenyeri w'umukongomani n'abandi bihayimana muri Congo bo batwaye iki abatutsi? Nyamara ahubwo abatutsi babahungiyeho kuva muri za 59 none inyiturano babahaye ni ukubica!! Yewe , abanyarwanda baragendesheje , kuyoborwa n'abantu nkaba ni nko guturana n'intare ishonje! Ni ugusabira abanyarwanda!!

  • #160

    ukuli (dimanche, 05 juin 2011 01:09)

    Umugambi ni umwe ijo twese ni ugusabira abashumba ba kiliziya Gatolika bishwe n'inkotanyi hamwe n'izindi nzirakarengane zishwe n'ingabo zahoze ari iz'inyenzi. Dusabire igihugu cyacu amahoro na kagame by'umwihariko kugirango ibikomerezwa by'isi bimushyigikiye bimukureho amaboko ashyikirizwe ubutabera bumuryoze ibyo yakoze.
    Aba bihaye Imana bashinze leprophete turabasaba kuzakora itangazo zigenewe kiliziya ku isi yose uhereye i Roma kwa Papa rigazagaza imupfire y'aba bashumba bacu. Abari mu gihugu bafite ubwoba kandi ni divise kuko nabo barimo intore za kagame.

  • #159

    Kibiliti (samedi, 04 juin 2011 23:00)

    Agashya: Naherutse gusoma aho Kagame abazwa icyo yazakora atakiri Perezida, asubiza ko yaba Pilote w'indege!!!!!!!!!! Narumiwe cyane. ese mama azatwara zimwe ze, ese ni ya yindi ya Habyarimana yahanuye imuhahamura akarota atwara, ese umuntu wize gutogosa amagi agira ngo gutwara indege ni kimwe na ya tokomo yo ku gikongoro. Birababaje Intore zijye zikurikira zumve icyo abandi ba perezida bavuyeho neza bakora maze zibone guta ibitabapfu.
    Ikindi kandi nasomye mu kinyamakuru UMUVUGIZI ko ingabo z'U rwanda zasubiye muri Congo, abibuka neza ubuhanuzi bwa demobe i musambira ya Gitarama avuga ko ikimenyetso cya nyuma kerekana kurangira kw'ingoma ngome ari ugusubira muri congo k'ingabo z'u rwanda. tubikurikiranire hafi. kandi abari mu gihugu dufate ingamba zo kwikingira no kwirinda umwanzi.

  • #158

    Narumiwe (samedi, 04 juin 2011 22:33)

    Ese izi ntumwa za Nyirubutungane Paul Kagame ziha kuzana ibintu bitagira umutwe n'ikibuno muli za comments zibwira ko hari icyo ibyo bintu byabo bihindura kuli iyi nkuru iba yanditswe. Reka da! Iyo turangije gusoma iyi nyandiko ili hejuru biba bihaje. Wowe lero wiha kwandika ibyo byontazi uba uta igihe cyawe kuko ntawirirwa abisoma, kereka wowe nyirabyo.

  • #157

    mpemuke ndamuke (samedi, 04 juin 2011 21:28)

    Ba musenyeri bari mu rwanda bari mu kwaha kwa fpr, habuze n'umwe utinyuka basi ngo agire icyo atubwira yaba azi kuri izi nkuru kandi ko babizi byose? nguwo uwa kabgayi, yaruciye ararumira, uwa kigali, reka da, uwa butare, reka da! n'abandi bose, ni ba mpemuke ndamuke? ngaho kagame nabashishikarize guhamya ko ibi bivugwa byose ari ibinyoma, uhagarikiwe n'ingwe aravoma!!!!uretse ko ruriye abandi ruta....
    amahoro

  • #156

    Paraphrasing Pan Butamire,June 4,Newtimes. (samedi, 04 juin 2011 20:55)

    CONTEXT OF GENOCIDE IDEOLOGY/CRIME
    ( according to this opinion, Kagame also is guilty of genocide ideology- look and compare)

    Pan Butamire...

    When a Rwandan calls on other Rwandans to go “to work”, which foreign human rights activist can get the double-entente? Depending on the context, hasn’t it ever meant a call to commit genocide?


    Paraphrase:

    When President Kagame gives a speech boasting of his ability " to dry up/ finish the water from a barrel/ tank using a spoon ", which foreign governments supporting Kagame can get the double-antente? Depending on the context, hasn't it ever meant a declaration/ confession of genocide ( exterminating the hutus, no matter how many they are,killing them all one by one)

    Commentary:If there were no double standards in the rwandan justice system, Kagame, should have been brought to justice for Genocide ideology by now.

  • #155

    no mu muryango ni uko (samedi, 04 juin 2011 19:36)


    Hari abajya bibaza impamvu Kagame ari umugabo w'ibilo 50. Nyamara no mu muryango we abagabo bakunze kugira imibiri isa n'iriya. Dore ibyo mbashije kubasomera (mwibuke ko Rwakagara ari mu gisekuru cya Kagame):


    "
    Kanjogera yari mwene Rwakagara na Nyiramashyongoshyo akaba yari umuherererezi mu nda ya se na nyina.

    Nyiramashyongoshyo yatashye busumbakazi kwa Rwakagara kuko yamucyuye amuvanye mu yindi nzu ya Runihangabo biturutse ku mugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi nyina wa Rwogera.

    Umunsi umwe ngo Nyiramashyongoshyo yarebye Rwakagara wari umutware w’Uruyange n’Ingeyo (yombi ni imitwe y’ingabo), maze ngo aravuga ati: “Rwakagara ni umutware ubereye ingabo ariko hari icyo abuze ngo abonere rwose”. Ibi ngo yashakaga kuvuga ko uyu mutware abura imirire myiza dore ko ngo yari ananutse byabuze akagero kandi ari umwana w’ingoma.

    Nyiramavugo rero ngo yararebye abona nta wundi wamwitaho keretse Nyiramashyongoshyo wari warabashije kubibona, maze ategeka musazawe Rwakagara kumucyura maze babyarana abandi bana biyongera kuri Bicunda yari yarabyaranye n’uwamurongoye.

    Nyiramashyongoshyo yabyaranye na Rwakagara abana barimo Kanjogera, Cyizigenza, Mbanzabigwi se wa Kayondo na Kankazi muka Rudahigwa.Gusa uyu Rwakagara yari afite abandi bana barimo Kabare, Ruhinankiko, Ruhinajoro n’abandi yabyaranye n’Urujeni rwa Gahindiro.
    "

    Abashaka gukomeza gusoma iyi nkuru bayisanga aha:

    http://igitondo.com/spip.php?article389

  • #154

    Kweli (samedi, 04 juin 2011 19:23)

    Muvandimwe Kabagyero,rwose umbabarire,nta mwuga udakiza.Aroko kumva umuntu atinyuka kuvuga ko aba ba Padri ntacyo bize,byatumye nibuka bamwe bari mu buyobozi b,iki gihugu,umwe muri akaba yarigeze gucuruza amagi atoshejeje i Kampala.Ko ntari numva se abo bahoze ari abakarasi i Kampala,uyu uvuga ko ntacyo ba Padri bize,none uriya wa magi ari mu bushorishori bw,u Rwanda?Bazatubwire aho yize,uretse .....!!!Komera.

  • #153

    Analysis (samedi, 04 juin 2011 18:27)

    @ Kabagyero,

    This is an amazing comment. And I hope the priests read this quote from John Paul II !!

  • #152

    Kabagyero (samedi, 04 juin 2011 18:19)

    @Kweli:

    Gucuruza amagi nawo ni umwuga mugabo cyo kimwe mo kuba umuvunjayi kandi hari abo bitunze. Aho guterana amagambo gira wenda uti ntawe ukwiye gukora umwuga adafitemo ubumenyi. Nkeka ko ariho washakaga kugera. Washoboraga kubivuga udateranye amagambo ngo wigayishe. Urakoze.
    Banyakubahwa bapadiri: Mwibuke amagambo ya Papa Yohani Pawulo II; "You are priests, not social or political leaders. Let us not be under the illusion that we are serving the Gospel through an exaggerated interest in the wide field of temporal problems".
    Banyarubuga mwese. Tubabarirane kereka utarahemuka abe ariwe utera irya mbere. Amahoro kuri mwese

  • #151

    RPF N'INTORE MURI UMUTI W'AMENYO (samedi, 04 juin 2011 18:17)

    NADABONA HARI ABAKOMEJE KUGIRA ABANAYARWANDA INJIJI NK'UKO KA
    PERIZIDA KAGAME AHORA ABIKORA NGO NTA NJIJI NK'ABIZE NONE SE NIBA ABO BAGA KWIGA UBUJIJI AYO MASHURI BARATA NGO YABAYE MENSHI NAYIKI? IKINDI RERO NGO 1994 MURI GENOCIDE NTAWAMAGANYE IBYAKORWAGA NONE SE UBU UVUZE BIGENDA? BITE CYANE CYANE KO 94 HARI INTAMBARA KANDI NINTERAHAMWE ZARASAZE KUBURYO UVUZE WESE ACISHWA MU RIHUMYE! ARIKO WAKWIBAZA NGO UBU KO NUMVA NGO UMUTEKANO NI WOSE KUKI NTAWE UKOPHORA? ABANTU BARABURA! ABANDI BARICWA! N'IBINDI BYINDI BYINSHI! KUKI NTARI NUMVA HARI UVUGA ATI BIRIYA SIBYO? NONE SE KUVUGA NGO URIYA NI UMUGAMBANYI UBU SIBYO BIBA MU RWANDA? NIBA RERO HARI UWIBAZA IMPAMVU ABATU BACECETSE MURI 94 AZAVUE IBITAGENDA UBU 2011 MU RWANDA MAZE IGISUBIZO AZABONA BIZATUMA YUMVA NEZA IMPAMVU 94 BAMWE BABUZE UKO BIFATA BAKARUCA BAKARUMIRA! MURAKOZE
    GOD BLESS RWANDA

  • #150

    Kweli (samedi, 04 juin 2011 18:06)

    Ni iki TRLM ihuje na Le Prophete:Intore murasetsa,ubwo muba mwabuze ibyo mwandika!!Ahubwo gira uti le Prophete itaniye he na za :igihe.com,imvaho nshya et j,en passe.Ngo ba padri ntibize,vuga ibyo ushaka.Nta soni.Bakubwiye ko Doctorat ari kimwe no gucuruza amagi atogosheje cg kuba umuvunjayi i Kampala!!!!Ubuze icyo atuka inka !!!!

  • #149

    UBUNDI WAJYA GA HE? KIZWA N'AMAGURU (samedi, 04 juin 2011 17:52)

    Umunyemari Ndengeye Barry uzwi cyane mu Rwanda kubera inzu y’urwidagaduriro yitwaga B-Club ndetse n’imodoka zihenze cyane nka Limousine na Hummer zitari zimenyerewe cyane muri iki gihugu, aratabariza ikibanza cye cyatewe imirwi kubera imyenda mwene wabo yari abereyemo Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda(BCR).

    Mu kiganiro kigufi kuri telefoni, Ndengeye Barry yavuze ko yagiye kumva yumva ikibanza cye kiri mu Karere ka Rubavu cyagurishijwe ngo hishyurwe umwenda umwe muri bashiki be abereyemo BCR. Iki kibanza ni icyari cyubatsemo hoteri Palm Beach nayo yaje gusenywa mu buryo bw’amanzaganya, nk’uko Ndengeye abyemeza.

    Nk’uko uyu munyemari yakomeje abisobanura, ngo hari uburyo sosiyete ya OKAPI, ihagarariwe na Speciose ari we mushiki we yaba yaratse umwenda muri BCR hanyuma bakananirwa kwishyura. We yemeza ko nta migabane cyangwa se andi masezerano y’imikoranire afitanye n’iyi sosiyete kugeza ubwo hagurishwa imitungo ye kugirango babashe kuva mu myenda.

    Gusa yongeraho ko hari umukozi wo muri BCR wafashije mushiki we gukora impapuro mpimbano zo gutanga muri iyo banki, nawe ngo yemerewe ko biciyemo bamuha umubare runaka w’amafaranga.

    Barry asanga harabayeho akarengane gakabije kubona bafata ibintu bye bakabigurisha atanahari. Yavuze ko ushinzwe ubutaka mu Karere ka Rubavu yabujije Noteri wa Leta kugurisha ubwo butaka undi akanga akabirengaho.

    Mu kiganiro yagiranye na City Radio kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yavuze ko ibyo Ndengeye avuga by’uko hakoreshejwe impapuro mpimbano atari byo kuko uwatse inguzanyo muri banki yatanze impapuro yahereweho uburenganzira na nyir’ubwite(Ndengeye).

    Kuri telefoni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Meya wa Rubavu Sheikh Bahame yasobanuye ko mbere y’uko ibintu bigurishwa bibanza gutangazwa mbere y’iminsi 30. Yavuze ko bigitangira we ubwe yashatse kubihagarika hanyuma amenya ko BCR yahaye noteri ibyangombwa byuzuye bigaragaza ko mushiki wa Ndengeye afite uburenganzira kuri uwo mutungo.

    Gusa kugeza ubu icyo Umuyobozi w’Akarere yibaza ni impamvu Ndengeye, nk’umuntu uri hafi y’umupaka w’u Rwanda, akimenya ko ibintu bye bigiye kugurishwa atahise aza ngo abikemure. Yagize ati: “Kuki ataza guharanira ibintu bye? Niba yumva yararenganye, nta kimubuza kuza, naze aharanire uburenganzira bwe”.

    Hagati aho, umunyemari Ndengeye aremeza ko ibyo kwamburwa imitungo ye bitazagarukira aho gusa. Yagize ati: “Bibe uyu munsi cyangwa kera, ntabwo bizarangirira aho gusa, bazansubiza ikibanza cyanjye”.

  • #148

    Analysis (samedi, 04 juin 2011 17:37)

    @ Uko urezwe ni ko ukura #122,123,124,125

    These are excellent analysis of the condition of the catholic church in Rwanda. They are thorough. Congratulations !!

    I never knew that some Rwandan bishops used to be members of the CDR and hutu power parties. So I am wondering, did these articles get published in any newpaper ? and why didn't the priests founders of this website Leprophete not publish those articles on this website ? They say they are champions of freedom of expression and they also say that whatever is published in newspapers in Rwanda, for or against their activities they are going to make public on this website so that people would comment on them. Well, I would be interested to hear what they have to say about this thorough. so what about those who comment ? did you get to read #122,123,124,125. do you think it was ever right for those priests and bishops to do what they did. I never knew Bishop Misago did those things. Recently I read a statement from Bishop Bimenyimana that priests and bishops are not allowed by the catholic canon law to form or participate in political organizations and I believe he also said this is what the catholic church believes worldwide, so did the Bishop who were part of MRND or CDR ever explain if they didn't break that catholic law in participating in meetings, teachings and indoctrinations of the hutu power parties ? Is what Bishop Bimenyimana recently wrote a new law or was it even a law in the early 1990s? and if it was, did they do this just because of the pressure of the Habyarimana government to be part of those or did they do it out of their own free will ? If they succumbed to the pressure of Habyarimana's government to do so, why would they feel that the RPF is exerting too much pressure in scrutinizing their behaviors( especially these priests who founded this website ) or bishops who may secretly condone them ? And is there a law in Rwanda clarifying separation between the Church and State ? It is obvious that the state is not supposed to interfere with Church management or leadership whether Catholic or any other religious organization, but this should be reciprocated, the Church should not interfere in the affairs of the state, including, making political statements. for such a harmony to be acheived so that the Catholic church doesn't come in collision with the government, or the RPF or other parties, there should be a clear and exhaustive definition of the role of the church in nation building beyond their Evangelical teachings in parishes. Teaching the love of Jesus should be the their primary mission. It is also fine to be part of the unity & renconciliation process of Rwanda today, this is really still part of their 'Love' teaching, just done in a more practical way. I believe they can accomplish a lot more of what they desire to see as changes through this route than keeping bitterness and seek revenge, etc. Those articles of #122,123,124,125, are an excellent analysis of how the catholic church strayed from the clear path of "sanctity" into partnering with genocidal forces. I wonder if those articles can be translated into English & French and Italian and sent to Vatican, so that even those cardinals in Vatican can get the real picture of how far the catholic church went in promoting genocide ideologies and how Vatican could assist the Rwandan government in the unity & reconciliation process - by advising these priests that what they are doing is not in the spirit of forgiveness and love the Catholic church is supposed to expemplify.

  • #147

    N`iki RMTL ihuje na Le Prophete (samedi, 04 juin 2011 17:24)

    Icyo bihuje:
    1.Byose buhuje ko bikangurira abahutu kwanga abatutsi.
    2.Byose bikangurira abahutu kwica abatutsi.
    Byose bihuje abanyamakuru bafite urwango karemano,jyewe ngereranya Nahimana Thomas nka Habimana Kantano,naho Rudakemwa nkamugereranya na Hitimana Noheri.
    3.Uburyo RTLM yashinzwe imeze nkiyo le prophete yashinzwemo.
    4.Kogeza urwango rwo kumarana nkuko bogeza umupira.
    5.Bose ni abahutu/Thomas na Rudakemwa.
    6.Bose bafite mateka amwe mu mibereho yabo kuva bavuka.
    7.Bose ntatangazamakuru bize,no gusesengura ibyo bavuga ndetse nibyo bandika.
    Icyo badahuje.
    1.Nuko bavugira hanze bo.
    2.Nuko ntabuyobozi bubashigikiye.
    3.Umuterankunga wabo ni abapadiri bera babanye nabo muri ubwo bwicanyi bakaba aribo babafasha iyo mubuhungiro,babashakira za visa ni byangombwa bya feke.
    Jyewe mbona aba bakwiye nabo gushakirwa uko bashikirizwa arusha/ICTR.

  • #146

    Ese itabaro ryari ngombwa?4 (samedi, 04 juin 2011 17:00)

    190. Amahanga adushimanira inzara!

    None twunamuriwe icumu
    Tuganje mu gihugu cyacu
    Aho twicaye duca agashingwe
    Duseka igitwenge cy’urumenesha
    195. Tujye tuzirikana intwari.

    Zitanze zitizigama
    Aho twari kuba twese
    Bakahatubera ibihe byose
    Aho twari kugwa twese
    200. Bahatubera ibitambo.

    Twese abacitse ku icumu
    Dufatane mu mugongo
    Twabahaweho nk’umukumbi
    Tuwugishe mu rwuri rutoshye
    205. Amazi meza ariyo dushora.

    Tugambiriye kutaba inganzwa
    Mu nganzo y’ubumwe nyarwanda
    Ayo mahano tuyahinde
    Amahoro ahore ahinda
    210. Tube indatwa z’ibihe byose.

    None intero ntera uyu munsi
    Namwe muyikirize mwese
    Twimakaze ubutabera
    Ubumwe n’ubwiyunge busage
    215. Kuko ariyo nkingi imwe rukumbi.

    Tuzegamira ibihe byose
    Tugasana umuryango nyarwanda
    Tukagira amajyambere arambye
    Amahoro agahora asagamba
    220. Tukaganza mu gihugu cyacu.

    Iyi niyo ndunduro y’iri jambo
    Kuko byose byarumviswe
    Wiba umuswa ngo uhunikire
    Iteka ryose jya uba maso
    225. Wirinde ikintu cyose.

    Cyatuvutsa ibi byiza
    Twagezeho twiyushye akuya
    Kuko intwari zadukwena
    N’ijuru rikaturakarira cyane
    230. Tukajarajara tukabura ijambo.

    Nimwumvira iby’izi mpanuro
    Tuzaba ingenzi kuruta bose
    Tube urumuri rw’amahanga
    Maze amahoro adahora
    235.Ahore ahumura kuri byose.

    Ya majyambere duhora turirimba
    Ayo ntazahera mu magambo
    Tuzaba imbimbuzi ku rugamba
    Rwo guharanira ibi byose
    240. Abatubonye baturirimbe

    U rwa Gasabo ruhore rusagamba.
    Rurambe ingoma ibihumbi
    Rurambane amahoro adahôra
    Rube urumuri rw’amahanga
    245. Isi isagwemo umutuzo

    Twese twubake igihugu kiza
    Cyuje ubukungu nziragihombo
    Cyuje amahoro n’urukundo
    Urwa Gasabo rusagambe
    250. Rurambe ingoma ibihumbi

  • #145

    Ese itabaro ryari ngombwa? 3 (samedi, 04 juin 2011 16:58)

    120. Ese itabaro ryari ngombwa?

    Mbega abali b’abaziranenge
    Bazengerezaga buri kanya
    Babazengurukana imisozi n’ibisiza
    Bakabica urw’agashyinyaguro bahunga
    125. Ngo aba ngaba nibo nyina w’inyenzi? .

    Abasore beza b’imigenda
    Babazamuraga ku y’ihangu
    Bakabashyira ku ka rubanda
    Inyundo bakazibaka
    130. Bakabahorahoza bahimbawe.

    Ndibuka ba bakecuru
    Twicaranaga mu gacaca
    Bakaducira imigani igenura
    Ngo aho ingenzi zitari iteka
    135. Ingengera zirigurumbya.

    Ndibuka ba basaza
    Bahoranaga imisango
    Wabasanga baganira
    Bakakwisanzuraho bakubwira
    140. Ngo umwanzi ntahuga Bana.

    Ibyo nabibonye muri uwo mwaka
    W’94 Mata batemana
    Ubwo batarukanije ababyeyi
    Bakabyaza n’izidakuze.
    145.Ese itabaro ryari ngombwa ?

    Iryo tsembatsemba ryo gatsindwa
    Ryakuririkiwe n’ingaruka nyinshi
    Risenya umuryango nyarwanda
    Abapfakazi n’impfubyi
    150. Baba ipfundo ry’ibibazo byinshi.


    Kubaka igihugu birahagarara
    U Rwanda rw’imisozi igihumbi
    Ruba imisango y’ibibazo igihumbi
    Igihugu kiba amatongo.
    155. Ese itabaro ryari ngombwa?

    Nuko ibihe bishyize kera
    Havuka bene Gihango
    Bagambira kugaruka ku isôko
    Bagasanga bene se bose
    160. Basangiye isano n’isangano.

    Babonye ko itabaro ari ngombwa
    Ngo bahagarike itsembatsemba
    Bitarurukanya aho bari hose
    Bati duhangure iriya ngoma
    165. Yimakaje amacakubiri.

    Ku rugamba rw’injyanamuntu
    Ntibiganze ngo babe inganzwa
    Babaye ingenzi ibihe byose
    N’ubwo bahahuriye n’intimba
    170. Ntibyababujije guhamiriza iteka.

    Ibihe bibi ntibyabakanze
    Bona n’iminsi y’amanyunyamfizi
    Babaye imfura ubudatuza
    Bitangira ubutabazi
    175. Turatarama dushima.

    Nuko ibihe bishyira kera
    Barashyira bashyika iwabo
    Bashima Imana yabashyigikiye
    Turicara turicunuza
    180. Twishimira kubaho twese.

    Mbese ko ndeba iryo tabaro
    Ryadutabaye tukaba inganji
    Ese iyo batadutabara
    Ngo bahagarike itsembatsemba
    185. Ubungubu tuba turi hehe ?!

    Ntituba tukibukwa ukundi
    Igihugu cyari kuba amatongo
    Isi isigaye ari umwirare
    Aha hasa nabi bitagerurwa
    190. Amahanga adushimanira inzara!

  • #144

    Ese itabaro ryari ngombwa? 2 (samedi, 04 juin 2011 16:56)

    80. Ibyo dutunze tukabihomba.

    Ubutindi buratongora
    Inzara nayo iranuma
    Inama z’ingeri zose
    Zigakiranira ku moko
    85. Zigafata umwanzuro ugira nabi.

    Ab’inararibonye bakanamba
    Kuko imitima yaguye uruhumbu
    Bakagambirira ibyo guhamba
    Baka imbibuzi zo kubamba
    90. Bagasoza basenya byose.

    Ngo nubwo inzara yateye
    Abacu nibo batowe
    Ba nyakamwe bahabwe akato
    Bakanirwe urubakwiye.
    95. Ese itabaro ryari ngombwa ?

    Ubujiji bwaratujengereje
    Ubuswa burisagagura
    Amasomo adusabanya n’amahanga
    Agasubikwa ubutazasubukurwa
    100. Tuti ikoranabuhanga rizaza ryari?!!

    Hirya iyo mu mashuri
    Isomo shingiro ari uturere
    Utuye hehe ngo nguhe ishuri?
    Ubwoko bwawe se buba ubuhe ?
    105. Ngiyo intero yari mu mashuri!

    Abatarize babura ishuri
    Abize bahabwa akato
    Aho kuba ingenzi baba ingengera
    Baricecekera bacura imiborogo.
    110. Ese itabaro ryari ngombwa?

    Ibyo byacureye byinshi
    Biba umuco wogeye hose
    Bihuriza ku mahano yabaye
    Kuko impamvu yabonetse kera
    115. Biba imbarutso y’itsembatsemba.

    Ubwo imihoro barayihoje
    Imishyo bayihoza ku matyazo
    Amaraso arava imivu iratemba
    Inkongoro zirya ubutitsa.
    120. Ese itabaro ryari ngombwa?

  • #143

    Ese itabaro ryari ngombwa? (samedi, 04 juin 2011 16:51)

    Nisagaguye mu rwa Gasabo
    Nsangira n’abasore n’abasaza
    Dusangira akabisi n’agahiye
    Duhahirana muri byose
    5. Twishimira kubaho twese.

    Twataramanye n’abatoya
    Dutaramira mu mutuzo
    Dutozanya n’uturirimbo
    Tukitsitsa tuvuga cyane
    10. Intsinzi yacu iraganje.

    Twaganiriye kuri byinshi
    Iby’ishingiro turabishimagira
    Ibyishimo biba byinshi
    Amata atemba amatama yombi
    15. Kuko umutekano utamye iwacu.

    Twaganiriye ibya mva hehe
    Duhungurana ku by’amahanga
    Amahano turayahunga
    Duhana gahunda ikomeye cyane
    20. Yo kutazatatira igihugu cyacu.

    Twavuze no kuby’iwacu
    Dusubiza amaso aho twavuye
    Tuvuza impundu tunaririmba
    Tuti Imana yacu iragahora ishimwa
    25. Yo yaturinze ibihe byose.

    Twikije umutima ho gatoya
    Twisubiramo mu mitima yacu
    Twibaza ikibazo gikomeye cyane
    Cyakwibazwa na buri wese
    30. Icyo kibazo ni iki ng’iki.

    Mbese ko mbona dutuje
    Tukaba twarunamuriwe icumu
    Tuganje mu gihugu cyacu
    Intsinzi iteka ariyo iririmbwa.
    35. Ese itabaro ryari ngombwa ?

    Ubwo u Rwanda rwageze kure cyane
    Icy’ingenzi cyarabuze iwacu
    Icyera twaragihunze
    Icyago aricyo kiganje
    40. Ese itabaro ryari ngombwa?

    Ubwo amahanga yahugukiye u Rwanda
    Aduhurizaho ubudahwema
    Ngo arashaka guhahirana natwe
    Duturane dutabarana
    45. Kandi ari nk’iza bihehe.

    Ubwo umuco wacu barawuciye
    Gucudika biracika
    Bacura ubucakura bw’ingeri zose
    Bitwaje ubwo buhanga
    50. Bakuye iwabo i mahanga.

    Abakoroni bararukakambye
    Bikwirakwiza imbibi zarwo
    Urwa Gihanga bararuhangara
    Amahano atubona urwaho
    55. Icuraburindi riradutaha.

    Umwijima warabuditse
    Ba mpatsibihugu barahinda
    Urwa Kanyarwanda bararutaha
    Ishyari rishyika iwacu
    60. Abacu babata ishyanga.

    Ubwo amacakubiri yaracumbye
    Hacurwa amacumu acanye
    Guca ibico biratorwa
    Kwica biba umuco karande.
    65. Ese itabaro ryari ngombwa ?

    Irondakoko ryaradukonze
    Inzangano ziranganza
    Indeshyo n’ironda ry’uturere
    Aribyo biri ku ruhembe
    70. Ubuvandimwe twarabuhunze.

    Irondakarere ryatwise byinshi
    Ingoma y’igitugu iravuka
    Akazu kaba ivomo
    Ry’ivangura n’amatiku
    75. Guturana biba umutako.

    Ubwo inda nini yaraganje
    Munyangire iraduhuza
    Ruswa iba umupaka utarengwa
    Udutangira mu butabera
    80. Ibyo dutunze tukabihomba