mar.

24

mai

2011

Ikigo cya DMI cya Kami gikwiye gukubitwa n'inkuba kubera umuvumo uturuka ku maraso y'inzirakarengane zihabagirwa buri munsi.. Manirarora Augustin !

Jenerali Nziza Jacques ni umugande butwi: Wagira ngo afite misiyo yo gukoresha DMI akamara Abanyarwanda, abanje kubagaragura ! Ahari arifuza ko amaherezo Urwanda rwazaturwa n'Abagande ?
Jenerali Nziza Jacques ni umugande butwi: Wagira ngo afite misiyo yo gukoresha DMI akamara Abanyarwanda, abanje kubagaragura ! Ahari arifuza ko amaherezo Urwanda rwazaturwa n'Abagande ?

Icyo kigo cya gisilikari cyahoze gikoreshwa n’ingabo z’uRwanda bakunze kwita ex-Far. Nyuma y’uko Inkotanyi zifashe umugi wa Kigali, KAMI yaje guhinduka ikigo DMI yiciramo abantu urubozo. Abo bantu bakaba barazimiraga mu buryo bw’amayobera. Ukumva ngo umuntu yabuze ariko ntumenye irengero.

Jyewe MANIRARORA Agustini ndatanga ubuhamya ku byo niboneye n’amaso yanjye.

 

Kwica urubozo ku basirikari ba FPR-Inkotanyi si inkuru mbarirano.

 

Maze gusoma inkuru y’iyicwa rubozo rya Nyiricyubahiro Mgr Phocas NIKWIGIZE, binteye kongera kwibaza ku kibazo kibazwa na benshi ndetse n’umuryango mpuzamahanga wa LONI, muri raporo yawo yiswe Mapping (1/10/2010), iyo raporo ikaba nayo isa n’ibikomozaho aho igira iti : « Uburyo iyicwa ry’Abahutu ryakozwemo, biramutse byemejwe n’urukiko bishobora kuzitwa jenocide ».

 

Uko zishe Interahamwe zishe Abatutsi twarabibonye. Ikindi twabonye ni uko uburyo Interahamwe zakoresheje zibatsemba bufite aho buhuriye n’ubwo Inkotanyi zakoresheje (kandi n’ubu zigikoresha) zitsemba Abahutu batagira kivugira. Itandukanyirizo ni uko Interahamwe ziciraga Abatutsi ku kabonabose, amafoto agafatwa , amahanga akabibona. Inkotanyi zo zirinze kugwa muri uwo mutego : zica urubozo, zigahisha imirambo, byaba ngombwa zikayitwika, zikazimanganya ibimenyetso, zikirinda ko hagira amafoto afatwa.Irindi tandukanirizo ni uko ubwicanyi Interahamwe zakoze bwiswe jenoside, kandi abayikoze bakaba barahagurukiwe n’amahanga yose kugira ngo babihanirwe; mu gihe nta Nkotanyi n’imwe irahanirwa ubwicanyi zakoreye Abahutu, ubwo bwicanyi n’ubu bukaba bugikomeze, amahanga yose arebera! Uko byagenda kose, ubwicanyi Inkotanyi zikora nabwo bumaze kujya ahagaragara. Abatutsi n’Abahutu yemwe n’Abazungu babitangiye ubuhamya ku buryo burambuye. Ni muri urwo rwego najye nsabye ikinyamakuru www.leprophete.fr kuntangariza ubu buhamya niboneye n’amaso yanjye.

 

Dore amahano y’iyica rubozo naboneye mu kigo nazimirijwemo cya KAMI ho muri Kigali ngari, aho namaze amezi atatu, abanjye bararize barihanaguye.

 

Hagati y’italiki ya 10 na 15 z’ukwa 11 k’umwaka 1999, aho nari nazimiriye ndi ku ngoyi mu kigo cy’i Kami, nagiye kubona mu gitondo cya kare mu masa kumi n’ebyiri , mbona abasore batatu b’abasirikari barimo uwo bitaga Diogène (irindi sinashoboye kurimenya), bazanye umuhungu witwa UWAYEZU Jean wari kontabure wa komini yahoze yitwa Gatonde yo mu Ruhengeri. Uwo musore mukubise amaso mbona ndamuzi kandi nawe aramenya. Ariko ntitwashoboraga kuvugana yewe habe no kwerekana ko tuziranye. Ubwo bari bamuboheye amaboko inyuma, agatuza kareze byo guturika, bamuhatira kugenda atari kubishobora, agaragarwaho ko yari yaraye ku nkeke y’igaragurwa. Amaraso yari yashotse imyenda ye, nayo itari igifite ibara. Bakaba bari bamujyanye mu rwiciro ariko yananiwe kuburyo atari agishoboye kugerayo yigenza. Mbona umwe muri abo basirikari akuye icyuma cyari gifashwe n’umukandara we akimucumita mu rubavu, umusore arahorota, mugenzi we nawe afate icyuma agicuma mu musaya ururimi rwose rusohokera aho ateye icyuma, ubwo Uwayezu Jean ahita aca. Barakurura bajugunya mu cyobo cyari gikucuye hafi y’aho nari mboheye. Baraza barambwira ngo wowe ibyiza biruta biriya biraguteganyirijwe.

 

Ku mugoroba waho, bazana umugabo nakundaga kubona kuri paruwasi ya Nyamirambo witwa NKURIKIYINKA Venusti, ushobora kuba yarakoraga muri Rwandatel. Uwo mugabo bamunyujije iruhande, urwo yishwe nawe ntiruvugwa.

Namubonye yarananutse byo guhorota, utamumenya. Bamunyujije iruhande igihimba cyose ari umuturumbure, asigaranye agapantalo kamucikiyeho kandi katakigira ibara. Abasirikari batatu bamuzanye aboshye n’amapingo, ikiganza cy’iburyo kibohanye n’akaguru k’ibumoso, naho akaguru k’iburyo kabohanye n’ikiganza cy’ibumoso. Bamukururaga n’umugozi uziritse kuri ayo mapingu. Bamugejeje hafi y’urwiciro, bazana utwuma tumeze nka turiya bokesha inyama za boroshete, bakajya batumujomba mu mbavu, mu nda, mu gatuza, ari nako bamushinyagurira bamubaza ngo ubwo se uri kubabara ? Barakomeje baramujombagura kugeza ashizemo umwuka, bahirikira mu cyobo.

 

Undi nabonye ariko ntabonye uko yishwe ahubwo numvaga bimwe mu byo bamubazaga, yari umucuruzi muri Gitarama, izina rye rimwe nashoboye kumenya ni irya KARAMBIZI. Uwo na we yarababajwe bikomeye, kuko akumba yarafungiranyemo kari hafi y’ako nange narimo. Yararaga atakamba, basa n’abari kumugaragura. Uwo namubonye bamusohokanye mu kumba yari afungiyemo aboheye imbere afite akadobo, basa nabamujyanye kumena imyanda, ariko agatambuka bimugoye cyane.Yaragiye ntiyagaruka.

 

Mu kigo cya Kami nahaboneye byinshi biteye ubwoba.Byose mbyanditse bwakwira bugacya. Gusa iyo ntangiye kubisubiramo mfatwa n’icyoba kivanze n’agahinda kenshi, imiborogo yararaga yumvikana hirya hino muri icyo kigo cya Kami nkumva irongeye inzamutsemo , ngahangayika cyane.

 

Niba uyu munsi niyemeje gufunga umwuka ngatanga ubu buhamya ku bantu bambabaje kurusha abandi, ni ukugira ngo niba hari abo mu miryango ya Uwayezu Jean, Nkurikiyinka Venuste na Karambizi bakibaho kandi bakaba bataramenya uko byagendekeye ababo, bakure yo amaso : barishwe byararangiye. Mubasengere gusa ngo Imana ibakire.

 

Uko naje kurokoka

 

Mu gihe cya saa munani z’ijoro, abasirikari babiri bari barinze akumba nari mfungiranyemo, bafunguye urugi, bati sohoka. Ngeze hanze mpasanga akamodoka k’agatoyota karimo Afande ntashoboye kumenya izina, ambaza amazina yanjye, arambwira ngo nininjire muri iyo modoka, harimo n’abandi basirikari bagera kuri 6. Ubwo baranjyana, ariko niteguye ko urwange rurangiye. Ngiye kubona mbona bangejeje kuri gereza ya Kimironko, uwo Afandi arambwira ngo : wowe uzacirwa urubanza mu minsi ya vuba aha. Ubwo anyinjiza muri iyo gereza, nta gapapuro ampaye, arisohokera. Ubwo nahamaze amwaka n’amezi atanu, nta dosiye ngira. Naje kuvanwamo n’igenzura ryarebaga abadafite ubarega n’icyo baregwa. Nyuma yaho naje kumenya ko icyandokoye sinicirwe i Kami ari uko Abazungu twakoranaga bakomeje kunshakisha no kubaza Leta aho yanshyize. Kuko Leta itashakaga kwiteranya nabo kubera imfanyo nyinshi bageneraga Urwanda, birinze kunyica, babeshya abo bazungu ko hari ibyaha nakoze, ko ngomba gutegereza urubanza. Birumvikana ko benshi mu Bahutu batagira kivugira n’Abatutsi batagira benewabo bicwa nk’amatungo bigashirira aho. Imana ibahe iruhuko ridashira.

 

Ndashima Imana yandindiye ubugingo ariko na n’ubu, nyuma y’imyaka isaga 10, iyo ijoro riguye nkajya kuryama, simbura kongera kubona imbere yanjye amasura y’abo nabonye bicirwa urw’agashinyaguro mu Kigo cya Kami. Iyo bimbayeho, mbura ibitotsi, nkigaragura, icyuya kikandenga, namara kugwa agacuho agatotsi kakabona ubuntwara.

 

 

MANIRARORA Agustini

Giticyinyoni. Kigali

Commentaires : 83
  • #83

    d10媚薬 (mercredi, 31 juillet 2013 10:33)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #82

    威哥王 (mercredi, 31 juillet 2013 10:31)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #81

    Nzabandora (mardi, 31 mai 2011 11:21)

    Agusitini we, ubanza wari mubabazaga utari umufungwa! nonese umuntu wakurikiraniraga hafi ibyabaga byose kandi ngo wari ufunze!!! muge muvuga ibibari kumutima mureke guhimba inkuru zidafite epfo na ruguru.Ubuse Nziza ahuriyehe nibyo uvuga koko? Simpakana ko leta ya Kigali itagira amakosa kuko nta byera ngo de, ariko kuyihimbira ibidafite epfo na ruguru bizatuma muba nkwamwana murizi...

  • #80

    Noela (lundi, 30 mai 2011 08:42)

    Iyi nkuru irababaje cyane. Nkuko nyiri Comment #49 yabivuze tuzavanwa mu gihirahiro nuko ukuri kugiye ahabona. Ababizi rero nibahaguruke bareke gukomeza kugira ibyo bahishira kandi aribyo bikomeza gutera ubwumvikane bukeya mu banyarwanda. Ibi kandi bijyanye na iriya nkuru yuko ngo Kayumba yashyize abantu mu gihirahiro mu nama bakoreye mu Bwongereza. Niba koko Kayumba hari ibyo azi kandi abona bikwiriye gusabirwa imbabazi, nabikore ku mugaragaro areke kuvuga utuntu tw'ubusabusa yihishe!

  • #79

    Ndacyariho. (dimanche, 29 mai 2011 19:54)

    Handitswe ngo azapfa yangara azerera kuko yishe mwene se utariho urubanza. Uwo nta wundi ni gahini ngaho rero namwe nimutere ikirenge mu cya gahini mwangare ,ayo ni amaraso y,abatutsi mwishe niyo atumye mubuyera ,ndetse munavuga amagambo nkayo. Erega inda y,urwango ngo uyiha amata ikaruka amaraso no wasanga nkawe uvuga ibyo uri mubo leta yarihiye ishuli cyangwa ufite abawe uwo Kagame urimo utuka yahaye brouse d,etudes . Nimwivugire mufite umunwa wo kubara inkuru. Gusa ni hahandi genocide mwakoze izabagaruka kdi igaruke n,abanyu niba mudahindutse.

  • #78

    MUGANGA (samedi, 28 mai 2011 00:09)

    Nukuri ntimukihebe Kagame ntabwo azagumya kubeshya amahanga ngo bikunde, ba Kadafi nabo bari ibihangage, noneho se agiye kujya muri amerique gukorayo iki mubyitege? Erega ntaho za maneko za Kagame zitaba, icyo nzi babaha amafranga atubutse, abo nzi nababa ino i burayi

  • #77

    Birababaje (vendredi, 27 mai 2011 09:42)

    Nshuti ntagahora gahanze.Rindira kuko Imana izahorera abishwe ku mpande zose.Abatarahanwa kubera ubwicanyi bakoreye kandi bagikorera abahutu n'abatuts ,igihe cyabo cyiregereje.
    Mana rind auRwanda n;abanyarwanda

  • #76

    KARARYOSHYE (vendredi, 27 mai 2011 06:38)

    MUJYE MUREBA UTWO DUHANGA DUHORE TUBIBUTSA IBIBI MWAKOREYE ABATUTSI,NAHO ABATUTSI AHO BARI BAJYE BAHORA BIBUKA KO MURI ABANZI,KANDI INGOMA IDAHORA IBA ARI IGICUMA.KANDI UWICISHIJE INKOTA NAMWE IZABAGEREHO INGOMA BIHUMBI....NARINZIKO UTWO DUHANGA MUDUSHINJA NGO TU TWUNGUKIRAMO,KO ARIMWE MWATWISHE MWARI MUZIKO MUZAJYA MUTUJYANA KU ISOKO MUKATUGURISHA,NONE MURA BYITIRIRA ABANDI,UKO MUHAMAGARIRA ABANYARWANDA KWIGARAGAMBYA,AHUBWO NI MUBAHAMAGARIRE KWIHORERA TUBEREKE,KUKO UHAGARARIWE N,INGWE NIWE UVOMA...KANDI TUZABAKANDA NTA MIKINO...ARIKO UWAMPA IBYO BIHANGA BYA THOMAS,RUDAKEMWA,MUNYESHYAKA,RUSESABAGINA,BAGOSORA,NANJYE NKAJYA MBICURUZA NKUKO MUVUGA KO UTWO KU GISOZI TUTUGURISHA...MURAGAPFA URWO MWISHE ABACU,MURAGAPFANA UDUHIRI NA GAHINDA,MURAGAPFANA IMIRYANGO YANYU YOSE IKARIMBUKA NKUKO MWARIMBUYE IYABANDI,MURAGAKENA NKUKO MWAKENESHEJE ABANDI,MURAGAFATWA KU NGUFU NKUKO MWAFASHE ABANDI KU NGUFU,MURAKAGIRE UBUBABARE NKUBWO BAGIZE,MU BICA.MURAKABONA BYOSE BABONYE.INGOMA BIHUMBI,KANDI IMANA IHORA IHOZE.

  • #75

    nzabandeba (vendredi, 27 mai 2011 04:01)

    Ni mwumve namwe n'u Rwanda rw'ejo rwatojwe kwica.
    Abakomando bakagame mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda guhiga abanyarwanda

  • #74

    Magayane (jeudi, 26 mai 2011 19:39)

    @Imena Cyane: Reka kwishongora kuri uyu muntu niba ubona ko ibyo avuga ari ibihimbano tegereza igihe cyawe kuko Imana iravuga muri Bible ngo:"... NANJYE NZAGUSEKA IBYO WATINYAGA BIKUGEZEhO", icyakora jye ntabwo mbikwifurije.

    @Banyarwanda&Banyarwandakazi: mukomere kandi mukomeze mutange ubuhamya ku bugizi bwa nabi, ubwicanyi n'agashinyaguri=o ingoma ya Rujindiri ikomeje kutugirira. Ubu ni bumwe mu buryo bwiza byo kwotsa ziriya nkoramaraso igitutu. Ikindi kandi mwihangane kuko igihe kiri hafi.

  • #73

    Imena Cyane (jeudi, 26 mai 2011 11:34)

    Ibi se umuntu yabwirwa n'iki ko ibyo uvuga atari ibihimbano cyane ko utagaragaza icyo bagufungiye.

  • #72

    blaise (jeudi, 26 mai 2011 09:38)

    Mukomerezaho ngaho mu gutanga ubuhamya k'ubugizi bwa nabi bwa FPR. Birakabije kandi Amahanga ategereje ico abanyarwanda bakora.

  • #71

    INTORE ZA KAGOME ZAGEZE CANADA NA USA ,SOMA AMAZINA YABO (jeudi, 26 mai 2011 08:57)

    Akayabo ka Leta ya Kagame mu kubaka indiri ya za maneko muri Amerika!

    Hashize iminsi, ikinyamakuru Umuvugizi gikora iperereza k’uburyo Perezida Kagame, akomeje gusesagura umutungo w’igihugu yubaka igikuta yita abayoboke be muri Leta Zunze z’Amerika. Ariko mu by’ ukuri, ari bikoresho bye mu rwego rw’ubutatsi, bimufasha kumenya aho Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bari n’icyemezo bazafatirwa.

    Amakuru atugeraho, yemeza ko ibi bikoresho byinshi bigenda byinjizwa mu kazi na Lt Col Nyakarundi, afatanyije na bagenzi be batandukanye tuzabagezaho mu minsi itaha. Amakuru dukesha zimwe mu ntasi za Perezida Kagame, yemeza ko abo bayoboke bashya bashinzwe ubu butatsi ni nabo bashinzwe gukangurira abazajya m’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Chicago ruzaba mu kwezi gutaha, kuva kuya 10-12 Kamena 2011.

    Twashoboye kubona za gihamya, za bamwe mu ntasi za Kagame, zifatanya n’abanyapolitiki be bavuye i Kigali, aribo Inyumba Aloyisia wari warigijweyo, ariko akaza kugobokwa n’akanwa ke kubera gushakisha abatavuga rumwe na Kagame. Hari kandi Senateri Gasamagera ukangurira impunzi gutaha mu gihe abakobwa be buzuye mu bihugu by’Uburayi nabo kandi bitwa impunzi. Hanari Amb Munyabagisha na Kayitesi Zayinabu, hamwe n’abandi benshi bahagaritse akazi k’igihugu bakaza muri Amerika, kuba Kantano za Kagame, bavuga ko ari inyange itica kandi n’imfungwa za politiki zifungiye mu Rwanda zari zikwiriye gufungwa.

    Zimwe mu ntasi za Kagame zifasha abo banyapolitiki twavuze haruguru, ni Angelique Muhongerwa, Bayron Musoni, Kayitaramirwa Betty, Darius Twagirayezu, Desire Karekezi, Diana Kabasinga, Doreen Kiconco, Aline Umutozo, Zitoni Murenzi, Emma Asiimwe, Faida Kaitane , Fifi Antoinette, Fred Rwaramba, Tomy King, John Mbungo, Kirabo Allen na Kagame James. Nk’uko umwe muri aba yadutangarije ko aribo jisho rya Kagame muri Amerika, bakaba aribo bashinzwe gukangurira Abanyarwanda bari muri Amerika kumuyoboka bakaba ari nabo bagomba guhangana n’abatavuga rumwe nawe. Ni nabo kandi bashinzwe gukangurira Abanyarwanda kwitabira urugendo rwe azagirira muri Amerika mu kwezi gutaha.

    K’uruhande rwa Canada, kugeza ubu, Rukumbura John na Sharangabo Patrick alias Intare nibo baza ku isonga mu gukorera inzego za Kagame. Bafatanya na Ambasade mu kurebera hamwe Abanyarwanda baba baranze kuyoboka FPR. Bari no ku isonga mu gushakira itike abagomba kujya mu ruzinduko rwa Kagame muri Amerika. Aba kandi ni nabo bafashije iyo Ambasade ejo ubundi gutumira amanama atandukanye yabaye ku itariki ya 22/05/2011. Iyo nama yari iyobowe n’Ambasaderi Edda Mukabagwiza, Inyumba Aloysia, Senateri Gasamagera, Zainabu Kayitesi hamwe n’Ambasaderi Munyabagisha. Iyo nama yabaye urubuga rwo gutaka Kagame, itibagiwe gutuka no gusebya abatavuga rumwe na we.

    Mu butumire Amb Edda Mukabagwiza yandikiye Abanyarwanda baba muri Canada, yabijeje inkunga y’itike iri hagati y’amadolari y’abanyamerika 209 na 226 kuri buri muntu. Ko kandi bazarihira abagomba kugenda muri bus batibagiwe n’abazakoresha indege.

    Maneko za Kagame hamwe n’ambasade z’u Rwanda muri Canada na Leta zunze ubumwe z’Amerika, bose bemereye abizitabira ibyo birori agahimbazamusyi k’amadorari 200 buri munsi. Sibyo gusa, kugeza ubu hatanzwe akayabo katagira ingano, mu gikorwa cyo gukusanya amakuru ku batavuga rumwe na Kagame. K’uburyo hahembwa intasi nyinshi yaba izigize abanyeshuri biga muri icyo gihugu, abapasiteri cyangwa n’abandi bigira impunzi, ariko mu by’ukuri bagamije gukorera Kagame muri ibyo bihugu bya Canada na USA. Imigambi yabo ikaba nta kindi igamije, uretse kurwanya abatavuga rumwe na Kagame ndetse n’ abamuhungiye muri ibyo bihugu bamaze kuba benshi.

    Mutete Noel

  • #70

    TWARABAMENYE (jeudi, 26 mai 2011 05:52)

    @#55
    Ndagushimiye Muvandimwe kunyunganira no kunyungura ibitekerezo kuli comment yanjye #49.
    Sinzi uko nyarukiye kuli BBC-GAHUZAMIRYANGO,maze numva ibyavugiwe mu kiganira IMVO N'IMVANO Cyo kuwa 21/05/2001,numva ibitekerezo bya G.CONDO, S.MUSANGAMFURA, J.MUSONERA, n'abandi bategarugoli 2 ntibuka amazina yabo,ikiganiro bwana A.Y.MUGENZI yayoboranye ubuhanga mu bunyamakuru asanzwe azwiho, maze nsanga abanyarwanda bafite ibitekerezo byubaka bakiliho!!!Mbona rwose tudakwiye kwiheba.Ndetse n'ubukana nagaragaje mu nyandiko yanjye ku bashinze ishaka RNC numvise bugabanutse n'ubwo ngitsimbaraye ku gitekerezo nyamukuru nashingiyeho.Mbasabye rero kumbabalira ntibanyumve nk'umuntu wali uzinduwe no kubaca intege cyangwa kubiba amacakubili mu banyarwanda bashakira hamwe uburyo ubumwe,ubwiyunge,ubwisanzure n'amahoro byagaruka i Rwanda, akarengane n'uburyamirane bigacika nk'ifuni iheze, kuko amaraso y'inzirakarengane yamenetse(na n'ubu akimeneka)arahagije.
    Merci mingi sana.
    Ahubwo nawe niba utarumva iki kiganiro,ndakikuralikiye,kandi ugire umunsi mwiza.


    TWARABAMENYE

  • #69

    NONE TUBIGENZE DUTE? (mercredi, 25 mai 2011 22:19)

    Ntawe utazi urupfu rw'abantu be rubabaje bapfuye bunyamaswa.Inshuti n'abavandimwe bose barishwe.Utarishwe n'ifuni yishwe n'ubuhiri,utarishwe nabyo yishwe n'imbunda.Uwarokotse ku mbunda nawe yicishijwe inzara.

    Banyarwanda,nimuterere amaso gatoya mu mateka hanyuma mumbwire.None se muarabona uru rwanda twangije gutya arirwo tuzaraga abana bacu?Cyangwa dufite ahandi twateguye tuzasiga abana bacu hatari aha twagize icumbwi ry'abadayimoni?Wowe nanjye nitwibaze.None muarabona tuzigera dutuza mugihe dufite Ubwenge nk'ubu?Ninde wabonye kutumvikana kuzana amahoro mu isi.Ninde se wo murimwe wabonye Kutubahana gustinda muri iyi si?Ngirango amateka twaba twarayigiye ubusa,cyangwa se twaba twarabereyeho ubusa.Nshatse navuga nti"inda yatubyaye iyo ikivamo".Sinumva uburyo igihugu Imana yaduhaye [kidafite ikindi wahwanya nacyo hano mu si] twagihinduye indiri y'abicanyi no kwicwa urubozo!!

    Nimureke twigaye.Ntabwo dushobora kuba hano mu isi tudakundanye.nimureke Ijambo Imana yaduhaye ritwunge.Abacu barapfuye kandi ko ko, ntamuntu w'umunyarwana n'umwe utarabuze abe ,none se muarashaka ko uwo muco ariwo dukomeza kwimakaza?
    Nimurebe Inzu tubamo n'ababyeyi bacu!Nimurebe uburyo bubi burenze tubamo!Ninde muri mwe uticwa n'izuba ndetse n'inzara n'inyota?None se ntimubona ko dufite byinshi byo kurwana nabyo,ko mbona ari nabyo mwanzi dufite?Singira ngo ninabyo byoroshye kuneshwa kurusha ibindi?Hoya.Nimuhaguruke,ndahamya ko Yesu adukunda,kandi koko aradukunda.Yiteguye kutwibagiza amarira yose twarize hanyuma akatwereka inzira nziza ducamo.Inzira yarayitweretse kandi koko tumaze kuyimenya.ngaho nimuyige kandi dufatanyirize hamwe tuyigishe abandi murebe ko tutanesha.

    Ngaho Mugire Umugisha muri byose.

  • #68

    uko mbibona (mercredi, 25 mai 2011 20:29)


    Uko mbibona. Ahantu abari bakuriye fpr mu gihe cy'intambara bumvaga bashaka kugira ngo bahashinge ibikingi, bagendaga bica abahatuye abarucitse bagahunga. Ni muri ubwo buryo i Byumba na Kibungo abantu bahasize imitwe karahava.

    Muri iki gihe abatuye u Mutara na Kibungo ni ba banyarwanda bashya.

  • #67

    deo (mercredi, 25 mai 2011 19:41)

    byumba ho byari ibicika imisarane ya stade yaruzuye barafunga none ngo imico?

  • #66

    deo (mercredi, 25 mai 2011 18:43)

    Hari n'abaturage ba cellue ya Cyerwa bagiye gufat ibishyimbo ku kibuga i Nzige ahahose Commune Bicumbi muri Prefecture ya Kigali.

    Bose ntawgarutse.

  • #65

    kweli (mercredi, 25 mai 2011 18:29)

    Ngo hari abantu batwikiwe muri sitade ya Byumba. Ese ntawaba azi neza uko byagemze kimwe n'abandi bakuwe ku ruganda rw'icyayi rwa Kinihira ubwo MINUAR yari imaze kubatererana igiye muri 1994?

  • #64

    Kamurase (mercredi, 25 mai 2011)

    Ibi binyoma bizabamarira iki?
    Inkuru yawe n,impimbona ntakuri nakumwe ifite gusa objectif yawe nimwe n,ugusebya urwakubyaye.
    Ntabwo RDF itinya abazungu ,cyangwa infashanyo zabo.1994 ubwo Abahutu biyemeza kumara abatutsi FPR yaba yarabonye infashanyo z, abazungu kugirango ihashye abicanyi bose?
    Abo BAHUTU BATAGIRA KIVUGIRA BICHWA NI BANDE?KUKI NTABABAVUGIRA NTABAHUTU BARI KUNGOMA AHA MU RWANDA?

    Mugenzi wawe ngo arashaka amakuru y,urupfu rwa Lizindi na Basabose?niba ari umuvandimwe wa Lizindi yaduhaye amakuru y,ibiswe inyambo za kigeri yajyanaga mu rwabayanga?
    Ndabibitsako iki gihugu cyangijwe na kayibanda afatanyije n,abapadirikuva 1954 kandi H.E PAUL KAGAME ntacyo adakora ngo yomore ibikomere cyasigiwe na ba Kayibanda+PElodin.
    tuzarubanamo mwanze mukunze.

  • #63

    ukuri (mercredi, 25 mai 2011 16:09)


    @Rwembe #61:

    Rwembe, uribaza uti ese uriya muco wo kwica urubozo wahozeho mu Rda. Igisubizo ni yego. Nkuko padiri Alexis Kagame yabigaragaje muri zimwe mu nyandiko ze, abanyarwanda benshi (aha ndavuga abanyarwanda bo hasi) ntabwo bari bazi ibibera i bwami: habaga ubwicanyi budasanzwe hagati y'abahataniraga ubutware, za munyangire,...

    Ngaruke ku kibazo cyawe. Uramutse ubonye akanya uzashake kuri Internet ukuntu abari bashyigikiye umwami Rutarindwa bishwe (nyuma y'uko yari amaze kwitwikira mu nzu). Ingero zo kwica urubozo: gukuraho umuntu uruhu, gushyira umuntu ku mushito uturutse mu kibuno ugatunguka mu mutwe, gufata icyuma (nk'imbugita) washyuhije mu muriro maze ukayishyira imbere y'amaso y'umuntu; ibyo ukabikora buri gitondo kugeza igihe azabera impumyi (ibi Kanjogera yabikoze ku mutware bari bafite icyo bapfa), uko Kanjogera yashingaga inkota mu mubiri wabana kugira ngo abashe guhaguruka,...

    Ubu bugome rero ntabwo ari ubwa vuba. Gusa ni uko abanyarwanda batitaye ku mateka y'igihugu cyabo none batangiye gutera hejuru babonye ubugome bwa fpr.

  • #62

    inkotanyi... (mercredi, 25 mai 2011 13:10)

    vive rwanda, mutuze mubane mumahoro mwabajinga mwe, murabona iherezo aririhe?

  • #61

    Rwembe (mercredi, 25 mai 2011 12:51)

    Basomyi,
    Hazagize utubwira/utwigira/udusobanurira uriya muco wa Fpr/Apr wo kwicisha urubozo. Uturuka he? Bawuterwa n'iki? Uwo muco se wahozeho mu Rwanda rwa cyera? Bawigiye se za Bugande? Rwose nihagire uduhugura kuri buriya bwicanyi bwa Fpr-Inkotanyi.
    Rw

  • #60

    Kimenyi (mercredi, 25 mai 2011 12:46)

    Inkuru nkizi turazikeneye cyane.Tuli benshi babuze ababo kugeza magingo aya.Rwose umuntu wese ufite inkuru yahagazeho, ajye ayitubwira, wenda twaruhuka nibura kumitima. Dukeneye no kumenya uko Seth Sendashonga n Lizinde biciwe Nairobi. Lizinde hamwe n'umucuruzi bali kumwe imirambo yabo bayiosanze mu mifuka!

  • #59

    Girukwayo (mercredi, 25 mai 2011 12:23)

    Urakoze , Manirarora.

    Ko uba ku Giticyinyoni, ntiwaba wunva bavuga ibyerekeye umuganga wari ushinzwe ikigo nderabuzima cya Muhondo ( hariya umanutse uva Shyorongi). Nawe yabuze muri ubwo bulyo, atwarwa ari kuri moto we 'akana ke k'agakobwa ahagana 1988. Baraheze!

  • #58

    Tworoherane (mercredi, 25 mai 2011 12:10)

    Qui tue par l'épée périra par l'épée! Uwicisha inkota ni yo na we izamwica.
    Ntawutura nk'umusozi,twese inzira ni imwe.

  • #57

    POLO (mercredi, 25 mai 2011 11:38)

    Nihagire ushyira iyinkuru Mucyongereza, maze ihabwe ababishinzwe. Kandi inkuru nkizi mujye muzibika.

  • #56

    IMANA YARAKURINZE (mercredi, 25 mai 2011 11:35)

    Ujye uhora uyishima kandi Usabire nabasigaye muriryo BAGIRO. KADDAFI ubw bafataga BENGAZI babonye ahantu ngo yafungiraga MUMWOBO, none ICC iramuhigirahasi nohejuru..ahari Imana natwe izatwibuka. Hahirwa abihangana bakageza Imperuka...

  • #55

    @49 Twarabamenye (mercredi, 25 mai 2011 11:24)

    Yewe, Twarabamenye. Hari ibintu ukomojeho byumvikana mu buryo bw'abantu bigenga. Ntawavugako Gahima ataba yaragize ibikorwa akora ku giti cye, ariko hari icyo nkubaza. Mu Rwanda rwa Kagame, wambwira umuyobozi n'umwe waba uwigeze gukorana nawe muri 1995,1996 N'Uwaba agikorana nawe muri 2011, ushobora gukora ibintu independent ? Dutange urugero, abacamanza bagisirikare bari bategetse ko Colonel Mudenge arekurwa mu minsi ishize batawe muriyombi. Muri make n'ubwo Gahima, na Rudasingwa hari ibyo basabira imbabazi ( niba warashoboye kureba ibyo Rudasingwa yavugiye IDAHO aho asobanura ibyo kwicuza) , mubyinshi bakoraga bakorera Boss, byabaga ari bikore cyangwa wigizweyo, bikore cyangwa upfe, muri make hafi y'abakozi benshi ba Kagame ni ingwate. babikorera amaramuko, bakabikorera kuramba, kuko baramutse bagiranyeikibazo nawe bafungwa cyangwa bakicwa. Mbwira abategetsi bakoranye na Kagame bakananiranwa ubu baba bameze neza bafite amahoro? Ntawe, niyo mpamvu ba Nyamwasa byabasabye Koga imigezi ijoro ryose ngo bamucike bagere iyo bari. Birumvikana ko ubu ubwo bari muri opposition hari ibintu abandi babikengaho ariko Niba Kagame akorana na Rwarakabije, kuki Nyamwasa atakorana na Ingabire ? cyokoze ikintu kibanze cyo ni ukuvugisha Ukuri.Ibyobyo ni condition sinequa non.hatari ukuri muri uko gufashanya ntaho byazagera. Naho ibyerekeye abantu bashimutwa ndumva ba Kayumba na ba Rudasingwa batazabiceceka kuko murumuna wa Kayumba n'umuryango wabo wose ukiri i Kigali ubu nibo barimo kugaraguzwa agati kwa Gacinya na Jack Nziza. sinzi niba ibyo Nyamwasa yaba abyishimiye na gato.i Kibabaje burya umuntu yubaka system iyo ifite "ingengabitekerezo" mbi akenshi nawe imugeraho. Umufaransa wazanye Guillotine niwe wambere wabaye Guillotiné. Ntibazagutangaze umunsi Jack Nziza na Kagame bazaba barimo gukorerwa Interrogation i Kami. burya, ibikorwa abantu bakorera munsi bigira ibihembo. Kanyarwanda yaravuze ngo Imana ihora ihoze.

  • #54

    ndiyo (mercredi, 25 mai 2011 10:21)

    @Twarabamenye alias Muzima ndakwemeye ibyo uvuga ni byo pe!

  • #53

    bitwenge (mercredi, 25 mai 2011 10:02)

    Mukeka ko iyo prisons ya DMI iruta iyo ku MULINDI!!Nafungiweyo ndahazi mwese mureke inkuru mutazi!Njye sinabona icyo ndenzaho.

  • #52

    MAgayane (mercredi, 25 mai 2011 09:53)

    UBU NONEHO DUKENEYE IBIKORWA MUREKE KURIRA BITAGIRA IHEREZO; DUHERE KUMYIGARAGAMBYO IZARANGWA NO GUKUBITWA NO KWICWA NA KAGAME ARIKO IHEREZO RIBE AMAHORO KUBASIGAYE CYANGWA SE MUSHAKE UBUNDI BURYO BWOSE ARIKO MWITONZE KUGIRANGO BASASIBANGANYA IBIMENYETSO KUKO BARIYA BOSE BICWA BAZATWIKWA CG SE BASHYIRWEMO ACIDE BITYO IBIMENYETSO BIBURE; NIMUCYO RERO DUTABARE HAKIRI KARE NAHUBUNDI KARABAYE PEPEPEPEPE

  • #51

    Semanzi (mercredi, 25 mai 2011 09:51)

    Iyo nsomye ibi, kandi nkaganira n'abantu benshi biboneye ukuntu FPR iteye. Mpita mvuga que nous avons un devoir, quitte à perdre notre vie, de dénoncer ce mal qu'est le FPR. Aba bapadiri batangiye aka kazi mbona aribo koko bakristu bemewe kuko Yezu nawe iyo azakuba mu Rwanda yari kubambwa kubera kubwira FPR ko ibyo ikora ari icyaha. Ikibeho (1995) umusoda uva muri Australia wari mu basoda ba RONI babonye icyo FPR yakoreye abari mu Nkambi yabajeje mugenzi we uva muri Zambiya icyo atekereza ku marorerwa ya FPR. Umuzambiya aramusibiza ati: mbona FPR ari ibisimba bigishije kurasa.

  • #50

    kuri Sindayahora #39 (mercredi, 25 mai 2011 08:56)


    Ni byo koko wabonye byinshi dore ko n'umuvandimwe wawe yarigishijwe. Hano ndashaka kugaruka hariya uvuga ko abatuye mu mahanga batagombye guteta bavuga ngo Kagame yabamaze, bibagirwa ibigirirwa abari imbere mu gihugu. Dore bimwe mu bisobanuro mbona.

    Uzi ko (niba ukurikirana cyane amakuru) ko Kagame akigera ku butegetsi amahanga yamubonyeho ubushobozi bwinshi, ndetse bamwe bamufataga nk'umuntu woherejwe n'Imana ngo arokore u Rwanda. Ibikombe by'ishimwe n'imidari myinshi yahoraga abibona hafi buri munsi. Atumizwa hirya no hino ngo ahabwe ijambo. Mu ncuti ze harimo ba Tony Blair, Bill Clinton ndetse na ba Bill Gates bifuzaga gufata amafoto bari kumwe na we.

    Ubu ibintu byarahindutse: bose baramwitaza. Iyo rero hari undi muntu uje yerekana ibimenyetso simusiga ko Kagame ari umwicanyi bikagera n'aho akurikira abantu iyo bari mu mahanga na za ncuti nke (bariya ba Tony Blair) zari zikimukomeyeho zigenda zimwitaza. Wibuke ko iyo ujya gutema igiti gikikijwe n'ibindi biti byinshi bigora cyane. Nyamara iyo ibyo biti ugenda ubyegezayo (ubikura ku nzira), gutema cya giti biroroha cyane.

    Bariya rero wumva basakuza ngo Kagame arashaka kubica bagomba gukomeza: ntabwo ari ukugaragaza ubugwari. Kandi koko yahitanye abantu benshi barimo Sendashonga, Lizinde na kuriya yari agiye kwivugana Nyamwasa.

  • #49

    TWARABAMENYE (mercredi, 25 mai 2011 08:54)

    Nibalize abantu bo muli RNC,aliko cyane cyane uwitwa Geraridi GAHIMA.Imigabo n'imigambi mwiyemeje yo gufatanya n'abandi banyarwanda mu kurwanya ingoma y'itugu ndayishima.Aliko muli politique,hali icyo bita "crédibilité et confiance" kigomba kuranga umuntu wese wiyemije kuyikina.Nkaba ntegereje rero wowe nk'umuntu wali ufite "kwica no gukiza mu nshingano zawe",ko wagira icyo utangaliza abanyarwanda baba bafite umugambi wo kwifatanya namwe muli iyi nkundura,ku byerekeranye n'iyi nyandiko.
    Wabona kandi utubwiye ko liliya "BAGIRO ry'i KAMI" utali ulizi!!!!!Kubyemera byangora ndagaswi!!
    Umbabalire aliko,aha ntabwo nzinduwe no gukoma RNC mu nkokora,(bien au contraire).Biraterwa n'uko nsanga mu ntambara twiyemeje,nihatabaho kuvugisha ukuli(la vérité rien que la vérité),ingoro y'ubumwe n'ubwiyunge inyabutatu nyarwanda ishaka kubaka nyuma y'ihilikwa rya RUKARABANKABA yaba yubatse ku musenyi.Niba kandi intambara ya RNC ishingiye ku mpamvu y'inzangano mwatewe no gucuranwa iminyago, mukamera nk'intare zirwanira ku ntumbi y'impongo,mumenye neza ko burya si buno,natwe tarungurutse aho bigira amacenga ya politique.Biramenyerewe ko muli politique [l'ennemi de mon ennemi peut(doit)être mon ami pour parvenir à mes fins],aliko mu mu migenzo mbonezamubano ikwiye kuranga abanyarwanda mu Rwanda rushya twifuza,UMWANZI W'UMWANZI WANJYE SI NGOMBWA KO DUCA KU NDA!!!(tunywana).
    Birakwiye rero ko muva mu mafefeko,maze amabanga(nako amahano RUKARABANKABA N'INTORAHAMWE ze bakoreye abanyarwanda)mukayasuka hanze,isi yose ikamumenya.Ubwo ku minsi 41 y'Igisambo muzaba mudukuliyeho nibura 13!!!.Kereka rero niba namwe mwemera ko icurabulindi u Rwanda rworetswemo lishingira imizi mu "butegetsi bubi bwa Habyalimana na MRND ye",ko mu gihe Interahamwe zalimo zihiga abatutsi,mwebwe n'Inkotanyi zanyu mwalimo gusaranganya imfashanyo abahutu mwali mwararunze muli Stade i Byumba!!!Nkunda kuvuga ko abicanyi basa bose,kuko amaraso bavusha yose aratukura.Niyo mpamvu nsanga muli uru rugamba turwana,umuntu wese ufite amaraso y'inzirakarengane ku biganza,yali akwiye kwiyicalira inyuma y'Urugerero. Ahumure kandi,ntabwo tuzamwibagirwa,kuko umunsi rwahiguye,tuzagaruka kumuraruza kugirango agenerwe urumukwiye mu ruhando rw'ubucamanza ruzira ikinamico nk'iryo wali waramenyereje inzirakarengane igihe wali UMUSHINJABINYOMA(Et non Umushinjacyaha mukuru).
    Niba se MANIRARORA uyu atinyuka akandikira ibi ku "Giticyinyoni.Kigali"(c.à.d.mu irembo kwa RUHONYORA),muratinya iki ko mukingiwe ikibaba ngaho muli Amarika,ngaho mili Afrika y'Epfo n'ahandi???(reka nigarure aliko ,KAYUMBA niho yali ali!!!)
    Nka RUDASINGWA wabaye Ambasaderi i Washington,yabuze bagenzi be bakoranaga muli "FOREIGN OFFICE" cyanga"THE WHITE HOUSE" yatumira "muli MacDonald's" ngo basangire "un BIG MAC" maze abonereho abatekerereze urwo abanyarwanda balimo gupfa???Rwose inama yagiliye abanyarwanda bali hanze yo gucunga umutekano wabo narazishimye.Aliko ndasanga atalibo ba mbere bababaje kurusha abugalijwe n' AGAFUNI KARARA KAVUZA UBUHUHA mu byumba byuje umwijima by'i KAMI n'ahandi henshi mu Rwanda!!!.
    Nuko rero "NDUGU zetu",nimugire bwangu,muve i buzimu mujye i buntu,kuko ndahamya ntibeshya ko ibyo mwakoze(cyangwa mwirengagije gukora, ku bwende bwanyu cyangwase mubitumwe) byashyize umunyarwanda mu icurabulindi ryuje imiborogo,yiteguye kubibabalira nimumukiza aka kanyagwa k'AGAFUNI.Natanabibabalira kandi,Nyilibiremwa wenyine azabibahembera.
    Nimuhorane impagalike n'ubugingo.


    TWARABAMENYE

  • #48

    KIRIMWABO (mercredi, 25 mai 2011 08:49)

    Ariko kweli abahutu 3 wabonye ubwo baciye igikuba? none se ko utavuga inzibutso zuzuye abatutsi mwatikije? yego ntabwo ari byiza kwica umuntu ariko kandi niba abantu bihoye abantu 3 muri miliyoni nigice ntimwaca igikuba. Kandi murabyara cyane ubu mwabakubye 4

  • #47

    Sijye wahera (mercredi, 25 mai 2011 08:44)


    Uyu mugabo ko atarangije inkuru agira ati sijy wahera,,ndumva imeze nkumugani ariko niba ariyo koko byaba ari agahomeramunwa!!!

  • #46

    Rwagasabo (mercredi, 25 mai 2011 08:38)

    #40 ndagushimiye pee Iyo abanyarwanda twatekerezaga twese gutyo twagera Kure kdi vuba

  • #45

    Rwabwiga (mercredi, 25 mai 2011 08:30)

    Kugirango bigaragare ko iyi nkuru atari impimbano, nihagire usuzuma niba bariya bantu, Uwayezu Jean atarabyeho kandi naiba atarabaye kontabure wa Gatonde; Nkurikiyinka Vénuste niba atarabayeho, kandi niba atarkoze muri Rwandatel; Karambizi niba atarabayeho kandi akaba yari umucuruzi i Gitarama. Niba bariya bantu barabayeho kandi bakaba baraburiye mu gihugu hagati, ibi bintu si byo gukinishwa. Jack Nziza, abamukoresha n'abo akoresha bagombe bagire icyo babivugaho. Ese babandi bavuga mu iyicwa rya Musenyeri Fokasi ari bo Eliyasi Kiwanuka, Gérard Rubayiza na Ibingira, bari uwabegereye ngo ababaze niba babeshyerwa. Iryo tohoza ni cyo kintu cyambere ababuranira Kagame n'abicanyi be bagombye gukora. Ibi bintu si byo gucira inyeri.

  • #44

    MANDA ZA ESPAGNE SI IBIGARASHA (mercredi, 25 mai 2011 08:19)

    Intore iyo zitera amajeki zibwira ko ibyo inkotanyi zakoze bitazwi na gato ko kandi zitazigera zibibazwa!

    Kayumba Nyamwasa yitandukanyije na Kagame, kuvuga uko byagenze ntibizamunanira, none USA imaze kurambika ibiganza kuri capitaine Justus MAJYAMBERE uri mubashakishwa n'umucamanza wa Espagne Fernando Andreu (ni musome inkuru irambuye kuri www.veritasinfo.fr), uyu nawe agiye kuvuga akari imurori, buhoro buhoro iby'inkoramaraso bizajya ahagaragara!

    Ni uko abazungu bakora!

  • #43

    Alex (mercredi, 25 mai 2011 08:12)

    rwose abanyarwanda bagize ibibazo byinshi bitandukanye, ariko iyi nkuru ntiyabayeho mu buryo ivugwa hano ahubwo ni ishusho y'ibibi byagiye bikorwa mu rwanda.murebe intro yayo, ibyo umutangabuhamya yabonye, icyamurokoye, icyo avuga kuri mapping report, etc.

  • #42

    KAMANA (mercredi, 25 mai 2011 06:30)

    Jak Nziza arashyirwa mu majwi cyaneee. Igihe kirageze ko asezererwa kandi agashyikirizwa inkiko noneho zigakora akazi kazo. Dutabaje HE President kugirango uriya muntu abazwe ibyo inzirakarengane zimurega.

  • #41

    TWARABAMENYE (mercredi, 25 mai 2011 06:11)

    Aliko ubu koko abanyarwanda bakomeze bashire,abandi twicecekeye ?Ko ubugome bwa RUKARABANKABA twese twamaze kubuvumbura,aho nidukomeza gusakuza tubwamaganira ku mbuga za internet gusa,aho bukera ntituzamera nka wa mukumbi w'ihene isega igenda ishotoramo imwe imwe,zigakomeza guhebeha kugeza zishize???
    None se ko tuzi aho akura imbaraga zo kudusogota,ni kuki tutafata ingamba zo kumuzibira ibyuho? Kuko maze iminsi nsoma comments z'abatanga inama zo kujya mu mihanda tukigaragambya!!!Murabona umuntu wijanditse mu maraso kaliya kageni yatinya gutikiza imbaga?Twongere twibuke STADE Y'I BYUMBA,KIBEHO,TINGI TINGI,n'ahandi!!!!
    Abamusyigikiye twese turabazi:ETATS UNIS D'AMERIQUE ET LA GRANDE BRETAGNE EN TETE.Mbarahije ukuli kwose ko ibi bihugu bimukuyeho amaboko,biliya bitwaro bya rutura yilirwa arunda byo kulimbura abanyarwanda umunsi bigaragambije,bizamupfira ubusa!!!(dufatire ingero kuli Tunizia,Misiri,Yemen ...)
    Dore rero inama nkeka ko yaba ingirakamaro(maze namwe muzambwire icyo mubitekerezaho)
    Muzi ko muli biliya bihugu navuze,n'ubwo hali inyungu n'amabanga bifitanye na RUHONYORA wacu(géo-politique et géo-stratégique), ibyo alibyo byose bigendera ku mategeko na démocratie (Majorité et Opposition).Nkaba nsanga iyi miborogo twilirwa tuvuza,habaye icyo nakwita
    (Commité de Coordinnation et d'Alerte pour le Rwanda) kiyikusanya ,ibyanditswe mu kinyarwanda bigahindurwa mu cyongereza no mu gifaransa(nabonye dufite abahanga mu ndimi)maze tukabinyanyagiza ku mbuga za internet z'abategetsi b'ibi bihugu(mwibuke ko umutegetsi iyo atowe atangira gutekereza amatora ataha,ibya géo-politique biza nyuma);tutibagiwe na za organismes nka ONU,amaradio na télévisions z'ibigugu(CNN,BBC,SKY NEWS...),amashyirahamwe arengera ikiremwamuntu n'abandi n'abandi!!!maze tukabashyira "devant leurs résponsabilités" umunsi ryaketse ntibazongere kuza batuliraho amarira y'ingona ngo"ntitwali tubizi!!(mwibuke T.BLAIR cyangwa SARKOZY i Kigali!!).Ubu se kubona za Sites web na adresses e-mail zabo byatunanira koko??
    Ahasigaye tugakanda kuli "touche ENVOI/SEND"
    ubundi mukareba ko ibintu bitikora!!!
    Qu'en pensez-vous???FAISONS VITE CAR LE TEMPS PRESSE. Uko iminsi yicuma niko abanyarwanda bagenda bavanwamo umwe umwe (iyo atali ikivunge gitumiwe mu NAMA)tukazibona twashize nka bwa bushwilili!!!Genda Rwanda waragowe!!!!

    TWARABAMENYE

  • #40

    karera T. (mercredi, 25 mai 2011 04:17)

    Icyo nisabira abantu bazi ubwenjye kandi babasha kugera hejuru mudutabarize ahashoboka ku isi hose naho ubundi turashira! abari murwanda ntawuvuga twese kwishwe n'ubwoba. sindeba umuhutu cyangwa umututsi all rwandans; n'abategetsi bararuca bakarumira kuko baba baziko bahasiga ubuzima bavuze. ngirango ahari government yose ihunze hagasigara kagame nibwo bamenya ko twashije

    ikindi kandi niyamye abitera mubyo batazi kashaka kuvugira kagame ibyo nawe bamwibariza ubwe akabura ibisubizo kamere ikabyuka agatukana fight for your own interests as Rwandans Not kagame's interests. mbwe guta ubwenjye nk'interahamwe babwiye ngo zice abatutsi kuko "habyarimana yapfuye" zigahera kubaturanyi basangiraga byose; bamwe muribo bari bataranabona Habyarimana no Hutu no Tutsi deserves to DIE because of who he (she) is mureke dushyire hamwe tureke guta ubwenjye ngo kagame adushuke kwicane! abo yohereza kwica ni abanyarwada kandi bica abanyarwanda ! birababaje! wibuke ko akohereza kwica mugenzi wawe ejo akagukurikiza ho be wise rwandans! ntawarushaka ubucuti Nyamwasa, Karegeya , n'abandi bose bakuyemo akabo bakaba bamuvuga (kagame) ko ari umwicanyi they know him than you guys! they shares everything. abazi ukuri mwese ni mwandike mubivuge, abasirikare , abategetsi, n'abaturage bafite ibyo babonye kandi bahagazeho . Brother and sisters, ubwiyunge bwacu nk'abanyarwanda ntago busingiye kuri kagame bushingiye kukwihesha agaciro, bitandukanye no guhesha akaciro kagame, bishingiye kandi mukumenya ko turi umwe kandi kwese dukeneye kubaho, mureke kagame babaza freedom agasubiza ngo "mureke tuvuge Iterambere!" dukeneye amahoro first of all. No peace no prosperity iterambere niwe urigira kuko arya utwacu twagokeye akaguramo indege nibindi. "lets fight for our own interest" murakoze.

  • #39

    Sindayahora (mercredi, 25 mai 2011 03:26)

    Sinakwemeanywa n'abavuga ngo uyu mugabo arabeshya. Kuva RPF yafata ubutegetsi bwayo bushingiye ku ngoyi no kunyereza abantu umwe umwe nange umuvandimwe wange yaranyerejwe nkeka ko yanishwe kuko igihe kibaye kirekire.Ariko iyo ndeba uko abandi bemererwa kwibuka ababo bishwe muri genocide nge nkaba ntashobora no kwemererwa gukurikirana kuko amakuru yuko byagenze arahari nibaza niba hariho abantu n'abatari abantu. Ibi rwose n'abatutsi barokotse ubwabo bakwiye kujya babyamagana kuko harimo abagiye barigiswa nyamara nyuma y'aho bagize neza bagahisha abatutsi muri genocide. Ibi rero iyo bikomeje gutya biba bikurura inzangano mubanyarwanda kandi bitewe n'abantu bake muri RPF.Sinakwirirwa nshyira izina ry'umuvandimwe wange banyereje hato batamunkurikiza ariko sindayahora igihe amahoro yatashye i Rwanda wenda nzamenya ukuri nkuko uyu wanditse inkuru yatanze. Iki kandi kiri mu bituma nange uzaza afite gahunda igaragara y'impinduka mu Rwanda nzayitabira. Ariko abantu bazirinde gahunda idateguye neza kuko byatuma RPF iyirwanya ikayitsinda kuzongera kubyutsa umutwe bigafata igihe. Ikindi kandi nemera ni ukwirinda abantu bagiye bakorana na RPF ushobora gusanga baba barwanira indinke z'ubutegetsi gusa batarangajwe imbere na justice. Na nubu sindumva Gerald Gahima iyo avuga ibyo kubohoza u Rwanda nkubu yavuga ko ariya ma dossiers yose nta nimwe yamenyemo koko? Hari abantu benshi banakomeye bafuzwe akiri umushinjacyaha mukuru nyamara sindumva avuga ati runaka ararengana ngo bitangirwe n'ikirego kuko umutangabuhamya ahari. Twagiramungu nawe ntayobewe bene wabo bo muri MDR bishwe urubozo ubu se iyo mu mahanga yabuze n'umunyamategeko n'umwe wamugira inama y'uko byagenda ko ariwe wahozaga mu kanwa ngo HARI UKUNDI BYAGENDA? Yaraje bamwiba amajwi habe no kwamagana araruca ararumira! None aba yomonganira i burayi asakuza.Nyamara abantu benshi barigishijwe akiri muri leta y'abicanyi ya RPF.Umwami, sebarenzi, Kayumba, Ingabire,Karegeya wenda bagira leadership batanga naho ba twagiramungu, gahima, Bem Habyalimana ni ukucyatsa gusa. Safari nawe mu gihe cyashize yarahunze nyuma yo gutanga umuganda ukomeye wo gusenya MDR ndamwibuka yomonganira i Gitarama na za kibungo yemeza ukuntu MDR ari abicanyi!!! None ubu nawe wenda mu minsi mike azaba yashinze ishyaka bahu!Ikindi abantu nibave muri propaganda z'amafuti bakoreshe ukuri nta kubeshya. Mbabaze cyane abibereye iyo mu mahanga: iyo mwirirwa mwitakisha ngo Kagame azaza kubicira iyo muri koko mwumva nta soni mufite? none se kuki yashobora kubageraho? mwakwirinze se ndetse ahubwo abo bicanyi akaba aribo bagira ubwoba? muzarubohoza mute niba babaterera ubwoba iyo muri mukitakisha.Muvanemo imiteto umuntu koko ave i kigali bamwe mufite na za Nationalites aho muri maze ngo abatere ubwoba koko!!!

  • #38

    Nyamijos (mercredi, 25 mai 2011 03:02)

    Kami ndayizi hatikiriye abantu benshi cyane ariko nimujya muvuga kami mujye munibuka kuma Brigade naza cacho za commune,muma contuner,
    *ahubwose ubwo muzi abaturage biciwe ahaberaga imirwano yabacengezi, kandi abenshi bazira ubusa, kagamewe umunsi USA naUK bakuvanyeho amaboko isi izakubana ntoya,
    *naho uriya wiyita IYAMARERE ngo bararwanye bafata igihugu, ntimukitere amajeki tuzi abarwaniriraga niba wowe utabazi ujye wicecekera ureke kwitiranya ibintu, na Mseveni wabadushumurije dore aho mumugeze

  • #37

    RUGEMA (mercredi, 25 mai 2011 02:44)

    NIMUSOME IYI ARTICLE HASI HANO YANDITSE MUCYONGEREZA HAMWE NIGIFARANSA MUNSI YI ICYONGEREZA. NINZIZA CYANE

    http://www.afroamerica.net/AfricaGL/

  • #36

    bizima (mercredi, 25 mai 2011 02:36)

    maniragaba arabeshya nkuko yivuguruza mubuhamya bge ,atangira avuga ko inkotanyi iyo zija kwica zibigira ibanga ariko haraho avuga ngo bica ga abantu we areba.ubuhamya nkubu bunyuzwa kuri leprophete birazwiko aba arubuhamya bgi binyoma gusa.bufite gahunda yo gushimangira urwango gusa. so bara beshya,cane.

  • #35

    Plofeseur Rwanyindo (mercredi, 25 mai 2011 02:22)

    Wowe.30. 31.32.33. Urikigoryi ufite amabyi mumutwe wajozinyo genda ujyane ayo mabyi yawe kuri zantore za shobuja abantu barababaye nawe ukaruka syigariwe abacu barigushira nkisabune nawe ukarogotwa amanjwe yewe ndakurenganya Tom ndahiro niso kuko ndabona mwarasaze bimwe

  • #34

    felly (mercredi, 25 mai 2011 00:44)

    Palin engaged in dirty tricks
    Much of the book centers on the many terrible things Bailey agreed to do as Palin's "enforcer," says Becky Bohrer for the Associated Press. But one instructive tidbit is Palin's "smear" of a neighbor who complained about excessive tourist traffic near the governor's mansion: She sent daughter Piper out to sell lemonade, then used her bully pulpit to accuse the neighbor of protesting children at play. Friendly bloggers portrayed the complaining neighbor as "sick," "unhinged," and "drug-addicted." That neighbor "learned firsthand why so few people were willing to speak out against Sarah Palin."

    2. She may have broken campaign rules
    Bailey claims that Palin and the Republican Governors Association (RGA) coordinated on her successful 2008 run for governor, which would be a violation of campaign rules. In one anecdote, Bailey describes Palin walking into an Anchorage hotel "over and over and over" while the cameras rolled for an RGA ad. Hmmm, "an early preview of her reality-show days?" asks Anna North at Jezebel.

    3. Palin is notoriously flaky
    Bailey says he finally gave up on Palin when she ditched a mid-2009 anti-abortion rally that she had repeatedly agreed to attend — her umpteenth no-show. "Getting Sarah to meetings and events was like nailing Jell-O to a tree," he says, adding that she burned through 10 or more schedulers, who rarely lasted more than a few months on the job. "Making excuses for her became a painful burden."

    4. She was in way, way over her head
    Bailey says Palin cared so little about facts and issues that she didn't even read the op-eds that she had people write under her byline. Indeed, Bailey's book is "so full of Palin's pettiness and incompetence that it defines her as little more than a small-town politician at a loss on the larger stage," says Steven Levingston at The Washington Post. In Bailey's words, "her priorities and personality are not only ill-suited to head a political party or occupy national office, but would lead to a disaster of, well, biblical proportions."