lun.

23

mai

2011

Muganga Jules Rutaremara azadusuzumire Tom Ndahiro.Edmond Munyagaju.

Tom Ndahiro=Terroriste? Oui.
Tom Ndahiro=Terroriste? Oui.

 

Mu minsi ishize ubwo mu Rwanda byari bishyushye Leta ivumira ku gahera Kayumba na bagenzi be, umuvugizi w’ingabo Jules Rutaremara yatangaje inyandiko yasohotse kuri www.igihe.com yemeza ko ngo Dr Théogène Rudasingwa afite utubazo two mu mutwe duturuka ku bibazo yagize mu bwana bwe. Kubera ubwo bugenge afite bwo gusuzuma ibibazo byo mu mutwe bituruka mu bwana, ni yo mpamvu nifuje kumusaba ko yazaturebera niba kwa Tom Ndahiro inshinge zikora neza, kuko uyu atangiye kugaragaza ibimenyetso. Ubundi indwara iyo ari yo yose, mu ntangiriro igora kuyivumbura ariko kuyivura biba byoroshye. Iyo itinze, igaragarira bose ariko ikagora abavuzi. Ubanza aha ari ho Tom ageze.

 

“Ni iby’uwanzwe, naho ubundi n’ibyo bikuri iruhande ni uko”.

 

Iri jambo ritazibagirana ryavuzwe na Mulindahabi aribwira umwami Rudahigwa. N’ubwo uyu Mulindahabi yari umutware w’u Buganza, Rudahigwa yamwangaga urunuka ariko akabura uko abigenza kuko Mulindahabi yari afite amaboko mu bazungu bigatuma Rudahigwa bitamworohera kumuhangamura. Usibye kuba yari mu batumye Musinga acibwa akajyanwa ishyanga, yanamuhoraga ko yari yaracyuye Mukabagorora, umugore wari waratanye na Musinga. Gucyura umugore watunzwe n’umwami atabiguhereye uruhusa cyangwa ngo uruhabwe n’uwamusimbuye cyari igicumuro gikomeye. Ngo Mulindahabi yarabyiratanaga akajya avuga ati “ubu ndi i Nyanza”.

 

Umunsi umwe rero yaje guhura na Rudahigwa arimo arambagira igihugu aherekejwe n’umuvuguruza we Rwabutogo, umwami abwira uyu Rwabutogo ati: “Mulindahabi areba nabi koko!”. Mulindahabi ntiyaripfanye, yaramusubije ati: “Ni iby’uwanzwe, naho ubundi n’ibyo bikuri iruhande ni uko”. Yavugaga avunura kuko Rwabutogo yarebaga imirari!

 

Ibya Kagame n’incuti ze na byo bimeze nk’ibya Rudahigwa na Rwabutogo. Abatavuga rumwe na we, Rutaremara abirabuza ibisazi. Ariko ni uko ari iby’uwanzwe nyine, n’inshuti ze bicaranye ubanza intambwe zerekeje i Ndera! Urebye ibyo Tom Ndahiro yandika, usanga ibibazo byo mu bwana bitarahungabanyije ba Rudasingwa gusa. Surwumwe ni umwana w’umunyarwanda.

 

1. Mu myaka 6000 abantu batangiye gukoresha inyandiko,Tom Ndahiro avumbuye uburyo bushya bw’imyandikire. Muti bigenze bite?

 

Ubusanzwe iyo umuntu afashe ikaramu cyangwa ordinateur akandika, aba afite icyo ashaka kugeza ku bandi. Abazi gusoma baricara bagasoma, abasesengura na bo bagafata umwanya, abatanga ibitekerezo bakagira bati turemeranya na we kuri iki, ariko kiriya ntitucyemera. Ibi hashize ibinyagihumbi byinshi bikorwa. Uwitwa Tom Ndahiro, muri iyi minsi yakoze amateka. Yavumbuye uburyo bushya bwo kwandika, ku buryo n’uwaba amushyigikiye bimugora kuvuga ngo turumvikana kuri kiriya, waba utamushyigikiye na bwo bikakugora kuvuga aho mutemeranya. Ubwo buhanga bushingiye mu kuvangavanga ibintu ku buryo butigeze bubaho. Acucikanya mu magambo make ibitekerezo nka bitanu bitagira aho bihuriye, wabisoma ntugire icyo usigarana mu mutwe. Yego gusobanura ibitekerezo si impano yahawe bose, ariko na none kuvangitiranya ibintu ku rwego nk’urwa Tom bisaba “ubugenge” bwihariye. Inyandiko ye nibandaho yasesekaye ku basomyi tariki 5 gicurasi 2011 nk’uko igaragara mu Muvugizi, yayise ngo “Al Qaeda ya Bin Laden ntaho itaniye n’Umuhanuzi wa Rudakemwa na Habimana”. Iyi nyandiko ni icyitegererezo cy’ubuhanga buhanitse bwa Tom mu kuvangavanga ibintu. Dore urugero. Mu ntangiriro yayo aragira ati:

 

Ubushize nanditse nibaza uwo abapadiri Rudakemwa na Habimana bakorera. Abashyizeho urubuga ‘Umuhanuzi’ wo kwigisha urwango, barikorera cyangwa bakorera Kiliziya ibayobora? Icyo cyari ikibazo ariko ari n’umutwe w’inyandiko.

  

Mu bihe nandika inkuru ikurikira iyo, haje amakuru ngo Osama bin Laden arapfuye. Abanyamerika baramwishe. Kandi bati, ubwo ni ubutabera. Kandi nibwo koko. Umuntu wababujije amahoro, akayabuza n’isi muri rusange, apfuye bagomba kwishima na Perezida Obama akabitangaza yemye.

 

Harya Kabuga Felicien ari he? Uwahamenya ngo aharange. N’aho Mudacumura uyobora ingabo za FDLR ari he. Osama wabeshyaga ko akorera Imana, kimwe n’abo bose, ntiyabarushije kwica benshi.

 

Abishe Osama ntabwo badufasha gushaka na Kabuga cyangwa Mudacumura? Ngo niba batari i Roma baba bari i Paris cyangwa ahandi! Ibyo aribyo byose bo ntabwo bari mu mashyamba.

 

Icyampa uwambwirira Vatican ko yari ikwiye guha amabwiriza abakozi bayo bigisha urwango n’ubugome ko bakwiye kurekeraho kuko u Rwanda rwababaye bihagije”.

 

Mu gika cya mbere avugamo inyandiko yanditse abanziriza iyi. Mu cya kabiri akavugamo urupfu rwa Bin Laden. Mu cya gatatu akibaza aho Kabuga na Mudacumura bihishe, mu cya kane n’icya gatanu akadukira Vatikani ayiha n’amabwiriza. Igitangaje ariko, ni uburyo ava ku ngingo agasimbukira ku yindi nk’aho ari uruhererekane. Umusomyi asigara yibaza aho bihuriye. Ni uguta igihe, ubu ni ubuhanga kamere bwa Tom (Marque déposée). Abazabisoma ntacyo bazumva, akaba yirinze atyo ko hari uwamunenga, gusa akibuza ko hari n’uwamushyigikira keretse uwo biganye. 

 

Ibi twari tubimenyereye iyo ibipfamatwi biganira. Kuko baba batumvikana, buri wese yivugira ibyo atekereza atitaye ku byo undi amaze kuvuga, ugasanga ikiganiro cyabo nta ruhererekane rurimo (enchaînement logique):

A: “Waramutse kana!”

B: “Yego wiriwe”.

A: “Ugiye ku isoko ngo nkwitumire se?”

B: “Oya ntabwo ngiye ku bitaro ngiye ku isoko”.

A: “Ubwo ugiye ku ishuri igendere, ku isoko ndatumayo undi”.

 

Igitangaje kuri Tom, ni uko ibi biri muri we nyirizina. Mu kugenekereza umuntu yabyita ubupfamatwi bw’imbere. Iyi ndwara bayita amanyurane “dichotomie”, ituma umuntu akurikiranya ibitekerezo byinshi nyamara bitagira aho bihuriye. Ngaho muganga Jule Rutaremara namubwira iki.

 

2. Inyandiko itagira umutwe n’ikib… (abazi ikinyarwanda mwuzuze).

 

Ibi ndabihera ku kuba umutwe w’inyandiko ntaho uhuriye n’ibirimo. Biragoye kumenya niba inyandiko ye ari umutwe utagira igihimba, cyangwa niba ari igihimba kitagira umutwe. Niba yaratekerezaga kwandika kuri Musenyeri Tadeyo, inyandiko ye ni igihimba kitagira umutwe. Niba ariko ba nyiri ikinyamakuru Umuhanuzi ari bo yari agambiriye, inyandiko ye ni umutwe utagira igihimba.

 

Umutwe  wayo uragira uti: “Al Qaeda ya Bin Laden ntaho itaniye n’Umuhanuzi wa Rudakemwa na Habimana”. Igitangaje kurusha ibindi, ni uko mu gihimba cyayo ahera ku ntangiriro kugera ku musozo yibasira Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa. Inyandiko ye igizwe n’amagambo 1.503. Muri yo, avuga uriya Rudakemwa na Habimana ni 15 gusa ari yo aya: “Rudakemwa na Habimana ni amazina meza. Ba nyirayo ntibayakunda bigatuma bakora ibinyuranye ni uko bitwa”. Nkurikije bwa busesenguzi bwa Rutaremara navuze haruguru, mfite impungenge ko amateka akakaye Tom yahuye na yo (nk’uko byanditswe na Padiri Thomas Nahimana mu nyandiko yitwa “N’ububasha bw’ukuzimu ntibuteze gutsinda Kiliziya, kuri www.leprophète.fr tariki 1 gicurasi 2011) yaba yaramusigiye ibisare bitangiye kumugiraho ingaruka. Ikindi, muri iyo nyandiko Padiri Thomas Nahimana yasohoye, yari yamufashije amwibutsa kutongera kwibeshya ku izina rye. Igitangaje, arakomeza akamwita Habimana. Nagerageje kumva impamvu ibimutera nitabaza abazobereye mu byo kumenya muntu “Psychologie” nshaka kumenya ikibanza hagati yo gusoma no kwandika. Bansobanuriye ko umuntu abanza kumenya gushushanya inyuguti (intangiro yo kwandika) akabona kugerageza gusoma. Birumvikana rero. Niba Tom inyandikire ye iri kuri uru rwego, nta wamurenganyiriza kuba adasoma ibyo bamwandikaho cyangwa bamusubiza. Ugaya umudiho w’urushishi areba amatako uturukamo.

 

3. Abasomyi n’abasesenguzi Tom Ndahiro adupfutse umunwa.

 

Iriya nyandiko ya Tom yanditse ku buryo bugoye kugira icyo uyivugaho.  Kubera ko yuzuye ubugome n’ibitutsi, biragoye kugira icyo uyivugaho. Keretse wiyemeje kwinjira mu irushanwa ry’ibitutsi no gutoteza. Hari byinshi avuga ukabura icyo umusubiza kandi ubona ko bikenewe. Impamvu ni uko biba bishobora kukwanduza uburwayi utari usanganywe. Dore urugero: “Ariko kuri Ntihinyurwa si ko bimeze. Uwabaye nk’igiti ntatonekara n’iyo yaba afite igikomere”. Ngaho mbwira se musomyi, mbwira musesenguzi, warenzaho iki? Uraceceka, bimwe Abanyarwanda bavuze ngo ntawe ubuza inyombya kuyomba kereka ushaka kuba nka yo. Iriya rero si inyandiko mu by’ukuri. Ni icyishongoro cy’ubugome n’urugomo. Ni yo mpamvu bigoye kumusubiza, keretse wiyemeje kwijandika mu bitutsi n’amahane. Mpiniye aha ntagwa mu ruzi ndwita ikiziba!

 

4. Tom ameze nk’umwana wahiye mu kwaha.

 

Mu kinyarwanda bavuga ko umwana wahiye mu kwaha atagira ifatiro. Na Tom ni uko. Ubusanzwe iyo umuntu ari incuti yawe, n’iyo yavuga amafuti uragenekereza ukagerageza kumurwanaho. Hari ubwo akabya rero ukabura aho uhera umuvugira, kabone n’aho waba ubyifuza. Aho bukera rero, n’abakunzi ba Tom bari bumuburire uruhengekero. Ikibazo cy’inyandiko ye, si ukuba mwabyumva kimwe cyangwa mwanyuranya, ikibazo ni ukumenya icyo avuga, kuko henshi nta cyo. Reka ntange ingero ebyiri gusa:

 

“Mu mwaka w’1943, Umwami Mutara Rudahigwa, ku gahato k’abapadiri n’abakoroni,  yahaye u Rwanda ‘Kristu umwami’. Mu mwaka w’1982, Ntihinyurwa yafashe igipande cyahawe Kristu umwami agiha uwo akunda kurusha Kristu”.

 

“Umwepisikopi wese, ukora umurimo we nta makemwa, aba akwiye icyubahiro, ndetse akaba ari n’umunyagitinyiro. Icyatumye nsaba abakunda Imana kuyisabira si uko Musenyeri atererwa isaluti n’abajandarume akagaragirwa n’Interahamwe”.

 

Izi si interuro nafashe ngo wenda umuntu abe yakeka ko ibizibanziriza n’ibizikurikiye (contexte) bituma zumvikana. Ni ibika bibiri. Nk’uko bizwi, igika ni igice cy’umwandiko gikubiyemo igitekerezo kimwe kandi kikaba cyihagije. Aha rero ni ho mpera mvuga ko ibya Tom bitagira ifato. N’uwaba amushyigikiye, biragoye kuko bimusaba kubanza kumva ibyo avuga, kandi murabona ko ari ingorabahizi. Ubu se wamenya kiriya gipande cyahawe Kristu nyuma Ntihinyurwa akagiha uwo akunda ari iki?

 

5. Kuki  Tom yahisemo iyi nzira?

 

Mu by’ukuri, n’ubwo rimwe na rimwe abantu bibeshya, urugamba rw’ibitekerezo ruragoye kurusha uko bamwe barukeka. Iyo wanditse uba wishyize ahagaragara. Uba wemeye ko bakujora, bakagushyigikira, bakakuvuguruza, bakakunganira, bakagukosora cyangwa bakanaguseka. Ni yo mpamvu Tom yahisemo kunyereza imvugo akayijyana aho azi ko bigoye kumukurikirayo: mu mujinya, ibitutsi n’akajagari mu bitekerezo. Ku bw’ibyo, kumugisha impaka utijanditse hamwe na we bigiye kuba ihurizo. Bisaba kugenda wigengesereye. Hari imyitwarire ibiri ishoboka ku basomyi ba ziriya nyandiko. Hari uguceceka Tom akiharira urubuga. Hari no gukuraho agahu yatukana bakamusubiza. Muri ibi byombi Tom ntiyaba ahombye. Gusa hari uburyo bwa gatatu atibutse. Ni ukumusubizanya ubwenge, byaba ngombwa bakamutuka mu kinyabupfura n’ubuvanganzo.

 

Umwanzuro: Ngo “imbwa y’ibwami aba ari umwami w’imbwa”, iyo ikurumye uba uguye mu matsa.

 

Niba Tom afite ubushobozi buke bigeze hariya, niba inyandiko ze zibiba amacakubiri ku mugaragaro (aha ndibutsa ko biriya atari uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza, kuko biriya avuga kuri Mgr Tadeyo iyo abigirira ingingo Tom aba yaratanze ikirego mu nkiko), niba...Kuki Tom ari igihangange n’indakoreka mu Rwanda? Tuvuge se ko mu Rwanda nta bantu bazima bahaba bashyira mu gaciro? Kuki uriya ari we tara bashyira ahirengeye? Ibibazo ni byinshi ariko igisubizo ni uko abishyigikiwemo. Ahagaze i bwami, aravuga rikijyana. Akandagaza n’abasaza b’uruyenzi! Akaba inyambo n’intozo.

 

Simututse gishenzi,

njye munenze kigeni.

 

Munyangaju Edmond.

Kigali-Rwanda.

Commentaires : 108
  • #108

    d10催情剤 (mercredi, 31 juillet 2013 10:33)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #107

    威哥王 (mercredi, 31 juillet 2013 10:31)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #106

    nahayo (vendredi, 16 mars 2012 11:10)

    Tom Ndahiro ni umujyanama wa KAGAME, murumva namwe inama amugira uko zimeze(zikubiyemo ubuswa bwihariye) akaga karagwira... uwakubitira imbwa gusutama yazimara.

  • #105

    ubarijoro (jeudi, 26 mai 2011 03:37)

    Ndagira ngo ngire icyo mbwira Ndahiro. Aba bantu urababarirwa ntubazi. takintu kizima wababaliza ho, ibitutsi byose bagutuka kuri bo ibyo n'ink'ibisingizo baguha kuko ibyabo n'urupfu ku bantu n'ibintu nt'ukibwire ngo rero nawe baguciye urwaho bagusiga

  • #104

    Dore Gouvernement yakorera u Rwanda (mercredi, 25 mai 2011 23:39)





    Dore uko u rwanda rwakagomye kuyoborwa :

    -Président wa Republic : Ingabire Umuhoza Victoire
    (Président ashobora gushyiraho Abajyanama mu miyoborere na politiki agashyiramo abantu b' ingeri zose : Sebarenzi, Twagiramungu, abantu bahoze muri MDR, abantu bo muri FPR badafite amaraso, n' abandi banyarwanda b'impuguke bari hanze ndetse n' imbere mu gihugu)


    -Prime Minister : Umuntu wa FPR, umunyabwenge ushyira mu gaciro kandi udafite amaraso mu ntoki

    -Président wa Parlement : umuntu wo muri RNC, FDU Inkingi, cg irindi shyaka rikomeye ushyira mu gaciro, utarangwa n' amacakubiri kandi udafite amaraso mu biganza bye.

    -Chef wa Etat Major : umusirikali wa FPR udafite amaraso mu biganza kandi ukunda abanyarwanda cyane kandi utavangura amoko,

    -Chef adjoint wa Etat Major : Ex FAR, idafite amaraso mu ntoki, umunyabwenge utarangwa n' amacakubiri na mba !

    -Umushinjacyaha mukuru : Umunyarwanda wese udafite aho ahuriye n' amashyaka

    -Umuvunyi mukuru : Twagiramungu Faustin
    -Umuvunyi mukuru wungirije : Umwami Kigeli VI(aramutse abyemeye !!)

    -Aba Ministres :
    1)FPR yatanga abantu batafite amaraso mu ntoki, bakunda u Rwanda kandi bashaka kurwubaka
    2) FDU Inkingi
    3) RNC
    4) Ishyaka rya Twagiramungu
    5) Imberakuri + Green Party
    6) Abanyarwanda ku giti cyabo batari mu mashyaka kubera bushobozi bazwiho
    7) Amashyaka yose yaba ahali, bigaragara ko yagira uruhare mu kubaka u Rwanda, ashobora gutekerezwaho nayo

  • #103

    rwagaju (mercredi, 25 mai 2011 18:30)

    jjjjjjjjjj

  • #102

    Nta kwirara! (mardi, 24 mai 2011 21:07)

    Ariko nibarize inkotanyi! Ntabwo mubona ko igihe mwabeshyeye ibintu bimaze guhinduka? Ikosa abantu benshi bakora ku butegetsi ni ukutareba ko ikinyoma cyabo ba shebuja bakirambiwe! Mubalak, Kadhaffi... bose bajya kuvaho babanje kwibwira ko ibintu bikiri bya bindi! Nkizi nkuru ndende zitafite aho zihuriye niyi nkuru, muri gushyira mu ma commentaires se mutekereza ko zahindura iki ku byifuzo by'abanyarwanda? Ko ahubwo ko muri guta igihe! Murabeshya ariko, murata igihe! Mwagobye kumenya ko umwana mwiciye ababyeyi 1994 cg wavukiye mu buhungiro ubu afite 17 ans, abazi statistique ubwo barabyumva!
    Courage les gars!

  • #101

    Rumuri (mardi, 24 mai 2011 18:54)

    1)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha UGANDA ku banyapolitiki ba obote museveni yakoreye kudeta(affaire basima house)

    2)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha mu RWANDA kuri jenodsidee y'abahutu,iy'abatutsi,indege ya habyarimana.

    3)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha i BURUNDI ku rupfu rwa ndadaye na ntaryamira.

    4)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha TANZANIYA ku rupfu rwa profeseri Mwaikusa avoka muri Tpir

    5)paul kagame afite dosiye nshinjabyaha muri KENYA ku rupfu rwa sendashonga,lizinde...

    6)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha muri ZAMBIYA ku gushimuta ministre ntamabyariro no gushaka kwica abacuruzi b'abanyarwanda bariyo.

    7)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha muri AFRIKA Y'EPFO mu mugambi wo kwica kayumba nyamwasa

    8)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha muri KONGO-KINSHASA kubera jenoside y'abahutu

    9)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha muri KAAMERUNI mu kwica mwene wabo na bagosora cg kabuga(à verifier)

    10)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha muri FRANCE kwica abapilote b'indege ya habyarimana(mandats brugière)


    11)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha muri ESPAGNE mu kwica abihayimana ba espanye(mandat moralles)

    12)Paul kagame aafite dosiye nshinjabyaha muri BELGIQUE ku munyarwanda bishe bagata mu mugezi

    13)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha muri NORVEGE mu gushaka kwica Major munyaruguru

    14)Paul kagame afite dosiye nshinjabyaha muri KANADA ku ba padiri babili b'abakanada bishwe n'inkotanyi

    15)paul kagame afite disiye nshinjabyaha mu BWONGEREZA kubera gushaka kwica abavugizi b'inshyaka rya ba Dr Rudasingwa

  • #100

    PADIRI MUKURU ST FAMILLE (mardi, 24 mai 2011 17:03)

    LE RWANDA, UN PAYS PLEIN DE MATURLe pays des mille collines avec son Président Paul Kagame reste une des nations au monde dans la lutte contre la pauvreté qui attire l’attention de tout le monde. Au moment où certains se trouvent dans l’admiration des réalisations, d’autres tentent de saper et de saboter. Pourquoi cette situation ?

    Depuis 1994, le Rwanda a décidé de tourner une page de son histoire et de prendre son destin en mains. Certains ne l’ont pas encore compris ou ne veulent pas accepter cet état de choses. A chaque fois que les Rwandais prennent une décision pour venir à bout de leur problème, certains milieux occidentaux se lèvent et crient à tue tête avec des critiques qui ne donnent pas des solutions efficaces à la situation du pays.

    La formation des jeunes sur l’île d’Iwawa a suscité des réactions mitigées dans le monde. Cela n’est pas nouveau, le gouvernement a été vacciné depuis longtemps sur ce genre des faits.

    Quand les Rwandais ont arrêté eux-mêmes le génocide contre les Tutsi sans beaucoup de moyens, ils ont saisi que personne ne leur offrira sur un plat d’or une solution à leurs problèmes. A partir de ce moment, ils ont entrepris une démarche qui ne plait pas toujours à tout le monde mais apportant des solutions efficaces aux difficultés qui les empêchent d’avancer vers le progrès.

    Un exemple parmi d’autres. Les juridictions Gacaca ont été vivement critiquées alors que personne ne pouvait donner une solution alternative pouvant permettre d’aérer les prisons tout en maintenant le principe de lutter contre l’impunité, de connaitre la vérité sur les faits et de conduire les Rwandais à la réconciliation avec eux-mêmes. Aujourd’hui, les chercheurs s’y intéressent et les pays sortant des conflits viennent à la source de la sagesse pour demander conseils et pour chercher une source d’inspiration.

    Il est plus que temps que les nostalgiques du passé se rendent compte que le Rwanda d’aujourd’hui a pris conscience que les solutions ne viendront jamais d’ailleurs et il est plus que temps que tous les partenaires acceptent ce fait. Ceux qui veulent appuyer les Rwandais dans la voie qu’ils ont choisie seront toujours les bienvenus mais «les paternalistes» se heurteront souvent à une fin de non recevoir.

  • #99

    RUDASINGWA THEOGENE/USA (mardi, 24 mai 2011 16:55)

    Minister of Trade

    Government has intervened in the standoff between tomato farmers and the tomato processing plant, SORWATOM, by agreeing to pay outstanding debt owed to the suppliers. The tomato suppliers, who spent eight months without any pay, will receive Rwf330 million after Government reached an agreement with the shareholders of SORWATOM and ACCESS Bank, early this week.

    The company was unable to pay the farmers, who are grouped into 17 cooperative societies, representing close to 3,000 households. “In the agreement between ACCESS Bank and shareholders of the factory, the bank will negotiate with a professional firm to manage the factory on its behalf; advance money to the new management to pay farmers and recover the money from the sale of available stock of tomato paste,” reads a statement from the Ministry of Trade and Commerce.



    In an interview, the Minister of Trade and Commerce, Monique Nsanzabaganwa, said that it is the government’s obligation to intervene and ensure that the suppliers are paid, and at the same time come to the rescue of the country’s only tomato processing plant. “We have negotiated with the commercial bank to give loan to the SORWATOM in order to pay their suppliers because we don’t want this company to be close.” The money, she said, should reach the farmers by the end of this month.

    Nzansabaganwa further observed that there is need to look for a new investor who will take over the tomato processing company. “We realized that the current management got financial problems and cannot continue handling the company; therefore, as government we are strategizing to get a new investor to take it over,” the Minister said

  • #98

    UMUKIRISITU GIHEKE (mardi, 24 mai 2011 16:53)

    Nkombo Island now connected to electricity

    Nkombo Sector, an Island situated in Rusizi District has for the first time in history been connected to electricity. According to a statement from the Ministry of Infrastructure, the connection was financed through Electricity Access Roll out Programme (EARP) implemented by the Energy Water and Sanitation Authority (EWSA).

    The project will also partly cover two other sectors; Gihundwe and Nkanka, all in Rusizi, where in total over 1,000 households have been connected in all these sectors. Over 2,900 households live on the Lake Kivu Island.

    “The project has also allowed electrifying one primary school, one secondary school, one health centre and the sector administrative office,” reads the statement adding that over 395 vulnerable households got connected for free.

    These public institutions were previously running mainly on generators and the local population could cross the Lake to get their cell phones charged or any other service requiring electricity, the statement reads. The inauguration of an over head transmission line will take place in Nkombo Sector on April 18.

    Meanwhile, according to the statement, government, through EARP has since January 2010 connected 52,000 households. “Government o recently decided to increase electrification from 110,000 in 2009 to 350,000 connections by 2013,” reads the statement, adding that they put special emphasis on social infrastructures like health facilities, schools and administrative offices. The target is to have at least 50% of the population with electricity in the next seven years, through development of methane gas extraction, hydropower, geothermal, solar and peat.

  • #97

    THOMAS/PARIS (mardi, 24 mai 2011 16:52)

    Kuri stade Ntoya iRemera mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali uyu munsi kuwa 21 Gicurasi hateraniye Inama ya Biro Politiki y’umuryango FPR Inkotanyi igamije gusuzuma bimwe mu bipimo by’Imiyoborere myiza mu Rwanda. Iyi nama yayobowe na Perezida w’Umuryango Paul KAGAME,yanarebeye hamwe imiterere yo kurengera ibidukikije mu Rwanda.



    Nyuma yo gusuzuma no kungurana ibitekerezo kuri izo ngingo , abitabiriye inama basanze bagomba gushyigikira intambwe nini imaze guterwa ngo itazasubira inyuma ariko baniyemeza kunoza no kugenza neza ibitaragenze neza hagamijwe Ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda .
    Ku bijyanye n’Imiyoborere myiza Komiseri w’Umuryango akaba na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu MUSONI James yerekanye icyegeranyo cyakozwe ku ncuro ya mbere ariko kikaba kigiye kuzajya gikorwa buri mwaka .Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko uRwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, ko hari ubwisanzure muri Politiki no kugira ijambo ,ko hubahirizwa uruhare rw’abantu benshi mu bibakorerwa , ko Umutekano unoze ,ko ubutegetsi busaranganywa , n’ibindi nk’Ituze mu gihugu , Imibanire myiza , Ishoramari , bikaba biri ku kigereranyo kirenga 80% ,ariko hakaba aho bwasanze hakirimo ibibazo byinshi bigomba gukemuka nko ku bijyanye nuko serivisi zitangwa , uko abantu bajya impaka n’uburyo ruswa irwanywa akaba ari nabyo byatanzweho ibitekerezo.

    Perezida w’umuryango akaba na perezida wa repubulika y’uRwanda,yasabye abayobozi gushakira igisubizo cy’ibitagenda neza muri bo ubwabo kuko ngo asanga ariho ikibazo kiri ngo ikibazo ntikiri kubayoborwa ahubwo kiri ku bayobozi (Managers).
    Anavuga ko muri rusange abanyarwanda bumva, kandi ko hari ingero zibimaze kugerwaho muri Politiki n’ibindi. ariko akanavuga ko ibyo bitabuza ko tukivuga ubukene kandi tuvuga n’Ubukungu tukavuga imiyoborere myiza ariko hakiri n’ibibazo maze abasaba kwisuzuma ngo kuko iyo utisuzumye imikorere ntihinduka.
    Ni inshingano zacu kutemera ko ibyo twakoze bisubira inyuma.
    Nkuko akunda kubigarukaho Perezida kAGAME ,yavuze ko FPR idakwiye gusubira inyuma ko iriho kandi izahoraho igakomeza kwita ku mibereho Myiza y’Abaturage, ku Bukungu ,ku buzima bwiza, ku muturage ugira aho ava akagira naho agana mu buryo bugaragara.ati;” Izi ni inshingano zacu kuko hari inshingano ituruka ku cyifuzo cyawe hakaba n’indi nshingano ituruka kuko wakigezeho. Rero ibyo tumaze kugeraho ni inshingano zacu kudatuma bisubira inyuma” .Cyokora abasaba kutirara cyangwa ngo birate kuko uwo yawise umuco mubi ushobora no gusubira inyuma ugasenya ibyo umaze kubaka.Ahubwo ababwira kuguma bumva ko ntaho baragera kuko bashaka ibyiza birenze.
    Mu gusoza ijambo rye mu nama ya Biro Politiki ,Umuyobozi wa FPR Inkotanyi yabwiye abanyamuryango ko kwiha agaciro aribo bireba bakagaha na FPR nayo ikakabaha. Avuga ko ibyo ubwabyo bifite agaciro ariko kandi ko koko ibigira agaciro bihenda. Arangiza ababwira ngo FPR ijye ibabera izina ribibutsa kugaruka mu nzira nibajya gutana.

  • #96

    mugenzi ali yussouf/londre (mardi, 24 mai 2011 16:49)


    Une jeune fille est décédée la semaine dernière du virus d'Ebola, une maladie mortelle très contagieuse, à 35 km au nord de Kampala, selon les résultats de premiers tests communiqués samedi à l'AFP par des responsables sanitaires.

    La jeune fille, âgée de 12 ans, est décédée le 6 mai à l'hôpital de Bombo, a indiqué à l'AFP le Dr Miriam Nanyunja, responsable de l'Organisation mondiale de la santé en Ouganda chargée de la prévention des maladies.

    "Elle a été admise à l'hôpital et elle est décédée quelques heures plus tard", a indiqué le Dr Nanyunja. "Elle a subi les tests de détection du virus d'Ebola, et un résultat positif a été obtenu hier (vendredi)" a-t-elle ajouté.

    Unité d'isolement

    Une équipe médicale se prépare à installer une unité d'isolement au sein de l'hôpital de Bombo pour accueillir d'éventuels autres patients frappés par cette fièvre hémorragique, a ajouté le Dr Nanyunja.

    Une réunion consacrée au sujet était en cours samedi à Kampala, a indiqué de son côté le directeur général des services de santé, le Dr Nathan Mugisha. "Il ne s'agit encore que de résultats préliminaires et une réunion est en cours" a-t-il déclaré.

    Maladie très contagieuse, mortelle dans 50 à 90% des cas, le virus Ebola, du nom d'un cours d'eau de la République démocratique du Congo, pays riverain, a causé la mort de 37 personnes dans l'ouest de l'Ouganda en 2007, et au moins 170 dans le nord du pays en 2000.



    Lire l'article sur Jeuneafrique.com : Ouganda : Ebola frappe à nouveau | Jeuneafrique.com - le premier site d'information et d'actualité sur l'Afrique

  • #95

    @ Intore (mardi, 24 mai 2011 16:33)

    Intore zirarushye none zihinduye uburyo bw'imikorere! Basanze batabona ibihinyuza ibyo banengwa none bari guterura ibitekerezo bipfuye bagaterera ku rubuga, ngo tutabasha gusoma ibyavuzwe ku nyandiko zashyizwe ku rubuga!!

  • #94

    Claude (mardi, 24 mai 2011 15:47)

    intore za kagame zaretse ukutuvangira zandika ama-commentaires ya pornographie n'izindi nyandiko zo kujijisha abasomyi gusa?!

  • #93

    ABBE LINGUYENEZA/ITALY (mardi, 24 mai 2011 15:13)

    Guverinoma ya Congo Kinshasa iratangaza ko nta mishyikirano igomba kugirana n’ umutwe w’ inyeshyamba za FDLR nk’ uko byatangajwe na Minisiti ushinzwe itumanaho n’ itangazamakuru ndetse akaba n’ umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa, Lambert Mende Omolanga.

    Ibi Minisitiri Omolanga yabitangarije Radio Top Congo yo mu Mujyi wa Kinshasa, mu rwego rwo kuvuguruza amakuru yari yasakajwe n’ itangazamakuru mpuzamahanga nka La Belga, aho byavugwaga ko ngo Guverinoma ya Congo-Kinshasa yaba igirana imishyikirano rwihishwa n’ umutwe wa FDLR aho ngo baba baganira ku kibazo cyo kwimura FDLR igakurwa muri Kivu y’ Amajyaruguru ikajyanwa mu Burengerazuba Repubuila Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nk’ uko tubikesha Xinhuanet, ngo nyuma yo kuvuguruza aya makuru Minisitiri Omolanga yashimangiye ko ntakabuza inyeshyamba za FDLR zigomba kuva ku butaka bwa Congo.

    Kuri Minisitiri Omolanga ngo abagize FDLR kimwe n’ abandi Banyarwanda bose bari muri Congo, bashyiriweho gahunda yo gucyurwa ku bufatanye n'ingabo z'umuryango w'abibumbye zagiye kugarura amahoro muri Congo(MONUSCO) n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi(HCR).

    Atangaza ibi ariko, yashimangiye ko ngo umurwanyi wa FDLR waba wifuza kuguma muri Congo aho gutaha mu Rwanda, ariwe uzigizwayo akajyanwa kure y’ umupaka uhuza u Rwanda na Congo hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

    Minisitiri Omolanga wasabye abaturage kugirira Leta icyizere, yabahumurije agira ati: “Erega aba FDLR nta n’ubwo bakiri benshi, abariho kuri ubu nta ngufu bafite (ce ne sont que des forces residuelles)”.

    Twabibutsa ko umutwe wa FDLR ugizwe n’ inyeshyamba zisaga 1,500 ziganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ibi bikaba ari n’ imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abagize FDLR batinya gutaha mu Rwanda aho batinya gukurikiranwa n’ amategeko ku byaha basize bakoze.

  • #92

    ABBE FORTUNATUS/ROME (mardi, 24 mai 2011 15:12)

    Le Centre de développement des compétences et de Réhabilitation d’Iwawa en pleine lac Kivu a offert, mercredi passé, des certificats à ses 752 premiers lauréats depuis sa création en février l’année dernière.

    Une délégation du gouvernement conduit par le Premier Ministre Bernard Makuza, les membres du corps diplomatique dont le Représentant de l’Union Européenne, Arrion Michel, et l’Ambassadeur de la France au Rwanda, Laurent Contini, ainsi que des parents et les tuteurs ont honoré les cérémonies de remise de certificats à 752 jeunes enfants formés à sur l’île d’Iwawa se trouvant dans le secteur de Boneza, district de Rutsiro en Province de l’Ouest.

    Les 752 lauréats de ce jour ont été formés dans différents domaines notamment la construction qui comptait 253 personnes, 157 dans l’apiculture, 156 en agriculture commerciale, 108 en menuiserie et 109 en couture. Mais, tous les jeunes ont appris l’Anglais et Swahili.

    Au cours de leur séjour d’un an sur l’îIe d’Iwawa, ces jeunes ont également bénéficié du councelling psychologique qui les a permis de renoncer à leur mode de vie de jadis dans la rue. Ils ont, également, appris des règles de la discipline et les valeurs rwandaises, des cours de patriotisme ainsi que des valeurs religieuses.

    Le Premier Ministre Bernard Makuza, dans son discours, a déclaré que personne ne peut s’opposer aux intérêts de la population Rwandaise. « Nous avons initié le programme de mutuelle de santé, Bye bye Nyakatsi (qui est l’éradication des maisons en paille), Girainka (qui a pour mission de donner une vache à chaque famille), Gacaca, etc. Beaucoup d’occidentaux ont critiqué ces programmes. Mais, nous savons qui est très utile à notre population », a déclaré le Premier Ministre qui a ajouté que le gouvernement continuera à développer le centre d’Iwawa pour que les jeunes rwandais puissent bénéficier des compétences qui vont les faciliter à façonner leur avenir.

    Alan Kabanda qui a témoigné, un des lauréats de l’Iwawa, a déclaré que les drogues avaient colonisé sa vie de façon qu’il ne pouvait pas penser au développement alors qu’il faisait ses études en deuxième année à l’Université de Makerere en Ouganda. « J’avais choisi le trafic de drogue en provenance de l’Europe au Rwanda. Pour le moment je suis un garçon discipliné qui a connu la valeur de la vie, et je suis capable de faire de bon jugement grâce à ce centre », a déclaré Alan Kabanda.

    Musabyimana, qui a parlé au nom de tous les lauréats, a déclaré que sa vie a complètement changé et il a exprimé sa ferme conviction que les compétences acquises dans la couture vont lui permettre de vivre une vie productive.

    Jean Claude Bugenimfura, du district de Ngororero, a affirmé qu’après son retour à sa maison, il va aider la population à développer l’agriculture commerciale apprise dans la formation. « Je peux gagner 200 milles francs rwandais sur un mètre carré dans un délais ne dépassant pas 3 mois», a expliqué Bugenimfura.

    Tous ces jeunes lauréats ont promis qu’avec un petit soutien de la part du gouvernement, notamment un capital qui leur permettra de commencer des petits projets, ils vont travailler pour un avenir meilleur d’eux-mêmes, des leurs et de tout le pays en général.

    Le Centre de réhabilitation et formation professionnelle d’Iwawa reste avec 1057 jeunes en formation. Les travaux de ces jeunes en formation ont permis au Centre d’accumuler une somme de 96 231 430 francs rwandais considérés comme bénéfice au centre.

  • #91

    NYAGAHENE/KIGALI (mardi, 24 mai 2011 15:08)

    Nyuma y’aho itangazamakuru rivugiye ko hari abanyarwanda baba mu Bwongereza ubu bari mu mazi abira, guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rikurira:
    Guverinoma y’u Rwanda irahakana yivuye inyuma ko haba hari umugambi wo guhitana abanyarwanda babiri baba mu gihugu cy’u Bwongereza.
    Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko nta narimwe yigeze ishaka kugirira nabi abaturage bayo aho baba bari hose.
    Gushyira ahagaragara amazina y’abantu byavuzwe ko ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga kandi Guverinoma y’u Rwanda ngo ikaba ari yo ibiri inyuma, nta kimenyetso na kimwe gitanzwe, ni ikinyoma cyambaye ubusa no kudashyira mu gaciro.
    Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Police y’umujyi wa London itigeze iyegera ngo iyigaragarize ibimenyetso by’ibyo ivuga. Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yiteguye gukorana na police y’umujyi wa London kuburyo ntu muntu wabuzwa umutekano ku butaka bw’u Bwongereza yaba umunyarwanda cyangwa undi wese.
    Guverinoma y’u Rwanda ikaba iboneyeho guha ikaze intumwa za rubanda z’u Bwongereza Douglas Alexander na Eric Joyce ku cyifuzo cyo gushyira ahagaragara ukuri kw’ibi bivugwa.
    Guverinoma y’u Rwanda iramenyesha itangazamakuru ko abo bantu babiri baaburiwe na police y’umujyi wa London batazwi ndetse nta n’ibikorwa bya politiki bazwimo.
    Guverinoma y’u Rwanda ikaba ivuga ko umugambi w’abanyabyaha bashaka gukoresha itangazamakuru mukugoreka ukuri no kwanduza isura y’u Rwanda bitagomba guhabwa agaciro.

  • #90

    Karangwa (mardi, 24 mai 2011 15:08)

    Ariko nk'uyu muntu ushyiraho ibi bigambo biri hasi, we mubona TOM Ndahiro atamurusha ubwenge? Ba TOM kuri ubu ni benshi pe, ahubwose we murabona ataravangiwe? Namugira inama yo kujya gushaka muganga kuko byararangiye kandi ntacyeke ko hari ubisoma.

  • #89

    CDR/BRANCHE USA YA RUSESABAGINA (mardi, 24 mai 2011 15:02)

    Abagabo babiri bagiye kunywa ikawa maze bageze muri kafe(café) , bamaze kubaha ikawa umwe muri bo asomyeho abwira ushinzwe kuyitanga(le serveur) ati" Musore(garçon,) iyi ni yo mwita ikawa ikaze(café fort)?” Umusore utanga ikawa ati" Yego nyakubahwa kandi ikimenyetso simusiga cyarekana ko ari kawa ikaze ni uko usomyeho rimwe ugata umutwe(une seule gorgée a suffi pour vous énerver)!



    - Abategetsi babiri bavuye mu gihugu cy'ibiyaga bigari baje mu mishyikirano(ubutumwa bwa leta yabo) yo kwaka imfashanyo i Burayi. Hari mu itumba rikaze(hiver) abantu bose batitira. Ni uko umwe muri za ntumwa abwira mugenzi we ati"Urabizi , ntangiye kubura ijwi kubera imbeho". Mugenzi we wari umukuru w'intumwa(chef de délégation) ati" ibyo nabyo, ngwino turebe aho turya ikintu gishyushye noneho mu kanya uze kubasha gusobanura ubukene bwugarije igihugu cyacu". Binjira muri resitora nziza ihenze cyane baricara maze babazanira igipapuro cy'ibiribwa biboneka muri iyo resitora(menu). Barazenguruka: a)Umuceri , oya iwacu urahaba kandi ntuba ushyushye cyane, b)isupu y'inyama, oya ino haba indwara y'inka zisara(vache folle). Kera kabaye barabukwa ahanditse z) Artichaut bati yaaaaaaaa, urabona ngo ibi babishyire kure kandi aribyo bishyushye! Ni uko bahamagara serviri bati “nyarutsa tudakererwa inama zana artichaut.” Arabazanira bwangu. Ngo bagakubita amaso artichaut basimbukira rimwe bati'Urabona ngo badusuzugure bashake kutugaburira imigwegwe kandi iwacu n'inka zitayona". Sibwo babakaciye bitabye burigadi gusobanura ko bakomanze bagacika batishyuye. Cyakora basobanurira burugadiye w'i Burayi ko bashakaga ikintu gishyushye babona artichaut bagakeka ko ari ubwoko bw'indyo ishyushye cyane. Barabarekura ariko inama bajemo ntibayijyamo kuko Minsitiri w'imali wagombaga kubakira yabonye hashize amasaha ane bataje nawe yigira mu nama muri Loni.

    Icyitonderwa: Artichaut ni igihingwa cy'i Burayi kiribwa ariko kitaba muri Afrika, cyenda kumera nk'umugwegwe wanze gukura.Igice cya artichaut kiribwa(comestible) kikitwa "capitule", ibindi bice byayo ntibiribwe. Bagabo barabona rwose babonye artichaut bashaka plat chaud.


    - Umugore yagiye kuzirika isekurume mu gasozi, agarutse mu gugo ashyira ibishyimbo ku ziko. Hashize akanya yumva aranyotewe, ni bwo agiye kwivumbira yibwira ko ari bugaruke vuba. Ageze iyo avumba ibiganiro biraryoha, urwagwa ruratubuka. Si bwo ijoro ririnze kugwa atari yataha ngo ahishe ibishyimbo acyure n'isekurume. Hagati aho umugabo yaje kuza yongera amazi mu nkono ateka ibishyimbo birashya yandurura n'ibintu byose. Nyamugore atahutse, akora ku nkono y'ibishyimbo asanga byahiye. Ati "yooo, ibintu byikoze, dore bya bishyimbo byitetse." Agiye gukinga amadirishya yasize afunguye asanga arafunze. Ati "reba rwose n'amadirishya yifunze!" Ajya hanze kureba amamera yari yasize yanitse arayabura, agenzuye neza asanga ari mu ntebo mu mfuruka. Ati" reba rwose na ya mamera yiyanuye!" Ubwo agenda agana ahari uburiri ariko mu nzu ntihabonaga neza. Agenda akorakora aba akoze mu bwanwa bw'umugabo we wari aryamye, ariyamirira ati "yewe, koko ibintu bya hano byose byiikoze, dore na cya Ruhaya nasize nziritse mu gasozi cyicyuye !! Mbega ibintu byiza!!"

    - Umugabo Mvuyekure yakuviriye ku Gikongoro n'umugore n'urubyaro ati"ngiye gutura ku Rusumo niho hera imyaka hakiboneka n'amasambu meza yo guhinga". Arakugendera agerayo aca indaro aratura. Abaturanyi baramusura baramuzimanira bati kaze neza ndetse bamutiza n'ibikoresho byo gutema ishyamba ngo ahinge dore ko ku Gikongoro yari yaravuye yahingaga agataka kangana urwara atazi uko batema ishyamba. Kera kabaye atema umukenke ku nkombe aza gukubitana n'imvubu ikutse uruzi iti"wa mugabo we uva he ukajya he?" Wa mugabo wawe utari yarigeze arabukwa inyamaswa y'agasozi ati "iyi ngurube ishobore kuba icitse wa muturanyi wanjye ejo wanshomeje ku rwagwa". Aragenda gahoro gahoro ngo agufatire ya mvubu ayicyamure ayerekeza kwa munywanyi we!


  • #88

    CDR/BRANCHE ROME YA RUDAKEMWA (mardi, 24 mai 2011 15:00)

    Umugabo yari afite resitora maze bikaba ngombwa ko yumva niba abatetsi batetse neza. Batangira kugabura bose bakanyuza ibyo bagabuye kuri kontwari ajombamo ikanya yumva maze yabona isahani igabuye neza ati"ca hano sha, shyira ibyo biryo hariya umuguzi umugaburire ibindi". Abakozi bakahagorerwa kuko iyo resitora abategetsi benshi bayiriragamo uko ibiryo bitinze kugera ku mutegetsi ugasanga abakozi benshi bagiye mu munyururu. Bigatera ikibazo kuko abakozi ntibashoboraga kubwira abo bategetsi ko ibiryo byabo(babagaburira ) birya shebuja kandi ntibashoboraga no kubuza shebuja guhitamo mu bye. Bukeye biga ubwenge bwo guteka indyo yitwaga "Bizikora". Basekura urusenda shebuja yagiye kurangura ibitoki n'amakamyo i Kibungo. Aho agarukiye bukeye bararuteka, isosi yarwo itukura rwose isa na bike uyibonye wese amazi akuzura akanwa ariko nyine ntawari ufite uburenganzira bwo kumva ko biryoshye uretse nyiri resitora. Ibitoki bivuye ku Rusumo, birotswa amafiriti arashya maze baragabura. Ibiryo bitangira kumvwa. Ya sosi"Bizikora" iza ishashagirana nyiri resitora ayirabutswe abwira umukozi ati"dore uko gisa!Ni nde ugiye kugaburira usa utyo? Cyo jya koga". Umukozi ajya koga bwa kabiri dore ko yagiraga isuku ariko amerwe ya shebuja washakaga kurigisa igisorori cy'isosi akamutuka umwanda. Aho umukozi agendeye shebuja yinaga inyuma ya kontwari igisorori agihamya umunwa. Ntihashize isegonda hirya mu cyumba bariramo bumva ngo" Reeeeeeeeeee". Bahuruye basanga umugabo wapimaga hafi ibiro maganabiri yabize icyuya cyamurenze, ijosi ritava aho rireba nk'urwaye mugiga! Ubwo burugumesitiri yari yaje mu ba mbere kurya ku gitoki kivuye i Kibungo dore ko i Tumba cyahageraga rimwe mu cyumweru. Ati"yewe reka abacuruzi babyibuhe bazira byinshi! Muzi iminsi nabwiriwe kubera uyu mugabo, naze abe aruhukira mu kasho dore yicishije akarere inzara".

    - Kera Impyisi yigeze kugendana n'umugabo Bagira bagiye gufata igihe ibwami, bageze mu nzira imvura irabanyagira irababoza. Kubw'amahirwe babona aho bikinga, noneho wa mugabo (dore ko nta mugore wafataga igihe) atangira guhuha ku ntoki, ariko azikaraga. Impyisi, iti " ese uri mu biki?" Umugabo, ati "ndi guhuha intoki ngo ndebe ko zashyuha". Aho imvura igenjereje make bakomeza urugendo, bumaze kwira bajya gushaka icumbi. Bacumbika ku mugabo Bucyanayandi, basanga batetse inyama babaha umufa ushyushye cyane ngo ubamaremo imbeho. Bagira aba afashe imbehe atangira guhuha. Impyisi, iti " noneho se kandi urahuha iki?" Bagira, ati "ndagira ngo uyu mufa uhore mbone uko nywunywa". Imbyisi iramwitegereza, iti "ndumiwe burya abantu muraruhije. Nonese koko guhuha ibishyushye n'ibikonje! Ahaaa!!!!!!!!!!!!"


    - Kera amapfa yarateye imyaka iruma mu mirima n'amariba menshi arakama. Umugabo Jyamubandi , umugore we n'abana bagatungwa no kurya ubusabusa ku buryo abana baryaga ibijumba gusa imboga zarabaye imboneka rimwe. Kera kabaye haza imiryango myishi gutabara akarere bari batuyemo maze babaha ibishyimbo. Bose bari bararambiwe kurya ibijumba dore ko n'amazi nyine yari imboneka rimwe bitavaga mu muhogo. Aho ibishyimbo bibonekeye Jyamubandi asanga ari bike maze abwira umugore we ati" Bariya bana baracyari bato bashoboye kurya ibijumba ntuzabampere udushyimbo ntituzi igihe imvura izagwira ntazabura imbuto baturiye tugashira. Umugore abika udushyimbo ariko akajya akoraho duke akadutekera Jyamubandi. Kugira ngo abana batazibagirwa uko ibishyimbo bimera akabatekera ibijumba abigeretse ku bishyimbo. Ni uko umunsi umwe bajya kurya uko bisanzwe, se w'abana yicara hariya n'udushyimbo ku gasahani, abana na nyina bajya hariya n'ibijumba byabiriwe. Umwana muto muri bo aza kurabukwa igishyimbo kiza cyari cyafashe ku kijumba arakitegereza ariko ntiyakirya. Ni uko aragifata akinaga n'ingufu nyishi ku isahani ya se ati"jya mu bindi nawe, waje ute aha?" Se w'umwana ashigukira hejuru yumvise igishyimbo kibaraje ku isahani dore ko yari ayigerereye! Induru ayiha umunwa ati “noneho amarozi yatumye imvura itagwa bayataye mu isahani yanjye.” Ariruka ngo agiye kuraguza maze wa mwana ati “ndabirya dore igihe nabirebeshereje amaso gusa.” Udushyimbo umwana araturya maze se aho agarukiye aza avuga ati “namenye ko Rubwa utuye munsi y'urugo rwanjye ariwe wari ugiye kundoga.” Umwana ati “Rubwa yagorwa yagorwa! Nashatse gushyira igishyimbo mu bindi maze kuko wari uhuze ugira ngo kivuye hejuru none ngo Rubwa!” Kuva ubwo Jyamubandi abwira umugore ati “teka ibishyimbo byose bisigaye abana barye bahage ejo batazanterurana n'isahani.”

  • #87

    CRD/BRANCHE PARIS YA THOMAS (mardi, 24 mai 2011 14:59)

    Ubwo misa iratangira, bararirimba karahava, igihe cyo gusoma ivanjiri kiba kirageze. Padiri, ati "numuhorane Imana!", abandi barasubiza. Arakomeza, ati "amagambo yo mu ivanjiri ntagatifu, uko yanditswe na (aba abonye ya nkoko itambagira hanze) dore ya nkoko"! Umukozi aba arahindukiye koko arayibona, asohoka mu misa itarangiye ajya kuyitunganya. Kera kabaye rero misa irahumuza, padiri asuhuza abakristu ariko umutima uri ahandi, kuko yatekerezaga ya nkoko. Reka rero agere ku meza, umukozi azanye inkoko, padiri ayikubise amazi amaso yuzura akanwa, nari mvugishijwe, yayikubise amaso amazi yuzura akanwa. Amaze gushimira iryo funguro ryazanywe n'umukristu, agiye gukoramo, umukozi, ati "nyamara uyu munsi nta muntu wari kurya inyama kuko ari ku wa gatanu mutagatifu!" Padiri, ati " irukira mu kiliziya unzanire amazi y'umugisha nkwereke". Umukozi aba amuzaniye amazi, padiri wawe asuka duke kuri ya nkoko, ati " wa nkoko we, ubu ndakubatije uhindutse ifi". Ni uko padiri aryoherwa n'inkoko yahindutse ifi.



    - Umugabo Ngunda yagize atya akurira imineke arangije arenzaho salade. Ntihashize isaha imwe gusa aba arengejeho ibijumba byokeje. Hatari hashira iminota 30 aba aroshyeho ibigori bitetse. Mu nda sinakubwira ibiyoka bitangira gutongana. Ngunda ati "ngo ubwo rero izi nzoka rirampima. Ntibimbuza gukomeza kwihera inda." Akomeza kuryagagura buri kanya. Uko aryagagura inzoka zikarushaho kwitotomba, arambiwe akora ku nda abwira ibivugiramo ati "mbahaye igice cy'isaha mukaba mwumvikanye, mwakwanga nkabasohora." Umugabo yikomereza umurimo we wo gutera imere. Mu nda na byo biranga , ni bwo umugabo atangiye kumisha indabo hirya no hino, ari byo bamwe bita gutera ibiro. Maze areba ibyo amaze kuruka ati "sinari nababwiye ko nimutumvikana mbasohora? Mwagira ngo sinabivugaga nkomeje?"



    - Umugabo wagiraga amerwe yageze ahantu babaze inka, akubise amaso inyama , ati" ese uriya munzani n'inyama?" Abandi, bati "kweee!!!!!!!!" Aba ararakaye, ati "nonese ko mutansubiza kiriya kilo ni inyama?" Noneho si uguseka bavayo. Umugabo, ati "ahaaa, ndabona abatize inyama murushya!"



    Umuminisitiri wo mu rwa Gasabo yaragiye yegera umukuru w'igihugu mu rwego rwo kwihakirwa, ati "ibigambo biri hanze aha birandambiye. Uzi ukuntu twumvikana ariko icyakubwira ibyo rubanda barocangwamo. Uzi ko bavuga ngo jye namwe ntitwumvikana, ngo mbese tumeze nk'injangwe n'imbwa?" Nuko umukuru w'igihugu ati "mbese ni uko bavuga? Ubwo se bashaka kuvuga ko ari jye ari nawe injangwe ari nde?" Wa muminisitiri biramushobera ariko aza kuhikura, ati "ubwo injangwe baba bavuga ni jyewe nyakubahwa perezida wa repubulika." Perezida ati "ibyo ndabyumva neza, ariko se dukomeje gato, noneho ubwo ni ukuvuga ko imbwa baba bavuga ari nde?" Minisitiri noneho biramushobera. Cyakora arikokora ati "ubwo imbwa na yo ni jyewe nyakubahwa perezida wa repubulika."



    - Umugabo yari afite resitora maze

  • #86

    RWENDEYE/PARIS (mardi, 24 mai 2011 14:57)

    Quelques minutes plus tard, la femme de chambre aurait réussi à repousser DSK. Mais au moment de s'élancer vers la porte de la suite, celle-ci se serait pris les pieds dans un sac de journaux et serait tombée sur les genoux. C'est à ce moment-là que son assaillant présumé l'aurait forcé à pratiquer une fellation, selon les sources citées par le site Internet de Fox News. La victime supposée serait finalement parvenue à s'échapper peu après, en repoussant DSK sur le coin d'une armoire, dont il aurait toujours la marque dans le dos. Ni les avocats de la défense, ni ceux de l'accusation, n'ont réagi à ces informations.

    En attendant, l'entourage de Dominique Strauss-Kahn se démenait lundi pour trouver rapidement un autre logement à New York à l'ancien directeur du FMI, qui a écrit à ses anciens collègues qu'il vivait «un cauchemar». Il ne peut en effet rester que quelques jours dans l'appartement du 71 Broadway, où il loge depuis vendredi et qui appartient à la société chargée de sa surveillance.

    De son côté, l'ancienne journaliste et épouse de DSK, Anne Sinclair, a annoncé lundi qu'elle suspendait «temporairement» son blog, «Deux ou trois choses vues d'Amérique». «Vous comprendrez que les circonstances m'imposent de suspendre temporairement ce blog», écrit-elle à ses lecteurs, ajoutant: «Je vous dis simplement: à bientôt».

  • #85

    Semitako Karoli (mardi, 24 mai 2011 14:56)

    UYU MUGABO TOM SINARI NSANZWE MUZI, NO KU ISURA YE BIRAGARAGARA KO ARI UMUGOME RUHARWA, KOKO ARASA NK' UMUNTU UTEMA IKAWA !! NONE YIYEMEJE GUTEMA ABAPADIRI NDETSE NA MGR THADEE? NASUBIZE AMERWE MU ISAHO !! MU GIHE CYA VUBA ABANYARWANDA BAZAJYA BAMWIBUKA NK' UMUNYAMAKURU W UMUSWA KANDI W UMUTERORISTE(azashyirwa mu mateka ya jenocides nka ba Ngeze Hassan na RTLM) ASHATSE YACISHA MAKE KUKO IMINSI Y' IKINYOMA ISIGAYE NI MIKE.

    Semitako Karoli, USA

  • #84

    Ndahiro n'umurwayi (mardi, 24 mai 2011 14:54)

    Hari irwara yitwa "Bipolar disorder" ahanini iterwa no guhangayika bitewe n'ibibazo bya psychologi-depressive episodes. Abayirwara barangwa no guzagurika:Ashobora kuba avuga ku byerekeranye n'umutungo mukanya agataruka ati ariko burya n'idini ninziza.Ibimenyetso byuyirwaye ahorana: Agahinda, kwifuza, umujinya mwinshi,kwigunga no kwiheba. Witegereje iyi foto ya Ndahiro ukanasoma ibyo yanditse urasanga ayirwaye.Rero ntampanvu yo gutinda kuri Ndahiro nabandi nka Jules Rutaremara. Buriya we twamwitaga umwana w'umugore kuko nawe nta se yigeze amenya kubera inza y'ikambi yaho bitaga Kyaka1. Bakiri iRwanda mbere ya 59 bari bahatse abahutu akaba aribo babahingiraga nuko bageze mubuhunzi akabo karashoboka ari nako se wa kagame yapfuye. Soma igitabo cyanditse na Steven Kenzer urebe uko nyina wa Kagame yabyiye se ngo: nuhingsa urapfa kandi nudahinga urapfa-nuko amanitse isuka arapfa ariko abandi bavuga ko ngo yiyahuye abandi ngo wishe na TB kubera ubukene.

  • #83

    NZOVU /TOULOUSE (mardi, 24 mai 2011 14:51)

    Igihe kimwe urugo rwa Serupfipfinyurimpyisi rwari rwatetse ibiryo biryoshye cyane. Noneho bukeye mu ighe umugore atari mu rugo, umugabo aza kwegera agakono kari karimo ibyo baraje. Ni bwo ashatse kukihindaho mu gihe abandi badahari. Ariko aza kubona biza kuba igisebo umugore cyangwa abana baje bagasanga ari kuri uwo murimo. Ni bwo abebetanye agakono no mu mu mubyuko w'amasaka kugira ngo abe ari ho arira yihishe. Akihagera asanga ni ho umugore ari, arimo gusoroma igisusa n'umushogoro. Umugore arumirwa, umugabo akorwa n'ikimwaro ariko agerageza kuhikura ati "kubera nshaka kwihuta nasanze nintegereza ko urangiza ngo uze mu rugo ungaburire ndi bwice gahunda mfitanye na ba Binama. Nanze rero kukurindira, ni yo mpamvu nari nzanye inkono ngo umpeho ibyanjye mfungure vuba ngende."


    - Umugabo RUKUBAYIHUNGA wabaga i Bujumbura mu Ngagara, yakundaga ubugari cyane ku buryo yajyaga yitegereza ikiyaga cya Tanganyika, akareba n'igisozi cyegamiye Bujumbura, ati " maze umunsi umwe ngakanguka ngasanga uriya musozi wabaye ubugari n'aho Tanganyika yabaye isosi! Rwakwambikana ndakubwiye!" Kuvuga burya ni ugutaruka reka dukomeze. Uwo mugabo rero Rukubayihunga yari afite ingeso yuko yabanzaga kurya, yarangiza abana bakabona kugaburirwa. Reka rero umunsi umwe umugore we Madalena abe amaze kuvuga ubugari, igihe amaze gukaraba yitegura kwihereza haze umuntu wamushakaga. Atinya kumwinjiza mu nzu ngo batavaho basangira ubwo bugari, amusanga hanze. Ariko mbere yo gusohoka asiga yanditse izina rye ku bugari, maze rirakunda rirabuzenguruka dore ko atari rigufi.

    Umugore we abonye atinze hanze, akata kuri bwa bugari agaburira abana ngo badasinzira batariye. Mu gukata umugore akuraho Yihunga. Kera kabaye Rukubayihunga asezera ku mushyitsi we yinjira mu nzu. Agize ngo arareba ku bugari asanga babukaseho maze induru ayiha umunwa. Agataka ahamagara umugore, ati "yewe Madalena we, ko ndeba Rukuba, Yihunga yagiye hehe?!" Abaturanyi bamwumvise bati "uriya mugabo ashobora kuba yasaze. None se Rukubayihunga arabaza aho Rukubayihunga yagiye?"




    - Ku wa gatanu mtatagatifu, umukristu yagiye gusura abapadiri kuri paruwasi maze abashyira inkoko y'isake iteye amabengeza. Kubera ko paruwasi yari nini, abapadiri bari bagabanye za santrali, kuri paruwasi hasigaye umwe wakundaga akaboga kurusha sakabaka. Akimara gusezera kuri uwo mukristu, abwira umukozi ko agomba guhita abaga iyo sake. Ariko igihe padiri yari mu sakrisitiya arimo yitegura kujya gusoma misa, umukozi aba araje, ati "ya nkoko nayibuze"! Padiri bimutera agahinda n'umujinya, ahita amubwira ngo nawe naze mu misa dore ntacyo afite cyo gukora.

  • #82

    CONDO/USA (mardi, 24 mai 2011 14:50)

    D'après plusieurs médias, du sperme de Dominique Strauss-Kahn aurait été découvert sur le col du chemisier de la victime présumée. Selon FoxNews, la jeune femme aurait tenté plusieurs fois de s'échapper de la chambre.

    Des révélations qui compliquent la défense de Dominique Strauss-Kahn. L'ADN de l'ex-directeur général du Fonds monétaire international (FMI) a été retrouvé sur les vêtements de la femme de chambre qui l'accuse de crimes sexuels à New York, croit savoir la presse américaine. Le site internet Atlantico affirmait déjà lundi dans la journée que les éléments transmis par la police new-yorkaise aux autorités françaises confirmaient la présence de sperme sur les vêtements de la femme de chambre. Un porte-parole de la police a toutefois refusé de confirmer cette information, renvoyant au bureau du procureur qui déclinait lui aussi tout commentaire.

    Selon les récits des chaînes NBC et ABC, de l'ADN de Dominique Strauss-Kahn a été retrouvé sur les vêtements de la victime présumée. Le site de France 2 précise qu'il s'agit de sperme, retrouvé sur le col de chemise de la plaignante. Ces analyses devraient donc confirmer qu'il y a eu acte sexuel, mais la preuve de violences est plus difficile à apporter, soulignent les experts. Une porte-parole du tribunal, Erin Duggan, avait par ailleurs déclaré lundi matin que rien ne serait communiqué avant le procès et a répété le même «no comment» dans l'après-midi.

    «Tu ne sais pas qui je suis ?»
    Autre information révélée lundi par un média américain: l'échange qui serait survenu entre DSK et la femme de chambre. Cette dernière aurait expliqué aux policiers avoir essayé à plusieurs reprises de s'échapper de la chambre, selon une source proche de l'enquête citée par FoxNews.com. Elle aurait tout d'abord essayé de dissuader l'ex-directeur du FMI en expliquant que «son supérieur était dans le couloir». En vain. L'employée de l'hôtel l'aurait alors supplié d'arrêter, lui expliquant notamment qu'elle avait «besoin de garder son travail».

    «S'il vous plaît, arrêtez. J'ai besoin de mon travail, je ne peux pas le perdre, ne faites pas ça. Je vais perdre mon boulot. S'il vous plaît, s'il vous plaît, arrêtez! Arrêtez!», aurait-elle dit à Strauss-Kahn, d'après la même source. «Non, bébé. Ne t'inquiète pas, tu ne vas pas perdre ton emploi. S'il te plaît bébé, ne t'inquiète pas», lui aurait rétorqué DSK. Avant de l'interroger à deux reprises, selon les enquêteurs: «Tu ne sais pas qui je suis ? Tu ne sais pas qui je suis ?»

  • #81

    ABBE THOMAS ET RUDAKEMWA (mardi, 24 mai 2011 14:48)

    D'après plusieurs médias, du sperme de Dominique Strauss-Kahn aurait été découvert sur le col du chemisier de la victime présumée. Selon FoxNews, la jeune femme aurait tenté plusieurs fois de s'échapper de la chambre.

    Des révélations qui compliquent la défense de Dominique Strauss-Kahn. L'ADN de l'ex-directeur général du Fonds monétaire international (FMI) a été retrouvé sur les vêtements de la femme de chambre qui l'accuse de crimes sexuels à New York, croit savoir la presse américaine. Le site internet Atlantico affirmait déjà lundi dans la journée que les éléments transmis par la police new-yorkaise aux autorités françaises confirmaient la présence de sperme sur les vêtements de la femme de chambre. Un porte-parole de la police a toutefois refusé de confirmer cette information, renvoyant au bureau du procureur qui déclinait lui aussi tout commentaire.

    Selon les récits des chaînes NBC et ABC, de l'ADN de Dominique Strauss-Kahn a été retrouvé sur les vêtements de la victime présumée. Le site de France 2 précise qu'il s'agit de sperme, retrouvé sur le col de chemise de la plaignante. Ces analyses devraient donc confirmer qu'il y a eu acte sexuel, mais la preuve de violences est plus difficile à apporter, soulignent les experts. Une porte-parole du tribunal, Erin Duggan, avait par ailleurs déclaré lundi matin que rien ne serait communiqué avant le procès et a répété le même «no comment» dans l'après-midi.

    «Tu ne sais pas qui je suis ?»
    Autre information révélée lundi par un média américain: l'échange qui serait survenu entre DSK et la femme de chambre. Cette dernière aurait expliqué aux policiers avoir essayé à plusieurs reprises de s'échapper de la chambre, selon une source proche de l'enquête citée par FoxNews.com. Elle aurait tout d'abord essayé de dissuader l'ex-directeur du FMI en expliquant que «son supérieur était dans le couloir». En vain. L'employée de l'hôtel l'aurait alors supplié d'arrêter, lui expliquant notamment qu'elle avait «besoin de garder son travail».

    «S'il vous plaît, arrêtez. J'ai besoin de mon travail, je ne peux pas le perdre, ne faites pas ça. Je vais perdre mon boulot. S'il vous plaît, s'il vous plaît, arrêtez! Arrêtez!», aurait-elle dit à Strauss-Kahn, d'après la même source. «Non, bébé. Ne t'inquiète pas, tu ne vas pas perdre ton emploi. S'il te plaît bébé, ne t'inquiète pas», lui aurait rétorqué DSK. Avant de l'interroger à deux reprises, selon les enquêteurs: «Tu ne sais pas qui je suis ? Tu ne sais pas qui je suis ?»

  • #80

    KANYOMBYA FORTUNATUS/ROME (mardi, 24 mai 2011 14:47)

    Umugabo Bazumvampehe yagiye ku kazi yasinze, noneho umukoresha we Gasyampeke ararakara cyane, ati koko nta soni ufite zo kuza ku kazi wasinze? Undi ati: “rwose urandenganya ibi byose ni muganga wabiteye!” Umukoresha we ati : “nonese muganga ni we wakwinitse mu nzoga?”. Undi ati: “rwose ejo nagiye kwa muganga mbabara mu nda, noneho anyandikira umuti ngomba kugura; ariko uzi ukuntu nawe bandika. Icyo nabashije gusoma ku rupapuro rero ni ahanditse amacupa abiri, n'ahandi handitse gatatu ku munsi. Urumva nawe ibyakurikiyeho”.



    - Rwiyamirira, Kagozi na Bwenge bahagurutse Cyarubare bajyana gusura munywanyi wabo Sezikeye wari utuye Sovu na Sibagire. Barenga imisozi baterera iyindi, bamaze guhinguka Shyogo na Shyanda ijoro riba riraguye. Ni bwo bigiriye inama yo kujya gucumbika ku rugo bari babonye hafi yabo. Wagira ngo Bwenge yahise amenya ko ba nyir'ururugo barangije gufungura, cyakora hasigaye utwo bararije abana. Bene urugo babaza abo bagenzi uko bitwa, abandi bavuga amazina yabo bageze kuri Bwenge ati "nitwa Abashyitsi." Nyir'urugo abanza kwicara arabaganiriza, hashize akanya abwira ab'iwe ati "ngiye kuruhuka, none zana twa turyo twari twararije abana uhe abashyitsi." Ibiryo bimaza kuza Bwenge abwira bagenzi be ati "bavuze ko bagaburira abashyitsi kandi ni jyewe witwa gutyo, ubwo mwebwe muraba mutegereje, buriya barabatekera ibyanyu. Si bwo Bwenge abiriye wenyine! Hashize akanya nyir'urugo arongera ahamagara umugore ati "ndakeka twa turyo twabaye iyanga, reba na ya mineke iri ku rusenge na yo uyihe abashyitsi." Imineke barayizana, Bwenge ati "mwumvise ko iyi na yo ari iy'abashyitsi, ubwo mwe murakomeza kuba mutegereje." Erega imineke na yo Bwenge ayihinaho wenyine.



    - Kera amajyambere ya kizungu ataratwinjiramo muzi ko abantu basangiriraga ku nkoko akenshi babaga bashasheho agakoma. Muri icyo gihe rero umugabo Rwitsibagura yasangiraga n'abandi, aza kubona intongo z'inyama yifuzaga batazishyize imbere ye. Ni bwo ateruye agira ati "burya ibyaduka ni ibyaduka koko, ndetse biragatsindwa. Yewe, dushatse twajya twigendeshereza amaguru!" Abandi baba barekeye aho kurya kugira ngo bamutege amatwi. Ni bwo akomeje ati "murabona ya modoka Rupangu aherutse kugura: yari ituroshye pe! Ubwo twagiye tugeze ahantu mu ikoni imodoka sinakubwira ijya iyi ijya iriya, umutima udushigukamo." Abandi bati "ayi we ! Ubwo se disi mwaje gukizwa n'iki?" Rwitsibagura ati "mwareka nkababaria ye ! Umudereva yerekanye ko azi umwuga we. Yafashe diregisiyo y'imodoka maze arayikubanura, arayiykubanura, arayikubanura kugeza ubwo imodoka yongeye kugenda neza. Mbese yabigenje nka gutya." Ibyo erega ubwo yabivugaga ari na ko akubanura inkoko kugeza ubwo za ntongo yifuzaga zimugeze imbere!

  • #79

    MUSONERA JONATHAN/LONDRE (mardi, 24 mai 2011 14:43)

    Umugabo Gitariro wo mu Bugarama yaguhubukiye iyo ngiyo ajya gusura umukobwa warongowe iyo bita i Burayi. Agezeyo mwa bagabo mwe, mbega! Nta gasina kahaba nta dusaka ngo yenge akagage maze inyota iramujujubya. Cyakora umukobwa we akamugurira urwagwa rwaho rwasaga n'umutuku. Gitariro akarwanga kubi ngo nta muneke rwose ni barukatamo. Ni uko kera kabaye imbeho iraza dore ko itajya ihabura. Gitariro ahera mu nzu. Bukeye akazuba karava umukobwa we ati tujye guhaha nkwereke n'isoko ry'ino ryitwa karefuru uzabwire n'abaturanyi ko watembereye. Baragenda binjira muri iryo soko riruta ayandi mu Bufaransa. Barahaha maze Gitariro ngo yakarabukwa aho za byeri ziterekanze amera nk'ukubiswe n'inkuba yanga kongera gutera ikirenge yumira aho ari. Umukobwa we ati tugende dore umugabo wanjye agiye kuva ku kazi; abuzukuru bati tugende sogokuru dore mu kanya hari amashusho avuga (dessin animé). Gitariro akica amatwi. Aza gucunga umukobwa ahugiye mu mapantaro dore ko ibiciro byari byagabanyijwe(solde) maze yirasa muri byeri ashikuzamo agakarito ka henikeni(heinekein) 24. Arakanaguzwa abona hirya ye akazu gafunguye yirasa nk'urukwavu rwambuka umuhanda. Aho hakaba hari mu kazu bigeragamo imyenda kari kuzuye abari n'abategarugori bigeraga imyenda y'imbere ihendutse mu igabanya ry'ibiciro. Barabutswe Gitariro winjiye avuga Mpa,mpa ni angahe (donnes donnes c'est combien?) birukira rimwe imyambaro bayikinga hasi no hejuru amatako bayabangira ingata ariko Abimukira bashishoza niba hari itandukanyirizo ry'Abablondes n'Ababrunes cyakora basanga bose barazimyoye bati"yaaa"! Amasoko arahurura Gitariro yibereye mu kazu kuri manyinya. Aho Polisi iziye anketi zirakorwa habura ufatwa cyakora Gitariro basanga yari yarishwe n'inyota. Nyiri isoko ati Gitariro rero reka nguhe akazi dore amasoko yose yahuruye none abaguzi babaye benshi ejo uzaze utangire ukore ujye ushyira ziriya byeri aho abaguzi bazitagaguza bahitamo. Gitariro aratangira arakora ariko ku munsi wa kabiri atangira kuririmba ati"Karefuru tuzagutora.............kugeza ubwo Abazimyamuriro bahageze basanga yumye kera bamujyana amaguru adakora hasi tuyoberwa irengero rye.


    - Umugabo Bazumvampehe yagiye ku kazi yasinze, noneho umukoresha we Gasyampeke ararakara cyane, ati koko nta soni ufite zo kuza ku kazi wasinze? Undi ati: “rwose urandenganya ibi byose ni muganga wabiteye!” Umukoresha we ati : “nonese muganga ni we wakwinitse mu nzoga?”. Undi ati: “rwose ejo nagiye kwa muganga mbabara mu nda, noneho anyandikira umuti ngomba kugura; ariko uzi ukuntu nawe bandika. Icyo nabashije gusoma ku rupapuro rero ni ahanditse amacupa abiri, n'ahandi handitse gatatu ku munsi. Urumva nawe ibyakurikiyeho”.

  • #78

    PADIRI RUDAKEMWA/ROME (mardi, 24 mai 2011 14:39)

    Umuganga wakunda kugasoma yigeze kugakura mu icupa kamukuramo itaburiya. Uti kagire inkuru re! Uko byagenze burya ibara umupfu, ariko umugabo yagize atya yinywera agatama, aragasoma arasusuruka, ariko akomeje karamugarika, icyuya kiramurenga, ururimi rurasohoka, abandi basangiraga baraterura barahutera no kwa muganga bati ba! Umuganga wari ku izamu basanga rero nawe yashize inyota, amukubise igipimo, ati "umuntu yahwereye kare ni mujyane mu nzu y'abitabye Imana (morgue). Baraterura baragenda bashyira iyo, bategerejeko bzagaruka gutwara umurambo bukeye.

    Nyamugabo wawe rero uko yakaryamye aho muri icyo kizu gikonje kubi, inzoga ziratangira zimushimuramo, ati "wa mugore we ko imbeho inyishe wanyoroshe!" Akabakabye yumva ari wenyine, akoze ku ruhande abura icyo afata, yumva ayobewe aho ari. Aba akoze mu mufuka akuramo ikibiriti, dore ko yatumuraga n'agatabi, agize ngo aracana abona ari hagati y'abapfu. Induru ayiha umunwa, yirukira ku rugi aratangira arahondagura. Maramuko wari uraye izamu aba avugije induru ati ni mutabare abapfu barwanye, ni mutabare, ni mutabare, yeee! Abarwayi iyo ku bitanda bahubuka biruka bahunga abo bazimu barwanira mu nzu y'abapfu. N'ubu hari abakiruka.

    - Burya ijoro ribara uwariraye koko, ariko burya n'inyota ugira uwanyoye. Dore nawe muri cya gihe zitwikiraga ijoro zigatera u Rwanda muribuka yuko hashyizweho za bariyeri zo kuzikumira. Ariko rero hari izashoboya gucengera maze zihemukira benshi. Umugabo Baziruwiha rero wari utuye i Mbazi ya Butare niwe waribara. Yagize atya arakumanukira aturutse mu mugi wa Butare, zimaze kumugira ayo ifundi igira ibivuzo, maze ageze ahateganye na stade Huye asanga abajandarume bahashyize bariyeri, yitegereza ukuntu baharika buri muntu bamubaza ibyangombwa, yumvise ananiwe, ati "mwese mushyire amaboko hejuru!" Abajandarume imbunda baba bazijugunye iriya amaboko barayamanika, tutavuze nyine n'abo bagenzi bari baraho. Umugabo ahita akubitwa agatwenge, ati "ese burya namwe muba mufite ubwoba!?" Abajandarume baba baramwadukiriye baramukibita. Aha barambiriwe, bati "ngaho nigitahe". Undi arahindukira asubira mu mugi. Bati ko udatashye se? Undi, ati "iyi nyota munteye ntiyatuma ngerayo, nbgiye kubanza nishumbushe rimwe"!.

  • #77

    MUKARUJANGA THOMAS (mardi, 24 mai 2011 14:37)

    Umugabo Bagira yigeze gutaha ubukwe iyo mu bakungu, abutaha afite icyaka cyamuteye umwuma, maze si ugukurura ubupfura arabupfurika. Kera kabaye rero igihe cyo gutaha kiragera. Ageze hanze abona ibiti biramuhita iruhande byiruka, abona amazu amunyuze imbere yihuta; akubitiye ku munaniro yifitiye, yiyicarira hasi, ati ndategerereza hano inzu yanjye nayo buriya iri mu nzira iransanga hano.

    - Umugore wagiraga inyota akirinda kunywa amazi ngo umuhogo we utavaho umeramo urubobi, yigeze kugasoma, agashira inyota. Yibutse ibyo gutaha abatura umwana amukubita umugongo amucuritse. Agiye kumusimbiza aba amukoze mu kanwa, maze induru ayiha amunwa, ati 'naje mfite umwana w'umuhungu none mwanguraniye?!





    - Umugabo NKUNZABAGABO yanyuze haruguru yo kwa MAYUYA yunva abantu baraganira munzu baseka cyane . Yali avuye ku rugendo inyota imumereye nabi .Nubwo atali umumwanyi wa Mayuya alibwira ati reka mpanyure mbavumbe!!!Nuko Nkunzabagabo yinjira murugo buhoro ageze mu mulyango winzu aliyasira ati mwiliwe yemwe kwa Mayuya? Mayuya amwunvise ashikuza igicuma umugabo wali ugifite agishyira mu kwaha mugikoti kirekire yali yambaye nuko arahaguruka ati ntakwilirwa ntakwilirwa ntacyo tulya!!! Inyota yatumaze none tuliganirira gusa!! Ubwo Nkunzabagabo abayabagezemo areba iminwa yabo ibobereye ntiyabashira amakenga ati nubundi nuko tutali duherukanye nali ngukumbuye cyaneee reka naguhobere dushirane urukumbuzi.
    Abivuga asingira MAYUYA ngo amuhobere (Kuko yali yabonye ko aliwe ufite igicuma mwikoti) Mayuya yitaza yiyamira ati Sigaho!!! Sigaho !!! Rekareka!!!UTAMEMERA IKOTI WA MUGABOWE!!!!!
    Sinjye wahera!!!

    - Umugore Mukamuganga yakundaga urwa bitoke. Bukeye baza kumusaba umugeni maze yenga urwagwa ruryoshye cyane arushyira munsi y'urutara mu kijerekani(jerrican) kugirango ruhore abashyitsi bazarunywe rumeze neza dore ko rwari rwahiye ubukwe bushigaje icyumweru ngo bube. Noneho uko amaze kurya ibishyimbo n'ibijumba ati:"Ese bati none urwagwa rwazabiha umugabo nazamukira?" Akagenda agashora umuheha mu kijerekani akumviriza ati ruzaryoha ye! Buri munsi akumva uko rumeze. Bukeye abakwe baraza baricara maze Mukamuganga anyarukira munsi y'urutara aricara ibicuma akaba yabyogeje mu nkoko bitukura. Afata igicuma cya mbere cyitwaga Gahogo bari baritiriye umuturanyi wavumbaga cyane. Afata ikijerikani umunwa awuhamya uw'igicuma asukamo yitonze ariko habura ikiza arambiwe n'abakwe barambiwe arahaguruka aragenda yegera umugabo we ati"Mbese urabizi Simo, cya gicuma na cya kijerekani ni mahwi". Simoni ati "agacuma k'amacupa abiri kanganye gate n'ijerekani ifite amacupa mirongo itatu?". Umugore bimuyobeye kubisobanura areba hirya areba hino yirasa mu myugariro dore ko basabaga mu gicuku ngo Padiri atamenya ko bagiye gushyingiza akabaca amaturo maze ajya iwabo. Habura usabwa hagati y'umwana na nyina.

  • #76

    NYINAWAMBOGO/KAKIRU (mardi, 24 mai 2011 14:34)

    Umutwa wigiraga batisimu yagiye ku bazwa ngo padiri arebe ko yumvise ibyo ivanjili na Kiliziya bamubwira. Padiri ati ese Nyina wa Yezu yitwa nde? Ati ariko se mwana wa, ndaba ntazi nyoko uri umunyarwanda mwene wacu nkamenya nyina wa yezu w’umuzungu? Padiri ntiacika intege ati”ese Yezu azagaruka?” Umutwa ati ”padi, niba ibyo watubwiye bamukoreye aribyo, agarutse yaba ashaka kwiyahura”. Barakomeza, akomeza gusubiza neza rwose, padir ati ariko nku’ubu ahantu heza wumva wagera ukanezerwa nihehe? Undi padi, ”uwanshyira mu kabindi kuzuye ubuki, nareba hasi ngasoma, nareba hejuru ngasoma, nahindukira ngasoma, rwose nanezerwa”. Padiri wari witeze yuko avuga yuko yajya mu ijuru, aba arumiwe, ati genda uzaze ubatizwe. Ati ariko ubundi muzitwa bande? Undi jyewe nzitwa Yozinyama, umugore Bikira Mariya, umwana yitwe Yezu.

    - Umugabo yasomye akagwa ka bitoki ashira inyota. Agerageje guhaguruka biranga aba yituye mu ngarani agaramye. Abo bari kumwe bose ngo 'kweeeee!' Nawe ati "yeee, ngaho nimukomeze munywe munseka, ziraza kubica nigaramiye."

    - Naho umusore Rudatinya w'i Karama yagiye kuvumba i Bweramvura kwa Mushotsi wa Kavuna, yijuse afata agakoni ke ashogoshera yerekeza iwe. Ageze mu kigunda, abona ibihuru byo mu kigarama yagendagamo biraza bimusanga, kandi akabona bifite isura y'intare. Abona byamusatiriye ku buryo ntaho yabihungira nta n'uburyo yabisiga. Ni ko gukubita ikivugirizo, yongeraho akaririmbo ati "nishyize mu maboko yawe wa ntare we! Nkuragije na roho yanjye n'umubiri wanjye!"





    - Umupasitoro Nzamuvumba wabaga ahantu hitwa i Gitwe, yigeze kwiherera mu nzu asangira n'abandi ka "coca cola" (kavangiye), asohotse ageze hanze abona imisozi irimo irazenguruka. Araterura ati "bene data bakundwa, nimwegere mbigishe dore ibyahanuwe birasohotse". Abo basangiye bazi yuko atamenyereye ako gasoda, bati "pastoro ba ugarutse mu nzu"! Ati " mwimbuza guhanura kandi ibyanditswe byasohoye. Byaravuzwe yuko ku munsi wa nyuma imisozi izimukira indi, none dore Rwabicuma yimukiye Mpanga, mu kanya murabona za Gacu zibahise imbere!" Ni uko barakurura bahirikira mu nzu.

  • #75

    BUSHOMBO/KIGALI (mardi, 24 mai 2011 14:33)

    President Barack Obama and wife Michelle Obama were welcomed to Buckingham Palace in grand royal style Tuesday by Queen Elizabeth II as they began their official state visit to Britain, a rare honor for a U.S. president.

    The queen and her husband Prince Phillip greeted the Obamas on a sunny, windy afternoon in London. Following a private tour of the palace, the two couples emerged on the palace steps for a 41-gun salute. Ranks of Scots Guards in red jackets and tall hats stood at attention, then played the Star-Spangled Banner in honor of the American president and his wife.

    A longer 61-gun salute at the Tower of London could be heard throughout the city, heralding the Obamas' arrival.

    The Obamas will spend two nights at the palace as guests of the queen, staying in a six-room suite last used by Prince William and Kate Middleton on their wedding night.

  • #74

    RUSESABAGINA PAUL (mardi, 24 mai 2011 14:28)

    JOPLIN, Mo. – Rescue crews worked through the rain-soaked chill of night, ignoring lightning and strong winds to dig through splintered homes, crumpled businesses and crushed cars in this Missouri town walloped by the deadliest single tornado in nearly six decades. Even more ominous: More storms, possibly strong ones, were on the horizon.

    The death toll in Joplin reached 116 on Monday and was expected to climb. But there were glimmers of hope: Rescuers pulled 17 people from the rubble, and Gov. Jay Nixon vowed that crews would keep searching until everyone is accounted for.

    "They still think there are folks that could be alive," Nixon told The Associated Press. Searchlights were brought in for work to continue overnight.

    Early Tuesday, Assistant City Manager Sam Anselm said no new victims or survivors had been found overnight.

    The killer tornado ripped through the heart of Joplin, a blue-collar southwest Missouri town of 50,000 people, Sunday night, slamming straight into St. John's Regional Medical Center. The hospital confirmed that five of the dead were patients — all of them in critical condition before the tornado hit. A hospital visitor also was killed.

    The tornado destroyed possibly "thousands" of homes, Fire Chief Mitch Randles told AP. It leveled hundreds of businesses, including massive ones such as Home Depot and Wal-Mart.

    Speaking from London, President Barack Obama said he would travel to Missouri on Sunday to meet with people whose lives have been turned upside down by the twister. He vowed to make all federal resources available for efforts to recover and rebuild.

    "The American people are by your side," Obama said. "We're going to stay there until every home is repaired, until every neighborhood is rebuilt, until every business is back on its feet."

    Craig Fugate, director of the Federal Emergency Management Agency, told NBC's "Today" show Tuesday that Obama has declared a disaster in the area, which means residents are eligible for his agency's assistance.

    "We're here for the long haul, not just for the response," Fugate said.

    It was the second major tornado disaster in less than a month. In April, a pack of twisters roared across six Southern states, killing more than 300 people, more than two-thirds of them in Alabama.

    In Joplin, much of the town's landscape was changed beyond recognition. House after house was reduced to slabs, cars were crushed like soda cans and shaken residents roamed streets in search of missing family members.

    The danger was by no means over. Fires from gas leaks burned across town. The smell of ammonia and propane filled the air in some damaged areas. And the forecast looked grim.

    The April tornadoes that devastated the South unspooled over a three-day period starting in the Plains. The Storm Prediction Center in Norman, Okla., said a repeat could be setting up, with a possible large tornado outbreak in the Midwest on Tuesday and bad weather potentially reaching the East Coast by Friday.

    "This is a very serious situation brewing," center director Russell Schneider said.

    Early Tuesday, the center said there was a moderate risk of severe weather in central and southeast Kansas and southwestern Missouri, which could include Joplin. It raised the warning for severe weather in central Oklahoma, southern Kansas and north Texas to "high risk" indicating that tornadoes will hit in those areas.

    The Storm Prediction Center issued a "high risk" warning ahead of the deadly outbreak in the South in April.

    Heavy rain fell from dark skies all day Monday, finally letting up only as night fell, and lightning was so frequent that it slowed the rescue and recovery effort, Randles said. A police officer from Riverside, Mo., who was helping with the rescues, was burned from a lightning strike and hospitalized. Another officer was slightly injured in a near-lightning strike but kept working.

    The rainy, cool weather — the forecast called for an overnight low of 62 degrees — raised concerns about its effect on anyone still trapped in rubble. A whipping wind, perhaps strong enough to finish off homes left barely standing by the tornado, made things more dangerous for searchers and potential survivors.

    The twister that hit Joplin was one of more than 50 reported across seven Midwestern states over the weekend. One person was killed in Minneapolis and another in Kansas, but Missouri took the hardest hits.

    At the destroyed Wal-Mart, perhaps 200 ruined cars lay crumpled in the parking lot. They were among thousands of shattered vehicles around town, including dozens of tractor-trailers tossed on their sides or tops.

  • #73

    Humura (mardi, 24 mai 2011 14:27)

    Mwibuke ko Tom ari umu extremiste gusa

  • #72

    ABBE THOMAS (mardi, 24 mai 2011 14:26)

    has made a career out of playing good girls. Heck, she even played the title role in a movie called, you guessed it, "The Good Girl." So, it's no surprise that people have noticed Aniston's role in the upcoming flick, "Horrible Bosses" breaks the trend. She plays a dentist who is annoying, inappropriate, disrespectful... in short, anything but good.

    The comedy, which co-stars Colin Farrell, Kevin Spacey, and Jason Bateman, features a new look for Aniston. For the first time in a long time, she won't rock blond hair. She's dyed her hair dark brown, a not-so-subtle sign that her character is bad to the bone. Even the movie's poster refers to her as a man-eater.

    See the exclusive 'Horrible Bosses' posters >>

    Aniston, whose hair has long inspired many an online search, is getting renewed interest in her luscious locks. Over the past 24 hours, Web lookups on "jennifer aniston new haircut" have surged an astounding 350,000%. Related searches on "jennifer aniston new haircut pictures" spiked 2,500%. So, yeah, who needs "the Rachel," anyway?

    But it's not just Aniston's hair that has people talking. It's the role, too. In the film, Aniston plays a dentist who sexually harasses her helpless underling, played by Charlie Day of "It's Always Sunny in Philadelphia."



    'Horrible Bosses'
    New Line Cinema In the trailer, which is not safe for the young 'uns, Aniston goes completely over-the-top with her harassment, which Day's character can't stand. He and his friends, played by Bateman and Jason Sudeikis (who both also have "horrible bosses"), decide to take things into their own hands by offing the bosses with the help of a "murder consultant" played by Jamie Foxx.

    While Aniston's new look is garnering the lion's share of attention, the film is also hot on the Web. Over the past week, searches on "horrible bosses" and "horrible bosses trailer" are both up over 400%. And, in a sign that is sure to please the studio's bean counters, Web searches for "horrible bosses release date" are on the up and up.

  • #71

    NYIRAMASOHORO PAULINE (mardi, 24 mai 2011 14:23)

    NARINZI KO IYI NYAGWA Y`INGIRWA PROPHETE KO BAYIFUNZE NONE IZI NGEGERA ZIRACYARIHO KOKO,REKA TWONGERE TUGERAGEZE TUREBE KO YASHYA NA BANYIRAYO BO GASIGA UBUSA....MURAKARYA BANYOKO...........ARUSHA/PRISON

  • #70

    benjamin (mardi, 24 mai 2011 14:10)

    noneho muremezako inganzo ya Ndahiro ntaho itaniye n'inkirigito?!!

  • #69

    Greg (mardi, 24 mai 2011 13:52)

    Ariko mubona ukuntu kiriya kigabo ngo ni TOM kiba cyafunze isura ( ari serieux) nk'umubyindi! Inyandiko zacyo zinuka nk'amabyi yanyagiwe n'imvura y'umuvumbi.
    Hmm!!

  • #68

    Important!! (mardi, 24 mai 2011 13:14)

    Kagame defenders are a strange lot. Their statements just roll out of their mouths. They never connect to the topic being discusses. You show then evidence of Kagame misdeeds, they respond “he stopped genocide”. Lately whatever you point out they say “11 million rwandans know he is visionary leader”. It is now songs along the following lines:

    Kagame bought 2 planes worth $100 million = kagame stopped genocide
    Kagame sent hit squads to south Africa = kagame has built institutions e.g. Auditor general office
    Kagame spreads fear in Rwanda = 11million rwandans are behind kagame (everyone of them)
    Kagame was planning to cause chaos in London = kagame is the best leader in Africa
    Kagame refused to answer questions on Twitter= Rwandan is the least corrupt country in east Africa

    It is like discussing with the dead with kagame people. Broken record or damaged CD. Zombies!

  • #67

    Humura (mardi, 24 mai 2011 12:31)

    Tom Ndahiro si umurwayi, nibaza ko ahubwo yateshejwe umutwe n'uko abantu bandika uko ibintu bimeze bamurusha ubwenge na ethique, nkurikije ibya Ndahiro nababwira ko intambara ikirangira bamwemeraga (FPR) kubera ko muri yo nta wundi muntu wari uhari uzi ubucurabwenge (bw'icyo gihe). FPR rero yibagiwe ku updating ngo ishyireho undi kuko nyuma y'aho abantu barize bagira ubwenge bagenda amahanga ariko Tom Ndahiro ntacyo yiyunguye ahubwo ubu muri 2011 aracyatekereza ko tukimeze nko muri 1994 aho abantu banatinyaga kuvuga, rero aho aboneye ko bidashoboka arahurutura ibyo abonye byose yibwira ati: << Ndimo ndabwira inji>> uwashaka yamumwaza nka ba bana ngo iyoyiyo iyoyiyooo cg oooooh ooh, tukamwereka ko rwose ibyo akora bidahuye na ethics, ubu abanyarwanda benshi turahumutse turareba ndetse turanitegereza nareke rero kutubeshya kdi akoreshe ubwenge bitabaye ibyo tuzakomeza tubwitirire efupeeri (FPR). Ikindi cyaba cyiza umuntu yakwikomereza urugendo rwe, mwe mwandika mwe mutuvugira nimukomeze muvuge ibitagenda ubundi Ndahiro mumurekere ibye wanasanga ari n'ikibazo cy'uburwayi wa mugani buriya se wagirango si uguhahamuka? Erega nawe ari mu bakoze (banyoye) amaraso menshi y'abantu, ari mu gatebo kamwe n'interahamwe/nkotanyi twirirwa duhura nazo zataye umutwe kubera kwica aratinya urubanza mu minsi itaha, ubu se koko babona umuntu yakwitandukanya n'umuvandimwe we ngo arateza amacakubiri? Genda efupeeri ntubaho! kubona ubwira umuntu ngo avuge ngo Padi.. sinkiri murumuna wawe kuko uteza amacakubiri! Mureke Ndahiro ntimunazongere kumuvugaho ndibaza ko ibye bizwi, ahubwo dushyire hamwe duhigike ikibi.

    Murakoze

  • #66

    Narumiwe! (mardi, 24 mai 2011 11:12)

    @Iyumvirenawe.

    Hari ikintu cy'igenzi wibagiwe naratangaye kumva nta muntu n'umwe ukivuzeho: Muri iriya speech, Kagame arimo guhamagarira urubyiruko gushyuha mu mitwe aho agira ati:".....ubundi abasore nkamwe kera...ndetse rwose imitwe igashyuha...." njye biriya bintu byanteye ubwoba, sinzi niba hari n'abandi mwabyumvise mukabitekerezaho...Ndimo ndibaza niba HE P.Kagame atazi urubyiruko rwashyushye imitwe icyo rukora (destructive) byanyobeye. Ngo ibijya gucika bica amarenga! Mutange ibitekerezo namwe uko mubyumva !

  • #65

    Iyumvirenawe (mardi, 24 mai 2011 10:09)

    Mwihangane ntandukire gato...ababishobora mujye ku rubuga rwa rwandinfo de kanyamibwa
    hanyuma mwumve uko HE KAGAME asubiza umunyeshuri NUR/BUTARE...Aho gusubiza umunyeshuri ahubwo Mzee arerekana ko afite ingufu zo kurwana...yewe ntimurenganye Tom burya umwambari w'iumwana agenda nka Shebuja....
    cyakora nibajije niba amashyi ahabwa niba aba akwiye cg se...nimwiyumvire namwe.

  • #64

    Karangwa (mardi, 24 mai 2011 10:06)

    Mu Rwanda twifitiye ikibazo gikomeye aho umuntu wese guhera ku mwana agomba kwanga cyangwa kudatunga amwe mu mafoto ya kayumba haba muri telephone ndetse ndetse n'ahandi kubera ko ubutegetsi butamushaka. Amakuru dukesha igitondo.com aravuga ko ubwo President wa Republic aheruka i Butare umwe mu bakozi bashinzwe isuku muri kaminuza nkuru y'u Rwanda witwa Aloys Matembo yatwawe na Republican guard (G.P)ndetse akaba yanaburiwe irengero nk'uko umuryango we ubitangaza akaba yarazize ifoto ya Kayumba yari afite muri telephone ye ubwo yari agiye hamwe n'abandi bagiye gutunganya aho president yari gutaha imwe mu nyubako yari imaze kuzura bakabaka telephone basanze harimo ifoto ya Kayumba niko guhita bamutambikana! UBU NTAWE UZI IRENGERO RYE POLICE IRABIHAKANA NDETSE N'IGISIRIKARE .

  • #63

    watch (mardi, 24 mai 2011 09:28)


    http://www.youtube.com/watch?v=LE5-u4vxpgk

  • #62

    akaga (mardi, 24 mai 2011 09:22)

    Ahubwo Tom ntazongere kwiha rubanda ngo arasesengura kuko ashoka kuburyo bukabije!!Njye iriya nkuru ye igisohoka narayisomye sinayumva ndakeka nti wenda ni ubwenge buke.Iracurikiranye kuva hasi kugera hejuru ahubwo EMOND ntago yabisesenguye byose!!Umutwe wayo ntaho uhuriye n'igihimba ndetse nta suite logique irimo ni nka za ndirimbo bita intwatwa.None se umugabo nkuriya urebye mu maso wakeka ko azi ubwenge aba umujyanama wa président gute!!Ubu koko yabuze undi waba umujyanama we!!Uriya ibyo akorera Excellency ni ukumuha ubusitwe(uburozi butarutswa).Cyokora icyo mbona uburyo bwe bushyashya azabusabire brevet ajye abona cash!!Gusa azavanemo urwango rurimo kuko neza neza ntaho atandukaniye na Kantano!!Il est trop dangereux.Un raciste de ce genre ne devrait pas avoir accès aux médias.Umwanya w'uriya mu gihugu kigendera ku mate.geko ni 1930.Il est nuisible

  • #61

    Kajisho mu Mpumyi (mardi, 24 mai 2011 09:20)

    Tom Ndahiro muramurenganya, si we. Ni FPR yamugize kuriya hamwe n'abandi bagenzi be bafatanije umwuga w'ubumotsi.

    Kuri iyi site hari uwigeze gucishaho inyandiko irimo ubuhanga yerekana ukuntu kimwe mubiranga FPR ari ugupinga amashuri n'abanyabwenge. Ngo kumenya ubwenge si ngombwa kujya mu ishuri! Iryo ryanashimangiwe n'umukuru wabo Paul Kagame. Tom rero na bagenzi be baguye mu mutego w'iyi mitekerereze icuritse ya FPR bamokera. Aho kujya mu ishuri nibura ngo bige iby'ibanze (basics) umunyamakuru akwiye kubanza kumenya mbere yo kwinaga muri uwo mwuga, bagufatira amakaramu bava ku bumoniteri agri bihindura abanyamakuru! Ingaruka zabyo rero ngizi: inyandiko zitagira umutwe n'iki****, zuzuye ibitutsi nk'iby'abashumba. Muri make, biragaragarira buri wese ko inyandiko za Tom Ndahiro ntaho zihuriye n'umwuga w'itangazamakuru ahubwo zifitanye isano cyane n'umwuga w'ubumotsi.

    Tom mwana wa mama rero, jye nakugira inama yo kwikomereza umwuga w'ubumotsi (wo ushobora kuba nibura warawigiye munsi y'umunyinya mu Kagera)maze itangazamakuru ukarirekera abaryize. FPR yarakubeshye, amashuri arafasha cyane. Ntubona se ukuntu uyu muhanga Munyangaju akwandagaje maze agasesengura inyandiko yawe akayigira ayo ifundi igira ibivuzo! Ubu kandi wenda uzongere utinyuke wandike! Namenya ko ibyo bavuze ko wasaze ari byo pe! Ko ní Ndera batakwemera kuko waba umeze nk'urwagwa rwarengutse!

    Kwemera ko udashoboye ikintu si icyaha. Mwikomeza kwiyitirira ibyo mutari byo no gukora ibyo mudashoboye. Ibere "imbwa y'ibwami"; bityo ube "umwami w'imbwa", ibyo kwandika ubiharire ababizi!!!

  • #60

    @ Rwakadigi (mardi, 24 mai 2011 07:23)

    Hhahahhahahahahaah!
    Muvandimwe Rwakadigi, nyamara ijambo urirasheho!
    uru rubuga Tom Ndahiro araza kurugira indahiro!

  • #59

    Rwakadigi (mardi, 24 mai 2011 05:45)

    Aho bukera Tom uru rubuga azarugira indahiro.