lun.

16

mai

2011

INKUNDURA. J.B. Nkuliyingoma

                        UMWINJIZO

 

Ibivugwa muri iki gitabo

 

U Rwanda rwitwaga uBusuwisi bw’Afurika, igihugu cy’imisozi igihumbi, Papa Yohani Pawulo wa kabiri yongeraho ko ari igihugu cy’ibibazo igihumbi. Nyuma  y’ibyumweru bitatu gusa uwo mupapa wabaye igihangange asoje urugendo rwe rwamaze iminsi itatu (7-9 Nzeri 1990), Inkotanyi ziyobowe na Jenerali Majoro Fred Rwigema zaturutse iBugande zifata umupaka wa Kagitumba, ahasigaye zitangira gushinga ibirindiro mu karere k’umutara, hafi ya pariki y’Akagera.  Hari tariki ya 1 ukwakira 1990. Ubwo hatangiye imirwano yamaze ukwezi kose, ihagarikwa n’uko ingabo z’u Rwanda zongeye kwigarurira Kagitumba. Abantu bibeshye ko ubwo intambara irangiye, nyamara ni ho yari ikijya gukomera. Inkotanyi zari zabonye umuyobozi mushya, Majoro Pawulo Kagame, wari uje gusimbura Fred Rwigema wapfuye mu bambere kandi ari we washoje intambara.

 

Iki gitabo kiravuga amateka y’iyo ntambara yabereyemo amarorerwa akomeye, arimo itsembabwoko n’itsembatsemba, ikaba yarakuyeho ubutegetsi bwashyizweho na kudeta ya gisirikare yo ku wa 5 nyakanga 1973 ibusimbuza ubundi bwa gisirikare buyobowe na Jenerali Majoro Pawulo Kagame. Uretse imirwano yabaye mu byiciro byinshi, intambara yagize ingaruka nyinshi mu gihugu, ihindura byinshi ku ruhande rwa poritiki no mu mibanire y’abaturage. Amashyaka menshi  yarongeye aremerwa, itangazamakuru ririsanzura, ariko ubwo bwisanzure bamwe barabwitwaza kugirango bateranye amoko yari asanzwe abana neza. Ubwo ku ntambara y’amasasu yaberaga  muri Byumba na Ruhengeri , hafi y’umupaka w’uBugande, hiyongereyeho imvururu zashozwaga  n’abambari b’ubutegetsi batari biteguye kwemera poritiki y’amashyaka ariko n’abanyamashyaka hari aho bashoje izo mvururu mu byo bise kubohoza. Inkotanyi na zo zacaga inyuma zigatega ibisasu mu turere twari kure y’imirwano, ibyo bikarushaho  gutera urwikekwe no gushoza imvururu mu baturage.

Haje kuba imishyikirano  hagati y’intumwa za leta y’u Rwanda n’iza FPR Inkotanyi, iyo mishyikirano imara umwaka wose ibera Arusha muri Tanzaniya. Amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono tariki  ya 4 kanama 1993.  

 

Ayo masezerano yateganyaga kuvanga ingabo z’impande zombi zarwanaga, zikaremwamo umutwe umwe w’ingabo z’igihugu. Yateganyaga n’ibyagombaga gukorwa mu rwego rwo gucyura impunzi ndetse n’abakuwe mu byabo n’intambara bari mu nkambi  imbere mu gihugu. Ibyo byagombaga gushyirwa mu bikorwa n’inzego z’ubutegetsi zihuriweho n’impande zombi mu rwego rw’icyo bise igabana ry’ubutegetsi. Ubwo butegetsi buhuriweho n’impande zombi bwari bufite n’inshingano yo gutegura itegekonshinga rishya, bukageza igihugu ku matora adafifitse  yagombaga gusoza inzibacyuho y’amezi 22.

 

Nyuma y’amezi umunani  inzego z’ubutegetsi zateganywaga n’ayo masezerano zitarabasha kujyaho kubera ibibazo bya poritiki byariho, indege yari twaye Perezida Yuvenari Habyarimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’uBurundi yarahanuwe , abayirimo bose barapfa. Urwo rugomo rwabaye tariki ya 6 mata 1994 rwashyize igihugu mu kaga gakomeye, ibyari icyizere cy’amahoro bihinduka induru n’imiborogo, igihugu kiba imivu y’amaraso. Itsembabwoko n’itsembatsemba bikwira uRwanda rwose, bikozwe  n’interahamwe za MRND hamwe n’abandi baturage babishowemo ahanini ku ngufu kandi biyobowe n’ubutegetsi bwariho. Ku rundi ruhande, inkotanyi na zo zarimo kurwana inkundura zigamije kugenzura uturere twose tw’igihugu ari nako zagendaga zigota  umujyi wa Kigali  mbere yo kuwufata tariki ya 4 nyakanga 1994. Utwo turere twose zanyuzemo ni ko zakoragamo ubwicanyi bukomeye  ku baturage batashoboye guhunga, urwo rugomo rukaba rwarakomeje nyuma y’uko zishyiraho ubutegetsi ku ya 19 nyakanga.

 

Iki gitabo kirerekana ibimenyetso byinshi by’ukuntu ubwicanyi bwateguwe n’uko bwakozwe, ibyo bikaba bivuguruza abahamya ko amahano yabaye ari umujinya abaturage batewe n’iyicwa ry’uwari umukuru w’igihugu. Kiravuguruza  ibyo FPR yakwije hose ivuga ko yahagaritse jenoside, kikerekana ko icyo  yarwaniraga ari ubutegetsi bwonyine, ikaba itari ifitiye impuhwe abatutsi bari imbere mu gihugu. Ni na yo mpamvu ishobora kuba ari yo yahanuye indege ya Habyarimana kandi byarabonekaga ko igikorwa nk’icyo cyagombaga kubagiraho ingaruka ziremeye. Muri urwo rwego, FPR yanarwanije ko amahanga yatabara akaza guhagarika jenoside ndetse yanga no  gushyikirana na guverinoma yari iyoboye ubwicanyi kandi na byo wenda hari icyo byajyaga kuramira.

 

Hakoreshejwe amaraporo yizewe, nk’iya René Degni Ségui woherejwe na komisiyo ya LONI yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu,  n’ubuhamya bunyuranye,  burimo ubwa liyetona Abdul Ruzibiza, iki gitabo cyerekana uburyo FPR yakomeje poritiki y’ubwicanyi mu gihe yabaga itsindagira muri disikuru zayo ubushake bwo kunga abanyarwanda. Guverinoma ya mbere FPR yashyizeho yari iyobowe na Fawusitini Twagiramungu yerekanywe nk’ikimenyetso cyo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha kuko yari ihuriweho n’amashyaka yateganywaga muri ayo masezerano , uretse MRND kubera uruhare rwayo mu bwicanyi bwabaye, ariko mu by’ukuri FPR  nta bushake yari ifite bwo gutegura inzira ya demokarasi nk’uko ayo masezerano ari cyo yari agamije. Turabagezaho uburyo iyo guverinoma ya mbere yananijwe kugeza ubwo ivuyeho nyuma y’umwaka umwe gusa, naho ishyaka MDR ryabonekaga nk’irishobora kurusha amajwi FPR haramutse habaye amatora nyayo ryatangiye gutotezwa kugeza ubwo risenywe mbere y’isozwa ry’inzibacyuho. Guhera icyo gihe amashyaka yemerewe gukora yabaga nta bwigenge busesuye afite, agomba gukorera mu kwaha kwa FPR.

 

Mu nzira ndende yo kubaka igitugu cy’umutamenwa habaye byinshi, harimo gahunda zo gucyura impunzi ku ngufu zateye ubwicanyi bukomeye mu nkambi ya Kibeho n’izo muri Kongo. Impunzi nyinshi zahizwe bukware kandi zicirwa  mu mashyamba ya Kongo zihunga  mu gihe ingabo za leta y’uRwanda zari mu ntambara yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Mobutu. Raporo ikomeye ya LONI yatangajwe nyuma y’imyaka 13 ubwo bwicanyi bubaye yerekana uruhare rukomeye izo ngabo zabigizemo. Mu mwaka w’2000, Jenerali Majoro Pawulo Kagame wabaye Visi Perezida na Ministiri w’Ingabo ubwo FPR yari imaze gutsinda intambara y’amasasu yaje gusimbura Pasiteri Bizimungu ku mwanya wa Perezida wa Repuburika nyuma y’imitego ya poritiki yafashe isura ry’ihangana hagati y’Inteko Ishinga Amategeko na guverinoma. Ibyo byatumye Yozefu Sebarenzi wari Perezida w’iyo Nteko na Selesitini Rwigema begura, baranahunga, naho Pasiteri Bizimungu we yarafunzwe amaze kugaragaza imigambi yo gushinga ishyaka rya poritiki. Amatora yo  muri nzeri 2003 yimitse Pawulo Kagame yari nk’ikinamico ryo gusoza inzibacyuho. Intambara ya FPR yakuyeho igitugu cya Perezida Habyarimana ishyiraho ikindi cya Pawulo Kagame. Mu ntangiriro igitabo cyerekana uko igihugu cyari gihagaze mbere y’intambara kigasozwa cyerekana uko gihagaze kuva inzibacyuho irangiye. Ese ibibazo byateje intambara byarakemuwe ? Icyo kibazo kirasubizwa ku buryo burambuye.

 

Igishya muri iki gitabo n’impamvu cyanditswe

 

Bubaye ubwa mbere handikwa mu rurimi rw’ikinyarwanda igitabo kivuga amateka y’intambara yahekuye imiryango myinshi y’abanyarwanda kugeza ubwo imwe muri iyo miryango izimira. Hari ibindi bitabo byinshi byanditswe mu ndimi z’amahanga ariko ntacyo byunguye abaturage benshi batazi izo ndimi kandi bafite amatsiko yo kumenya ukuri ku byerekeye impamvu z’iyo ntambara, uburyo yagenze n’icyateye amahano yabaye mu mwaka w’1994 ndetse n’ibindi byose byakurikiye. Aha ni ngombwa kuvuga ko ubutegetsi  bukoresheje Radiyo Rwanda, ibinyamakuru n’ubundi buryo bwo gushyikirana n’abaturage budahwema gusobanura iby’iyo ntambara uko bushaka hagamijwe kwerekana ko  ababushyizeho ari bo bafite ukuri no guhisha amakosa baba barakoze.

 

Birumvikana ko icyo ari ikibazo gikomeye kuko imyumvire y’ibibazo by’igihugu n’inkomoko zabyo igira ingaruka ku myitwarire y’abaturage no ku mibanire yabo. Twatanga urugero ku manza z’inkiko gacaca zabaye,  abaturage bakaba baragiye bafatira ibihano bagenzi babo bashingiye ku myumvire idahagije y’ibyabaye kuko amakuru babwiwe ari make kandi akaba abogamiye ku ruhande rwatsinze. Biraruhije kugirango abaturage bumve ko abaturanyi babo bagizwe ibikoresho bakishora mu bintu batari bazi aho biva n’aho bigana. Iyo ni impamvu ikomeye yatumye iki gitabo nabanje kwandika mu rurimi rw’igifaransa mpindura nkacyandika mu kinyarwanda. Nabonaga abasoma indimi z’amahanga barabonye uburyo buhagije bwo kumenya iby’ingenzi byabaye n’ubwo bitabuza abantu kongera ibyo bazi ku bumenyi bwari busanzweho. Amakuba nk’ariya yabaye mu Rwanda nta gihe umuntu yavuga ko ibyayo byose byarangije kumenyekana.

 

Intambara yatangiye ndi umunyamakuru, ngira amahirwe yo kuyikurikirana mu byiciro byayo byose  kugeza irangiye. Bagenzi banjye benshi twajyanaga mu mishyikirano ya Arusha n’abo twahuriraga hirya no hino mu misozi dutara amakuru y’imvururu n’izindi ngaruka z’iyo ntambara barapfuye, bazize ibitekerezo babaga baragize ubutwari bwo kugaragaza cyangwa bazize iby’abandi baturage bagiye bazira. Nagize amahirwe yo kurokoka ubwo bwicanyi, imyaka ikaba ishize ari 17 nkurikirana k’abandi banyarwanda ibyakurikiyeho, bimwe muri byo akaba ari byo bisobanura amabanga abantu batashoboraga kumenya igihe amahano yakorwaga. Byari biruhije kumva impamvu Prezida Habyarimana yapfuye Ministiri w’Intebe, Agata Uwilingiyimana, wari urinzwe n’ingabo za Minuar akicwa, kimwe n’abandi banyaporitiki bari barinzwe n’abajandarume. Ibisobanuro byatanzwe by’uko abaturage barakaye bakica abaturanyi babo b’abatusi ababyemera ni bake ariko bishobora kugeraho bigafatwa nk’ukuri hadatanzwe ibimenyetso byerekana uburyo leta cyangwa abanyaporitiki batanze amabwiriza yatumye ubwicanyi bukorwa.

 

 Iyo ntambwe yo kumenya uko jenoside yakozwe twayigezeho tubifashijwe n’ibitabo byagiye byandikwa, cyane cyane igitabo cy’umushakashatsi witwa André Guichaoua wabaye impuguke mu manza za Arusha, akaba yarakusanyije inyandikomvugo z’amaperereza yakozwe ku bantu bashinjwa kuba baragize uruhare mu bwicanyi.  Ni muri ubwo buryo twamenye uko Sindikubwabo Tewodori  yasimbuye Habyarimana. Abaturage babwiwe ko byabaye nk’aho ari nta kundi byagombaga kugenda kuko itegekonshinga ryo muri kamena 1991 ryateganyaga ko Perezida wa CND ari we usimbura Perezida wa mu gihe apfuye cyangwa akagira izindi mpamvu zituma ataboneka. Nyamara icyo rubanda itamenyeshejwe nuko iryo tegekonshinga ryari ryarasimbuwe n’amasezerano ya Arusha mu ngingo nyinshi, bityo Perezida Habyarimana akaba yaragombaga gusimburwa n’umukandida watanzwe n’ishyaka rya MRND. Icyo kibazo cyarizwe mu ijoro Habyarimana apfa, haba ibibazo byo gutoranya uwo mukandida kuko Matayo Ngirumpatse na Yozefu Nzirorera bashakaga uwo mwanya. Karemera Eduwari ngo ni we wabakiranuye atanga inama yo gushyiraho Sindikubwabo bashingiye kuri rya tegekonshinga. Ibyo byerekana nibura ko abantu bakoze inama.  Ikindi Guichaoua atangaza gikomeye ni ijambo Karamira Foroduwaridi yongoreye Yohani Kambanda agiye kumushaka hamwe na koloneli Bagosora kugirango bamugire Ministiri w’Intebe. Yaramubwiye ati : « Ikibazo cya Agata Uwilingiyimana twagitunganije kugirango dushobore gushyiraho guverinoma ». Iki ni ikindi kimenyetso gikomeye cy’uko abanyaporitiki bakomeye babyumvikanyeho mbere yo kwica Ministiri w’Intebe wahatanaga ashaka uburyo  bwo kujya kuvuga ijambo kuri Radiyo Rwanda ryo kugarura umutuzo mu gihugu.

 

Mu kindi gitabo cyitwa « Aucun témoin ne doit survivre » cyanditswe n’imiryango ibiri irengera ikiremwamuntu harimo amabarwa y’abategetsi bo hejuru batangaga amabwiriza mu nzego zo hasi yo gukangurira abaturage guhiga umwanzi aho yari aherereye. Ababurugumestiri bamwe banze kwitabira ayo mabwiriza, nk’uwa komini Mugina, muri perefegitura ya Gitarama, n’uwa Nyabisindu muri perefegitura ya Butare, barishwe. Ibyo byose ni ibimenyetso byerekana ko atari uburakari bw’abaturage bwateye jenoside. Ibyo kubisobanurira abaturage mu rurimi bumva nabonye ari ikintu cyabafasha kuko nanjye ubwanjye byaramfashije.

 

Nyuma ya jenoside nabaye Ministiri w’itangazamakuru. Icyo gihe cyri gikomeye cyane ku buryo ibibazo twagize muri guverinoma ubwabyo byari bikwiye igitabo. Abantu ntabwo basobanukiwe ukuntu nyuma y’amezi make guverinoma igiyeho Twagiramungu washinjwaga gushyigikira cyane FPR yatangiye gushwana na Kagame bikanyura no kuri Radiyo Rwanda. Ntabwo basobanukiwe ukuntu umuministiri w’umunyabwenge nka Seti Sendashonga wari no muri FPR yashwanye na yo akagomba kwegura nyuma y’umwaka umwe, hanyuma ikamusanga iNayirobi ikahamwicira. Ibyo bintu kuba narabikurikiranye nkaba mfite amahirwe yo kuba ngihumeka numva ari impamvu ikomeye yo kubibwira abanyarwanda. Hari byinshi numva nshobora gusobanukirwa vuba kuko nicaranye na bamwe mu bayobora igihugu kuva ku nsinzi yo muri 94, iyo ikaba impamvu ituma natinyuka gutanga ibitekerezo ku mpamvu igihugu cyahuye n’ingorane izi n’izi.

Izo ni zo mpamvu  zatumye nandika iki gitabo, nkaba nibwira ko ari umusanzu ku bumenyi bw’amateka y’iriya ntambara.

 

Kwisegura ku basomyi

 

Intego yo kwandika amateka y’intambara ntabwo ari ikintu cyoroshye. Hari ibyo nibwira ko nzi neza nkurikije ubumenyi buriho muri iki gihe ariko ubushakashatsi bukaba buzerekana ibindi. Nshobora no kwibeshya bamwe mu basomyi bakazahita babona ko bimwe mu bintu bazi neza, wenda baranabihagazeho, byanditswe mu buryo bunyuranye n’ukuri. Mpise mbiseguraho rugikubita, nsaba ko abazabishobora bazakora ku buryo ayo makosa amenyekana, icyangombwa nuko ukuri gushyirwa imbere, kandi amateka ntiyandikwa rimwe gusa. Ndagirango nisegure no ku bazasanga ibintu bimwe bikomeye bifuzaga kumenya ntarabivuze bihagije cyangwa ntaranabivuzeho. Muri iki gitabo nta mwanya uhagije twahaye imanza zikomeye zirimo kubera Arusha. Twahisemo kwibanda ku byashoboraga gutuma abantu basobanukirwa n’ibyabaye cyangwa ibirimo kuba muri iki gihe. Twashoboraga no kuvuga ku buryo burambuye kurushaho intambara y’abacengezi yahitanye abaturage benshi ariko mu by’ukuri amakuru yayo yamenyekanye ku buryo bwizewe ni make. Birasaba ko abazi uko yagenze bazayandikaho ku buryo bw’umwihariko.  Twiseguye kandi ku basomyi bazasanga ibivugwa muri iki gitabo bitabavuga neza cyangwa byibutsa ibikorwa bimwe bifuzaga ko byibagirana. Kwandika amateka y’intambara n’urugomo byabaye mu gihugu byasabaga guca muri izo nzira.

 

Commentaires : 54
  • #54

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 10:21)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #53

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 10:19)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #52

    http://威哥王.kanpocom.com (vendredi, 19 juillet 2013 03:39)

    精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/
    媚薬:http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    中絶薬:http://www.kanpocom.com/zhongjue/
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    RU486:http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html
    曲美:http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    消渇丸:http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html
    花之欲:http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    花之欲:http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    漢方ダイエット:http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    男露888:http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html
    リドスプレー:http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    Wenickman:http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html
    WENICKMAN:http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html
    くらはちほう:http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html
    さんべんぼう:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    新一粒神:http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html
    福源春カプセル:http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html
    五便宝:http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html
    精力増強剤:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蔵八宝:http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html
    催情:http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html
    勃動力:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    男宝:http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html
    魔根:http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    しんいちつぶしん:http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html

    女性用媚薬:http://www.kanpocom.com/meiyao/
    催淫通販:http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html
    勃動力三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html
    イーリーシン:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    ダイエット薬:http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html
    早漏防止:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html
    曲美 本物:http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html
    ビグレックス オイル:http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html
    催淫:http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    法国性奴:http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html
    ナンパオ:http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html
    ベニクモ:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    福源春:http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html
    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    催淫通販:http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    VigRx:http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html
    巨人倍増 販売:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    キョジンバイゾウ:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html
    RU486 販売:http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html

  • #51

    http://巨人倍増.kanpoudonya.com (vendredi, 19 juillet 2013)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com

    花痴:http://www.花痴.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com
    三便宝:http://www.三便宝.com
    三便宝:http://www.三便宝.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    狼一号:http://www.狼一号.com
    狼1号:http://www.狼一号.com
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com

    花痴:http://www.花痴.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com
    三便宝:http://www.三便宝.com
    三便宝:http://www.三便宝.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    狼一号:http://www.狼一号.com
    狼1号:http://www.狼一号.com
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #50

    aime (dimanche, 17 juin 2012 11:33)

    hi guys i wish peace & love all rwandese

    ibindi byose mwumva bose barashaka cash...

  • #49

    Thanks (samedi, 13 août 2011 09:13)

    Thank you sir,Mr JB Nkuriyingoma, Are you well? gusohora igitabo nk'iki mu kinyarwanda kandi kitabogamye, it is very indeed. I remember You samewhere in kigali. I beg You please! ARIKO ntikibe kimeze nk'ibyo Nabonye ikigari ubwo Mperukayo, Byanteye amakenga byose nasanze bibogama kuruhande rumwe gusa. ubu Nzanjya soma igitabo ku mateka y'u Rda Nabanje kumenya Umwanditsi Wacyo .Ureke Abazungu Baturuka Iwabo Bakaza Kutwandikaho amateka kandi Batayaturusha Twe Byabayeho. where can I found your book in japan. MURAKOZE lackday90@yahoo.fr

  • #48

    mao mbarimombazi (samedi, 06 août 2011)

    ntibakavuge ibigondamye
    imihoro irakare
    ntimukagirengo abanyarwanda n'ibigorya
    nyiringoma aba ntibakagvere
    ubwoba umuntu wese
    agira igihe cye cyokubaho
    n'ogupfa ntawuzatura
    nk'umusozi guhonda
    ibinwa ntacyo bizagutwara
    ugire amahoro abanyarwanda tukuri
    inyuma

  • #47

    Major KANYAMIWA (jeudi, 19 mai 2011 13:59)

    ARIKO UYU NKURIYINGOMA UVUGA IBYI NTAMBARA ATIGEZE ARWANA,UBU IBI SI UKWIVANGA MU BITA MUREBA,TWE TWARWANYE N,INYENZI,TURAZIZI,NONE NAWE URAVUGA UBUSA...MUJYA MWANDIKA IBYO MWAHAGAZEHO...MWA BACIVILE MWE,,IBYI NTAMBARA NTABYO MUZI.

  • #46

    Missiles? (mercredi, 18 mai 2011 23:39)

    Mwambwira! iri pica kuri iki gitabo ni irya ba bandi bahanuye indege?

  • #45

    karikumutima (mercredi, 18 mai 2011 17:34)

    njye icyo mbona nuko nta muhutu wizeye umututsi. naho umutsi arashaka gukorana numuhutu. ariko kubwanjye mbona nibiramuka bikunze ntawemeye kuvugisha ukuri mubyo bazi babonye kungoma yabo bizabagora gukorana nabahutu. njye nkumusomyi nasaba abo bose bakoranye na Kagame kobashyira ukuri ahagaragara. ahahhhhahh noneho numvishi Rwigema ashima ubushinja cyaha bwurwanda. sha mbanza muminsi itaha tuzumva wasekaye ikanombe ahhhhaaaahh

  • #44

    Mwenesebahinzi (mercredi, 18 mai 2011 16:29)

    Nkuriyingoma yabeshye izinrya kuko yitwa"nkuriyikinyoma." Ariko Ayomoso yabo abona neza aruko ingoma bafashijegushinga imizi Ishatse kubagerera muko bayifashije kurarera abandi bayakurahe! Abantu nkankyriyingoma nako nkurikiyikinyoma ntibazajye babeshya ngo barandika kuko n'ubundi ibyo bandika biba bishyigikira kagame 99% bigaragarako bakiri no kumushahara. Ubwo rero n'umwanya w'akazi bahinduriwe gusa. Gusa n'inyoma bisigaye bigurwa ubwo arashaka umusanzu wokujya kwica abandi bahutu banabakona.

  • #43

    Nkuliyingoma Yohani Batista (mercredi, 18 mai 2011 10:18)

    Ndabona hari abandika babaza aho bagurira igitabo. Byaba byiza kunyura kuri adresse y'umwanditsi akababwira aho bakibariza bitewe n'igihugu barimo. Adresse y'umwanditsi ni iyi: jean.baptiste.nkuliyingoma@telenet.be


  • #42

    Ryabega (mercredi, 18 mai 2011 09:27)

    Mbwire "DUNIA" ko kwandika ibitabo mururimi rw'ikinyarwanda nkabiriya biba bivuga amateka cgse amarorerwa yabaye mu Rwanda njye mbona ntacyo byatwungura kuko kugeza uyu munsi nta munyarwanda numwe utazi ibyabereye mugihugu cye keretse ushaka kubyirengagiza,IBITABO DUKENEYE MURI IKIGIHE NI IBITABO BIVUGA UKURI KUBYABAYE MUGIHUGU CYACU ARIKO UKO KURI KUKAMENYWA N'ABANYAMAHANGA KUKO NIBO FPR YIHERERANYE IBABWIRA AMATEKA UKO IBYUMVA KANDI IBABWIRA IGANISHA KUBIYIFITIYE UMUMARO niba rero abandika baziko bandika iby'ukuri nibakubwire abanyamahanga kuko n'umunyarwanda utaramenya ukuri kubyabaye ,amateka azamusobnurira.Abanyarwanda dukeneye ko abanyamahanga bamenya ukuri bityo bizatuma badufasha twese hamwe kongere kubaka urwanda rwabose rutagizwe n'agatsiko kabigezeho kubera ibinyoma kakwije mubanyamahanga.ngibyo nguko,naho rero ba NKURIYINGOMA niba noneho yatinyutse kuvuga ukuri nakubwire abanyamahanga kuko abanyarwanda turamuzi kandi nukuri turakuzi kuko twabanaga nawe mu rwanda

  • #41

    Every life matters (mercredi, 18 mai 2011 02:23)

    It has been years and years, now almost 20 years. that HUTU people in Byumba( 1990-1992), Kibungo ( 1994), Kigali, Gitarama, Kigali-rural - "Agafuni reprisals" ( 1994-1995), Kibeho ( 1995). while the RPF has argued that people in RDC- Tingi-Tingi camps ,etc died because of Cholera- what about those others who were killed by RPA soldiers or simply disappeared after July 1994 ? I have to be clear, I believe that Rwanda has tried the best to administer justice for the tutsis who lost their people as well as remembering those who died in genocide. I don't claim that the hutu who were killed should be counted as "double-genocide", that's not the goal, the most important is that they should be remembered and their survivors should be treated as equally- may be there should even be a fund parallell to the FARG that supports them. RPF might have tried to silence people about this and every organization ruling a country in its own interest could act that way, it is human to be selfish- but they claim to be "patriotic" and should render justice to those hutus as well. even if it is a "Gacaca" where those soldiers and tutsis who revenged are exonerated without going to prison ( unless they are in classes of "mass murderers" )- even if it would be forgiveness through gacaca, it would mean something- what is WRONG is that RPF continues to rule the country as if this has never happened- and 1,000, 000 close or far relatives of those who died know this hypocrisy ( the 1 million relative I draw from an estimation of 4 people per family, if 250,000 hutus were killed by RPF or tutsis who revenged, it is well possible that it affected their families, therefore about 1,000,000 out there who know that everything about RPF says concerning Genocide is hypocritical ).
    NB: I believe that the tutsis were ruthlessly killed by Interahamwe and what the RPF has done is good ( despite misguided allegations ) against it. A country of the size of Rwanda to finish all the genocide cases in a period of 15 years is an incredible feat. however RPF has continued to DENY justice to hundreds of thousands of hutu families that lost their people as well-making it appear as though one life matters more than an other, or a class is superior to the other- This is wrong. every life matters.

  • #40

    Abatutsi batemwe n'imipanga yaguzwe na Habyarimana !!! (mercredi, 18 mai 2011 00:35)

    Umufaransa witwa Pierre Péan niwe wavuze ko abatutsi bakura batozwa kubeshya! sibwo bibaye urubanza, sibwo péan arutsinze! erega ubwo biba byemeje n'urukiko ko abatutsi bavukana ikinyoma, nuwabivuga ubu hakagira umuzanaho amahane bahita bazana jursprudence ya Péan!

    Niko ko twese twabaye mu Rwanda mbere ya 1994, abahutu n'abatutsi; ni ryari habayeho umunsi wo guha abahutu imipanga yo gutema abatutsi? Koko abantu babita ababeshyi bikabahama nabo ntibihe akabanga ! None se hari umunyarwanda utaragiraga umupanga, n'abatutsi batemwe bagiraga imipanga yewe nubu mu Rwanda nta rugo ( du moins mu cyaro) rudafite umupanga! None se kuvuga ko umututsi yishwe , ni uko byanze bikunze abantu bavuga ko Habyarimana yaguriye abahutu imipanga abatutsi bo bakaba batarayigiraga? Ese koko hari urugo na rumwe muzi Kabuga yaguriye umupanga! Abazi guhimba inkuru muzabiduhe neza ariko iki kinyoma kizoreka u Rwanda peee! Ntaho tuvuye ntanaho tujya!!

  • #39

    Rujindiri (mardi, 17 mai 2011 22:39)

    Muzatubwire aho iki gitabo kiboneka twigurire. rujindiri

  • #38

    Ineza fofo (mardi, 17 mai 2011 21:28)

    Ariko sha mwagiye mwandika ibijyanye nagahunda yakiriziya dore ko namwe

  • #37

    Rwempasha (mardi, 17 mai 2011 19:31)

    nagirango mbwire UKURI ko atagombye kugira ikibazo kuri NKURIYINGOMA kuko ndamuzi neza cyane;tuvuka muri serire imwe(mucyahoze)ubu ni akagari,kuva kera rero yabyirutse akorera FPR kubera nyina umubyara kuko nikimenyimenyi imaze gufata ubutegetsi yamugororeye kuba Ministre,ubwo rero ururmva ko nibyo yandika buyose aho biganisha urahumva.Ikindi kandi ubu aba muri belgique mais ahaba nkiki?nkimpunzi?nkumudiplomate?cyokora icyo nzicyo ajya murwanda uko ashatse nta nkomyi!

  • #36

    MDR (mardi, 17 mai 2011 18:43)

    yitwa nkuyirimbwa ntago fpr abeshye numusenzi peee..

  • #35

    fpr (mardi, 17 mai 2011 18:42)

    iyimbwa yanditse iki gitabo nayo ni nul ntamuntu umurimo nuko agirango atazapha atavuzwe.nibabantu bibigoryi ndamuzi ni nul!!

  • #34

    UKURI (mardi, 17 mai 2011 17:29)

    Abanyarwanda ni tutarenga amoko tukumva ukuri kw'ibibazo dufite ntaho tujya.
    Aho navuze ko 70% bishwe mbere ya 20 April mfite aho mbikura :
    - Icya mbere ni estimation kuko nta barira scientifique ryakozwe. Gusa turemeranya ko ahazwi ko hakorewe ubwicanyi muri rusange hose ni mbere yiyo tariki, (Ntarama, Nyanza kicukiro, Nyamata...). Nyuma yaho kwari uguhiga bukware uwaba yararokotse. Kandi ni nako FPR yagendaga ifata uduce tumwe na tumwe. Nubwo bwose nayo ifite iyo ishinjwa aho yabaga yafashe.
    - Sinatanze ibitekerezo ku gitabo cyose. Gusa sinemera aho umwanditse yavuze ko Imishyikirano yari kugira icyo imara... Koko mwaba mwemera ko Amahoro yashobokaga habayeho imishyikirano Bagosora, Sindikubwabo, kambanda bari kugiramo uruhare?
    - Ahubwo ubu ndibaza ko FPR byaba byiza ishyize mu gaciro ikumva nabandi bafite ibitekerezo nka bo ba Nkuriyingoma, Ingabire n'abandi, KAYUMBA NYAMWASA.. Tukubaka u Rwanda

  • #33

    NSABAGASANI JOHN (mardi, 17 mai 2011 17:25)

    ICYO GIITABO KIBONEKA HE INO MUBUBILIGI ?

  • #32

    Dunia (mardi, 17 mai 2011 14:50)


    Murakoze cyane kwandika iki gitabo mu rurimi abanyarwanda benshi bumva.

    Nabandi bagombye kwandika mu kinyarwarwanda. Kandi hari ibintu byinshi byo kwandika.

    urugero:

    1.Ibyiza bya FPR mu ntambara
    2.Uko FPR na Kagame bicaga abanyarwanda
    3.Uko ikibeho abahutu bishwe n'ingabo za Kagame
    4.Tingi Tingi
    5.N'ibindi

  • #31

    Semana (mardi, 17 mai 2011 14:42)

    Erega iyaba abantu bandikaga ibyo bazi ni uko tukuzuzanya havamo umuti w'ikibazo cy'amahoro makeya mu RWanda...kenshi amaranga mutima aradutwara tukobogama aho kuvuga ukuri tukavuga ibyo dushima cg se ibatanduza ubutegetsi dushyigikiye cg se twibonamo. Ukuri kwaduha kwigenga tukuvuze nyamara abenshi tuboshywe n'ikinyoma kuko dushaka kwigira beza...
    ABatutsi barishwe mu bihe binyuranye uko bivugwa ariko waganira n'abakuru bariho icyo gihe ugasanga habaga hari impamvu yabiteye nubwo kuri jyewe uwibeshya wese amena amaraso aba ari umugome akwiye kubiryozwa ...Inyenzi (abatutsi bari barahunze niko biyise) bakumva batabaho batayoboye....ariko gaheza ni 1994...nyamara se byageze 94 bitabyawe n'ibyabaga guhera 1 ukwakira 1990...aho inkotanyi zanyuze guhera uwo munsi zahakoze ibiki...abahahunze cg abirokotse nibo babivuga...mbere ya 1990 amahoro ntiyahindaga...ariko nyuma byabaye agaahoma munwa....ihanurwa ry'indege ryo ryabaye gaheza kandi intango ni uwo munsi muri iryo joro...dore ko nta kibi kibura intango...ese ko amasezerano yari amaze gusinywa kuki ibyo byose...Imana yo imenya ibyhishe niyo izadufasha wenda hakabaho abemera gutanga ubuhamya ...nkuko bamwe babikoze..RUZIBIZA n'abandi ariko ntibemerwa kubera inyungu za leta iriho.kimwe n'abatutsi bakijijwe n'abahutu iyaba batinyukaga bakavuga uko barwanyweho byadufasha....ubu se yadusobanurira ibyobo bamwe mu bayoboke bayo bari baracukuje...
    Ubu se uyu uvuga ngo nta Logistique ajya akurikira...Kagame p yarivugiye ati...nababajwe nuko baducitse bakambuka kuko nta buryo twri dufite twajyaga kubamariramo umujinya wose....twabasanzeyo abacyurwa turabacyura abaraswa turabarasa, kandi twarabikoze....ese niba utabeshya wambwira icyo ijambo ry'umukuru w'igihugu avuga ku mugaragaro atari ukumubeshyera....ibaze wisubize...nkunda umugabo ntacyo ampaye
    Ukora ikibi wese kizamugaruka...cyane uwibeshya amena amaraso we aririwe ntaraye....ibyo wishukamo ngo uzibeshya...baca umugani ngo uhagarikiwe n'ingwe aravoma ariko iyo ngwe na yo aho ishakiye ikakumira bunguri.....abanyamerika n'abongereza....hari uyobewe ko babiri inyuma....igihe kizagera....byose bimenyekane ,,,ngo n'Uwendeye nyina munyenga yaramenyekanye.

  • #30

    Dismas (mardi, 17 mai 2011 14:15)

    @ Kabeho,

    Ndagushimiye ko nawe wumva ko ukuri kwakagombye gusumba ibindi byose dushingiraho.Nshimye kandi uburyo washoje inkuru yawe ugaya abantu baba bazi ukuri ntibakuvuge. rwose birashoboka ko umuntu yatinya kuvugira ku mugaragaro kubera impamvu z'umutekano we, cyane cyane muri ibi bihe turi muri za societies zahungabanyijwe n'amateka mabi yazo. Ariko kandi nka hano ku rubuga wahavugira ibyo utekereza kandi ugashyira mu kuri. Akenshi abantu barahengama cyane, noneho uagsanga n'iyo yari afite igitekerezo cyiza initialement kitari bwumvikane kubera uko yagitanze.

    Urugero sinkunda kwivanga cyane mu by'amoko kuko ntabitojwe. Ariko nanga cyane umuntu uhagarara aha akihandagaza akumvikanisha ko ubwoko ubu n'ubu aribwo bwababaye cyane kuruta ubundi. Nk'abavandimwe bene Kanyarwanda, twese dushobora gusangira amateka kubyo twabayemo, ibyo twabonye, noneho tugategana amatwi tukumva uko twese byatugendekeye, hanyuma tukajya dusangira n'ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo amahoro arambe. ndabizi abenshi mu bandika hano ntiturasaza cyane. Nitwe rero dushobora guha ejo hazaza isura nziza izatuma abana bacu babana mu mahoro nta mwiryane.

    Uwababaye wese ndamwihanganishije kandi mwifuriza kuba yagira ijambo, akavuga ububabare bwe atagamije kumvikanisha ko yaburushije abandi ahubwo agamije kuruka umutima no kwerekana ndetse ko nyuma y'ibyo byose akiriho kandi afite umugambi wo gukomeza kubaho.

    Nitube abanyamahoro!

  • #29

    Saint vivant (mardi, 17 mai 2011 12:49)

    Jenoside yo mu Rwanda koko yarabaye kandi n'abatemera iryo jambo bemerako habaye ubwicanyi buhanitse bugambiriye gutsemba ubwoko bw' abatutsi ndetse nk'uko byaje kugenda ku misozi y' aho mvuka hari imiryango mike y'abatutsi, abenshi muribo bamaze gushira hakurikiyeho guhiga abihutuye, invange n'abakekwagaho guhisha abatutsi. Nta manama rero yigeze akorwa mu karere kuko n'umuntu wambere nabonye yatemwe mu mutwe yari umuhutu yatemwe nibikundi by'abantu bari barimo bahembera umujinya. Ngira n'amahirwe ko nta wundi muntu nabonye atemwa cyangwa yicwa. Niba amanama yarakozwe mu rwego rwo hejuru sinabihakana. Kuvugisha ukuri rero kubyabaye iwacu ndavuga mu gihugu hose birakomeye kumenya uvugisha ukuri kuko akenshi tubogamira kuri politiki iriho cyangwa yavuyeho. Nk' iyo iwacu abatutsi bake bari bahatuye nakwemezako uretse kumva ko inkotanyi zari zarateye kandi abenshi murizo bari abatutsi, naho ubundi ntaho bari bahuriye nazo. Icyantangaje rero ni uko abahutu aribo bishwe mubintu bitumvikana kandi muri rusange baritwaye neza. Uku ni ukuri ariko biraruhije kukumvisha abandi bamaze kwiyemeza kubeshya babishaka cyangwa babibwiwe n'abandi. Nasabaga rero abantu kujya twisuzuma tukareba koko icyatuma tutongera gukora amakosa n'aho abapfuye bazira ubusa ni benshi kandi ba nyirabayazana bose bigaramiye.

  • #28

    Kabeho (mardi, 17 mai 2011 12:02)

    Dismas´

    Ngushimiye igitekerezo cyawe ni ukuri umuntu wese uje hano kuri uru rubuga agiye azana igitekerzo cyuzuza, gikosora cg se ibyo yiboneye n'amaso ye atari ibihuha cg amabwire ,,,byadufasha kugera ku kuri dore ko muir uyu mwaka ARI NAYO NTEGO...KUVUGISHA UKURI KU BYABAYE MU RWANDA....twirinze gutukana hanyuma ufite icyo yungura abandi akagira ndabarahiye mu gihe kitarambiranye twagera ku bintu byinshi kandi byadufasha kubana mu mahoro...

    Impamvu mvuze ntya wenda nshobora kuba nibeshya ni uko usanga hari abantu bazi amahano yagwiriye u Rwanda n'abayakoze ariko akaba adashobora gutobora ngo abivuge kuko nta ruvugiro...Nshimiye buri wese ukunda ukuri akirinda ikinyoma

  • #27

    Kanyangoga Thomas (mardi, 17 mai 2011 11:53)

    ukuri, igitabo cya Nkuriyingomba kirabishye, cyuzuye za ngo gusa, nta gitabo kirimo rwose ni uko bitashoboka ngo bansubize venti ya njye. Nkuriyingoma yanditse ibyo yumvanye abandi, bimwe akabyongeraho ibindi utazi iyo abikuye. Umwanya umwe arega leta ya Habyarimana, undi akarega iya Kagame ukayoberwa icyo yashatse kubwira abasoma ibyo yandika.

  • #26

    misano (mardi, 17 mai 2011 11:49)

    Ukuri

    Rwose nawe urihuse cyane mu kutwemeza ko 70% bapfuye mbere ya le 20 mata...vugisha ukuri nawe witubeshya,,,ese wowe ubikura he...ubyemeza uhereye kuki? Ahubwo uduhe amakuru yabyo ni uko tumenye uko byari byifashe hagati y'ijoro rya 6 na 20 mata 1994. Ngushimiye uwo muganda...burya ukorora acira aba agabanya...nawe ngaho tubwire ba intwari nka Nkuriyingoma...erega kuba umugabo ni guha abandi ibyo wamenye hanyuma bakakuzuza,,,bakagukosora cg se bakakunenga ariko nibuze ibiri ukuri bikajya ahabona...muzi ko Iwacu ibintu byinshi bizwi n'abakuru ntabwo byanditse tubihererkanya mu biganira ari naho havamo ikabyankuru cg se gupfobya kuko kenshi ukubariye inkuru ntabwo aba azi kwandika...aho rero iyo dutangaje ibyo atubwiye dushobora no kubigoreka...abanditsi nimudufashe mwandike mu ruirimi rwacu bizanadufasha gutora umuco mwiza wo gusoma..

    Ushaka gusoma kenshi ugasanga n'agatabo kabonetse kanditse mu runyamahanga ...kanditswe na we kandi yandika ku byacu... hakaba n¡igihe twizera ibyo yanditse kurusha ibikozwe na mwene wacu.

  • #25

    Dismas (mardi, 17 mai 2011 11:49)

    uyu ni umusogongero w'igitabo ariko uragaragaza ko kirimo amakuru menshi. Turetse kugira uruhande duhengamiramo twasanga uyu munyamakuru hari ukuri kwinshi yerekana, kandi yagize neza kwisegura yemera ko wenda hari ibyo atavuze neza cg ibyo yibagiwe, nk'uko bigenda ku bitabo ndetse n'ubundi bushakashatsi bwose. iyo bitaba uko nta kamaro ko kwandika no gushakashaka kari kubaho kuko ibishakishwa byose biba byuzuza ibyabibanjirije.

    Uko njye nabonye ibintu mu bihe by'intambara na jenoside, abaturage bose bari bafite ababntu babavugira mu matwi bakababeshya ibintu byagiye bituma bamwe babigwamo. FPR yari yarageze mu giturage, abantu bakirirwa batanga imisanzu kandi nta rwara rwo kwishima bafite, gusa bari barijejwe ibitangaza. Ibyo ninabyo leta ya Habyara yari yarakoze, yemeza abantu ko ikomeye ko ntawayishyigura (nk'uko Kagame abibwira abantu uyu munsi n'ubwo azi neza ko atari byo). Ibyo byatumaga abaturage biyumvamo imbaraga badafite.

    Ubwo jenoside yatangiraga, abaturage benshi ntibari bazi ibyo bintu kandi ntibari biteguye kubijyamo, ahubwo abayobozi bazengurukaga mu biturage bakoresha amanama kandi bakabwira abaturage ko utabyitabira azaba arwanya gahunda za Leta ndetse ko bizamugaruka abatutsi (FPR) nibamara gufata ubutegetsi. Umuturage akaba yumvise ko yugarijwe agahaguruka agatangira kwica abaturanyi. Nimwibaze uyu munsi bavuze ko kanaka ateje intambara kandi ishobora kugwamo abaturage benshi. Abatahaguruka ni bangahe? Nta bwenge turagira bwo guhinyuza abatuyobora.

    Ku bijyanye n'imyiteguro yerekeza kuri jenoside, koko benshi hari byinshi bateguraga. Nya byobo njye nabonye nk'ababivuze hano, ariko nanjye nabonye aho abantu barara biga gutera za grenades ninjoro, bwacya bakabeshya ko hari abagizi ba nabi babateye bashaka kubagirira nabi bakaba babateye grenades. Igisekeje nuko zaturitse inshuro nyinshi kandi buri gihe zikajya zigwa mu ntoki zo munsi y'urugo, yeewe ntizinangize n'imisarane yabo. Icyo byari bigamije nacyumvise nyuma ya jenoside maze gukura!

    Mu kurangiza ndababwira ko ukuri ari kubi cyane. mbisubiyemo ni kubi. ushobora guhisha ukuri kose igihe kirekire ariko ntiwaguhisha iteka. uwo wese uzi ko afite ukuri kwagira icyo gufasha mu mibanire y'abanyarwanda, byaba byiza agiye akuvuga, haba mu nyandiko (ibitabo, areticles, etc) cyangwa mu biganiro. Ndanasaba abanyarwanda bose nanjye ndimo, cyane cyane abasoma uru rubuga, kujya twiyumvisha ko ukuri kwanjye/kwawe atariko kuri konyine, ko n'abandi bashobora kuba bafite ukuri njye/wowe ntazi/utazi. Hanyuma twabona n'uvuze ibyo akeka ko ari ukuri kandi dufite gihamya nyayo y'uko atari ukuri, tuklamufasha kugorora uko kuri kwe.

    Tugire amahoro.

  • #24

    ukuri (mardi, 17 mai 2011 11:18)


    @UKURI #22:

    Iyi nyandiko ya JB Nkuliyingoma ni umusogongero w'igitabo cye. Aho guhita utanga ibitekerezo byawe kuri iki gitabo, ahubwo shaka uburyo cyakugera mu ntoki noneho nurangiza kugisoma uzabone gutanga umwanzuro bitewe n'ibyo wasanzemo. Nkuliyingoma yakoze hafi ya hose mu Rwanda.

    Guhita utanga statistics na byo ni ukubyitondera (hariya uvuga ko 70% bari bapfuye avant le 20 avril): wibuke ko n'umubare w'abantu bahitanywe n'ariya mahano abantu batawumvikanaho! Bamwe ngo ni 500 000, abandi ngo ni 800 000, abandi ngo hapfuye abatutsi 1,1 millions. Reka nguhe extrait y'imwe mu nyandiko z'abakoze amasesengura y'imibare. Mbere ariko reka twumvikane ko niyo haba hari umuntu umwe wahohotewe, ibyo bidakwiye na mba.

    D’après ledit recensement, les victimes tutsi se chiffrent à 1.066.000 et les Hutu modérés à 8.000. En partant du nombre de 7.157.551 rwandais recensés en 1991, dont 590.900 Tutsi (8,4%), et en appliquant un taux d’accroissement de 3 %, calculé à l’époque, la population rwandaise peut être évaluée à 7.826.853 en avril 1994[6]. Si l’on admet que les Tutsi représentaient 8.4% comme en 1991, leur nombre, en 1994, tournait autour de 657.456. En retenant l’hypothèse de 15% de la population avancée par certains, il se serait situé à environ 1.174.027. Dans la première hypothèse, les extrémistes hutu auraient tué plus de Tutsi qu’il en existait. Dans la seconde, il n’y aurait eu que 108.027 survivants tutsi. Quelle est la réalité? Personne n’en sait rien, officiellement au moins, puisqu’aucune donnée sur l’identité complète (noms, parents, lieu et date de naissance et de décès le cas échéant) des victimes et des rescapés n’a été publiée par les autorités rwandaises. Pourquoi prétexter de cette lacune pour mettre en doute la seule estimation du nombre de victimes congolaises et hutu ?

    Niba ushaka gusoma iyo nyandiko uko yakabaye, jya kuri iyi link:

    http://www.echosdafrique.com/20110510-rwandalaveuglement-des-activistes-du-fpr

    Tube abanyakuri, ntitugire aho tubogamirira.

  • #23

    Nkebura (mardi, 17 mai 2011 11:02)

    Ni byiza gutanga igitekerezo cyawe ariko nibuze ukosora ...wuzuza...wunganira uwanditse...naho gutanga igitekerezo upinga kandi wowe nta nicyo wongeyeho cg ngo unyomoze birutwa no kwicecekera.
    Nkuriyingoma ndagushimiye, ahubwo n'abandi bafite ibyo bazi mu byandike kandi natanga icyifuzo mubanze mubyandike mu rurimi rwacu mubone kubyandika mu ndimi z'amahanga...kuko ababbwirwa mbere ni twe abanyamahanga baza nyuma dore ko ibyo byose baba bafitiemo inyungu...iyo bashaka ko mu rwanda hataba ubwicanyi byari kuba...igihe cyose tutarumva ko ari twe tugomba kwishakamo amahoro tuzahoro turimbagurana ...ni nk'umuryango uticara ngo uganire ku bibza bafite mu kuri bahora baryana...ariko ukuri gutinde kuzajya ahabona...kuko na biriya byose nagira ngo ni mu karere narindimo babivugaga ariko kuko ntabyo niboneye n'ijisho ryanjye ...none hakaba hari ababigarutseho aka ya Mpyisi URAJYE UTINYA ICYO ABAGABO BABIRI BAHURIYEHO...ngo ahabonetse umwotsi haba hari umuriro...ibyo nibisobanuka nabyo bizakiza byinshi mumateka yacu...ababibonye mutubwire tuve mu magambo kuko hari ababihakana abandi bakabyemeza...NKURIYINGOMA ESE IBYO BYOBO HARI ICYO WATURUSHA KUMENYA KO WARI UMUNYAMAKURU UKABA WARAJYAGA MU MISHYIKIRANA...NYUMA UKABA MINISTRI NIBA HARI ICYO UBIZIHO NABYO WATUBWIRA...UBUNDI UTUBWIRE UKO IGITABO CYAWE TWAKIBONA CYADUFASHA KUZUZA IBYO UTABONYE WENDA JYE NABONYE, TUGAKOSORA CG SE TUKAGORORA...

    Nibaguhe amahoro abakwibasiye ahubwo niba atari ibigwari nibandike banenga aho watebye cg se wibeshye bakuzuze niba kandi ntabyo bashoboye nabasaba gufunga akanwa kabo kuko badusubiza inyuma. Komera muntu wese ukunda ukuri.

  • #22

    UKURI (mardi, 17 mai 2011 09:57)

    Mwanditsi,
    nshingiye ku kuntu nakumvise kera kandi ukaba warakoreraga Byumba, ushobora kuba ufite amakuru menshi y'igihe cy'intambara. Kuba warabaye Minister nyuma ya Genocide against Tutsi nabyo byatuma wizerwa mu kuvugisha ukuri. Aliko iyo wanditse ko RPF yanze gushyikirana na Leta Y'abatabazi bituma ngushidikanya ho! Ese bari gushyikirana iki? Guhagarika ubwicanyi? Ese ko abishwe 70% yabo bapfuye avant le 20 Avril (usibye muri Butare) byari kumara iki? Erega kuba abantu baragiye bicwa kuva kera , bikageraho bigasubikwa niyo mpamvu bamwe bageze aho bakabigira umuco. Ese ko wemera ko Genocide yateguwe, abayiteguwe bahabwa imishyikirano? cg boherezwa mu nkiko. Nibyo koko, uwahakana ko ingabo za FPR zishe abantu yaba nawe ari umunya kinyoma. Kuko ingo abo bantu babagamo zirahari kandi ntawagenda ngo ahabasange. Aliko contexte zubwo bwicanyi bwombi buratandukanye. Bumwe ni Genocide ubundi ni Crime de guerre. Tube abanyakuri

  • #21

    Kunenga umwanditsi wigitabo (mardi, 17 mai 2011 09:11)

    weho ntiwivuze uwo uriwe ,ukuntu wamenyi cyangwa ico wakoraga muri ico gihe
    ntabwo umuntu yicara ako kanya akandika igitabo.
    Ubwose uwakubaza ibyo wanditse ko ubifitiye gihamya wakwerekana iki?
    Ni myembwe muyobya abana bari kuvuka maze muti .....

    Nawe isuzume urebe ibyo abandi bavuga
    nuko batangira .....
    Ndakugaye cyane
    igitabo cyawe ntakintu kirimo
    twewe twemera igitabo cyuwari FPR ,interahamwe ,uwarukotse ubwicanyi
    aliko avugisha ukuri,akavuga nimpamvu yacanditse.

  • #20

    Umwana w'umwami (mardi, 17 mai 2011 08:42)

    Ikigitabo nicyiza pe reka abanyarwanda twige amateka nubwoGouvernement ya Kagame itanayigisha mumashuri.
    Ahubwo ikigitabo twakibona gute abari mugihugu nabari hanze?

  • #19

    Bonera (mardi, 17 mai 2011 07:52)

    Kuri Kajugujugu.

    Gira amahoro y'Imana. Niba utarabibonye icecekere kandi kuvuga ngo wazengurutse igihugu...reka kutubeshya ubwo se winjiye mu ngo zingana iki z'abanyarwanda...kuba utarabibonye cg ntubyumve ntabwo bitangaje kuko mu isi ya Rurema haberamo byinshi tukamenya bike...yewe nibyareye mu nzu uryamyemo ushobora kgupfa utanabimenye...Ibyobo byaracukuwe gusa uwabeshya yavuga ko byari bifite abatutsi bose...hoya ni bamwe na bamwe ...ahubwo buri wese ubizi ho ikintu yari akwiye kutubwira...nanjye nemeza ko niboneye bitatu byegeranye.

  • #18

    Abantu Sibomana (mardi, 17 mai 2011 02:06)


    URAKOZE NKULIYINGOMA KUTUGEZAHO INCAMAKE Y’IGITABO CYAWE. NTAKO BISA KUBONA WARACYANDITSE MU KINYARWANDA.

    MUBYO UTUNYURIYEMO BIREREKANA KO URI UMUNYAMAKURU W’UMUHANGA KANDI WICISHA BUGUFI.

    NTA KINDI CYATUMA UKURI KUMENYEKANA USIBYE KUVUGA CYANGWA KWANDIKA IBYO UMUNTU YIYIZIYE KU GITI CYE CYANGWA YIBONEYE N’AMASO YE. WOWE HO UJYE UNASHIMIRA IMANA KU MWIHARIKO KUKO WAROKOTSE KABIRI.

    KOMERA MUVANDIMWE. TURAGUFASHA RWOSE KUMENYEKANISHA IGITABO CYAWE.

  • #17

    none icyo gitabo umuntu yakibona gute (mardi, 17 mai 2011 01:37)

    Nagirango umbwire uko umuntuyagura icyo gitabbo cyawe kuko numva kirimo ubwenge di. Icyintu cyose gishobora kugira icyo cyitwungura tukamenya amateka y'igihugu cyacu byadufasha.

  • #16

    Aha ukuri kurakiza (mardi, 17 mai 2011 01:31)

    Njye mbonye muvuga ibyo ibyobo numva ntaceceka ntagize icyo mbivugaho kuko nubu ndacy'ibaza ibyabyo bikanyobera. Nubwa nari umwana ndibuka ibyo kwicana bitangira ibutare? abibuka muribuka aho byatangiriye ? icyo nibuka nuko byatangiriye kukabutare hari niba ntibeshye bugacya byakwiragiye kwitaba n'ahandi ariko reka ngaruke kubyobo ndibuka ko umunsi wambere cyangwa iminsi mike. Hari Umwarimu wigishije kukibikira wari umwarimu nakundaga cyane ariko ndibaza ko yapfuye abari batuye icyarwa mwese mwagombye kuba mumuzi, icyantangaje gusa nuko murugo rwe hari ibyobo bitatu niboneye n'amaso yanjye ubwo commendant wa genderemori ndumva yaritwaga hitabatuma Thamas yahazanaga na Kanyabashi Joseph wari burugumestri w'umunjye wabutare ari abasirikare hari baje kubereka ibyo byoba byo kumugabo witwaga Nyangezi wakoraga muri Laboratoire i Butare ( yari umugabo wuwo mwarimu wanyigishaga muri Primaire ) ibyo byobo rero byari mukarima kari haruguru y'urugo gato rwabo kandi byari bitatu niba nibuka neza ntabwo byashoboraga kuba ibyo amazi kandi ntibyashoboraga no kuba umusarani ( dore ko wari n'umuryango utari munini cyane bose ndumva bari bane kuko bari bafite abana babire ) ubwo rero ntibarikuba bakeneye imisarane itatu! Kandi uwa mugabo yari azwi cyane mubari muri PL birirwaga batuka ubutegetsi bwariho. icyo nzi nuko nanjye ibyo byobo nyuma yaho nari nkiciwemo imana Igakinga akaboko ariko byaguyemo inzirakarengane nyinshi zishwe zizizwa ubwoko bwazo zishwe n'abaturajye cyangwa interahamwe.

  • #15

    kajugujugu (lundi, 16 mai 2011 23:46)

    #9
    Musoni

    ibyo uvuga by ibyobo ni inzoga abatutsi bari biteguye kunnywa umenya warabirose kuko nanjye nari umusirikare,nazengurutse igihugu cyose,ariko nasanze ibyo bintu nta nahamwe byabaye.rwari urwitwazo rwo kumva ko bitanze umwanzi gusa.tujye tuvugisha ukuri,amahano yarabaye ariko ntitukayabeshyere nanone

  • #14

    I do not judge but just observe 2 (lundi, 16 mai 2011 23:06)

    My twitterspat with Paul Kagame

    At least he made more sense then the juvenile nonsense spewing out from Louise Mushikiwabo, his foreign minister. She began by asking: "Wld u care 2 know what 11,000,000 Rwandans think of Paul Kagame b4 u spread ur formed opinion? 2 big a challenge 4 u?" An arrogant assumption, of course, to imply she spoke for all her people – and exactly the question that is impossible to answer in such a repressive autocracy. Her tweets became increasingly excitable; afterwards, she blocked people from looking at them.

    Several observers criticised Kagame's Twitter tantrum as exhibiting a lack of dignity. I disagree. It is admirable to see a leader engaging so personally with new means of communication – although it is telling there is no one he thinks worth following. And there is something rather splendid about a president so passionate about his country he confronts foreign critics in this manner.

    The exchanges underlined the revolutionary nature of what is fast becoming the most important journalistic tool around. On Monday the Sky reporter Mark Stone blogged from Tripoli about his amazing use of Twitter to find a Dutch engineer and prove a bombed Nato target was a military bunker. In this new world, I was able to draw attention to Kagame's original statement, he was able to respond and we could debate in real-time watched by thousands of people worldwide, scores joining in with links, opinions and comments.

    Additionally, while the answers were terse, the immediacy and intimacy of the president's responses offered a glimpse into his mind that might never have been exposed so starkly in more formal circumstances. His thin skin, his self-delusion, his evasiveness and above all his belief – echoed by his foreign minister – that the supposed saviour of Rwanda is above criticism.

    It is just a shame that with just a tiny proportion of Rwandans online so few of his own people were able to see such revelatory self-exposure. For the irony of this exchange is that while Kagame is happy to engage with a foreign critic like me on Twitter, he refuses to permit such dissent from journalists and political rivals in his own country.
    http://www.guardian.co.uk/commentisfree/2011/may/16/my-twitterspat-with-paul-kagame

  • #13

    Zirikana (lundi, 16 mai 2011 23:06)

    Nkuriyingoma,
    Gira amahoro. Mbere ya byose ngushimiye kuba warashyize iki gitabo mu rurimi rwacu...Uwakunyereka nagusengerera agahiye utaba ukabasha ugafata icyo ushoboye.

    Iby'iwacu iyaba byashobokaga abantu bakandika ibyo biboneye n'amaso yabo batabihimbye. uko babibonye.

    Icyatumye ubwicanyi hamwe bunabaho ni umunsi RTLM Radio yatangaje ngo...Abatutsi bari baracukuye ibyobo cg se imisarane miremire umugufi wari 8m kuzamura....nga babyita CND...kandi koko byaragaragaye ko bari barayicukuye hari umugabo rwose we yacukuye 4 yegeranye arangije atinda umwe awita umusarani ibindi abireka birangaye...umunsi byavuzweho ntiyaraye kandi nibwo abaturanyi batangiye kurakara...badukira abatutsi bararitura abo n'abo ngo...mudutanzeho gato...yewe hari byinshi ni uko isoni z'i Rwanda zituma tubika cg duhisha n'ibizaturitura...Uwaba azi utuntu n'utundi atwandike igihe kizagera bifashe abuzukuru kumenya ibibi twabayemo.

  • #12

    Militant (lundi, 16 mai 2011 23:04)

    Nkuriyingoma urakoze cyane koko Gouvernement yanyu niyatinzeho kuko yamenywe nabacye cyane, icyibabaje nuko abagabo baribafite ubwenge nibitekerezo bizima, batazongera kuboneka kungoma ya kagame
    Ndibuka amagambo Twagiramungu yabanje guterana na Kagame (yerekeye akandoyi) nibe kirya gihe yari agifite abamubwiza ukuri, batari nkaba Makuza Joe birirwa bavuga bati yego mwidishyi.

  • #11

    I do not judge but just observe (lundi, 16 mai 2011 23:03)

    My twitterspat with Paul Kagame

    The Rwandan president was revelatory in his self-exposure. Shame so few of his own people saw it

    Returning home from a Saturday afternoon walk with the dog, I did what has become almost a reflex action and checked Twitter. Bizarrely, there was the president of Rwanda having a go at me over disparaging comments I had made about an interview he gave that morning.

    This was strange enough – not least since his missives to me were peppered with the sort of text abbreviations used by teenagers (such as "Wrong u r ..."). Even stranger, we then traded tweets over human rights and repression in his central African nation, his foreign minister even joining the fray.

    All slightly surreal. By the time I went to bed, the foreign minister still tweeting furiously, our twitterspat had gone global with supporters on both sides weighing in. Digital gurus speculated this was another Twitter first: a head of state directly engaging with a journalist.

    The exchange raises various questions – not least whether you can really conduct a complex and highly-charged debate in 140 characters at a time. The answer is probably no, although the genius of the medium is how it draws attention to issues and amplifies them.

    My electronic encounter with Paul Kagame began when I read an interview in which he said no one in the media, UN or human rights groups had the moral right to criticise him. I fired off a tweet, saying he was "despotic and deluded", something borne out by such a vainglorious statement.

    "Not you either," he tweeted back. "No moral right! You give yourslf the right to abuse ppl and judge them like you r the one to decide …"

    Thus began our beef. I repeatedly asked why no one had the moral right to question him, while raising issues of press freedom in a country where critical journalists are jailed or shot dead. He said I had no basis for my comments and told me I was insulting. His tweets were heavy with exclamation marks.

    I linked Kagame to a damning human rights report on Rwanda. He replied that "we hold ourselves and each accountable to a high level and even deal with criticism honestly, openly and fairly …" I queried how there could be accountability when he had shut down papers and stopped rivals standing in elections, adding I knew of people living in fear of their lives for daring to criticise him.

    Like many politicians, he ducked issues and answered questions with another question. Eventually, after more than a dozen tweets, he half-answered my central point, saying that while some in the UN, media and human rights groups liked to criticise, they were not without flaws themselves.


    http://www.guardian.co.uk/commentisfree/2011/may/16/my-twitterspat-with-paul-kagame

  • #10

    Nkundurwanda (lundi, 16 mai 2011 22:15)

    None Nkuriyingoma ko utarangije werekana uko abantu bari hanze y'uBubirigi bakigura? gusa wirinde kugiha abari mu Rwanda badashira uretse ko kitanahagera ibivuga ko haba hari amakosa bakoze umwami Pirato ntiyakwemera ko kimwinjirana gusa nuko ubwo cyasohotse abari imbere ntibazabura kugitekerezaho kandi kugitekereza bazabihanirwa, mu Rwanda n,abahanga abantu bamenya icyo utekereza utavuze bagasuzuma bakagukacira ngo ufite ingengabitekerezo, ubu rero baragowe, ariko bihangane ndumva na Kadafe ageze nuyabagabo ariko we ntabwo akanganye nka Kagame inararibonye mu kurasa n'agafuni ngo we iyo yarashe ntahush!!! ariko nibyo reba nawe presidant Ndadaye, Habyarimana, Ntaryamira, Kabira,Sindikubwabo, Bizimungu nawe buriya yamurangije, sendashonga Nsabimana, Rizinde,none ngo arahiga na Museveni burya rero ngo utazi ikimuhatse ngo areba inyubahiro ya se igitsure uriya muntu ni ya matwi arimo urupfu atajya yumva, icyampa ntihazagire umugome uhohotera kagame nibura akazafatwa abanyarwanda bakamubona yavuye ku butegetsi.ok utugezeho uko twakibona.

  • #9

    Musoni (lundi, 16 mai 2011 22:07)

    Intambara nayibayemo kuva itangira ndetse nayikomereza muri kongo aho FPR yazaga kutwicira hose, yangizeho ingaruka, kandi uretse uburyo bwo kwandika igitabo butorohera buri wese, rwose iki gitabo wanditse, ni cyiza kandi90%y'ibikivugwamo, n'ubwo nsomye inshamake yacyo ni ukuri, gusa nk'umuntu wabaye no muri Muvumba, hamwe mu hahise hagerwaho n'intambara, nkaba narabanye n'abantu nabo intambara yakozeho cyane kuva itangiye, kugeza aho impunzi zigereye mu marembo ya Kigali(Nyacyonga)byari byoroshye kuba nabo(impunzi z'Abahutu) bakwibwiriza, babonye akanya bakica Abatutsi n'abandi babashyigikiye.
    Muti kuki?

    Mu itangira ry'intambara ntagushidikanya,ko byageze aho,umuhutu wese, cyane uwari warakozweho n'iriya ntambara yashojwe n'Abatutsi baturutse iBuganda ndetse no mu bindi bihugu bari barahungiyemo muri59 no mu yindi myaka yakurikiye, ndetse n'abandi bakomeje kujya babasangayo nyuma mu gihe cy'intambara, aba bakagenda rubanda rwose rubireba, harimo abaturanyi babo , babonaga kandi bazi ko ejo aribo bazabahindukirana bakaza babarasa, ibyo byose biri mu byazanye umwuka mubi mu mibanire y'abanyarwanda, kuburyo n'ubwo haba harabaye iyoborwa rikozwe na Leta yari iriho,ku bwanjye ntirengagije n'abandi tuganira bariho kandi babaye muri iryo sanganya ry'intambara yashojwe na FPR,ntabwo nakwita iryo shishikariza ko ari 100% itegurwa rya Génocide.
    Ibi ndabivugirako:iyo bavuga ko Génocide yateguwe , babihera muri 59, njye nkaba atariko mbibona.
    Njye mbona ko ihanurwa ry'indege ryabaye imbarutso, ritanga akanya gaturutse ku kajagari,n'icyuho mu buyobozi cyo kugirango buri muntu akore icyo ashaka, anikiza uwo ashaka, nuko biza kugwamwo Abatutsi, bari bamaze igihe kirekire bagaragaza ko bashyigikiye, bene wabo bateye Igihugu cy'uRwanda.

    Ntabwo nakwirengagiza uruhare rwa benshi mu baturage b'igihugu bafataga Habyarimana nk'umubyeyi wabo, kubwiyo mpamvu, ntibitangaje ko kumva abanzi bamwishe kwagombaga gufatwa nabamwiyumvagamo ko nabo urupfu rwabo rwegereje, nibadashyira hamwe ngo bikize umwanzi ariwe Mututsi wari warabigaragaje kuva kera afatanya na FPR inkotanyi.

    Ikindi utavuzeho kandi, uko nabibonye cyarateye ukwicwa kw'Abatutsi, ni uko le6/04/94, indege ihanurwa, nari mu giturage cya Mugambazi muri Kigali ngali aho nari nagiye gusura Nyogokuru, aha rero ibyo nahabonye byatangije ihigwa ry'abatutsi ni Ibyobo byari byaracukuwe n'aba, kandi bikiyongera ko buri rugo rw'umututsi, abatari benze inzoga, bari baguze Byeri, bivuze ko bari biteguye umunsi mukuru w'ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Habyarimana, harimo n kumwivugana, urwo ruhurirane rwa nyuma yihanurwa ry'Indege ya Habyarimana, akaba arirwo rwatumye abaturage b'Abahutu baduka mu b'Abatutsi bakabica(ibyo ni ibyo nihagarariyeho n'amaso n'ubwenge bwanjye, bitabujije ko nyuma hashobora kuba harabaye ikangurirwa ry'abaturage rikozwe n'inzego z'ubutegetsi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa rinoze uko iminsi yagiye ishyira indi mu bikorwa byo kwica Abatutsi n'abandi bari babashyigikiye.
    Ariko intangiriro, inter y'abahutu yari imwe, baravugaga ngo"reka tubashyire aho bari bagiye kudushyira"Abatutsi nabo bicwaga baravugaga ngo:Muradutanze n'imutwice ntambabazi tubasaba, ibyo byavugwaga n'abenshi bicwaga.

    Ndangije nkushima, nibura ko wagerageje gushyira ukuri kwinshi mu gitabo cyawe wanditse, kuko n'uku kuri utugejejeho, ni bacye cyane bakuzi,ndanahamya ko n'abashyigikiye Leta iriho ubungubu, mwabipfa, kuko kuri bo bakubona nkaho ari100% ibinyoma.

    Komereza aho!!!!

  • #8

    Petero (lundi, 16 mai 2011 21:59)

    Wowe Musinga wiha gupinga Nkuriingoma waba waramuje mu yihe Kaminuza.Dore utangiye utukana,uwaboroze ntiyakarabye.Ntiwumvise ko na HE yatangiye gucisha make.Nta muntu wize watinyuka kubwira mugenzi we yanditse igitabo,ahite amwita umusazi?Waba cyose wagisomye?Ahubwo reka nkwibarize,wagisomye uri mu Rwanda?Nsubiza?Ntereje igisubizo cyawe.

  • #7

    Inkundura (lundi, 16 mai 2011 21:51)



    @Nkuliyingoma:

    Turashaka gusoma iki gitabo. Kubatuye mu bihugu bita "pays nordiques" (Finland, Norvège, Suède, Denmark, Island) kidushyirire kuri:

    http://www.adlibris.com/

    Kubatuye by'umwihariko muri Suède hari ahandi:

    http://www.bokus.com/

    Aha hombi bacuruza gusa ibitabo online, kandi babizobereyemo ku buryo bazwi cyane muri ibi bihugu.

    Thanks.

  • #6

    Musinga (lundi, 16 mai 2011 21:50)

    Wowe nkuliyingoma J.B, uri uwa nta kigenda kuko ibyo wanditse nta logique.
    Nta buhanga burimo, uretse guhurutura ibigambo gusa.
    Harya ngo wabayeho ministre? Biratangaje pe! Ubuse wayoboraga ute nta bwenge?
    Gerageza urebe izindi nkuru abandi byashyizeho hano urasanga iyawe ari amateshwa kuko ntacyo uvuze.
    Ubuse iyo ngirwa gitabo yawe ninde wayisoma uvanga ibintu gutya? Warangiza ngo ntubihagazeho ngo urasaba imbabazi?
    Njye imbabazi naguha ni izo kukujyana indera kuko ndabona waravangiwe.
    Njye mba numva nshaka umuntu wavuga inkuru kandi akayihagararaho kandi agatanga n'ibimenyetso bihagije, naho gutya uri kutuvangira.

  • #5

    sinozubwonkonafpr (lundi, 16 mai 2011 21:25)

    Iki gitabo ni cyiza cyane rwose. Umunyarwanda wese wumva ashishikajwe no kumenya ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu no mu bituma ubwiyunge uyu munsi bugora, yakagombye gusoma iki gitabo. Ngiye gushaka uko nkigura ngo ngisome. Arakoze cyane Nkuliyingoma J. Baptiste. Abandi banyarwandanda nabo bandika barebere ho, bajye bandika ibintu by`ubwenge mu kinyarwanda kugira ngo b`abandi banyarwanda batagize amahirwe yo kumenya indimi za gikoloni nabo babisome babyumve.

    Ku rundi ruhande, ubwo narebaga uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Kaminuza Nkuru y`Urwanda i Butare, hari ikintu nabonye kandi ndakeka ko atari njye gusa nakibonye. Abajijwe n`umunyenshuri wa kaminuza ku bijyanye n`inama RNC iherutse gukorera i London ndetse n`ibibazo by`umutekano w`abantu batavuga rumwe na Leta ngo leta yashakaga kwirenza bagahabwa uburinzi na leta y`Ubwongereza, Kagame mu kumusubiza yavugaga yiyoroheje, atuje ariko avugana ikiniga cyinshi nk`ugiye kurira, bitandukanye cyane n`uburyo asanzwe yitwara. Yavuze ko niba abo bagabo ba RNC bo bahungabanya umutekano w`abanyarwanda, ngo uwabo (RNC nyine) utari ukwiriye kugira uwo uhangayikisha kuko ngo batarusha abanyarda baterwa za gurunedi. Yanaboneye ho kandi gusaba abanyeshuri guharanira ukuri no kwihesha agaciro nk`uko asanzwe abivuga, n`ubwo bwose ukuri yabasabaga tutazi niba atari kumwe kwe, dore ko uwuzuye ingurube azibona hose.

    N`ubwo bwose yasubije uwo munyeshuri atuje bigaragaza ko hari icyo Kagame arimo yikanga muri iyi minsi kimutera kugira amakenga mu mivugire binyuranije cyane n`ibyo tumenyereye, P.Kagame ntiyabuze kubaza uwo munyenshuri atabitinze ho uko we azi ayo makuru ya RNC ngo n`icyo ari cyo.

    Gusa twizere ko uwo munyeshuri atagiye kwibasirwa na za DMI za Kagame zimenyereye gutera udufuni.

    Ngaho umugoroba mwiza Banyarwanda, mpirimbanyi z`ukuri mwese.