jeu.

05

mai

2011

Ndashimira Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana Umwepiskopi wa Cyangugu.

Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu . Aratura igitambo cy'Ukaristiya asaba Ubumwe n'Amahoro mu bana b'Urwanda.
Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu . Aratura igitambo cy'Ukaristiya asaba Ubumwe n'Amahoro mu bana b'Urwanda.

Sinshaka kwivuga izina kubera impamvu z’umutekano wanjye. Ndi umukristu wo muri diyosezi ya Cyangugu, ndetse no muri paruwasi ya Cyangugu. Nkaba nshimira umubyeyi wacu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyima kubera itangazo yashyize ahagarahara le 1/5/2011 (narisomeye mu binyamakuru binyuranye) avuga ku byerekeranye n’urubuga www.leprophete.fr rwashinzwe n’apadiri babiri bavuka muri iyi diyosezi ari bo Thomas Nahimana w’i Mushaka na Fortunatus Rudakemwa w’i Mwezi. Abo bapadiri bombi ndabazi kubera ko Fortunatus Rudakemwa yabaye igihe kirekire padiri mukuru hano ku katedrali mbere yo kujya kwiga i Roma. Naho Padiri Thomas Nahimana twakoranye muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro imyaka myinshi kandi yabaye n’umwarimu mu iseminari yo ku Ruganda yubatse ku ubutaka bwa paruwasi ya Cyangugu. Abo bapadiri bombi, abakristu barabakundaga ku buryo budashidikanywa. Ahari wenda iyo ni imwe mu mpamvu yatumye ababishoboye bitabira gusoma ibyo bandika kuri ruriya rubuga rwabo. Reka mvuge rero icyo nshima mu itangazo rya Musenyeri wacu rigizwe n’ingingo 9. Kugirango byorohe, ndabikora ingingo ku yindi.

Mu ngingo ya mbere aragira ati :

Abasaseridoti, Abihayimana n’Abalayiki, abo bose bahamagarirwa kubera isi urumuri (Mt5, 16) igihe cyose, by’umwihariko mu bihe bikomeye”.

Sindi umutagatifu, ariko nkunda Kiliziya, ngakunda n’abihayimana. Ibi byanyibukije amagambo yo mu nteruro y’isengesho rikuru ry’ukaristiya ryo mu misa y’itangwa ry’ubusaseridoti, aho Musenyeri avuga inshingano z’abapadiri agira ati :

Bene abo ni bo basabwe mbere y’abandi guhara amagara yabo kubera wowe no kugirango abavandimwe babo babone umukiro utanga”.

None se, ni nde wahakana ko Urwanda rutari mu bihe bikomeye kugeza n’ubu? Yaba ameze nka Rwigizankana rwa nirwange. Yabonye inzu ihiye ati “njye nimunsasire niryamire”. Ni nde wahakana ko muri iki gihugu Abasaseridoti, Abihayima natwe abalayiki, abenshi tutahisemo kuruca tukarumira kubera ubwoba ; none bariya bapadiri bo bakaba barahaze amagara yabo bagatinuyuka kwamagana akarengane kari muri uru Rwanda. Bahaze amagara yabo kubera ko FPR ibabonye yabica. Kandi naho bari mu mahanga, ngo ishobora kubasangayo. Reka twite ku byo bavuga, tureke kubikoma. Nshimye rero Musenyeri Yohani Damaseni ko atabikomye muri iri tangazo.

Ingingo ya 2 y’iryo tangazo iravuga ngo :

Diyosezi nk’ishami rya Kiliziya yose yuzuza ubutumwa bwayo mu nzego zuzuzanya.Ntishobora gutandukira ngo inyuranye n’ubutumwa bwahawe Kiliziya yose”.

Mu butumwa Kiliziya yahawe na Yezu harimo ubukomeye cyane bwo kwita ku bakene no kuvugira abapfukiranwa.

Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibihowe n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho, umunsi w’ukwihorera kw’Imana yacu, guhumuriza abari mu cyunamo bose, kwambika ikamba abashavuye…. Bazambikwa ikamba mu kigwi cy’ivu, umwambaro w’umurimbo mu cyimbo cy’ibigunira, basigwe amavuta y’ibyishimo mu mwanya w’umubabaro” (Iz 61, 1-3).

Ibi Izayasi yahanuye, ndabona ari byo padiri Thomas na Fortunatus bariho bakora.

Mu ngingo ya 3 y’itangazo rye,

Musenyeri yibutsa Abasaseridoti  ko “babujijwe kugira uruhare mu mashyaka n’amashyirahamwe ya politiki batabiherewe uburenganzira n’Umwepiskopi”.

Ku rupapuro rwa 1 rw’urubuga rwabo, aho bavuga icyo bagamije, no mu nyandiko zabo, bariya bapadiri bagaruka kenshi ku kuvuga ko nta mirimo ya politiki bakora, ko ahubwo icyo bakora ari uburenganzira umunyarwanda wese afite bwo kuvuga niba yishimiye uko ibintu byifashe mu gihugu cyamubyaye cg. niba hari icyo yifuza ko cyakosorwa. Ibyo rero bikaba bihuye n’ingingo nziza cyane ya 5 y’itangazo rya Musenyeri, aho avuga ngo :

Bavandimwe, buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza ku mibereho y’igihugu n’iy’abagituye ariko hagamijwe kubaka”.

Ibi rero mbona ari byo bariya bapadiri bakora. Uwivanga muri politiki ahubwo yaba ari wawundi uvuka i Shangi ngo waba warashinze ishyaka rya politiki.Nabyo bizasuzumwe neza hari igihe byaba bivugwa n’abashaka ku muharabika. Mbona bariya bapadiri bombi ba leprophete.fr bagamije kubaka, kireka hagira utwara nabi ibyo bavuga. Erega ntidukwiye no kwirengagiza ko Atari bo bonyine bandika ku rubuga rwabo, mbona inyandiko nyinshi zurunyuraho ari iz’abandi banyarwanda banyuranye.

Mu ngingo ya 4 y’itangazo rye:

Musenyeri avuga ko Urwanda rwanyuze mu bihe bikomeye “byatumye abantu bagira ibikomere n’ibitekerezo binyuranye”. Ibihe bikomeye, Urwanda ruracyabirimo. Abanyarwanda bamwe birengagiza ibikomere n’ububabare bw’abandi. Ubivuze ntagaterwe amabuye. Kubivuga ni yo ntambwe ya mbere yo kubikemura binyuze mu biganiro no mu bwumvikane. Kubihisha cg. kubyirengagiza ni umwaku. Ntawe utashimira bariya bapadiri ko babivuga.

Mu ngingo ya 6,

Musenyeri avuga ko ubutumwa bw’Abasaseridoti, Abiyeguriyimana n’Abalayiki bugira ireme iyo ubukora yunze ubumwe n’Umushumba wa diyosezi cyangwa Umukuru w’umuryango.Nkomeje kwizera no gusaba Imana ngo ntihazagire inyangabirama zijya Musenyeri mu matwi cg. Ngo zimukange, zimuhoze ku nkeke zigamije gusenya ubumwe bumuhuza n’abapadiri be muri rusange, na bariya babiri, Thomas na Fortunatus, ku buryo bw’umwihariko. Ni icyo benshi batinyangaga. Babonye kitari mu itangazo, bariruhutsa. Ariko se ubundi ko bariya bapadiri nta cyaha bafite, bashyirwa ku ruhande bazira iki ? Kiliziya y’Umwami wacu Yezu Kristu ntigacikemo ibice.

Ingingo ya 7 ivuga ko ibyo bariya bapadiri bandika cg. bavuga, ari bo bonyine bigomba kubazwa, ntibyitirirwe Kiliziya muri rusange cg. diyosezi. Ibi rwose ni byiza cyane. Ni bwa burenganzira buri munyarwanda wese afite bwavugwagwa mu ngingo ya 5.Naho kuba ibyo bavuga bitagomba gufatwa nk’ivanjiri, ihame cg ukuri kudakuka, ibyo ni byo rwose. Bashobora kwibeshya, ariko rero umuti si ukubacecekesha ku ngufu. Umuti ni ugukemura ibibazo bavuga, aho kubikoma ku giti cyabo. Hari abanyarwanda benshi (hafi ya bose) batekereza nkabo. Niba hari aho bibeshya, uwabereka aho hantu. Nabonye no ku rubuga rwabo ntawe bakumira. Kabone n’ababatuka ku babyeyi bombi, barareka inyandiko zabo zigatambuka.Jye aho niho naboneye ko bagomba kuba baturusha kumva neza icyo ijambo demokarasi risobanura.

Mu by’ukuri, batangiye gushyira mu bikorwa ibyo Musenyeri avuga mu ngingo ya 8 agira atiBavandimwe,... Ivanjiri nikomeze itwigishe kandi idutoze gukundana, kubahana no gushyira hamwe dushakashaka icyahesha mugenzi wacu amahoro n’umudendezo”.

Ingingo ya 9 ni umugisha. Icyo nakongeraho ni uko iri tangazo narishimye. Nkaba nshima kandi na bapadiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa kuko batinyuka kuvuga ibibazo twe dutinya kuvuga, kandi bakaba baha ijambo buri wese ku rubuga rwabo. Ntabwo bisanzwe mu Rwanda.

Umukristu wo muri paruwasi ya Cyangugu udatinyutse kwivuga izina kubera ubwoba.

Commentaires : 50
• #50

coach factory outlet (mercredi, 03 septembre 2014 09:51)

http://www.coachoutletfactoryusa.com/ coach factory outlet
http://www.coachfactory-outletsonline.com/ coach factory outlet online
http://www.coachfactory--outletonline.com/ coach factory outlet
http://www.coach-factory-outletonline.com/ coach factory outlet online
http://www.coachoutlets--online.com/ coach outlet store online
http://www.coachoutlet--online.com/ coach outlet online
http://www.outlet-coachfactory.com/ coach factory outlet
http://www.factory--coach.com/ coach factory outlet
http://www.coach--handbags.com/ coach outlet online
http://www.coachoutlet-storesonline.com/ coach outlet store online
http://www.coachoutlet--factory.com/ coach outlet online
http://www.online-coachfactoryoutlet.com/ coach factory outlet online
http://www.coachoutlet-store-online.com/ coach outlet store online

• #49

coach factory (samedi, 15 février 2014 03:47)

Some of our coach editors were lucky enough to attend a pre-shopping event and they got the deets on what's flying off the shelves.

coach factory outlet online

If there's common ground between the two that won't lead to gut-twisting anxiety or tears and disappointment, it's probably this coach Chocolate Truffle Ring ($23).

coach outlet store online

There's a sailor stripe shirt and then there's a shirt that actually looks like a sailor might have worn it - especially if that sailor's name was coach outlet.

coach factory

Sharing the thirty-six-piece chocolate set will seem like an act of kindness (and it totally is!), but maybe it'll also guilt accounting into finally putting a rush on those figures you sent them six weeks ago!

coach handbags

Each bag contains two ounces of beans and is packaged smartly with a message of affection on the front.

coach factory handbags outlet

It'll help smooth and hydrate patchy elbows and coach outlet and restore moisture to hands and feet.

coach outlet

Recently while giving these talks, it occurred to me that some of the points I'm making are actually pretty relevant to just general life,

prada outlet

so I thought I'd share a few of them here.

michael kors outlet

Despite the ensuing interval,

michael kors outlet store

only a third of the companies that used fitflops in the facility have offered to compensate the survivors and the families of the deceased.

fitflops

Fitflop Offer is valid through tonight 02/09/2014!

fitflop shoes

This new line extension is sure to bolster business for the brand, since Duckie Brown has been a steadily creative menswear coach.

www.coachfactory.com/store

• #48

威哥王 (mercredi, 31 juillet 2013 10:13)

威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
威哥王:http://www.威哥王通販.com/
巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

花痴:http://www.花痴.net/
紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
三便宝:http://www.三便宝.com/
三便宝:http://www.三便宝.net/
威哥王:http://www.威哥王通販.net/
狼一号:http://www.狼一号.com/
狼1号:http://www.狼一号.com/
d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

• #47

紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 10:11)

巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

• #46

Nahayo (mercredi, 11 mai 2011 11:12)

Mu mbabarire iyi nyandiko nyisoma, nibutse uko nzi abanya Cyangugu nsanga bitangaje. Ntabwo mbarwanya ariko ndagirango abandi banyarwanda tugerageze kubumva. Bashobora kuba banyotewe demokarasi no kwishyira ukizana.
Mberutse gusoma CV ya Kigeri V Ndahindurwa nsanga yaravukiye i Kamembe. Ubwo ni umunya Cyangugu. N’ubwo ntemera ubwami bitewe n’uko bwiyatse ikuzo ryabwo ariko uyu Ndahindurwa yagaragaje ko demokarasi ari nziza ubwo yemeye kuba umwami uganjye. Ubwami buretse kugirwa ubwiru, umwami akaba yava mu moko yose atuye u Rwanda bushobora kuba igisubizo cy’amakimbirane hagati y’amoko atuye u Rwanda.
Nibutse Kayibanda agira ati: “ Banyarwanda, banyarwandakazi namwe banya Cyangugu”. Ngo yumvaga atari abanyarwanda buzuye.
Nibutse Twagiramungu. Muri 90-94 yihariye urubuga rwa politiki. Yarayikinnye, akabya gucenga kuboneza muzamu biramuyobera. Na n’ubu aracyahanyanyaza. We na Ndahindurwa ndasanga batava ku izima.
Nibutse Bucyana Martin. Muri 90-94 yashyinze ishyaka CDR ryamamajwe mu bwicanyi. Akiriho yakanguriye abahutu kwiyumva nk’umuryango ugasobanura icyo basaba abatutsi kugirango ayo moko abane neza. Uwamwishe yishe ubwisanzure muri demokarasi. Ibiganiro mpaka hagati yaya moko yombi nibyo bizaturinda indi mivu y’amaraso mu Rwanda. Hazabaho contrat social hagati yabo. Ibindi byose ni ukurimanganya bihekesha u Rwanda umusaraba iteka ryose ubuzira herezo.
Nibutse ibyo muri TPIR. Abanya Cyangugu benshi bagizwe abere. By’umwihariko ndibuka Ntagerura na General Kabiligi.
Ntagerura akiba i Ruhande ngo yakundaga kuvuga ko nta kuntu umuntu wize Management ataba Ministre. Bwarakeye biraba. Hanyuma ngo umunsi umwe ubwo yari Ministre wa Transport imodoka ye yamupfiriyeho muri Nyungwe aza i Kigali. Ako kanya Bus ya Onatracom yamugezeho. Asaba abagenzi bose kuyivamo na convoyeur. Yabatumirijeho indi we yicara wenyine muri Bus mu ntebe y’inyuma. Shoferi asabwa kumugeza i Kigali iwe.
General Kabiligi we sinzamwibagirwa. Ubwo twavaga I Kigali kuwa 03-07-1994 niwe watwambukije mu Nzove. Iyo atabaho ahacu haba harameze isogo. Gusa abagabo baragwgira. Imana ishimwe yo yakoze ko aba umwere.
Nibutse muri za 91 turi muri UNR. Twagombaga gutora abagize CCCC. Uwitwa Bonaventure w’i Cyangugu yatubereye ibamba. Ngo agomba kutuyobora kandi twe tutamushaka. Umutwe yadutesheshe zinzawibagirwa.
Reka ndangirize kuri aba ba padiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa. Mu gihe abandi ba padiri bo mu yandi madiyosezi basa n’abamizwe n’ubwoba. Bo biyangiye. Wabakunda wabanga ibyo birakureba. Ikigararagara ni uko banze guheranwa n’ubwoba bwabibwe mu Rwanda.
Ibi mvuze nta kindi kibinteye. Ndifuza gusaba abanyarwanda twese kumva abanya Cyangugu. Ndasanga bashobora kuba indiri ya demokarasi. Njye ndi uwo mu Ruhengeri ariko nshimishijwe n’uburyo abanya Cyangugu bavuga icyo batekereza. Imana igende imbere y’abanyarwanda bose bakunda ukwishyira ukizana no kugaragaraza akari k’umutima.

• #45

urukwavu (mardi, 10 mai 2011 23:01)

Nshuti urakoze pe kdi nibyiza ko twese twumva ibintu dukureho ko twese twakagombye kumva kimwe gusa icyo nakwibutsa bajya bavuga ngo"ukuri kurababaza" kubera iki rero kenshi inyandiko abantu bandika zukuri nizo usangamo ibitutsi birenze ibya abashumba aho bahakanye cga bakerekana ukuri kwabo ibyo nabonye muri iyi gouvernement yacu byadutse iyo umutegetsi runaka byaba bibi akaba ingabo byo bigahumira kumirari ucibwa umutwe akawucibwa ibyo rero tugomba guhaguruka nkabanyarwanda tukabirwanya iryo terabwoba rigahagarara twese tukibumbira muri democratie nyarwanda igizwe numunyarwanda aho ava akagera murakoze. rwandatwese@hotmail.com

• #44

kalibushi (lundi, 09 mai 2011 13:43)

Bavuze ko Kagame yikundira gukorana n'abantu nka ba Joe bikundira igitsina none Joe yagiye guhagararira abanyarwanda!!!!!!! Ese mu Rwanda ntabandi babishoboye? None babeshyehe kandi n'amafoto yarabigaragazaga? Aha bararwanya icyaha cy'ubusambanyi.

Bavuze Kubwicanyi bwabereye i Kibeho kandi baranabwamagana? Barashimangira itegeko ry'imana ngo ntukice! None se si umurimo w'imana?

Bararwanya isenya ry'amazu y'abakene barara rwa ntambi! Itegeko ry'imana naryo rirabyamagana. aho badakorera imana ni he?

Baranenga ingso y'ubusahuzi bwo gusahura igihugu bagura indege. None mvuge iki ndeke iki niba itegeko ry'imana ritubuza kwiba?

Ngiyo impamvu na musenyeri wa diocese ya Cyangugu adashobora kuba critiquant

• #43

Riberakubona (lundi, 09 mai 2011 11:21)

Ko umusenyeri avuga ibyiza nta gitangaza njye mbibonamo. Nicyo akwiriye gukora kandi atabikora akaziboneraho. Musenyeri ni umuntu uzi ingaruka yo gukinisha Imana. Igitangaje rero ni ukubona Musenyeri yirengagiza ukuri cyangwa yirinda gusesengura maze ngo abere urumuri abo yaragijwe.
Mu ngingo ye ya 4 aho yagize ati: “ Igihugu cyacu cyagize ibihe bikomeye byaranze amateka yacyo. Habayemo irondakoko, icyenewabo, ihezwa, umwiryane n’intambara”. Ibi ndabyemeranyaho ijana ku ijana na Musenyeri ariko mbabajwe nuko ntacyo yavuze kucyabiteye. Twe twarabimenye, byatewe n’ubuyobozi bubi. Icyo Musenyeri rero yari kudufasha kwari kudutangariza ko biriya yarondoye bitakiba mu Rwanda. Ababikurikiranira hafi bemeza ko ubutegetsi bwa Kagame aribwo butegetsi bubi u Rwanda rugize. Biriya byose rero yarondoye ubu biracyariho ku ntera ihambaye. Hakorwe iki? Ntacyo yabivuzeho. Mushyumba mwiza, uku kuri muhishyira niko gutuma namwe hari igihe mukorwa n’urukozasoni.
Ibi binyibukije, abasenyeri baguye i Kabgayi. Bajya kwicwa banze guhunga nk’abandi. Byose ngo byatewe na Musenyeri Nsengiyumva Thadeyo wakangishaga ko ngo yiganye na Tito Rutaremara. Yewe ngo bavukaga no mu gace kamwe. Ibyabaye byarabaye. Gusa icyantangaje ni uko uwo Rutaremara yadutangarije ko abo basenyeri batakwiye gushyingurwa gisenyeri kuko ngo ari interahamwe. None se wowe urabona atari urukozasoni. Kubona Musenyeri adashobora kumenya umwanzi n’umukunzi nubwo bose tugomba kubakunda.
Ibi na none binyibukije Musenyeri Bahujimihigo. Ahabwa ubusenyeri yirinze kugira icyo adutangariza kuri Nikwigize yari asimbuye. Twese tuzi ko yazimijwe. Wenda nawe ntacyo azi kirenzeho. Aho namugaye ni uko atamusabiye na Misa cyangwa ngo adusabe kumutakambira. Ukuri yaduhishe ni nako kwamubayeho. Ntituzi uko yavanywe ku busenyeri! Gatorika yo mu Rwanda nta kuri mugira. Bizabagora bihereye ku basenyeri.
Aho Musenyeri yakomereje agira ati: “ Ibyo bibi byose byujurijwe muri genoside yakorewe abatutsi mu 1994” byo ntabwo nemeranya nawe. Ntabwo mpakanako abatutsi bishwe. Ariko kwemeza ko habayeho gusa genocide yakorewe abatutsi ni ukwemera ukuri kwa Kagame wabaye mu ba mbere mu gutangaza genocide nk’aho ari mu mpuguke mu mategeko imbere y’abandi. Ni nawe wategetse ko biva kuri genocide yakorewe abanyarwanda nk’uko byari byemejwe na ONU bikanemezwa mu Itegeko Nshinga abanyarwanda twitoreye muri 2003. Mushyumba mwiza, utwo tubyiniriro nitwo tubakoza ikimwaro.
Mu Rwanda, amoko yose yaratikijwe. Mu mibare abahutu nibo bapfuye ari benshi. Abatutsi bakurikiraho. Abatwa bagaheruka. Mu bwiganze ugereranije n’umubare rusange wa buri bwoko ( en proportion) abatwa nibo bahazahariye hakurikiraho abatutsi haheruka abahutu. Genocide yakorewe abatutsi yaravuzwe bihagije. Bubakiwe n’inzibutso kuko bamwe mu batutsi bumva bari hejuru y’abandi. Genocide yakorewe abahutu nayo yavuzwe muri Mapping Report. Genocide yakorewe abatwa niyo itaravuzwe kuko batagira kivugira. Kubera ko musenyeri nyawe yita kubatagira kivugira aba nibo wari ukwiye kumvikanisha ibyababayeho. TPIR imaze imyaka n’imyaniko ariko yananiwe kwerekana uko genocide y’abatutsi yateguwe n’uwayiteguye. Ureke l’opportuniste en politique Jean Kambanda. Birababaje gusa kubona Musenyeri atinya kuvuga ukuri.

• #42

Militant (lundi, 09 mai 2011 11:12)

Umwanzi wigihugunnubwiza FPR ukuri, niwanga kuyoborwa buhumyi, nuwanze gukomera amashyi agastiko kimena maraso, ariko kuri HE aziko umwanga wese ahita aba umwanzi wigihugu.

• #41

Mujyanama (lundi, 09 mai 2011 11:03)

Ba padiri, nabagiraga inama yo gusaba imbabazi Musenyeri wanyu ndetse na leta y'u Rwanda. Site yanyu muyifunge, ubundi mukore imirimo ya gitumwa. Naho ubundi akanyu kashobotse ubwo mwatangiye kwamaganwa n'umushumba wanyu. Thomas na Fortunatus, mwahindutse koko! Umutimanama wanyu n'isengesho nibibafashe niba mukiri mu murimo mwatorewe wa gipadiri.

• #40

akamalimari (lundi, 09 mai 2011 10:15)

Umwanzi w,igihugu ni umuntu wese wica abanyagihugu ntawe asize inyuma,abihaye Imana ,abana,ababyeyi,abasore ,inkumi....ni umuntu wese ukandamiza itangazamakuru,ni uwiba imisoro y,abanyagihugu,ni uwumva ko ari we ugomba kuvuga abandi bagakoma amashyi,utabyemeye agakubitwa agafuni,ni umutegetsi wese udashaka ko ukuri kugaragara.... ibisigaye namwe mwabyiyongereraho

• #39

@kalisa JP (lundi, 09 mai 2011 10:04)

Umwanzi w'igihugu ni umuntu wese udahska kuyoborwa butama,umuntu wese utinyuka kuvuga ibitagenda,muli make ni umuntu wese ushyira mu kuli kandi wanga umugayo.

• #38

Kalisa Jean Paul (lundi, 09 mai 2011 10:02)

Mwaramutseho: hali uwansobanulira icyo umwanzi w'igihugu bishatse kuvuga.
Mubaye mukoze

• #37

Wecome (lundi, 09 mai 2011 09:59)

Mbega ibyishimo bavandimwe, ntago mushobora kumva uburyo nishimye kongera kubona le prophete ifungura. Iminsi yari imaze tutayibona twari tumeze nkabari mumwijima, dore Kagame yabanje kuyifunga kugirango abone uko akora amafuti yongera gusubiza Habineza ku ngoma azi neza amafuti yafatiwemo. le prophete rwose murakaza neza. Turi kumwe.

• #36

Bravo (lundi, 09 mai 2011 09:49)

Bravo le prophete !
Wari ubuzeho rwose !
Ariko muzatubwire impamvu twari tumaze iminsi tutababona.

• #35

akamalimari (lundi, 09 mai 2011 09:43)

Ese Kagame n,abambari be bibagiwe ko Papa Yohani Paulo wa II bamugize umutagatifu,akimara kugirwa umutagatifu igitangaza cya mbere yakoze,Ben Laden yahise yitaba ntabwo ari ibiparu,ni analyse yakozwe n,abahanga,banyagitugu rero murabe mwumva akanyu kashobotse,kiliziya mwese irimo irabakurikirana,mutagatifu Papa Paul arabasaba ngo mugarukire Imana mubone kubabarirwa nimwanga murasanga umuchef wanyu Ben Laden iriya ari mu nyanja,nimwemere mugarukire abo ba Padiri mutoteza mubasabe Penetesiya n,imbabazi,kandi muzababarirwa,FPR na Kagame murekere aho ayo manyanga yanyu mugarukire Kiliziya,mwubahe aba Padiri kuko nicyo Imana idusaba cyane no kubasabira ngo umirimo bashinzwe bayitunganye neza,kiliziya ifite ingufu ntagatifu

• #34

muntunkundi (lundi, 09 mai 2011 09:25)

Genda leprophete wari uzengereje kagame!
ikindi kagame ntiyashoboraga guhindura gouvernement atabanje guhagarika le prophete, bivuga ngo, n' ubundi yabikoze mu manyanga akomeye. ikindi ntiyashakaga ko, n' ubwo yashubije ibibazo bimwe leprophete yamusabaga gukemura, nta kizere yifitemo ko n' ibyo yakoze bitazaburamo ibibazo, kandi atiteguye gusubiza.

• #33

muntunkundi (lundi, 09 mai 2011 08:38)

urubuga leprophete rwagarutse, no mu rwanda turisomera_gusa kagame ni umuswa mubi

• #32

GIRUKUBONYE (vendredi, 06 mai 2011 12:03)

Montesquieux yaranditse ati "LES PEUPLES ONT LES GOUVERNEMENTS QU'ILS MERITTENT" None natwe niba duhorana ubutegetsi bubi tukabutinya, umuntu yajya kuvuga akabanza kurangaguzwa/gucyebaguzwa, yajya kuvuga kumateka y'u Rwanda akabanza akareba uko abo ayabwira bayashaka, ngubwo ubutegetsi twifuza bizagorana guhinduka. Ni gutyo tuzahora nitwishyiramo ko abantu bose bagomba kumva ibintu kimwe, nidukomeza kumva ko tutagomba kuvuga iriduturutse kumutima ahubwo IRYO TWAKAVUZE TUKARIHAKISHWA, aka MUSSA FAZIL HARERIMANA, wirirwa akoma yombi, kimwe n'abandi benshi birirwa basenga ubutegetsi bw'igitugu,barenganya, bahimbira abandi ngo barebe ko barya kabiri, byose bizongera bihinduke ivu. AKANWA KARYA NTIWUMVE KAVUZA INDURU NTIKABONE UGATABARA.

Tujye turebera ku bihugu byadutanze kumenya icyo Demukarasi ari cyo, ubwisanzure icyo ari cyo. Twibuke n'aho tuganisha uru Rwanda.

• #31

RICHARD (vendredi, 06 mai 2011 11:39)

nIMUTINYUKE MUVUGE? AHARI IBYABAYE MU RI eGYPTE BYABA NO MU rWANDA§AHO ISI IGEZE? SI AHO KUBONAIBINTU NGO UBICECEKE,AHUBWO MUSHYIRE AHAGARAGARA IBY'IGITUGU CYAKAGAME N'INGOMA YE ?MAZE UZAZANA AMACAKUBIRI YOSE TUMUKUMIRE?TWIMIRIZE URWANIRA IKIZA!

kUBA PADIRI THOMAS NA MUGENZI WE BAGIRA UBUTWARI BWO GUSHYIRA AHAGARAGARA IBITEKEREZO BYABO NK'ABANYARWANDA,NI UBUTWARI BUKOMEYE;
TUBARI INYUMA

• #30

Neutre (vendredi, 06 mai 2011 11:22)

Message ya musenyeri ntaho ibogamiye keretse kuri Yezu wenyine. Mbega ni message y'umuntu utumbereye Imana. Ntabwo yigeze avuga ko ashyigikiye ibyo uru rubuga rukora ( abarushinze bakora- cyangwa ko yabibahereye uruhushya ), ariko kandi ntabwo yatandukira ngo ababwire baceceke ( ibyo biri hagati y'Imana n'abo ubwabo- niba ari imana yabohereje kuba "abahanuzi"- musenyeri ntiyaba akwiye gukoresha ingufu ngo abahagarike ). Mbega ni neutre. ntaho abogamiye. Abihaye Imana n'abapadiri bo mu Rwanda bose bagakwiye kumera gutya.

• #29

ja ahandi mwana (vendredi, 06 mai 2011 09:09)

wa musazi we se wowe ubwenge bwawe butaba mu mabuno, ubwo gutukana undushije iki! musenyeri nasabe ko areka kuvugwa, ndetse n'amafoto ye ntagaragare kuri site ya le prophete, kuko we ari intungane.wabona ari nawe wihishe inyuma y'iyi nyandiko ubwo atinya kuvuga izina rye.

• #28

ukuri (vendredi, 06 mai 2011 08:54)

@ poste #26:

Urakoze kubera iyi nyongera (ku nyandiko yawe) utugejejeho. N'ujya ubona akanya uzajye ukomeza kutubwira uko aho muhumeka. Icyakora nawe ijye ubikorana ubwitonzi kugira ngo utazahasiga umutwe dore ko Rwabujindiri atifuza ko abanyarwanda bavuga ibintu uko babibona: n'ubwo yaza akabakandagira hejuru aba ashaka ko badasepfura.

Hariya musenyeri yanze ko seminari ashinzwe yaba indiri ya FPR ni igikorwa cyiza. Tuzi ko na bo batorohewe ariko umwanditse Pierre Corneille muri "Le Cid" ni we wagize ati "A vaincre sans péril on triomphe sans gloire"

• #27

Ni nde ukorera Shitani ! (vendredi, 06 mai 2011 08:31)

Nsomye inkuru kuri veritas yerekana uko FPR yica abantu urubozo kandi nta n'icyaha kirabahama ndumirwa!

Ari aba batidiri bahaye abanyarwanda urubuga rwo kuvuga ibitagenda mu Rwanda ari na leta y'u Rwanda igaburira abantu mubyo bitumyemo ni nde ukorera Shitani? Ahubwo abihayimana batamagana amahano nkaya ngo bafite ubwoba n'ibyitso bya Sekibi !

Ubu se koko abantu bazakomeza kwicwa urupfu nkuru noneho hejuru y'ibyo abantu bakomeze kumva akarimi karyoshye ngo u Rwanda ni paradizo ! None se ni aba bapadiri bakorera abantu ibikorwa nkibi by'ubunyamaswa? Nibo se basenyera abaturage? Nibo se bima ibyo kurya abanyeshuri? Nibo se bacira imanza z'amahugu n'ubugome ngo ni Gacaca bakaburanisha n'abapfuye mbere ya jenoside? Nibo se bategeka abaturage guhinga ibigori gusa cyangwa urubingo... Ni murekera aho igihugu cyaguye mu maboko ya Sekibi! Biteye isoni n'agahinda!

• #26

Gerageza usome ubiranize kuko harimo ubutumwa. (jeudi, 05 mai 2011 23:08)

Musenyeri wacu ndamukunze cyane kubera ubwenge ashyira mubyo avuga, dore uko mbibonye, yirinze kwiteranya na leta kandi na none yirinze kwiteranya n'abahungu be(Fortunatus& Thomas).

Erega buriya ntimugire ngo nawe ntazi ibibera mu RWANDA, ndahamya ko abizi cyane kuko nzi neza ko bigeze gushaka no kumushyiraho iterabwoba muri 2007 ngo petit seminaire igomba kwigisha nk'amashuli ya leta, ubwo yarabahakaniye mpita mbona ko azi ibyo akora.

Hari abapadiri bamwe bo muri paroisse ya SHANGI, birirwa batanga inyigisho kuri aba bapadiri babiri ngo bo bataye umurongo, ndetse no mugusobanura IVANJIRI ntibatinya kuvuga kuri uru rubuga ngo ni urw'abanzi b'u RWANDA, kandi bakorera SHITANI, ubwo nahise niha gahunda yo kujya nsohoka uko bagiye kusobanura IVANJIRI.

Muri iyi minsi inaha (Cyangugu) dufite ubwoba, kuko n'iyo wasibye inama yahamagajwe na chef w'umudugudu, ubwo ngo uba urwanya leta yewe n'iyo waba urwaye.

Njye mbona ntaho bitaniye n'ibyo kubw'INTERAHAMWE kuko iyo utajyaga muri meeting wabaga uri icyitso.
Muri iki gihe mbona buri wese yarigize uwo muri FPR ese ko birirwa babeshya ngo mu rwanda hari amashyaka menshi kandi yigenga akorera he? Ndabaza ab'i Kigali cg ahandi?
Dore ikintera umujinya, kuba POLITIC isigaye yigishwa mu nsengero, ibi bigatuma hari benshi batazasubira gusenga.
Ese bibuka ko nta gahora gahanze?
Hari umusinzi umwe wo mu murenge wa GIHEKE, we wagira ngo abo bapadiri baramwici, kuko uko yasinze agenda mu muhanda ataha asakuza cyane ngo Thomas na Fortunatus mwa nterahamwe mwe, mureke kwihisha muri kiriziya gatorika mujye muri FDRL mutazayobya intama za FPR. Ubwo namunyuzeho nshaka kumukubita nk'urushyi nibuka ko hashobora kuba hari abamutumye dore ko ariwe utanga amatangazo ya leta mu gitondo.
Ese mwabana b'u RWANDA mwe turagana he? Ndabona ntaho bitaniye n'ibyo muri 94.
Njye nari nzi ko bishoboka ko idini ryahuza abantu wenda n'iyo baba bafite icyo bapfa, naje gusanga bitabaho kuko mbona ababa baje gusenga abenshi baba baje kurata ubwiza, ubukire, kwerekana ko igihugu ari icyabo, ubundi bava mu rusengero bakajya gushinja abandi ibinyoma.
Nagize amahirwe cyane kuko ntawe ushobora kumenya uwo ndiwe, bigatuma bose banyisanzuraho, yewe ntibatinya no kungisha inama ngo kuko hari uwo bagiye gushinja, n'abandi nabo bakaza kungisha inama ngo bari gushijwa ibinyoma, ariko mpitamo kwicekekera kuko nibyo bituma menya umwanzi wanjye.
Hari umubikira umwe wo muri iyi paroisse uherutse kumbwira ngo ese ubona bariya bapadiri atari INTERAHAMWE? Nahise mubaza nti ko ntabazi se nabashinja nturutse he? Ubwo yahise ampa iyi website ngo nze kuyijyaho ndaza kumusubiza so ntabwo ndamusubiza.

Dore uko mbibona, nimutitondera ibyo muvuga mwa banyamadini mwe, muzisanga mu mutego w'abashishikarije abanyarwanda kumarana. Erega abo tubona mu manza hirya no hino mu RWANDA simpamya ko bari bazi ingaruka z'ibyo bavuga, ubuse bibageze he?
BANYAMADINI MUREKE KWIJANDIKA MURI POLITIC KUKO BIDATINZE MWAZABONA KO MWIBESHYE.

• #25

Ndumiwe (jeudi, 05 mai 2011 22:21)

Ariko se koko ibi bintu byabayeho,ko umuntu bamugaburaga uduhungure mu cyo yitumagamo!!!Nyamuneka muzakore iperereza kuri ibi bintu,ndabona birengeje ukwemera.Halya ngo byaherukaga muri 95 nyuma ya Genocide?So ntakwanga..Muramuke.

• #24

umuvugizi (jeudi, 05 mai 2011 21:36)

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu ntangiriro z'icyumweru cya mbere cya Gicurasi, habereye urubanza rwerekanye ko u Rwanda rudateze kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Uwitwa Ngarama J Bosco ukomoka muri Rusizi, yasobanuriye urwo rukiko uburyo yafunzwemo kinyamwasa, bibangamiye cyane uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Bikaba birenze kubyumva.

Yavuze ko mu gufungwa kwe yagaburirwaga mu cyo yitumagamo. Bamugaburiraga ibigori byonyine. N'uburyo yagaragaraga mu rukiko, nta gushidikanya ko indwara ya bwaki yamaze kumutahaho. Ngarama ashinjwa n'ubushinjacyaha guhungabanya umutekano wa leta; kwitabira inama, no gushishikariza abantu kujya muri FDLR.

• #23

@ja ahandi mwana (jeudi, 05 mai 2011 20:04)

none se ko ufite ubwenge buke iyi nyandiko ni musenyeri wayanditse cg ubwonko bwawe buba mu kibuno!!!

• #22

ja ahandi mwana!!!! (jeudi, 05 mai 2011 19:37)

komera Musenyeri ubaye une STAR!!!kuki wemera kuvuga no kuvugirwa kuri site y'abapadiri niba utayemera ntiwemere n'ibyo bavuga cga bakora, wavugiye mu bindi binyamakuru ko ibyo uvuga tuzabisangayo tukabisoma!!!
washakag kwivura ihahamuka uretse ko utavuze akakurimo kose neza!!!ihangane muhungu wa kristu.
uzashyire inyandiko yawe ku gihe.com cga imvaho, kinyamateka, télévision ya kigali, le prophete uyireke! SIVYO?????

• #21

Torero (jeudi, 05 mai 2011 18:39)

Mwene Kibuci

Iyo ndirimbo ni Iya GASASIRA jEAN fELIX AILAS SOSO nawe Uhoraho amwiyereke iteka kimwe na Bagenzi be bari BAGIZE IMPALA dore abasigaye ahari baterenze 2...DUABE IMANA ibyutse muri twe abantu batarangwa n'ubwoba mu kwamagana ikibi no kwimakaza cyitwa icyiza...ibibi hamwe n'akarengane byamaganwe na buri wese...ibyiza nabyo tubyongere kandi tubikomereho...hari abadashaka ko ibibi bakora bigaragara kandi nibyo bigeraho bigatuma na twa twiza tuyoyoka cg dusenyuka.

• #20

Cyangugu Mururu, (jeudi, 05 mai 2011 18:19)

Ndabona nanjye nshyigikiranye n'ubu butumwa batanze, kuko ni ukuri kuzuye ukuri bidasubirwaho, na Ingabire, Mushayidi, Imberakuri, Ntaganda... Bazise ibitekerezo byabo. Mwikwirengagiza ko u Kagame ari ku rutonde rw'abambere mu kuniga abantu n'itangazabitekerezo. Kuvuga ko U leta yasakuje ni uko bagendera kuri shebuja Kagame. Kandi ibitekerezo birubaka bitanga ubwenge, kandi mwibuke ko n'Imbere y'Imana ntawe udakosa, kandi akaba yabihanirwa cyangwa akababarirwa kandi, igitekerezo cyanjye sicyo cyawe icyo dusabwa ni ukubahana tugakundana tutazizanyije abo turibo. Imana iduhe umugisha.

• #19

Mwene Kibuci (jeudi, 05 mai 2011 18:07)

Kuri Rutemayeze,
Wambabariye ukanyibutsa uriya muririmbyi:Genda Rwanda uri nziza kandi ufite amahoro.Nakekaga ko ari Sebanani.Sorry.
Nawe Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwiyereke iteka.

• #18

Rutemayeze (jeudi, 05 mai 2011 17:48)

@Mwene Kibuci,

Umuririmbyi uvuga wa kera waririmbye Genda Rwanda uri nziza,kandi ufite amahahoro.....ntabwo yazize iyi mbura gasani ya 90-94 nk'uko ubivuga.
Uretse ko yapfuye muri kiriya gihe naho ubundi yazize indwara.

• #17

Mariko (jeudi, 05 mai 2011 17:03)

Yemwe, abantu mwese muri kugira Rutikura inama y'uko yakagombye kwitwara ndabona muvunikira ubusa. Burya iyo muntu atinyutse kwandika ikintu nka kiriya azi ko gisomwa na bose, ushatse wamureka, kandi n'ubundi abanyarwanda barabivuze ngo usohotse uko ari ntabugayirwa.

• #16

nibyo (jeudi, 05 mai 2011 17:03)

Iyi nyandiko ndayikunze!!Kuganira nibyo bya mbere bikemura ibibazo!!Naho RUTIKURA(@4)we ibitutsi bye mperuka kubyumva nkiri umwana!!Byansekeje cyane kuko icyo gitutsi nari narakibagiwe

• #15

ukuri (jeudi, 05 mai 2011 16:22)

Uyu mukristu wa diyosezi ya Cyangugu ni uwo gushimwa kubera iyi nkuru atugejejeho. Njye icyo nkuyemo cy'ingenzi ni uko aba bapadiri babiri bakunzwe cyane muri diyosezi, ndetse no mu Rda, bikaba aribyo bituma Tom Ndahiro aryama ntasinzire.

Byari kurushaho ariko iyo uyu mukristu atubwira amakuru y'i Cyangugu aho gusubira mu nyandiko ya musenyeri ayisobanura kuko twese twayisobanukiwe. Icyo umuntu aba ashaka kumenya ni nka kuriya abapolisi bafatanyije n'abasirikari biroha mu baturage bagakubita cg se bakaroha muri kasho (bishobora kuba bikunda kubera i Nyamasheke n'ahandi). Ese musenyeri iyo abona ibyo bikorwa we aryumaho cg agerageza guhura n'abayobozi b'aho kugira ngo uko guhohoterwa kurekere aho?

Hari umupadiri witwa Emile w'i Rwamagana washyize mu majwi Leta mu gihe yarimo gusenyera abakene. Yaje gutabwa muri yombi ndetse birashoboka ko kugeza magingo aya yaba akiri mu buroko. Kuki kiliziya gatolika yaryumyeho? Ese kiliziya ibona ko uriya mupadiri yari mu cyaha mu gihe yavugiraga abakene? Njye ni bene aya makuru mba nshaka kumenya.

U Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye aho imbaga y'abantu yarimbutse, aho abaturanyi basubiranyemo, aho imiryango yasubiranyemo,... Inkovu y'igisebe iracyagaragara. Iyi nkovu izatinda gukira niba abanyarwanda badahawe umwanya ngo bavuge ikiri ku mutima wabo, bamagane ukurenganywa kwaba kuboneka, ese bumve ko bafite ubwisanzure mu gihugu cyabo.

• #14

kayumba (jeudi, 05 mai 2011 16:22)

Rutikura we, uragatikura nyoko.

• #13

Militant (jeudi, 05 mai 2011 16:20)

kera higeze kubaho umwami witwa mwidishyi, yari yarategeste aba gererwa be kujya basubiza ngo yego mwidishyi (kubintu byose yababazaga) muzi uko byaje kumugendekera, nona nabano bapadiri barazira ko banze gusubiza ngo yego mwidishyi, banze kuba inkoma mashyi nka Joe naba Faziri Harerimana; ubundi iyo bakunze ikintu ukagikosora uwakunengaga abura ikindi akunenga
Leta ya HE yarikwiye gukora ibitagenda ikareka kwitwaza abiyivuga; erega ukuri kurasharira, kandi uvuze ko nyirurugo yapfuye ntago aba ariwe wamwishe.

• #12

Mwene Kibuci (jeudi, 05 mai 2011 16:11)

Ntabwo aricyo Musenyeri asabwa.Ndagushimiye.Ariko abantu b,imfura nkawe kubanza musigaye muri bake mu Rwagasabo!!Hasigaye ibifura,ibigarasha etc.
Ndagusabye nyuzuriza uriya mugani ngo uvomera intanyurwa..Mbaye ngushimiye.Inyandiko no 10.
Uru rubuga ntirugira uko rusa,ariko ntamugayo,banyirarwo si inkandagirabitabo.Barize,umva ko ba Ibingira ngo muri kwiga!!!Se bite byawe ko ntacyo ujya usohora,muzajya mwituramira,umubyeyi utugejeje aha Kagame yirirwe aboroga wenyine na Ngoga Martin na Jules Rutaremara.Arioko ba Manassee baragerageje uretse ko biteye isoni ibyo banditse.Des soit-disant intellectuels et journalistes.Quelle honte pour le Pays des Milles combines,mille mensonges et mille problemes.Genda Rwanda uri nziza,kandi ufite amahahoro.....uwo ni umuririmbyi wa kera,kandi yazize iyi mbura gasani ya 90-94.

• #11

Ndabazi (jeudi, 05 mai 2011 15:43)

Ariko uriya wiyita RUTIKURA (inyandiko n°4) agombe kuba ari wa musirikari w'umwicanyi ruharwa w'umugenerali utazi gusoma no kwandika witwa IBINGIRA, ibitutsi nk'abiriya abikunda kubi niba yararyamishije nyina bikamukukiramo, ariko ngo na shebuja n'uko ra ! none se iyo yita abantu amazirantoki !

• #10

Ntabwo aricyo Musenyeri asabwa ! (jeudi, 05 mai 2011 15:29)

Mubyukuri iyo witegereje imiyoborere iri mu Rwanda, ukareba ubwoba abaturage bafite na Musenyeri atabubuze, ikigamijwe si ugusobanura niba padiri Thomas na Fortunatus baratanye cyangwa se niba batangaza ibinyoma!

Ikibazo ni uko ubuyobozi bw'u Rwanda bushaka agahu k'aba padiri kuko bavugisha ukuri kandi bagaha ubwisanzure abanyarwanda. Amagambo yavuzwe ni menshi, iyaba babeshya haba hari inkuru nyinshi zibavuguruza noneho zikaduha inkuru nyayo, aho kubona ibisubizo bivuye kubabanenga , twabonye kenshi ibitutsi no kuvuga ngo uwabakubita agafuni ! Ntabwo Musenyeri yari kuvuga nkabo; kandi ibyo bamusaba biragoye kubikora kiretse yiyemeje gusenya Diyosezi nawe atiretse! Ibyo nibyo bybashimisha! Uvomera intanyurwa...

• #9

ahhhhhhhhhhh (jeudi, 05 mai 2011 14:59)

ahh umukristu udatinyutse kwivuga kubera ubwoba..urakoze cyane..un jour ariko uzabushire dore nibyo nyakwigendera Padiri Ruberizesa Innocent yanditse mu gitabo cye yise" Nanze kubaho ntariho" nawe rero ubwo nturiho a 100% umunsi umwe ndagusabira uzashire ubwo bwoba ariko nanone ntuzabushire kugira ngo ukore ibidakorwa!!!!

• #8

Nsubize Rutikura (jeudi, 05 mai 2011 14:48)

Kuvuga nabi kubera abantu mudasangiye ibyiyumviro ni ubuswa bubi kandi ni ubujiji kimwe no gutukana bene kariya kageni nkuko ubigaragaza mu nyandiko zawe.

Muvandimwe ibikubabaje byose siko ubitura abanyarubuga. Kenshi mbibutsa ko igitekerezo cy'umuntu ashyize ahagaragara nta bitutsi birimo akenshi aba ashaka ko mukiganiraho ndetse kikaba cyabagirira akamaro niba bishoboka. Gutuka uwacyanditse rero nta shiti ni ubuswa ndetse biba biranga amacakubiri ari mu mitwe ya bamwe muri twe.

Mumbabarire aha mvuze muri rusange kuri buri wese utekereza kimwe na Rutikura kuko nzi ko atari we wenyine.
Igihugu cyacu ntaho kiva nta naho kiva niba abantu nka Rutikura bakomeje kwiharira urubuga bagahabwa ijambo aho kugirango basubizanye ikinyabupfura abanditse izi nyandiko bakiyemeza ahuibwo kubatuka bivuyeyo.

• #7

@RUTIKURAWE (jeudi, 05 mai 2011 14:27)

Sinje kurata ubwoko, ariko icyo nabandicyo
cyose nagusabaga Discipline mubyo wandika kuko
nta ninama y'abaministili yigeze ikugira umuvugizi wa Leta. Ibyo uvuga wakoze nyuma ya 94,
mugicengeze,etc uzabibarweho!

• #6

Kidahamwa (jeudi, 05 mai 2011 14:24)

Wa kristu we wo muri Paruwsi ya Cyangugu,ndagushimye,iyaba mu Rwanda hari abantu nkamwe nibura 100(IJANA)n,abashumba nka Musnyeri wa Cyangugu,ndababwiza ukuri ko akarengane kazageraho kagashira mu Rwanda.Ariko se bene kubwirwa ngo bumve!!!Urashaka kugira icyo uvuga kubitagenda mu hihugu ngo nguwo umuyoboke wa Ben Laden n,ibindi ntiriwe ndondoraTugumye dusenge,hari igihe Imana izongera igataha i Rwanda.Singizwa Nyagasani kandi urinde u Rwanda .

• #5

@ Tom Ndahiro (jeudi, 05 mai 2011 14:07)

Tom Ndahiro, Intore, ... bari he ra! Ko ntacyo bavuga!

• #4

RUTIKURA (jeudi, 05 mai 2011 14:02)

IZIMBWA ZA BA PADIRI ZIRAGAPFA,ZO ZISHAKA KWICA,NGO ZISHE BAKE,MURAGASWERA BA NYOKO...NA MWE NTERAHAMWE MWESE TUZABEREKA,IBYO TWABAKOREYE 94,MUHUNGA MWATSINZWE,MU RI CONGO,MU GICENGEZI,NA FDLR,NONEHO IBIZABABAHO,NTA KUZABABARIRA NA GATO,MUKOMEZE MWEBWE GUSARUTIKURA

• #3

Amahoro Arambye! (jeudi, 05 mai 2011 13:35)

Good Analysis!! Ni uko byifashe, uwumva yumve, nyamwanga kumva...

• #2

Dunia (jeudi, 05 mai 2011 13:31)

Abanyarwanda baazatinya Kagame kugeza ryari?? Uratinya kuvuga izina ryawe kuko waraswa cg ugafungwa.

Imana irakurinda kandi izakurinda. Iyo iba itarakurinze ntiba ukiriho. Reba abanyarwanda bicwa buri munsi/cg bishwe uko bangana, uhere hafi y'aho utuye. Biteye ubwoba.

Reba noneho abafunze, n'abandi bagomba gufungwa!!!! Ni akumiro

God bless you.

• #1

Kamembe City (jeudi, 05 mai 2011 13:26)

Urakoze, nanjye ndabona tubyumva kimwe.