lun.

11

avril

2011

KUKI POLISI Y’URWANDA IKORA NK’UMUTWE W’ITERABWOBA ? BITEYE IMPUNGENGE.

Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Polisi y'Urwanda. Akwiye gufatwa vuba, agashyikirizwa inkiko maze agasobanura neza amahano akorwa n'umutwe ayobora guhera muri werurwe 2010.
Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Polisi y'Urwanda. Akwiye gufatwa vuba, agashyikirizwa inkiko maze agasobanura neza amahano akorwa n'umutwe ayobora guhera muri werurwe 2010.

Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa abantu benshi bazimira bakaburirwa irengero. Umuntu asohoka mu rugo agiye ku kazi ntagaruke. Abo mu muryango we bakabura uko babigenza. Abashirutse ubwoba biruka imisozi bagashakisha , bagatanga amatangazo mu nsengero no ku maradiyo,bakanakomanga ku nzugi zose z’abategetsi kugera no kwa Perezida wa Repubulika ! Birumvikana ko abatinya ubutegetsi bo, iyo babuze uwabo, bararuca bakarumira, bikarangirira aho, uwazimiye akabura burundu !

 

Ibi bintu bimaze gufata indi ntera mu Rwanda kandi bitera kwibaza ibibazo byinshi . Ubu bimaze kugaragara ko benshi mu babura muri ubwo buryo baba bafashwe na polisi y’igihugu, hagira abayotsa igitutu ikabagaragaza.Iyo hafashwe umukene cyangwa uwo mu muryango w’abadashobora kotsa igitutu ubutegetsi uwanyerejwe afumbira umunaba , bigashirira aho. Birababaje. Ikibazo tutabura kwibaza ni iki : Kuki polisi y’igihugu cy’u Rwanda ihitamo gukoresha uburyo bukoreshwa n’imitwe y’iterabwoba ?

 

1. Kunyereza abantu ni icyaha gihanwa n’amategeko

 

Gufata abantu mu buryo bwo kubahiriza ubutabera bifite inzira binyuramo ziteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Iyo umuntu afashwe n’inzego zibifitiye ububasha nka polisi y’igihugu, umuryango urabimenyeshwa kandi ukekwaho icyaha akagira uburenganzira bwo guhitamo umwunganira mu mategeko bita Avocat.

 

Mu gihe anketi zigikorwa umuntu ashobora kutemererwa gusurwa n’abo hanze ariko nta tegeko na rimwe rimwima uburenganzrira bwo kubonana n’abo mu muryango we ! Polisi y’igihugu ifite mu nshingano zayo kureba ko amategeko yubahirizwa si yo ikwiye guca inyuma ngo iyice nkana. Polisi y’igihugu ishinzwe kubumbatira umutekano wa buri muturage, biba agahomamunwa iyo polisi ariyo igarutse igahungabanya umutekano w’abo ishinzwe kurinda : ubwo se yakongera kugirirwa icyizere ite ?

 

Twari tumenyereye ko ibyo kurigisa abantu , ni ukuvuga kubafata mpiri , bagahishwa kure, bikorwa n’imitwe y’iterabwoba nk’iyi y’abo bita Islamistes yayogoje ibintu mu majyaruguru ya Afurika n'ibihugu bya Aziya nka Pakistani na Afuganistani.Iyo mitwe ifata abantu ho ingwate igamije kuzabarekura ari uko ibihugu byabo cyangwa imiryango yabo itanze umubare uyu n’uyu w’amafaranga y’incungu(rançon). Mu minsi ishize twumvise Abafaransa bafatirwaga mu bihigu nka Niger na Afuganistani maze igihugu cyabo kikababohoza ari uko gihaye abo bateroriste akayabo k’amayero(Euros). Muri rusange iyo ayo mafaranga atanzwe, imitwe y’iterabwoba irekura izo ngwate. Iyo ayo mafaranga adatanzwe haba ubwo abafashwe bugwate bicwa, bikarangira bityo.

 

Gufata abantu bugwate muri ubwo buryo ni icyaha gikomeye (crime) gihanwa n’amategeko. Icyo cyaha cyitwa Rapt, kidnaping. Urugero, nko mu gitabo cy’amategeko ahana cy’Ubufaransa, ingingo ya 224-1 icyo cyaha cyitwa « enlevement et séquestration ». Gihanishwa gufungwa kuva ku myaka 20 kugera ku gifungo cya burundu. Iyo uwanyereje umuntu amurekuye ku bwenda bwe mbere y’umunsi wa 7, ahanishwa gufungwa imyaka 5.

 

Muri iyi myaka ishize ibihugu by’i Bulayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyizeho amategeko akarishye agamije guhashya ibyaha by’iterabwoba (terrorisme),bityo gushimuta cyangwa kurigisa abantu bikaba bisigaye bifatwa nka kimwe muri ibyo byaha.

 

Bwana Musa Fazili Harerimana, minisitiri ufite polisi y'igihugu n'umutekano mu nshingano ze, akwiye gufatwa agashyikirizwa inkiko maze agasobanura ibya buriya bwicanyi bukomeje guhekura ababyeyi !
Bwana Musa Fazili Harerimana, minisitiri ufite polisi y'igihugu n'umutekano mu nshingano ze, akwiye gufatwa agashyikirizwa inkiko maze agasobanura ibya buriya bwicanyi bukomeje guhekura ababyeyi !

Ubushishozi bwa Polisi y’Urwanda, bisa naho ari ukwica abantu rwihishwa, ubwo abayobozi b’igihugu bo bakaba batabifata nk’icyaha, ahubwo bakabifata nk’ubwenge buhanitse bwo kwica ntawe ubimenye ! Ubuhanga bw’ubugome barabwize koko : gukubita agafuni, akandoya, gukubita umusumari muremure cyane mu rutwariro n’ibindi….

 

Urugero rwa 4 : Umwarimu wo muri Kaminuza ya Butare witwa HAVUGINTWARI Lambert yarigishijwe taliki ya 9 Gashyantare 2011 muri ubwo buryo. Abe barashakishije bigera n’ubwo umufasha we witwa Ingabire Christina yandikira Perezida wa Repubulika amwitabaza.

Dore uko ibarwa y’uwo mutegarugori yari iteye :

 

3. Twibaze impamvu zituma polisi ikoresha inzira ya « terrorisme ».

 

Hari impamvu 5 zishobora gutuma polisi y’igihugu ihitamo kujya irigisa abantu mu buryo butemewe n’amategeko :

(1)Ni uko iba izi neza ko ibarenganya bityo ikaba itashobora gusobanura impamvu ibafashe ikabafunga.

 

(2)Iba ishaka kubamarana igihe rwihishwa irimo kubatoza imigambi mibisha nko gushinja ibinyoma mu nkiko abo Leta idashaka.

 

(3)Iba igamije kubanza kubakorera ibikorwa by’iyicarubuzo noneho igategereza ko ibimenyetso by’ubwo bugome bibanza gusibanganaho gato kugira ngo ibone uko ibahingutsa imbere y’urukiko.

 

(4)Iba ishaka kubica ibanje kubacunaguza noneho igahisha n’imirambo kugira ngo abo mu muryango wa banyakugorwa bazabure uko bakurikirana icyo kibazo.

 

(5)Polisi ishobora kuba iri gushyira mu bikorwa gahunda ndende yo kurimbura ubwoko, mu ibanga.

 

Uko wabigoragoza kose, Polisi y’igihugu ikoresha nkana uburyo bwica amategeko igamije kugirira abanegihugu nabi.

 

Nk’uko twabigaragaje haruguru, iyo umuturage usanzwe akoze icyo cyaha cyo kurigisa umuntu akagerekaho no kumukorera ibyaha by’iyicarubozo ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka 20 n’igifungo cya burundu ! Birumvikana ko iyo ibyo bikorwa bigayitse bikozwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe gucunga umutekano w’umuturage , akaba ari narwo ruca inyuma rukamugirira nabi, icyaha kirushaho kugira uburemere, muri make biteye agahinda . Nyamara ni byo bikorwa gusa mu Rwanda !

 

4. Ikirwa cya IWAWA si ishuri ni « Camp de concentration nazi».

 

  Mu minsi ishize ku rubuga rwa internet  www.leprophete.fr hanyuze inyandiko itunga agatoki ibikorerwa kuri icyo Kirwa. Mu gusubiza abihaye akazi ko guhishira amafuti ya Leta banyujije inyandiko ku rubuga Igihe.com bemeza nta soni ko ku kirwa cya IWAWA hari ishuri ryigisha abana b’inzererezi ngo barimo n’abarangije Kaminuza ! Reka mbabwire neza isura nyayo ya kiriya kigo.

  

Hashize igihe kitari gito ibibera muri kiriya kirwa cyitwa IWAWA kiri mu ntara y’Uburengerazuba, ho muri district ya Rutsiro, bivumbuwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo muri Amerika kizwi cyane ku izina rya « The New York Times ». Iki kinyamakuru kuva cyanditse inyadiko ivuga ngo « Rwanda pursues dissenters and the homeless », ngo « Urwanda rukomeje kumerera nabi abatacyemera amatwara y’ubutegetsi (les dissedents) n’abatagira aho babarizwa (homeless) », hari ku itariki ya 1 Gicurasi 2010. Hagaragajwe kandi videos ebyiri zerekana uko byifashe muri icyo kirwa. Imwe yitwa ngo "Rwanda’s Island Prison", (« Ikirwa cyo mu Rwanda cyagizwe gereza »), indi yitwa ngo « An Island of the Unwanted » (« Ikirwa cyagenewe abo ubutegetsi butagishaka »), zombi zerekana uburyo abana bari mu kirwa cy’IWAWA bafashwe nabi. Kuva icyo kinyamakuru gitangaje iyo nkuru, abategetsi bararakaye cyane kuburyo umunyamakuru watangeje iyo nyandiko yafaswe nk’umwanzi w'Urwanda. Ikindi ubutegetsi muri y’amayeri busanganywe bwakoze uko bushoboye bujyana ibikoresho bya nyirarureshwa, icyari uburoko kiba ako kanya gihindutdse ISHURI kugira ngo bigaragare neza ko umunyamakuru watangaje iriya nkuru yabeshye.

 

Abavugizi ba Polisi ngaho nimutubwire: Abaturage bazizera bate Polisi ishimuta ikarigisa abenegihugu,igashyira imbere guhora ishinja ibinyoma inzirakarengane?
Abavugizi ba Polisi ngaho nimutubwire: Abaturage bazizera bate Polisi ishimuta ikarigisa abenegihugu,igashyira imbere guhora ishinja ibinyoma inzirakarengane?

Mu by'ukuri urubyiruko rufungiye muri kiriya kigo rugizwe n’abasore bafashwe mu buryo bwo gushimutwa no kurigiswa, ababyeyi babo batabizi. N’ubwo bivugwa ko ku kirwa hari abarenga 1800, ubu dufite amakuru yemeza ko guhera mu kwezi kwa Gashyantare 2010, ari bwo abasore ngo badafite akazi kagaragara mu mujyi wa Kigali batangiye guhigwa bukware no kurigiswa ku bwinshi. Mu by’ukuri kugeza ubu haba harafashwe abasore basaga ibihumbi icumi (10 000). Amakuru y’ukuri ni uko polisi yitwaje cya kibazo cy’iterwa ry’ibisasu muri Kigali maze yiroha mu rubyiruko rw’abakene irayoragura. Kuko bari benshi cyane, bafungiwe hirwa no hino mu buroko bwihishe muri Kigali ariko abenshi barundanyirizwa mu kigo cyahoze ari icya Bralirwa.

  

Dore uko abo bana bari bafashwe :

 

(1)Babicishiga inzara bakamara iminsi isaga 8 ntacyo bahawe cyo kurya, nta n’utuzi two kunywa.

 

(2)Bakubitwaga nk’inzoka ijoro n’amanywa.

 

(3)Kubakuramo inzara hakoreshejwe pensi cyangwa gukubita intoki n’amano kugera inzara ziturumbutse.

 

(4)Kubotsa umubiri hakoreshejwe ipasi ishyushye.

 

(5)Kubashishimura umubiri mu buryo bwose, hakoreshejwe inzara , ibiti n’ibyuma…

 

(6)Gukubitwa indembo ku bugabo burambitse ku meza.

 

(7)Kukumenaho indobo yuzuye amabyi n’inkari ukamara ibyumweru bibiri utabonye utuzi two kwiyuhagira,ukinukira ukitera ishozi, ukifuza kuvanwa mu bugingo.

 

(8)N’ibindi byinshi bitesha agaciro.

 

(9)Kuri benshi byasozwaga no gukubitwa agafuni bagahita barohwa mu cyobo kiri ahitwa kwa Gacinya.

 

Icyo cyobo ngo ubu cyuruzuye: polisi yakirunzemo imirambo y’abo basore!

 

Ndabamenyesha ko mu bayobozi b’imena bagaragaye muri iyo gahunda yo kwica abana urubozo, Jenerali Fred Ibingira ubwe, yazaga kenshi nijoro muri kiriya kigo, agatanga amategeko y’abagomba kwicwa hakaba n’ubwo agira abo akiza. Nta rundi rubanza rubayeho! Ntawe ushyikirijwe urukiko ngo yenda rumuhamye icyaha! Harya Leta ya Paul Kagame ngo yakuyeho igihano cyo kwicwa ? Impamvu si ukubaha ubuzima bw’umuntu ahubwo ni uko iyi Leta idakeneye kunyura mu nkiko kugira ngo ngo yice abo ishaka!

Aba bapolisi bose bashinzwe guhungabanya umutekano w'Abanyarwanda ? Bakwiye kwivangura n'abicanyi babihishemo kugira ngo bafatwe bashyikirizwe inkiko .
Aba bapolisi bose bashinzwe guhungabanya umutekano w'Abanyarwanda ? Bakwiye kwivangura n'abicanyi babihishemo kugira ngo bafatwe bashyikirizwe inkiko .

Nyamara ibyo ntibibuza Polisi y’igihugu cy’u Rwanda kwikorera ibyo yishakiye, nk’aho nta mategeko abaho. Nuko ikanyereza abantu uko yishakiye, mbese nk’uko FPR yakoraga ikiri mu ishyamba .Ingero ni nyinshi reka dufatemo nke.

  

2. Ingero 4 z’abantu polisi y’u Rwanda yashimuse , ikabarigisa.

  

Urugero rwa 1 : Muri 1996 Umusenyeri wa kiliziya Gatolika witwa Phocas Nikwigize wayoboraga Diyosezi ya Ruhengeri yatahutse ava mu buhungiro muri RDC. Ageze kuri Gasutamo yo ku Gisenyi inzego zishinzwe umutekano zo mu Rwanda ziramwakira. Kuva ubwo yaburiwe irengero, nta wongeye kumuca iryera. Abo mu muryango we bararuciye bararumira, Kiliziya gatolika na yo igomba kuba itaririwe ibaza byinshi. Twese dusa n’abazi ko yishwe. Uwabikoze aramutse akurikiranywe n’amategeko yahabwa igihano cyo gufungwa burundu kuko yanyereje umuntu akagerekaho no kumuvutsa ubuzima . Ariko se azigera amenyekana ?

 

Ntabwo Umunsenyeri nka Phocas Nikwigize yari umuntu utazwi, bivuga ko Leta y’Urwanda ariyo yamurigishije ikamwica. Kubera ko iyo Leta itigeze imukoraho iperereza ryo kumenya irengero rye, niyo yagombye guhanwa. Perezida Kagame watanze amategeko ko abantu bicirwa mu nkambi za Kongo abandi bagacyurwa ku ngufu niwe wakagombye gusobanura ibya Musenyeri Phocas Nikwigize, agasobanura n'ibyerekeye ubwicanyi abakuru ba polisi yashyize mu myanya bakomeje kwijandikamo.Natabyitaho, igihe kizagera abiryozwe.

  

Urugero rwa 2 : Muri 2003 koloneli Cyiza Augustin yafashwe n’inzego za polisi y’igihugu yiviriye ku kazi ke ko kwigisha mu ishuri rikuru rya ULK. Umuryango we , inshuti ze n’imiryango idaharanira inyungu ntako batagize basakuza ngo Cyiza aboneke, byabaye iby’ubusa. Turahamya ko yishwe. Ibyo babanje kumukorera mbere yo kumwica bizwi n’ababikoze. Agahinda katumye abo mu muryango we bafata iy’ishyanga ! Nyamara umusore w’umunyamurenge wari warigishijwe hamwe na Cyiza we yaje kuboneka, benewabo bariruhutsa. Ni nacyo cyatumye bimenyekana ko Cyiza Augustin yanyerejwe n’inzego za polisi, ya yindi ifite inshingano zo guha buri Munyarwanda umutekano!

 

Ariko reka twibutse ko Colonel akimara kubura abashinyaguzi ba FPR iyo bamaraga guhaga « warage », akayoga gakundwa n’Abassajya bavugaga ko ngo yasanze benewabo b’Abahutu mu mashyamba ya Kongo : ntawamenya ariko niba baravuga abaguyeyo cyangwa aba FDLR !

 

Urugero rwa 3 : Umwaka ushize, nyuma y’uko Jenerali Kayumba Nyamwasa ahunze igihugu,murumuna we koloneli Rugigana Ngabo yararigishijwe abe bayoberwa irengero. Barasakuje, babaza inzego z’ubutegetsi ariko zo zivunira agati mu ryinyo ! Bagiye ku maradiyo barasakuza yewe banavuga ko ikibazo bazagishyikiriza urukiko rwa Afurika y’Uburengerazuba ! Nyuma twaje kumirwa polisi yemeye ko ariyo imufite. Umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango yabajije umuvugizi wo ku ruhande rwa Leta y’ Urwanda ko yabwira abantu amategeko inzego z’ubugenzacyaha zaba zigenderaho ngo zifate abantu rwihishwa kandi zibafungire ahantu hihishe ku buryo nta wabo ufite uburenganzira bwo kumugeraho. Mu gusubiza icyo kibazo Jill Rutaremera, umuvugizi w’ingabo z’Urwanda yemeje ko atari ngombwa gukurikiza amategeko ko « hakoreshwa ubushishozi » mu gusuzuma ibibazo bikomeye nk’icya Kolonili Rugigana ! Nyamara ibyo Jill Rutaremara yita « ubushishozi » mu gushimuta abenegihugu batagira kirengera no kubarigisa ni byo amategeko mpuzamahanga asigaye yita icyaha cya terrorisme !

 

Jenerali Fred Ibingira, inkandagirabitabo yuzuye amapeti ku ntugu : agaciro ke ni ukuba ari umwicanyi kabuhariwe! Aho guhanirwa ko akomeje gusogota umubare munini w'Abanyarwanda ahubwo arushaho kuzamurwa mu ntera!
Jenerali Fred Ibingira, inkandagirabitabo yuzuye amapeti ku ntugu : agaciro ke ni ukuba ari umwicanyi kabuhariwe! Aho guhanirwa ko akomeje gusogota umubare munini w'Abanyarwanda ahubwo arushaho kuzamurwa mu ntera!

Reka tugaruke ku basore bacu. Amahirwe ya bamwe yaje kuba aya: muri 2010 Bralirwa yakeneye kongera gukorera i Kigali maze isaba Leta kuyisubiza amazu yayo kugira ngo asanwe. Ubwo rero inzego za polisi na gisirikari zishizwe icyo kigo zafashe icyemezo cyo kwica bwangu benshi muri abo basore, bake muri bo bararekurwa, abandi yigira inama yo kubajyana ku KIRWA cy’IWAWA! Ng’uko uko iryo “SHURI “ryavutse muri 2010!

 

Abana bafungiye muri ikiriya kigo si Abanyeshuri nk ‘abandi nk’uko igihe .com giherutse kubitubeshya ! Ni abana bari mu kaga gakomeye kuko bari muri « Camp de concentration nazi ». Bicishwa inzara, barakubitwa, baratotezwa, bakicwa nk’amatungo. Muri iki gihe, abarigishijwe bose ni ho bajya kwicirwa, kure y’amaso y’abanyamakuru, abanyagihugu n’amahanga ! Buri munsi abana bakubitwa udufuni. Abo mubona berekanwa n’abo gukinga amahanga mu maso ariko ibibera ku IWAWA bigiye ahagaragara, isi yose yatangazwa n’ukuntu Urwanda ruyobowe n’ibikoko bitazi icyo ijambo impuhwe rivuga!

 

Nihakorwe anketi, aho bataba imirambo y'abo bica buri munsi hazagaragara.Kereka nibayitaburura bakayitwika nk'uko babigenzaga mu ntambara !
Nihakorwe anketi, aho bataba imirambo y'abo bica buri munsi hazagaragara.Kereka nibayitaburura bakayitwika nk'uko babigenzaga mu ntambara !

Ababyeyi babuze abana nimurire, muyahore, nta cyizere cyo kongera kubabona ari bazima…. !

 

4. Igikwiye gukorwa

 

Mbere yo kureba ikigomba gukorwa dukwiye gushimira tubikuye ku mutima  uriya munyamakuru w’umunyamerika w’ikinyamakuru The New York Times watumye buriya buroko bw’urukozasoni, ubugome, n’ubwicanyi bw’ubutegetsi bwa Pahulo Kagame n’Abassajya bamufasha, bumenyekana kw’isi. Kubera iyo mpamvu rero :

 

(1)Abafite ijambo mu gihugu bakwiye guhaguruka bakabwira abategetsi b’Urwanda ko ibikorwa nka biriya bidakwiye. Bitesha agaciro Polisi y’igihugu, bigatuma abaturage batayibonamo, ntibayizere bityo ntibanafatanye nayo mu gucunga umutekano.

 

(2)FPR ikwiye kureka gukoresha inzego z’igihugu mu bugizi bwa nabi, kuko biriya byaha bishobora gutuma polisi y’igihugu ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, zahindura imirishyo ababikoze bakazabihanirwa by’intangarugero.

 

(3)Abaturage bakwiye guhaguruka bagakora imyigaragambyo bakamagana irigiswa ry’abenegihugu rikomeje guhabwa intebe n’ubwicanyi buriho bukorwa n’urwego rwa Leta.

 

(4)Buriya bwicanyi nibukomeza, abaturage bagiriwe nabi bafite uburenganzira bwo kwisuganya bakarega Leta y’Urwanda mu nkiko mpuzamahanga.

 

Umwanzuro

 

1. Turasaba imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu ko yakwihutira kujya kureba icyo cyobo cy’ahitwa kwa Gacinya maze ikareba ko kituzuye imirambo y’abana bacu.

 

2.Turasaba ko bwana Musa Fazili Harerimana, minisitiri ufite polisi y'igihugu n'umutekano mu nshingano ze, yafatwa agashyikirizwa inkiko agasobanura neza ibya buriya bwicanyi bukomeje guhekura Urwanda.

 

3.Turasaba Loni , imiryango yita ku burenganzira bwa muntu n’abanyamakuru bigenga kwihutira gukora anketi ku bibera ku kirwa cya IWAWA maze murebe niba FPR itarimo gukora itsembabwoko, buke buke, nta rusaku, mbese nk’uko Paul Kagame ubwe yabyivugiye kenshi ngo ushobora kuvoma ingunguru y’amazi ukayirangiza ukoresheje akayiko !

 

Ibibera ku kirwa cya IWAWA biteye agahinda, Abanyarwanda bose bari bakwiye guhaguruka bakabirwanya FPR itaramara abaturage !

 

ZIKAMABAHARI Charles

Kigali, Rwanda.

 

N.B : Iyi nkuru noherereje Lepophete.fr si inkuru mbarirano, ibyo mvuga ni ibyo niboneye n’amaso yanjye !

 

 

 

Commentaires : 127
  • #127

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 09:59)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #126

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 09:57)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #125

    alice mukarwengo (jeudi, 21 avril 2011 11:34)

    ariko ngo umuntu azatatire icyo yijemeje kubacyo ngo ariho asebya abatutsi nsinakwivanaho izana ryanjye naniyemeje gukorera ngo padiri hanyuma ubugome bwo kwanga abatutsi tuvukana mugihugu kimwe namara kugera mumurayi ngo niho ngye kuvuga ibitagenda neza murwanda, sha ntacyo kumunsi umwe IMANA twese izatubaza ibyo twakoze ntawe utazashyura imigmbi mibi yagize ngo aravugira abantu. mwanga abatutsi ariko iyabaremye niyo ibakunda

  • #124

    Cyomoro (lundi, 18 avril 2011 12:49)

    FPR OYEE URAGAHORA KUNGOMA
    Wowe Zikamabahai Charles uvuga ngo Iwawa habaye camp de concentration nazi" uzi ibyo uvuga cyangwa urikinira. Ntiwabonye bari mayibobo ukuntu ubu bishimye bigishijwe imirimo yamaboko( Kubaza,Kudoda) n'ibindi naho aho wibereye mu mahanga ukirirwa usakuza ngo baricwa,barakubitwa amanywa n'ijoro> Ibyo se sha ko byakorwaga na bene wanyu muri Genocide bica !,000,000 y'abatutsi babakorera ibyamfura mbi birenze. Muge mushima FPR ifasha bene wanyu baba Hutu kwiga bakaminuza mu gihe mu ngoma yanyu higaga mbarwa,n'inzererezi bajyanye kwigisha imirimo ngo ni camp de concentration.
    Genda FPR waratsinze weee!! Tuzabayobora rwose

  • #123

    Paul Kagame (dimanche, 17 avril 2011 00:03)

    Uyu mujinga ngo witwa tubyibazeho ararohagura ibigambo ari nde wabimutumye? Umusaza Twagiramungu uramukangura umushakaho iki ? Urashaka kunkoraho ? Njye Rukokoma ndamuzi kandi mutinya byasaze! Yarantsinze mu matora, nanjye mwiba amajwi nkoresheje igitugu. Ariko nzi ko amaherezo azanshumurira abanyarwanda bakanyuza iy'ubusamo! Niyamye nivuye inyuma abantu bose bashaka gukangura uriya Rukokoma ngo agaruke muri politiki! Nari imaze iminsi ndyama ngasinzira kuko yari acecetse! Iyo yavuze ku maradiyo umutima urandya nkenda guta imyenda ngo niruke ku gasozi! Nimureke Rukokoma yiryamire mwa mbwa mwe cyangwa se mubwire mbashellinge.

  • #122

    Umva Ngabo, (samedi, 16 avril 2011 13:20)

    Ahubwo wowe andika, aba bapadiri se ko ari urubuga babahaye ngo mwinigure, bo si abanyamakuru. Nitwe tuyafite, ubwo ibbazo byashize! !o

  • #121

    Ngabo (vendredi, 15 avril 2011 22:22)

    Leprophete.fr ko mumaze iminsi irenga 5 nta article nshya murashyira kuri site yanyu aho ni ubuhoro? Nimushyireho izindi articles dusome tumenye uko ibintu bihagaze mu Rwanda.

  • #120

    Tubyibazeho (vendredi, 15 avril 2011 22:20)

    Hali ikintu nkomeza kwibazaho kuli liliya ligiswa rwa Musenyeri Phocas Nikwigize. Twagiramuntu Faustin wari Ministri w'Intebe icyo gihe kuki ntakintu abivugaho! Guvernoma ye icyo gihe yaharitse imirimo ijya ku Gisenyi kunywa champagne ishungereye kaluvaliyo y'abahutu baliho bacyurwa mu Rwanda abandi bicwa nkuko Nyirubutungane Paul Kagame aherutse kubyivugira, uwali akuriye izo mpunzi ya Musenyeri Nikwigize. Umuntu nkuwo yazimira Ministri w'Intebe ntagire icyo abimenyaho kandi ntabe yagira ikintu yabivugaho kugeza nanubu?
    Ahari yenda azavuga ati ntabushobozi nali mfite bwo kugira icyo menya! Ntiyali afite za maneko se ze zategekwaga na Sixbert Musangamfura? Ikindi umwanya wa Premier Ministre Désigné watangiwe Arusha si intumwa za Kagame zawumuhesheje kuberako yali asanzwe aziko Twagiramungu amukorera neza mugihu imbere. Amafranga yatanzwe se mu ba congressistes ba MDR i Kigali ngo bahirike Dismas Nsengiyaremye batore Faustin Twagiramungu kuba Président wa MDR ntiyari amakotanyi! Président wa MDR yagombaga kuba Premier Ministre wa Gouvernement izahurirwaho n'amashyaka yose.
    Ubwicanyi bwabayeho ku ngoma ye ntayabumenyaga? Lero duherutse kumva no gusoma ibibazo yibajije akanisubiza avuga ko ngo amakosa yakoze yayatewe na Seth Sendashonga wamugiraga inama zitari nziza! Umva nawe, Seth Sendashonga membre fondateur wa FPR, yariho irimbagura abanyarwanda muli Byumba na Ruhengeri yali kumugira iyihe nama y'indi yihe? We ubwe se yari iki? Ntiyaje kwemera ko FPR ya Kagame yicanaga abonye imiryango y'abo iwabo no kwa nyirabukwe babamaze!
    Ngaho lero abonye impyisi imugera amajanja arahunze. Araruciye ararumize. Tugiye kumva twumva ngo asubiye mu Rwanda rwa ya mpyisi ngo yiyamamarize kuyisimbura. Tuzi twese ibyabaye kuli uliya Ntazirikana. Abari bagerageje kumufasha muli ayo matora bamwe barishwe abandi barahunze. Nyirubutungane amaze kubeshyera abanyarwanda ngo bamutoye, twumva ngo Ntazirikana yamwoherereje HIS CONGRATULATIONS, ariko ngo arangije gushimira ngo ahita afata iy'ubusamo!
    None lero ngo amaze gushyiraho ishyaka ry'INDOTO kandi arwavuga ko amaze kugira abayoboke ngo benshi! Cyakora iyo ijoro liguye isi yose iramugana. Ku manywa aliko agomba afite imbarwa.
    Inama umuntu yagira Twagiramungu nuko yafata ikiruhuko muli politi, agatangira kwandika mémoires ze. Aliko akirinda kwishushanya nkuko twamubonaga cyangwa uko tumubona ubungubu, kuko uretse we ntawundi muntu wazagura icyo gitabo; ahubwo akatubwira icyo yaduhishe cyatumaga tumubona uko twamubonaga nigituma tumubona uko tumubona.

  • #119

    Ntakabanyura (vendredi, 15 avril 2011 18:48)

    Rwarabamenye ngo yari imbwa ya Sunzu i Rwaza!!Ni kuki Kagame aterura ngo abe Umwami?Uretse ko n,ubundi ari we aliko nkumwe muri France bitaga Louis XIV,le roi Soleil,symbole de l,absolutisme auXVIIe siecle.Ngaho aha u Rwanda ruri muri iki gihe.Kagame ni umwega ntashobora kuba umwami, kuko abega batanga umugabekazi.Aha rero ni ho hamubera ihurizo.Kagame yaciye agahigo:ngo kuva 1959 kugeza 1994 u Rwanda ntirwabagaho,ntabutegetsi kuko kuko rwari ruyobowe n,umuhutu!!Mbega aparthied.Ubu rero birashaka kuvuga ko igihe ingoma y,Abashayija b,Abagara ba FPR bazaba bakiri ku ngoma,kwaheri n,ubwami mu Rwanda kwaheri n,umuhutu uzongera gusunutsa izuru kubutegetsi muRwanda.Aliko aribeshya:Decratie bivuga ngo le Gouvernement du Peuple pour le Peuple et par le Peuple niba nibuka.Naho iyo yirirwa abeshya ngo yatowe 93/0 ajye abeshya abahinde.Narebe za Tunisie,Eugypte na handi.Aliko se wagira ute ni amadayama na za zahubu biva muri Congo.Genda Rwanda uri nziza kandi ufite ubukire!!!

  • #118

    Muhire (vendredi, 15 avril 2011 18:22)


    Baca umugani ngo ushize impumu yibagirwa uwamwirukanaga! Aka kanya simpamya ko hari umututsi cg. se umunyenduga wibagiwe akarengane ingoma ya Kinani yakomeje kwicisha abo idashaka. Ni gute se noneho aka kanya bene wacu bacitse ku icumu biyibagije ko iriya jenoside atari abaturanyi bayo bayiteguye bagambiriye kubamara? Nibibuke ukuntu twese hamwe twajyaga mu mihanda twamagana Ikinani n'ingoma ye (1991-1993, cyane abari batuye mu majyepfo y'igihugu. None aho ingoma nkiga iviriyeho, tuve aho twishongore ku bahutu baturwanyeho mu bihe bibi, benshi bakatwitangira bakaduhisha! Iyo mico si iy'imfura mba ndoga Rubanzabigwi! Imfura nzima ni iyibuka uwayigiriye neza kandi mu bihe byose. Twari dukwiye rero kudashyigikira irigiswa n'ihohoterwa ry'abantu abari bo bose. Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo!

  • #117

    ukuri (vendredi, 15 avril 2011 18:07)


    @ #116:

    Ni ugushaka uburyo waba umwega w'umwakagara (Bariya bakomoka kuri Rwakagara): kuba umututsi mu Rda ntabwo bihagije.

    Urebye abanyarwanda bose bagomba gushaka uburyo baba abega, naho ubundi barashirira ku icumu!!

  • #116

    Too bad for us (vendredi, 15 avril 2011 17:54)

    Nanjye mava mu bwoko bw'abanyiginya ,kubera ubwicanyi bwo muri 59 ,iwacu bahinduye ubwoko nyuma ya 59 baba abahutu .Byaradufashije kuko twabashije kurokoka muri 94 .None ubu twifuza gusubira kubututsi wapi .Tuzabigire dute ?Rwanda we ,ibibazo byawe ntibyoroshye!

  • #115

    What's about Hon.Mukama Abbas? (vendredi, 15 avril 2011 17:04)

    Nyuze ku rubuga rwa internet rwa major jacques kanyamibwa mbona muri rubrique"document" ya nyandiko bise "rapport parlementaire sur les problèmes du MDR"

    Ndashaka kwibariza kuri umwe wasabye ko commission ijyaho ndetse akanayibera prezida witwa Mukama Abbas.Ndashaka kwibariza abakurikirana iby'i Rwanda niba uwo mugabo akibaho;icyo yabaye cyo n'aho yaba ari.
    Abantu nka bariya bagombye kwigwaho bihagije maze ibyabo bikajya mu mateka. Ncishije amaso muri iyo nyandiko,ikintu cya mbere niyumvisemo ni uko ntakwifuza kuba mu mwanya wa mukama abbas,haba igihe yari ayoboye commission ye haba ndetse n'ubu yageze ku nshingano zayo!

    Ngaho mukomere,abazi amakuru ya mukama abbas rwose munyibwirire.Niba kandi nawe ajya asoma leprophete.fr yakora signe de vie kuko yinjiye mu mateka!

  • #114

    TURUHURE UBWONKO (vendredi, 15 avril 2011 17:02)

    Mwisomere aka ka extrait nakuye ku muvugizi ubundi mwisekere.
    Erega tutagiye turuhura imitwe twashira.Ngaka niko gakurikiyeho:

    Rusesabagina yadutangarije ko nta muntu muri iki gihe, uretse ba Kamarade baregwa Jenoside, ushobora kwemera kwiyanduzanya na leta nk’iya Kagame igeze mu marembera. Ati”yewe na Shitani ubwayo iherutse kwigerera I Kigali abambari ba FPR bayisanga mu kabari, bayisaba kujya guhura na Kagame, ibabwira ko yaba mbi ntiyagera aho kujya guhura na Kagame. Yahise yisubirira iwayo itemeye guhura nawe”

  • #113

    Jean (vendredi, 15 avril 2011 16:16)

    Ariko wa mugani ko kagame byose abibonamo gyenosayidi kuki atibuka gyenosayidi yabereye ku rucunshu mu 1896?Sinumva ngo abanyiginya babatwikiye mu mazu barashira!

  • #112

    Rucunshu (vendredi, 15 avril 2011 16:07)


    courtesy:

    http://amatekanyarwanda.blogspot.com/2008/07/amateka-yu-rwanda-inoma-ntutsi4.html

  • #111

    Rucunshu (fin 1896) - Fin (vendredi, 15 avril 2011 16:04)


    • Inkurikizi za Rucunshu

    Iya mbere: Karinga yataye agaciro. Twabonye ko ingoma Karinga yasumbaga umwami, igahabwa icyubahiro cyihariye. Kabare we akora Revolisiyo ikomeye mu murongo wa politiki y’ubwami, ubwo yiyamiriraga ati “haguma umwami ingoma irabazwa”. Ni ukuvuga ko ikiri ngombwa ari ukubona umusimbura, umwami (umuntu), naho ingoma ni igiti, bashobora kubaza indi.

    Iya kabiri: Havutse impaka zerekeye ukuri ku bwami bwa Yuhi Musinga cyane cyane byari biturutse no ku mazina ya cyami. Ubundi byari biteganyijwe ko izina Yuhi rikurikira irya Mibambwe. Kuba rero abishe Mibambwe IV Rutarindwa barahaye Musinga izina ry’ubwami rya Yuhi, ni ukuvuga ko bemeye ko nta kundi byagenda, Rutarindwa yari umwami wemewe n’amategeko y’ubwiru. Rubanda rwo ntirwigezerubishidikanya.

    Iya gatatu: Kugororera abayoboke bashyigikiye Yuhi Musinga. Ukurikije ubwoko usanga abahazamukiye cyane ari Abega n’Abatsobe, abandi ni Abanyiginya batitabiriye gushyigikira Rutarindwa. Abakono bo babaye nk’ibicibwa mu Rwanda. Kandi koko muri bo hari abahungiye muri Uganda. Mu w’1910, Abega bavugwaga bafite imisozi hilya no hino ni aba : Kabare, Rwidegembya, Kayondo, Rwabusisi, Mpetamacumu, Nyirinkwaya.

    Iya kane: Gutsembatsemba abagome. Kuva mu w’1896 kugeza mu w’1908 Abanyiginya barishwe, abandi baranyagwa (Abakusi mu w’1905, Rwabirinda 1905), abandi bagirirwa nabi nka Kayijuka bashiririje amaso. Nuko urwango rw’Abega n’Abanyiginya rusa n’urubaye akaramata, ruba iciro ry’umugani.

    Iya gatanu: Ibwami havutse imitwe ibiri ishyamiranye cyane izwi mu mateka y’u Rwanda. Iyo mitwe yaranzwe n’amazimwe, ubutiriganya n’inzangano z’urunuka.

    Dore uko yari iteye: Kabare hamwe na Rutishereka, Ruhinankiko hamwe na Karira (wongeyeho Baryinzoga wari warabandishijwe na Ruhinankiko). Karira yari mwene Rwogera, aba Nyirabukwe wa Rutarindwa, ariko akaba n’incuti ya Kanjogera (bari indatana).

    Iya gatandatu: Rucunshu yabaye urugero rw’urwikekwe n’ubugome bugamije gufata no kwiharira ubutegetsi n’amaronko, itera igisare kinini kandi kirambye mu bikomangoma: ku ruhande rumwe Abega banganye n’Abanyiginya, ku rundi Abega bazirana urunuka n’Abakono.

  • #110

    Rucunshu (fin 1896) - part 3 (vendredi, 15 avril 2011 15:59)



    Icya kabiri: Gushaka amaboko (abashyigikira Musinga) Kanjogera, Kabare na Rukinankiko ntacyo batakoze kugira ngo umugambi wabo wo kwica Rutarindwa utabapfubana, cyane cyane ubwo byari bimaze kugaragarako ibwami hari amacakubiri.

    Dore rero abo banje kwiyegereza :

    Bene Rwabugiri batagize amahirwe yo guhabwa Karinga: kubumvisha ko ntabyo bagomba kwivangamo, ko niba badashyigikiye Musinga, byibuze batagira aho babogamira.
    Abo ni:
    Nshozamihigo umutware mu Marangara, Sharangabo umutware mu Buganza,
    Cyitatire umutware mu Bwanamukari ngo kandi agakundwa na Musinga na
    Baryinyonza murumuna wa Rutarindwa, wibeshye akemera amabeshyo y’Abega, agatatira umuvandimwe we yibwira ko we nta cyo azaba. Muhigirwa we yemeye kubogamira kuri Musinga abigize rwihishwa.

    Mu Biru: kubera ko Abiru bari bubashywe na rubanda, byari ngombwa kwiyegeereza bamwe. Ibyo byatumye Abega biyegereza umutware w’Abiru bose, ari we Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu. Ni we wari ufite umwanya wa kabiri mu cyubahiro nyuma y’ “abami” (ni ukuvuga umwami n’umugabekazi). Rukangirashyamba yari Umutsobe w’umugarura. Abatsobe hafi ya bose babogamiye muri urwo ruhande. Rukangirashyamba yahise agabana Mirenge yo mu Gisaka.

    Mu batware: Rutishereka (Umunyiginya w’umwenegitore). Icyo gihe yari akomeye ibwami kandi yari incuti ya Kabare. Bari indatana z’inyabubiri (Muhigirwa yari yaragiriye inama Mibambwe IV Rutarindwa yo kwica Kabare na Rutishereka,a riko aranga). Abandi batware ni Rwangampuhwe na Rubasha, bakaba Abakono. Babaye nk’abagambanyi.

    Ariko rero hari n’Abiru bari mu ruhande rwa Mibambwe IV Rutarindwa, nka Rutikanga rwa Nkuriyingoma (Umusindi w’umutege), umuhanga mu nteerezo z’ubwiru.

    Icya gatatu : gushoza urugamba.

    - Abega n’abanyamugambi babo bashoboraga gufata inzira yo kuroga cyangwa guhotora Rutarindwa bamutaye mu gico, bahisemo inzira y’imirwano. Ibwami bari bacumbitse i Rukaza ku musozi witwa Rucunshu (Komini Nyambuye : nko mu by’ibirometero bitanu uvuye mu majyepfo ya Kabgayi), mu gihe bagitegereje ko urugo rw’i Rwamiko (hepfo ya Shyogwe) rwuzura.

    - Impamvu ingana ururo:

    bamwe bavuga ko kurwana byaturutse ku bana barwanaga, abandi ngo ni ku nzuki zasandajwe. Ibyo aribyo byose, impande zombi zari ziteguye kurwana, zisanganywe intwaro. Urugamba rwamaze kurema, abarwanira Mibambwe IV Rutarindwa, baba basatiriye inzu y’umugabekazi ari kumwe na Musinga, ari nako bayikikiza, bayimereye nabi ku bulyo Kanjogera yashatse kwiyahura hamwe n’umuhungu we, maze Kabera arababuza. Ubwo umugambi w’Abega wari ubapfanye iyo atahagoboka Rwamanywa rwa Mirimo (akaba Umwega w’umuhenda) ari kumwe na n’ingabo ze zitwa Abatanyagwa (Abahutu) baturutse mu Budaha. Ingabo zo kwa zo kwa Kabare na Musinga zibasamira hejuru, kandi bo bari baje bavunnye umwami. Ingabo zo kwa Rutarindwa zari zinaniwe, ziganzwa n’izo mu ruhande rwo kwa Musinga zari zivanzemo abafite amavamuhira. Ingoro ya Rutarindwa irakikizwa, abo kwa Musinga barayisatira, umwami abona ko byamurangiriyeho, yinjira mu nzu, abari abe barayitwika. Mibambwe IV Rutarindwa arahagwa hamwe n’umugore we Kanyonga, n’abahungu be batatu, n’abayoboke bamwe. Kabare byose abikorana ibakwe ridasanzwe, aterura Musinga amushyira hejuru, abwira imbaga ihagaze mu mirambo ati “Rubanda, dore umwami w’ukuri Rwabugiri yaraze ingoma, ni Yuhi Musinga, naho Rutarindwa yari yarigize icyigomeke cyihaye ingoma”. Bamubwiye ko ingoma z’ingabe zahiye, Kabare arasubiza ati “haguma umwami, ingoma irabazwa”.

    Ngibyo muri make ibya Rucunshu:
    haguye abantu benshi, ari umwami, ari ibikomangoma, ari na rubanda. Nuko Abega barategeka barica barakiza.

  • #109

    Rucunshu (fin 1896) - part 2 (vendredi, 15 avril 2011 15:52)



    • Uburyo bwo gukuraho umwami Rutarindwa

    Icya mbere: Kumwomoraho amaboko ya bamwe mu bamushyigikiye aribo: Bisangwa, Sehene, Mugugu wa Shumbusho na Muhamyangabo.

    - Bisangwa yoherejwe i Shangi kurwanya abasirikari bari baravuye muri Kongo yari ubukonde bwa Lewopolidi II, umwami w’Ababiligi, bayobowe na Liyetona Sandrart. Bisangwa arahagwa mu gihe bamwe bahungaga barimo bene Rwabugiri, we ati “mpunze mva mu mahanga ngana i Rwanda, byakumvikana, none ubwo ndi mu Rwanda ahandi nahunga ngana ni he?”. Nuko yanga guhemuka, yiyahura asatira Umubiligi liyetona Sandrart, amukubita isasu mu gahanga, Bisangwa agwa aho, amaze kuvuga ngo “uwanyoye amata y’ibwami ayishyuza amaraso”. Yari umutware w’Ingangurarugo.

    - Sehene wari umaze kugabana ibya mukuru we Bisangwa, agira inama Mibambwe IV Rutarindwa yo kwikiza Musinga amwica, kugira ngo ijuru ry’ibwami ryari ryuje ibihu by’inzangano n’ubutiriganya ritamuruke, ariko biba kugosorera mu rucaca: Mibambwe IV Rutarindwa yumvaga atatinyuka kwica murumuna we. Ingenza ntizatinze kubigeza ku Bega. Ni bwo Kabare ateze umutego Sehene, aramushukashuka amujyana ahiherereye, nuko amuteza abo yararitse, baramusingira baramuniga, Sehene apfa atyo nta rusaku.

    - Mugugu wa Shumbusho : Kanjogera, Kabare na Ruhinankiko babanje kumwangisha umwami Rutarindwa, Rutarindwa nawe yemera amabwire kandi mu by’ukuri bari bagamije kumuvutsa amaboko ya Mugugu wari umukomeyeho anamushyigikiye. Abo Bega banashakaga kumutwara intara 2 yategekaga : Gihunya na Mirenge mu Gisaka, akahategekesha abamuhagarariye, ariko we agatura mu Burima (Nduga). Abo Bega rero bohereza ingabo zo kumutsinda iwe. Nawe agerageza kwirwanaho, abonye byanze asezerera bamwe, Abatwa be bo bamukomeraho, abonye yagirijwe yanga kugwa mu maboko y’Abega, nuko yitwikira mu nzu hamwe n’abe n’abavandimwe be : Semukamba na Karwanyi. Mugugu yari umutware w’Abasa.

    - Muhamyangabo yari mwene Byabagabo akaba Umunyiginya w’umugunga. Ni we wari ushinzwe urugo rw’mwami rw’i Kigali rwacungwaga na Musomandera muka Rutarindwa. Uwo mugore yagiranye amatiku na Muhamyangabo, yumvisha umugabo we ko Muhamyangabo agomba gupfa. Koko Rutarindwa atanga uwo mutware, atangwa hamwe n’umuvandimwe we Ndabahimye n’umuhungu we Mujuguri. Muhamyangabo mu gihe bamujyanye bajya kumwica nibwo avuze iri jambo ati “ndi amakoma ngiye gusasira amakombe”. Yari azi ko Mibambwe IV Rutarindwa wari umaze kumutanga, azamukurikira bidatinze hamwe n’ibindi bikomerezwa.

  • #108

    Rucunshu (fin 1896) - part 1 (vendredi, 15 avril 2011 15:47)



    Byatangiriye i Ngeri muri Nyaruguru. Rwabugiri yateganyije umusimbura. Uwo yahisemo ni umwe mu bana be b'icyitiriro: Rutarindwa. Nibwo Kigeri IV Rwabugiri amwimitse, imihango yose irubahirizwa, aherezwa "inyonga" aribyo bimenyetso by'ubwami, yitwa Mibambwe IV Rutarindwa. Rutarindwa kimwe na Baryinyonza, Karara na Burabyo, bari abana b'abazanano. Rwabugiri yacyuye Nyiraburunga (umukonokazi) wari mubyara we, atwara n'abo bana abita abe nk'uko yari asanzwe abigira. Se w'abo bana, Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro, araceceka ngo atahagwa. Rutarindwa yimitswe afite mu myaka nka 22 kandi afite abana 3: Nyamuheshera, Sekarongoro na Rangira.

    Irage ry'abami n'umurage w'ingoma (ni kimwe mu bice byari bigize ubwiru), Rwabugiri abishinga Abiru b'inkoramutima: abari bari muri iryo yimikwa ni nka Bisangwa w'Umuhutu na murumuna we Sehene na Mugugu w'Umututsi akaba n'umutware w'ingabo Abarasa, abashinga kuzashyigikira Mibambwe IV Rutarindwa, anabaraga iby'izungura. Nyina wa Rutarindwa ariwe Nyiraburunga yari yarishwe na Rwabugiri mu mubare w'abo yishe ahorera nyina Murorunkwere. Ibyo byatumye Rwabugiri aha Mibambwe IV Rutarindwa "umugabekazi w'umutsindirano" ariwe Kanjogera bamwe bitaga Kanzogera. Abiru n'abasizi bahise babwira Rwabugiri ko arikoze, ko ashoje intambara.

    Dore impamvu: itegeko ry'ubwiru ryagengaga izungura ryagenaga ko ubwami mu by'ukuri budahabwa umwana w'umwami uzungura, ahubwo buhabwa bumwe (bakurikije umwuka wa politiki n'inyungu z'Abiru) mu bwoko bwitwa Ibibanda: ni ukuvuga amoko yavagamo abagabekazi ariyo: Abaha, Abakono, Abega (ni yo y'ingenzi) n'Abagesera (ubu bwoko bwiyongereyeho mu buryo butunguranye). Umugabekazi w'umugeserakazi ni umwe rukumbi, ariwe Nyirakigeri III Rwesero nyina wa Kigeri III Ndabarasa: Rujugira yamukuye mu Bagesera Abazirankende b'i Gisaka, aho yari yarahungiye ubusazi bwa se, Yuhi III Mazimpaka. Ibibanda bikomeye rero ni bitatu. Kugeza igihe Rutarindwa yimikiwe na Rwabugiri, ubwoko bw'Abakono bwari bukomeye kuko bwavuyemo abagabekazi batatu aribo Nyirakigeri I Nyankuge nyina wa Mukobanya, Nyirayuhi III Nyamarembo nyina wa Mazimpaka, Nirakigeri IV Murorunkwere nyina wa Rwabugiri.

    Nyina wa Rutarindwa, ari we Nyiraburunga, na we yari Umukonokazi, ariko yarapfuye. Umugabekazi w’icyitiriro Nyiramibambwe IV Kanjogera yari Umwegakazi kandi uwo mwene Rwakagara (igisekuru cy’Abakagara) akaba inkundwakazi bikabije ya Rwabugiri. Amakosa bashyira kuri Rwabugiri ni aya:

    irya mbere ni ugutsindira umwami amuha Kanjogera ho umugabekazi badafite aho bahuriye, kandi n’uwo mukobwa akomoka mu bwoko butanga abagabekazi kandi bukomeye,

    irya kabiri kuba uwo Nyiramibambwe IV Kanjogera nawe yari afite umuhungu w’ubura bwe yabyaranye na Rwabugiri: Musinga.

    Abega babonye Rwabugiri akoze ibyo, bariyamirira bati "ni mumureke ingoma itashye i Bwega, igisigaye ni uguhirika Rutarindwa, hakima umwana wacu ariwe Musinga". Uwo mugambi wacuzwe ahanini na Kanjogera na basaza be: Kabare na Ruhinankiko n’umuhungu we wabo Rwidegembya rwa Cyingenza cya Rwakagara.

  • #107

    Mwene Kibuci (vendredi, 15 avril 2011 15:25)

    Intambara ya Rucunshu yabaye muri 1896 et non pas muri 1996.Mumbarire.Ni muri kiriya gihe Rutarindwa n,umulyango batwikiwe mu nzu ndetse hamwe na Kalinga.Muribika ibyo Kabale yavuze nyuma yayo mahano ya bene Rwakagara.Akumiro ni amavunja,dore ko banavuga ko Rutarinndwa yavutse arwaye amavunja.Abo kwa Rwakagara(Abagara)kubeshya kwabo n,ubugome bwabo ni bya kera.Ni barambe.

  • #106

    mwanzuro (vendredi, 15 avril 2011 14:55)

    ibyo wavuze byose n ibyo. gusa njye narumiwe gusa numvisheko leta ya kagame ishaka gufatira umutungo wa kadafi m urwanda kaga ngo kamenyero yenze nyina

  • #105

    Mwene Kibuci (vendredi, 15 avril 2011 14:39)

    Ngiyo Anniveraire ya Rucunshu mwene Rutagabwa ka Kampayana cya Kigenza yazaniye u Rwanda.Ngo akamasa kazazimara kazivukamo.Genda Rwanda waragowe.Abanyiginya niba bibuka Rucunshu yabaye muri 1996,Genocide 1994!!!



  • #104

    olivier (vendredi, 15 avril 2011 13:55)

    @valeria(#98)

    valeria we uvuze ukuri koko Kagame ni ishyano mu Rwanda,ni akumiro kumije ababyeyi,ni akarahakajyahe,ni igikenya!

    kagame ni igikenya kuko azakenyuka kandi agasiga ubusa.ari ishyaka rye fpr-inkotanyi,ari na family ye bivuze umugore n'abana azapfa ntihagire igisigara!
    ni prezida wakoze nari ngiye kuvuga amakosa aruta ay'ingurube kandi ahubwo ari amahano yabuze gihana

  • #103

    olivier (vendredi, 15 avril 2011 13:43)

    kubeshya-kwica
    kubeshya-kwica
    kubeshya-kwica
    kwica-kubeshya
    kwica-kubeshya
    kwica-kubeshya
    ..............
    ..............
    nta zindi alternatives Fpr-Inkotanyi igira uretse kubeshya no kwica!

  • #102

    songa (vendredi, 15 avril 2011 11:08)

    Uhereye ku bivugwa na Polisi ku byerekeye ziriya modoka zafashwe,ngo zikaba zari zijyanywe i Congo mu Kazi ko gufasha imitwe iharangwa...yewe ni agahinda kubyumva...nawe se umuntu amenya icyo inka izabyara itarima...ni ikibazo...turabababaje ntawe ucyifuza ko undi aramuka cg se agira icyo yatunga...ko numvise ko zafashwe bene iduka batarazishyikiriza umukiliya buriya si ubuhemu bukabije...wagira ngo ntibazi politique commercial n'amategeko ayigenga...cyakoze Nyiri Akagera Motors nibaa atarakanzwe yari akwiye kurega POLISI kuko ntibifututse...urubaka akazu bakagaha umuhini...wakwiga bourse bakayinyonga...wakwitsamura bakaguta mu gihome...Rwanda warakubitstse

  • #101

    RUJUGIRO (vendredi, 15 avril 2011 09:39)

    AYABATWA RUJUGIRO aratabaza....ngo si FDLR ra kandi bamaze kumupangira nka INGABIRE na ba KAYUMBA. FDLR zizabashinja ko ziriya Modoka zari zigiye kukazi.
    Bariya bashoferi(8) nibo bazabyiyemerera.

    Nanjye ndebe!

  • #100

    Twanze abadutobera amateka (vendredi, 15 avril 2011 09:18)

    Ndabashimira cyane ibitekerezo byanyu bitagira uko bisa mugaragaraza. Bigaragara ko abanyabinyoma barimo bahashywa kuko bigaragazwa n'ibitutsi basubiza ibitekerezo byanyu hano. Bakeka ko kwirirwa bacurika bacurangura amateka bizahuma abanyabwenge muribo uretse ko n'umururage wo mucyaro kure ntacyo ayobewe. Babona rero abantu bicecekeye bati twemeje, hahahahah!!!Bazumirwa umunsi umwe!!!!!!

    Bantu mwanze kuva kwizima mudashaka kunva no kubona ukuri mbasabye kunva inshuro nyinshi ubutumwa Kizito Mihigo yatanze mundirimbo ejo bundi ubwo ibikorwa byo kwibuka abazize genocide bitangira. Kuki tugana aho tutazi nkaho tutazi iyo tuvuye? Kuki tugomba kureka umwishi wacu agakomeza kutwigamba hejuru? Ariko muzi ko nuwasigaye igihe azabona inyungu ze zibangamiwe nawe azamukurikiza abandi? Yarabitangiye ingero ninyinshi cyane. Murazi gucika interahamwe warangiza ukagwa muntoki of the best and qualified killer after Hitler? Mana ubaho koko? Niba se ubaho twagucumuyeho iki kugirango buri gihe ujye utugabiza abicanyi ba Ruharwa?

  • #99

    @VALÉRIE (vendredi, 15 avril 2011 02:52)

    tubwire rero naho ingoma y,abatabazi mbonye uzi kuvuga mukotanyi.

  • #98

    valerie (vendredi, 15 avril 2011 00:13)

    Karangwa 77,nagushimye cyane!!!!

    Kagame azitwa purezidenti, niyo yaba yarishe abatutsi miliyoni, abahutu babili gusa, n'umutwa umwe wo kuzuza umuhango w'ubwicanyi!

    Hitler se ntibamwita perezida? Mobutu, Habyarimana, Mitterand, Saddam, Gbagbo....bose bitwa ba PREZIDA!

    Kagame afite umwihariko we ! azibukwa nk'uwagiye ku butegetsi amarishije ubwoko bwe, yirukanye abaturage mu gihugu,yabasanga mu makambi akabarasa akana
    byigamba ku maradiyo. Ntawuzibagirwa amagambo ye meza nka -useless, -umukafili,-human waste,- abajinga -ibigarasha,.....Abazajya bamuvuga ukundi bazajya bibutswa ko abaspanyoli bamukwepye bamutumiye,hari abazavuga ko iBuruseli yacumbitse mu ndege ye, hari abazemeza ko ari PUREZIDENTI wa mbere w' u Rwanda wohererejwe impapuro zo kumutoragura nka mayibobo n'abajuji babili, no sense??!! uw'abafaransa n'uw'abaspanyoli kandi akiri ku butegetsi yitwa H.E; hari abazavuga uko yirukanye ubudage n'ubufaransa kubera Kabuye wacu !, nako Roza mwiza!, yarangiza akamwirukana amwita umwirasi.Hari abazibuka umupira World Cup 2010 n'ishyano ryashatse guhitana umuvandimwe we Kayumba, bikavamo ifungwa rya ambassy ya Afrika y'Epfo. Ni ubwa mbere mu mateka y'u Rwanda, umuyobozi afunga abagabo, agategeka abagore babo n'abana kubashinja ibinyoma, agashyira mu nkiko za Arusha Sindikubwabo,hanyuma agacumbika umukobwa we iwe mu gipangu! Ati sinahura na FDLR ni abicanyi, agaha ubuhungiro Rwarakabije n'amashumi ye yatumariye abantu,agafunga uwacitse kw'icumu Mushyadi amuziza revizionnism!
    Kagame ni AGAHEBUZO, ni AKATARABONEKA,Kagame ni INTWARI kuko wowe ubyemeza kandi nanjye ndabishimangira!Kagame arabarusha bose,ni AGATANGAZA, ni ISHYANO mu yandi: kumwita purezidenti ni ukumuharabika, ni ugupfobya jenoside!!!!

  • #97

    ntacyaha kitagira ingaruka (jeudi, 14 avril 2011 22:49)

    Nshuti bavandimwe dusangiye ubumuntu c.à.d twese twaremye n'Imana kdi iturema mu ishusho ryayo,ndashaka gushimira abavuga ukuri nkagaya abantu bose bandika basebanya ,icyo tugomba kumenya nikimwe nkabanyarwanda twaremewe kuzajya mu ijuru ariko iryo juru tugomba kkurijyamo aruko twarikoreye kdi ntawuzarijyamo cg ngo aribure atabanje gupfa ,abanyarwanda barapfuye (abatutsi, abahutu) n'abandi bose bazize uko baremye batabifitemo uruhare ariko kubaha agaciro no kububaha bituruka kuli buri muntu wasigaye mumuryango wabazimiye kuko niwe uba azi agahinda ke n'akamaro bari bamufitiye,ikimbabaza nuko banyiri ukubikora aribo babyinjiramo cyaneee bashyigikiye inyungu zabo n'amaronko babaronkaho mais sibishengura cyaneee kuko nziko guhora ni ukw''Imana kuko uwicishije undi inkota nawe niyo azicishwa ,bavandimwe ni mureke turagwe nurukundo tureke amacakubiri leta yanone iducamo kuko nabo sibo ahubwo bakoreshwa n'umwanzi w'amahoro ariwe shitani,nfubyi,bapfakazi mupfukame mutakambire uhoraho ace inkoni zamba kuko urwanda rwacu ruyobowe n'abapagani maze bahinduke babihe urukundo n'amahoro mubanyarwanda.Mukomere kdi Yezu kristu akomeze kutubera umutabazi n'umuhumurizi muli byose.Mugire amahoro.

  • #96

    Utazubwengashimubwe (jeudi, 14 avril 2011 20:44)

    Ni akumiro! Noneho Kagame asigaye atumira abanyamahanga i Kigali baza kubwira abanyarwanda ko u Rwanda rurusha umutekano Leta Zunze Ubumwe za Amerika! Ubwo lero ibinyamakuru by'Umwidishyi bigahita bibitangaza.
    Abo ba nyamakuru nibatubwire icyo bariya basilikari bitwaje imbunda basukwa mu mihanda ya Kigali yose buli mugoroba icyo baba baje gukora. Abantu babaye muli Leta Zunze Ubumwe z'Amerika batubwira ko nta musilikari bigeze babonayo yitwaje imbunda mu muhanda.
    Aliya ma grenades se mwitirira ba Nyamwasa na Ingabire, ahora aturikira i Kigali n'ahandi agahitana imbaga y'inzirakarengane, tuyite se feux arificiels Ubutegetsi buturitsa kugira ngo abaturage bishimire umutekano wabo usesuye!
    Aliko mwashishoje: Gbagbo uherutse mu myaka ishize kuza hano i Kigali kwiga amasomo yo guhirika abafransa, ntimureba uko bimugendekeye? Ntakuweho n'abafransa bafanije n'abongereza n'abanyamerika.
    Lero ngo twirukanye abafransa ngo tujya kubongereza kuko ngo l'angophonie yashakaga gukura la francophie mu Rwanda aliyo yadufashije kugera kubutegetsi da! Ibyo ndabishimye. Aliko se abo twibwira ko bangana hagati yabo sibo bongeye bagafatanya mu guhiriya uliya Gbagbo na Gadhafi n'abandi, sibo nanone bafanije i Berlin mukugabana continent y'Afrika!
    Noheho ngo twagaruye Ubufransa na Kouchner inshuti yacu idufasha kuvuga ko genocide yakorewe abatutsi gusa kandi ko n'Ubufransa bwayigizemo uruhari! Uwo muntu ni umucancuro, azakomeza avuge amagambo igiceri kinjire, aliko ntazahindura amateka.
    Harya ngo turiho turohereza mandats d'arrêt hanze ngo badufatire abo tudashaka bose! Nyamara numvise ko ba Gahima na Rudasingwa bagenda bakora za conférences no bihugu byo hanze umutekano wabo urinzwe na bene ibyo bihugu. Mperutse kumva na Nyamwasa atumira Prezida wacu ngo bazavuganire kuli Gahuzamiryamo, kandi hari haratanzwe mandat yo kumufata. Ni akumiro!
    Notre cher Président ferait mieux de se réconcilier avec son peuple. C'est la seule voie pour tous de vivre en paix.

  • #95

    rugigana (jeudi, 14 avril 2011 20:26)

    aho bucyera muri bujye mu mihanda nko muri egypt cg tunisie

  • #94

    Karangwa (jeudi, 14 avril 2011 20:10)

    Abanyarwanda tumaze kurambirwa iteshwa gaciro ry'ubucamanza bwacu.Iyo bafata umuntu nka Gen Muhire ngo araregwa ruswa agafungwa hafi umwaka adashyikirizwa ubutabera bari muri bwa bushishozi bwabo bwasimbuye code penale barangiza kumwumvisha,agapfukama ,akabaramya noneho H.E ati nimumufungure ubu nibwo butabera kuko icyo nshaka nakibonye ubu niyo namutuma kurimbura inzirakarengane yagenda nta kuzuyaza.Ariko H.E burya gukorera ku gahato ni bibi kuko ntugire ngo ubu abo wafunze uko ubafunguye niko bo bakugirira impuhwe kubera agasuzuguro,ubushongore ubakorera.Ntuzagire ngo commissaire KAKA,gen MUHIRE,PASTEUR BIZIMUNGU,KALISA ARFLED,gen KARAKE barishimye kubera muzunga wababyinishije.Gutsitara kwawe niko kwihimura kwabo.

  • #93

    Mushishoze (jeudi, 14 avril 2011 17:00)

    @mignonne(#68)
    @ababazi mwamfasha(#65)
    @aya mazina ni amaganda(#21)


    Muri ayo manjwe yabo bari gukora ngo ni politike nako ngo ni siyasa,umututsi agera uganda akaba umuganda,yagera mu rwanda akaba umunyarwanda,yagera kongo akaba umukongomani yajya i burundi akitwa umurundi.

    nguko ukuntu kabarebe yabaye officier mu ngabo za uganda,akaba umukuru w'ingabo na minadeff mu rwaanda,akongera akaba umukuru w'ingabo muri kongo!ibyo byose yabibaye mu gihe kitageze no ku myaka 10,kandi abigeraho byose we ubwe atarageza no ku myaka 30 y'amavuko.muzabaze amashuri yize mu rebe niba hari na kimwe cyamwemerera kugera kuri ibyo byose.

    ikindi ni abanyamurenge:baba barwana muri kongo ari abanyekongo no mu rwanda barwana ari abanyarwanda,kandi ari ingabo zifite commandement imwe!

    ikindi ubu abatutsi b'iburundi nibo basigaye bakora propagande y'inkotanyi kurusha n'intore za kagame.njye niboneye abarundi biyita abanyarwanda kandi bataranakandagira mu rwaanda!

  • #92

    Ludoviko (jeudi, 14 avril 2011 16:41)

    @tabagwe(#90)

    nous devons liquider le Fpr-inkotanyi nta kindi gisigaye!

  • #91

    manzi (jeudi, 14 avril 2011 14:57)


    @Tabagwe (#90):

    Iyi nkuru ko numva ishyushye, watelefona bbc gahuza ukayibagezaho. Ubwo nabo babikurikirana ndetse bakaba bavugana na minisiteri ishinzwe umutekano/ubutegetsi bw'igihugu yo muri Zambiya.

    Ndumva bbc ishobora kukwemerera kuvuga utajyanye izina ryawe ahagaragara. Ushobora kwandikira Ally Yusuf Mugenzi (ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk) ukamusaba ko yakwakura cg se akabwira undi muntu akakwakura.

    Ndabona maneko z'u Rwanda zishaka kwigana Mossad yo muri Israyeli, uretse nyine ko imihini mishya itera amabavu!

  • #90

    Tabagwe (jeudi, 14 avril 2011 13:18)

    U Rwanda rusigaye rwarihaye amenyo y'abasetsi! Mu minsi ishize abamaneko ba Leta y'u Rwanda bashatse gushimuta umwe mu bacuruzi b'abanyarwanda bakorera mu gihugu cya Zambia, umugambi benda kuwusoza birabapfubana, maze baraseba!

    Dore inkuru uko yagenze; umwe mu banyarwanda b'abacuruzi ukorera mu mujyi wa Lusaka-Zambia(nanze gushyira izina rye ahagaragara ku mpamvu z'umutekano we, kuko yanashyizwe ku rutonde rw'abakoze Genocide urwo rutonde rukaba ruherutse kwoherezwa na Leta y'u Rwanda irushyikiriza Leta ya Zambia), uyu mucuruzi rero aherutse guhamagarwa kuri Telephoni igendanwa abwirwa ko hari business ishyushye bagira ngo bamuzanire; uwamuhamagaye yavugaga mu kinyarwanda; yababwiye ko ari kw'iduka rye, bamubwira ko yajya hafi bakavugana ariko akaza n'imodoka, ntiyagiye kure rero, abamushakaga baraje, baramusuhuza bamubwira ko hari uwo bategereje ufite imari, bamusaba kuba ategereje ari mu modoka ye! Nibwo haje abagabo babiri bamukubita inkubara; bamwicaza hagati muri ya modoka ye bamwimura kuri Volant/Stearing, barashyushya bariruka. ubwo umwe muri abo bajura yahise aba umushoferi, umucuruzi bamujyana batyo. Nyiri ugushimutwa nawe yatekereje ko ashobora kuba agiye aka NTAMABYARIRO Agnes, maze yirwanaho arasimbuka akubita umugeri w'inkubara uwari utwaye imodoka, ata EQUILIBRE/Loose control, maze imodoka iragenda yitambika mu muhanda, nibwo igonganye n'izindi modoka irahagarara, ba bashimusi babibonye bava mu modoka bayabangira ingata! Umwe muri abo rero akaba yari umupolisi mukuru wo mugihugu cya ZAMBIA, wari waguririwe,ibintu byabaye akavuyo,birasakuza, umupolisi ashaka kwiregura avuga ko yaje gufata uriya mucuruzi kubera ko bari bamubwiye ko yibye telephoni igendanwa! (mobile/celullar phone)! Ibyo byanze gufata kuko uwo mucuruzi afite amafranga menshi akaba adashobora no kwiba phone (ni nko kubeshyera Rujugiro ko yibye Phone!)

    Byanze gufata nibwo abo munzego zo hejuru basabye ko ibyo bibazo byarangirira aho, nyamara byakomeje gukururana kuko ya modoka yagonze izindi modoka kandi ikaba yari itwawe n'umuntu wari mu gaco kari kayobowe n'uriya mupolisi!

    Magingo aya ikibazo cyarazamutse kijyanwa muri Perezidansi, none Leta ya Zambia ikaba irimo gusaba Leta y'u Rwanda ibisobanuro by'uburyo yohereza abantu gushimuta abanyarwanda bari muri ZAMBIA, ikanashaka gukoresha abapolisi ba Zambia!

    Ubushimusi bw'abanyarwanda bashimutwa na bene wabo batumwe na Leta burakomeje, ibi bikaba bibaye nyuma y'aho abanyarwanda batagira ingano bakunze kurasirwa mu maduka yabo n'abantu bitwa ko ari abajura bitwaje intwaro, nyamara bikaba bigaragara ko hari undi mugambi mubisha uba ubyihishe inyuma kuko abanyarwanda atari bo bonyine bacururiza muri Zambiya bonyine, nyamara baterwa bakaraswa abenshi ni abanyarwanda! Bishatse kuvuga ko hari abahabwa misiyo yo kwirenza aba bacuruzi ku mpamvu z'uRwango gusa.

  • #89

    ukuri (jeudi, 14 avril 2011 12:23)

    Mwese abazi gusesengura nimwibaze aho tugana dukomeza kugoreka amateka.abanyarwanda baricanye ku mpande zose kdi ahanini byaturutse kuri plans za FPR ari na yo yishe benshi Byumba,Kibungo,Kigali,Ruhengeri,Gisenyi,Kongo,....

    Umubare w'abatutsi wari mu Rwanda mbere ya 1994 urazwi ariko iyo uteranyije imibare y'abashyizwe mu nzibutso imbere mu gihugu barenga miliyoni,tutavuze abo FPR yajugunye mu kagera nabanamye ku misozi ya Kongo.

    Abashoboye gusoma ibaruwa ya FPR(scaned copy)yo guhanura indege(ifatanyije na Uganda na MINUAR nkeka ko ari bo ivuga ko yagishaga inama mu gukora ayo mahano)no gutsemba abahutu ngo bari bayibangamiye bari kuri liste kdi ngo yari icyongerwaho abandi bitwereka nyirabayazana w'amarira n'imiborogo u Rwanda rwanyuzemo kdi rukirimo.
    Akwiye rero kurwanywa no gushyikirizwa inkiko aho gukomeza abyina ku mubyimba w'abahekuwe ku mpande zombi

  • #88

    kanyarwanda (jeudi, 14 avril 2011 11:57)

    iyo mwihutiye kuvuguruza usaba ko hakorwa iperereza uba ugamije iki ? uretse guhisha ukuri kuki utarinda ngo bizajye ahabona ibyo nukugaragaza ko ibivugwa ari ukuri ndetse n'ubuswa bubi none hari umunyarwanda utazi ubwicanyi bwa Ibingira ubwo wasanga ariko mwibeshya uretse ntaho kuvugira ariko 80 % turamuzi

  • #87

    Tuza (jeudi, 14 avril 2011 11:17)

    @ KIRIMWABO,
    Wagiye ureka! Jya ujya kubeshya ABABIRIGI ou ABAHINDE! Nk'abanyarwanda turaziranye bihagije, FPR icyo izi ni ukuragira (bimaze kuboneka ko muri ABASHUMBA + AMABANDI kabuhariwe) ubundi mukica + kubeshya!

  • #86

    KIRIMWABO (jeudi, 14 avril 2011 10:52)

    Uti ni inkuru niboneye si inkuru mbarirano. None se kwa gacinya uvuga babicaga uhari? none se ko uvuga n'umubare 10000 yabari kwa gacinya wari urimo? Ariko mwagiye muvuga ibyo muzi, iyo utubwira ko wari muri police yabafashe cyangwa se ko wafungiwe iwawa wenda umuntu yapfa kumva ibinyoma byawe. Ariko reka nkubwire ngo uri umuswa kandi inyuma yawe ntawundi uhari cyangwa uzahaba. Uri interahamwe cg umwana wayo.

  • #85

    DOSSIERS 1059 (jeudi, 14 avril 2011 09:20)

    Muravuga iki se mwari mwabona: NONE HO NGO BAGIYE GUSOHORA AMA DOSSIERS 1059 YO GUFATA abahutu BOSE BARI HANZE. Ngo 140 asaga yamaze Kugezwa Mubihugu babamo.

    Nahise nibuka Igihe bakora List y'aba FDLR 6000 Bisaga ngo bose ni abicanyi, maze amahanga akabyamagana. BUKEYE bamwe muri abo nibo bari gukoreshwa na FPR Ivuguruye( Ndabara isigaye Iyobowe na RUCAGU, GATSINZI, RWARAKABIJE na JEROME NGENDA...)...

    Naragenze ndabona.

  • #84

    Verite994 (jeudi, 14 avril 2011 08:44)

    Maze Kwitegereza nasanze FPR i kwiye umudali mubintu h bitutu:
    1) Ubugome burenze kamere kuko kuri njye ntakabuza, ninabo bigishije interahamwe nyinshi dore ko nanyinshi muri zo ari yo zakoreraga (Kajuga Robert chef wazo, Ngeze Hasani nkuko we yabyitangarije ko yahemberwaga ibyo yandikaga kugirango bizafatwe nkaho ari ibyo abahutu bashakaga cyangwa batekerezaga gukorera abatutsi), kandi zikiyikorera.

    2) IBinyoma birengeje kuburyo basigaye banibeshya abandi banyarwanda bibagiwe ko abo babeshya ko murwanda ibintu byose bigenda neza, aribo birirwa batiriwe bakarara bataryamye kubera inkeke no kubuzwa epfo naruguru ( Mbere batangiye babeshya abazungu none natwe batugezeho kuko abazungu ntibacyibumva, Twe rero nubwo ducecetse kubera ubwoba bw'agafuni ka Pilato gahora kanyotewe n'amaraso suko tuba tutazi ukuri mushatse mwagabanya kuko tuba tubaseka cyane)

    3) Icyanyuma n'ubuswa butagira uko bungana wangira ngo koko FPR bose bigiye murugano? none se reba nawe abantu batamenya no gusobanura ibintu badacurikiranyije imibare ? ingero ni nyinshi:
    a) Uyu wavuze ku bya Joe http://www.iwacu1.com/news/index.php?lang=1&id=12061&catid=12&page=pageview aho bavuga ko amafoto yafotowe mu mwaka 2008 bari kwishimira ukurangiza amashuri y'umwe muri aba bakobwa wari urangije ariko akaba yararangije muri 2010???? none se byashoboka gute ko bakora uminsi mikuru ya kwizihiza irangiza ryamashuri muri 2008 kandi amashuri azarangizwa mu myaka 2 irimbere??? ikindi kintangaza n'ukubona uyu Joe ariwe wagaragaye wenyine kandi bavuga ngo byabereye ahantu hatari muri Hotel kandi mumunsi mukuru! ariko kumafoto niyo muriba aho television ihari iteretse uhita ubona ko atari murugo ahubwo mu cyumba cya Hotel http://www.seneweb.com/news/Afrique/un-ministre-rwandais-contraint-de-demissionner-a-causes-de-photos-quot-sexy-quot_n_41326.html. Ibi byerekena ubuswa bwa bakora propagande ya Kagome kuko bakoze amakosa amwe nabamwe bagiye kutujijisha kw'ijwi ngo n'ishuri
    b)ukabona imashini imwe n'abana babiri iruhande ahandi nta gacaracara!!! Ntabwo abanyarwanda bose ari Ba Ibingira, barize bazi no gusesengura mujye muvuga ibintu bifite aho biva n'aho bijya cyangwa mwerure mwitukanire gusa kuko ahari nibyo mushoboye gusa.
    c) ariko mushatse mwanareba imibare muri Jonocide y'abatutsi bari gutanga, Baravuga ko bose ari 350 000 (abatutsi) bitabye Imana bazize Genocide ariko ubu bamwze guhamba abarenga n'umubare w'abatutsi wari mu Rwanda imbere yayo?
    D) Mujye mu bya gacaca, Imfashanyo yo kwiga .... bakora bigahabwa ubwoko bumwe barangiza ngo ntabwoko bukiri mugihugu yewe sinavuga ubuswa bwabo ngo ndangize kuko njye nari narabumvise mbere ko mbabona ariko n'ababafashije kuza noneho basigaye barumiwe peeee.

  • #83

    equation (jeudi, 14 avril 2011 00:06)

    Habyara yavugagako Urwanda rwuzuye ntahogutura.KAGAME mumibareye ati reka mbanze mbice ubundi murukwiremo.Yahereye kuri Habyara,Abatutsi(genocide yateje),Abahutu yabiciye byumba,kibeho,congo.Ubundi kubera bishaka kuzura;atanyiye kuvomesha umufuniko no gukona.

  • #82

    Reformer (jeudi, 14 avril 2011 00:05)

    Ibyo wanditse wabyanditse urihe.? Nujya kwandika ujye utanga sources zaho wavanye inkuru. UbanZe wige itangazamakuru maze ubone kongera gukora ubusa ngo urandika. Sibyo? Kandi umenye ko bamaze kwiga nago bameze nkabandi mwasize mubeshye bakicana nako mwafatanyije none mukaba muziko ariko bikimeze. Ugabanye kutubwira ubusa.

  • #81

    ukuri (mercredi, 13 avril 2011 21:31)


    Niba nibuka neza ndumva Yezu yaragize ati iby'abazimu mubisigire abazimu naho iby'abazima mubihe abazima cg indi mvugo isa itya. Iyi nyigisho abanyarwanda bagombye kuyishyira mu mitima yabo.

    Kwibuka abaguye muri ariya mahano ni byiza, ariko icyarushaho ni uko umuntu wese wagize icyaha cy'ubwicanyi yashyikirizwa ubutabera. Aha ndavuga yaba umututsi, yaba umuhutu cg se yaba umutwa: uwavushije mugenzi we ubuzima agomba kubibazwa. Gusa ni uko mu barwanyi b'inkotanyi nta n'umwe urashyikirizwa ubutabera kandi bararimbuye imbaga i Byumba, mu majyaruguru y'u Rwanda, i Kibeho n'ahandi henshi mu gihugu.

    Iki cyumweru cy'icyunamo turangije urebye ntacyo kimariye abacikacumu (abahutu cg abatutsi): ni uguhahamuka gusa, ubundi cyarangira ibintu bigasubira uko byari bisanzwe. Abakigiriramo inyungu ni abanyapolitiki mu gihe bo baba birya urwara, dore ko n'imiryango yabo yari hanze muri Uganda igihe ibintu byacikaga.

    Iyi nyungu ya politiki mvuga muti ni iyihe? Igihe cy'icyunamo abahutu benshi bumva ko batunzwe agatoki (kandi aribo bapfushije ababo benshi muri ziriya ntambara), bityo bikababuza kwisanzura basaba ko barenganurwa (mu manza cg ibindi) mu gihe barengana. Ni hahandi bamwe bumva ko babwirwa ngo mwakoze amabi, reka tubumvishe.

    Niyo mpamvu numva ko iki cyumweru cy'icyunamo cyakurwaho: ibi bizafasha ababuze ababo kugarura imitima aho guhora bahahamuka kandi bazi ko batazigera babagarura, ndetse byanafasha ubwiyunge hagati y'abanyarwanda. Kuko igihe cyose Leta izashaka kumvisha abahutu ko aribo ba nyirabayazana, ubwo bwiyunge ni ukubwibagirwa.

    Iki cyumweru kiramutse gikuweho noneho hagashyirwaho imbaraga nyinshi zo gushakisha abantu bose b'abicanyi (abahutu n'abatutsi) bagashyirwa imbere y'ubucamanza, u Rda rwahinduka igihugu twifuza.

    Ibi cyakora ntibyashobokera iyi Leta ya Kagame kuko benshi muri bo bakoze amarorerwa y'ubwicanyi. Wenda Leta izakurikira niyo izabyigaho mu gihe abanyarwanda bose bazaba bicaye hamwe bajya impaka mu kuzamura igihugu cyabo.

  • #80

    IBUKA (mercredi, 13 avril 2011 20:18)

    Muvandimwe Karangwa,
    Ndagushimira inama ungiriye. Aliko ndagirango twumvikane.Sinzi niba ali wowe Nyirubutungane Paul Kagame yabwiye ngo umusubirize kuko mu byo nanditse ndavuga ko Nyakubahwa Prezida wacu ali we wenyine watanga igisubizo cy'aho uliya Musenyeri ali.
    Simbona mu nyandiko yanjye ahantu naba mfobya genocide yaba iyakorewe abatutsi, yaba iyakorewe abahutu.
    Ngo iyo mvuga ngo abazimu ba Kagame ntabwo mba mfasha igihugu cyacu kwiyubaka! Ni njye se washyizeho taliki ya 7 Mata yo kwibuka abazimu b'abatutsi, abahutu bo bakabuzwa kwibuka ababo? Ibyo se nibyo wita kubaka igihugu?
    Ngo mba nsebya iyi site iyo nyigaragarijemo akababaro kanjye!! Muvandimwe, mbwira ahandi nakagaragariza sinkubitwe agafuni? Ndayahaboka uyu munsi rwose.
    Ngo nimparanire icyatugirira akamaro twewe nk'abanyarwanda! Icyatugirira akamaro twese nk'abanyamarwanda ni ubutegetsi bwacu byamenya ko ali umuhutu ali umututsi ali umutwa bose bava amaraso atukura, ko ntawe bugomba kuyavutsa, ko uburenganzira bwa bose kuli byose butagomba gusumbana.

  • #79

    SHELI (mercredi, 13 avril 2011 19:00)

    Wowe ushaka kuvuga IBYIZA Leta ya FPR yagejeje kubanyarwanda bivuge, isanzure rwose, wongere uniyongeze, nurangiza uhigame uvuga IBIBI yakoze, yamukoreye cyangwa yakoreye abanyarwanda, umureke nawe abivuge yisanzuye. Ngubwo uburenganzira abanyarwanda bose basanga hano kuri uru rubuga LEPROPHETE.FR, dore aho rutandukaniye n'IGIHE.COM, aho wohereza igitekerezo cyawe kikabanza kunyuzwa muri Laboratoires/Laboratories za DMI, NEWTIMES, n'ahandi..., abanyarwanda bagombye kuvuga bisanzuye uvuze ibitari byo agakosozwa indi nyandiko, apana kujya KUYIMIRA BUNGULI!

    Muragahorana imigisha mwe mwazanye uru rubuga twari turusonzeye.

  • #78

    Umwana w'Umwami (mercredi, 13 avril 2011 18:23)

    Ndasubiza Bazumirwa #74

    Weho wiyita Muzumirwa urinde? cyangwa uvugira bande?
    Abowita bacyikacumu bowabuvugira ahubwo waba ubashinyagurira kuko ahubwo nibo bumiwe birirwa barira ngabahutu barabamaze maze Kagame kubera inyunguze ahubwo agahitamo kuzana interahamwe zabamaze muli Presidence ubwose urumva batarumiwe? Ahubwose Interahamwe iruta kagame wayikurahe Kagame yugira ngo ntarinkora,maraso ntabwo abayicyaranye na Rwarakabije.
    Umvw rero iyuvuga ujye umanza utekereza abuvugira abaribo.
    Inkotanyi Zarishe Ninterahamwe ziricya, Mubahuta harimo abacyikacumu nabatusti nabo barimo gusa aho bitandukanira nuko Kagamearumutusti akaba aha benewabo umwanya w'okwibuka ariko iguhe kizatinda ariko kizagera nabahutu nabo bibuke.

    Ndagusaba ahubwo waburumuhutu cyangwa umutusti nwino twiyunge tubu muntumwe turwanye kagame ushigikira Inkotanyi ninterahamwe zamaze abantu Ukuri gucya muziko ntigushe nmwenedata
    Kandi ngagapfakaburiwe nimpongo