jeu.

07

avril

2011

« Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda ! »(Kizito Mihigo). Emmanuel Simbi

Paul Kagame afite ubwoba!
Paul Kagame afite ubwoba!

Mu rwego rwo kwibuka ku ncuro ya 17 jenoside yakorewe Abatutsi yo muri mata 1994, mu magambo yavuzwe, ubuhamya, indirimbo n’imikino hagaragaye ikimenyetso gikomeye : Leta ya Paul Kagame iri mu marembera !

 

1.Paul Kagame yagiye kurambika indabo ku rwibutso,ikizingo cy’indabo bamuhaye kimuhombokera mu ntoki twese abari bahari turumirwa.

 

Nta mugayo. Twese hano mu Rwanda cyane cyane abarokotse jenoside tumaze kumenya ko Paul Kagame ari we wapanze ku buryo budasubirwaho irimburwa ry’Abatutsi bari mu Rwanda kugira ngo abone uko yifatira ubutegetsi.Abagabo babihamya bamaze kuba benshi kandi b’Abatutsi, aba badafite inyungu na busa mu kubeshyera Paul Kagame. We ubwe yavuze kenshi ko nta tandukanirizo yabonaga hagati y’Abatutsi bari mu gihugu n’interahamwe za MRND. Ko byari ngombwa ko baba ibitambo. Igihe Abatutsi bariho bicwa (mata-Nyakanga 1994) Jacques Bihozagara na we yasobanuye iby’urupfu rw’Abatutsi agira ati «  ntawakora umuleti atamennye amagi », ubwo kandi yabivuze mu rwego rwo kubuza ONU kuza gutabara Abatutsi bicwaga. Icyo FPR yari igamije nta kindi kitari ukwifatira ubutegetsi. Nk’uko Liyetena Joshuwa Ruzibiza abivuga, nyuma yo kurasa indege ya Habyarimana, Paul Kagame yabujije abasirikari be gutabara Abatutsi kandi bari babishoboye. Ngo impamvu ni uko Kagame yashakaga ko abo Batutsi bicwa kugira ngo abone icyo arega Abahutu, yifatire ubutegetsi. Yabigezeho.

 

Uko umwaka utashye, Paul Kagame yari amaze imyaka 17 yose ashinyagurira abo yishe cyangwa yicishishije. Mu gutangiza icyunamo, yajyaga yiha kugira umujinya mwinshi cyane, agatuka abanyarwanda n’abanyamahanga tukamuha amashyi y’urufaya ! Ku bw’uko ikinyoma cye isi yose imaze kugitahura, Kagame yatangiye gucisha make. Uyu munsi yagiye gushyira indabo kubo yicishije zirahomboka twese tubireba, mbese bisa n’aho Abatutsi bishwe ubwabo batoboye bakamubwira bati « jyana amanyanga yawe hirya,wikomeza kudukina ku mubyimba »Njye niko nabyiyumvisemo mu mutima wanjye, ndibwira ko Kagame ari ko yabyumvise. Ni uko bitangira, twizere ko Kagame asezeye kuri icyo gikorwa cy’agashinyaguro !

 

2. Ijambo ry’umukuru wa Ibuka ryari urukozasoni

 

Bwana Jean Pierre Dusingizemungu aho kuvuga ibijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka « Twibuke abacu tuvugisha ukuri kandi twihesha agaciro » yagiye mu byo kwamagana ngo abasebya Leta ku mbuga za Internet. Uko tubizi Perezida wa Ibuka ni umuvugizi w’Abacitse kw’icumu, si ushinzwe kurenganura Leta mu mafuti yayo. Twahise tumenya ko ijambo yavuze yaripfunyikiwe, dore ko yanarisomaga nabi nk’aho atari we waryitekerereje. Icyo byerekana ni uko inzira y’umusaraba y’Abacitse ku icumu ikiri ndende. Inshingano bahawe na Perezida wa IBUKA ngo ni ugushiruka ubute bakajya bandika ku mbuga za Internet basubiza abasebya Leta !! Twagorwa twagorwa !

 

Ikindi yavuze ni uguhatira Abanyarwanda bose gutanga amafaranga ngo yo kurihira abacitse ku icumu amashuri. Yatanze imibare y’Abana bacitse ku icumu barangije kaminuza (hafi 1660), ngo ubu bose bakaba bari mu myanya inyuranye y’akazi no mu buyobozi bw’igihugu. Ibyo byategurizaga ubuhamya bw’Umwana w’umukobwa witwa Aline, wafashijwe cyane na FARG akiga neza, akajya abona amanota meza n’ibihembo binyuranye, none Leta ikaba yaramwohereje kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Uwo mwana yashoje ubutumwa bwe abwira abandi bana bose kwiga cyane nka we kugira ngo Urwanda ruzabe paradizo !

 

Ibyo Alina yavugaga ni byiza ariko ntibyari bikwiye kubyigamba mu gihe imbaga y’abana b’Abahutu bashaka gukora neza nka we bimwe uburyo bwo kwiga kaminuza, Perezida Kagame akanongeraho ko nta burenganzira bafite bwo gushyigikirwa na Leta ngo bige. Ijambo rya Prerezida wa Ibuka kimwe n’irya Aline ryaryanaga cyane mu matwi y’abaturage basabwa gutanga amafaranga yo gushyigikira abana barokotse mu gihe ababo birukanwe mu ishuri. Icyunamo cyo kwibuka rero kikaba gikomeje kugirwa intwaro yo gucamo Abanyarwanda ibice.

 

Twibuke ko taliki ya 20.03.2011 hari inyandiko yatambutse ku rubuga igihe.com aho umwanditsi Ishimwe Valens yemeza ko yasuye ba bana bafungiye mu kigo ngororamuco cyubatse ku kirwa cya IWawa kiri mu murenge wa Boneza, akarere ka Rutsiro mu ntara y’ i Burengerazuba. Muri iyo nyandiko, Ishimwe Valens aravugira Leta maze akatubwira ko abo bana bahafungiye ari abanyeshuri nk’abandi:« Mu byiciro by’ abaharererwa,hari abatarize, abarangije amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ abarangije Kaminuza; Urubyiruko rwahoze ari inzererezi ruhigira imyuga, indimi, gusoma no kwandika;Hari abaje kuharererwa boherejwe n’ ababyeyi;Mu mpera za Mata aba mbere bazasubizwa mu buzima busanzwe ».

 

Ndebera icyo kigo ngo cyakira kikigisha n'abarangije Kaminuza: Cyubatse mu mahema, ni uburoko bubi cyane, abana b'Ababahutu bagifungiwemo bazataha barabakuyemo ubwonko : Na ryo ni itsembwoko !
Ndebera icyo kigo ngo cyakira kikigisha n'abarangije Kaminuza: Cyubatse mu mahema, ni uburoko bubi cyane, abana b'Ababahutu bagifungiwemo bazataha barabakuyemo ubwonko : Na ryo ni itsembwoko !

Iyo nyandiko irababaje cyane. Niba icyo kigo ngororamuco ari ishuri nk’ayandi, abo barangije kaminuza se bazabe bari kuhiga iki ?! Birerekana ko mu gihe bamwe barangiza amashuri bagahita bashyirwa mu nzego z’akazi n’ubuyobozi nk’uko Perezida wa Ibuka amaze kubitubwira, abandi bahinduka inzererezi kugeza ubwo bajya gufungirwa ku Iwawa ! Bivuze ko Paul Kagame wanze ko bafashwa na Leta ngo bige, bajijuke nka Aline, afite gahunda ndende yo kubahindura inzererezi !Niko bimeze kandi biteye agahinda. Ntabwo kuvangura abana b’Abanyarwanda bigeze aho ari uburyo bwiza bwo gushaka amahoro no kubaka igihugu.

 

3.Ijambo rya Perezida Kagame

 

Minisitiri w’umuco na siporo ni we wahaye Perezida Kagame ikaze , anamutumira kuvuga ijambo nyamukuru ry’uyu munsi. Minisitiri nawe yafashe iminota ihagije yo kwifatira ku gahanga ngo abari mu mahanga bakomeje guharabika isura y’Urwanda babinyujije mu mbuga za internet, ndetse ntiyatinye kubita ABAGOME. Ngo abo bagome rero baba bagamije guhishira uruhare rwabo muri jenoside ! Ngo niba Mpemukendamuke !!

 

Disikuru ya Perezida Paul Kagame yari itandukanye n’izo yari yaratumenyereje: ntiyari ndende, ntiyatukanye cyane. Yagarutse ku byo kwihesha agaciro no kuvugisha ukuri. Yakomeje ya politiki yo kugereka jenoside no gupfobya jenoside ku banyamahanga ariko noneho ntiyatinyutse kuvuga amazina y’abantu cyangwa ibihugu: ”ni abo bari mu bihugu byabo bikize, bifite ubushobozi…ntacyo twabikoraho!

By’umwihariko Paul Kagame yagaragaje ko atishimiye ubucamanza mpuzamahanga : “Forget this nonsense, international justice”. Yahamagariye Abanyarwanda gusuzugura ubwo “bucamanza bw’amafuti”, ngo ntacyo bumaze. Dore impamvu yatanze:

 

(1)  ntibwita ku kababaro k’Abanyarwanda,

 

Jean Pierre Dusigizemungu, Perezida wa IBUKA, ngo inshingano y'ibanze y'Abarokotse nibe kwirirwa ku mbuga za internet banyomoza abaharabika Urwanda !
Jean Pierre Dusigizemungu, Perezida wa IBUKA, ngo inshingano y'ibanze y'Abarokotse nibe kwirirwa ku mbuga za internet banyomoza abaharabika Urwanda !

(2)  bufata igihe kirekire mu gucira urubanza abakoze jenoside(imyaka 17: Bagosora!)

 

(3)  Impamvu imanza zitihuta ni ukugira ngo uruhare ibihugu by’amahanga byagize muri jenoside rutagaragara.

 

(4) Ibihugu by’amahanga byararebereye jenoside iraba.

 

(5) Ibihugu by’amahanga bifata abicanyi bikabahindura abanyapolitiki, “they tourn these criminals into politicians”.

 

Uko tubibona

 

Paul Kagame afite ubwoba. Aratinya ko nyuma y’isohoka rya Mapping Report imushinja kuba yarakoreye jenoside Abahutu bari muri Kongo(1996-2003), na we ubwe ashobora kuzafatwa agashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga. Ni yo mpamvu yatinye kongera gutuka Abafaransa ku mugaragaro kuko amaze iminsi abona ibyo bakorera inshuti ye Kadafi wa Libiya ndetse na Bagbo wa Cote d’Ivoire. Paul Kagame yatangiye kugenza make kuko yiyemereye ku mugaragaro ko ibyo bihugu by'ibihangange  ntacyo yabikoraho !

 

Ikindi ni uko Paul Kagame yerekanye ko afite ipfunwe rikomeye aterwa n’uko imirwa mikuru y’Ubulayi yarangije kumukuraho amaboko mu gihe abatavuga rumwe na we bo basigaye bahabwa ijambo n’icyubahiro. Ntiyiriwe avuga amazina yabo kuko Umunyamabanga wa FPR Ngarabe yayamuvugiye mu kiganiro yagiranya n'Abanyamakuru muri iki cyumweru ! Abo ni Kayumba Nyamwasa na bagenzi be we yita “Criminals”ariko ngo capitales z’ibulayi zikaba zarabahinduyemo ba “politicians”. Koko rero ntako Paul kagame atagize ngo abaharabike abacira imanza zibashinja ubwicanyi ariko ibyo ntibibabuza guhabwa ijambo mu ruhando rw’amahanga.Abo kandi ni Paul Rusesabagina, ni Faustin Twagiramungu uyu uherutse gutangiza umutwe wa politiki mushya witwa RDI Rwanda Rwiza... 

 

Ibyo bikomeje gutera Paul Kagame impungenge zikomeye, umujinya w’umuranduranzuzi n’ishyari rishobora kuzagarika ingogo.

 

Ni byo koko ishusho ya Paul Kagame imbere y’amahanga yarangiritse cyane guhera mu mpera z’umwaka ushize. Amatora yayitwayemo nabi yica abanayamakuru , afunga abanyapolitiki batavuga rumwe na we, ba Kayumba baramuhunga ari nako bagaragaza ubugome bwe(Rwanda Briefing), hiyongeraho na Mapping Report izashyira ikamukoraho! Ingaruka ni uko nta mukuru w’igihugu ukimutumira ahubwo abenshi ntibanacyifuza kumuha akaboko kugirango atabanduza amaraso! Ni ko byagenze ubwo aheruka muri Espagne no mu Bubirigi:abayobozi b'ibyo bihugu banze kumwakira, mu Birigi ho ngo yaba yarahisemo kurara mu ndege ye!!!

 

Paul Kagame arabizi ko adakunzwe mu gihugu kubera ubugome bwe n’ubusambo bwo gushaka kwiharira umutungo w’igihugu, we wenyine n'umuryango we gusa. Yari asigaye acungiye ku nkunga y’amahanga , none na yo itangiye kugenda nka nyomberi. Iyo agiye nko muri Amerika, nta mutegetsi umwemerera ko bavugana, nuko agahitamo kujya kuganiriza abanyeshuri hirya iyo mu nkengero z’imijyi kugira ngo yereke Abanyarwanda bari mu gihugu ko acyakirwa nka kera.Byahe byo kajya!  Ubwo aherutse mu Bwongereza, abazungu bakora kuri BBC banze kuvugana na we bahitamo kumuha umunyamakuru w'umwirabura ukomoka Uganda, nibwo mwumvaga avuga atukana biteye isoni, umushiha wamurenze.

Muri make ingoma ya Kagame iri mu marembera , ibimenyetso ni byinshi byerekana uko kuri. Tubihange amaso.

 

4.Indirimbo ya Kizito Mihigo

 

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabaye uyu munsi, umuntu watanze ubutumwa bufite ireme ni Kizito Mihigo mu ndirimbo ye yise “Twanze gutoberwa amateka”. Aramagana abagoreka amateka ya jenoside bakayavuga uko bishakiye: abo nta bandi ni Paul Kagame na FPR ye! Kizito yibagiwe kubabwira ko amateka atacyigishwa kubera ubushake Leta ya Kagame ifite bwo kurera abana b’Abanyarwanda nk’abatazi iyo bava n’iyo bajya !! Na none ariko ukuri gukomeye Kizito yaririmbye wagusanga mu nyikirizo y’indirimbo ye akaba ari naryo jambo riyisoza: “Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda”!

 

Ni umusaraba uremereye kuri buri wese kubera izi mpamvu:

 

(1) Abahutu bawuhetse bonyine guhera 1994, ukomeje kubashengura ibitugu, bose bitwa abicanyi kugera ku mwana waraye avutse!

 

(2) Paul Kagame n’abayobozi ba FPR ni bo bagize uruhare runini mu gutuma Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka none bagomba guhora mu kinyoma, babeshya bakabeshyera n’abandi kugira ngo bagaragare nk’abacunguye Abatutsi kandi atari byo.

 

(3) Abatutsi bari mu Rwanda bamaze kumenya neza ko Paul Kagame na FPR ye ari we wabiciye ariko ntibabona neza uko bamwigobotora ndetse ngo nibishoboka bamwivune.

 

(4) Abanyarwanda bose bazi ukuri , bazi ko kwibuka nk’uko bikorwa ubu birimo uburiganya budasana imitima ahubwo bukarushaho kuyisenya, baribaza uko bizarangira.

 

(5) Si Abatutsi gusa bishwe muri Jenoside , umubare munini ni uw’Abahutu ariko nta we utinyuka kubivuga nyamara imitima ifite ishavu rikomeye.

 

Kizito mihigo ati : "Jenoside yakorewe abatutsi ni wo musaraba w'uru Rwanda !". Ni ko biri, ntiyabeshye!
Kizito mihigo ati : "Jenoside yakorewe abatutsi ni wo musaraba w'uru Rwanda !". Ni ko biri, ntiyabeshye!

(6) Inkiko Gacaca zagizwe intwaro yo kumara abo mu bwoko bw’ Abahutu, abakoze ibyaha n’abere, nta we ubona neza uko ingaruka zikomeye yateje zizasanwa.

 

(7) Abicanyi kabuhariwe barimbuye Abatutsi Paul Kagame yarabiyegereje , ubu bari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, mu gihe abere n’ abarokotse nta gaciro bahabwa mu gihugu.

 

(8) Hari indi jenoside itegereje kwemezwa n’inkiko: ni iyo Paul Kagame yakoreye Abahutu muri Kongo. Kizito Mihigo nabe ahimba indi ndirimbo, igira iti“Aho Jenoside yakorewe Abahutu si yo musaraba w’Urwanda rw’ejo hazaza?”

 

Koko rero Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda, muri iki gihe! Turacyawuheka igihe kirekire, ariko abantu bakwiye kwicara bagatekereza uburyo bwo kwigizayo Kagame,abapanze iyo jenoside bose kimwe n’abayishyize mu bikorwa, maze abasigaye, Abahutu n’Abatutsi, bakareba uko bakwisuganya bagafashanya guheka uwo musaraba ntukomeze kuremerera bamwe.

 

Umwanzuro

 

Ukurikije ibyavuzwe uyu munsi le 07.04.2011, insanganyamatsiko “twibuke jenoside tuvugisha ukuri kandi twihesha agaciro”,ntabwo yubahirijwe. Ahubwo bari bakwiye kuyita “Turwanye imbuga za Internet zisebya FPR”. Igitangaje ni uko muri abo bose bafashe ijambo nta watinyutse kugira ati dore ibinyoma bivugwa ku Rwanda ni ibi, ukuri nako ni uku! Bose bateraga bakiyikiriza , ngo tuvugishe ukuri! Buriya se ukuri bavuze ni ukuhe ? Ukuri banze kuvuga reka njye nkuvuge: FPR igomba gushikama igaheka umusaraba wa jenoside y’Abatutsi kuko ari yo yayiteje (provoquer), Paul Kagme nagire ubutwari bwo guheka umusaraba wa jenoside yakorewe Abahutu kuko ari we wayipanze Ingabo ze zikayishyira mu bikorwa. Ntidukeneye ko iyo na yo izaza yitirwa Abatutsi, ngo nibo bayikoze,dore ko nyir'umutwe munini nta mujugujugu umurenga! Ukuri ni uko ibindi ni amaco y’inda n’amarangamutima. Tugire amahoro.

 

Imana ihe iruhuko ridashira abana b’Abanyarwanda bose bishwe bazira akamama guhera taliki ya 1 Ukwakira 1990.

 

Emmanuel Simbi

Kigali

 

Commentaires : 99
  • #99

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 09:55)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #98

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 09:54)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #97

    Kdi jyewe (lundi, 16 mai 2011 14:58)

    Ariko mana ibi nibiki koko ?uwabanza akadukuramo imyumvire mibi ngo uyu ni umututsi,umuhutu cg umutwa .twese turi abanyarwanda ibindi nibibi mumfashe dusengere uru rda rwacu.

  • #96

    rudatinya (samedi, 23 avril 2011 20:11)

    jyewe imyumvire yanjye ni mike ntanubwo ndi inkandagirabitabo ninkosa munkosore ndabasabye:
    nimunsobanurire abazi gusobanura neza ukuntu umuntu urangije kaminuza aho yagiye gukorera igihugu n'umuryango we aba mayibobo kugeza aho atoragurwa na porisi akajyanwa mu kigo kigorora abana bananiranye, ese koko yarize? ese niba i wawa harabaye ishuri ryigisha imyuga abo barangije kaminuza nukuvuga ko bari bari muri metrise cg. doctora ndumva jyewe i wawa uko bahavuga atariko hari musadufashe kumenya ukuri.

  • #95

    Nkubwire (jeudi, 21 avril 2011 16:33)

    Simbi wa muswa we iyo ufashe ifoto ya Perezida wa Ibuka wavuyeho Simburudari ukayitiranya na Perezida mushyashya werekana ko utari serieux.
    Abanyarwanda hari ibintu tugomba gucikaho... kubeshya biri mu bya mbere.

  • #94

    humura (samedi, 16 avril 2011 23:12)

    iyaba twese twashyiraga hamwe tugashyira ubwenge kugihe,tukiyunga kuko niyo nzira izahuza aba bantu babiri. nidukomeza gupfukirana ukuli ,tuzahora mururwo nyine. Gira amahoro

  • #93

    ibrahomovic (mardi, 12 avril 2011 01:24)

    Ndabashimira kubitecyerezo byanyubyiza bibikubandi, kuko burya biragoye kuzabona abantu bumva ibintu cyimwe cg babibona cyimwe ntibya bayeho kd ntibiriho icyindi nuko bitazanabaho. icyo najye navuga nuko Uretse kagame president wu RWAGASABO ubundi kuriyisi ntanarimwe uzasanga umunya FRIKA afite icyaha kubijyanye ni bya poltique. ukibaza uti none munyacyaha ninde? reka mbivuge uko mbyumva umunyacyaha NUMUZUNGU ariwe MWERA kumvu twese tuzi nukuvugango uretse nuko igihe cyose aba yishacyira ibyo ARYA yewe NIBYO AZIGAMA,arikubundi niwe uzabazwa bwambere iyangirika ryino SI kuko amahirwe Imana yamuhaye yokujyira INGUFU nu NUBWENGE mbere yundi uwariwewese mubatuye iyisi ntimpamvu yuko yikorera ibyo ahatse atitaye aho abikorerea yarangiza kucyinyoma cye gihoraho ngo NTA DEMOCRASI 1 NA 1 NGO NUBURENGANZIRA BWABATURAGE muzarebe aho bashaka umugati hose cyane muri ASIE NO MURI AFRIKA iyo niyo iba arimvugo bajyenda basimburanya uko babishaka bijyanye nimvugo ikwiye burihantu babonye yuko hashobora kuva UMUGATI byajya kuba mahwi bahura numwe mubanya FRIKA basanzwe nubundi bibitseho ibifu binini URUKUNDO RUCYE KU GIHUGU CYE WE NABAJYIKOMOKAHO nibwo uzabona baba ibikoresho byabazungu byahamwe mubihugu bya FRIKA kujyirango BABERA babashe kubona uko bajyera kubyo bashaka biboroheye. iyo wamunya FRIKA bamujyejeje harya muruganda RWIMIGATI MYINSHI ndavuga kubutegetsi AKABAKORERA ICYO BAMUSHYIRIYEHO NAWE AKARYA AKIJUTA, IYO BABERA BABONYE amaze kubavumbura ndavuga wa MUNYAFRIKA bahita bakoresha ibishobaka byose bagashakisha ABANDI bashobora kuba bo bacyirinjiji yewe baba banacyifitemo ubwoba bagahita sasa bakoresha impamvu zishoboka zituma BABAVANDIMWE BATANGIRA UMWIRYANE, KUKO ITEKA UBUNDI NIGUTYO UMUCYINO WABO UBA UTEYE 1 na1 rero babavandimwe ntibakunze kubimenya kuko burumwe nawe abashaka kuvanamo uwe mugabane bityo umusifuzi nawe akayobora umucyino bijyanye na equipe arigufana umusifuzo ntawundi nu UMWERA, bityore akoresha ibishoboka byose jujyirango aruhande aherereryemo rutsinde ntakabuza, INGERO NINYISHI NYIRAMASO ABYIRWA BICYE IBINDI AKIREBERA , IBYORERO ninabyo biriwacu kdi ninabyo byahahoze arikorero iwacu buri muntu abicyina ukwe bijyanye nuko yakoze umwitozo arinayo mpamvu uzabona harabacyinnye nabi mumyaka yashize bikarangira rwose ntanumucyino wagicuti wamusaba kuko aba yarakinnye umucyino ntabumuntu ashyizemo ariko nanone iyo urebye umucyino wanonaha ndavuga uwubutegetsi bwu RWANDA ubonako haraho bajyerajyeza kurusha zanyakatsi zacyera icyibazo nuko ABATANGAZA AMAKURU YUKO UMUCYINO WAJYENZE BISHOBOKA YUKO BABA BABOGAMA bityo bigatuma bavuga yuko EQUIPE iyoboye igihugu cyacu icyinaneza ariko yuko INAVUNANA bigatuma kurutonde ishyirwa mumyanya itarimyiza. ariko ibyobyose mukuri twe nkababa twakurikiranye umukino tuba tuzi uko umucyino wacyinwe na EQUIPE yitwaye naza ariko nyine nubwo twavuga ngo EQUIPE iyi niyi yitwaye neza ntacyo byatanga cyane yuko ako kaba arakazi KA FIFA iyo FIFA rero ntabandi bata RABAZUNGU batangaza umucyino uko babishaka yewe namaranga mutima menshi utabona aho ukwiza icyingenzi nuko JENOCIDE bavuga yuko yakorewe ABAHUTU nicyinyoma cyambaye ubusa bishaste kuvuga yuko NUBWO INTAMBARA ZIKORWA NABOBAZUNGU YEWE ZIKABERAMO IYICWA RUBOZO RIKOMEYE ZO ZITAZITWA JENOCIDE ariko nubwo zakitwayo YO ibivugwayuko hari yakorewe ABAHUTU niyicyinyoma cyambaye ukuri rero mukurangiza KAGAME arazira ubusa ahubwo niya TEAM abera bashaka guhindura bityo kuko iwacu TEAM zihinduranywa hifashishijwe INGIRWAMOKO mukuri nta YABAHUTU yabaye yewe nuzabeshyango mu YABATUTSI nibobo bapfuye benshi ndavuga ABAHUTU azaba abeshye rwose cyeretse niba yarabaye ntariho , nariho narabibonye ,so ntimukijyize nkana rwose ba CAPITENI bama TEAM , nkaba, INGABIRE ,BA TWAGIRA MUNGU ,nabandi bandi doreko ARIBENSHI MUSHAKISHE GODIO NZIZA NA JEZI NZIZA ZATUMA NKATWE ABOGEZA RUHAGO TUBABONA NEZA bitaribyo ntajyishya rwose mwibitseho so KAGAME mutegereze azarangize nkuko yatangiye umucyino icyindi NTIBAKIBAGIRWE YUKO UMWANZI WATWESE NUMUZUNGU byakwikubitiraho nibyumvire yabamwe iba isanzwe yafashwe namungu kuvacyera bihita bigaragarira twe abafana yuko team zanyu zirimo abasazabenshi kdi hacyenewe amatimo yabana bato baba banafite akazoza murakoze .

  • #92

    Bazivamo (dimanche, 10 avril 2011 17:47)

    Tuzibuka Genocide yakorewe abatutsi ,maze ikibyimbye kimeneke.

  • #91

    Big NO! (dimanche, 10 avril 2011 02:31)

    @ Reformer,
    Haba ubwo ibintu binyuzamo bikandenga! Nonese muvandi abantu nibavugako Rwisereka bamuciye umutwe biba ari ugusebya u Rwanda! Nituvuga ko Machiavelli-KP yiguriye indege none abana bakaba babuze ubufasha bwo kwiga nabyo ni ugusebya u Rwanda! Nituvuga akarengane gatandukanye (inkiko zidakora akazi kazo uko bikwiye) kagirirwa abene-gihugu nabyo ni ugusebya u Rwanda!
    Niba ntacyo bigutwaye gerageza kunsobanurira itandukaniro riri hagati ya Kagame n'u Rwanda (as a country), njye namagana ibyo Kagame akora (ku bwanjye Kagame ntaho ahuriye n'igihugu (ni umunyarwanda nka njye, akoze neza yashimwa kandi akoze nabi yagawa)
    Plz no shame up on me! It is responsibility to deny all your wild plans and actions!

  • #90

    88#2 (samedi, 09 avril 2011 23:43)

    Reformer,none mvugire he ko igihe.com coments zacu zidasohoka!

  • #89

    Reformer (samedi, 09 avril 2011 22:29)

    Wowe uvuganira imbuga zandikirwaho amagambo asebya urwanda ubwo wowe nuri extrimist? Or your akey envoy of them? Shame up on you.

  • #88

    Mumfashe (samedi, 09 avril 2011 14:22)

    Banyarwanda banyarwandakazi,ndabasuhuhuje kandi mbasaba rwose:muze rwose yaba umuhutu,yaba umututsi twese ducishe make,tworoherane kuko twese u Rwanda n,u Rwacu twembi pe,mubyemere cg mubyange,ark bidusaba gucisha make twese ,ntitwumve ko hari ubwoko buruta ubundi,bityo ubwoko bwose bukumva ko bwiciwe,ubutabera bukarenganura bose,niyo mpamvu nsaba ngo tujye twibuka abacu,bazize ubwicanyi n,inyota y,ubutegetsi bwa Kagame,namwe murabona ko atar,umugambi wabatutsi,rero twibuke ndavuga twe rubanda rugufi,ko abategetsi baba badushuka,kuko iyo rukubise hafi tubabona n,i Paris,Brussels,Amsterdam,n,ahandi,abandi nabo tuzababona muminsi irimbere i London,i New York,Asmara n,gahandi,twe tuzaba turihe?Amasasu n,imipanga bitumereye nabi,tuzibona mumakambi i Congo,i Bugande,n,ahandi,nibareke kudushuka,ari abari mu Rwanda,abasakuriza i Bruxelles ni Washington,ntarukundo baba badufitiye,ahubwo ninyungu zabo,twibuke abacu baguye mumakambi i Goma,za Bukavu,Tingui Tingui,Kalemi ,Shabunda,i kisangani,Ubundu,I Mbandaka batajya bibukwa na rimwe,ndasuhuza abanyarwanda mwese mushyira mugaciro,kandi mbwira abibeshya ko uru rubuga atari urw,ab,extremistes abo aribo bose.

  • #87

    Ararambiranye (samedi, 09 avril 2011 12:43)

    @ Reformer,
    Kweli uracyajye ahabona ukavuga izina rya KAGAME! Plz turagusabye gira ugabanye ibyo kuvuga Kagame cyangwa se ujye ugira uti Machiavelli-KP kuko imikorere ye yamaze kutugera ahantu ntabasha gusobanura!

  • #86

    @Bazumvaryari -79 (samedi, 09 avril 2011 06:48)

    Abo bose wavuze baruta Kagame incuro 1,000 muri byose uvanyemo kwica kuko ntawamuhiga. They all good Leaders. Umwe muri abo wavuze ajyanye kwiyamamaza na Kagame yabona 99,9999% mugihe Kagame yabona 0,0001%. Iyo pourcentage nayo yayikesha amabandi bafatanyije gutoba igihugu.

  • #85

    ZANINKA (samedi, 09 avril 2011 00:56)

    WOWE SE KO WABISOMYE KANDI UKANDIKA? UJYE UREKA ABANTU BIMARAE AGAHINDA NIWO MWANYA BABONA WO KUVUGA.JYAWE ABANTU BOSE BICANYE BAZABAKANIRE URUBAKWIYE. ABAHUTU BARISHE NA FPR IJE IRASONGA BOSE NIBAHANYWE BE KWITWAZA ITURUFU YA JENOCIDE.

  • #84

    Reformer (vendredi, 08 avril 2011 23:55)

    Uko babaye! Mwirirwa mwandika mukanisubiza? Nawitaye kuri mesage zanyu zidasobanutse. Abicanyi gusa! Kagame kip it up!

  • #83

    UH (vendredi, 08 avril 2011 23:42)

    @Tony

    Ubwo se ibyo tony blair atavuga ni ibihe kweri ku Rwanda ko nawe abenegihugu batangiye kumubaza impamvu akorana na Kagame? Aha banyarwanda banyarwandakazi mureke gukona Tony Blair ndetse na Bill Clinton nibo bari kugenda batuma ibibazo by'u Rwanda bitumbikana hiryo no hino ku isi nkuko byakagombye kumera. Gusa nyagasani azabibabaza pe ngaha aho nibereye. Naho Mutijima Antoine nawe nagabanye uburakari erega natwe ni perezida wacu kuko ayobora igihugu twese dukomokamo. Aha ndagirango nkosore imvugo yawe ishimangira akazu kari mu Rwanda. erega mwana wa mama ndagirango nkubwire ko ibyiza kwandika wabanje gutekereza cyane aribyiza kuruta kuvuga kuko kwandika harigihe bidasaza kuruta kuvuga! Kuvuga ushobora kubihakana igihe cyose. Gusa ntukange ko abanengwa banengwa kuko rimwe na rimwe bitanga inziro yo kwivugurura mu mikorere no kwiminjiramo agafu, usibye ko ibya Kagame byarenze inkombe pe mba nica Umwami.

    Ahhhh ngaho ni mugerageze banyarwanda muzambwira mu gihe cya vuba ubwo muzabona ingogo, icuraburindi ritemba umuvu w'amaraso mu gihugu ryagarutse! Aho ntimuzavuga muti hari umugabo witwa UH wabivugaga ku uru rubuga?!

    Mugire ikiruhuko cyiza.

  • #82

    Munyengabe Gilbert (vendredi, 08 avril 2011 22:26)

    Ariko koko aho mutashyize ibintu mu buryo murata igihe cyanyu musakuza gusa ku mbuga ??? Umubare wa bahutu na batutsi bahejwe inyuma ni benshi kuki mutajya no mu mihanda kaza Tunisie???? Kaminuza zose birirwa ba moka gusa tu!!! Kandi nibo banyabwege dufite da!!! Yewe mwemere dushirire i mahanga mwe muri abamotsi gusa Urakoze cyane rataireebere =70

  • #81

    manzi (vendredi, 08 avril 2011 22:26)


    Hari ibintu byatangiye kugaragara. Iyo hari imigambi imuri mu mutwe, Kagame ajya ku karubanda akayibwira rubanda. Ingero ni nyinshi: ari ku Kibuye yavuze ko yababajwe n'abahungiye Kongo kuko bamucitse ariko avuga ko azabasangayo. Ibyo yarabikoze. I Byumba, yabwiye abaturage ko bazeza ibigori ariko we akagira imashini zo kubisya. Nibwo twabonye ashyiraho imisoro idasobanutse, yaka bamwe imitungo yabo,...

    Reka ngaruke kuri bimwe yavuze mu ijambo rye ry'ejo.

    1. Ukuri: aha byatangaje benshi kuko ubundi Kagame akubeshya akureba mu maso. Nyamara Kagame afite uko yumva ijambo ukuri. Hari umwe mu basura uru rubuga watubwiye ko JP Dusingizemungu, uriya ushinzwe Ibuka mu Rda akangurira abacikacumu gushaka ibyaha bashyira ku bahutu. Ubwo abahutu bazitabirwa ni bariya bashaka kubyutsa umutwe muri politiki cg se mu bukungu. Ubwo ukuri kwa Kagame kuzatuma banyagwa cg bashyirwe mu ibohero.

    Amahanga azi ko mu Rda hari hutu na tutsi mu Rda kandi ko habaye jenoside tutsi yakozwe na hutu (ntibavuga ko yakozwe n'interahamwe kuko ari ijambo rigoye gufata mu mutwe, ntibavuga abahutu cg abatutsi kuko nabyo bigoye gufata). Ukuri kwa Kagame rero bazagukoresha ku buryo umuhutu wese yumva ko aregwa, bityo akagenda yigengeseye. Ubu ni uburyo Leta izakomeza gukoresha kugira ngo he kugira ubyutsa umutwe. (Ese ntitwabonye bamwe batangira gusaba imbabazi kubera ko ari abahutu!!)

    2. Agaciro: ni ya mvugo ngo umuntu ni we wihesha agaciro. Ariko se aka gaciro ni bande bazakagira? Wagira agaciro ute mu gihe usabwa gukora ibi n'ibi ariko nta bubasha bwo gusobanuza impamvu? (Uhora mu cyoba!)

    3. Amafaranga: aha Kagame yavuze ko abanyarwanda bose bagomba gushyira hamwe ngo batange umusanzu kugira ngo abana bacitse ku icumu babashe kujya mu mashuri. Ubwo ni ukwitegura indi misoro idafudutse. Urebye abanyarwanda bahindutse inka zikamwa. Bariya bana bandi bo ni ukubibagirwa!

    Njye iyo Kagame agize icyo avuga nirinda guhita muha urw'urwenya. Nzi ko atagira ibanga: ikiri ku mutima akenshi arakivuga, gusa ni uko abantu badatega amatwi, ugasanga batunguwe n'ibikorwa bye.

  • #80

    byumvuhore (vendredi, 08 avril 2011 22:01)

    icyakoze nyagasani atabare abanyarwanda kuko ibiri mumitwe yanyu biteye ubwoba ni ukubona mugenda.buri munsi abahutu abatutsi kugeza ryari koko ?

  • #79

    bazumvaryari (vendredi, 08 avril 2011 21:54)

    kagame ni mwiza sha. rwose ntacyo atwaye.
    Ese urifuza ko arinde wakuyobora?
    TWAGIRAMUNGUG? KAYUMBA? KAREGEYA?.......

  • #78

    Tante (vendredi, 08 avril 2011 21:47)

    Yego kayihura, iyo bari kuvuga ngo turwanye imbuga za internet wagirango hari uwanguriye phone irimo internet.
    Ese ko FARG cyangwa IBUKA ntarumva uwo yaguriye phone cyangwa ngo imuhe LAPTOP?
    Bajye bajya bazirwanya bonyine kuko ndakeka bafite machine(laptop) kd zifite connexion.
    Naho kubyo TANTE niba ari uko bimeze u RWANDA rugeze ahabi.
    ABACU BAPFUYE, IMANA IBAKIRE MU BAYO.

  • #77

    Tante (vendredi, 08 avril 2011 21:32)

    Ariko nk'ubu SIMBI ugira ubwenge cyangwa utuye mu kigo cy'indera?
    Sinabura kukubwira ko shobuja KAGAME ari umuhemu, umugome, igisambo, umwicanyi n'ubwo atariwe wanyiciye data.
    Dore ikimbabaza cyane,
    Ngo muri GICUMBI, abarimu bategetswe kujya batanga 1/10 ngo mu gufasha uwo mujura muri gahunda ya gira inka, ese uwo mugabo hari umurusha amafaranga ko numva ngo afite n'amadege 2 agendamo?
    Niba ugira ngo ndabeshya inama yakoreshejwe na Mayor NYANGEZI Bonane kuwa 5/4/2011.
    Njye narabyumvise numva ni akarengane gakabije, ngaho reba amafaranga babakata ngo ni aya FPR, aya FARG, n'andi menshi adasobanutse.
    Byonyine wakubitira ku birarane babarimo usanga hari nk'umwalimu ugiye kuzapfa azize uwo mujura urya ibya rubanda.
    Ngo tugomba harya kwiha agaciro? biri kure kuko uburezi KAGAME nta gaciro abuha, ariko ndamurenganya kuko iyo aza kuba yarize aba azi imvune ziri mu burezi.
    Ariko ndamurenganya, ubuse waturuka mu ishyamba wabanaga n'inyamaswa bakakugira President, wamenya bivahe bikajya he?
    ABARIMU NDABONA BAGIYE KUZAPFA KD KERA TWABONAGA MWARIMU ARI UMUNTU UKOMEYE.
    Ndasaba webmester w'iyi site kuzatohoza bihagije kandi akadukorera inkuru irambuye kuri iyi gahunda ya GIRINKA, ukuntu bari kuyakura ku mushahara wa mwalimu muri GICUMBI.

  • #76

    Bazumvaryari (vendredi, 08 avril 2011 21:12)

    Yego ga Mutijima Antoine!!! Umugabo yahetse impyisi, abandi bati iyo mpyisi irakurya! Impyisi yo ikamushuka iti rata barakubeshya sinakurya ! Nyamara bageze mu ishyamba impyisi iramubwira iti nshyira hasi ! Amaze kuyishyira hasi iramubwira iti urajye utinya icyo abagabo babiri bavuze! Ihita imufata iramuconshomera!

    Na we rero barakubwira bati Kagame ni impyisi, na we uti ni intwari kuko yateje jenoside akanayihagarika ! Umunsi wawe uzaba umwe: komeza uhekeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!

  • #75

    MUTIJIMA Antoine (vendredi, 08 avril 2011 20:45)

    MUKOMERE BAVANDIMWE MWABUZE ABANYU,

    SIMBI,
    NTA SONI UFITE ZO KUVUGA KO PRESIDENT WACU AFITE UBWOBA? AHUBWO NI MWE BWAMAZE KUKO MUZI UBUGOME BWANYU N'AHO MWAGEJEJE U RWANDA MWARANGIZA MUKIHA KWIRIRWA MUBESHYA MWIFATIRA ABANYARWANDA NGO KAGAME NI WE WATUMYE JENOSIDE IBA.

    AHUBWO MURI IBICUCU! NIBA SE ARI WE WATUMYE IBA AKANAYIHAGARIKA UBUTWARI NK'UBWO NI NDE WUNDI WIGEZE ABUGIRA?

    NI NAWE SE WATOJE INTERAHAMWE MBERE YAYO RA? NTA SONI ZO KUGIRA ABANTU INJIJI? NI NDE SE UTAZI IMYITOZO YATANZWE N'INGOMA YA KINANI, IMIPANGA, UBUHIRI N'IMBUNDA BYATANZWE MBERE YAYO?

    BYOSE BYARAMENYEKANYE DIIIIII!!!!!!!AYUBUSA MURARUSHYWA N'UBUSA.

    MU KWIVUGURUZA KWANYU NDETSE NO KUVUGA IBYO MUTAZI MURATANGA IFOTO YA SIMBURUDARI NGO NI DUSINGIZEMUNGU!!!!!ABABABAAAAAAA!!!!!!!!

    MURANANIWE AHUBWO.IGISIGAYE NI UGUZASHYIRAHO IYA KAGAME MUKAVUGA KO ARI HABYARIMANA KUGIRANGO MUMWITIRIRE IBYIZA YAKOZE!YABIKURAAAAHE??MURABABAJE!!!!!!!

    IBYO MWAVUGA CG MWAKORA BYOSE NGO MUSEBYE U RWANDA MUMENYE KO ATARI BYO BYATUMA ABANTU BABAGIRIRA ICYIZERE, KUKO BIGARAGARIRA BURI WESE KO NTACYO MWAGEZA KU GIHUGU NIYO MWAKIBONA NUBWO BIDASHOBOKA, AHUBWO MWAKIROHA MU NYENGA.

    MUTEYE ISESEME GUSA!!!!!!!!AREEEEEEEEE!!!!!!!

  • #74

    @militant (vendredi, 08 avril 2011 19:54)

    mujye munanirwa gukora ngo kagame azabubakira.kagame yabahaye igihugu mubamo ntabwoba bwo kwicwa .ahasigaye ni muhine amaboko mukore.ejo mutegereje ko muzajya mwasama akabashyira mu kanwe.
    mujye mwibaza ibyiza mwakoreye igihugu ntimugahore mwibaza icyo igihugu cya bamarira.

  • #73

    Militant (vendredi, 08 avril 2011 19:30)

    kagame yirirwa avugako imanza zimara 17ans kandi azineza ko murwanda hari abarokoste genoside barara banyagirwa nyuma ya 17ans; kandi yibisteho indege2 yikodesha; nareke kubeshya abanyarwanda ngo akunda ukuri; byakabaye ukuri agurishije indege1 yakubakira abaciste kwicumu bose basigaje kubakirwa, Murakoze

  • #72

    Sarah (vendredi, 08 avril 2011 18:35)


    Yaba kurwanya imbuga za internet cyangwa kutazirwanya ,ibyo wakora byose ,igikomeye ni iki : UKURI GUCA MUZIKO NTIGUSHYE ,waguhisha ,wakora ibishoboka byose ,wamara abantu bose ,warimbura isi n'abayituye ,UKURI: ikibyimbye kizameneka ;Uwishe abantu yaba interahamwe yaba inkotanyi ,isi irabimwishyuza kandi icyo aharanira uwo mubisha ni ukwanduza roho z'inzirakarengane azijandika muri uwo mwanda nkawe ,kuko iyo roho yinduje mu maraso y'ikiremwa muntu iba irwaye ,please mimwiyeze mwe mukiri bazima ,mwikurikira muhumirije .

  • #71

    Kayihura (vendredi, 08 avril 2011 18:07)

    @(#66)

    Iyi commentaire 66 ni nziza cyane.Ngukuriye ingofero!

    -------------------

    Prezida wa ibuka yahaye ba bana ba farg na aerg inshingano nshya ejo ku munsi w'icyunamo.Bari basanzwe bashinzwe kuneka bagenzi babo bigana b'abahutu,ibyo bavuze bakabijyana cyama,bikabafasha kubona abo bashinja ingengabitekerezo.None yabasabye ku mugaragaro,imbere ya za kamera za televiziyo z'isi yose guhaguruka bagahangana n'imbuga za inernet zinenga ibyo kagame na fpr bakora.

    byatangiye kugaragara ko hari commentaire nyinshi zisa 'izanditswe n'intore!rwose ziragaragara.gusa icyo batazi ni uko bakoreye pubulisite y'ubuntu izo mbuga za internet.

  • #70

    Ireebere (vendredi, 08 avril 2011 18:06)

    Mu rwanda hari abantu bakimeze nka bwa burondwe bavuga ko butajya buhaga...akaenshi aho bufashe ntibuvaho, niyo ika yabazwe burinda bwumiraho...ibi simbivgiye kugira uwo ntuka gusa birababaje kubona abantu bamwe muri twe tumara imyaka 17 tukemera ibinyoma.

    Ese ubwenge, amaso n'amatwi Imana yabiduhereye iki...gutekereza kureba no umva ngo buri gihe dushake ikiri cyiza, nuko ikiba tucyamagane...ubu se uretse ubwirasi, ubwishongore no kwigiza nkana ni nde utabona ko mu Rwanda dufite ikibazo gikomeye cyo kuvangura uhereye ku bapfuye kugeza kubapfuye bahagaze hamwe n'abazima...
    abantu barishwe 1990-2000 barapfuye pe...ariko se kuki? inda idahaga. ubu twagombye kuba turi kureba itera mbere nyaryo ariko turacyari mu mwiryane wa HORA MVUGE...NYAMARA AMAHEREZO BIZASIMBURWA NAA CECEKA NANJYE MVUGE DORE AHO WAHEREYE....ikimenyetso ni ziriya ndabo zamanyukiye mu biganza by'umukru w'igihugu...ni ikimenyetso cy'uko atarataza ariko amaherezo bizasandara...ubu ashatse yaca bugufi akaganira n'abo batabyumva kimwe hagashakwa umuti utunogeye...ariko abaenshi bameze nka GBAGBO NA KADAFI nibo batifuza kubona ibyo bakoze bijya mbere ahubwo ...APRES MOI LE DELUGE...kwikubira ntacyo bimaze, udusangiye tugwa neza abatubonye..

    Nyamara amahirwe tugira ni uko abapfuye batagaruka baagarutse baduha imihini cg se bakatubwira ko turi amashitani...turabitwaza tugacira mu birombe ngo ni ibifu...ese ukurikije imfashanyo twahawe ngo twubake ibyasenyutse ndetse n'ubu bikaba bigikorwa nyamara ugasanga n'ubundi nyagupfa aracyapfa ubu si igisebo...
    Iyo ugeze i Kigali wagira gno ugeze i Mahanga nyamara iyo uteeye intambwe ziringaniye ugata uwo muhanda ugira isoni...kwiyerekana uko tutari turabishoboye...kubeshya amahanga...benshi inzara iravugiriza ariko ukumva ngo umusaruro---aha Imana iturinde kugumya gushinyagura kuko igihe kiragera UHORAHO AKEREKANA KO ARI IMANA ADAKORA NK'ABANTU
    Nyagasani mpa kumva mugenzi wanjye nk'uko nifuza ko yanyumva

  • #69

    umunyarwanda (vendredi, 08 avril 2011 17:55)

    Bavandimwe duhuje ururimi n'igihugu, turapfa iki? iki n'icyo gihe cyo kureka kwitana ba mwana tugashyira hamwe tukimika ukuri muri byose abafite ikinyoma bagashyirwa ahagaragara nta kuronda cg sentiments sinon tuzahora muri urwo none ni KAGAME ugaragaye ariko se nazaba atakiriho nkuko ubuhanuzi bwinshi bubigaragaza, uzajya ku butegetsi we azitwara ate? nidutekereze amateka y'u Rwanda ubuse nitwe twishimiye guhora turyana kandi turi bamwe, hari uwishimira kuba mu mahanga imyaka ni myaka koko? twese twabonye ko nta kiza cyo kuba mu mahanga iwabo w'umuntu niwabo tu, on se contente d'etre chez soi, rero banyarwanda niturekeraho kubakira ku kinyoma duharanire inyungu z'umunyarda wese ku mugani wa bantu, ikibazo cyacu, si ubwoko abazungu batuzaniye ikibazo ahubwo nuko umuntu ugiye ku buyobozi ayobora nuko yitwara, rero tureke kuvuga ngo uyu ni umututsi uyu ni umuhutu, twumveko turi abanyarda kandi bashaka kutera imbere, kuko turamutse dukomeje amaca kubiri n'ikinyoma ntiduteze tureka kuryana, igihe kirageze ngo ukuri kujye ahagaragara nk'uko Imana yabivuze ntago yihanganira ikinyoma akaba ariyo mpamvu tugiye gu subir encore les consequences, tureke imitima yacu iyoborwe n'Imana niyo solution yo kuzaba mu mahoro, twirinde guharanira inyungu zacu plutot izabo dushinzwe nkuko intumwa zo ku bwa YEZU zabigenzaga.

  • #68

    Kayihura (vendredi, 08 avril 2011 17:50)

    @Dunia Kanyangara(#62)

    Niko se sha duni...u Rwanda rwatewe na Uganda,Uburundi,ethiopiya,eritreya,za milice ziva Congo(abanyamulenge) na Tanzaniya abo bose bafashijwe n'ubwongereza na leta zunze ubumwe z'amerika....bamara imyaka ine yose batararufata,none wowe ngo ubona rwaririndirwaga n'uwiteka?

    Uzambwire niba uhakana ko ibyo bihugu byose navuze byarwanaga n'u Rwanda nzaguha ibimenyetso,niba utigiza nkana!
    Uzambwire ikindi gihugu kimara imyaka ine kirwana na USA.
    Uzambwire abandi barwaniriraga u Rwaanda uretse INZIRABWOBA!Uzabaze kagame na n'ubu atinya inzirabwoba kandi zitagihari.

    Ngo u Rwanda rwirindirwaga n'uwiteka!Uransekeje.None se ubu buri munsi abantu baba bazize ABAGIZIBANABI uvuga ko aribwo rurinzwe.

    Wavuze ko wari muto mfite ubwoba ko wakomeje kuba muto!

  • #67

    @Cyiza (vendredi, 08 avril 2011 17:41)

    @ Ikinyabupfura gike cyawe nabagenzi bawe bituma uwabatumye guhangana nizi mbuga za internet zimereye nabi ubutegetsi bwa Shobuja wanyu bituma nabari basigaye bamukuraho ikizere kandi nimugihe kuko aho kwisobanura kubimuvugwaho, muhitamo yangeso mbi yabokamye yo gutukana ubundi mugashaka kwitabaza ya turufu ya 94 y'ubwoko, hahahah!! Ngaho findura ubwoko bwanjye!!!!!!!!

    Kera tukiri mwishyamba (mugiturage ishyamba ryo ntaryo) hari urugo twagiyemo gushaka ibyo kurya, tukiri nko mumetero nka 500 imbwa yari yarahasigaye itangira kumoka cyane, tugeze nko muri 200 m, noneho irasara irasizora, turakomeza tugeze nko muri 50 m itangira kumokera mu cyanzu, tugeze mumarembo, iba iri kubwejurira murutoki, twinjiye murugo indani, iba yarenze kure cyane.

    Kagame n'abamotsi be nabo rero ikinyoma cyabo kikiri gishya za 94-2003, yamokanaga ubukana bwinshi cyane ndetse no kuryana birimo, uko ikinyoma cyagiye gita akaciro 2004-2008 yatangiye kujya amokera murugo imbere ariko abimbere akomeza kubarya. Nyuma cyakinyoma cyaje kujya kumusozi, none ubu arimo abwejagurira mucyanzu, mugihe kitarambiranye muramwunva yiruka murutoki ahunga hamwe nabamotsi be.

  • #66

    Urujeni (vendredi, 08 avril 2011 17:30)

    "un régime qui divise les mort ne peut unir les vivant!"lu sur le blog du père wenceslas article 691.

    Kagame on lui a appris que,d'après les romains,"il faut diviser pour mieux règner"
    mais le pauvre avec le QI qu'on lui connais,il a divisé au delà de toute possibilité de règne!

    Cela me rappelle un peu l'histoire apprise à l'école primaire du garçon Géorges Baneth!
    Sa maman lui a demandé de fermer la porte de la maison avant de la suivre.le garçon a arraché la porte et a suivi sa maman avec la porte sur la tête!

    Notre Géorges Baneth national aurait dû savoir qu'il faut diviser pour régner mais pas au delà de toute possibilité de règne.
    Il l'apprendra à ses dépens.

  • #65

    Agashya! (vendredi, 08 avril 2011 16:57)

    Agashya noneho!

    Abatutsi bo muri Ibuka bruxelles mu bubiligi bavuga ko abahutu babanukira!"tu sens l'odeur des hutu"!

    mbibonye kuri site ya kanyemera.ababihagazeho b'i bxl mutubwire!

  • #64

    Janvier (vendredi, 08 avril 2011 16:35)

    à Bisesero1994(#29)

    cher ami arrêtez vos mensonges on en a marre!

    Tout le monde n'est pas responsable du génocide;ni tous les rwandais,ni tous les membres de la communauté internationale et encore moins tous les grands de ce monde.Compris!?

    Si toi tu te reconnais coupable tu n'as qu'à endoser et assumer ta propre et seule responsabilité!ne cherchez pas à la noyer dans la collectivité!D'accord.

  • #63

    Dunia Kanyangara (vendredi, 08 avril 2011 16:31)

    KURI NDUMIWE,

    Nagira ngo nkubwire ko ntagihamya ufite, fata inyandiko nkuko uyibona.

    None se wasoma inyandiko ukamenya ko ari iy'Umututsi cg Umuhutu?

  • #62

    KANYANGARA DUNIA (vendredi, 08 avril 2011 16:28)

    Kuri Kayihura,

    Wowe urabeshyera Kagame kuko yakoze ibyo byose kuko ubutegetsi bwari bwananiwe.

    Iyo ubutegetsi bugira intelligency cg servise de renseignement ibyo ntibyari kubaho.

    Icyi gihe nari muto ari mbona u Rwanda rwararindwagwa n'Uwiteka gusa kuko aho mpuriye na bamwe mubategekaga ubona ubwenge bari babufite koko bashoboye gukora Imishinga Kagame adashobora kugeraho ndandi yaranye inshuro zirenga millions .

    Ariko nta numwe watekerezaga kwirinda, none se waryama munzu ntukinge ukavuga ko abajura batazaza?

    KANYANGARA DUNIA

  • #61

    NDUMIWE (vendredi, 08 avril 2011 16:26)

    mubyukuri nsoma uru rubuga Ariko nabasaba kuba abo muribo ntimukavuge mwiyitirira abantu " ngo uri umuhutu ariko uri kuvugira abatutsi cga ngo uri umututsi ngo wacitse kwicumu, uri kubatuka ngo kandi ubavugira" nimureke vraiment gutera imitima mibi y'ubuzuye ubugome n'uburiganya abasomyi banyu, n'iki kuri wowe ushima KAGAME? kuko toujours vous etes negativistes soyons bcp plus positivistes, niyo yaba yarakoze amakosa cyangwa ayakora dusabe ko yahinduka " demokarasi" ariko pas mbere yo gutukana no guharabikana.

  • #60

    Kayihura (vendredi, 08 avril 2011 16:13)

    Kagame et son Fpr-Inkotanyi ont provoqué l'effondrement de l'ordre public et du système étatique au Rwanda par,entre autres:


    1)L'invasion du Rwanda le 1/10/1990 avec l'appui des puissances étrangères aujourd'hui toutes connues,


    2)La violation systématique des accords de cessez-le-feu conclus notamment à N'sélé,à Bagdolité et à Arusha,


    3)Le massacre des populations civiles tutsi(notamment les bagogwe)pour justifier la reprise des hostilités,

    4)Les attentats terroristes en particuliers dans des régions à forte présence tutsi(Bugesera,Nyanza,Gishyita,...)pour attiser la haine ethnique,

    5)Les assassinats des responsables politiques influants(Gapyisi,Gatabazi,Bucyana,habyarimana)pour imputer leur meurtres à ses adversaires.



    Malgré l'existence des preuves massives et irréfutables,AUCUN RESPONSABLE TUTSI,y compris des professeurs d'université,n'a à ce jour admis publiquement,même sous réserve,pas même sous anonymat,que Kagame et son Fpr-Inkotanyi,sont AU MOINS CO-RESPONSABLES du génocide!

    Ils disent,répètent et chantent que Kagame est plutôt leur MESSIE,leur,REDEMPTEUR, qui a" arrêté un génocide programmé de longue date et qui l'arrêtera à nouveau(puisqu'il y en a qui veulent le renouveler:...entendez Victoire Ingabire notamment)comme il l'a démontré en 94!

    Ils appellent ça leur UBWENGE légendaire,tant mieux pour eux!

    Voilà LA VERITE que Kagame appuyé par le porte flambeau des rescapés tutsi Mr Jean Pierre DUSINGIZIMANA appelaient de tous leurs voeux ce 7 avril 2011!Le président d'Ibuka appelle les jeunes dont il est sensé être le guide et sage conseiller à une croisade contre les médias et autres sites internets qui échapent à la censure du Fpr.

    Bon courage!

  • #59

    FPR Gasaraba (vendredi, 08 avril 2011 15:54)

    Ariko umuntu w'umugabo nka Kagame ahora ahuzagurika, yarigize nka ka kana karwaye bwaki, gahora karizwa n'ubusa ngo kabone ko hari uwakarengera.Koko we iyo agiye kubumbura akanwa ngo avuge nta n'ubwo afata isegonda yo gutekereza ibyo agiye gusohora. Nonese aramagana abatinza imanza ate kandi muri gereza ze ari ho huzuye inzira karengane zidashyikirizwa ubucamanza.

    Fata urugero rwa Prof Runyinya Barabwiriza.Urubanza rwe ntibarutangije ejobundi nyuma y'imyaka 17 yose. Cyangwa umuherwe wacu afite bimwe bita selective memory? Ingero nk'izi iyo agiye kubeshya Abanyarwanda n'amahanga arazirengagiza. Ashatse yajya azibuka kuko igihe azagera imbere y'amategeko ibi byose azabyibutswa yanze akunze.

  • #58

    Jean Vincent (vendredi, 08 avril 2011 15:31)


    "le génocide rwandais est à 100% américain"
    Boutos Boutros Ghali.

  • #57

    mbonabihita (vendredi, 08 avril 2011)

    nshuti sinabona icyo mvuga gusa urakoze,njya nicara ngasoma ngakurikira ibyandikwa mubinyamakuru bitandukanye ni imbuga za internet kubigendanye nubutegetsi bwiwacu ngasanga ari agahoma munwa,none nkaba nsaba umunyarwanda ukunda urwanda simvuga umutwa umuhutu umututsi ndavuga uwumva ko ari umunyarwanda ko twese dushyira hamwd tugahaguruka tukarwanya ikibi tukimika ikiza tugashyiraho ubutegetsi bubereye uryanda,tujye mumihanda twamagane ingoma mbi abanyarwanda bagire amahoro,nkaba ndangije nsaba ko dushyira hamwe tukarwanya ikibi tukimika ikiza.murakoze kdi dukomeze dufatane mumugongo twibuka aka kaga twaroshywemo na fpr ikatubakiraho ikiraro cyo kugera kubyo bashaka bakoresheje amaraso yumwana wumunyarwanda ndabashimiye

  • #56

    Karangwa (vendredi, 08 avril 2011)

    KURI KARUHIJE NAGIRA NGO NKUMENYESHE IKINTU KIMWE NTAGO INTORE ZIFITE IBITEKEREZO NK'IBYINTERAHAMWE YEWE NO MUBYO BIGISHA NTA MAHURIRO BIFITANYE NAGATO GUSA ICYO NANGE NTEMERA NI UBURYO BUKORESHWA KUGIRA NGO BABE INTORE.HAKORESHWA IGITUGU CYANE CYANE KU BAFITE AKAZI KA LETA WABYANGA UKIRUKANWA.IBYO BIGISHWA NI IBIJYANYE NA GAHUNDA ZA FPR,ABO IDASHAKA,ICYIBAZO GUSA NI AGAHATO GAKORESHWA KO KUJYAYO,KWIGISHA ABATUMVA KU MUGANI WA H.E NGO NI UGUSUNIKA UWANZE KAMA JESHI NTIHAGIRE ICYO BATAHANA MU MUTWE URETSE ZA NDIRIMBO NGAHO AKAYABO K'AMAFARANGA KONONEKAYE MU GIHE YAGAKORESHEJWE MU BINDI NKO MU MASHURI MAKURU NA ZA KAMINUZA AHO INZARA ICA IBINTU ,KUBERA GUKORESHA AMAFARANGA NABI BIKAGIRA INGARUKA KU BATURAGE NGAHO IMISORO ITABARIKA:IPATANTI,ISUKU IDAHUJE AGACIRO NK'UKO WAKWISHAKIYE UMUKOZI WAWE WIHEMBERA,IKIBANZA,FARG,UMUTEKANO,HAKIYONGERAHO GUSORERA DRIVING LICENCY N'IBINDI BYINSHI, UTANABAZE AMAFARANGA ABAKOZI BA LETA BAKURWAHO BURI KWEZI AJYENDERA MURI IBYO NGAHO ZA COMMISION ZIKORA IBYAKABAYE BIKORWA NA MINISTERE ARIKO KUBERA INYUNGU ZIKENEWE BIGAKORWA.SIMPAKANA KO NTA CYAKOZWE ARIKO USIZE KURI BALANCE WASANGA HARI AKABAZO? MURAKOZE

  • #55

    sekimonyo (vendredi, 08 avril 2011 14:32)

    padiri thomas,uraregwa amacakubiri,itegeko rihana ingengabitekerezo riragutegereje..

    ukwiye 1930...ariko ni icyangugu urashakishwa,uzigumire aho muri france,aho inda nini yanyu yabajyanye,tuzaba tureba niba iherezo ryanyu ritazaba nkirya nsengiyumva ,ruzindana,nu ndi nibagiwe bajyanye...ingaruka y,icyaha n,urupfu...mwitegure.

  • #54

    ruganzu (vendredi, 08 avril 2011 14:29)

    rwose wowe wanditse ibi uri umuntu w,umugabo cyane,kuko umbwirira aba bambwira abamva ariko sibambwire abavumva ahubwo ni ibipfamatwi na maso,nacyo babona nta nicyo bumva,kuko bo banze ko dusaba imbnabazi zabo twahemukiye,jyewe nabaye natse imbabazi kubera ko navukanye na bicanyi ntabizi..abagome..ariko reka tubature imana izabahindura..urakoze cyane cyiza we,bambwirire bene wacu.

  • #53

    cyiza (vendredi, 08 avril 2011 14:26)

    interahamwe mwe mwese,ba padiri mwashinze urubuga rwi kinyoma kuri iyi isi ya rurema,urumva comments mwashize ku ijambo ry,umubyeyi wacu kweli?ababwira ibibakorogoshora mu kamwanga,ariko agati kateretswe n,imana karahungabana ariko ni kagwa.
    reka rero tuzaba tureba ko muhinduka,ariko bizatwara igihe ariko muzahinduka tu..mwe mufite ingengasi niyo mpamvu mutahinduka vuba,naho paul yagaruriye abanyarwanda icyizere ndetse na bene wanyu b,umutima,urabona ko bariguhembwa kubera byiza bamwe mu bahutu b,umutima bakoze,nanjye rwose nzabahemba,ariko nzagaya avbahutu b,inyana z,imbwa birirwa batukana.

  • #52

    kararyoshye (vendredi, 08 avril 2011 14:22)

    ibi nibyo mwakwandika muri ibi bihe turimo,ariko imana izababaze niba urwango rwanyu mwanga abana b,imana yaremye ikabarema batayibisabye nkuko namwe mutasabye kuvuka muri babi ku mutima,kutagira urukundo,bigatuma mumara ubwoko bw,imana,nzaba ndebe aho muzerekeza imana ikibafiteho umugambi mwiza ni barakarira...
    murashaka kongera kweli kwica abantu,mwakunamuye icumu,ko ni ryi bigambo ryanyu naryo risenya umuryango nyarwanda,imana ibafashe

  • #51

    Mugarura (vendredi, 08 avril 2011 14:18)

    Muri bibiliya handitse ko imigambi y'abantu ntaho ihuriye niy'Imana(Izayi 55:8-9);mu ijambo umucancuro(mercenary) Kagame yavuze,yamaganye ngo abatinza imanza zabakoze itsembabwoko bw'abatutsi,ababazwa nuko ngo hashize imyaka cumi nirindwi imanza zose zitararangira,njye rero nahise nibaza impamvu ahangayitse ,nibaza nimpamvu ashaka ko izomanza zicibwa hutihuti.Nyuma naje gushishoza nsanga ikimutera ibyo byose ari UBWOBA.uriya mucancuro ajya gufata intwaro agatera igihugu yavukiyemo,kandi aziko ahafite abavandimwe be ndetse nabene wabo,intambara akayitirira ngo ni abatutsi bahejejwe hanze kandi aziko twari turi abatutsi kandi turi mugihugu imbere,yari aziko abahutu bazagira umujinya bakatwahukamo bakatwica twese ntawurokotse,kugirango atazamenya o yatugize ibitambo,nyua yamara gufata igihugu abahutu bakanyakanya akabarangiza ,abasigaye akabagira ingaruzwamuheto nkaba Rucagu cgse ba Gatsinzi.none kubera ko atariko byagenze,ubu afite ubwoba ko twese abatutsi tuzamenyako yatugize ibitambo kugirango abone uko asahura igihugu.Kandi yari aziko ntamuhutu numwe uzarokoka dore ko aricyo aziza ABAFARANSA kubera iriya zone turquoise bashyizeho abahutu bamwe bagashobora guhungira muri Zaïre.Kandi rero uko iminsi yicuma ni nako ukuri kugenda kugaragaraURUGIYE KERA RUHINYUZA INTWARI,ukuri kuzatsinda ikinyoma!

  • #50

    Dunia (vendredi, 08 avril 2011 13:02)

    Kuri KARUHIJE,

    none se wagaragaje ibitekerezo byawe ukaniyamamaza none ugatorwa, ukayobora.

    Ese wowe wifuza kuyoborwa na nde? ni IMBUNDA?