sam.

02

avril

2011

GUSHYIGIKIRA INKIKO GACACA SI ICYAHA? Padiri Thomas Nahimana

Bafite ishema ryo kwitwa Inyangamugayo , iyo baca imanza zirenganya nk'uko babibategetse birengagiza ko igihe kizagera bakabiryozwa!
Bafite ishema ryo kwitwa Inyangamugayo , iyo baca imanza zirenganya nk'uko babibategetse birengagiza ko igihe kizagera bakabiryozwa!

 

Nta mukristu gatolika ukunze kwibagirwa igitero cya gatigisimu kigira kiti “Umuntu akora icyaha ate? Benshi banafashe mu mutwe igisubizo kijyanye n’icyo kibazo: “Umuntu akora icyaha, igihe yitandukanya n’Imana, akayisuzugura, abizi neza kandi abishaka”. Maze imyaka igera kuri itanu yose nibaza niba gushyigikira Inkiko Gacaca atari icyaha. Muri iyi minsi, igisubizo kidasubirwaho narakibonye.

 

Muri iki kiganiro, nzinduwe no kwerekana uburyo gushyigikira Inkiko Gacaca atari icyaha gisanzwe; ahubwo ari icyaha gikomeye cyane, kimwe twigishijwe ko kijyana mu rupfu. Ndabanza kwibutsa uko Inkiko gacaca zadutse mu Rwanda (1), uko zaje guteshwa umurongo (2), ntange n’urugero rufatika ku ifungwa n’iyicwarubozo rikomeje gukorerwa umupadiri witwa Edouard NTULIYE wo muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo (3).Ndasoza mpa inama Umukuru w’igihugu Paul Kagame.

 

1. Umwaduko w’Inkiko Gacaca

 

Ndibuka neza uko igitekerezo cya Gacaca cyaje, giturutse mu bakristu bari bafite umutima mwiza wo gusana imitima y’Abanyarwanda yashegeshwe n’amarorerwa y’intambara na jenoside yo muri Mata 1994. Ikinyamakuru cyitwa “Urumuri rwa Kristu” kiyobowe n’uwari Padiri Smaragde Mbonyintege ubu wabaye Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi cyagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ibyo bitekerezo bishya by’uko Abanyarwanda byababera byiza bashoboye kwicara mu gacaca, bakaganira ku byabakomerekeje, uwahemutse akemera icyaha, agasaba imbabazi, akazihabwa, abantu bakongera bakabana.

 

Ubwo Kiliziya gatolika yumvise bwangu ko ibyo bintu bikwiye, niko kumvisha Abayoboke bayo ko gukora Gacaca mu buryo bwa gikirisitu, byaba inzira nziza yo kwitegura Yubile y’impurirane y’imyaka 100 Inkuru nziza igeze mu Rwanda, n’imyaka 2000 Kristu aje ku isi kuducungura. Diyosezi zose ubwo ziba zitangiye Sinodi Gacaca Nkirisitu, ubwo hari mu mwaka 1997. Kiliziya yahimbaje iyo yubile mu w’ 2000.

 

Leta y’u Rwanda imaze kubona ko igitekerezo cya Gacaca gihamye, yasanze nayo yacyifashisha. Ndetse yo ihitamo ko Gacaca itaba ibiganiro gusa, ahubwo ko yaba Inkiko zihariye zo guca imanza z’abakoze Itsembabwoko n’Itsembatsemba ryo mu 1994 (nyuma icyo cyaha cyaje kwitwa jenoside yakorewe Abatutsi). Ubwo yahise ikora umushinga w’itegeko, itangira kuwuguniraho n’Abanyarwanda b’inzego zinyuranye. Abayobozi ba Kiliziya gatolika nabo basabwe ibitekerezo. Habayeho inama nyunguranabitekerezo nyinshi, zigategurwa na Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro yayoborwaga na Musenyeri Frederiko Rubwejanga. Taliki ya 13 Kamena 2002, Abashumba ba Kiliziya gatolika banditse urwandiko rusaba Abakristu n’Abanyarwanda bose b’umutima mwiza gufatanya kugira ngo Inkiko Gacaca zibe koko “Ubutabera bwunga”. Muri urwo rwandiko Kiliziya gatolika yashishikarije Abakristu bose kwitabira Inkiko gacaca batanga ubuhamya, bavugisha ukuri gusa ku byo bazi kandi bahagazeho.

 

 

Ubutabera burenganya busenya imitima n'igihugu!
Ubutabera burenganya busenya imitima n'igihugu!

Ku ruhande rwa Leta, Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001.Nk’uko iryo tegeko ribigaragaza, Inkiko Gacaca zari zigamije gufasha kumenya ukuri ku byabaye muri jenoside, kwihutisha imanza z’abakurikiranweho ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubwiyunge no kugaragaza ubushobozi bw’umuryango nyarwanda bwo kwikemurira ibibazo byawo. Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw’Ikirenga. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca (SNJG: Service National des Juridictions Gacaca) rwashyizweho n’Itegeko nshinga ryo ku wa 04/06/2003, bityo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca ntirwaba rukiri ishami ry’Urukiko rw’Ikirenga, ahubwo rusigara ari Urwego rwihariye rushinzwe gukurikirana, umunsi ku wundi, imirimo y’Inkiko Gacaca no kuzifasha gukemura ibibazo zigenda zihura na byo mu mikorere yazo.

 

Itegeko rigenga inkiko Gacaca ryahinduwe kenshi, ubu irigenderwaho rikaba ari Itegeko Ngenga n° 13/2008 ryo ku wa 19/05/2008 rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/6/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’italiki ya mbere Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza 1994”.

 

2. Inkiko Gacaca zaje guteshwa umurongo zite?

  

Byagaragaye na kare kose ko bamwe mu bayobozi b’igihugu bari bifitiye indi gahunda idafite aho ihuriye n’ubutabera n’ubwiyunge by’Abanyarwanda. Muti ibi urabivuga ubikuye he? Kuko nayoboraga Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera n’Amahoro ya Cyangugu, natoranyijwe mu bapadiri bake bashoboye guhura n’abayobozi b’igihugu, tujya impaka ku byerekeye izo nkiko. Sinzigera nibagirwa inama yabereye muri Centre Christus y’i Remera-Kigali mu mpera z’umwaka w’2000 iduhuza na Bwana Mucyo Jean de Dieu wari Minisitiri w’ubutabera akanagira mu nshingano ze Inkiko Gacaca. Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, intumwa zacu zari ziyobowe na Musenyeri Ferederiko Rubwejanga. Twiriwe tujya impaka, tuziraramo, bigera mu ma saa saba z’ijoro tutaragira icyo twumvikanaho twatangariza abanyamakurubari barekejereje. Icyo gihe, Inkiko Gacaca zari zikiri umushinga w’itegeko.

Ntibazi ukuri kose ku bwicanyi bwakozwe mu Rwanda. Bafite ubushake bwo kubaka igihugu, ubashyiraho igitugu ngo barenganye abantu ni we ufite icyaha gikabije.
Ntibazi ukuri kose ku bwicanyi bwakozwe mu Rwanda. Bafite ubushake bwo kubaka igihugu, ubashyiraho igitugu ngo barenganye abantu ni we ufite icyaha gikabije.

Bimwe mu by’ingenzi twamwerekaga ko biteye ikibazo ni ibi:

 

*Impungenge z’uko Inkiko gacaca zari guhinduka ku mugaragagaro “Urukiko rwo kuburanisha ubwoko bw’Abahutu gusa”.

 

*Impungenge ko Abacamanza batamenyereye uwo mwuga (barimo kandi benshi batajijutse cyane) bari kuzakorerwamo n’Ubutegetsi.

 

*Impungenge z’uko Inkiko Gacaca zari kuzashyamirana n’Inkiko zisanzwe.

 

*Kutagira igihano giteganyirizwa uzashinja undi ibinyoma, akamugerekaho jenoside nkana : twashingiraga kuri munyangire dusanzwe tuzi mu Banyarwanda, tukabona ko hari abazitwikira Inkiko Gacaca bagashinja abandi ibinyoma bagamije kubihimura cyangwa kubacisha umutwe nkana, mu gihe nta gihano cyaba giteganyirijwe uwabeshyeye abandi.

 

*Guhatira umugore gushinja umugabo, abana gushinja Ababyeyi, cyangwa Ababyeyi gushinja abana babo: twabonaga byavamo intandaro yo gusenya umuryango kandi Leta ntishobore kuwusana.

 

Ugira ngo ndashyiramo amakabyankuru azasange Jean de Dieu Mucyo, ubu ni Président w’akanama k’igihugu gashinzwe kurwanya jenoside (CNLG: Commission Nationale de Lutte contre le Génocide). Ngira ngo arakibuka ibyo atumvikanyeho na Musenyeri Ferederiko Rubwejanga. Ndibwira ko nanjye anyibuka, n’ubwo ari jye wari muto mu myaka, sinabuze kumuhata ibibazo no gutsindagira ziriya mpungenge ! Nyuma twagiye duhurira mu yandi mahugurwa, yandeba agaseka, akazunguza umutwe !

 

Byaje kugenda bite?

 

Nyuma y’imyaka ikabakaba icumi Inkiko Gacaca zikora, ni nde utabona ko icyo twitaga “impungenge” twatungaga agatoki icyo gihe zari zo “ntego nyakuri” z’abashyizeho Inkiko Gacaca?

 

a.Inkiko Gacaca, zaje kuba urukiko rw’ubwoko ku mugaragaro : Ubishidikanya azambwire umubare w’Abatutsi baciriwe urubanza muri Gacaca ! Rwabaye urukiko rwo gupyinagaza Abahutu no kubacira urw’iteka bidasubirwaho. Abahutu bajyanywe muri Gacaca kandi nta n’icyaha bakoze ni benshi. Abo izo Gacaca zasize iheruheru ni bo babihamya, kandi ntibagira ingano.

 

b.Inteko z’Inkiko Gacaca zahindutse igikoresho cy’inyungu z’abari ku butegetsi n’iz’agatsiko k’abadashyize imbere ubutabera. Abatorewe kuba Inyangamugayo, ntibashoboraga guca urubanza batabanje kubaza uhagarariye FPR igihano bagomba gutanga. Ndibuka ukuntu inteko Gacaca y’i Nyamasheke (narahabaye!) itashoboraga guca urubanza itabanje kubaza SAYIRUNGA icyemezo kiri bufatwe (n’iyo yabaga yibereye i Kigali, bagombaga kubanza kumuhamagara akabaha amabwiriza!). SAYIRUNGA uwo akaba Mayibobo izwi na bose! Uwabene nta gashuri aranganwa, akazi ke kari uguhuguza utw’abandi no kwinywera ibiyobyabwenge. Nyamara kuko ngo akomeye mu Cyama, ni we wahawe ubutumwa bwo gutitiza Inyangamugayo zirimo n’abize kaminuza, zigakora ibyo ategetse! Kugeza n’aho ari we ubabwira ibyaha bagomba kugereka kuri Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa! Kandi bigakorwa. Wanabyitegereza neza, ugasanga, buri Murenge, buri Karere,gafite “Sayirunga” wako. Uwapfuye yarihuse pe!

 

c.Ku byerekeye igihe Inkiko Gacaca zagombaga gusoreza imirimo yazo: Italiki yakomeje kwimurwa, ngo imanza ntizirarangira. Twese tuzi neza ko Inkiko Gacaca zashoje imirimo kera, ibiriho ubu biyobowe na Madamu Mukantaganzwa Domitila ni ubujura budasanzwe bushyigikiwe na Leta,simbona ukundi umuntu yabyita! Muri iki gihe nibwo Abanyarwanda babona neza ko Inkiko Gacaca zari zigamije kwangiza no guheza igice kimwe cy’abaturage mu kangaratete. Ubu Madame Domitila ariho arasenya ibyiza bike Inkiko Gacaca zari zarashoboye kugeraho, akoresheje izo Nteko ze zidasanzwe zimanuka i Kigali zikajya gucira Imanza abo zitazi mu turere tunyuranye, mu gihugu cyose. Maze si ukubakatira igifungo cya burundu n’akato k’umwihariko, zikiva inyuma ! Harya ngo hari imanza zari zaraciwe nabi ? Ni zose, nta gushidikanya !

 

d.Bimaze kugaragara ko bamwe mu bayobozi ba FPR bashyizeho Inkiko Gacaga zo gucira imanza Abahutu, nabo bakurikiranwaho n’Inkiko mpuzamahanga ibyaha bikomeye bifitanye isano na jenoside. Biragaragara rero ko Inkiko Gacaca zari zigamije kubafasha kubona abo bagerekaho (“les bouc-émissaires”) ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda. Simvuze ko Abahutu bishoye mu bwicanyi badakwiye kubiryozwa. Ariko n’Abatutsi bishoye mu bwicanyi bakwiye kubiryozwa. Birakwiye ko buri wese yabazwa ibye, atagerekeweho n’ibyakozwe n’abandi. Birumvikana na none ko gucira imanza abo mwafatanije icyaha, abo munganya ibyaha, ndetse ukaba unabibarusha, byo ari agahomamunwa.

 

Aha ni naho Inkiko gacaca zikura icyasha simusiga kizatuma zitibagirana mu mateka y’Ubutabera bw’u Rwanda n’ubwo ku isi yose kuko zirengagiza imwe mu “ngingo- shingiro” zubahirizwa n’ibihugu bishaka guca akarengane bigendeye ku mategeko: “Nta we uba umucamanza mu rubanza aregwamo” (“Nul n’est juge dans sa propre cause”). Nta handi byemerwa ku isi uretse mu Nkiko Gacaca z’iwacu mu Rwanda!

 

e.Ku byerekeye imikoranire y’Inkiko Gacaca n’Inkiko zisanzwe, ntawe utabona ko intego y’Abayobozi bashya b’igihugu yari ukwigizayo amategeko asanzwe y’igihugu (création d’un grand espace de non-droit) kugira ngo FPR ibone uko ikora ibyo yishakiye: yigizeyo abenshi mu Bahutu bahoze mu butegetsi, yikize abajijutse babona akarengane ikorera abaturage. Ni byo nifuza kwerekana mpereye ku rugero rwa Padiri Edouard NTULIYE.

 

3. Padiri Edouard Ntuliye aboreye mu buroko azira iki?

 

Padiri Edouard Ntuliye, ab’inshuti za hafi bita SIMBA, yavukiye muri Komini Kivumu, Perefegitura ya Kibuye. Hejuru y’amashuri abanziriza kuba umusaserdoti, Padiri Ntuliye yize kaminuza, afite impamyabushobozi ya Dogitora muri Sociologie. Njye namumenye mu w’i 1986 ubwo nari ntangiye kwiga Seminari nto ya Nyundo. Ni we wayiyoboraga. Twabanye imyaka 6 yose. Ntako atagize ngo aturere neza. Yayoboye Seminari mu gihe kitoroshye (1985-1994), mu karere kahoragamo akaduruvuyo kagamije guhohotera Abatutsi kuva intambara ya FPR yatangira mu 1990, dore ko benshi mu barezi bacu bari abo muri ubwo bwoko. Ni nde wahakana ko Ntuliye atabafashaga uko ashoboye! Byose twarabibonaga. Yitangiraga abaseminari bitavugwa, akamenya kuduterera urwenya ataretse no kuducyamura igihe byabaga ari ngombwa. Kimwe n’abandi yareze batari bake, numva mukesha byinshi. Bityo kandi nkaba ndi muri benshi bashengurwa cyane n’akarengane akomeje kugirirwa.

 

Padiri Edouard Ntuliye ari mu bafunzwe mu ikubitiro akekwaho kuba yaragize uruhare mu gitero cyasenye Paruwasi ya Nyange muri mata 1994, hakicirwa Abatutsi bagera kuri 200. Yakekwagaho kandi “kuba yarabaye icyitso cy’ubwicanyi bugamije gutsemba ubwoko bw’Abatutsi bwahitanye abantu barenga 60 bwabereye mu iseminari nto ya Nyundo.”

 

Taliki ya 17 Mata 1998, Urugereko rwihariye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kibuye rwaburanishije Edouard Ntuliye. Dufite kopi y’urwo rubanza R.M.P.50919/S4/GM/KBY. Na none burya gusoma icyemezo cy’Urukiko no kugisobanukirwa si ibya bose. Nanjye nagombye gusubira ku ntebe y’ishuri, niga amategeko. Nizeye ko ubu nafasha abandi kumva neza iby’urwo rubanza ruteye ukwarwo kuko rudufasha kwerekana neza uko ubutabera nyarwanda twazaniwe n’Inkiko Gacaca bwaremanywe ubusembwa bwagombaga kugira ingaruka mbi ku Banyarwanda batagira ingano.

 

Tugarutse ku rubanza rwo ku italiki ya 17 Mata 1998, Urugereko rwihariye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kibuye rwasanze “ icyaha cy’ubwitso mu itsembabwoko Ntuliye Edouard aregwa ko yayoboye igitero muri Seminaire ntoya ya Nyundo kikica abantu benshi barimo umuryango wa MURASHI Esaïe babaziza ko ari Abatutsi kimuhama kuko ari abapadiri yitangiyeho abagabo, ari n’abamurega bose bahuriza ku bikorwa byo kuba yarajyanye itoroshi ijoro ryose akabura maze igitero nacyo kikaza kiyobowe n’umuntu ufite itoroshi kandi ntikigire uwo kiboneshaho mu bagombaga gupfa kandi ari no mu mwijima kuko batari bacanye amatara…”.Murashi Esaïe akomeza amushinja ko yamwiboneye ajyanye n’interahamwe mu Seminari kuzereka aho bari bihishe. Ubwo ga ruba rumukatiye igihano cyo kwicwa, twese turumirwa! Kuba atarahise yicwa huti huti nk’uko byagendekeye abandi bahawe icyo gihano, ni Imana yashatse kumwirindira.

 

Gusa rero, Padiri Edouard Ntuliye ntiyishimiye imikirize y’urwo rubanza niko gusaba ubujurire taliki ya 23 n’iya 29 Mata 1998, buremerwa.

 

Muzi byinshi. Mwakoreshejwe byinshi. Ubuhamya bwanyu burakenewe!
Muzi byinshi. Mwakoreshejwe byinshi. Ubuhamya bwanyu burakenewe!

Aha rero niho hagiye kuduhishurira ibanga rikomeye! [Car, à notre humble avis, cet Arrêt de la Cour d’Appel de Ruhengeri devrait faire Jurisprudence au vu des problèmes nécessairement posés par la coexistence même des Tribunaux Ordinaires et des Juridictions Gacaca à savoir celui la hiérarchie des normes ainsi que la propension morbide de celles-ci (JG) à nier l’autorité de la chose jugée émanant de ceux-là (T.O)] Soma ibikurikira utarangaye.

 

Taliki ya 25 Ukwakira 2000, Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rwaciriye mu ruhame urubanza R.M.P.50919/S4/GM/KBY-R.P.A.34/GC/R1/RUH. Nuko rumaze gusoma imyanzuro y’abashinjwa, rumaze kandi no kumva umwanzuro umushinjacyaha ubwe yashyikirije urukiko “avuga ko bigaragara ko hari amategeko Urukiko rubanza rutubahirije…”

 

Rusanga “Urukiko rubanza ruhamya Padiri Nturiye ubugambanyi mu bwicanyi bwabereye ku Nyundo rushingiye ku buhamya bwa Murashi Esaie, Rutabana na Kayijuka bakulikiranye indishyi kubera ababo baguye muri ibyo bitero ariko bakaba batarashoboye kugaragaza amanama y’amashyaka Ntuliye yagiyemo, aho yakorewe, abo bayakoranye n’ibyayavugiwemo”.

 

Rusanga, “mu bagabo 7 Urukiko rubanza rwagendeyeho ruhamya Padiri Ntuliye na Padiri Kayiranga ubugambanyi mu byabereye i Nyange ku wa 15 na 16 Mata 1994, batatu muri bo : Munganyinka, Ndakubana, na Kagenza bakurikiranye indishyi, ni yo mpamvu ubuhamya bwa bane basigaye ari bo Gatare Lambert, Hategekimana, Nikuze, na Gatarayiha ari bwo bukwiye gusuzumwa bugahabwa agaciro kuko bariya ba mbere bataba ababuranyi ngo babe n’abagabo” .

Rwemeza ko Urukiko rubanza rwafashe ibintu uko bitari”rubashinja rugendeye ku buhamya bw’abashinjaga gusa. Rwanzura ko “Ntuliye Edouard na Kayiranga Jean François ari abere ku byaha byose baregwa; rutegeka “ko bahita bafungurwa.” Inteko y’urukiko rw’ubujurire yari igizwe n’abacamanza Cassien Ntunzwenimana, Timotée Ndagijimana, umwanditsi akaba Pascal Safari. Nkunda umugabo ntacyo ampaye!

 

Ubwo Padiri Ntuliye yahise arekurwa arataha. Umushumba wa Diyosezi ye amushinga kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi Catedarali ya Nyundo,ubuzima burakomeza. Twese twariruhukije, tugira tuti harakabaho ubutabera burenganura abarengana!

Aha rero ni ho humvikanisha neza uko Inkiko zisanzwe mu Rwanda nazo, ziramutse zihawe ubwigenge bukwiye, zishobora gukora umurimo wazo neza, ntizizuyaze no kuba zarenganura abarengana.Uwari wakatiwe urwo kwicwa kuko hari ababifitemo inyungu akaba yashobora kurengerwa n’Ubutabera. Aha ni naho hadufasha kumva neza impamvu Inkiko Gacaca zaje kubaho kugira ngo Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu babure ubwo burenganzira (garanties) bahabwa n’inkiko zisanzwe zigendera ku mategeko n’imigenzo byemewe ku rwego mpuzamahanga. Ni ko kaga Padiri Ntuliye yaje kugira!

 

Koko rero nyuma y’imyaka 9 Padiri Ntuliye afunguwe, yarongeye arafatwa arafungwa binyujijwe mu Nkiko Gacaca. Yahamagajwe n’Urukiko Gacaca (bita mobile) rwa Kimironko (Akarere ka Gasabo muri Kigali y’umujyi!) taliki ya 7 Werurwe 2009, aburanira mu cyumba mberabyose (Salle Polyvalente) cyo mu Kayanza (Nyundo), maze ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro Inteko y’urwo rukiko itangaza ko imukatiye igifungo cya burundu! Ubwo bahise bamumanura afungirwa ku Gisenyi. Padiri Ntuliye ntiyarekeye aho. Yasabye ubujurire, buremerwa, maze taliki ya 17 na 18 Nyakanga 2009, Inteko y’Urukiko Gacaca ya Rugunga (Umujyi wa Kigali!!) imukatira igifungo cya burundu y’umwihariko! N’ubu aracyari ku ngoyi!

 

Ibyaha akurikiranyweho, ni byabindi urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rwari rwamuhanaguyeho. Abamushinje, ni babandi Urukiko rw’ubujurire rwavugaga ko bakurikiranye indishyi bityo bakaba badashobora kuba ababuranyi n’abagabo mu rubanza rumwe. Uw’imena muri bo akaba ari na we wapanze iryo kinamico nta wundi utari Murashi Esaïe. Reka tugire icyo tumuvugaho.

Mu inkiko gacaca , akarengane kagizwe politiki iyobora igihugu !
Mu inkiko gacaca , akarengane kagizwe politiki iyobora igihugu !

Murashi Esaie ndamuzi, ndetse cyane. Niga mu Seminari ku Nyundo, yari Profeseri mu ishuri ry’abakobwa ryo ku Nyundo (Lycée Notre Dame d’Afrique). Ku Nyundo hariya twakuye ubumenyi n’ubumuntu, twanahatakarije ababyeyi benshi badukunze, baraturera, baradukuza. Hari umuseminari wamenye abarezi nka Lyamukuru Mathias, Alfred twitaga Kadarasi cyangwa Padiri Deogratias Twagireyezu, uteze kubibagirwa? Esaie Murashi na we twari tumumenyereye cyane. Akaba koko yaragize ibyago bikomeye kuko mu 1994 benshi bo mu muryango we biciwe ku Nyundo. Akababaro n’umujinya Murashi Esaïe aterwa n’akarengane yagiriwe n’ubwicanyi bwamutwaye abe, ntawabimuhora kereka utagira umutima. Ikibazo ni uko amaze kugira amahirwe yo kurokoka yashyize imbere indishyi, kandi akazishakira kuri Padiri Ntuliye, kandi azi neza ko amurenganya. Byumvikane neza ko atari urwango rusa rumutera gukora ibyo akora, araharanira indishyi: afite inyota y’iby’isi akabisumbisha agaciro k’umuntu! Aha njye hantera kwibaza bikomeye: iyo twibutse ko abacu bapfuye ntacyo bajyanye ikuzimu, nta kenge twakwigira nk’aho ngaho? Nabyo birababaje cyane.

 

Murashi we, uzi neza ko Padiri Ntuliye ari umurwayi wa Diyabeti ikaze. Naramuka aguye mu buroko, uzunguka iki ko nta n’imitungo agira yo kwishyura izo ndishyi ushaka? N’aho ubucamanza bw’abantu butagira icyo bugutwara, urahamya neza ko Imana yo itazamukubaza? Ongera utekereze neza, uhitemo igikwiye. Reka uriya musaza azazire ikindi kitaguturutseho. Ntacyo uzaba uhombye.

 

4. Umwanzuro

 

Inkiko Gacaca zateshutse ku nshingano yo kunga Abanyarwanda twari tuzitezeho ahubwo zirabateranya mu buryo bunyuranye. Bamwe mu Batutsi bishinze igishuko cyo kwihorera no gushaka gukira batarushye, Inkiko Gacaca bazihindura ubucuruzi, bityo Umuhutu ushaka kubaho agahora yigura ngo batamushinja jenoside, ibye bikaba birarangiye. Kuko benshi bari bakurikiranye indishyi, ntibazuyaje gushinja n’abadafite icyaha, babaziza gusa ko bifitiye imitungo. Ng’uko uko babaye ababuranyi n’abagabo mu rubanza rumwe. Ari na byo Urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rwamaganiye ku mugaragaro, kuko nta kindi byageraho kitari ukwimakaza akarengane mu gihugu! Nyamara byarabaye kandi biracyakomeza. Kubera ko hari benshi babonye ko Inkiko gacaca ari umushinga ubyara inyungu itubutse, bifuje ko izo Nkiko zahoraho iteka akaba ariyo mpamvu amataliki yose yo gusoza ibikorwa byazo yagiye yigizwayo, Madame Mukantangazwa Domitila uziyobora mu rwego rw’igihugu akaba aherutse gutangaza ko atazi igihe zizasoreza imirimo yazo!

 

Ngiyo impamvu intera guhamya neruye ko gukomeza kuzishyigikira ari ugukora icyaha gikomeye, kuko twamaze kumenya ko nta kindi zikimaze uretse kurenganya abari barazirokotse cyangwa guhorahoza abo zari zararangije kugira ibimuga! Imana ntikunda akarengane, n’abapagani ntibabiyobewe! Ugashyigikira wese aba asuzuguye Imana mu bikomeye, abizi kandi abishaka.Icyaha ni aho kiri.

 

Inama ngira Perezida Paul Kagame

 

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, njye sinkeneye kubarirwa muri ba « bahutu bawe » birirwa bakubeshya bashaka amaramuko. Icyo nifuza ni ukukubwiza ukuri. Ubu Imana yari ikikwicaje ku ntebe y’ubuyobozi bw’igihugu cyacu. Ukwiye kuyishimira. Nyamara ariko, mu minsi ishize wabonye ko za Raporo za Loni zatangiye kujya ahagaragara zikemeza ko nawe ubwawe hari ibintu bikomeye ushobora kuzabazwa mu minsi iri imbere aha. Ubwo ga ndizera ko wabonye ko batangiye kukugera amajanja. Iyi si niko ikora, ntigira imbabazi, ni wowe ukunda kubitwibutsa. Uko byamera kose Imana iracyakurinze. None se iki gihe ikwihereye ko ari inyongezo, urateganya kugikoresha ute? Ndi nkawe, nahitamo kugira neza gusa, ngakiranura Abanyarwanda kandi nkabafasha uko nshoboye mu buryo bukurikira:

 

 

a.Narenganura Padiri Edouard Ntuliye, agahita afungurwa, agataha.

 

b.Nahita mpagarika burundu ibikorwa by’Inkiko Gacaca: Hashize igihe zishoje imirimo yazo, ibiriho ubu ni amanyanga n’ubugiranabi bwiyoroshe Ubutabera.Nawe ntubiyobewe. Harya ngo imanza gacaca zo muri Nyamasheke zigiye gusubirwamo ? Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa ararye ari menge !!!

 

c.Naca iteka rikingura imiryango y’amazu yose y’imbohe ari ku butaka bw’u Rwanda, abana bagasubira kubona ababyeyi, abagabo bagasubira mu ngo zabo: Hari abantu batari bake bamaze imyaka myinshi mu buroko batagira dosiye ifatika, harimo n’ abazira amaherere, nta wabihakana!

 

d.Aho kwishinga abakomeza kunshuka ngo ninjye jyenyine washobora kuyobora u Rwanda, nyamara ejobundi bakazaba aba mbere mu kumbyinira hejuru, natangira ubu ngategura inzira yo kunsimbura mu buryo bwa demokarasi, ngafasha Abanyarwanda kwitoranyiriza undi muyobozi uzabareka bakishyira bakizana, bagaca ukubiri n’intambara zimena amaraso, bakagira amahoro arambye.

 

Ndibwira ko umuntu agerageje atyo, aho kumukurikiza imivumo, Abanyarwanda bazahora bamwibuka nk’Intwari ikwiye kuvugwa ibigwi. Ndumva ari yo mpano iruta izindi waba uhaye abawe, abana, abuzukuru n’abuzukuruza.

 

Imana ikomeze ikumurikire, ubutumwa bwanjye bwari ubwo.

 

Padiri Thomas Nahimana (Tél: 00 33 6 47 43 44 65)

 

 

Commentaires : 70
  • #70

    インモラル (mardi, 19 novembre 2013 02:40)

    淫インモラル:http://immoral.hellokanpo.com
    インモラル:http://immoral.hellokanpo.com
    媚薬 淫インモラル:http://immoral.hellokanpo.com
    媚薬 インモラル:http://immoral.hellokanpo.com
    妖姫:http://youhi.hellokanpo.com
    媚薬 妖姫:http://youhi.hellokanpo.com


    威哥王:http://www.hellokanpo.com/view/weigewang.html
    巨人倍増:http://www.hellokanpo.com/view/jurenbeiceng.html
    三便宝:http://www.hellokanpo.com/view/satibo-capsules.html
    D10 媚薬:http://www.hellokanpo.com/view/D10-meiyao.html
    RU486:http://www.hellokanpo.com/view/beijing-ru486.html
    VigRx:http://www.hellokanpo.com/view/vigrx.html
    vigrx 効果:http://www.hellokanpo.com/view/vigrx.html
    vigrxプラス:http://www.hellokanpo.com/view/vigrx.html
    花痴:http://www.hellokanpo.com/view/huachi.html
    紅蜘蛛:http://www.hellokanpo.com/view/hongzhizhu1.html

    威哥王:http://www.hellokanpo.com/view/weigewang.html
    巨人倍増:http://www.hellokanpo.com/view/jurenbeiceng.html
    三便宝:http://www.hellokanpo.com/view/satibo-capsules.html
    五便宝:http://www.hellokanpo.com/view/wodibo-capsules.html
    狼1号:http://www.hellokanpo.com/view/langyihao.html
    三鞭粒:http://www.hellokanpo.com/view/wei.html
    蔵秘男宝:http://www.hellokanpo.com/view/zangmi.html
    新一粒神:http://www.hellokanpo.com/view/xinyilishen.html
    天天素:http://www.hellokanpo.com/view/tiantiansu.html
    勃動力三體牛鞭:http://www.hellokanpo.com/view/santiniubian.html
    RU486:http://www.hellokanpo.com/view/beijing-ru486.html
    蟻力神:http://www.hellokanpo.com/view/yilishen.html
    三体牛鞭:http://www.hellokanpo.com/view/santiniubian.html
    花痴:http://www.hellokanpo.com/view/huachi.html
    D10媚薬:http://www.hellokanpo.com/view/D10-meiyao.html
    消渇丸:http://www.hellokanpo.com/view/xiaokewan.html
    壮三天:http://www.hellokanpo.com/view/zhuangsantian.html
    巨根カプセル:http://www.hellokanpo.com/view/jugen.html
    狼一号:http://www.hellokanpo.com/view/langyihao.html
    福源春カプセル:http://www.hellokanpo.com/view/fuyuanchun.html
    福源春:http://www.hellokanpo.com/view/fuyuanchun.html
    男根増長素:http://www.hellokanpo.com/view/nangen.html
    VigRx:http://www.hellokanpo.com/view/vigrx.html
    ビグレックス:http://www.hellokanpo.com/view/oil.html
    D10:http://www.hellokanpo.com/view/D10-meiyao.html
    D10催情剤:http://www.hellokanpo.com/view/D10-meiyao.html
    FLY D5:http://www.hellokanpo.com/view/fly-d5.html
    D5原液:http://www.hellokanpo.com/view/FLYD5yuan.html
    蒼蝿水:http://www.hellokanpo.com/view/FLY-D5.html
    蒼蝿粉:http://www.hellokanpo.com/view/inverma.html
    紅蜘蛛:http://www.hellokanpo.com/view/hongzhizhu1.html
    ベニクモ:http://www.hellokanpo.com/view/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛液体:http://www.hellokanpo.com/view/hong-zhi-zhu.html
    ANT KING:http://www.hellokanpo.com/view/antking.html
    媚薬蟻王:http://www.hellokanpo.com/view/antking.html
    v26 ダイエット:http://www.hellokanpo.com/view/V26.html
    御秀堂:http://www.hellokanpo.com/view/yuxiutang.html
    韓国痩身一号:http://www.hellokanpo.com/view/hanguoshou-575.html
    痩身1号:http://www.hellokanpo.com/view/hanguoshou-575.html
    キョジンバイゾウ:http://www.hellokanpo.com/view/jurenbeiceng.html
    イカオウ:http://www.hellokanpo.com/view/wei.html
    ウェイカワ:http://www.hellokanpo.com/view/weigewang.html
    ハナチ:http://www.hellokanpo.com/view/huachi.html
    イーリーシン:http://www.hellokanpo.com/view/yilishen.html
    しんいちつぶしん:http://www.hellokanpo.com/view/xinyilishen.html

  • #69

    淫インモラル (mardi, 19 novembre 2013)

    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    花痴:http://www.花痴.net/
    妖姫:http://www.妖姫.net/
    ようひ:http://www.妖姫.net/
    媚薬 妖姫:http://www.妖姫.net/
    妖姫:http://www.妖姫.com/
    ようひ:http://www.妖姫.com/
    媚薬 妖姫:http://www.妖姫.com/
    中絶薬:http://www.中絶薬.com/
    RU486:http://www.中絶薬.com/


    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    淫インモラル:http://www.immoralsale.com/
    媚薬 淫インモラル:http://www.immoralsale.com/
    インモラル:http://www.immoralsale.com/
    媚薬 インモラル:http://www.immoralsale.com/
    イカオウ:http://www.威哥王通販.com/
    ウェイカワン:http://www.威哥王通販.com/
    イカオウ:http://www.威哥王通販.net/
    ウェイカワン:http://www.威哥王通販.net/


    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    花痴:http://www.花痴.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    イカオウ:http://www.威哥王通販.com/
    ウェイカワン:http://www.威哥王通販.com/
    イカオウ:http://www.威哥王通販.net/
    ウェイカワン:http://www.威哥王通販.net/

    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    淫インモラル:http://www.immoralsale.com/
    媚薬 淫インモラル:http://www.immoralsale.com/
    インモラル:http://www.immoralsale.com/
    媚薬 インモラル:http://www.immoralsale.com/
    妖姫:http://www.妖姫.com/
    ようひ:http://www.妖姫.com/
    媚薬 妖姫:http://www.妖姫.com/
    ようひ:http://www.妖姫.net/
    媚薬 妖姫:http://www.妖姫.net/
    妖姫:http://www.妖姫.net/
    妖姫 媚薬:http://www.妖姫.com/
    妖姫 販売:http://www.妖姫.com/
    妖姫 通販:http://www.妖姫.com/
    妖姫 効果:http://www.妖姫.com/


    RU486中絶薬:http://www.中絶薬.com/
    中絶薬 通販:http://www.中絶薬.com/
    ru486 通販:http://www.中絶薬.com/
    中絶薬RU486:http://www.中絶薬.com/
    RU486激安:http://www.中絶薬.com/
    堕胎薬:http://www.中絶薬.com/


    妖姫 媚薬:http://www.妖姫.net/
    妖姫 販売:http://www.妖姫.net/
    妖姫 通販:http://www.妖姫.net/
    妖姫 効果:http://www.妖姫.net/

  • #68

    インモラル (mardi, 19 novembre 2013 02:38)

    花痴:http://花痴.happykanpo.com
    花痴:http://xn--dtyr5y.happykanpo.com
    威哥王:http://www.hellokanpo.com/view/weigewang.html
    巨人倍増:http://www.hellokanpo.com/view/jurenbeiceng.html
    三便宝:http://www.hellokanpo.com/view/satibo-capsules.html
    D10 媚薬:http://www.hellokanpo.com/view/D10-meiyao.html
    RU486:http://www.hellokanpo.com/view/beijing-ru486.html
    VigRx:http://www.hellokanpo.com/view/vigrx.html
    vigrx 効果:http://www.hellokanpo.com/view/vigrx.html
    vigrxプラス:http://www.hellokanpo.com/view/vigrx.html
    花痴:http://www.hellokanpo.com/view/huachi.html
    紅蜘蛛:http://www.hellokanpo.com/view/hongzhizhu1.html


    精力剤:http://www.hellokanpo.com/JingLiJi
    媚薬:http://www.hellokanpo.com/meiyao
    威哥王:http://www.hellokanpo.com/view/weigewang.html
    巨人倍増:http://www.hellokanpo.com/view/jurenbeiceng.html
    三便宝:http://www.hellokanpo.com/view/satibo-capsules.html
    D10 媚薬:http://www.hellokanpo.com/view/D10-meiyao.html
    RU486:http://www.hellokanpo.com/view/beijing-ru486.html
    韓国痩身1号:http://www.hellokanpo.com/view/hanguoshou-575.html
    三體牛鞭:http://www.hellokanpo.com/view/santiniubian.html
    狼1号:http://www.hellokanpo.com/view/langyihao.html
    五便宝:http://www.hellokanpo.com/view/wodibo-capsules.html
    花痴:http://www.hellokanpo.com/view/huachi.html
    紅蜘蛛:http://www.hellokanpo.com/view/hongzhizhu1.html
    新一粒神:http://www.hellokanpo.com/view/xinyilishen.html
    勃動力三體牛鞭:http://www.hellokanpo.com/view/santiniubian.html
    さんべんぼう:http://www.hellokanpo.com/view/satibo-capsules.html
    痩身一号:http://www.hellokanpo.com/view/hanguoshou-575.html
    蟻王:http://www.hellokanpo.com/view/antking.html
    アリ王:http://www.hellokanpo.com/view/antking.html
    大印象ダイエット茶:http://www.hellokanpo.com/view/dayinxiang.html
    力多精:http://www.hellokanpo.com/view/lid-jing.html
    女性催情剤:http://www.hellokanpo.com/view/d10-meiyao.html
    催情粉:http://www.hellokanpo.com/view/hongzhizhu1.html
    催情薬:http://www.hellokanpo.com/view/xby.html
    催淫カプセル:http://www.hellokanpo.com/view/jueduigaochao.html
    妻之友:http://www.hellokanpo.com/view/qizhi.html
    中華牛鞭:http://www.hellokanpo.com/view/zhonghua.html
    九鞭粒:http://www.hellokanpo.com/view/jiubianli.html
    黒倍王:http://www.hellokanpo.com/view/heibeiwang.html
    西班牙昆虫粉:http://www.hellokanpo.com/view/kunchong-fen.html
    VOV催情液:http://www.hellokanpo.com/view/VOVcuiqingye.html
    小情人:http://www.hellokanpo.com/view/sex-drops5.html
    催情水:http://www.hellokanpo.com/view/Foot.html
    催情丹:http://www.hellokanpo.com/view/cuiqingdan.html
    男露888:http://www.hellokanpo.com/view/nanlu888.html
    蔵八宝:http://www.hellokanpo.com/view/zhangbabao.html
    法国性奴:http://www.hellokanpo.com/view/faguo.html
    絶對高潮カプセル:http://www.hellokanpo.com/view/jueduigaochao.html
    絶對高潮:http://www.hellokanpo.com/view/jueduigaochao.html
    VVK:http://www.hellokanpo.com/view/VVK-Wenickman.html
    Wenickman:http://www.hellokanpo.com/view/VVK-Wenickman.html
    花之欲:http://www.hellokanpo.com/view/huazhiyu.html
    美人豹:http://www.hellokanpo.com/view/meirenbao.html
    男宝:http://www.hellokanpo.com/view/nanbao.html
    魔根:http://www.hellokanpo.com/view/muogen.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.hellokanpo.com/view/cangyingshui1.html
    性霸2000:http://www.hellokanpo.com/view/xingba2000.html
    催情:http://www.hellokanpo.com/view/D10-meiyao.html
    催情剤:http://www.hellokanpo.com/view/D10-meiyao.html

  • #67

    淫インモラル (mardi, 19 novembre 2013 02:37)

    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    中絶薬:http://www.中絶薬.com/
    RU486:http://www.中絶薬.com/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/

    中絶薬:http://www.xn--fiqs66igff.com/
    RU486:http://www.xn--fiqs66igff.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10媚薬:http://xn--d10-hl9e441q.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://xn--d10-hl9e441q.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    妖姫:http://www.妖姫.com/
    ようひ:http://www.妖姫.com/
    媚薬 妖姫:http://www.妖姫.com/
    ようひ:http://www.妖姫.net/
    媚薬 妖姫:http://www.妖姫.net/
    妖姫:http://www.妖姫.net/
    淫インモラル:http://www.immoralsale.com/
    媚薬 淫インモラル:http://www.immoralsale.com/
    インモラル:http://www.immoralsale.com/
    媚薬 インモラル:http://www.immoralsale.com/


    威哥王:http://www.xn--kwrt2jp9z44w3ud.com/
    巨人倍増:http://www.xn--gmq15an1qquf.net/
    紅蜘蛛:http://www.xn--19zl5rhf54s3ve.net/
    媚薬:http://www.xn--vuss0af3ksozb2s.com/

    妖姫:http://www.xn--vvsqh.com/
    ようひ:http://www.xn--vvsqh.com/
    媚薬 妖姫:http://www.xn--vvsqh.com/
    ようひ:http://www.xn--vvsqh.net/
    妖姫:http://www.xn--vvsqh.net/
    媚薬 妖姫:http://www.xn--vvsqh.net/

    花痴:http://www.xn--dtyr5y.net/
    紅蜘蛛:http://www.xn--19zl5rhf54s3ve.com/
    三便宝:http://www.xn--ehqp5bo3v.com/
    三便宝:http://www.xn--ehqp5bo3v.net/
    威哥王:http://www.xn--kwrt2jp9z44w3ud.net/
    狼一号:http://www.xn--4gq48lvu4a.com/
    狼1号:http://www.xn--4gq48lvu4a.com/
    淫インモラル:http://www.immoralsale.com/
    媚薬 淫インモラル:http://www.immoralsale.com/
    インモラル:http://www.immoralsale.com/
    媚薬 インモラル:http://www.immoralsale.com/

    RU486中絶薬:http://www.xn--fiqs66igff.com/
    中絶薬 通販:http://www.xn--fiqs66igff.com/
    ru486 通販:http://www.xn--fiqs66igff.com/
    中絶薬RU486:http://www.xn--fiqs66igff.com/
    RU486激安:http://www.xn--fiqs66igff.com/
    堕胎薬:http://www.xn--fiqs66igff.com/

    威哥王:http://www.xn--kwrt2jp9z44w3ud.com/
    巨人倍増:http://www.xn--gmq15an1qquf.net/
    紅蜘蛛:http://www.xn--19zl5rhf54s3ve.net/
    花痴:http://www.xn--dtyr5y.net/
    妖姫:http://www.xn--vvsqh.net/
    淫インモラル:http://www.immoralsale.com/
    d10媚薬:http://xn--d10-hl9e441q.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://xn--d10-hl9e441q.xxkanpo.com/

  • #66

    d10媚薬 (mercredi, 31 juillet 2013 09:50)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #65

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 09:47)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #64

    Riberakubona (mercredi, 06 avril 2011)

    Padiri we, gushyigikira Gacaca uri umunyarwanda ni icyaha gikomeye umuntu atabona n’uko avuga. Ariko uri umunyamahanga ukumva ubutekamutwe bwa Kagame n’abambari be nta wa kurenganya. Ikinyoma cyabo kirarindwa.
    Cacaca njye ntabwo nyemera kukoyica principe de base y’itegeko. Itegeko rireba imbere ntabwo rireba inyuma. Impamvu Ruhashyankiko yarayidusobanuriye ni uko itegeko rirebye inyuma, abategetsi babi bamara abo batavuga rumwe nabo. None se Gacaca ntitumaze tureba. Ikanica n’itegeko nshinga ry’u Rwanda aho ishobora gukatira umuntu icyaha kiruta ibindi byose atemerewe kugira avocat kandi byemewe mu tegeko Nshinga rya Republique tretretretres democratique de Kagame.
    Ikindi Gacaca nyangira ni uko yigiriza nkana kuri rubanda rugufi. Ababuranishwa na Gacaca babazwa gusobanura uko bitwaye kuva ku wa 01-10-90 kugeza kuwa 04-07-94 naho abanyagatuza baburanira mu nzego zo hejuru bakabazwa guhera kuwa 06-04-94. Gacaca ni itegeko ryashyiriweho kumvisha bene ngofero ngo ahari abatagira amateka n’aho bavuka bazinukwe kujya baragaragaza ibitekerezo byabo mu ruhame. Sinshobora kumva na gato ukuntu Gatsinzi cyangwa Rwarakabije baba bataragize uruhare mu gutegura genocide ngo maze Ruzindaza umunyeshuri muri UNR ariwe uyitegura. Koko babivuze ukuri ngo abagabo bararya imbwa zikishyura.
    Icya gatatu nangira Gacaca ni ugushyira hejuru umututsi. Reba nawe mu Kagali kamwe hishwe umututsi umwe rukumbi hamwe n’abahutu 2,000 barengejweho agataka mu muringoti inyuma y’urusengero kugeza n’ubu. Gacaca ikirirwa icunaguza abahutu ngo basobanure uko uwo mututsi yapfuye kandi babibazwa n’abishye bariya bahutu 2,000. Akazakurikira muzakabarirwa.
    Icya kane ni aho guhera muri za 2008, umuntu noneho yagombaga kwibona imbere y’inteko atazi nawe itamuzi. Iyo ntabwo yari ikiri gacaca kuko yabaga ije ku kumenyesha urwa gukatiwe n’abantu utazi kandi mu by’ukuri wirirwa useka nabo.
    Mu by’ukuri rero umuntu uhamagarwa na Gacaca guhera muri 2008 akitaba aba yigemuye. Padiri Nturiye rero buriya mumusabire cyane. Bariya banyarwanda afunganywe nabo bakeneye inkuru nziza. Uko muzi ko arengana harimo n’abandi benshi barengana. Isengesho ryabo Imana iryakira mbere y’ayandi yose. Niyo ndwara ye izamwica ari uko isaha ye yageze. Kagame na Gacaca ye bazamwicira umubiri ariko ntabwo bazamwicira ubugingo. Abazi ICT uriya mubiri we muwufate nka hard copy naho ubugingo bwe mubufate nka Soft copy. Imana yonyine niyo izi iyo soft copy zibitse. Ni uko rero uwica umubiri aba ari ikibura bwenge cya nyuma kuko soft copy aba atazi iyo ibitse n’icyo izamara nyuma yaho.
    Icyo nagusaba Padiri ni ugushakisha abize amategeko nkawe mu katubohoza nk’uko ba Gandhi, Martin Luther King cyangwa ba Mandela ba bigenje. Urukuta rw’amategeko rukingiye ubutegetsi butumazeho abantu ni mwe mwenyine mushobora kuruhirika maze tugatambuka. U Rwanda rukaba igihugu kigendera ku mategeko afata abenegihugu kimwe.
    Imana ikomeze ikugende imbere hamwe n’ababona ibintu bose nkawe.

  • #63

    Nahayo (mercredi, 06 avril 2011 16:53)

    Bwana @Rudahigwa 41,
    Rwose dufashe utubwire uruhare rwa Nyinawagaga mu kurenganya Padiri Nturiye. Niba ari Nyinawagaga Claudine kuko uriya mudamu ashobora kuba ariwe ukuriye Abashinja-Binyoma mu Rwanda rwose. Numvise ko ariwe washirishijemo Dr Zirimwabagabo kandi akaba ariwe wagiye gushinja abahoze ari abanyeshuri muri UNR. Uwo yaririye utwe yagizwe umwere naho utaramumenye ngo amugereho yigirijweho nkana. Harimo n’abakatiwe burundu bw’umwihariko mu kato. Ngo nibo bateguye genocide ba General Gatsinzi na Rwarakabije batabizi. Aha niho mbonera neza ko genocide ari strategie militaire “ Tint the enemy and win the war”. Imana ikomeze ikugende imbere. Rwose mureke dushakire hamwe abagize ririya shyirahamwe ry’Abashinja Binyoma kugirango umunsi inama nkuru ngarukiragihugu tuzabe tubazi neza kugirango bataza gukomeza kutuyobya n’ibinyoma byabo.

  • #62

    KIRIMWABO (mercredi, 06 avril 2011 12:35)

    Murakarya imbwa mwa basenzi mwe! mwahaze none murashaka kongera kumena amaraso? Burya si buno sha! Ubu twabasya pepeeeee. Ahubwo inama ya kigabo mufate intwaro tubabone urwaho amaboko araturya mwabaswa mwe.

  • #61

    ndasubiza 59" (mardi, 05 avril 2011 15:14)

    Ubwo ntukomeretse mu kanwa,mbega amagambo yaka umuriro..Nta bwoba dufite kuko utari Imana.
    Ariko nkawe vmt uwagushyira muri politique wakora ibimeze bite? aha Imana irakora ikabigiza hirya kure cyane..Erega n'uwo Kagame navaho n'undi uzaza niko muzamumerera ,abanyarwanda se ntitwiyizi..ngerageza ushakishe umutima ukunda bose utarobanuye ndetse ukunde urwakubyaye.

  • #60

    BUMVEHORE (mardi, 05 avril 2011 11:52)

    HARYA KOKO NO POLITIKE RARYOHA...
    KUGEZA AHO DUKURA AMAKANZU TUKAMANUKA KURI ARITALI, TUKAJYA GUTESHANO GUSHYUSHYA UMUTWE ABO TWAHAZAGA UMUBIRI WA CRISTU!
    NONESE WOWE PADIRI KO UVUGA UTYA HARI UYOBEWE AMANAMA NK UKO WABYIVUGIYE WIRIRWAGAMO MURI ZA 2000 NGO URASHAKA UBUMWE NI UBWIYUNJYE BW'ABANYAGIHUGU ???
    AMAJORO WARARAGA MU BAPFAKAZI B AHO ZA NYAMASHEKE NAHE HOSE... NGO URASHAKA UBURYO BAGERA KUBWIYUNGE NONE AHO GUSOZA UKIVI WATANGIYE DORE KANDI AHO UGEZE!
    AHO IYO FPR CG KAGAME IZA KUGUHA AKAZI CG IKEMERA GUKORANA NAWE NKU UKO TWAGILAMUNGU MUKORANA UBU NTUBA URI KUYIRATA?!
    NTAWE USHYIRA AHABI KOKO AHEZA HAHARI NANJYE REKA NUNGE MU RYA BAGENZI BANJYE, BYABA BYIZA UVUZE NO KUBAPADIRI BAGIZE URUHARE MU BWICANYI, KANDI BIRAZWI KO ARIBO BENSHI! NAHO INAMA UGIRAKAGAME BYABA BYIZA WIHEREYEHO CYANE CYANE KU CYAHA CYA ROHO NI ICY UMUBIRI....KUKO NABYO BIRI MU BYAHA BIKOMEYE SINON WAZASHIDUKA WICAYE KU NTEBE IMWE NA KAGAME!

  • #59

    Ndasobanukiwe! (lundi, 04 avril 2011 23:06)

    Reka abasore basomye ka philosophie babereke igihandure , nho mwebwe ba Kigali #57 na Rwanda, mukomeze mwihambire kuri izo nkandagirabitabo zanyu, ngo ni Kagame n'amashumi ye !!!!!!!!Ko mbona mucanganyikiwe ntacyo murabona ?? Mutege ibitugu muracyakubitika ! Mwari mwarigenje, muvuga itagira umutwe n'ikibuno abaturage bakabaha amashyi. Mutegereze gato, murajya mubumbura umunwa, nimutangira kuvuga ya manjwe mwatumenyereje , tubahe induruuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!!

  • #58

    Bazivamo (lundi, 04 avril 2011 20:07)

    Sha ngo umuvura amaso buga akayagukanurira koko, KAGAME yabashishikarije ICT none musigaye mwirirwa mwidegembya mumutuka daa.
    Ngaho nimukemure ibyo bibazo by'igihugu da nababwira iki,gusa hari ikintu ntazibagirwa,kera abantu bajyaga baririmba ngo HABYARIMANA gisunzu navaho impundu zizavuga,none muramwifuza ,na KAGAME rero hari igihe muzamwifuza.aahah

  • #57

    kigali (lundi, 04 avril 2011 13:06)

    Ndemeranya na Rwanda aho avuga ko abiyise abavugizi b'abarengana ko bafunzwe nta na rimwe batubwira umupadiri wakoze genocide akaba atarahamijwe icyaha cyangwa undi wese .Niba ari banyakuri kurusha Leta na ploitiki yayo ntibatubwire umubare w'ab'i Nyamasheke na Rusizi batanze za ruswa muri gacaca bakadindiza imirimo yayo azi kandi barakoze genocide areba . Uwamubaza yavuga ko byo ntabyo azi .Kuki byo atabizi akamenya gusa abarenganijwe na gacaca ntamenye abahemutse batigeze bavuga ukuri cyangwa ngo bahanwe.Urabizi kera hari abtukaga Habyarimana ngo ni ikinani ,ndumva abari inyuma ya Twagiramungu bari mu ba mbere none musigaye mwandika mukarata ibigwi bya Habyarimana ,kandi icyo mwamuzizaga n'uko atabahaga uruhusa rusesuye rwo kwica abatutsi ku mugaragaro ,none musigaye mumwifuza.Na Kagame ntazahora ari perezida w'U Rwanda ariko navaho muzamwifuza mumubure ,kuko ndibwira ko uwabaha ubutegetsi mushaka mwakora ibibi kurusha ibyakozwe n'abandi kuko mugaragaza imigambi yanyu buri munsi .Ari abahutu mubeshya ngo muravugira ntacyo mwabamaririra uretse kubasaba amajwi no kunezeza bamwe muri bo mubereka ko kwanga umututsi ari consolation kuri bo.abakunzi b'ibitekerezo by'abo bapadiri ngo b'I Cyangugu bahurira ku bintu byinshi birimo ko iyo hari umututsi umwe ubayeho neza mu bahutu icumi babayeho neza bivuga ko hariho akarengane .Muri make kuri bo umututsi yaremewe kubabara ,iyo atari uko abahutu baba barenganye. Doctorats na theologies ziragwira ariko iz'aba bapadiri zo ni byenda gusetsa. Niba batari barize byo napfa kubyumva ariko se uwababaza umusaruro w'ibyo bize n'ibyo bigisha abantu imbere y'Imana batanga uwuhe.Cyakora imbere ya shitani barawufite.Nibamenye ibyahanuwe bahinduke cyangwa bahindure izina biyise kuko barasebya ubuhanuzi nya buhanuzi.

  • #56

    Reka nsubize Rwanda#54 (lundi, 04 avril 2011 11:43)

    Ahari urashaka gusetsa imihari ! ibyo byiza mwagezeho se wowe wabivuze wowe byagezeho! Niba padiri thomas atabivuze, wowe se ntuzi kwandika? Mujye mudukuraho iby'inka yarembye. Kagame we mureke abo yishe bamuhora imbere, bamugendaho, hari ubwo bazamuhumya amaso akabura inzira itaha, akita mu Rwabayanga! uwo munsi uri hafi, wait and see !

  • #55

    MUKABALINDA Epiphanie (lundi, 04 avril 2011 11:36)

    Kuri Noheli Kambanda,
    Umwirondoro w'abapadiri bashinze le prophète ntabwo ariwo ukeneye rwose kuko ubuzima bwabo sicyo kibazo. Ubu se uzavuga n'imyirondoro y'abantu bose bababaye batanga commentaires hano cyangwa bandika articles? Tuvuge se ko ubishoboye urumva bikemuye iki mu bibazo u Rwanda rufite? Njyewe mbona mushaka kuyobya amarari ngo abantu bahugire ku bidafite akamaro bibagirwe icyabakura muri aka kangaratete.

    Komera kandi ugire ikiruhuko gihire.



  • #54

    Rwanda (lundi, 04 avril 2011)

    Padri,rero ndashaka kukubwira ko ikibazo atari Kagame cg abafufunzwe,ahubwo ikibazo nitwe abanyarwanda dufiye umutima mubi n'inzangano,bishatse kuvuga ko TWE NIDUHINDUKA N'IGIHUGU KIZAHUNDUKA..ikindi kandi bakureze uzabashimira ibyo bagukoreye,ariko bahanirwe ibyo bakoze.
    Jye siniyumvisha mubyukuri iyo ukoresha inyandiko nkizi werekana ko uvugira abarenga
    nyamara urabashuka,imyaka yose ubayeho warezwe n'urwakubyaye,wiga mu rwakubyaye warukwiye kuza ugafatanya n'abandi banyarwanda kurwubaka aho kurusenya.
    ikindi nabonye n'uko munyandiko zanyu,nta narimwe uravuga uti hari umuntu runaka or umupadri runaka nzi koko wakoze genocide,mbese ushaka ko igihugu kiyoborwa uko ubishaka?ntabwo byashoboka reka Kagame akiyobore uko abizi,hanyu ingoma yawe niza uzakiyobore nkuko ubyifuza,wibuke ko Kagame yitorewe n'abaturage ku mugaragaro.
    Mbese nkwibarize niba wemera ko genocide yabayeho,yarikoze?hanyuma se guhana umuntu ufite icya ni ikosa rigomba kugerekwaho umukuru w'igihugu?
    Urwanda ni abanyarwanda,ntabwo Kagame aruyobora wenyine afatanya n'abandi.
    Ese ko umugera iminsi ngo Imana iracyamutije ubuzima,uzi Imana yaramuteganyirije iki?uvugana n'Imana? Nawe jya wibuka ko iyo Mana ikibugutije ayo wivugisha yose ,kuko nawe ibyo ukora ushora gusanga mubajijwe bimwe? kandi rero muvandimwe abanyarwanda baca umugani ngo URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO.
    ntugace imanza nturi Imana.
    Maze rero munvandimwe ngire icyo nkwisabira ubutaho munyandiko zanyu muzageragaze kutwereka ibyiza uRwanda rwagezeho,ndetse n'abantu bafunzwe bazira ukuri. ...batarengana nka Padri NTULIYE Edouard n'abandi ...Gira amahoro

  • #53

    Maguru (lundi, 04 avril 2011 10:04)

    Nakubwiye ko mwiga ubuhanuzi nya buhanuzi naho ibyo mukora ni nko gukomeza kuroha isi namwe mutiretse kandi inshingano Yezu yahaye abo biyita ngo bihaye Imana ( Imana bavuga ntibayizi ) simpamya ko bazanayimenya kuko bari very corrupted to do evil more than those one they are accusing ) inyuranye cyaneeeeeeeeeeeeeee n'ibyo bagize priority.Reka nkubaze uwakora statistiques yasanga abantu bishwe n'abari gupfa ubu ,abenshi bicwa na groupes mwise iz'abahutu cyangwa iz'abatutsi ,uzashishoze neza urebe uruhare rwa Kiriziya mu mahano yose yagiye agwirira iyi si yacu.Bibiliya ntibeshya ikibabaje n'uko nyine mwiyemeje kurwanirira shitani mukoresheje n'intwaro ze .Huguka umenye ibimenyetso by'ibihe wigishe abantu urukundo rw'Imana maze n'ibibategereje mu buhanuzi bwa bibiriya ureke ubwo buhanuzi budafite ho buganisha abakristo ndetse n'batari baba bo . yezu yabasigiye inshingano yo guhindura bantu abigishwa ,mukabwira ubutumwa amahanga yose , kugira ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose ,noneho imperuka igahera ko ikaza .Kuva nasoma inyandiko zanyu nta nkuru y'ikizere cy'ubwami bw'ijuru nari nasangamo , umva mwakagombye guhindira umurongo cyangwa mugahindura izina ryanyu . Nibwira ko mu mashuri bize batabuze kwiga nibura definition y'ubuhanuzi .Birababaje ariko nk'uko nabibuze ubuhanuzi bwa bibiriya bugomba gisohora ,nababwira iki .Inama mugane Bibiriya ibisubizo byose murabibona . Ushatse n'ibyanditse bifatinga ( ingero naziguha ) .Imana ibafashe kumva ko mugomba guhindura objectif ultume.

  • #52

    @ Maguru (lundi, 04 avril 2011 01:34)

    Ariko se Maguru we, kuvuga ibyabaye/ibiriho ikosa ririmo ni irihe! Fata akaramu n'urupapuro utange ingero zifatika zivuguruza ibyo bandika!
    Kuvuguruza umuntu si ugutukana! Plz gira umuco n'ubupfura!

  • #51

    @umurundi (dimanche, 03 avril 2011 23:21)


    Inkuru ya Béatrice Uwamahoro @Ngoga Boniface (#47, #48) yarimo akubwira ushobora no kuyisanga kuri iyi link:

    http://murengerantwari.unblog.fr/2011/02/07/beatrice-uwamahoro-aragereranya-ingoma-ya-kagame-niya-habyarimana/

  • #50

    maguru (dimanche, 03 avril 2011 22:04)

    Uru rubuga rukoreshwa n'abantu batazi Imana ,nibwira ko batazigera banayimenya .Ikibabaje ni uko biyise abahanuzi kandi ngi ni n'abapadiri .Ariko nta gitangaje kuko n'ubwo bamwe muri bo bafite za Doctorats babonye bari mu mashuri ya Kiriziya gatorika ,nta bumuntu n'ubumana bagaragaza mu nyandiko zabo ,bazashake irindi dini bige iby'ubuhanuzi nya buhanuzi naho ibyo babamo ntaho bitaniye n'iby'abapfumu kandi birumvikana ko batagira ibitekerezo bizima batarigeze bigishwa bibiriya ngo bamenye ibyahanuwe .Bari gusohoza umugambi w'inyamaswa .nabyo ni ukubyemera kuko bigomba kubona ubisohoza ariko ntyibazi ko ari byo bari gukora. Mukeneye kwiga bibiriya mukamenya icyo ivuga mukamenya ibimenyetso by'ibihe ,kereka nba mwariyemeje kurimbuka mukarimburanwa nabo mwirirwa mwoshya ngo muri kubaha uburenganzira ,mubyigeho murasanga mwambaye ubusa mu buryo bw'umwuka ...

  • #49

    rusagara (dimanche, 03 avril 2011 20:21)

    umva sha nkubwire wowe uvuga ngo urwanda rugeze aho umwanzi atga ngo awa ndakubwiza ukuri uribeshya cyane izo ni inzozi zawe kandi uzarinda upfa utabonye urwanda rugeze aho uvuga kuko niwowe mwanzi ntawundi icyo nakubwira nuko urwanda rufite aho rugeze ushaka kuhabona arahabona kdi banyarwanda tureke amacakubiri aho yagejeje urwanda ntawutahazi mwitonde rero urwanda rurinzwe n, izamarere kandi ntizarota murusubiza aho zarukuye!

  • #48

    Ngoga Boniface (dimanche, 03 avril 2011 20:14)

    ku umushingantahe " umurundi#37"



    "Mbabwije ukuri ko(mu Rwanda)abantu bashize mu mitima,abantu barumiwe barengwa n'agahinda babamo,abantu babuze epfo na ruguru"


    Uzabisanga mu nyandiko ya Béatrice Uwamahoro yise:"Rwanda:Nta kigenda ku butegetsi bwa Kagame" iri ku rubuga www.veritasinfo.fr

  • #47

    Ngoga Boniface (dimanche, 03 avril 2011 20:02)

    @umurundi(#37)

    "U RWANDA RUGEZE AHO UMWANZI AGIRA NGO AWA"

    Nasomye commentaire #37 z'uwiyise umurundi(nkeka ko yaba ari umurundi koko)ariko zandwaje umutima.Nabonye amasesengura akora,imanza aca,n'ibihano aha abo yishakiye aho bigeze numva birakabije.

    Sinzi niba uriya muntu aba mu Rwanda cyangwa gusa abarirwa ibihabera.Gusa igitangaje ni uko ubona ko akunze u Rwanda kurusha benerwo.
    Sinzi niba u Rwanda avua arirwo twe tuzi.
    Muri make kuri we abandkika kuri leprophete baba bigiza nkana.Nako ngo baba bandika négativisme.Kuri we kandi bakwiye kurimbuka.

    Nifuza ko umunyarwanda yangisha impaka,yemwe ntitwumvikane ku bireba igihugu dusangiye.Ariko ni akumiro iyo umunyamahanga aza mu bintu atazi atanatumiwemo agafata ibyemezo(jugements) nk'ibyo uyu murundi yafashe!Hari abanyarwanda bensshi bandika kuri uru rubuga yemwe batemera n'ibihavugirwa,ariko badafata positions nk'uno murundi.URUSHA NYINA W'UMWANA IMBABAZI ABA ASHAKA KUMURYA.

    Murundi rero;banza usome inkuru ya Béatrice UWAMAHORO yise:"Rwanda:Nta kigenda ku butegetsi bwa Kagame"iri ku rubuga www.veritasinfo.fr, nurangiza ujye ubanza ubaze kandi umenye ko nta munyarwanda urusha gukunda igihugu cye na Prezida wacyo.

    Naho ubundi inyandiko zawe zigaragaza urukundo ukunda u Rwanda.Niba koko uzi neza uko u Rwanda n'abanyarwanda babayeho ubu kandi ukaba ubyishimiye utigiza nkana umwanzuro nta wundi ni uko U RWANDA RUGEZE AHO UMWANZI AGIRA NGO AWA!

  • #46

    Ubuhanuzi (dimanche, 03 avril 2011 18:32)

    Kuri mwe mwakoze commentaire #35,36 na38

    Igihugu kigeze aho umwanzi agira ngo awa.Abaturarwanda barihebye.Benshi nta handi bahanze amaso uretse ku buhanuzi.indagu za Nyirabiyoro,iza Magayana,iza Mechack none ngo haje n'undi witwa Sabagasani.

    Ubu business igezweho i Kigali ni ukuvuga ubuhanuzi.Benshi baba bashaka kumenya uko Kagame azapfa n'ikizakurikira.benshi dufite ubwoba.None nabisabira kuzakusanya izo ndagu neza uko mwazimenye kandi twizera ko mwabimenye mubihagazeho cyangwa mubibwiwe n'ababihagazeho.Maze mubikoremo igitabo kandi kizafasha benshi.

    Njyewe ntabwo nishimiye na mba uko mu Rwanda tumerewe.Sinkunda Kagame,sinkunda fpr nta n'impamvu mbona yatuma mbakunda.Bibaye ngombwa ko nanabimenera amaraso ariko bigahnduka sinazuyaza rwose.N'ubu ni uko ubona nta bantu bafite umugambi uhamye umuntu yakwisunga.

    Ariko icyo nifuza si uko kagame bamurasa agapfa.Nshaka ko yafatwa mpiriakajyanwa imbere y'ubutabera maze agahatwa ibibazo.ni byo byagirira u Rwanda akamaro.
    Hazagire uduhanurira(uturagurira)atubwire uburyo Kagame yafatwa mpiri.Aduhe intsinzi yatuma afatwa,akajyanwa imbere y'ubutabera byaba ngombwa agafungwa burundu.Yaba umwere nabwo akarekubwa.Urubanza rwa Kagame n'amashumi ye nibwo buhanuzi nifuza kurusha ibindi byose.

  • #45

    Kanyamibwa (dimanche, 03 avril 2011 17:36)

    @rudahigwa ntawuhakanye ko hari abarengana ariko niko bimeze nta cyuma cyerekana uwanyweye amaraso cg uwashishikarije kwica sorry

  • #44

    Paul (dimanche, 03 avril 2011 16:55)

    Nkunda umygabo ntacyo ampaye nkangaimbwa ntacyo intwaye. Ubu butumwa se passe de commentaire. Padiri we erega ndakuzi muri NVA ntutinya kuvuga ukuri
    Imana Rurmaikomeze ikumurikire.

  • #43

    Cyasha (dimanche, 03 avril 2011 15:16)

    Ababazwa nuko batabaha umwanya wo kwibuka abanyu ikibazo mufite ni ikihe? bose ko bashyinguye hamwe, iyo Kagame agiye kunamira ko yunamira bose ariko nawe arabizi ko ari mwe mwibuka cyane kuruta kuruta abacikacumu! Icyo mbivugiye ni iki nuko burya nuhigimye aba avuze njye nize Psy mentale. Ufite umugarurira ijosi ararinaga, biriya nabyo rero biterwa nuko Genocide imaze kwemezwa ariyakorewe abatutsi, bafite uburenganzira bwo kurira no kwibuka ababo, namwe nasanze ayanyu amanuka ajya mu mutima kandi nibyo bibi!

  • #42

    Rugereko (dimanche, 03 avril 2011 11:45)

    N'ubwo abanyarwanda banezezwa no gukanira urubakwiye bagenzi babo,bakwiye kwiga bakamenya ko ubiba imbuto y'urwango,ugasarura umuyaga. Yezu yazanywe no kwigisha imbabazi.

  • #41

    Rudahigwa (dimanche, 03 avril 2011 11:35)

    Umuntu washinje padiri nturiye Imana izabimubaze.
    Ndabivuga neza nk'umuntu ubizi neza ko yarenganye à 100% .ndamuzi neza ikindi kandi niyumviye ikiganiro yagiranye nundi mugabo muri genocide nyirizina yumiwe kdi yabuze icyo yakora kuri ayo mahano! Ikindi yakundaga kujya iburayi mumyaka ihise ariko ngo yanze guhamayo ngo kuko Imana nayo ubwayo ntacyo yamushinja. Nuwakurikiye urubanza rwe yarabibonaga pe! NYINAWAGAGA nawe simwiza !

  • #40

    Karoli (dimanche, 03 avril 2011 11:31)

    Veritas irabagezaho inkuru iteye itya: "Kagame ababazwa n’uko Ubufaransa bukoresha abacyekwaho jenoside yirengagije ababyiyemerera akoresha." (http://www.veritasinfo.fr/)

  • #39

    Omushaija (dimanche, 03 avril 2011 11:30)

    @umurundi:

    Muvandimwe:

    None se ko uje utugaya ngo ibyandikirwa kuri uru rubuga ngo byose ni négativisme, ariko nsomye inyandiko yawe nsanga na yo yuzuye négativisme. Nta cyiza kirimo. None wowe uturushije iki mu byiza uvuga?

    Ahubwo wowe warushije abandi bose kuko unatuka aba bapadiri ugira ngo bazarimbuke! Iyi mvugo se ni iya gikristu? Wibagiwe se ko uyu munsi ari ku cyumweru?

    Gira amahoro mu Burundi.

  • #38

    UBUHANUZI BWA MECHACK GATABAZI **IGICE 1a (dimanche, 03 avril 2011 11:22)

    Umuhanuzi Mechack Gatabazi akunze gutangirana ubutumwa bwe ikorasi ivuga ngo ‘’Ubwo ari Yesu wabivuze nta kitazasohora…..,ubwo ari Yesu wabivuze ,…nta kizatazasohora………………………….’
    Ndagirango mbibwire rero: Nitwa uwagiriwe ubuntu Gatabazi Mechack
    Nturuka I Cyangugu, komini Nyakabuye , paroisse ya Nyakabwende , mbarizwa Mu Gaseke,… mwandike Izo adresse ni ho mbarizwa!nkaba ndi umukozi w’Imana ,Imana yatumye gukoresha mu bihe bikwiye n’ibidakwiye,….ni UBUTUMWA BUREBA ABANTU BOSE.
    Ahita asengera iteraniro ryahageze uwo munsi isengesho rirerire ,…
    agakurikiza ho aya magambo:
    Halleluyea,Amen Amen!….mbere rero yo gutanga ubutumwa mbanza gutanga ubuhamya bikagendana n’ubutumwa bwiza:
    Ubuhamya BWE
    Ninjiye mu itorero muri 1977 iri ryacu rya Pentecote ,ariko nakira agakiza muri 1981,ni ukivuga ngo namaze imyaka 5 mu itore ro nta gakiza, muri iyo myaka Uyu yesu untuma yantumagaho abantu batari bake,…bakaza bakambwira ngo Imana yavuze ngo;’Ihane umaramaze nzakugira umukozi wange``:kuko nari nzi ko niba ntaroga ,ntasamabana numvaga nt a cyo nihana,….
    Naboye intumwa nyinshi cyane muri iyo myaka 5 , kugeza ubwo Imana intumye ho agakecuru gafite nk’imya 70, karambwira ngo ‘Ihane umaramaze cg uzakorere Imana nta kintu usigaranye(nari mfite boutique ncuruza)!
    Naragapinze karagenda kugeza ubwo Imana intumye ho imbeba ,ziraza ari nyinshi zisanga nicaye imbere y a butike zivugira rimwe ngo: asyiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii, zirinjira hose zintuka cyane , ngo asyi … asyi asyi ………..Icyo gitutsi asyi i nagitutswe n’ìmbeba kubwo kutumvira Imana!
    Nagize ubwoba bwinshi ninjira mu nzu zirankurikira mu cyumba nari naragize depot zivuga bya bindi ngira ubwoba nurira idirishya ndasimbuka ngwira urubavu ,namanaze umwa ka urenga nzengurika hose nerekana urwo rubavu ariko ko Imana yaje kunkiza!Naraye hanze ibintu byose zirabirya muri Boutique!
    Mu gitondo saa kumi n’ìmwe nahamagaye abantu ngo baze barebe ibyo imbeba zaraye zinkoreye bayoberwa ibyo ri byo ibyo ari byo twasanze ibintu byose imyenda , ibicuruzwa zabiriye , byabicagaguye imyenda ,n’inkweto n’àmafaranga! byose nshaka kwiyahura!
    Nagize intimba kuko nta kintu zansigiye nshaka kwiyahura!nshatse kwiya hura hari amabandi iwacu yajyaga atera gatarina ,akiba nijoro aza kunsanaga nijoro nihebye nifashe kwitama,arambaza ati ``byagenze bite?nyabwira uko byagenze ,arambwira ati ubu ubaye imbwa kweri?ati ubaye imbwa rero?ati reka tuguhe inama y’uko wakongera ugakira!barabwira bati :ngwino mbabaza inama bampa iyo ari yo ?bati: ubu se uzongera kubona amafranga?
    Umwe ati ;”reka tuguformer tujyendane ujye utera local natwe uze turakugira comptable ugende uzarangure ibintu byinshi wongere ukire!aho duteye hose uzayabika!bati :uremeye?
    Ndavuga nti I yo nama iri mo amafranga ndayemere! amafranga yashize.
    Bati:’ genda ugaruke saa tatu uze wambaye ikote rirerire ry’umukara rigera ku birenge!
    Mbageze ho nsanga ibikoresho babite guye byose byose by’amabandi :ibuye ryitwa gatarina , inkota bazityaje ndakomanga nsanga bicaye umwe arambaza ngo; Ese ko twakubonaga mu itorero ukorera n’ibikoresho!Imananugenda ibitabo, wiyemeje kuba umubandi``?nti « Imana narayisezerwerereye niyemeje kuba umubandi . » Ntabwo nzongera gukorera Imana kuko nabuze ibintu byange byose.
    Barambwira ngo dore amategeko tugenderera ho;
    Hari mo rivuga ngo :Ntugahukwe(ntukagire ubwoba)!ntiba tuvuze ngo
    ``Kererera ,uzakerera?”,agahinja uzagakerera ?,bati :uzabishobora? Nti ;’ nzabikora ahubwo murantindira, Bati Tugende” ,

    Ndashaka kubabwira ukuntu nafashwe n’Imana.
    Twahagurutse saa sita y’ijoro!
    Bati tugende ,turagenda hari nijoro bari bampaye agasakoshi gato kangana ny’iyi bibiliya bati nitugera yo urajya winjirana n’uyushinzwewe guca ibihanga(banyereka igisore cyi’bigango) , muge mugendana ku gitanda .Tuhageze twarinjiye abari mu nzu barabyuka tubasanga ku gitanda twabageze ho bafite ubwoba cyane nk’abatewe wa musore arinjira mwiruka ho abafatira inkota ku gikanu ariko ntiyagica mbereka agasakoshe ndavuga ngo mushyire mo amafra nga yose ;bati “nta yo”! bahinda umushyitsi babira ibyuya bati mutubababira muzagaruke ejo twayaguze ikahwa.Narebaga n’sura mbi imwe yo kwa Shitani nti
    ” ese ko mututubikana ibyuya kandi mbabwira gushyira amafranga hano muri mu biki?
    Kubwira amabandi ngo nta mafranga!!!urapfa! Bati “:Mutubabarire tuzazigurisha zose mu zagaruke”

  • #37

    umurundi (dimanche, 03 avril 2011 10:21)

    Yemwe banayarwanda
    Iyi site yanyu iravuga ariko ndayigaya cane kubera ko yuzuyemo negativisme gusa
    Mbega none hunya ngaho mu rwanda nta ciza kihakorwa
    mwebwe muvuga ibi vyovyo murabona muzorufasha iki
    ndabagaye UMUNTU YUBAKA ARAGAYA ARIKO AKANASHIMA KUKO NTA MUNTU WO KWISI YOBA MALAIKA
    ABANYARWANDA NARINZI KO MWATEYE IMBERE NONE NSANZE NAMWE ARI NTAKIGENDA IMANA YARIKWIYE KUBARIMBURA MWESE IHEREY EKURI ABA BADIRI BADASHIMA BAZOHAVA BIBAGIRA NOGUSHIMA KO IMANA YABAHAYE UBUZIMA
    NIBA MUSHAKA KUBAKA BA MUHERA KUVYIZA ARIKO IMISI YOSE IYISITE YANYU NTAKINTU NAKIMWE CIZA IVUGA KANDI TWEBWE TUTARI ABANYARWANDA HARIIBYO TUBONA VYIZA MU RWANDA BAGEZEHO MUBISHAKA MUZOTUBWIRE TUBAHE AMAKURU
    BIRABABAJE

  • #36

    Magayane (dimanche, 03 avril 2011 10:00)

    UBUHANUZI BWA MAGAYANE FIN

    -hazabaho inyoni z' uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe. -hazabaho ibika ry' isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w' urusenge,- hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira.
    -hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. umwami w' ishyamba azaza kwiMa.

    mwibuke ko magayane yavuze ati: nimubona kigali yuzuye amase atewe n' imyigaragambyo y' inka. muzamenye ko kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z' abantu. byarabaye mu kwa gatatu 1994 umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuli rond-point kigali inka zacunzwe n' aba gd umugi wabaye umunuko kubera amase. nyuma y'ukwezi kumwe intumbi zasimbuye amase.

    Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarimana nupfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati aliko abazahungira mu majyaruguru y' uburengera-zuba bazapfamo benshi. koko abahungiye goma,mugunga, kibumba,katale, kahindo basanze hanze hakwijwe amarozi muli nord kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi,umuneke, kijumba,ikigeli, bashyize no mu bigage, inzagwa,n' amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera daaa!

    Magayane yabisubiyemo inshuro itatu ati: aba bavantara baturutse bazafata kino gihugu nta kabuza, ati aliko bararye bali menge kuko bazakibavanamo kandi nabi.

  • #35

    Magayane (dimanche, 03 avril 2011 09:59)

    UBUHANUZI BWA MAGAYANE PART II

    9/Magayane yabwiye adjudant chef wayoboraga gereza ya Ruhengiri witwaga sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. bwarakeye ajya iwabo i muramba-gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa.
    10/ Magayane yabwiye undi muyobozi w' iyo gereza adjudat cyarahani ati: uzicirwa muli iyi prison, umwaga wawe uzashirira aha.

    11/Yabwiye abanyururu bagenzi be ati: iyi myenda mubona y' umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana ( rose) yarongeye ati: ibohozwa ry' iyi prison rizabanziriwa no kuma kw' iki giti cy' inganzamarumbu mubona imbere ya gereza, ati hano m’unzu ndani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi. bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo musenyeri Nsengiyumva yasuraga gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali Magayane ati : ngicyo ikimenyetso mwatashye, ariko abazahungira Rwebeya muzashira. Abahungiye Rwebeya-Musanze bahuye n' abacodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi

    kubera atahwemye kwikoma ingoma ya kinani, byateye ubwobo abayobozi ba gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by' ipererza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n' ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuli za cassettes buranandikwa. dore uko yavuze:

    -Wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n' imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahiryi. ibimenyetso n' abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushorishori umugore w'umugambanyi, inyamaswa y' ihembe limwe izaba ibiyogoza mu rukiga na ndorwa, iyo nyamaswa izakwira urwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye.

    Habyara ati shaka insinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk' ubufindo. Magayane ati: uzasimburwa na rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wo ku ruzi rw' iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye,

    Ihirikwa rya rwabujindiri rizagenda ritya:
    Magayane ati: azaraswa umwambi w' igishirira na bene-nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y' igihugu azane ihumure, acyure rukara rw' igisage ruzabyinirwa bigatinda. abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke , habeho umunezero n' uburumbuke n' amahoro ya nyayo.

    uko bizamera ingoma ya rwabujindiri igeze mu marembera:
    -Hazabaho isubiranamo ry' abiyicaje ku ntebe.
    - Hazabaho inzara, agahili n' agahinda, no kwiyahura. -Hazabaho urwikekwe yewe n' umwana azatinya se na nyina ;- hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome -hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n' akataribwa -bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. -bazafatanya n' anyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l' onu ya gatatu. -Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi.

  • #34

    Magayane (dimanche, 03 avril 2011 09:58)

    UBUHANUZI BWA MAGAYANE

    Ku buhanuzi bwa magayane, nkaba nsaba inkunga bagenzi banjye aho bari hose kunyunganira kuko muli amosi 3:7 Imana yaravuze ngo: nta kizaba ntabanje magayane yari umugabo ufite impano y' ubuhanuzi, akaba yarakomokaga mu karere bitaga ubukonya, komini ya Gatonde, mu Ruhengeri. mbere yuko mvuga ibyo yahanuriye abandi, dore ibyo yihanuriye ubwe:
    perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kumva ko nta kabuza abatutsi bari hanze bazafata u Rwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n' umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse insinzi, Magayane ati kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha abanyenduga kuko nibo bazi amacenga y' abatutsi, bityo mwebwe mukicara. Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati:
    1/ ku wa kane nzapfa maze kurya imboga. niko byagenze. kuko yahawe i mboga z' isogo yakundaga jeudi yitaba Imana.

    2/yanabwiye n' uwo musoda wamutekeraga ko azagwa mu maguru y' abagore, niko byabaye uwo musore yagiye gusambanya umugore w' undi mugabo, ategerwa kw' irembo bamutsinda aho. ibyo yahanuriye abandi ni ibi: 3/yabwiye ambasaderi kagenza alphonse muli nzeli 1972 ko Kayibanda uzengurutse u Rwanda rwose ngo aribuka isabukuru y' imyaka 10 y'ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n' imva ye itazaboneka
    4/yabwiye Kanyarengwe alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshywa, akabona ibibi n' ibyiza, nyuma agapfa adahinnwe azize indara-mabuno. 5/yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu ruhengeri, abandi b' abatasi bazabakurikira bakagwa kuli muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata congo banyuze i goma en 1978 surete ya lizinde yari ikaze ibata muli yombi bafatirwa mu mahoteli ku gisenyi, bafungiwe mu ruhengeri, nyuma yaho abandi bakoreye plan yo gufata rwanda na congo byombi muli parc y' i birunga i rwindi (congo), baje mu rwanda n' ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muli komini kanama (bugoyi- gisenyi) hafi ya muhungwe.

    6/Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya muvoma, ati: uwabyiniye nkubito yimanzi Rudahigwa, na bwenge nyakuli Kayibanda, nti yabyinira muvoma izanywe n' abungura bazubika u Rwanda.

    7/Bourgmestre Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND, akanatuka Prezida wayo ngo ni umwungura w' umushyushya, nyuma y' icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalira ati: kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba. bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, yafungiwe muli prison special mu Ruhengeri.

    8/Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: ugiye kuzafunganwa n' abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. bwarakeye lizinde avumbura imashini yakoraga amafranga, iyo mashini yari ihuriweho na majyambere n' ibindi bikomerezwa. lizinde abigejeje i bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari i murore bati:
    tumwohereze zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d' etat, ahite afungwa. yabwiye lizinde ati ikimenyetso cy' ifungwa ryawe n' umwana uzabyarwa na madame habyarimana ari ikimara. byarabaye uwo mwana avukira mu bubiligi ari ikimara (baramuhishaga) nta cyumweru cyahise lizinde atabwa muli yombi. magayane ati lizinde nufungurwa n' ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga, zizagutsinda hanze.

  • #33

    Simbyumva (dimanche, 03 avril 2011 08:52)

    Mu raho basomyi buru rubuga, nongeye gushimira Padiri Thomas kubuhamya aduhaye n'ubwo hari abatbwemera bakamwitirira ko afite ingengabitekerezo abo nabasaba kureba ko bo ntayo bafite kandi mbasaba kujya banyomoza inyandiko umuntu yanditse aho kwerekana ibyo bumva byatuma bakomeza kubangamira bamwe mu banyarwanda aha ndatunga agatoki Kambanda, (muze gusoma comment ze) nanjye mvuze ko afite ingengabitekerezo ntiyandenganya gusa simuzi, ariko aranshisha.

    Kubyerekeye imikorere y'inkiko byo sinabura kuvuga ko hari aho zagize akamaro koko gusa iyo witegereje neza usanga kurenganya bamwe mu banyarwanda bitaba mu gikorwa cy'ikiko gacaca gusa ahubwo ni mubikorwa byose, ingero ni nyishi ariko ndatanda izi zikurikira kandi zifite ibimenyetso bigaragarira abashaka kureba ukuri:
    -Mu itangwa ry'akazi; akazi kenshi gahabwa bande? Njya nkunda kuvuga ko abafite akazi gasobanutse mu rwanda ubafashe maze ugasubiza inyuma ibihe tugasubira 1994, INTERAHAMWE zabamara kuko bose mbona ari abahigwaga icyo gihe,(aha ndabasaba kuzitegereza muhereye kubyo bavugaga bitandukanya abahutu, abatwa n'abatutsi)
    -Ikorwa rya Business; opportunities zose zihabwa bande? abo navuze haruguru
    -Ubuyobozi: (Civile n'igisirikari) nigeze kubabwira ngo muzitegereze RTV(Rwanda TV), abayicaho kuri interview ni bande? nabo nyine
    -izo n'ingero zigaragara kandi hari n'izindi muzi.

    None se ako si akarengane kuba ntu bamwa na bamwe. Ni kenshi rero keretse abajunditse amata n'amavuta nibo badashobora kukabona kuko bo bahaze ibitsike by'amaso bigatuma batabona. Ibyo mu rwanda rwose biragoye kubyumva gusa tuzi neza kandi twizeye ko bizashyra soit NEZA CYANGWA NABI. (Cfr Bagbo cg Kadhafi,....)

  • #32

    UKURI KUBISI (dimanche, 03 avril 2011 05:36)

    @#31 UBUMWE N'UBWIYUNGE se uririmba buzagerwaho gute mu gihe Kagame n'abambari be bihisha inyuma y'ikinyoma ko nta moko aba mu Rwanda nyamara mungiro bikaba bigaragara ko GATUTSI yikubye ibyiza byose by'u Rwanda ??? Bizagerwaho gute mu gihe Gatutsi ahabwa uburenganzira bwo kunamira abe bazize genocide, ariko ngo Gahutu we ntagahabwe ubwo burenganzira bwo gushyingura no kunamira abe barimbuwe na APR ????? Bizagerwaho gute igihe Gahutu yapyinagajwe, ubu akaba asenyerwaho akazu ke ngo nuko ari nyakatsi, akaba aboreye munzu z'imbohe abana be n'abafasha babo bakeneshejwe n'izo za Gacaca ??? Ahubwo ngo uwo Gahutu nafungirwe n'urubyaro (akonwe) !!!!!! Ubwo nibwo bumwe n'ubwiyunge twazaniwe na Kagame na RPF ye ?????? Ariko aho ntimugira ngo "nubwo ducecetse bwose ntutuzi ibyo mudukorera"????
    Ndumva bitazoroha kabisa

  • #31

    ubumwe n,ubwiyunge (dimanche, 03 avril 2011 03:51)

    Mwe banditsi bahengamiye aho mushaka,mwese harya nuko muri abahutu niyo mpamvu???????ariko se abahutu baguye mubuterahamwe babashoyemo,mubaha imbunda n,amasasu hamwe na zampongano zanyu...ubwo bari bakiri abasirikare ,ko barwanyaga umwanzi wanyu mwitaga gatutsi cg kanyenzi...ariko mwese ndumva mwandika gusa ibya karenganyo ngo mwagiriwe..ariko ako mwagiriye 1millions mwishe yo mubona yabazwa bande???ko ari mwe mwese nyine mwacitse ubutabera bwa kanyarwanda mukaba muvugira iyo iwabandi mwakwirukana igihe cyose,niba za mandat d`arret za leta yamyu mwahekuye itabagezeho???mwese habuze n,umwe waharanira kwiyunga kwa banyarwanda..mbega abapadiri mwe mwandika izi ngirwa nyandiko zanyu,ubwo imana muzayibwira iki kweli???ko na Yezu christ mwahitiye mo ariko mukaba mwaramwigaramye rugikubita hamwe na Rurema rugira byose muza mubwra iki?ko Imana ari urukundo none mwe mukaba mwigisha ibibi gusa???hara mu muziko iherezo ry,icyaha ari urupfu???!!!!Imana ibahe umutima ukunda,kandi iturinde amakuba mwateye u Rwanda,none mukaba mushaka ko na kasigaye kavaho burundu kubera inda nini yanyu hamwe no kwikunda kudasanzwe.mwigishe ibyiza,muzarage abana b,u Rwanda ibyiza naho kumubwira ko umwanzi ari gatutsi nkibyo mwigishijwe na Gitera,Mbonyumutwa,Kayibanda,Habyarimana,Sindikubwabo,Kambanda,Bagosora na bandi benshi cyane

  • #30

    BAzumvaryari (dimanche, 03 avril 2011 02:15)


    INGUFU Z'IKINYOMA = INGUFU ZA REGIME FPR!!!
    _________________________________________

    Urakoze cyane muvandimwe Padiri Thomas kuri iriya nyandiko yawe. Ni ubwakabili nyisoma, ni ukuri kandi ni ifoto nyayo y'icyorezo cya GACACA (ravages za Gacaca zayogoje u Rwanda nka SIDA/AIDS)!!! Koko ibintu biba mu Rwanda birenze ukwemera. Wagirango u Rwanda ntiruba kuri iyi si!!!! None se wasobanura ute ko imiryango yacu (ababyeyi, abavandimwe) n'inshuti, bishwe n'abasirikare ba FPR, bakabicira mu Rwanda kw'ivuko, babaziza gusa icyaha cy'inkomoko kuba ari abahutu gusa. Twibutse ko bataguye kurugamba cyangwa ngo bazire indwara y'icyorezo. Bishwe na FPR ibizi neza ko ari abahutu kandi yagambiriye kubica. Nyuma y'imyaka 17 intambara irangiye kugez'ubu, ikinyonyoma kikavuga ko kubera kuba ari abahutu, baguye muri Zaire muri Za Tingi-Tingi, Kibumba n'ahandi..., nyamara bizwi neza ko batigeze banarenga umutaru kumirenge bari batuyeho !!! Ngaho mwiyumvire. Kubera icyaha cy'inkomoko cy'ubuhutu, ahubwo abakomoka muri iyo miryango abafite amikoro muribo bararyozwa kwishyura ibyo bariye. "Si ce n'est pas toi , c'est donc ton frère". La fable de Lafontaine est plus véridique que jamais!!!, plus pertinement dans la justice partiale et vengeresse des Gacaca!!! GACACA n'abamotsi bayo bababasonga babishyuza ibyamirenge, ngo bigomba guhabwa abo bita "les seules victimes/les seuls rescapés/les seuls survivants /ABAROKOTSE" bo mubwoko bumwe b'abatutsi gusa. Tugomba kuvugisha ukuri. Ni akumiro!!!Igihe kirageze cyo kuvugisha ukuri. Icyo Kagame na FPR bagomba kumenya, ni uko abanyarwanda basesemutswe agasuzuguro ko twitwa "GASIYA, IBIPINGA...", no gusuzuzugurwa bafatwa bugaragu nko kugihe cya Rwabugiri. Igihe cy'intsinzi n'iterabwoba rya FPR kiri mumarembera. Ubu tugeze mugihe cyo gushyira mugaciro.
    Abanyarwanda twese tugomba kumenya neza ko abantu bose (abazima n'abapfuye) bose barareshya kandi bafite uburenganzira bumwe kuba bose ari abantu-muntu. Umututsi n'umuhutu rero bose bafite amaraso asa, atukura kimwe. Kuki rero GAGACA irinze ihirima itaraca urubanza narumwe rw'imbaga itabarika y'abahutu baguye mu gakinjiro "ABATTOIRE" ya FPR? That is the sensitive question!!! The right response is the new revolution against RPF and Kagame horrific dictatorship. Tugire amahoro y'Imana. (Sé), BAzumvaryari.

  • #29

    Celestin. (dimanche, 03 avril 2011 00:35)

    Inama nabagira mwe mubona uriya mu padiri urengana ni uko mwabika agatubutse mukajya kwirebera Pahulo ahasigaye mukareba ko atamurekura?misago ntuyatashye akaba umwere?biriya byose abikora abizi ngo clerge imuhe agatubutse. Mukomere

  • #28

    segacaca (dimanche, 03 avril 2011 00:03)

    Iyo ndebye ibibera muri kiriya gihugu ngira agahinda aho ubona abantu babagabo bagenda bagakubita ibinyoma hariya bagakeka ko abantu batabibona.Ariko baribeshya kuberako abanyarwanda turabibona tukarenzaho.Ariko umunsi uzaba uwe.Kandi byatanyiye kugaragara .Nimwibuke ukuntu FPR imaze gufata igihugu abantu bahise babonako birangiye abana babanyarwanda bagiye gushyirira kungoyi.Ariko ntibyatinze kubera ibinyoma byabo bahise baba barusarurira munduri nibwo ibyo bari barashyize mubantu babeshye ko abatutsi batangana ko bakundana ko badashobora kugira inda nini byajye kuba ibinyoma byambaye ubusa kuko ahubwo inda yabo yaje kuba nini cyane babura nicyo kuyishyiramo nibwo bahise batangira gushwana kuberako batashoboye kugabana igihugu nkuko bari babyiyemeje Kazgame yasanze aramutse agabanye nabambari bose batabona ibibahagije.Ariko ikibabaje ni uko ubona bagira ubusambo bungana kuriya ariko ukabona badahaga. Aho u Rwanda rugeze biragaragara ko umuti ntawundi ari ukureka abahutu bagafata ubutegetsi ariko nabo bakemera gusaranganya nabatutsi kuko umuhutu iyo afite ubutegetsi,akagira amafaranga ,akagira n'ubuzima ntabwo ashobora kuvuga ngo agiye gukurikirana ngo abamarire kwicumu. ariko abatutsi niyo wabaha ibyamirenge ntakintu kibashyimishya burigihe bahora bikanga baringa.Ariko ntawabarenganya niko batojwe.Nimwibuke ibyo abami bakoreye abanyarwanda.Kandi abahutu babirenzeho barabareka.Yewe no muri 59 barabatwikiye gusa barangije barabashorera ninka zabo baragenda mubuganda.Ariko nimwibuke ibyo bami bakoreye abahutu. Murebe ibyo kagame akorera abahutu. Ngaho namwe nimugeraranyeuko abatutsi babayeho kuva 1959 kugeza 1990.mubigereranye ni uko ubwami bwafashe abahutu imyaka irenga 400.Murebe nukuntu abahutu babayeho kuva 1994 kugeza ubu. ariko iyo urebye ibyoabantu bagagenda bavuga usanga bitangaje njye iyo ngereranyije imibereho yabanyarwanda mugihe igihugu cyayoborwaga nabahutu muri rusange abatutsi bari bafite uruvugiro nubwo ntabyera ngode.ariko kungoma zabatutsi abahutu bafashwe nkabagaragu nkabantu bagomba kugenda bubitse umutwe.Niyo mpamvu hagomba kubaho uburyo abanyarwanda bakwicara bakavuga kuburyo babana ntawe ugombye kwikanga undi .Murebe nkibyo gacaca zakoreye abahutu biteye agahinda kandi twese tugomba kwemeranya ko ntmaraso aruta ayundi niyo mpamvu mugihe mu Rwanda bakivuga ko umuhutu atagomba kuvuga ko yiciwe ikibazo cy'u Rwanda kizakomeza gukomera .Nimureke abantu nabo bavuge akababaro kabo naho ibibera mu Rwanda biteye agahinda .None se umunsi umuhutu yagize igihe avuga nawe akumvikana bizagenda gute?Abantu baricanye nitugire uburyo dukemuramo ibyo bibazo ntawikunze.Kandi mwibuke ko Ari FPR yateye u Rwanda ivuga ko ishyaka demokarasiNone se mwibwirako abantu bazakomeza kurebera ibintu gusa.Nabandi nabo bifuza demokarasiniturebe kure Naho ibyo kwikunda tubikureho.Kandi turamutse tuvugishije ukuri ibintu byaba byiza.Kandi abantu bagomba kumenya ko bucya bwitwa ijo Kandi ngo utazi ubwenge ashyima ubwe.Ngo umushyumba yokeje undi mukibuno ati turacyaragirana.Abazibuka ababo muzatekereze no kubandi.Naho abatarabona uburyo bwo kubibuka ntimuzihebe kuko igihe kiri hafi ngo namwe muzabone aho muzajya mubibukira kandi imana ntiyabibagiwe .

  • #27

    Elia (samedi, 02 avril 2011 23:59)

    Aho uvuga ko Madamu Domitila ubu ari gusenya ibyo Inkiko Gacaca zari zaragezeho, wibagiye ko ubu nawe yagizwe ikigarasha. Ubanza atakiyobora Urwego rushinzwe Inkiko Gacaca. Kagame yamugize ikigarasha ku mugaragaro mu nama ya FPR.
    Isesengura ukora ni ryo. Inkiko gacaca zabaye igikoresho cy'abayobozi mu kwica uwo bashaka. Umugabo Mubiligi wahoze ayobora Komine ya Kamembe ntiyagizwe umwere n'Urukiko Rukuru rwa Cyangugu, abategetsi bagakoresha Gacaca ubu akaba agifunzwe kandi hari urubanza rumufungura! Ingero ni nyinshi.

  • #26

    Amanyanga (samedi, 02 avril 2011 23:29)

    Sanctions to Keep the Rwandans Sweet
    ------------------------------------

    ¶5. (C/NF) Hall and Otway said FCO Ministers are "agitated" that FDLR sanctions have not been put in place yet, and HMG sees imposition of the sanctions as an easy way to keep the Rwandans on board and demonstrate that "Europe can be tough on the FDLR." This is especially important in light of the Rose Kabuye arrest (reftel A). Following FCO Minister for Africa Lord Malloch-Brown's visit to Rwanda, Malloch-Brown said HMG needs to "find something to give the Rwandans," and the FCO has determined it is the FDLR sanctions, even if the UNSC is only prepared to move forward on four individuals. Visit London's Classified
    Source : wikileaks, cable viewer

  • #25

    akamiro (samedi, 02 avril 2011 23:05)

    Biteye agahinda,mu Karere ka Gakenke i Ruli hari ahantu hashyinguye abazize genocide dutinyuka kuvugira muruhame n'abazize yayindi tugomba kuruca tukarumira;none kuberako abaturage baho bibaza impavu ki kumunsi wo kwibuka bibuka bamwe abandi ukaba utanavuga ko bahari.Igisubizo ubuyobozi bwa Ibuka bwatanze ni ugutaburura abatutsi(ntumbaze uko bazamenya amagufa yabo)bakabashyingura ukwabo bakabatandukanya nabampfuye kuberakobo ari ibimonyo.kandi bategetse ko aho hantu hagomba guhingwa.Igihe kizagera natwe dushyingure abacu ibyobo mwabaroshyemo turabizi.

  • #24

    Bisesero1994 (samedi, 02 avril 2011 22:41)

    [Mu kuri hatabayeho imbaraga ziva ku Mana ngo zimurikire umuntu mu gusobanukirwa, umuntu yakwibona yanze abatutsi iyo bava bakagera] amagambo yanditswe na pseudo Machiaveli kp kuli message ya 13.
    Mu by'ukuli sinkunda gusubiza message nkizi , ariko icyo nshaka kuvuga nuko niba uru rubuga abarushyizeho bari bagamije guha abantu ijambo, ibyihishe inyuma biragaragarira buli wese. Ushobora kuba utavuga rumwe n'umuntu runaka, ariko kwatura ukavuga ko wanga abatutsi iyo bava bakagera byaba bigaragaza ko ahubwo kuli effectif yawe wenyine waba warirengeje abarenga igihumbi muli genocide ya 1994. Ese nshyigikire uwatinyuka kuvugako yanga abahutu iyo bava bakagera kuko uko bigaragara aribo bishe abatutsi! Oya ntibikabeho kuko abahutu bose siko babaye abicanyi kandi turashimira benshi muli bo babaye inyangamugayo banga kwishora mu mahano yo kwica abavandimwe babo.nari ngiye kukugira inama yo kwiyahura niba koko udashobora guhindura invugo igaragara ibikulimo ariko nsanga ntacyo naba nkurusha.Hinduka maze ukunde ubeho, et fais la paix avec ton propre coeur.

  • #23

    karikumutima (samedi, 02 avril 2011 22:31)

    padiri ndemeranyanawe.Rutare gicumbi,uwitwa Ndoriyobijya warengeye izonyagwa zamwituye kumuhezamo.Muri urwo rubanza hari umucikacumu bita Buvunderi wamushinjuye baribamukuyemo iyokotsa.Reka yumve ubugiraneza bwinkware bwagigonze ijosi.Kandi bakomeze batugaragure kubera guhagarikirwa n'ingwe bamenyeko*IRITARARENGA,IMBEBE NTIHEMA (NTIYISHONGORA)KU MBWA*

  • #22

    Rwarakabije (samedi, 02 avril 2011 21:54)

    uyuse waje wiyita kambanda we ateye aturukahe; yakoze ibyo ashinzwe akareka gutera abantu ubwoba; naho Gacaca zo ni agahomamunwa harimo munyangire nurwango rwinshi; mwari mwabona aho umuntu aregera imodoka ise yasize; kandi ise atarigeze nigare; aho umuntu yiyandagaza agasaba indishyi za 100.000.000 kunzu yo mugiturage mumbwire namwe; kandi ukubaho kwe kose yariberaga mubukode atazi naho bagurira umufuka wisima; icya rurangiza noneho ejobundi numvise NYIRAGASAZI nyiri La COMETE yishyuza NDENGEYE Barry 3.000.000.000 (miliyari 3) ngo yamusahuye; nakumiro;

  • #21

    Hummer (samedi, 02 avril 2011 21:28)

    Iby'isi ni gatebe gatoki. Ubutegetsi bwa kagame nibushira ataravanaho gacaca zizakomeza zikore akazi kazo ko kuburanira abagize uruhare muli genocide yakorewe abanyarwanda icyo gihe rero kuko imanza z'abatutsi zizaba zararangiye hazakulikirwaho iz'abahutu bishwe, uretse ko noneho atali abakoze genocide y'abahutu gusa bazakulikiranwa, n'ababeshyeye abandi mu nkiko zabanjilijwe izo bazahamaarwa! Uwicisha inkota azicishwa indi, ni ko Bibiliya ivuga.