mer.

30

mars

2011

PADIRI AGARUKIRA HE MURI POLITIKI? Soeur Marie Marceline Uzamukunda

Fernando Lugo  Perezida wa Repubulika ya Paragway guhera muri 2008. Ni umwepiskopi gatolika wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Santo Pedro
Fernando Lugo Perezida wa Repubulika ya Paragway guhera muri 2008. Ni umwepiskopi gatolika wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Santo Pedro

 

Hashize iminsi mbona abantu bamwe bibaza kuri site www.leprophete.fr  ndetse bakibasira abapadiri babiri bashinze urwo rubuga rwa Internet. Abarushinze bo bavuga ko bagamije guha Abanyarwanda baniganwe ijambo inzira bajya banyuzamo ibitekerezo byabo. Nyamara hari abatabyumva neza bakaba bemeza ko gushinga urubuga nk'uru ari uburyo bwo kwivanga muri politiki kandi atari inshingano y'abapadiri. Ibi byatumye nibaza niba padiri adashobora kugira ijambo yavuga rirebana na politiki.

 

1. Abapadiri batanze umuganda muri politiki.

 

Haba mu mateka ya kera ndetse no mu bihe bya bugufi yacu, tuzi abapadri bagize uruhare rugaragarra muri politiki. Muri Kongo Brazzaville, uwagejeje igihugu ku bwigenge ndetse akakibera President wa mbere ari we Fulbert Youlou yari padiri. Muri Kongo Kinshasa, turibuka Cardinal Monsengo Laurent Passinya, wayoboye inama rukokoma (Conférence Nationale Souveraine (CNS), hanyuma guhera 1992 kugeza 1996 akajya mu Nama Nkuru y’Igihugu. Hari kandi na Padiri Apollinaire Malu Malu, president wa Komisiyo y'amatora muri icyo gihugu. Muri Senegal ho, Padri Augustin Diamacoune Senghor yayoboye intara ya Casamance yashakaga kwigobotora kuri Senegal, ayobora n'umutwe waho w'inyeshyamba (MFDC: mouvement des Forces Démocratiques de Casamance).

 

Umwaka ushize, muri Kenya na Burkinafaso, Kiliziya yagize uruhare rugaragara muri politiki kugira ngo ifashe mu gushyiraho umurongo wagenderwaho mu mitegekere y'igihugu.

 

Hirya y'Afrika, mu gihugu cya Paraguay muri Amerika y'amajyepfo, Mgr Lugo Fernando, wari umushumba wa diyosezi ya Santo Pedro, yaje kwiyemeza kwinjira mu rugaga rwavugiraga abakene  rwari ruhanganye na Leta.

Mgr Bernando Lugo akiri umushumba wa Santo Pedro
Mgr Bernando Lugo akiri umushumba wa Santo Pedro

 

Yageze aho yitoreza kuba president wa republika kandi atsinda amatora, ubu hashize imyaka itatu ayobora icyo gihugu. Ubwo yafataga icyemezo cyo  kwiyamamaza, Vaticani yamusabye gusezera ku mirimo ye ya gishumba ndetse imuha uburenganzira bwo gusubira kuba umulayiki.

 

Muri Canada, abanya Québéc bazi padiri Raymond Gravel wari député muri 2008. Benshi baranibuka Bertrand Aristide wabaye president wa Haïti ndetse na Abbé Pierre wabaye député mu Bufaransa igihe cy'imyaka 6 ari mu ishyaka rya MRP.

 

Uruhare rw’abapadiri muri politiki si urwo gushakirwa mu bihe bya kera gusa. Padiri Isa Metro Repo ni député w'igihugu cya Finlande mu Nteko Ishinga Amategeko y’Uburayi. Vuba aha mu gihugu cy’Ubufaransa, ministiri ushinzwe amacumbi  n’imigi yashinze padiri Jean Marie Petitclerc kuba umujyanama we ushinzwe mission. Ubu mu Bufaransa nanone haravugwa ko padiri Laurent Lenne ashobora kuzaba umukandida ku mwanya wa president mu matora ataha yo muri 2012.

 

Ikindi kizwi ni uko Nyiributungane umushumba wa diyosezi ya Roma ari Umukuru w’igihugu cya Vaticani ndetse akaba afite abamuhagarariye mu bihugu hafi ya byose n’u Rwanda rurimo.

 

2. Iwacu mu Rwanda

 

Ku ngoma ya cyami, turibuka muri 1958, abapadiri b’Abatutsi bari mu Nama Nkuru y’igihugu (Conseil supérieur du Pays) :

Mgr Alexis Kagame, umwiru mukuru w'i bwami.
Mgr Alexis Kagame, umwiru mukuru w'i bwami.

DeogratiasMbandiwimfura,Yohani Kagiraneza, Alexandre Ruterandongozi, Boniface Musoni, Stanislas Bushayija, ...Uw’imena muri bo yabaye Alexis Kagame wari umwiru mukuru akaba Umujyanama wihariye w’Umwami rudahigwa akaba yari anashinzwe kurera Kigeli wa V Ndahindurwa kandi akaba yaramamaje ingoma ya cyami mu nyandiko ze.

 

 

Abari bagimbutse mbere ya 1994, muribuka Mgr Nsengiyumva Vincent, uyu  wivuganywe na FPR-Inkotanyi muri kamena 1994. Yari muri Comité central ya MRND.

Mgr Vincent Nsengiyumva, wabaye muri Comité Central ya MRND
Mgr Vincent Nsengiyumva, wabaye muri Comité Central ya MRND

Aho FPR igereye ku butegetsi, na yo yagerageje kwiyegereza abapadiri bamwe inabashinga imirimo ya politiki. Nyakwigendera padiri Kayumba Emmanuel yari Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Mu bayigize ubu, harimo na padiri Consolateur Inosenti. Abandi twavuga bamenyekanye ni nka padiri Muzungu Bernardin wabaye muri Komisiyo yo guhitamo intwari no guhindura amateka y’igihugu. Ubu Padiri Rutaganda Alphonse ni we ukuriye Komisiyo y’Igihugu y’ibizami. Izo komisiyo zose, zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye zijyanye na politiki ya Leta. Ntimukeke kandi ko abo bose baba boherejwe mu butumwa n’abashumba babo. Bashyirwaho n'ubutegetsi kubera umurava wabo cyangwa se ubundi bumanzi bwihariye babaziho. Ni yo mpamvu Leta ibavanaho igihe cyose ishakiye cyangwa se se itakibakeneye. Ababakuriye na bo (Abepiskopi) birinda kugira icyo babivugaho kuko akenshi aba bapadiri ubutegetsi bwiyegereza baba babufitemo incuti n’ingufu buri wese atakwigerera, kabone n’aho yaba ari umwepiskopi.

Padiri Alfonse RUTANGANDA, ayobora Conseil National des Examens
Padiri Alfonse RUTANGANDA, ayobora Conseil National des Examens

Hari ikindi gice cy’abapadiri batagira imirimo izwi bashinzwe muri politiki ariko baba ibyamamare kubera umurava wabo mu icengezamatwara y’ubutegetsi buriho. Abanyakabgayi muzi uwo bahimbye “Aumonier national wa gacaca” kubera ukuntu ayijyamo atagamije kugaragaza ukuri ahubwo ajyanywe no kubeshyera abandi! Muribuka na Padiri Aloys Munyensanga wagiye mu rukiko kuvuga ko abasenyeri biciwe i Kabgayi ngo bagombaga kwicwa, ndetse ko ngo iyo abishobora aba yarabiyiciye we ubwe. Ibi yabitangaje ubwo yajyaga gushinjura abasirikari bakuru ba FPR bashinjwaga ayo mahano.    

 

2. Kurengera abakene no kuvugira abashikamiwe ni impamvu ikomeye yemerera umupadiri kujya muri politiki.

 

Ubusanzwe, si padiri ubonetse wese ujya muri politiki. Ni na ko byari bikwiye kumera ku banyapolitiki bandi. Si umuntu ubonetse wese ujya muri politiki. Keretse ibyateye muri iki gihe, aho buri wese yihindura umunyapolitiki, kuva kuri nyumbakumi kugeza ku mudepite wakandagiye muri politiki umunsi yicaye kuri iyo ntebe y’ubutegetsi.

Padiri Bertrand Aristidi wabaye Président wa Haïti
Padiri Bertrand Aristidi wabaye Président wa Haïti

 

Impamvu ahari ni uko muri iki gihe usanga nta banyapolitiki bakibaho. Ahenshi, cyane cyane mu bihugu byacu by’Afurika, politiki ubu yahindutse nk'amacambwa yogwamo n’ubonetse wese. Politiki ubundi ni umwuga mwiza, kandi uwo mwuga umuntu ntawihangishaho, bigomba guturuka ku mpano(charisme) imurimo yo kumenya kwita ku bibazo bishishikaje abaturage, n’ubushobozi bwo kwegeranya abaturage (rassembler) ngo bashakire hamwe ibisubizo bikwiye, bibafasha kubana mu mahoro.

 

N’abapadiri rero bagaragara muri politiki, bakagombye kuba ari abantu bashishikajwe n’imibereho ya rubanda, bakunzwe n'abaturage, cyane cyane abarengana. Padiri ntiyemerewe kujya muri politiki akurikiranye imyanya y’ubuyobozi, ku nyungu ze bwite. Iyo bibaye aba ari akaga. Impamvu yonyine yemerera padiri guhaguruka akajya muri politiki ni ukurengera abatagira kivurira.

 

Iyo ibintu  byageze iwa Ndabaga, iyo akarengane kuvuza ubuhuha, iyo ubukene bwica abantu buri munsi, iyo amategeko yahinduwe inzira yo kurenganya abaturage, iyo ubuyobozi buhindutse isibaniro ry’inyungu bwite z’abategetsi, iyo igihugu cyaguye mu maboko y’abajura barushanwa gusahura... Iyo ibintu ari uku byifashe, birakwiye ko buri muturage ahaguruka agatabara. Ubwo bwitange na padiri bushobora kumureba. Kujya muri politiki kw’abapadiri rero ni ubwitange mu kunamura igihugu kiba kigeze aharindimuka. Abapadiri bari mu bantu bashobora kumva akarengane k’abaturage, kandi muri bo hari abajijutse ku rwego ruhanitse kandi nyamara bagakomeza gutura hirya no hino mu giturage. Akarengane k’abaturage abapadiri barushaho kukumva kuko na bo kabageraho.  Ushaka kumva akarengane, yishyira mu mwanya w’abarengana. 

 

3. Kiliziya ibivugaho iki

 

Muri Konsili Vaticani ya Kabiri, Kiliziya yahamije ibi bikurikira: “Politiki ni imibereho y’abantu muri rusange. Ibereyeho gufasha abantu, imiryango cyangwa amatsinda kubaho mu bwisanzure" (GS, nº 73, 1). "Ni yo mpamvu politiki nziza ari iharanira ko igihugu kiyoborwa mu mucyo" (cf. Christifideles laici, nº 42).

 

Mgr Laurent Monsengo Pasinya wayoboye inama Rukokoma muri Zaïre(RDC).
Mgr Laurent Monsengo Pasinya wayoboye inama Rukokoma muri Zaïre(RDC).

Ku birebana n'amategeko ya Kiliziya, ndibanda ku ngingo 2 z’igitabo cy’Amategeko ya Kiliziya cyo muri 1983 ( Code de Droit canonique) . Ingingo ya 285 mu gika cyayo cya gatatu iragira iti, «Abasaserdoti  ntibemerewe kugira imyanya mu butegetsi busanzwe bwa leta”. Nyamara iya 287 mu gika cyayo cya mbere igaruka kuri ya nshingano yo guharanira ubutabera igira iti «Abasaserdoti bagomba kwihatira kubumbatira amahoro mu bantu cyane cyane baharanira ubutabera”. ("Les clercs s'appliqueront toujours et le plus possible à maintenir entre les hommes la paix et la concorde fondée sur la justice"). Biragaragara rero ko icyo abapadiri babujijwe ari ukujya mu mashyaka ya politiki. Naho kugira ijambo kuri politiki y’igihugu cyabo, ntiwabibabuza keretse ubakuye mu buzima. Ni cyo Kiliziya yigishije ivuga ko politiki ari ubuzima bwa buri munsi. Kandi ni ko biri.

   

4.Kiliziya gatolika iri mu Rwanda ibivugaho iki ?

 

Abepiskopi bo mu Rwanda, mu mabwiriza baherutse gushyiraho baragira bati: “umusaserdoti wemeye kujya mu ishyaka cyangwa gukora imirimo ya politiki atabiherewe uruhusa n’umwepiskopi ashobora gusezererwa cyangwa guhagarikwa mu butumwa bwe”. (un membre du clergé qui, sans la permission de son évêque, prend une part active dans un parti politique ou accepte d’assumer des fonctions politiques, encourt la peine d’interdiction ou de suspense selon la gravité du délit. S’il persiste dans son choix, il sera renvoyé de l’état clérical).

 

S.E Laurent Monsengo aherutse kugirwa Cardinal, ashinzwe Arkidiyosezi ya Kinshasa
S.E Laurent Monsengo aherutse kugirwa Cardinal, ashinzwe Arkidiyosezi ya Kinshasa

Ikigaragara ni uko uruhushya rushobora gutangwa. Niba rushobora gutangwa ni uko kujya muri politiki cyangwa “gukora imirimo ya politiki” atari icyaha akaba ari nayo mpamvu bitabujijwe( ce n’est pas interdit) ku mupadiri. Ahari ni nayo mpamvu ba Padiri Rutaganda Alfonse cyangwa Consolateur Inosenti bari mu mirimo ya politiki. Twizeye ko Abapiskopi babo babibahereye urushya ! Nyamara ntitwakwirengagiza n’ibyo tubona : uko bigenda akenshi, biterwa n’imbaraga umupadiri wagiye mu mirimo ya politiki afite. Iyo nta maboko ahagije, abamukuriye bagasanga ntacyo yatwara, bihutira kumuhana. Ariko iyo uwo mupadiri ari ku ruhande rw'ubutegetsi butinyitse nk'ubw'ubu mu  Rwanda, Abepiskopi baricecekera ngo badakoma rutenderi, mbese bigasa nk’aho ari mu butumwa bwa Kiliziya. Muri rusange Kiliziya irihangana ikareba aho umupadri wayo yerekera. Akenshi iyo ibyo arimo birangiye neza irabishima. Iyo bigenze nabi, igerageza kugaragaza ko yari mu makosa kuva kera!

 

Umwanzuro

 

Ubutumwa bw’ibanze bw’umupadiri ni uguhanura. Ibi bivuga mbere na mbere kuba ijwi ry’abapfukiranwa n’abatagira kirengera. Iyi nshingano irakomeye ku buryo bibaye ngombwa padiri akwiye kuyipfira aho kuyitatira. Mu isengesho babavugiraho mu kubaha ubusaserdoti (préface de la messe d’ordination), hari aho bagera bakagira bati: “Bene abo rero Nyagasani, ni bo bashinzwe mbere y’abandi guhara amagara yabo kubera wowe, ni bo bashinzwe kubimburira abandi mu nzira y’urukundo”. Aya magambo babatongera arakomeye cyane. Padiri rero ntashobora guceceka mu gihe hari abarengana.

 

Naho abavuga ko abapadri bagomba kuguma mu by'Imana ntibivange muri politiki, baba  biyibagiza ko abantu iyo politiki igiraho ingaruka mbi cyangwa nziza ari ab’Imana. Kubitaho rero ni byo kwita ku by’Imana. Ndetse ni na bwo buryo bunoze.Umupadiri utitaye ku bantu yaba se yaratorewe iki? Kuba umuzamu w’urugi rwa kiliziya? Ikindi nk’uko Kiliziya yabyigishije, politiki ni ubuzima bwa buri munsi.

 

Mu Rwanda hari abapadri benshi basize umurage mwiza utazibagirana mu kwamagana ikibi. Hari nka padiri Andereya Sibomana na Sindambiwe Silvio bayoboye Kinyamateka. Hari n'abandi nka Ananie Rugasira bahitanywe n'Interahamwe mu gihe bamaganaga ibikorwa byazo bibisha byo kurimbura Abatutsi. Aha umuntu yakwibaza isomo basigiye bagenzi babo bo muri ki gihe turimo. Ubu se tuvuge ko abapadiri batabona akarengane kari mu Rwanda? Baba se ari impumyi? Abapadiri Sibomana na Sindambiwe bashoboraga kwicecekera kuko bari Abahutu ntibiteranye n’abandi Bahutu bari ku ngoma, ariko si ko byagenze. Ntibyaba gukabya twibajije impamvu ubu tutumva umupadiri w’umututsi ucyamura bene wabo bari ku ngoma. Tuvuge se ko babona ko Abanyarwanda bayobowe mu mahoro? Ku rundi ruhande, abapadiri b’Abahutu na bo bararuca bakarumira ngo batitwa Interahamwe! Uhawe akanya keza we ahita yihutura akayoboka. Baba Abahutu cyangwa Abatutsi, nta we ngamije kunenga. Ndi ijwi rihamagarira abashumba kwita ku zo baragijwe. Basaserdoti b’Imana,  ntimuri Abahutu cyangwa Abatutsi, muri ubwoko bwatoranyijwe ngo bwite ku ntama. Kwamagana politike mbi ni inshingano yanyu, mutabikoze ahubwo mwaba mubaye inkorabusa. Ndetse mwaba mubariwe mu bagiranabi kuko mwaba mutiza umurindi(complicité) abakomeje kwica rubanda urubozo. Mwikangwa rero n’ababakoma ku munwa kabone niyo baba ari abashumba babashinzwe. Umushumba mukuru musabwa kwigana ni Yezu Kristu, we witanze kugira ngo intama  ze zigire ubugingo, kandi zibugire busesuye.

 

 

Sr. Marie Marceline Uzamukunda

 

 

 

 

Commentaires : 84
  • #84

    uwayezu (jeudi, 17 novembre 2016 10:12)

    umushumba mwiza yitangira izo aragiye kugeza kurupfu. Imana iguhe umugisha

  • #83

    Athanase (jeudi, 09 avril 2015 20:15)

    Mureke Amoko Mukurikire Imana>
    Open www.ubugorozi.org

  • #82

    威哥王 (mercredi, 31 juillet 2013 09:45)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #81

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 09:43)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #80

    Niyonkuru (jeudi, 30 juin 2011 21:36)

    Ubundi kuba padiri ukanakora politique ntacyo byari bitwaye, ikibabaje cyane ni ukubona urwango n'inzigo byuzuye kuri iyi site.Yiba havugwaga ibyiza bikwiye gukorwa mu Rwanda bakamagana ibibi bihakorwa twese twayiyoboka n'abo bapadiri tukabashimira aliko iyo usomye usanga icyo bagamije ari ukwangisha abantu abandi. Nimujye mubwirana ukuli niho tuzava mu mwijima, naho ubundi Yezu nagaruka sinzi bamwe iyo bazakwirwa! mu gifaransa bavuga ngo les grand esprits discutent des idées tandis que les petits esprits discutent des personnes! Nimutora inyandiko n'imwe kuri iyi site idafite uwo yibasiye nzabahemba. Mbega ba padiri na mameya mbibarize, ntaho mw'ivanjili bavuga ngo évitez de juger de peur d'être jugés? Kandi mwebwe bizaruhanaya kuvuga ngo ntimuzi icyo mukora!!!!!

  • #79

    NKUNDURWANDA (dimanche, 10 avril 2011 04:48)

    ndasubiza abo bose bashize comments kubyo navuze,ariko se atari ukwigiza nkana abasenyeri babatusti bariho ni abahe,ko bo mwabaretse ngira ngo sinzi mwabanjye abapadiri babatutsi abo babiri cyangwa batatu mwari mubikiye...naho abo bapadiri ba banyacyangugu bakoresha na ba twagira mungu,no bange leta babinyujije mu miyobora yaboariko byose byaramenyekanye,muarabe mwumva mwe mwese abo bapadiri bakoresha,reka rero nkobwire,kuba abapadiri barishe bo babaikira nuko kiriziya gaturika yari yo bowe nabo banyakwigendera,bari barokamwe n,urwango ,ibaze nawe abashumba bamenya kuringaniza no mu seminari ngo abatutsi babe bake abahutu babe benshi,nibyo se imana yari yarabatumye,cg ni shetani bakorera ga???none nawe wandika ngo u rwanda ruyobowe neza ngo nta kigenda,ariko wowe ko ubivugira kure,iyo ubivugira hafi wari bube iki???ko u rwanda hari ubwisanzure,buhagije,upfa kutatuzanamo amcakubiri gusa,ubundi ugatunag ugatunganirwa....naho ibyo baba victory na bandi bambari babo nkamwe mwese mwirirwa musakuza hirya no hino na macyo y,inda..mutahe twubake u rwanda rwiza,ruzira ivangura iryo ariryo ryose.

    murakabaho,kandi mutanga inama nziza zubaka,wowe rero mubikira nawe ujye wandika byiza byubaka,ntago yesu yajyaga muri politiki nubwo mu mubeshyera kugirango mukunde mubibi inzangano.naho amadini mashya yaje i rwanda yo nabeho ni byiza kuko iryanyu ubu risigaye kuri 32%nabo bazarivamo kuko mwakoze nabi bihagije ntacyiza cyanyu..wamugani wanyu ngo kiriziya yanyu yakuye kirazira ko bituma mufata imbunda,na masasu mutanga za kiriziya ngo zibe amabagiro ariko byo Imnana ni mwe dusenga,siyanyu mwenyine nu bwo mwe musigaye mukorera shitani tu...mubanze mwiye ze musabe imbabazi ariko amadini yo muzayagume mo mwenyine...ibyo ni nyigisho zanyu ntizikijyanye ni gihe...mutware ayooo mwese mwanga ubuyobozi bw`u rwanda niyompamvu mwirirwa muvuga amahomva.

  • #78

    BYIRINGIRO (mardi, 05 avril 2011 00:49)

    yewe u RWANDA SHITANI IRACYARWICAYEMO"YEZU NA MARIYA SINZI KO BAZIRIRWA BAGARUKA.

  • #77

    HAHAHAHAHA (lundi, 04 avril 2011 03:38)

    vive abakagara à bas abenegitore n,abahutu babashatse.

  • #76

    KULI MESSAGE # 73 (dimanche, 03 avril 2011 02:35)


    À bas la Tyrannie militaire sanguinaire sclérosée de la Noblesse Tutsi moderne faction Abâkagâra (=Impfura za Kijyambere zarutashye) !

  • #75

    Nsubize Elle (samedi, 02 avril 2011 23:51)

    Ni se Elle ibyiza byakorwa hejuru yo kwica abantu urumva byaba ibiki? Nashaka azubake kigali ayigire paradizo, nashaka abana bose bazige baminuze, ariko nyuma yo kwica abanyarwanda n'abanyekongo uragirango turate iki? Kubaka umugi wa Kigali ni ukugereka amabuye kuyandi, ibyo se bihuriyehe no kwica abantu? Icyo abenshi bazamwibukiraho ni uko ari umwicanyi, ibyo kandi ntibisibangana na Neron w'umunyeroma baracyabimwibukiraho n'ubwo hashize imyaka mwinshi.

  • #74

    Munyengabe Gilbert (samedi, 02 avril 2011 22:23)

    Ariko mwa ba Padiri mwe rwose hari byinshi muvuga bikanyura pe!! Ndi umusomyi ukunda uru rubuga rwose kandi mbona ko muri na bantu bajijutse mwa somye rwose.Icyo gituma mbi bakundira nukuri muvuga ariko hari abandi bafata nabi Politique ikavamo amatiku ya moko Hakaba umupadiri wu muhutu umupadiri wu mututsi passiteri umuhutu ,pasiteri wu mututsi ibyo muzabice babe abapadiri bavugira abanyarwanda atari abapadiri bavugira bamwe.1994 nabonye abapadiri bacumbikiye abahutu bakaga gucumbikira abatutsi mbese bakajya no muma nama yo kwicana iyo nayo ni politique ra?

  • #73

    Elle (samedi, 02 avril 2011 13:58)

    Ariko mbibarize banyiriyi site mwe,Kagame nta gikorwa na kimwe kiza ajya akora?

  • #72

    KARUHIJE (vendredi, 01 avril 2011 23:12)

    Nibyo se koko ! u Rwanda rwaba rumaze guhamagaza ambassaderi warwo mu Bufaransa ngo kubra ijambi Juppé yavuze kuri Cote d'ivoire rivuga ngo des génocides! iyi nkuru nyibonye kuri commentaires yo kuri veritas:http://www.veritasinfo.fr/article-apres-la-libye-allons-en-rdc-au-rwanda-en-ethiopie-au-togo-70783165-comments.html#comment79615428 )

  • #71

    Kabano (vendredi, 01 avril 2011 22:58)

    Ntuhogore Wibabara nyakubyara hungu na kobwa. Ugize neza kutubwira uko ubyumva kandi ubyemera, ahubwo njye ndabona ari wowe washwiragiye utangira kurasana ku bavugwa ...erega amateka si amakuru ....ihorere ntubabare igihe kizaza....erega akabi ni kabi ugakoze wese akwiye kwisubiraho kuko
    nta shema bitera,

    I Butare har umusazi wagiraga igihe akisiga amase cg ibyondo ni uko uko yitemberera agahura n'abana n'ibishongore by'aho ni uko akabwira ati...UKO NSA INYUMA NI KO MUSA IMBERE NAHO UKO MUSA INYUMA NI KO NSA IMBERE...BATI AY'ABASAZI....NYAMARA YARABIVUZE...IYABA TWASHISHOZAGA TUKIRINDA KWISHONGORA NO KWIYEMERA ...UWAHEMUTSE AHO ARI HOSE AGAHANWA TWAGIRA AMAHORO...YOOOO WIBABARA WE UGIRE IBIHE BYIZA KANDI IMANA IBE MU RUHANDE RWAWE N'ABAYO BOSE

  • #70

    Ihangane (vendredi, 01 avril 2011 22:50)

    Nonese Wibabara we ushaka ko abantu bose babica niho baba bifatanyije nawe mu kababaro. Rwose birababeje ndetse biteye agahinda kuba abawe barariwe n'imbwa ariko ako gahinda kawe ntikagomba kubuza kwamagana ko hari akarengane gakorerwa abandi. Kandi abantu bafungiwe ubusa ntibyamaganwe, ejo bazana na gahunda yo kubarimbura tutagifite uburyo bwo kubyamagana.

  • #69

    WIBABARA (vendredi, 01 avril 2011 21:10)

    @TABARO we koko inyandiko ya AR irakumenaguye uravugishwa,ariko uziko hari abantu ushobora kubaza ko Genocide yabayeho bakabihakana?
    Nahoho GATSINZI mureke kuko yubahiriza inshingano ze...ese ubundi uko kuli uvugira aha wakuvugiye ahagaragara?Padiri Emile se aruta miliyoni y'abanyarwanda yapfuye? ese wagirango inkotanyi nizihinguka zigure icyo kunywa ngo mwakoze neza?namba na Emile arafunze abacu bo bariwe n'imbwa ku gasozi ,ari ugupfa urw'agashinyaguro no gufungwa wahitamo iki? Amahoro

  • #68

    GAHUNGU (vendredi, 01 avril 2011 20:59)



    Brig. Gen Jacques Musemakweli yagizwe perezida w’urukiko rwa gisirikare. Iyo nkuru ikinyamakuru Umuvugizi kiyikesha inama y’abaminisitir yateranye kuya 30/3/2011. ibi bivuze ko kumuha uriya mwanya ari kintu gikomeye cyane ko ak’abajenerali bamwe bo mu Rwanda kaba kagiye gushoboka, dore ko yayoboye urwego rw’ubutasi rwa gisirikare, DMI, igihe kinini , akanayobora urwego rwa politiki mu gisirikare, G5
    (suite: http://www.veritasinfo.fr/)

  • #67

    @#66TABARO (vendredi, 01 avril 2011 20:33)

    EMERA KO INYANDIKO YA AR IKUMENYE UMUTWE.
    GATSINZI MWIHORERE NTARUHANDE YABOGAMIYE UZI ICYUYA MWA MUBILISHIJE AHSYIKIRANA N,INKOTANYI MWANGA.YESHANJA LES PRISONIERS DE GUERRE.
    GATSINZI AZAMBIKWA IKAMBA RY,UMUSIKILIKARE NYAWE U PROTEGEA ABO ASHINZWE ABATURAGE UREKE MWE MU BIRARA MO MUKAVUZA UMUHORO.ESE UBWO MWABONA GA FPR IZAZA IBASEKERA ?IBABWIRA NGO TURABABARIYE .IKIBAZO CYA HUTU NI IKI :NTIMUKAVANGE ABATURAGE MU BWICANYI NAPOLITIKE NGO MUBAGIRE AGAKINGIRIZO MUBITWAZE.
    MWIGEZE MUHAMAGARIRA GUHANA ABAGIZE NABI MBERE YA 1994 NDAVUGA ZA BUGESERA NA NGORORERO NA BISESERO?
    NAHO MA SOEUR WE NTIBITANGAJE UYU UMENYA ARI GODELIVE MUSHIKI WA HABYARA CG SALOMÉ WO MULI ARCHEVECHÉ 1994.MWISOMERE IBYO MAMA GODELIVE YAVUGAGA ARI KU CYIRIYO CYA MUSAZA WE 1994.LES PERSONNES PRÉSENTS À LA RÉSIDENCE HABYARIMANA ÀPRES L,ATTENTANT DU 6 AVRIL.
    NAHO AYO SOEUR DE VERONNE ALIAS MAYIKORO MUSHIKI WA MUTWEWINGABO YASIZE AKOZE IKIBEHO BIZWI NA BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO.

  • #66

    Tabaro (vendredi, 01 avril 2011 19:05)

    MUVANDIMWE AR nº62

    Horana amahoro y'Imana. Baravuga ngo ihunga umurizo wayo igwa ruhabo. Ndabona cyakora iyo uvuka ku ngoma y'abami warikuvamo umugaragu mwiza, wumvira Shebuja. Kuki dutinya kureba ukuri mu maso. Ubwo wize mu iseminari ushobora kuba uri umugatolika,,,nubishobora ufate Bibiliya yawe usome Daniel 13 uwo mutwe wose uwusome nurangiza wisubize ukurikije uko numvise watatse ubutegetsi buriho.Niba utigiza nkana nagusabaga kongera gutekereza...erega ikibi cyose ni kibi n'ugikoze aba ahemutse,,,,bitinde bitebuke nta gihishwe kitazamenyekana.
    Nibuze ujye ushimira Kiriziya ko yaguhaye uburere n'ubumenyi nuko ubu umuturarwanda mwiza, urengera urengana kandi akamagana akabi kose...n'ugakoze wese ubu se Fpr KO NAYO YAHITANYE ABANTU AHO YANYUZE HOSE NDETSE N'ABANDI YISHE IKAJYA IBAGEREKA KURI LETA YARIHO ICYO GIHE....ukeka ko bitazwi...abo yateye amafuni abo yatwitse mu manama ,,,,erega dushatse twasabana imbabazi kuko abantu barahemutse...nyamara ayo abategetsi bigira bakangata mudafite abo bakozi b'Imana ...Pasteur...padiri ,,,shehi,,,n'abandi mukaba mwakiyobora umwaka dore aho nigaramiye...ibyo bakora nubwo batageza aho umuntu aba abonna bakagejeje ariko bakora byiza...ni uko kuri Leta iyo uberetse amfuti ikora kubera ubufura n'umutima uharanira inyungu bahita barakara bakakunaga mu gihome...

    None se buriya Padiri Emili bamuhoye iki? Kuko yamaganye akarengane yahimbiwe ibyaha...ubu se ntawuhezemo ku maherere,,,,gusa inama natanga ...twubahane dusabe imbabazi twarahemutse....Bravuga ngo abagabo bararya imbwa zikishyura...interahamwe n'abategetsi baraririye bashora abantu mu bugome...barihungira nuko abasigaye bumva ntacyo birega kuko nta maraso abari ku biganza barishwe abandi barafungwa,,,nyamara se abakoze akabi ntibagnje...ngabo ba Rwrwakbije...Gatsinzi...yeee...umunsi ukuri kwakangutse muzaba mwirebera ak'ikinyoma...kandi hari abazasaba abo bimye...Imana iturinde ikitwa ikibi cyose

  • #65

    Bazivamo (vendredi, 01 avril 2011 19:02)

    hanyuma se wa mibikira we,ko wibuka abo abasenyeli ,bapfuye ukibagirwa milion irenga y'abanyarwanda bazize genocide?wibagiwe kdi na Padiri SEROMBA wakijije abatutsi batabarika..kandi wavuze ko nta ruhande uriho,mais mu nyandiko yawe wigaragaje uruhande ubogamuyemo,hanyuma nizere ko abo bakene mu gihe bagufite bakagira Fortunatus na Thomas ntacyo bakibaye...

  • #64

    Reka..... (vendredi, 01 avril 2011 19:01)

    Uwihaye imana aba yarihaye imana. Iyo akoze ibindi ntibitungana, reba bose uwatanzeho urugero ko hari nibura n'umwe warangije neza. Yesu ati: ibya kayizari mu bihe kayizari.....mwivanga amadosier ntibibaho! Politiki ni muyirekere banyirayo.

  • #63

    Kuli AR #62 (vendredi, 01 avril 2011 18:27)

    komera cyane .bwira abandi banyabwenge nkawe bigishijwe baze babwirize imbaga y,imana aho kuyitwika.
    HORANA UBWENGE UBWITONZI N,UBUSHISHOZIBITURUKA KU MANA.
    RURISA

  • #62

    AR (vendredi, 01 avril 2011 18:04)

    Sister Marie Marceline Uzamukunda,
    Inyandiko yawe ni nziza, ingingo utanga zerekeranye n'uruhare abasaserdoti bagombye kugira muli politiki, wazitanze hamwe n'ubushakashatsi ku zindi nyandiko zibihamya, Washoboraga kwongera ku ngero watanze nka Desmond Tutu, Delai Lama, yewe na Mother Theresa namushyira kuli iyo list. Abihaye immana rero muli politiki biremewe rwose, ahubwo n'imilimo yabo yagombye kwunganira abayobozi b'igihugu, ali uburezi, gufasha ingo mu bibazo by'abashakanye ( marriage counseling), gusana imitima yangilitse (spiritually mending broken hearts), n'ibindi byinshi. Nakwiheraho urugero abenshi twarezwe mu maseminali, icyifuzo cya kiliziya Gatolika cyali uko dukomeza inzira y'ubusaserdoti, aliko n'iyo bitagushobokeraga ukabibamenyesha, barakomezaga bakakurera ukarangiza amashuli, ukikomereza ubundi buzima, Niba utabaye Padiri, byibuze uzabe umuturarwanda mwiza ( a good citizen) uwo ni umusanzu uhagije Kiliziya Gatolika yabaga ihaye Igihugu ( we are grateful). Hali ikindi washoboraga kuduhishulira, ni uko Umusaserdoti wese aho agiye, yaba ali mu mahanga kwiga, yaba ahunze akajya muli paruwasi mu kindi gihugu akomeza guhabwa amabwiliza n'umushumba wa Diocese yaturutsemo. Niyo mpanvu inyandiko z'uliya murumuna wanjye muli Kristu, Padiri
    Rudakemwa, ndamwita murumuna wanjye kuko yali inyuma yanjye
    ho imyaka ibili mw'i Seminali ku Nyundo, yagombye kubanza kuziganiraho na Musenyeli wa Diocese yaturutsemo, bakunvikana neza uko izo nyandiko zihishura ukuli aliko zikanafasha kwubaka igihugu ( not censure, but constructive consulting) bakwunvikana niba igikenewe mu Rwanda ali inyandiko zikoma inkongi ( incendiary rethorics) cyangwa inyandiko zigamije gusana imitima y'abanyarwanda alicyo nise haruguru mending broken hearts, counseling troubled souls ? Nyuma ya Genocide yo muli 1994, Abanyarwanda bakeneye guhumulizwa, Umunyarwanda wese akeneye kugendana ubwungo, aho kugendana inkota. Ngiyo politiki ikwiye kuli aba basaserdoti. Ese muby'ukuli, wavuga ko abakristu bose bo mu Rwanda muli 1994, ukulikije ibikorwa byabo, hali uruhare na ruto idini, ukwemera, immana byali bifite mu mibereho yabo ? bose bagenjeje nk'abatigishijwe, aha si ukuli ? None dore ibyo twibereyemo aho kugirango twigishe abakristu kubaho nk'uko bigishwa ( living the gospel) dutangiye kubahungabanya imitima.
    Ku byerekeye gufungwa kw'abapadiri kubera kwigaragambya, alibyo twita civil disobedience, ntabwo ali igitugu cy'ubutegetsi cyo gucecekesha abihaye immana, ni ukwica amategeko, dore urugero rw'abapadiri bafunzwe muli Etat ya Arizona muli leta zunze ubumwe z' Amerika.

    "http://blog.nj.com/njv_ray_schroth/2007/10/another_jesuit_goes_to_jail.html

    As if in answer to a prayer, the next email brought the news that a Jesuit, Fr. Steve Kelly, S.J., and a Franciscan priest, Fr. Louis Vitale, O. F. M., had been sentenced to five months in federal prison for a nonviolent act of civil disobedience.

    On Nov. 19, 2006, they knelt down at the entrance to Fort Huachuca, Arizona, while delivering a letter to the commandant denouncing methods of "interrogation training" taught at that fort.
    "
    Ntabwo ali uguhohotera abanyamadini, ni ukwica amategeko.

    Kiliziya Gatolika igomba kumenyera ko kuva muli 1994, uruhare rurengeje yali ifite muli Politiki y' U Rwanda rwagabanutse bitewe ahanini n'uko andi madini yo mu rwanda yali yalimiliwe nayo yatumiwe mu rugaga rwo kwubaka igihugu, ( The catholic church did not show that it deserved to continue enjoying the same privileges it had enjoyed before 1994, it basically behaved like anybody else if not worse ) iyo n'indi mpanvu ubona inyandiko za Padiri Rudakemwa zishyirwa mu majwi atali meza.

    Murakoze












  • #61

    Anonym (vendredi, 01 avril 2011 17:06)

    Burya rero ngo "uvuga aba atarabona" Ibi muvuga turabishima ku ruhande rumwe. Ariko se niba koko muri abahanuzi biteguye koko kudahishira ukuri kabone naho mwabyishyura amagara yanyu,kuki abashinze uru rubuga bo biyita abahanuzi ndetse bakagira n'abo banenga babita abanyabwoba( nirinze kongeraho namwe mwanditse iyi article kuko ntazi neza aho muherereye),kuki bahenga bamaze kugera hanze y'u Rwanda bakabona kugorora agahogo n'agatoki bandika cg bavuga?Ese ye utakiri kumwe n'abarengana ni we uzi neza uburyo abo yita ko arengera barengana? Dore ko jye mbibona:kwandika ibi ngibi cg se kuvuga n'ibirenze ibi si ukubera impuhwe abandika ibi bafitiye abo bita ko barengera kuko iyo biza kuba ibyo baba barasigaranye nabo bikagaragara koko ko basangiye n'abo gupfa no gukira. Naho babonye bikuriyemo akabo karenge bamaze gushira impumpu nibwo bibutse kuvugira abatagira kivugira. Njye mbona impamvu y'ibyo byose ari influence si ce n'est même pas une manipulation y'ibihugu bibacumbikiye dore ko bimwe muri ibyo bihugu bidacana uwaka n'u Rwanda maze bigahitamo gukoresha abanyarwanda bicumbikiye mukumvikanisha urwango bifitiye u Rwanda

  • #60

    Riberakubona (vendredi, 01 avril 2011 16:02)

    Soeur Marie Marceline ndagushimira cyane bwa mbere aho wasabye abapadiri kurenga amoko bavukamo bakarwanya akarengane kose katurembeje abanyarwanda, ubwa kabiri ndagushimira ko umpaye akanya ko gutekereza biruseho kandi ngirango nkubaze.
    Waturondoreye aho abapadiri bagiye barajya muri politiki, ariko njye nkoze ka evaluation gatoya hose umusaruro wabaye muke. Dufashe nka Cardinal Monsengo Laurent Passinya buriya se yarafashije cyangwa yarushijeho gutoba? Naho se Padiri Apollinaire Malu Malu buriya ariya matora ntabwo wowe agutera isoni n’iseseme iyo wibutse yayobowe n’umupadiri? Ku bwanjye ntaho ataniye nariya ya Prof. Dr Karangwa.
    Wavuze ko abasenyeri bafashije muri Kenya no muri Zimbabwe. Rwose ku bwanjye ntacyo bafashije kuko icyitwa guverinema y’ubumwe bw’igihugu niyo forme de gouvernement mbi igihugu gishobora kugira. Ntawe igihugu kibazwa. Maze si ukugisahura kakahava! Buriya umuti mwiza wa kidemukarasi wari ugucamo mandat kabiri. Umwe akayobora igice cya mbere undi icya kabiri. Bananirwa kumvikana ugakoresha igiceri. Bagatombora. Umuco wo gusimburana mu kuyobora ibya rubanda ugatangizwa. Ubundi amatora azira amakosa agategurwa neza.
    Reka nze i Rwanda nkubwire ko kuba Mgr Nsengiyumva Vincent yarabaye muri Komite Central ya MRND bitabujije imbaga kurimbuka. Aha nisobanuye Mgr Visenti ngo yari n’inshuti n’Umujyanama wa Habyarimana. Ikosa rero yadukoreye twese ni uko yahinduye Habyarimana nkawe. Basigara barushyanwa mu kwitwara nk’abasenyeri. Yibagiza Habyarimana ko ari umukuru w’igihugu bibaye ngombwa agomba gukocora yihanukiriye umwanzi w’igihugu.
    Yewe n’abariya bari muri Conseil supérieur du Pays ntacyo bafashije ngo bigishe abanyarwanda kumenya kwicarana no gushyikirana n’abo batabona ibintu kimwe n’abo. Iki n’icyo kibazo nyamukuru ab’ihay’Imana bari bakwiye gufashamo. Ariko se ahari mwe mwabishobora? Ntibishoboka! Niba bishoboka hakozwe iki ngo ba Padiri Aloys Munyensanga cyangwa Aumonier national wa gacaca basubizwe ku murongo? Niba ari ntacyo, abagaturika b’i Rwanda twaragendesheje. Ni akajagari gusa kandi ubanza ariyo mpamvu Papa yananiwe gushyiraho abasenyeri ba Ruhengeri na Kibungo!
    Ku bwanjye rero aba ba padiri bose nta musaruro bagiye baratanga kuko bagiye barashirwa mu mwanya utari uwabo n’abanyapolitiki bifuza kubakoresha. Uruhare rw’abapadiri, bari muri societe civile, ni ukuvugira abatagira kivugira no kwamagana amabi akorwa n’abayobozi babi. Kunenga politiki mbi rero ntibivuze ngo ujye kubyikorera. Ni ugukomatanya les incompatibles. Ninko kuba uri umusifuzi nawe ukajya urakina cyangwa gusabwa kumva inzoga yose ukayiminuza.
    Aba bapadiri rero bashinze www.leprophete.fr bari mu murongo mwiza cyaneeeeeeee. Baduhaye urubuga rwo kuvuga ibintu uko tubyumva ntawihaye kubiyungurura. Ariko ibi byo kuvuga twivugira njye nsanga nabyo tukiri kure. Dukwiye gutangira kumenyerezwa kujya impaka nko kubibazo bimwe na bimwe. Kuki amashyaka menshi yananiranye mu Rwanda? Kuki abantu binubira Gacaca? Ubona abadepite bakumariye iki? Kuki inzara iciye ibintu? Kuki abantu bahunga ari benshi? N’ibindi byinshi......
    Aba bapadiri ba www.leprophete.fr bazatanga umusaruro nka Radiyo Mariya yo muri Pologne yafashije abaturage kumenya kwikemurira ibibazo bya politiki? Bazaba nka Radiyo Mariya yo muri Uganda nayo isura imfungwa cyangwa abafunguwe bakayibwira uko bahumeka. Mameya we niba Radiyo Mariya y’i Rwanda icyivugira udutangazo, izafungwe kuko irasebya Radiyo Mariya.

    Itangaza makuru ry’igenga n’imiryango yubahiriza ubureganzira bwa muntu ni inkingi ya demokarasi. Byazanshimisha habonetse n’umupadiri washinga Ishyirahamwe ryo kurengera abanyururu mu Rwanda wenda yazatanga umurongo nka Martin Luther King utazibagiranwa muri Amerika yose.
    Hanyuma sinarangiza ntakubwiye ko nababajwe naho wavuze amogambwa. Ntugashyire isoni uri intore y’Imana! Nonese kubwawe politiki izabe umwihariko wa bande mu Rwanda? Bisa naho Kagame avuga ko politiki igomba guharirwa abantu bafite amateka, bafite aho bavuka nko kwa Kanjogera! Twagiramungu nawe yabaye nkuvuga ibyo kubera aho ahurira na Kayibanda! Mameya iyo ugeze muri South Africa usanganirwa n’interuro nziza igira iti “ The leader you have been waiting for is you” byanditswe na Mandela. None se buriya Obama yavuye he? Abantu bazi se turi bake cyane. Na ndetse ntabwo ari ngombwa. Igikuru ni ukureba uko bitwaye. Kumenya kurwana intambara y’ibitekerezo kandi badahutaje uwo batabisangiye. Umucamanza akaba rubanda. Ibi rero ntabwo ari umurage umuntu ahabwa n’ababyeyi be. Ni impano y’Imana. Mbese ku bwanjye kuba umunyapolotiki ni umuhamagaro nk’indi yose. Buri wese rero agomba gufashwa kugerageza amahirwe ye muri uyu muhamagaro kuko ibyo kuvukana imbuto twavumbuye kera ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

  • #59

    titi (vendredi, 01 avril 2011 15:46)

    Reka mbahe agakuru kamwe gasekeje!
    Duherutse kujya mu nama ku murenge ariko yari iya FPR yari yatumiwemo abanyamuryango bayo ubwo nanjye njyayo kuko ndimo. Ubwo badutegetse ko abafite ubushobozi bwo kubona internet twajya tunyomoza ibyo ba KAYUMBA, birirwa batangaza ku ma website atandukanye ngo kandi tujye twohereza nyinshi kugirango izamamaza ba kayumba zibigwemo.
    Ubwo baje gutanga urugero ngo ninde uzi website yitwa leprophete? Habuze n'umwe ubyemera ko ayizi kandi benshi barajyaga bayisoma turi kumwe, ubwo batubwiye ko byibuze buri muntu yajya ashyiraho messages2/Jour zo kurwanya ba KAYUMBA. Nuko turaceceka turikiriza.
    Uwari ayoboye inama ati, urabona imbwa zanga u RWANDA ngo ziririrwa zidusebya? Ngo zarangiza ziti mu RWANDA hagiye kuzaba intambara.
    Ati, uko mubibona izaturuka he cyangwa yaturuka kuki? Ubwo twese twahise duceceka nk'abapfushije, nuko natwe tuti mu RWANDA hari umutekano kandi nta n'uwawuhungabanya, twiyemeje kuzarwanya izo mbwa twivuye inyuma. Nuko inama irarangira. Ariko twahise tubona ko hari icyo bazi kandi baduhisha. Gusa batweretse ubwoba bafitiye ba KAYUMBA, erega nabo barabavuga cyane bakamamara kubarusha bigatuma n'utari amuzi amwikundira.
    Nkanjye ntawe narinzi ariko kubera kumuvuga byatumye mumenya, bituma namwikundira.
    Namwe nimumbwire niba mu mirenge y'iwanyu izo nama zarahabaye.

  • #58

    Ndababaza??? (vendredi, 01 avril 2011 14:18)

    NONE SE WA MUPADIRI WITWA EMILLE WAFUNZWE YAMAGANYE ABASENYERA ABAKENE NYAKATSI WE YASHYIRWA MUKIHE GICE? BURIYA SE KOKO YARI AKWIYE GUFUNGWA CYANGWA ABASHINZWE GICA NYAKATSI BARI GUSUBIRA MURI STRATEGY BAKORESHAGA. YABABEREYE UMUJYANAMA BARAMUFUNGA.NDASBA KO AFUNGURWA KANDI NTA NTEGUZA

  • #57

    Nkwunganire (vendredi, 01 avril 2011 12:41)


    @Rukerikibaye avuze ukuri. Kubera ko kuri page d'accueil hari za articles nyinshi, ziriho amafoto menshi binaniza pc zidafite connection kuri Internet ifite débit iri hejuru (8 MBit/s kujyana hejuru).

    Aba bapadiri bagombye kuzirikana iki gitekerezo cya @Rukerakibaye.

    Kamuzinzi.

  • #56

    Rukerikibaye (vendredi, 01 avril 2011 12:21)

    Niko, mwagerageje kuvugurura design y'iyi web site. Byonyine gufungura page d'accueil n'umurongo wa articles z'uruhererekane binaniza pc.Mushobora no kwifashisha webmaster niba mudafite igihe gihagije. Mushobora kugena aho tuzajya dusanga ariicles zahise umuntu yifashishije liens gusa niba theme idateganya archives.

  • #55

    KULI RUBEBE#9 (vendredi, 01 avril 2011 01:25)

    BABARE ABO BISHWE NA FPR NI UKO BABARIKA TWE NTUBARA.

  • #54

    SALUS (jeudi, 31 mars 2011 22:35)

    Voilà qui témoigne bien du véritable role du prêtre dans la vie sociale de son pays quel qu'il soit: dénoncer et renoncer à l'injustice, être la voix des sans voix, pourquoi pas leader de l'Etat surtout en crise. le prêtre n'est pas apolitique moines encore il n'est pas politicien.

  • #53

    Ubuhanuzi ku Rwanda (jeudi, 31 mars 2011 21:41)

    http://inyenyerinews.com/index.php?option=com_content&view=article&id=106:umusirikare-sgt-nsabagasani-dominic-yahanuriye-kagame-uburyo-azicwa-ninshuti-ye-&catid=35:demo-content&Itemid=58

  • #52

    Omushaija (jeudi, 31 mars 2011 21:06)


    @kagame:

    Uribaza niba padiri ashobora kurongora, kugira umwana n'ibindi bijyanye na byo. Ndagira ngo nkumare amatsiko nkubwira ko hari n'abapapa benshi bagize abagore.

    Nizere ko wumva icyongereza. Reba kuri iyi link, maze usobanukirwe:

    http://en.wikipedia.org/wiki/List_of_sexually_active_popes

  • #51

    Twamagane (jeudi, 31 mars 2011 20:19)

    Twamagana ibigaragara ntabwo twamaga ibyo abantu bakeka. Mwibwira se ko kuvuga ko Kagame ari umwicanyi tubikeka? Ni ibigaragara n'abo yishe turabavuga uretse ko ntawabarondora kubera ubwinshi bwabo. Naho kuvuga ngo padiri uyu afite umwana, yaba se ari nyina ubivuze cg se n'ibyo bakeka. Abo bitirira abana mu Rwanda ni benshi kandi siko bose ari ba se ba bana. Ibyo rero byitwa amagambo ntawe ubitindaho uzi gushyira mu gaciro. Naho kuvuga ngo kanaka twamubonanye na nyirikanaka ngo bukeye tubona uwo mukobwa cg umugore afite umwana. Hanyuma se kubyarana bisaba kuba mugendana cg se muvugana gusa? ndabona rero hari abapfukirana ibibi bigaragara bakajya guhimba ibibera mu mbere akenshi biba bizwi na banyiri ubwite.

  • #50

    Shishoza (jeudi, 31 mars 2011 20:08)

    Wenda Kagame bazajye bamwibuka ko yaciye nyakatsi mu Rwanda ibyo ni akazi ke. Na ba Hitler, Franco na Mussolini bagejeje ibihugu byabo ku majyambere. Ariko ntituzibagirwa n'abo yahotoye! Ahubwo nanavaho tuzasaba abitwa ba Kagame guhindura amazina yabo kugirango tutazajya twibuka iyo nkoramaraso. Ababyeyi babimenye birinde kwita abana be iryo zina tuzajya twibuka tugahahamuka.

  • #49

    dundu (jeudi, 31 mars 2011 20:01)

    @Muhimpundu43, Kagame45
    Mwijijisha abanyarwanda, kuko ibyo abapadiri babyaye ndumva ntaho biturebaho?
    Muri bibiliya baravuga ngo ni intungane bwira icumuye karindwi.
    Kugira umwana biva kugirana imibonano mpuza gitsina hagati y'umugore n'umugabo. kandi ibyo byitwa gusambana nicyaha cy'itegeko rya 6 mu mategeko 10 y'Imana(Ntuzasambane). Kandi niba ntibeshye ntaho byanditse ko gusambana aricyo cyaha gikomeye kurusha ibindi;
    Abapadiri bangehe birirwa:
    #Basenga ibigirwanana( No gushyigikira ubutegetsi bukorera nabi abaturage ugera aho bavuga ko bishe ugakoma amashyi ibyo nugusenga icyo kigirwamana)?
    #Barahiza izina ry'Imana mu busa cyangwa se mubinyoma?
    #Basimbuza umunsi wa genewe Imana Kugambanira abandi nogucura imigambi mibisha<
    #Bicanye cyangwa bicana (kwica umuntu kumubiri cyangwa se kuri roho?
    #Basambana ntibabyare ?
    #Biba cyangwa bibisha ibyarubanda?
    #Batanga ubuhamya batahagazeho kugirango bacishe umutwe abandi?
    #Bifuza kuryamana n'abagore babandi ntibabigereho cyangwa bakabigeraho ariko ntibabatere inda cyangwa se byaba bikitirirwa nyiri umugore?
    #Bifuza amazu, amamodoka n'ibindi bintu by'arubanda ariho akarengane guturuka n'ubugambanyi?
    ....
    ibyo rero ntibereba abapadire gusa ariko kuko aribo mwavuzi nanjye ubwo niba mvuga.

    Abadakora ibi byose rero twabita intungane baramutse bubaha n'ababyeyi babo, Kandi nongere mbisubiremo umuntu w'intungane bwira acumuye7. ubwo Niba mwe mwibara muntungane rero nukuvuga ko mushobora kuba musambana unshuru 7 kumunsi ( gusambana bishobora gukorwa mubikorwa, mubitekerezo cyangwa se mumvugo). Musambanye ishuro imwe gusa birahagije ko mubyara umwana ubwo rero murabona ko ni intungane niba zibaho zishobora kubyara umwana kumugore cyangwa se umugabo batashakanye.

    Ibyo byo kubyara by'abapadiri rero ni mubirekere banyirabyo kuko ntabwo aribyo biteye ibibazo abanyarwanda.
    Ntabwo abana babura ama Bourse yo kujya kwiga kubera ko abapadiri babyaye!
    Abantu ntibafungirwa ubusa kubera ko abapadiri babyaye!
    Abantu ntimburwa utwabo kungufu ngo batotezwe kubera ko abapadiri babyaye! Abantu ntibicwa, ngo abandi bameneshwe mugihugu cyababyaye kubera ko abapadiri babyaye

    Icyakoze niba mutekereza ko iryo byara aribyo nyine bitera ibibazo urwanda rufite ubwo icyo gihe byaba ari ngombwa ko tubiganiraho! ariko sintekereza ko ikibazo abanyarwanda bafite giterwa n'ibyara ry'abapadiri mushobora kunsobanurira.

    Ikindi nari nibagiwe kuvuga n'uko Itegeko rikomeye ry'Imana risumba ayandi yose ni <<<<Uzakunde nyagasani Imana yawe n'umutima wewe wose n'ubwenge bwawe bwose kandi Ukande mugenzi wawe nkawe ubwawe>>>>>>. Ibyo tubibashije twaba tubaye intungane bwira icumuye 7 tukaba twabyara abana 7 kumunsi.
    Imana ikomeze ibarinde mwese.

  • #48

    MUKABALINDA Epiphanie (jeudi, 31 mars 2011 19:42)

    @Kundurwanda Kanyargwanda,
    Nyemerera nkwibarize! Nkunze kukubona kuri uru rubuga wamagana amacakubiri. Ese kuri wowe amacakubiri ni iki? Uti mu gihe cy'abasenyeri b'abatutsi nta bantu baguye mu Kiliziya. Musenyeri ntabwo ari uw'ubwoko ni intore y'Imana. None se Bigirumwami yahagaze muri Kiliziya zose ahosha intambara? Intambara y'icyo gihe ntaho yari ihuriye n'iya 94. Ese nta bapadiri b'abatutsi bahunze bagasiga abakristu mu Kiliziya bicwa? Ese nta bapadiri b'abahutu barasiwe hamwe n'abakristu babo? Kuki ugereranya ibidahuye ugamije ahubwo kwimakaza amacakubiri?
    Gutsimbarara kubyo Bigirumwami yakoze nta n'ingero nibura z'ubutumwa yatanze bwatumye abantu bunamura icumu ndumva ari amarangamutima ashingiye ku bwoko. Ikindi kandi sibyo bizakemura ikibazo gihari.
    Hakenewe ko buri munyarwanda ahaguruka uwo ari wese cyane abavuga rikijyana tugaharanira ubusugire bw'igihugu cyacu. Naho rero niba ubona uru rubuga ari nka RTLM uribeshya kuko nta matangazo ya radio MUHABURA yigeze itangaza.

    Komera kandi ukomeze n'abandi ibyiza biri imbere.


  • #47

    Nsubize Kundurwana Kanyarwanda#35 (jeudi, 31 mars 2011 19:38)

    Wasobanura ute ko Abasenyeri batatu b'Abahutu baba bakekwaho kuba ari bo bateguye kwica Abatutsi, nyamara ntihagire umusenyeri n'umwe w'umututsi wicwa , hakicwa abasenyeri 4 bose b'Abahutu gusa ? Mujye mureka kujijisha di , abicanyi tuzi abo ari bo !!!

  • #46

    Dundu (jeudi, 31 mars 2011 19:15)

    @Kundurwanda Kanyarwanda,
    Ariko wabaye (mwabaye) gute? kuki mwumva ibyaha abandi bakoze bikitwa ibyaha mwe mwabikora ntibyitwe ibyaha? None se kuko hari abapadiri cyangwa abasenyeri bakosheje ku bwahabyarimana ntidufite uburenganzira bwo kuvuga abibi abihayimana barangiza bakiyegurira Kagame n'agatsiko ke bakore bitandukanye ni inshingano zabo?
    Ntaburenganzira dufite abihayimana bafite bwo kuvuga amabi leta yari ishinzwe kubarinda iri kubakorera kuko bamwe muribo bakoze nabi mbere?

    Iyo uvuga ngo abantu bateza amacakubiri koko wumva ntasoni ufite muri wowe? Wi kwigira impumywi kuko byose urabibona kandi nturi n'umunyabwenjye cyane kuburyo ubwoenjye bwawe cyangwa bwanyu bwatuma tutabona ibibi muri kudukorera! None se ko mushyiraho igisirikare abasirikare 96% bo hejuru bakaba bavuye muri Ouganda! Mubari mubapolitike 96% bakaba ari abatusti nabo benshi bavuye muri uganda imyanya strategique yose ariyo abatutsi bavuye ibugande! ibyo kubivuga urumva ari guhembera amacakubiri koko wamugabo we? Ngo uvuze ko nyir'urugo yapfuye siwe uba umwishe none se ahubwo mwe mwabihinduye niba mushaka ko bitavugwa ubundi ukareba ko hari uzongera kubivuga ? mwaretse kurenganya abantu mubahora ubwoko bwabo mukareba ko hari uzababeshyera? Ubona niba mwavugaga uti aha naha murabeshye mukanerekana icyo tubeshyaa ariko ntimwirirwe muri gushinja abantu amacakubiri Kandi ntawe uyabarusha! Ariko uziko kubeshya cyane byatumye mwibagirwa ukuri n'ikinyoma! ariko rero umunyarwanda ajya avuga ngo uzabeshye umuzungu none se murashaka no kubeshya abanyarwanda erega aka n'akumiro! munyumvishe ko mbayeho neza kandi naburaye, munyumvishe ko mfite umutekano kandi buri joro mba ntazi ko riri buke?

    None se ko mwirirwa mutuka interahamwe ngo zishe abantu? kandi zikaba zarabishe zibashinja gufatanya n'umwanzi inkotanyi, none namwe mukaba mwarishe (mukageza no gushaka kurimbura Kiriziya Gatolika yose kandi mwiyibagiza ko abenshi babigerageje byabananiye mumateka ya Kiliziya nako nari nibagiwe ko mwakoze ayanyu kandi amateka adakorwa!), mubaziza ngo nuko bamwe bafatanije MRND ( umwanzi wanyu), none se mutandukaniye he? niba ufatanije n'umwanzi wanyu mumwica n'interahamwe zikaba zarishe abari bafatanije n'umwanzi wazo icyo gihe ndabona muri cyimwe rwose ?

    Nyamara dusubiye inyuma gato, (n'ubwo amateka muyahindagura kunyungu zanyu ariko arahari kandi namwe ntacyo mwabikoraho ibyo muvuga muri kwibeshya cyane) mwasanga ibiba byose ari ingaruka zamateka nyine( kuko n'uburyo abantu baba barabayeho ntimwibwira ko ibyo muri gukora ubu ntangaruka bizagira kubanyarwanda).

    Tugarutse no kubyavuba, ndibaza ko umututsi uba yarahagurutse akamagana kumugaragaro ubwicanyi FPR yari gukorera abahutu bo mumajyaruguru igihe inyenzi-inkotanyi zabiraragamo zikabamarira kwicumu, ntabwo aba yarafashwe nk'umwanzi w'igihugu ngo interahamwe zimwice ( nubwo kuri njye ntabwo nshyigikiye ibyo zakoze cyangwanamwe mukore)! None se ko twabanaga twarakuranye, dusabirana, dushyingirana, bene wanyu bakava ishyanga bateye bica abo bahuye nabo bose kandi urwagashinyagura mwarangiza ntihagire n'ukapfara ngo avuge ati nyamuneka izo nzira karengane zirazira ubusa, ibyo byarangira, bakabafasha gucengeza abaje kwica abatesti bazu ngabo ba Gagatazi, ngabo ba Bucyana, ntaretsi na ba Gapyisi n'abandi, ngayo amagrenade, kugeza n'aho mwica Ikinani!

    Ubu se nkwibarize, nk'umuhutu wakwihandagaza akaritura nk'umwe mubikomerezwa bya FPR, ibyo byamaze abana abanyarwanda, urambwira ko abaturage babahutu batahasiga agatwe ari benshi? Reba ibyo mwakoreye abaturage bo mumajyaruguru mugihe cy' abacengezi! kugeza n'aho mukoresha indege z'intambara, kugirango gusa mubashe kwica abaturage benshi bashoboka! dukomeze turebe ibyo muri gukora muri Cyangugu ubu ngo barazira ko bamwe muribo bashyizeho urubuga ruvuga amabi muri gukorera urwanda! kandi urwo rubuga ntawe uruhejweho! kuki se ibyo abaturage bagomba kubiryozwa? kwandika ko uwize kwandika wese afite uburenganzira bwo kwandika yaba yanditse nabi akaba ariwe ubibazwa? kubona n'umuntu ufungirwa ngo yavuze kandi atavuze anihishe ariko ahubwo mwe Kagame yajya muri stade yatangira kwita abantu amazirantoki mugakoma amashyi, yavuga ko yarashe abantu kandi azanabarasa n'ubundi mugakoma amashyi? mube muzi ko ibyo byose bitazahera.

    Yewe ngo uwayavuga ntiyayarangiza ariko ibyo aribyo byose menya ko ibyo mukora byose muzabiryozwa kuri iy'isi mbere ko mugera imbere y'umucamanza mukuru.

    Komera cyane.

  • #45

    kagame (jeudi, 31 mars 2011 19:12)

    Uzamukunda. ndagushimiye cyane kuri ububuhamywa uduhaye.birumvikana kandi ninabyo ntabwo abapadiri babujijwe kuvuga ukuri.Ariko nabo babe abanyakuri.njyewe ntabwo nzi ibya kiriziya,numvise mwe mubizi nashakaga kwibariza akabazo,none ko numvise ko ababapadiri umwe afite umugore kandi nibyo,ndetse numwana ngo witwa ruth.byaba byo byemewe muri kiriziya gatorika?mwatubwira nizindi ngero zabapadiri bafite abagore nabana?niba bitemewe se bo bahanishwa iki?

  • #44

    KULI MESSAGE # 43 (jeudi, 31 mars 2011 18:59)


    À bas la Tyrannie militaire sanguinaire sclérosée de la Noblesse Tutsi moderne faction Abâkagâra (=Impfura za Kijyambere zarutashye) !

  • #43

    MUHIMPUNDU (jeudi, 31 mars 2011 18:54)

    @35,
    iyaba abantu bose bavugaga ukuri nkawe.ndakwemeye urababwiye kweli.

    niko mwa bapadiri mwe, ubwo Yezu aje mwamubwira ko mwakoze umurimo mwatorewe mugaharanira amahoro y'abo mushinzwe?cg mubereyeho guteranya no gusebanya gusa?
    jye icyo ngaya si ukujya muri politique kuko nta utayijyamo ahubwo namaganye imvugo zanyu mbi ziteranya abanyarwanda gusa kuko ibyo mwahunze mumaze gukora mutashizwe kuko ibyo mwatekerezaga atari ko byabagendeye.
    aho gutanga inama zubaka igihugu mwe mubereyeho gusenya mwarangiza mukitwaza abapadiri bakora politike, abo bose bakorera(bakoreraga) mu mucyo n'ubwisanzure si nkamwe mwirirwa mubeshya abanyarwanda.
    ku mpamvu yo kwanga ko ibyanyu bijya ahagaragara mwiyambitse uruhu rw'intama kandi muri ibirura, arko ni hahandi nta munyarwanda ushyira mu gaciro ushobora kumva ibyo muvuga.

  • #42

    Soma aha (jeudi, 31 mars 2011 18:50)

    http://inyenyerinews.com/index.php?option=com_content&view=article&id=92:kwibeshya-kwa-museveni-kuri-kagame-byaviriyemo-u-rwanda-ibyago-bikomeye&catid=35:demo-content&Itemid=58

  • #41

    KULI MESSAGE # 35 (jeudi, 31 mars 2011 18:35)


    Messieurs et Mesdames les Nobles Tutsi modernes Bâkagâra et consorts,

    Avoir été opprimé ne donne jamais le droit d’opprimer à son tour une fois arrivé au pouvoir. Dès à présent, soyez extrêmement prudents. Umunyarwanda ni umuntu w’imhambilizi. Aho mumugejeje (Nyakatsi, Akarengane, Bourses, Gacaca, Amasambu, Expropriations arbitraires, Itsembabwoko, Iyimira, Ukwikubira byose, etc.), ikindi gihe azahabageza namwe, muzaba mureba niba mudasha kwisubiraho bigishoboka. Izo rancoeurs nizo justement zikwiye kwilindwa uko bishobotse kose.

  • #40

    Ntagukina (jeudi, 31 mars 2011 18:27)

    Kuri Kundurwanda Kanyarwanda, ibitekerezo byubaka n'ibitanenga ingoma ntindi iri i Kigali yica amanywa n'ijoro, ihaga ari uko yisasiye inzirakarengane. Uwo batishe ngo bamuvaneho bakamusebya kandi bazi ko bamubeshyera nk'uko ubu birakorwa kuri ba Rudasingwa na Kayumba.
    Ingoma y'abami yarishe, Kayibanda arica, Kinani araniga sinakubwira none Kagame ati abo bose ntibagomba kundusha! Ibyo nibyo tugomba kwamagana twivuye inyuma. Ntawavukiye kwicwa n'izo mbwa zirya amaraso y'abantu. Ahubwo igihe kirageze ngo izo ngurube tuzibwire mu mazina yazo. Abihayimana mudusabire imbaraga zo kubamagana batari batumara! ntihagire kandi uwibwira ngo arakingiye, n'abo bagaragura bari intore nk'uru. buri wese ashobora kurata Kagame niba igihe cye kitaragera kuko nabonye ko umubangamiye wese aramurigata!

  • #39

    Ndorimana (jeudi, 31 mars 2011 18:15)

    Ma Soeur,
    Wibagiwe ko na Cardinal de Richelieu yabaye Premier Ministre de France, kandi ko mu gihe cye yakoreye byinshi byiza igihugu cye.

  • #38

    Hummer (jeudi, 31 mars 2011 17:51)

    @ 21 Kagame. iyo commentaire yawe irerekana ko ugifite inzira ndende kugira ngo usobanukirwe n'umukino wa politike. Ndakubaza ikibazo : Kagame ni prezida kuko yafashe igihugu ku ngufu cg kuko yatowe n'abaturage umwaka ushize? Niba wumva ko yarya wenyine abantu barazindutse bakajya kumutora bigomwe imilimo yabo kugira ngo nawe azabazamure, kuko iyo babishaka bali gutora n'undi urababaje cyane . Uretse ko iyo commentaire yawe yemeje ibyavuzwe ko Kagame yibye amajwi ninayo mpamvu arya wenyine kuko azi ko abamutoye ali mbarwa, none se yali mw'ishyamba wenyine? Nyamwasa n'abandi bali he? Kuki bo batali kuryaho? Kindly update your knowledge and give us constructive comments not empty ones

  • #37

    Kagoyire (jeudi, 31 mars 2011 17:31)

    Iyaba ahubwo bose bibukaga uwo bemeye akaba ari we bareberaho kandi bakamwigana byinshi byajya mu buryo...Yezu bakorera ntabwo yigeze yihanganira urenganya undi...yewe n'uwakoheje agafatwa yibutsaga ugiye ku muhana ati...ese wowe uri shyashya...niba wumva uri umwere fata intosho uyimutere...
    Ntiyatinye kubwira abashakaga kumuca intege mu butumwa bwe...ngo Herodi arashaka kukwivugana...we ...Ati...NIMUGENDE MUBWIRE UWO MUHARI NGO NONE N'EJO ARAKORA UMURIMO WE ejo bundi yikomereze...Umushumba, umupadiri cg umushehe n'umupasitoro ni uko bagombye kubaho...Kwigana uwo bahisemo gukorera...ARIBYO ...KWAMAMAZA INGOMA Y'Imana irangwa n'urukundo-impuhwe n'ubutabera...NO KWAMAGANA IKIBI N'AKARENGANE AHO kava hose, n'ugakoze uwo ari we wese

    iyo ni inshingano y'umukiristu wese wabatijwe ariko by'umwihariko ikaba iya Padiri byagera kuri Musenyeri we nta nubwo yakongeye guhumeka atarandika urwandiko ruhumuriza aba ashinzwe kandi rwamgana abarenganya abandi bose.

    Twamagane ikitwa ikibi cyose nibwo tuzaba tubaye abana ba NYIRIJURU

  • #36

    Yezu (jeudi, 31 mars 2011 17:01)

    None se ma soeur utagiye kure,ntuzi ko na yezu kristu ubwe yakoraga politike?!
    kandi yezu niwe shingiro rya kiliziya ntagatifu.
    yamaganaga akarengane k'abaromani bari barakolonije palestine bagiriraga abaturage!
    akamagana abakozi babo b'aba-indigènes(abakoreshakoro...bakoreraga abakoloni)akamagana n'abanyamadini b'icyo gihe.Yamaganaga akarengane,uburyarya,n'ibindi byose byababazaga abaturage.

  • #35

    Kundurwanda Kanyarwanda (jeudi, 31 mars 2011 16:38)

    Murakoze gusubiza ibintu mwavuzweho nubwo bitashubijwe directe ariko ndumva mwaravuze kubyo nabanenze nubu nkibanenga,kuko mwe nti muri abapadiri,abo mwavuze haruguru bose ari abasenyeri ba kongo mwavuzeho,muyobewe ko uwo musenyeri wa congo wagizwe cardinale muyobeweko yabaye igikoresho cy,uwahoze ayobora zaire?muyobewe se ko musenyeri nsengiyumva yanze ishapule akemera akaba umwambari wa MRND kweli???????????NI NDE SE UTAZI ubufatanye bwanyu mwe abiyita abapadiri babanyacyangugu mukorera abatavuga rumwe na leta y,u rwanda kuko mwamenyereye rya dini ryanyu rya Habyariomana na nsengiyumva .ese wambwira impamvu muri 1959 abatutsi bahungiye muri za kiriziya icyo gihe mugifite umutima wa kimuntu batigeze bicwa ba kicwa ri uko ba nsengiyumva babaye abasenyeri?ariko ku bwa bigirumwami na ba baritazari gafuku na bandi bakoreraga imana icyo gihe batari bwemere ko abatutsi bizwa kandi ngo bicirwe muri za kiriziya??ariko kubera amacakubiri yanyu mwe mwihimbiye iyi site yanyu kandi mukaba mwarahunze u rwanda,none mukaba mushuka abaturarwanda ngo ni bigomeke ku muyobozi bw`u Rwanda?ariko mugahitamo kwihungira ahasigaye mu gashuka abanyarwanda ngo bigomeke..uwo ni umutima mubi wa sekibi wabaritsemo ubuzira herezo...namwe mwiyita ababakira n,ubu namwe muriyemeza mu kandika amacakubiri muzi aho yatugejeje??kekora agati kateretswe n,imana karahungabana ariko ntigapfa.Inama nziza rero mwese mwiyita abavugabutumwa,niba hari amakosa mubona ubuyobozi bwacu bw,Urwanda na mwe kandi n,ubwanyu nu bwo mwiyita abafransa ngo mwabonye nationalite..reka marie lopen atorwe ndebe ko atazabirukana,kandi mwirirwa muharabika ubuyobozi bwanyu kandi mwakabaye mutanga ibitekerezo byiza by,ubaka,kandi n,ibitekerezo biremweye.
    Naho kuvuga ibya ba padiribahandi bakoze bo ntibari bafite umutima nku wanyu mwe abambari ba macakubiri,kandi mwitwikirije bible..ese ko mutavuga ibya munyeshaka uri aho ngo ayobora paroisse yanyu aho muri france,ariko we ntimumuvugaho kandi nawe yara maze abantu mwese muzi.
    ntitwabura gushima kandi abapadiri ba bahutu nka nyakwigendera padiri bosco waguye muri paroisse ya mukarange yanze gusiga abakristu yigishije,muranaga mwe abambari ba MRND Muramwica,none nibyo byiza mushaka,naho ibyo kuvuga ngo kiriziya zanyu ngo nizicirwe mo abantu ngo muzubaka izindi nkuko uwitwa seromba yabigenje i nyange kweli?sawa rero ubwo tuzakomeza twungurane ibitekerezo kuri icyo kibazo kandi mutange inkuru zubaka,kuko muzi neza kangura na RTLM byo zaigishije abantu bakamarana.
    Mugire ubumwe n,ubwiyunge kandi muzabirage abakomokaho n,ubwo ngo mutabyara kandi mwaratumariye abagore bacu hose haba i rwanda nahandi ku isi hamwe nabana bato.
    Murakoze.