dim.

27

févr.

2011

“ISHYAKA RIBA KU MUTIMA”. ABAYOBOKE BA RDI RWANDA RWIZA BANDIKIYE F.TWAGIRAMUNGU

F.Twagiramungu. Perezida wa RDI
F.Twagiramungu. Perezida wa RDI

Turikubwigenge Shema Valens Umuyobozi wa Club-RDI /

Intara y’Amajyaruguru

         25.02.2011

 

  

Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Twiyemeje kukwandikira tukugezaho ibi bikurikira.

 

1.Nyuma y’uko utangaje ko ushinze ishyaka RDI Rwanda Rwiza twabyakiranye ubwuzu kuko ubu dusigaye twifuza kugira aho duhagarara muri politike y’igihugu cyacu aho bamwe muri twe bakomeje kwitwara nk’intama zitagira umwungeri.

 

2.Ubwo ugarutse mu kibuga igihirahiro kirarangiye, turimo turiyandikisha ku bwinshi nk’Abayoboke ba RDI- Rwanda Rwiza.

 

3.N’ubwo tutaremererwa gukorera ku mugaragaro, tukwijeje ko icy’ingenzi gihari: “ISHYAKA RIBA KU MUTIMA”.

 

4.Icyo dusaba ni uko RDI-Rwanda Rwiza uhagarariye yatubera umuvugizi ikerekana akababaro kacu, kandi tukaba tukwizeza ko tukuri inyuma.

 

5.Gusa rero iyo dusobanurira abandi ibya RDI, duhura n’inzitizi zitoroshye zikomoka ku mateka yawe benshi batagize amahirwe yo kumenya. Bazi uduce duce bakaba rero bayakeneraho ibisobanuro.

 

None rero ubwo twiyemeje gufatanya nawe uru rugendo rugana ubwigenge na demokarasi isesuye mu gihugu cyacu reka tukubwize ukuri, nawe udusubize mu buryo busobanutse.

 

 

Ibyo bakunze kukwibazaho ni ibi:

 

 

  

1.Twagiramungu yatangiye gukorana n’Inkotanyi kera cyane bituma acamo amashyaka ibice.

 

2.Twagiramungu yaravuze ngo “n’iyo Byumba yafatwa”, aca Inzirabwoba intege, Byumba irafatwa koko

 

3.Twagiramungu ni umwirasi, ntakunda gukorana n’Abahutu

 

4.Twagiramungu yakoze n’andi makosa menshi ariko iriruta ayandi yose ni uko yagambaniye Perezida Habyarimana akicwa.

 

5.Bamwe muri twe bafite impungenge ko Faustin Twagiramungu yakongera gufatanya n’Inkotanyi, bityo akaba agambaniye icyizere dufitiye Rwandan Dream initiative.

 

Dutegereje ibisubizo bidatinze

 

Harakabaho Demokarasi mu Rwanda.

 

 

Igisubizo

 

 

TWAGIRAMUNGU Faustin

Perezida wa RDI RWANDA RWIZA

BURUSELI, 27.02.2011

 

 

Kuri Turikubwigenge Shema Valens,

Umuyobozi wa Club-  RDI/Amajyaruguru,

 

 

Ngushimiye ubufatanye, umucyo n’ubushake utangiranye inshingano yo kuyobora abandi muri kumwe ku rugamba rwo kurwanya ingoma y’igitugu ikavaho hatagombye kumeneka amaraso. Ngukundiye kandi ko utarya iminwa igihe wifuza kubaza ibibazo bibangamiye abo mufatanije urugamba kandi ugomba kuyobora mu nzira y’ukuri RDI-Rwanda Rwiza yiyemeje kunyuramo Ndabona rwose wowe tuzakorana neza.

 

Ku bibazo wambajije, reka ngire icyo mbivugaho:

 

Ku kibazo cya 1.

 

Nk’uko nabivugiye mu Kiganiro mbwirwaruhame mperutse gutanga i Buruseli kw’itariki ya 29 z’ukwezi kwa Mutarama (1) 2011, nongeye kwemeza ko ntigeze, na rimwe, ngirana ibanga na FPR Inkotanyi. Biramutse ari byo byavugwa kandi bikemezwa n’abari mu nzego z’ubuyobozi bwa FPR, nka Pahulo Kagame ubu akaba ari we perezida w’uwo muryango dore ko ariko bita FPR. Hari abandi nka ba Rutaremara Tito, Gahima Gerardi, Mazimhaka Patrick, n’abandi tuziranye, niba ari byo bazabitangaze. Nibo bakwemeza ko bambonye nongorera ko mbashyigikiye, cyanga ko nari umurwanashyaka wa FPR, nk’uko abasazi bamwe babyemeza. Sinigeze ntekereza kujya muri FPR, iyo nza kugira uwo mugambi mba narambutse nkajya Uganda.

 

Namenye neza FPR icyo ari cyo hashize igihe gito imaze gutera Urwanda muri Nzeli 1990; nayibwiwe n’inshuti yanjye Seth Sendashonga, wari umaze kuyinjira mo ubwo yasangaga mo abandi bantu nari nzi, nka Kanyarengwe na Bizimungu.

Kwibeshya bibaho, ibyo simbihakana. Nibwiye ko FPR irwanira gusa kugira ngo impunzi z’Abatutsi zitahe mu Rwanda, hanyuma noneho twese hamwe twimakaze demokarasi. Sinamenye ko FPR yari ifite umugambi mubisha wo kwica abantu mu gihugu harimo no kwica Perezida Habyarimana kugira ngo ifate ubutegetsi. Ikindi kandi kubimenya icyo gihe ntibyari gushoboka, keretse iyo nza kugira icyicaro mu bwonko bwa Kagame n’abagenzi be. Na Seth Sendashonga, inshuti yanjye, wari umuhanga mu gusesengura (analyse) nta na rimwe yigeze ambwira ko hari icyo nagombaga kwishisha kuri FPR. Icyo nemeza ndashidikanya, nuko iyo aza kubimbwira cyanga niyo abibwira abo twari kumwe mu mashyaka yandi atari MDR, jye mba naratangiye kwamagana FPR ndaguruye ijwi. Sendashonga yatwumvishaga kenshi, abinyujie mu nyandiko ko Inkotanyi ari Abademokarate.

Sinigenze mvugana n’abandi bahutu nari nzi muri FPR, nka Colonel Kanyarengwe cyanga Bizimungu Pasteur (twakoranye muri STIR) ngo menye icyo bavuga kuri FPR. Mu mpera z’ukwezi kwa 5 muri 1992, nibwo bwa mbere navuganye n’abantu bo mu Inkotanyi zari ziyobowe na Colonel Kanyarengwe, ari kumwe na Rutaremara, mu nama twakoreye i Brusseli, twari twayitumiwemo n’Ababirigi b’inshuti za Jean Birara (wahoze ategeka Banki nkuru y’igihugu).

 

Muri iyo nama nari kumwe na Thadeyo Bagaragaza na we wo muri MDR (wabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko igihe cya Parmehutu), Mugenzi Justin wa PL, Mme Kabageni (+) wa PL, Dr Gafaranga (+) wa PSD, Professeur Kabeja (+) wa PSD. Nta magambo navuganye n’Inkotanyi bitari muri iyo nama, twarangije dusaba Inkotanyi kureka intambara, tukemeranya nazo ko dushyigikira inzira y’amahoro, tugaharanira demokarasi tu karwanyiriza hamwe ubutegetsi bw’igitugu cya MRND.

 

Twagiye mu biganiro by’amahoro Arusha muri Kamena (6)1992 ngifite icyizere gikomeye cyane ko Inkotanyi zishaka gucyura Abanyarwanda b’Abatutsi no kubana n’abo bazaba basanze mu Rwanda. Inkotanyi zimaze kwica Perezida Habyarimana muri Mata (4) zigafata ubutegetsi zatweretse igihandure. Tumaze kubona uko zicaga abaturage zibahora ubusa, tumaze kubona uko zitegekesha igitugu gikabije, ko ibyo gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku mashyaka menshi ari inzozi, twatangiye ubwo kuzamaganira kure.Mwibagiwe se ko taliki ya 8 Ukuboza (12) 1994 ku kibuga cy’indege i Kanaombe, ari jye wamaganiye ku mugaragaro ubwicanyi bwa FPR, ingoyi n’akandoyi yari yadukanye? Seth Sendashonga ubwe, mu gihe cy’amez 12 yandikiye Perezida wa Repubulika amabaruwa 760 yerekana uko Inkotanyi zamaze abantu.

 

Twabonye zitumva, ahubwo natwe zitangiye kutwishyiramo, duhitamo kwegura vuba na bwangu, duhunga FPR. Umugabo natanga ni amateka: tumaze gutahura isura nyayo ya FPR yatangiye kuduhiga, yica Sethi Sendashonga na Lizinde barashwe, Kanyarengwe yimwa uruhushya rwo gusohoka ngo ajye kwivuza arinda anogoka. Ni njye jyenyine wayirokotse kugeza ubu kandi nkomeje umugambi wo gufatanya n’Abanyarwanda, ariko by’umwihariko urubyiruko ngo dukore revolisiyo ya rubanda, tuzashirwe ari uko ingoma ngome ya Paul Kagame n’inkotanyi ze bakomeje kurenganya Abanyarwanda no kubicira ubusa ivuyeho.

 

Ku kibazo cya 2.

 

Amagambo ngo “n’iyo Byumba yafatwa” asa naho yabaye incyuro n’igikangisho bya bamwe bashaka kubeshya Abanyarwanda ngo ko natanze Byumba. Ibi byerekana ko imyumvire ya politike ikiri kure nk’ukwezi kuri bamwe mu Benegihugu, baramutse koko ariko babyumva!

 

Byumba yafashwe tariki ya 4 Kamena (6) 1992, bucya tuva mu Bubirigi aho MDR, PL, PSD yari yahuriye na FPR kugira ngo twigire hamwe inzira yo gushaka amahoro na demokarasi. Tugeze i Kigali umunyamakuru witwa Bicamumpaka yadusabye ko twamuha ikiganiro, kuri Radio Rwanda, nyuma atubwira ko bitagishobotse kandi twageze mu kigo cya ORINFOR, nibwo yatubajije (off the record) ati: “ko mwasinye n’Inkotanyi muvuga ko mushaka amahoro, mugafatanya maze mukarwana intambara ya demokarasi ngo muvaneho ubutegetsi bw’igitugu, none Inkotanyi zikaba zafashe Byumba murumva nta soni bibateye”? Nari kumwe na bamwe mubo twajyanye i Brusseli, ariko nijye washubije ndavuga nti: Icyo tugamije ni imishyikirano y’amahoro, niyo Bymba yafatwa tuzakora uko dushoboye turangize intambara”. Uyu munyamakuru yanyanyagiye Kigali yose agenda avuga ko ngo navuze ko niyo Byumba yafatwa ntacyo bitwaye. Ng’uko uko natanze Byumba.

 

“Niyo Bumba yafatwa” sinabivugiye kuri Radio mvuye i Brusseli. Nabivuze nagiranye ikiganiro-mpaka n’aba CDR impaka kuri Radio Rwanda kuri icyo kibazo cya “Niyo Byumba yafatwa”. N’ubwo bari bahantsinze, ariko narabatsinze, banga kuva kwizima. Kuba naragiye i Brusseli sinagiyeyo ngiye gusaba Inkotanyi ngo “Byumba ifatwe”. None se ko ntacyo navuze kuri Kigali, Ruhengeri Gisenyi, Butare, n’izindi prefegitura, wowe wasobanura ute ko zafashwe? Nazo narazitanze? Ntabwo nigenze nyobora ingabo z’Urwanda!

 

Ibyiza ni uko twarekera aho kwitana bamwana. Twese mu gihugu, twari mu bihe bikomeye. Inkotanyi zaturushije ubwenge ziraducurika ziraducuranura, zigakora ibyaha zikabigereka kuri Leta n’andi mashyaka, zaraduteranije dusubiranamo nk’abasazi, ubundi si ukudusebya mu mahanga ziva inyuma, kugeza zidutsinze ku rugamba rw’amasasu.

 

"Twese Inkotanyi zaduhumye amaso, ziraducurika ziraducuranura" !
"Twese Inkotanyi zaduhumye amaso, ziraducurika ziraducuranura" !

Twese zaduhumye amaso , tuzifata nk’abavandimwe bashaka gutaha mu Rwababyaye bagamije gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Iyo nza kumenya ko bariya bantu bari bagamije kwiharira ubutegetsi no gusahura igihugu, mba narabarwanyije nk’uko narwanyaga ingoma y’igitugu. Ubu nibwo tubona neza ko Habyarimana atari akabije iyo umugereranije n’izi Nkotanyi.

 

Ndibuka induru twigeze kumuvuzaho ngo atunze inka muri Gishwati ! Inka zingahe se da ! None undi arakora mu mutungo muke w’igihugu akigurira indege 2 za Jet zihwanya n’amamiliyoni 200 z’amadolari, agafata ibikingi akorora amashyo y’inyambo, mu gihe abana bicwa n’inzara, abanyeshuri bakirukanwa mu mashuri kugeza igihe bimanika bakiyahura, abakene bari gusenyerwa utururi twabo mu gihugu, mbese mu by’ukuri twagushije ishyano mu gihugu. Nuko agakenera ko tumukomera yombi ngo yahagaritse jenoside we ubwe yateje, ngo azana n’amajyambere na ICT…! Ariko muri iki kinyejana cya 21 Kagame agomba kumenya ko iby’ejo hashize atari byo bya buno. Abanyarwanda bo mu gihe cya internet n’ikoranabuhanga bagizwe ahanini n’urubyiruko bazamuvanaho.

 

Ikibazo cya 3.

 

Kuvuga ngo ndi umwirasi, none se niba ariko nteye uragira ngo ngire nte! Ariko Abanyarwanda kubera ko bamenyereye guhakwa iyo uvuze ukuri, bavuga ko uri umwirasi. Kuvuga ko Runaka afite amabinga, cyanga ko avuga yaturumbuye amaso, ko mbona adakwiye gukora politike ko atabishoboye, ko yibye igi ko ejo yakwiba inka, kandi ari byo, nibyo abantu benshi bampora. Gusa simbivuga nshaka gusenya, mba numvisha Abanyarwanda ko tugomba kujya tuvugisha ukuri. Guhinduka umuntu ashaje ntibyoroshye, ubwo muzajya munyihanganira! Buri wese agira akageso ke(défaut), ubwo nanjye nzakomeza njye ndwana n’ako muvuze, niba ari ko mubibona.

 

Ku byerekeye gukorana n’Abahutu byo hari icyo nabivugaho. Abahutu ndashobora gukorana nabo narababonye n’amaso yanjye, ndabazi: ni babandi bagambana hato na hato, ni abashyira inda yabo imbere, bakiba barangiza bakigira nyoni nyinshi, cyanga bakavuga ngo niba baribye ngo baramaze ngo mbese Inkotanyi zo ntizibye cyanga ntiziba? Ubwo bakirengagiza inyungu z’igihugu n’iz’abakene bakandamijwe. Ni abiyita abahanga muri politiki kandi nyamara batazi no gutandukanya iburyo n’ibumoso!

 

Ntakubeshye ariko nanga abahutu bafata politike nk’umukino w’amakarita ya “muzungu anarara”, cyanga bashaka gusa n’aho bakina urusimbi, mbese bibwira ko politike ari ibikino, cyanga ngo kuba ukunzwe n’abazungu. Abandi bahutu nanga ni bamwe bavuga ko bashaka kurwana na Kagame, bakabivuga babunze muri twa appartements na twa studio, badashobora kujya mu ishyamba cyanga mu Rwanda ngo FDRL irahababereye. Keretse niba bene abo Bahutu baravumbuye ubuhanga bwo kurwana bakoresheje “télécommande” (remote control). Ubwo se muragira ngo bene abo dukorane iki?

 

Si Abahutu gusa kandi bangora, n’Abatutsi b’incakura ntitujya twumvikana. Bamwe bibwira ko ngo bafite amayeri yo gushuka Abahutu. Ariko se abantu nti bari bamenya ko ntari Umuhutu gusa. Ndi umuhutu wize, sinahatswe, na data ntiyahatswe, ubwo rero birangora kugira ngo numve Umututsi icyo yankangisha. Nizera ko kuba Umututsi atari ukugira uburanga, ubu n’Abahutu barabufite. Nawe se umuntu arakubwira ngo mukorane ariko afite ibyo agukinga. Uwo mutareba mu cyerekezo kimwe mwafatanya mute urugendo? Ngaho namwe nimumbwire!

 

Ndagira ngo mubyumve neza, amakosa twakoze muri politiki arahagije. Ubu njye sinshobora kwongera kwishora mu bigare ngo nizeye abantu ntazi! Nta wundi Kanyarengwe dukeneye, nta wundi Pasteur Bizimungu! Mushatse na Twagiramungu wa kera mumwibagirwe, ubu naragenze ndabona.

 

Ku kibazo cya 4.

 

Ku byerekeye kugambanira Habyarimana nabyo koko dukwiye kubyumva kimwe.Ntabwo nari gushobora kugambanira General Major Habyarimana, yari inshuti ya mukuru wanjye Nicolas, basaga nabafitanye igihango. Habyarimana namurwanije inkundura nifuza gusa ko twagira demokarasi mu gihugu. Gusa arijye nawe aho twibeshye ni uko twirengagije ko igihugu cyari mu ntambara. Kirya gihe ntabwo cyari icy’amashyaka. Kirya gihe twagomba kugiharira intambara, tugatsinda FPR, tukajya mu mashyaka nyuma.

 

Perezida J.Habyarimana, yishwe le 06.04.1994
Perezida J.Habyarimana, yishwe le 06.04.1994

Mu buzima bwanjye ntabwo nigeze ndota n’umunsi n’umwe ko nagambanira Habyarimana ngo bamuhanure mu ndege, apfe nk’uko yapfuye. Ahubwo ubwo mukeneye ko mbabwira amabanga, jye mbabwiye ko Habyarimana namwubahaga cyane bikomeye. Ubwo nakumenyesha ko muri MDR ari jye jyenyine wamwitaga “Nyakubahwa Perezida Habyarimana” ku buryo abasazi bamwe bigeze kumbuza kuzongera kubivuga ndabangira. Kandi rero icyo namukundiraga ni uko na we ubwe yubahaga Abanyarwanda kugera no kubamurwanya.

 

Hari igihe njya nicara nkibwira nti yenda iyo aza kutwubahuka agafata abanyamashyaka twese akadufunga kugira ngo yenda abanze arwane n’Inkotanyi, wenda hari byinshi biba byararokotse! None se koko abazi Perezida Habyarimana, azutse bakabahitishamo hagati ye na Perezida Kagame mwatora nde?

 

Ni yo mpamvu uwakoze kiriya cyaha cyo guhanura indege, akica abaperezida babiri Habyarimana na Ntaryamira ari we mu by’ukuri wateje jenoside na buriya bwicanyi ndengakamere bwayiherekeje. Uwo rero agomba kuzafatwa akabiryozwa by’intangarugero. Ubundi se uwari abifitemo inyungu ntiyagaragaye? Nongere mbisubiremo nta ruhare na ruto nagize mu rupfu rwa Habyarimana. Abavuga ko mfite uruhare muri ayo mahano ni abariye amafaranga ya Kagame, kugirango bakomeze bayobye uburari. None se ko bagira batya bagashinyagurira n’umupfakazi we Agata Kanziga ngo yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we, nabyo tubyemere dutyo? Perezida Habyarimana ni we wakundaga kuvuga ati: “Muramenye ntimukagwe mu mutego w’umwanzi. Umwanzi afite amayeri menshi”. Ubwo ariko twaramusekaga cyane kuko tutumvaga neza icyo bivuga. Ndizera ko bitazongera. Reka dutegereze ankete ikorwa n’Ubufaransa twizera ko izakurikirwa n’ubutabera mpuzamahanga.

 

Icyo ntahakana ni uko nagize uruhare rugaragara mu kurwanya ubutagetsi bwa Habyarimana mu gihe twabonaga ko bwikubiwe n’agatsiko k’abajyanama be batari bashobotse, bamugira inama zishingiye kuri politike y’uturere no kwimakaza umuryango we n’Abashiru. Abanyarwanda bo mu tundi duce tw’igihugu bari babangamiwe n’ubwo buryo bwo kwikubira ibyiza by’igihugu kandi aho byatugejeje haragaragaye.

 

Nkumva rero igihe cyari kigeze ngo twemere ko abo Bakiga n’Abanyenduga nta cyo bagipfa. Bapfaga ubutegetsi gusa, ubu ntabwo bafite. Umwanzi dufite ubu ni umwe, ni agatsiko kiyise FPR Intore kikubiye ubutegetsi bwose, kakaba gakomeje gusahura ibyiza by’igihugu, mu gihe Abanyarwanda bakomeje gutindahara. None bamaze kurengwa, ngo bashyizeho gahunda yo gufungira abakene kubyara, kubasenyera amazu, kwirukana abana bagata amashuri, gufungira urubyiruko ku Kirwa cya IWAWA, kubakenesha no kubatindahaza babaca amakoro ya buri gihe, n’ibindi bibi nk’ibyo.

 

Ku kibazo cya 5.

 

Rimwe na rimwe twaridukwiye kujya dukoresha amagambo dushobora gusobanura icyo avuga. Ijambo kugambanira Abanyarwanda rivuze iki? Kugambana ni iki? Kugambana ni ukumena ibanga ry’intambara mugomba kurwana, mugomba kwikiza umwanzi, noneho umwe mubo muhuje umugambi akanyura inyuma akabwira umwanzi ati tuzabatera, kandi kuri ubu buryo.

 

Urundi rugero naguha n’urwo muri bibiliya ntagatifu, aho bavuga ko imwe mu ntumwa 12 za Yezu, yitwaga Yuda, yamugambaniye ibwira abaza kumubamba ku musaraba, uburyo baza gufata Yezu, arababwira ati: “Uwo muza kubona ndamutsa muhobeye abe ariwe muza gufata”. Reka nibutse ko Yuda we bamuhaye “impiya 30” kugira ngo agambane.

 

Kuvuga ko nagambaniye Abanyarwanda kubera ko navuganye “officiellement”, cyanga ko navuze ko “Habyarimana”agomba kuvaho “nta kundi byagenda”, ibyo ababyita “kugambanira Abanyarwanda” bagomba kuba batumva politike. Ese uwababwiye ko Inkotanyi atari Abanyarwanda ni nde? Inkotanyi ni Abanyarwanda, Abatutsi ni Abanyarwanda. Abumva ko Abahutu aribo Banyarwanda gusa abo ni abarwayi, cyanga abasazi. Baramutse biyemereye ko ari bazima, ubwo bagombye gufatwa bagacirwa urubanza.

 

Ariko se koko ubu hashize imyaka 50 Republika ishinzwe, muri iyo 50, harimo na 20 Inkotanyi ziteye Urwanda, hashize 17 zirufashe zimaze kwica Perezida n’Abanyarwanda batagira ingano, ubu ntitwari twamenya koko abagambanyi abo ari bo! Yewe niba tutabazi ni uko ntabo kweri! Niba bariho menya ko ntabarimo.  

 

Ubu njye ndakuze. Nta butegetsi ngishaka, ariko si ukuvuga ko mbwanga. Bimaze kugaragara ko Urubyiruko rufite ingufu ziruta ingufu ziruta iz’imbunda. Ubu gufata ubutegetsi mu Rwanda ntibisaba amayeri n’ubwicanyi nk’ubwo Inkotanyi zakoresheje. Birasaba ubwenge, ingengabitekerezo nshya, kandi nyamara ishingiye ku mateka y’Urwanda no kurwanya umuco wo mubi wo kudahana abicanyi (impunité/impunity). Gukura kwanjye rero ntibisobanura ko ngomba kuva muri politike. Nyivuyemo naba ntereranye urubyiruko, kandi ngomba kurubuza kongera kugwa mu mutego twaguyemo. None se ko nayirekeye abato imyaka irindwi yose yose igashira (2003-20100 bakoze iki kiruta ibyo naba narakoze ndi mu mashyaka n’aho ngiriye kwiyamamaza muri 2003?

 

Ubu icyo nifuza ni ugushyigikira urubyiruko, rugafata ingamba zo kuvanaho iriya leta ya FPR ifite umugambi mubisha wo guheza Abenegihugu ku ngoyi yo kuba inkomamashyi mu gihugu cyabo. Ndamutse mfuye ntabonye impinduka igarurira Abanyarwanda ishema no kugenda bemye mu gihugu cyabo nzaba mpfanye ishavu n’agahinda bikomeye. Urubyiruko nimuhaguruke dufatanye, nimwinjire bwangu muri RDI-Rwanda Rwiza, mureme Clubs zanyu mwisuganye, maze murebe ngo izo nzozi murazibyaza umusaruro ushimishije wo kubana nta makimbirane n’amacakubiri yazanywe n’Inkotanyi zigira nyoni nyinshi.

 

Murakarama.

 

 

Commentaires : 97
  • #97

    男宝 (mardi, 25 février 2014 10:43)

    新一粒神:http://www.bestkanpou.com/product/465.html
    五便宝:http://www.bestkanpou.com/product/41.html
    三便宝:http://www.bestkanpou.com/product/349.html
    蔵八宝:http://www.bestkanpou.com/product/464.html
    威哥王:http://www.bestkanpou.com/product/55.html
    媚薬:http://www.bestkanpou.com/Charming/Charming-medicine.html
    三体牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/384.html
    紅蜘蛛:http://www.bestkanpou.com/product/43.html
    巨人倍増:http://www.bestkanpou.com/product/12.html
    花痴:http://www.bestkanpou.com/product/237.html
    RU486:http://www.bestkanpou.com/product/408.html
    VigRx:http://www.bestkanpou.com/product/22.html
    蟻力神:http://www.bestkanpou.com/product/397.html
    アフリカ超人:http://www.bestkanpou.com/product/alichaoren.html
    徳国黒金:http://www.bestkanpou.com/product/deguoheijins.html
    止血薬 カルバゾクロム錠:http://www.bestkanpou.com/product/jinyut.html
    女性用バイアグラ:http://www.bestkanpou.com/product/viagerw.html
    セフラジン:http://www.bestkanpou.com/product/cefradinew.html
    妖姫:http://bestkanpou.com/product/youhi.html
    三體牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/384.html
    情愛芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1611.html
    情愛芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1602.html
    レディーチャイナ:http://bestkanpou.com/product/231.html
    D10媚薬:http://bestkanpou.com/product/366.html
    絶對高潮:http://bestkanpou.com/product/391.html
    ラッシュ芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1570.html
    Xing霸:http://www.bestkanpou.com/product/35.html


    金動力:http://bestkanpou.com/product/457.html
    魔鬼天使性欲粉:http://bestkanpou.com/product/9.html
    Muira Puama:http://bestkanpou.com/product/9.html
    悦可亭:http://www.bestkanpou.com/product/13.html
    性霸2000:http://www.bestkanpou.com/product/35.html
    D5原液:http://bestkanpou.com/product/231.html
    三鞭粒:http://www.bestkanpou.com/product/437.html
    福源春:http://www.bestkanpou.com/product/36.html
    維尼好:http://bestkanpou.com/product/300.html
    奇果:http://www.bestkanpou.com/product/128.html
    花之欲:http://www.bestkanpou.com/product/291.html
    天天素:http://www.bestkanpou.com/product/17.html
    夜狼神:http://www.bestkanpou.com/product/yelangs.html
    狼一号:http://www.bestkanpou.com/product/62.html
    狼1号:http://www.bestkanpou.com/product/62.html
    韓国痩身一号:http://www.bestkanpou.com/product/166.html
    韓国痩身1号:http://www.bestkanpou.com/product/166.html
    中華牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/100.html
    魔根:http://www.bestkanpou.com/product/436.html
    アリ王:http://www.bestkanpou.com/product/126.html
    FLY D5:http://www.bestkanpou.com/product/231.html
    立挺90度:http://www.bestkanpou.com/product/123.html
    SPANISCHE FLIEGE D5(催情剤)D5原液:http://bestkanpou.com/product/365.html




    中絶薬:http://www.bestkanpou.com/Avoid/Avoid-pregnanting.html
    男露888:http://www.bestkanpou.com/product/345.html
    早漏防止:http://www.bestkanpou.com/Energy/11.html
    蔵秘雄精:http://www.bestkanpou.com/product/zangmixj.html
    D8 催情剤:http://www.bestkanpou.com/product/404.html
    淫インモラル:http://www.bestkanpou.com/product/immoral.html
    インモラル:http://www.bestkanpou.com/product/immoral.html
    SEX DROPS:http://www.bestkanpou.com/product/284.html
    催情丹:http://www.bestkanpou.com/product/460.html
    力多精:http://www.bestkanpou.com/product/97.html
    蔵秘男宝:http://www.bestkanpou.com/product/57.html



    精力剤:http://www.bestkanpou.com/Energy/Energy.html
    滋養強壮:http://www.bestkanpou.com/Energy/13.html
    ED治療:http://www.bestkanpou.com/Energy/12.html
    九鞭粒:http://www.bestkanpou.com/product/410.html
    男宝:http://www.bestkanpou.com/product/75.html
    終極痩身:http://bestkanpou.com/product/450.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.bestkanpou.com/product/432.html
    御秀堂:http://www.bestkanpou.com/product/164.html
    V26:http://www.bestkanpou.com/product/462.html
    v26ダイエット:http://www.bestkanpou.com/product/462.html

  • #96

    男宝 (mardi, 25 février 2014 10:42)

    新一粒神:http://www.bestkanpou.com/product/465.html
    五便宝:http://www.bestkanpou.com/product/41.html
    三便宝:http://www.bestkanpou.com/product/349.html
    蔵八宝:http://www.bestkanpou.com/product/464.html
    威哥王:http://www.bestkanpou.com/product/55.html
    媚薬:http://www.bestkanpou.com/Charming/Charming-medicine.html
    三体牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/384.html
    紅蜘蛛:http://www.bestkanpou.com/product/43.html
    巨人倍増:http://www.bestkanpou.com/product/12.html
    花痴:http://www.bestkanpou.com/product/237.html
    RU486:http://www.bestkanpou.com/product/408.html
    VigRx:http://www.bestkanpou.com/product/22.html
    蟻力神:http://www.bestkanpou.com/product/397.html
    アフリカ超人:http://www.bestkanpou.com/product/alichaoren.html
    徳国黒金:http://www.bestkanpou.com/product/deguoheijins.html
    止血薬 カルバゾクロム錠:http://www.bestkanpou.com/product/jinyut.html
    女性用バイアグラ:http://www.bestkanpou.com/product/viagerw.html
    セフラジン:http://www.bestkanpou.com/product/cefradinew.html
    妖姫:http://bestkanpou.com/product/youhi.html
    三體牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/384.html
    情愛芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1611.html
    情愛芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1602.html
    レディーチャイナ:http://bestkanpou.com/product/231.html
    D10媚薬:http://bestkanpou.com/product/366.html
    絶對高潮:http://bestkanpou.com/product/391.html
    ラッシュ芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1570.html
    Xing霸:http://www.bestkanpou.com/product/35.html


    金動力:http://bestkanpou.com/product/457.html
    魔鬼天使性欲粉:http://bestkanpou.com/product/9.html
    Muira Puama:http://bestkanpou.com/product/9.html
    悦可亭:http://www.bestkanpou.com/product/13.html
    性霸2000:http://www.bestkanpou.com/product/35.html
    D5原液:http://bestkanpou.com/product/231.html
    三鞭粒:http://www.bestkanpou.com/product/437.html
    福源春:http://www.bestkanpou.com/product/36.html
    維尼好:http://bestkanpou.com/product/300.html
    奇果:http://www.bestkanpou.com/product/128.html
    花之欲:http://www.bestkanpou.com/product/291.html
    天天素:http://www.bestkanpou.com/product/17.html
    夜狼神:http://www.bestkanpou.com/product/yelangs.html
    狼一号:http://www.bestkanpou.com/product/62.html
    狼1号:http://www.bestkanpou.com/product/62.html
    韓国痩身一号:http://www.bestkanpou.com/product/166.html
    韓国痩身1号:http://www.bestkanpou.com/product/166.html
    中華牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/100.html
    魔根:http://www.bestkanpou.com/product/436.html
    アリ王:http://www.bestkanpou.com/product/126.html
    FLY D5:http://www.bestkanpou.com/product/231.html
    立挺90度:http://www.bestkanpou.com/product/123.html
    SPANISCHE FLIEGE D5(催情剤)D5原液:http://bestkanpou.com/product/365.html




    中絶薬:http://www.bestkanpou.com/Avoid/Avoid-pregnanting.html
    男露888:http://www.bestkanpou.com/product/345.html
    早漏防止:http://www.bestkanpou.com/Energy/11.html
    蔵秘雄精:http://www.bestkanpou.com/product/zangmixj.html
    D8 催情剤:http://www.bestkanpou.com/product/404.html
    淫インモラル:http://www.bestkanpou.com/product/immoral.html
    インモラル:http://www.bestkanpou.com/product/immoral.html
    SEX DROPS:http://www.bestkanpou.com/product/284.html
    催情丹:http://www.bestkanpou.com/product/460.html
    力多精:http://www.bestkanpou.com/product/97.html
    蔵秘男宝:http://www.bestkanpou.com/product/57.html



    精力剤:http://www.bestkanpou.com/Energy/Energy.html
    滋養強壮:http://www.bestkanpou.com/Energy/13.html
    ED治療:http://www.bestkanpou.com/Energy/12.html
    九鞭粒:http://www.bestkanpou.com/product/410.html
    男宝:http://www.bestkanpou.com/product/75.html
    終極痩身:http://bestkanpou.com/product/450.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.bestkanpou.com/product/432.html
    御秀堂:http://www.bestkanpou.com/product/164.html
    V26:http://www.bestkanpou.com/product/462.html
    v26ダイエット:http://www.bestkanpou.com/product/462.html

  • #95

    黒倍王 (mardi, 25 février 2014)

    片仔廣:http://www.xn--6mq640bpto.com/
    v26系:http://xn--v26-bc8h.com/
    同仁堂牛黄清心丸:http://xn--qiqvmo9k6teu4lyqv83gw79g.com/
    婦科千金片:http://xn--mkrx9n9tvs2g0j5a.com/
    悦可亭:http://xn--2lqy1k80m.com/
    消渇丸通販:http://www.xn--qiq367e5ka252h3ud.com/
    安宮牛黄丸:http://www.xn--qiq873agdn32hfy4c.com/
    福源春:http://www.xn--qiv50qjqj.com/
    黑色風暴:http://www.xn--tmv903dnhpguf.com/
    男根増長素:http://www.xn--losr77acyjrvhew5a.com/
    奇果:http://www.xn--mts864a.com/
    壮三天:http://www.xn--ehq78xdf.net/
    黒倍王:http://www.xn--4vq287fuv3a.net/
    碧生源減肥:http://www.xn--y5wrjt7ok2dn2m.com/
    大印象減肥:http://www.xn--wlrv6k2tuo4qdnn.com/
    セフラジン:http://www.xn--yckf2fud5b.com/
    999皮炎平:http://www.xn--999-1s2f621f1mi.com/

    片仔廣:http://www.片仔廣.com/
    v26系:http://www.v26系.com/
    同仁堂牛黄清心丸:http://www.同仁堂牛黄清心丸.com/
    婦科千金片:http://www.婦科千金片.com/
    悦可亭:http://www.悦可亭.com/
    消渇丸通販:http://www.消渇丸通販.com/
    安宮牛黄丸:http://www.安宮牛黄丸.com/
    福源春:http://www.福源春.com/
    黑色風暴:http://www.黑色風暴.com/
    男根増長素:http://www.男根増長素.com/
    奇果:http://www.奇果.com/
    壮三天:http://www.壮三天.net/
    黒倍王:http://www.黒倍王.net/
    碧生源減肥:http://www.碧生源減肥.com/
    大印象減肥:http://www.大印象減肥.com/
    セフラジン:http://www.セフラジン.com/
    999皮炎平:http://www.999皮炎平.com/

  • #94

    coach factory (samedi, 15 février 2014 03:47)

    Some of our coach editors were lucky enough to attend a pre-shopping event and they got the deets on what's flying off the shelves.
    <h1><a href="http://www.coach-factory-outlet-online.com/" title="coach factory outlet online">coach factory outlet online</a></h1>
    <p>If there's common ground between the two that won't lead to gut-twisting anxiety or tears and disappointment, it's probably this coach Chocolate Truffle Ring ($23).</p>
    <h1><a href="http://www.coachoutletstoreonline2014.com/" title="coach outlet store online">coach outlet store online</a></h1>
    <p>There's a sailor stripe shirt and then there's a shirt that actually looks like a sailor might have worn it - especially if that sailor's name was coach outlet.</p>
    <h1><a href="http://www.coachfactoryoutlet-2014.com/" title="coach factory">coach factory </a></h1>
    <p>Sharing the thirty-six-piece chocolate set will seem like an act of kindness (and it totally is!), but maybe it'll also guilt accounting into finally putting a rush on those figures you sent them six weeks ago!</p>
    <h1><a href="http://www.coachhandbagsnew2014.com/" title="coach handbags">coach handbags</a></h1>
    <p>Each bag contains two ounces of beans and is packaged smartly with a message of affection on the front.</p>
    <h1><a href="http://www.coachfactoryoutlethandbags.com/" title="coach factory handbags outlet">coach factory handbags outlet</a></h1>
    <p>It'll help smooth and hydrate patchy elbows and coach outlet and restore moisture to hands and feet.<br>
    <h1><a href="http://www.coachfactoryoutlet-purse.com/" title="coach factory outlet">coach outlet</a></h1>
    <p>Recently while giving these talks, it occurred to me that some of the points I'm making are actually pretty relevant to just general life,</p>
    <h1><a href="http://www.pradaoutlet-store.com/" title="prada outlet">prada outlet</a></h1>
    <p> so I thought I'd share a few of them here. </p>
    <h1><a href="http://www.michaelkorsoutlet-store.com/" title="michael kors outlet">michael kors outlet</a></h1>
    <p>Despite the ensuing interval, </p>
    <h1><a href="http://www.michael-kors-outlet-store.com/" title="michael kors outlet store">michael kors outlet store</a></h1>
    <p>only a third of the companies that used fitflops in the facility have offered to compensate the survivors and the families of the deceased.</p>
    <h1><a href="http://www.fitflopsflipflops.com/" title="fitflops">fitflops</a></h1>
    <p>Fitflop Offer is valid through tonight 02/09/2014!</p>
    <h1><a href="http://www.fitflopflip-flop.com/" title="fitflop shoes">fitflop shoes</a></h1>
    <p>This new line extension is sure to bolster business for the brand, since Duckie Brown has been a steadily creative menswear coach.</p>
    <h1><a href="http://www.coachfactoryoutlet-2014.com/" title="www.coachfactory.com/store">www.coachfactory.com/store</a></h1>

  • #93

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 09:08)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #92

    威哥王 (mercredi, 31 juillet 2013 09:06)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #91

    kuri (dimanche, 19 juin 2011 21:41)

    Biragoye kwemez abanyarwanda ko Twagiramungu atagambaniye Habyarimana.Ibi byatesheje bikomeye agaciro ibitekerezo byiza agaragaza muri iki gihe.
    Tuvuge wenda ko atituzaga ko Habyarimana apfa kariya kageni,ariko no guhubuka nubitekerezo n'imigambi yafataga hamwe n'abandi barwanyaga Habyarimana n'icyaha.Ntabwo kandi yigeze agisabira imbabazi abanyarwanda.IL RESTE COMPLICE MEME SI C'EST PAS LUI QUI ATIRE SUR L'AVION.YISHE HABYARIMANA (PAR COMPLICITE)HAMWE N'ABO BARI KUMWE BATARI N'ABANYAPOLITIQUE.
    Mugiriye inama yo gusaba imbabazi wenda niyo haba mw'ibanga.Byibura agasura abasigaye bo mu miryango y'abahanuwe mu ndege ya Habyarimana,akabisabira imbabazi.Numva cyaba ari igikorwa cyiza.Niba ushyira mugaciro,wowe Twagiramungu tekereza abapfakaziwowe na fpr mwapfakaje,tekereza imfubyi,zirikana ko abenshi nanacujwe utwabo mu Rwanda kubera wowe.Sinari mukuru cyane muri za 90 ariko niba hari za archives zakozwe kumagambo mwavugaga,biragaragara ko mutari mufitiye Habyarimana umugambi mwiza.Nubwo musa n'abavugira neza abanyarwanda muri ibi bihe,ntimukajye mwirengagiza ko mwagize uruhare mu karengane abanyarwanda benshi babayemo muri iki gihe,nubwo wenda icyo gihe atatekerezaga ko ibyabaye kuva indege ya habyarimana yahanurwa kugeza ubu byashobokaga.

  • #90

    Rugeruza Sophonie (mardi, 24 mai 2011 21:12)

    Muzehe wacu turagushyigikiye kandi tukuri inyuma mubitekerezo no mumigambi yawe yose.

  • #89

    NKUNDURWANDA (mercredi, 20 avril 2011 02:36)

    NONE RUKOKOMA NDAGIRANGO NKUBAZE: KUKI WAGURISHIJE URWANDA?, KUKI URI RUSAHURIRA MUNDURU?
    KUKI UMUGORE NKA INGABIRE VICTOIRE YAKURUSHIJE UBUTWARI?

    RUKOKOMA GENDA URASHAJE NTABWO ABANYARWANDA TWIFUZA KO WONGERA KURUGURISHA, ICYO UHARANIRA NI INYUNGU ZAWE BWITE NAHO INYUNGU ZABANYARWANDA NTACYO ZIKUBWIYE, SI NON NTIWARI KUGAMBANIRA MUGENZI WAWE KINANI

    RUKOKOMA GENDA WAHEMUKIYE URWANDA NONE SE USHAKA KONGERA KUBIKA URWANDA MUCURABURINDI??????????

  • #88

    RUKUNDO (jeudi, 14 avril 2011 21:48)

    Twagiramungu genda wipfane.Niba ushaka abo wisasira,twagutahuye.Aratangira ngo hamaze gupfa abana b'uRwanda benshi,warangiza ngo nimuhaguruke muve mu mazu,ubwose uradushora he?Ubu ibyo dukeneye nuko ikibazo cyose kiriho cyakemukira mu matora.Gusa icyo nakubwira n'uko Imbwa yiganye inka kunnya m'urugo irabizira.Dutandunye uRwanda n'ibihugu by'abarabu.Ese wowe ntiwabyaye?Abawe barihe?Uzabashyire imbere maze ukurikireho,ubwo natwe tuzaza inyuma yawe nako yanyu.

  • #87

    Nshuti (lundi, 11 avril 2011 18:54)

    Dukeneye amajwi nibitekerezo byiza byabandi muli ilyo shyaka RDI kugirango benshi tuliyoboke kuko Twagiramungu turamumenyereye niwawundi wo muli 92 wo mwishyaka rya papa.

  • #86

    Nisabire Twagiramungu! (dimanche, 13 mars 2011 21:15)

    Mubyeyi Twagiramungu!
    Ngushimira ibyo uvuga kuko uri mukuru uvuga ibyo wabonye namaso, wahagazeho kurushaho nkagusimira ko wemera amakosa yagiye akorwa kandi ukaganisha ku kubabarirana. Ikintu kimwe nifuje ko dusangira. Uri umubyeyi, NDAKWINGINZE IRINDE KUBABARA, KURAKARA NGO MUMVUGO YAWE, MUNYANDIKO ZAWE HAGARAGAREMO IGITUTSI. Iyo utukanye urimukuru, uri umubyeyi byose uba ubivanze. Kenshi uvuga neeeeeza, nyuma ukaba uratukanye. Wigeze kugira icyo uvuga kuri P.Ministre Makuza, warisobanuye ndabikunda, nyuma numva ushyizemo igitutse, ara kurijye numvise wari watsinze igitego kiza, mais utukanye nahise mbona ari cyagitego umuntu atsinda yaraririye umusifuzi akacyanga kandi abafana bari bamaze gusimbira mubirere kubera ibyishimo.
    Ibi bisobanuro watanze kibibazo bya Turikubwigenge Shema Valens, nabikunze cyane. Ahabaye ikosa mumateka yawe wahemeye kandi ugambiriye kuhakosora. Biriya wavuze nabikunze, emwe numvise ishyaka ryawe nariyoboka GUSA, irijambo ABASAZI ryakomeje rigucika rikaza kenshi, iyo utarishyiramo. Uri mukuru, uri umubyeyi rwose tandukana na Kagame mugutukana! Hari Interview Habyarimana yagiranye nabanyamakurumashyaka:( http://www.youtube.com/watch?v=sWob6ICiuYo ) ari nabwo bamubazaga iby'imana wagiyemo mubu Biligi hari aho bamubazaga ibibazo umuntu yumvaga agomba byanze bikunze gutukana, ariko ntanahamwe yigeze atukana. Nkuko wavuze ko wamwubahaga, reka rero nawe tukubahe kandi urabikwiye. WITUKANA, irinde niyo wababara bingana iki, rwose WITUKANA irinde igitutse kiva mukanwa kawe uko cyana kingana kose, utazava aho nawe uba umuyoboze utukana. Imana igufashe, Imana ifashe iryaka RDI-Rwanda

  • #85

    Nkuru Nziza (dimanche, 06 mars 2011 22:03)

    Rukokoma we, genda uri umugabo. Abatakuzi bazakubarirwa. Ibisubizo bidafefetse. Uriya mwana nawe n'uwogushimwa.

    Ni ryari ngo dukureho uri muginga. Asigaye afite ubwoba nkubw'imbeba yaguye mu mazi. Miliyoni na miliyoni z'abanyarwanda n'abanyekongo yicishije ziramusema tu.

    Ese burya za jets zaguzwe kariya kayabo kose, harya ngo ni ngo miliyoni 200 z'amadorali? Yewe weeeeee!

    Uriya mugabo ntabwo rwose areba kure. Umutungo wa Ben Ali warafashwe, uwa Mubaraki nawo n'uko, uwa Kadafi wafashwe.

    Ubu se koko Kagame w'umwicanyi butwi aribwira ko umutungo we azawuducikana. Amenye ko aho afite amafaranga no mu masosiyeti yayashyizemo hose hazwi.

    Umurwanashyaka wa RDI - Rwanda Nziza

  • #84

    Mitari (samedi, 05 mars 2011 23:56)

    Ndeze we, uravuga ko abanyamashyaka menshi ya opposition batashoboye kwisuganya ngo bahangane na Kagame, Twagiramungu na we ni ko abibona ! Akaba ari nayo mpamvu yabaretse imyaka 7 yose abona ntacyo bageraho ! Uramugaya iki rero niba yifuje kugira icyo yabikoraho ! Kereka niba wifuzaga ko akomeza kuba indorerezi gusa gusa ! Yarabyanze rero, amaze gushinga RDI, ahubwo tegereza uzayicire urubanza nubona na yo ntacyo igezeho, ariko kwicira inkoko mu igi si wo muti ! ndumva twumvikana.

  • #83

    Ndeze John Patrick (vendredi, 04 mars 2011 15:42)

    Yewe Mitari Jovin, ndagushimye ko wagize icyo uvuga ku gitekerezo cyanjye. Gusa ubanza wanyumvise nabi. Ntabwo nangana nta n’ubwo ntinya Twagiramungu. Ntegereje rero ko umfasha ukanyungura ubumenyi umenyesha umubare nyawo w’amashyaka aba muri USA. Njye nzi abiri aba democrats n’aba republicans. Hamwe n’abakora politiki ku giti cyabo. Mu minsi ishyize uwashatse gushinga irya gatatu bikaba byaramunaniye. Nabikuye mu makuru n’umva no mu binyamakuru binyuranye nasomye. Ubwo nawe uzampa aho wakuye ko bagira menshi.

    Muri 92-94, nashimishwaga n’ibiganiro mpaka. Uwampaye igitekerezo ko umubare w’amashaka arenze atatu biba bibi ni Gatabazi Felicien ubwo yari ahanganye na Nyirumatse wamucecekesheje nk’uko urimo kunsubiza. Bombi ngirango urabizi ntibahiriwe, ubu ntitubumva.Gatabazi yavugaga ko kurenza amashyaka atanu ari uguteza akajagari muri politiki. Nyuma amashyaka amaze kuba 10 mu gihugu twatumiye umufureri wabaga i Gihindamuyaga kuduha ikiganiro ku mashyaka menshi muri UNR aho nigaga. Icyo yaduhishyuriye naje kumva nyuma ni uko ngo ishyaka rimwe rukumbi ryari ryasimbuwe n’andi mashyaka 10 akora nk’ishyaka rimwe rukumbi. Byose bigomba kubanzirizwa n’Inama.

    Ibihugu mfata nka modele muri demokarasi ni USA, France n’Ubwongereza. Niba rero uzi akamaro k’ikigugu uwansaba kwiga demokarsi ibereye u Rwanda nahera kwiga neza uko ibyo bihugu byubatse demokarasi yabyo then ngashyushyanya ibereye u Rwanda bitewe n’imiterere n’amateka y’u Rwanda. Nasanze muri ibyo bihugu babanza kugaragaza ibyiciro bibiri. Icyiciro cy’abari ku butegetsi kandi bifuza kubugumaho hamwe n’icyiciro cy’abatari kubutegetsi bifuza kubugeraho. Muri biriya bihugu iyo bagiye kujya imbere y’abaturage buri gice kiba gihagarariwe n’umuntu umwe. Abaturage bagahitamo muri babiri. Ntabwo nigeze mvuga ko bikwiye gukorwa ku ngufu. Ahubwo bikwiye kwemerezwa muri iriya nama ngarukira gihugu uriya mudamu Ingabire yahishyuye ko ariyo yabuze ngo abanyarwanda banoze urubuga rwa demokarasi. Naho ubundi njye ntabwo nashyinga ishyaka kuko naba nkora icyo namaze kubona ko ari imigirire y’abatekamutwe. Sinzi niba utarumvise ikiganiro kuri VOA aho umurundi yatangarije Nkundikije ko uwifuza kugura imodoka vuba ashinga ishyaka. Bikaba bisa neza rero nka kwa kundi iyo habonetse indya, umugabo, umugore n’umwana wabo bashyinga ishyirahamwe maze bakaba bikubiye ibyakagenewe indushyi. Niba wowe wabikora njye sinabikora.

    Iyo duhangayikishijwe rero no kubona abatavuga rumwe na Kagame batavuga rumwe ngo bashyireho urubuga rwo kwiga Kagame neza baba bamutiza ingufu. Kandi kubera ko intambara zitangirira mu mitwe buriya u Rwanda baba barangije kurugira nka za Somariya. Sinzi niba wakwifuriza u Rwanda kuba nka Somariya. Reba uko mu Uganda abavuga ko barwanya Museveni gutatana kwabo kwabaye kumuherekeza ngo yongere abatsinde bitamugoye. Kuva batarashoboye bo ubwabo kumvikana ngo bahitemo umwe wahangana na Museveni hari abanayuganda babonye ko ntaho bageza igihugu. Bahitamo Museveni. Ibi kandi niko bizagendekera muri RDC, bariya bagabo bavuga ko barwanya Kabila. Nibadashobora kumvikana kuri umwe muribo, azabarundanya maze bamuherekeze, abatsinde twese tubireba.

  • #82

    ilibagiza. (vendredi, 04 mars 2011 04:31)

    Ariko reka gusuzugura abantu no kubacurika.ngo wanga abahutu baryama mli appartement na studio .ko UTOHEREZA ABANA BAWE KU RUGAMBA NGO BAHE ABANDI URUGERO?

  • #81

    Kalimunda Michel (vendredi, 04 mars 2011 00:15)

    Kuri bwana Musinga,

    inyandiko yawe isa nisebanya irirekana ko ntacyo wumva muri politike. Uriya musaza uwo uvuga ko wamujyaninyuma yaragiye kumwivugana nyuma ya matora ya 2003.Ese ko shobuja ari umwicanyi, akaba n'umujura ko ibimenyetso bihari kandi bikaba bitangwa n'abo bavanye muri Uganda, nawe uri umwcanyi nkawe ukaba uri ni gisambo, cyanga urashaka kuzabiba. Fungura maso, yoboka inzira y'ukuri. Shira ubwoba wihakwa byaraciwe mu Rwanda.

  • #80

    Musinga (jeudi, 03 mars 2011 15:44)

    Ndagusubiza wowe muvugizi wa twagiramungu umbajije uwotwajya inyuma uwariwe ? Ndakeka nawe ubajije ikibazo cyabana !! Nawe uramuzi uwo twajya inyuma nuyobora abanyarwanda mubumwe nu mumutekano, rere ndazi ko nawe uramuzi utirengagije, FPR ituyoboye neza, nizereko unyuzwe.

  • #79

    Musinga (jeudi, 03 mars 2011 15:26)

    Twagira mungu nguri gushishikariza urubyiruko guhaguruka bagakuraho ubutegetsi bwa kagame, warusazawe abo washutse kuva 1992 ubu ntibaborera muri gereza, kuvuga ngo ntiwagambaniye igihugu, nyuma ukavugango inkotanyi zaradushutse, cyakoze ushaje nabi winyuramo, ibibazo uriya mwana yakubajije byose niko wabikoze, uziko washaje koko, ngo habyarimana yari inshuti yamukuru wawe, ibyo ubeshya abakuzi turakuzi umeze nkuruvu, urangije, uvuze ukuntu wamaze gusenya igihugu umaze kugitobanga wirirwa uvuga ubugambo kumaradio yisi , uba urahunze uhunze ariwowe wabwiye urubyiruko kurwanya inkotanyi wifatiye iyihuta none ubu barafunze wowe uri kubakinaho ngo nabandi bahaguruke barwanye fpr , rero wamusazawe turakuzi ubwirasi bwawe,ubugome bwawe, kugambana kwawe, gucamo ibice kwawe, gukunda inyungu bwite kwawe, abanyarwanda twarara birambi, bityo rekeraho poritiki kuko ibyo byose nkuvuzeho ntawakujya inyuma ufite izo nenge, ngaho jyumenya gusaza utanduranije cyane .

  • #78

    Nsanzabaganwa JMV (jeudi, 03 mars 2011 12:57)

    Mucyo,
    Banza wumve demokarasi. Iyo uvuga ngo "ubona ari nde wakujya inyuma", ushaka kuvuga ngo ni nde wajya inyuma ya Rukokoma, uba wivuga, nonese wowe uvunje mo Abanyarwanda bangahe? Ese wowe uwo wumva wajya inyuma ni nka nde? Ndibwira ko ari umuntu udafite inenge nkawe. Ngaho se wowe utari mu mahanga haguruka tukujye inyuma cyanga werekane undi wizeye. Politike y'inzangano n'amatiku, politike itemera ibitekerezo by'abo tutavuga rumwe niyo itumye tugera aha! Nimujye mwihangana.

  • #77

    mucyo (jeudi, 03 mars 2011 12:31)

    Twagiramungu ufite amahirwe warokotse FPR ushaka poritike wayireka kuko si ibyawe.urugero,Urwanyije Habyarimana uti ingoma yigitugu,iyo ushyizeho(FPR) ikuba kabiri iya Habyarimana.yica(FPR) abantu baruta kure abapfuye muri jenocide.none uti les jeunes munkurikire.Mwongere munjye kudushora imbere badutemagure mwiryamiye brxl.muribuka ibyo mwadukoreshaga ngo turi mumashaka menshi?
    Uti sinarinzi ko FPR yica nonese itera muri 1990 ABanyabyumba bahungaga iki?ntabo wumvise bahamfiriye.batera muri za butaro kinigi nkumba nahandi, ntabwo bicaga abaturage? ushaka kwigiza nkana se ko utari ubizi?Ukunda gukoresha ijambo ngo abantu nabasazi njye mbona ariwowe wasaze ubu koko ubona arinde wakunjya inyuma?

  • #76

    INGABIRE VICTOIRE (mercredi, 02 mars 2011 10:17)

    ISI NIBIYUZUYE NIBYUWITEKA, ISI NABAYIRIMO?
    NINDE UZIGERA ASHIMISHA ISI UKO BYAGENDAKOSE? ahaaaaaaaa banyarwanda ibyo byubahiro mukeneye nimyanya y'ubuyobozi, ahaaaaaa, reka gukora ikibi nigisa nacyo kuko bizagufasha kubaho utuje muri dukeuzaba utunze. ISI tura yisangiye ibyiza nibibi ntawe bitageraho ntawutabisogobgera. mureka wkifuriza KAGAME POUL ikibi nabandi bose. mubeho mumahoro iyakaremye niyo ikamena

  • #75

    Mitari Jovin (mardi, 01 mars 2011 18:06)

    Yewe ndeze Patrick, ibitekerezo utanze ndabyumvise! Ariko demokarasi uvuga ko wumvise neza yo gushyiraho amashyaka 2 ku kingufu ntaho itaniye n'iya ba Mobutu n'abandiba Dictateurs!Na kagame yemezea ko mu gihugu cye hari demokarasi kandi ishingiye ku mashyaka menshi !!! Ni nde wakubwiye ko muri USA haba amashyaka 2 gusa ?! Haba menshi uretse ko yisuganya agakora za coalitions !

    Mu Rwanda rero cg RDC hashobora kuba amashyaka menshi, yashaka akaba 200 ! Icy'ingenzi ni ugushobora kuganira na yo ingufu afite zigashyirwa hamwe kugirango zihangane n'ubutegetsi buriho kandi ngo nizigera ku butegetsi zishobore kuyobora igihugu!

    Twagiramungu rero nta cyaha yakoze cyo gushinga irye shyaka,rigamije kugeza ku banyarwanda ibitekerezo n'imigambi abona ko yakubaka igihugu ! nawe nubishobora uzashinge iryawe ! Ubu ashobora kuganira n'abandi bakuru b'amashyaka afite aho aturutse! Kuki umushuka ngo yishore muri débat politique n'amaboko gusa, iyo politiki yanyu ni bwoko ki koko!

    Ikindi, Inkotanyi zabeshye n'amahanga yose, wemera ko asobanukiwe mu bya politiki ! Ubu se ubufaransa FPR ihora igerekaho jenoside buyobewe kwivugira, Loni FPR yarindagije ikayisaba kuva mu Rda bwacya ngo ingabo za Loni zatereranye abantu?!!...none ngo Twagiramungu ni we uba warabibonye mbere? Noneho agomba kumenya n'ibitaraba nka Mungu cyangwa umupfumu! Igendere Twagiramungu waruha !

    Ibyo kuvuga ngo Twagiramungu ntiyaba umukuru w'igihugu, biratangaje, wagira ngo ni wowe ubitanga! Abanyarwanda nibamugirira icyizere bakamuha kubayobora azabikora! Nibabiha undi na byo ni byiza! Iryo vangura ryanyu, ryo kugena mbere y'igihe abatagomba kuyobora igihugu ni ryo rihora rikora ishyano! kuki se Twagiramungu atayobora igihugu abenegihugu baramutse bamugiriye icyizere ? Uratinya se ko Twagiramungu azakora coup d'Etat ? niba ntayo azakora kuki aguteye ubwoba bigeze aho !Analyse yawe ihishe amacakubiri uriho ushaka kugereka kuri Twagiramungu !

    Uti Twagiramungu hari ibyo anenga Ntagaga na Victore Ingabire ? Ariko mwagiye mureka gucabiranya no gucamo abantu ibice ! Aho bukera uraza kuvuga ko Twagiramungu ari we wabafunze ! Ngaho se twereke icyo abanenga!! Nibura na Twagiramungu, uko akoze itangazo yibutsa ko bariya banyapolitiki bafunze barenga !! Wowe se wakoze iki ? none ngo arabanenga !!!Ariko ye!

    Ngo Twagiramungu arasa n'ukorera Kagame ? Ate ? Byerekane natwe tubibone !

    Ikibazo mufite ni uko mwiruka inyuma y'ibyo mutazi : Uwize kuvura inka navure inka, uwize ubuhinzi nayoboke ibishanga...ariko politiki muyiharire Abanyapolitiki! Byose bijya gupfa abasilikari bo mu Rda bumvise ari bo bayobora igihugu! Bica Kayibanda n'abandi Banyapolitiki batuvanye ku ngoyi ya Gihake na gikolonize! Sibwo bayoboye igihugu mu buhubutsi bukunze kuranga benshi mu basirikari kugeza igihugu kibahombokeyeho !!! Iyo baza kumva abanyapolitiki nka Twagiramungu hakiri kare, yenda ntituba twangara imisozi , ngo abacu babe bari ku ngoyi y'inyenzi inkoytanyi! riko nazo zireke iminsi yazi irabaze

    Wowe Twagiramungu jya mbere. Komeza uvuge akababaro kacu , turagushyigikiye. Muri 2003 twaragutoye, batwiba amajwi, ibyo biratubabaje cyane , ariko ay'ubusa , turacyagutegereje !!! Imana ikurinda !

  • #74

    Ruchyaha mmanul (mardi, 01 mars 2011 17:33)

    Ariko ko mbona abantu bamwe basaba cyane Twagiramungu gufatanya na bariya bantu bahunze FPR, impamvu bagomba gufatanya ni iyihe? Ese ko wumva abashaka ko bafatanya bakunda demokarasi, hari uwababwiye ko demokarasi ari ukwirunda hamwe? Iyo biza kuba ibyo kwirunda hamwe, Parmehutu na MRND ziba zarayizanye mu Rwanda. Abo ba Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa, na Gahima tugomba kuyoboka, ko mbona mwirirwa muvuga ko ko Kagame ari umwicanyi, bo harya ni abere? Ikizwi ni uko nabao ari abicanyi.

  • #73

    Ndeze John Patrick (mardi, 01 mars 2011 15:33)

    Bwana Twagiramungu, ndagushimiye ko wemeye ko mwakoze amakosa menshi irisumba ayandi rikaba gufatanya na Kagame mutazi ko azabahinduka. Nyamara abantu benshi barabikubwiye ukabagira abaswa muri politiki. None se ko mbona n’ubundi usa nukorera Kagame utabizi. Kubikumvisha na none ntibyakorohera buriya uzabyumva na none mu mpitagihe. Iyo ndebye imyitwarire yawe ndasanga utarumva demokarasi ishyingiye ku mashyaka menshi.
    Nyuma yo kubona ko demokarasi yatunaniye abanyarwanda kuva muri 59 nafashe akanya nibaza impamvu. Impamvu nta yindi, u Rwanda rwagize buri gihe amashyaka ayoborwa n’abanyapolitiki nk’amashyirahamwe y’abatekamutwe.
    Nyuma yo gusanga muri USA bafite demokarasi y’intangarugero ariko muri Congo democratique bafite arenga 200 nta demokarasi iharangwa nageze ku mwanzuro ko mugihugu cyumva demokarasi hakwiye kuba amashyaka abiri. Ishyaka r’abari ku butegetsi kandi bifuza kubugumaho hamwe n’ishyaka ry’abatari ku butegetsi ariko bifuza kubugeraho. Ibi bigashoboka ari uko abahagarariye ibyiciro by’abanyarwanda bicaye hamwe bakaganira uko ibi byiciro byagaragazwa n’uburyo bizajya birasimburana kubutegetsi.
    Niba utarumva iri banga uzaba nka Kayibanda kuko yapfuye yibwira ko yatangije demokarasi. Ntayo yatangije kuko iyo ayimenya ntabwo yari kuruhuka ataragaragaza urubuga rw’abatavuga rumwe nawe kandi ngo agerageze kubumva. Niba udashobora guhura n’abahunze Kagame ngo mwumve ko mugize ikicyiro cy’abatari ku butegetsi kandi bifuza ku bugeraho. Nta demokarasi uzageza mu Rwanda. Ikindi ukwiye kumenya ni uko muri demokarasi nta muntu kamara ubaho. Kuki wumva buri gihe ugomba kujya imbere. Nawe ntaho utaniye nabamaze imyaka 40 ku butegetsi.
    Hanyuma se ngo ko ushaka gufasha urubyiruko kuboneza demokarasi bariya bana baton ka Ntaganda, Ingabire na Mushayidi biyemeje no kuyitangira urabanenga iki? Oya, reka kuducamo ibice. Ndumva aho gushyinga irindi shyaka wari ukwiye gushyigikira ikibuze. Itangazamakuru ry’Igenga hamwe n’amashyirahamwe yubahiriza uburenganzira bwa Muntu. Maze demokarasi yamara gutsimbakazwa mu Rwanda wenda ukaba waba nka Senateri. Naho kuba umukuru w’igihugu mbona bikunze kugwa kubantu batabigaragarije ipfa cyane.

  • #72

    Samson (mardi, 01 mars 2011 13:33)

    Twagiramungu nabameze nkawe bose ntabo dukeneye, ibyo yadukoze birahagije nareke kugira uwo ashushanya ahubwo hari aho nagiye mbona akoresha ijambo "Abasazi"kenshi narinzi ko koko hari imihindukire yaba yaragize none nkoze analysis yibyo avuze hariya ndasanga uwamukurikira ariwe nakwita Umusazi, nubwo iri jambo ntarinkwiriye kurikoresha.

  • #71

    Rwamugara (mardi, 01 mars 2011 13:31)

    Oya urasobanuye ariko icyo navuga ni kimwe:
    Uri RUSISIBIRANYA BWANA TWAGIRAMUNGU.Byo ugira ibitekerezo ariko kukwizera biragoye hari byinshi bikusanwa mu bwicanyi bwa ba Gapyisi n'abandi banyapolitique mugihe cy'intamba nzakwibutsa. Inama na kugira ibyo kuba umuyobozi w'igihugu waba ubyibagiwe hari abatagira icyo banengwaho ahonyine wabera urusomero

  • #70

    Ruticumuambi (mardi, 01 mars 2011 12:56)

    Theophile Murengerantwari we, have se ntugasubire ku rugamba!Dore urugamba ruraremye none ngo uriheje ? Subiza Ntamakemwa Gerard , dore atanze ibitekerezo bifatika, gerageza umusubize !! Intwari iboneka mu irasaniro!

  • #69

    Theophile (mardi, 01 mars 2011 11:46)

    Kamuzinzi,

    Icyo napfaga ni uko utavuga ndi gukwiza les ondes négatives, kubera ko ndashaka kaganira muri ubwo buryo. None urabona, uwakoze programmation, yateganyije ahantu, ubundi ahandika ngo izina, ahandi ati message. Ibyo se si uko yabonaga agaciro k'izina mu kuganira? N'iyo kandi ryaba surnom, izina ni irikujije umuntu. Kera ndibuka ko hari aho nabaye bampamagara ngo Curuwaruje!!! Iryo nararyitabaga da! Yewe ndetse hari n'ubwo baguha izina rijyanye na défaut yawe! Bakarikwita ukaryitaba, wagira Imana bikagufasha gukira iyo défaut. Ndetse njye iyo nise umuntu ngo "Rukokoma", nkeka ko atabibonamo igitutsi. Uretse ko ninjya kumwibariza ubwange ikibazo Nyamwasa na bagenzi be bamuteye, nzamuhamagara mu cyubahiro, ni ukuvuga mu izina yitwa. Ariko rero nkakubaza ni urugero, nti uhisemo kwiyita ngo: "Nsubizetheophilen'abandi". Iryo rikaba izina nkaba umuntu! Icyakora nanone izina rikagaragaza d'une certaine façon personnalité ya nyir'ukurikoresha, nkeka ndetse ko atatinyuka no kwivuga ati nijye kanaka uriho uvuga. NK'urugero, ati nijye Twagiramungu ugusubije n'ubwo niyise gutyo!Njye iyo nsomye inyandiko iri kuri iyi site, mbaza kureba munsi nti yasinywe nande? Ibyo bikayiha agaciro mu maso yanjye, kuko ngira nti iyi yanditswe na padiri kanaka cg. undi Mr kanaka. Icyo gihe ngira icyo nyivugaho, ariko ntegereje ko nyir'ukuyandika nawe ashobora kugira icyo abivugaho. Icyo nicyo bita dialogue, kuko ikiganiro cyose cyiyubashye kigira intego. Ndizera ko ntawohereza inyandiko aha agamije kumva akatuvamo. Njye icyo nzi cyo ni uko ntacyo nahisha hagize umbajije hano uri kuvuga, namubwira nti nitwa Murengerantwari, kandi dore impamvu mbajije ibi n'Ibi. Sinumva umuntu waganira n'undi, mu kuganira koko bigamije kubaka, ngo atinye kumubwira uwo ariwe, ku buryo yahitamo gushyiraho masque kugirango abone kuvuga!!! Niyo mpamvu rero nagize nti ni uburenganzira bwanjye bwo kuvuga ko kuganira kuri ubu buryo, ce n'est pas mon genre. Abumva bibatunganiye nababwira iki! Buri wese ajye akora icyo yumva kimutunganiye, kandi kami ka muntu n'umutima we.Ngusezereho rero nkubwira nanjye nti: "The world is so beautiful, there is no time, no energy to sound negative." Nicyo gituma nyine mpisemo kwiheza, ubwo tuzanaganirira n'ahandi imbonankubone Imana nibishaka.

    Theo.

  • #68

    Ntamakemwa Gerard (mardi, 01 mars 2011 11:00)

    Icyifuzo cy'uko Twagiramungu yafatanya na ba Nyamwasa na Karegeya, ariko bivugwa n'umuntu uvuga ko ngo yavuze ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga, arasa nushaka gusesereza. Kuvaho kwa Habyarimana, Twagiramungu na bo muri MDR itaracikamo ibice bibiri, byari bitandukanye nibyo Nyamwasa, Karegeya na Kagame bamwifurije, kandi babigezeho. Bo baramwishe. Habyarimana yagombaga kuvaho ku buryo bwa demokarasi, jye niko nibwira. Sinibuka niba bararirimba ga ngo "naraswa agapfa impundu zizavuga". Ese Twagiramungu agomba gufatanya n'aba basirikare kuzihe mpamvu, icyo bazanye gishya ni ikihe, uretse guhwihwisa ko bashobora guteza intambara cyanga bakica Kagame. Ngo ntakizakorwa ntakanyafu!! Ariko ibyo kwica ntimurabihaga? Rudahigwa apfuye arozwe, Kigeri ahunze yiruka imisozi, Kayibanda apfuye urwagashinyaguro, Habyarimana arashwe nabo ba Nyamwasa, Kagame ngo nawe naraswe na Nyamwasa afatanije n'Abahutu ngo bumva ko Kagame apfuye, Nyamwasa na Karegeye bazabaha ubutegetsi bwahoze ari ubwa Habyarimana.

    Nibwira ko Abahutu bashaka gushyira hamwe na ba Karegeye na Nyamwasa babikora bahubutse, umenya babiterwa no kubura leadership muri bo. Ikindi babiterwa nuko batagira selfconfidence muri bo. Iteka bifata k'ibigarasha, inganda... Umuntu yagira ngo iyo badafite ba shebuja bakera ntacyakorwa. Ubwo umuntu yakongeraho ko bibagirwa vuba, uretse ko na Nyamwasa na Karegeya, Rudasingwa na Gahima nabo bibagirwa vuba, ariko bo babigira nkana n'ubwenge bwinshi, kugira ngo biyegereze ababagaragira mu rugamba bafite rwo guhirika uwabahemukiye, agatuma bongera guhunga. Nta nubwo abo Bahutu bibaza niba impavu zo guhunga bazisangiye n'izo Nkotanyi. Kagame ni ngombwa ko avaho, ariko kugira ngo aveho kubera ko Nyamwasa na Karegeye, Rudasingwa na Gahima birukanywe ku kazi, umenya atari byo abantu bagenderaho gusa. Iyi ntabwo yaba ari politike twashingiraho kugira ngo Urwanda rube urwacu twese. Hari ibindi bikomeye biruta umujinya, bigomba gutuma twumva ko dushyize hamwe. None se koko mbere y'imyaka 17 Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa, Gahima ntibafatanije na Kagame kwica abantu, kubagira imbwa, kubirukanisha ku kazi, kubafungisha, n'ibindi tutavuga bibabaje cyane. None se ubu baricujije ku byo bakoze? Bamwe bavuga ko Rukokoma ariwe ugomba kwicuza!! Ese aba basirikare uko ari batatu, na Gahima "founder" wa RANU na FPR, na RNC, aho batandukaniye na Kagame babanye ari bato, ni hehe? Icyo bapfa abo Bahutu se baba bakizi neza? Ese kuki bahitamo gukorana na ba Nyamwasa aho gukorana na Rukokoma? Kubera ko Rukokoma adafite abasirikare? Kubera ko atari umusirikare?

    Twagiramungu Abahutu bamwe bavuga ko ariwe watumye Inkotanyi zifata Urwanda, ukagira ngo yari umugaba w'ingabo. Niba yarafatanije n'Inkotanyi za kera sinumva impamvu atazafatanya n'izubu, arizo Karegeya, Nyamwasa, Gahima n'agasuzuguro ke, na Rudasingwa! Buriya aracyabyiga. Igihe cy'abacengenzi, babandi Abahutu bamwe bitaga Abacunguzi, Nyamwasa niwe wabatsinze, arabtikiza, abagira imbwa z'imisega arabica ntihasigara nuzabara inkuru, yica n'Abahutu batagira umubare b'abaturage basanzwe batari muri iyo ntambara, cyane mu majyaruguru y'igihugu,ariko ibyo byose byaribagiranye, ngo noneho ubu niwe uhindutse UMUCUNGUZI w'Abahutu!!! Ngo yicaga Kagame ariwe wamutumye, yumviraga mategeko!

    Uwabaroze ntiyakarabye. Gutobatoba murabizi, guhubuka mubigira inshigano n'umurage muzasigira abo mubyara. Niko mubaye niko mwavumwe!

  • #67

    Kamuzinzi (mardi, 01 mars 2011 09:38)


    Theophile,

    Ibyo uvuze ubihuriyeho na benshi nanjye ndimo. Iby'amazina biragoye. Reka ntandukire gato, ariko na byo ni ukwungurana ibitekerezo. Niba waragenze amahanga, ugahura n'abantu b'imico myinshi ibi ngiye kuvuga ushobora kuba wari usanzwe ubizi. Ariko ngo inyongera mbi ni imisuha.

    Mustafa Kemal Attatürk ni we washinze Turquie nshya (Iyi Turkiya tuzi n'amategeko yayo). Mbere yaho Abaturikiya ntibagiraga amazina! Byabaye ngombwa rero ko batangira gushaka amazina bakwitwa, dore ko n'uwo muco w'amazina wari ubaye mushya kuri bo.

    Ubwo nibwo wasangaga bamwe bafashe bene aya mazina:
    "njye ntuye hariya mu nzu ya data", "navutse ndi umubaji", "njye singira izina", ... n'andi ameze atya. Ubwo uramutse uhuye n'umuntu uturuka muri icyo gihugu wamubaza uko izina risobanuye mu cyongereza cg se mu gifaransa.

    Nyamara n'amazina y'amanyarwanda ni uko ameze! Hari ba "murore unkwere", "se rupfupfura impyisi", "nyir'ingoma y'abima", ...

    Hano ikibazo ni iki: Izina riba izina ryari?

    Ntabwo nzi uko mu Rwanda byifashe, ariko mu bihugu byateye imbere (mu Burayi n'ahandi) hari amategeko asobanura niba izina runaka ryemewe: ntabwo umubyeyi ashobora kwita umwana we izina iryo ari ryo ryose ngo ni ukubera ko ari we wamwibyariye. Ese wari uzi ko mu Budage bibujijwe kwita umwana wawe Hitler cg Juda?

    Ngaruke gato kuri ririya zina "nsubize theophile n'abandi". Ryagombye kuba izina iyo riza kwandikwa gutya: nsubizetewofilenabandi" (mu kinyarwanda), ubwo nyine ryaba risa n'andi mazina tuzi: nsanzabaganwa, tubanambazi, bizirurema,...

    Aha ikindi umuntu yakwibaza ni iki: ese izina riba izina iyo ryanditswe umujyo umwe cg se iyo uribonye ahita amenya ko ari izina?

    "Rwarakabije w'i Ngarama" ryaba izina, uretse ko tudafite bene uyu muco wo kwitwa gutya. Bijya gusa n'uwitwa von Götzen abanyarwanda bazi neza.

    Ntashira, ararekwa.

    Umunsi mwiza.

  • #66

    mizero (mardi, 01 mars 2011 09:28)

    Wapi rwose habe abahutu cg abatutsi ndunva abenshi barokotse tutazibagirwa intero twagiramungu yari yarashyize mubantu ngo navaho impundu zizavuga. Zaravuze uko wenda babitekerezaga ariko byatumye ubu turi kwangara nabari kwa Kagame babuze ayo bacira nayo bamira.Gusa faustin utubabarire ufatanye na Nyamwas na Karegeya wenda hari icyo byatanga nubwo kubaka ikizere mu bantu bigoranye kubera urwikekwe rumaze iminsi ariko se twabigira gute

  • #65

    Umwana w'Umwami (mardi, 01 mars 2011 08:53)

    Twagiramungu garagaza ibyo ba Karegeya bahisha kuko nimwicyara hamwe niho mushobora kubona insinzi ikomeye kuko ingoma ishingiye kumoko ntayo tugikeneye icyo dushaka ni Democtatie isesenguye kandi namwe murabibna ko ingoma zibitugu zitagifite isoko.
    Ariko abobahungu bane nukubitondera nogusesengura, Dore ko kagame yarahitanye Kabila kandi yarasigaye amwita inshuti.

    Umwana W'Umwami

  • #64

    Theophile (mardi, 01 mars 2011 04:36)

    Kamuzinzi,

    Dore ahubwo rero. Naho kunyandikira ngo nitwa "Ndasubiza Theophile n'abandi", habaho pseudonymes, njye nta n'icyo zintwaye, kimwe n'uko ntawe nsaba ngo amenye ko nkoresha izina ryanjye, ba Theophile ni benshi nk'uko ba Mariya ari benshi. Ntabwo rero umuntu ashobora kunyandikira ngo nitwa "ndasubiza Theophile n'abandi", kabone n'iyo yaba afite ibitekerezo byuzuye umutwe, njye ngomba gushyiraho point d'?. Kuko nibaza nti, ce type abuze iki pour se permettre de me répondre d'une telle manière, kabone n'iyo yavuga ibihwitse, ariko ndavuga nti kwandika kuriya habuze ikintu! Ni uburenganzira rero bw'abashyizeho site kuyiha umurongo, kuko ni banyirayo, buri wese ategeka inzu ye uko abyumva. Ariko nanjye ni uburanganzira bwanjye bwo kuvuga nti ubu buryo byo kuganira si ubwanjye. Bivuga ko nakomeza gusura iyi site, ariko kuyunguranira ho ibitekerezo, ko ubwo buryo butanyuze. Ibyo kandi ndumva ntacyo byatwara abasigaye kuko ibyo nahavugira si kamara! Naho ubundi ugize neza kumbwira ko ntacyo nagombye kubariza Twagiramungu aha ngaha, kandi nanjye niko nageze aho kubitekereza, kuko hari ubundi buryo bwo kumubaza ndetse no kuri telefoni birashoboka. Mbifurije rero gukomeza kwinigura neza, birafasha!

    Ukomere.

    Theo.

  • #63

    Olivier (mardi, 01 mars 2011 02:16)

    Ndashima Twagiramungu ibisobanuro atanze. Arakarama.

  • #62

    Kamuzinzi (lundi, 28 février 2011 23:54)


    @Theophile
    Kuri uru rubuga rwose turisanzuye kandi buri wese arisanga nk'uko abapadiri barutangiza babivuze kumugaragaro, kandi ndumva utamputaje. Gusa sinkunda abatukana cg se abumva ko ibitekerezo byabo aribyo bifite ishingiro.

    Njye uko mbibona kugira ngo Twagiramungu agusubize kuri uru rubuga bisa n'ibikomeye. Keretse umwandikiye, ugatanga umwirondoro wawe wose (ibi ndumva hari uwatanze iyi info anatanga na email umuntu yakoresha) cg se ukajya mu kiganiro mbwirwaruhame yaba akoresha maze ukumubaza. Ibi ndumva harimo logique.

    Twagiramungu aragira ati bariya bo muri RNC numva bambeshya cg se hari icyo bampisha. Wowe uragira uti impamvu nyamukuru ituma badakorana ni iyihe?

    Nzi ko wavuze ko witwa Theophile koko, unagaya abihisha inyuma ya za pseudonymes. Njye icyo nshyira imbere cyane ni ibitekerezo by'abantu kuko izina ritagira igitekerezo ni nk'umutwe wuzuye ubusa.(Unyumve neza ntabwo mvuga ko nta bitekerezo wungura abasura uru rubuga. Ndabuvuga muri rusange). Utanga igitekerezo cyiza niyo yavuga ngo yitwa "x" numva bishimishije kandi binahagije.

    Des chocs des idées jaillit la lumière!

    I hope you're not very sensitive nor easily irritable. The world is so beautiful, there is no time, no energy to sound negative.

  • #61

    Theophile (lundi, 28 février 2011 22:57)

    Wowe unsubiza, nagusaba niba ntacyo byagabanya ku cyubahiro cyawe, kumbwira uti ngusubije nka...Niba kandi utabishoboye, niwihimbe izina, ariko menye nti nimvuga ndaba nsubije, nyanaka...Ibyo koko biba ari ikizamini gikomeye mu kubahana? Ariko niba site ibiteganya ko ushobora gusubiza utyo, ibyo nabasha kubyumva, ahubwo nkagira nti ninjye uri gusara njya kwinjira mu biganiro biteganyijwe kuri bene ubu buryo! Nshobora kuba nabajije ikibazo cyanjye aho kidakwiriye, kuko numva ari Twagiramungu natekerezagaho ko mbaza nk'uko nawe yanditse. Ushobora kubivuga uko ubyumva, ni uburenganzira bwawe, ariko si ukuvuga ko mba mbajije ikibazo ndafite information ihagije ku byo mvuga, ku buryo niba mvuze nti Twagiramungu gira icyo ubivugaho, mbyumvikane ko ntaba ntegereje igisubizo aussi simpliste. Ngaho ukomere, nizere ko ntaguhutaje, gusa ntekereza ko atari kuri bene iyi forum nagombaga kubibariza. Amahoro nawe ni ah'ubutaha!

    Theo.

  • #60

    nsubize theophile n'abandi (lundi, 28 février 2011 22:40)


    Niba mwarakurikiye amakuru ya RNC muribuka ko begeye Twagiramungu kugira ngo bakorane ariko akabatera utwatsi. Aba bagabo bafite icyo bapfa twe tutazi.

    Ku kibazo kigira kiti: Kuki Twagiramungu adakorana na ba Kayumba urebye yagisubije. Murebe kiriya gice kibanziriza icya nyuma n'igice cya nyuma aho asubiza ikibazo cya gatatu. Aragira ati:

    ...Nawe se umuntu arakubwira ngo mukorane ariko afite ibyo agukinga...

    akongera akagira ati:

    ...Nta wundi Kanyarengwe dukeneye, nta wundi Pasteur Bizimungu! ...

    Nyamara hari uwatanze igitekerezo avuga ko bose bashyira hamwe. Niba Kayumba na Twagiramungu badashobora gushyira hamwe cg se ngo bahure baganire, maze bagashyira inyungu z'u Rwanda imbere, siniyumvisha icyo RDI na RNC byaba bigamije!

    Njye nifuzaga ko RDI, RNC, FDU, Imanzi, ba Ntaganda,... bose bogombye kugira ihuriro maze bakareba uko ibibazo by'u Rda bisa n'ibidashira byobonerwa umuti maze u Rwanda rugaturwa n'abanyarwanda aho guturwa n'amakimbirane hagati y'amoko cg uturere.

    Amahoro iwacu.

  • #59

    nimpongo@gmail.com (lundi, 28 février 2011 22:23)

    GENDA TWAGIRAMUNGU URI UMUGABO
    Impamvu ya mbere nkwemera ni uko uri mu banyapolitike bake mu Rwanda bafite umurongo wa politique ugaragara bagenderaho, na idéologie idahindagurika kubera inyungu z’umuntu ku giti cye. Ndakwibuka muri za 1990 na … uvuga uti mpindukira ku buriri simpindukira ku ijambo. Mbona ahubwo wari kuvuga uti mpindukira ku buriri simpindukira muri politique. Uri mu banyapolitike bacye babonye bwa mbere ko guheza abanyarwanda bamwe hanze y’igihugu ari bibi, kandi uranabyamagana, none se ingaruka zo gushaka kubaheza hanze ntizagaragaye ?
    Uri mu banyapolitike bacye baharanira démocratie maze ukarwanya igitugu n’ivangura, aho byaturuka hose, haba kwa HABYARIMANA, KAGAME cyangwa sobukwe KAYIBANDA. Pour cela tu es un homme incompris, aussi bien par tes frères hutu que par tes cousins tutsi, parce que là où tu prônes le dialogue et l’inclusion, la plupart d’entre eux prônent l’affrontement et l’exclusion. Le fait que tes frères et cousins ne te comprennent pas tu t’en fous éperdument car tu te dis «après tout je me bats pour les causes justes, je ne me bats pas pour faire plaisir aux gens, quoi que…tu aimerais quand même les rallier à tes causes que tu estimes justes, avec raison d’ailleurs.
    Kuvuga ngo urirata kandi urishongora uramaze. Ubwo ni yo « défaut » yawe nyine, après tout nta muntu utayigira kandi iz’abandi wenda nizo mbi kuruta iyawe. None se ko abandi ari abicanyi, abajura, abasambanyi, ibisambo, abanyakinyoma n’ibindi byinshi bibi. Nabe nawe wirata kandi ukanishongorana mu kuri.
    Kuvuga ngo wakoranye na FPR, ibyo si icyaha, inzira mwakoranyemo na FPR irazwi yari iyo kurwanya ingoma y’igitugu kandi mu buryo bwa démocratie, niba FPR yarakubeshye, ibyo ni ikosa rya FPR ni yo igomba kubibazwa. Umuntu yavuga ati ntiwabaye clairvoyant ngo ubone iyo escroquerie hakiri kare, ariko se wari kubona ibintu na ba Sendashonga batabonye kandi barara mu kirambi cya FPR. IByo ntawabikurenganyiriza. Ibyo kandi birebana n’urupfu rwa Habvyarimana, ntaho uhuriye narwo kandi ntiwari kurubona mbere y’igihe kuko nturi umupfumu.

    Ikindi bavuga ni uko ngo wavuze ngo n’iyo Byumba yafatwa, ni byo koko warabivuze kandi tu avais raison, kuri jye waravugaga uti n’iyo préfecture yafatwa twakora imishyikirano kuko nk’umuntu ureba kure wabonaga ko ifashwe ntihabe imishyikirano, n’izindi zisigaye zafatwa. Ntibanze kukumva se batinye kubona ingaruka? Ikindi barakubeshyera, ntiwavuze Byumba wavuze Préfecture, iyo vidéo iri kuri YOU TUBE bazayumve uvuga Préfecture ntuvuga BYUMBA.
    Nziko cyera abantu bazajya bakwibuka bakavuga ngo iyo dukurikiza ibyo yatubwiye BARI KWICUZA.

    Ubu ndi IKIGALI ariko ejo bundi nteganya kuza I Bruxelles nzagushaka dusangire byeri, numvise ngo izaho ziraryoshye cyane kandi ni nyinshi.

    Yari Gapfa-Kaburiwe NIMPONGO, nimpongo@gmail.com
    Nyarutarama, Kigali, Rwanda.



  • #58

    Theophile (lundi, 28 février 2011 19:50)

    Hari uwabajije impamvu Twagiramungu adashaka gukorana na ba Kayumba! Uwabajije ibi yarebye kure, kuko nanjye nicyo kibazo nyamukuru nibaza aha ngaha.

    Niba Twagiramungu avuga ko inkotanyi "Twese zaduhumye amaso , tuzifata nk’abavandimwe bashaka gutaha mu Rwababyaye bagamije gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Iyo nza kumenya ko bariya bantu bari bagamije kwiharira ubutegetsi no gusahura igihugu, mba narabarwanyije nk’uko narwanyaga ingoma y’igitugu."

    Ibyabaye kuri Twagiramungu n'abandi benshi kuki bitaba byarabyaye no kuri Kayumba Nyamwasa na bagenzi be?

    Twagiramungu nasobanure impamvu gukorana na ba Kayumba atabikozwa, kandi abitangire ingingo zumvikana nk'uko yabigenje ku bindi bibazo.

    Mukomere mwese.

    Theo.

  • #57

    Kalisa (lundi, 28 février 2011 19:08)

    Kuri 100% :Niba mbyibuka neza ushaka kwinjira muri RDI ya Twagiramungu yiyandikisha kuri :rdirwandarwiza@yahoo.fr; akavuga umwirondoro we na adresse ye. Twagiramungu aramusubiza, bagahana gahunda! reka tugire bwangu turyinjiremo , tureme za Clubs ubundi ubutegetsi bw'igitugu tubwereke agakino !

  • #56

    NDINABO (lundi, 28 février 2011 19:06)

    Nyuma y'ibi bisobanuro Bwana Faustin Twagiramungu Rukokoma ahaye abanyarwanda muri rusange , nabarwanashyaka be by'umwihariko ; biragaragara ko ariwe munyapolitique kugeza ubu akarere k'ibiyaga bigari gafite, nakomeje gukurikira abantu bavuze amagambo menshi hano ariko nta muntu numwe wigeze agira icyo anenga kubisobanuro yatanze kandi byarasakuje imyaka hafi 20 yose ngo n'ibibazo bigaragaza inenge ikomeye ishobora gutuma isura ye ihindana!
    Ahubwo urasanga ameze nkawamunyeshuri w'umuhanga cyane mu ishuri , agahora aba uwa mbere abandi bakabimwangira! None se ninde ubibona ukundi, abasakuzaga ngo yari inkotanyi nta bisobanuro bigeze baduha bihinyuza ibyo yatanze kandi biranditse si amagambo, abavuga ko yatanze Byumba twategereje ko baduha ibisobanuro bihamya koko uburyo Faustin Twagiramungu yayitanze ndaheba! Ibitutsi gusa , gusebanya niyo ndwara abanyarwanda barwaye! Twagiramungu yavuze kenshi ko politique ari science ariko benshi baziko ari imbunda, ibigambo bitameshe, gutemana ....
    Nibiyemeze rero ko Twagiramungu Faustin ari umunyapolitique udashidikanywaho kandi ubifitemo uburambe n'ubuhanga , ntabwo kujya ikigali ari ukugaragaza ko azi politique nkuko abafana ba FPR bashaka kumva ko byaba ari intsinzi kuko aribyo n'impysisi zavuga ko zizi politique kuko icyo zizi ari ukwiba, n'ibyaha byinshi! Biragaragara ko FPR itewe inkeke ni uko nta bubasha ifite kuri Twagiramungu Faustin , nizo mpamvu rero ubona bose barimo bavuga ibigambo bicuramye!

    Reka tubitege amaso , wabona Imana yarokoye Twagiramungu Faustin hari umugambi yari ifitiye abanyarwanda!! Nabwira abumva rwose biteguye guhangana nawe gukenyera kuko n'iy'umuhindo ntacyo yamutwaye!

  • #55

    mujyanama (lundi, 28 février 2011 18:59)

    mugire amahoro .muli byinshi twagiramungu yavuze jye icyangombwa nakuramo niki banyarwanda twese amoko yose rubyiruko abakuze igihe kirageze ngo tube bamwe dushyire hamwe dushakire umuti uhamye ibibazo byinshi igihugu gifite. mumenye ko twagiramungu atali we wenyine inkotanyi zabeshye ahubwo tumushimire ko aliwe wagize ubutwali bwo kubyemera no kubisabira imbabazi kuko kera abazabyemera ni benshi nuko badatinyuka kubivuga yemwe namahanga inkotanyi zarayabeshye guhora rero dusubira inyuma ntaho bizatugeza jye reka nibarize faustin kuki udashaka gukorana na ba kayumba ? hari ibimenyesto simusiga waba ufite ko bakorana na fdrl? ese kuli wowe fdrl bose naba génocidaire? ndabona nimba koko nkuko ubivuga ushaka ubumwe bwabanyarwanda wagombye byibuze kuvugana nabo ndakumenyesha ko umunsi opposition mwese mwashyize hamwe bikamenyekana ibyifuzo byanyu byose bizashoboka ndabona hakenewe umuhuza uzahuza opposition mbere ya byose naho ubundi mwese mwaba muvomera mu kiva. nkuko ubivuga urakuze imbaraga usigaranye zikoreshe mugushaka uburyo abanyarwanda bali hose batavuga rumwe na leta ya kigali baba bamwe. nanjye sinavugana nuwo aliwe wese wagize uruhare rugaragara muli génocide aliko na none fdrl ntabwo ali abicanyi nubwo baba barimwo bazabazwa icyaha ni gatozi jye nabo nzabandikira niyemeje kubagira inama nkeneye ko wansubiza urakoze

  • #54

    musome neza (lundi, 28 février 2011 17:43)

    Twagira aricuza ko abatutsi batashye mu Rwanda!

  • #53

    100/100 (lundi, 28 février 2011 16:54)

    NI MUTUBWIRE UBURYO BWO KWIYINDIKISHA MU ISHYEKA

  • #52

    Cyusa (lundi, 28 février 2011 16:27)

    Twabatsinze byo ntibigitinze! kagame hambira nshuti ukize amagara yawe niba ukiyakunda ! Hungisha umugore n'abana naho ubundi les jeunes révolutionnaires bazabagutanyaguriza mu maso baguhanira ibibi wakoreye Abanyarwanda. tegereza uzabona .

  • #51

    toto (lundi, 28 février 2011 15:11)

    Aliko amagambo yo mugira menshi koko!!!! Ibikorwa byanyu ni ingume kandi ubunebwe bwanyu ni akangari!!! Naho ubwoba ku rugamba ntiwareba!!! Mwatsinzwe ntacyo mubuze, none ngo mujye mu muhanda ntacyo mufite? Erega ntimukagereranye ibibaye ahandi ngo mubizane ino aha! Situation u Rwanda rwaciyemo ituma hakenerwa inzira "sui generis" yo gukemura ibibazo bihali. Naho abo ushaka bajya mu ishyamba uzajyeyo ubakurire wa muswa we.

  • #50

    Kazubwenge (lundi, 28 février 2011 13:55)

    Ese weho Twagiramungu,ko ubu wamenye amayeri yinkotanyi,kandi akaba ari menshi cyane? wayatubwira ,ukatubwira nuko twebwe urubyiruko twazayirinda.

  • #49

    Nararibonye (lundi, 28 février 2011 13:46)

    Seth Sendashonga ubwe, mu gihe cy’amez 12 yandikiye Perezida wa Repubulika amabaruwa 760 yerekana uko Inkotanyi zamaze abantu.

    Mr Twagiramungu ,ushobora kutwoherereza copy zayo mabaruwa ,cyangwa ukatubwira ibyari biri muri ayo mabaruwa ko wivugiye ko wari inshuti ya seth.

    Ese Prezida uvuga hano yari Pasteur,ese aracariho?

  • #48

    mbabwize ukuri (lundi, 28 février 2011 12:29)


    nyampinga ati bariya banyapolitiki barangwa n'ikinyoma no gukunda inda zabo kimwe n'ubwicanyi, turabarambiwe. Aha harimo ba Twagiramungu na Kagame uretse nyine ko Twagiramungu atari umwicanyi. Ibi rwose turabihuje. nyampinga akongera ati turebe uko urubyiruko rwazamura ibitekerezo bihuye n'ibihe tugezemo. Ibi na byo ni ukuri.

    Reka ngaruke inyuma ku by'iriya ntambara ya 1990-94 kuko yateranyije abanyarwanda, inararika imbaga. Ndayigarukaho kuko usanga benshi bibeshya cyane ku bijyanye na yo.

    RPF itera u Rwanda yari igamije gukuraho ubutegetsi bw'igitugu bwa Habyarimana. Ni na yo mpamvu Pasteur Bizimungu yari umuvugizi wayo, Kanyarengwe akayibera perezida na ba Sendashonga bakayigiramo indi mirimo. Ibi byari ukwereka amahanga ko RPF atari agatsiko k'abatutsi gashaka kwigarurira ubutegetsi. Ibi kandi byanavugwaga n'abahagarariye RPF hirya no hino mu mahanga, basebya ubutegetsi bwa Habyarimana. Na niko Twagiramungu yaje kujya mu Bubiligi kugira ngo agirane na bo amasezerano yo kureba ukuntu bahirika ubutegetsi bw'igitugu bw'icyo gihe, ariko banyuze mu nzira ya politiki (inzira y'amahoro).

    Muti ikibazo cy'impunzi n'ikibazo cy'amoko cyaje kuzamo gite?

    Nyuma y'ayo masezerano na Twagiramungu n'abandi, RPF yafashe Byumba maze yirukana abari bahatuye ndetse inica abantu benshi (baba abahutu cg abatutsi bari basanzwe mu Rda). Abanyarwanda babonye rero ko RPF idashaka amahoro ahubwo ko ishaka ubutegetsi ku ngufu. Muribuka kandi ko guhera muri za 60 hari abatutsi bateraga u Rwanda biyita inyenzi, barya bari mu ishyaka bitaga runali (UNAR), ubwo nyine imitwe irashyuha ngo inyenzi zagarutse.

    Ikibabaje ni uko abatutsi bari mu Rda baje kwibonamo ko RPF ari umuryango ushobora guharanira inyungu zabo, biyibagiza ko icyatumye bafata intwaro kwari ukurwanya ubutegetsi buhari. Na RPF muri gahunda zayo ntabwo abatutsi bari mu Rda bari barimo. Ibyakurikiye mwese murabizi.

    Bilan y'iyo ntambara: hatahutse abatutsi bangahe baturutse muri Uganda, mu Burundi cg muri Congo? Abatutsi bari basanzwe baba mu Rwanda hishwe bangahe? Iyo ibyo gukuraho Habyarimana biza gukorwa mu nzira ya politiki haba harapfuye bangahe?

    Politiki yose izashaka gushingira ku moko cg ku turere ntaho izageza u Rwanda kuko abanyarwanda bazageraho bagasubiranamo. Abo muri Afurika y'epfo bashatse gukumira abirabura ariko biranga kandi ntawabarushaga igisirikari gikomeye.

    U Rwanda rw'ejo ni urw'urubyiruko rw'ubu. Gusa urubyiruko rukomba kwirinda amacakubiri yaranze ababyeyi, maze rwo rukareba imbere. Biriya by'amoko n'uturere bikigizwa inyuma, ahubwo hakaba urukundo mu bana b'abanyarwanda.

    Ari Kagame, ari Twagiramungu, bose barikunda baharanira inyungu zabo za politiki. Wakora politiki ute se mu gihe ntawe ugukurikira? Ni na yo mpamvu urubyiruko rugomba kwirinda kuba moutons de Panurge! Kagame ntabwo akunda abatutsi, Twagiramungu ntabwo akunda abahutu: ibi mugomba kubimenya.

    Hari igihe nibaza niba Kagame ahubwo akunda u Rwanda. Muti gute? None se mu gihe udindiza uburezi mu mashuri kandi aba bana aribo Rwanda rw'ejo uba utekereza iki? Mu gihe ubona ko nta kigenda mu burezi bw'igihugu uyoboye maze ugahitamo kwoherereza abana bawe kwiga mu mashuri meza mu bihugu byateye imbere! Ari abana ba Kayibanda, ari abana ba Habyarimana bose bize mu mashuri y'u Rwanda.
    None se iyo Kagame afata amafaranga y'igihugu akayohereza muri banki zo mu kirwa cya Maurice kuri konti ze aba ataniyehe na Mobutu cg Abaca wahoze ayobora Nigeria?

    U Rwanda rukeneye abanyepolitiki bitanze, batareba inda zabo. Ese iyo mitungo ibamarira iki ko usanga bapfa nk'imbeba (Abaca, Mobutu, Bokasa, ...)

    Ntitujye twibagirwa ba Mushayidi, Ntaganda, Ingabire n'abandi baharanira ko abanyarwanda babana mu mahoro, gukundana no kwubahana.

    Mugire amahoro.