sam.

19

févr.

2011

Inshuti za Lieutenant Generali Kayumba Nyamwasa zirasubiza Kamaliza Yudita

Dore ngizo za ndege 2 zihenze cyane za Paul Kagame ku giti cye!
Dore ngizo za ndege 2 zihenze cyane za Paul Kagame ku giti cye!

 

  

Ku bashinzwe uru rubuga rw’ubwisanzure, leprophete.fr, nk’uko mwaraye mubisezeranije Abanyarwanda kuri Radio BBC Gahuzamiryango, twizeye ko natwe inkuru yacu muyihitisha.Nimutagira ubwoba bwo kuyitambutsa, tuzakomeza kubaha amakuru.

 

Mwihanganire ko tudashobora kuvuga amazina yacu y’ukuri. Impamvu ni uko turi mu Rwanda, turi mu ngabo z’igihugu. Namwe murumva ko bitatworoheye gutanga umwirondoro wuzuye. Turi itsinda ry’abasilikari bake ,muri iri joro natwe twiyemeje gutinyuka tukavuga icyo dutekereza.

 

Impamvu twanditse iyi nkuru:

 

Ntidushobora kwihanganira na gato ibyo Kamaliza Yudita yavuze kuri Generali Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ngo Kagame yarabahannye kubera ko “ bicaga akazi kabo””. Siko biri. Turisobanura nibiba ngombwa tuvuge n’akari i Murori. Kayumba Nyamwasa twabanye neza, yatubereye umuyobozi mwiza, ntitwumva neza impamvu agomba kugerekwaho ibyaha atakoze, agacibwa mu gihugu. None twiyemeje gutobora tukavuga, Abanyarwanda basomaiyi nkuru abe ari bo baducira urubanza.

 

 A.Ku nyandiko ya Kamaliza Yudita

  

Ishusho Kamaliza atanga ya Paul Kagame twagize uruhare mu kuyirema, twagize igihe cyo kuyemera no kuyemeza abandi Banyarwanda. Gusa turasanga Kamaliza na we akwiye kubona ko mu mpamvu 12 zimutera kwikundira Paul Kagame harimo izitagihuye n’igihe tugezemo. Iyo shusho ya Kagame twacengeje mu Banyarwanda ndetse no mu mitwe y’Abazungu ntabwo twayubatse tugamije kugira nabi. Twari dufite icyifuzo cyo kugira umuyobozi wafasha FPR Inkotanyi kuyobora igihugu mu nzira nziza ya demokarasi, ubumwe,ubwiyunge n’amahoro. Nyuma y’urupfu rudasobanutse rwa Generali Gisa Rwigema, twari twishimiye ko uwo muyobozi wacu abaye Paul Kagame.  

Iki gihugu twarakirwaniye dufatanije na Paul Kagame, benshi mu bavandimwe bacu bakimeneye amaraso yabo ku rugamba rwo kwibohoza rwatangiye ku mugaragaro ku italiki ya 1Ukwakira 1990. 

Twakoze uko dushoboye ngo tumugaragaze neza nk'uko bikwiye kugirirwa umukuru w'igihugu Abanyarwanda bose bakwibonamo.

 

Nyamara ubu ntitwishimiye na busa ko Kayumba Nyamwasa n’izindi ntwari nyinshi zagokeye igihugu zongera gutorongezwa iyo mu buhungiro.Ubwo se ntitwaba twararuhiye ubusa turwanira kubohoza igihugu cyacu none ubu kikaba kiyobowe n’ubutegetsi bubi burengeje ubukana bwa bundi twagayaga kandi twarwanyije?

 

Bityo rero ingingo twumvikanaho na Kamaliza Yudita ku buryo budasubirwaho ni imwe gusa: FPR iyobowe na Paul Kagame yahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntabwo rwose twigeze dupanga ko Abatutsi bari mu Rwanda bakwicwa kugira ngo dukunde dufate ubutegetsi. Twese twari tuhafite imiryango yacu. Birumvikana ko intambara yo kurwanya leta ya Habyarimana yaba yaragize uruhare mu gutuma Abatutsi bicwa ariko ntitwigeze tubipanga na busa. Twe dufashe ijambo muri kano kanya ntitwigeze twumva bivugwa na rimwe n'abayobozi bacu  cyangwa se ngo tubihabweho amabwiriza kuva twatangira urugamba.

 

B.Ingingo 5 tutacyumvikanaho na gato n’umuvandimwe Kamaliza Yudita ni izi zikurikira:

 

1. Paul Kagame ni umunyagitugu: Yatesheje FPR umurongo wayo wo kuyobora igihugu mu nzira ya demokarasi. Tubibutse ko gushyiraho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi no gucyura impunzi ari zo zari intego ebyiri nyamukuru igihe twatangiraga urugamba. Twifuzaga gushyiraho Leta yafasha Abanyarwanda bose kwishyira bakizana mu gihugu cyabo kugira ngo abari ku ngoyi n’abatotezwaga n’ubutegetsi bubi bwariho nabo bahumeke, babeho mu mutuzo.

 

Nyamara tumaze gufata igihugu, ubutegetsi bwose Kagame yarabwikubiye, akica agakiza, inzego z’igihugu nk’ubutabera, Polisi y’igihugu n’izindi akazikoresha mu nyungu ze bwite gusa. Buke buke yagiye ahinduka tumureba, abajyanama bose abigizayo, asigara yiringiye umutwe we wonyine. Ikibabaje kurushaho ni uko abashoboraga kumuvuguruza cyangwa kumwereka ukuri yabishe urwagashinyaguro abagize amahirwe yo kumuca mu rihumye baboneza iy’ubuhungiro. Birababaje cyane.

 

 

2. Paul Kagame ni umwicanyi kabuhariwe:

 

  

Paul Kagame yicishije Abanyarwanda benshi cyane. Abasirikari bacu yiyiciye ubwe ntibagira ingano . Uwarondora amazina yabo ngira ngo bwakwira bugacya. Tukiri mu rugano, abana baturukaga za Burundi yicishije agafuni ntibagira umubare. Abenshi muri bo, iyo bataziraga ko bakekwaho kugirana isano n’ abo mu bwoko bw’Abahutu, bicwaga bazira gusa ko bize amashuri” (intellectuals). Reka tubabwire ibanga: N’ubwo Abanyarwanda mwese mutubona ku manywa duhagaze bwuma, iyo ijoro riguye birahinduka cyane. Hari ubwo twiherera turi nka 4 cyangwa 5, twakwibuka abantu twishe tubahora ubusa n’andi mabi yose uyu mutware wacu yadukoresheje, tugaturika tukarira bukarinda bucya! Iyo turi mu bihe bigoranye nk’ibyo, benshi bahitamo kwiyahuza inzoga n’ibiyobyabwenge kugira ngo barebe ko batora agatotsi, hakaba n'ubwo biba iby’ubusa.Mujye mudusengera.

 

By'umwihariko turashaka kwibutsa Kamaliza ko Paul Kagame yicishije Abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’Abahutu: Urugero rutari kure ni Abasenyeri n'abapadiri ba Kiliziya gatolika twatsinze i Gakurazo le 05/06/1994. Twakwibagirwa dute ibyabereye I Kibeho taliki ya 22/04/1995 ? Ibihumbi n’ibihumbi by’abahutu barimo abana, abakecuru abasaza,abarwayi,abatwite….ntitwabarasaguye ku mugaragaro duhagarikiwe na Afande Fred IBINGIRA ngo nawe akaba yari yahawe itegeko na Jenerali Paul Kagame ?

 

Kuki abarokokeye i Kibeho badafite uburengazira nabo bwo kwibuka ababo ?
Kuki abarokokeye i Kibeho badafite uburengazira nabo bwo kwibuka ababo ?

Abiciwe za Byumba na Kibungo ntibagira ingano.Abo twatsinze mu manama anyuranye twahamagazaga nyuma yo kubohoza akarere aka n’aka, bazwi n’ababo barokotse. Abishwe mu gihe cy’abiyitaga Abacengezi muri za Ruhengeri na Gisenyi, muzababarure muzatagangara. Na Lieutenant Ruzibiza Abdoul wafashe igihe cyo gukora iryo barura arinze apfa atabavuze bose. Muzasome ubuhamya bwe hari igihe byabafasha kumenya aho abanyu baguye. Rurangiza ni abo twatikirije iyo mu mashyamba ya Congo. Raporo ya Loni (Mapping Report)yarabidushinje ku mugaragaro kandi biduteye ipfunwe rikomeye n’ubwoba bwinshi. Tuzi ko umunsi umwe ubutabera buzabituryoza kandi n’ Imana ntizareka kubiduhanira. Nyamara ibyo byose twabikoreshejwe na Paul Kagame, uyu utanacisha bugufi ngo twumvikane, turebe uko twakwitegura guhangana n’izo manza zikomeye zidutegereje. Bamwe mu bayobozi bacu barangije guhabwa za Arrest Warrant mpuzamahanga. Aho kugira ngo dufate umwanya tubyige neza, Paul Kagame ntahwema kudusopanya , ku mpamvu ze bwite. Rwose aho tugeze , dusigaye twibaza niba byose bigenda neza mu mutwe we.

                                                                                   

General Fred Ibingira araganje, nyamara ni we wayoboye ubwicanyi bwarimbuye Abahutu i Kibeho !
General Fred Ibingira araganje, nyamara ni we wayoboye ubwicanyi bwarimbuye Abahutu i Kibeho !

Ibyerekeye urupfu rwa Perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Ntaryamira n’abo bari kumwe mu ndege, ari nabyo byafashwe nk’igikorwa cy’iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, ntacyo tubivugaho, dutegereje icyo ubutabera mpuzamahanga buzemeza.Mukomeze mwihangane na byo bizashyira bimenyekane.

 

3. Paul Kagame ntabwo yashoboye gufasha Abanyarwanda kwiyunga :

 

 Nk’uko Generali Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ari bo Gerard Gahima, Patrick Karegeya na Tewojeni Rudasingwa bakomeje kubivuga ndetse bakanabyandika(Rwanda Briefing), politiki ya Paul Kagame ni politiki izwi ku izina rya “munyangire”. Azi gucamo ibice abo ashinzwe kugira ngo ashobore kubayobora uko yishakiye.Yaraduteranije turicana, turagambanirana, biteye agahinda gusa. Yakunga Abanyarwanda ate igihe adashobora na we kubazwa n’Ubutabera ibyaha yakoze n’ibyo akomeza gukora ? Yakwigorora ate n’abo mu bwoko bw’Abahutu yiciye kandi bakaba bacyuzuye amagereza? Ntitwakwirengagiza ko muri abo bafunze,yego harimo abagize uruhare muri jenoside bagomba kubihanirwa ariko harimo n’abatari bake bamaze imyaka isaga 15 bafunze, nta cyaha , nta dosiye cyangwa se barakatiwe bya nyirarureshwa,barengana ku buryo buzwi na bose. Muri make yahemukiye Abanyarwanda bitavugwa yari akwiye kwisubiraho agahindura imikorere amazi atararenga inkombe.

 

4. Paul Kagame ntiyaciye ruswa,ahubwo na we abarirwa mu bafite akaboko karekare

 

Reka duhere ku byoroshye. Uko twamubonye, Perezida Kagame akunda ifaranga bitangaje. Ese buriya mwari muzi ko nta munyarwanda n’umwe ushobora gukorera ubucuruzi muri iki gihugu ngo yunguke atabanje guhakwa kuri Afande mukuru no kumugenera imigabane ishimishije?Muzegere umucuruzi uwo ari we wese azabasobanurira neza icyo tuvuga aha. 

 

Hari ubwo se muzi ko amasoko ajyanye n’imishinga yose irimo amafaranga atubutse atangwa muri iki gihugu, ayoborwa n’abantu ba Paul Kagame, kandi hakaba harimo komisheni(commission) igomba gushyirwa kuri konti ye bwite ?

 

Mwibuke ko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya batahwemye kwerekana ukuntu Kagame ari igisambo cy’ingufu: yigabije umutungo wose w’ishyaka FPR Inkotanyi n’umutungo w’igihugu arayigarurira ku mugaragaro. Ngo hagire se ugira icyo abaza ku byerekeye ikoreshwa ry’ayo mafaranga ? Wabibaza ukarara he?

 

Paul Kagame ni umuntu wikunda by'ikirenga: abandi ntibabaho, habaho Paul Kagame wenyine, n’umugore we n’abana be gusa. Nta wundi ufite agaciro imbere ye. Abandi bose ni “umwanda”, “useless”, “nothing”, “isazi” “imibu”,"ibigarasha" n’andi magambo menshi mabi yagiye atuka ababaye abafasha be ba hafi nk’uko mwagiye mubyiyumvira. Ariko biriya ni ibyo mwebwe mwashoboye kumva! Ibitavugirwa ku maradiyo Imana ikomeze ibarinde kubimenya. Reka tubabwize ukuri : iyo Paul Kagame atangiye gutuka bamwe mu bayobozi bacu ku karubanda nka kuriya yabigize akamenyero, hari ubwo umujinya ufata ab’abasore muri twe, bagasumira imbunda zabo, bakazigundira , bagahekenya amenyo akenda kumeneka,…ariko bikaza guhosha, sinzi ikintu kitubuza gutera intambwe ya nyuma! Byabaye kenshi. Sinzi ko bizahora bityo. Nyamara Abasirikari benshi turacyamukunda, turamwubaha, yari akwiye gufata umwanya wo kumenya ibiduhangayikishije.

 

Ibyo yasahuye igihugu yabiguzemo indege ebyiri ze bwite. Izo ndege nazo zikomeje guhombya igihugu kuko Leta izikodesha ku giciro gihenze cyane igihe cyose Kagame n’incuti ze bagomba gutembera. Yewe n’iyo agiye gusura abana be muri Amerika, igihugu kiriha akayabo k’amafaranga yinjira kuri konti y’izo ndege ze. Abazi umubare w’amafaranga uteye ubwoba igihugu gita kuri izo ndege bazawubatangariza wenda  kuri uru rubuga. Izo ndege zabanje kuba muri South Africa, ubu noneho nk'uko bivugwa yagiye kuzihisha mu gihugu cy’Ubugereki.

 

N’ubwo Kagame ahembwa umushahara utubutse, ntabwo yashobora kwigurira n’amapine y’izo ndege. Ubwo se murumva hari ahandi yakuye amafaranga aziguze niba atarayibye? Azabisobanurire Abanyarwanda, umva ko yaciye ruswa da akaba acunga umutungo w’igihugu mu buryo bunyuze mu mucyo ! Nyamara twe tubona abayobozi bacu basa n'aho bataramenya ko tumaze imyaka 17 yose tuvuye mu ishyamba, baracyakora nk’uko bakoraga icyo gihe! Akaba ari byo bitera benshi umushiha uhoraho. Ibyo ari byo byose, ziriya ndege zombi zikwiye gufatwa mu maguru mashya zigasubizwa Leta y’Urwanda. Zihombya igihugu cyane, byari bikwiye guhinduka.

 

5. Paul Kagame yafashe ingabo z’igihugu ho ingwate:

 

 Iyo muba mwari muzi ukuntu dufite ingabo zikunda igihugu n’Abanyarwanda, zifite disipuline, zishoboye akazi ako ariko kose kugeza n'igihe zoherezwa kugarura umutekano mu mahanga kandi zikaba igihe cyose zitanga zititangiriye itama. Ikibabaje gusa ni uko Afande Perezida yazihinduye nk’agaco ke gashinzwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo bye gusa. Ikindi mutari muzi ni ukuntu Abasirikari bakuru bakubitwa nk’abaja n'ukuntu adufungira ubusa, nta kosa, nta rubanza!N’iyo habaye "igisa n'urubanza", imyanzuro iba yafashwe rutaratangira kuburanishwa. Ntitwirirwa dutanga ingero.Ikindi mutazi ni umubare w’abasirikari bacu bicirwa ubusa buri mwaka! Ntabura impamvu aheraho, uwo adashaka akaba akubiswe urusoro.Ibyo byose birababaje kandi byose ni ibiduca intege tukabura uko tugira. Akazi kacu ka gisirikari tugakora dufite ubushake bwo gukorera igihugu ariko tugahora tugakorana  ubwoba ko dushobora kwicwa tuzira akarengane. Urwikekwe ni rwinshi hagati y’ingabo ubwacu kuko utaba uzi ukuneka uwo ari we. Muri iki gihe, urinyagambura gato ngo uri uwo kwa Nyamwasa. Wakorora ngo usuzuguye amategeko. Dufite ikibazo gikomeye . Niba Kagame akunda igihugu  agakunda n’Abanyarwanda bose, nareke ingabo z’igihugu zikore akazi kazo muri disipuline n' ubwisanzure bukwiye. Bitabaye ibyo, ntabwo tubona neza ibizakurikiraho mu bihe biri imbere.

 

Twizere ko Kamaliza Yudita yumvise ko mu mpamvu 12 zituma yikundira Perezida Paul Kagame harimo izo tutumvikanaho na gato. 

 

Kayijamahe John, umusirikari mu ngabo z’Urwanda.

 

 

Commentaires : 116
  • #116

    九鞭粒 (mardi, 25 février 2014 10:25)

    新一粒神:http://www.bestkanpou.com/product/465.html
    五便宝:http://www.bestkanpou.com/product/41.html
    三便宝:http://www.bestkanpou.com/product/349.html
    蔵八宝:http://www.bestkanpou.com/product/464.html
    威哥王:http://www.bestkanpou.com/product/55.html
    媚薬:http://www.bestkanpou.com/Charming/Charming-medicine.html
    三体牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/384.html
    紅蜘蛛:http://www.bestkanpou.com/product/43.html
    巨人倍増:http://www.bestkanpou.com/product/12.html
    花痴:http://www.bestkanpou.com/product/237.html
    RU486:http://www.bestkanpou.com/product/408.html
    VigRx:http://www.bestkanpou.com/product/22.html
    蟻力神:http://www.bestkanpou.com/product/397.html
    アフリカ超人:http://www.bestkanpou.com/product/alichaoren.html
    徳国黒金:http://www.bestkanpou.com/product/deguoheijins.html
    止血薬 カルバゾクロム錠:http://www.bestkanpou.com/product/jinyut.html
    女性用バイアグラ:http://www.bestkanpou.com/product/viagerw.html
    セフラジン:http://www.bestkanpou.com/product/cefradinew.html
    妖姫:http://bestkanpou.com/product/youhi.html
    三體牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/384.html
    情愛芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1611.html
    情愛芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1602.html
    レディーチャイナ:http://bestkanpou.com/product/231.html
    D10媚薬:http://bestkanpou.com/product/366.html
    絶對高潮:http://bestkanpou.com/product/391.html
    ラッシュ芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1570.html
    Xing霸:http://www.bestkanpou.com/product/35.html


    金動力:http://bestkanpou.com/product/457.html
    魔鬼天使性欲粉:http://bestkanpou.com/product/9.html
    Muira Puama:http://bestkanpou.com/product/9.html
    悦可亭:http://www.bestkanpou.com/product/13.html
    性霸2000:http://www.bestkanpou.com/product/35.html
    D5原液:http://bestkanpou.com/product/231.html
    三鞭粒:http://www.bestkanpou.com/product/437.html
    福源春:http://www.bestkanpou.com/product/36.html
    維尼好:http://bestkanpou.com/product/300.html
    奇果:http://www.bestkanpou.com/product/128.html
    花之欲:http://www.bestkanpou.com/product/291.html
    天天素:http://www.bestkanpou.com/product/17.html
    夜狼神:http://www.bestkanpou.com/product/yelangs.html
    狼一号:http://www.bestkanpou.com/product/62.html
    狼1号:http://www.bestkanpou.com/product/62.html
    韓国痩身一号:http://www.bestkanpou.com/product/166.html
    韓国痩身1号:http://www.bestkanpou.com/product/166.html
    中華牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/100.html
    魔根:http://www.bestkanpou.com/product/436.html
    アリ王:http://www.bestkanpou.com/product/126.html
    FLY D5:http://www.bestkanpou.com/product/231.html
    立挺90度:http://www.bestkanpou.com/product/123.html
    SPANISCHE FLIEGE D5(催情剤)D5原液:http://bestkanpou.com/product/365.html




    中絶薬:http://www.bestkanpou.com/Avoid/Avoid-pregnanting.html
    男露888:http://www.bestkanpou.com/product/345.html
    早漏防止:http://www.bestkanpou.com/Energy/11.html
    蔵秘雄精:http://www.bestkanpou.com/product/zangmixj.html
    D8 催情剤:http://www.bestkanpou.com/product/404.html
    淫インモラル:http://www.bestkanpou.com/product/immoral.html
    インモラル:http://www.bestkanpou.com/product/immoral.html
    SEX DROPS:http://www.bestkanpou.com/product/284.html
    催情丹:http://www.bestkanpou.com/product/460.html
    力多精:http://www.bestkanpou.com/product/97.html
    蔵秘男宝:http://www.bestkanpou.com/product/57.html



    精力剤:http://www.bestkanpou.com/Energy/Energy.html
    滋養強壮:http://www.bestkanpou.com/Energy/13.html
    ED治療:http://www.bestkanpou.com/Energy/12.html
    九鞭粒:http://www.bestkanpou.com/product/410.html
    男宝:http://www.bestkanpou.com/product/75.html
    終極痩身:http://bestkanpou.com/product/450.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.bestkanpou.com/product/432.html
    御秀堂:http://www.bestkanpou.com/product/164.html
    V26:http://www.bestkanpou.com/product/462.html
    v26ダイエット:http://www.bestkanpou.com/product/462.html

  • #115

    九鞭粒 (mardi, 25 février 2014 10:24)

    新一粒神:http://www.bestkanpou.com/product/465.html
    五便宝:http://www.bestkanpou.com/product/41.html
    三便宝:http://www.bestkanpou.com/product/349.html
    蔵八宝:http://www.bestkanpou.com/product/464.html
    威哥王:http://www.bestkanpou.com/product/55.html
    媚薬:http://www.bestkanpou.com/Charming/Charming-medicine.html
    三体牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/384.html
    紅蜘蛛:http://www.bestkanpou.com/product/43.html
    巨人倍増:http://www.bestkanpou.com/product/12.html
    花痴:http://www.bestkanpou.com/product/237.html
    RU486:http://www.bestkanpou.com/product/408.html
    VigRx:http://www.bestkanpou.com/product/22.html
    蟻力神:http://www.bestkanpou.com/product/397.html
    アフリカ超人:http://www.bestkanpou.com/product/alichaoren.html
    徳国黒金:http://www.bestkanpou.com/product/deguoheijins.html
    止血薬 カルバゾクロム錠:http://www.bestkanpou.com/product/jinyut.html
    女性用バイアグラ:http://www.bestkanpou.com/product/viagerw.html
    セフラジン:http://www.bestkanpou.com/product/cefradinew.html
    妖姫:http://bestkanpou.com/product/youhi.html
    三體牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/384.html
    情愛芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1611.html
    情愛芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1602.html
    レディーチャイナ:http://bestkanpou.com/product/231.html
    D10媚薬:http://bestkanpou.com/product/366.html
    絶對高潮:http://bestkanpou.com/product/391.html
    ラッシュ芳香劑:http://www.bestkanpou.com/product/rush1570.html
    Xing霸:http://www.bestkanpou.com/product/35.html


    金動力:http://bestkanpou.com/product/457.html
    魔鬼天使性欲粉:http://bestkanpou.com/product/9.html
    Muira Puama:http://bestkanpou.com/product/9.html
    悦可亭:http://www.bestkanpou.com/product/13.html
    性霸2000:http://www.bestkanpou.com/product/35.html
    D5原液:http://bestkanpou.com/product/231.html
    三鞭粒:http://www.bestkanpou.com/product/437.html
    福源春:http://www.bestkanpou.com/product/36.html
    維尼好:http://bestkanpou.com/product/300.html
    奇果:http://www.bestkanpou.com/product/128.html
    花之欲:http://www.bestkanpou.com/product/291.html
    天天素:http://www.bestkanpou.com/product/17.html
    夜狼神:http://www.bestkanpou.com/product/yelangs.html
    狼一号:http://www.bestkanpou.com/product/62.html
    狼1号:http://www.bestkanpou.com/product/62.html
    韓国痩身一号:http://www.bestkanpou.com/product/166.html
    韓国痩身1号:http://www.bestkanpou.com/product/166.html
    中華牛鞭:http://www.bestkanpou.com/product/100.html
    魔根:http://www.bestkanpou.com/product/436.html
    アリ王:http://www.bestkanpou.com/product/126.html
    FLY D5:http://www.bestkanpou.com/product/231.html
    立挺90度:http://www.bestkanpou.com/product/123.html
    SPANISCHE FLIEGE D5(催情剤)D5原液:http://bestkanpou.com/product/365.html




    中絶薬:http://www.bestkanpou.com/Avoid/Avoid-pregnanting.html
    男露888:http://www.bestkanpou.com/product/345.html
    早漏防止:http://www.bestkanpou.com/Energy/11.html
    蔵秘雄精:http://www.bestkanpou.com/product/zangmixj.html
    D8 催情剤:http://www.bestkanpou.com/product/404.html
    淫インモラル:http://www.bestkanpou.com/product/immoral.html
    インモラル:http://www.bestkanpou.com/product/immoral.html
    SEX DROPS:http://www.bestkanpou.com/product/284.html
    催情丹:http://www.bestkanpou.com/product/460.html
    力多精:http://www.bestkanpou.com/product/97.html
    蔵秘男宝:http://www.bestkanpou.com/product/57.html



    精力剤:http://www.bestkanpou.com/Energy/Energy.html
    滋養強壮:http://www.bestkanpou.com/Energy/13.html
    ED治療:http://www.bestkanpou.com/Energy/12.html
    九鞭粒:http://www.bestkanpou.com/product/410.html
    男宝:http://www.bestkanpou.com/product/75.html
    終極痩身:http://bestkanpou.com/product/450.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.bestkanpou.com/product/432.html
    御秀堂:http://www.bestkanpou.com/product/164.html
    V26:http://www.bestkanpou.com/product/462.html
    v26ダイエット:http://www.bestkanpou.com/product/462.html

  • #114

    黒倍王 (mardi, 25 février 2014 10:21)

    片仔廣:http://www.xn--6mq640bpto.com/
    v26系:http://xn--v26-bc8h.com/
    同仁堂牛黄清心丸:http://xn--qiqvmo9k6teu4lyqv83gw79g.com/
    婦科千金片:http://xn--mkrx9n9tvs2g0j5a.com/
    悦可亭:http://xn--2lqy1k80m.com/
    消渇丸通販:http://www.xn--qiq367e5ka252h3ud.com/
    安宮牛黄丸:http://www.xn--qiq873agdn32hfy4c.com/
    福源春:http://www.xn--qiv50qjqj.com/
    黑色風暴:http://www.xn--tmv903dnhpguf.com/
    男根増長素:http://www.xn--losr77acyjrvhew5a.com/
    奇果:http://www.xn--mts864a.com/
    壮三天:http://www.xn--ehq78xdf.net/
    黒倍王:http://www.xn--4vq287fuv3a.net/
    碧生源減肥:http://www.xn--y5wrjt7ok2dn2m.com/
    大印象減肥:http://www.xn--wlrv6k2tuo4qdnn.com/
    セフラジン:http://www.xn--yckf2fud5b.com/
    999皮炎平:http://www.xn--999-1s2f621f1mi.com/

    片仔廣:http://www.片仔廣.com/
    v26系:http://www.v26系.com/
    同仁堂牛黄清心丸:http://www.同仁堂牛黄清心丸.com/
    婦科千金片:http://www.婦科千金片.com/
    悦可亭:http://www.悦可亭.com/
    消渇丸通販:http://www.消渇丸通販.com/
    安宮牛黄丸:http://www.安宮牛黄丸.com/
    福源春:http://www.福源春.com/
    黑色風暴:http://www.黑色風暴.com/
    男根増長素:http://www.男根増長素.com/
    奇果:http://www.奇果.com/
    壮三天:http://www.壮三天.net/
    黒倍王:http://www.黒倍王.net/
    碧生源減肥:http://www.碧生源減肥.com/
    大印象減肥:http://www.大印象減肥.com/
    セフラジン:http://www.セフラジン.com/
    999皮炎平:http://www.999皮炎平.com/

  • #113

    紅蜘蛛 (mercredi, 31 juillet 2013 09:00)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #112

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #111

    eehh!!! (lundi, 05 novembre 2012 16:42)

    Bijya kuba nuku byatangiye!!
    Mureke gupfa ubusa kuko mwese muri abana b'u Rwanda!

  • #110

    idrissa wassa (samedi, 28 juillet 2012 19:57)

    murabeshya nde mwa nzoka mwe, muneke abahutu bibicucu ,ntamenye ubwenge

  • #109

    RUTIKANGA (lundi, 16 mai 2011 12:07)

    Mukomere cyane mwe banyarubuga.
    Ntangajwe cyane n'iby'Aka KAGABO #106 ka RUKIYE kuri runo rubuga pe!! Ese Kagome namwe mubona muzakandamiza Abanyarwanda kugeza ryari?? Ese nti muziko Iminsi y'Ibisambo burya ngo Ibaze? Icyo nabizeza cyo rwose nuko Ibi byose muzabiryozwa ndetse nanabi cyane kuko, ari Abana banyu n'abuzukuru banya batazabirya. Vive les Rwandais b'Umutima muzima bo mumoko yose!
    Naho ubundi mwihorere aka GAHINDA kaza kuruka hano ngo ni #106; uziko ureba ibyo kanditse ukagirango KANEYE!!!
    MUKOMERE MWESE KANDI MURAKARAMA

  • #108

    ngirente (dimanche, 17 avril 2011 00:42)

    ihangane

  • #107

    Nerie (vendredi, 15 avril 2011 15:25)

    Kuki iby'indege mutabivuga se ni ukutabimenya, cyangwa ni ukwanga kwishinja?

  • #106

    sinumvayabo (samedi, 05 mars 2011 17:36)

    narumiwe interahamwe zageze kuri internet icyo nzi nuko eglise catholique muyisebya peeeeeeeee, ariko ubundi vatican irabazi mwa bashenzimwe babapadiri babahutu. ariko amaraso mwamenye ntabahagije mwarakeye aho, njye mbona mwaratumwe na satani. kuko mwirengafiza ukuri mubireba ikibabaje mushuka abaturage bo hasi kandi aribo bizagiraho ingaruka mwebwe mwibereye iyo muri europe. aho u rwanda rugeze murahabona ntacyo mushima ahubwo muragaya, ego hari byinshi bibura ariko hari nibindi byagezweho kandi bigaragara ariko mwe ntimubona. imana y'avumye abahutu noneho ndabyemeye????????????

  • #105

    Cyemayire (jeudi, 03 mars 2011 07:04)

    Njye sinanga Kagame nka mabere yanyina Jacques
    Nziza nako, Mbi

  • #104

    Rutikanga paul (mardi, 01 mars 2011 18:45)

    makuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko inzego z’umutekano za Perezida Kagame zimaze amezi agera kuri atatu zifatanyije n’ubushinjacyaha bukuru batoza abantu bagera kuri 29 bababwira ibyo bazavuga bashinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko ari bo babatumye kubitera.

    Amakuru atugeraho yemeza ko inzego z’umutekano za Perezida Kagame zagiye zifata abantu batandukanye bateguwe n’inzego z’ubutatsi za Kagame, higanjemo abavuga ko bakoranaga n’umutwe wa FDLR, hamwe n’abandi bakanguriwe kuvuga ko bakorana n’abatavuga rumwe na Kagame batandukanye babarizwa muri FDU Ikingi, RNC hamwe n’abandi bantu batandukanye Leta ya Kagame ifiteho ibibazo muri iyi minsi.

    Ubushinja cyaha bukaba ari bwo burimo gutanga amasomo y’ikinyoma bukaba butangira amasomo mu mazu bakunze kwita Safe House, bakaba bafite amabwiriza atandukanye, bitewe nabo bagomba gushinja.



    Ibi bikaba bishimangira ibirego bimaze iminsi bitegurwa, amazina agomba kuzavugwa muri abo twashoboye kumenya ni Madame Ingabire Victoire, Me Ntaganda Bernard, Col Rugigana, Gen Kayumba, Col Karegeya, Dr Rudasingwa, Dr Gahima hamwe n’abandi batandukanye bamaze gutegura gushinja ibinyoma.

    Amakuru atugeraho yemeza ko abo bantu bamaze gutozwa ikinyoma n’ubushinjacyaha bigishijwe uko bagomba kuvuga, bakaba baramaze kwigishwa abo bazashinja ko ari bo batangaga inkunga y’ibisasu, icyo byari bigamije, imitwe ya politiki baturukamo hamwe na bimwe mu bihugu bitera ibyo bikorwa inkunga kugira ngo bashimangire impanvu ikibazo Leta ya Kagame ifite kandi iterwa n’abatavuga rumwe nayo.

    Abo bantu lero ngo uno munsi nibwo bashyikirijwe ubucamanza bwa mbere kuva bafatwa. Barashinjwa iterabwoba, ubwicanyi no kuvutsa igihugu umudendezo. Ubushinjacyaha buremeza ko abo bantu bose ari bo mu mutwe wa FDLR kandi burasaba gukomeza kubafunga mu gihe urubanza rwabo rugikomeza.

    Ako gashya inzego z’umutekano zikaba ziheruka kugategura igihe cy’urubanza rw’Abihayimana, ubwo iyo Leta yahishiraga Gen Ibingira na Kagame wamuhaye amabwiriza ku cyombo bajya kwica abapadiri bishe bakuye i Kabgayi mu gihe cy’intambara, barangije bategura abandi ba ofisiye bari batoya icyo gihe.

    Twabibutsa ko na none icyo gihe nyuma yaho Gen Ibingira asabiwe kujya kuburana akabyanga avuga ko yagombaga kuvuga abamutumye n’ukuntu byagiye bigenda ahandi, baratinye, bategeka Gen Gumisiriza wari I.O icyo gihe n’abagenzi be bari batoya kwemera kujya kuburana banategura n’abagomba kuzavuga ko ari bo bishe abihaye Imana bageraga kuri 13, bakaba barabatorezaga muri Minadef.

    Nk’uko inzego z’ubutatsi za Kagame zapanze abagombaga kwishinja ko ari bo barashe abihaye Imana bi Kabgayi bagahabwa n’ibyo bagombaga kuvuga ko babahoye, ni nako abo basore bamaze gupangwa kuburana bamwe bakaba bagomba kwemera abandi bakabihakana ariko iburana ryose rikaba rigomba kugana mu gushinja ibinyoma abatavuga rumwe na Kagame.

    Urubanza rw’aba bantu rukaba rugomba gutanga inzira y’urubanza rwa ba Col Rugigana hamwe n’umuyobozi wa FDU Ikingi, kugeza ubu amahanga atandukanye harimo n’abaterankunga bakomeje gusaba ubutabera bwa Kagame gufungura vuba, bityo Leta y’I Kigali ikaba nta guhitamo ureste gukangulira abantu kumushinja ibinyoma.

    Ibi bikaba bibaye mu gihe Leta ya Kagame ihishiriye abantu yagiye itunga agatoki kuba inyuma y’abateraga ibisasu nka ba Lt Col Karangwa John hamwe na ba Bowazi k’uburyo abenshi mubatangije icyo gikorwa cy’ugutera ibyo bisasu Leta ya Kagame imaze kubahungisha ibakura mu rwego rw’iperereza bakoreyemo ibyo byaha basimbuzwa izindi nsore sore tuzabagezaho mu minsi itaha, zimira bunguri amabwiriza ya Col Munyuza na Gen Jack Nziza y’ukwica inzirakarengane.

    Abantu batandukanye badahuje amateka na FDLR basabwe gushinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame nka Col Rugigana Ngabo, bakomeje guhunga, tukaba twarashoboye kumenya umwe wahoze ari umukozi wa Contact FM, Cecile Mukamwiza, yashoboye guhungira muri Tanzania nyuma yo gufungwa igihe kirekire yanga gushinja ibinyoma Col Rugigana Ngabo, ko yamuhaye igikapu cyuzuyemo ibisasu byo gutera abaturage.

    Nyuma y’aho uwo mutegarugori abyangiye, dore ko yanakoranye hafi n’inzego z’umutekano, ari nako akorera iyo Radio Contact FM, yakubiswe inkoni zitagira umubare, aribwo yatorokaga gereza, barangije banashaka kumutsinda muri Tanzania aho yari yatorokeye n’abana be.

    Urwo rwego rukaba rumaze gufata n’abaturage batandukanye bafitanye isano na Gen Nkunda hamwe n’imiryango yabo, kugira ngo nabo bashyirwe muri iki gikorwa cyo gushinja ibinyoma abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aba bakaba bagomba no gushimangira ko banafite ingabo muri Kongo ziteguye gutera u Rwanda.

    Johnson
    Europe

  • #103

    Mukamana (mardi, 01 mars 2011 17:55)

    Nahimana kuko muyizi ntimwasebanya.

  • #102

    janet kagame (lundi, 28 février 2011 19:48)

    soo nzaba narariyeho mwabagingamwe.
    mukigendera ngo muri abanyabwenge.

  • #101

    NSHUTI (samedi, 26 février 2011 12:13)

    Ku bantu bali mu ngabo, kwandika ibyo mwashyize kuli uru rubuga ni intangiliro y'ubutwali. Na none imvugo irutwa n'ingiro, ubwo butwali buzamenyekanira mu myitwalire yanyu mwitandukanya n'ubutegetsi bubi, nk'uko abasilikare bagenzi banyu bo muli Tunisie, Egypte na Libye babyitwayemo mu minsi ishize.
    Ngo urubyiruko rwo mu Rwanda rurateganya imyigaragambyo itewe n'ibibazo 10 birubogamiye ruherutse kugeza ku bategetsi.
    Imyitwalire yanyu kuli iyo myigaragambyo ni test ya mbere y'ubutwali bwanyu n'izindi ngabo.
    Naho ziliya ngege zihishe mu Bugereki, n'indi mitungo uwo mutware wanyu asahulira ngo muli Ile Maurice n'ahandi, muhumure bizagarukira igihugu. Ino mu Bufaransa hali ishyirahamwe ryitwa SHERPA, buli mu dictateur uhilimye ryihutira gusaba ko ibye bifatwa bigasubizwa igihugu. Tuzi aho ikicaro cyaryo kili, tuzalibisaba.
    MUKOMERE.

  • #100

    kinnyo (vendredi, 25 février 2011 21:34)

    hahahahahah!!!
    ariko mwabantu mwe,n'ubwo ndi umuhutu!!!!
    sha batuvuze ukuri koko urabona abatutsi ari igoryi kuburyo batabona ko ibi bintu byandikwa n'abantu bamwe,meme na comments?
    mujye mureka werekana uko turi!

  • #99

    ngomayibugande (jeudi, 24 février 2011 21:22)

    uyu mugabo izo ndege yazigira atazigira nimumureke,iyo ugiye ikuzimu ntubijyana,ikindi nuko abana be n'umugore ntacyo bizabamarira.

  • #98

    makuru fred (jeudi, 24 février 2011 11:08)

    Kagame utarigeze wiga bihagije yumva ko gutegeka ari kuriya bikorwa, ko kandi abizi kurusha abanyarwanda bose. Nawe buriya aba abona ntakundi yabigenza. Ntabwo ashobora gukora ibyo atazi kandi atigeze anamenya.
    Ni ugusenga cyane, imana igaha abanyarwanda abayobozi batekereza byukuri. bazashobora guhimba no gushyiraho imikorere ya démocratie yashobora kuyobora abanyarwanda mumitandukanire yabo yose, kandi bataryana.
    Ndagirango mbamenyeshe ko umuntu wese uzatekereza bihagije nk'umufilosofe, azasanga imimerere ya democratie yavuye imahanga, kandi tugenderaho kuva kubwa HABYARIMANA, idashobora kujera nation y'u Rwanda n'amako yayo abanyarwanda ubwabo bahimbye.
    Naho Kagame we, tugomba kumusengera kugirango Imana irangize ubutegetsi bwe butagishobora kugira icyo bummarira abatutsi, abahutu n'abatwa. Abayobozi bacu bavuga ko u Rwanda rutera imbere mubukungu ari ko rero, igihugu cyacu kirushaho gusubira inyuma mubijyanye no kwisuganya mubya politique. Bimeze nkaho abayobozi babanyarwanda ntakindi bashobora mubya politike uretse igitugu.
    Kagame amaze kubigaragaza. Umubwiye ngo avaneho igitugu, kuyobora igihugu byahita bimunanira. Dukeneye rero abantu bashoboye kuyobora u Rwanda, bakaruteza imberere, bagahuza abanyarwa, abari mugihugu n'abahunze, badakoresheje igitugu. Nibikomeza gurya, hari imyivumbagatanyo izaba umunsi umwe mugihugu (nkanyuma yenda y'inyaka ...) hapfe abantu benshi. Abahanga mubya sociologie ou philosophie bashobora kubibona. Dusenge rero Imana iturinde amakuba, mais tutibagiwe gukora ibishoboka ngo dutere imbere mubyapolitike. Kugirango ibyapolitike batazahora bihitana abanyarwanda, nkaho abanyarwanda batarabishobora. murabyumvako rero bikomeje gutera isoni.

  • #97

    letout (mercredi, 23 février 2011 19:32)

    Ariko birantangaza iyo mbona abantu abantu bamwe bahakana ubwicanyi bwinkoramaraso kagame nako kagone! Simpakana ko hari abahutu binterahamwe bishe inzirakarengane zabatutsi kandi birambaza ariko nanone nkongera nkabazwa na violence yagiye ikorerwa abahutu kandi bigapassa inapercu!nonese abo bahutu bishwe ni imbwa cga se ibindi bisimba bitakwibukwa? Kagome nacirwe urumukwiye nabandi bajenosideri bagenzi be nka ba Bagosora, kandi na gouverinoma ye ihinduke nubwo ivuga ngo yaje guca akazu njye nbona yarazanye noneho ikizu cga se igi chateau!

  • #96

    Mwaravumwe. (mercredi, 23 février 2011 06:19)

    Ariko mwaravumwe pe! Mugahimbira Cyomoro ibyo yandika na Gen Fred Ibingira arikomu kanya kamwe akaba ari Gen mu kandi akandika nka Fred Ibingira? mwari mukwiye gutekereza ku mugani wabarundi.

  • #95

    Kijana (mardi, 22 février 2011 13:23)

    Ikibazo cyaravuzwe! Ni abakene vs abaherwe bari ku ngoma. Ibindi ni Leta ibizana kugira ngo itugonganishe.FPR iba igira ngo abahoze bitwa abatutsi basahure abahoze bitwa abahutu, aba nibamara kurakara abayobozi ba FPR bazifatira za ndege zabo bigurukire! yego ga Gatutsi uzasigara he ? Witonde cyane ,ibuka ya ndirimbo twaririmbiraga Kinani uyihindureho gato : FPR irabashuka, Kagame arabashuka nibikomera azasota , aywi wewe ....!

  • #94

    musifuzi (mardi, 22 février 2011 12:21)

    Ndanezerewe kuba abanyarwanda bavuga ibitekerezo byabo kuko babibujijwe igihe kinini n'ubwoba. Ndashima n'abshyizeho iyi site. Mukomere kandi Imana ibahe umyugisha.
    Banyarwanda twe kuba abaswa mubitekerezo no mubwenge ngo umuntu aduhume amaso maze tumere nka ba bidishyi umwami yavugaga ibintu bipfuye bakabisubiramo. Niba ikintu gifite ibara ritukura twe kuvugako ar'umweru. kuko abategetsi b'urwanda nicyo bari kudukoresha ubu bari gukora amakosa bakayasiga natwe bagashaka ko tubibona uko babibona. Ikindi ibibazo by'u Rwanda tubirebe kimwe nta madarubindi y'ubwoko cyangwa akarere twambaye bityo tuzakiza igihugu cyacu kandi tuzahagurukira rimwe dukureho ibyangiza none n'ejo hazaza h'u Rwanda. nidushima cyangwa nitugaya ibikorerwa mu Rwanda n'abategetsi tubikore tutishyingikirije kunyungu z'ubwoko cyangwa akarere ahubwo nk'abantu bashaka ko igihugu cyacu gikira. ubundi kiba cyarakize ariko kuko hari ababona ko FPR yakigize paradizo hakaba hari n'ababona ko yakigize ikuzimu(enfer) gukira k'u Rwanda biri kure twagombye kubona igihugu cyacu kimwe. Imana ihindure ba Kagame bihane batunganye igihugu kandi niba batabibasha iduhe ubutegetsi bwiza buruhura abanyarwanda bukabunga bakababarirana maze irondakoko n'ironda karere bigacika burundu. n'aho ubundi amaraso yamenetse arahagije kutwigisha ko umunyarwanda ari nk'undi. ibya nyamuke na nyamwinshi tubyibagirwa turebe indi mvugo twakoresha n'aho ubundi ntacyo twazageraho.

  • #93

    L' Ange (mardi, 22 février 2011 09:28)

    Si kagame mwanga ahubwo n'urwanda indege zabaye indege ariko buriya niyo byaba byo ko azifite nicyo cyibazo mufite ra? Abanyarwanda tumwiyumvamo tumukunda turi 85% natwe twazimugurira kuko akwiye byinshi biruta deux avions hanyuma kd mumenyeko n'uwari igicucu cg ikigoryi akajya mugisirikare cy'urwanda agira ubwenge nta askari wacu wabona umwanya wo kwandika amahomvu ahubwo ba padiri ni mubashakire impinja zo gufata kungufu kuko barasaze bakorera shitani

  • #92

    Kiruyi (mardi, 22 février 2011 08:55)

    voila la liberte d'expression

  • #91

    Ndumiwe (mardi, 22 février 2011 00:36)

    Ariko abanyarwanda muzisenyeraho nk'ihene mugeze ryari? Kuki mwanga amahoro kandi ntacyo abatwaye? Ubwo muracyenyeye mwemere ibyo izo nterahamwe z'abapadiri bo mu bufaransa bariho kubasopaniriza ngo babashyushye imitwe nk'uko za kangura na za RTLM zabikoze muri za 90..94? Kuki igihe kitari kubigisha? Ndisabira abasomyi gushishoza kuko ibi bivugwa hano ndumva ntaho bihuriye n'ukuri. Kandi baramara kubateranya ikiza kuhagwa ni mwebwe bo bigaramiye mu bufaransa. Ikindi rero murebe ahandi muyobereza amarari yanyu mwa nterahamwe mwe muve ku ngabo zacu, turabamaganye ku mugaragaro.

  • #90

    Bigirumwami (lundi, 21 février 2011 21:19)

    nimwitonde kuko ingoma z'igitugu ntabwo zihita zivaho,
    Mubarake wo muri egypt avuye amaze imyaka 30,
    Muhamar Kadhaffi amaze 42,
    Museveni...
    Mugabe....
    Kagame....

    bazavaho ariko si uyu mwanya

  • #89

    byimana (lundi, 21 février 2011 18:37)

    Harya ibintu byose bibi bibaho,ni Kagame ubikora?abandi bantu nta n'umwe utekereza?Uzi ko "musetsa",umugani wa Rukokoma?Iyo umuntu ashize imbere divisionisme mu bene gihugu,ntacyo ageraho,ba padiri mwe,n'izo ngirwa rdf.Cyangwa mukumbuye amaraso ameneka mu Rwanda?Ayamenetse arahagije,kandi twese,ni umutuku bwana.Imana ibagarukire,naho ubundi,n'imivumo mumenyereye,izakomeza kubakurikirana.

  • #88

    Gen. Fred Ibingira (lundi, 21 février 2011 16:45)

    Kayijamahe we, wavuzi byinshi wiyibagira abo nishe aho nanyuzehose! Uzabaze abiburasirazuba, Bugesera, amajyepfo bazakubwira! Ni uko nahuriye nabafaranswa i Butare naho ubundi Kibeho ntibiba byaragejeje iriya tariki! Nyamara mfite umudari nkumuntu wihuse aho yanyuze muguhagarika Genocide! Mutuze mbategeke rero kuko nange ubu ndi ku ibere nubwo ntakwiyibagiza ko na Kayumba yonse igihe kirekire none akaba... Wavuze abo twiciye mumanama twatumizaga nyuma yo kubohoza igihugu, wibagirwa abasore babahuto twa mobilizinz tuburiza za tata ngo bagiye mugisirikare! Waba uzi aho bari kugikorera se? Nabyo uzabisobanurire abanyarwanda! Ubundi murwanda iyo utari umusilikari cg byamaburakindi umusivili wavuye Uganda uba uri Useless murwanda, muge mubyemera nkamayobera matagatifu sasa!
    Gusa ibyo Imana bavuga niba ibaho izatubaza byinshyi!

  • #87

    Nkundamahoro Ugayishabukiranabi (lundi, 21 février 2011 16:40)

    Abanyarwanda dushatse twacya dushyira mu gaciro tukagaya igikwiriye kugawa ndetse tugashima n`igikwiriye gushimwa! Abigize abavugizi b`ibinyoma, nafata ibifite ibara ry`umukara nabo babibona ko ari umukara bagahatira abandi nabo kwemera no kwemeza ko ari ari umweru, abo iminsi yabo nayo izagera basubize ibyo birirwaga bakora! Byaba byiza abantu bagiye bavuga icyo batekereza,ariko bakanashyiramo n`ubwenge ndetse n`ubupfura. Unenga si uko aba yanze igihugu cye, ahubwo aba acyubaka! Nago ushimagiza ibibi abyita byiza kandi nawe azi kko ari bibi, uwo ahubwo niwe twese tugomba kwamaganira kure! Naho ak`abanyagitugu bafashe abaturage babo ho ingwate, dore akabo ubu ngubu kashobotse! Dore nk`ubu inkuru ivugwa cyane ku isi, ariko ubu itaremezwa ko ari impamo, ni iy`uko igihangange 'Umwami w`abami' Mouamar Gdadafi ubu ngo ashobora kuba yamze guhunga Tripoli. Gusa amakuru ntavuga aho ashobora kuba yerekeye! Abakomeje kwifatira abenegihugu bugwate ngo bashyigikiwe n`abasirikare n`ingabo z`igihugu babohoje bazita izabo, ubu akabo kashobotse! Ubu isi yose ahubwo irimo iribaza aho bari buhungire! Ngayo, nguko! Abayobozi bagifite imyitwarire imeze ityo, bararye bari menge cyangwa bavuge baziga ariko ab`intwari muri bo bace bugufi aho gupfira mu buhunzi, basabe abaturage babo bahemukiye igihe kirekire imbabazi, bababarire maze barebe ngo imbabazi ziragira ingufu kurusha imbunda, ahsigaye bose n`abo bayobora bafatanye kubaka ibihugu byabo! N`aho abigize impumyi n`inkomamashyi, birakwiye ko mubona ko mwatannye hanyuma mugahumuka musubira ibumuntu, kandi twe tukiri abantu ntituzabasubiza ibuzimu, ahubwo tuzishimira ko mwagarutse! Naho izo Ntore z`Imana, nimuzireke zikomeze zikorere imirimo yazo zitera ikirenge cyazo mu cya Yezu kuko nta na rimwe yigeze yihanganira akarengane. Inkomamashyi zo nazibwira iki, zijye ziririmbira zinikomere amashyi ariko zoye gucurika abandi imitima. Dore aho nigaramiye!

  • #86

    mbonabihita (lundi, 21 février 2011 16:21)

    Inzego z’iperereza ryateguye dosiye ya Ingabire, umugambi umaze gucurwa neza bawushyikiriza Kagame, amaze kuwemera atangira gutegura amahanga abumvisha ko guhana uwo mutavuga rumwe ufite ibyaha atari ikosa. Yaje kuyiha polisi n’ubushinja-cyaha , kugira ngo bategure uburyo bazashyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha, nyuma yo gutegura Maj Uwumuremyi wazanywe na Gen Rwarakabije, yemera gushinja ibinyoma ko yari mu mugambi wo gukora uwo mutwe maze ashinja Ingabire ngo ko yari awurimo.

    Kagame yakomeje gukangurira amahanga ko gufunga umuntu ushinjwa ibyaha bikomeye byo kudurumbanya umutekano w’igihugu atari ikosa. Ibi bikaba bifitanye isano na disikuru yavuze arahiza guverinoma mu minsi ishize, avuga kandi atuka amahanga ko bamubwira kwihanganira abatavuga rumwe nawe ariko ngo abamubwira nabo bahana abantu babo nabo batavuga rumwe na guverinoma zabo,”… kubona bafunga umudepite kubera ibitekerezo bye byo kwibasira abayisiramu, jye nahana abafite ingengabitekerezo izana jenoside bagasakuza”.
    Yakomeje asa n’aho abikomozaho avuga ko guhana umuntu ubangamiye umutekano w’u Rwanda atari ikibazo, ko batagomba kumwita umunyagitugu. Aya magambo ye yateguraga ifunga rya Ingabire ngo hatazagira uvuga, aramutse amufunze, cyane ko yabiteganyaga.

    Ibyo kandi bikaba bibaye, amahanga ndetse harimo abaterankunga bakomeye, amaze igihe yotsa igitutu Kagame avuga ko agomba kwemerera abatavuga rumwe nawe bakajya muri guverinoma ye, bityo kugira ngo Kagame abone urwitwazo yagombaga gutanga ibisobanuro ko bose ari abanyabyaha. Ikindi kandi Ingabire akaba yari asigaye amereye nabi Kagame cyane, kuko yari asigaye amunenga k’umugaragaro kandi akaba yakoranaga n’abaterankunga k’uburyo butaziguye, ndetse benshi bakaba bari basigaye bagirana imishyikirano ku birebana na politiki y’u Rwanda. Akaba yari abangamiye politiki ya Kagame cyane kurwego mpuza-mahanga.

    Ikindi kivugwa ngo Me Ntaganda bamaze kubona ko amahanga abamereye nabi, bashatse kumwegera ngo bamukoreshe gusenya Ingabire maze bamwigarurire nk’uko bagiye bigarurira abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, nka ba Safari, n’abandi bagiye bagira uruhare mu gusenya amashyaka yabo bagahabwa imyanya.

    Amakuru avuga ko bamusanze muri gereza bagashaka kumusinyisha impapuro zisaba imbabazi Kagame, ndetse no gusobanura ko yitandukanyije na Ingabire, maze akabona gufungurwa, agahabwa umwanya ukomeye muri Leta . Ngo yaba yarahamagawe muri biro y’umukuru wa gereza ya 1930, nijoro kugira ngo abonane n’abari bashinzwe kumukangurira icyo gikorwa. Ndetse amakuru avuga ko yigeze no gutwarwa hanze ya gereza kugirango bakomeze bamwinginge yemere gusinya asaba imbabazi Kagame.

    Me Ntaganda ariko ngo yaba yarababereye ibamba, maze yanga gusinya ibyo bipapuro bari bamuzaniye, akomeza gutsimbarara ku cyemezo cye, ari nabyo byaje kumuviramo guhabwa akato muri gereza, no gufungwa nabi cyane.
    Andi makuru avuga ko Ingabire n’amara kugera muri gereza bashobora kumuha uburozi butuma atazashobora gukomeza politiki, kuko buzagenda bumwica gahoro gahoro. Kandi ngo na zamaneko zikorana na z’ambasade zikomeye ngo bahawe amabwiriza yo kumvisha b’ambasaderi ko Ingabire yakoranaga n’uwo mutwe w’iterabwoba.
    Ingabire akimara kugera mu Rwanda yashinjwe ingenga bitekerezo ya jenoside no kuyihakana, ndetse ashinjwa ko akorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR , bavuga ko yatangaga imfashanyo muri uwo mutwe.

    Uyu munsi ibyo byose byahindutse, arashinjwa gukorana n’umutwe mushya CDF, ndetse no kuwugurira intwaro. Abakurikiranira hafi iri hindagurika ry’iri byaha ashnijwa, babona ko birimo guhimbwa. K’urundi ruhande kandi bemeza ko uyu muco ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Kagame umaze kuba akamenyero kandi wagiye uhitana inzira karengane nyinshi zizira imyunvire yazo itandukanye n’iya Kagame kuri politiki y’u Rwanda.

  • #85

    mbonabiza (lundi, 21 février 2011 16:20)

    Gen Rwarakabije yakoreshejwe n’inzego z’iperereza mu gutwerera ibyaha Madame Victoire Ingabire
    nzego z’iperereza za gisirikare za Kagame zifatanyije na polisi bapanze uburyo bazatwerera madame Victoire Ingabire Umuhoza ibyaha by’iterabwoba zibifashijwemo na Gen Rwarakabije, kugirango abagezeho abantu bizewe b’abahutu bakorana na FDLR kandi badashobora kubatamaza, bakorana uwo mugambi mubisha.

    Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bantu bakorana n’inzego z’iperereza za Kagame, bemezako umugambi wo gufunga madame Ingabire, wapanzwe Col Dan Munyuza yifashije Gen Rwarakabije, bamusaba kubagezaho umuntu wabafasha muri icyo gikorwa, kandi wakwitanga akemera gufungwa akanemera ibyaha bityo nabo bakazamugorera nyuma yaho bamaze kumufasha gufungurwa.

    Amakuru avuga ko Gen Rwarakabije yahamagaje umwe mu bakozi be yakoreshaga kuneka FDLR, Major Uwumuremyi. Uyu musirikare yageze mu Rwanda mu mezi macye ashize, azanye na bagenzi be, ngo akimara kugera mu Rwanda yahabwaga mission yo gusubira muri Kongo kuneka bagenzi be, ibyo bikorwa byo kunekera igisirikare cy’u Rwanda yabikoze inshuro nyinshi babona kumwizera, amakuru avuga ko ngo yahabwaga akayabo k’amafaranga kugirango abanze agire ikizere maze abiyumvemo.

    Amakuru atugeraho avuga ko Gen Kayumba na Col Karegeya bakimara guhunga, urwego rw’iperereza rw’igisirikare cya Kagame rwapanze uburyo bwazabashinja ibyaha by’iterabwoba kugira ngo bagarurwe mu Rwanda, ndetse babangishe abantu babakundaga, dore ko amakuru avuga ko mu gisirikare ndetse n’abasiviri benshi cyane bari muri FPR bakunda abo bagabo bombi.

    Uwo mugambi wacuzwe n’urwego rw’iperereza rya gisirikare DMI, bashyiraho umutwe mpimbano CDF (Coalition of Democratic Forces), utanga n’amatangazo agenewe abanyamakuru (press release) hirya no hino, ndetse na za tracts, ariko mu by’ukuri uwo mutwe ntawe ubaho, ni uburyo bari bashatse kurega abo bagabo kugira ngo bagarurwe mu Rwanda.

    Nyuma yo kubona ko byose bifashe ubusa Afrika y’ Epfo itabyumvise, bahinduye umugambi bari bafite maze bawutwerera Mme Victoire Ingabire Umuhoza, bakoresheje Major Uwumuremyi, kugira ngo babone uko bamufunga, cyane ko ibyaha bari bamutwerereye by’ingengabitekerezo no guhakana jenoside byari binaniranye kuko amahanga yari amaze gucyemanga ibi byaha ko byashyiriweho gucecekesha no kuniga burundu abatavuga rumwe na Kagame, bikaba byari bimaze kwamaganwa cyane ndetse na Leta ya Kagame yemeye kuvugurura ayo mategeko abiri ahana ibyo byaha.

  • #84

    birababaje (lundi, 21 février 2011 15:53)

    Yemwe mwabanyarwanda mwe nukuri murambabaje mwebwe musoma ibi ngibi mukanashyiraho na commentaire muziko ari ukuri murababaje.Mureke mbambyire aba ba Padiri bananiwe gukora umurimo bahamagariwe none barabiba macakubiri, dore biyise Yudita none bageze naho kwiyita Ingabo z'Urwanda kugira ngo mukomeze muvuge.ubwo se muzagezahe koko.Yewe Inama nabagira nuko mwabareka mugakina ibifite akamaro kuko ibyo bavuga ndabona ntacyo byabagezaho.Urwigize ngo ni Padiri ra reka ingabo zacu ntanimwe yavuga ibyo ahubwo urahimba gusa ukiyita mazina ,mbese mwabuze icyo mukora iyo mumahanga mwazagize ubutwari se mugahunguka nka ba Rwarakabije ko baguwe neza.Ariko niba mwariciye muri byabiriziya kabakababayeho.Musabe Imana ibereke inzira naho kababayeho.Padiri nkwibarize, Ikanzu washize hasi cg uracyayambara,ubwo se niba ukiyambara koko ubwo uyambarirahe?Yewe ngo ntawe ukeza abami babiri muzashyire umwe hasi mukorere undi.

  • #83

    nyarikanda (lundi, 21 février 2011 14:58)

    Passi jya ugenzabuhoro kuko nta muprezida twagize umeze nkawe kugeza ubu.
    keretse niba ushobora ku musimbura naho ubundi amagambo yabantu yo buri wese agira tendance reka manada yatorewe irangire turebe n'abandi.

  • #82

    passi (lundi, 21 février 2011 14:39)

    Nta murozi ubura umukarabya na Kagame nuko, ariko abo bamwegereye cyangwa bamushyigikira bari bakwiriye no kumubera abahanuzi kuko natisubiraho ngo ahinduke Imana igiye kumukuraho akaboko ndetse nabo basangira bazakorwa nisoni. God bless Rwanda

  • #81

    nyarikanda (lundi, 21 février 2011 14:18)

    rero aba bantu ibyo bavuga ndemeranywa nabo pe. ariko kandi nta ntungane ibaho ku isi nta nutagira ikosa, ariko commentaires dukora tujye tureba ni byiza bikorwa muri rusange twirinde cyane details nkabafata amafoto yo mungo zabantu bagashyira kuri internet nkaho babyiniraga muri presidence!!
    gutinda kuri prezida wa republika nkaho ari mugenzi wabo bagendana mujye mwongeramo ubwenge gake nibura murakoze

  • #80

    ndatemwa (lundi, 21 février 2011 13:50)

    erega nuko byatuyobeye tukaruca tukarumira ariko igorora mucyahoze arikomini MURAMBI haguye abahutu batagira ingano nyuma y'inama yari imaze kubera mucyahoze ari segiteri murambi nyine muri iyo komini

  • #79

    what???????????????????????? (lundi, 21 février 2011 12:24)

    Gusa harahagazwe kubazaba bakiriho kuko ndabo uamukino ugeze muri 1/4 umurundi aravuga ngo biriko biraza,yewe ndabona imitwe imaze gushyuha pe ni ikibazo gikomeye,gusa mugeregeze kwihanga gutaba ni uku uwiteka kdi Imana irahari nubwo kubera umubabaro uba ufite ubona ko bitinze ariko icyatangiye kigira iherezo,ubuse ko mbona bishyushye kare kdi mandant ya akabiri aribwo tukiyinjiramo ubwo muzarangiza imyaka irindi bigeze hehe gusa nziko ibi byose hari ciyo bishobora guhindura kuri benshyi kdi bikanabaha amsomo atari make ese ubundi ko numva ango banyeshuri bari za universte ari benshyi zibamariye iki barangiza bakicara,ubwo se iyo wicaye uzi neza ko runaka uri hariya atakurusha ubwenge ariwe uhabwa akazi ariko ubwo agaciro muha aba banyeshyuri muvuga biga ari besnhyi ni akahe niba wemera ko biga kdi ko mera ko ufite ubushobozi bwo kubigisha nubima akzi ubwo nibwo uzaba ugaragaje bwa bushobozi ufite cg ahubwo ni ukwiga kuko bagomba kwiga ibyo gusa birahagije,gusa kwigaba bigira agaciro iyo wize ukabasha no gukeresha bimwe wize ese bakuyeho ibyo bigisha babona bidafite akamaro bagsigaza ibifite akamaro yenda bakaba bake biga ariko nabo barangiza bagahabwa ako kazi nkabandi ntibabe bamwe bo kuyarangiza ngo bayajyane mu kiraro no mukwiyahuza ibiyobya bwenge kubera umujinya nagahinda,ababyeyi bemeye kubaho nabi ngo umwana yige ararangije wimye akazi kdi uwo mwana yaratumye barumuna be babaho nabi ngo narangiza nawe azabamenya niyo mpamvu mugihe kije benshyi murasanga bamaze kuba ibyihebe.kuko babaona ko nta bundi buzima basigaje.rwose mushake kdi mukore igikwiye mukwiye kubyigaho birambuye,kdi mukabikemura,niba mufite ubushobozi kdi niba ntabushobozi buhari bwo gukemura ibibazo byabo mushinzwe kuyobora ubwo se kuyobora byaba bivuze iki,ishuri riba ishuri iyo ririmo abanyeshuri na mwarimu ariko ishuri nkiriba ishuri kuko rwubatswe rikaba rwuzuye ritagira abaryigiramo aha ngayo nguko rwanda waraharagaswe.

  • #78

    Ange (lundi, 21 février 2011 12:05)

    Banyarwanda!namwe nshuti zacu twaretse kwitana bamwana ko buri wese aba afite iherezo rye,kuki dushimishwa no gutukana cg tugashaka no kwihanga natwe ubwacu nyamara dufite benshyi tubyitirira ngo bahnaganye natwe kdi ari twe ubwacu twenyine twiyangiza koko,sinumva impamvu umuntu ashaka kuvuga ibimurimo aho kugirango nawe uvuge ibyawe uko ubyumva ahubwo ugahita utangira guhangana nuwo utarebba kdi utanzi,ubuse koko ari wowe nuwo uba wihaye gushaka guhangana nawe kdi nyamara we ntanikibazo agufiteho,wowe niba utumva ibintu usomye mu byanditswe nawe ufite uburenganzi bwo kwandika ibyawe uko ubyumva,kdi buri wese mumutekano we,ni gute wambwira ko twakumva ibintu nkuko owe ubyumva
    ko umubyeyi byara bana hakabamo umwana muzima n'umubi nibindi ni nkibyo,ahubwo mureke uwari wese avuge ikimuri k;umutima kdi kuvuga ikikuri kumutima akenhyi burya niyo ntagisubizo ubonye ariko uraruhuka,ukumva wabonye igisubizo ariko nymara nuko uba uabshije kubisohora,umuntu waryaniriye igihugu arahindukira akaba umwanzi wacyo ate?kdi akabyitwa nabo bafatanyije kukibohoza,ibintu uyumusirikare avuze nta numwe utabizi nutabizi yarabyumvise kdi uretse abshaka kubyirengagiza none se abo ba padiri ntibishwe hari utabizi,hanyuma se i kibeho ntizwi itabi rya gisenyi na ruhengeli se ntirizwi uretse ryibagiranye,za Kibungo se muri 1994 abo bajyanaga ngo bagiye gukora amasuku si batutsi nticagwa na FPR,gusa ikibazo nuko akenshyi dukunze gutinda kubyabaye aho kugirango dushake umuti wo kuvura ibyabaye,twakagombye umugani wa Kagame kubaka kdi wiyubaka aho guhora mu ndirimbo ishashe,tugomba gshaka umuti wibibazo kdi birahari,kuki koko hari abantu batinya kumva ibibazo cg bagatinya ko bamenya ibitagenda,ubundi sinangombwa ko uyobora ngo ukundwe nabose ariko kdi nabo batagukunda ntibakagombye kubizi ahubwo wakagombye kubegera utise buriya wowe ubana byagenda gute?hamwe no kubegera nabo ukabumva,sinzi impamvu Abanyarwanda dushimihshwa no gusigiriza ikiri ikibi gusa,tukumva ko umunymakosa tugomba kujya tumubona tugatera indirimbo tukamwereka ko bamubeshyera nyamara turamuhemukira,ariko tumubwije ukuri tuba tumufashije kuko igihe azamenyerako wajyaga umushimagiza kdi uzi neza ko akora amakosa kdi ukabikora ubizi ni wowe wibwiraga ko wamugiriraga neza azakwanga kdi akobonemo ko ari wowe wamuteye ibyo byose kuko iyo uzakumutinyuka ukamubwira ibyo ubona ariko ubundi ko inshuti ziberaho guhanana no kubwizanya ukuri ni umutinya nawe akagutinya ngo aha bitagenda gutya urabona amherezo yawe ari ayahe,ese ubwo bucuti bushingiye kuki icyo nzi neza nuko ntawabasha kureba mumitima yabateye batyo ariko abenshyi nubwo babikora ntamahoro bafite kdi abenshyi bazi neza ko bizahinduka uko byagenda kwose,kdi noneho igihe gishatse cyagira icyo kibereka ntago narinziko hashobora kuboneka umuntu utinyuka kwandika ibintu nkibe yenda da kabone nubwo bamwe bumva ko ataribyo abandi bakabibona nkuri,ariko sewowe wumva ko ataribyo igihe nikigera ukazasanga aribyo ubwo kdi nawe ubwawe hari icyo uzi ubiziho,uzabigenza ute uzaba waravunikiye iki?aho Imana nikubaza abo wayobeje uzasubiza iki?hanyuma wowe wemezako ibi aribyo gusa navuga nti gira umutima wo gutakambira Imana yawe kdi usabire nabandi mubyumve kimwe ahasigaye mishake umuti,kuko uwashaka yareba kure igihe kirageze aho umuntu yihandagaza akavuga akababaro ke,ariko se ngewe naho ngirango karengane nubucamazna bubi buba kuba jonecide gusa nabandi bishinjwa imanza zisanzwe nabo ubucamanza bwabo bwarangije kumungwa na ruswa koko,ubu ngo ngutanga abagabo ntibikibaho kumpande ebyiri habzwa gusa bagabo buwatanze ruswa,gusa kuri ubu abagore nibo bari imbrere kuko bo baravuga rikijyana ikindi ngo niba ntabimenyetso babanye utsinzwe nuwarezwe,ubwose baba bashigiye kuki mwigeze mubona aho isezerano ribera mwibanga umuntu akibagirwa uwamusezeranije,ndetse akibagirwa umunsi yasezeraniyeho,gusa akibuka ko icyo gihe ngo bateraga amasaka,kdi ubucamanza bukabivata nkukuri,u rda rwacu turaruharabitse gusa mushaktse turacyafite uwanya wo kuruha isura nshyanshya kdi igie niki gusa uwavuga ibimuri kumutima byose ntiyabirangiza gusa ntawuhejwe nziko hariho abo bifasha,ubundi dusabe kurangiza ingendo zacu kuri isi amahoro kugirango tuzashobore gukomeza urugendo rundi ruri imbere dore ko ari narwo rurerure kdiuzarushobora nuzabayarabashije gutegura uru rwahano ku isi neza.

  • #77

    Rwanda (lundi, 21 février 2011 11:45)

    Ndabamenyesha ko miminsi mike ndaba nashyizeho réseau social(social network) yihariye abanyarwanda ndabona uwana w'umunyarwanda afite byinshi byo kwivanamo kugira ngo iyo avenir mvuga haruguru ibashwe kugerwaho.

  • #76

    Rwanda (lundi, 21 février 2011 11:32)

    Ariko Nyagasani Mana yanjye. Sha iyo umuntu ajyaho akavuga ibyo atiharariyeho birambabaza cyane. Abana b'u Rwanda barashize (Bishwe n'imbwa Kagame n'ibyegera bye,n'umusega HABYARIMANA n'abambari be !)none namwe muravuga....sha muze nouvelle génération twibanire twiyubakire avenir yacu sinon nidushyuha imitwe natwe tuzaba tubaye ibigoryi nkabo bose.

  • #75

    xyz (lundi, 21 février 2011 10:57)

    impamvu niyangira Paul Kagame:kanda aho kuri lien

    http://www.dailymotion.com/video/xbzaju_les-massacres-de-kibeho-2_news

  • #74

    Nyumva (lundi, 21 février 2011 10:46)

    Ariko koko kuki abanyarwanda twumva ubwoko bwaba iturufu muri Politiki, kubarwose amoko atarebwa nka ngenderwaho mumiyoborere iyi Politiki niyo nshyigikiye none se abirirwa bitwaza ubuhutu, ubututsi tuvugishije ukuri abatutsi cg abahutu cg abatwa bose basangiye ibitekerezo burya politiki ni ibitekerezo si inkomoko nayo idasobanutse ntago rwose politiki yiterambere ibaza inkomoko, twirinde gukomeza gukoresha iziturufu zipfuye.
    Kandi nabahisemo kuba abakozi b'Imana bakorere Imana aho kujya mubitagira umumaro nkaza mpaka za ngoturwane. Uwiteka Aturinde

  • #73

    Ntahira John (lundi, 21 février 2011 10:09)

    Nyamara politike y'ubwoko ubu ntagacyiro ningufu igifite.
    Kagame niyitonde kuko asigaye hagati yamenyo y'intare nabo yita abe nibobashobora kuzababambere kumuhonyora.
    Nareke nokubesha ngo ntamoko abaho ese ayatinyira iki?

    Sha ngo wabbeshabantu ariko nitiwabesha bantu ibihe byose.

    Abapadiri mukomerezahomugaragaze akazi kanyu.

  • #72

    kalisaevar (lundi, 21 février 2011 09:40)

    IBYO KAGAME YAKOZE, BIRARENZE. UBWICANYI BWABAYE MURI ICYI GIHUGU BURARENZE. Niyenmere ahe abanyarwanda ubwisanzure babivuge, barire, nibarangiza bazahore. Abanya MUKINGI n'abanya MUHANGA, namwe muzabaze MUPAGASI ibyo yabakoreye. Yarishe, aricisha, birenze, kandi nzi neza ko imana izamubaza umuryango wanjye yamariye kwicumu

  • #71

    toto (lundi, 21 février 2011 07:48)

    Mwe ntimuli abasirikare ni abaturage babyanditse kuko nta nakmwe kizima.

  • #70

    utazwi (lundi, 21 février 2011 06:11)


    Ndumiwe ,none se nkanjye ,wiciwe kumpande zombi ,nkuri mama interahamwe zarabarambuye .Kuri data nabo barimbuwe ni aba basirikare bitwa inkotanyi .Mbura uko mbigenza iyo haje icyunamo ,kuko nibuka abo kwa maman ,kwa Data nkabura uko mbigenza .Nzabigirante ko byanyobeye.
    Murakoze

  • #69

    Gisanura (lundi, 21 février 2011 06:00)

    Mutegereze n'akataraza kazaza! Imana izantize ubuzima gusa, nzarebe iherezo ry'ingoma ya Paul Kagame nk'uko yantije ubuzima nkabona iherezo ry'ingoma Y'ikinani ngo cyari cyarananiye abagome n'abagambanyi!

  • #68

    Ukuri Mudaheranwa (lundi, 21 février 2011 04:53)

    Biratangaje kubona bamwe batemera ko nta musirikare wa RDF waba yaranditse iriya baruwa!!!! Ibyo ni icyo twita "denial" mu cyongereza!!! Mbese kubabyumva gutyo, bumva ko RDF yagombye kuba igirikare cy'umuntu"Kagame" aho kuba igisirikare cy'u Rwanda!!! Nonese bariya bose banditse ibidashimisha Umwidishyi mukuru Kagame,navuga nka nyakwigendera Ruzibiza, bariya banditse "rwanda Briefing" barimo abasilikare nka Rudasingwa, Karegeya na Kayumba, ntago ari abasilikare!!!!Igituma rero mutabyemera, ni ubuhezanguni P.Kagame yabashyizemo kugira ngo mutumva cg se ntimushake kumenya ukuri kandi mubiziz neza ko ari ukuli koko!!!!Cyangwase kubihakana mwaba mubiterwa nuko mutumva ukuntu uriya musirikare yaba yabyanditse akaba akiri ku butaka bw'u Rwanda ndetse akiri muli izo ngabo za RDF!!!!! Dore rero mbabwire, ibyo byose mwibwira siko bili: abasirikare bose ba RDF ntago ari abasirikare ba Kagame, ni ab'igihugu. Ibyo bivuze ko bose atariko bashyigikiye politki mbi ya Kagame!!! Nonese Ben Ali cg Mubarack ntibari bizeye ko ingabo zabo zizabashyigikira kugeza ku munota wanyu????Harya byagenze bite???Wibwira se ko byakomeye Kagame azabwira RDF ngo nirase abaturage ishinzwe kurinda ngo ahubwo nibamurwanirire??? Aha mwaba mwibeshya kweri!!! Nyarukira muli Libye urebe ko abasilikare be bo muli Benghazi batitandukanyije nawe ahubwo ubu bakaba bashyigikiye imyivumbagatanyo y'abaturage!!!! Shahu mwagiye muvuga muziga ko bucyanayandi!!!!Ahubwo anamwegereye mumugire inama yo kureka gushyira imbere ubwibone bwe, gukangisha gereza cg se amasasu, kuko ibyabaye ku bihangange nka Mubaraka,Ben Ali, Kadafi na Bouflika nibimubaho nawe iyo RDF azayitegeka kurasa ba nyina, ba se , bashiki babo na basaza babo, abagore babo,ect...bagahita bamugarama!!!!Ngo iyo yatewe hejuru umwe asama aye undi agasama aye, kuko igihe Kagame azafata ziriya ndege ze n'imifuka yuzuye amadollars , amazahabu na za diyama asahura muli RDC,abasirikare ba RDF bo bazaba bari kumwe n'abaturage bose mu gihirahiro!!!! Nguwo umuganda mwe mumwegereye mwagombye kumugezaho: ihinduramatwarani ngombwa kandi ntago azarirwanya ngo azarishobore, kabone niyo yazakuba umubare w'intore ze, za DMI na za CID akazikuba karindwi!!!!

  • #67

    AR (lundi, 21 février 2011 02:32)

    Mwa Basilikare mwe cyangwa abiyita bo dore icyo mukeneye kwunva neza mu mitwe yanyu. Nta musilikare n'umwe kw'isi hose ushobora kuguha icyubahiro kuva wasuzuguye umugaba w'ingabo. N'ayo mashyamba mulimo muli DRC mukulikiza organization ya Gisilikare. Kagame uburenganzira bwa commander in chief abuhabwa na constitution y' U Rwanda mu gihe abaturage bamutoye. N'undi uzamusimbura azahabwa uburenganzira, niyo yaba atali umusilikare cyangwa atararwanye iintambara. Dore icyo mwagombye kwizirikaho mwa banyarwanda mwe ni uko mushyiraho institutions ziha buli munyarwanda wese uburenganzira bwe, kandi leta iriho n'ibyo iharanira ni nayo mpanvu ifite icyubahiro cyose cy'amahanga. Naho wowe cry baby uvuga ngo kagame yakurushije ubwenge intambara irangiye yikubira ubutegetsi, welcome to the real world. Uzabaze Abahutu bene wanyu bose niba Kayibanda yali the smartest guy to lead Rwanda in 1959, aliko yali we all the players in Rwandan Politics at that time bashakaga. Museveni has not been the favorite of the west since 1995, uzashake report ya US congress bavuga bati Museveni has slapped us in the face, but he is the only guy who can keep Uganda United. Niba amahanga avuga ati dufite igisilikare cy'u Rwanda muli Sub Saharan Africa we can trust, automatically the Name of Paul Kagame is on the table, not some dissident generals who were unable to process the environment they were in. Niba mutaramushimaga why did you elect him ? muti yaturushije ubwenge yiba amajwi, unva kandi " Uginga" uzajya imbere y'amahanga uvuge ngo Kagame yabarushije ubwenge, Who wants a dumm partner.

    Peace